Blog

  • Alyn Sano yaserukanye ikariso yanditseho amazina ye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyarwanda, Alyn Sano yatunguranye aseruka mu gitaramo yambaye umwenda w’imbere (Ikariso) wanditseho amazina ye.

    Ni mu gitaramo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize cyabereye i Musanze cya Iwacu na Muzika Festival.

    Uyu mukobwa umenyerewe mu dukoryo twinshi yaje ku rubyiniro yambaye imyambaro yiganjemo umukara.

    Yari yambaye ipantalo y’ikoboyi y’umukara ya 'déchiré', ikoti ry’umukara imbere yambariyemo akenda k’umweru, ingofero y’umukara, amataratara ndetse n’inkweto z’umweru za Air Force.

    Ibirenze kuri ibyo byanatanuye benshi, ni umwambaro w’imbere yari yambariyemo wasaga n’ubururu ukaba wari wanditseho amazina y’uyu muhanzi “Alyn Sano”.

    Nyuma yo kumubona ayambaye yavuze ko yakiriye ubusabe bw’abantu benshi bamusaba ko aya makariso yayashyira ku isoko bakayagura kuko bayakuzne na we akaba yarabyemeye ndetse agiye no kuzayashyira ku isoko.

    Yaserutse yambaye ikariso yanditseho amazina ye

    Yavuze ko agiye kuyashyira ku isoko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/alyn-sano-yaserukanye-ikariso-yanditseho-amazina-ye-amafoto

  • Amafaranga y'ishuri n'ibikoresho byahenze byatumye hari abatiga ku munsi wa mbere w'ishuri #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyeyi baravuga ko amafaranga y'ishuri n'ibikoresho byahenze biri mu byatumye hari abana batitabira ishuri ku munsi wa mbere.

     

    Kuri uyu wa 25 Nzeri 2023, nibwo mu Rwanda hatangiye amasomo y'igihembwe cya mbere ku biga mu mashuri   y'incuke, abanza  n'ayisumbuye.

    Mu bigo  byo mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali, ni hamwe twageze mu itangira ry'igihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2023-2024, ku banyeshuri bo mu yisumbuye, abanza n'ayincuke.

    Icyakora ntibyoroheye bamwe mu babyeyi nk'uko bifuzaga ko abana babo batangirira kimwe n'abandi, amafaranga y'ishuri n'ibikoresho byahenze ni bimwe mu byatumye bamwe batitabira ishuri ku munsi wa mbere.

    Umukecuru utuye mu murenge wa Kinyinya, avuga ko kujyana abanyeshuri gutangira amasomo bimugoye kuko ari umukene.

    Aragira ati 'Nkubu mbajyanye nta makaye mbaguriye nta n'impuzankano z'ishuri, sinzi n'ukuri niba ibi bibazo mfite bizoroha  '.

    Undi ati 'Mfite abanyeshuri batanu, byarangoye cyane, umwe ntarajya ku ishuri sinzi niba nzabona uko murihira akagarukayo, maze imyaka 3 ntamwishyurira.'

    Undi witwa Vuguziga twaganiriye ari kumwe n'umwana w'umukobwa wambaye imyenda y'ishuri, avuga ko ibiciro by'ibikoresho by'ishuri byazamutse.

    Aragira ati 'Mfite abanyeshuri batanu nazanye ku ishuri, ndi gusabwa ibihumbi byinshi byo kubishyurira.'

    Ikigo cy'Urwunge rw'Amashuri rwa Kagugu, ni hamwe   twageze dusanga amasomo yatangiye, ariko siko abanyeshurio bose bitabiriye.

    Umwe muri aba banyeshuri yatakaje ikizere cy'uko ari bwige, undi akavuga ko yatangiriye amasomo ku gihe.

    Umwe aragira ati 'Twazindukiye hano, umuyobozi w'ishuri atubwira ko twataha ngo kuko tutujuje ibisabwa kandi twarishyuye, ikosa ryabayeho ntibadusohoye  k'urutonde rw'abishyuye, ntabwo turi bwige pe!'.

    Undi muhungu aragira ati 'Nubwo mubona benshi ko baje kwiga, ntihabura imbogamizzi ziba ku bandi ngo babure gusiba, abadahari birashoboka ko ari kwa kundi bavuga ko ku munsi  wa mbere baba bavuga ko  tutiga.'

