Blog

  • Bombori bombori mu bigarasha byadogereye! #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru, Uruhande rushyigikiye Kayumba Nyamwasa rwatangaje ko rwirukanye abayoboke 6 bari mu myanya ikomeye muri wa mutwe w'iterabwoba, RNC, ngo kubera'kwigomeka ku buyobozi'.

    Abo barimo Frank Ntwari nyamara wahoze ari ishumi ya Nyamwasa, bahise batangaza ko bazira kwamagana ubujura n'ibinyoma bya Kayumba Nyamwasa na Jérome Nayigiziki, ndetse bemeza ko badashobora kwirukanwa n'agatsiko k'abatekamutwe.

    Ejo kuwa 11/10/2023, umwiryane wakomereje mu kiryabarezi ' Ishema'(uretse ko unahasanzwe), ingirwashyaka ry'abarwayi bo mu mutwe, bayobowe na Padiri Tomasi Nahimana.

    Umugore witwa Nadine Claire Kansinge yasohoye itangazo rivuga ko yirukanye Nahimana mu ishyaka, ngo kuko yavuze ko aziyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe mu Rwanda umwaka utaha, kandi ngo iryo shyaka ryaramaze kwemeza ko Nadine Kansinge ari we mukandida waryo!

    Kugeza ubu Tomasi Nahimana ntacyo aravuga kuri iri tangazo rya Kansinge, ariko ababikurikiranira hafi baremeza ko umuriro ugiye kwaka hagati y'uwo mupadiri na Kansinge, nyamara bizwi ko basanganywe ubucuti bushingiye ku ishimishamubiri.

    Ibi bije byiyongera ku macakubiri akomeye hagati ya Tomasi Nahimana na J.Paul Ntagara, bahoze bita'minisitiri w'intebe wa guverinoma yo mu buhungiro', Padiri Nahimana ngo abereye'perezida'!

    Nahimana na Ntagara bateranye amagamvo birambira abakurikira umbuga nkoranyambaga, bashinjanya kubeshya no kwiba abashukika bwangu.

    Amakuru yizewe ava mu bambari ba Padiri Tomasi Nahimana arahamya ko ari mu mazi abira , cyane cyane nyuma y'aho abeshyeye ibigarasha bigenzi bye ko yagiranye umubonano na Perezida Tshisekedi wa Kongo. Byahe byo kajya ko ngo yasabye Tshisekedi akayabo ka miliyoni y'amadolari ngo yegeranye abarwanyi bo gutera Rwanda, umunyekongo akamucishamo ijisho ndetse akanga kumwakira!

    The post Bombori bombori mu bigarasha byadogereye! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bombori-bombori-mu-bigarasha-byadogereye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bombori-bombori-mu-bigarasha-byadogereye

  • Iserukiramuco Mashariki rigiye kongera kuba… – #rwanda #RwOT

    Mu 2024 abategura iri serukiramuco bazaba bizihiza imyaka 10 ishize mu rugendo rw'amavugurura n'iterambere bahanze amasomo mu guteza imbere cinema Nyarwanda ikagera ku rwego Mpuzamahanga nk'imwe mu nkingi itanga umusaruro.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukwakira 2023, Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Senga Tresor, yavuze ko kuri iyi nshuro iri serukiramuco rizaba ku wa 25 Ugushyingo 2023 kugeza kuya 1 Ukuboza 2023.

    Avuga ko muri uyu mwaka bafite umwihariko wo kuzerekana filime zitarerekanwa ahandi muri Afurika, kandi zizaba zihataniye n'ibihembo. Ati 'Muri uyu mwaka dufite umwihariko wo kuzerekana gusa filime zo muri Afurika, filime zitarerekanwa ahandi muri Afurika ku buryo wazisanga muri Mashariki, zizaza mu irushanwa.'

    Iri serukiramuco risanzwe ribera kuri Kigali City Tour, Canal Olympia na Kigali Convention Center n'ahandi rizitabirwa n'ibyamamare mu ngeri zinyuranye, abafite filime bakoze bashaka ko zizerekanwa muri iri serukiramuco, abafatanyabikorwa banyuranye n'abandi.

    Yavuze ko muri uyu mwaka bakiriye filime 2,103, aho Akanama Nkemurampaka kagomba kuzicara kagahitamo filime 100 gusa zizerekanwa mu gihe cy'iminsi itandatu. Zigizwe na filime ngufi, filime mbarankuru, filime ndende, filime z'uruhererekane za Televiziyo n'izindi.

