Blog

  • Akarere ka Gatsibo Kafashe ingamba zo guhangana n'inzara ikibasira #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo buvuga ko bwiteguye kubyaza umusaruro icyemezo cya Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi cyo guhinga 70% y'ubutaka busanzwe bwororerwaho, bakongera umusaruro w'ubuhinzi, mu rwego rwo kugabanya inzara yajyaga yibasira iki aka karere.
    Akarere ka Gatsibo, ni kamwe mu turere tujya tuvugwamo inzara cyane cyane mu gihe cy'impeshyi, ahanini bitewe n'umusaruro udahagije uva mu buhinzi buhakorerwa nk'uko bivugwa na bamwe mu baturage bo muri aka Karere.
    Umwe ati 'Ubundi umusaruro wari uhari ariko udashimishije cyane, cyane cyane ku bigendanye n'inyongeramusaruro kandi buriya inyingeramusaruro niyo izamura ibihingwa, bityo bikabasha kuboneka.'
    Undi yagize ati 'Hari aho kubona ibiryo bibagora cyane cyane nk'uko ubutaka bwahingwaga aba ari buto, kuko umusaruro uboneka hatakoreshejwe ifumbire uba ari muke ariko iyo hiyongereyeho inyongeramusaruro byongera umusaruro nicyo bivuga.'
    Nk'uko umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, abisobanura, uhereye mu gihembwe cy'ihinga gishize, bongereye ubuso buhingwaho kandi ngo ni gahunda izakomeza hamajwe kongera umusaruro.
    Ati 'Turakora ibintu byinshi, icya mbere ni ukongera ubuso buhingwaho, igihembwe gishize twahinze kuri hegitari 18.000 mwabibonye ko tugeze kuri hegitari 24.000.'
    Mu minsi yashize Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, yashyizeho amabwiriza areba uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe ko mu gihe cy'umwaka umwe uri imbere, aborozi bo muri utu turere bazajya barorera kuri 30% y'ubutaka basanzwe bororeraho, maze 70% ikagenerwa ubuhinzi.
    Icyo gihe Minisitiri Musafiri yavuze ko ari icyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko mu myaka 25 ishize, nta musaruro wavuye mu kororera ku buso bunini ahubwo ko bwapfaga ubusa.
    Ku ruhande rwa Gasana Richard uyobora Gatsibo, ngo aya ni amahirwe akarere kabonye yo kongera ubuso bwo guhingaho, ari nako ifumbire y'imborera iboneka byoroshye bikongera umusaruro w'ubuhinzi.
    Ati 'Ni ugukoresha inyongeramusaruro zikiyongera, duhereye no ku mborera ikorerwa iwacu. Birumvikana ubwo abantu bagiye kororera mu biraro n'ifumbire igiye kuba ikusanyirijwe ahantu hamwe kandi ubutaka bwagiyemo ifumbire y'imborera busaba inyongeramusaruro nke. Ni uko tubitekereza ndetse no kugira cyane cyane mu gihembwe cy'ihinga B, tugashaka za Moteri mu byanya bishobora kuba byakuhirwaho abantu bagahinga ibihembwe bitatu mu mwanya wo guhinga bibiri.'
    Akarere ka Gatsibo nigakurikiza amabwiriza ya minisitiri w'ubuhinzi, ubuso bwahingwagaho buziyongera buve kuri hegitare ibihumbi 24 bugera kuri hegitare zisaga ibihumbi 30.
    Ubusanzwe Akarere ka Gatsibo gafite inzuri zibarirwa muri 668, zikaba ziboneka mu mirenge ya Ngarama, Kabarore na Rwimbogo.
    Cyubahiro Gasabira GAD

    The post Akarere ka Gatsibo Kafashe ingamba zo guhangana n'inzara ikibasira appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/28/ubuyobozi-bwakarere-ka-gatsibo-bwafashe-ingamba-zo-guhangana-ninzara-yibasira-aka-karere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubuyobozi-bwakarere-ka-gatsibo-bwafashe-ingamba-zo-guhangana-ninzara-yibasira-aka-karere

  • Burkina Faso: Inzego z'umutekano zaburijemo ihitikwa ry'ubutegetsi #rwanda #RwOT

    Leta ya gisirikare ya Burkina Faso ivuga ko inzego z'umutekano n'iz'ubutasi z'iki gihugu zaburijemo igerageza ryo guhirika ubutegetsi.

