Blog

  • Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwageneye ubutumwa abakunzi biyi kipe nyuma yuko inzozi zo kujya mu matsinda ya CAF Comfederation Cup zarangiriye i Nyarugenge – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwageneye ubutumwa abakunzi biyi kipe nyuma yo kunanirwa kugera mu matsinda ya CAF Comfederation Cup.

    Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga za Gikundiro, bagize bati 'Abafana ba Gikundiro mwakoze cyane kuyishyigikira. Mwadutunguye. Ni ah'ubutaha.'

    Bavuze ibi nyuma yuko iyi kipe ibuze amahirwe yo kujya mu matsinda ya CAF Comfederation Cup nyuma yo gutsindwa na Al Hilal Benghazi kuri Penariti 4-2.

    Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwa-rayon-sports-bwageneye-ubutumwa-abakunzi-biyi-kipe-nyuma-yuko-inzozi-zo-kujya-mu-matsinda-ya-caf-comfederation-cup-zarangiriye-i-nyarugenge/?utm_source=rss=rss=ubuyobozi-bwa-rayon-sports-bwageneye-ubutumwa-abakunzi-biyi-kipe-nyuma-yuko-inzozi-zo-kujya-mu-matsinda-ya-caf-comfederation-cup-zarangiriye-i-nyarugenge

  • Miss Iradukunda Elsa yerekanye ko afite impano idasanzwe yo koga ubwo yasiganwaga na Nana (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Iradukunda Elsa yerekanye ko afite impano idasanzwe yo koga ubwo yasiganwaga na Nana.

    Ubwo yari ari muri Pisine, Miss Iradukunda Elsa yasiganwe n'inshuti ye Nana bari bajyanye muri Pisine.

    Mu mashusho Elsa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yerekana we Nana bari gusiganwa.

    Ubwo basiganwaga nta numwe wasize undi ahubwo bombi bahanganye rubura gica.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/miss-iradukunda-elsa-yerekanye-ko-afite-impano-idasanzwe-yo-koga-ubwo-yasiganwaga-na-nana-videwo/?utm_source=rss=rss=miss-iradukunda-elsa-yerekanye-ko-afite-impano-idasanzwe-yo-koga-ubwo-yasiganwaga-na-nana-videwo

  • Rayon Sports isezerewe mu mikino nyafurika itera ikirenge mu cya mukeba APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe kuri penariti na Al Hilal Benghazi, urugendo rwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup ruranga

    Kuri uyu Wagatandatu saa kumi nebyiri kuri Kigali Pelé Stadium hari kubera umukino Rayon Sports yari yakiriyemo Al Hilal Benghazi yo muri Libya.

    Uyu wari umukino wo kwishyura,ubanza wari wabaye mu cyumweru gishize nawo ubera kiri iki kibuga urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

    Rayon Sports yasabwaga gutsinda cyangwa ikanganya uyu mukino 0-0 igahita ikora amateka yo gukatisha itike yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup Ibintu iheruka gukora muri 2018 ariko birangira byanze basezererwa kuri penariti 4-2.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-isezerewe-mu-mikino-nyafurika-itera-ikirenge-mu-cya-mukeba-apr-fc/?utm_source=rss=rss=rayon-sports-isezerewe-mu-mikino-nyafurika-itera-ikirenge-mu-cya-mukeba-apr-fc

  • Rayon Sports ntibuze byose! Ku mukino Rayon Sports warangiye isezerewe na Al Hilal Benghazi yasaruyo akavagari k’amamiliyoni – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Al Hilal Benghazi biza kurangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1 biyambaza Penariti.

    Gikundiro yaje gusezererwa muri CAF Comfederation Cup kuko yaje gutsindirwa kuri Penariti 2-4 za Al Hilal Benghazi.

    Gusa ariko uyu mukino waje gusiga Rayon Sports isaruyemo akayabo ka miliyoni 64Frw kuko ariyo yari yawakiriye.

    Ubu amakipe yose yari ahagarariye igihugu mu mukino nyafurika yose yasezerewe atageze mu matsinda doreko ko na APR FC yasezerewe nyuma yo gutsindwa na Pyramids FC yo mu Misiri ibitego 6-1.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-ntibuze-byose-ku-mukino-rayon-sports-warangiye-isezerewe-na-al-hilal-benghazi-yasaruyo-akavagari-kamamiliyoni/?utm_source=rss=rss=rayon-sports-ntibuze-byose-ku-mukino-rayon-sports-warangiye-isezerewe-na-al-hilal-benghazi-yasaruyo-akavagari-kamamiliyoni

  • Fatakumavuta yafatiwe mu Burundi ari kumanika ibyapa biriho Bruce Melodie bivugwa ko ashaka kwica igitaramo cya The Ben – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatamumavuta aravugwaho kugaragara mu Burundi ari kumanika ibyapa biriho Bruce Melodie.