    Filime itsinze muri buri cyiciro ihabwa igikombe. Tressor Nsenga avuga ko muri uyu mwaka bahisemo ko filime izajya yerekanwa na nyirayo ahari, nyuma agasobanurira abitabiriye umuhango impamvu yayihisemo n'ubutumwa bukubiyemo.

    Iri serukiramuco ryatangiye kubera mu Rwanda mu 2015. Nsenga ati 'Muri uyu mwaka icyo turi gushyiramo imbaraga n'uko byibuze ntabwo byari bisanzwe bibaho, kuri iyi nshuro tuzajya twerekana filime na nyirayo ahari kugirango ku munsi ukurikiyeho habeho ibiganiro byagutse, adusobanurire impamvu y'iyo filime, uko yayikoze, ingorane yahuye nazo mu kuyitunganya, amafaranga yayishoyemo n'ibindi.

    Uyu muyobozi yavuze ko filime bazahitamo igomba kuba ishingiye cyane ku mateka, ku buryo filime bahisemo bazerekana ku munsi wo gufungura ku mugaragaro iri serukiramuco izaba igaragaza uko abimukira bo muri Afurika banyura mu nyanjya kugeza bageze mu bihugu bitandukanye by'i Burayi.

    Iyi filime yegukanye ibikombe bikomeye ku buryo yitezweho kuzakundwa ubwo uzaba yerekanwa i Kigali.

    Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco ngaruka mwaka rigamije kumenyekanisha filime Nyafurika ndetse n'izo mu Rwanda no kuzikundisha Abanyafurika n'Isi yose muri rusange.

    Hategerejwe abantu barenga 2 000 bazitabira iri serukiramuco barimo abakora mu itangazamakuru, abakinnyi bafilime, abazitunganya n'abandi benshi bafite aho bahuriye n'uruganda rwa sinema.

     

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Senga Tresor yatangaje ko kuri iyi nshuro ya cyenda bakiriye filime zirenga 2000 zizavamo 100 zizerekanwa

    Iserukiramuco 'Mashariki' rizaba kuwa 25 Ugushyingo kugeza kuya 1 Ukuboza 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135343/iserukiramuco-mashariki-rigiye-kongera-kuba-ryakiriye-filime-zirenga-2000-135343.html

  • Kimenyi Yves na Muyango bagiye gukora ubukwe na Muyango #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali, Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine ukorera ISIBO TV, bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka hafi 3 amwambitse impeta ya Fiançailles.

    Tariki ya 28 Gashyantare 2021 nibwo Kimenyi Yves yafashe icyemezo yambika impeta y’urukundo, Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 “Miss Photogenic 2019” maze amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

    Ni umuhango wabereye mu Busitani bwa Centerpiece hafi ya Kaminuza ya ULK, mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi.

    Ntabwo byahise bikunda ko bakora ubukwe ariko baribaniye nk’umugore n’umugabo ubu bakaba bafitanye n’umwana w’umuhungu, Kimenyi Miguel Yannis.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubu imyiteguro y’ubukwe bwabo irimbanyije aho buzaba mu Kuboza 2023.

    Ni ubukwe barimo gutegura mu ibanga ariko inshuti zabo n’imiryango bakaba bazi neza ibijyanye n’ubu bukwe.

    Bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka hafi 5 y’uburyohe bw’urukundo. Mu Kuboza 2019 ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, Kimenyi Yves yavuze ko nubwo abantu bamenye urukundo rwabo muri Kanama 2019 ariko bari bamaze nk’amezi abiri bakundana ariko bari baramenyanye mbere.

    Yagize ati'hari hashize igihe gito, hari igihe ikintu kiba gito ariko kigahita kikuzamo vuba vuba, ntabwo byatinze kumenyekana cyane kuko kugira ngo bijye hanze byari bimaze nk’ukwezi n’igice cyangwa 2, ni ukuvuga ko kuri twebwe hari intambwe byari bimaze gufata. Twari dusanzwe tuvugana ariko guhura twahuriye mu isabukuru (anniversaire) y’umushuti we ariko njye ni we nari ngiye kureba mpita nikomereza.'

    Aba bombi bahura bwa mbere bahuriye mu isabukuru y’umukobwa wari inshuti yabo bombi batangira kugenda bavugana biza kuvamo urukundo.

    Kimenyi na Muyango bagiye gukora ubukwe

    Yari amaze imyaka 3 amwambitse impeta y’urukundo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kimenyi-yves-na-muyango-bagiye-gukora-ubukwe-na-muyango

  • Music Up Competition: Batatu bageze kuri Fina… – #rwanda #RwOT

    Niba ukurikiranira hafi umuziki benshi bakomeye muri wo usanga baratangiye bahatana mu marushanwa nubwo baba batayegukanye gusa byabazamuriraga izina no gukomeza kugira inyota yo gukora ibirenze ari nako biyungura ubumenyi.

