Blog

  • Kenya: Perezida Ruto yasabwe kwitondera ishyirwa mu bikorwa z'impinduka mu burezi #rwanda #RwOT

    Perezida w'inteko ishinga amategeko ya Kenya Moses Wetangula, yasabye perezida William Samuei Ruto, kugenza make mu gushyira mu bikorwa impinduka mu burezi komisiyo yashyizeho yamuhaye, amubwira ko uburezi atari ishati wambara mu kanya ukayivanamo ukambara indi.
    Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko depite Wetangula, yabwiye minisitiri w'uburezi, Ezechiel Machogu, kubwira perezida Ruto ko atari byiza guhubuka ku kirebana n'uburezi ndetse ko igihugu kigendera ku mategeko nta mpinduka zikwiye kubaho zitanyuze mu nteko ishinga amategeko ikaziha umugisha.

    The post Kenya: Perezida Ruto yasabwe kwitondera ishyirwa mu bikorwa z'impinduka mu burezi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/28/kenya-perezida-ruto-yasabwe-kwitondera-ishyirwa-mu-bikorwa-zimpinduka-mu-burezi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-perezida-ruto-yasabwe-kwitondera-ishyirwa-mu-bikorwa-zimpinduka-mu-burezi

  • Kiyovu Sports yishyuye baringa? Byagenze bite ngo ikomorerwe kwandikisha abakinnyi kandi itarishyuye umwenda? #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports ishobora kongera kwamburwa uburenganzira bwo kwandikisha abakinnyi bashya muri Mutarama 2024 nyuma y’uko itakambiye bamwe mu bakinnyi bakiyifungurira by’agateganyo none ikaba itarabishyura.

    Muri Kamena 2022 nibwo Kiyovu Sports yasinyishije abanya-Sudani babiri, John Mano na Sharaf Eldin Shiboub Abdelrahman amasezerano y’imyaka 2 ariko nyuma y’amezi 2 iyi kipe itangaza ko batandukanye, mbere yaho kandi yari yasinyishije Umunye-Congo Vuvu Pinoki na we waje kwirukanwa.

    Aba bakinnyi bose bahise bajya kurega Kiyovu Sports muri FIFA kwirukanwa binyuranyije n’amategeko maze iyi kipe yaje kumenyeshwa na FIFA ko itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya mu mwaka w’imikino wa 2023-24 itarishyura umwenda ibereyemo aba bakinnyi.

    Tariki 11 Kamena 2023 nibwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryamenyesheje Kiyovu Sports ko itegetswe kwishyura Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman 23, 950,000Frw y’imishahara itamwishyuye ndetse na miliyoni 31 Frw nk’indishyi yo kuba yaramwirukanye binyuranye n’amategeko.

    Yanasabwe kandi kwishyura John Otenyal Khamis Roba miliyoni 16 Frw nk’imishahara itamwishyuye kandi bose bagomba kwishyurwa mu minsi itarenze 45.

    Aya mafaranga yiyongeragaho aya Vuvu Pinoki ku buryo byose byageraga muri miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Benshi batunguwe n’uko muri Kanama 2023 Kiyovu Sports yemerewe kwandikisha abakinnyi, bamwe bahita banizera ko yamaze kwishyura, gusa nyuma haje andi makuru avuga ko aba bakinnyi hari abatarishyuwe.

    Visi perezida wa Kiyovu Sports, Karim yavuze ko uwo azi neza ko yishyuwe ari Vuvu kuko ari we wamwiyishyuriye ariko abandi atabizi byabazwa Juvenal, gusa ngo akeka nabo bishyuwe kuko batari kwemera ko bandikisha abakinnyi badahawe ibyabo.

