Blog

  • Yahise ashaka umwambaro wayo! Umufana ukomeye wa APR FC nyuma yo kubona ko ikipe ye isezerewe muri CAF Champions League yahisemo gushyigikira mukeba Rayon Sports – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufana ukomeye wa APR FC witwa Kamana Mubarak Wakaso usanzwe ufana APR FC, yiyemeje gushyigikira Rayon Sports ku mukino ifitanye na Al-Hilal Benghazi kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi n'ebyiri.

    Yagize ati 'Uyu munsi ndabashyigikira, kuko Rayon Sports niyo isigaye mu marushanwa mpuzamahanga, APR FC Yanjye nkunda yaraye ivuyemo.'

    Wakaso usanzwe ufana APR FC, yiyemeje gushyigikira Rayon Sports ku mukino ifitanye na Al-Hilal Benghazi kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi n’ebyiri. pic.twitter.com/jG6YXEydwm

    — IGIHE Sports (@IGIHESports) September 30, 2023

    Source : https://yegob.rw/yahise-ashaka-umwambaro-wayo-umufana-ukomeye-wa-apr-fc-nyuma-yo-kubona-ko-ikipe-ye-isezerewe-muri-caf-champions-league-yahisemo-gushyigikira-mukeba-rayon-sports-videwo/?utm_source=rss=rss=yahise-ashaka-umwambaro-wayo-umufana-ukomeye-wa-apr-fc-nyuma-yo-kubona-ko-ikipe-ye-isezerewe-muri-caf-champions-league-yahisemo-gushyigikira-mukeba-rayon-sports-videwo

  • Hari inkumi arusha! Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura yabyinanye na MC Buryohe aramurusha ubundi induru ziravuga (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari inkumi arusha! Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura yabyinanye na MC Buryohe aramurusha ubundi induru ziravuga.

    Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura kubera uko yihebeye iyi kipe, yagaragaje impano afite mu kubyina, abyinana na MC Buryohe mu gihe hategerejwe umuhanzi wa mbere ku rubyiniro.

    Ubwo Mtn Muzik Festival yatanguraga ku kibuga cya Kaminuza i Huye, Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura yabanje kurubyiniro abanza kubyina indirimbo ya King James.

    VIDEWO

    VIDEO: Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura kubera uko yihebeye iyi kipe, yagaragaje impano afite mu kubyina, abyinana na MC Buryohe mu gihe hategerejwe umuhanzi wa mbere ku rubyiniro. pic.twitter.com/EpptUig0BV

    — IGIHE (@IGIHE) September 30, 2023

     

    Source : https://yegob.rw/hari-inkumi-arusha-mukanemeye-madeleine-uzwi-nka-mama-mukura-yabyinanye-na-mc-buryohe-aramurusha-ubundi-induru-ziravuga-videwo/?utm_source=rss=rss=hari-inkumi-arusha-mukanemeye-madeleine-uzwi-nka-mama-mukura-yabyinanye-na-mc-buryohe-aramurusha-ubundi-induru-ziravuga-videwo

  • Habereye impanuka ikomeye cyane y’imodoka yari itwaye ibyo kunywa aho abaturage bahise bahururana n’imifuka baza kwitoraguragurira (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Habereye impanuka ikomeye cyane y'imodoka yari itwaye ibyo kunywa aho abaturage bahise bahururana n'imifuka baza kwitoraguragurira.

    Nk'uko bigaragara mu mashusho akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye, imodoka yari itwaye ibyo kunywa yakoze impanuka ni uko maze abaturage baza kwitoraguragurira ibyamenetse.

    Ni impanuka yabereye mu gihugu cya Uganda.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/habereye-impanuka-ikomeye-cyane-yimodoka-yari-itwaye-ibyo-kunywa-aho-abaturage-bahise-bahururana-nimifuka-baza-kwitoraguragurira-videwo/?utm_source=rss=rss=habereye-impanuka-ikomeye-cyane-yimodoka-yari-itwaye-ibyo-kunywa-aho-abaturage-bahise-bahururana-nimifuka-baza-kwitoraguragurira-videwo

  • Mu gahinda kenshi ku maso! APR FC ivuye gutsindwa ibitego 6-1 yageze i Kigali yikandagira (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gahinda kenshi ku maso! APR FC ivuye gutsindwa ibitego 6-1 yageze i Kigali yikandagira.

