Blog

  • Ibiza byatewe n'imvura yo muri Nzeri imaze guhitana abantu 20 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, yatangaje ko kuva umuhindo watangira, abantu 20 bamaze guhitanwa n'ibiza mu gihe abandi 58 bakomeretse.

    Imvura y'Umuhindo yaguye kuva tariki ya 1 kugeza tariki 28 Nzeri 2023, yahitanye ubuzima bw'abantu 20 abandi bagera kuri 58 barakomereka, inangiza ibikorwa remezo bitandukanye.

    Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), yatangarije Kigali Today bimwe mu byangijwe n'iyi mvura, inatanga inama zifasha abantu kwirinda kugira ngo ubuzima bwabo butajya mu kaga.

    Imibare yatangajwe na MINEMA igaragaza ko ibiza byasenye inzu 499, binangiza hegitari 58 z'imyaka, inka 2 zirapfa ndetse n'andi matungo 123. Iyi mvura kandi yangije ibyumba by'amashuri 37, inangiza hegitari 9 z'amashyamba, imihanda 3, amateme 5, ibyumba bakorerwamo 8 (Office), imiyoboro y'amashanyarazi 3 ndetse n'uruganda 1.

    Raporo ya MINEMA y'uku kwezi igaragaza ko abantu 20 bapfuye, 10 muri bo bishwe n'inkuba ndetse igaragaza ko mu bakomeretse umubare munini bazize inkuba kuko ugera kuri 43.

    Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, Habinshuti Philippe, yasabye Abanyarwanda gukomeza kwitwararika bakubahiriza inama bagirwa n'inzego z'ubuyobozi, harimo kwirinda inkuba, kuva ahashyira ubuzima bwabo mu kaga no kurwanya isuri banazirika ibisenge by'inzu no kuzisana.

    MINEMA itanga inama ku Banyarwanda ko bakwiye kubaka muri site z'imiturire, kuzirika ibisenge by'inzu bitaziritse, gushyira fondasiyo ku nzu zitayifite, guhoma izidahomye, gushyira imireko ku nzu no gufata amazi y'imvura, gusibura inzira z'amazi, kurwanya isuri baca imiringoti mu mirima, kubungabunga inkombe z'imigezi, kuberamisha imikingo yegereye inzu, gutera amashyamba, ibiti by'imbuto ndetse n'ibivangwa n'imyaka.

    Gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba arimo kugama mu nzu aho kujya munsi y'ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk'amagare n'amapikipiki, mu gihe cy'imvura irimo imirabyo n'inkuba. Hari kandi kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha umuriro w'amashanyarazi mu gihe imvura irimo inkuba.

     

    The post Ibiza byatewe n'imvura yo muri Nzeri imaze guhitana abantu 20 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/29/ibiza-byatewe-nimvura-yo-muri-nzeri-imaze-guhitana-abantu-20/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibiza-byatewe-nimvura-yo-muri-nzeri-imaze-guhitana-abantu-20