    Aya makuru aratangazwa n'umunyamakuru w'inyaRwanda wemeza ko yamubonye ashaka kumanika ibyapa bya Bruce Melodie ku modoka icyakora fatakumavuta yamuca iryera agahita ahunga akagenda.

    Uyu ngo amaze kubona Fatakumavuta agiye, yanze kumukurikira ahubwo ahita ajya muri papeteri Fatakumavuta yari avuye gukoreshamo kopi z'ibyo byapa, uwo yasanzemo witwa Karim amubwira ko ari we umaze kubikora ariko yagerageje kubaza Fata icyo agiye kubimaza ariko ntiyamusobanurira, icyakora avuga ko yaketse ko ari ikintu cyiza.

    Biravugwa ko hakozwe ibishoboka byose igitaramo cya The Ben ngo gishyirwe hasi, ku buryo mu nama n'abanyamakuru hari abanyamakuru baguzwe ngo bamubaze ibibazo byanditse ariko umugambi ukaburizwamo.

    Source : https://yegob.rw/fatakumavuta-yafatiwe-mu-burundi-ari-kumanika-ibyapa-biriho-bruce-melodie-bivugwa-ko-ashaka-kwica-igitaramo-cya-the-ben/?utm_source=rss=rss=fatakumavuta-yafatiwe-mu-burundi-ari-kumanika-ibyapa-biriho-bruce-melodie-bivugwa-ko-ashaka-kwica-igitaramo-cya-the-ben

  • Ntimukamanganyishe nk’aba Mitsutsu Nick wo muri City Maid ntiyumva ukuntu mu bihembo bya sinema nyarwanda bamushyira hamwe n’abanyarwenya nk’aba Mitsutsu na bagenzi be – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ntimukamanganyishe nk'aba Mitsutsu' Nick wo muri City Maid ntiyumva ukuntu mu bihembo bya sinema nyarwanda bamushyira hamwe n'abanyarwenya nk'aba Mitsutsu na bagenzi be.

    Nick wamenyekanye muri City Maid ntiyemera ibikorwa na bamwe mu bategura ibihembo by'abakinnyi ba sinema.

    Mu byo atemera ni ukuntu bafata abakinnyi ba filime bakabahanganisha n'abanyarwenya mu kiciro kimwe.

    Yagize ati: 'Mu bihembo bya filime hano mu Rwanda, ntibikwiye uhanganisha abanyarwenya n'abakinnyi ba filime […] Nka ba Mitsutsu ntabwo bagahanganye n'abakinnyi ba filime. Comedy ndazikunda ku buryo ntaryama narebye kuko nanjye mba nshaka kwishima.'

    Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda mu makuru yo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 30/9/2021.

    Igisubizo kuri icyo kibazo Nick yatanze, yavuze ko bagakwiye gufata abanyarwenya bakabashyira mu kiciro cyabo ndetse n'abakinnyi ba filime bakajya mu kiciro cyabo.

    Source : https://yegob.rw/ntimukamanganyishe-nkaba-mitsutsu-nick-wo-muri-city-maid-ntiyumva-ukuntu-mu-bihembo-bya-sinema-nyarwanda-bamushyira-hamwe-nabanyarwenya-nkaba-mitsutsu-na-bagenzi-be/?utm_source=rss=rss=ntimukamanganyishe-nkaba-mitsutsu-nick-wo-muri-city-maid-ntiyumva-ukuntu-mu-bihembo-bya-sinema-nyarwanda-bamushyira-hamwe-nabanyarwenya-nkaba-mitsutsu-na-bagenzi-be

  • Fatakumavuta ari kumanika ibyapa! Amayeri ata… – #rwanda #RwOT

    Fatakumavuta umwe mu ntumwa ikomeye za Bruce Melodie?

    Ubwo nari mu nzira ntembera i Burundi, nahuye n’umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta afite icyapa kiriho ifoto nini ya Bruce Melodie agiye kukimanika ku modoka, gusa ubwo yambonaga, ntiyashatse kunyereka icyo gipapuro yari afite.

