Blog

  • Active baratandukanye? Derek yatangaje isoho… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023, ni bwo uyu musore uri mu banyuze mu ishuri rya muzika rya Nyundo yatangaje ko agiye gushyira hanze EP iriho indirimbo esheshatu zigomba kujya hanze ku wa 13 Ukwakira 2023.

    Yagize uruhare mu gutegura no gutunganya iyi EP, kandi yafatanyije na ba Producer barimo Kennyvibz, BulamuVibz ndetse na Kylye The Best. Izi ndirimbo zose uko ari esheshatu zakorewe muri studio ya Groove Sound Rec/.

    Derek avuga ko hari hashize igihe kinini abantu batamwumva mu muziki, ko igihe ari iki kugirango abagaragarize ibyo yari ahugiyemo mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Isohoka ry'iyi EP biraca amarenga y'uko uyu muhanzi yatangiye umuziki wenyine atari kumwe na bagenzi be Olvis na Tizzo bari bahuriye muri Active.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Derek ntiyerura niba isohoka ry'iyi EP ye bishimangira itandukanya rya Active, kuko avuga ko mu minsi iri imbere ari bwo azatangaza buri kimwe abantu bakaneye kumenya.

    Yavuze ati 'Icyo gisubizo kizasubizwa nibyo nzatangaza ubwo ni ahanyu ho kubona ibyari byo gusa, uyu munsi gahunda nifuje gutangaza ni iyo.'

    Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ziri kuri iyi EP zitsa cyane ku rukundo rwo mu mashuka, bityo ko zitagenewe abantu bari munsi y'imyaka 18. Ati 'Yego! N'iyo mpamvu handitseho 'Explicit Content'. Indirimbo zivuga ku rukundo rw'abashakanye, cyangwa abafite imyaka y'ubukure bo kwemererwa iyo ngingo.'

    Derek avuga ko mu ndirimbo esheshatu yashyize kuri iyi Album harimo izo yari amaranye imyaka itanu n'izindi zari zimaze amezi atanu azikoraho.

    Akomeza ati 'By'umwihariko abatujuje imyaka (y'ubukure) ibi ntibibareba. Gusa, kubo bireba ni ubuzima busanzwe, kandi ntagitangaje kirimo dore ko icyo mbivugaho ari urukundo.'

    Abajijwe niba isohoka ry'iyi EP bitazabangamira imikorere y'iri tsinda, Derek yavuze ko ari agaseke kazapfundurwa igihe nikigera.

    Harabura iminsi micye umwaka ukuzura Active badashyize hanze indirimbo, kuko baheruka iyo bise 'Ibicu' basohoye ku wa 7 Ukwakira 2022. Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe ahanini biturutse ku butumwa buyigize n'umudiho wumvikanamo.

    Ariko kandi aba basore bari bakumbuwe bitewe n'uko bari bamaze igihe kinini batumvikana mu muziki.

    Muri Mutarama 2023, Olvis yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo kugaruka mu muziki bafashe igihe cyo gusohora indirimbo imwe imwe ari nako bategura ibikorwa bishya bazakora mu 2023.

    Icyo gihe yunganiwe na Tizzo, bavuze ko igihe kigeza kugira ngo bashyire hanze album yabo. Avuga ati “Turashaka gushyira album hanze, turi kuyitegura. N’icyo kintu kiturangaje imbere cyane ntekereza ko muzayibona mu bihe biri imbere muri uyu mwaka. N’icyo tugiye gutegura.”

    Indirimbo Active yakoze bwa mbere yitwa 'Uri Mwiza' ku itariki ya 25 Nyakanga 2013. Aba bahanzi bahise bafatiraho bakomeza gukorana nk'itsinda nyuma yaho bakomeza gushyira hanze indirimbo nyinshi zirimo n'izakunzwe cyane zirimo; Udukoryo twinshi, Aisha, Pole, Lift, Nicyo naremewe, Active love, Amafiyeri, Online love, Slow Down, Final n'izindi nyinshi dore ko bafite izitari nkeya.

    Ubuhanga bw'aba basore mu kubyina no kuririmba byaborohereje kwamamara, ntibyatinze muri 2014 bahita binjira mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards aha bakaba baranegukanye igikombe cya Best New Artist 2014.

    Aba bahanzi bagiye bitabira ibitaramo bikomeye mu gihugu ndetse no mu ntara hafi ya zose z'igihugu binyuze muri Primus Guma Guma Super Stars n'ibindi. 

    Derek yatangaje ko agiye gushyira hanze EP ye yise 'Bedroom Playlist'


    Derek ntiyerura ku isenyuka ry'itsinda Active, ahubwo avuga ko mu minsi iri imbere azatanga gahunda irambuye


    Derek yavuze ko indirimbo agiye gusohora zitagenewe abari munsi y'imyaka 18 


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IBICU' YA ACTIVE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134813/active-baratandukanye-derek-yatangaje-isohoka-rya-ep-ye-igenewe-abari-hejuru-yimyaka-18-134813.html

  • Uwa mbere azahembwa Miliyoni 25 Frw: Kwiyandi… – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’urubyiruko ifatanyije n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye kigamije iterambere UNDP ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi batangije amarushanwa yiswe YouthConnekt Awards yitezweho kuzamura urubyiruko rufite imishinga myiza.