  • Nyamasheke: Baratabaza nyuma yaho bakoreye umuhanda Ninzi-Kavune-Nyabagene bakamburwa #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakoze imirimo y'umuhanda Ninzi-Kavune-Nyabagene mu Karere ka Nyamasheke, baratabaza ko batishyuwe kandi imirimo yo gukora umuhanda yarasojwe muri Nyakanga 2023.
    Amezi abaye abiri imirimo yo gukora uyu muhanda irangiye, gusa isize hari abasaga ijana batarahembwe barimo abafundi n'abayede.
    Umwe ati 'Amafaranga ya mbere twarayabonye,ariko ikenzeni ya nyuma ntabwo baduhembye.'
    Undi ati 'Mpembwa 5000 Frw bamfitiye imibyizi 13 ihwanye n'amafanga y'u Rwanda 65.000.'
    Iyi Kampanyi ya 'Grobal Business limited' yabakoreshaga ngo yari yarababwiye ko n'ubundi izasiga ibahemukiye.
    Ibi byose ngo byabagizeho ingaruka mu mibereho yabo ya buri munsi harimo no kutishyurira abana amashuri.
    Kuri ubu bahangayikishijwenuko ubuyobozi bw'akarere n'umurenge buri kubatererana aho kubafasha ngo bubacyemurire ikibazo cyabo.
    Jeremie Nsengiyumva, umuyobozi wa Global Business LTD avuga ko ikibazo cyaturutse ku karere ko katabashije kubishyurira ku gihe.
    Ati ' Ntikashyura(Akarere) tuzabishyura ariko tubonye amafaranga aturutse ahandi twabishyura.Ariko Akarere cyane niko kateje ibibazo byo kutishyura abaturage.'
    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyamasheke, Joseph Desire Muhayezu, nubwo adahakana cya ngo yemere ko aribo ikibazo giturukaho, avuga ko ubwo ikibazo bakimenye bagiye kugicyemura.
    Ati 'Ubwo nkimenye ndagerageza nkurikirane numve igishoboka kugira ngo ikibazo gikemuke, ariko igihari ni kimwe ni uko ikibazo cyamenyekanye kirakemuka.'
    Aba baturage bakoze imuhanda w'ibirometero bisaga 14, kuri ubu ikaba yaruzuye.

    Sitio NDOLI

    The post Nyamasheke: Baratabaza nyuma yaho bakoreye umuhanda Ninzi-Kavune-Nyabagene bakamburwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/29/nyamasheke-baratabaza-nyuma-yaho-bakoreye-umuhanda-ninzi-kavune-nyabagene-bakamburwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamasheke-baratabaza-nyuma-yaho-bakoreye-umuhanda-ninzi-kavune-nyabagene-bakamburwa

  • Stromae, Ariel Wayz na Juno Kizigenza mu bafi… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo usanzwe ari umucuranzi wa Gitari akoresheje ukuboko kw'ibumoso, yasohoye uru rutonde rw'indirimbo z'abahanzi banyuranye bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi yakunze, kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023 mu muhango wo kwizihiza akamaro k'umuziki muri Dipolomasi y'Ibihugu.

    Antony agaragaza ko umuziki ufite ubushobozi bwo guhuza imico y'ibihugu, kandi ugahuza abantu bakabasha kuvuga inkuru z'abo mu rurimi rumwe. Yumvikanisha ko umzuiki ari igikoresho gikomeye muri Dipolomasi z'ibihugu binyuranye.

    Ku wa 7 Kanama 2022, nibwo Blinken yakoreye urugendo ku Mugabane wa Afurika, ahera muri Afurika y'Epfo, akomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahava yerekeza mu Rwanda.

    Ni urugendo Amerika yateguye mu rwego rwo kwiyegereza Afurika, kuko u Burusiya bwari bumaze igije bwiyegereza ibihugu byinshi mu mikoranire. Ariko rwari n’urugendo rwari rugamije gushimangira umubano n'ubutwererane bisanzwe hagati ya Afurika y'Amerika.

    Antony Blinken yasuye Afurika abisikana na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov wasuye ibihugu bine byo muri Afurika – Misiri, Ethiopia, Uganda na Repubulika ya Congo.

    Mu 2021, Blinken nabwo yari yasuye Afurika, icyo gihe yageze muri Kenya, Senegal na Nigeria.

    Konti y’ibiro bye kuri Twitter yagaragaje ko ubwo Blinken yasuraga Afurika y’Epfo, RDC, Rwanda ndetse na Niger yumvise indirimbo zirimo izo mu Rwanda, kandi ku wa 15 Werurwe 2023 yongeye ku rutonde izindi ndirimbo yumvise nyuma y’uko akoreye urugendo rw’amateka muri Niger. Ni urutonde rw’indirimbo 15 zigizwe n’isaha 1 n’iminota 10′.

