Blog

  • Nice Ndatabaye yakoze igitaramo yahuriyemo na… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyatumiwemo abaramyi barimo Ben na Chance, Bosco Nshuti, Savant Ngira, Dr Ipyana waturutse muri Tanzania, Ap Daniel wabwirije ijambo ry'Imana, n'abandi bizera.

    Umuramyi Nice Ndatabaye uba muri Canada, yaje kwifatanya n'abakozi b'Imana batandukanye, mu gutegura amashusho y'indirimbo zigize album ye nshya no gufatanya nabo kuramya Imana bamamaza kugira neza kwayo.

    Iki gitaramo cyabaye kuya 29 Nzeri 2023, cyabimburiwe n'umuhanzi Bosco Nshuti wahuguye abantu bagatangira kuramya. Uyu muhanzi ubarizwa mu Itorero rya ADEPR, afite ibihangano biyobowe na Mwuka Wera.

    Apostle Danny Ruhinda wabaye umugabura w'ijambo ry'Imana, yagarutse ku bumana bwa Yesu wiyambuye ishusho nzima akambara ishusho ya muntu kugira ngo akize umuntu wari warabaswe n'ibyaha.

    Igitaramo nyirizina cyahise cyimbika aho umuhanzi wari utegerejwe na benshi Nice Ndatabaye yaje ku rubyiniro agahuza benshi n'ijuru, binyuze mu ndirimbo 'Umbereye maso' yakunzwe n'abatari bacye.

    Yari yuzuye amashimwe mu Mana ndetse no ku bahanzi bafitanye amateka, nk’uko yakomeje kubikomozaho. Uyu mukozi w'Imana yahamagaye umuhanzi Savant Ngira baririmbira hamwe, nyuma ashima Rurema avuga ko bahujwe n'amaraso ya Kristo kandi ko ari abavandimwe.

    Ndatabaye yakomeje kugaragaza ibyishimo bye n'inyota afitiye umurimo w'Imana, ubwo yahamagaraga Bosco Nshuti ku rubyiniro bakaririmbira hamwe.

    Yasoje avuga amagambo akomeye kuri Bosco Nshuti aho yavuze ko ari umunyamurava ukora umurimo w'Imana atiganda, nk’uko yamufashije mu gutegura iki gitaramo. Bahise bafatanya guhimbaza Nyagasani.

    Mu batumiwe harimo Ben na Chance abaramyi b'abahanga bakundwa na benshi. 

    Ndatabaye wanyuzwe n'ibyo Imana yamukoreye yahamagaye Ben na Chance ku rubyiniro babyinira Imana banezeza abitabiriye.

    Mu gitaramo cya Nice Ndatabaye, benshi bashimishijwe n'umuramyi Dr. Ipyiana ukomoka muri Tanzania waririmbye akomora imitima ya benshi, agasoza asengera Nice Ndatabaye.

    Ubwo Ndatabaye yamuhamagaraga ku rubyiniro, Dr Ipyana yaririmbye indirimbo zigarura benshi ku muremyi, benshi bananirwa kwifata barabyina barirekura. 

    Mu magambo yaturiye ku mukozi w'Imana, Ni Nice Ndatabaye, Dr Ipyana yamwifurije guhirwa mu murimo w'Imana no kuyoborwa nayo.

    Iki gitaramo kitazibagirana mu mateka y'umuhanzi Nice Ndatabaye ndetse n'abitabiriye, cyasojwe n'isengesho ry’umusangiza w'amagambo Issa Noel Karinijabo umunyamakuru wa Isango Tv akaba n'umuvugabutumwa.


    Bosco Nshuti yanyuze imitima ya benshi ubwo yahimbazaga Imana


    Ap Daniel yashimye umwami Yesu wambaye ishusho ya muntu akiyambura iy’Imana


    Dr Ipyana ukomoka muri Tanzania yashimye Imana yamuhereye umugisha mu Rwanda


    Umuhanzi Savant Ngira yafatanije na Nice Ndatabaye kuramya Uhoraho


    Abaramyi Ben na Chance bashyigikiye mugenzi wabo Nice Ndatabaye


    Umukozi w’Imana Jado Sinza yitabiriye afatanya n’abandi kuramya Uhoraho


    Benshi bari bitabiriye bashimiye Nyagasani wabahaye ibihe byiza


    Itsinda rigari ryafashaga abahanzi kuririmba bizihije benshi

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO YAFATIWE MU GITARAMO CYA NICE NDATABAYE

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134916/nice-ndatabaye-yakoze-igitaramo-yahuriyemo-na-ben-na-chance-dr-ipyana-bosco-nshuti-na-sava-134916.html

  • 11 Rayon Sports ishobora kubanzamo ku mukino wa Al Hilal Benghazi #rwanda #RwOT

    Amasaha arabarirwa ku ntoki rukambikana hagati ya Rayon Sports na Al Hilal Benghazi mu mukino ugomba gusiga ikipe imwe igeze mu matsinda.