    Ni irushanwa ba rwiyemezamirimo bari hagati y’imyaka 16 na 30 bemerewe kugaragaza imishinga yabo hanyuma hagatorwa imishinga myiza ifite ibibazo icyemura muri sosiyete nyarwanda, ikaba ifite udushya.

    YouthConnekt igamije guhanga imirimo mu rubyiruko, guteza imbere ubushabitsi no guhanga ibishya, gutoza abakiri bato umuco wo kubyaza umusaruro amahirwe abakikije bakayabyaza inyungu akaba ariyo mpamvu yo gutegurwa kw’aya marushanwa mu rwego rwo gutera akanyabugabo ababashije gukora imishinga.

    Kuva mu mwaka wa 2012 YouthConnekt itangira, yafashije rwiyemezamirimo barenga 2000 kubona igishoro, nabo bagira uruhare mu guhanga imirimo 36.000 ku rundi rubyiruko byumvikana ko ari amahirwe adasanzwe ku rubyiruko runyotewe no gutera imbere. 

    Imishinga ihanga udushya kandi izana impinduka izarushanwa iri mu byiciro bine, aribyo:

    1.Ubuhinzi n’Ubworozi (Agribusiness):Guhanga ibishya bizamura ubuhinzi, kongerera agaciro umusaruro ukomoka k’ubuhinzi, guteza imbere ikoranabuhanga rishya cyangwa imikorere ijyanye n’igihe mu buhinzi.

    2.Ikoranabuhanga (ICT): Imishinga yifashisha ikoranabuhanga mu gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije abanyarwanda.

    3.Gutunganyiriza mu nganda (Manufacturing): Kongerera agaciro ibintu bitandukanye binyuze mu nganda ntoya n’iziciriritse. 

    4.Izindi Serivisi (Other Services): Serivisi zitandukanye nk’ibijyanye n’imideri, ubuhanzi, ubukerarugendo n’izindi ziri mu zitavuzwe haruguru.

    Ibisabwa mu kwiyandikisha

    1. Kuba uri urubyiruko ufite hagati y’imyaka 16 na 30, 

    2. Kuba ufite umushinga wanditse mu kigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RDB),

    3. Kuba umushinga wawe ukemura ibibazo biri mu muryango nyarwanda, 

    4. Kuba umushinga wawe ushobora kwaguka kandi ugatanga akazi ku rundi rubyiruko.

    Uko amarushanwa ya Youth Connekt Awards 2023 ateganyijwe

    Amarushanwa azatangirira ku rwego rw’Umurenge, akomeze ku rwego rw’Akarere, urwego rw’Intara asoreze ku rwego rw’Igihugu.

    Ibihembo bya mbere bizatangwa mu byiciro bine ku rwego rw’Intara no mu mujyi wa Kigali, aho buri wese uzaba uwa mbere azahabwa 1.000.000 Frw.

    Nyuma y’aho, abageze ku rwego rw’Intara bose bazitabira amahugurwa abafasha kunoza neza imishinga yabo, mbere y’uko bapiganira igihembo nyamukuru ku rwego rw’Igihugu.

    Ibihembo bikuru ku rwego rw’Igihugu:

    Uwa mbere: 25,000,000 Frw

    Uwa kabiri: 20,000,000 Frw

     Uwa gatatu: 15,000,000 Frw

    Uwa kane: 10,000,000 Frw

    Abandi basigaye bazagira amahirwe yo gutsindira kuva kuri Miliyoni 5 kugera kuri Miliyoni 1.

    Urubyiruko rwashyiriweho amahirwe akomeye yo gushyigikira imishinga yabo binyuze mu marushanwa ya YouthConnekt Awards 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134761/hagiye-gutangira-amarushanwa-ya-youthconnekt-awards-2023-134761.html

  • Mvukiyehe Juvenal wari uyoboye Kiyovu Sports,… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara mu nyandiko mvuko ya komite nyobozi ya Association ya Kiyovu Sports yateranye kuwa 26 Nzeri 2023 iyobowe na Perezida wayo Ndorimana Jean Francois Regis, bagaragaje ko Kiyovu Sports Company Ltd yambuwe inshingano bashingiye ku bukene iyi kompanyi yari iyobowe na Juvenal yagaragaje ndetse n’amakosa ya kinyamwuga yagiye ikora nkana kugeza bigize ingaruka ku ikipe ya Kiyovu Sports.

    Ibi babigarutseho bagira bati: “Hashingiwe ko Kiyovu Sports Company Ltd yagiye ikora amakosa anyuranye kandi mu bihe bitandukanye akagira ingaruka ku ikipe, nko gusesa amasezerano y’abakinnyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikipe ikabiherwa ibihano na FIFA aho ikipe yaciwe akayabo ka Miliyoni 80.900.000 z’amafaranga y’u Rwanda”.

    Iyi nyandiko mvugo ikomeza ivuga ko “kuba Kiyovu Sports Company Ltd itagishoboye gutunga abakozi ba Kiyovu Sports ikaba ibagezemo ibirarane by’amezi abiri yose.”