    Hashize hafi umwaka umwe Kapiteni Ibrahim Traoré, Perezida w'inzibacyuho muri iki gihe, na we ubwe afashe ubutegetsi ahiritse ubwari buriho.

    Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo, agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi kavuze ko abasirikare katatangaje amazina hamwe n'abandi bantu bari bacuze umugambi wo guhungabanya Burkina Faso.

    Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo yo muri iryo tangazo rivuga ko abo bari bafite 'ubushake bubi bwo gutera inzego za repubulika no gushora igihugu cyacu mu kajagari'.

    The post Burkina Faso: Inzego z'umutekano zaburijemo ihitikwa ry'ubutegetsi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/28/burkina-faso-inzego-zumutekano-zaburijemo-ihitikwa-ryubutegetsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=burkina-faso-inzego-zumutekano-zaburijemo-ihitikwa-ryubutegetsi

  • Rayon Sports n’umujyi wa Kigali bari gupfa a… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, umujyi wa Kigali wamenyesheje Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko nta yindi sosiyete ikwiye kwifashishwa mu kugurisha amatike y'umukino wa Rayon Sports na Al-Hilal atari isanzwe iyacuruza ya Urid Technologies.

    Ibi bibaye nyuma y’uko Rayon Sports yari yasohoye uburyo abafana ndetse n’anakunzi b’umupira w’amaguru, bazaguramo itike yo kwinjira ku mukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri muri CAF Confederation Cup, aho Rayon Sports izakira Al-Hilal Benghazi kuri uyu wa Gatandatu saa 18:00 PM.

    Rayon Sports, yari yatangaje ko, uburyo bwo kugura itike yo kwinjira kuri uyu mukino, umuntu azajya akanda akanyenyeri 702 urwego, ubundi agakurikiza amabwiriza.

    Rayon Sports irashaka kwishyuza amafaranga yose ku mukino bazakira kuri uyu wa Gatandatu, mu gihe umujyi wa kigali uKeka ko Rayon Sports ishobora kuzabapyeta 

    Nyuma y’uko umujyi wa Kigali wandikiye FERWAFA, wayimenyesheje ko nta wundi muntu wemerewe gucuruza aya matike, usibye sosiyete ya Urid isanzwe igurisha amatike ukanze akanyenyeri 939 urwego. Ubusanzwe sosiyete ya Urid ifite amasezerano yo kugurisha imikino yateguwe na FERWAFA.

    Kuki kuri iyi nshuro Rayon Sports yihitiyemo kugurisha amatike?

    Ubusanzwe imikino ikipe yateguye ninayo ishyiraho uburyo bwo kwishyiza abaza kureba iyo mikino. Nk’uko Rayon Sports yabikoze ku mikino irimo n’uwa Vital’O FC, niyo yishyuze iyi mikino ndetse ibera kuri Kigali Pele Stadium igenzurwa n’umujyi wa Kigali.

    Ku mikino itegurwa na FERWAFA ikabera kuri Kigali Pele Stadium Umujyi wa Kigali ufata 6.5% by’amafaranga aba yinjiye ku mukino.

    Umujyi wa Kigali bivugwa ko utajya unyurwa n’amafaranga uhabwa, iyo Rayon Sports ariyo yishyuje, bikaba ariyo mpamvu bashaka ko sosiyete ifitanye amasezerano na FERWAFA, ariyo yakishyuza ku mukino wo kuri uyu wa Gatandatu.

    Rayon Sports nayo, ivuga ko amafaranga ihabwa ku mukino wishyujwe na Urid aba atanga n’amafaranga babona iyo aribo bishyuje ubwabo, ariyo mpamvu nabo bashaka kwishyuza umukino wabo kuko n’ubundi utateguwe na FERWAFA.

