Blog

  • Mu ndirimbo Papa w’ibyiza, Gahongayire yumv… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023, nibwo Gahongayire yashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'iminsi yari ishize ayiteguje abafana be n'abakunzi b'umuziki. Ni imwe mu ndirimbo zigize album ye ya karindwi amaze igihe ari gutegura.

    Gahongayire yabwiye InyaRwanda ko yagereranyije Imana na Papa wibyiza muri iyi ndirimbo, kubera ubuhamya bw'ubuzima yanyuzemo atekereza ko asangiye n'abandi.

    Yavuze ko abantu banyura mu bihe bitandukanye, kandi buri wese afite uko afata Imana bitewe n'ibihe agendana n'ayo n'ibyo imukorera.

    Uyu muhanzikazi umaze imyaka irenga 18 mu muziki, avuga ko iyi ndirimbo yayikoze nk'isengesho buri wese yakoresha asenga asaba, kandi ashima Imana.

    Ati 'Nta nakimwe inkorera mbona mu buryo busanzwe. Ifite byose binyura ntacyo naburiye imbere y'Imana. Irema ibihe yanabihindura. Niko byangendekeye yarandemye impindura ubuhamya bugenda.'

    'Ntibyari byoroshye, ariko nigishije amaso yanjye kureba ahakwiye mu bihe byose. Nakuye amaso kubimbabaza nyahanga Imana, Papa wibyiza kuva ubwo ibyangoraga byereka ubugari bw'Imana yanjye ariwe mubyeyi wibyiza.'

    Gahongayire yavuze ko muri ubu buzima buri wese agira ibimubabaza, yaba mu gihe cy'ubu no mu gihe kizaza ku rugero yumva ko yabituza ahantu bikahuzura.

    Akomeza ati 'NJye rero muri icyo gihugu cy'agahinda n'umubabaro nahashinze ibendera ryo kunesha kubera ko papa w'ibyiza atajya ananirwa, nsohoka mu gutsikamirwa ninjira mu butsinzi. Ijambo rimfasha cyane rivuga ngo bibe uko.'          

    Yavuze ko Isi iri kunyura mu bihe bikomeye, aho urwango rwafashe intera ndende, kandi mu iterambera hari abasigaye. Akavuga ko mu muvuduko w'Isi hari no kuvudukamo byinshi byiza byuzuye imitego n'ibigeragezo, aho benshi babihanze amas rimwe na rimwe bakabona umuvuduko wari mwinshi bigatuma benshi basigara inyuma.

    Gahongatire avuga ko Isi muri iki gihe yugarijwe no kwigomeka, agahinda gasaze, kwiyahura n'ibindi byinsi. Agakomeza ati 'Ariko Bibiliya n'igitabo kirimo amahurizo n'ibisubizo. Niwibonamo bizakwibutsa ko Papa wibyiza akirema ibyiza. Nubwo Isi yakwiruka ite, ubwenge bw'Imana papa wibyiza ntacyabusimbura. Tuvuge gukomera kwe, Imana papa wibyiza niko kutazahanguka.'

    Uyu muhanzikazi avuga ko iyi ndirimbo idakwiye kuba ikunzwe gusa, ahubwo indirimbo ikiza n'ubuhamya mu buzima bwa buri wese. Ati 'Ndasenze ngo ubuhamya bw'ibyiza bwiyongere turusheho kugwiza amashimwe. Ndi umuhamya w'uko Imana Papa w’ibyiza akirema ibyiza.'

    Akomeza ati 'Mpanuriye ubuzima bwa buri wese uzayumva nuzayibona. Kwakira izindi mbaraga, amahoro, umunezero, ubwenge n'ubuhanga, kurama, icyubahiro no gukomera; krenganurwa, ubumwe n'ubwiyunge, ubutunzi, gusurwa, kwibukwa, gusurwa, cyane cyane ubusabane bwawe papa wibyiza nabana bawe, kunezerwa n'agakiza. 

    Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Julesce n’aho amashusho (Video) yakozwe na Meddy Saleh. Yumvikanamo amajwi y’abandi baririmbyi barimo Yael na Olivier, bafashije Aline Gahongayire  kunoza neza ijwi. Iyi ndirimbo kandi yanditswe bigizwemo uruhare na Niyo Bosco.