    Kiyovu Sports Association iyobowe na Ndorimana yahisemo gusesa amasezerano yose yari ifitanye na Kiyovu Sports Company Ltd ya Juvenal ndetse ikipe ya Kiyovu Sports ihita ijya mu biganza bya Association ya Kiyovu Sports by’agateganyo mu gihe bategereje ko intego rusange izabyemeza.

    Iyi myanzuro yemejwe kandi ishirwaho umukono n’abagize Association ya Kiyovu Sport bose hamwe uko ari 8 bahagarariwe na Perezida wayo Bwana Ndorimana Jean François  Regis bakunze gutazira General.

    Juvenal yabaye yigijwe inyuma 

    Ndorimana Jean Francois ubu niwe ufite Kiyovu Sports mu biganza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134805/mvukiyehe-juvenal-wari-uyoboye-kiyovu-sports-yambuwe-ububasha-134805.html

  • Umwe ntiyabanyuze! Ibyamamarekazi byashakanye… – #rwanda #RwOT

    Benshi bavuga ko ntacyamamare gihirwa no kurushinga bitewe n'ubuzima babamo ndetse ibi bishimangirwa n'agatanya zitasiba gusinywa buri munsi mu byamamare. Time Magazine yatangaje ko ibyamamare biba bifite amahirwe 40% yo kurushinga rugakomera nta gatanya. 

    By’umwihariko iyo bigeze ku byamamarekazi byo mu ngeri zose usanga ingo zabo zisenyuka zitamaze kabiri bigatuma bakomeza gushakana n'abandi. Ngo muri Hollywood 97% by'ibyamamarekazi bikoze gatanya bihita byongera kurushinga n'abandi bagabo ndetse hari n'abazwi bamaze guca agahigo ko gukora ubukwe inshuro zirenze ishanu (5).

    Ibi kandi ngo byakuyeho imyumvire abantu bari bafite yuko ibyamamare by'abagabo aribyo bishaka abagore benshi, nyuma yuko bimwe mu byamamarekazi bimaze kubana n'abagabo benshi. Twabateguriye urutonde rw'ibyamamarekazi by'imahanga bimaze kubana n'abagabo benshi:

    1.Jennifer O'Neil

    Icyamamarekazi muri Sinema, Jennifer O'Neil, uvuka mu gihugu cya Brazil, yaciye agahigo ko kurushinga n'abagabo icyenda (9). Uyu mugore wamenyekanye mu myaka ya kera nko muri filime 'Summer of 42', 'The Innocent' n'izindi, yakoze ubukwe n'abagabo 9. Ubwo yarafite imyaka 17 nibwo yarushinze ku nshuro ya mbere na Dean Rossiter mu 1965 bahana gatanya mu 1971.

    Kuva ubwo Jennifer O'Neil yakomeje kubana n'abandi bagera ku munani kugeza mu 1996 ubwo yarushingana n'umugabo wa cyenda witwa Mervin Disney Jr. ari nawe bakiri kumwe kugeza ubu.

    2.Lana Turner

    Umukinnyi wa filime wakanyujijeho muri Hollywood, Lana Turner, witabye Imana azize indwara ya kanseri, yapfuye afite imyaka 74 amaze kurushinga n'abagabo umunani. Lana Turner wamamaye muri filime zirimo 'The Bad & The Beautiful', 'Madame X' n'zindi, nubwo yashakanye n'abagabo benshi, yabyaye umwana umwe gusa yabyaranye n'umugabo we wa mbere witwa Joseph Stephen babanye kuva mu 1942 kugeza mu 1943.

    3. Rue McClanahan

    Umunyarwenyakazi Eddi-Rue McClahan, uzwiho kuba yarasekeje benshi muri filime y'uruhererekane yakinnye yitwa 'The Golden Girl', azwiho kuba nawe yaragiye arushinga n'abagabo benshi uko imyaka yagiye isimburana. Rue McClahan yarushinze n'abagabo umunani kuva mu 1958 arushingana Tom Bish bamaranye umwaka umwe gusa. Kuva batandukana Rue yakoze ubukwe n'abandi bagabo barindwi.

    4. Pamela Anderson

    Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime, Pamela Anderson, uvuka muri Canada wigeze guca ibintu mu itangazamakuru ubwo hajyaga hanze filime yakinnye y'urukozasoni, nawe azwiho kuba yarashakanye n'abagabo barindwi (7). 

    Uyu Pamela wakunzwe no kuririmbwa n'abahanzi benshi, yarushinze n'abagabo barindwi barimo umuhanzi Tommy Lee ari nawe babyaranye abana babiri ndetse couple yabo yaciye ibintu hagati yo mu 1995 kugeza 1998. Pamela kandi yanatunguye benshi mu 2020 ubwo yarushinganga na Jon Peters wahoze ari umurinzi we (Bodyguard).  Uyu wari n'umugabo we wa 7 batandukanye mu 2022.

    5.Jennifer Lopez

    Umuhanzikazi w'icyamamare Jennifer Lopez, benshi bita J-LO, niwe uza ku mwanya wa mbere mu bahanzikazi bamaze kurushinga kenshi. Kugeza ubu Jennifer Lopez w'imyaka 53 amaze gukora ubukwe n'abagabo bane. Bwa mbere J-Lo yarushinze mu 1997 na Ojani Noa bamaranye umwaka umwe gusa. 

