Blog

  • Umuhanzi The Ben aherekejwe n’umugore we basesekaye i Burundi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben we n’umugore we Uwicyeza Pamela bageze i Burundi aho afite ibitaramo 2.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Nzeri 2023, ni bwo The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella bahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho bafatiye indege yerekeza i Bujumbura mu Burundi aho uyu muhanzi agiye gukorera ibitaramo.

    Ni ibitaramo bibiri birimo icyo azakora ku wa 30 Nzeri 2023 n’icyo azakora ku wa 1 Ukwakira 2023.

    The Ben yerekeje i Bujumbura nyuma y’amsaha macye ahaye Pamella imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover, akaba ari nayo baserutsemo ku kibuga cy’indege cya Kigali mbere y’uko bafata Indege yerekeza mu Burundi.

    Uyu muhanzi n’umugore we bakaba bamaze gusesekara ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe uwahoze ari Perezida w’u Burundi Melechior Ndadaye “Aeroport international Melechior Ndadaye”, aho bakiriwe n’abarimo itangazamakuru, abahanzi bo mu Burundi bazahurira na The Ben mu gitaramo, Noopja washinze County records na Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye mu Rwanda.

    The Ben yajyanye n’umugore we i Burundi

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-the-ben-aherekejwe-n-umugore-we-basesekaye-i-burundi

  • Juvenal yandikiwe ko yambuwe ikipe aryumaho, iby’umwuka mubi hagati ye na General #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Umuryango Kiyovu Sports, Ndorimana François yavuze ko bakimara gufata umwanzuro wo kuvana ikipe muri Kompanyi, babimenyesheje Mvukiyehe Juvenal wari umuyobozi wayo ariko nta kintu yigeze abasubiza.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023 nibwo Umuryango wa Kiyovu Sports wasohoye itangazo rivuga ko ikipe yacungirwanga muri Kompanyi ya 'Kiyovu Sports Company Ltd’ bayikuyeho ikaba icuzwe by’agateganyo n’Umuryango.

    Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye uyu munsi, Umuyobozi w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana François Regis yamaze impungenge abakunzi b’iyi kipe ko nta kintu na kimwe ikipe izaba kubera ko ari ibintu bibiri kandi byuzuzanya kuko Kiyovu Sports Company Ltd yashinzwe n’umuryango wa Kiyovu Sports, icyabaye ni ubuyobozi bwahinduwe gusa.

    Yavuze ko kandi nabwo ari ukuyicunga by’agateganyo kuko Inteko Rusange ari yo igomba kubyemeza cyangwa ikabyanga.

    Ati 'Ikipe yabaye igaruwe mu Muryango wa Kiyovu Sports by’agateganyo ubundi reka dutegereze Inteko Rusange irimo gutegurwa vuba bishoboka, niyo izabyemeza cyangwa ibyange isubire gucungirwa muri Kiyovu Sports Company Ltd.'

    Yavuze ko kandi ari cyo gihe babonye cyo gufata iki cyemezo kuko hageragejwe inzira zose zishoboka bikanga, nyuma Komite ibona ko hari ibyo yizeho ibona ko icyo cyemezo kigomba gufatwa bidakomeje gutinda.

    Agaruka ku mashusho yagiye hanze (ari ku mwe na Juvenal) agaragaza ko ibintu bimeze neza muri Kiyovu Sports ariko nyuma y’amasaha make bakaba ari bwo bambura iyi kipe Kompanyi yari iyobowe na Mvukiyehe Juvenal, niba bitarakozwe nko kuyobya uburari, yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na Juvanal.

    Ati 'Nta kintu njyewe mpfa na Juvenal, ntacyo kuba barabonye ariya mashusho tugaragaza ko nta kibazo dufitanye kandi koko nta kibazo dufitanye nta n’icyo twagiranye kuba ikipe yavuye muri Kiyovu Sports Company Ltd, ni ubuyobozi bwahindutse aracyari umuyobozi wa Kompanyi ariko Inteko Rusange niyo izabifataho umwanzuro ntakuka, kuba ikipe yabaye igaruwe mu muryango nta kibazo mfitanye na we ku giti cye, ntacyo.'

