Blog

  • Wisdom Schools yahaye ikaze abifuza kwiga Ubuforomo- Associate Nursing Program #rwanda #RwOT

    Ishuri Mpuzamahanga rya Wisdom School ryatangije ko ryatangiye kwandika no kwakira abanyeshuri bufuza kwiga ibijyanye n’Ubuforomo, Associate Nursing Program, n’abandi banyeshuri bifuza kuharererwa mu bindi byiciro n’amashami atandukanye.

    Ubu buyobozi kandi buvuga ko bwiteguye no kwakira abanyeshuri bashya bazahiga mu mwaka w’amashuri 2023-2024 mu byiciro byose kandi ko abanyeshuri bazahiga bafite amahirwe menshi yo kuzakomereza amasomo yabo mu mashuri akomeye ku Isi afitanye imikoranire n’iri Shuri..

    Umuyobozi Mukuru wa Wisdom Schools, Nduwayesu Elie avuga ko bahisemo gutangiza iri shami ry’ubuforomo ryiyongera ku yandi mashami ya siyansi basanganywe bagamije gutanga umusanzu wabo mu kuzibya icyuho cy’abakora mu rwego rw’ubuzima bakiri bake nk’uko Leta yabigaragaje.

    Yagize ati 'Si mu Rwanda gusa ahubwo n’Isi yose ifite icyuho ku bakozi bo mu buvuzi, ababyeyi n’abana nibatugane turiteguye kubaha uburezi n’uburere kuko ubuwo bushobozi turabufite kandi n’imyanya irahari ihagije.'

    Akomeza agira ati 'Turasaba ababyeyi ko bakomeza kutugirira icyizere nk’uko bakomeje kukitigaragariza, barabizi ko tutabatenguha kandio naho turiteguye dufite n’ubushobozi, dufite inyubako zihagije, ibikoresho n’aho abana bidagadurira n’aho bakorera ubushakashatsi harahari.'

    Muri Wisdom Schools hari icyiciro cy’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye icyiciro rusange n’abiga mu mashami ya Siyansi (Sciences), ubuforomo n’icungamutungo aho umwana uharangije wese abona amanota amwemerera gukomeza muri kaminuza ndetse hari n’ababa bafite amahirwe yo gukomereza amashuri yabo mu mahanga.

    Umwihariko wa Wisdom Schools ni uko abana baharererwa batozwa gukora cyane no gufata neza ibikoresho byabo, kurya neza kuko ibihingwa byinshi bikenerwa babyiyezereza, kunywa amata y’inka biyororeye, ubusitani bwiza bwo mu bigo bufasha abana kuruhuka no kwigiramo byinshi ibibuga by’imikino n’imyidagaduro bihagije ndetse itegura egura abana gukora ibizamini bya Leta ndetse n’ibizamini mpuzamahanga.
    Bafite kandi laboratwari zigezweho zibafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga kuko mu gihe cy’umwaka umwe gusa uwaharerewe aba azi gukora isabune z’ubwoko bwose, amarangi ndetse n’amavuta, imodoka zibafasha mu ngendo zirimo n’ingendoshuri bajya kureba ibyo bize mu bitabo ndetse bakagira umwihariko wo gutoza abana kubaha Uwiteka Imana Umuremyi wa byose no gukunda Igihugu yabahaye.

    Mu gushimangira uburere n’uburezi bufite ireme butangirwa muri Wisdom Schools, ku bana bose ariko cyane cyane ku biga mu mashuri yisumbuye, nta mwana w’ikirara uhaboneka kuko batozwa disipiline iri hejuru ariho bashishikariza ababyeyi kubasura bakirebera.

    Ishuri Mpuzamahanga rya Wisdom School ryagabye amashami Kanzenze, Rubengera, Ngororero, Nyamasheke, Runda, Muyumbu, Nyagasambu, Rwamagana, Kayonza, Kabarore, Kiramuruzi na Nyagatare yiyongera kuya Musanze, Burera, Mukamira na Rubavu.

    Wisdom School isaba ababyeyi bose kudatesha abana babo amahirwe kuko yo kuyigamo kuva mu mashuri y’inshuke kugeza muyisumbuye S6 kuko batanga uburezi n’uburere bifite ireme bakabyigisha neza mu ndimi z’Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili, Icyongereza n’Igishinwa.
    Wisdom Schools yakira abana bose baturuka ku Isi hose aho bashishikariza ababagana ko babasura ku rubuga rwabo rwa Wisdomschoolsrwanda.com cyangwa bakabahamagara kuri 0788478469, 0782407217 na 0784188101 bagahabwa ibisobanuro birambuye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Iyobokamana/article/Wisdom-Schools-yahaye-ikaze-abifuza-kwiga-Ubuforomo-Associate-Nursing-Program

  • Zabron & Deborah bakoze indirimbo “Umugisha”… – #rwanda #RwOT

    Zabron & Deborah bamaze imyaka 3 babana nk’umugabo n’umugore kuko basezeranye kubana akaramata tariki 05/12/2020. Mbere y’uko Zabron yimukira muri Amerika, yaririmbanaga n’umugore we muri Korali Nyota ya Alfagili ya ADEPR Gatenga.

    Ubwo umugore we yamusangaga muri Amerika, banzuye kuririmbana nk’itsinda ry’umugabo n’umugore, biyongera ku matsinda y’ama Couple nka James & Daniella, Papi Clever & Dorcas, Ben & Chance, Emmas & Salem, Eric & Yael ndetse na Cheric [Eric Kwizera & Chemsa Niyonsaba].

    Umwaka umwe urashize kuva Zabron na Deborah batangiye kuririmbana nka ‘couple’. Bahereye ku ndirimbo bise “Ineza y’Imana”, bakurikizaho “Kwizera Yesu” yakunzwe cyane dore ko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 60 mu mezi, none bamaze gushyira hanze indi bise “Umugisha”.