    Aline Gahongayire yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Papa w’ibyiza'

    Gahongayire yumvikanishije ubuhangange bw'Imana ku buzima bwa buri wese

    Gahongayire avuga ko iyi ndirimbo ari isengesho buri wese yakwifashisha biturutse ku buzima ari kunyuramo 


    Gahongayire ari kumwe na Producer Meddy Saleh wakoze amashusho y’indirimbo ye ‘Zahabu’ ndetse na ‘Papa w’ibyiza’

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PAPA W’IBYIZA' YA ALINE GAHONGAYIRE

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134798/mu-ndirimbo-papa-wibyiza-gahongayire-yumvikanishije-ubuhangange-bwimana-ku-buzima-bwa-munt-134798.html

  • Na Pyramids FC yanyagirwa – Team Manager wa APR FC #rwanda #RwOT

    Ntazinda Eric, ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa APR FC (Team Manager) yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko badakwiye kugira ubwoba kuko Pyramids FC ari yo ishobora kunyagirwa.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023 nibwo APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu Misiri gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League na Pyramids FC aho izatsinda izahita igera mu matsinda.

    Nyuma yo kunganyiriza mu Rwanda 0-0, APR FC yahagurutse mu Rwanda nta cyizere benshi bayiha ndetse bavuga ko ishobora kunyagirirwa muri iki gihugu.

    Ibi ariko siko Ntazinda Eric akaba Team Manager wa APR FC abibona, akaba yahumurije abafana b’iyi kipe ko bajyanye icyizere ndetse ko Pyramids FC irebye nabi ari yo yanyagirwa nk’uko yabibwiye ISIMBI.

    Ati “Dufite abatoza beza, dufite abakinnyi beza njye nta byinshi narenzaho. Abafana bitegure ibyishimo bizaboneka ndabyizeye, iriya kipe tumaze iminsi tureba uko ikina n’ejo twarayibonye, njye nta kibazo mfite, n’abafana bicare batuze, beme.”

    “Kuvuga ngo kunyagirwa, kunyagirwa? Reka reka ibyo byo ntabyo ahubwo na Pyramids FC yanyagirwa cyane rwose.”

    Uyu mukino uzaba ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023 mu Misiri, APR FC isabwa gutsinda cyangwa kunganya birimo ibitego izahita igera.

    Ntazinda Eric avuga ko Pyramids FC ishobora kunyagirwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/na-pyramids-fc-yanyagirwa-team-manager-wa-apr-fc

  • Hategerejwe Umunyarwanda ! Dbanj na Maria Bo… – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Trace Africa akaba n’umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023, ko ibirori byo gutanga ibi bihembo bizamara hafi amasaha ane, kandi buri muhanzi watangajwe azaririmba mu gihe cyateganyijwe imbere y'abafana be n'abakunzi.

    Muri iki kiganiro cyabereye kuri Serena Hotel, Olivier Laouchez, yavuze ko muri iki gihe bahugiye mu gushyira ku murongo buri kimwe gisabwa kugirango iki gikorwa kigari kizabashe kubera mu Rwanda, kandi bizaba ari intsinzi ikomeye  ku ikipe ngari ya Trace Group isanzwe itegura ibihembo bya Trace Awards.

    Olivier yavuze ko itangwa ry’ibi bihembo ari igikorwa gikomeye kandi kigari ku Mugabane wa Afurika, bitewe n’uko bahurije hamwe ibikorwa bibiri, gutanga ibihembo ndetse n’ibirori byo kumurika imideli bizabikurikira.

    Itangwa ry’ibi bihembo rizaba ku wa 20 Ukwakira 2023 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri BK Arena, kandi bizatangira guca kuri Televiziyo guhera Saa mbili z’ijoro.

    Olivier avuga ko umuhango wo gutanga ibi bihembo uzamara amasaha ane  kubera abahanzi benshi bazaririmba.

    Ibi bihembo bihataniwe mu byiciro 26, kandi hari abahanzi bahatanye mu byiciro birenze bine.

    Ati “Twafashe umwanzuro w’uko buri wese uhatanye azaririmba, nibura abarenga 50 bazaririmba. Ibi birasobanura impamvu itangwa ry’ibi bihembo bizamara amasaha ane.”

    Olivier avuga ko kuba barashyizemo ko abahanzi bazaririmba biri mu murongo wo guhuza abahanzi, ku buryo bamwe muri bo bashobora no gukorana indirimbo n’ibindi bikorwa.