    Urugendo rwo gukuza impano binyuze mu buryo bw’amarushanwa Genius Records ikaba irukatajemo aho nyuma yo guhatana mu buryo  bw’ikoranabuhanga batatu bahize abandi mu majwi bahise babona itike ya nyuma y’irushanwa. 

    Mu gihe abandi 15 bo bagikomeje guhatana aho ku wa 20 Ukwakira 2023 bazahatana mu buryo bw’imbonankubone ndetse guhera kuri iyo tariki kugera kuri 31 Ukwakira 2023 bakazahatana mu buryo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe urubuga rwa noneho.com.

    Muri 7 bakaba aribo bazasoza bagiye gucakirana na bagenzi babo bandi 3 bamaze gukatisha tike ya nyuma umunsi wo gusoza ukazaba ku wa 04 Ugushyingo 2023 hamenyekana abegukanye ibihembo.

    Ibihembo bikaba bizahabwa batatu biyongeraho umukobwa umwe mu rwego gufasha abari n’abategarugori bakiri bacye mu muziki.

    Urutonde rwabagiye guhatana muri 1/2 

    1.Ishimwe Sylvie 

    2.Mugisha Prince 

    3.Pamela Tumukunde 

    4.Shyaka Jean Pierre 

    5.Mutangana Ronel 

    6.Sicha 

    7.Ucishamake 

    8.Assuman Mubiru

    9.Kevin Onell 

    10.2kevin

    11.Teta Alicia 

    12.Utamuriza Judith

    13.Khali One 

    14.Wally 

    15.Kīdbebe

    Batatu bamaze gukatisha itike ya nyuma

    1.Kenny Kennedy 

    2.Muhirwa Jean Remmy

    3.Umutoni Carine

    UKO ABAHATANA BAHAGAZE MU MAJWI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135338/music-up-competition-batatu-bageze-kuri-final-15-bagiye-gukomeza-kwesurana-135338.html

  • Ibintu 8 byo kumenya mbere yo gutemberera i B… – #rwanda #RwOT

    Hari ibintu 8 ukwiriye kumenya mbere yo gutemberera i Bujumbura:

    1. Kwitwaza amadolali biguhesha amahirwe yo kubona amafaranga menshi y'u Burundi kuko aba akenewe ku isoko

    Ufite amadolali asamirwa hejuru


    Ibiciro byo muri hoteli bibarirwa mu madolali

    Mu Bujumbura amafaranga afite agaciro kandi yabuze ku isoko ni amadolali. Ukigera mu mujyi hagati ku biro by'ivunjisha, usanga ufite amafaranga y'amanyarwanda nta muntu uyashamadukira. Ni kimwe n'andi mafaranga yose ntabwo afite isoko. Iyo ufite umuntu uvunja akumenera ibanga ko nuzana amadolali aza kukuvunjira neza.

    Urugero witwaje amadoali 200 y'amerika uhabwa amafaranga y'amarundi ibihumbi 860. Birumvikana ko ushaka kujya kurya ubuzima ugatembera ku kiyaga cya Tanganyika ukaba wazenguruka umujyi wose ushobora kwitwaza amadolali 300 ni amafaranga y'amarundi asaga 1,290,000 Fbu. 

    Mu gihe witwaje amafaranga y'u Rwanda uhabwa atangana nk'ay'uwajyanye amadolali. Urugero niba witwaje amanyarwanda ibihumbi 200 bakuvunjiye wahabwa amafaranga y'u Burundi angana 660,000 Fbu. Biragaragara ko amafaranga y'u Rwanda kuyitwaza ari igihombo nubwo nayo kuyavunja ngo uhabwe amadolali ari ikindi kiguzi kuko ukeneye amadolali $200 wishyura amanyarwanda 251,800 Frws (1$=1259 Frws). 

    Niyo uganiriye n'umuvunjayi akubwira ko amanyarwanda biza kugorana kubona uyagura kandi ko amadolali aho waba uri hose aza kukwirebera. Muri make henshi mu hahurira abafite amafaranga menshi ifaranga rikoreshwa mu kwishyura ni amadolali. Muri hoteli usanga batemera amafaranga y'amarundi ahubwo bashyira imbere amadolali ndetse n'ibiciro biba biri mu madolali.

    2. Kugura simakadi ya telefoni ukigerayo

    Lumitel niyo ifite murandasi yihuta ikoresha 4G

    Ukinjira mu mujyi ni ngombwa kugura simcard ya sosiyete zitanga serivisi z'ikoranabuhanga imbere mu gihugu kugira ngo ubashe kuvugana n'abo wasize iwanyu ariko ukoresheje WhatsApp kuko guhamagara bihenze kurusha kugura ibiryo. 