    Ni urutonde ruriho indirimbo 'Départ' ya Céline Banza wegukanye Prix découvertes RFI 2019, '5AM' y’umunyarwandakazi Kay Byinshi, ‘Ngwino Urare’ y'umukirigitananga Munyakazi Deo, ‘Have’ ya Rita Ange Kagaju ndetse na ‘Away’ ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza. Uru rutonde kandi rugaragaraho indirimbo ‘Pata Pata’ y’umunyabigwi mu muziki wa Afurika, Miriam Makeba.

    Mu 2022, Antony Blinken yasohoye rw’indirimbo yumvise cyane zigaragaraho indirimbo ‘L’enfer’ y’umunyarwanda Stromae. Ni urutonde kandi ruriho indirimbo ‘Calm Down’ ya Rema na Selena Gomez, ‘Shut Down’ ya Black Pink, ‘SNAP’ ya Rosa Linn n’izindi.

    Kanda hano wumve indirimbo Antony Blinken yumvise ubwo yari mu rugendo muri Afurika

    Kanda hano wumve indirimbo zirimo iya Stromae Antony Blinken yumvise mu 2022 

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika, Antony Blinken yagaragaje urutonde rw'indirimbo z'abahanzi yumvise ubwo yari mu rugendo muri Afurika


    Antony asanzwe ari umuhanga mu gucuranga gitari, ndetse avuga ko umuziki ufite ubushobozi bwo guhuza abantu batavuga ururimi rumwe


    Indirimbo '5AM' y’umunyarwandakazi Kay Byinshi iri ku rutonde rw'izumviswe na Antony Blinken


    ‘Ngwino Urare’ y'umukirigitananga Munyakazi Deo iri ku rutonde rw'izumviswe na Blinken


    ‘Have’ ya Rita Ange Kagaju igaragaza ku rutonde rw'izumviswe na Blinken


    Indirimbo ‘Away’ ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yabaye idarapo ry'umuziki w'abo igaragara ku rutonde rw'izumviswe na Blinken 

    Indirimbo ‘L’Enfer’ ya Stromae iri ku rutonde rw’indirimbo zumviswe na Blinken 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AWAY’

    “>

    KANDA HANO UREBE  AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘L’ENFER’ YA STROMAE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134877/stromae-ariel-wayz-na-juno-kizigenza-mu-bafite-indirimbo-zumviswe-na-antony-blinken-134877.html

  • Shima Charles wakoranye indirimbo na Bruce Me… – #rwanda #RwOT

    Iyi 'Schorlarship' ihabwa abantu babiri ku Isi. Uyihawe abasha kwitabira ku buntu iyi nama ku bukerarugendo bwisunze ikoranabuhanga ibera mu Mujyi itandukanye ku Isi. Ni mu gihe abandi bayitabira, bisaba ko buri umwe yishyura asaga Miliyoni 4 Frw.

    Philip yari isanzwe ari umushoramari, ariko wakunze gutemberera ahantu hanyuranye ku Isi no kugira inama abantu benshi mu bijyanye n'ubushabitsi. Igihe cyarageze atangira gutegura inama y'ubukerarugendo bwisunga ikoranabuhanga, mu rwego rwo gukangurira ibihugu n'abantu kuyoboka iyi nzira.

    Shima yayihawe ari kumwe na Dana Le washinze umuryango 'Wander Health'. Uyu mugore yagize uruhare mu kugira inama amavuriro arenga 60 mu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi batanga.

    Shima wakoranye indirimbo na Bruce Melodie bise '24' yabwiye InyaRwanda ko guhabwa iyi 'schorlarship' abigereranye no guhabwa umudali wa Zahabu utangwa mu mikino ikomeye ku Isi ya Olympique.

    Yavuze ko kuyihabwa abibonamo amahirwe ku bandi banyarwanda bashaka kwitabira iyi nama ikomeye ku rwego rw'Isi.

    Ati 'Kuba nabaye umunyarwanda wa mbere wayihaye, bisobanuye ibintu byinshi, murumva ko ari intambwe nziza nateye kandi ihambaye cyane, kandi izafungura imiryango y'abandi bazankurikira.'

