Blog

  • Mudaheranwa Hadji uyobora Gorilla FC yajyanwe… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije muri G&G Advocates ikunze kuburanira abakinnyi, Uwizeye Djafari ukina mu kibuga hagati, yatanze ikirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, arega ubuyobozi bw’ikipe ya Gorilla FC bwasheshe amasezerano mu buryo butubahirije amategeko nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ikirego.

    Uwizeye Djafari yageze mu ikipe ya Gorilla FC tariki 18 Kanama, ubwo yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri ari umukozi wayo. Ntabwo aya masezerano yaje kubahirizwa, kuko nyuma y’umwaka umwe w’imikino yaje guhabwa urwandiko rumusezerera mu kazi atabwiwe impamvu ndetse nta n’ibiganiro bagiranye. 

    Uyu mukinnyi ukina imbere ya ba myugariro, yandikiye FERWAFA nk’uko bigaragara mu nyandiko, asaba indishyi zituruka ku gusesa amasezerano binyuranyije n’amategeko.

    Uwizeye Djafari yageze mu ikipe ya Gorilla FC avuye muri Espoir FC ubwo yari azanwe na Gatera Musa wamotozaga no muri Espoir FC, akaba yaranyuze no mu makipe arimo Gicumbi FC na Amagaju FC. 

    Urwandiko Uwizeye Djafari binyuze mu bamuhagarariye mu mategeko, yajyanye muri FERWAFA 

    Urwandiko Gorilla FC yandikiye Uwizeye Djafari imusezerera ndetse inamwemerera kwishakira indi kipe

    Uwizeye Djafari bivugwa ko yagize ikibazo cy’imvune ubwo umwaka w’imikino 2022-23 watangiraga, bigatuma Gorilla FC ihitamo kumukura mu mibare

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134778/mudaheranwa-hadji-uyobora-gorilla-fc-yajyanwe-mu-nkiko-134778.html

  • Sitade ya Muhanga iri kuvugururwa- AMAFOTO +… – #rwanda #RwOT

    Hashize amezi agera kuri abiri, Sitade y’Akarere ka Muhanga itangiye kuvugururwa, aho igomba kujya ku rwego rushimishije ndetse runyura abayikoresha. Iyi sitade isanzwe ikoreshwa n’ikipe ya As Muhanga yakiriraho imikino yayo nubwo kuri ubu iri gukina icyiciro cya kabiri.

    Bimwe mu bikorwa birikuvigurwa, harimo; guushyiramo intebe zigezweho abafana bazajya bicaraho, kuvugurura no kongera gusana aho abakinnyi bicara, gushyira utubati n’ibindi bikoresho mu rwambariro, gusiga amarangi muri bimwe mu bice bidasa neza ndetse no kubaka igisenge mu myanya y’icyubahiro kugira ngo abahicaye batazongera guhura n’imvura.

    “>Umuyobozi w’Akarere wungirije, bwana Mugabo Gilbert, aganira na InyaRwanda yavuze ko ibikorwa bisa naho biri kugana ku musozo. Yagize Ati” ibikorwa bigeze ahashimishije, twavuguruye mu rwambariro ndetse no mu bindi bice by’ikibuga, ubu igisigaye ni ukunoza neza imirimo, kuko iyi sitade ibamo abantu batari munsi y’ibihumbi 2000 basimburanwa mu kuyitaho. Navuga ko ibyo twateganyaga gukora bisa n’ibyarangiye, ubu igisigaye ni akazi ka buri munsi ko kuyitaho

    Sitade ya Muhanga kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, yakunze gukoreshwa cyane mu mikino ya shampiyona, harimo amakipe nka As Kigali na Kiyovu Sports, yahakiriye imikino ya shampiyona mu buryo bwo gusaranganya ibibuga.

    Mbere aho abafana bicaraga hari igisima gusa nta ntebe zirimo, ariko kuri ubu, zamaze guterekwamo 


    Aho abakinnyi basimbura bicara, naho hagomba kuvugururwa ndetse hagashyirwa n’intebe nshya 

    Mu rwambariro naho harimo kwitabwaho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134775/sitade-ya-muhanga-iri-kuvugururwa-amafoto-video-134775.html

  • Mu Rwanda hagiye gutangira amahugurwa ku bume… – #rwanda #RwOT

    Uretse kuba wabona akazi kaguhemba neza, ushobora nawe kwihangira imirimo mu gihe gito. Nk'urugero rworoshye ni uko nyuma y'amahugurwa uwaba yarakurikiye neza amasomo, ashobora kuba yakwinjiza byibura 300,000 Frw buri kwezi. Akora nibura amasaha 5 yonyine ku munsi.