    Ni umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup ugomba kubera kuri Kigali Pelé Stadium.

    Umukino ubanza iyi kipe yo muri Libya yakiririye Rayon Sports mu Rwanda amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, Rayon Sports ikaba isabwa gusa kutinjizwa igitego cyangwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda.

    Umutoza wa Rayon Sports Zelfani ashobora gukora impinduka 2 muri uyu mukino ugereranyije n’abakinnyi babanjemo ku mukino ubanza aho Mvuyekure Emmanuel na Esenu Musa bashobora kuvamo hakinjiramo Eid Mugadam Abakar Mugadam na Charles Baale.

    Ni mu gihe kandi n’umunyezamu Hakizimana Adolphe wavuye mu kibuga yavunitse ni we nta gihindutse ubanza mu kibuga.

    11 Rayon Sports ishobora kubanza mu kibuga

    Hakizimana Adolphe, Serumogo Ali, Ganijuru Elie, Rwatubyaye Abdul, Mitima Isaac, Aruna Moussa Madjaliwa, Héritier Nzinga Luvumbu, Joackiam Ojera, Eid Mugadam Abakar Mugadam na Charles Baale

    Mugadam Abakar ashobora kubanza mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-rayon-sports-ishobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-al-hilal-benghazi

  • Umutubuzi yahangitse amatike ya Real Madrid a… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza, uyu mutubuzi utatangajwe amazina yiyitaga umuyobozi w’itsinda ridasanzwe ribaho ry’abafana ba Real Madrid babarizwa i Barcelona ryitwa ‘Orgullo Vikingo’. 

    Uyu mutubuzi yavugaga ko aya matike y’umwaka yo kurebera imikino yo ku mugabane w’Iburayi kuri sitade ya Real Madrid, Santiago Bernabeu ayafite nyuma yuko yongerewe bitewe n’abantu benshi bapfuye bazize icyorezo cya Covid-19.

    Kugira ngo bimenyekane ko ibi byabayeho, umwe muri aba bafana 50 wari waguze itike ihagaze miliyoni 4 n’ibihumbi 500 Frw yagiye kubaza ikipe ya Real Madrid imubwira ko itike afite atari iyanyayo.

    Nyuma yuko bamwe muri aba bafana bamenye ko amatike baguze atari aya nyayo bahamagaye wa mutubuzi wayabahaye maze arabatuka karahava.

    Aba bafana batangiye kwitabaza abanyamategeko kugira ngo babafashe kugarura amafaranga yabo.

    Umunyamategeko witwa Bella Canales uri muri iki kibazo yavuze ko bizeye ko bagomba kugaruza amafaranga y’abakiriya be baguze amatike atari aya nyayo.

    Abafana 50 bahangitswe amatike  y’umwaka w’imikino yo ku mugabane w’Iburayi ya Real Madrid 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134914/umutubuzi-yahangitse-amatike-ya-real-madrid-ahagaze-miliyoni-zirenga-80-frw-134914.html

  • Akebo kajya i wamugarura! Agahinda kAbarundi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu mugoroba wo ku itariki 29 Nzeri 2023 muri hoteli yitwa Panoramique, iherereye ahitwa Rohero mu mujyi wa Bujumbura, habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku gitaramo cya The Ben gitegerejwe bikomeye mu mpera z’iki cyumweru, tariki 01 Ukwakira 2023.

    Muri iki kiganiro The Ben yagiranye n’abanyamakuru, Abarundi basabye ko Abahanzi Ndundi bajya bakiranwa ikuzo i Kigali nk’uko babikoreye The Ben wakiriwe nka Perezida. 

    Wa mwana yarakuze asigaye asangirira ku meza imwe na se! 

    Abahanzi b’abarundi bari kwibaza uko byagenze kugira ngo abo bafata nk’abanyeshuri babo bajye baza bakiranwe ikuzo nyamara nibajya i mahanga ntihagire urabukwa. Ni byo bifuza ko bajya bakorerwa bageze i Kigali nk’uko The Ben yakiriwe nka Perezida ubwo yari ageze i Bujumbura.