    “Indirimbo umugisha ni ubutumwa bushingiye kuri ‘True story’ bikaba ari byo byabaye intandaro yo kwandika iyi ndirimbo. Ni indirimbo twanditse ku bwo kuzirikana ineza y'Imana mu isezerano yaduhaye kandi ikarisohoza!” Zabron Ndikumukiza ubwo yaganiraga na inyaRwanda.

    Yakomeje avuga ko umwana ugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ari uwabo, akaba yitwa Gianna Mugisha, ati “Bifitanye isano n’indirimbo Umugisha. Niwe mwana wa mbere, indirimbo tukaba twayishyize hanze bihuriranye n’isabukuru ye y’amavuko kuko yavutse kuri 28 Nzari 2022”.

    Yavuze ko mu bihe bitoroshye bya Covid muri Werurwe 2020 byasanze barimo gutegura ubukwe, “ibyo bidahagije umwe mu babyeyi afatwa n’indwara ya stroke, dusuhuza imitima, twibaza ibibaye biratuyobera; ni bwo Imana yadusanze iduha isezerano ko ibyo twateguye bizagenda neza byose ndetse no kurusha uko twabipanze”. 

    Ati: “Itubwira ko irinze umubyeyi; itubwira ko kandi ko ari Imana y'imigisha no hagati y'imiyaga nimiraba; iduha ikimenyetso cyo kuzibaruka mu gihe gito nyuma y'ubukwe ndetse na nyuma yuko izaba yarahuje umuryango (aho umwe yari atuye mu Rwanda undi ari muri USA), aho ni bwo twahawe n’izina ry'umwana Mugisha nk’ikimenyetso cyo kwibuka isezerano ry'Imana”.

    Zabron arashima Uwiteka mu buryo bukomeye kuko uko yabigambiriye ni ko yabikoze. Avuga ko niyo mpamvu “twahisemo kwandika indirimbo y'uburyo intambwe ku yindi Imana yagendanye natwe ikaduha umugisha wayo mu bihe twatekerezaga ko byari bikomeye!!”.

    Zabron na Deborah bamaze imyaka 3 bakoze ubukwe

    Zabron na Deborah bamaze gushyira hanze indirimbo eshatu bakoze nka couple

    Imfura ya Zabron na Deborah yabaye intandaro y’indirimbo “Umugisha”

    Bari mu mashimwe akomeye nyuma yo kwibonera n’amaso yabo ibyo basezeranijwe muri Covid-19

    Indirimbo yabo “Umugisha” yasohotse ku munsi imfura yabo Mugisha yizihiza isabukuru y’umwaka umwe w’amabuko

    Mugisha wa Zabron na Deborah yavutse ku munsi nk’uyu

    Umuryango wa Zabron na Deborah uri mu mashimwe akomeye yo gusohora kw’amasezerano

    REBA INDIRIMBO NSHYA “UMUGISHA” YA ZABRON & DEBORAH

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134872/zabron-deborah-bakoze-indirimbo-umugisha-bashima-imana-yasohoje-isezerano-yabahaye-muri-co-134872.html

  • Prof Harelimana wayoboraga RCA yasabiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwasabiye Prof.Harelimana Jean Bosco wahoze ayobora ikigo cy'igihugu gishinzwe amakoperative na bagenzi be babiri bareganwa gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.
    Mu cyumba cy'urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge aho Prof Harelimana Jean Bosco, wahoze ayobora ikigo cy'igihugu gishinzwe amakoperative RCA na bagenzi be baburaniye byari bisanzwe.
    Icyo cyumba cyari kirinzwe n'umupolisi umwe ufite imbunda n'abantu bake bari baje gukurikira urubanza.
    Abandi baregwa muri iyi dosiye harimo Hakizimana Claver, Ushinzwe Amasoko muri icyo kigo na Gahongayire Liliane wari ushinzwe ibikoresho n'Ububiko
    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busobanure ibyaha bushinja abo batatu maze buhera kuri Prof Jean Bosco Harelimana bushinja ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko; kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n'iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry'amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no guufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha igitinyiro.
    Hakizimana Claver we akurikiranyweho ashinjwa gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko; gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano.
    Ni mu gihe Gahongayire Liliane ashinjwa icyaha kimwe gisa n'icyanyuma Claver ashinjwa
    Ibyaha bakurikiranyweho byakozwe mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2021/2022 nk'uko byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagaragaje ko hari amasoko yatanzwe binyuranyije n'amategeko.
    Prof Harelimana yagaragaje ko itegeko ryerekana ko umukozi ushinzwe amasoko ari we ubikurikirana kuva ku igenamigambi kugera amasezerano arangiye.Ati ushinzwe amasoko twamaranye imyaka itanu Numva rwose yabisobanura, tukumva uko byakozwe.
    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari abakozi babiri bahawe misiyo yo kujyana n'ikigo gitegura ibizamini bya RCA kandi ari abakandida ni ukuvuga nabo bahataniraga iyo myanya yari yashyizwe ku isoko murin icyo kigo kandi basanzwe bagikoramo aba ngo . Bifashishijwe mu gutegura uburyo ibizamini bizakorerwamo ubushinjacyaha bwerekabye ko byatumye abo bakozi batsindira ku nota riri hejuru ariko Profeseri Harerimana yavuze ko muri aba nta n'umwe yigeze ashyira mu mwanya kuko ibyo yakoze byose byari bikurikije amategeko
    Ku cyaha cyo gukoresha itonesha, Ubushinjacyaha bwavuze ko hari amajwi yumvikanamo Prof Harelimana yigamba ko uwo ashaka ahabwa akazi, uwo tudashaka tukamwirukana.
    Yafashwe aganira n'umukozi wa RCA yabwiraga ibyo agomba gukora ku igenzura ry'imari audit kuri koperative KIAKA aho yasabye ko iyo koperative yakorerwa raporo ya ntamakemwa kandi na we natabikora azamwirukana. Bwagaragaje ko bamwe muri abo bakozi yavugaga birukanywe.
    Prof Harelimana yavuze ko ibyo byose bifitanye isano n'umukozi woherejwe gukora raporo y'ubugenzuzi muri Koperative KIAKA, havutsemo ibibazo byo kunyereza amafaranga.
    Yavuze ko Ayo majwi numva abantu bose bayafite, bayavuga. RIB yadusabye gukora ubugenzuzi muri Koperative ya KIAKA. Uwitwa Elizaphan yasabye ruswa ya miliyoni 22 Frw.''
    Yavuze ko akimenya ayo makuru ya ruswa yagerageje gushaka ibimenyetso kugira ngo abimenyeshe inzego ndetse ibyo ari byo byakururanye kugeza amajwi afashwe.
    Prof Harerimana yavuze ko ayo majwi ayagaragaye ari agace gato ariko andi arambuye kurushaho ari muri RIB
    Hakizimana Claver nawe yireguye avuga ko ibyaha akurikiranyweho atabyemera,ndetse n'icyo ahuriyeho na Gahongayire Liliane wari ushinzwe ibikoresho n'ububiko nacyo ntacyemera.
    Iki cyaha aba bombi bahuriyeho ubushinjacyaha bwagisobanuye muri ubu buryo Hari isoko ryatanzwe ry'ibikoresho byo mu biro byiganjemo intebe n'ameza aho Kompanyi yaritsindiye yatanze ameza akoze mu rubaho rwa MDF nyamara isoko ryari ryatanzwe ari ryo kwakira ibikoresho bikoze muri ribuyu .
    Hari kandi intebe zakiriwe ariko ubugenzuzi bukagaragaza ko haburamo intebe 10 umugenzuzi w'imari yarazibuze ariko hashize igihe gito izo ntebe ziza kuboneka.
    Mu kwiregura Gahongayire Liliane yavuze ko we inshingano ze mu Kigo RCA zagarukiraga ku kwakira ibikoresho no kubibara atari ashinzwe kugenzura ubuziranenge cyangwa qualite y'ibikoresho.
    Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa gufungwa iminsi 30 y'agateganyo kubera ko hari ibikorwa by'iperereza bigikomeza
    Umwanzuro w'urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo kuri Prof.Harerimana na bagenzi be uzasomwa tariki 3 z'ukwezi kwa 10 2023.