    Mu 2001 yahise arushinga na Cris Judd wari umubyinnyi we batandukana mu 2002. Yahise ajya mu rukundo n'icyamamare muri sinema Ben Affleck nabo ntibamarana kabiri batandukana mu 2004.

    Jennifer Lopez muri uwo mwaka wa 2004 yahise arushinga n'umuhanzi Marc Anthony baza gutandukana mu 2014. Uyu muhanzikazi yakomeje gukundana n'abagabo batandukanye kugeza mu 2021 yongeye gukundana na Ben Affleck bari bamaze imyaka 20 batandukanye. Urukundo rwabo barushimangiye ubwo baherutse kurushinga muri Kamena ya 2022.

    6. Kim Kardashian

    Icyamamare mu mideli Kim Kardashian, nawe amaze kugacishaho mu gutandukana n'abagabo. Magingo aya uyu mugore wamenyekanye kubera gukina filime y'urukozasoni, amaze kurushinga inshuro eshatu. 

    Ubwo yarafite imyaka 19 gusa yarushinze na Damon Dash babanye kuva mu 2000 kugeza mu 2004. Mu 2011 Kim yarushinze n'icyamamare muri NBA, Kris Humphries bamaranye amezi 8 gusa bahita batandukana.

    Ntibyatinze Kim Kardashian ahita ajya mu rukundo n'umuraperi Kanye West aho batasibaga kuca ibintu ku mbuga nkoranyambaga. Barushinze mu 2014 bahana gatanya mu 2021 nyuma y'imyaka 7 babanye ndetse bamaze no kubyarana abana 4.

    7. Janet Jackson

    Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Janet Jackson, umuvandimwe wa Michael Jackson, kimwe na Kim, nawe amaze kurushinga n'abagabo batatu. Ubwo yarafite imyaka 18 Janet yarushinze n'umuhanzi James DeBarge gusa ntibamarana kabiri. Mu 1991 yarushinze na Rene Elizondo batandukana mu 2000.

    Uyu muhanzikazi mu 2002 yarushinze n'umuhanzi Jermaine Dupri batandukana mu 2009. Mu 2012 Janet Jackson yarushinze na Wissam Al Mana batandukana mu 2017.

    8. Britney Spears

    Icyamamarekazi mu njyana ya Pop, Britney Spears nawe ari mu byamamarekazi byashakanye n'umugabo urenze umwe.  Mu 2004 Britney yarushinze na Jason Alexander batandukana bamaranye umwaka umwe. 

    Muri uyu mwaka kandi yahise arushinga n'umubyinnyi Kevin Federline batandukana mu 2007. Kuva mu 2018 uyu muhanzikazi yakundanaga na Sam Asghari barushinze mu 2022 ndetse mu mpera z'ukwezi gushize nibwo batangaje ko batandukanye bari gushaka na gatanya.

    9. Angelina Jolie

    Umuherwekazi akaba n'icyamamare muri sinema, Angelina Jolie, nawe ntiyanyuzwe no kubana n'umugabo umwe gusa. Mu 1996 Jolie yarushinze na Jonny Lee Miller batandukana mu 1999. Mu 2000 yahise arushinga na Bob Thornton batandukana mu 2003. 

    Kuva ubwo Jolie yahise ajya mu rukundo n'icyamamare Brad Pitt bamara igihe kinini barambagizanya kugeza mu 2014 barushinze. Couple ya Jolie na Pii yaciye ibintu yaje gutandukana mu 2019 .

    10.Kate Winslet

    Umukinnyi wa filime Kate Winslet, uzwi cyane ku izina rya 'Rose' kubera filime yakinnye yitwa 'Titanic', nawe yashakanye n'abagabo batatu. Mu 1998 yarushinze na Jim Threapleton batandukana mu 2001. Mu 2003 Kate yarushinze na Sam Mendes baza guhana gatanya mu 2010. Umugabo we wa gatatu ari nawe bakirikumwe witwa Abel Smith bakundanye mu 2011 baza kurushinga mu 2012 kugeza magingo aya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134809/umwe-ntiyabanyuze-ibyamamarekazi-byashakanye-nabagabo-benshi-ku-isi-amafoto-134809.html

  • Kiyovu Sports irishyuzwa miliyoni 153, yahawe nyirantarengwa #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze guhabwa iminsi 10 na Igitego Hotels yo kuba yamaze kwishyura miliyoni 153 z’umwenda iyi kipe ifititye iyi hoteli.

    Tariki ya 15 Kanama 2023 nibwo Kiyovu Sports yagiranye amasezerano na Igitego Hotels yo kuzajya babaha serivisi zitandukanye harimo no kuba iyi kipe yahakorera umwiherero.

    Umwaka urashize impande zombi zisinyanye amasezerano ariko Kiyovu Sports ikaba yaranze kubahiriza uruhande rwayo, aho iyi hoteli yanabandikiye ibishyuza ariko bakabima amatwi.

