Blog

  • Christopher yongeye igitaramo mu byo yagombag… – #rwanda #RwOT

    Boston ni umujyi Mukuru wa Leta ya Massachusetts iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Amerika. Uzwi nk'Umujyi w'ubucuruzi n'umuco, kuko ubarizwamo za Kaminuza nyinshi n'amasomero Makuru.

    Muri iki gihe, uyu Mujyi uyoborwa na Meya Michelle Wu. Kandi imibare yo mu 2021 igaragaza ko utuwe n'abaturage 654,776.

    Ku wa 6 Ukwakira 2023, nibwo uyu muhanzi yasohoje ibitaramo 'Christopher Muneza US Tour' ataramira Grand Rapid mu Mujyi wa Michigan.

    Mbere yaho yari yaririmbiye mu Mujyi wa Austin muri Leta ya Dallas ku wa 30 Nzeri 2023, ku wa 23 Nzeri yaririmbiye mu Mujyi wa Phoenix muri Arizona, ku wa 5 Nzeri yaririmbiye Louisville muri Kentucky naho ku wa 2 Nzeri 2023 ataramira muri Portland muri Maine.

    Ibi bitaramo yakoreye muri izi Leta byagiye byitabirwa n'ibihumbi by'abanyarwanda bahatuye, kandi hagiye hataramira abahanzi banyuranye bo mu Rwanda bigizwemo uruhare na Dj Innox usanzwe ubarizwa kuri uriya mugabane.

    Dj Innox yabwiye InyaRwanda ko nyuma y'uko Christopher asoje ibitaramo bye, abatuye mu Mujyi wa Boston bifuje ko azabakorera igitaramo ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023.

    Ati 'Nibo bamutumiye. Azaba ari nacyo gitaramo cya nyuma akoze, ariko yari yabanje gusoza biriya yateguye. Kizaba ku wa 15 Ukwakira 2023.'

    Christopher agaragaza ibi bitaramo nk'imwe mu ntambwe atera mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga. Ariko kandi ni ahantu ho kubyaza umusaruro cyane cyane mu bijyanye no kuhakorera indirimbo n'ibindi.

    Yagiye mu ruhererekane rw'ibi bitaramo 'Christopher Muneza Tour USA' nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ikunzwe muri iki gihe yise 'Pasadena'. Ari kwitegura gushyira hanze indi ndirimbo yakoreye muri 1:55 AM na Producer Element.

    Ubwo yari muri Portland, uyu muririmbyi yaririmbiye abitabiriye igitaramo cye indirimbo zirimo nka ‘Habona’, ‘Babyumva’, ‘Ndabyemeye’, ‘Agatima’, ‘Pasadena’, ‘Mi Casa’ n’izindi zakunzwe kugeza ku ndirimbo aherutse gushyira ahagaragara.

    Christopher wavutse ku wa 30 Mutarama 1994, ni umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo. Afite agahigo ko kuba yaregukanye umwanya wa kabiri muri Primus Guma Guma Super Stars ya Gatandatu ndetse n'iya karindwi.

    Mu 2010 nibwo yinjiye mu muziki, amenyekanye binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Sigaho', 'Amahitamo' n'izindi.


    Christopher yatumiwe gutaramira mu Mujyi wa Boston ku wa 15 Ukwakira 2023


    Christopher yari aherutse gusoza ibitaramo yagombaga gukorera muri Amerika




    Ku rutonde rw'ibitaramo yagombaga gukora, Christopher yaherukaga gutaramira muri Michigan


    Christopher agaragaza ibi bitaramo nk'imwe mu nzira yo kwagura umuziki we no guhura n'abafana be


    Christopher ari kumwe na Dj Innox wamutumiye gukorera ibitaramo muri Amerika


    Christopher ubwo yari mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Louisville



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PASADENA' YA CHRISTOPHER

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135277/christopher-yongeye-igitaramo-mu-byo-yagombaga-gukorera-muri-amerika-135277.html

  • Abasore babiri bahinduje igitsina muri 90 bah… – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo gutanga iri kamba bizaba ku wa 18 Ugushyingo 2023 muri El Salvador. Ni irushanwa ngaruka mwaka, ku buryo abaritegura bavuga ko bakoresha ingengo y'imari ingana n'amadorali Miliyoni 100 mu kuritegura kugeza batanze ikamba.

    Ni ku nshuro ya 72 iri rushanwa rigiye kuba, kandi abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bamaze kuryitabira.

    Marina Machete wavutse ari umuhungu akahinduza akaba umukobwa aherutse kwegukana ikamba rya Miss Portugal mu birori byabereye muri Borba bimuhesha amahirwe yo guserukira iki gihugu muri Miss Universe izaba muri uyu mwaka.

    Uyu mukobwa w'imyaka 28 yari asanzwe akora akazi ko kwakira no kwita ku bagenzi mu ndenge. Mu ijoro yambikiyemo ikamba, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, ashima abamushyigikiye n'uburyo bamuteye imbaraga kugeza ageze ku nzozi ze.

    Yavuze ko atewe ishema no kuba ariwe muhungu wa mbere wahinduje igitsina wahataniye guserukira Portugal muri Miss Universe. Avuga ko mu myaka ishize atari koroherwa no kwitabira iri rushanwa, arenzaho ati 'Ubu ni iby'agaciro gakomeye kuri njye.'