    Yavuze ko umuhango wo gutanga ibihembo uzayoborwa n’umunya-Nigeria D’banj ndetse n’umunyamideli Maria Borges. 

    Avuga ko bizera neza ko bahisemo neza mu gushyiraho abazayobora ibi birori, kandi mu gihe kiri imbere bazatangaza umunyarwanda w’umushyushyarugamba uzayobora ibirori byo gutambuka ku itapi itukura ‘Red Carpet).

    Ati “Turatekerekeza ko twarahisemo neza nubwo bombi batarahuraho ariko nakoranye nabo mu gutegura itangwa ry’ibi bihembo. Turizera ko bizaba ari bihe byiza kuri buri wese uzabyitabira.”

    Uyu muyobozi yanavuze ko bafitanye ubufatanye n'urubuga rwa Youtube ku buryo ibi birori bizatambuka imbona nkubone, kandi bizanyura no kuri Televiziyo Rwanda.

    Ibi birori bizaririmbamo abahanzi barimo Bruce Melodie, Sema Sole, Kivumbi King, Angell Mutoni, Chriss Eazy, Bwiza, Boy Chopper, Mike Kayihura, Soweto Gospel Choir, Janet Otieno wo muri Kenya, umuramyi Levixone wo muri Uganda, Benjamin Dube wo muri Afurika y'Epfo;

    Hari kandi Nomcebo wamamye mu ndirimbo 'Jerusalema', Roselyne Layo, Gerilson Insrael, Soraia Ramos, Lisandro Cuxi, Azawi, Donovan BTS, Terell Elymoor, Gaei, MIKL, Segael, Goulam, DJ Illans, Davido, Yemi Alade, Rema n'abandi.

    Abahanzi bose batangajwe bazaririmba mu gutanga ibi bihembo ku wa 20 Ukwakira 2023, ndetse bamwe muri bo bazaririmba mu birori by'imideli bizaherekereza itangwa ry'ibi bihembo bizaba hagati yo ku wa 20-22 Ukwakira 2023.

    Maria Borges ugiye kuyobora ibi birori byo gutanga ibi bihembo yavukiye kandi akurira mu Mujyi wa Luanda muri Angola. Impano ye yigaragaje cyane kuva mu mwaka wa 2010 ubwo yegukanaga umwanya wa kabiri mu birori by'imideli bya Elite Model Look byabereye muri Angola.

    Mu 2012, uyu mukobwa yasinye mu inzu ifasha abanyamideli ya Supreme Agency, nyuma y'icyumweru kimwe ategura ibirori by'imideli yakoranyemo n'abanyamideli 17.

    Amaze kugaragara mu bikorwa by'imideli bikomeye ku Isi birimo Italian, British, Spanish, German, and Portuguese Vogue, German&Australian Harper’s Bazaar, Brazilian Marie Claire, French Numèro, V, W, i-D n'ibindi.

    Mu 2017 yaciye agahigo aba umukobwa wa mbere w'umwirabura wasohotse ku gifuniko cy'ikinyamakuru Elle, hari hashize imyaka 20 umunya-Sudan, Alek Week asohotse muri iki kinyamakuru mu 1997. Mu 2021, yibarutse imfura ye y'umukobwa.

    D'banj uzayobora itangwa ry'ibi bihembo ni umunya-Nigera w'umuraperi usanzwe ukora ibiganiro bya Televiziyo. Niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Mo'Hits afatanyije na Producer Don Jazzy, umunyemari wazamuye benshi mu muziki.

    Mu rugendo rwe rw'umuziki yegukanye ibikombe birimo MTV Europe Music Awards mu 2007, mu 2009 yegukanye igikombe cy'umuhanzi w'umwaka muri MTV Africa Music Awards n'ibindi.

    D'banj mu 2012 yasohoye indirimbo yise 'Oliver Twist' yabaye idarapo ry'umuziki we kugeza n'ubu. Mu 2021 yatangaje isohoka rya album ye yise 'Ikebe'.