    Ubuvuzi bwa Massage butanga inyungu nyinshi ku bantu, harimo kuruhuka, kugabanya imihangayiko, kugabanya ububabare, no kumererwa neza muri rusange. Kuboneka kw’abakozi ba Massage bigishijwe mu Rwanda byakomeje kugorana kugera kuri iyi serivisi.

    Mu gushyiraho ikigo cyabigenewe, Ahupa Business Network Ltd irashaka guca icyuho no guteza imbere abakozi bafite ubumenyi mu buhanga bwa Massage kandi babifitiye Certificate.

    Ahupa Business Network Ltd itanga gahunda yuzuye yo guhugura massage ikubiyemo ubumenyi n’ubuhanga, ubumenyingiro, hamwe n’imyitwarire ya kinyamwuga. 

    Amahugurwa yagenewe kwakira abifuza gukora muri uwo mwuga wa Massage cyane cyane abasanzwe bawukora nta certificate bafite n'urubyiruko muri rusange rwarangije amasomo rukaba nta mirimo rufite. 

    Ku bifuza kubikora nk'umwuga, no guhugura abifuza kuba bayikorera abana babo cyangwa abo bashakanye, amasomo azajya atangwa mu mpera z'icyumweru (Kuwa Gatandatu no ku Cyumweru).

    1. Amahugurwa y’ibyumweru bibiri (amasaha 20): Iyi gahunda yo guhugura cyane imara ibyumweru bibiri, uyitabira akishyurwa amafaranga 82.800 Frw.

    2. Amahugurwa y’icyumweru kimwe (amasaha 10): Ni uburyo buhuriweho na gahunda, amahugurwa y’icyumweru kimwe yemerera abantu kubona ubumenyi bw'ibanze bwa Massage bukenewe mu gihe gito. Igiciro cy’iyi gahunda ni 41.400 Frw.

    3. Isomo ryihariye rya Wikendi: Ku bafite gahunda z’akazi z’icyumweru, bahabwa amahugurwa yo muri Wikendi ku giciro cya 31.050 Frw. Ibi bitanga amahirwe ku bantu kwiga no kwitoza tekinike ya Massage bitabangamiye ibyo basanzwe bakora.

    Uburyo wakwiyandikishamo:

    Kwiyandikisha muri gahunda yo kwihugura mu gukora Massage, abantu babyifuza bashobora kwiyandikisha binyuze ku rubuga rwa www.somacash.com. Kwiyandikisha, bisaba amafaranga 20.700 Frw cyangwa kujya ku biro bya Ahupa Business Network Ltd biri muri Centenary House mu igorofa ya 2.

    Abitabiriye amahugurwa bashobora guhitamo hagati y’ubwoko bubiri bw’amasomo: Amasomo n’amahugurwa bizajya bibera muri Centenary House. Ndetse ababyifuza bashobora gukurikirana amahugurwa kuri murandasi (Online).

    Iyo gahunda yo guhugura iyo irangiye neza, abantu bunguka ubumenyi bukenewe kugira ngo batange serivise za Massage. Nyuma yo kumenya gukora ubuvuzi bwa Massage mu Rwanda, uwatojwe neza ashobora kwinjiza byibuze amafaranga 300.000 Frw buri kwezi. 

    Ayo mafaranga yinjiza ashobora kugabanya ibibazo by’umuntu ndetse akanamukingurira amarembo y’andi mahirwe muri sosiyete.

    Gukora amahugurwa ya Massage na Ahupa Business Network Ltd ni uburyo bufasha kugira abantu bafite ubumenyi bukenewe, atari serivisi za Massage z’umwuga gusa ahubwo “tunatanga amahirwe yo kubyara inyungu ku bashaka kwinjira muri uyu mwuga”. Abarimo kwiyandikisha muri iyi minsi bakaba bazatangira amasomo ku itariki 16 Ukwakira 2013.  