    Urwandiko umujyi wa Kigali wandikiye FERWAFA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134849/rayon-sports-numujyi-wa-kigali-bari-gupfa-akanyenyeri-134849.html

  • Niyonizera Judith yibarutse! Amafoto ye atwite utabonye #rwanda #RwOT

    Niyonizera Judith uheruka gutandukana byemewe n’amategeko n’umuhanzi Safi, yibarutse imfura ye n’umukunzi we Dustin uheruka kumwambika impeta.

    Amashimwe ni menshi kuri Judith Niyonizera wibarutse imfura ye nk’uko bigaragara mu mafoto yakoze nk’amashusho yumvikanamo indirimbo y’Imana yo muri Kiliziya Gatolika “Sinogenda Ntashimye”, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Judith amaze ibyumweru 3 yibarutse ariko akaba atarashatse guhita abishyira hanze.

    Yibarutse nyuma y’uko muri uku kwezi ari bwo yasangije abamukurikira amafoto Dustin amusaba kumubera umugore na we akabyemera maze akamwambika impeta ya fiançailles.

    Byose bibaye nyuma y’uko muri Mata uyu mwaka ari bwo Judith n’umuhanzi Safi Madiba bari barakoze ubukwe muri 2017 ariko ntibigende neza babonye gatanya.

    Ni ibyishimo bikomeye kuri Niyonizera Judith

    Dustin na Judith bibarutse imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/niyonizera-judith-yibarutse-amafoto-ye-atwite-utabonye

  • APR FC yakoze imyitozo ya mbere mu Misiri, Pitchou ntiyakorana n’abandi #rwanda #RwOT

    APR FC yaraye ikoreye imyitozo ya mbere mu Misiri yitegura Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

    Ni imyitozo yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023, akaba wari umwitozo wa mbere muri iki gihugu kuko bagezeyo mu rukerera rwo ku wa Gatatu.

    Abakinnyi bose APR FC yahagurukanye mu Rwanda bakaba bameze neza bakoze imyitozo bose uretse Nshimirimana Ismaïl Pitchou wavuye mu Rwanda afite akabazo k’imvune utakoranye na bagenzi be aho yari arimo yitabwaho n’umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

    Uyu munsi saa 17h00′ iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba iri bukorere imyitozo kuri ’30 Juin Stadium’ ikibuga kizakira umukino ejo ku wa Gatanu.

    Ni umukino APR FC isabwa kuzatsinda kugira ngo igere mu matsinda ni nyuma y’uko umukino wabereye mu Rwanda amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

    Eng. Taddeo Lwanga na Ramadhan (22) bahanganiye umupira

    Sharif Shaiboub Eldin Ali Abdelrahman

    Ishimwe Christian uzaba wugarira ku ruhande rw’iburyo

    Umuyobozi w’ubwugarizi bwa APR FC, Bienvenue Salomon Banga Bindjeme Charles

    Yannick Bizimana

    Abasore bameze neza

    Ndikumana Danny utarakinira APR FC umukino n’umwe

    Kapiteni wa APR FC, Omborenga Fitina

    Intego ni ukugera mu matsinda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yakoze-imyitozo-ya-mbere-mu-misiri-pitchou-ntiyakorana-n-abandi

  • Gen (Rtd )James Kabarebe yahawe inshingano ns… – #rwanda #RwOT

    Abandi bahawe inshingano zindi Nzego za Leta  ni  Francis Gatare wagizwe  Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) asimbuye Claire Akamanzi , Prof. Nshuti Manasseh yagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe Imirimo yihariye.

    Dr. Yvonne Umulisa agirwa Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w'Intebe. Alphonse Rukaburandekwe yagizwe  Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza imbere Imiturire mu Rwanda.Bonny Musefano agirwa Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Tokyo.