    Bizimana Selevilien, umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw'amashuri rwa Kagugu, avuga ko kutabona ibisabwa  by'ishuri, bidakwiriye kubuza umunyeshuri kuza kwiga, ababyeyi  bakavugana n'ikigo uko byakemuka.

    ati 'Umubyeyi akwiriye kumva ko amasomo atangira ku munsi wa mbere, nubwo yaba adafite ubushobozi yaza ku ishuri akavugana n'ubuyobozi cyangwa umucungamutungo w'ikigo akavuga igihe azazanira ibyo abura.'

    Kuba Leta yarambuye inshingano ibigo by'amashuri mu gutanga amasoko y'ibiryo byo kugaburira abanyeshuri, ikabiha uturere n'umujyi wa Kigali nk'imwe mu mpinduka zigaragaye mu itangira ry'amashuri.

    Bwana Liziki Lambert Eugene ushinzwe uburezi mu murenge wa Kinyinya, asanga bizafasha ibigo kurushaho kwita k'uburezi bw'abanyeshuri.

    Aragira ati 'Kuva byareguriwe akarere, ruriya rwego rutuma ibintu byose bikenewe bizajya bibonekera  igihe, kuko ba rwiyemezamirimo akenshi bagoraga ibigo by'amasuri  ugasanga kubiha ibiryo ku gihe       biri kwanga, ariko biriya bizajya bituma inzego zisumbuye zizajya zibikurikirana ibiryo bigaburirwa abanyeshuri bibonekere igihe.'

    Amasomo y'igihembwe cya mbere atangiye, mu gihe leta yamenyesheje ibigo by'amashuri ko uruhare rw'ababyeyi mu kugaburira abana ku bigo by'amashuri nta mpinduka zabayemo kuko ari nk'umwaka ushize, icyakora leta iherutse gutangaza ko iri gusuzuma uburyo bwo gufasha ibi bigo,ku biciro bya serivisi z'amazi n'amashanyarazi.

     

    Kwigira Issa

     

    The post Amafaranga y'ishuri n'ibikoresho byahenze byatumye hari abatiga ku munsi wa mbere w'ishuri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/25/amafaranga-yishuri-nibikoresho-byahenze-byatumye-hari-abatiga-ku-munsi-wa-mbere-wishuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafaranga-yishuri-nibikoresho-byahenze-byatumye-hari-abatiga-ku-munsi-wa-mbere-wishuri

  • Kenya: Igitekerezo cyo kongera Manda ya Perezida ikava ku myaka itanu ikagera ku myaka irindwi cyamaganwe #rwanda #RwOT

    Abanyapolitiki ndetse n'ishyaka UDA riri ku butegetsi muri Kenya, bamaganye igitekerezo cya senateri uhagarariye intara ya Nandi Senator Samson Cherargei, wifuzaga ko manda ya perezida wa Kenya ivanwa ku myaka 5 ikaba imyaka 7 uhereye kuri perezida uriho bwana William Ruto.

    Ibinyamakuru muri Kenya, byanditse ko senateri Samson Cherargei, yagejeje ikifuzo cye ku nteko ishinga amategeko asaba ko cyakwigwaho kuko kuri we inmyaka 5 ni mike ku buryo perezida yaba ashoboye gushyiraho ikipe yamufasha kugeza ku baturage ibyo yabemereye.

    Uyu mushinga ntabwo uratangira kwigwaho.

    Ikinyamakuru The Citizen digital cyanditse ko Depite David Ochieng, uhagarariye akarere ka Ugenya yavuze ko igitekerezo cy'uriya musenateri giciriritse, kandi ko itegeko nshinga rya Kenya ritahinduka ku nyungu z'abantu baba bishakira indamu kandi bacye.

    Iyi ntumwa ya rubanda yavuze ko ari nk'igi ribaye irihuri rigiterwa, kandi ko uwakizamuye yabaye imbata y'amateka nabwo ya cyera cyane.

    Umunyamabanga mukuru w'ishyaka UDA ,nawe yitandukanyije n'ibya senateri Samson Cherargei avuga ko bubaha igitekerezo cye, ariko Perezida William Ruto ngo arajwe ishinga no gukorera abaturage kuruta uko bahindura itegeko nshinga, kuko yarahiriye kuryubaha no kuririnda.