    'Njyewe ndabisubiriramo ko ibyo abantu babonye ukundi njyewe ntabwo ari ko bimeze, nta kibazo dufitanye, abantu batubonanye turi kumwe n’ubundi bazatubonana, Kiyovu Sport ni umuryango, Juvenal ni umuyovu nanjye ndi umuyovu, ntabwo twari duhuje inshingano yari Chairman wa Kompanyi nkaba perezida w’Umuryango, kuba turi kumwe tuvugana nta kibazo kirimo tuzanakomeza tuvugane kuko turi kumwe mu muryango, kuba twari kumwe twarebanaga umupira wa Arsenal hari ibyo twaganiraga bitandukanye ntabwo biriya twabikoze ngo tugire abo twemeza, impinduka zaje kubaho nyuma icyemezo gifatwa na Komite.'

    Abajijwe niba bamumenyesheje iki cyemezo, yavuze ko Juvenal bamwandikiye ariko akaba atarabasubiza.

    Ati 'Twamwandikiye tubimumenyesha [Juvenal] ariko nta kintu aradusbiza. Gusa nta kibazo yagize kuko hari amagurupe ya WhatsApp duhuriraho, yabyutse mu gitondo yandikaga ngo mureke dushyigikire ubuyobozi bufite ikipe.'

    Muri iki kiganiro n’Itanazamakuru kandi iyi kipe yahishuye ko Mvukiyehe Juvenal akiri umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd kuko atari ikipe gusa bari bafite, ahubwo banafite hari n’ibikorwa bigera muri 6 bashoramo imari banze guhishurira itangazamakuru.

    Mvukiyehe Juvenal ngo yohererejwe ibaruwa ko yambuwe ikipe aryumaho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/juvenal-yandikiwe-ko-yambuwe-ikipe-aryumaho-iby-umwuka-mubi-hagati-ye-na-general

  • Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis 'General' #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports Club yamaze gushyria hanze inyandiko mvugo y'inama ya Komite Nyobozi yayo yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeli 2023, ni inyandiko igaragaza ko n'ibikorwa bya sports byose bya Kiyovu sports bivanwa muri Kiyovu Sports Company Ltd bikaba bisubijwe by' agateganyo muri Kiyovu Sports Association.

    Ibi bije nyuma yaho Inama y'intekorusange y'iyi kipe y'urucaca yari yanzuye ko ibikorwa bya Siporo byose bizajya birebererwa muri Kiyovu Sports Company Ltd isanzwe iyobowe na Mvukiyehe Juvenal wigeze no kuyobora ikipe y'Urucaca.

    Uku gutandukana kwa Association ndetse na Company, bibaye hadashize iminsi hatutumba umwuka utari mwiza hagati y'abayobozi b'ibyo bigo byombi, ibyo ni Kiyovu Sports Company Ltd iyoborwa na Juvenal indi ikaba Kiyovu Sports Association iyoborwa na Ndorimana Francois Regis.

    Ukutumvikana kw'aba bagabo kwaturutse ku kuba ikipe ya Kiyovu SC yaratereranywe na Juvenal usanzwe ayifite nk'igikorwa cya Company, ibi bikaba byarageze n'aho iyi kipe igiye kumara ameze abiri idahemba abakozi bayo.

    Kuri uyu wa kabiri kandi nibwo hagiye amakuru hanze avuga ko abakinnyi ba Kiyovu SC bandikiye ubuyobozi bubamenyeshako batazakina umukino wa Gorilla FC bafitanye mu mpera z'iki cyumweru mu gihe baba batarahembwa byibuze ukwezi kumwe muri abiri babarimo.