    Ikipe ya APR FC yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kubura itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League Cup isezerewe na Pyramids yo mu Misiri.

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Nzeri 2023, ni bwo abakinnyi, abayobozi n'abandi bajyanye na APR FC mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League bageze ku kibuga cy'indege cya Kigali.

    Mu bari kumwe n'ikipe nta n'umwe wigeze agira icyo atangaza ku rugendo bavuyemo dore ko bigoye gusobanura ibyayibayeho yinjizwa ibitego 6-1 mu mukino yagiye yizeye gutsinda.

    Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Nzeri 2023 ubera ku kibuga cya gisirikare cyitiriwe 30 Kamena (30 June Stadium) gisanzwe kiberaho imikino Pyramids yakiriye.

    APR FC yinjijwe ibitego bine na rutahizamu Mostapfa Fathi ibindi bibiri bitsindwa na Walid Al-Karti na Mohamed Al-Shaibi. Ni mu gihe kimwe rukumbi yabonye cyashyizwemo na Victor Mbaoma kuri penaliti.

    Uburyo yasezerewe nabi nyuma yo kunyagirirwa hanze yari yaritwaye neza mu mukino ubanza wabereye mu Rwanda, byaherukaga kuyibaho mu myaka 17 ishize.

    Abakinnyi ba APR bagomba gukomeza imyiteguro y'imikino y'imbere mu gihugu by'umwihariko Shampiyona izakurikizaho harimo uwa Bugesera FC uzaba tariki 10 Nzeri n'indi y'ibirarane.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/mu-gahinda-kenshi-ku-maso-apr-fc-ivuye-gutsindwa-ibitego-6-1-yageze-i-kigali-yikandagira-amafoto/?utm_source=rss=rss=mu-gahinda-kenshi-ku-maso-apr-fc-ivuye-gutsindwa-ibitego-6-1-yageze-i-kigali-yikandagira-amafoto

  • Youssef Rharb hanze, abakinnyi 11 ba Rayon Sports bagiye kuyijyana mu matsinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Youssef Rharb hanze, abakinnyi 11 ba Rayon Sports bagiye kuyijyana mu matsinda.

    Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani yahisemo abakinnyi 11 agiye kubanza mu kibuga bakina na Al Hilal Benghazi.

    Ni umukino wo kwishyura mu mikino yo mu ijonjora ry'ibanze mbere y'uko berekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup 2023-2024.

    Source : https://yegob.rw/youssef-rharb-hanze-abakinnyi-11-ba-rayon-sports-bagiye-kuyijyana-mu-matsinda/?utm_source=rss=rss=youssef-rharb-hanze-abakinnyi-11-ba-rayon-sports-bagiye-kuyijyana-mu-matsinda

  • Kuri uyu Wagatandatu guhera saa kumi nebyiri kuri Kigali Pelé Stadium hari kubera umukino Rayon Sports yakiriyemo Al Hilal Benghazi yo muri Libya. 

    Uyu ni umukino wo kwishyura,ubanza wari wabaye mu cyumweru gishize nawo ubera kiri iki kibuga urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

    Rayon Sports iraramuka itsinze uyu mukino cyangwa ikanganya 0-0 irahita ikora amateka yo gukatisha itike yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup Ibintu iheruka gukora muri 2018.

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:Hakizimana Adolphe,Serumogo Ali ,Rwatubyaye Abdul (c),Mussa Aruna Madjaliwa,Nzinga Luvumbu Heritier,Ishimwe Ganijuru Elie ,Esenu Musa,Eid Mugadam Abakar Mugadam, Mitima Isaac,Kalisa Rachid na Ojera Joackiam.