    Iki gitekerezo ngo cyarishije umutwe bamwe mu banya-Kenya bumva ko ishyaka UDA ryaba rishaka kugundira ubutegetsi, ariko abandi babona ko uwabizanye yaba ashaka ubutoni ku butegetsi.

    The post Kenya: Igitekerezo cyo kongera Manda ya Perezida ikava ku myaka itanu ikagera ku myaka irindwi cyamaganwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/25/kenya-igitekerezo-cyo-kongera-manda-ya-perezida-ikava-ku-myaka-itanu-ikagera-ku-myaka-irindwi-cyamaganwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-igitekerezo-cyo-kongera-manda-ya-perezida-ikava-ku-myaka-itanu-ikagera-ku-myaka-irindwi-cyamaganwe

  • Intore nubundi bugeni byu Rwanda bishobora… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 20 Nzeri 2023, Inteko yiga ku murage w’isi y'Ishami rya ONU ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) yateraniye i Riyadh muri Arabia Saoudite, yatangaje ko Parike ya Nyungwe yashyizwe ku rutonde rw'ahantu hagize umurage w'Isi.

    UNESCO yanatangaje ko inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi za Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero nazo zishyizwe mu hantu ndangamurage w’isi.

    Ishyamba rya Nyungwe riri ku buso bwa hegitari 101,900 rikurura imvura nyinshi. Ririmo inkende za 'Cercopithecus mitis, inguge za 'Pan troglodytes schweinfurthii', uducurama tw'imbonekarimwe twitwa 'Rhinolophus hillorum' n'ibindi.

    Muri 2012 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye urugendo rwo kwandikisha inzibutso enye mu murage w’Isi. Ni dosiye yari kuri paji zirenga Magana atanu yatanzwe n'u Rwanda muri UNESCO kugirango isuzumwe.

    Minisitiri Bizimana avuga ko byafashe igihe kinini kubera isuzuma ryagiye rikorwa n’impande zombi. Kandi kuva muri 2015 ni bwo hashyizwemo imbaraga cyane.

    Yavuze ko kugira ngo igikorwa cyandikwe mu murage w’Isi kigomba kuba ‘gifite agaciro mpuzabihugu kagaragarira buri wese ku Isi’ kandi ‘kadasanzwe’. Ati “Iyo n’iyo nkingi ishingirwaho ya mbere.'

    Bizimana avuga ko u Rwanda rwabanje kwiga neza dosiye ishingiye ku gaciro mpuzabihugu kandi kagaragarira buri wese, kandi kadasanzwe ari naho hashingiwe mu guhitamo ziriya nzibutso enye.

    Minisitiri Bizimana avuga ko urwibutso rwa Gisozi rwanditswe mu murange w’Isi, kubera ko ari urwibutso rwubatswe muri Kigali mu murwa utuwe n’abanyarwanda baturuka hose mu Gihugu yewe n’abanyamahanga. 

    Ati “Bivuze ko abatutsi biciwe muri Kigali ntabwo ari bakavukire byanze bikunze, harimo bakavukire ariko harimo n’abakomoka hose mu gihugu.”

    Yavuze ko urwibutso rwa Bisesero ari hamwe mu hantu herekana ko abatutsi banze kwicwa batirwanyeho bahangana n’ibitero bakoresheje intwaro gakondo bashoboraga kubona. Ati “Uko kwanga kwicwa bifite n’isomo biha amahanga.”

    Bizimana avuga ko urwibutso rwa Murambi rwahoze ari ishuri ryagombaga gutanga uburezi. Ariko Jenoside igeze, ingabo za Leta ndetse n’abajandarume bahakusanyirije abatutsi barabica. Ati “Navuga ko hahagarariye inzu zose za Leta z’ubutegetsi ziciwemo abatutsi mu 1994.”

    Bizimana avuga ko Urwibutso rwa Nyamata rwari Kiliziya, rugaragaza uburyo abatutsi bahahungiye bizeye kuharokokera ariko ‘Leta iza kugena y’uko nta hantu na hamwe hagomba gusigara hatagabweho ibitero’. Ati “Urumva twagiye twerekana buri rwibutso icyo ruhagarariye.

    Mu kiganiro 'Ishusho y'Icyumweru' cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023, Bizimana yavuze ko nyuma yo kwandikisha inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi na Pariki ya Nyungwe ku rwego rw'Isi, bagiye gukora kuri dosiye ijyanye n'uko imbyino zo mu muco w'u Rwanda zakwandika mu murage w'isi.