    Ni ibintu ariko bitashimishije bamwe mu batuye muri kiriya gihugu, barimo Rui Paulo Sousa uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Portugal.

    Mu butumwa yatangaje ku rukuta rwe rwa Facebook, yavuze ko ubwo yasomaga inkuru ijyanye n'uko Marina Machete yambitswe ikamba kandi yarahoze ari umuhungu, yagizengo ni urwenya.

    Avuga ko kuri we abifata nk'umunsi mubi ku bakobwa bakiri bato bakura bashaka guhatana no gutsinda mu marushanwa y'ubwiza.

    Ku rundi ruhande ariko, hari abavutse ko ibi ari ikimenyetso cy'uko abihinduje igitsina n'abo sosiyete ikwiye kubakira nk'abandi.

    Marina yaje yiyongera kuri Rikkie Valerie Kollé wahoze ari umukobwa wihinduje akaba umukobwa, aho muri Nyakanga 2023 yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Buholandi bimuhesha amahirwe yo guserukira iki gihugu muri Miss Universe.

    Bivuze ko muri uyu mwaka Miss Universe izitabirwa n'abahungu babiri bihinduje igitsina, bahagarariye ibihugu by'abo.

    Rikkie w'imyaka 22 y'amavuko, aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram yemera ko yahoze ari umusore ariko akaza kwihindutsa akaba umukobwa. Yavuze ati 'Nabikoze mu bushobozi bwanjye kandi nishimiye buri bihe nanyuzemo.'

    Kuri iyi nshuro Miss Universe izitabirwa n'abakobwa 90. Mu nshuro zose yabaye, u Rwanda ntirwigeze ruyitabira. Igihugu cya Zimbabwe kizitabira iri rushanwa nyuma y'imyaka 22 yari ishize.

    Mu 2012 nibwo abategura Miss Universe bahaye rugari abasore bihinduje igitsina kwitabira iri rushanwa. Mu 2018, Angela Ponce wahoze ari umuhungu yaciye agahigo aba uwa mbere wihinduje igitsina witabiriye, icyo gihe yari aserukiye Espagne.

    Mu 2021, Kataluna Enriquez yabaye umusore wa mbere wahinduje igitsina wahataniye ikamba rya Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni nyuma y'uko yari yambitswe ikamba rya Miss Nevada.

    Muri Gashyantare 2021, Daniela Arroyo González yaciye agahigo ko kuba umusore wa mbere wihinduje igitsina wahatanye muri Miss Universe Puerto Rico. Aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram, avuga ko yabashije kugera mu 10 ba mbere bavuyemo Nyampinga.

    Kugeza ubu, ibihugu bitandukanye byo ku Isi ntibiremera ko abasore bihinduje igitsina bahatana mu marushanwa y'ubwiza. 

    Muri Nyakanga 2023, abasore barenga 100 bihinduje igitsina bahatanye bashaka ikamba rya Nyampinga w'u Butaliyani.

    Umushoramari Anne Jakkapong Jakrajutatip wihinduje igitsina, umwaka ushize yatanze amadorali Miliyoni 20 agura irushanwa rya Miss Universe. 

    Byatumye aba umugore wa mbere ubashije kwegukana iri rushanwa, ariko kandi biri mu murongo wo gukora ubuvugizi ku basore bihinduje igitsina.


         

    Marina Machete yahatanye ahagarariye umujyi wa Palmela, ntatinya kuvuga ko yavutse ari umusore nyuma agafata icyemezo cyo guhindura imiterere ye





    Rikkie Kolle wegukanye ikamba rya Miss w'u Buholandi, ari ku rutonde rw'abakobwa 90 bahataniye kuvamo Miss Universe 2023


    Miss Universe igiye kuba ku nshuro ya 72-Abakobwa bazatangira kugera muri EL Salvador ku wa 3 Ugushyingo 2023

    Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura R'Bonney Nola wo muri Amerika. Ni ku nshuro ya cyenda, Amerika yari yegukanye ikamba



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135282/abasore-babiri-bahinduje-igitsina-muri-90-bahataniye-kuvamo-miss-universe-135282.html

  • Rwatubyaye Abdul yavuze ku mwuka mubi uri muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yavuze ko umwuka mubi uvugwa muri iyi kipe ari ibintu bidakabije ku buryo byahungabanya ikipe.

    Hari nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura umukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona bari bwakiremo Etoile del’Est, ni nyuma yo gutandukana n’umutoza Yamen Zelfani.

    Kapiteni Rwatubyaye Abdul avuga ko kuba badafite umutoza mukuru ari imbogamizi ariko na none icyo bareba ari ukubona intsinzi uyu munsi.

    Ati “Hariho imbogamizi kuba nta mutoza dufite ubu, kuba tumaze kunganya imikino 5 ni ibintu bidakunze kubaho muri Rayon Sports. Turi abakinnyi bakunda guhangana, bakunda irushanwa tugiye gushyira hamwe uyu mukino wo ku wa Gatatu ni ukuwutsinda.”

    Agaruka ku bimaze iminsi bivugwa ko muri iyi kipe harimo umwuka mubi hagati y’abakinnyi, yavuze ko umwuka mubi urimo ntacyo wakwangiza ari ibintu bisanzwe.