    Ku bindi bisobanuro mwahamagara 0788676458 cyangwa 0788527956.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134776/mu-rwanda-hagiye-gutangira-amahugurwa-ku-bumenyi-bwa-massage-no-gufashwa-kwihangira-umurim-134776.html

  • Barakosha! Ibyamamare 10 bikora ibitaramo bih… – #rwanda #RwOT

    Nta kintu kiryohera umufana nko kwitabira igitaramo kirimo umuhanzi akunda, amarangamutima ya muntu usanga ahanini ari yo amukururira kujya kwihera ijisho umuhanzi akunda, n’iyo byaba bihenze kwinjira mu gitaramo yakoze usanga yigomwa amafaranga yose yashyizweho mu kwinjira mu gitaramo.

    Muri iyi minsi hirya no hino muri Afurika ndetse no mu Rwanda, hamaze iminsi hakora ibitaramo bihenze kubyinjiramo. Abahanzi nyafurika barimo Burna Boy, Wizkid na Davido bari mubari guca akayabo mu kwinjira mu bitaramo byabo, ariko sibo gusa kuko urebye no hanze ya Afurika benshi mu byamamare usanga baca akayabo mu bitaramo byabo.

    Hari abahanzi cyane cyane b'ibyamamare ku isi, bakora ibitaramo bihenze cyane kubyitabira. Muri iyi nkuru, reka turebe abahanzi 10 biganjemo abafite amazina akomeye ku isi bakora ibitaramo bihenze mu kubyitabira n'amafaranga bakunze guca kwinjira mu bitaramo byabo dore ko ubyinjiramo aba ari wa muntu usanzwe atunze agatubutse.

    1. Beyonce 

    Icyamamarekazi Beyonce Knowles Carter, niwe uza ku mwanya wa mbere mu bahanzi bakora ibitaramo bihenze. Kuba adakunze gukora ibitaramo cyane usanga iyo abikoze aca amafaranga menshi kandi ugasanga benshi babyitabiriye.

    Kwinjira  mu bitaramo bya Beyonce ahanini byihagazeho kuko usanga aba ari amadorari kuva 622 ($622) kuzamura. Azwiho kandi mu gitaramo yigeze gukora kitwa ‘Mrs. Carter Show World Tour’ cyabereye i Las Vegas, aho itike ihenze cyane yari amadorari 764, byari ibitangaje kwinjira kandi abantu benshi ibihumbi n'ibihumbi barakitabiriye.

    Kugeza ubu Beyonce niwe munyamuziki ku isi winjiza amafaranga menshi mu bitaramo bitewe nuko biba bihenze kandi akuzuza sitade aba yakoreyemo.

     Muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yatangizaga ibitaramo arimo bizenguruka isi yise ‘Rennaissance World Tour’, aho yahereye mu gihugu cya ‘Sweden’ agateza izamuka ry’ibiciro bitewe nuko amahoteli, resitora, utubyiniro n’ahandi ho kwidagadura hari hahenze. BBC yatangaje ko izamuka ry’ibiciro ryabaye mu gihe cy’iminsi 3 bitewe n’ibi bitaramo. Ibi bahise babyita ‘Beyonce’s Effect’.

    2. Lady Gaga

    Lady Gaga afata umwanya wa kabiri nk'umuhanzikazi uhenze cyane kubona itike yo kwitabira igitaramo cye. Ni umuhanga udasanzwe ukora ibitangaza ku rubyiniro. Lady Gaga, kugura itike ye y’igitaramo cye ni amadorari 420.49, muri iyi mpeshyi ishize ni ko byari bihagaze.

    3. Celine Dion

    Umunyabigwi Celine Dion, w'imyaka 55 y'amavuko, kuva mu mwaka wa 1990, aracyakora amateka ku isi muri muzika. Indirimbo ze zo kuva mu 1990 kugeza mu 1997 ziracyakora ku mitima ya benshi, nk'indirimbo yitwa 'The Power Of Love' na 'My Heart Will Go On'. Kuva yakwamamara ku isi kugeza amagingo aya, Celine Dion azi neza agaciro ke n'uburyo ahenze, kwitabira igitaramo cye ni amadorari 354.98.