    Urugero ushaka guhamagara umuntu wasize mu Rwanda ugashyiramo airtime ya 3000 Fbu muvugana amasegonda atarenze 7. Urumva ukeneye ko muvugana umunota wakoresha ari hejuru ya 15,000 Fbu. Nyamara Brochette nini yokeje neza igura 3500 Fbu birumvikana ko kurya bihendutse kurusha guhamagara hanze y'u Burundi. 

    Niyo mpamvu uzasanga abenshi bahamagara bakoresheje WhatsApp kubera ko baba baguze murandasi kandi guhamagaza amafaranga asanzwe byagusigira ubukene. Biba byiza kwitwaza Pasiporo kuko Laisser Passer ntabwo bayikubaruraho simcard keretse ubonye umunyagihugu ugutiza simcard ukazayimusubiza utashye. Ku bijyanye na murandasi iracyari hasi cyane ku buryo i Burundi amakuru yaho uyasanga kuri Facebook kurusha izindi mbuga nkoranyambaga.

    3. Aho ujya hose utega Tax, nta moto iba i Bujumbura


    Iyo ikirori kirangiye udafite imodoka agenda n’amaguru

    Udafite amikoro ahagije ukaba waramenyereye kujya mu bice bitandukanye bya Kigali ukoresheje moto, ugeze i Bujumbura wagorwa n'uburyo bwo kugenda. Bitewe n'amateka yaranze u Burundi mu 2015 ubwo hadukaga imvururu za politiki zashakaga guhirika ku butegetsi nyakwigendera Pierre Nkurunziza benshi mu bateraga ibisasu bagendaga kuri moto.

    Akurira moto agiye guturitsa inyubako runaka cyangwa se kurasa abantu benshi bari hamwe. Kuva ubwo rero moto zaciwe mu mujyi ku buryo hakoreshwa Tax Voiture aho waba ugiye hose. 

    Nk'uko i Kigali moto ubona ari nyinshi ni nako Taxi i Bujumbura ziba ari nyinshi kandi kuzitega agaciro kazo kenda kungana nka moto nuko haba ibibazo by'ibikomoka kuri peteroli ku buryo udatungurwa no kubona imodoka zitonze umurongo kuri sitasiyo zicuruza Essence na Mazout. 

    Nibura amafaranga make ukoresha ufashe Tax ni 5000 Fbu ugiye ahantu wagereranya n'ahagendwa na 500 Frws hano i Kigali. 

    Biba byiza kuba uri kumwe n'umurundi aho ujya hose kuko iyo ufashe Tax bakumva uri umunyarwanda bongera ibiciro. Niba wari kwishyura 10,000Fbu bongeraho 5000 Fbu kuko baba bazi ko ufite agatubutse. 

    Icyakora aho kugurira ibyo kurya no kunywa ibiciro ni bimwe ntabwo baguhenda. Ubaye witwaje imodoka yawe byaba byiza kugenda wujuje Essence kuko mu masaha y'ijoro station zirafunga, ikindi kugura essence biragoye kuko mu gihugu bafite ikibazo cy'ibikomoka kuri peteroli.

    4. Mu mujyi wose nijoro bazimya amatara

    Uhereye ku mupaka wa Nemba, Gasekebuye, Douane werekeza i Bujumbura utungurwa no kubona ugenda mu muhanda utagira amatara. Ahari amatara naho usanga azimije. Ibi si inkuru ku basazwe bagenda n'abatuye i Burundi kuko no mu mujyi hagati amatara barayazimya. Ibi barabimenyereye ko amatara iyo bwije bayazimya.


    Bujumbura ya Nijoro ntabwo iba yaka

    Amata ku muhanda ntabwo aba yaka


    Imodoka yawe idafite amatara wacanganyikirwa



    Bujumbura ya nijoro kubona ahaka itara ni ‘Mana mfasha’


    5. Aho gufatira amafunguro henshi kurwana n'isazi ntabwo bitangaje!


    Kuri iriya hene hari huzuyeho isazi

    Brochette igura 3500 Fbu, ni 1000 Frws


    Ziriya ni isazi zafashe ku ihene ibaze


    Hoteli zifite inyenyeri haba isuku kuko bakira abanyamahanga. Hano ni muri Olivia Hotel yacumbikiye The Ben. Ifite inyenyeri 5

    Usibye mu mahoteli akomeye ubundi ahandi kuba wakenera aho ujya kurira ka mushikake ntabwo utungurwa no gusanga kwihungura isazi nka kumwe inka yihungura umubu. Henshi mu ho Inyarwanda yagiye ishaka amakuru atandukanye wasangaga aho bafatira amafunguro huzuye isazi kabone nubwo haba ari ahantu hazwi cyane mu mujyi hose. 