    'Perezida wacu yaravuze ngo tugomba kubona umwnaya kuri 'table d'honeur', kubona iyi scholarship ni ishema.'

    Shima avuga ko iyi 'scholarship' yabonye igiye kumufasha mu gukomeza guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda ndetse ko ku Mugabane wa Afurika. Ati 'Buri kompany iba yifuza kumenyakanisha ibikorya byayo.'

    Iyi 'scholarship' yahawe imuhesha ububasha bwo kuzitabira inama izwi nka 'Phocuswright Conference' izabera mu Mujyi wa St Fort Lauderdale muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 13-16 Ugushyingo 2023.

    Ni inama izitabirwa na kompanyi zihambaye mu bukerarugendo bukoresha cyane ikoranabuhanga (Travel Tech). Muri uyu mwaka, iyi nama iziga cyane ku mikorere y'ubwenge buremano (AI), kandi hazaba harimo abashoramari banyuranye bo hirya no hino ku Isi.

    Mu myaka ine ishize ashinze ZaNiheza, Shima avuga ko rwari urugendo rutoroshye, ariko kandi yarubonyemo amahirwe abyaza umusaruro umunsi ku munsi.

    Ku wa 22 Gicurasi 2022, nibwo Shima yasohoye indirimbo '24' yakoranye na Bruce Melodie mu kugaragaza urukumbuzi yagiriye igihugu cyamubyaye.

    Nta jwi rya Shima Charles ryumvikana muri iyi ndirimbo '24'. Gusa ni we wanditse iyi ndirimbo asaba Bruce Melodie ko yayimuririmbira cyane ko ubwo yazaga mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu 2018 yamenyanye n'uyu muhanzi bihagije.

    Shima avuga ko yanditse iyi ndirimbo nyuma y'igihe kinini agerageza kwandika igitabo kivuga ku rukumbuzi afitiye u Rwanda nyuma y'imyaka 24 atarugero, ariko agahura n'inzitizi zatumye adasoza igitabo cye.

    Uyu mugabo avuga ko abanyarwanda baba mu mahanga bakumbura igihugu cyababyaye, bityo ko iyi ndirimbo izabaherekeza mu gihugu cyose baza batekereza ku Rwanda.

    Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y'Ikinyarwanda akomeye. Shima avuga ko mu gihe cy'imyaka 24 ari muri Canada, yagiye agerageza kuvuga ururimi rw'Ikinyarwanda agira ngo atazarwibagirwa ariko kandi ngo hari igihe yigeze kumara imyaka ine avuga icyongereza.

    Bruce Melodie aririmba yishyize mu mwanya wa Shima Charles, akavuga ko yagenze amahanga ariko ko nta hantu yasanze yakwitaba iwabo kurusha aho yavukiye mu Rwanda.

    Akangurira abantu gusura u Rwanda kuko ari heza. Avuga ko imyaka 24 ishize yasanze u Rwanda ari rwiza, hari ibikorwa by'iterambere by'iterambere, abantu bidagadura mu bihe bitandukanye, abanyarwanda bakirana urugwiro ababaganye n'ibindi.

    Shima Charles washinze ZaNiheza yabaye umunyarwanda wa mbere watsindiye ‘Scholarship’ imuhesha ubushobozi bwo kwitabira 'The Phocuswright Conference' izaba mu Ugushyingo 2023

    Dana Le washinze 'Wander Health' yatsindiye 'Scholarship' izamufasha kwitabira inama ikomeye ku bukerarugendo bwisunze ikoranabuhanga 


    Shima yavuze ko ‘Scholarship’ yatsindiye igiye gufungura amarembo ku bandi banyarwanda


    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ’24’ YA SHIMA CHARLES NA BRUCE MELODIE

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134881/shima-charles-wakoranye-indirimbo-na-bruce-melodie-yabaye-uwa-mbere-watsindiye-schorlarshi-134881.html

  • Abakinnyi 11 APR FC ishobora kubanzamo ku mukino wa Pyramids FC #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make APR FC igacakirana Pyramids FC yo mu Misiri mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya 2 rya CAF Champions League, umukino umutoza Froger ashobora gukora impinduka mu bakinnyi yabanjemo ku mukino ubanza.