    Mu ibaruwa umunyamategeko Manirahari Noureddine yandikiye Kiyovu Sports tariki ya 24 Nzeri 2023 ndetse bikaragara ko yakiriwe na Mvukiyehe Juvenal umuyobozi wa Kiyovu Sports Companmy Ltd (yambuwe ikipe) akaba ari na we wagiranye amasezerano na Igitego Hotels, bamenyesheje iyi kipe ko nyuma y’amabaruwa menshi bandikiwe bakanga kwishyura, ubu bahawe iminsi 10 yo kuba bamaze kiwishyura iri deni.

    Yagize ati 'Nshingiye ku mabaruwa atandukanye ubuyobozi bwa Igitego Hotels bwanandikiye bubishyuza serivisi bwabahaye ariko mugaceceka ntimugire icyo mubikoraho, ibyo bikorwa bikaba bikomeje guteza igihombo gikomeye;'

    'Nshingiye kandi ku biganiro umuyobozi wa Igitego Hotels ubwe yagiranye n’uwashyize umukono ku masezerano ari we Juvenal Mvukiyehe na we akamubwira ko agomba kiwshyura vuba none umwaka ukaba ushize amafaranga atarishyurwa;'

    'Nshingiye kandi cyane cyane ku masezerano yabaye ku wa 18 Kanama 2022 hagati yanyu na Igitego Hotels mu ngingo ya 9, ahateganyijwe ko mu gihe muzaba mumaze ukwezi mutishyura hazajya hiyongeraho 10% buri cyumweru.'

    Me Manirahari Noureddine yakomeje amenyesha Kiyovu Sports ko ifite iminsi 10 yo kuba yamaze kwishyura aya mafaranga y’u Rwanda 153,694,006.

    Ati 'Tubandikiye tubamenyesha ko muhawe integuza y’iminsi 10 yo kuba mwamaze kwishyura Igitego Hotels umwenda wose ungana na 153,694,006 Frw ibyo mukabikora ku neza byananirana hakazitabazwa izindi nzego zibifitiye ububasha.'

    Ibi bibaye mu gihe Umuryango wa Kiyovu Sports nta masaha 24 ashize ufashe umwanzuro wo gukura ikipe mu maboko ya Kiyovu Sports Company Ltd kuko yananiwe gucunga iyi kipe.

    Kiyovu Sports irishyuzwa miliyoni 153

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-irishyuzwa-miliyoni-153-yahawe-nyirantarengwa

  • Amavubi y’Abagore yongeye kunyagirwa, atahana… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri taliki 26 Nzeri saa kumi n’ebyiri kuri Accra Sports Stadium haberaga umukino ikipe y’igihugu ya Ghana y’abagore yari yakiriyemo ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

    Uyu wari umukino wo kwishyura nyuma yuko ubanza wari wabereye mu Rwanda mu cyumweru gishize taliki 20 ukarangira Amavubi anyagiwe ibitego 7-0.

    Nyuma yo gutsindwa ibi bitego uyu munsi n’ubundi ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagiye mu kibuga ubona nta kizere cyo kuba yakwishyura ahubwo ikomereza mu mujyo wo gutsindwa ibindi bitego byinshi maze umukino urangira batsinzwe ibitego 5-0.

    Ibitego 3 bya mbere byatsinzwe n’umukinnyi witwa Evelyn Badu, icya 4 gitsindwa na Alice Kusi mu gice cya mbere maze umukino ugiye kurangira uwitwa Stella Nyamekye atsinda ikindi.

    Ubwo bivuze ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abari n’Abategarugori yahise isezererwa ku kinyuranyo cy’ibitego 12-0 muri iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Morocco mu mwaka utaha.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yasezerewe ku kinyuranyo cy’ibitego 12-0

    Ikipe y’igihugu ya Ghana niyo yakomeje mu ijonjora rikurikiyeho ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Morocco

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134802/amavubi-yabagore-yongeye-kunyagirwa-atahana-umufuka-ubitsemo-ibitego-12-134802.html

  • Muri Kiyovu Sports zahinduye imirishyo, ‘Company’ yambuwe ikipe #rwanda #RwOT

    Komite Nyobozi y’Umuryango wa Kiyovu Sports yafashe umwanzuro wo kwambura ikipe ‘Company’ kubera amakosa yakoze kugeza aho ikipe yaciwe amafaranga.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023 nibwo habaye Inama ya Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yigaga ku ngingo 2; Imikoranire hagati y’Umuryango wa Kiyovu Sports ndetse na Kiyovu Sports Company LTD.

    Muri iyi baruwa yasinyweho n’abagize Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports bayobowe na Ndorimana Jean François Regis basanze Kiyovu Sports Company LTD iyobowe na Mvukiyehe Juvenal yarakoze amakosa yatumye ikipe ijya habi, bahitamo kuyambura ikipe by’agateganyo mu gihe bategereje Inteko Rusange izafata umwanzuro.