    Umuyobozi wa Trace Africa akaba n’umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez, yatangaje ko umuhango wo gutanga ibihembo Trace Awards uzarangwa n'ibikorwa binyuranye, kandi buri muhanzi watangajwe azaririmba


    D’banj wamamaye mu ndirimbo ‘Fall in Love’ ategerejwe i Kigali mu kuyobora itangwa ry’ibihembo Trace Awards 2023 

    D’banj avuga ko atorohewe no kwinjira mu muziki kuko ababyeyi be bamusabaga kujya mu gisirikare- Yanabikomojeho mu ndirimbo ye ‘All Da Way’ iri kuri album

     

    Mu 2013 na 2017, Borges ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 3 yagaragaye mu birori by’imideli bizwi cyane Victoria’s Secret Fashion Show

    Borges asanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga kuva mu 2010 yitabiriye ibikorwa binyuranye
    Maria w’imyaka 31 y’amavuko agiye kugera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere
    Ibihembo byiswe Trace Award and Festival Africa ku banyamuziki batandukanye bo hirya no hino muri Afurika bigiye kubera i Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134795/hategerejwe-umunyarwanda-dbanj-na-maria-borges-bazayobora-itangwa-ryibihembo-trace-awards–134795.html

  • APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'igihugu, APR FC yerekeje mu gihugu cya Misiri aho igiye gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League, ni umukino izakina na Pyramid FC.

    Ku gicamunsi cyi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023, ahagana ku isaha ya Saa sana nibwo ikipe ya APR FC yari igeze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe itangiye urugendo ruyiganisha mu Misiri.

    Iyi kipe ikaba yahagurukanye abakinnyi 26 ndetse n'abandi baba hafi yayo barimo n'abatoza 22, abo bose bakaba bagombaga guhaguruka ku isaha ya Saa Kumi n'iminota makumyabiri.

    Urugendo rugana mu Misiri, rurahera i Kigali aho banyura Addis Ababa muri Ethiopia babone kwerekeza i Cariro mu Misiri aho bahagera ahagana ku isaha ya Saa Munani zi mu rukerera.

    APR FC yerekeje mu Misiri gukina na Pyramid FC mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

    Ni umukino utegerejwe kuzakinwa kuri uyu wa Gatanu ku isaha ya Saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba ku isaha yo mu Misiri, mu Rwand azaba ari ku isaha sa ya Saa kumi n'imwe.

    Ikipe izakomeza izahira ibona itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League 2023-2024, umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

    The post APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yerekeje-mu-misiri-gukina-umukino-wo-kwishyura-na-pyramid-mu-irushanwa-rya-caf-champions-league/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yerekeje-mu-misiri-gukina-umukino-wo-kwishyura-na-pyramid-mu-irushanwa-rya-caf-champions-league

  • Urukiko rwategetse ko Kazungu afungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko Kazungu Denis ukekwaho ibyaha 10 birimo no kwica abantu 14 afungwa iminsi 30 y'agategabyo.

    Mu rubanza rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023, Umucamanza yagaragaje ko kuba Kazungu we ubwe yariyemereye ibyaha byose aregwa kandi bikaba bifite uburemere ari byo byatumye aba afunzwe iminsi 30 y'agategabyo.

    Kazungu afite iminsi 5 yo kujurira ntacyo yavuze imbere y'umucamanza.

    The post Urukiko rwategetse ko Kazungu afungwa iminsi 30 y'agateganyo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/26/urukiko-rwategetse-ko-kazungu-afungwa-iminsi-30-yagateganyo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urukiko-rwategetse-ko-kazungu-afungwa-iminsi-30-yagateganyo

  • Banki zo mu Rwanda zigiye kwemererwa gutanga serivisi yihariye ku muntu w'umukire nta bandi bakiriya #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda igiye gushyiraho itegeko rishya rigenga Amabanki, mu rwego rwo kureshya banki zikomeye ku Isi zikaza gukorera mu gihugu kandi  bikanatinyura n'Abaherwe ku Isi, kuzana amafaranga yabo mu Rwanda.

    Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023, Abadepite bagize Komisiyo y'Ubukungu n'Ubucuruzi, batangiye gusuzuma umushinga w'itegeko rigenga imirimo y'amabanki.

    Niharamuka hagiyeho Itegeko rishya rigenga imirimo y'amabanki mu Rwanda, ngo bizatuma amabanki akomeye ku Isi abenguka u Rwanda bitewe n'uko hazaba hariho uburyo buyorohereza mu gihugu.

    Depite Théogène Munyangeyo, ni perezida wa Komisiyo y'Ubukungu n'Ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko ari nayo yatangiye  gusuzuma umushinga w'itegeko rigenga imirimo y'amabanki.