    Ni umukino uteganyijwe ku isaha ya saa 17h00′ z’i Kigali mu Rwanda bikaba saa 18h00′ zo mu Misiri, urabera kuri ’30 Juin Stadium’.

    Umukino ubanza wabereye i Kigali amakipe yombi yanganyije 0-0 ni mu gihe iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu isabwa gutsinda cyangwa kunganya birimo ibitego.

    Abakinnyi APR FC yahagurukanye mu Rwanda bose bameze neza uretse Nshimirimana Ismail Pitchou ushindikanywaho kubera imvune yakuye mu Rwanda.

    Urebye nta mpinduka nyinshi uyu mutoza ashobora gukora kuri uyu mukino uretse Victor Mbaoma ushobora kwicara hakabanzamo Nshuti Innocent.

    Abakinnyi APR FC ishobora kubanzamo kuri uyu mukino

    Pavelh Ndzila, Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Nshiyimiyimana Yunusu, Salomon Bindjeme Charles Banga, Taddeo Lwanga, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman, Niyibizi Ramadhan, Kwitonda Alain Bacca, Ruboneka Boasco na Nshuti Innocent

    APR FC irakina na Pyramids uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-11-apr-fc-ishobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-pyramids-fc

  • Byagenze gute ngo abana 20 mu bari kujya mu… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Minisiteri ya siporo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, irerero rya Bayern Munich yari ingingo nyamukuru, aho hagaragajwe ibikorwa by’irerero aho bigenze ndetse n’umusaruro wavuye mu bana batoranyijwe.

    Ni ikiganiro cyari kiyobowe na Minisitiri wa Siporo,Aurore Mimosa Munyangaju ndetse harimo umuyobozi wa FERWAFA n’abandi bakorana bya hafi. Muri raporo y’ibanze Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yavuze ko igikorwa cyo gutoranya abana cyari cyagenze neza ariko hakaza kubamo ikibazo cyo kubeshya imyaka. Yagize ati' Mu guhitamo abana twarebye ku bushobozi bwabo kandi bose bari beza. Nyuma yo kubahitamo twongeye kureba neza imyaka yabo hakurikijwe amategeko ariko dusanga hari ibyakozwe n'ababyeyi bifuzaga ko abana babo batoranywa.”

    Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa yemezako iri rerero ryitezweho kuzatanga umusaruro w’ikitegererezo mu bakinnyi b’abanyarwanda 

    Tariki 17 Nzeri 2023 ni bwo kuri Stade ya Bugesera abatoza ba Bayern Munich bafatanyije na bamwe mu batoza bazwiho kureba impano z’abana mu Rwanda bahisemo abana 43 bazajya muri Academy ya Bayern Munich.

    Vice Perezida wa kabiri wa FERWAFA ,Mugisha Richard nawe wari muri iki kiganiro, yashimangiye ubu buriganya bw’imyaka bwabaye, nk’umuyobozi wari ukuriye iki gikorwa.

    Yagize Ati” “Twatoranyije abana 100 baturutse mu Rwanda hose ariko twemeza ko 43 ari bo bagomba gukomeza, kongeraho barindwi basimbura abagira ikibazo. Abo uko ari 50 ntibagezeyo bose kuko harimo ibibazo.”

    “Dufatanyije na REB [Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw'Ibanze mu Rwanda] na NIDA [Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu] twarebye ibyangombwa by'abatoranyijwe dusanga 20 barabeshye. Hari ababikoze mbere yo gutoranywa ndetse n'ababikoze nyuma yo kubafata. Tubimenye twahise tubasezerera.”

    Vice Perezida wa kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard avuga ko bashakaga abana bavutse 2010 na 2011, ariko bakaba barasanzemo n’abavutse 2007 

    Usibye aba bana kandi, hatoranyije n’abana 10 bazajya mu Gikombe cy'Isi gihuza amakipe y'abana baturuka mu bihugu bifitanye imikoranire na Bayern Munich 'FC Bayern Youth Cup' kizaba mu Ukwakira 2023.