    Bati “Hashingiwe ko Kiyovu Sports Company LTD yagiye ikora amakosa anyuranye mu bihe bitandukanye kandi akagira ingaruka ku ikipe; gusesa amasezerano y’abakinnyi binyuranyije n’amategeko ikabihererwa ibihano na FIFA bingana na Miliyoni mirongo inani n’ibihumbi magana cyenda (80,900,000 Frw);”

    “Kuba Kompanyi (Company) itagishoboye gucunga ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe n’abakozi bayo nk’uko bikubiye mu masezerano y’imikoranire Umuryango wagiranye na Kompanyi. Dushingiye ku mikoro make yagaragajwe na Kompanyi ko itagishoboye gutunga ikipe ubu abakinnyi n’abakozi bakaba bamaze kugira ibirarane by’imishahara;”

    “Hashingiwe ku ngingo ya 5 y’amasezerano y’imikoranire hagati ya Kompanyi n’Umuryango, abagize Komite Nyobozi bemeje ko ibikorwa bya Siporo byose bya Kiyovu Sports bivanwa muri Kiyovu Sports Company LTD bikaba bisubijwe by’agateganyo mu Muryango wa Kiyovu Sports mu gihe hagitegerejwe ko Inteko Rusange iterana ikabifataho umwanzuro ntakuka. “

    Ibi bibaye nyuma y’uko hari hamaze iminsi umwuka mubi ututumba hagati ya Ndorimana Jean François Regis uyobora Umuryango wa Kiyovu Sports na Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports Company LTD, hari n’igihe byavuzwe ko bashatse kurwana kubera kutumvikana uburyo ikipe iyobowemo.

    Kiyovu Sports yambuwe Company

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muri-kiyovu-sports-zahinduye-imirishyo-company-yambuwe-ikipe

  • Kuki Burna Boy atari mu bazaririmba muri Trac… – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023 mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Serena Hotel yahuriyemo n'Umuyobozi wa Trace Africa akaba n’umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku wa 21 Ukwakira 2023 kuri BK Arena, kandi uzaririmbamo abahanzi barenga 50 yaba abahataniye ibihembo n’abandi batashyizwe ku rutonde.

    Bizatambuka imbona nkubone kuri Trace Tv, Televiziyo Rwanda, ku rubuga rwa Youtube n’ahandi ku buryo abafana bazohorerwa no gukurikirana uyu muhango ukomeye mu muziki wa Afurika.

    Byitezwe ko uyu muhango uzitabirwa n’abantu bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kandi uzaririmbamo abarimo nka Davido, Asake, Yemi Alade, Fireboy, Bruce Melodie, Bwiza, Kenny Sol, Mike Kayihura n’abandi.

    Ibi bihembo birimo icyiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda batanu bahatanye mu rwego rwo gushyira ibikorwa by’abo ku rwego rwiza kandi Mpuzamahanga.

    Kuva ibi bihembo byatangazwa ko bigiye kubera mu Rwanda, Burna Boy yagarutsweho cyane mu itangazamakuru bivugwa ko ari mu bahanzi bazaririmba mu itangwa ry’ibi bihembo.

    Ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bihagazeho kubatumira mu bitaramo, kuko bivugwa ko asaba arenga Miliyoni 600 Frw kugirango akore igitaramo.

    Amaze iminsi aca uduhigo mu bitaramo akorera ahantu hanyuranye ku Isi, kandi yigwizaho imirimbo y’ubwiza y’agaciro kanini. Ibihangano bye byabaye nk’umuti kuri benshi.

    Nelson Tavares yavuze ko aho umuziki wa Afurika ugeze hashimishije, ariko kandi hakenewe imbaraga za buri umwe mu gutuma abahanzi bo kuri uyu mugabane bagera kure.

    Yavuze ko guhuriza i Kigali abahanzi barenga 50 bazaririmba muri ibi bihembo ‘kari akazi katoroshye’. Avuga ko yizera neza ko Trace Africa yaciye agahigo mu gukora igikorwa nk’iki kibasha guhuriza hamwe abahanzi bo mu bihugu bitandukanye.

    Uretse amaserukiramuco arimo nka Afro Nation, itangwa ry'ibihembo BET Awards muri Amerika, biragoye kubona igikorwa nk'iki cyahuriza hamwe abahanzi barenga 50. Nelson ati “Kuri uyu mugabane nta wundi muntu urabikora;

    'Byari bigoye ariko kandi ni akazi twagombaga gukora, kandi turashimira Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB ku bufasha baduhaye, n’abandi bantu barimo abahanzi bo mu Rwanda bazaba bari muri iyi gahunda. Yego! Twiteguye igitaramo cyiza, bizahuza abo mu bihugu barenga 180, ndatekereza tuzakora ibintu bizatera ishema abanyarwanda.'

    Nelson ashimangira ko nta muhanzi n’umwe wishyuwe kugirango azaririmbe mu itangwa ry’ibi bihembo. Ati “Nta muntu twishyuye kugirango azaze mu Rwanda. Abahanzi ubwabo bumva uruhare Trace Africa yagize ku rugendo rw’abo kuva mu myaka 29 ishize kugirango babe abo aribo uyu munsi.”

    Yavuze ko abahanzi bafitiye icyizere Trace Africa biri mu byatumye bemera kuza i Kigali batishyuwe. Nelson avuga ko kuba nta mafaranga bahaye buri muhanzi bitari mu mpamvu zatumye Burna Boy atajya ku rutonde rw’abazaririmba. Ati “Sintekereza ko ariko bimeze ubu.”