    Tito DUSABIREMA

    The post Prof Harelimana wayoboraga RCA yasabiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/28/prof-harelimana-wayoboraga-rca-yasabiwe-gufungwa-iminsi-30-yagateganyo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=prof-harelimana-wayoboraga-rca-yasabiwe-gufungwa-iminsi-30-yagateganyo

  • #TunyweLess: Minisante yatsinzwe na Relax VC,… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabereye mu nzu y’urubyiruko ya Kimisagara, ari na ho ikipe ya Relax VC ikinira imikino yayo, ikaba ari nayo yatumiye ikipe ya Minisiteri y’ubuzima. Uyu mukino wari ugamije ubukangurambaga bwo kubungabunga iterambere ry’u Rwanda rw’ejo, warangiye Relax VC itsinze Minisiteri y’ubuzima amasezerano 3-1.

    Amezi agiye kuba ane Minisiteri y’ubuzima itangije ubukangura bwa #TunyweLess, bugamije gusaba abanyarwanda kunywa inzoga ziri mu rugero.

    Ikipe ya Relax VC ikinamo bamwe mu bahoze bakina umukino wa Volleyball ndetse n’abakunzi bawo 

    Nyuma y’uyu mukino Kapiteni wa Minsante VC, Jean Pierre Kwizera  akaba  n’umukozi w’iyi Minisiteri ushinzwe amasoko, yasabye abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kunywa inzoga ziri mu rugero cyangwa bakazireka kuko zigira ingaruka nyinshi ku buzima bwa muntu.

    Yagize ati: “Ubusanzwe kunywa inzoga ntabwo ari bibi, ahubwo ikibi ni ukunywa inzoga nyinshi zirengeje urugero zishobora gutuma ubuzima bwawe bujya mu kaga. 

    Ntabwo ari ubuzima gusa, ushobora kunywa inzoga nyinshi zikagukenesha, inzoga nyinshi zishobora guteza amakimbirane mu rugo, gusa ikiruta ibindi ni uko kunywa inzoga nyinshi bitwara ubuzima bwa muntu.”

    Kwizera kandi yasobonuye impamvu gahunda ya TunyweLess yahereye mu rubyiruko, avuga ko ari uko ari imbaraga z’igihugu. Ati: “Turimo kubaka u Rwanda twifuza. Uyu munsi byakugora kumvisha umusaza wakuze anywa inzoga ko agabanya uramutse ari we ushyizeho imbaraga. 

    Ariko twahereye mu rubyiruko kukugira ngo nibura tubikore nk’isomo bamenye ibibi by’inzoga, kugira ngo babashe gutegura ejo heza, kuko uribyiruko rwiza, ni imbaraga nziza z’igihugu.”

    Ikipe ya Minisante yagerageje ariko nk’uko bakinaga babivuga, bagowe n’ikibuga 

    Mu mpera za Kamena uyu mwaka, ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) cyashyize ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi bushya bwerekanye ko kunywa inzoga mu gihugu, byavuye kuri 41 ku ijana muri 2013, bigera kuri 48 ku ijana mu 2022.

    Abantu bakunze kunywa inzoga nyinshi bavuga ko bari kurwana n’ubwigunge, kwiyibagiza ibibazo, gusa ugasanga ahubwo biteje ibibazo biruta ibyo bari bafite kubera kunywa inzoga.

    Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko umwe mu muti wo kureka inzoga cyangwa kuzigabanya, ufata wa mwanya wanywagamo inzoga ugashaka ikindi uhugiramo kirimo gukora siporo, gusoma ibitabo no kwiga ubumenyi bushya.