    Irerero rya Bayern ryaje risanga irerero rya PSG rimaze imyaka isaga ibiri, aho rikorera mu Karere ka Huye. Aya marerero yabayeho biturutse ku masezerano aya makipe yombi yagiranye n’u Rwanda binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

    Rwamasanzi Yves utoza Marine FC ari mubatoza bagize uruhare mu gutoranya aba bana 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134878/byagenze-gute-ngo-abana-20-mu-bari-kujya-mu-irerero-rya-bayern-munich-basange-barabeshye-i-134878.html

  • Batatu biciwe mu gitero cy'umuntu witwaje imbunda mu Buholandi #rwanda #RwOT

    Polisi y'Ubuholandi, yataye muri yombi umugabo witwaje imbunda wishe abantu batatu mu bitero bibiri mu mujyi wa Rotterdam.

    Polisi ivuga ko kurinuyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023, uwo mugabo witwa Fouad L w'imyaka 32 y'amavuko wagabye ibyo bitero, yarashe ku rugo mbere yo kurutwika, nuko yirara mu bitaro byitwa Erasmus Medical Center byo muri uwo mujyi.

    Yari umunyeshuri kuri Kaminuza ya Erasmus University, ishamikiye kuri ibyo bitaro.

    Umugore w'imyaka 39 n'umukobwa we w'imyaka 14, biciwe mu gitero cya mbere.

    Umwarimu wa kaminuza w'umugabo, w'imyaka 43, yishwe arasiwe kuri ibyo bitaro.

    Amashusho yagiye ahagaragara yerekana umugabo wambaye imyenda yijimye arimo gukurwa mu nyubako y'ibitaro yambitswe amapingu. Impamvu y'ibyo bitero ntiyahise imenyekana.

    Umugabo ucunga umutekano uvuga ko ari we wa mbere wageze ahabereye ibitero yabwiye BBC ko wari umunsi 'uteye ubwoba'.

    Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri w'intebe w'Ubuholandi Mark Rutte yagize ati: 'Nifatanyije n'abazize uru rugomo, abo mu miryango yabo n'abantu bose bahiye ubwoba.'

    The post Batatu biciwe mu gitero cy'umuntu witwaje imbunda mu Buholandi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/29/batatu-biciwe-mu-gitero-cyumuntu-witwaje-imbunda-mu-buholandi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=batatu-biciwe-mu-gitero-cyumuntu-witwaje-imbunda-mu-buholandi

  • Musanze : Hatunzwe agatoki ubuyobozi bw’ikigega 'SPF' mu kunyereza umutungo hakabura imbuto y’ibirayi #rwanda #RwOT

    Abanyamuryango b’amakoperative yibumbiye mu kigega 'SPF' gifasha abahinzi kubatuburira imbuto y’ibirayi, barinubira imikoreshereze mibi y’umutungo wabo aho bavuga ko ushobora kuba ugenda unyerezwa buhoro buhoro na bamwe mu banyamuryango barimo abayobozi bayo.

    Ikigega, SPF, gihuza amakoperative y’abahinzi b’ibirayi bo mu turere twa Musanze , Burera na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’ayo mu Karere ka Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.

    Bamwe mu banyamuryango b’iki kigega baganiriye n’ikinyamakuru ISONGANEWS.COM dukesha iyi nkuru, bavuze ko kuva batangirana n’ icyo kigega, ubwo batangaga umugabane shingiro w’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250.000 frw) ngo nta na rimwe barahabwa inyungu kuri ayo mafaranga bakibaza niba batunguka bikabayobera.

    Bavuga kandi ko umutungo w’ icyo kigega wayobejwe na Perezida witwa Karegeya Appolinaire n’ushinzwe imikorere n’imicungire yacyo ( Manager ), ubu bivugwa ko yamaze gusezera akigira ku mugabane w’Uburayi.