    Nelson avuga ko Burna Boy yumva neza akamaro k’ibi bihembo n’impamvu ahatanyemo. Kandi ko mu gihe cyo gutanga ibi bihembo ikipe imufasha mu muziki izaba iri mu Rwanda.

    Yavuze ko kugeza ubu batahita bavuga ko Burna Boy atazaza mu Rwanda, kuko bazashingira kuri gahunda z’ubuzima bwe mu muziki asanzwe afite.

    Avuga ko babariyemo kwishyura abahanzi bazaririmba muri ibi bihembo bari gukoresha Miliyoni 10 z'amadorali mu gutegura iki gikorwa kugeza kirangiye. Ati 'Iyo twishyura abahanzi bazaririmba Miliyoni zirenga 10$ [Ararenga Miliyari 12]  twari kuzikoresha.'     

    Ku wa 29 Nzeri 2023 nibwo amatike yo kwinjira muri ibi bitaramo bizaherekeza itwanga ry'ibi bihembo azajya hanze. Mu gihe cy'iminsi itatu bizamara bizasaba kwishyura 20,000 Frw, ni mu gihe ku munsi umwe w'igitaramo uzishyura 12,000 Frw.

    Ibirori bya Trace Awards&Festivak bigera kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere ku bufatanye na BK Arena, MTN, Visit Rwanda, Pernod Ricard, University of Rwanda, Africa & Colors, RwandAir na RBA.

    Abahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri ibi birori bongewemo ni Sema Sole, Kivumbi King, Angell Mutoni, Boy Chopper na Mike Kayihura.

    Muri ibi bihembo kandi hongeweho igitaramo cyo guhimbaza Imana kizaba ku wa 22 Ukwakira 2023 guhera saa munani z'amanywa kugeza saa kumi z'umugoroba kizaririmbamo Korali ya ALU iririmba indirimbo zihimbaza Imana, Soweto Gospel Choir, Janet Otieno wo muri Kenya, Levixone wo muri Uganda, Benjamin Dube na Nomcebo wamamaye mu ndirimbo 'Jerusalema'. 

    Umuyobozi muri Trace Africa ushinzwe gukurikirana abahanzi, Nelson Tavares, yatangaje ko nta muhanzi wishyuye mu bazaririmba mu itangwa ry'ibihembo Trace Awards 

    Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez, yavuze ko bageze kure imyiteguro yo gutanga ibi bihembo, kandi babyitezeho kuzasiga ishusho nziza mu Rwanda

     

    Ikipe y'abafasha Burna Boy mu muziki izaba iri mu Rwanda mu muhango wo gutanga ibihembo Trace Awards

    Burna Boy amaze iminsi aca uduhigo mu bitaramo akorera ahantu hanyuranye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134800/kuki-burna-boy-atari-mu-bazaririmba-muri-trace-awards-yari-kuba-ihagaze-miliyari-12-frw-134800.html

  • Abakobwa 45 baturutse mu bihugu 25 bateraniye mu Rwanda mu mwimwiherero wa FIBA Africa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo hatangiye umwiherero wa ‘FIBA Africa Regional Youth Camp’ ugamije kuzamura no guteza imbere uyu mukino uhereye mu bato.

    Ni umwiherero witabiriwe n’abakobwa 50 baturutse mu bihugu 25 by’Afurika, u Rwanda rwawakiriye rukaba rufitemo abakinnyi 12.

    Uyu mwiherero watangiye uyu munsi tariki ya 26 Nzeri 2023 ukaba uzasozwa ku wa Kane tariki ya 28 Nzeri, urimo kubera muri Kigali Arena.

    Jean Michel Ramaroson akaba umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Iterambere muri FIBA Africa, yavuze ko biteze ko nyuma y’uyu mwiherero abawukoze bizabafasha mu kuzamura urwego rwabo mu mikinire.

    Ati “Abakobwa baturutse mu bihugu 25 birimo n’u Rwanda tubategerejeho kubyaza umusaruro ubumenyi bazakura aha, ariko na nyuma tuzajya tubakurikirana tubafashe. Ikindi kandi dusigira ibihugu twakoreyemo uburyo bwo kujya bitegurira ibikorwa nk’ibi kuko birafasha kandi bitagoye.”

    Umuyobozi ushinzwe tekinike muri FERWABA, Moise Mutambali yavuze ko iminsi 3 ihagije kugira ngo aba bana babe bahawe ubumenyi buzabafasha kuba bazamura urwego rw’imikinire yabo.

    Ati “Ni amahirwe ku Rwanda rwakiriye by’umwihariko rukaba rufitemo n’abana benshi. Aba bakobwa bazahura n’abatoza beza babahe ubumenyi bunabafasha kurushaho gukunda umukino. Iminsi itatu bazamara irahagije kandi basanzwe bari mu mukino, itandukaniro rihari ni ukwiga birenze ku byo babonaga.'

    'Indi nyungu irimo ni ukwiga uko abakinnyi mu bindi bihugu bitwara ndetse bakina. Iyo bahuye gutya hari ibyo bamenya byabafasha kwitwara neza igihe bagiye mu marushanwa mpuzamahanga.'