    Ati “Navuga ko nta hantu hataba umwuka mubi cyane cyane mu mupira w’amaguru urebye buri mukinnyi aba afite uko akina, aba afite uwo yiyumvamo niyo mpamvu haba hari abagomba kudushyira hamwe duhereye ku bakapiteni b’ikipe, ku bafite ubunararibonye mu ikipe tugakurikizaho abatoza kuko kaba ari akazi kabo.”

    “Umwuka mubi navuga uhari ntabwo ari ibintu bihambaye cyane wenda mu kibuga ubonye umupira bigenze gutya na gutya, uri mu mwanya umeze gutya ugomba guha mugenzi wawe, ni ibintu biri takitike ntabwo ari umuntu ku giti cye ubitse inzika, nta mwuka mubi uhari wenda wavuga ko wahungabanya ikipe.”

    Bivugwa abakinnyi benshi babangamiwe n’imikinire y’umukinnyi Ojera Joackiam ukina yiharira bigatuma ikipe idatanga umusaruro, akaba yaragiye abishwanira n’abakinnyi barimo nka ba Luvumbu n’abandi.

    Rwatubyaye Abdul avuga ko umwuka mubi uri mu ikipe ntacyo wahungabanya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-yavuze-ku-mwuka-mubi-uri-muri-rayon-sports

  • Ni abakinnyi ba APR FC badashoboye cyangwa ni umutoza wananiwe gutandukanya amarangamutima n’ubushobozi? #rwanda #RwOT

    Imikinire ya APR FC muri iyi minsi yateye benshi kwibaza niba ari bwo bushobozi bw’abakinnyi ifite cyangwa niba ari ikibazo cy’umutoza wayo, Umufaransa Thierry Froger udashoboye.

    Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira wa 2023-24, APR FC yavuye kuri gahunda yo gukinisha abenegihugu isubira kuri gahunda y’abanyamahanga.

    Abakinnyi yaguze iyo wumvaga ibigwi byabo, ntawashidikanyaga ku bushobozi bwabo aho niyo batari kwitwara neza mu mikino Nyafurika baguriwe ariko itandukaniro muri shampiyona ryari kugaragara.

    Yaguze abanya-Cameroun babiri, Salomon Bindjeme Charles Banga wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu ya CHAN ya Cameroun na Apam Assongue, igura umugande Taddeo Lwanga, umunya-Sudani Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman, umurundi Nshimiyimana Ismail Pitchou, umunya-Nigeria Victor Mbaoma, umunyezamu ukomoka muri Congo Brazaville, Pavelh Ndzila na Ndikumana Danny ugomba gukina nk’umunyarwanda, aba baje biyongera ku ntoranywa z’Abanyarwanda iyi kipe isanganywe.

    Aba bakinnyi bazaniwe umutoza w’Umufaransa, Thierry Froger ngo abafashe kugera ku ntego z’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Kuri ubu imikinire y’uyu mutoza ikaba ikomeje gutuma abakunzi bayo bifata mwapfubyi aho badakozwa ibyo kuba ari abakinnyi badashoboye ikipe ifite ahubwo ikibazo kiri muri we ukinisha abadakwiriye.

    Amaze gutoza imikino 10 y’amarushanwa kongeraho iya gicuti ariko ntarabona 11 be azajya abanza mu kibuga.

    Thierry Froger ariko kwisunikira mu muryango usohoka muri APR FC

    Amaboko atazaguha uyabona mu iramukanya

    Umukino we wa mbere w’irushanwa yatoje ni uwa Super Cup yahuyemo na Rayon Sports tariki ya 12 Kanama 2023 aho yamutsinze 3-0.

    Ntabwo abantu babitinzeho cyane kuko yari Rayon Sports kandi ikipe afite yari nshya, bati “ntibaramenyerana”.

    Yakurikijeho umukino w’ijonjora rya CAF Champions League aho yanganyirije na Gaadiidka yo muri Somalia 1-1 i Kigali, yaje kiyisezerera aho mu mukino wo kwishyura yayitsinze 2-0.

    Nubwo yayisezereye ariko ntabwo imikinire ye yanyuze abanyamupira, nibyo yarakinnye aratsinda ariko ibyo akina ukabibura.

    Aha byari byatangiye kugaragara ko we na APR FC gukorana bishibora kuzagorana.

    Dukomereje mu mikino Nyafurika yaje kwakira Pyramids FC banganyiriza i Kigali 0-0, aha niho ikipe yakinnye ndetse abantu babona umupira mwiza APR FC ihererekanya, yaje gusezererwa mu Misiri itsinzwe 6-1. Nabyo ntibyavuzweho rumwe uburyo ikipe yakinishije yari ipanzwe, gusezererwa yari gusezererwa ariko ibitego yatsinzwe hari ibyo na we yagizemo uruhare.

    Mu mikino ya shampiyona amaze gukina 5 yatsinzemo 3 anganya 2. N’iyo yatsinze ijya kurangira nta nkuru benshi bavuga ko ashobora kwishyurwa (APR 1-0 Police FC, Etoile del’Est 0-1 APR FC, Marines FC 2-2, APR FC 2-1 Musanze FC na APR FC 1-1 Bugesera FC).