    Ati 'Itegeko rero rigiye gutuma n'amabanki manini yaza mu gihugu azinjira, kuko hari hariho uburyo bw'uko buri banki yajya yiyandikisha hano mu gihugu bikaba nka sosiyete y'indi yabyawe n'iyindi ariko na banki nini ishobora kuvuga iti ngiye gushyira ishami mu Rwanda, kugira ngo iryo shami ribe ryahakorera bikaba rero byakongera imari nyinshi mu gihugu.'

    Usibye kureshya Banki zikomeye ku Isi, itegeko rishya rigenga imirimo y'amabanki ryitezweho no gutinyura abaherwe bo ku Isi gushora imari yabo mu Rwanda, ndetse bizanatuma mu mabanki yo mu Rwanda hatezwa imbere uburyo bwo guha serivisi zihariye umuntu ku giti cye ibizwi nka 'Private Banking.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi MINECOFIN, Tusabe Richard arabisoranura.

    Ati ' Abantu bafite amafaranga mu by'ukuri ku giti cyabo bashobora gukora icyo bita 'private banking' itegeko twari dufite ntabwo ryemeraga 'private banking'. 'Privating banking' rero igiye kwemerwa mu gihugu cyacu ku buryo ba bantu bafite amafaranga ku giti cyabo itegeko ribemerera kugira ngo bakore batekanye.'

    'Urabegera ukabereka ko mu by'ukuri igihugu cyawe gifite amategeko kigenderaho gitekanye, ku buryo ya mafaranga nibayazana mu gihugu nta byago bihari by'uko yahomba. Icya kabiri na banki ishobora kuvuga iti njye ngiye gutanga serivisi yihariye ku muntu nta bandi bakiriya, urumva ko ari abakiriya badasanzwe nabo ugomba kubafata muburyo budasanzwe.'.

    Itegeko rishya rigenga amabanki nirijyaho kandi ngo rizanatuma Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR, ibasha gukumira ko banki runaka yagwa mugihombo ikaba yahombya n'abayibitsamo.

    Guverinamoma y'u Rwanda, isobanura ko kuvugurura itegeko rigenga imikorre y'amabanki bizafasha igihugu kugera ku ntego yo  kuba  igicumbi mpuzamahanga cya serivisi z'imari n'amabanki.

    Daniel Hakizimana

     

     

    The post Banki zo mu Rwanda zigiye kwemererwa gutanga serivisi yihariye ku muntu w'umukire nta bandi bakiriya appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/26/banki-zo-mu-rwanda-zigiye-kwemererwa-gutanga-serivisi-yihariye-ku-muntu-wumukire-nta-bandi-bakiriya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=banki-zo-mu-rwanda-zigiye-kwemererwa-gutanga-serivisi-yihariye-ku-muntu-wumukire-nta-bandi-bakiriya

  • The Ben yahaye Pamella imodoka ihenze ya Rang… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku mazina ya The Ben ari mu myiteguro yo gukora igitaramo mu gihugu cy’u Burundi ku wa 30 Nzeri 2023 na 01 Ukwakira 2023.

    Ni ibitaramo bizaririmbamo Lino G,Sat B na Big Fizzo b'i Burundi biyongeraho Bushali, Babo, Shemi, DJ Diallo na DJ Lamper, bazaturuka i Kigali na Romy Jons usanzwe ari DJ wa Diamond hakiyongeraho Lino G, umusore uri kuzamuka neza mu muziki w'u Burundi.

    Nyuma yo kugera mu Burundi baherekejwe na Muyoboke Alex, The Ben yashyize hanze amashusho agaragaza imodoka y’umuturika yahaye Uwicyeza Pamella. Ni imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover.

    Ubutumwa yaherekesheje aya mashusho,  The Ben yagize ati “Ukwanga nzamwanga”, arenzaho n’akamenyetso k’umutima mu rwego rwo kugaragaza urukundo akunda Pamella.

    Uwicyeza Pamella akurikiye Yolo The Queen mu bakobwa baheruka guhabwa impano ya Ranger Rover aho Yolo The Queen aheruka guhabwa imodoka na Harmonize wamwihebeye.

    Pamella yatangiye kuvugwa mu rukundo na The Ben hanyuma mu mwaka wa 2021. The Ben yamwabitse impeta yirenza imyaka ibiri ntacyo yari yibwira. Ku wa 31 Kanama 2023 The Ben yasezeranye mu murenge na Pamella. Ubu hategerejwe gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana.