    Imyaka 13 irashize Big Fizzo akoranye indirimbo na Tom Close. Kiriya gihe Big Fizzo yahigishwaga uruhindu bitewe n'uko yari imari ishyushye ku isoko. Abazi umuziki wa biriya bihe bibuka u Rwanda nta jambo rwagiraga mu karere ariyo mpamvu impirimbanyi zakubise hirya no hino ngo nibura abahanzi bari bagezweho bemere gukorana indirimbo n'abanyarwanda barimo bashaka kuza ku isoko.

    Byarakunze wa mwana wari muto arakura none ubu ari kwicarana ku meza n'abo yirukaga inyuma. Kiriya gihe Big Fizzo akorana indirimbo na Tom Close, yaje bigoranye, ageze i Kigali ahitira studio adatinze ahita yurira indege yerekeza i Paris.

    Yari indirimbo ya Tom Close na Big Fizzo yitwa 'Baza'. Indirimbo nyinshi abahanzi nyarwanda biyambajemo abarundi zabaye amateka zirakundwa ziharura inzira. Hari kandi “Indoro” ya Charly na Nina biyambajemo Big Fizzo. Iyi ndirimbo imaze imyaka 7 igiye hanze.

    Abahanzi barimo ba Kidumu, Lolilo, n'abandi bagize uruhare mu iterambere ry'umuziki nyarwanda. Muyoboke Alex ati: 'Uzi ko twigeze kujya tubyina amatangazo kubera umuziki w'u Burundi wari hejuru y'uwacu. Muribuka tubyina za Saga Plage kandi ari ibihangano byamamaza. Rero igihe kiragera umuziki ugatera imbere kandi turashimira uruhare rw'abahanzi b'Abarundi mu iterambere ry'uwacu'.

    Mu kiganiro The Ben yagiranye n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye, abanyamakuru bafashe umwanya babaza ibibazo byumvikanisha akababaro baterwa no kubona abahanzi b'Abarundi iyo baje mu Rwanda badahabwa agaciro nk'akahawe The Ben akigera i Bujumbura.

    Hari uwabajije ati: 'Njyewe simbica ku ruhande kandi ni ikibazo Abarundi bose dufite. Ese kuki mutubaha abahanzi bacu iyo baje mu Rwanda? Natwe igihe kirageze mujye mwubaha abahanzi bacu nk’uko twubashye The Ben”.

    Muyoboke Alex wahirimbaniye iterambere rya muzika nyarwanda, yagarutse ku mateka yo hambere igihe kubona umuhanzi w'i Burundi byasabaga kwirya ukimara ukarara amajoro umushakisha. Ati: 'Ibihe birahinduka. Aba ba Big Fizzo kugira ngo tubabone byari bigoye kuko bari bagezweho ariko rero ababatumira nibo bakwiriye kugena uko bakirwa.

    Ntabwo ari umuhanzi ubyikorera ahubwo uwamutumiye ni we ugena uko azakirwa. Barundi muri hano mushyigikire abahanzi banyu barashoboye'.

    Big Fizzo avuga ko nta kintu bitwaye kuva abo yafashije afata nk’abanyeshuri be basigaye bahurira ku rubyiniro kandi ari abahanzi bakuru.

    THE BEN YAHAWE IMPANO ATANGA $500

    THE BEN YASABYE ABARUNDI KUBAHA BIG FIZZO

    YAKIRIWE NKA PEREZIDA UBWO YARI AGEZE I BUJUMBURA

    IGITARAMO CYA THE BEN KIZABERA KURI MESS DES OFFICIERS


    Alex Muyoboke, The Ben na Jean De Dieu nyiri Now Now company

    Babo yishimiye kuzaririmba hamwe n’abanyabigwi

    Nishishikare Jean de Dieu yavuze ko igitaramo kizabera ahitwa Messe Des Officier


    Big Fizzo afatwa nk’uwagize uruhare mu iterambere rya muzika nyarwanda


    The Ben yahawe impano idasanzwe!