    Gen Rtd James Kabarebe yahawe inshingano nshya nyuma y’uko  aherutse guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru mu Ngabo z’u Rwanda RDF.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134845/gen-rtd-james-kabarebe-yahawe-inshingano-nshya-muri-guverinoma-134845.html

  • Muhanga-Kibangu: RIB yasabye abaturage kubungabunga ibimenyetso by'uwahohotewe #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha-RIB, mu biganiro n'abaturage b'Umurenge wa Kibangu, Akagari Jurwe rwabakanguriye kumenya uburyo bwiza bwo kubungabunga ibimenyetso bw'uwakorewe ihohoterwa kugirango bizakoreshwe mu itangwa ry'ubutabera. Byagarutseho ubwo urwego rwari mu bukangurambaga bwo gusobanura serivisi zitangirwa muri Isange One Stop Centre 48 ziri mu Gihigu.

    Umuhuzabikorwa wa Isange one Stop Center muri RIB, avuga ko iyo umuntu akorewe ihohoterwa yihutira kugana Isange kugirango afashwe byihuse ibimenyetso bitarasibangana.

    Yagize Ati' Iyo umuntu, yaba mukuru cyangwa umuto akorewe ihohoterwa yihutira kugana Isange one Stop Centre kugirango afashwe byihuse ibimenyetso bikenewe bitarasibangana'.

    Yongeyeho ko uwasambanyijwe cyangwa uwakorewe irindi hohoterwa adakwiye kubihishira kuko bishobora kumwambura ubuzima hagamijwe guhishira uwakoze ihohoterwa.

    Bamwe mu baturage bavuga ko hari ibyabaga abantu bakiyunga nyuma bakazashoza imanza, wenda uwatewe inda yaranabyaye. Bavuga ko basobanukiwe neza ko buri wese ufite amakuru y'ibyabaye ashobora kuyatanga cyangwa se akanatanga ikirego.

    Mutamuriza Beatrice yagize ati' Njyewe sinarinzi ko hari urwego nk'uru ku bantu bakorerwa ihohoterwa, ariko turabimenye ku buryo ibimenyetso tugiye kuzajya tumenya ko mu gihe umwana afashwe agahohoterwa tugomba kumwihutana bigafatwa bikarindwa neza'.

    Murekezi Jean Paul, avuga ko hari abantu bakoraga ibyaha batazi ko bashobora kubiryozwa. Ati' Hari abantu bakoraga ibyaha batazi ko bashobora kubiryozwa, ariko ubu ubwo tubimenye uzajya akora ikosa agomba kumenya ko amategeko abereyeho twese. Ikindi kandi tumenye ingaruka zatugeraho mu gihe twahishiriye abakoze ihohotera'.

    Uru rwego-RIB, rwibutsa abaturage ko uwahohoterwa agasambanywa cyangwa agakorerwa irindi hohoterwa agomba kwihutira kugana kuri isange kugirango ibimenyetso bigaragara bibungabungwe bizakoreshwe hatangwa ubutabera kuwahohotewe. Abaturage bibukijwe kandi ko kudatanga amakuru uyazi bifatwa nko guhishira icyaha bikururira uwabikoze kuba umufatanyacyaha ushobora kubihanirwa.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/27/muhanga-kibangu-rib-yasabye-abaturage-kubungabunga-ibimenyetso-byuwahohotewe/

  • Bamwe buriye ibiti! The Ben yageze i Bujumbu… – #rwanda #RwOT

    The Ben wanditse amateka yo kwakirwa mu buryo budasanzwe akigera ku kibuga mpuzamahanga kitiriwe Melechior Ndadaye hari ababuze uko batahana amashusho mu bitangazamakuru byari byabohereje.

     Bahisemo kwiyambaza igiti cyari inyuma y’aho The Ben yabarizwaga n’itangazamakuru. Yakiriwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura. The Ben ageze mu muhanda werekeza kuri Hotel yitwa Olivia yegereye ahatuye Perezida Evariste Ndayishimiye yasohoye  umutwe  mu modoka agenda asuhuza abari buzuye umuhanda. 