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI


    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134867/tunyweless-minisante-yatsinzwe-na-relax-vc-urubyiruko-rusabwa-kunywa-inzoga-ziri-mu-rugero-134867.html

  • Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere #rwanda #RwOT

    Mu gihe abakuru b'ibihugu bahuraga na bagenzi babo ndetse n'abashoramari batandukanye nyuma y'Inteko rusange ya 78 y'umuryango w'abibumbye, Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yafashe indi nzira, ahura n'abantu bazwiho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Charles Onana, n'abayoboke b'umutwe w'iterabwoba wa RNC ugamije ku rwanya Leta y'u Rwanda nka Eugene Gasana na Charles Kambanda.

    Charles Onana azwiho kuba yarahakanye Jenoside yakorewe Abatutsi no guteza imbere imvugo ya FDLR, ikunze gushinja Abatutsi kwikorera Jenoside.

    Iyi nama na Perezida Tshisekedi iteye impungenge zikomeye kuko ivuguruza ibyo yari yaratangaje ko agiye kurwanya amagambo abiba urwango.

    Muri Mata 2023, Perezida Tshisekedi yasezeranyije byimazeyo kurandura burundu abamamaza imvugo y'urwango mu gihugu cye. Iyi mihigo yagize ibyiringiro byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku nzangano n'ivangura. Icyakora, inama aherutse kugirana na Charles Onana igaragaza ko ibyo yavugaga byari amagambo gusa.

    Charles Onana, yagiye ashyigikira byimazeyo guhakana Jenoside yo mu Rwanda yakorewe Abatutsi. Yakoresheje imbuga zitandukanye avuga ko abatutsi aribo nyirabayazana wa Jenoside yabakorewe.

    Inama ya Perezida Tshisekedi na Onana ntabwo yabaye kuburyo bw'impanuka kuko Leta ya Kongo iri ku mukoresha mu kibazo cya politiki.
    Kuba Justin Bitakwira wahoze ari Minisitiri w'iterambere ry'icyaro akaba n'umufatanyabikorwa wa hafi wa Perezida Tshisekedi, ashinzwe gutegura ibyo kumwamamaza, igihe yatumizwaga n'ubutabera ngo asobanure ku mvugo ye y'urwango, nta soni yakoresheje igitabo cya Onana yiregura.

    Inama yahuje Perezida Tshisekedi na Charles Onana iteye impungenge kandi irashyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside ku mitwe yitwara gisirikari nka wazalendo n'imitwe y'intagondwa nka FDLR, ishyigikira imvugo z'urwango. Irashishikariza iyo mitwe gukomeza amacakubiri

    Twabibutsa ko Justin Bitakwira yahaniwe ibihano mpuzamahanga, harimo n'ibihano byashyizweho n'umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi, kubera ko yashishikarije kubiba amagambo abiba urwango.

    Ibyo bintu byose hamwe bibangamiye cyane abatutsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

    Imiryango itandukanye nka Survie, Umuryango w'uburenganzira bwa muntu (LDH), n'umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (FIDH), bareze Charles Onana ku bikorwa bye byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Inama Perezida Félix Tshisekedi yagiranye na Charles Onana ni ikimenyetso ko amagambo abiba urwango muri Kongo ntaho azajya.

    The post Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inama-ya-perezida-tshisekedi-na-charles-onana-igamije-gukwirakwiza-amagambo-abiba-urwango-mu-karere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inama-ya-perezida-tshisekedi-na-charles-onana-igamije-gukwirakwiza-amagambo-abiba-urwango-mu-karere

  • Umujyi wa Kigali wahekenye? Ibintu byo kwishy… – #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup uzayihuza na Al-Hilal Benghazi kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri. Mu gihe imyiteguro y'umukino irimbanyije, hari ubwumvikane buke hagati ya sosiyete igomba kugurisha amatike. Rayon Sports yifuza ko hakoreshwa uburyo bwayo bwa *702# ndetse yatangiye kubwamamaza ubwo yashyiraga hanze ibiciro ku wa Kabiri, ariko umujyi wa Kigali ufite mu biganza sitade ya Kigali Pele Stadium, yifuza ko sosiyete ya Urid ariyo yagurisha amatike y’uyu mukino.

    Kuki umujyi wa Kigali wagiye mu myanzuro y’uko amatike azagurishwa?

    Kuri uyu wa 27 Nzeri, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange mu Mujyi wa Kigali, Niyongabo Joseph, yandikiye FERWAFA ayimenyesha ko yemerewe ikibuga cya Kigali Pelé Stadium [yasabye] ku mikino ya Rayon Sports na Al-Hilal Benghazi tariki ya 24 n'iya 30 Nzeri 2023, saa Kumi n'ebyiri.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Rayon Sports yerekanye aho abafana bageze bagura amatike, ndetse yibutsa ko akanyenyeri katahindutse 

    FERWAFA nk’urwego rureberera umupira w’amaguru mu Rwanda rwagombaga gusabira ikibuga Rayon Sports kuko yari yaragitanze muri CAF.

    Bitewe n’uko umujyi wa Kigali, ariwo ufite ikibuga Rayon Sports izakoresha, uruhare rwabo ni ugutanga ikibuga cyangwa se ku cyimana, ariko ntabwo byari ngomba ko bajya no gutegeka Rayon Sports uko izishyuza amafaranga ku mukino wa CAF kuko bashatse baninjiriza ubuntu.

    Kuki umujyi wa Kigali watanze ikibuga utinze kuko hari umukino wari wararangiye?