    Uburyo akinishamo APR FC ntibivugwaho rumwe

    Ni abakinnyi APR FC ifite badashoboye cyangwa ni amarangamutima y’umutoza?

    Thierry Froger ni umutoza utava kwizima cyangwa se uganzwa n’amarangamutima bigatuma akora amakosa amwe n’amwe ashobora gutuma yatakaza umukino.

    Kugeza uyu munsi benshi ntibumva cyangwa ngo babone ubuhanga yabonye muri Nshimiyimana Yunusu, myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi bituma yicaza Bindjeme na Prince akaba ari we akinisha.

    Ni umukinnyi wamweretse ko isaha n’isaha yamutsindisha mu gihe cyose yamushyize mu kibuga cyane cyane mu mikino Nyafurika.

    Nk’ibitego 6 batsinzwe na Pyramids FC mu Misiri, iyo usesenguye neza usanga uyu mukinnyi yaragize uruhare muri 3, gusa kumwicaza ntabikozwa.

    Ikibazo abantu bibaza ni ikibazo afitanye na myugariro w’umunya-Cameroun, Salomon Banga kuva yagera mu Rwanda asa nk’aho atamwiyumvisemo.

    Yatangiye kumukinisha ku mukino wa Police FC aho yagaragaje urwego rwo hejuru, imikino ya Pyramids ni we mukinnyi wa APR FC wari ufite amanota menshi, gusa ibi arabirenga muri shampiyona akamwicaza ku ntebe y’abasimbura nk’aho yakabaye ari we yubakiraho.

    Ikindi kibazo kibazwa ni umunya-Cameroun na none usatira anyuze ku mpande, Apam Assongue uburyo yahindutse umuswa kandi nyaramara mu ntangiriro ari we mukinnyi mu bo APR FC yaguze wari ku rwego rwo hejuru, bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ntibazamwibagirwa kuri Super Cup.

    Ni umutoza wizirika ku byemezo, kuba avuga ko Ramadhan Niyibizi ari umukinnyi mwiza mu bo APR FC ifite ndetse atakabaye akina mu Rwanda, byatumye akora ibishoboka amushakishiriza umwanya, amukura ku ruhande amushyira inyuma ya rutahizamu nubwo bigaragara ko nta musaruro atanga.

    APR FC ifite ikibazo no mu batoza bongera ingufu

    Uwavuga ko iyi kipe ifite ikibazo mu bijyanye n’imbaraga ntiyaba abeshye kuko iminota 60 iba ihagije kugira ngo ibe yarushye.

    N’umutoza wayo Thierry Froger yarabyivugiye ko mu gice cya kabiri baba barushye ari nayo mpamvu kibagora cyane.

    Ni ikipe ubona mu gice cya mbere iba igerageza gukina neza ndetse akenshi n’ibitego itsinda ibitsinda mu gice cya mbere, mu gice cya kabiri uba ubona abakinnyi barushye cyane.

    Ibi byo bikaba biba bigomba kubazwa umutoza wongerera ingufu aba bakinnyi ukomoka muri Tunisia, Adel Zrane.

    Ubuhanga yabonye muri Yunusu abatoza bamubanjirije nabwo ni ubwo kwibazaho

    Ramadhan aramuhengeka ariko akamubonera umwanya

    Ikibazo afitanye na Bindjeme ntabwo kiramenyekana

    Uburyo Apam yabaye umuswa ntibivugwaho rumwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-abakinnyi-ba-apr-fc-badashoboye-cyangwa-ni-umutoza-wananiwe-gutandukanya-amarangamutima-n-ubushobozi

  • Icyizere cyaraje amasinde i Rubavu kugeza aho Etincelles FC itewe mpaga, ni inde wo kubibazwa? #rwanda #RwOT

    Etincelles FC yemera ko mpaga yaraye itewe na Musanze FC yari ikwiye ariko na none nta ruhare babigizemo, byose byatewe n’Ibitaro by’Akarere.

    Ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023, Etincelles FC yagombaga kwakira Musanze FC kuri Stade Umuganda mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

    Gusa uyu mukino ntabwo waje kuba ahubwo Etincelles FC yatewe mpaga kubera kubura imbangukiragutabara (Ambulance) ku kibuga.

    Ni ibintu byababaje abakunzi ba ruhago ndetse bahamya ko biteye isoni ku ikipe nka Etincelles iterwa mpaga muri 2023.

    Byagenze bite ngo Ambulance ibure ku kibuga?

    ISIMBI yagerageje gutera icyumvirizo muri Etincelles FC, bemera aya makosa ndetse bakavuga ko atababarirwa.

    Ubusanzwe ngo Etincelles FC ifitanye amasezerano n’Ibitaro by’Akarere ka Rubavu byo kubaha Ambulance ku mikino yose bakiriye.

    Icyo iyi kipe iba isabwa ni ukwandikira ibi Bitaro mbere bakabamenyesha igihe uwo mukino uzabera.

    No kuri iyi nshuro bivugwa ko nk’ibisanzwe byakozwe, umunyamabanga w’iyi kipe ari we wabikoze ndetse akizezwa ko Ambulance ihari.

    Amakuru kandi ISIMBI yamenye ni uko ku wa Mbere nimugoroba, Djuma ushinzwe bwa buri munsi bw’ikipe ya Etincelles FC (Team Manager) yahamagaye ku bitaro akabwirwa ko badakwiye kugira ikibazo Ambulance ihari.