    Ikindi cyatumye Komite nyobozi ngo ifata umwanzuro wo gukura Kiyovu SC muri Company isanzwe iyoborwa na Mvukiyehe Juvenal, harimo amakosa atandukanye yagiye akorwa harimo Gusesa amasezerano y'abakinnyi mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ikipe ikabiherwa ibihano na FIFA bingana na miliyoni mirongo inani n'ibihumbi magana cyenda (80,900,000) Frw), zikishyuzwa Kiyovu Sports Association.

    The post Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis 'General' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yavuye-mu-maboko-ya-mvukiyehe-juvenal-ijya-muya-ndorimana-f-regis-general/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-yavuye-mu-maboko-ya-mvukiyehe-juvenal-ijya-muya-ndorimana-f-regis-general

  • Josh2funny wamamaye muri Americas Got Talent… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere uyu musore agiye gutaramira i Kigali, nyuma yo kugarukwaho mu binyamakuru Mpuzamahanga ubwo yari yitabiriye irushanwa ry'abanyempano mu muziki n'izindi rizwi nka 'America's Got Talent' ryafashije benshi kumenyekana ku Isi.

    Japhet Mazimpaka yabwiye InyaRwanda ko yamutumiye ashingiye ku bushuti bafitanye no kuba ari umuhanga mu bijyanye no gusetsa abantu. Cyo kimwe na Michael Sengazi uzagaragara muri iki gitaramo. Ati 'Bose ni abanyarwenya bafite byinshi byo kuganiriza abantu. Nizere ko abazaza muri iki gitaramo bazanogerwa.'

    Michaël Sengazi asanzwe afite igihembo cya Prix RFI Talent Du Rire 2019, yashyikirijwe mu iserukiramuco ry'urwenya Abidjan Capital du Rire ryabereye muri Cote d'Ivoire.

    Nyuma yo gushyikirizwa igikombe giherekezwa n'ibihumbi bine by'Amayero, Sengazi yahise yerekeza mu Burundi aho yavukiye ari naho ababyeyi be batuye. Yakiriwe nk'intwari ku bwo kwegukana iki gihembo cya mbere gikomeye gihabwa umunyarwenya wahize abandi.

    Josh2funny yigaragaje inshuro eshatu imbere y'Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Simon Cowell, Heidi Klum, Howie Mandel, ndetse na Sofia Vergara.

    Yahatanye agaragaza ko afite impano mu gusoma igitabo mu gihe gito, agashaka ko aba umuntu wa mbere ku Isi wanditse amateka mu gusoma ibitabo yihuta [Fastest Reader in the World].

    Josh2funny yanahatanye ashaka kugaragaza ko ariwe muraperi wa mbere ku Isi ushobora gutondekanya amagambo yihuta mu gihe gito, anahatana mu cyiciro cy'abanyabufindo.

    Abagize Akanama Nkemurampaka baratangaye cyane, uyu musore akajya abasaba kumubaza ikibazo, umwe aramubwira ati 'Tugomba guhagarika ibi bintu pe, njye ndavuga ko nguhaye 'No'.'

    Josh yabwiye abagize Akanama Nkemurampaka ko bari kumwibeshyaho, birangira bose bamuhaye 'No'.

    Josh hari aho yababwiye ati 'Ninjye muraperi wa mbere ku Isi.' Abari mu cyumba cyabereye iri rushanwa, baratangaye cyane abandi bavuza akaruru k'ibyishimo, umwe bagize akanama ati 'Ni ibyo gusa wari waduteguriye.'

    Muri Gicurasi 2023, Josh2funny yatangaje ko we n'umugore we Bina Alfred bibarutse imfura y'abo y'umuhungu. Yanditse kuri konti ye ya Instagram, asaba bantu gufatanya nawe kwishimira iyaguka ry'umuryango we, atangaza ko umwana w'abo bamwise Optununuan Eden Alfred.

