Blog

  • Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy'ibitego 6-1 mu mikino yombi #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023 nibwo ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC isezerewe na Pryamids FC mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League ku giteranyo cy'ibitego 6-1 mu mikino ibiri bakinnye.


    Iyi kipe ya APR FC isezerewe mu mukino wo kwishyura nyuma yaho ibitego byombi byabonekeye muri uyu mukino wabereye mu gihugu cya Misiri, dore ko umukino ubanza wari wabereye i Kigali amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.


    Muri uyu mukino wabereye kuri 30 June Stadium iherereye mu mujyi wa Cairo watangiye ikipe ya Pryamids FC ifungura amazamu ku munota wa 18 w'umukino ku gitego cyatsinzwe na Mostafa Fathy, nyuma y'iminota itatu gusa nibwo Walid El-Kharti yatsinze igitego cya kabiri cyanatandukanyije impande zombi mu gice cya mbere.


    Amakipe yombi avuye ku ruhuka nibwo kandi Mostafa Fathy yatsinze ibitego bibiri byikurikiranya ubwo hari ku munota wa 56 na 62 w'umukino, ibyo byari bibaye ibitego bin ku busa.

    Pyramids FC ntiyakomeje korohera APR FC, kuko binyuze kuri Mohamed Chibi yatsinze igitego cya gatanu ubwo hari ku munota wa 70 ndetse icyanyuma gitsindwa na Mostafa Fathy ku munota wa 82 w'umukino.


    Igitego kimwe cy'impozamarira cya APR FC cyatsinzwe na Victor Mbaoma ubwo hari ku munota wa 86 bityo umukino urangira ikipe y'ingabo z'igihugu isezerewe ku bitego 6-1 mu mikino yombi.

    Gusezererwa kwa APR FC bivuze ko ikipe ya Pyramids FC igeze mu matsinda ya CAF Champions League 2023.

    The post Amafoto — Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy'ibitego 6-1 mu mikino yombi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-pyramids-fc-isezereye-apr-fc-muri-caf-champions-league-ku-bgiteranyo-cyibitego-6-1-mu-mikino-yombi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-pyramids-fc-isezereye-apr-fc-muri-caf-champions-league-ku-bgiteranyo-cyibitego-6-1-mu-mikino-yombi

  • APR FC yanyagiwe na Pyramids FC inzozi zo mu matsinda zirangirira mu Misiri (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yanyagiriwe mu Misiri na Pyramids FC mu Misiri ibitego 6 kuri 1 maze inzozi zo kugera mu matsinda ya CAF Champions League 2023-24 ntiyazigeraho.

    Wari umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League aho Pyramids FC yari yakiriye APR FC mu mukino wabereye kuri 30 June Stadium.

    Umukino wabereye i Kigali amakipe yombi yanganyije 0-0, Pyramids FC yari imbere y’abafana bayo bake yari ibizi ko nta kosa igomba gukora.

    Iminota 15 ya mbere iyi kipe yari yashyize igitutu kuri APR FC aho yakiniraga mu rubuga rwayo.

    Byaje kubaha igitego ku munota wa 18 cyatsinzwe na Mohammed Reda ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Nyuma y’iminota 2 yaje kubona igitego cya kabiri nabwo ku ishoti ryaterewe inyuma y’urubuga rw’amahina.

    APR FC yakomeje kurushwa kugeza ku munota wa 37 ubwo yabonaga kufura ku ikosa ryakorewe Nshuti, Omborenga yayiteye ikubita umutambiko w’izamu.

    Nyuma y’umunota umwe yabonye koruneri yatewe bakayikuramo umupira ugasanga Christian aho ahagaze agasubizamo ariko umunyezamu akarikuramo. Bagiye kuruhuka ari 2-0.

    Ku munota wa 56 APR FC yatsinzwe igitego cya 3 na Mostafa Mohamed nyuma yo guhagarara nabi k’ubwugarizi bwa APR FC.

    Ku munota wa 62 Mostafayatsindiye Pyramids FC igitego cya 4. APR FC yahise ikora impinduka 3 havamo Yunusu, Ramadhan na Nshuti Innocent hinjiramo Clement Niyigena, Mugisha Gilbert na Mboama Victor.

    Mohamed Chibi ku munota wa 70 yatsindiye iyi kipe igitego cya 5 ni kuri penaliti Ramadan Sobhi yateye igakubita igiti cy’izamu maze agahita asongamo. Ku munota wa 81 Mohamed Fathi yayitsindiye agashinguracumu ku ishoti rikomeye.