    Hamwe ubaza umuntu aho wafatira amafunguro akakurangira, ugatega tax nayo ikakujyana aho benshi bazi usanga aho akujyanye imbere aho bicara ari isazi, ku muryango ari isazi zituma. Ibi rero ku banyagihugu barabimenyereye ku buryo ubaye ufite umushinga wo kurwanya aya masazi wenda nk'umuti wayica cyangwa ubundi buryo byaba igitekerezo kiza cyo kurokora ubuzima bw'abagenda Bujumbura. Icyokora ahantu henshi ku kiyaga cya Tanganyika haba hari isuku kuko biragoye kurwana n'isazi.

    6. Bujumbura ntibaryama


    I Bujumbura mu mpera za Weeekend bahora mu birori

    Mu gihe i Kigali hari amasaha yo kuba utemerewe kuba uri gufata icyo kunywa siko bimeze i Bujumbura. Amasaha yose uba uri kurya amafaranga yawe nta muntu uguhagaze hejuru. Umutekano ni wose kuko polisi iba izenguruka ireba ko nta gihungabanya umutekano. 

    Usanga mu minsi isoza Weekend abanyarwanda ari benshi mu tubari n'utubyiniro tw'I Bujumbura dore ko hari imodoka zikora Tax zitwara abagenzi bava n'abajya i Bujumbura buri munsi. Umushoferi twaganiriye yabwiye InyaRwanda ko akora amasaha 24 kandi ari 80,000 Fbu angana na 25,000 Frws ku muntu uva i Kigali werekeza i Bujumbura cyangwa se uva i Bujumbura uza i Kigali.

    7. Bariyeri zihagarika abagenzi

    Uvuye ku mupaka ukaba ari ubwa mbere ugiye i Bujumbura byagucaga cyane. Muri buri ntara haba hari bariyeri 2. Imwe winjira mu ntara indi ugiye kuyisohokamo. Kuri buri bariyeri ubazwa ibyangombwa, imodoka ukavuga ibyo itwaye bikaba akarusho kwitwaza amafaranga avunje y'inoti za 5000 Fbu yo kugenda utanga kuri buri bariyeri kugira ngo udakererwa usobanura byinshi cyangwa se basaka imodoka yawe. 

    Iyo uri mu modoka ya V8 ntabwo polisi ikubaza byinshi ahubwo baguterera amasari bakeka ko uri Umuyobozi cyangwa se Umukire. I Burundi, Umukire n'Umuyobozi bahabwa umutekano ungana. Kurya ruswa ntabwo i Burundi ari inkuru kuko yihutisha serivisi ukeneye utiriwe ukererwa mu nzira.

    8. Abarundi bakirana urugwiro Abanyarwanda

    Kubera ibibazo byagiye birangwa hagati y'ibihugu byombi usanga abaturage bo bafite urugwiro rwo kwakira Abanyarwanda ku buryo utungurwa n'ukuntu wakiriwe. Benshi mu banyarwanda batarajya i Burundi baracyakeka ko hari umutekano muke, nyamara ibintu byarahindutse bafite amatsiko yo kwakira buri wese ubagana.

    Mu mujyi hagati i Bujumbura utubyiniro, utubari turakesha kandi ntabwo haba ikibazo cy'amasaha cyangwa se umutekano. Usanga Tax zigenda amasaha yose, ariko aho gufatira amafunguro atari mu tubari byakugora. Ukeneye gutemberera Tanganyika n'ahandi hantu hose heza baragutembereza bakagusobanurira byose uba wibaza ugataha washize amatsiko. 

    Ufite inshuti yawe iba i Bujumbura ifite imodoka kumuteguza akaza kugufata akagutembereza ntabwo ari ibintu bishya kuko bagira urukundo rwo kwakira abashyitsi. Ntabwo yajya gufata amafunguro ngo agusige aho agiye hose arakujyana akakwereka inshuti ze. Iyo ugiye gutaha ubona atabishaka. Baracyafite urukundo rutarimo uburyarya.

