Blog

  • 🔴LIVE: Rayon Sports 1-0 Etoile de L’Est – AMA… – #rwanda #RwOT


    Maso ubanza iburyo, niwe mutoza mukuru wa Etoile, yungirijwe na Karim Kamanzi wakiniye amavubi mu gikombe cy’ Afurika 2004

    Wade umutoza wari wungirije Yamen, ubu niwe mutoza Mukuru wa Rayon Sports w’agateganyo


    31″ Igitego cya mbere cya Rayon Sports. Rayon Sports ifinguye amazamu ku mupira uturutse muri Koroneri, Musa Esenu aterekaho umutwe, umupira uruhukira mu izamu.

    21″ Rayon Sports ihushije igitego, ku mupira Bugingo yari ateye Ngendahimana aterekaho umutwe umupira ujya hanze

    Aya makipe amaze guhura imikino ibiri ya shampiyona, aho Rayon Sports yatsinze umukino umwe inganya undi.

    Abakinnyi 11 Etoile de l’Est yabanje mu kibuga

    Nsabimana Jean de Dieu “Shaoulin”

    Mumbele Mbusa Jeremie (c)

    Ndayishimiye Celestin

    Rwema Amza

    Sebahakwa Michel

    Turatsinze John ‘Kibonke’

    Nziengui Nicodem

    Dunia Wanjalo Serge

    GodsPower Gabriel

    Hakizimana Tity

    Inemesit Sunday

    15″ Nyuma y’iminota igera kuri 3, Nsabimana abaganga bamwitayeho, arongeye arahagurutse.

    12″ Umunyezamu wa Etoile de L’Est Nsabimana aryamye hasi nyuma yo kugongana na Ojera wa Rayon Sports mu rubuga rw’amahina.

    09″ kufura Etoile irayihannye umupira ukubita mu rukuta urarenga

    08″ Kufura ya Etoile ku ikosa rikorewe Sunday, nyuma yaho Rwatubyaye amutegeye inyuma y’urubuga rw’amanina




    18:03″ Umukino uratangiye

    17:57″ Amakipe yombi avuye mu rwambariro, bakaba bagiye kwifotoza umukino ugatangira

    17:52″ Abakinnyi b’abasimbura baragarutse,

    17:45″ Abakinnyi basubiye mu rwambariro

    Kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje hakinwa imikino isoza umunsi wa 6 wa shampiyona. Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Yamen Zelfani igarutse mu kibuga ishaka amanota atatu yo kwiyunga n’abafana.

    Etoile de L’est iri ku mwanya wa 9 n’amanota 6 ikaba ishaka amanota atatu yo hanze nkuko yabikoze kuri Mukura.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135309/live-rayon-sports-yakiriye-etoile-de-lest-nta-mutoza-mukuru-135309.html

  • Impumeko y’Aba-Djs barimo gukoza imitwe y’in… – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu buri Muvangamuziki (Dj )uri muri batanu bahataniye uyu mwanya wa mbere, afite impumeko ye ndetse n’uburyo yiyumva naramuka yegukanye aya mafaranga kongeraho no kuba ‘Brand Ambassador’ w’uru ruganda. 

    Baganira na InyaRwanda, batubwiye uko biyumva ndetse n’icyizere bifitiye.

    1. Dj Dallas: Ari  mu bahatana mu marushanwa ya Mutzing Amabeat ,agaruka ku  byo gutsindira aya mafaranga yagize ati “Rwose ayo mafaranga ni menshi cyane, nanjye ubwanjye ubu sindamenya icyo nzayakoresha kugeza ubu. Gusa ariko ukuri guhari ni uko ntabura icyo nyakoresha kandi kizima kikabyara andi mafaranga menshi”.

    Uyu musore kandi yaboneyeho no kuvuga ko bishobotse yazahita anashyira hanze indirimbo cyane ko amafaranga nta kintu na kimwe adakora.

    Dj Dallas avuga ko  azakora ikintu kinini kivuye muri aya mafaranga

    Dalas yifitiye icyizere gikomeye

    2. Dj Noodlot ugeze muri batanu ba nyuma mu irushanwa rya Mutzing Amabeat, yavuze ko rwose ikintu yimirije imbere ari ugufasha bagenzi be namara gutwara iri rushanwa.

    Uyu musore mu busanzwe yize” Computer Science” mu mashuri y’isumbuye, ndetse aza no gukomeza muri Kaminuza ariko ntibyakunda ko ayisoza bitewe n’impamvu ze bwite.

    Nyuma yaje kujya kwiga kuvanga imiziki, ndetse aza no guhita atangira kubikora nk’umwuga aho kuri ubu abifitemo uburambe bungana n’imyaka 6.

    Uyu musore wagize amahirwe yo kugera mu cyiciro cya ny’uma muri iri rushanwa, aganira na InyaRwanda.com yavuze ko naramuka atwaye miliyoni 18 azashinga aho abavanga imiziki( DJs), bazajya biyerekanira.

    Ati” Ayo ni amafaranga menshi rwose Kandi meza, rero nimara kuyatsindira ikintu cya mbere nzahita nyakoresha, ni ugushinga ihuriro ry’abavanga imiziki hanyuma bakazajya bagira aho biyerekanira, buri wese akerekana umwihariko we. Kuko akenshi usanga baba bakorera mu kabari bityo abantu bikaba bigoye kubabona cyangwa se kubona ubudasa bwabo kandi  njyewe ikintu nshaka ni ukuzamura na bagenzi banjye”.