    Abakinnyi 11 ba Al Hilal Benghazi babanje mu kibuga: Khaleid Almsmari,Bashier Elkarami,Jaefar Adrees,Osamah Alshareef,Faisal Saleh (c),Kevin Eze,Ezzeddin Elmarmi,Ahmed Mohamed,Abdelkader Ghorab,Ahmed Ramadhan na Abdulsalam Muftah.

    Abafana ba Rayon Sports bageze kuri sitade hakirikare

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134923/live-rayon-sports-yakiriye-al-hilal-benghazi-mu-mukino-wamateka-134923.html

  • Muhanga: Ntabwo mukwiye guhangana n'abaturage-ACP Rumanzi #rwanda #RwOT

    Umuhuzabikorwa w'Urwego rwunganira akarere mu by'umutekano-DASSO ku rwego rw'Igihugu muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'Igihugu, ACP Sam Rumanzi, yabwiye abakozi b'uru rwego-DASSO, ko bakwiye gukora akazi kabo birinda kubangamira umuturage, ko bakwiye kumenya ko ikibabesheje mu kazi ari ugushakira ineza abaturage no mugafatanya nabo kwesa imihigo yo kugera ku iterambere.

    Ibi, yabigarutseho kuri uyu wa 27 Nzeli 2023 ubwo yaganiraga nabo ku cyicaro cy'aka karere hagamijwe kubibutsa ko bafite inshingano zo kuba hafi y'abaturage no kubafasha bakabasha kwiteza imbere, ariko nabo bagaharanira ko intego zabo bazigeraho neza.

    Mu kiganiro yahaye abagize uru rwego, ACP Rumanzi yagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga buri wese uri mu rwego rwunganira Akarere mu mutekano, abibutsa ko bashyizweho kugirango bunganire akarere kandi bafashe abaturage.

    Ati: 'Umudaso wese agomba gukorera mu nyungu z'umuturage akirinda icyatuma bamutakariza icyizere. Mukwiye kwirinda ingeso zose mbi zabasebya imbere y'abaturage kuko indorerwamu bazakuboneramo niyo bazahora bibuka'.

    Akomeza avuga ko Umudaso wataye inshingano ze akarwana n'abaturage cyangwa akagaragaza ingeso zo kurya ruswa no gukingira ikibaba abanyabyaha biba ari ukwiteranya n'abaturage.

    Yabasabye gukora neza inshingano uko bigomba, abibutsa ko babikoze batyo ntawabareba nabi. Yabasabye kandi kurwanya ibyaha birimo; Ubujura, Ruswa, Ihohoterwa, Ibiyobyabwenge n'Akarengane kandi aho intege nke zabo zibaye nkeya bakitabaza izindi nzego zikabafasha.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga ushinzwe ibikorwa byo guhuza Polisi n'abaturage, IP Kamanzi Hassan yibukije ko urwego akorera rwiteguye gukorana nabo ibishoboka byose kugirango haboneke umusaruro mwiza w'ubufatanye kandi ko kwitwara neza no kugira imigenzereze myiza bituma inshingano uhawe uzikora neza.

    Yagize Ati' Mwebwe muri ku rwego rw'umurenge ariko ntabwo amakuru mumenya muyatanga neza kandi ngo munayatangire ku gihe. Turabibutsa ko mu gihe utayatangiye ku gihe ntacyo atugezaho. Twebwe nka Polisi twiteguye gufatanya namwe tukanarenzaho ariko dukwiye guhangayika ngo uwakoze icyaha yacitse kandi mwakabaye mukora inshingano zanyu. Mureke dufatanye mu gukumira ibyaha bitaraba kuko iyo byabaye bihindura byinshi mu baturage no mu nzego ugatakarizwa icyizere'.

    Umwe mu ba DASSO twaganiriye, yavuze ko bashimira uko bayoborwa ndetse n'ibyo bahabwa n'akarere mu gihe hagitegurwa ibizashingirwaho babongeza amafaranga kandi hakaza n'amabwiriza ngengamyitwarire arimo gutegurwa.