    The Ben yahaye impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover umukunzi we Pamella

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134788/the-ben-yahaye-imodoka-ya-range-rover-pamella-134788.html

  • Itorero Intayoberana bagiye gukora igitaramo… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo bavuga ko giteguranywe umwimerere ndetse n'ubuhanga bise 'Akanigi kanjye' bazakora ku wa 26 Ugushyingo 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Iri torero riteguye igitaramo cy'abo muri uyu mwaka, mu gihe baherutse gutanga ibyishimo mu iserukiramuco Hill Festival baririmbyemo cyabereye muri Canal Olympia ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

    Muri uyu mwaka kandi bagiye bacyesha ibirori cyane cyane iby'ubukwe n'ibindi bagiye batumirwamo.

    Intayoberana ni itorero ndangamuco rigamija gusigasira umuco w'u Rwanda binyuze mu mbyino n'indirimbo gakondo, bahanga iby'umwimerere ndetse no kubitoza abato.

    Umuyobozi w'Itorero Intayoberana, Sangwa Kayigemera Aline yabwiye InyaRwanda ko ibi biri mu mpamvu nyamukuru zatumye bategura iki gitaramo cyane ko buri mwaka baba bagomba gutaramira Abanyarwanda 'tugakumbuza abakunda umudiho gakondo wacu ufite ubudasa ku Isi hose'.

    Yavuze ko iki gitaramo bacyise 'Akanigi kanjye' kubera 'ibizawugaragaramo ndetse n'igisobanuro cyawo abazitabira igitaramo bahishiwe'.

    Akomeza ati 'Ni igitaramo kizagaragaramo abakuru n'abato mu mukino w'ubuhanga 'Akanigi kanjye' ibindi byose ni agaseke k'ibyiza bihishiwe abazitabira iki gitaramo, aho bazasobanukirwa neza iby'iyi nkuru mu mukino 'Akanigi kanjye'.

    Umunyamuziki Rugamba Sipiriyani wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yasize indirimbo zirenga 400 zirimo n'indirimbo yise 'Akanigi kanjye'. Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba bati 'Ntaye akanigi kanjye mama yandaze ashaje. Sinzi aho kazimiriye, ndakabaroga. Navuye iwacu nkanigirije. Nizihiwe n’abandi barabivuga. None aho kazimiriye sinahamenye. Ntaye akanigi kanjye. Niba ubu ntakabonye, nziyahura.'

    Agakomeza ati 'Namwe abahita mwese muramenye. Ntimukomeza kugenda birakomeye. Muhagarare se mbaze nshake akanigi kanjye. Mwikore tugashake karaboneka. Mureke imilimo yindi. Kugeza nkabonye, karayiruta. Ntaye akanigi kanjye.'

    Ku wa 25 Ukuboza 2022, Intayoberana bahuje amagana y'abantu mu gitaramo bakoreye ahahoze ari kuri L'Espace bise 'Igitaramo Iwacu'. Bakoze iki gitaramo mu rwego rwo kuzahura uburyohe bwo gutarama, gusabana no gukunda.

    Mu myaka itanu ishize, ubwo ni ukuvuga mu 2018, Intayoberana bakoze igitaramo gikomeye bisunze umukino bise “Twambaye ikirezi”, aho bagaragaje ibyiza bigize umuco w'u Rwanda n'ubudasa bwawo mu ruhando Mpuzamahanga.

    Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Mariya Yohanna uri mu bitabiriye iki gitaramo, icyo gihe ahawe ijambo yashimye Sangwa Aline ku bwo gukomeza gutoza iri torero. Kandi ntiyacitse intege n'igihe ibintu bitari bimeze mu buzima, yanashimye kandi umugabo we Nick wamamaye muri filime City Maid.

    Mariya yavuze ko icyamushimishije muri iki gitaramo kurushaho ni uko babonye abo bazasigira gusigasira umuco.

    Uyu mubyeyi w'inganzo, yavuze ko Sangwa agifite byinshi byo gukora no gutanga, ashingiye ku myaka ubu agejeje. Ati 'Uko uri kose Imana ikugirire neza. Kandi izagukomereze. Murakoze.'