    Mu Ukuboza 2020, nibwo Josh2funny yarushize n'umukunzi we Bina mu birori byari binogeye ijisho byabereye mu Mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria. Bombi bari bamaze imyaka ibiri bacuditse mu rukundo rwagiye kwigaragaza ahantu hanyuranye babaga bahuriye.

    Hari amakuru yagiye ahanze, avuga ko aba bombi bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, umubano w’abo ugenda waguka kugeza barushinze nk'umugabo n'umugore.

    Bina Alfred yagiye agaragara mu bitaramo binyuranye Josh2funny yagiye akorera ahantu hanyuranye mu rwego rwo kumushyigikira.

    N’ubwo atabashije gukomeza muri America’s Got Talent, Josh2funny yashimye Imana yamuteresheje intambwe akabasha kuhagera 

    Josh yiyerekanye n’umusomyi wihuta wa mbere ku Isi, yiyerekanye nk’umuraperi wa mbere ku Isi, ubundi yiyerekana nk’umunyabufindo-Hose yaratsinzwe

    Josh Alfred [Josh2Funny] yavutse ku wa 18 Ukuboza 1990. Ubwo yari agejeje imyaka umunani we n’umuryango we bimukiye mu Mujyi wa Lagos
    Umunyarwenya Michaël Sengazi ategerejwe mu gitaramo 'Upcoming Diaspora' cya Japhet Mazimpaka 

    Japhet avuga ko hari abanyarwenya bo mu Rwanda no mu mahanga bazahurira ku rubyiniro muri iki gitaramo kizaba ku wa 29 Ukwakira 2023 

    KANDA HANO UREBE JOSH2FUNNY UBWO YARI MURI AMERICA'S GOT TALENT


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134820/josh2funny-wamamaye-muri-americas-got-talent-na-michael-sengazi-bahurijwe-mu-gitaramo-i-ki-134820.html

  • #TraceAwards2023: Kureba Bruce Melodie, David… – #rwanda #RwOT

    Nelson Tavares mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko nyuma y'iminsi mike ikigo Trace Group gitangaje ko itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards 2023 rizabera i Kigali mu Rwanda rigahuriza hamwe ibihangange mu muziki w'umugabane w'Afurika, ibiciro by'amatike yo kwitabira igitaramo kizaherekeza uyu muhango, byashyizwe hanze.

    Mu gihe byari byatangajwe ko aya matike azajya hanze ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, si ko byagenze kuko mu buryo bwihuse kandi butunguranye, ibiciro byo kwitabira itangwa ry'ibi bihembo byashyizwe ku isoko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023.

    Aya matike ari kuboneka unyuze ku rubuga www.ticqet.rw yashyizwe hanze, nyuma y'amasaha make bamwe mu bayobozi ba Trace Africa, ikigo gifite ama-televiziyo mpuzamahanga ateza imbere umuziki ny'Afurika, bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku mitegurire y'ibi bihembo.

    Unyuze kuri urwo rubuga twavuze haruguru ushobora gutungurwa no gusanga, ibiciro watekerezaga ugendeye ku mazina akomeye azitabira iki gitaramo, ntaho bihuriye n'ibyatangajwe. Nubwo aya mafaranga yumvukana nk’aho ari make ariko yakosha byinshi ku isoko ry'ibiribwa mu Rwanda riri kuriza n'abikoreramo mu bigo bitandukanye.

    Aya matike ari mu bwoko 5 ari bwo: Akagera, Virunga, Kivu, Kigali na Ubumwe, itike y'Akagera yari ihagaze ibihumbi 12,500 frw zigishyirwa kuri uru rubuga, ibyutse igura ibihumbi 25,000 frw, iya Virunga ihagaze ibihumbi 80,000 akaba ari nayo ihenze kurusha izindi. Iya Kivu iri kugura ibihumbi 10,000 frw ikaba ari nayo ihendutse kurusha izindi, itike ya Kigali ihagaze 22,500 frw naho iy'Ubumwe ikagura 30,000 frw.