    Bizimana yavuze ko imbyino nyarwanda nko guhamiriza n’intore biri mu murage udafatika, kandi biri mu ndangamateka/indangamuco by’u Rwanda bityo ko byanditswe na UNESCO byaba biri mu rwego rwo kubisigasira.

    Yavuze ko uyu ari umurage adafite. Ati “Kuko nk’intore niwagenda ngo usange ari inzu yubatse ngo intore ziba aha ngaha. Ariko nabyo dusanga dukwiye kuzabishyira mu mirage iringwa kuko uko Isi igenda itera imbere abantu bashobora kwigana ubugeni buri mu Rwanda, akajya mu Bushinwa akabicuruza ari nk’iby’abashinwa ni urugero mfashe kandi inkomoko ari mu Rwanda.”

    Bizimana avuga ko kubyandikisha muri UNESCO bituma ntawundi muntu ushobora kubyiyitirira. Akomeza ati “Natwe rero turi kubitekerezaho ku buryo nk’intore n’ubundi bugeni nabwo bwatera intambwe. Iyi ni intangiriro ariko si iherezo.”     

    Mu 2014, UNESCO yatangaje ko yanditse mu murage w'Isi ingoma zo mu Burundi, zisanzwe zizwi ku Isi kubera umwihariko wazo mu kuzivuza. Kuva icyo gihe ntawe ushobora kuziyitirira.

    Mu 2021, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bumenyi, uburezi n’umuco (UNESCO) ryatangaje ko ryanditse mu murage w'isi umuziki wa Rumba yo muri Kongo.

    Rumba yanditswe nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe n’ibihugu bibiri – Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’igihugu bituranye cya Congo-Brazzaville.

    Ku rutonde rw'imirage irinzwe na UNESCO kandi hariho umuziki wa Reggae wo muri Jamaica. UNESCO isobanura ko gushyirwa muri uru rwego bifasha “kugumana uruhurirane rw’imico muri iki gihe isi ikomeje guhinduka umudugudu”.


    Minisitiri Bizimana yavuze ko bari gukora kuri dosiye yo kwandikisha Intore z'u Rwanda mu murage w'isi



    Imbyino zo mu muco w'u Rwanda, ni umwihariko utasanga mu bindi bihugu


     

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO ISHUSHO Y'ICYUMWERU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134744/intore-nubundi-bugeni-byu-rwanda-bishobora-kwandikwa-mu-murage-wisi-134744.html

  • Bite by’umunyezamu Adolphe Hakizimana wavuye mu kibuga amarira ashoka #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuva mu kibuga n’amarira menshi, umunyezamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe ubu arimo kugenda yoroherwa aho n’ukuboko kwe kwabyimbutse.

    Uyu munyezamu yari yabanjemo ku mukino ubanza w’ijonjora rya 2 rya CAF Confederation Cup aho Rayon Sports yari yasuye Al Hilal Bengahazi.

    Muri uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ntabwo wahiriye umunyezamu kuko yaje kuvunika hakiri kare ku munota wa 10 ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Osamah Alshareef.

    Adolphe Hakizimana yagize ikibazo ku kuboko kw’iburyo mu nkokora, abaganga binjiye mu kibuga kumuvura, baraguhambira ariko biranga maze ku munota wa 17 yasohotse mu kibuga asimburwa na Hategekimana Bonheur.

    Adolphe utabyumvaga neza yasohotse mu kibuga arira kuko atumvaga uburyo avunitse hakiri kare ku mukino nk’uyu, ndetse ahita ajya mu rwambariro, yagarutse mu gice cya kabiri.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko, uko amasaha yashiraga ukuboko kwagendaga kubyimba ariko amakuru meza ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Nzeri 2023 yari yorohewe ukuboko kwabyimbutse ndetse n’uburibwe bwagabanutse.

    Amakuru avuga ko nta gupfa ryavuye mu mwanya waryo cyangwa ngo rivunike ahubwo ari ukuribwa gusa. Ntabwo biremezwa niba azasiba umukino wo kwishyura wa Al Hilal uzakinwa tariki ya 30 Nzeri 2023.