    4. Justin Timberlake

    Uyu muhanzi yamenyekanye ubwo yari mu itsinda ryari rikunzwe cyane rya N-Sync, iri tsinda yarimazemo imyaka 7, aza kujya mu itsinda ry'umuziki ryitwa Jawbreakers, yaje gufata umwanzuro wo kuririmba ku giti cye, maze yigarurira abakunzi bakunda amatsinda yanyuzemo. Kubera kwigarurira imitima ya benshi byatumye ahenda igitaramo cye, mu bitaramo yagiye akora kwinjira ku muntu umwe amake ni $ 339.

    5. P!nk

    Uyu mugore, ni icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azwiho kubyina cyane, akaba n’umwanditsi w'indirimbo. Alecia Beth Moore (P!nk) w'imyaka 44 y'amavuko, ijwi rye ry’ikigereranyo ni ikintu abafana bahora basakuza ngo bumve. Kujya mu gitaramo cye birahenze cyane aho itike iba ari amadolari 270.

    6. Katy Perry

    Katy Perry, kubera ijwi rye ryahogoje benshi cyane, bituma aba Umunyamwerika ukunzwe cyane kandi w'umunyabigwi muri muzika. Ibitaramo bye hafi ya byose aririmbamo uburyo bwa Live. Ni umuhanga cyane mu miririmbire ye ya Live, ibi bituma itike ye ihenda cyane ku muntu umwe. Itike iba ihenze ku giciro cya $ 243.

    7. Elton John

    Umuhanzi w'umunyabigwi, umucuranzi kabuhariwe wa Piano, Umwongereza, Sir Elton John w’imyaka 76, mu mwaka ushize yarimo kuzenguruka isi. Rwari urugendo rwe rwa nyuma mu muziki mu buzima bwe. Kubera gukundwa kwe itike y'igitaramo cye igurwa $189.12.

    8. Ariana Grande

    Uyu muhanzikazi ari mu bakunzwe ku isi. Ariana Grande w'imyaka 30 y'amavuko, kubera kwigarurira imitima ya benshi bakunda umuziki we, usanga agurisha itike mu gitaramo cye ingana n'amadolari 187.88.

    9. Shawn Mendes

    Ku myaka 25 y'amavuko, Shawn Mendes, kwinjira mu gitaramo cye birahenze cyane, ni umuhanzi akaba n'umwanditsi ukomoka muri Canada. Kwitabira igitaramo cy'uyu musore, nibura wishyura igiciro cy'amadorari 158.47. Mendes yabaye icyamamare ku isi yose, agurisha ibitaramo aho anyuze hose uko azamuka mu ntera ya pop kugira ngo abe umwe mu mazina akomeye mu nganda za muzika.

    10. Backstreet boy

    Backstreet Boys, ni itsinda rikunzwe cyane ku isi cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ryatangiye kwigaragaza kuva mu 1993. Ni itsinda rigizwe n'abasore 5, ari bo; Nick Carter, Howie Dorough, AJ McLean, Cousins Brian Littrell na Kevin Richardson. Gukundwa kwabo kwatumye bihesha agaciro. 

    Ahanini kwinjira mu gitaramo bakoze ni impuzandengo y'ikigereranyo cy'amadorari $ 149.24. Iri tsinda ryashyizeho igiciro cy'amatike menshi ku bakunzi baryo ku bitaramo byinshi bakoze, yari ariya amafaranga kwinjira ku muntu umwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134782/barakosha-ibyamamare-10-bikora-ibitaramo-bihenze-byitabirwa-nabifite-134782.html

  • Umuyobozi wa ‘League’ y’u Rwanda yarezwe muri FERWAFA #rwanda #RwOT

    Mudaheranwa Yusufu usanzwe uyobora ‘Rwanda Premier League’ akaba n’umuyobozi wa Gorilla FC yarezwe muri FERWAFA na Uwizeye Djafar kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Uwizeye Djafar yasinyige Gorilla FC amasezerano y’imyaka ibiri mu mpeshyi ya 2022, nyuma y’umwaka w’imikino wa 2022-23 yaje gutandukana n’uyu mukinnyi utarakinnye imikino myinshi kubera imvune aho avuga ko ikipe yanze kumuvuza.

    Ubwo yirukanwaga yabwiwe ko agomba guhabwa amezi atatu y’imperekeza ariko arabyanga avuga ko ikipe igomba kumwishyura amafaranga y’amezi yose yari asigaraniye ikipe, nayo irabyanga.