    Na mu gitondo ku wa Kabiri bakomeje kuvugana bizezwa ko ihari kugeza saa 14h53′ babwiwe ko Ambulance itakibonetse mu gihe umukino wari saa 15h00′.

    Babajije impamvu babibwiwe bakererewe, babwiwe ko bahamagaye umunyamabanga w’ikipe nk’umwe mu bantu bavuganaga kuri Ambulance maze basanga nimero ye itariho.

    Iminota 7 yari isigaye ngo umukino utangire, kongeraho 15 amategeko ateganya ngo mpaga iterwe byari bigoye ko Etincelles yari kuba ibonye indi Ambulance inageze ku kibuga, yaje guterwa mpaga.

    Bivugwa ko ubuyobozi bw’Akarere bwinjiye muri iki kibazo kugira ngo bamenye impamvu nyamukuru yatumye ikipe batera inkunga iterwa mpaga, bivugwa ko hari n’abashobora kubigenderamo.

    Kubura Ambulance byatumye Etincelles iterwa mpaga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyizere-cyaraje-amasinde-i-rubavu-kugeza-aho-etincelles-fc-itewe-mpaga-ni-inde-wo-kubibazwa

  • APR FC yaguye miswi na Bugesera FC #rwanda #RwOT

    APR FC yaguye miswi y’igitego kimwe kuri kimwe na Bugesera FC mu mukino wa shampiyona.

    APR FC yari yakiriye Bugesera FC ku itara kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Ku munota wa 5, Bugesera FC abakinnyi ba Bugesera FC bahushije uburyo bwabazwe nyuma yo guhererekanya neza.

    Mbaoma yagerageje uburyo ku munota wa 9 ariko umunyezamu arawufata.

    Muri iyi minota APR FC yarushaga Bugesera FC ndetse biza kuyiha igitego ku munota wa 18 gitsinzwe na Victor Mbaoma ku mupira yari ahawe na Ishimwe Christian.

    APR FC yakomeje kotsa igitutu Bugesera FC ariko amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri, Bugesera FC yarushije APR FC ndetse irema amahirwe atandukanye ariko kuyabyaza umusaruro bibanza kwanga.

    Ku munota wa 89 Bugesera FC yaje kwishyura iki gitego nyuma y’uburangare bw’ubwugarizi bwa APR FC, cyatsinzwe na Gilbert. Umukino warangiye ari 1-1.

    Gahunda y’umunsi wa 6

    Ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023

    Gorilla FC 2-2 Gasogi United
    APR FC 1-1 Bugesera FC
    Etincelles 3-0 Musanze FC (Mpaga)
    Mukura VS 1-0 Sunrise FC

    Ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023

    Marines FC vs AS Kigali
    Amagaju FC vs Kiyovu Sports
    Police FC vs Muhazi United
    Rayon Sports vs Etoile del’Est

    APR FC yanganyije na Bugesera FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaguye-miswi-na-bugesera-fc

  • Injyana ya Rap ifatwa nk’iyibirara yabagize a… – #rwanda #RwOT

    Injyana ya Rap mu muziki yatangiye gutezwa imbere mu myaka ya 1970 biturutse ku ba DJs ndetse n'Abanyamerika ahanini bakomoka muri Afurika, yari injyana nshya itari imenyerewe aho wasangaga imiririmbire yayo imeze nk'ikiganiro umuntu ari gukora. Iyi njyana ntiyabanje gukundwa ariko uko iminsi yagiye ihita yagiye ikundwa ku Isi ndetse igera no mu bihugu hafi ya byose.

    Uku gukwira ku Isi ntabwo byarangiriye aho ahubwo ni ko byajyanaga no gutanga ubushobozi mu buryo bw'amafaranga ku baririmbyi bayikoraga umunsi ku wundi. Nyamara nubwo hari abo yakijije ntibiyibuza kuba igifatwa nk’injyana y’ibirara bitewe n’imyitwarire y’abaraperi bagaragaza.

    Forbes Magazine ivuga ko iyi njyana nubwo idafatwa nk’izindi bitayibujije gushinga imizi ndetse n’abayikora ugasanga nibo batunze amafaranga menshi mu myidagaduro mpuzamahanga. Aha hari urutonde rw’abaraperi 10 bakize cyane ku Isi mu 2023:

    1. Jay Z $2.5 Billion

    Uyu mugabo Shawn Carter wavukiye mu mujyi wa Brooklyn muri Amerika niwe muririmbyi wa mbere mu mateka y'isi watunze miliyari y'amadorali, ibi bikaba byarabaye muri 2019, uyu mugabo mu mwaka ushize yashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bakora imyidagaduro binjije menshi, uretse umuziki ariko uyu anafite ibikorwa byinshi bibyara inyungu harimo inganda zikora inzoga ndetse n'izikora imyenda. Kuri ubu abarirwa amadorali Miliyari 2.5 z'umutungo we wose.

    2. P Diddy $900 Million

    Uramutse uvuze injyana ya Rap ugasiga P Diddy uba ntakintu wari wamenya kuriyi njyana. Sean Combs yamenyekanye ku mazina menshi nka Diddy, Diddy Dirty Money, Puff Daddy n’ayandi menshi. Uyu uretse gukora umuziki wa Rap ni n'umuhanga cyane mu muziki kuko yaranabyize. Yatangiye kumenyekana cyane mu ntagiriro za 1990. Kuri ubu abarirwa Miliyoni 900 z'Amadorali.