    Nk'umuntu wari wakibonye nakomeje gukurikira amakuru y'ibyo Fatakumavuta yaba agiye kugikoresha, nkata imodoka ndagaruka.

    Mu kugaruka nabisikanye na Fatakumavuta agiye cyane ko yari yamaze kumbona, nyuma yo kubona ko agiye, nirinze kumukurikira ahubwo ngana muri Papeterie aho Fatakumavuta yari avuye.

    Bamwe mu bari muri iyo Papeterie baganiriye na inyaRwanda.com, bavuze ko Fatakumavuta ahavuye ndetse ko ari ho yakoreye kopi z'ibyo bipapuro.

    Karim wakoze ibyo byapa yavuze ko atazi neza icyo Fatakumavuta agiye gukoresha ibyo bipapuro ndetse ko yagerageje kumubaza ariko ntiyamusobanurira, gusa ngo bakeka ko ari inkintu cyiza.

    Abanyamakuru babanje kugurwa!

    Ubwo habaga ikiganiro n'itangazamakuru bwa mbere hari abanyamakuru bari boherejwe ngo babaze ibibazo byari byanditswe kugira ngo uwo mugambi mubisha ukorwe.

    Hari ubutumwa bwasohotse!

    Mbere y'uko igitaramo kiba, hari ubutumwa bwasohotse aho umwe mu bantu wabonaga ko bari mu ikipe y'ababutanze, ari gutanga amakuru y'uburyo hari abashaka kwica iki gitaramo.

    Inzego z'umutekano zari zaguzwe!

    Hari amakuru avuga ko bamwe bari baguze inzego z'umutekano kugira ngo zizatambamire iki gitaramo cya The Ben, ariko byaburijwemo ntabyabaye ahubwo byarabandikanye.

    The Ben yabwiwe ko azafungwa n'agera i Burundi!

    Uburinzi bwarakajijwe ndetse abantu bongera kuzura mu mihanda bishimiye ukuza kwa The Ben i Bujumbura. Muri ibyo byose ubuyobozi bw’u Burundi bwari burinze umutekano ndetse wanakajijwe ku buryo ntaho uwari kumenera yari kunyura.

    Bamwe mu babashije kuganira na inyaRwanda.com barimo Dj Brianne na Djihad Umwami w'Abachou, Fouadi umunyamakuru wa B&B Fm Umwezi, banenze ibyo Fatakumavuta yakoze.

    Dj Brianne yagize ati “Ibi ni ibiki koko? Aho twashyigikiye umuziki nyarwanda turi muri Ibi? Ubuse Bruce Melodie hari igitaramo afite?”

    Djihad ati “Ibi ntibikwiye rwose agira, kandi ibi narabivugaga mukagirango ndi umusazi”. Fouadi nawe ati “Aho bigeze abantu bakwiye guhaguruka bakavuga bagashyigikira umuziki nyarwanda”.

    Turacyashakisha uko tuvugana na Fatakumavuta. Gusa Bruce Melodie aherutse kugira icyo avuga ku biri kumuvugwaho ko Label abarizwamo yashatse kwica igitaramo cya The Ben i Burundi.

    Ubwo yari mu kiganiro na Kiss Fm, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nzeri 2023, Bruce Melodie yavuze ko yubaha The Ben kuko amufata nka Mukuru we, kandi yumvikanisha ko ihangana rivugwa ku mbuga nkoranyambaga rituruka mu bafana.

    Yavuze ko adahanganye na The Ben mu muziki kuko bombi bakora ubwoko bw'imiziki itandukanye. Ati 'Njyewe rero ntabwo mbibamo, ndahuze mu kazi ariko sinabibona, abafana bagira uko babona ibintu. Byari kuba ari ikibazo ari njye ubirimo, ni nka Mukuru wanjye, hari ahantu abarizwa, nanjye mfite aho mbarizwa.'

    Akomeza ati 'The Ben ni umuhanzi ukora indirimbo z’urukundo, njyewe ndi umuhanzi ukora indirimbo z’isi urebye neza. Nta kintu na kimwe cyagakwiye kuba kiduhanganisha. Mubifate nk’amakipe, buriya abakinnyi nta kibazo bagirana, ahubwo ikibazo kiba mu bafana…'

    Yavuze ko niba ihangana rihari, yiteguye kubana naryo. Ariko kandi avuga ku kuba abafana bamuhanganisha na The Ben, atari bishya mu muziki, kuko mu bihugu byateye imbere mu muziki, abafana bakunze guhanganisha abahanzi bagamije kuzamura urwego rwabo rw'imikorere.

