Blog

  • Musa Esenu yavuze ku byo kongera amasezerano muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sportsn, Musa Esenu yaruciye ararumira niba azongera amasezerano muri iyi kipe, ni mu gihe ayo afite ari ku musozo.

    Musa Esenu ukomoka muri Uganda, muri Mutarama 2024 azaba ari ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports.

    Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, Musa Esenu yavuze ko ubu nta bintu byinshi yabivugaho ahubwo agomba kubanza kurangiza amasezerano afite.

    Ati “ibyo tuzaba tubivugaho, reka tubanze turangize igihe nsigaje, hagize ikiba rwose muzahita mubimenya.”

    Muri Mutarama 2022 nibwo Musa Esenu yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 azarangira muri Mutarama 2024.

    Imikino yo kwishyura ya 2021-22 yatsindiye Rayon Sports ibitego 7 ni mu gihe umwaka w’imikino wa 2022-23 muri shampiyona yatsinze ibitego 9.

    Musa Esenu yavuze ko ibyo kongera amasezerano azaba abivugaho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musa-esenu-yavuze-ku-byo-kongera-amasezerano-muri-rayon-sports

  • Umunsi wa 6 wa shampiyona y'u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw'ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga umunsi wa gatandatu wa shampiyona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo, ikipe ya Etincelles yaterewe mpaga mu rugo n'ikipe ya Musanze FC , ni nyuma yo kubura imbangukiragutabara ku gihe.

    ImageIbi byabaye ku mukino wagomba gukinirwa mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda, bityo imbangukiragutabara irabura kugeza ubwo habayeho gutegereza iminota 15 igengwa n'amategeko y'amarushanwa muri FERWAFA.

    Kugeza ubwo abakinnyi ndetse n'abafana nyiri zina bategereje iminota 22 itaraboneka bityo abasifuzi barimo na Komiseri wabo bemeza ko ikipe ya Etincelles yari iri mu rugo itewe mpaga y'ibitego 3-0, bityo ikipe ya Musanze FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona rw'agateganyo.

    ImageMubindi byaranze umunsi wa 6 wa Shampiyona y'u Rwanda, ni aho kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023, ikipe ya Rayon Sports yabonye intsinzi yayo ya Kabiri muri uyu mwaka w'imikino dore ko yaherukaga gutsinda ikipe ya Gasogi United ibitego 2-1 ubwo hari tariki ya 18 Kanama 2023.

    Nubwo Rayon Sports yaraye ibonye intsinzi ku ikipe ya Etoile de l'Est, iyi kipe yanahawe ikarita y'umutuku kuri Mvuyekure Emmanuel uzwi nka Manu, kuri Gikundiro bisa naho muri iyi minsi irimo guhanwa ku makarita atukura nyuma yaho mu mukino uheruka banganya na Marines FC 2-2, Luvumbu yabonye ikarita itukura ndetse na Mujyanama Claude Team Manager.

    Ikipe ya Kiyovu SC yo yanganyije n'ikipe y'Amagaju ubwo bakiniraga kuri Sitade ya Huye, uyu mukino wagiye gukinwa Urucaca ruheruka kwegukanwa na Kiyovu S Association mu gihe yari ifitwe na Kiyovu Sport Company.

    Kiyovu yanganyije igitego kimwe kuri kimwe cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ndetse ku ikipe yo mu Bufundu yo yatsindiwe na Rukundo Abdourahmani ku munota wa 54, iki gitego kikaba cyakurikiwe n'ikarita itukura yahawe Mbonyingabo Regis.