    Yatangiye kugenda atanga amafaranga  ku bantu bari baje kumushagara kugeza ubwo imidoka zabaye myinshi kubera ubwinshi bw’abashakaga kumureba. 

    Olivia Hotel ifite inyenyeri 5, The Ben ari kuraramo we n’umugore we  Miss Uwicyeza Pamella , icyumba cy’abafite amafaranga”Presidential Suites” gihagaze $2500 ku ijoro. Mu marundi ni Miliyoni zisaga 7. Icyumba cya make ni $120.

    REBA AMAFOTO Y’UKUNTU YAKIRIWE KUVA KU KIBUGA MPUZAMAHANGA KITIRIWE MELECHIOR NDADAYE KUGEZA KURI OLIVIA HOTEL IRI MU ZIHENZE I BURUNDI

    Itangazamakuru ryari ryuzuye rishaka ifoto

    The Ben ari kumwe na Jean De Dieu Nishishikare nyiri sosiyete Now Now 

    The Ben, Babo ku muryango w’aho abagenzi basohokera bavuye imbere mu kibuga  cy’indege

    AMAFOTO:Murenzi  Dieudonne-Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134838/bamwe-buriye-ibiti-the-ben-yageze-i-bujumbura-yakirwa-nka-perezida-134838.html

  • Inzozi zibaye impamo! MTN Rwanda yashyize igo… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi tariki 27 Nzeri 2023 kuri Serena Hotel itsinda rya MTN Rwanda ryamurikiye abashoramari bato igikoresho gishya cy'ikoranabuhanga cyitwa MTN Biz Combo, gikubiyemo ibintu byose bikenewe mu bucuruzi haba internet yihuta ya 4G, guhamagara ndetse no kohererezanya amafaranga hifashishijwe uburyo bugezweho bwa MOMO Pay.

    MTN Biz Combo ni igikoresho kitagendanwa gishyirwa mu biro cyangwa ahandi hakorerwa ubucuruzi runaka gusa. Gikozwe mu buryo bwa telefone  ariko gikubiyemo ibintu byinshi kuko gitanga internet ihagije haba ku bagikoresha ndetse n'abakiriya batarenze 10 baje bashaka serivisi muri iyo business.


    MTN Biz Combo, igikoresho gishya MTN yashyize ku isoko mu rwego rwo gufasha ba rwiyemezamirimo bato

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula wari n'umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye MTN Rwanda ku bw'igikorwa cy'indashyikirwa yakoze anashimangira ko batanze umusanzu ukomeye mu iterambere n'ikoranabuhanga by'u Rwanda.

    Minisitiri kandi yabwiye ba rwiyemezamirimo bari aho ko yizeye ko iki gikoresho MTN yabamurikiye uyu munsi kigiye kubabera igisubizo kizabageza ku rundi rwego rushimishije. Yongeye kubibutsa ko gukoresha ikoranabuhanga ari ingenzi cyane muri business iyo ariyo yose nk'uko babibonye mu gihe cya Covid-19.


    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yashimiye MTN Rwanda ku bw’igikorwa cyiza yakoze ahamagarira n’ibindi bigo kugendera muri uwo murongo

    Yagize ati: ''Uyu munsi MTN yabashije kumurika MTN Biz Combo, nk'igisubizo kuri ba rwiyemezamirimo bato aho bashobora kubona internet yihuse kandi ihendutse, akarusho bakabona na nimero ya Momo Pay bakaba bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga rya Mobile Money.''

    ''Ba rwiyemezamirimo bato babonye amahirwe yo kuba bakwifashisha ikoranabuhanga bagura amasoko yabo ndetse n'uburyo bakora business zabo kuko babonye internet yihuse n'umurongo wa telefone ufatanyije n'uburyo bwo koroherezanya mu kwishyura no guhererekanya amafaranga.''

    Madamu Ingabire yakomeje avuga ko bizeye ko bazakomeza kubona n'ibindi bigo by'itumanaho bitanga ibindi bisubizo kuko hagamijwe ko abikorera bose babona uburyo bw'ikoranabuhanga bubafasha kwiteza imbere.