    Ni ikintu cyo kwibazaho ndetse umuntu yavuga ko giteye inkeke. Umujyi wa Kigali watanze sitade ya Pele, ku mikino ibiri, harimo uwabaye tariki 24 uku kwezi ndetse n’umukino uzaba tariki 30. Umuntu yakwibaza impamvu umukino ubanza ikipe ya Al-Hilal Benghazi yakiriye umujyi wa Kigali utashyizeho aya mabwiriza ngo amenyekane kare, kuko wari no muyasabiwe ikibuga, none bakaba bibutse gushyiraho amabwiriza Rayon Sports igiye kwakira.

    Uko mbibona hano

    Mu mujyi wa Kigali hashobora kuba harimo abantu bakorana byahafi na Sosiyete ya Urid isanzwe igurisha amatike aho babona ko umukino wa Rayon Sports na Al-Hilal Benghazi uramutse wishyujwe na Rayon Sports nta kintu bazaramuramo.

    Kuki Rayon Sports yo itareka ngo Urid ibe ariyo iyigurishiriza amatike?

    Urid isanzwe igurisha amatike, ifitanye amasezerano na FERWAFA yo kugurisha amatike ku bibuga, ariko ikabikora ku mikino itegurwa na FERWAFA.

    Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, ariko Al-Hiral niyo yari yakiriye 

    Usibye na Rayon Sports amakipe yose ntabwo acyishimira iyi sosiyete kuko bavuga ko ibarya amafaranga menshi ku bintu bafite ubushobozi bwo kwikorera, aho umukino umwe iyi sosiyete ifata 10% by’amafaranga yinjiye ku kibuga, umukino waba wabereye Inyamirambo, umujyi wa Kigali nawo ugafata 6%.

    Ntabwo ari ibyo gusa kuko ngo amakipe yamaze kuvumbura ko hari uburyo iyi sosiyete ya Urid iyabeshya ku mubare w'amatike yaguzwe, bityo agahabwa amafaranga make ugereranyije n'ayinjiye ku kibuga.

    Ibikubiye mu rwandiko umujyi wa kigali wandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134862/umujyi-wa-kigali-wahekenye-ibintu-byo-kwishyuza-kuri-sitade-babyishoyemo-gute-134862.html

  • Igicumbi cya Gospel Nyafrika! Ibyo kwitega ku… – #rwanda #RwOT

    -Bateguye igitaramo nyuma y’iminsi 22 binjiye mu muziki

    -Indirimbo yabo ya mbere yasamiwe hejuru mu minsi micye

    -Bashyigikiwe n’abaramyi b’ibikomerezwa

    -René na Tracy, Israel Mbonyi na Meddy mubitege!

    Uwavuga ko igicumbi cy’umuziki wa Gospel ya Afrika kigiye kwimukira mu Rwanda ntiyaba agiye kure y’ukuri. Ibihamya birahari ndetse bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi. Mu byo wari uzi wongereho n’inganzo ya Rene na Tracy yitezweho kunyeganyeza bikomeye Afrika.

    Biruzuzanya n’ubuhanuzi bwa Aime Uwimana mu ndirimbo “Muririmbire Uwiteka” aho yaririmbye ko “abo ku mpera z’isi bose babonye agakiza kacu bati koko u Rwanda rufite Imana. Banyarwanda mwese muhaguruke turirimbe dore Uwiteka aje atugana”.

    U Rwanda rukomeje kuza ku isonga mu bintu byinshi muri Afrika no ku Isi. Umuziki ni wo usa nk’aho wari ukiri inyuma ariko kuri ubu biri guhindura isura. By’umwihariko umuziki wa Gospel, mu myaka yashize wari inyuma mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba ariko magingo aya urayoboye.

    Umuziki wa Gospel mu Rwanda wamaze guca ku wo muri Kenya wamaze igihe kinini uyoboye, nawo ukaba wari wasimbuye uwa Uganda mu gihe cya ba Judith Babirye. Ubu ntiwatinya kuvuga ko u Rwanda ari rwo ruza ku isonga mu Karere mu muziki wo kuramya Imana. 

    Abaramyi bo mu Rwanda, iyo bageze muri Uganda, Tanzania, Burundi na Kenya, bahakorera ibitangaza kubera igikundiro bahafite. Bacye bamaze gutaramira muri ibi bihugu, bakiriwe nk’Abami. Muri abo twavugamo Prosper Nkomezi i Burundi, Israel Mbonyi i Burundi na Theo Bosebabirea i Burundi. Ariko bakwiye no gutekereza mu bindi bihugu.

    Ibijyanye n’uko umuziki nyarwada wa Gospel uyoboye mu Karere, ubibonera kandi mu bitaramo n’indirimbo z’abaramyi bakunzwe cyane barangajwe imbere na Israel Mbonyi, Ambassadors of Christ, James na Daniella, Tonzi, Vestine na Dorcas, Bosco Nshuti, Papi Clever na Shalom Choir.

    Muri abo bahanzi bahagaze neza mu Karere, hagiye kwiyongeramo amaraso mashya ndetse birashoboka ko baca agahigo ko gukundwa bitangaje muri Afrika nzima mu gihe gito ukurikije umuvuduko bafite ukongeraho n’ubuhaga buhanitse mu miririmbire yabo.

    Bamwe byagiye bibatwara imyaka myinshi kugira ngo indirimbo yabo ya mbere ifate imitima ya benshi, ariko aba tugiye kugarukaho bibatwaye iminsi itagera no kuri 30. Hari umuhanzi w’icyamamare cyane umaze imyaka irenga 20 mu muziki utarakora igitaramo cye bwite.

    Abangaba bo bibatwaye iminsi 22 gusa kuva batangiye umuziki mu buryo bweruye, kandi amaso yose y’i Kigali y’abakunzi ba Gospel nibo yerekejweho. Barashyigikiwe cyane! Wibuke ko mu bigira umuhanzi igitangaza harimo no gukora igitaramo cye bwite.

    Nguhaye ikaze mu muziki wa René and Tracy!