    Umwe muri bo yagize ati ' Twakomeje kwibwa tureba , tukicecekera ariko igihe kirageze ngo duhaguruke , tubishyire hanze, turwanire uburenganzira bwacu n’inyungu zacu.'
    Mugenzi we yagize ati ' Nk’ubu icyo kigega cya SPF kimaze imyaka ine giterwa inkunga na Leta ibinyujije muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) kandi iyo nkunga ikaba itubutse kuko buri mwaka ngo hashyirwamo milliyari imwe n’ibihumbi magana atanu (1.000.500.000 frw ) kandi hakaba hashize imyaka ine itangwa ariko amenshi akigira mu mifuka ya bamwe.'

    Bivugwa ko Karegeya Appolinaire ukiyoboye, amaze kwigwizaho imitungo y’ inzu nyinshi mu Mujyi wa Musanze no mu Mirenge ya Nyange na Kinigi , amasambu n’ imodoka nziza ndetse n’uwari Manager witwa Mbarushimana Salomon bivugwa ko yamaze gusezera no gusohoka mu gihugu akigira i Burayi.

    Aba banyamuryango kandi batunga agatoki uyu muyobozi wabo Karegeya ko abayoboza inkoni y’icyuma kuko ushatse kugira ibibazo byinshi ababaza bamuhindura nk’umusazi ndetse bamwe bagakangishwa guhagarikwa, abandi bakemeza ko nta bumenyi buhagije afite bwo kubayobora kuko nta mashuri na mba azwi yize.

    Ibi byateje ingaruka mbi zo kubura ku imbuto y’ibirayi muri aka gace gakunze kweramo ibirayi byinshi ku buryo hari na bamwe mu baturage bahisemo kureka kubihinga bakihingira urubingo abandi bagahinga itabi aho babihingaga.

    Byatumye n’ibiciro ku masoko bizamuka cyane kuko ibirayi ubu biri kwigondera umugabo bigasiba undi kuko mu Kinigi na Musanze yose hasanzwe hafatwa nk’ikigega cy’igihugu mu birayi ubu biri kugura hagati ya 750 na 850 ku kilo kimwe naho Kigali ho bikajya hagati ya 1000 na 2000.

    Karegeya Appolinaire uvugwa muri iki kibazo ubwo twamubazaga kuri iki kibazo yavuze ko kuba ibirayi biri guhenda byaturutse ku mihindagurikire y’ikirere n’ibiza byibasiye igihugu ariko ko bafite ingamba zo gukemura iki kibazo.

    Yagize ati 'Impamvu y’ihenda ry’ibirayi ni imihindagurikire y’ibihe by’umwihariko ibiza byibasiye Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba muri Gicurasi uyu mwaka. Icyo gihe abahinzi bari bafite ibirayi mu mirima byarahombye ku kigero cya 80% nyuma y’aho bitwawe n’amazi, ibisigaye urubura rurabicoca.'

    'Ibyo byabaye by’umwihariko mu Mirenge ya Nyange na Kinigi mu gihe byari byitezwe ko bazasarura muri Kamena na Nyakanga. Icyo kivuyeho haje izuba rihera muri Kamena rigeza mu itangiriro za Nzeri. Abashyize imbuto mu butaka icyo gihe aho kumera yahiriye mu butaka kubera ko imvura ya Nyakanga itabonetse.

    Akomeza agira ati 'Kugeza uyu munsi umusaruro w’ibirayi ntawo dufite bitewe n’izo mpamvu ebyiri, ari cyo gituma n’ibiciro bigenda bizamuka, ariko mu meza make ari imbere ibirayi bizaba byabonetse ibihe nibigenda neza n’ibiciro bigabanyuke.'