    Dj Noodlot avuga ko azahita ashinga ihuriro ry’abavanga imiziki kugira ngo bagire aho babarizwa


    3. Dj Kavori: Umuhanga mu kuvanga imiziki Dj Kavori wageze muri batanu ba nyuma muri iri rushanwa, avuga ko namara gutwara Miliyoni 18 azarwana no kuyikenuzamo ibibazo bitandukanye bijyanye n’umwuga akora.

    Uyu musore ubusanzwe wize ibintu bijyanye n’ubwubatsi mu mashuri y’isumbuye’ Construction’, nyuma akaza kwisanga mu muziki, yatangiye kwiga kuvanga imiziki mu mwaka wa 2018, hanyuma atangira kubikora nk’umwuga mu mwaka wa 2019.

    Aganira na InyaRwanda.com, yavuze icyo azakoresha izo miliyoni aramutse azitsindiye.

    Ati” Ni ibintu ayo mafaranga yakora byinshi cyane, kabone nubwo wayakoramo ikintu kimwe gusa, cyaba ari ikintu kinini kandi kiremereye. Hanyuma njyewe nindamuka nyatsindiye, nzagerageza kwikenura mu tubazo tujyanye n’umwuga mbamo wo kuvanga imiziki.

    Hano nshobora kuzaguramo ibikoresho bigezezweho mu kuvanga imiziki n’ibindi byinshi byazatuma mva ku rwego rumwe nkagera ku rundi mu buryo bugaragara”.

    Dj Kavori avuga ko azaguramo ibikoresho bigezezweho byo kuvanga imiziki


    4. Dj Yolo: Umuhanga mu kuvanga imiziki uzwi ku izina rya Dj Yolo avuga ko rwose amafaranga miliyoni 18 ari ize nta kabuza.

    Uyu musore umaze igihe kingana n’imyaka 9  muri uyu mwuga , avuga ko ari ibintu yiyumvagamo kuva akiri muto ariko bitewe nuko yari asanzwe n’ubundi yiga mu mashuri asanzwe, ntabwo byatumaga abasha kujya kubyiga nk’umwuga ahubwo yabyigiraga ku bandi.

    Avuga ko rwose we icyizere afite ari kinshi  ati” Kuko ndi mu irushanwa ngomba kuritsinda, ntabwo ngomba gutsindwa”.

    Dj Yolo avuga ko aya mafaranga bitewe nuko azaza mu byiciro bitandukanye utahita  uvuga ngo uzayakoresha iki kuko amafaranga ataziye rimwe aba agoranye guhita uvugira rimwe ngo uzayakoresha iki. Ati ” Impamvu ni uko usanga andi ajya kuza, ugasanga ayo baguhaye mbere wayakoreshejeho utundi tuntu, bityo wayateranya yose ugasanga ntabwo miliyoni 18 zigeramo kuko amwe asanga andi warayakoreshejeho.

    Dj Yolo avuga ko azakoresha igikwiye ariya mafaranga

    Dj Yolo ( Wicaye hagati)

    5. Dj Lenzo: Uyu musore umaze igihe kitari gito mu mwuga wo kuvanga imiziki cyane ko yawutangiye mu mwaka wa 2014, avuga ko naramuka atwaye izi miliyoni azahita ashinga ihuriro ry’abavanga imiziki kugira ngo bajye bagira aho bahurira banabarizwa muri rusange mu buryo bwo guha agaciro umwuga we. 

    Ikindi kandi avuga ko azahita ashora amafaranga mu mpano ye yo kuvanga imiziki akayivana ku rwego rumwe akayigeza ku rundi.

    Dj Lenzo avuga ko amafaranga azakoresha mu kwagura impano ye


    Ati”Gusa ariko icyo gukoramo ni ikintu kinini cyane ngomba kuzakuramo umunsi nayatsindiye, ikindi kandi agomba kuza imbere ni miliyoni 18( uwa mbere), cyangwa se wenda miliyoni 12( uwa kabiri).

    Gusa na none aba basore icyo bose bahuriraho, ni uko iri rushanwa rwose ari ingenzi cyane mu kazi kabo cyane ko mbese katahabwaga agaciro gakwiye, hano benshi bavuga ko bitewe n’agaciro  ubu kahawe n’umubyeyi adashobora kugira  aho ahera abuza umwana we gukora aka kazi nk’uko mbere byahoze bimeze.

    Icyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, giteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali, aho kwinjira ari ibihumbi bitanu( 5000frw) hanyuma ukayanywera yose icyo ushatse yaba fanta, Mutzing cyangwa se n’ibindi ushaka byengwa n’uruganda rwa Bralirwa.

    Aba Dj bose bariteguye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135300/impumeko-yaba-djs-barimo-gukoza-imitwe-yintoki-kuri-miliyoni-18-frw-muri-mutzing-amabeats-135300.html

  • Igitutu cyangwa igihe? Nyuma yimyaka itatu T… – #rwanda #RwOT

    Gusa inyandiko zinyuranye zigaragaza ko uyu mugabo witegura gukora ubukwe n’umugore we Uwicyeza Pamella, yatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2008, kandi yubakira ku njyana ya R&B.

    We na mugenzi we Ngabo Medard Jorbert [Meddy] bahora bashyiditse ahanini biturutse ku kuba ari bo bahanzi ba mbere bafite igikundiro cyihariye mu muziki w’u Rwanda.