    Gatete Joseph ukora mu bijyanye n'ubucuruzi muri MTN Rwanda yavuze ko batekereje gukora iki gikoresho mu rwego rwo korohereza abakilriya babo kubona serivisi zose bifuza ku giciro gito kandi bakazibonera hamwe. Yavuze ko ari igikoresho wabona ku ishami ryose rya MTN rikwegereye, aho nyuma yo kukigura ushyiramo SIM Card ubundi ugatangira kugikoresha.

    Gatete yasobanuye ko ikibazo gikomeye bashakaga gukemura aruko rimwe na rimwe wasangaga umuntu umwe atwara telefone y'akazi, abandi bakozi basigaye ntibabone uko bafasha abakiriya bari bakeneye serivisi. Bazanye iki gisubizo rero kugira ngo habeho telefone yo ku kazi gusa ariko na none itanga internet no ku bandi bayikeneye.


    Umuyobozi wa MTN Rwanda yashimiye itsinda  ryagize uruhare muri iki gikorwa 

    Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko kimwe mu byo bishimira ari uko bashobora gukemura bimwe mu bibazo by'abakiriya babo.


    Igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro iki gikoresho cyitabiriwe na ba rwiyemezamirimo bato ndetse n’abagize itsinda rya MTN Rwanda

    Abakeneye iki gikoresho by'umwihariko ba rwiyemezamirimo bato bashyiriweho uburyo bwo kuborohereza kwishyura, aho ushaka kuyigura azajya ahita yishyura 70,000Frw. Ariko hariho n'ubundi buryo bworoshye aho ushobora kuyitwara ku buntu, ugasinya amasezerano ubundi ukajya wishyura amafaranga make buri kwezi maze ukajya ubona iminota yo guhamagara na bundles za internet zihagije.


    Ba rwiyemezamirimo bakiranye yombi iki gikoresho MTN Rwanda yabageneye bemeza ko cyije ari igisubizo mu bucuruzi bwabo

    MTN Rwanda izanye igisubizo ku bakiliya babo ariko itanze n’umusanzu ku iterambere ry’u Rwanda

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134833/inzozi-zibaye-impamo-mtn-rwanda-yashyize-igorora-ba-rwiyemezamirimo-bato-134833.html

  • Yateguje indirimbo nshya ! Meddy agiye kugar… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 14 Nyakanga 2023, InyaRwanda yatangaje ko The Ben n'umugore we Uwicyeza Pamella bazakora ubukwe ku wa 27 Ukuboza 2023, bukabera muri Kigali Convention Center (KCC) mu Mujyi wa Kigali.

    KCC ni imwe mu nyubako zihagazeho muri Kigali mu bijyanye no kuyikodesha kugirango uyikoreremo ibirori by'ubukwe cyangwa se ibitaramo, kuko bisaba gutanga ari hagati ya Miliyoni 5 Frw na Miliyoni 7Frw ku munsi umwe.

    Aba bombi baritegura gukora ubukwe nyuma y'uko ku wa 31 Kanama 2022, bahanye isezerano imbere y'amategeko mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

    Ni bamwe mu bakundanda bagarukwaho cyane mu itangazamakuru. Mu minsi ishize, The Ben yahaye Uwicyeza Pamella imodoka yo mu bwoko bwa 'Range Rover' amushimira urukundo yamukunze no kwiyemeza kubana nawe.

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Roho Yanjye' yasohoye ifoto imwe ari kumwe na Pamella kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023 bari iruhande rw'imodoka yamuhaye, yanditse agira ati 'Uzakwanga nzamwanga.'

    Yifashishije konti ye ya Instagram, Pamella yasohoye amafoto anyuranye amushimira ku bw'impano nziza yamugeneye. Yifashisha indirimbo ya James na Daniella bakoranye n'itsinda rya True Promises maze agira ati 'Umwami ni mwiza Pe.'