    Ati 'Hari abakinnyi 3 batwishyuzaga ni Shibioub (ubu akina APR FC), John Mano na Vuvu Pinoki. Icyo mpagazeho cya mbere ni uko Vuvu we yishyuwe kuko ninjye wamwishyuye, twabanje kumubura ahantu yari ari umunyamategeko we dusanga ari muri Turikiya nk’uko mu kazi kacu ka buri munsi dufite ibintu dukorera muri Turikiya, dufiteyo abantu twohereje amafaranga baramwishyura ndetse na we ahita abyemeza.'

    'Kuri bariya ba nya-Sudani byari birimo Umuyobozi wa Kompanyi, Juvenal hari amafaranga twamuhaye ngo abishyure, ni we wabikurikiranye kandi ndumva nabo batari kwemeza ko twishyuye ayo mafaranga tutayabonye.'

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman na John Mano bakomoka muri Sudani nta giceri na kimwe bigeze bishyurwa.

    Bivugwa Mvukiyehe Juvenal yagiye mu biganiro n’aba bakinnyi asaba ko babaha igihe bakabashakira amafaranga yabo. Bumvikanye ko bazishyurwa mu Gushyingo 2023 nabo bemera kubasabira ko bakomorerwa by’agateganyo.

    Bivuze ko Ugushyingo 2023 Kiyovu Sports itishyuye aba bakinnyi bahita bongera bakabuzwa kwandikisha abakinnyi bashya mu isoko ryo muri Mutarama 2024 kugeza igihe bazaba bishyuye umwenda babereyemo ikipe.

    Shiboub yishyuza Kiyovu Sports agera muri miliyoni 50

    Vuvu we yamaze kwishyurwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yishyuye-baringa-byagenze-bite-ngo-ikomorerwe-kwandikisha-abakinnyi-kandi-itarishyuye-umwenda

  • Abakobwa 45 baturutse mu bihugu 25 bateraniye mu Rwanda mu mwiherero wa FIBA Africa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo hatangiye umwiherero wa ‘FIBA Africa Regional Youth Camp’ ugamije kuzamura no guteza imbere uyu mukino uhereye mu bato.

    Ni umwiherero witabiriwe n’abakobwa 50 baturutse mu bihugu 25 by’Afurika, u Rwanda rwawakiriye rukaba rufitemo abakinnyi 12.

    Uyu mwiherero watangiye uyu munsi tariki ya 26 Nzeri 2023 ukaba uzasozwa ku wa Kane tariki ya 28 Nzeri, urimo kubera muri Kigali Arena.

    Jean Michel Ramaroson akaba umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Iterambere muri FIBA Africa, yavuze ko biteze ko nyuma y’uyu mwiherero abawukoze bizabafasha mu kuzamura urwego rwabo mu mikinire.

    Ati “Abakobwa baturutse mu bihugu 25 birimo n’u Rwanda tubategerejeho kubyaza umusaruro ubumenyi bazakura aha, ariko na nyuma tuzajya tubakurikirana tubafashe. Ikindi kandi dusigira ibihugu twakoreyemo uburyo bwo kujya bitegurira ibikorwa nk’ibi kuko birafasha kandi bitagoye.”

    Umuyobozi ushinzwe tekinike muri FERWABA, Moise Mutambali yavuze ko iminsi 3 ihagije kugira ngo aba bana babe bahawe ubumenyi buzabafasha kuba bazamura urwego rw’imikinire yabo.

    Ati “Ni amahirwe ku Rwanda rwakiriye by’umwihariko rukaba rufitemo n’abana benshi. Aba bakobwa bazahura n’abatoza beza babahe ubumenyi bunabafasha kurushaho gukunda umukino. Iminsi itatu bazamara irahagije kandi basanzwe bari mu mukino, itandukaniro rihari ni ukwiga birenze ku byo babonaga.'

    'Indi nyungu irimo ni ukwiga uko abakinnyi mu bindi bihugu bitwara ndetse bakina. Iyo bahuye gutya hari ibyo bamenya byabafasha kwitwara neza igihe bagiye mu marushanwa mpuzamahanga.'