    Hari abasesenguzi muri showbiz bajya kure bakavuga ko The Ben bamugereranya n’inzu ya Kigali Convention Center, abandi bahanzi bakaba inzu nto zo guturamo.

    Mu myaka itatu ishize nibwo yagaragaje kudashyira imbaraga mu gushyira hanze ibihangano, bituma abato kuri we ‘bamwururira’ bamutamiraho, bitangira kurakaza abafana bibaza impamvu adashyira hanze indirimbo.

    Yaherukaga gusohora indirimbo ye bwite yise 'Suko’ yasohotse ku wa 19 Ukuboza 2019, yabanjirijwe n’indirimbo zirimo ‘Can’t get enough’, ‘Vazi’ n’izindi.

    Ariko ku wa 4 Mutarama 2022 yanyujijemo asohora indirimbo 'Why' yakoranye na Diamond Platnumz, iri kuri shene y'uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania.

    Kudasohora indirimbo kwa The Ben, kwagiye gutuma Bruce Melodie yumvikana ashinja 'bakuru be' mu muziki ubunebwe, ariko abafana ba Ben ntibamwihanganiye, kuko bazamuye ijwi kenshi bavuga ko uko byagenda kose bategereje umuntu wabo.

    Igitutu cyangwa igihe cyari iki?

    Muri Kanama 2022, The Ben yataramiye muri BK Arena, aba umuhanzi wa mbere w’indirimbo zisanzwe wujuje iriya nyubako y’imyidagaduro. Ni cyo gitaramo cya mbere yari akoze mu buzima bwe yishyuwe amafaranga menshi, kuko yahawe asaga Miliyoni 40 Frw.

    Icyo gihe yataramiye abakunzi be yisunze indirimbo ze zakunzwe, abantu bategereza ko asohora indirimbo baraheba.

    Umunyamakuru Niyigaba Clement [DC Clement] ukunze gukora inkuru zisesenguye cyane cyane kuri Bruce Melodie na The Ben,

    Aherutse kwandika kuri Instagram ye agaragaza ko Bruce Melodie yikomanga ku gatuza bitewe nuko The Ben adasohora indirimbo.

    Yavuze ati “Ariko ubundi wa mugani, Hon. The Ben abura iki ngo asohore indirimbo koko? Ni cash tumukorere Go Fund Me? Ko araho bahera bamwurira!”

    Umufana wa The Ben witwa Ntacogora we yanditse avuga ko atiyumvisha uburyo The Ben adashyira hanze indirimbo mu gihe ahorana n’abantu bafite studio zikomeye mu muziki yakoreramo.

    Masezerano Prosper we yavuze ko Bruce Melodie muri iki gihe yigwijeho abafana kubera ko The Ben na Meddy yababuze mu muziki.

    Yavuze ati “Impamvu imwe ituma Bruce ashyigikirwa n’abafana benshi n’uko babuze The Ben na Meddy ntakindi. Niyo mpamvu mfana Bruce Melodie kuko ntazi igihe The Ben azasohorera indirimbo.”

    Uyu mufana yavuze ko afite amakuru ajyanye n’uko Bruce Melodie agiye gushyira hanze Album yise ‘Sample’ ariko ko atazi igihe The Ben azasohorera indirimbo.

    Rich Forever we yibajije niba azakomeza gufana The Ben mu gihe ‘aduteza Melodie’. Eric Dwayne we yavuze ko atemeranya n’abavuga ko The Ben abantu bamutaramiraho kubera ko adasohora indirimbo, kuko umuraperi Lil Wayne amaze igihe adakora indirimbo kandi arubashywe ku Isi.”

    Ahagana saa sita zo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, The Ben yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko afite indirimbo ebyiri nziza cyane zarangiye. Imwe ni indirimbo y’urukundo, indi ni indirimbo ihimbaza Imana.

    Yabajije abafana be iyo bifuza ko ashyira hanze. Ati 'Mfite indirimbo 2 nziza cyane nshaka gusohora. Imwe ni Gospel indi ni indirimbo nziza y'urukundo'. Tubanze iyihe?'

    Umushyushyarugamba MC Nario wakoreye igihe kinini Flash Fm, yabwiye The Ben ko bitewe n'igihe gishize adasohora indirimbo akeneye indirimbo izafata imitima ya benshi. Ati 'Ukeneye indirimbo nziza. The Ben abantu bakumbuye urukundo rwawe, zana indirimbo y'urukundo hanyuma uzakurikizeho ihimbaza Imana.'

    The Ben atangaje ko agiye gusohora indirimbo mu gihe mugenzi we Meddy aherutse gutangaza ko mu mpera z'uyu mwaka azashyira hanze indirimbo.

    Yanavuze ko agiye kugaruka mu Rwanda yitabiriye ubukwe bwa mugenzi we The Ben, uzarushinga na Uwicyeza Pamella ku wa 27 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center.

    The Ben umwibuke mu ndirimbo zabiciye bigacika nka: Urarenze, Ese Nibyo, Amahirwe ya nyuma, Incuti nyancuti, Wigenda, Amaso Ku Maso, I’m in Love, I can See, Habibi, Fine girl, Naremeye, Ndaje n'izindi.

    Mu rugendo rwe rw'umuziki yakoranye na Sheebah Karungi binyuze mu ndirimbo 'Binkolera', 'No you no Life' na B2C bo muri Uganda, 'Ngufite kumutima' na Zizou Al Pacion, 'This is Love' na Rema Namakula, 'Lose Control' na Meddy n'izindi.