    Umunyempano wahaye The Ben igishushanyo


    Kuri uyu wa Gatandatu haraba Meet and Greet ahitwa Eden Garden


    Ufite indangururamajwi ni Ami Pro The Mc, umumenyeshamakuru wa Buja Fm niwe uzayobora igitaramo cya The Ben

    AMAFOTO: DIEUDONNE MURENZI – INYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134909/akebo-kajya-i-wamugarura-agahinda-kabarundi-bifuza-ko-abahanzi-bajya-bakiranwa-ikuzo-i-kig-134909.html

  • Burundi: Icyumba The Ben ari kuraramo ijoro r… – #rwanda #RwOT

    The Ben, nk'umuhanzi uhenze mu gutumirwa mu Karere, n'imibereho ye iri ku rwego rwo kuba aho ageze aba muri Hoteli zihagazeho ku bantu bakigorwa n'ubuzima.

    InyaRwanda yarenze imbibi ishaka kumenya ubushobozi bwa Olivia Hoteli iri kubamo The Ben n'umugore we Uwicyeza Pamella, bari kubarizwa i Burundi mu bitaramo The Ben agiye kuhakorera mu mpera z’iki cyumweru, tariki 30 Nzeri na tariki 01 Ukwakira 2023.

    Byabanje kugorana kumva ko hafatwa amafoto y'icyumba kiri kuraramo The Ben. Ariko byaje guhabwa umugisha kubera ko byasabwaga biciye mu murongo wo kumenyesha abarundi, abanyarwanda n'abandi bose bakunda The Ben, imiterere y'icyumba abamo i Bujumbura.

    Icyumba The Ben araramo gifite imiterere y'ibyumba biri mu bihenze ahantu hose ku isi haba Hoteli z'inyenyeri 5. Byitwa Presidential Prestige Suites cyangwa se Ibyumba by'Abaperezida, Abanyacyubahiro n’Abaherwe (Mu Kirundi ni Abagwizatunga).

    Icyumba cya Olivia Hotel gihagaze $2500, nibura miliyoni 3 mu mafaranga y’u Rwanda


    Akabati kaba karimo imivinyo n’ibindi byose abakire baba bakeneye


    Iki cyumba gifite uruganiriro

    Ibiciro bya Olivia Hotel birahenze

    Kurara muri Olivia Hotel yakiriye The Ben na Pamella, ijoro rimwe ni $2,500. Amajoro atatu ni $7,500, ni Miliyoni 9,124,226 Frw. The Ben namara iminsi itandatu i Bujumbura, azaba aryamye muri Hoteli ifite agaciro ka $15,000, usibye ko ashobora kuhaguma yirira ubuzima. 

    Ijoro rimwe ubwaryo ku musore wishyura 50,000Frw ku Ntaraga-Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, nibura yamara imyaka 5 aba mu nzu nta wumukomangira. Ijoro rimwe rero muri Olivia Hotel ni 3,041,408 Frw.

    Mu marundi $2,500 asaga Miliyoni 7. Izi Miliyoni hamwe mu hantu hazwi nko mu Buyenzi inzu y'icyumba kimwe na Salo, ifite ubwogero n’ubwiherero imbere, ihagaze 250,000 Fbu. Urebye utuye muri bene iyi nzu aramutse akoresheje Miliyoni 7 Fbu yakwishyura imyaka 2 n'amezi ane.


    Intebe ziri aherekeza mu cyumba

    The Ben asanzwe aba muri Hoteli zihenze n'ubundi nk’uko abahanzi nka Davido iyo bari i Kigali barara mu byumba byagenewe abanyacyubahiro nabyo biba bikosha.

    Olivia Hotel iherereye ahitwa i Kiriri muri Quartier Presidentiel ahantu hahenze cyane mu mujyi wa Bujumbura. Icyumba cya make ni $165 ku ijoro, mu gihe icyumba gihenze ari $2,500 ku ijoro.


    Iki cyumba kucyinjiramo biragoye ubanza kuvuga impamvu ukerekana ibyangombwa ko uri umunyamakuru. Ni cyo cyumba The Ben na Pamela bararamo. Umunyamakuru wacu Pundit yasuye iki cyumba


    Imitako yerekana amateka y’u Burundi


    Nijoro uba ureba Bujumbura na Tanganyika


    Iyi ni pisine ya Olivia Hotel

    Icyumba InyaRwanda yafashe amafoto ni kimwe mu bigize hoteli biraramo Abaperezida, Abanyamafaranga n'Ibyamamare n'abanyacyubahiro. Gifite igikoni, kikagira aho kwakirira abashyitsi imbere no ku ibaraza ryitegeye umujyi wa Bujumbura n'ikiyaga cya Tanganyika. 