    Ufashe ibi biciro ukabigereranya n'iby'ibiribwa ku isoko ryo mu Rwanda, wasanga itike ya Kivu ihagaze ibihumbi 10 frw, ihanwe n'igiciro cy'ibiro hafi birindwi by'ibirayi bya Kinigi (6.6 Kg) kuko ikiro kimwe kiri kugurwa 1,500 frw nk’uko inyaRwanda yabihamirijwe n’umucuruzi w’ibirayi ubiranguza abandi.

    Yatubwiye ko hari umoko atandukanye y’ibirayi aho ibya Kinigi nimero ya mbere bigura 1500 Frw naho Kinigi nimero ya kabiri bikagura 1200Frw. Hari n’ibigura munsi y’1000 Frw ariko iyo uvuze ibirayi, abakunzi babyo bumva ibya Kinigi bisaba ko witwaza inote ya 2000 Frw kugira ngo usagure ay'ubuto bwo kubikaranga cyane ko nabwo buri kwigonderwa n'umugabo.

    Inkuru bijyanye: Kanda hano urebe abahanzi 5 bazahagararira u Rwanda mu bihembo bya Trace Awards2023

    Itike ya Akagera yari ihagaze 12,500 frw igisohoka, yari kuba isaba kwigomwa ikaziye y'ikinyobwa cya 'Primus' cyengwa n'uruganda rwa Bralirwa, none ubu birasaba kwigomwa ikaziye ebyiri z'ako kamanuravumbi kuko yashyizwe ku bihumbi 25,000 frw. Kugira ngo ubone iyi tike, byasaba kwigomwa ibiro 17 by’ibirayi bya Kinigi.

    Itike ya Virunga ihagaze 80,000 frw ikaba ari nayo ihenze kurusha izindi, irasaba kwiyibagiza ko umufuka w'umuceri ugeze ku bihumbi 36 Frw, bivuze ko iyi tike isaba kurenza ingohe imifuka ibiri y'umuceri ndetse n'ayasaguka yo kugura ibishyimbo byo kurenzaho. Birasaba kwigomwa ibiro 53 by’ibirayi bya Kinigi.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, umuyobozi ushinzwe gukurikirana abahanzi muri Trace Africa bwana Nelson Tavares yatangaje ko iki gitaramo kizitabirwa n'abahanzi barenga 50 bo ku mugabane w'Afurika biganjemo abo muri Nigeria, Afurika y'Uburengerazuba n'ahandi.

    Uyu mugabo w'umusatsi muke yarengejeho ko nta muhanzi n'umwe wishyuwe kugira ngo azataramire abazitabira iki gitaramo ahubwo ko bemeye gutarama mu rwego rwo kuzirikana uruhare Trace Africa yagize mu guteza imbere imyidagaduro kuri ubu butaka bw'abantu birabura.

    Inkuru bijyanye: Kuki Burna Boy atari ku rutonde rw'abazatarama muri Trace Awards 2023?

    Nelson avuga ko iyo bishora mu kwishyura abahanzi barenga 50 bazatarama byari kubatwara byibuze Miliyoni 10$, aya ahanywe na miliyari 12frw. Amagambo ya Nelson ashimangira ubushake bwa Trace Africa bwo guteza imbere imyidagaduro muri Afurika, binyuze mu buryo butandukanye burimo gushyiraho ibiciro twagarutseho haruguru bishobora kuba bihendutse ugereranyijwe n'amazina azitabira iki gitaramo.

    Kugira ngo wumve uburyo ahendutse, Umuhanzi Asake uri mu bategerejwe i Kigali aherutse guca agahigo ko kuzuza 02 Arena yo mu Bwongereza yakira ibihumbi 20 by'abafana, tike y'amafaranga make yari ihagaze ama-Euro 49.50 arenga 63,000 frw.

    Sinagaruka ku bandi bahenze kurusha Asake barimo Davido n'abandi, icyo numvikanishaga ni uko ibiciro byashyizweho ari bito cyane ugereranyijwe n'ibyari byitezwe kuri aya mazina mpuzamahanga azaba ari kudususurutsa muri BK Arena tariki 21 Ukwakira 2023.