    Ku wa 16 Nyakanga 2023, The Ben yitabiriye ubukwe bwa Producer Bmjizzo bwabereye kuri Sunday Park. Mu ijambo rye, yavuze ko azirikana urugendo yagendanye n'uyu mugabo wamufatiye amashusho ya nyinshi mu ndirimbo ze.

    The Ben yavuze ko nubwo amaze iminsi nta ndirimbo ashyira hanze ariko 'ibikorwa byinshi bijyanye n'amashusho byanjye uyu mugabo abigiramo uruhare'.

    Akomeza ati 'Kandi yamfashije nta n'ubushobozi mfite. Igihe twatangiraga, twari dushakashaka kugeza aho Imana iduhaye imbaraga tukaba dukora ibintu bivugitse.'

    The Ben yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo-Imyaka itatu yari ishize nta ndirimbo ye bwite asohora, ariko hashize umwaka asohoye iyo yahuriyemo na Diamond

    The Ben yari imaze igihe yibazwaho ku mbuga nkoranyambaga na benshi ku mpamvu ituma adasohora indirimbo

    The Ben aherutse gukorera igitaramo mu Burundi aho yishyuwe asaga Miliyoni 40

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SUKO' YA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135293/igitutu-cyangwa-igihe-nyuma-yimyaka-itatu-the-ben-agiye-gusohora-indirimbo-135293.html

  • Thierry Froger; Isuka yabuze igihato, amaremb… – #rwanda #RwOT

    Ndizize twagereranije na Thierry Froger, ni umugabo wari utuye i Mamfu kuri ubu hasigaye ari mu Karere ka Gatsibo. Uyu umugabo bivugwa ko yahageze avuye mu bice byari ibyo mu rukiga. 

    Ndizize yinjiye umugore wari ufite ubutunzi buhambaye, aho yajyaga ajya mu bagabo akigamba uburyo yabasanze akabarongorana umugore ufite n’imitungo. Iyi nkuru yaje kugera ku mugore we biramubabaza cyane, byatumye atandukana na Ndizize, ari na ho hamuviriye izina Ndizize.

    Tariki 18 Nyakanga uyu mwaka, ni bwo Thierry Froger yagizwe umutoza mushya wa APR FC mu gihe cy’umwaka w’imikino 2023-24. Uyu mutoza, yaje afitiwe icyizere ndetse agomba kugendana na gahunda y’abanyamahanga ikipe yari igaruye.

    Nyuma y’amezi asaga abiri gusa, bisa naho akazi k’uyu mutoza mu ikipe y’igihugu z’igihugu katangiye gutokorwa. Mu ijiro ryo kuri uyu wa Kabiri, nibwo APR FC yanganyije na Bugesera FC igitego kimwe kuri kimwe mu mukino yaba abafana ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe, binubiye imitoreze y’uyu mugabo ukomoka mu Bufaransa.

    APR FC yari yabonye igitego hakiri kare ku munota wa 17, ku munota wa 88 yaje kucyishyurwa, byongera gusa neza n’ibitego imaze iminsi itsindwa.

    Gukoresha igihato

    Abantu bavukiye ahantu haba ubuhinzi cyane iri jambo bararyumva kuko ryanyuze mu matwi yabo. Akenshi umuhinzi ukoresha isuka, kugira ngo isuka ikomere kandi ikoreshwe yizewe, bisaba kuyishyiramo igihato.

    Igihato ni igiti gisongoye mu buryo bw’ihwa aho kinjira mu isuka kiyiciye munsi, ubundi kigahoberana n’umuhini bikaba mahwi. Umuhinzi ufite isuka idafite igihato, n’ubwo kuyikoresha bisa naho bitakunda ni isuka yaguteza impanuka isaha n’isaha.

    Utwo twuma ureba turi mu mwanya w’igihato, tukaba natwo dufunga isuka neza neza kugira ngo yisanishe n’umuhini

    Umutoza Thierry Froger imitoreze ye yabuze igihato

    Thierry Froger yasimbuye mu buryo burambye Mohammed Adil Erradi n’ubwo yari yarirukanwe hasigaye Ben.Adil yari umutoza ukanga ndetse ukina ibintu ubona wabasha gusobanura, ari yo mpamvu abafana batangiye kumwishyuza ubuyobozi.

    Thierry yageze muri APR FC ahahurira n’abafana bari bamaze imyaka 4 begukana shampiyona ndetse ahasanga n’abandi bari bavuye mu buhungiro bari baragiyemo ubwo APR FC yahitagamo gukinisha abanyarwanda gusa.

    Thierry aratera imibare yose ikamugarukira

    Uyu mutoza rero ntabwo yaje ngo abe umucunguzi nk’uko aba bafana bose bari bamwiteze, ahubwo yatangiye kugaba ikipe uhereye ku mukino yatsinzwemo na Rayon Sports ibitego 3-0.

    Amakosa nyamukuru uyu mutoza ashinjwa

    Babe abafana, ubuyobozi bwa APR FC, abafana ba mucyeba Rayon Sports ndetse n’abanyamakuru, nta muntu utabona ko Thierry Froger ikipe ye ayitondeka nabi.