    Adolphe Hakizimana yasohotse mu kibuga amarira ari yose

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-by-umunyezamu-adolphe-hakizimana-wavuye-mu-kibuga-amarira-ashoka

  • Ibihugu byibitseho amakamba menshi ya Miss Wo… – #rwanda #RwOT

    Uba Nyampinga w’Isi, bamutora bagendeye ku bwiza n’uburanga afite ndetse n’ubwenge. Muri benshi b’abahanga baba bitabiriye iri rushanwa, havamo umwe akaba nyampinga w’Isi. 

    Aya marushanwa ya nyampinga w’Isi yatangiye mu mwaka wa 1951 ku itariki ya 27 Nyakanga ashinzwe na Eric Morley wari usanzwe ategura amarushanwa ya bikini contest yari igize igice kimwe cya Festival Britain. 

    Icyicaro gikuru cy’abategura aya marushanwa magingo aya kikaba giherereye mu Bwongereza aho buri mwaka bakoresha arenga miliyoni 95 z’amadorali ya Amerika mu itegurwa ry’aya marushanwa. 

    Uwegukanye iri kamba bwa mbere ibi birori bigitangira, ni Kiki Håkansson ukomoka mu gihugu cya Sweden. Ibi birori byabereye Lyceum Ballroom i London mu United Kingdom ku wa 29 Nyakanga 1951.

    Uheruka iri kamba rya Miss w’Isi, ni Karolina Bielawska ukomoka mu gihugu cya Poland akaba yarambikiwe iri kamba San Juan, Puerto Rico aryambikwa na Toni-Ann Singh wo muri Jamaica.

    Dore ibihugu bifite amakamba menshi muri Miss World 

     India: 6

    Reita Faria Powell mu mwaka wa 1966, akurikirwa na Aishwarya Rai mu mwaka wa 1994, Diana Hayden mu mwaka wa 1997, Yukta Mookhey mu mwaka wa 1999, Priyanka Chopra mu mwaka wa 2000 hanyuma na Manushi Chillar mu mwaka wa 2017.

     Venezuela: 6

    Susana Duijm mu mwaka wa 1955, Pilin Leon mu mwaka wa 1981, Ninibeth Leal mu mwaka wa a1991, Jacqueline Aguilera mu mwaka wa 1995 na Ivian Sarcos mu mwaka wa 2011.

     Jamaica: 4

    Carol Joan Crawford wegukanye iri kamba mu mwaka wa 1962 akurikirwa na Cindy mu mwaka wa 1976, Lisa Hanna akurikiraho mu mwaka wa 1993 hakaba haheruka Toni Ann Singh mu mwaka wa 2019.

     United Kingdom: 4

    Sarah-Jane Hutt mu mwaka wa 1983,Ann Sidney mu mwaka wa 1964, Lesley Langley mu mwaka wa 1965 na Rosemarie Frankland mu mwaka wa 1961 bose bakomokaga mu bwami bw’ubwongereza.

     South Africa: 3

    Rolene Strauss yambitswe iri kamba mu mwaka wa 2014, Anneline Kriel aryambara mu mwaka wa 1974 hanyuma Penelope Coelen aryambara mu mwaka wa 1954.

     United State America: 3

    Marjorie Wallace mu mwaka wa 1973 akurikirwa na Gina Tolleson mu mwaka wa 1990 hakaba haheruka Alexandria Mills mu mwaka wa 2010.

    Mu bindi bihugu harimo Iceland: 3, Sweden: 3, Poland: 2, Puerto Rico: 2.

    Karolina Nyampinga w’Isi mu mwaka wa 2022 ukomoka mu gihugu cya Poland

    Karolina niwe ufite ikampa rya Nyampinga w’isi magingo aya

    Kik niwe mukobwa wa mbere wegukanye ikamba rya Miss World mu mwaka wa 1951


    Irushanwa rya nyampinga w’Isi rifitanye isano n’amarushanwa yo kwambara Bikin yaberaga mu bwongereza


    Amarushanwa ya Miss World ahuza abantu bose ku migabane yose

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134738/ibihugu-byibitseho-amakamba-menshi-ya-miss-world-134738.html

  • Abakobwa 3 bazaserukira u Rwanda mu marushanw… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2023, ni bwo Akanama Nkemurampaka k'iri rushanwa kateranye gahitamo abakobwa batatu muri 20 bari bahatanye. 

    Kashingiye cyane ku byo amarushanwa mpuzamahanga asaba kugira ngo umukobwa cyangwa se umusore ayitabire n'uburyo abasha kwisobanura.