    Ku munota wa 86, APR FC yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Victor Mbaoma kuri penaliti yari ikoreshejwe na Mugisha Gilbert.

    YageragejeUmukino kwishyura biranga maze umukino urangira ari 6-1 maze inzozi za APR FC zo kujya mu matsinda ya CAF Champions League umwaka w’imikino 2023 zirangirira mu Misiri.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yanyagiwe-na-pyramids-fc-inzozi-zo-mu-matsinda-zirangirira-mu-misiri-amafoto

  • Mugisha Franois Master yagarutse ku byo kugu… – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu ku biro bya Rayon Sports biherere Kimihurura. Ni ikiganiro cyitabiriwe n’umutoza wungirije w’iyi kipe na Mugisha Master, kapiteni wungirije. 

    Mugisha François Master usanzwe ari Kapiteni wungirije, yemeza ko ikipe yiteguye gutanga buri kimwe kugira ngo bahe ibyishimo abafana b’ikipe.

    Ati” Uyu ni umukino buri mukinnyi azi agaciro kawo. Abakinnyi benshi ibyo bintu twagiye tubyumva, gusa ikipe nka Rayon Sports iyo igiye gukina umukino nk’uyu, ntabwo habura amakuru yo kuvuga ko abakinnyi bariye, umukino wagurishijwe n’ibindi. Icya mbere ni ugutunganya abakinnyi mu mutwe bakagira intego. Kugurisha umukino no kugurisha ibyishimo by’abafana bose ba Rayon Sports”.

    Mugisha Master kandi nk’umukinnyi wari muri Rayon Sports ubwo iheruka mu matsinda, yavuze ko uyu mwaka nabwo bishoboka cyane. Ati” Ikipe ya kiriya gihe yari imeze neza, ndetse n’ikipe dufite ubu nayo imeze neza. Twizeye ko buri mukinnyi wese azatanga ibyo afite, bingana n’ubushobozi bwe kugira ngo tubashe gutanga ibyishimo.”

    Rayon Sports irakina na Al-Hilal Benghazi kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade ya Kigali Pele Stadium ku isaha ya saa 18:00 PM. Ni umukino wo kwishyura aho umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134898/mugisha-francois-master-yagarutse-ku-byo-kugurisha-rayon-sports-video-134898.html

  • Umuraperi MD yapfushije umubyeyi wari uheruts… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 28/09/2023 ni bwo hamenyekanye inkuru ibabaje y’urupfu bwa Mama wa MD. Mu kiganiro na inyaRwanda, MD yatubwiye ko umubyeyi we yitabye Imana azize uburwayi. Hari hashize iminsi micye uyu mubyeyi yizihije Yubike y’imyaka 50 yari amaze arushinze.

    MD ni umwe mu bahanzi barambye mu muziki wa Gospel. Yihebeye injyana ya Rap ndetse amaze gutwara ibihembo bitandukanye birimo Groove Awards. Yari ari mu bahanzi 10 bitabiriye irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live ryegukanywe na Israel Mbonyi wahembwe Miliyoni 7 Frw. 

    MD warushinze na Ibyishaka Joselyne tariki 25 Werurwe 2023, mu birori byabereye kuri Ligt Church i Kabuga, azwi mu ndirimbo zirimo “Umugisha”, “Urugendo” Ft Babou Melo, “Afrika Haguruka” yakoranye na Eddie Mico na M Olivier; “Nzabana nawe” yakoranye na Aline Gahogayire, n’izindi. 

    Umuraperi MD yagize ibyago byo kubura umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi

    Mama wa MD yitabye Imana nyuma y’iminsi micye yizihije Yubile y’imyaka 50 y’urushako

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134896/umuraperi-md-yapfushije-umubyeyi-wari-uherutse-kwizihiza-yubile-yimyaka-50-mu-rushako-134896.html

  • Master wa Rayon Sports yifurije instinzi APR FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports, Mugisha François Master yifurije intsinzi APR FC mu rugamba ifite uyu munsi na Pyramids FC yo mu Misiri.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya Gatanu tariki ya 28 Nzeri cyagarukaga ku mukino Rayon Sports ifitanye ya Al Hilal Benghazi ejo ku wa Gatandatu wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, Master yabajijwe icyo atekereza kuri APR FC ifite urugamba rutoroshye uyu munsi.