    Mu gihe abakobwa bari mu Rwanda, muri Mali harimo kubera uw’abahungu. Ni ku nshuro ya 3 haba umwiherero nk’uyu.

    Mu Rwanda hakaba hateranyiye abatoza 15 barimo gutoza aba bakobwa, muri abo batoza 6 ni Abanyarwandakazi.

    Abakobwa 45 nibo bitabiriye uyu mwiherero

    Barimo gufashwa n’abatoza 15

    Visi Perezida wa FERWABA, Mugwiza Pascale akaba n’Umuyobozi wungirije muri Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa y’abagore muri FIBA yatangije uyu mwiherero

    Jean Michel Ramaroson akaba umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Iterambere muri FIBA Africa, yavuze ko na nyuma y’umwiherero abana babakurikirana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakobwa-45-baturutse-mu-bihugu-25-bateraniye-mu-rwanda-mu-mwiherero-wa-fiba-africa-amafoto

  • Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Francis Gatare asubira muri RDB #rwanda #RwOT

    Ashingiye ku biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 116 n'iyal12;

    Ku wa 27 Nzeri 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:

    1- Gen (Rtd) James Kabarebe: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga

    2- Bwana Francis Gatare: Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'lgihugu Rushinzwe Iterambere (RDB)

    3- Prof. Manasseh Nshuti: Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe Imirimo yihariye

    4- Dr. Yvonne Umulisa: Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w'Intebe

    5- Bwana Alphonse Rukaburandekwe: Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Guteza imbere Imiturire mu Rwanda

    6- Bwana Bonny Musefano: Umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda i Tokyo

     

     

    The post Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Francis Gatare asubira muri RDB appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gen-rtd-kabarebe-yagizwe-umunyamabanga-wa-leta-muri-minaffet-francis-gatare-asubira-muri-rdb/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gen-rtd-kabarebe-yagizwe-umunyamabanga-wa-leta-muri-minaffet-francis-gatare-asubira-muri-rdb

  • Kigali: Imiryango irenga ibihumbi 10 ituye mu manegeka igiye kwimurwa #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu ibarura bwakoze bwasanze imiryango 10.777 ituye mu bice bitandukanye ari yo igomba kwimuka mu manegeka mu kwirinda ko yahatakariza ubuzima muri ibi bihe hitezwe ko imvura nyinshi.
    Muri iyi miryango yagombaga kwimurwa mu manegeka harimo 8930 yo mu Karere ka Gasabo, 1193 yo mu Karere ka Kicukiro na 654 y'i Nyarugenge.
    Kuva muri Gicurasi 2023, mu Karere ka Gasabo hamaze kwimuka ingo 4235 zigizwe na ba nyir'inzu 1069 n'abacumbitse bagera ku 3139.
    Mu Karere ka Kicukiro ho hari hamaze kwimuka ingo 561 zirimo abari batuye 173 n'abakodeshaga 388 mu gihe mu Karere ka Nyarugenge ingo 635 zirimo abari batuye 202 n'abakodesha 433 ari zo zari zimaze kwimuka.
    Mu ijoro ryo ku wa 20 Nzeri 2023, abantu bane bahitanywe n'imvura nyuma yo kugwirwa n'inzu aho bari batuye mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
    Umubyeyi n'abana be babiri bagwiriwe n'urukuta rw'urugo baturanye bahita bahasiga ubuzima mu gihe se yaguye mu bitaro azize ibikomere yari yagize.
    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwongeye imbaraga mu kwimura imiryango yari iteganyijwe kwimuka mu manegeka ku buryo guhera tariki ya 21 Nzeri bumaze kwimura indi miryango 810 irimo iyo mu Murenge wa Gisozi n'uwa Jali ndetse n'uwa Gatsata mu Karere ka Gasabo.