    Inkuru bijyanye: Ni bande bazayobora igitaramo kizatangirwamo ibihembo bya Trace Awards 2023?


    Amatike yo kureba Bruce Melodie, Davido, Asake, Yemi Alade yashyizwe ku isoko

    Agishyirwa ku isoko tike ya 'Akagera' yari ihagaze 12,500frw none ubu ihagaze 25,000 frw


    Nelson Tavares ushinzwe gukurikirana abahanzi muri Trace Africa, yatangaje ko  bose bazatarama muri iki gitaramo, nta n’umwe wishyuwe

    Bruce Melodie, Chriss Eazy, Ariel Wayz, Kenny Sol na Bwiza nibo bahanzi bazahagararira u Rwanda mu bihembo bya Trace Awards 2023
    Kanda hano urebe ikiganiro Nelson Tavares yagiranye n'Itangazamakuru kigarukaku bihembo bya Trace Awards 2023
    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134818/traceawards2023-kureba-bruce-melodie-davido-asake-na-yemi-alade-birasaba-kwigomwa-ibiro-7–134818.html

  • Perezida wa Rayon Sports yagarutse ku bashaka… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ari kuri uyu wa Gatatu taliki 27 Nzeri 2023 ubwo yari kuri  Radio/Tv 10 mu kiganiro Urukiko rw'imikino.

    Uwayezu Jean Fideli yabajijwe niba amakuru yagiye hanze avuga ko hari abahoze bayobora Rayon Sports baba barumvikanye na Al Hilal Benghazi yo muri Libya ngo babahe amafaranga, ubundi nabo bagende bayahe abakinnyi ba Rayon Sports bazitsindishe, avuga ko nawe yayabonye.

    Yakomeje kandi avuga ko yabifashe mu buryo 3 ndetse yewe ko hari abantu babihaye bari kubikurikirana. Mu magambo ye yagize ati: ' Nagira ngo mbanze mbereke ko ibyo bibaho byanabayeho bitanantera n’ubwoba mu buzima”. 

    “Uko nubaka, uko twubaka Rayon Sports dushaka abakinnyi ibyo bibaho ni imitego tugenda duhura nayo. Iyo ifite aho ishingira, niba umuntu hari utwo yabonaga tumufasha akaba atakitubona, inyungu n'ibiki utwo tuntu tubaho twinshi'.

    'Umukino wacu rero turimo dutegura hari amakuru nabonye, abantu bati Perezida turategura ariko hari abashaka kutubuza intsinzi bambwira ko hari abantu bari mu biganiro n'ikipe tuzakina'.

    'Ubundi iyo ushaka gusesengura amakuru ibintu byose urabyakira, byaba ari ibihuha waba ubibwiwe n'umwana w'imyaka 5. Ayo makuru rero twarayakiriye batubwira abantu ubu turimo turabikurikirana hari n’abo twabihaye ngo badufashe kubikurikirana'.

    'Ariko nkabibonamo ibintu 3, kimwe birashoboka kubera ko umuntu ushaka intsinzi mu mupira w'amaguru ategura mu buryo butandukanye, ntawe nshinja ariko icyo cyashoboka nta bwo wakirengagiza'.

    'Icyo ni kimwe, icya kabiri iyi Kigali turimo mujya mubyumva harimo ababingwa bashakisha ibintu mu buryo butari ukuri batabira icyuya ngo batungwe n'ibyo bavunikiye bakagenda bakababwira ko hari icyo babamarira mu nyungu zabo bwite bakayabaha nta ho basinya, nta ho bazabarega bakaba bashyira mu mufuka cyangwa se bagatangaho duke byose birashoboka'.