    Yavuze aya makipe yombi agize amahirwe akajya mu matsinda byaba ari byiza ku Rwanda kuko umwaka utaha u Rwanda rwazatanga amakipe 4 mu mikino Nyafurika, abifuriza intsinzi.

    Ati “Twese dusohotse, umwaka utaha igihugu cyabyungukiramo hagasohoka amakipe agera kuri 4, urumva ni ibintu byiza ku gihugu, turabifuriza ibyiza Nyagasani ababe hafi abafashe, nibiza kugenda neza ku ruhande rwabo turishima nk’igihugu.”

    Aya makipe yombi afite urugamba rutoroshye, APR FC uyu munsi saa 17h00′ iriba ikina Pyramids FC mu Misiri kuri 30 June Stadium mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya 2 rya CAF Champions League.

    Amakipe yombi yanganyirije mu Rwanda 0-0, irasabwa gutsinda cyangwa kunganya birimo ibitego kugira ngo igere mu matsinda.

    Rayon Sports ejo kuri Kigali Pelé Stadium izakira Al Hilal Benghazi yo muri Libya mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, umukino ubanza banganyije 1-1, Rayon ikaba isabwa gutsinda cyangwa kutinjizwa igitego kugira ngo igere mu matsinda.

    Master yifurije intsinzi APR FC

    APR FC irakina na Pyramids FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/master-wa-rayon-sports-yifurije-instinzi-apr-fc

  • Mubifate nk’amakipe ni abafana baba bahanganye ariko abakinnyi nta kibazo – Melodie ku ihangana rye na The Ben #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yavuze ko nta hangana abona hagati ye cya Mugisha Benjamin [The Ben] kuko buri umwe afite ubwoko bw’umuziki akora, ibyongeye kuri ibyo ngo aramwubaha nka mukuru we.

    Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga hari ihangana cyane cyane rishingiye ku bakunzi b’aba bahanzi aho bifashisha amafoto yabo bakabagereranya, abandi bibaza umuhanga kurusha undi ndetse hari n’abadatinya no kuvuga ko haba hari ikibazo hagati yabo.

    Ibi kandi bamwe bakaba bavuga ko umwe akorayigana undi aho nka Melodie aheruka guha impano y’imodoka umugore we Katerine yo mu bwoko bwa V8 ubwo yari yagize isabukuru y’amavuko, nta minsi 3 irashira na The Ben ahaye umugore we Uwicyeza Pamela impano y’imodoka yo bwoko bwa Range Rover.

    Iri hangana ryagiye rikura umunsi ku munsi nyamara abahanzi bo ushobora gusanga nta n’ikibazo bafitanye, ryageze no mu Itangazamakuru aho bamwe usanga bashinjanya cyangwa bakekana amababa bitewe n’uwo umwe yaba ashyigikiye, ubu byabaye ‘Team B vs Team B’.

    Mu kiganiro yagiranye na Kiss FM kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023, Melodie yavuze ko nta kibazo afitanye na The Ben ndetse amwubaha nka mukuru we wamutanze mu kibuga, kandi banakora ubwoko bw’umuziki utandukanye.

    Ati 'Njyewe rero ntabwo mbibamo, ndahuze mu kazi ariko sinabibona, abafana bagira uko babona ibintu. Byari kuba ari ikibazo ari njye ubirimo, ni nka Mukuru wanjye, hari ahantu abarizwa nanjye mfite aho mbarizwa.'

    'The Ben ni umuhanzi ukora indirimbo z’urukundo, njyewe ndi umuhanzi ukora indirimbo z’isi urebye neza. Nta kintu na kimwe cyagakwiye kuba kiduhanganisha.”

    Yakomeje avuga ko ari nka kumwe abafana b’amakipe baba bahanganye kandi abakinnyi bo nta kibazo bafitanye. Ati “Mubifate nk’amakipe, buriya abakinnyi nta kibazo bagirana, ahubwo ikibazo kiba mu bafana.'

    Bruce Melodie avuze ibi kandi mu gihe umujyanama we Coach Gael aheruka gushinjwa kuba yarashatse kwica ibitaramo The Ben afite mu Burundi tariki ya 30 Nzeri na 1 Ukwakira 2023.

    Bruce Melodie yavuze ko nta hangana riri hagati ye na The Ben

    The Ben arabarizwa mu Burundi aho afite ibitaramo bibiri

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mubifate-nk-amakipe-ni-abafana-baba-bahanganye-ariko-abakinnyi-nta-kibazo-melodie-ku-ihangana-rye-na-the-ben

  • Inkuru nziza kuri Rayon Sports mbere yo guhura na Al Hilal #rwanda #RwOT

    Mbere yo guhura na Al Hilal Bengahzi mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, Rayon Sports yagaruye abakinnyi 3 bari bafite imvune.