    Iki cyumba gifite aho uwakirayemo akorera inama akoresheje murandasi. Gifite ikindi cyumba kiri ku ruhande gishobora kwakira abashyitsi bazanye n'uwakirayemo cyangwa se abarinda Perezida mu gihe yakirayemo. Gifite indorerwamo zikoze mu ikoranabuhanga rya 3D. Gifite kandi Televiziyo aho abashyitsi bakirirwa n'imbere ahari uburiri.

    Icyumba kiraramo abanyacyubahiro muri Olivia Hotel i Burundi


    Aho kogera wicaye


    Aho kogera uhagaze, byose bigenewe uwaraye muri iki cyumba


    Gifite imitako ihenze

    Aho gufatira amafunguro

    AMAFOTO + AMAHUSHO: MURENZI DIEUDONNE – INYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134889/the-ben-ari-kurara-mu-cyumba-ijoro-rimwe-ryakwishyurira-umusore-wo-ku-ntaraga-inzu-mu-myak-134889.html

  • Breaking: Isoko rya Rwamagana ryafashwe n’ink… – #rwanda #RwOT

    Iyi nkongi ifashe isoko rya Rwamagana mu gice kiri hafi y’ubwiherero gikoreramo abakora inkweto ndetse n’abacuruza ibikoresho bakoresha inkweto. Iyo nkongi kandi yanafashe ahakorerwa amatefoni hafi y’ahacururizwa imyenda.

    Umwe mu bacuruzi umaze kuganira na InyaRwanda, avuze ko iyo nkongi ishobora kuba yatewe n’insinga z’amashanyarazi.

    Saa tatu n’iminota 45 ni bwo imodoka ya Polisi izimya inkongi yahageze itangira kuzimya ku buryo umuriro umaze kugabanya umurego wari ufite.

    Kugeza ubu twakoraga iyi nkuru abaturage benshi bahagaze ku muhanda ndetse bamwe mu bakoraga inkweto n’amatelefoni bigaragara ko bafite agahinda kandi abo twashoboye kuvugana ntuwurashobora kugira icyo atangaza.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamudun , mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda ku murongo wa Telefoni, yavuze ko icyateye iyi nkongi kiramenyekana.

    Ariko anavuga ko abaturage bakorera ahantu hashobora kwibasirwa n’inkongi y’umuriro ko bagomba kugira ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi y’umuriro kugira ngo bajye bawuzimya utaraba mwinshi.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru abacuruzi barimo kuva mu ngo zabo baza kureba ko ibintu byabo bitahiye ariko Polisi y’Igihugu yari imaze kuzimya umuriro ndetse abayobozi mu Nzego z’ibanze n’inzego z’umutekano bari bamaze kugera ku isoko rya Rwamagana, ariko ntiharamenyekana ibyangiritse.

    Isoko rya Rwamagana ryafashwe n’inkongi y’umuriro ku mugoroba w’uyu wa Gatanu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134907/breaking-isoko-rya-rwamagana-ryafashwe-ninkongi-yumuriro-134907.html

  • APR FC yandagajwe na Pyramid FC , iby’amatsin… – #rwanda #RwOT

    Ryabaye ijoro ryo kwiheba ndetse no kugorwa n’ubuzima kuri APR FC yari yagiye mu Misiri igifite amahirwe. Umukino watangiye ku isaha ya Saa 17:00 PM zo mu Rwanda, aho APR FC yasabwa kunganya ikinyuranyo cy’ibitego ibyaribyo byose, ubundi igahita yerekeza mu matsinda.

    Umukino watangiye APR FC ishaka kugarira kugira ngo idatsindwa igitego hakiri kare bikaza kuyigora. Ikipe ya Pyramid FC yashatse igitego hakiri kare, ndetse yataka izamu rya APR FC, ariko igitego gitinda kuboneka. Kuryama mu izamu cyane kwa APR FC, byatumye Pyramid FC iyicira akarongo, ndetse iryama imbere y’izamu ubudatuza.  

    APR FC yahuye n’ikipe itigeze itekereza ku mukino ubanza

    Ku munota wa 18 w’umukino, Mostafa Fathy yafunguye amazamu, ndetse bidatinze, ku munota wa 21 gusa, Walid El Karti atsinda igitego cya kabiri. Amakipe yombi yagiye kuruhuka APR FC imaze kubona ko amazi atakiri ya yandi wa mugani wa cya gikeri, kuko ubwo yasabwaga ibitego 2 kugira ngo ikomeze.