    'Ariko hari n'icya 3, bashobora kubiba icyo kintu kikaza ari igihuha kugira ngo kinyure mu mitwe y'abakinnyi, abatoza, ubuyobozi, abafana badukunda babibemo ikintu, ibyo rero turimo turabikurikirana'.

    Uyu mukino wo kwishyura wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi wavuzweho aya makuru, uzaba kuwa Gatandatu saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pele Stadium. Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.


    Uwayezu Jean Fideli uyobora Rayon Sports yemeje ko amakuru y’uko haba hari abantu bashaka kubitambika yayabonye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134825/perezida-wa-rayon-sports-yagarutse-kubashaka-kubitambika-baha-amafaranga-abakinnyi-ngo-bit-134825.html

  • Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy'izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy'izabukuru Abapolisi barimo ba Komisieri, CG Gasana Emmanuel, CP Emmanuel Butera, CP Vianney Nshimiyimana, CP Bruce Munyambo, ACP Damas Gatare na ACP Privat Gakwaya.

    Mu bandi Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy'izabukuru barimo ba Ofisiye bakuru 5, ba Ofisiye bato 28 n'Abapolisi bato 60.

    Muri iki cyemezo kandi hanasezerewe abapolisi 7 ku mpamvu z'uburwayi na 6 basezerewe mu mpamvu zitandukanye.

    CG Emmanuel Gasana ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru ubu ni Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, akaba kandi yarayoboye Polisi y'u Rwanda kuva muri 2009 kugeza muri 2018 ubwo yagirwaga umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo.

    Ingingo ya 72 y'Iteka rya Perezida nº 30/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho sitati yihariye igenga Abapolisi ivuga ko imyaka ntarengwa y'abapolisi kugira ngo bagere mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Komiseri ni imyaka 60, Ofisiye Mukuru ni imyaka 55, Ofisiye muto: imyaka 50, Su- ofisiye ni imyaka 45 na ho Police Constable ni imyaka 40.

    Iyi ngingo ivuga ko gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru byerekana irangira risanzwe ry'umurimo w'umupolisi, ari byo bimuhesha uburenganzira ku mafaranga y'izabukuru nk'uko ateganywa n'amategeko y'ubwiteganyirize bw'abakozi. Umupolisi wese ashobora gusaba kujya mu kiruhuko cy'izabukuru iyo agejeje ku myaka cumi n'itanu (15) y'uburambe ku kazi.

     

    RBA

    The post Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy'izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-paul-kagame-yashyize-mu-kiruhuko-cyizabukuru-abarimo-cg-emmanuel-k-gasana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-paul-kagame-yashyize-mu-kiruhuko-cyizabukuru-abarimo-cg-emmanuel-k-gasana

  • Umukinnyi rukumbi wa APR FC wasigaye mu Rwanda ashobora kubagwa #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva Ir’shad ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC agomba kubagwa imvune yo mu ivi ry’iburyo amaranye igihe kinini.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati muri APR FC, ni we mukinnyi rukumbi utarajyanye na APR FC mu Misiri gukina na Pyramids FC umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League uzaba tariki ya 29 Nzeri 2023.

    Kuva uyu mwaka w’imikino wa 2023-24 watangira ntabwo Ir’shad arakinira APR FC umukino n’umwe kubera imvune yagize mu mwaka w’imikino.

    Yaje gukira ndetse atangira imyitozo ariko nyuma aza kongera gutonekara mu ivi ari nabyo byamuviriyemo kuba azabagwa.

    Team Manager wa APR FC, Ntazinda Eric ejo mbere y’uko bahaguruka yabwiye ISIMBI ko impamvu batajyanye ari uko bafite imvune cyane ndetse ashobora no kubagwa.

    Ati 'Ir’shad muzi ko amaze igihe kirekire arwaye, bari baramuvuye tubona ko atangiye gukira, atangira no gukora imyitozo ikomeye ariko ejobundi yateye umupira imvune irongera iragaruka, ni ukuvuga ngo yagize ibyago, natwe twagize ibyago, ubu imvune ye yasubiye ibubisi ariko abaganga barimo kumukurikirana.'