    Akomeza avuga ko ubusanzwe ibibazo bitajya bibura, ko bahura nabyo ariko kandi bakabigeza ku nzego zibayobora bakabasha kubafasha kubikemura. Ahamya ko n'imihigo bafite igenda neza nubwo bagifite imbogamizi z'ibikoresho mu mirenge ariko bizeye ko bazabasha kubihabwa.

    Umuhuzabikorwa wa Dasso ku rwego rw'Akarere ka Muhanga, Bihire Thierry avuga ko nta kibazo gikomeye kijyanye n'imyitwarire kiragaragara ngo kibe cyatuma umwe muribo yirukanwa. Ahamya kandi ko n'ugaragaje imyitwarire idakwiye aganirizwa akabasha guhinduka kandi agakora inshingano ze.

    Mu karere ka Muhanga habarurwa abagize urwego rwunganira akarere mu mutekano (Dasso) bagera 102 bari mu murenge yose uko ari 12. Barimo ab'igitsina Gore 33 n'abagabo 69.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/30/muhanga-ntabwo-mukwiye-guhangana-nabaturage-acp-rumanzi/

  • Muhanga : Polisi yarashe mu kico ukekwaho ubujura bw’amashanyarazi #rwanda #RwOT

    Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Muhanga yarashe mu kico umugabo wakekwagaho kwiba insinga z’amashanyarazi arapfa.

    Polisi ivuga ko uwo warashe yagerageje gutema Abapolisi bari mu kazi nabo bakamurasa birwanaho akahasiga ubuzima.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Eammanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko iraswa ry’uyu musore utazwi ryabaye ahagana saa cyenda z’ijoro ubwo abapolisi bari ku irondo bamuhagarikaga agashaka kubateka bakamurasa.

    Yagize ati 'Abapolisi bamusanze atwika izo nsinga yari amaze kwiba, kubera ko yari yitwaje ibikoresho birimo n’umuhoro ashaka kubatema nta kindi bari gukora bamurashe.'

    Ingingo ya 182 yo mu Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Umutekano/article/Muhanga-Polisi-yarashe-mu-kico-ukekwaho-ubujura-bw-amashanyarazi

  • Bagiye kongera guhura! Chorale Christus Regn… – #rwanda #RwOT

    Josh Ishimwe ugiye kuririmba muri iki gitaramo aherutse gushyira ahagaragara amashusho y'indirimbo yasubiyemo 'Umwana ni umutware' ya Ngarambe François-Xavie yabaye idarapo ry'umuziki we kuva yakwinjira mu muziki. Ni indirimbo yahesheje ibikombe Ngarambe, umunyamuziki waboneye benshi umuziki.

    Uyu muhanzi ku wa 20 Kanama 2023 yakoreye igitaramo cy'amateka muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali (KCEV), yahuriyemo na Chorale Christus Regnat. Ni igitaramo yeretswemo urukundo rudasanzwe, cyari icya mbere akoze nyuma y'imyaka itatu ishize ari mu muziki.

    Umuyobozi Wungurije Ushinzwe ibya tekinike n’imyitwarire muri iyi korali, Bizimana Jeremie yabwiye InyaRwanda ko impamvu batumiye Josh Ishimwe zirenze imwe, kuko ari umuhanzi w'indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika kandi zahimbwe n'abahanzi bo muri Kiliziya Gatolika.

    Akomeza ati 'Icyo akora ni ukuzisubiramo mu buryo buziha kongera gukundwa bundi bushya bitewe n'uburyo azihuza na gakondo.'

    Bizimana anavuga ko Josh Ishimwe ari inshuti ya Chorale Christus Regnat, cyane ko muri Kanama 2023 baririmbye mu gitaramo cye.

    Ati 'Ni inshuti yacu cyane! Ngirango mwabonye ko natwe mu gitaramo cye aherutse gukora twagiye kumushyigikira. Ni muri uwo mujyo rero nawe azaza kudushyigikira.'