    Muri rusange uko imikino y'umunsi wa 6 wagenze:

    Kuwa Kabiri, Tariki ya 10 Ukwakira 2023

    Gorilla FC 2-2 Gasogi United
    APR FC 1-1 Bugesera FC
    Mukura VS 1-0 Sunrise FC
    Etincelles FC 0-3 Musanze FC

    Kuwa Gatatu, Tariki ya 11 Ukwakira 2023

    Police FC 2-1 Muhazi United
    Amagaju FC 1-1 Kiyovu SC
    Rayon Sports 2-1 Etoile de l'Est

    The post Umunsi wa 6 wa shampiyona y'u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw'ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-6-wa-shampiyona-yu-rwanda-waranzwe-no-ku-rumbuka-kwibitego-no-guterwa-mpaga-kwa-etincelles-fc-iri-mu-rugo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-wa-6-wa-shampiyona-yu-rwanda-waranzwe-no-ku-rumbuka-kwibitego-no-guterwa-mpaga-kwa-etincelles-fc-iri-mu-rugo

  • Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa – #rwanda #RwOT

    Uwashinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko azagurisha mu cyamunara umutungo utimukanwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga ikibanza kinini gifite UPI: 1/02/14/06/2459, giherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Mbandazi, Umudugudu wa Mugeyo;

    -Ubuso bw’ikibanza ni 24.313 SQM

    -Agaciro kari ku isoko kangana na 389.008.000 Frw

    -Ingwate y’ipiganwa ingana na 19.450.400 Frw ahanye na 5% y’agaciro k’uwo mutungo yishyurwa kuri konti No-00040-06965754-29 ifunguye muri Banki ya Kigali yanditse kuri MINIJUST-AUCTION FUNDS ya Minisiteri y’Ubutabera.

    Uwatanze cyamurana agomba kwishyura amafaranga yose akuyemo ayo yishyuye ku ngwate y’ipiganwa kuri konti No-01722300007 / Frw ifunguye muri Bank of Africa – Rwanda Plc mu mazina ya Isabwe Alain Thierry Robert;

    Abifuza gusura uwo mutungo ni uguhera tariki ya 23/10/2023 saa Sita z’amanywa (12h00) mu masaha asanzwe y’akazi. 

    -Abifuza ibindi bisobanuro babariza kuri nimero za telefone igendanwa: 0788357015

    -Ifoto n’igenagaciro byawo biboneka hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu kurangiza inyandiko mpesha www.cyamunara.gov.rw ari narwo rubuga rukoreshwa mu gupiganwa.

    Bikorewe i Kigali kuwa 09/10/2023

    Ushinzwe kugurisha ingwate 

    Me Alain Thierry Robert Isabwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135226/nba-payton-pritchard-yabaye-ikimenyabose-i-dubai-135226.html

  • Ni Showbiz! Coach Gael yahakanye umwuka mubi… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 01 Ukwakira 2023 ni bwo The Ben yakoreye igitaramo cy’amateka mu Burundi ariko bivugwa ko kirimo udutego twinshi two gushaka kucyica ndetse no gushaka gukura mu mavuta The Ben.

    Mbere y’uko igitaramo kiba, hari amafoto ya Bruce Melodie yatangiye gukwirakwizwa mu Burundi, bikekwa ko ari mu rwego rwo gushaka kwica igitaramo cya The Ben nk’uko bamwe mu bari hafi ye yabyemezaga.

    Ku wa 30 Nzeri 2023 ubwo yahuraga n’abafana be muri Meet and Greet ibirori byabereye kuri Eden Garden Resort Bujumbura, The Ben yahibiwe telefone yo mu bwoko bwa iPhone 14 iburirwa irengero.

    Ibi byose byagiye ku mutwe wa Coach Gael ndetse n’abo bakorana ko ari bo baragerageje kwica iki gitaramo cya The Ben kubera amakimbirane bafitanye amaze igihe kirekire arimo n’amafaranga agera kuri miliyoni 200 Frw bivugwa ko Coach Gael yishyuza The Ben.

    Mu kiganiro (Space) cyabereye ku rubuga rwa X, Gael Girumugisha uzwi nka Coach Gael, yashyize umucyo ku byavuzwe hagati ya Gael na The Ben. Yumvikanishije ko nta kibazo bafitanye ndetse ko banavugana. Ni amajwi ari guhererekanywa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Aragira ati “Kuri ibyo bintu ngo bya The Ben n’ibiki byose, kuki nanga The Ben, (…). Njyewe ndi umuntu wakoranye na The Ben hafi, twaganiriye hafi nk’abavandimwe, twakoranye n’ubu tukivugana.