    Mu gice cya kabiri, Pyramid FC yaje yashize isoni, ndetse ishaka kwandagaza APR FC yari yagowe no gusubira mu mukino. Ku munota wa 56 Pyramid FC yaje kwereka APR FC ko bitaza koroha, aho Mostafa Fathy yaje gutsinda igitego cya Gatatu, kikaba igitego cya kabiri cye yari atsinze muri uyu mukino.

    Ku munota wa 61, Mostafa Fathy yatsinze igitego cya Kane kiba igitego cya gatatu yari atsinze muri uyu mukino ibintu bikomeza kuba urusobe kuri APR FC. Ku munota wa 61 APR FC yakoze impinduka, Yunusu ava mu kibuga hinjira Clément Niyigena.Umutoza yashakaga gukosora amakosa yari muri ba myugariro bari bananiwe gufata ba rutahizamu ba Pyramid FC.

    Ku munota wa 70, Mohamed El-Shaibi yatsinze igitego cya Gatanu. Ku munota wa 82 Pyramid FC yatsinze igitego cy’agashinguracumu,cyatsinzwe na Mostafa Fathy wari utsinze igitego cya Kane muri uyu mukino .

    Umukino wenda kurangira ku munota wa 86, Victor Mboama yaje gutsinda igitego cy’impozamarira umukino urangira APR FC isezerewe ku bitego 6-1 mu mikino ibiri. APR FC urugendo rwayo mu mikino ya CAF Champions League ryarangiriye ku irembo, itabashije kugera mu matsinda, ikaba igomba kugaruka mu Rwanda igakomeza imikino ya shampiyona. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134900/apr-fc-yandagajwe-na-pyramid-fc-amatsinda-agwa-mu-mbuga-amafoto-134900.html

  • Massamba yageze muri Canada aho azakorera igi… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo kizaba ku wa 8 Ukwakira 2023 ahitwa The GladStone Theatre, kandi kizaririmbamo abahanzi barimo Gentille, Moses M, Kaneza Sheja, Carmen, Munyakazi Deo, KGBoy, Micheal, Keely M, Kelly N, Furaha ndetse na Denis.

    Massamba yari ku rutonde rw'abahanzi bagombaga kuririmba mu iserukiramuco 'Roots &Drums Festival Canada' rikomeye mu gihugu cya Canada ahagarariye u Rwanda.

    Uyu munyamuziki yageze muri Canada kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023. Yabwiye InyaRwanda ko kubera impamvu z'ibyago 'byo kubura umwana wacu Kagahe Ngabo Calvin watabarutse' atakibashije kuririmba muri iri serukiramuco.

    Ati 'Sinkibonetse mu iserukiramuco kuko ngiye kwifatanya n'inshuti n'umuryango mu kiriyo kizabera Ottawa.' Yavuze ko bateguye iki gitaramo 'mu rwego rwo kumutaramira (Young C.K) no kumuherekeza gitore'.

    Massamba yavuze ko muri iri serukiramuco yagombaga kuririmbamo, yahaye umwanya Kaneza Sheja ndetse n'izindi ntore yatoje aba aribo baririmba mu mwanya we.

    Kagahe Ngabo Calvin [Young CK] yitabye Imana ku wa 17 Nzeri 2023 nyuma y'igihe cyari gishize yigaragaje cyane mu ndirimbo zitandukanye by'umwihariko mu ndirimbo 'Umugabo' yasubiwemo n'abaraperi Bull Dogg, Diplomate, Young Grace, Ish Kevin na Mazimpaka Prime.

    Iyi ndirimbo yamuhaye igikundiro atari yiteze mu muziki. Mu 2019, ni bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise 'Get the bag' ahanini ivuga ku gukorera amafaranga. Ni imwe mu ndirimbo ze yakundaga cyane, kuko yavugaga ko 'yampaye umurava wo gukomerezaho'.

    Young CK yinjiye mu muziki bimutunguye kuko ubwo yari aherekeje inshuti ye muri studio yaririmbye Producer akamubwira ko afite impano ashatse nawe yatangira gukora umuziki ku giti cye.

    Young yari bucura mu muryango w'abana batatu. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, aho yize amashuri abanza kuri St Charles Lwanga ayisumbuye yiga muri IPRC Kicukiro asoreza muri St Pius muri Canada.

    Yavuye mu Rwanda mu 2017 ajya gutura muri Canada aho, yabarizwaga mu Mujyi wa Ottawa. Uyu musore yatangiye umuziki aririmba mu rurimi rw'Icyongereza, abafana bagenda biyongera bizagutuma ahitamo no gutangira kuririmba mu Kinyarwanda.