    Buri wese ugize akanama nkemurampaka yanyujije amaso muri video yatanzwe na buri mukobwa ndetse n'amafoto amugaragaza hanyuma atanga amanota.

    Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa yateguye iri rushanwa yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro amarushanwa mpuzamahanga aba bakobwa bazitabira yagize uruhare mu guhitamo buri umwe.

    Yavuze ati 'Twakoresheje abagize Akanama Nkemurampaka bo mu mahanga, barebye Video n'amafoto bya buri umwe, babishingiraho bahitamo abahize abandi. By'umwihariko kuri iyi nshuro, abategura amarushanwa mpuzamahanga bazajyayo nayo yagize uruhare mu guhitamo abahiga abandi.'

    Akomeza ati 'Ibyo bituma twumva twizeye ko niba abategura ariya marushanwa baguhisemo bishobora kudufasha ko bagera kure.'

    Abakobwa batatu batsinze ni Sandrine mukamisha, Anita Mushimiyimana na Alliance Muziranenge. Buri umwe yabonye amahirwe yo kuzaserukira u Rwanda mu marushanwa arimo Supermodel Worldwide, The look of the year ndetse na Global model of the World.

    Irushanwa rya Miss SupermodeL Worldwide riri mu marushanwa akomeye mu bihugu byo mu Majyepfo ya Asia. Ryatangijwe na Sandeep Kumar mu 2004. Rishamikiye ku marushanwa y'ubwiza arimo nka Miss Supermodel Worldwide, Mrs. Supermodel Worldwide, Mister Model Worldwide, Rubaru Mr. India, Rubaru Miss India Elite n'andi.

    Elite Model Look ryamamaye cyane mu myaka 1983 na 1995 ryiwa Look of the Year nyuma riza guhindurirwa izina ryitwa Elite Model Look. Ni irushanwa ry'abanyamideli rihuzwa no kumurika imyambaro itandukanye yahanzwe.

    Ni mpuzamahanga kandi ryagiye rifasha abanyamideli benshi ku Isi kugaragaza ibikorwa byabo. Imibare igaragaza ko ryitabirwa n'abantu barenga 350,000 bo mu bihugu birenga 70 byo ku Isi.

    Abanyamideli baryitabira batoranywa mu Mujyi irenga 800 yo ku Isi hakavamo abaserukira ibihugu by'abo. Rihatanamo nibura abanyamideli bari hatati y'imyaka 14 na 26 y'amavuko.

    Global model of the world ni irushanwa Mpuzamahanga ryabereye bwa mbere mu Mujyi wa Istanbul muri Turkey mu 1988, ryitabirwa n'ibihugu 42 byo ku Isi.

    Ndekwe Paulette avuga ko kuri iyi nshuro bishimira ko amarushamwa Mpuzamahanga bakorana yagize uruhare mu guhitamo abakobwa bazayitabira.

    Akomeza ati 'Hari gihe tugendera ku bagize Akanama Nkemurampaka gusa ugasanga utoye utazapfa kugera kure mu byo agiyemo. Ariko iyo utegura agize uruhare mu kumutora uba ubizi neza ko kugera kure bishoboka.'


    Sandrine Mukamisha yabonye amahirwe yo guserukira u Rwanda mu marushanwa y'imideli akomeye ku Isi


    Anita Mushimiyimana yahigitse bagenzi be muri Rwanda Global Top Model


    Alliance Muziranenge yatsinze nyuma y'uko Akanama Nkemurampaka kamwemeje kandi n'abategura amarushanwa bakamuhitamo

    Abakobwa 3 batsinze bavuye muri 20 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134746/abakobwa-3-bazaserukira-u-rwanda-mu-marushanwa-yimideli-akomeye-ku-isi-134746.html

  • Ibitaravuzwe ku mukino wa Rayon na Al Hilal: RBA yakinze ibikarito mu maso? Al Hilal yigirijweho nkana? #rwanda #RwOT

    Umukino wa Rayon Sports na Al Hilal waraye usize inkuru aho hagiye hanamenyekana byinshi byagiye bibanziriza uyu mukino aho amakipe yombi yanganyije 1-1.

    Ni umukino waraye ubaye tariki ya 24 Nzeri 2023 kuri Kigali Pele Stadium aho Al Hilal Benghazi yo muri Libya yari yakiriye Rayon Sports mu mukino ubanza w’ijonjora rya CAF Confederation Cup.