    René na Tracy ni umugabo n’umugore biyemeje kuramya Imana nk’umuryango. Kuwa 04 Ukuboza 2021 ni bwo Rene Patrick na Tracy Agasaro basezeranye kubana akaramata. Tariki 02 Nzeri 2023 ni bwo bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise “Jehovah”. 

    Ni indirimbo yabagaragaje nk’abo guhangwa amaso mu ruhando rw’umuziki wa Gospel muri Afrika nzima. Bayiririmbye bagaragiwe n’abaririmbyi bakomeye ndetse n’abaramyi bafite ibigwi bikomeye barangajwe imbere na Aime Uwimana usanzwe ari inshuti yabo ya hafi.

    Burya kugira ngo indirimbo isohoke haba hari byinshi bibanza kwegeranywa kugira ngo indirimbo isohoke. Bo bavuga ko bari babiteganyije mbere, ariko ubu ni bwo byose bihuriranye kandi “turabona ibimenyetso ko iki cyari cyo gihe cyayo gusohoka”.

    “Jehovah” ni indirimbo yahimbwe mu mwaka wa 2015 ishyira 2016, ikaba ifite umwihariko uvuga ku neza y’Imana aba baramyi babonye mu buzima bwabo ndetse n’isoko y’iyo neza ariyo Jehovah Imana imwe rukumbi nk’uko aba bahanzi babitangaza.  

    Umwihariko wayo ni uburyo iririmbwe mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda n’Icyongereza. Umudiho wayo uryoheye amatwi, imyicango ya Tracy na René ni akarusho. Ku munota wa 3 n’amasegonda 35 kugeza ku munota wa 4 n’amasegonda 12, batungurana barimo kurapa, ibintu byaryoheye cyane Chryso Ndasingwa na Aime Uwimana.

    Umuziki wa René na Tracy uhita ukujyana muri Afrika y’Epfo ari naho hafatwa nk’ahari igicumbi cy’umuziki wa Gospel muri Afrika. Gusa muri iyi minsi iki gihugu kiri kotswa igitutu na Nigera binyuze muri Sinach, Mercy Chinwo waririmbye Excess Love, Victor Thompson waririmbye This Year (Blessing) ikunzwe kurusha izindi zose muri Afrika, ndetse n’abandi. 

    Inganzo ya Renè na Tracy iramutse ibonye amaboko, nta myaka myinshi byafata ngo ibe ije ku isonga muri Afrika, maze u Rwanda rugahita rwigaranzura Afrika y’Epfo na Nigeria. Uko bimeze kose igihe kirageze u Rwanda rukayobora muri Afrika mu bijyanye n’umuziki wa Gospel. 

    Gospel iraryoshye! Wibuke ko na Meddy yamaze kwanzura gukora gusa umuziki wa Gospel. Na Bruce Melody yigeze gutangaza ko azasoreza umuziki muri Gospel. Kuba abahanzi nyarwanda batangiye kuririmba mu ndimi z’amahanga, ni iturufu izabafasha kogera i mahanga kandi vuba.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, René Patrick yavuze ko impamvu indirimbo yabo ya mbere “Yehovah” bayishyize mu ndimi zitandukanye ni ukugira ngo “uwaba yifuza gushima Imana mu rurimi rwamworohera abe ari rwose akoresha kuko ineza y’Imana yamamaye hose”. 

    Ati “Yahimbiwe guhimbaza Imana tuyitambira tunezererwa ineza yayo, yashyizwe mu Kinyarwanda no mu ndimi z’amahanga kugira ngo hatagira uwumva ahejwe ntabashe gusobanukirwa icyo indirimbo ivuze. Tuzakomeza kugenda tuvanga indimi zitandukanye ariko tuzirikana cyane Ikinyarwanda kuko ari rwo rurimi rwacu rwiza”.

    Yavuze ko indirimbo yabo yihariye kuko injyana yakozwemo isa nk’itamenyerewe cyane ariko ikaba ari nziza. Ati “Mu by’ukuri amagambo ashima Imana ni make kuko ariyo soko y’ibyiza byose. Turabinezererewe cyane kandi amaso tuyahanze ku nkomoko yabyo ariyo Jehovah. Niyubahwe!”

    Nagize amatsiko yo kumenya aho bibona mu myaka iri imbere, asubiza ko “mu by’ukuri imyaka iri imbere iri mu biganza by’Imana gusa turiteguye gukora nk’uko ubushake bwayo buri”.

    Imihigo yabo nk’itsinda ry’umuryango ayisobanura agira ati “Turakomeje kuramya no guhimbaza Imana nk’umuryango ndetse tunasohora indirimbo zafasha uwifuza guhimbaza Imana no kuyiramya ndetse no guhamya igikorwa cyarangiye cyo Yesu Kristo ku musaraba”.

    Avuga ko ibikowa byabo muri uru rugendo batangiye bigiye kugaragarira mu ndirimbo, mu bitaramo, no mu zindi gahunda “tuzatangaza mu minsi iri imbere”. Ati “Nta mbibi n’imwe twifuza gushyirira iyaduhamagaye. Amahanga yose akwiye kumenya ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo”. 

    Kuri ubu René and Tracy bategerejwe mu gitaramo cyabo cya mbere bateguye nyuma y’iminsi 22 gusa bamaze bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere yageze hanze kuwa 02 Nzeri 2023 mu gihe integuza y’igitaramo cyabo bayisihoye kuwa 24 Nzeri 2023.

    Ni igitaramo bateguye babinyujije muri Rebirth Music isanzwe ari Label yabo batangije muri 2019, ifasha abaramyi mu kubashyigikira mu murimo bakora. Iki gitaramo bise “In His Presence Live Recording” kizaba tariki 30 Nzeri 2023, i Nyarutarama kuri Good Shephered Church kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba, kandi kwinjira ni ubuntu.