    Akaba yamaze gutanga ikirego muri FERWAFA cyakiriwe tariki ya 22 Nzeri 2023. Arega Gorilla FC iyobowe na Mudaheranwa Yusufu kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Djafar wanyuze mu makipe nka Espoir FC na Gicumbi FC yishyuza Gorilla FC akabakaba miliyoni 4 ashobora kwiyongera kubera ubukerwe.

    Uwizeye Djafar Gorilla FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-league-y-u-rwanda-yarezwe-muri-ferwafa

  • Zoleka wari umwuzukuru wa Nelson Mandela yapfuye #rwanda #RwOT

    Zoleka Mandela, umwuzukuru w'uwahoze ari perezida wa Afurika y'Epfo Nelson Mandela n'umugore we Winnie Madikizela Mandela, yapfuye mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 25 Nzeri 2023, afite imyaka 43 y'amavuko azize indwara ya Kanseri.

    Zoleka Mandela, yari imaze igihe arwaye kanseri yo mu mayasha, umwijima, ibihaha, ubwonko n'uruti rw'umugongo.

    Umuryango we wemeje urupfu rwe ubicishije mu itangazo ryashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, uvuga ko yajyanywe mu bitaro kuri uyu wa mbere gukomeza kuvurwa kanseri.

    Iri tangazo kandi rigaragaza ko Zoleka yapfuye agaragiwe n'inshuti n'umurynago.

    Urupfu rwe rubaye mbere ho umunsi umwe ngo bizihize isabukuru ya nyirakuru Winnie Madikizela uyu munsi wari kuba yujuje imyaka 87.

    Nirakuru Madikizela yapfuye mu 2018.

    Inkuru y'urupfu rwa Zoleka Mandela, wari umwanditsi rwababaje benshi muri icyo gihugu kandi bakomeje gutangaza ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we.

    Zoleka Mandela yagaragaje umuhate mu kuvuga yeruye no kurwanya cancer ndetse no gutera imbaraga abayifite ngo ntibihebe.

    Mu 2012 nibwo bwa mbere bamusanzemo Kanseri y'ibere, iyi bayimusanzemo inshuro ebyiri, buri nshuro akayikira.

    Muri Kanama 2022, Zoleka yatangaje ko basanze kanseri yaramugeze mu bihaha, umwijima, imbavu, uruti rw'umugongo n'amayasha.

    Ariko ntiyacitse intege, yakomeje gutangaza urugamba ariho aharanira gukomeza kubaho, ndetse agera aho asubira mu myitozo ngororamubiri.

    Zoleka niumubyeyi  w'abana batandatu, barimo umuto yabyaye muri Mata 2022.

    Zoleka yamenyekanye cyane ku gitabo cy'ubuzima bwe yise 'When Hope Whispers' yasohoye mu 2013 avuga ku rugamba yatsinze rwa kanseri ebyiri z'ibere, ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe ari muto cyane, kubatwa n'ibiyobyabwenge n'ibindi.

    Mu mezi ashize yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ibipimo byerekanye kanseri mu mwijima n'ibihaha bye. Ndetse ko ategereje ibipimo byo mu magufa ngo byerekane niba afite kanseri n'ahandi hatari mu mbavu.

    The post Zoleka wari umwuzukuru wa Nelson Mandela yapfuye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/26/zoleka-wari-umwuzukuru-wa-nelson-mandela-yapfuye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=zoleka-wari-umwuzukuru-wa-nelson-mandela-yapfuye

  • RPPA yabwiye abadepite bagize PAC ko nta bubasha ifite bwo gukurikiana ibigo bitira amasezerano y'amasoko #rwanda #RwOT

    Ikigocy'igihugu gishinzwe amasoko ya leta RPPA, cyabwiye abadepite bagize  Komisiyo y'abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu (PAC), ko nta bubasha gifite bwo gukurikirana abatarubahirije amategeko agenga itangwa ry'amasoko ya leta harimo no kubafunga.