    Wibaza y’uko mu by’ukuri we yanyanga nanjye nkamwanga, ntimube mubona ibintu bifite gihamya? Mwaba mubona ibintu bifite gihamya kandi bisa nabi pe!!

    Njyewe na The Ben twavuganye nk’abavandimwe ariko niba nta bintu bifite gihamya mubona ni uko, ni amagambo, ni ibihuha, ni Showbiz z’abantu batangiza z’ibihuha nk’abo bose bameze nk’amapusi”.

    Coach Gael ni nyiri Label 1:55 AM ibarizwamo abarimo Bruce Melodie nawe wagiye ashinjwa kugirira ishyamba The Ben, ariko nawe akaba aherutse kubitera utwatsi.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na M. Irene kuri MIE Empire, Burce Melodie yavuze ko atanga The Ben. Ati “Icyo namubwira cyo yagakwiye kumenya, ni uko ntamwanga habe na gato, arabizi ko ari mukuru wanjye kandi ko nta kibazo mfitanye nawe. 

    Njyewe rwose ntabwo The Ben mwanga, ahubwo nareke gukomeza kumva amabwire, areke gukomeza kumva ababimushyiramo kuko nta kabuza babifitemo inyungu. Ibyiza rero ni uko yakwitondera amabwire yose bamubwira ikindi kandi akareka kugira ubwoba no kurira cyane”.

    Yakomeje avuga ko rwose nta kintu na kimwe kibi amwifuriza, ahubwo ko abantu babimubwira ko amwanga aribo babi, ndetse ko agomba no kuzajya abyirengagiza akikomereza gahunda ze akabirenga.

    Ati” Rwose nta kintu kibi mwifuriza, abafana banjye babimenye ndetse n’abafana be babimenye, nigeze no kumva bavuga ibintu bya Battle’ ihangana’, bazamuzane mubakubitire agakoni ku nda mpite nitahira”.

    Coach Gael yashyize umucyo ku byo yavuzweho hagati ye na The Ben

    The Ben yatangarijwe ko nta rwango afitiwe na Coach Gael ndetse na Bruce Melodie

    Bruce Melodie aherutse kuvuga ko The Ben akwiriye kwirinda amabwire, amuhamiriza ko atamwanga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135317/ni-showbiz-coach-gael-yahakanye-umwuka-mubi-hagati-ye-na-the-ben-135317.html

  • Habonetsemo ibitego 19 na Mpaga! Imibare yara… – #rwanda #RwOT

    Hari haciye iminsi umunsi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru amakipe atawukinira rimwe, kuko Rayon Sports na APR FC FC bari mu mikino mpuzamahanga ya CAF, nubwo bose baherutse gusezerwa. Kuri uyu wa Kabiri no ku wa Gatatu, nibwo shampiyona yasubikuwe ku buryo bwuzuye, hakinwa umunsi wa 6.

    Ni umunsi waranzwe n’udushya dutandukanye, harimo mpaga ikipe ya Musanze FC yateye Etincelles FC kubera kubura ingobyi y’abarwayi.

    Uko imikino yagenze

    Ku wa Kabiri

    Mukura 1-0 Sunrise FC

    Gorilla FC 2-2 Gasogi United

    Etincelles FC 0-3 Musanze FC

    APR FC 1-1 Bugesera FC

    Ku wa gatatu

    Police FC 2-1 Muhazi United

    Marine FC 0-1 As Kigali

    Amagaju FC 1-1 Kiyovu Sports

    Rayon Sports 2-1 Etoile de L’est

    Iyi mikino yose igera ku 8, yabonetsemo ibitego 19. Muri ibi bitego, 9 muri byo byabonetse mu gice cya mbere, naho ibindi 10 biboneka mu gice cya kabiri. Ikipe z’i Burengerazuba bw’u Rwanda, nizo  zitabashije kubona inota narimwe kandi zakiriye imikino, Marine FC yatsinzwe na As Kigali naho Etincelles FC iterwa mpaga. Amakipe y’i Burasirazuba yose ntabwo yahiriwe, kuko Etoile de L’est, Muhazi United na Sunrise FC zatsinzwe, Bugesera FC inganya na APR FC.