    TEMBERA BUJUMBURA YAHOZE ARI UMURWA MUKURU MBERE YA 2018

    TEMBERA TANGANYIKA IKORA KURI BUJUMBURA

    Ugiye i Bujumbura ugataha utageze kuri Tanganyika nta nkuru wazabona ubara ku bo wasize

    AMAFOTO: DIEUDONNE MURENZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135326/ibintu-8-byo-kumenya-mbere-yo-gutemberera-i-bujumbura-135326.html

  • IMIBARE: Ese koko Thierry Froger afite umusar… – #rwanda #RwOT

    Thierry Froger utoza APR FC yaraye mu ijoro ritari ryiza, nyuma y’uko atakarije amanota 2 ku mukino yahuyemo na Bugesera FC. Ibi byateye ikindi gihunga ku buyobozi buri kwibaza niba uyu mutoza yahambirizwa cyangwa se akaba yahabwa imikino.

    Abafana nabo basa naho babivuyemo bavuga ko umutoza ari gutoza nabi ndetse imisimburize ye n’imikinishirize y’abakinnyi aribyo biri gutuma itakaza amanota. Kuva mu mwaka w’imikino 2009-2010 ubwo InyaRwanda yatangiraga kubara, ntabwo aribwo bwa mbere APR FC yatangira shampiyona bidashamaje, bikarangira yegukanye igikombe. Tugiye kurebera hamwe uko APR FC yitwara mu mikino 5 ya mbere ya shampiyona kuva 2009.

    Imyaka ine y’imikino, nibwo APR FC yashoje imikino 5 yashampiyona itarengeje amanota 10. Muri iyo myaka APR FC yegukanye kandi igikombe cya shampiyona nubwo twavuga ko iba yatangiye nabi. Imyaka 3 gusa y’imikino nibwo APR FC yashoje imikino 5 idatakaje inota narimwe, aho ni 2010-11, 2018-19, 2020-21.

    Ku bijyanye no kwinjiza ibitego, iyi ni inshuro ya Gatatu APR ishoje imikino 5 ya mbere ya shampiyona itsinze ibitego bike, (7) aho byabaye 2010-11 na 2016-17 aho iyo myaka yose yari yatsinze ibitego 7.

    APR FC uyu mwaka ntiratsindwa umukino, ndetse bikaba bibaye ku nshuro ya 10 mu myaka 15. APR FC imaze kunganya imikino ibiri mu mikino 5 imaze gukina, ikaba ariyo mikino myinshi inganyije mu ntangiriro za Shampiyona.

    Tugiye mu mibare yo mu kibuga, twavuga ko APR FC nta gikuba cyacitse, ariko bigedanye n’uburyo iri gukinamo n’uko itakaza amanota byaba impamvu yo kwirukana umutoza.

    Thierry Froger yicariye intebe ishyushye nyuma yo kunganya na Bugesera FC ku maherere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135289/imibare-ese-koko-thierry-froger-afite-umusaruro-mubi-kuva-mu-2009-apr-fc-itangira-gute-sha-135289.html

  • Inzego z'ibanze zasabwe gukurikirana abahabwa ubufasha bakava mu bukene #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yasabye  inzego z'ibanze gukurikiranira hafi abaturage bahabwa ubufasha bwo  kwikura mu bukene kugirango babukoresheje neza bityo bitume haboneka umubare munini w'abatera imbere bave mu kiciro cy'abafashwa.

    Guverinoma y'u Rwanda yihaye intego yo kurandura ubukene bukabije bukava kuri 16% buri ho bukagera kuri 0% bitarenze umwaka wa 2024 . Umubare w'abari mu bukene bagomba kuva  kuri 38% bakagera kuri 20% . Ntiharagazwa neza niba mu mwaka umwe usigaye iyi ntego izaba yagezweho ariko igihari ngo ni uko hari imbaraga nyinshi zizshyizwe mu gufasha abakennye. Ibi ngo bigararagari mu ngamba zafashwa muri gahunda y'igihugu  nshya yo kuvana abaturage mu bukene yemejwe umwaka ushize n'inama y'abamanistiri . Harimo ko  abaturage batishoboye bafashwa na Leta bazajya bahabwa byose bakeneye ariko nabo basinya amasezerano y'imyaka ibiri yo kwikura mu bukene mu rwego rwo guharanira impinduka mu iterambere ryabo n'iry'igihugu muri rusange. Ibi ariko ngo bisaba ko abayobozi b'inzego z'ibanze bakurikiranira hafi ubuzima bwa buri munsi bw'uwahawe ubufasha kugirango abashe kubukoresha neza.

    Muri uyu mwaka Guverinoma yagabanyije abo yishyuriraga ubwisungane mu kwivuza  bava kuri Miliyoni ebyiri bagera 180,631 . Guverinoma igaragza ko abo yacukije bateye intambwe igaraga kuburyo bu babasha kwishyurira mitiweri .Ku rundi ruhande ariko hari impungenge ko  ibiza byibasira ahatari hacye mu Rwanda , bituma  abaturage batakaza ubushobozi muby'ukungu bityo ntibabashe kwishyura mitiweri no kubona ibindi byibanze mu buzima.