    Josh Ishimwe ugiye kuririmba muri iki gitaramo ni umuhanzi ukunzwe n'ingeri nyinshi; abakuru n'abato, abo mu matorero atandukanye ndetse n'abo muri Kiliziya Gatolika.

    Amarembo y'ahazabera iki gitaramo azafungurwa guhera saa kumi z'umugoroba. Kwinjira ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe (Early Bird), 10,000Frw muri VIP na 15,000 Frw ku meza y'abantu batandatu (Table) n'aho mu myanya ya 'Premium' ni ukwishyura 20,000 Frw.

    Ku munsi w'igitaramo hari amafaranga aziyongera kuri buri tike: Mu myanya isanzwe uzishyura 8,000 Frw, 15,000 Frw muri VIP, muri 'Premium' ni 25,000Frw ni mu gihe ku meza y'abantu batandatu bitazahinduka ari ukwishyura 150,000 Frw.

    Ushobora gutangira kugura itike unyuze ku rubuga www.christusregnat.rw cyangw ase ukifashisha uburyo bwa Code aho ukoresha *182*8*1*666600# (Regina Pacis). Chorale Christus Regnat ibarizwa muri Kiriziya Gatorika muri Paruwasi yitiriwe Umwamikazi w'Amahoro (Regina Pacis) i Remera, Arikidiyosezi ya Kigali.

    Ni korari imaze kubaka izina mu ndirimbo zinyuranye zaba izisingiza Imana, izirata umuco ndetse n'izindi zinyuranye.

    Izwi mu ndirimbo nka ‘Umukozi w’umuhanga’, ‘Duhakirwe’, ‘Ca akabogi’, ‘Mu maboko yawe’, ‘Mama shenge’ bakoranye na Yverry na Andy Bumuntu n’izindi.

    Iyi korali yakoze kandi ingendo nyinshi z'iyogezabutumwa mu gihugu cy'u Rwanda ndetse no hanze yacyo.

    Yakoze ibikorwa by'urukundo bitandukanye harimo gusura abarwayi, gufasha imfubyi n'abapfakazi ndetse no kurihira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.

    Iyi korali yaherukaga gukora igitaramo cyabo bwite ku wa 5-Ukwakira 2019. Icyo gihe bari batumiye Umufaransa w'umubyabigwi mu muziki Jean Claude Gianadda ufite indirimbo zikabakaba 1000.

    Binyuze muri iki gitaramo, Jean Claude Gianadda yabashije gutaramira i Kigali anyura abakristu mu ndirimbo ze zirimo nka 'Trouver dans ma vie Ta présence', 'Jésus me voici devant toi', 'Tiens Ma Lampe Allumée' n'izindi. Uyu mugabo afite album nka: 'Qu’il est formidable d’aimer', 'Près de Toi Marie' n'izindi.

    Jean Claude yabonye izuba mu 1944 avukira mu gihugu cy'u Bufaransa. Yabaye umwarimu wa Siyansi n'umuyobozi w' ishuri rya Koreji Saint Bruno i Marselle mu Bufaransa kuva 1970 kugeza 1994. Uyu muhanzi w'umunyabigwi yashyize hanze album ya mbere mu 1974 aho yafatanyaga kuririmba no kwigisha muri Koreji Saint Bruno.

    Ku myaka 50 y'amavuko yaje gusezera ku mwuga we w'ubwarimu yiyegurira gusa kuririmba nk'ubutumwa bwe bw'ibanze muri Kiliziya. Jean Claude Gianadda nk'umuririmbyi, yakoze indirimbo nyinshi cyane zikubiye muri za Album zirenga 100. Ni abahanzi bacye ku isi afite aka gahigo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134919/bagiye-kongera-guhura-chorale-christus-regnat-yatumiye-josh-ishimwe-mu-gitaramo-cyayo-134919.html

  • Abafite indangamuntu babuze uko bambuka, amat… – #rwanda #RwOT

    Abenshi bamenyereye imvugo z'imyidagaduro bari gukoresha imvugo igira iti: 'Abatawuneri bose bari i Bujumbura, utari i Bujumbura si umunyamujyi'.