    Mu kiganiro yahaye Radio/Tv10, Meddy yatangaje ko amaze iminsi aganira na The Ben ku bijyanye n'ubukwe bwe azakorera mu Rwanda, kandi ko ashaka kubutaha, bikaba imwe mu mpamvu zigiye gutuma agaruka ku ivuko. Ati 'Mu Rwanda ndi hafi kuza. Nahoze mvugana na Ben, nshobora kuza mu bukwe bwa Ben.

    Medddy yavuze ko yamamaraje yeguriye ubuzima bwe Kristo watsinze urupfu, kandi yiyemeje kujya akora indirimbo zihimbaza Imana gusa. Ati 'Nk'uko wabisomye mu binyamakuru nzajya nkora 'Gospel' gusa.'

    Mu minsi ishize uyu muhanzi yongeye kugaragaza amafoto y'imfura ye na Mimi. Muri iki kiganiro, yavuze ko umwana we ameze neza ntakibazo. Ati 'Ibintu byose bikomeje kugenda neza cyane cyane.'

    Yavuze ko mu minsi iri imbere azashyira hanze indirimbo nshya amaze igihe ari gutegura, kandi ko ari gufashwa na Producer Lick Lick mu kuyitunganya.

    Meddy amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamenye Yesu utanga ubugingo, kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza ingoma y'Imana.

    Mu bihe bitandukanye yifashisha amagambo yo mu Bibiliya ndetse n'aye bwite akagaragaza ko gukorera Imana nta gihombo kirimo. Kandi akabwira buri wese gusenga Imana yaba ari mu bihe byiza cyangwa se mu bihe by'imiraba.

    Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 18 mu muziki, we na The Ben baza imbere ku rutonde rw'abahanzi bafite igikundiro mu bafana, ku buryo igihe cyose basohoye ibikorwa by'umuziki basanga bategerejwe na benshi.

    Hari abavuga ko igikundiro aba bahanzi bafite mu mutima y'abanyarwanda bigoye kuzabona abandi bazakigira. Meddy aratuje cyane ku buryo bigoye kumwumva mu itangazamakuru asubiza ku ngingo iyo ariyo yose yaba yavuzweho cyangwa se yavuzeho.

    Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi aherutse kugura inzu mu Mujyi wa Texas aho atuye, kandi amaze igihe arajwe ishinga no kurangiza album y'indirimbo ye zihimbaza Imana.

    Impano ya Meddy yatangiye kwigaragaza ubwo yari mu mashuri yisumbuye mu 2008. Mu 2010 we na The Ben bari imbere y'abandi bahanzi mu gukundwa.

    Muri uriya mwaka kandi nibwo we na The Ben bagiye muri Amerika-Ubuzima banyuranyemo bwabaye igihango cy’ubushuti bwabo bukomeye  kugeza n'ubu.

    Mu 2017, Meddy yasohoye indirimbo 'Slowly' yagiye icengera mu bantu gake gake kugeza ubwo itangiye guca uduhigo cyane cyane mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

    Kuva icyo gihe yakoranye n'abahanzi barimo Otile Brown, RJ The DJ, Rayvanny, Willy Paul n'abandi. Yahantanye mu bihembo nka The Headies 2022, All Africa Music Awards 2021, MTV Africa Music Awards 2016 n'ibindi. 

    Meddy yatangaje ko agiye kugaruka mu Rwanda aho azaba yitabiriye ubukwe bwa The Ben

    Meddy yavuze ko yemeranyije n'umutima we gukorera Imana, kandi agiye kujya akora indirimbo zihimbaza Imana gusa 

    Meddy yatangaje ko we n'umuryango we bameze neza


    The Ben aherutse guha impano yihariye umugore we Uwicyeza Pamella amushimira urwo yamukunze

     

    Pamella yashimye The Ben wamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa 'Range Rover'. Ati 'Nkunde ugukunda.'




     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GRATEFUL' YA MEDDY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134834/yateguje-indirimbo-nshya-meddy-agiye-kugaruka-i-kigali-134834.html