    Hagati aho Guverinoma y'u Rwanda yagiranye ibiganiro n'abafatanyabikorwa bayo mu iterambere barebera hamwe uko impande zombi zakorana bya hafi mu ishyirwabikorwa ry'ingamba zo kuvana abaturage mu bukene.

    The post Inzego z'ibanze zasabwe gukurikirana abahabwa ubufasha bakava mu bukene appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/12/inzego-zibanze-zasabwe-gukurikirana-abahabwa-ubufasha-bakava-mu-bukene/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inzego-zibanze-zasabwe-gukurikirana-abahabwa-ubufasha-bakava-mu-bukene

  • Muhadjiri afite icyizere ko umunsi umwe azabona ikipe yo mu Rwanda ku mukino wa nyuma Nyafurika #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Police FC, Hakizimana Muhadjiri afite icyizere ko umunsi umwe azabona ikipe imwe yo mu Rwanda izagera ku mukino wa nyuma w’imikino Nyafurika.

    Ni nyuma y’uko Rayon Sports na APR FC zari zihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League na Confederation Cup 2023-24 zavuyemo zitabashije kugera mu matsinda.

    Rayon Sports muri 2018 niyo yageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup ndetse iranaharenga igera muri 1/4 gusa kuva icyo gihe ntirongera kuhagera ndetse nta n’indi yo mu Rwanda irabasha kongera kuhagera.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Muhadjiri Hakizimana agaruka ku mpamvu yatumye amakipe yo mu Rwanda uyu mwaka atajya mu matsinda, yavuze ko atari yo makipe yonyine yabyifuzaga kuko n’ayo bahuye yabishakaga, gusa ngo hari igihe uhura n’ikipe ikomeye kandi ikurusha byose.

    Ati “Buriya n’amakipe baba bakina nayo aba ashaka gukomeza muri ayo matsinda, nibaza ko umupira ari ko umeze hari igihe uhura n’ikipe ikomeye kukurusha, ikurusha n’ibintu byose, ikintu tuba tugomba kwemera hari ikipe muhura ikurusha abakinnyi beza, ikurusha ubushobozi, rimwe na rimwe tuba tugomba kubihanganira niyo mpamvu hari amakipe yo muri Afurika ari hejuru yayo mu Rwanda.”

    “Tuba tugomba kwiga, tukigira kuri ayo makipe aturusha nko muri Tanzania urabona aho amakipe yabo ageze, ntabwo mu myaka ishize ari ko byari bimeze, ariko ubu ubona ko bari hejuru, natwe rero tugomba kubyiga, ni gahoro gahoro ntabwo ari ako kanya abantu babivuze ngo birahita biba, ni ukubikorera.”

    Ku kuba hari ikipe yo mu Rwanda yazagera ku mukino wa nyuma w’imikino Nyafurika, yavuze ko bishoboka cyane, gusa ngo bakwiyue kumenya ko bisaba igihe atari ikintu gihita kiba.

    Ati “Birashoboka cyane kuko niba ubona amakipe yatangiye kuzana abanyamahanga (APR FC), urumva nibwo bwa mbere ariko ndibaza uko shampiyona zigenda ziza bazajya bagenda bareba abakinnyi beza, bizagenda biza.”

    Hakizimana Muhadjiri yavuze ko umunsi umwe amakipe yo mu Rwanda azagera ku mukino wa nyuma w’imikino Nyafurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhadjiri-afite-icyizere-ko-umunsi-umwe-azabona-ikipe-yo-mu-rwanda-ku-mukino-wa-nyuma-nyafurika

  • Hakuzimana ntakiburaniye mu muhezo nk'uko ubushinjacyaha bwabisabaga #rwanda #RwOT

    Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bw'Ubushinjacyaha ndetse bunatesha agaciro ubusabe bwa Hakuzimana Abdul Rachid ku nzitizi zari zagaragajwe.
    Abacamanza batatu n'umwanditsi w'urukiko nibo basomye iki cyemezo ku nzitizi zari zagaragajwe na Hakuzimana Abdoul Rachid ndetse n'ubushinjacyaha.
    Rachid yasabaga urukiko ko ikirego cy'ubushinjacyaha kitakwakirwa, Rachid kandi yasabaga urukiko ko yakurikiranwa adafunzwe nkuko byakozwe kuri Edouard Bamporiki wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco ndetse na Isaac Munyakazi wahoze muri Minisiteri y'uburezi.
    Yavuze ko Bamporiki na Munyakazi nabo baburanye badafunzwe ibi yabishingiraga ko abanyarwanda bareshya imbere y'amategeko.
    Ubushinjacyaha bwavugaga ko ibyo Rachid asaba nta shingiro bifite kandi ibyo bwakoze byakurikije amategeko.
    Ubushinjacyaha kandi bwasaba ko urubanza rwa Hakuzimana Abdoul Rachid rwashyirwa mu muhezo bigendanye n'ibiruvugirwamo kuko byakwangiza umudendezo w'igihugu.
    Ni mu gihe Hakuzimana Abdoul Rachid we yasabaga ko urubanza rwabera mu ruhame binagendanye ko ibyo akekwaho yabikoreye ku karubanda.
    Urukiko rwarabisuzumye hisunzwe ingingo z'amategeko ruvuga ko Rachid kuba asaba ko uru rukiko rudakwiye kwakira ikirego cy'ubushinjacyaha nta shingiro bifite bityo urukiko rukwiye kucyakira.
    Urukiko kandi ruvuga ko kuba Rachid aburana afunzwe bikurikije amategeko kuko umuntu ashobora kuburana afunzwe cyangwa adafunzwe bityo Rachid yaburana afunzwe.
    Urukiko kandi rwavuze ko ubusabe bw'ubushinjacyaha bw'uko urubanza rwaburanira mu muhezo nta shingiro bifite bityo urubanza rugomba kubera mu ruhame.
    Hakuzimana Abdoul Rachid wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga nka YouTube avuka mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
    Uyu mugabo aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside, gutangaza amakuru y'ibihuha no gukurura amacakubiri.
    Ni ibyaha aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda.
    Ibi byose abiburana abihakana ikindi aburana atunganiwe, mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana avuga ko ari umunyapolitiki w'igenga.
    Si ubwa mbere atawe muri yombi kuko yafunzwe imyaka umunani we avuga ko yaje kurekurwa atazi iherezo ry'uko byagenze.
    Niba nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa taliki ya 23/11/2023.

    The post Hakuzimana ntakiburaniye mu muhezo nk'uko ubushinjacyaha bwabisabaga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/12/hakuzimana-ntakiburaniye-mu-muhezo-nkuko-ubushinjacyaha-bwabisabaga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hakuzimana-ntakiburaniye-mu-muhezo-nkuko-ubushinjacyaha-bwabisabaga

  • Muhire Kevin yagarutse muri Rayon Sports by’igihe gito #rwanda #RwOT

    Muhire Kevin wari umaze iminsi mu Rwanda nta kipe afite, yasinyiye Rayon Sports amasezerano azageza muri Mutarama 2024.

    Kuva yasoza amasezerano na Al- Yarmouk yo muri Kuwait mu mpeshyi y’uyu mwaka, Muhire Kevin ari mu Rwanda aho nta kipe yari afite.

    Rayon Sports yamaze gutangaza ko uyu mukinnyi ubu ari umukinnyi wayo, uyigarutsemo nyuma y’ibihe bitandukanye yagiye ayikinira.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Muhire Kevin yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’igihe gito azageza muri Mutarama 2024.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko afasha abataha izamu afite amakipe atandukanye ashobora kwerekezamo muri Mutarama ari nayo mpamvu yumvikanye n’iyi kipe igihe gito, mu gihe bitanduka akaba azaguma muri Rayon Sports akayisinyira igihe kirekire.

    Muhire Kevin yatangiriye umupira mu Isonga FC yavuyemo 2015 ajya muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2019.

    2019 nibwo yerekeje mu ikipe El Makasa mu Misiri yahise imutiza muri El Dakhlia mu gihe cy’amezi 6 nayo yo muri iki gihugu.

    Muri Mutarama 2020 ikipe ye ya El Makasa yaje kongera kumutiza umwaka muri El Gaish. Muri Werurwe 2021 ubwo yari asoje amasezerano ye yahise yerekeza muri Saham Club yamazemo ukwezi kumwe maze muri Mata 2021 agaruka muri Rayon Sports yakiniye kugeza muri Kanama 2022 ubwo yerekezaga muri Al- Yarmouk yakiniye umwaka umwe.

    Rayon Sports is happy to announce the signing of Rwanda national team midfielder Kevin MUHIRE to a short – term agreement#OnceaBlueAlwaysaBlue @MuhireKevin5 pic.twitter.com/rNEXRNkvfy

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) October 12, 2023

    Muhire Kevin yagarutse muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-yagarutse-muri-rayon-sports-by-igihe-gito