    The post Kigali: Imiryango irenga ibihumbi 10 ituye mu manegeka igiye kwimurwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/28/kigali-imiryango-irenga-ibihumbi-10-ituye-mu-manegeka-igiye-kwimurwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-imiryango-irenga-ibihumbi-10-ituye-mu-manegeka-igiye-kwimurwa

  • Niyonizera Judith yibarutse imfura -AMAFOTO – #rwanda #RwOT

    Hari amakuru avuga ko mu mpera z'uyu mwaka, Niyonizera Judith azakora ubukwe n'uyu mukunzi we usanzwe ubarizwa mu gihugu cya Canada, wagiye umushyigikira mu bikorwa bitandukanye bya cinema n'ibindi. Judith afite ku isoko yise 'Gift of Kindness'.

    Mu butumwa bwo kuri konti ye ya Instagram yagize ati 'Warakoze Mana. Ineza n'ubuntu wangiriye nanjye sinagenda ntagushimiye. Nawe King Dustin [Umugabo we] ndagushimiye imbere y'Imana, imbere y'ababyeyi, inshuti n'umuryango ndetse n'Isi yose ibyumve. Urakoze.'
    Niyonizera yabwiye InyaRwanda ko ari ibyishimo byatashye mu muryango we n'umukunzi we, avuga ko umwana bibarutse ari umukobwa.

    Mu byumweru bitatu bishize, nibwo Judith yambitswe impeta y'urukundo. Icyo gihe yabwiye InyaRwanda ko umuhango wo kumwambika impeta wabereye muri Mexique, ariko atifuje guhita abitangaza ngo ashyire hanze aya mafoto.

    Aya mafoto yagiye hanze mu gihe uyu mugore ari kwizihiza isabukuru y'amavuko, yishimira ibyo Imana yamukoreye mu buzima bwe.

    Yavuze ko ashima Imana kubera inzira y'ubuzima amaze kunyuramo, kandi yiragiza Imana mu minsi ye iri imbere. Yabwiye Imana ati 'Nkuragije n'ibiri imbere.'

    Yagize ati 'Umuhango wabereye muri Mexique mu minsi ishize. Ariko sinifuje guhita mbishyira hanze, kuko ni ubuzima bwanjye n'ubwe-Ni ibyo kwishimira.'

    Niyonizera Judith ufite filime zirimo nka 'Za Nduru', yavuze ko kwambikwa impeta ari umuhango usanzwe, kuko icy'agaciro yumva neza ari icyizere yagiriwe n'umukunzi we bamaze igihe mu munyenga w'urukundo.

    Yakomeje ati 'Kwambikwa impeta ni umuhango, ni ibisanzwe ahubwo igifite agaciro nicyo cyizere uba ugiriwe (n'umukunzi we).'

    Yambitswe impeta nyuma y'uko atandukanye byeruye  mu mategeko n'umuhanzi Safi Madiba, ni nyuma y'ubukwe bwari bakoze mu mwaka wa 2017.

    Umukunzi we wa Niyonizera Judith yitwa, yavukiye ahitwa Kelowna mu Mujyi wa Vancouver mu gihugu cya Canada.

    Judith avuga ko nyuma y’uko umukunzi we amwambitse impeta ku mazina ye yongeyeho ‘King’. Ati “Ubu sinamuvuga mu mazina ye, ahubwo ni Umwami wanjye.”

    Niyonizera Judith yasohoye amafoto amugaragaza agikuriwe 

    Ibyishimo ni byose mu muryango wa Judith na King Dustin bamaze igihe mu munyenga w’urukundo

    Mu minsi ishize nibwo Dustin yambitse impeta Judith amuteguza kurushinga nk'umugabo n'umugore

    Dustin amaze igihe ari mu munyenga w'urukundo na Niyonizera Judith bahuriye muri Canada

    Niyonizera Judith yatangaje ko yibarutse umwana w’umukobwa















    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134851/niyonizera-judith-yibarutse-imfura-ye-amafoto-134851.html

  • Icyumvirizo kuri Miss Rwanda ishobora kugaru… – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ryahaye imirimo abantu banyuranye, kandi ryashyize itafari mu kwamamaza ibigo binyuranye by'ubucuruzi bagiye bakorana naryo. Ryanabaye ikiraro cy'igihe kinini, bamwe mu bakobwa bakoresheje mu gukabya  inzozi zabo.