    Abifashijwemo na Mukuru we Kevin Kagahe umutunganyiriza amashusho y'indirimbo ze, Young Ck yasize akoze indirimbo zirimo 'Umugabo', 'Umurava', 'Doubts' n'izindi.

    Kuva mu mashuri yisumbuye, Young Ck yakoraga ibijyanye no kwivuga ibizwi nka “Freestyles”, rimwe na rimwe ku ishuri agasubiramo n'indirimbo z'abandi bahanzi. Biteganyijwe ko azashyingurwa mu Rwanda mu cyumweru kiri imbere.


    Massamba Intore yatangaje ko yamaze kugera muri Canada mu gukora igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Young CK


    Massamba avuga ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kwizihiza ubuzima bwa Young


    Massamba yasubitse kuririmba muri iri serukiramuco mu rwego rwo kumwunamira


    Young CK yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zirimo 'Umugabo', kuva icyo gihe abantu benshi bamuhanga amaso


    Umuryango we uherutse gutangiza urubuga rwo gukusanyirizaho Miliyoni 50 Frw yo kubafata mu mugongo muri iki gihe


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134903/massamba-yageze-muri-canada-aho-azakorera-igitaramo-cyo-gutaramira-young-ck-witabye-imana-134903.html

  • The Ben yashimiye Abarundi urukundo bamwerets… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu mugoroba wo ku itariki 29 Nzeri 2023 muri hoteli yitwa Panoramique, iherereye ahitwa Rohero mu mujyi wa Bujumbura, habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku gitaramo cya The Ben gitegerejwe bikomeye mu mpera z’iki cyumweru, tariki 01 Ukwakira 2023.

    The Ben ari kumwe na Nishishikare Jean de Dieu nyiri Now Now yateguye iki gitaramo azahuriramo na Sat-B, Big Fizzo, Linog na Babo, batangaje byinshi kuri iki gitaramo, The Ben ahishura ko hari hashize imyaka 14 atumirwa i Burundi ariko ntibimukundire ko abataramira, none ubu birakunze.

    Jean de Dieu Nishishikare yavuze ko yishimiye cyane gutumira The Ben. Aragira ati: 'Nagiriwe amahirwe yo kwakira The Ben, umuhanzi mpuzamakungu kuko kuva twamenyana yambereye umuvandimwe ku buryo nifuriza buri wese kuba inshuti nawe'.

    Yakomeje avuga ko kurota binini nta we atabyifuriza. Avuga ko Now Now yatangiye nta giceri bafite ariko ubu bakaba ari abanyamafaranga. Yagize ati: 'Kwakira Big Fizzo, Sat-B, Lino G n'abandi bazava mu bihugu bitandukanye'.

    Nishishikare Jean de Dieu yasabaye Abarundi guha agaciro abahanzi no gufatanya mu guteza imbere umuziki w'u Burundi. The Ben ahawe indangururamajwi yagize ati: 'Ndashimira Abarundi ku bw'urukundo rudasanzwe banyeretse. Ni ibintu bishya ntamenyereye.

    Kuva ku ndiba y'umutima wanjye ndabashimiye. Njyewe n'ikipe yanjye twagize ubusabe bwo kuza i Burundi kuva mu 2009 ariko ubu kubera Imana, Now Now company yarabikoze ndaza. Mushake uko mugeza ku badukurikiye bazitabire igitaramo. Imana ibahe Umugisha'.

    Big Fizzo yavuze ko kuba baramuhaye akazi ari ibyo gushimira. Ati: 'Kuba nzakorana n'umuhanzi mukuru nka The Ben ni iby'agaciro. Lino G ari kwitwara neza. Mubabwire bazaze dupambane'. Babo yasobanuye ko 'Nzataha mvuga ko nabonye abantu beza. Imana iri kumwe natwe'.

    Lino G yavuze ko yishimiye kuzahurira ku rubyiniro n'abahanzi yakuze afana. Muyoboke Alex yishimiye kuba urubyiniro ruzahuriraho Big Fizzo umaze imyaka isaga 25 akaba azaba ari kumwe na Babo na Lino G bafite imyaka iri munsi y'iyo Big Fizzo amaze mu muziki.