    Muri ba myugariro amahitamo yamutesheje umutwe

    Mu mikino itarenze 13 uyu mutoza amaza gutoza, amaze gukoresha mu mutima w’ubwugarizi abakinnyi 5. Ubusanzwe Thierry yatangiye akoresha Nshimiyimana Yunussu ndetse na Buregeya Prince aba bakinnyi mu gihe bagishakisha uko bamenyerana, yajyaga anyuzamo agashaka uko abakubaganira, byageze aho akoresha Taddeo Lwanga usanzwe ukina nka nimero 6.

    Icyo gihe Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme ukomoka muri Cameroon yari hafi aho, ndetse ku mukino APR FC yakinnyemo na Mukura uyu musore yagaragaje ko ari myugariro mwiza ndetse APR FC ikeneye bihoraho.

    Buregeya Prince watangiye afite igitambaro cya kapiteni, kuri ubu ari ku gatebe nta nubwo agitekerezwa

    Salomon Bienvenue yatangiye kujya amukinisha, ariko nk’ibisanzwe, ntabwo yamukinanaga imikino ibiri ataramwicaza mu buryo budafite impamvu. Niyigena Clement wari umaze igihe mu mvune yaje gukira, umutoza ati: “Nawe ngwino guhe wikinire”.

    Clement ni umwe muri ba myugariro bari bahagaze neza mu myaka ibiri itambutse ndetse ntawashidikanya uruhare rwe mu kibuga mu gihe adafite imvune.

    Salomon Bendjeme yeretse abantu icyo ashoboye

    Clement amaze kuhagera umutoza yahisemo kumukoresha ari kumwe na Nshimiyimana Yunussu, gusa uko byagenda kose muri aba bakinnyi umwe yakabaye akorana na Salomon Bienvenue.

    Niyibizi Ramadhan amaze ukwezi atembera mu kibuga

    Niyibizi Ramadhan ni umukinnyi mwiza uca mu mpande muri Etincelles FC, As Kigali ndetse na APR FC. Aya makipe yose tuvuze kongeraho mu ikipe y’igihugu “Amavubi”, Niyibizi Ramadhan yayakiniye ari umukinnyi uca mu mpande, ariko Thierry yaraje amukoreraho ubuvumbuzi.

    Niyibizi Ramadhan kuri ubu ari gukina nka nimero 10 w’ikipe ya APR FC, ariko usibye no gusoza umukino ananiwe, uyu musore nta ruhare na rumwe ari gutanga muri iyi kipe haba mu gutanga imipira ivamo ibitego cyangwa gufasha ikipe kugarira.

    Niyibizi Ramadhan ni umukinnyi mwiza wo mu mpande aho yanyuze yose, ariko umutoza ari kumuhigira umwanya ku bubi na bwiza

    Ni ikibazo gikomeye kuko iyi kipe idafite nimero icumi wa nyawe, ariko yananiwe gushaka igisubizo kirambye nk’umutoza ufite itsinda ry’abakinnyi benshi.

    Yimye amahirwe Ndikumana Danny

    Ndikumana Danny ni we mukinnyi wasinyiye APR FC bwa mbere ubwo yagarukaga ku bakinnyi b’abanyamahanga Danny yahuye na Thierry Froger n’umwungiriza we banga uyu musore mu buryo budafite impamvu, kugera n’aho ari we mukinnyi ufite iminota micye mu bakinnyi bose bagize.

    Ndikumana Danny umukinnyi waguzwe mbere y’abandi uyu mwaka w’imikino, ubanza no guca mu kibuga yambukiranya bitemewe

    Niba uri umutoza ukinisha Niyibizi Ramadhan imikino 4 nta musaruro aguha wakwibaza impamvu wakwima Danny Ndikumana umwanya niyo yaba umukino umwe nawe ukareba uburyo wamubyaza umusaruro.

    Imisimburize ya Thierry Froger ni nko kumva misa

    N’ubwo twavuga ko aba yateretse mu ibuga ikipe nayo itadoze neza, uyu mutoza kuva shampiyona y’u Rwanda 2023-24 yatangira niwe wagaragaje ubushobozi bucye mu misimbirize.APR FC itangira umukino nk’ikipe nkuru yabitsemo ubwoba uwo bahanganye, ndetse bikayihira kuko nta kipe irayibanza igitego muri shampiyona.

    Igice cya kabiri gitangira umutoza uhanganye na APR FC arimo akora impinduka, maze APR FC si ukuba mu buzima busharira ivumbi rigatumuka. Umutoza atangira gusimbuza amazi yarenze inkombe, nabyo akabikora mu buryo butajyanye. Ibi, nibyo bituma buri gihe APR FC iri gutsindwa ibitego mu minota ya nyuma.

    Ku mukino wa Marine FC, APR FC yishyuwe igitego mu mataha, Musanze FC twavuga ko iminota ariyo yabatabaye, ndetse na nijoro ikipe yari yizeye amanota 3 arimo ku munota wa 88 bayikoma mu nkokora.

    Ku mukino wahuje APR FC na Bugesera FC, Taddeo Lwanga nk’umukinnyi mukuru ureba uko umukino uri kugenda ubwe yisabiye umutoza ko yagira impinduka akora mu kibuga kuko bamerewe nabi.

    Aha Taddeo yari agarutse bwa kabiri kumvisha umutoza we Thierry ko ashatse yasimbuza kuko mu kibuga hagati bamerewe nabi, gusa umutoza yahise atangira amubwira ibye ndetse no kumwumvisha ko mu kibuga hagati yahakina ari umwe nta kibazo

    Uko mbibona

    Kugira abakinnyi benshi bari ku rwego rumwe, ntibiguha gukinira uwo ubonye hafi ngo ni uko bose banganya.Wa mukinnyi wicaje yari yagize umukino mwiza ubushize, ako kantu ko kutamwizera ibyo yakora byose, akabika ahantu ndetse imibanire igatangira gupfa no hanze y’ikibuga.