    Ni umukino wakereweho iminota 20 yose kubera ko iyi kipe yari yavuze ko umukino uba mu muhezo ariko isanga abantu muri Stade ari benshi.

    Rayon Sports yari yemerewe kuzana abantu 25 ndetse n’abanyamakuru 50. Umukino ugiye gutangira iyi kipe yanze ko utangira biba ngombwa ko abantu bose bongera gusohoka bongera kwinjira bundi bushya, hinjira abafite 'badge’.

    Ni umukino iyi kipe yari yemereye Rayon Sports nubwo nta bafana bemerewe ariko uyu mupira uzanyura kuri Televiziyo Rwanda ariko nabwo ukerekanwa ku butaka bw’u Rwanda gusa. Gusa ku munota wa nyuma byarangiye iyi televiziyo itangaje ko itari bwerekane uyu mukino.

    Haje amakuru atandukanye avuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) cyaciwe n’iyi kipe ibihumbi 100 by’Amadorali kugira ngo cyerekane uyu mukino.

    Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko aya makuru ahabanye nukuri kubera ko iyi kipe ahubwo yabaciye ibihumbi 5 by’Amadorali kugira ngo yerekane uyu mukino ariko RBA ivuga ko itayabona.

    Uku guca aya mafaranga RBA, Al Hilal yabitekereje nyuma y’uko yari imaze kubwirwa ko itari bukinire kuri Kigali Pele Stadium mu itishyuye ibihumbi 5 by’Amadorali y’Amerika, babibwiriwe mu nama itegura uyu mukino. Nayo yahise ihitamo kugurisha uyu mukino kugira ngo nayo ibone amafaranga yo kwishyura ikibuga.

    Andi makuru adafitiwe gihamya ni uko Al Hilal yabwiwe na FERWAAFA ko kugira ngo yitoreze kuri Kigali Pele Stadium guhera kuri uyu wa Mbere kugeza ku wa Kane izajya yishyura ibihumbi 5 by’Amadorali ku munsi.

    Ni umukino wasize inkuru

    RBA yahagaritse kwerekana umukino ku munota wa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibitaravuzwe-ku-mukino-wa-rayon-na-al-hilal-rba-yakinze-ibikarito-mu-maso-al-hilal-yigirijweho-nkana

  • Kubera iki igikombe ntacyegukana? – Umutoza wa Rayon Sports yageneye abafana ubutumwa #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, umunya-Tunisia, Yamen Zelfani yavuze ko inzozi ze muri iyi kipe ari ukuba yakwegukana igikombe cya CAF Confederation Cup.

    Ni mu gihe hasigaye iminota 90 ngo Rayon Sports imenye niba igomba kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup cyangwa se izasezererwa na Al Hilal Benghazi.

    Ni nyuma y’uko umukino ubanza waraye wakiriwe na Al Hilal kuri Kigali Pele Stadium amakipe yombi yanganyije 1-1.

    Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko baremye amahirwe menshi ndetse aba yanavuyemo ibitego ariko ku bw’amahirwe make ntibyakunda ari n’aho ahera avuga ko yifitiye icyizere cyo kuzasezerera iyi kipe akagera mu matsinda.

    Zelfani Yamen yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko ikintu cya mbere we atekereza ari ukwandika amateka mu mikino Nyafurika aho yumva n’igikombe yacyegukana.

    Ati “Ndi habo ku bw’igikombe cya CAF Confederation Cup, kubera iki ntakwegukana iki gikombe? Izo ni inzozi zanjye, ndabizi abafana bakunda ikipe yabo kandi bakunda n’igihugu nkoreramo buri munsi kugira ngo ndebe ko nabageza mu matsinda.”

    Rayon Sports izakira umukino wo kwishyura tariki ya 30 Nzeri 2023 kuri Kigali Pele Stadium aho isabwa gutsinda cyangwa kutinjizwa igitego kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    Zelfani yavuze ko no gutwara igikombe cy’imikino Nyafurika abyifuza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kubera-iki-igikombe-ntacyegukana-umutoza-wa-rayon-sports-yageneye-abafana-ubutumwa

  • Ibigo by'amashuri 54 byahagaritswe mu gutanga uburezi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA rwatangaje ko mu bugenzuzi bw'amashuri bwakozwe mu mwaka wa 2021/2022, hari ibigo by'amashuri 54 byimwe uruhushya rwo gukomeza gutanga uburezi mu Rwanda.