    The Ben yashimiye Abarundi kubera urukundo bamwakirizanyije


    Muyoboke Alex, The Ben, Jean de Dieu na Big Fizzo bitabiriye iki kiganiro


    Babo, Muyoboke Alex, The Ben, Jean De Dieu, Big Fizzo na Noopja

    Abagize uruhare mu nkuru: Murenzi Dieudonne, Umukundwa Joshua, Ag Promoter

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134901/the-ben-yashimiye-abarundi-urukundo-bamweretse-ahishura-ko-yahereye-mu-2009-abisabwa-video-134901.html

  • Bwa mbere mu Rwanda hatangiwe impamyabumenyi… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byabaye kuwa Kane taliki 28 Nzeri 2024 bikaba byaritabiriwe na Minisitiri w'Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu. Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ni abaturutse hirya no hino ku Isi mu aho MTN ikorera, harimo u Rwanda, Afurika y’Epfo, Nigeria, Ghana, Eswatini, Liberiya na Zambiya.

    Muri 2020, MTN yatangije gahunda ya ‘Global Graduate Program’ hagamijwe kurera no kwihutisha iterambere ry’abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere. Iyi gahunda yerekana uruhare rwa MTN rwo gufasha impano mu gihe kizaza ziva mu mashuri zijya ku murimo.

    Nk’uko bigenda muri buri fungura ry’amashuri makuru buri mwaka, Gahunda ya ‘MTN Global Graduate Program’ ikomeje kuba umusingi w'ubwitange bwa MTN mu gushora imari mu rubyiruko rushishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga.  

    Iyi gahunda ibaha imbaraga ndetse n’ubuhanga, ubumenyi, n’uburambe bufatika bukenewe kugirango babe indashyikirwa kandi bazane impinduka nziza aho batuye.

    Enock Luyenzi, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Ushinzwe Abakozi, avuga ko yishimiye ibijyanye no guhabwa impamyabumenyi. Agira ati: “Mu by’ukuri ni igihe cyiza cyo guhamya ko abanyeshuri ba gahunda ya ‘MTN Global Graduates’ barangije urugendo rwabo rw’amezi 18 yo gukora cyane kandi bakomeza kwiga”.  

    “Twabonye abahawe impamyabumenyi zibajyana ku isoko, batanga ibisubizo birimo udusha atari ukuziba icyuho gusa mu nganda zacu ahubwo n’aho batuye. Aba bantu ntabwo barangije gusa ahubwo bafite ejo hazaza heza kandi bizeye ko bazagira ingaruka zihamye uko ibihe bizagenda biza mu nganda zacu ndetse no hanze yazo”.

    Abahawe impamyabumenyi ku isi muri buri tsinda uko ari atatu, bagiye bagira uruhare runini mu bucuruzi muri rusange, bazanira udushya abakiriya ba MTN ndetse “bakaba banatwishimiye uyu munsi”.

    Mu myaka yashize, abanyeshuri barangije muri gahunda ya ‘MTN Global Graduates’ ku isi bagaragaje ubuhanga budasanzwe bwo kuzana ibitekerezo byo guhanga ibisubizo nyabyo, bikemura ibibazo ndetse banazana ibyo abaturage bakeneye. 

    Ibikorwa by’ingenzi byagezweho harimo gahunda ya Tira4me, yemerera umuntu kuguza iminota yo guhamagara mu izina ry’undi muntu, ku bakoresha MOMO bazaniwe ‘MoMo QR Code’ yorohereza ubwishyu bw’ikoranabuhanga binyuze muri sikaneri ya QR hamwe no guha imbaraga ‘Self-Reversal Feature’;

    Bigafasha kugarura amafaranga ku bibeshye ntagukenera kujya byicaro bitangirwaho servise. Ibi byagezweho byerekana ko ‘MTN Global Graduates’ yiyemeje guhanga udushya no guteza imbere abaturage.

    Kagiso Malepe, Umuyobozi muri MTN akaba n’Umujyanama mu by’umwuga yagize ati: 'Intego nyamukuru ya ‘Global Graduate Program’ ni uguteza imbere abakiri bato babishoboye, bashoboye gutanga ibigizweho ku bakiriya bacu. 

    Muri iyi gahunda, abahawe impamyabumenyi bahawe ubumenyi bukomeye kandi bwateguriwe isi nshya. Nongeye kubashimira. Ibyo bagezeho ni ikimenyetso cy'ubushobozi bwabo buhbaye, kandi sinshidikanya ko bazatsindana ikizere mu gihe kizaza”.

    Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi basazwe n’ibyishimo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134904/bwa-mbere-mu-rwanda-hatangiwe-impamyabumenyi-muri-gahunda-ya-mtn-group-global-graduate-pro-134904.html