    Abakinnyi b’abanyarwanda bari muri APR FC, biteguye gukina umwanya bazahabwa wose niyo Nshuti Innocent wamushyira mu izamu azajyamo acacetse kuko basigaye batanazi ko bazakina. Ibi rero bizagumya guteza umusaruro mucye mu ikipe hejuru y’umutoza uri gukoresha abakinnyi uko yishakiye.

    Mu gihe Thierry Froger yakomeza gutoza APR FC, ashobora kuzahura n’umutoza wamwize neza, ku buryo azamubanza igitego ndetse akamwataka kuva ku munota wa mbere, ubundi mu gice cya kabiri APR FC inanirwe kuva mu kibuga, icyo gihe azaba amaherezo n’isomo kuri uyu mutoza.


    Abafana bo uyu mwaka w’imikino bari bagerageje kuza ariko ibyo bari kubona ntabwo bisanzwe

    Yunussu, umukinnyi umutoza Thierry afitiye icyizere cy’umurengera ndetse abona ko ubwugarizi ariwe bucungiyeho

    Uburyo bw’imisimburize ya Thierry burasa, yaba yatsinze cyangwa yatsinzwe, bimeze nko kumva misa, buri cyumwe biba ari bimwe

    Insinda ry’abatoza ba APR FC, nta numwe ufasha undi mu misimburize, cyangwa hakabamo kwinangira no kutumva

    Nyuma y’umukino wa Bugesera FC, habaye inama ishobora gusiga amakuru mashya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135280/thierry-froger-isuka-yabuze-igihato-amarembera-ya-ndizize-wari-utuye-i-mamfu-135280.html

  • Premier Bet yashimiwe serivise zintangaruger… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu, ibigo byahize ibindi mu gutanga serivise z'intangarugero, byongeye gushimirwa mu bihembo ngarukamwaka bya Service Excellence Awards byari bitanzwe ku nshuro ya munani.

    Mu bigo byashimiwe harimo Premier Bet imenyerewe mu gutanga serivise zirahirwa na benshi. Iki kigo cyahawe ishimwe nk'ikigo cyahize ibindi byose mu gutanga serivise nziza mu gutega ku mikino itandukanye.

    Umuyobozi mukuru wa Premier Bet, Apostolos Kalodoukas, yashimiye Kalisimbi Event yateguye igikorwa arenzaho gushimira abakozi barenga 400 ba Premier Bet, bagira umuhate mu kazi kabo ka buri munsi akaba ari nabo bakesha iki gihembo.

    Premier isanzwe ifite amashami asaga 160 mu gihugu hose, afasha abanyarwanda n'abarugenderera gutega ku mikino y'amahitamo yabo kandi bagahabwa ibikubo bya mbere.

    Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel, yavuze ko impamvu yo gutegura ibi bihembo ari ugushimira ibigo bikomeje guhesha isura nziza u Rwanda, bitanga serivisi nziza ku babigana.


    Umuyobozi mukuru wa Premier Bet, Bwana Apostolos Kalodoukas yakira ishimwe nk'ikigo cya mbere mu gutanga serivise zo gutega ku mikino mu Rwanda


    Apostolos Kalodoukas yashimiye Kalisimbi Events, n'abakozi basaga 400 bafasha abagenderera Premier Bet umunsi ku wundi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135295/premier-bet-yashimiwe-serivise-zintangarugero-igeza-ku-bayigana-135295.html

  • Urutonde rw’Aba-DJs 5 babakobwa bahagaze nez… – #rwanda #RwOT

    Umwuga wo kuvanga umuziki ni umwe mu myuga yishimirwa n’abatari bake, cyane ko usanga mu mpera z’icyumweru aba-DJs aribyo bantu basusurutsa utubari n’utubyiniro byo mu Rwanda ndetse bagafasha benshi kuruhuka mu mutwe no kongera kwishimira ubuzima.

    Mu gihe cyo hambere akazi ko kuvanga umuziki gatangira gukorwa mu Rwanda byari bimenyerewe ko ari akazi gakorwa n'igitsina gabo gusa. Gusa kugeza uyu munsi byarahindutse kuko mu Rwanda hari abakobwa b'aba Djs, babikora neza, babikunda kandi babeshejweho na byo.

    Muri abo harimo aba bakurikira:

    1.     DJ Brianne

    Ubusanzwe yitwa Gateka Brianne, ariko amenyerewe nka Dj Brianne kubera umwuga akora wo kuvanga umuziki. Uyu, yatangiye kwiga ibijyanye no kuvanga umuziki muri Mata 2019 abitangirira mu gihugu cya Kenya aho yavukiye. Kuva yagera mu Rwanda, Dj Brianne yarakoze ku buryo bugaragarira buri wese, avanga imiziki mu bitaramo bitandukanye, utubari, utubyiniro, mu mikino ikomeye ndetse no ku maradiyo arimo na Isango Star mu kiganiro 'Hands Up.'