    Mu bihe byaryo, buri mubyeyi yakoraga uko ashoboye ngo umwana we agere mu cyiciro cya nyuma. Hari abarivuyemo barivumira ku gahera nyuma yo kutanyurwa n'uburyo batsinzwemo, abandi bavamo bemera ko ntako batari bagize.

    Kuva ku mwana muto kugeza ku bakuze, iri rushanwa ryarazaga ijoro ibihumbi by'abantu, ku buryo imibare igaragaza ko abarenga Miliyoni 19 babaga baritegereje.

    Ni cyo gikorwa cya mbere cyashyushyaga imyidagaduro mu Rwanda; urubyiruko rwinshi rwagiye rubona ibiraka mu kwamamaza abakobwa bakinjiza agatubutse.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bazwi, babaga bafite akazi gakomeye ko kwamamaza umukobwa bashyigikira- Kuva ku banyapolitiki kugera ku byamamare, buri umwe yerekanaga uruhande ahagazeho.

    Hari abifataga ariko mu minota ya nyuma bakandika bagaragaza uwo ashyigikiye. Bumvikanisha ko ubwenge, ubwiza n'umuco bimuhesha ikamba rya Miss Rwanda.

    Ni irushanwa ryahanganishaga abantu ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bugaragarira buri wese. Kandi ryari rifite ijambo rinini mu kwamamaza ibikorwa bya buri umwe.

    Amafoto y'inkumi zabaga zihatanye, yacicikanaga muri phone z'aboroheje n'abakomeye. Kugeza ubwo bamwe mu bakobwa bashoyemo amafaranga menshi kugirango babashe gutambuka mu cyiciro cy'amatora, hari abo byahiriye n'abandi byanze.

    Kuva iri rushanwa ryahagarikwa na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco [Yahindutse Minisiteri y'Urubyiruko], ryakurikiwe n'inkuru za bimwe mu bitangazamakuru byibaza ku iherezo ryaryo n'ibindi bitandukanye.

    Abategura andi marushanwa ajyanye n'ubwiza arimo na Mr Rwanda n'ibindi nayo yahise ahagarikwa, kuva icyo gihe ntawongeye gukora-Bategereje gukomorerwa.

    Irushanwa ryo gushakisha Nyampinga w'u Rwanda ryageraga mu Ntara zose z'u Rwanda ndetse n'Umujyi wa Kigali.

    Buri Ntara yagiraga umukobwa uyiserukira kugeza muri Kigali. Abahagarariye Intara ndetse n'abahagarariye Umujyi wa Kigali, bahuriraga hamwe bagahatana hakavamo umukobwa umwe wegukana ikamba.

    Uyu mukobwa yabaga afite ibisonga bimugaragiye, ariko hatangwaga n'andi makamba arimo nk'ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto, Nyampinga wabaniye neza abandi, Nyampinga ufite umushinga mwiza n'ibindi.

    Uko ryagendaga rikura hari amavugurura yakorwagamo hajyanishijwe n'ibyifuzo by'abaturage, hari amakamba yiyongeragamo andi akavamo.

    Rwanda Inspiration Back Up yahagaritswe gutegura iri rushanwa niyo yari ifite uburenganzira bwo kohereza umukobwa userukira u Rwanda muri Miss World- bishoboka ko ibi ari byo byatumye Miss Muheto Divine wabaye Miss Rwanda 2022 atabashije guserukira u Rwanda muri Miss World.

    Hari amakuru agera ku InyaRwanda avuga ko irushanwa rya Miss Rwanda rizagaruka mu isura nshya, kuko hazajya hatorwa Nyampinga wa buri Ntara hanyuma banatore Nyampinga w'u Rwanda.