    Yabwiye abakobwa b'itorero Intayoberana ko babyina neza, kandi bafite umurindi. Abashishikariza kujya babyina baseka, kuko iyo umubyinnyi aririmba aseka n'ubwo yabyica bidapfa kugaragara.

    Mariya yabwiye abasore b'Itorero Intayoberana ko ari intore byahamye koko. Kandi buri gihe abona abasore bagira ishyaka cyane kurusha abakobwa.

    Ati 'Abahungu babarusha gushimisha abantu. Mukomereze aho, ni byiza gusa.' Yanabwiye Sangwa Aline ko bazakomeza kumushyigikira uko bashoboye. 

    Inkuru wasoma: Babavuze imyato! Intayoberana banyuze abitabiriye igitaramo, bemererwa inkunga yo gukomeza guteza imbere umuco 

    Intayoberana batangaje ko ku wa 26 Ugushyingo 2023 bazakora igitaramo bise 'Akanigi Kanjye' muri Camp Kigali

     

    Mu Ukuboza 2022, Intayoberana bakoreye igitaramo ahahoze ari L'Espace batanga ibyishimo kuri benshi 

    Buri mwaka, Intayoberana bakora igitaramo mu rwego rwo gusigasira umuco

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134786/itorero-intayoberana-bagiye-gukora-igitaramo-cyubakiye-ku-mukino-akanigi-kanjye-134786.html

  • Ukwanga nzamwanga – The Ben abwira Pamela nyuma yo kumuha imodoka ihenze #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Mugusha Benjamin [The Ben] yahaye umugore we Uwicyeza Pamela impano y’imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Ranger Rover.

    Ni mbere y’amasaha make ngo The Ben ahaguruke mu Rwanda yerekeza mu Burundi aho afite ibitaramo 2, tariki ya 31 Nzeri na 1 Ukwakira 2023.

    Mu ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amaze kumuha imodoka, The Ben yabwiye Pamela ati “ukwanga nzamwanya”, Pamela na we yahise aza aramubwira ati “nkunde ugukunda.”

    The Ben na Pamela ni umugore n’umugabo kuva tariki ya 31 Kanama 2022 ubwo basezeranaga imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Imodoka The Ben yahaye Pamela

    The Ben yabwiye Pamela ko azanga uzamwanga wese

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ukwanga-nzamwanga-the-ben-abwira-pamela-nyuma-yo-kumuha-imodoka-ihenze

  • Abakinnyi APR FC yahagurukanye yerekeza mu Misiri guhangana na Pyramids FC #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo APR FC ihagurukana mu Rwanda yerekeza mu Misiri gukina na Pyramids FC.

    Ni mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League mu ijonjora rya kabiri aho uzaba ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023.

    Ku isaha ya saa 16h nibwo APR FC ihaguruka ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho biteganyijwe ko banyura Addis Ababa muri Ethiopia bari bugere saa 19h30′, bahahaguruke saa 22h02′ bazagere mu Misiri mu rukerera rw’ejo ku wa Gatatu saa 02h20′.

    Umukino ubanza wabereye mu Rwanda tariki ya 17 Nzeri amakipe yombi yanganyije 0-0, kugira ngo APR FC igere mu matsinda ya CAF Champions League irasabwa gutsinda cyangwa kunganya birimo ibitego.

    APR FC iyobowe na Lt Col Richard Karasira uri bugende akuriye delegasiyo, yahisemo guhagurukana abakinnyi 25 hasigaye Nsengiyumva Ir’shad kubera imvune.

    Abakinnyi 26 APR FC ihagurukana

    Abanyezamu: Pavelh Ndzila, Ishimwe Pierre na Mutabaruka Alexandre

    Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Ndayishimiye Dieudonne, Niyomugabo Claude, Ishimwe Cristian, Niyigena Clement, Buregeya Prince, Nshimiyimana Yunusu na Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme

    Abakina Hagati: Rwabuhihi Aime Placide, Ruboneka Bosco, Taddeo Lwanga, Nshimirimana Ismail Pitchou, Sharif Eldin Ali Shaiboub, Apam Asongue, Ndikumana Danny, Niyibizi Ramadhan, Kwitonda Alain Bacca na Niyonshuti Hakim Mubarakh

    Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent, Bizimana Yannick na Victor Mbaoma

    APR FC yahagurukanye icyizere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-apr-fc-yahagurukanye-yerekeza-mu-misiri-guhangana-na-pyramids-fc