    Usibye mu Rwanda, Brianne yagiye ajya no mu mahanga ndetse kuri ubu yibitseho ibihembo bikomeye birimo icy'uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga (2021-2022), Dj mwiza w'umwaka (2021-2022) ndetse n'icyo yahawe uyu mwaka (2022-2023) n'ubundi cy'umu-Dj mwiza w'umwaka. Si ibyo gusa  kuko n'ejobundi muri Kanama aherutse guhabwa igikombe nka Dj mwiza w'umwaka watowe n'abantu mu Karere u Rwanda ruherereyemo (EAEA People's Choice Female Of The Year).

    2.     DJ Sonia

    Dj Sonia uri mu bakobwa bamaze kumenyekana muri uyu mwuga, ubusanzwe yitwa Kayitesi Sonia. Yavutse mu 1998, atangira kuvanga imiziki muri 2019. Sonia, yacuranze mu bitaramo byinshi binyuranye birimo Silent Disco, Decent Entertainment ya Muyoboke, Giants of Africa, Hill Festival, acuranga mu tubari dutandukanye n'imikino ikomeye irimo Women's Afrobasket Rwanda 2023, FIBA World Cup n'ahandi henshi.

    Kuri ubu ni umwe mu bavanga umuziki ku gitangazamakuru cy'igihugu, RBA n'ishami ryayo rya kabiri ariryo KC2.

    3.     DJ Anita Pendo

    Anita Pendo ni umwe mu b'igisina-gore bavanga imiziki kandi bahagaze neza mu Rwanda cyane ko we anabifatanya n'akandi kazi kenshi karimo ako kuba umushyushyarugamba, umunyamakuru n'ibindi. Uyu, azwiho gusetsa cyane no gukorana imbaraga ibyo akora byose kandi akerekana ko abikunze.

    Uyu munyamakuru wa RBA na Magic FM, arambye mu mwuga wo kuvanga imiziki kuko yagize igitekerezo cyo gutangira kuwukora mu 2010. Pendo, yatangaje ko yinjiye muri uyu mwuga ashaka kwerekana ko mu Rwanda naho hari ab'igitsina gore bawushoboye.

    4.     DJ Ira

    Dj Ira ubusanzwe yitwa Iradukunda Divine. Yaje mu Rwanda aturutse mu gihugu cy'abaturanyi cy'u Burundi nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu 2015. Icyo gihe yahise atangira kwiga umwuga wo kuvanga umuziki abifashijwemo na DJ Bisosso. Yacuranze mu birori bikomeye birimo Primus Guma Guma, Silent Disco, Iwacu Muzika Festival, mu irushanwa rya Miss Rwanda n'ahandi.

    Ira kandi ni umwe mu ba-DJs b'abakobwa bakunze kugaragara bavanga imiziki mu mikino ikomeye u Rwanda rwakira irimo FIBA Africa 2023, Women's Afroabasket Rwanda 2023, Rwanda Summer Golf n'iyindi. Uyu kandi yavanze imiziki no kuri Televiziyo Rwanda igihe kinini.

    5.     DJ Fabiola

    Ubusanzwe yitwa Uwakayumba Fabiola. Amaze kwamamara nka DJ Fabiola kubera umwuba akora wo kuvanga umuziki mu tubyiniro dutandukanye, utubari no mu bindi birori bihuza abantu benshi.

    Kuri ubu, uyu ni umu-Dj uhoraho mu kiganiro Mix and The Juice gitambuka kuri Magic FM ya RBA. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135286/urutonde-rwaba-djs-5-babakobwa-bahagaze-neza-mu-rwanda-135286.html

  • Burundi:Umunyapolitiki n'umunyamakuru bafungiwe kubiba urwango mu baturage #rwanda #RwOT

    Umunyapolitiki wahoze ari ambasaderi w'u Burundi muri Kongo Kinshasa ndetse n'umunyamakuru bafunzwe bakurikiranweho gusakaza urwango bakoresheje imbuga nkoranyambaga muri iki gihugu.

    Ikinyamakuru SOS Media cyanditse Médard Muhiza wahoze ari ambasaderi w'u Burundi muri Kongo Kinshasa akaba n'umujyanama mubiro bya perezida Nkurunziza, we arashinjwa ubutekamutwe bugamije kwambura abantu, ubucuruzi butemewe ndetse n'ubujura

    Iki kinyamakuru cyandika ko umunyamakuru Kenny Claude Nduwimana,uzwi cyane muri iki gihugu akurikiranweho kubiba urwango yangisha abarundi bo bwoko bw'abahutu bagenzi babo b'abatutsi akoresheje imbuga nkoranyambaga.

    Nubwo inzego z'umutekano zidatomora neza ngo zigaragaze impamvu zaba zifunze uyu wahoze mu butegetsi biravugwa ko yaba azira ubutekamutwe n'ubujura afatanije n'abakongomani.

    Aba bagabo bombi ngo basanzwe ari abambari bakomeye b'ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi by'umwihariko uyu munyamakuru akaba ari mu rubyiruko rw'Imbonerakure rushamikiye kuri iri shyaka, ruzwiho kuzonga abantu bose batavuga neza ubutegetsi bw'aba DD.

     

     

     

    The post Burundi:Umunyapolitiki n'umunyamakuru bafungiwe kubiba urwango mu baturage appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/11/burundiumunyapolitiki-numunyamakuru-bafungiwe-kubiba-urwango-mu-baturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=burundiumunyapolitiki-numunyamakuru-bafungiwe-kubiba-urwango-mu-baturage

  • Huye:Ukekwaho kwiba insinga z'amashanyarazi yarashwe ashaka gucika polisi #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa kabiri  rishyira ku wa Gatatu  tariki 11 Ukwakira 2023,mu Murenge wa Ruhashya ,Akagari ka Muhororo,Umudugudu w'Agasharu , AKarere ka Huye, Polisi yarashe uwitwa Nzarubara Emmanuel wari ukurikiranweho ubujura bw'insinga z'amashanyarazi, ahita apfa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo ,SP Emmanuel Habiyaremye , yabwiye FLASH  ko  uyu muturage yarashwe ubwo yageragezaga gucika polisi.