    Umukozi wa RAB , Dr. Rucagu yijeje abahinzi ko hari umushinga uteganijwe kuzakorana n’abahinzi mu kubagezaho amafaranga azabafasha kugura ibikoresho byo kwifashisha mu kuhira ; mu gihe Umutesi Solange nk’uwaruhagarariye MINAGRI , yavuze ko kuba ubuhinzi bufite ubwishingizi bizatuma n’ibigo by’imari bishobora gutanga inguzanyo, bityo n’umuco wo kuzigama ukazamuka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Musanze-Hatunzwe-agatoki-ubuyobozi-bw-ikigega-SPF-mu-kunyereza-umutungo-hakabura-imbuto-y-ibirayi

  • Abanye Congo babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba abanyeshuri ba INES-Ruhengeri #rwanda #RwOT

    Abagabo babiri baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibikoresho by’Abanyeshuri bo muri INES-Ruhengeri.

    Nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’ibanze bwo mu Kagari ka Ruhengeri Umurenge wa Muhoza, ngo ubu bujura bwakozwe mu ijoro ryo kuwa 26 Nzeri 2023, ubwo binjiraga mu nzu icumbikamo abanyeshuri babiri biga muri Ines Ruhengeri bakiba ibikoresho birimo imashini ya Laptop, imyambaro n’amavarisi.

    Abo banyeshuri bakimara kumva ko batewe n’abajura, batabaje irondo rirabatabara, babiri muri abo bakekwaho ubujura bahita bafatwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri, Ally Niyoyita, yemeje ko babiri bamaze gutabwa muri yombi, bakaba bamaze gushyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Muhoza.

    Ati 'Abo banyeshuri bakimara guterwa n’abajura, batabaje irondo rihita ribatabara, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura barafatwa, aho bamaze gushyikirizwa Polisi Sitation ya Muhoza, bimwe mu byo bari bibye nabyo byafashwe.'

    Kugeza ubu, imyambaro n’amavarisi nibyo byamaze gufatanwa abo bakekwaho ubwo bujura, mu gihe Laptop yo igishakishwa kuko bikekwa ko abo bajura bari kumwe n’abandi batarafatwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Umutekano/article/Abanye-Congo-babiri-batawe-muri-yombi-bakekwaho-kwiba-abanyeshuri-ba-INES-Ruhengeri

  • Minisitiri w’Ingabo yakiriye Ambasaderi mushya wa Israël mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023, Minisitiri w’Ingabo,Juvenal Marizamunda, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga , bakiriye Ambasadri wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss,bagirana ibiganiro byo kunoza ubufatanye busanzwe buhari.

    Nk’uko byatangajwe ku rukuta rwa X rw’Ingabo z’u Rwanda, Minisitiri Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh bakiriye Ambasaderi H.E Ms Einat Weiss baganira ku buryo bwo gushimangira ubufatanye buriho mu bya gisirikare.

    Ibihugu by’u Rwanda na Israël bisanzwe bifitanye umubano mwiza w’ubufatanye bya gisirikare, ubuhinzi, iterambere n’ibindi.

    Muri Mata 2019 nibwo iki gihugu cyafunguye Ambasade yacyo mu Rwanda hagamijwe kurushaho kunoza ubufatanye mu ngeri zitandukanye ndetse umubano mwiza uza gushimangirwa na Dr Romas wari Ambasaderi wa Israël wagizeuruhare rufatika ndetse akaza no gushyigikira bikomeye gahunda ya Girinka.

    U Rwanda na Israël byatangiye imibanire mu 1962 ubwo rwabonaga ubwigenge. Mu 2014 rwabaye igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano na Israël ndetse mu 2015 rufungura Ambasade ifite icyicaro i Tel Aviv.

    Muri Mutarama 2019 ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano yemerera sosiyete z’ubwikorezi ku mpande zombi gukoresha ibibuga by’indege no kugenderana mu ngendo zidahagaze.

    Muri uwo mwaka kandi nibwo RwandAir yatangiye ingendo zigana i Tel Aviv muri Israel mu gihe mu 2016, Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Benjamin Netanyahu, yasuye u Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Umutekano/article/Minisitiri-w-Ingabo-yakiriye-Ambasaderi-mushya-wa-Israel-mu-Rwanda