    3. Dr Dre $870 Million

    Iyo bavuze umuntu ukora cyane uyu mugabo Andre Romell Young (Dr Dre) ahita aza mu mitwe ya benshi, uyu mugabo uretse kumenyekana mu muziki wa Rap ikindi azi gukora neza kandi cyane ni n'umushoramari. 

    Afite uruganda rukomeye rwitwa Beats (Beat by Dre) rukora ibikoresho by'umuziki, abenshi bagiye bamenya za Ecouteurs, uretse ibi kandi yanagiye anahagararira inzu zikora imiziki zinyuranye. Uyu rero yabikuyemo amafaranga menshi dore ko ubu abarirwa akayabo ka miliyoni 870 z'amadolari.

    4. Kanye West Ye $500 Million

    Uyu mugabo wahoze yitwa Kanye West yaje guhindura izina yiyita Ye, uyu kandi yahoze ariwe muraperi utunze cyane kurusha abandi kugeza ejobundi muri 2022 ubwo habagaho kumvikana guke n'abafatanyabikorwa maze bagatangira kumuvaho bigatuma abura amafaranga menshi cyane. Ibi byatumye abura amafaranga kuri miliyoni zirenga 800 z'amadorali none ubu asigaranye miliyoni 500 gusa.

    5. Eminem $258 million

    Marshall Mathers wamamaye nka Eminem ajya ku rutonde rw'abaraperi bakomeye ariwe muzungu ubarimo wenyine, akenshi usanga urutonde rugizwe n'abirabura, ariko Eminem yaje kubinjiramo akora Rap iramuhira ndetse aza no gusaruramo amafaranga menshi. Kuri ubu abarirwa amadolari miliyoni 258 atunze.

    6. Pharrell Williams $253 Million

    Umuraperi akaba n’utunganya indirimbo afatanya no guhanga imideli, Pharell Williams unanyuzamo akaririmba, ni umwe mu bakunzwe mu njyana ya Rap wanagiye ukorana n’abandi baraperi bakomeye byumwihariko Snoop Dogg. Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko atunze miliyoni 253 z’Amadolari akesha gukora iyi njyana.

    7. Drake $250 Million

    Aubrey Graham wamamaye nka Drake mu muziki nyuma yo gutera umugongo gukina filime yatangiriyeho. Uyu muraperi ukomoka muri Canada wazamuwe n’itsinda rya Young Money, unaherutse gutangaza ko agiye kuba ahagaritse umuziki ku mpamvu z’ubuzima bwe, ubu amaze kwinjiza miliyoni 250 z’Amadolari.

    8. Master P $200 Million

    Percy Robert Miller Sr. wamamaye ku izina rya Master P, ni umuraperi akaba na rwiyemezamirimo watangiye kwamamara mu 1997. Uyu mugabo kandi ni Se w’abakinnyi ba filime bakomeye barimo Romeo Miller. Kugeza ubu nubwo atakigaragara mu muziki atunze miliyoni 200 z’Amadolari akesha injyana ya Rap yakoze akiri muto.

    9. Ice Cube $160 million

    O’Shea Jackson Sr. wamamaye ku izina rya Ice Cube ni umwe mu baraperi bafatwa nk’inkingi ya mwamba muri Amerika dore ko ari mu bubatse iyi njyana kuva mu 1984 abarizwa mu itsinda rya ‘NWA’ (Niggas With Attitudes) yarahuriyemo na Dr Dre, Eazy E hamwe n’abandi. Uyu mugabo usigaye ari umukinnyi wa filime unazishoramo amafaranga, atunze miliyoni 160 z’amadolari.

    10. Lil Wayne $150 million

    Dwayne Carter uzwi cyane nka Lil Wayne, ni umwe mubaraperi bubatse izina ku rwego mpuzamahanga abikesha ubuhanga bwe mu njyana ya Rap. Uyu mugabo wakoze itsinda rya Young Money akarizamuriramo abarimo Nicki Minaj na Drake, nawe ari mubamaze gukizwa n’iyi njyana dore ko ubu afite umutungo wa miliyoni 150 z’amadolari.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135263/injyana-ya-rap-ifatwa-nkiyibirara-yabagize-abaherwe-abaraperi-10-bakize-ku-isi-mu-2023-135263.html

  • Umupira Chritian yakaze ukavamo igitego cya APR FC 

    Victor Mbaoma yahise aterekamo umutwe ntagutinza 

    uruhande rw’ibumoso bwa APR FC, niho  hari kuva imipira iri gutesha umutwe Bugesera FC

    Buesera FC yagiwe na nimero kabiri wayo Isingizwe Rodrigue ubona ko yananiwe gufata Ishimwe Christian kandi imipira yose iri kubateza ibibazo ariho ituruka.

    29″ APR FC nanone ihushije igitego, ku mupira ukaswe na Ishimwe Christian, ariko Mbaoma ateretseho umutwe, asanga umupira urahavuye.

    27″ Amakipe yombi ari gukinira mu kibuga hagati, gusa Bugesera nayo ikanyuzamo igasatira izamu.