    Ni umukino Rayon Sports izakiramo Al Hilal Benghazi yo muri Libya ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023 kuri Kigali Pele Stadium saa 18h00′.

    Amakuru ISIMBI ifite ni uko Rayon Sports iri bube yagaruye abakinnyi babatu uhereye kuri Hakizimana Adolphe wagiriye ikibazo ku mukino ubanza agakurwa mu kibuga hakiri kare.

    Adolphe rero ubu ameze neza, imyitozo yarayikoze ndetse n’umutoza akaba avuga ko ari we n’ubundi uzabanza mu izamu.

    Undi mukinnyi Rayon Sports yagaruye ni rutahizamu w’umunya-Sudani ukina aciye ku mpande, Eid Mugadam Abakar Mugadam utarakinnye umukino ubanza kubera imvune.

    Uretse aba bakinnyi amakuru avuga ko kuri uyu mukino umunya-Maroc, Yousef Rharb na we utarakinnye umukino ubanza kubera imvune na we agomba kuwugaragaraho.

    Umukino ubanza Rayon Sports yanganyije na Al Hilal 1-1 mu mukino ubanza na wo wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ubu Rayon Sports irasabwa gutsinda cyangwa kutinjizwa igitego igahita igera mu matsinda.

    Hakizimana Adolphe nyuma y’imvune yagiriye mu mukino ubanza yarakize ameze neza

    Youssef Rharb ameze neza cyane

    Mugadam Eid na we azaba ahabaye ejo ku mukino wa Al Hilal

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkuru-nziza-kuri-rayon-sports-mbere-yo-guhura-na-al-hilal

  • Bruce Melodie yasubije abamugereranya na The… – #rwanda #RwOT

    Atangaje ibi mu gihe abakoresha cyane imbuga nkoranyambaga bamaze igihe bisunga amafoto yabo [The Ben na Bruce Melodie] bakabahanganisha mu bijyanye n'ibikorwa buri umwe yakoze mu bijyanye n'umuziki, ibikorwa by'urukundo umwe yakoze, impano yatanze n'ibindi.

    Ibi byazamuye intera ikomeye nyuma y'uko The Ben ageze mu Burundi akakirwa n'ibihumbi by'abafana kuva ku kibuga cy'indege kugeza mu mihanda itandukanye y'Umujyi wa Bujumbura, mu gihe yitegura kuhakorera ibitaramo bibiri ku wa 30 Nzeri 2023 na tariki 1 Ukwakira 2023.

    Mu mihanda The Ben yakiriwemo hamanitsemo ibyapa biriho amafoto ya Bruce Melodie n'abandi bahanzi byamamaza inzoga ya Primus mu Burundi. Hari ifoto yacicikanye igaragaza The Ben ari muri uyu mujyi yafatiwe hafi y'iki cyapa, abantu bavuga ko aba bahanzi bombi bakubanye mu bijyanye no kwamamara.

    The Ben agiye gutaramira mu Burundi abisikana na Bruce Melodie wahataramiye asoza irushanwa ry'umuziki rya Primusic. Mu 2022 yanahakoreye igitaramo gikomeye.

    Ibi bituma hari abafata Bruce Melodie nk'umuhanzi ufite igikundiro gikomeye muri iki gihe. Ariko kandi ikindi gikundi cy'abantu bafata The Ben nk'umuhanzi ufite igikundiro bigoye kuzabona undi muhanzi ukigeraho.

    Ihangana ry'aba bombi bigezweho uruhare n'abafana, ryanaciye ibice muri bamwe mu banyamakuru bamwe bavuga ko bayobotse Team B [Team Bruce Melodie] abandi bagaragaza ko bayobotse Team B [Team The Ben].

    'Ranger Rover' The Ben aherutse guha umukunzi we Uwicyeza Pamella bitegura kurushinga mu Ukuboza 2023, yaje isanga imodoka yo mu bwoko bwa 'V8' Bruce Melodie yahaye umugore we 'Katerina' ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko. Bamwe bati 'buri umwe akora arebera kuri mugenzi we'.