    Abari i Kigali bashaka kwambuka badafite ibyangombwa byo kwambuka umupaka bagowe no kugera i Bujumbura. Hari umuhanzi wahaye amakuru InyaRwanda avuga ko yashatse kwambuka bikanga.

    Yagize ati: 'Bambwiye ko indangamuntu idakora, nahise njya gushaka Laisser Passer nanjye nisanze ndi i Bujumbura'. 

    Si uyu gusa kuko na Sky2 Wabaga he wamaze kugera kuri Eden Garden yabwiye InyaRwanda ko ku mupaka byari akasamutwe. 

    Ati:'Ku mupaka hari umurongo w'abantu bavuye Tanzania, Kigali baje kureba The Ben. Ehh yaciye impaka. Uzi ko abantu basigaye i Kigali bari kuririra mu myotsi.'.

    Mu gitondo cyo kuri wa Gatandatu, Abarundi bazindukiye mu muganda ariko si itegeko. Gusa ahantu hose InyaRwanda yabonye abaturage mu bice bitandukanye bari gukora umuganda. Abakora imyidagaduro basigaye i Kigali buri kanya barabaza uko byifashe i Bujumbura.

    Ahari bubere umusangiro wo guhura no gufata amafoto hitwa Eden Garden naho imyiteguro irarimbanyije. Ni ubusitani buhenze kuhinjira utagenda mu modoka wishyura 50,000 Fbu. 

    Urebye neza usanga uhaza wese aba ari muri Tax, imodoka zihariye dore ko Bujumbura nta kinyabiziga cy'imitende cyangwa se moto zihabarizwa kubera amateka mabi zizwiho mu 2015 ubwo abazigendagaho baturitsaga ibisasu mu gisagara cya Bujumbura.

    Impamvu The Ben yamanuye abanya-Kigali

    1. The Ben afite abafana bamunambaho aho yajya hose

    Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben amaze imyaka isaga 16 akora umuziki wubakiye ku gukurura amarangamutima yuzuye imitoma. Kuva mu 2009 kugeza mu 2023 akaba agifite abafana bamuryamyeho bashobora kuva aho bari hose bakaza gushyigikira The Ben. 

    InyaRwanda yamenye ko amakuru avuga ko David Bayingana yari kuva muri Ethiopia agaca i Kigali agahita aza gushyigikira The Ben. Ni byo koko hari uwafashije The Ben ubwo yinjiraga bwa mbere muri studio akora indirimbo ya mbere. 

    Ni Muyoboke Alex uri mu bafite ukuboko muri iki gitaramo kirimo The Ben, Big Fizzo, Sat-B na Lino G. Hari abavanga imiziki bamaze kugera i Kigali barimo Dj Brianne waje kwirira ubuzima.

    2. Itangazamakuru rya Kigali ryahinduye umuvuno

    InyaRwanda kuva yatangaza ko yerekeje i Bujumbura ibintu byahinduye isura. Buri wese ukurikira imyidagaduro yo mu Rwanda yiteze ibizakorwa. Abari i Burundi bakora mu bitangazamakuru by'imyidagaduro batangaje ko abamenyeshamakuru ba InyaRwanda bageze mu gisagara hagiye gushya. 

    Nibyo hariyo abanyamakuru 2 na Gafotozi ufata amafoto na video ziri kumenyesha abantu ibiri kujya mbere i Bujumbura. Yaba amashusho, video ziri gusaranganywa 'posted and shared' ku mbuga nkoranyambaga ni iza InyaRwanda. 

    Urafata amashusho ukayasangiza abagukurikira noneho abari i Kigali bati: 'Mpa ako ka video, mpa iyo foto nitwikire'. Ugasanga ifoto na video bya InyaRwanda biri kwigarurira imitima y'abakurikira imyidagaduro.