    Intego yacyo nyamukuru ni ugufata amashusho y’indirimbo zabo. Ni igitaramo cyakangaranyije Gospel kuko bitangaje kumva ko abantu bamaze iminsi 20 mu muziki bagiye gukora igitaramo. Bazaba bari kumwe n’umuramyi Carrington Gaines wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

    Rene Patrick yavuze ko impamvu batumiye Carrington ni uko ari “umuramyi udasanzwe uri mu banditse indirimbo “Promises” yaririmbwe na Maverick City”. Ati “Twamenyanye mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba ari umuramyi ufite umutima wo kuramya kandi uca bugufi.”

    Ubwo batangazaga igitaramo cyabo cya mbere, bagenzi babo bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana baberetse urukundo rwinshi, babagaragariza ko babari inyuma ndetse babafasha gutumira abantu. Mu batewe ishema nabo harimo Papi Clever, Aime Uwimana, n’abandi benshi.

    Rene na Tracy biyongereye kuri ‘Couples’ ziyemeje gukorera Imana binyuze mu muziki

    Indirimbo yabo ya mbere yakangaranyije umujyi!

    Batobanye akondo baza kwanzura kubana iteka ryose

    Bitari kera, Rene na Tracy bashobora kuba inyenyeri imurikira Afrika mu muziki wa Gospel

    Rene na Tracy bakangaranyije Gospel ubwo batangazaga igitaramo cyabo cya mbere

    Rene na Tracy bagiye gukora igitaramo cya mbere nyuma y’iminsi 22 bamaze mu muziki

    REBA INDIRIMBO YA MBERE “JEHOVAH” YA RENE AND TRACY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134859/igicumbi-cya-gospel-nyafrika-ibyo-kwitega-kuri-rene-na-tracy-bakangaranyije-umuziki-wa-gos-134859.html

  • U Rwanda rwizihije umunsi wa demokarasi hagaragazwa icyakorwa ngo irusheho kwimakazwa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 28 Nzeri 2023, U Rwanda rwifatanyije n'Amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi.
    Bamwe mubaturage mu ngeri zinyuranye bagaragaza uko bumva igisobanura cya Demokarasi n'icyakorwa kugira ngo irusheho kubahirzwa mu Rwanda.
    Umwe ati 'Iyo bavuze demokarasi mba numva ari nk'uburyo abaturage b'igihugu bakora bashyize hamwe ahakiri imbogamizi. Ni nko mubikorera kuba haba uburyo butuma bakora bisanzuye batagira ibintu bibakumira.'
    Undi ati 'Iyo numvise demokarasi numva ari nk'ubwisanzure bw'abaturage, kumva umuntu wese yagira ijambo.'
    Mu nama nyunguranabitekerezo ijyanye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi, yateguwe n'inteko ishinga amategeko hagaragajwe ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kwimakaza Demokarasi itagira umuntu n'umwe iheza.
    Icyakora hari abagaragaje ko hari byinshi bigikenewe gukorwa, kugira ngo umuco wa Demokarasi wimikwe mu mikorere ya buri munsi y'Abanyarwanda, by'umwihariko mu rubyiruko.
    Senateri Havugimana Emmanuel ati 'Demokarasi ntabwo uko yari imeze mu mateka ya cyera y'abanyarwanda bakuze, hakenewe gusobanurira urubyiruko bakamenya ko demokarasi koko ari ubutegetsi bw'abaturage butangwa n'abaturage mu nyungu z'abaturage.'
    Guverineri Gasana Emmanuel ati 'Amateka yacu uko yagiye akurikirana demokarasi iyo dufite uyu munsi ni amahitamo yacu, aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akunda kuvuga ati 'we don't follow rules we follow choices'(bishatse kuvuga ngo ntidukurikiza amategeko, dukurikiza amahitamo).'
    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yagaragaje ko mu miyoborere y'inzego z'ibanze amahame ya demokarasi yubahirizwa mu buryo asobanura.
    Ati 'U Rwanda rwahisemo gushingira ubuyobozi mu kwegereza abaturage ubutegetsi, ari nabyo cyane cyane Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu igiramo uruhare rukomeye. Ibyo bikaba byaratumye abaturage bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo mu bikorwa byose bagenewe, bakaba abafatanyabikorwa aho kugira ngo babe abagenerwabikorwa.'
    Abanenga u Rwanda bakunze kugaragaza ko rutabahiriza amahame ya Demokarasi.
    Kuri iyi ngingo Perezida w'umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko ibihe Isi irimo bigaragaza ko demokarasi atari umwambaro ukwira buri wese, ahubwo kubahiriza amahame yayo bigendana n'amahitamo ya buri gihugu.
    Ati 'Ibihe Isi irimo bigaragaza ko demokarasi atari nk'umwenda udoze ukwira buri muntu wese, buri gihugu kikaba gikwiye kwirinda gutira cyangwa guhatira demokarasi ahandi ku mpamvu zidashingiye ku mahitamo y'abaturage bacyo cyangwa ku kuri kwacyo.'
    Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr François-Xavier Kalinda, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyubahiriza demokarasi kandi ibyo bikagaragazwa n'ubushakashatsi butandukanye bukorwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB.
    Ati ' Ubushakashatsi ku gipimo cy'imiyoborere mu Rwanda bwakozwe n'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB mu mwaka wa 2022, bwagaragaje ko amanota y'inkingi yo kugendera ku mategeko akomeje kugira amanota yo hejuru agera kuri 90.81%, hamwe n'inkingi y'imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza ikaba nayo ishimishije cyane kuko ifite amanota angana na 87.19 %. Igipimo cyerekeye uburenganzira mu bya demokarasi n'uburenganzira bw'abaturage nacyo gifite amanota yo hejuru angana 87.84%.'
    Buri mwaka tariki ya 15 Nzeri Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi.
    Kuri iyi nshuro u Rwanda rwahisemo kuwizihiza kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2023, ku insanganyamatsiko igira iti 'Demokarasi idaheza, inkingi y'iterambere rirambye.'