    Ubwo yari mu kiganiro na Kiss Fm, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nzeri 2023, Bruce Melodie yavuze ko yubaha The Ben kuko amufata nka Mukuru we, kandi yumvikanisha ko ihangana rivugwa ku mbuga nkoranyambaga rituruka mu bafana.

    Yavuze ko adahanganye na The Ben mu muziki kuko bombi bakora ubwoko bw'imiziki itandukanye. Ati 'Njyewe rero ntabwo mbibamo, ndahuze mu kazi ariko sinabibona, abafana bagira uko babona ibintu. Byari kuba ari ikibazo ari njye ubirimo, ni nka Mukuru wanjye, hari ahantu abarizwa nanjye mfite aho mbarizwa.'

    Akomeza ati 'The Ben ni umuhanzi ukora indirimbo z’urukundo, njyewe ndi umuhanzi ukora indirimbo z’isi urebye neza. Nta kintu na kimwe cyagakwiye kuba kiduhanganisha. Mubifate nk’amakipe, buriya abakinnyi nta kibazo bagirana, ahubwo ikibazo kiba mu bafana…'

    Yavuze ko niba ihangana rihari yiteguye kubana naryo. Ariko kandi avuga ku kuba abafana bamuhanganisha na The Ben, atari bishya mu muziki, kuko mu bihugu byateye imbere mu muziki, abafana bakunze guhanganisha abahanzi bagamije kuzamura urwego rw'abo rw'imikorere.

    Bruce Melodie aravuga ibi mu gihe umujyanama we Coach Gael amaze iminsi yijunditswe ku mbuga nkoranyambaga na bamwe bamushinja gushaka kubangamira igitaramo cya The Ben mu Burundi kubera ideni ry'amafaranga The Ben amufitiye.

    Ibi byatumye Coach Gael yifashisha imbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yiteguye gusobanura buri kimwe abantu bibaza ku makimbirane ye na The Ben.

    Bruce Melodie yarumye ahuha, kuko atigeze yerura ngo yemere niba ibivugwa ari ukuri, ku bijyanye n'uko Caoch Gael 'yica umuziki' [Niko abafana bavuga].

    Mu gusubiza yumvikanishije ko  hamwe na internet n'imbuga nkoranyambaga, buri wese afite ijambo n'ubwisanzure mu gutanga igitekerezo cye uko abyifuza.

    Ati 'Ubundi umuntu wese agira uko abona ibintu. Umuntu wese afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo. Nuwo ubibona afite ukundi abibona. 'Management' yanjye dukorana neza. biri kugenda akazi kameze, kandi biri kugenda neza ugereranyije n’uko twakoraga mbere.'

    Bruce yumvikanishije umuhanzi ufite Label imufasha mu muziki abaho neza bitandukanye n'umuhanzi wimenyera buri kimwe. Yatanze urugero avuga ko yigeze gusuka amarira ari kumwe n'umujyanama we nyuma y'uko ahigitswe muri Primus Guma Guma Super Stars.

    Anavuga ko muri iki gihe muri 1:55Am bari kwitegura kwakira abahanzi bashya muri Label, ndetse na ba Producer bazunganira Element.

    Muri muzika, Bruce Melodie yavuze ko agiye gushyira hanze album nshya yise 'Sample' iriho indirimbo 16, kandi ko mu ntangiriro z'Ukwakira asohora indirimbo 'When she's around' yakoranye Shaggy wamamye muri Jamaica.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134885/bruce-melodie-yasubije-abamugereranya-na-the-ben-ageze-ku-bivugwa-kuri-coach-gael-aruma-ah-134885.html

  • Impinduka zitunguranye mu gitaramo cya The Be… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro InyaRwanda.com imaze kugirana n'ubuyobozi bwa Now Now Company Ltd bwavuze ko iki gitaramo 'cyimuwe bitewe n'ubwinshi bw'abantu ndetse n'uburyo bari kugura amatike cyane.'

    Messe Des Officiers ni mu mujyi rwagati ndetse hakaba hagutse cyane ndetse ku buryo abazitabira igitaramo bazabasha kwishima ndetse bisanzuye.

    Umunsi ni umwe gusa ubura kugira ngo The Ben akorere  igitaramo i Bujumbura aho kuri uyu wa Gatandatu azahura n'abakunzi be asabane nabo(Meet and Greet) ku itike ya  Milliyoni 10, Miliyoni 2 n'ibihumbi 100  b’Amafaranga y’u Burundi.