    Mu gihe abakobwa bari mu Rwanda, muri Mali harimo kubera uw’abahungu. Ni ku nshuro ya 3 haba umwiherero nk’uyu.

    Mu Rwanda hakaba hateranyiye abatoza 15 barimo gutoza aba bakobwa, muri abo batoza 6 ni Abanyarwandakazi.

    Abakobwa 45 nibo bitabiriye uyu mwiherero

    Barimo gufashwa n’abatoza 15

    Visi Perezida wa FERWABA, Mugwiza Pascale akaba n’Umuyobozi wungirije muri Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa y’abagore muri FIBA yatangije uyu mwiherero

    Jean Michel Ramaroson akaba umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Iterambere muri FIBA Africa, yavuze ko na nyuma y’umwiherero abana babakurikirana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakobwa-45-baturutse-mu-bihugu-25-bateraniye-mu-rwanda-mu-mwimwiherero-wa-fiba-africa-amafoto

  • Kamonyi-Rukoma: Intego yacu si ukujya aho icyaha cyamaze kuba-SP Marie Gorette Uwanyirigira #rwanda #RwOT

    Igihugu cyawe nta wundi wundi uzakirinda uretse wowe. Cunga urugo rwawe, cunga umuturanyi wawe utange amakuru ku gihe. Wirindira ko umuntu yica undi, ko agira nabi ngo ubone kubivuga. Dufashe gukumira icyaha kitaraba aho kuduha amakuru cyamaze kuba. Ni inama n'impanuro abaturage b'Umurenge wa Rukoma, Akagari ka Taba na Mwirute bahawe na SP( superintendent of Police) Marie Gorette Uwanyirigira ushinzwe guhuza ibikorwa bya POLISI n'Abaturage( Community Policing) mu karere ka Kamonyi.

    Mu nteko y'Abaturage yo kuri uyu wa 26 Nzeri 2023, SP Marie Gorette Uwanyirigira ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'Abaturage yabwiye abaturage ko bakwiye kumva no kumenya ko inshingano za mbere za Polisi atari ugufata no gufunga abakoze cyangwa abakekwaho ibyaha, ko ahubwo Gukumira aribyo biza ku isonga.

    Bamwe mu baturage bitabiriye inteko.

    Ati' Twebwe nk'inzego z'Umutekano ntabwo tugomba kujya aho icyaha cyamaze kuba. Ntabwo twebwe intego yacu ari ukujya aho icyaha cyamaze kuba, ahubwo ni ukugikumira kitaraba. Niba ubona mugenzi wawe muturanye, umugore n'umugabo barara batongana, barara barwana, bivuge kugira ngo twebwe tuze dukumire ko hagira uwica undi, dukumire ko hagira ukomeretsa undi. Niko kazi kacu. Mwe ni muduhe amakuru twebwe dukore akazi'.

    SP Marie Gorette Uwanyirigira, yibukije kandi abaturage kwirinda icyo aricyo cyose cyabakururira mu gukora ibyaha. Mu byo yabasabye kwirinda birimo; Ubusinzi, Ubujura, Gufata Abagore n'Abakobwa ku ngufu, Gusambanya Abana, Ubwicanyi Urugomo, kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge, Amakimbirane yo mu ngo n'ibindi.

    SP Marie Gorette Uwanyirigira, yasabye abaturage gutanga amakuru no kudahishira ikibi.

    Yasabye by'umwihariko Urubyiruko kwibuka ko aribo mbaraga Igihugu gifite, aribo kitezemo Abaturage beza n'Abayobozi b'ejo heza, ko ibyo kubigeraho bisaba ko bagira imyitwarire iboneye, bakirinda ubwabo n'imiryango yabo kugira ngo batange imbaraga zabo mu byubaka Igihugu.

    Abaturage bitabiriye iyi nteko, muri rusange basabwe kudahishira ikibi cyangwa ukora ikibi kuko ibyo byose bibera mu Isibo, mu Mudugudu, Mukagari aho batuye kandi bigakorwa n'abo bazi kuko ni abana babo, ni Abagabo n'Abagore babo, Abavandimwe, bafite byinshi bahuriyeho aho batuye. Bibukijwe ko icyiza ari ukugira amakenga bakirinda guhishira ukora ikibi uwo ariwe wese kuko birangira yiyangije, akangiza uwamuhishiriye cyangwa se akangiza uwe n'Igihugu muri rusange.

    Bamwe mu bayobozi bitabiriye inteko y'abaturage barimo Dr Nahayo Sylvere, umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi.

    SP(superintendent of Police) Marie Gorette Uwanyirigira yibukije ko uhishira abakora ikibi, abakora ibyaha ari umufatanyacyaha mu biba byakozwe, ko kandi ibyo akora yiyangiriza ubwe akaba anahemukira Igihugu kuko ntacyo afasha mu iterambere.

    Abaturage bacinye akadiho bishimira abayobozi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/26/kamonyi-rukoma-intego-yacu-si-ukujya-aho-icyaha-cyamaze-kuba-sp-marie-gorette-uwanyirigira/