    Ati 'Uwitwa Nzarubara Emmanuel, wakekwwagaho kwiba insiga z'amashanyarazi,ubwo yari agiye kwerekana izindi yibye aho yazibitse,yagerageje gutoroka,araswa n'abapolisi,yitaba Imana.'

    SP Emmanuel avuga ko iki kibazo cyahagurukiwe n'inzego bityo ko ababikora bakwiye kubireka.

    Ati 'Ubujura bw'insiga z'amashanyarazi ni i ikibazo inzego zahagurukiye by'umwihariko Polisi kubera ko bigira ingaruka nyinshi ku baturage. Ni ibikorwaremezo baba barahawe kugira ngo bibahindurire imibereho myiza. Iyo abantu nkaba babyangiza baba bahemukira abantu, baba bahemukira igihugu kandi bikagira ingaruka.'

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi,IGP Namuhoranye  Felix  mu kiganiro aheruka kugirana n'itangazamakuru, yavuze ko abangiza ibikorwaremezo batazihanganirwa.

    Yagize ati 'Twagiye kubijyamo dusanga bari gucuruza ibyapa byo ku muhanda. Twarabwiye ngo mucire birarura. Mubabwire ko umuntu ubyuka mu gitondo, agiye kwangiza ibikorwaremezo, mumutubwirire ngo mucire birarura. Tumaze gufata benshi.''

    Yakomeje ati 'Bikaba bibi rero iyo ugiye kumufata agashaka gukoresha bya bikoresho. Hari umwe uvamo neza n'undi biri bururire. Ni yo mpamvu navuze ngo acire birarura.'

    Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya CHUB

    Uyu aje akurikira  uw'i Muhanga na Bugesera barashwe na polisi bakekwaho kwiba insiga z'amashanyarazi .

    Umuyobozi wa Polisi y'Igihugu, IGP Felix Namuhoranye, yari aherutse kugaragaza ko inzego z'umutekano zitazigera zihanganira abajura bakomeje kwiba ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza umuriro n'amazi.

    Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukwakira 2023, mu kiganiro Polisi y'Igihugu n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, byagiranye n'itangazamakuru.Icyo gihe yabasabye gucira kuko birura.

    Theogene Nshimiyimana

    The post Huye:Ukekwaho kwiba insinga z'amashanyarazi yarashwe ashaka gucika polisi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/11/huyeukekwaho-kwiba-insinga-zamashanyarazi-yarashwe-ashaka-gucika-polisi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=huyeukekwaho-kwiba-insinga-zamashanyarazi-yarashwe-ashaka-gucika-polisi

  • Umukinnyi wa APR FC yamaze kubagwa #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva Ir’shad ukina hagati mu kibuga muri APR FC, yamaze kubagwa imvune yo mu ivi yari amaranye igihe.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 9 Nzeri 2023 nibwo uyu mukinnyi wari umaze igihe adakina yabazwe imvune yo mu ivi ry’iburyo yari amaranye igihe.

    Uyu mukinnyi akaba imvune ye yarabagiwe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, bikaba byaragenze neza.

    Kuva uyu mwaka w’imikino wa 2023-24 watangira ntabwo Ir’shad arakinira APR FC umukino n’umwe kubera imvune yagize mu mwaka w’imikino ushize.

    Yaje gukira ndetse atangira imyitozo ariko nyuma aza kongera gutonekara mu ivi ari nabyo byamuviriyemo kubagwa.

    Uyu ni umwaka wa 3 wa Nsengiyumva Ir’shad muri APR FC utaragize amahirwe yo kubona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe yagezemo avuye muri Marines FC.

    Ir’shad yamaze kubagwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-wa-apr-fc-yamaze-kubagwa

  • Umutoza wa APR FC abafana bamukarabye – VIDEO – #rwanda #RwOT

    Amagambo yuje agahinda, kutemeranywa n’ibyo umutoza abakokoreye, niyo magambo yiganje mu bafana ba APR FC, ubwo banganyaga na Bugesera igitego kimwe kuri kimwe. Wari umukino warangiye abafana batemeranywa n’umutoza ku buryo akinishamo abakinnyi kandi ngo ari ibintu akunze gukora.

    Umunyamakuru wa InyaRwanda ushwinzwe gufata amashusho, ubwo yegeraga abafata na APR FC, bamutuye agahinda, bemeza ko umutoza wabo nta bushobozi afite. Bamwe  bavuga ko umutoza atazi gusimbuza, atazi gutoranya abakinnyi 11 babanza mu kibuga, ndetse hari abakinnyi akoresha kandi ubona bari hasi.

    Nubwo APR FC yanganyije na Bugesera FC ku maherere, iyi kipe imaranye igihe kinini ibimenyetso byo ku nanirwa mu gice cya kabiri umuntu yakwibaza niba bakora imyitozo yubakitse nabi.

    KANDAHANO WUMVA AGAHINDA K’ABAFANA BA APR FC


    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135272/umutoza-wa-apr-fc-abafana-ba-mukarabye-video-135272.html