    17″ Igitego cya APR FC. N’ubundi kubutumwa yari amaze kubaha mukanya, Victor Mbaoma atsinze igitego cya mbere cya APR FC ku mupira ateye n’umutwe uturutse kwa Ishimwe Christian umunyezamu ntiyamenya aho unyuze.

    15″ APR FC itsinze igitego umusifuzi avuga ko habayeho kurarira kuri Victor Mbaoma

    Mu mikino 17 ya shampiyona imaze guhuza aya makipe, APR FC yatsinzemo imikino 13 itsinda ibiri, banganya ibiri. Bugesera FC iheruka gutsinda APR FC ibitego 2-1 tariki 7 Ukwakira 2022.

    2017 nabwo APR FC yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1 akaba arizo nshuro zonyine Bugesera FC yatsinze APR FC muri shampiyona.

    Nzira kuva yagera muri APR FC ntabwo ava mu izamu

    Ani umukinnyi wa Bugesera FC wo kwitega muri uyu mukino

    Umutoza Nshimiyimana Eric wa Bugesera FC yahisemo gukoresha:

    Habarurema Gahungu

    Mukengele Christian

    Muhoza Tresor

    Isingizwe Rodrigue

    Stephen Bonny

    Kaneza Augustin

    Dukundane Pacifique

    Gakwaya Leonard

    Vincent Adams Koffi

    Tuyihimbaze Gilbert

    Ani Elijah

    04″ Bugese FC ihushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira Gakwaya asigaranye n’umunyezamu wa APR FC ariko umupira awutera hanze

    Abakinnyi 11 umutoza Thierry wa APR FC yabanje mu kibuga

    Pavelh Nzira

    Omborenga Fitina

    Ishimwe Christian

    Nshimiyimana Yunussu

    Niyigena Clement

    Taddeo Luanga

    Niyibizi Ramadhan

    Ruboneka Bosco

    Alain Kwitonda Bacca

    Mugisha Gilbert

    Victor Mboama

    18:00″ Umukino uratangiye

    17:56″ Amakipe yombi agarutse mu kibuga, umukino ukaba ubura iminota micye ngo utabgire

    15:50″ Abakinnyi b’abasimbura bagarutse mu kibuga

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yakomeje hakinwa imikino igera kuri 4.

    Iyi mikino igiye gusorezwa n’umukino uhuza APR FC yakiriye Bugesera FC ikomoka mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

    APR FC igiye kumanuka mu kibuga nyuma yo gutsinda ikirarane yatsinzemo Musanze FC ibitego 2-1.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135267/live-apr-fc-yakiriye-bugesera-fc-ishaka-kwihimura-135267.html

  • Etincelles FC yatewe mpaga #rwanda #RwOT

    Etincelles FC yatewe mpaga na Musanze FC nyuma yo kubura Imbangukiragutabara “Ambulance” ku kibuga.

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023, Etincelles FC yagombaga kwakira Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

    Gusa uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade Umuganda ntiwabaye ahubwo Musanze FC yateye mpaga Etincelles FC nyuma yo kubura “Ambulance” ku kibuga.

    Amategeko ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru avuga ko umukino utagomba gutangira mu gihe nta mbangukiragutabara iri kibuga kandi ishakwa n’ikipe yakiriye.

    Mu gihe ibuze ikipe yakiriye iterwa mpaga. Abasifuzi baba bagomba gutegereza iminota 15 mu gihe ikipe imwe hari ibyo itujuje ikabona gutera mpaga.

    Uyu munsi iminota 15 yarangiye ndetse bigera kuri 23 ku minota isanzwe yo umukino wagombaga gutangiriraho, bahita batera mpaga Etincelles FC.

    Muri Stade Umuganda kandi hakaba nta muyobozi wa Etincelles FC wigeze uhagaragara.

    Muri 2018 nibwo mpaga yaherukaga guterwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho Kirehe FC yayiteye Kiyovu Sports kubera kubura Ambulance ku kibuga.

    Etincelles FC yatewe mpaga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/etincelles-fc-yatewe-mpaga

  • JENOSIDE: Urubanza ruregwamo Abanyarwanda babiri mu Bubiligi rwasubitswe rugitangira #rwanda #RwOT

    Mu rukiko rwa Rubanda i Buruseli, kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Ukwakira 2023 hasubitswe urubanza w'Abanyarwanda babiri; Basabose Pierre w'imyaka 76 y'amavuko hamwe na Twahirwa Séraphin w'imyaka 67 y'amavuko bakurikiranywe ho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uburwayi bwo mu mutwe bw'umwe muri aba 2 niyo ntandaro y'iri subikwa ry'urubanza rwari rugitangira ku munsi warwo wa mbere.

    Mu itangira ry'uru rubanza, abagize inteko iburanisha muri uru rukiko rwa Rubanda batangiye basuzuma inzitizi zari zagaragajwe n'Umunyamategeko, Me Jean Flamme wunganira Basabose Pierre utagaragaye mu rukiko kuri uyu munsi wa mbere.

    Uyu mwunganizi we mu mategeko, yagaragarije urukiko ko uwo yunganira afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe( bushingiye ku ihungabana ryo mu bwonko, ikibazo cyo kwibagirwa n'ibindi), ko arwariye i Buruseli mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Yohani, ko ndetse bimuhangayikishije ndetse avuga ko ubwo burwayi budashobora gutuma umukiriya we agaragara mu rukiko.