    Bruce Melodie aravuga ibi mu gihe umujyanama we Coach Gael amaze iminsi yijunditswe ku mbuga nkoranyambaga na bamwe bamushinja gushaka kubangamira igitaramo cya The Ben mu Burundi kubera ideni ry'amafaranga The Ben amufitiye.

    Ibi byatumye Coach Gael yifashisha imbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yiteguye gusobanura buri kimwe abantu bibaza ku makimbirane ye na The Ben.

    Bruce Melodie yarumye ahuha, kuko atigeze yerura ngo yemere niba ibivugwa ari ukuri, ku bijyanye n'uko Caoch Gael 'yica umuziki' [Niko abafana bavuga].

    Mu gusubiza yumvikanishije ko hamwe na internet n'imbuga nkoranyambaga, buri wese afite ijambo n'ubwisanzure mu gutanga igitekerezo cye uko abyifuza.

    Ati 'Ubundi umuntu wese agira uko abona ibintu. Umuntu wese afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo. Nuwo ubibona afite ukundi abibona. 'Management' yanjye dukorana neza. biri kugenda akazi kameze, kandi biri kugenda neza ugereranyije n’uko twakoraga mbere.'

    Ibyapa biri kumanikwa na Fatakumavuta bigaragara biriho Bruce Melodie

    Biravugwa ko hari abantu bazaza mu gitaramo bitwaje bimwe muri ibi byapa biriho Bruce Melodie

    Ibyapa biriho Bruce Melodie bikomeje kumanikwa ku bwinshi i Burundi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134924/fatakumavuta-ari-kumanika-ibyapa-amayeri-atanu-ari-gukoreshwa-mu-kwica-igitaramo-cya-the-b-134924.html

  • Kwinjira namaguru ntibyemewe! Tembera Eden G… – #rwanda #RwOT

    Impamvu ni uko hagenewe abagwizatunga ku buryo nta muntu wishakisha baba bahashaka. Niko bigenda uyu munsi kuko itike ya make ni 100,000 Fbu, iya menshi ni miliyoni 10 Fbu ukarya ukanywa kugeza utashye. Ingo Live Band igizwe na Wallace, Kolly Da Magic, Chance, Kakkelly, Ardene nibo bari bucurangire The Ben

    Eden Garden ikora ku Kiyaga cya Tanganyika

    InyaRwanda yahazindukiye ireba umwuka uhari kugira ngo ibabwire uko byifashe mbere y'umusangiro wa The Ben n'abafana be uba ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023. Ubusanzwe icyo kunywa cya make kigura 5000 Fbu, ariko uyu munsi yikubye kabiri kubera ko haba haje abafite menshi yo kwidagadura.

    Uwasohokeye kuri Eden Garden aba yicaye kuri Tanganyika


    Kuri Tanganyika habereye ifoto


    Abagize Ingo Live Band iza gucurangira The Ben

    Ingo Live Band iri kuri Eden Garden aho baje kugerageza ibyuma


    Uyu ni umwe mu bagize Ingo Live Band, araza kuririmbana na The Ben indirimbo yitwa “Ntacyadutanya”, ya The Ben na Priscila


    Ag Promoter na Sky2 bamaze kugera kuri Eden Garden

    Ag Promoter amaze iminsi i Bujumbura

    Dieudonne Murenzi, gafotozi wa InyaRwanda

    Habereye kurira amafaranga!

    Hateye amabengeza!

    AMAFOTO: Murenzi Dieudonne – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134922/kwinjira-namaguru-ntibyemewe-tembera-eden-garden-igiye-guhuriramo-abakunda-the-ben-amafoto-134922.html

  • Rayon Sports mu matsinda nayo biranze #rwanda #RwOT

    Al Hilal Benghazi yasezereye Rayon Sports ntiyagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ni kuri penaliti 4-2 ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri biba 2-2 mu mikino yombi.

    Bibaye nyuma y’umunsi umwe na APR FC yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yaraye inyagiriwe mu Misiri na Pyramids FC 6-1 ntiyagera mu matsinda ya CAF Champions League.

    Wari umukino wo gupfa no gukira ku ikipe ya Rayon Sports kuko wagombaga gutuma yongera kwandika amateka ikagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup yaherukagamo muri 2018.

    Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023, umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

    Rayon Sports yasabwaga gutsinda cyangwa kutinjizwa igitego kugira ngo igere muri aya matsinda aho n’abafana bayo bari babukereye.

    Kigali Pelé Stadium yari yakiriye uyu mukino, yari yuzuye itatse ibara ry’ubururu n’umweru iyi kipe isanzwe yambara.

    Rayon Sports yatangiye nabi aho ku munota wa mbere kubera guhuzagurika k’ubwugarizi bwa Rayon Sports, Ezzeddin Elmarmi yatsindiye Al Hilal Benghazi igitego cya mbere.

    Iminota 10 ya mbere y’umukino, Rayon Sports wabonaga ihuzagaruka cyane aho Al Hilal Benghazi yayirushaga ndetse banabona amahirwe ariko abakinnyi barimo Faisal Saleh ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Guhera ku munota wa 16, Rayon Sports nibwo yatangiye gukina ndetse ubona igerageza kurema amahirwe atandukanye ariko kumenera mu bwugarizi bwa Al Hilal bibanza kugorana.

    Muri iyi minota wabonaga ikina kwica umukino wa Rayon Sports, baryama buri kanya.

    Al Hilal yakoze impinduka za mbere itateguye ku munota wa 34 kubera imvune nyuma y’uko Ahmed Ramadhan wari wagonye na Musa Essenu yaje kuvamo hinjiramo Raraj Abdullah.

    Uku gukina neza kwaje guha Rayon Sports igitego cyo kwishyura ku munota wa 38 cyatsinzwe na Joackiam Ojera ku mupira wari uhinduwe na Luvumbu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Charles Baale yinjiye mu kibuga asimbura Musa Esenu.

    Ku munota wa 51, Ojera yahinduye umupira mwiza ariko Baale ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu.

    Rayon Sports yakoze impinduka za kabiri ku munota wa 58, Ganijuru Elie yahaye umwanya Bugingo Hakim. Ni nako ku ruhande rwa Al Hilal Ezzeddin Elmarmi yahaye umwanya Mohamed Salim.

    Ku munota wa 74, Serumo Ali yihushije igitego aho yateye umupira n’umutwe azi ko ahaye Adolphe ariko asanga aramurobye ariko ku bwahirwe ye umupira unyura hanze y’izamu gato.

    Mu minota y’inyongera Rayon Sports yasimbuje abakinnyi 3, Rwatubyaye Abdul, Mitima Isaac na Aruna Moussa Madjaliwa bavuyemo hinjiramo Mugisha François Master, Aimable Nsabimana na Youssef Rharb.

    Amakipe yombi yagerageje gushaka igitego cy’intsinzi biragorana aho amakipe yombi yagiye ahusha uburyo nka Mugadam Abakar yahushije ku munota wa nyuma. Umukino warangiye ari 1-1.

    Hahise hakurikiraho penaliti maze Al Hilal Benghazi ikomeza kuri penaliti 4-2.

    Kalisa Rashid wateye iya mbere yayihushije, hakurikiyeho Master na we arayihusha, Nsabimana Aimable yayinjije, Charles Baale arayinjiza

    Faisal Saleh wa Al Hilal yateye iya mbere arayinjiza, Ahamed Mohamed yayinjije, Mohamed Altawrighi ni mu gihe na Ahmed Aljadawi yayinjije.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-mu-matsinda-nayo-biranze

  • Peace Hillary yahishuye ko hari abanyamakuruk… – #rwanda #RwOT

    Nubwo Leta y'u Rwanda ikomeza guteza imbere gahunda y'uburinganire n'ubwuzuzanye, aho umukobwa n'umuhungu, umugabo n'umugore bahabwa amahirwe angana bagahabwa umwanya mu mirimo yose nta vangura ribayeho, hari bamwe mu b’igitsina-gore bakora itangazamakuru mu Rwanda bavuga ko bagihura n'inzitizi zitandukanye mu kazi kabo ka buri munsi. 

    Idukunda Kayihura Emma Sabine, wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, ni umwe mu bakobwa baganiriye na InyaRwanda akagaruka ku mbogamizi yahuriyemo nazo.

    Yavuze ko ikintu cyamugoye cyane mu mwuga w’itangazamakuru “ni imyumvire ishaje y’abantu bizera ko umukobwa adashobora gukora itangazamakuru ataryamana n'umwe mu bakoresha be”. 