    3. The Ben yazanye na Pamella i Bujumbura

    The Ben ntakunze kuba ari kumwe na Pamella mu bitaramo icyakora ahantu henshi ntibasigana. Kuva hatangira kumenyekana amakuru y'uko Pamella azamanuka i Bujumbura abantu batandukanye batangiye gushaka kuzaza kureba uyu muryango w'ibyamamare wahiriwe. Nibyo yaba Pamella cyangwa se The Ben bazi gukora inkuru.

    4. Uburyo The Ben yakiriwe byazamuye amarangamutima

    Ngo nta muhanuzi iwabo. Uyu mugani uhuriweho ku mpande zose. Mu Rwanda no mu Burundi. Abahanzi nka Big Fizzo, Sat-B n'abandi bifuza ko bazajya bakirwa mu cyubahiro nk’uko The Ben yakiriwe agataramirwa n'itorero nyamara bidasanzwe bikorwa. 

    The Ben yakiriwe n'umuyobozi w'igisagara cya Bujumbura wamwkiriye kuri Aeroport Melechior Ndadaye. Iyi nkuru nayo yo kwakirwa n'umuyobozi w'umujyi wa Bujumbura yazamuye amarangamutima ku buryo buri wese yibaza iturufu The Ben yakoresheje. Ni nako amakuru yageraga i Kigali ku buryo bifuza kuza mu gitaramo kureba The Ben wakiriwe nka Perezida.

    5. Imbuga nkoranyambaga z'i Kigali ziri hejuru y'i Bujumbura

    Nubwo InyaRwanda iri Bujumbura abari i Burundi bategereza gusoma inkuru zamaze gukorwa bakazisangiza bagenzi babo. No mu bitangazamakuru niko biri kugenda zirasomwa zikaganirwaho rwose. 

    Urugero inkuru ya InyaRwanda ifite umutwe ugira uti: The Ben yakiriwe nka Perezida. Hano rero byabaye inkuru y'akasamutwe noneho abamenyeshamakuru b'i Burundi basaba ko mu gihe umuhanzi w'i Bujumbura aje i Kigali nawe yajya yubahwa nk'uko The Ben yubashwe.

    6. The Ben yari amaze imyaka 14 adakorera igitaramo i Burundi

    Kuva The Ben yaba icyamamare yakoze ibihangano byakunzwe n'abakunda muzika nyarwanda. The Ben yabwiye InyaRwanda ko kuva mu 2009 yagiye ahabwa ubutumire bwo kuza i Bujumbura gukora ibitaramo ariko rwose byagiye byanga. 

    Ati:'Urebye kuva mu 2009 kugeza ubu, Now Now company niyo ibashije kubigeraho. Hano i Bujumbura banyakiriye neza mwanyeretse urukundo, nanjye nzahora mbakunda. U Burundi namaze kubushyira ku rutonde rw'ibihugu byanyakiriye neza kuva natangira umuziki'.

    Birumvikana ko abifuje kubona The Ben muri iyo myaka yose ubu bari bafite amatsiko yo kumuca iryera. Ni bitaramo bihenze dore ko mu gusangira harimo itike ya miliyoni 10 Fbu ku meza y'abantu 8, bakarya bakanywa bagafata amafoto y'urwibutso na The Ben.

    Ikindi gitaramo gitegerejwe ku itariki 01 Ukwakira 2023 ahitwa Messe des Offciers aho itike ya make ari ibihumbi 10 Fbu. Ikindi gishobora gutera abari i Kigali kuza i Bujumbura ni ubuzima bwaho budahenze ugererenyije n'ubwa Kigali kandi kuba wahaza n'imodoka amasaha 7 waba ugeze i Bujumbura n'ubundi ni amasaha angana n'ay'uvuye i Kigali ujya i Rusizi. 

    Ukoresha indege ni iminota 25 nubwo kuri tike bandikaho iminota 45 kubera umwanya wo kureba ibyo umugenzi afite 'checking'.