    Nyuma yo gusabana n'abakunzi be The Ben azataramira mu gitaramo kizaba tariki 01 ahitwa Messe Des Officiers aho kwinjira ari ibihumbi 10, ibihumbi 50 na Miliyoni ebyiri amafaranga akoreshwa mu Burundi.

    The Ben ubu yamaze kugera mu gihugu cy'i Burundi aho yakiriwe nk'umwami ndetse agaragarizwa urukundo rudasanzwe.

    The Ben azataramira kuri Messe Des Officiers 

    Ikiganiro n’itangazamakuru kiraba uyu munsi ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023

    Ubwo The Ben yageraga i Burundi yakiriwe nka Perezida

    Abantu bari benshi  baje kumwakira 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134888/impinduka-zitunguranye-mu-gitaramo-cya-the-ben-i-bujumbura-134888.html

  • U Rwanda rwashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 30 Frw #rwanda #RwOT

    Leta y'u Rwanda binyuze muri Banki y'Igihugu Itsura Amajyambere, BRD, yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 30 Frw, azakoreshwa muri gahunda z'iterambere n'ishoramari rirambye.

    Umuhango wo gushyira hanze izi mpapuro mpeshamwenda wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri mu 2023. Witabiriwe n'abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n'urwego rw'imari mu Rwanda.

    Izi mpapuro mpeshamwenda zigenewe abashoramari bo ku isoko ry'imbere mu gihugu cyane cyane amabanki, ibigo bw'ubwizigamire n'ibindi.

    Biteganyijwe ko amafaranga azava muri izi mpapuro mpeshamwenda azakoreshwa mu mishinga y'iterambere no gushyigikira ishoramari rirambye ririmo umushinga wo kubaka inzu 13.000 zo guturamo zigenewe abafite amikoro aciriritse. Azakoreshwa kandi mu gushyigikira imishinga y'abari n'abategarugori.

    Ni igikorwa BRD yagezeho ibifashijwe na Banki y'Isi yatanze miliyari 10 Frw zizahabwa BNR nk'ingwate ku ishoramari ry'ibigo bizagura izi mpapuro mpeshamwenda.

    Izi mpapuro mpeshamwenda zashyizwe hanze kuri uyu munsi ziri mu cyiciro cy'izizwi nka 'Sustainability-linked Bonds' zishyirwa ku isoko hagamijwe kubona amafaranga yo gushyigikira imishinga igamije iterambere rirambye. Zitandukanye n'izo mu bwoko bwa 'green bonds' zishyirwa hanze hagamijwe gushyigikira imishinga irengera ibidukikije, gusa biruzuzanya.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki y'Igihugu Itsura Amajyambere (BRD), Kampeta Pitchette Sayinzoga yavuze ko banki ayoboye yahisemo gushyira izi mpapuro mpeshamwenda ku isoko kuko hari imishinga ishaka gushoramo amafaranga ifite byinshi ivuze ku buzima bw'Abanyarwanda.

    Yakomeje avuga ko abantu badakwiriye kumva ko gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda bireba Banki Nkuru y'Igihugu (BNR) gusa.

    Izi mpapuro mpeshamwenda zashyizwe ku isoko zifite igihe cy'imyaka irindwi, aho inyungu ku baziguze izaba ari 12,85%

    Kampeta Sayinzoga yavuze ko izi mpapuro mpeshamwenda zishyizwe ku isoko ari icyiciro cya mbere kuko gahunda yose ifite agaciro ka miliyari 150Frw.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko kuba u Rwanda rwashyize ku isoko ubu bwoko bw'impapuro mpeshamwenda ari igihamya cy'intego rwihaye zo kujyanisha iterambere na gahunda z'imibereho myiza no kurengera ibidukikije.

    Minisitiri Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko abantu bakwiriye kuzirikana ko iterambere ryiza ari iribungabunga umutungo kamere kandi ntirigire uwo riheza.

    Izi mpapuro mpeshamwenda zizaba ziri ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda kugeza ku wa 13 Ukwakira mu 2023.

    Banki y'Isi yakoranye bya hafi na BRD muri iyi gahunda yashimye uyu mwanzuro wa Leta y'u Rwanda, ishimangira ko ukwiriye kuba urugero no ku bandi.

     

    The post U Rwanda rwashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 30 Frw appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/29/u-rwanda-rwashyize-ku-isoko-impapuro-mpeshamwenda-zifite-agaciro-ka-miliyari-30-frw/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwashyize-ku-isoko-impapuro-mpeshamwenda-zifite-agaciro-ka-miliyari-30-frw