    Nyampinga w'u Rwanda azajya aba afite inshingano zo gukurikirana ibikorwa bya buri Nyampinga w'Intara uzajya uba ufite inshingano zo kwita no gushaka ibisubizo by'ibibazo abakobwa bo muri iyo Ntara bafite.

    Mu busanzwe, umushinga wa Miss Rwanda niwo washyirwagamo imbaraga cyane ugasanga imishinga y'abandi bakobwa idakurikiranwa neza.

    Harifuzwa ko ibibazo abakobwa bo muri buri Ntara bafite bikorerwa ubuvugizi binyuze mu ijwi rya buri Nyampinga uzatorwa.

    Kugeza ubu iri rushanwa rya Miss Rwanda riri mu maboko ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ari nayo ishobora kuzatanga isoko ryo kuritegura cyangwa se ikabiharira Inteko y'Umuco akaba ariyo izajya iritegura. Ibi bizakorwa nyuma yo gushyira akadomo ku rubanza rwa 'Prince Kid'.

    Ku wa  12 Kamena 2023, Inteko y'Umuco yatangaje ko gusubukura Miss Rwanda hazashingirwa ku byarivuzwemo mu bihe binyuranye n'amasomo byasize.

    Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb. Robert Masozera aherutse kubwira TNT ko hataramenyekana igihe iri rushanwa rizasubukurikirwa.

    Yavuze ko bamaze iminsi bari gufasha Miss Rwanda 2022 [Nshuti Divine Muheto], uwegukanye ikamba rya Miss Talent [Amanda Saro] n'uwegukanye ikamba rya Miss Innovation [Uwimana Jeannette] gukora ku mishinga yabo, ndetse no gukurikirana ibihembo abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bemerewe n'abaterankunga batandukanye.

    Ku bijyanye no kuba haramaze gushakwa indi kompanyi izajya itegura iri rushanwa rya Miss Rwanda, Amb. Masozera yavuze ko bataratera iyo ntambwe.

    Uyu muyobozi avuga ko gusubukura Miss Rwanda yaciriye inzira benshi mu bakobwa bo mu Rwanda, hazashingirwa ku byariranze n'amasomo yasize.

    Avuga ati 'Ibibazo byabaye mu marushanwa y’ubwiza muri 2022, byari birimo abari bashinzwe gutegura irushanwa n’abayobozi baryo, byangije isura ya Miss Rwanda, umwanzuro rero kuba amarushanwa yakongera kubaho, ibyo byose bizatekerezwaho, harebwe n’isomo byasize.'

    Avuga ko umwanzuro ujyanye no gusubukura Miss Rwanda uzatangarizwa Abanyarwanda.

    Miss Rwanda ifatwa nka nimero ya mbere mu bikorwa by'imyidagaduro byavugwaga cyane mu Rwanda, kurusha ibindi byose buri mwaka. Ryatanze akazi kandi rifungura amarembo ya bamwe mu bakobwa barinyuzemo.

    Mu 2009 nibwo ryateguwe bwa mbere na Minisiteri y'Umuco na Siporo [Niko yitwaga icyo gihe], ryongera kuba mu 2012, Leta iritegura ifatanyije n'abigenga.

    Kuva mu 2014, Rwanda Inspiration Back Up ya Dieudonné Ishimwe [Prince Kid] n'iyo yariteguraga, kugeza ubwo rihagaritswe tariki 9 Gicurasi 2023.


    Biteganyijwe ko Miss Rwanda izagaruka mu isura nshya bitandukanye n'uko ryategurwaga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134853/gutora-nyampinga-wa-buri-ntara-icyumvirizo-kuri-miss-rwanda-ishobora-guhindura-isura-134853.html

  • Mugisha Bonheur yasanze umutoza wamutoje muri APR FC #rwanda #RwOT

    Mugisha Bonheur wakiniraga ikipe ya Al Ahli Tripoli muri Libya yamaze kumvikana na Avenir Sportif de La Marsa yo muri Tunisia ubu itozwa na Ben Moussa wamutoje muri APR FC.