    Birumvika ko ufite amafaranga yo gufata rutemikirere ukaza i Bujumbura ari iminota mike. Ikindi hari hamaze iminsi The Ben agaruka cyane mu nkuru z'itangazamakuru kubera urukundo rwe na Pamella rukunze kugarukwaho cyane bavuga ko yashatse umugore mwiza. 

    Indi nkuru itari nziza ni iy'urupfu rwa papa we rwaje ari inkuru y'incamugongo dore ko yitegura ubukwe mu Ukuboza uyu mwaka. The Ben kandi afatwa nk'umunyabigwi bitewe n'impamvu zitandukanye InyaRwanda yagiye yandika mu bihe bitandukanye.

    Harimo kuba yaragiye aca uduhigo turimo kumurika album 'Amahirwe ya nyuma' igitaramo kigahagarikwa kubera ubwinshi bw'abafana, kuba yararirimbye mu gikombe cy'isi cya 2010. Kuba yaratumiwe i Dubai mu iserukiramuco 'One Acre Fest' ryarimo ibyamamare byose byo muri Afurika bahuriye ku rubyiniro rumwe.

    The Ben niwe waciye agahigo mu 2017 ko kuba umuhanzi nyarwanda wahagaze ku rubyiniro rwa East African Party yari imaze imyaka yose kuva yatangira, hahabwa agaciro umuhanzi wo hanze y'u Rwanda. 

    The Ben afite amateka yo gukora ibitaramo bihenze birimo icyo kwita Izina abana b'ingagi 'Gala Dinner' aho kwinjira byari $100 yo mu 2017. The Ben yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wakoze igitaramo gihenze i Kampala aho kwinjira byari miliyoni y'amashilingi ya Uganda mu gihe abahanzi baho bakora ibitaramo bya 5000 by'amashilingi ya Uganda. 

    The Ben ni we muhanzi wa mbere ugiye kuba aganira n'abafana kwinjira ari miliyoni 10 Fbu i Bujumbura kuva umuziki wabaho. The Ben yaciye agahigo ko gucisha bugufi Diamond Platnumz bakorana “Why” mu gihe abahanzi bo muri kano karere bisa nk'ibyabakomereye. 

    Ijoro ryakeye utubari turi mu tugezweho i Bujumbura kuhinjira ntukubitane n'umunya-Kigali byari bigoye ndetse hari abafashe ibyumba mu mahoteli ariko baraye bakanda amazi kugeza bukeye bitewe nuko i Bujumbura nta mabwiriza y'imibereho ahari nk'ayakakaye ari i Kigali. Icupa rirasomwa kugeza utangiye gucika intege.

    Ahari abanya-Kigali hatandukanye harimo akabari kitwa Arena, aha ni naho Pamella asohokera dore ko haba hari abakobwa beza bagenzi be kandi bafite amafaranga.

    Ahandi hari abanya-Kigali harimo Cristal, Mutwenzi, Guerra Plaza na Zanzi. Ku bavuye i Kigali batega imodoka babwiye InyaRwanda ko kubona tike bisaba kuba imbuto zakwereye kuko amatike yashize ku isoko. 

    Ugeze ahitwa kwa Siyoni kuri Cotebu aho imodoka ziparika ubona ko ibintu byahinduye isura kuko abava mu Rwanda baruta kure abajya i Kigali. Ni nako bizagenda ku munsi wo gutaha utazabikaho itike bizamukomerera. 

    Ariko rero abazana imodoka zabo bafite amahirwe kuko n’ubundi zirambuka nta kibazo. Murandasi ya Bujumbura iragoye ku buryo ushobora kuba uyifite uwo mwicaranye byamucanze. 

    Umusangiro wa Meet and Greet urimo amafaranga ku buryo InyaRwanda yamenye amakuru ko abakire bateye inkunga igitaramo barimo abafite agatubutse mu mujyi wa Bujumbura. Ufite utubari twinshi tugezweho i Bujumbura yashyizemo akaboko, n’abandi bagwizatunga batandukanye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134921/abafite-indangamuntu-babuze-uko-bambuka-amatike-aragura-uwo-zereye-bujumbura-yimuriwemo-im-134921.html