    Uretse iyi nzitizi y'ubu burwayi bwo mu mutwe yatanzwe na Me Jean Flamme, yari yanatanze indi nzitizi agaragaza ko hari abatangabuhamya batatu yari yasabye ko bagaragara mu rukiko ariko bikaza kugaragara ko banzwe, uretse umwe.

    Iyi nzitizi ku buzima bwo mu mutwe bwa Basabose Pierre, ni ikibazo cyagaragajwe bwa mbere nk'inzitizi ndetse kigibwaho impaka muri Kamena uyu mwaka ubwo yagezwaga bwa mbere imbere y'umucamanza. Gusa urukiko rwari rwanzuye ko iyo atari inzitizi yatuma atabasha kugira uruhare mu rubanza aregwamo nubwo ubuzima bwe butameze neza.

    Mu gusuzuma inzitizi zatanzwe na Me Jean Flamme, urukiko rwemeje ko ku bijyanye n'uburwayi bwo mu mutwe bwa Basabose Pierre hakenewe amakuru mashya ku buzima bwe azatangwa n'umuganga w'impuguke. Ku kijyanye n'abatangabuhamya basabwe, muri batatu bashakwaga na Me Flamme, hemewe uwahoze ari Ambasaderi gusa. Urubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023 i saa munani hafatwa umwanzuro usubiza kuri izo nzitizi zatanzwe.

    Ni bantu ki mu ncamake aba banyarwanda baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Basabose Pierre, afite imyaka 76 y'amavuko akaba yaravukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Yabaye umusirikare ku butegetsi bwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Habyalimana Juvenal, akaba kandi umwe mu basirikare bari mu mutwe warindaga umukuru w'Igihugi, akaba na mubyara wa Agatha Kanziga wari umugore wa Perezida Juvenali Habyalimana.

    Basabose Pierre, amakuru agaragaza ko nyuma yo gusezererwa mu gisirikare yaje kuba umucuruzi ukomeye mu Mujyi wa Kigali, aho yari afite ibiro by'ivunjisha. Bivugwa kandi ko yari n'umwe mu banyamigabane ba RTLM yifashishijwe mu icengezamatwara rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha by'intambara ndetse n'ibyibasiye inyokomuntu. Mu byo akekwaho, harimo kuba yarateye inkunga ibikorwa by'icengezamatwara rya Jenoside binyuze ku kuba yari umwe mu banyamigabane ba RTLM no gutanga intwaro ku Nterahamwe zo mu Gatenga na Gikondo ndetse akanashishikariza kwica Abatutsi.

    Mugenziwe baregwa mu rubanza rumwe, Twahirwa Séraphin wamenyekanye ku izina rya 'Kihebe', akomoka mu yahoze ari Komini Giciye, Perefegitura ya Gisenyi. Yabaye umukozi wa Minisiteri y'Imirimo ya Leta (MINITRAPE). Muri uru rubanza rwatanguye, we yagaragaye mu rukiko.

    Mu byo akekwaho, yabaye Umuyobozi w'Interahamwe muri Segiteri ya Gikondo mu Mujyi wa Kigali ari naho yari atuye. Bombi we na Basabose bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bishingiye ku kuba baragize uruhare mu guha intwaro no gutoza Interahamwe, kuba mu bagize uruhare mu gukora urutonde rw'Abatutsi bagomba kwicwa no kuba baragiye bagaragara kuri za bariyeri mu gihe cya Jenoside. Bashinjwa kandi ibyaha by'intambara hashingiwe ku ruhare bagize mu bwicanyi ndetse kuri Twahirwa hakiyongeraho n'icyaha cyo gufata abagore ku ngufu.

    Bombi, yaba Basabose Pierre na Séraphin Twahirwa bafatiwe i Bruxelles mu Bubiligi mu gace kitwa Hainaut ku matariki ya 29 na 30 Nzeri 2020. Bafashwe biturutse ku mpapuro zabashakishaga zatanzwe na Leta y'u Rwanda.

    Aganira n'Abanyamakuru bakorana na Pax Press(Umuryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro) bakora inkuru z'Ubutabera, Ambasaderi w'Ubwami bw'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, taliki ya 6 Ukwakira 2023, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gushakisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi. Yavuze kandi ko kuba abafashwe bakekwaho ibyaha bya Jenoside imwe mu mpamvu batoherezwa mu Rwanda aho bakekwaho gukorera ibyaha ari uko nta masezerano hagati y'ibihugu byombi ahari ku guhererekanya abanyabyaha.

    Uru rubanza rw'aba Banyarwanda uko ari babiri, rwiswe ''Rwanda 8 '' rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa mbere taliki ya 09 Ukwakira 2023. Biteganijwe ko ruzapfundikorwa taliki ya 08 Ukuboza 2023, nta gihindutse. Hari Abatangabuhamya 40 byitezwe ko bazava mu Rwanda bakazajya i Buruseli gutanga ubuhamya imbere y'urukiko ku byaha aba bagabo bakurikiranyweho.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/10/10/jenoside-urubanza-ruregwamo-abanyarwanda-babiri-mu-bubiligi-rwasubitswe-rugitangira/