    Ni nyuma y'aho umugenzuzi mukuru w'imari ya leta, yagaragaje ko hari ibigo bitari bike bya leta bitira amasezerano y'amasoko ku bindi bigo kandi gukoresha amasezerano y'amasoko y'amatirano bifatwa nko gukoresha inyandiko mpimbano, hakaba hari n'ibigo bitanga amasoko ya leta bidaciye mu ikoranabuhanga kandi ari itegeko.

    Birasa n'ibyumvikanaga ko Ikigo cy'igihugu gishinzwe amasoko ya leta RPPA, kitari bworoherwe no kwiregura imbere ya Komisiyo y'abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu, kuko mu mateka yo kubahiriza mu ruhame ibigo bya leta byakoresheje nabi imari ya leta, buri gihe inenge mu gutanga amasoko itajya ibura.

    Kuri iyi nshuro ingingo zirebana n'ibigo bya leta byiganjemo ibyo ku rwego rw'akarere, byatiye amasezerano y'amasoko biyakoresha mu ipiganwa ry'amasoko kandi kuyakoresha muri ubwo buryo bifatwa nko gukoresha inyandiko mpimbano, no kuba hari amasoko yatanzwse bitanyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga kandi ari itegeko ryanditse ko ibigo bya leta bigomba gutanga ayo masoko bikoresheje ikoranabuhanga.

    Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens yagize ati  'Dufite za Nyagatre zatiraga Huye, dufite ibitaro bya Nyamagabe batiye Rukoma, dufite Kinihira batiye Akarere, ibyo byose turabizi tudashinzwe kugenzura amasoko umunsi ku wundi. '

    Depite Mukabalisa Germaine uri mu bagize PAC, nawe ati 'Akababaro ka RPPA turagasangiye n'uwari ubahagarariye nawe yarumirwaga nk'uku twumiwe, rwose turabyumva kimwe kuko ni ibintu by'agahomamunwa. Ariko njye impungenge nkomeza kugira kuko turasaba abantu bashyira mu bikorwa ari twe ntabwo dushyira mu bikorwa namwe ntabwo mubishyira mu bikorwa. Utwitaba aravuga ngo njye nk'umuyobozi nabonye ibi bintu byo gukururuka mu masoko byo gutinda biri kumbuza gukoramfata icyemezo nk'umuyobozindaje noneho mubimbaze nk'umuyobozi.'

    Amakosa nk'aya yarondowe yatumye abadepite bagize PAC, babaza umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe amasoko ya leta RPPA, ububasha gifite ku mitangire y'amasoko ku bigo byagaragayeho inenge.

    Depite Mukabalisa arakomeza agira ati 'Biriya bigo biba byakoze ibyo, mukora iki kugira ngo byibuze babone ko hari agaciro k'itegeko muhabwa?'

    Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe amasoko ya leta RPPA, Madamu Joyeuse Uwingeneye, yabwiye abadepite bagize Komisiyo PAC ko nta bubasha ikigo ategeka gifite bwo gukurikiraba abakoze amakosa ,mu itangwa ry'amasoko ya leta bigahombya igihugu.

    Ati 'Imbaraga za RPPA  sinzi wenda niba ari izo gufunga kuko izo zo ntazo dufite. Twebwe icyo dukora ni ukugenzura tukagira inzego inama.'

    Madamu Joyeuse Uwingeneye utegeka Ikigo RPPA, asaba ko inzego zifite mu nshingano gukurikirana no guhana ibyaha kuri iyi ngingo zakora akazi kazo.

    Ati 'Ariko gutira amasezerano njye numva ari inyandiko mpimbano, nkibaza ko abagomba kubafunga babafunga, kuko ntabwo nibaza ukuntu umuntu ashobora kwishyura amafaranga nta masezerano afitanye n'umuntu, sinzi, cyeretse niba amafaranga ari uko ari aya leta!'

    Ikigo gishinzwe amasoko ya leta cyasabwe kugira icyo gikora mu kurushaho kwegera inzego zitandukanye, izibutsa ko bitemewe gutira amasezerano cyangwa gutanga amasoko hatubahirijwe ibiteganywa n'amategeko agenga amasokoya Leta.