    Ibigo by'amashuri mu Rwanda bigenzurwa umunsi ku wundi hagamijwe guhamya ko abanyeshuri bahabwa uburezi bufite ireme.

    Amashuri yose yaba ayashinzwe kera n'ayahinzwe vuba agira igihe cyo kugenzurwa, ayujuje ibisabwa agahabwa icyemezo gishobora kumara imyaka itatu ariko igihe icyo ari cyo cyose bakaba bagaruka gukora irindi genzura.

    Ikinyamakuru igihe cyanditse ko mu bipimo birebwaho cyane harimo ibikorwa remezo nk'amashuri, ni ukuvuga ibyumba bitatu ku mashuri y'inshuke na bitandatu ku mashuri abanza. Banasabwa ibikoresho byo mu ishuri bihagije ikigero n'umubare w'abanyeshuri bafite cyangwa bazakenera, abarimu n'imfashanyingisho bizatuma umunyeshuri ahabwa uburezi bufite ireme.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubugenzuzi bw'Ireme ry'Uburezi muri NESA, Kavutse Vianney Augustine yabwiye IGIHE ko iyo bagenzura bashyira imbere inyungu z'umunyeshuri kurenza ibindi, ari na yo mpamvu hari amashuri yamburwa uburenganzira bwo gukomeza gutanga uburezi ku bana b'u Rwanda.

    Yagize ati 'Iyo dusanze ishuri ribura ibintu byinshi aho kugira ngo ireme ry'abana ryangirike, turiha umwaka umwe hanyuma tukaribwira ko rigomba kuba ryakemuye ibintu runaka. Iyo tugarutse tugasana ryarabikemuye dushobora kuriha imyaka ibiri cyangwa itatu.'

    'Hari aho usanga rwose no kugoragoza abanyeshuri babigwamo cyangwa ugasanga inzu zirashaje zanabagwira, icyo gihe turarifunga. Ubundi twebwe tureba inyungu z'abanyeshuri, ibindi biza nyuma.'

    Imibare ya NESA igaragaza ko mu mashuri y'inshuke 85 yasuzumwe kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2022, hemerewe 65 andi 20 yimwa icyangombwa kubera kutuzuza ibisabwa.

    Hari kandi amashuri icyenda yisumbuye yari yasabye guhabwa icyiciro cy'ayisumbuye mu bumenyi rusange (combinations) arahakanirwa kubera kutuzuza ibisabwa byatuma zigishwa neza, mu gihe amashuri yigenga atandatu yasabye guhabwa abanyeshuri barababima, na ho amashuri 17 y'imyuga n'ubumenyi ngiro na yo yimwe icyangombwa cyo gukora kubera kutuzuza ibisabwa byatuma iyo myuga yigishwa uko bikwiye.

    Kavutse yatangaje ko mu gihe basanze ishuri ritujuje ibisabwa rihita ribuzwa kongera gufata abanyeshuri bashya, rigahabwa igihe cy'umwaka wo gutunganya ibisabwa byatuma abanyeshuri biga neza.

    NESA ivuga ko kugira ngo umuntu atangize ikigo cy'amashuri cyangwa akorerwe isuzuma bisaba ko atanga ibyangombwa bitarenze ukwezi kwa Gicurasi, bigatuma mu gihe ababishinzwe basuye ishuri rye rishobora gutangira cyangwa gukomeza imirimo mu mwaka ukurikiraho w'amashuri.

    Kuva muri Kanama kugeza muri Nzeri 2022, NESA yagenzuye ibigo by'amashuri 178 birimo abafite ishami ry'abaforomo umunani, Amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro 40 n'amashuri y'uburezi bw'ibanze 138.

    Kuva muri Mutarama 2023 hagenzuwe amashuri 73 y'ubumenyi rusange mu burezi bw'ibanze mu gihe ay'imyuga n'ubumenyi ngiro yari 16.

     

    The post Ibigo by'amashuri 54 byahagaritswe mu gutanga uburezi mu Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/25/ibigo-byamashuri-54-byahagaritswe-mu-gutanga-uburezi-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibigo-byamashuri-54-byahagaritswe-mu-gutanga-uburezi-mu-rwanda