    Daniel Hakizimana

    The post U Rwanda rwizihije umunsi wa demokarasi hagaragazwa icyakorwa ngo irusheho kwimakazwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/28/u-rwanda-rwizihije-umunsi-wa-demokarasi-hagaragazwa-icyakorwa-ngo-irusheho-kwimakazwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwizihije-umunsi-wa-demokarasi-hagaragazwa-icyakorwa-ngo-irusheho-kwimakazwa

  • Kenya: Perezida Ruto yasabwe kwitondera ishyirwa mu bikorwa z'impinduka mu burezi #rwanda #RwOT

    Perezida w'inteko ishinga amategeko ya Kenya Moses Wetangula, yasabye perezida William Samuei Ruto, kugenza make mu gushyira mu bikorwa impinduka mu burezi komisiyo yashyizeho yamuhaye, amubwira ko uburezi atari ishati wambara mu kanya ukayivanamo ukambara indi.
    Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko depite Wetangula, yabwiye minisitiri w'uburezi, Ezechiel Machogu, kubwira perezida Ruto ko atari byiza guhubuka ku kirebana n'uburezi ndetse ko igihugu kigendera ku mategeko nta mpinduka zikwiye kubaho zitanyuze mu nteko ishinga amategeko ikaziha umugisha.

    The post Kenya: Perezida Ruto yasabwe kwitondera ishyirwa mu bikorwa z'impinduka mu burezi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/28/kenya-perezida-ruto-yasabwe-kwitondera-ishyirwa-mu-bikorwa-zimpinduka-mu-burezi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-perezida-ruto-yasabwe-kwitondera-ishyirwa-mu-bikorwa-zimpinduka-mu-burezi

  • Kiyovu Sports yishyuye baringa? Byagenze bite ngo ikomorerwe kwandikisha abakinnyi kandi itarishyuye umwenda? #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports ishobora kongera kwamburwa uburenganzira bwo kwandikisha abakinnyi bashya muri Mutarama 2024 nyuma y’uko itakambiye bamwe mu bakinnyi bakiyifungurira by’agateganyo none ikaba itarabishyura.

    Muri Kamena 2022 nibwo Kiyovu Sports yasinyishije abanya-Sudani babiri, John Mano na Sharaf Eldin Shiboub Abdelrahman amasezerano y’imyaka 2 ariko nyuma y’amezi 2 iyi kipe itangaza ko batandukanye, mbere yaho kandi yari yasinyishije Umunye-Congo Vuvu Pinoki na we waje kwirukanwa.

    Aba bakinnyi bose bahise bajya kurega Kiyovu Sports muri FIFA kwirukanwa binyuranyije n’amategeko maze iyi kipe yaje kumenyeshwa na FIFA ko itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya mu mwaka w’imikino wa 2023-24 itarishyura umwenda ibereyemo aba bakinnyi.

    Tariki 11 Kamena 2023 nibwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryamenyesheje Kiyovu Sports ko itegetswe kwishyura Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman 23, 950,000Frw y’imishahara itamwishyuye ndetse na miliyoni 31 Frw nk’indishyi yo kuba yaramwirukanye binyuranye n’amategeko.

    Yanasabwe kandi kwishyura John Otenyal Khamis Roba miliyoni 16 Frw nk’imishahara itamwishyuye kandi bose bagomba kwishyurwa mu minsi itarenze 45.

    Aya mafaranga yiyongeragaho aya Vuvu Pinoki ku buryo byose byageraga muri miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Benshi batunguwe n’uko muri Kanama 2023 Kiyovu Sports yemerewe kwandikisha abakinnyi, bamwe bahita banizera ko yamaze kwishyura, gusa nyuma haje andi makuru avuga ko aba bakinnyi hari abatarishyuwe.

    Visi perezida wa Kiyovu Sports, Karim yavuze ko uwo azi neza ko yishyuwe ari Vuvu kuko ari we wamwiyishyuriye ariko abandi atabizi byabazwa Juvenal, gusa ngo akeka nabo bishyuwe kuko batari kwemera ko bandikisha abakinnyi badahawe ibyabo.

    Ati 'Hari abakinnyi 3 batwishyuzaga ni Shibioub (ubu akina APR FC), John Mano na Vuvu Pinoki. Icyo mpagazeho cya mbere ni uko Vuvu we yishyuwe kuko ninjye wamwishyuye, twabanje kumubura ahantu yari ari umunyamategeko we dusanga ari muri Turikiya nk’uko mu kazi kacu ka buri munsi dufite ibintu dukorera muri Turikiya, dufiteyo abantu twohereje amafaranga baramwishyura ndetse na we ahita abyemeza.'

    'Kuri bariya ba nya-Sudani byari birimo Umuyobozi wa Kompanyi, Juvenal hari amafaranga twamuhaye ngo abishyure, ni we wabikurikiranye kandi ndumva nabo batari kwemeza ko twishyuye ayo mafaranga tutayabonye.'

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman na John Mano bakomoka muri Sudani nta giceri na kimwe bigeze bishyurwa.

    Bivugwa Mvukiyehe Juvenal yagiye mu biganiro n’aba bakinnyi asaba ko babaha igihe bakabashakira amafaranga yabo. Bumvikanye ko bazishyurwa mu Gushyingo 2023 nabo bemera kubasabira ko bakomorerwa by’agateganyo.

    Bivuze ko Ugushyingo 2023 Kiyovu Sports itishyuye aba bakinnyi bahita bongera bakabuzwa kwandikisha abakinnyi bashya mu isoko ryo muri Mutarama 2024 kugeza igihe bazaba bishyuye umwenda babereyemo ikipe.

    Shiboub yishyuza Kiyovu Sports agera muri miliyoni 50

    Vuvu we yamaze kwishyurwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yishyuye-baringa-byagenze-bite-ngo-ikomorerwe-kwandikisha-abakinnyi-kandi-itarishyuye-umwenda