    Aragira ati “Njyewe byambayeho, rimwe nisanga nkorera igitangazamakuru gifite umukoresha uvugwaho ko adashobora guha akazi umukobwa batararyamana. Ndabyihorera, ndakomeza ndakora kuko njye nkunda ibyo nkora. Igihe cyaje kugera abakobwa n'abagore twakoranaga bose barigendera, nsigara mpakora njyenyine.''


    Idukunda Kayihura Emma Sabine, ubu ni umunyamakuru wa IGIHE.com

    Arakomeza ati: ''Noneho icyaje kumbabaza ni ukuntu umwe mu nshuti zanjye yampamagaye ambwira nabi, anshinja kuryamana n'umwe mu bakoresha banjye akanyumvisha uburyo bidashoboka kuba nkikora aho hantu ndi umukobwa umwe, abandi baragiye nta kidasanzwe nkorera Boss. 

    Gukorera mu isi idashobora kwizera ko hari abakora ibi bintu kuko babishoboye, byarangoye cyane, ariko ubu byararangiye.''

    Undi mukobwa utashatse gutangaza amazina ye yagize ati: ''Nk'umukobwa wahisemo gukora itangazamakuru, akazi kacu ni akazi katoroshye kuko kadusaba guhura n'abantu benshi bakomeye. Iyo ubakeneyeho serivisi runaka usanga irari ryabo ari ryo bashyize imbere bakumva ko wabanza gukora imibonano mpuzabitsina nabo kugira ngo babone kugufasha.''

    Uyu mukobwa yagarutse kuri ruswa y'igitsina ikigaragara mu itangazamakuru, agira inama abakobwa barikoramo aho yabasabye kumenya guhakana badaciye ku ruhande byaba ngombwa bakifashisha n'amategeko abarengera.


    Peace Hillary, umuyobozi w’Umuryango w’abagore bafite Ibitangazamakuru mu Rwanda 

    Tumwesigire Peace Hillary, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abagore bafite Ibitangazamakuru mu Rwanda/ Women Media Owners for Change (WMOC), unafite igitangazamakuru cye Family Magazine, yabwiye InyaRwanda ko ugereranije n’uko byahoze mu gihe cyashize, imbogamizi abanyamakurukazi bahuraga nazo zagabanutse cyane. 

    Ibi yabishingiye ku kuba abantu barajijutse bagasobanukirwa, abagore bakora itangazamakuru nabo bakarushaho kwihugura ndetse no kwagura ibyo bakora.

    Nubwo bimeze bityo ariko, Hillary yasobanuye ko ihohoterwa rishingiye ku itoteza hagamijwe ishimishamubiri hari aho rikigaragara mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, ariko nk’Umuryango w’Abagore bafite Ibitangazamakuru mu Rwanda, ufite uburyo bwo gufasha ibitangazamakuru bisaga 40 kugira amahame yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Yongeyeho kandi ko batanze amahugurwa, bagirana ibiganiro n’abayobozi banyuranye b’ibitangazamakuru mu rwego rwo gukumira imbogamizi abagore n’abakobwa bakora ibitangazamakuru bahura na zo mu kazi kabo ka buri munsi.

    Ku bijyanye n’abavuga ko hari bamwe mu banyamakurukazi bo mu Rwanda bagira uruhare mu ihohoterwa bakorerwa, Peace Hillary yabiteye utwatsi avuga ko ibyo bidashoboka, yongeraho ko ibyo bibazwa uwakoze ihohoterwa bitabazwa uwarikorewe.

    Hillary yasoje agira inama ab’igitsina-gore bakora itangazamakuru gushyira imbaraga mu kubaka ubunyamwuga kandi bagasobanukirwa uburenganzira bwabo n’amategeko abarengera.

    Ni mu gihe Repubulika y'u Rwanda idahwema gushishikariza abaturarwanda ko abantu bose haba ab'igitsina-gabo n'ab'igitsina-gore bashoboye bityo ko imyumvire idahwitse yaranze abanyarwanda bo hambere ikwiye guhinduka. 

    Aba bakobwa baganiriye na InyaRwanda bagiriye inama bagenzi babo yo kwirinda, babona babangamiwe mu kazi kabo bakitabaza amategeko abarengera aho kwica ejo hazaza habo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134604/peace-hillary-yahishuye-ko-hari-abanyamakurukazi-bo-mu-rwanda-bagihura-nihohoterwa-134604.html