    Ni nyuma y’iminsi mike Ben Moussa wahoze utoza APR FC agizwe umutoza w’agateganyo wa Avenir Sportif de La Marsa yatandukanye n’uwari umutoza mukuru wayo.

    Iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Tunisia ikaba yamaze kumvikana n’umunyarwanda wakiniraga Al Ahli Tripoli muri Libya 2023 yagezemo muri Nyakanga 2023.

    Avenir Sportif de La Marsa ikaba inakoramo umukongomani, Guy Bukasa wanyuze mu Rwanda atoza Gasogi United na Rayon Sports.

    Casemiro yamaze kumvikana n’ikipe itozwa na Ben Moussa wamutoje muri APR FC

    Ben Moussa yatangiye gutoza Avenir Sportif de La Marsa

    Ni ikipe ikorwamo na Guy Bukasa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-bonheur-yasanze-umutoza-wamutoje-muri-apr-fc

  • Umunyamakuru w’imikino Uwimana Clarisse yibarutse imfura ye #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino Uwimana Clarisse ndetse n’umugabo we, Turan Festus Bertrand bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka imfura yabo.

    Uyu munyamakuru uri mu bakunzwe cyane mu gisata cy’imikino, akorera B&B FM mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nzeri 2023 nibwo yibarutse imfura ye y’umuhungu yahawe izina rya Iganze.

    Uwimana Clarisse akaba yabyariye mu bitaro bya Dream Medical Center (DMC) biherereye Kicukiro.

    Bibarutse imfura yabo nyuma y’uko bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022. Bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye Rebero mu busitani bwo mu Ijuru (Garden Heaven).

    Ni nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 17 Kanama 2022 Clarisse Uwimana na Festus Bertrand basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimironko.

    Byose byabaye nyuma y’uko ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 ni bwo Turan Festus Bertrand yasabye Uwimana Clarisse ko yazamubera umugore maze igihe basigaje ku Isi bakazakimarana bari kumwe.

    Clarisse usanzwe ukorera B&B FM by’umwihariko mu kiganiro B-Wire kiba kigaruka ku makuru y’ibyamamare aho akunda guhuza abakinnyi n’abahanzi bafana, na we yahise amwemerera nk’uko yanabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagize ati “navuze nti yego”.

    Uwimana Clarisse na Festus bibarutse imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-w-imikino-uwimana-clarisse-yibarutse-imfura-ye

  • Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw'Akarere #rwanda #RwOT

    Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw'Akarere, muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023.
    Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyize hanze n'ibiro bya Minisitiri w'intebe rigaragaza abayobozi bashyizwe mu myanya.
    Gen (Rtd) Kabarebe yari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano.
    Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya barimo Francis Gatare wagizwe Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Iterambere, RDB.
    Asimbuye kuri uyu mwanya Clare Kamanzi wari Umuyobozi wa RDB kuva mu 2017, umwanya n'ubundi bari basimburanyeho.
    Prof. Nshuti Manasseh yagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe imirimo yihariye.
    Yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazubawagize.
    Naho Dr Yvonne Umulisa yagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w'Intebe.
    Alphonse Rukaburandekwe yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire mu Rwanda, nyuma y'igihe kitari gito gifite abayobozi b'agateganyo.
    Bonny Musefano yagizwe Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y'u Rwanda i Tokyo.

    The post Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw'Akarere appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/28/gen-rtd-kabarebe-yagizwe-umunyamabanga-wa-leta-ushinzwe-ubutwererane-bwakarere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gen-rtd-kabarebe-yagizwe-umunyamabanga-wa-leta-ushinzwe-ubutwererane-bwakarere