    Tito DUSABIREMA

    The post RPPA yabwiye abadepite bagize PAC ko nta bubasha ifite bwo gukurikiana ibigo bitira amasezerano y'amasoko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/26/rppa-yabwiye-abadepite-bagize-pac-ko-nta-bubasha-ifite-bwo-gukurikiana-ibigo-bitira-amasezerano-yamasoko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rppa-yabwiye-abadepite-bagize-pac-ko-nta-bubasha-ifite-bwo-gukurikiana-ibigo-bitira-amasezerano-yamasoko

  • RDC: FARDC nta bushake ifite bwo guhangana n'umutwe wa M23- Bemba #rwanda #RwOT

    Visi perezida wa Kongo akaba na minisitiri w'ingabo, Jean Pierre Bemba, yabwiye inama y'abaminisitiri ko igisirikare cya leta FARDC abona nta bushake gifite bwo guhangana n'abarwanyi ba M23,ngo kirinde ubusugire bw'igihugu.

    Ikinyamakuru Politico CD kibona ko mu ntara ya Nord Kivu hari icyuka cy'intambara ndetse ngo bigaragara ko inyeshyamba za M23 zititeguye gushyira intwaro hasi, nk'uko byasabzwe mu masezerano menshi yasinywe.

    Guverineri w'agategany wa Nord Kivu general Peter Kirimwami aherutse kumvikana asaba abanyekongo bari muri M23 gushyira intwaro hasi bakajya mu buzima busanzwe.

    Ku rundi ruhande ariko abaturage batuye ahitwa Mushaki muri teritwari ya Masisi baravuga ko ubu agatima katangiye kumanuka kuko ingabo za leta zahagarutse ubu zifite ibirindiro kandi zafashe uduce twinshi.

    The post RDC: FARDC nta bushake ifite bwo guhangana n'umutwe wa M23- Bemba appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/26/rdc-fardc-nta-bushake-ifite-bwo-guhangana-numutwe-wa-m23-bemba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-fardc-nta-bushake-ifite-bwo-guhangana-numutwe-wa-m23-bemba

  • Rayon Sports yafatiwe ibihano na FIFA #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kumenyeshwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ko itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya itarishyura uwahoze ari umunyezamu wayo, Ramadhan Kabwili.

    Muri Kanama 2022, Rayon Sports yasinyishije umunyezamu wahoze akinira Yanga ukomoka muri Tanzania, Ramadhan Kabwili amasezerano y’umwaka, gusa baje gutandukana ayimazemo amezi 6 kubera umusaruro muke.

    Ubwo batandukanaga hari imishahara yari afitiwe n’iyi kipe atahawe ari nabwo yahise ajya kuyirega muri FIFA.

    Mu ibaruwa FIFA yandikiye FERWAFA ndetse bikanamenyeshwa Ramadhan Kabwili tariki ya 8 Nzeri 2023, ni uko Rayon Sports itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya mu gihe itarishyura uyu mwenda, yanasabye FERWAFA gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’ibi bihano.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubwo uyu mukinnyi yari muri Rayon Sports hari ibihano by’imishahara yagiye afatirwa bigatuma akatwa amafaranga, yaje kunanirwa kubyihanganira ajya muri FIFA maze aratsinda, FIFA itegeka Rayon Sports kuyamwishyura yongeyeho n’inyungu z’ubukererwe aho yose arenga gato miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ramadhan Kabwili yahanishije Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yafatiwe-ibihano-na-fifa

  • Umukino wa Rayon Sports na Al Hilal itike ya make yagizwe ibihumbi 8 #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gushyira hanze ibiciro byo ku mukino wayo na Al Hilal aho itike ya menshi ari ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Ni umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup aho Rayon Sports izakiramo Al Hilal Benghazi yo muri Libya ku wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

    Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, Rayon Sports ikaba isabwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda.

    Iyi kipe ikaba yamaze gushyira hanze ibiciro byo kuri uyu mukino aho muri VVIP ari ibihumbi 50, VIP abazagura mbere ni ibihumbi 25 n’aho umunsi w’umukino ni ibihumbi 30, ahatwikiriye itike irimo kugura ibihumbi 10 umunsi w’umunsi w’umukino izaba ari ibihumbi 15, ahasanzwe ubu itike irimo kugura ibihumbi 5 ariko k’umunsi w’umukino izaba igura ibihumbi 8.

    Ibiciro by’umukino wa Rayon Sports na Al Hilal byasohotse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-rayon-sports-na-al-hilal-itike-ya-make-yagizwe-ibihumbi-8