    'Muzi imvune yari asanzwe afite, yari amaze iminsi akora imyitozo ariko ejobundi yateye umupira yongera kubabara mu ivi, bamunyujije mu cyuma 'MRI’ basanga yongeye kugira ikibazo ndetse ashobora no kubagwa ariko ibyo ni iby’abaganga.'

    Uyu ni umwaka wa 3 wa Nsengiyumva Ir’shad muri APR FC utaragize amahirwe yo kubona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe yagezemo avuye muri Marines FC, amakuru aturuka mu nshuti ze ni uko na we yamaze kwiyakira ko azabagwa.

    Nsengiyumva Ir’shad agomba kubagwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-rukumbi-wa-apr-fc-wasigaye-mu-rwanda-ashobora-kubagwa

  • Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko k'izabukuru abapolisi barimo CG Gasana Emmanuel #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa perezida wa repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy'izabukuru abapolisi barimo aba komiseri ba police.
    Ibi byakozwe none tariki 27 nzeri 2023 nkuko byatangajwe na police y'u Rwanda inyuze kurubuga rwa 'X'
    Abashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru ni: CG Emmanuel GASANA,wabaye umuyobozi wa polisi y'u Rwanda, CP Emmanuel BUTERA, CP Vianney NSHIMIYIMANA ndetse na CP Bruce MUNYAMBO.
    Abandi bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru ni ACP Damas GATAR na, ACP Privat GAKWAYA.
    Umukuru w'igihugu kandi yanashyize mu kiruhuko cy'izabukuru ba ofisiye bakuru batanu, ba ofisiye bato 28 n'abapolisi bato 28. Muri iki cyemezo, hanasezerewe abapolisi barindwi ku mpamvu z'uburwayi na batandatu ku mpamvu zindi zitandukanye.
    Tariki ya 6 Kanama 2021, ku cyicaro gikuru cya Polisi y' u Rwanda ku Kacyiru, nabwo habereye umuhango wo gusezera mu cyubahiro abapolisi 216 bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru, harimo n'abandi batashye ku mpamvu zitandukanye.

    The post Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko k'izabukuru abapolisi barimo CG Gasana Emmanuel appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/27/perezida-kagame-yashyize-mu-kiruhuko-kizabukuru-abapolisi-barimo-cg-gasana-emmanuel/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yashyize-mu-kiruhuko-kizabukuru-abapolisi-barimo-cg-gasana-emmanuel

  • Umuyobozi wa APR FC yavuze ko batagiye mu Misiri mu butembere #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yavuze ko batagiye mu butembere mu gihugu cya Misiri ahubwo bagiye gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.

    Ku wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023 nibwo APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu Misiri gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League bazakinamo na Pyramids FC.

    Iyi kipe ikaba yageze mu Misiri mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu. Mu baherekeje iyi kipe bari bayobowe n’Umuyobozi wayo, Lt Col Richard Karasira.

    Bakigera mu Misiri, Lt Col Richard Karasira yavuze ko baje gushaka itike yo kujya mu matsinda bataje mu butembere muri iki gihugu.

    Ati 'Twaje tuje gushaka itike, ntabwo twaje mu butembere tuje gushaka itike, twabonye iwacu ko ikipe ya Pyramids FC ari ikipe ikinika. Dufite abakinnyi b’inzobere yaba ari abanyamahanga cyangwa abanyarwanda twiteguye kuza gukina umupira, twiteguye gutsinda, ibindi biraba iby’ikibuga ariko twiteguye kubona itike nicyo cyatuzanye aha.'

    Umukino ubanza wabereye mu Rwanda amakipe yanganyije 0-0 ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 29 Nzeri 2023, APR FC ikaba isabwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda.

    Lt Col Richard Karasira, yavuze ko batagiye mu Misiri mu butembere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-apr-fc-yavuze-ko-batagiye-mu-misiri-mu-butembere