    Uyu munsi wa Gatandatu wa shampiyona, APR FC niyo yantunguranye kuko yari yakiriye Bugesera FC isabwa kuyitsinda igakomeza guhangana na Musanze FC, ariko ntabwo byayihiriye. Ikipe ya Gorilla FC, uyu munsi wa Gatandatu nanone usize itaratsindwa umukino n’umwe, ariko nayo ntabwo iratsinda umukino n’umwe.

    Uyu munsi wa Gatandatu wa shampiyona, habonetsemo amakarita 2 y’imituku, harimo ikarita yahawe Nizigiyimana Mackenzie ukinira Kiyovu Sports, ndetse n’ikarita yaraye ihawe Mvuyekure Emmanuel.

    Urutonde rwa shampiyona

    Musanze FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 13, APR FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 11, Amagaju FC ku mwanya wa gatatu n’amanota 9, Rayon Sports ku mwanya wa 4 n’amanota 9. Etincelles FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 4, Muhazi United ku mwanya wa nyuma n’amanota 3. 


    Musa Esenu niwe mukinnyi watsinze ibitego birenze kimwe kuri uyu munsi wa shampiyona 


    Mvuyekure Emmanuel yahawe ikarita y’umutuku, nyuma yo gutera umupira umusifuzi abishaka 

    Mukura Victory Sports ikomeje kugorwa no kubona ibitego, yatsinze Sunrise FC mu minota ya nyuma 

    Muhazi United bikomeje kwanga ubu iryamye ku mwanya wa nyuma 

    Gorilla FC na Gasogi United wari umukino witezwe na benshi byarangiye banganyije ibitego 2-2 

    “>

    “>

    “>

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135322/habonetsemo-ibitego-19-na-mpaga-imibare-yaranze-umunsi-wa-6-wa-shampiyona-135322.html

  • Hasohotse Inyoborabatoza, igitabo kivuga am… – #rwanda #RwOT

    Kiri Paji 72 cyasohotse kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira 2023. Cyanditswe n'abakozi batatu b'Inteko y'Umuco Kabagema Egide, Murego Yves ndetse na Niyomugaba Jonathan.

    Ni nyuma yo gukorera ingendoshuri mu ntara zitandukanye z'u Rwanda, bakusanya ibitekerezo cyane cyane baganira n'abakuze ku miterere y'imbyino gakondo za Kinyarwanda n'uko zikwiye kuba zitozwa.

    Umuyobozi w'Itorero Intayoberana, Kayigemera Sangwa Aline aherutse kubwira InyaRwanda ko 'Inyoborabatoza' ije ikenewe kuko bizatuma buri torero rihimba ryisunze umurongo ngenderwaho.

    Avuga ati 'Burya umurongo ni ngombwa cyane, kuko bituma uhimba adatana kuko hari iby'ibanze amatorero abyina,urugero kuba bamenya inkomoko y'ibyo baserukana n'uburyo biserukwa, inyitwaro, injyana ndetse n'ibindi.'

    Yavuze ko ari ibyo kwishimirwa kuko nubwo itorero ryagira umwihariko waryo, ariko hakwiye kuba hari umurongo bazi bagomba kugenderaho.

    Akomeza ati 'Hari iby'ibanze amatorero abyina aba agomba kumenya nk'ishingiro, bityo n'ibyo bahimba bikagira ireme bishingiye ku gusobanukirwa neza imvo n'imvano yabyo. Ni ibyo kwishimira, kandi ni ingenzi cyane.'

    Ijambo ry'ibanze ry'iki gitabo risobanuka ko ikinyejana cya 21 cyagaragaje iterambere ridasanzwe ry'uruganda ndangamuco n'ubuhanzi hirya no hino ku Isi.

    Bikaba ari nako bimeze mu Rwanda aho ubu ubuhanzi n'ibikorwa ndangamuco bifatwa nk'imwe mu nkingi z'iterambere rirambye kandi icyo cyiciro kigaragara nk'igikwiye gushyirwamo imbaraga nyinshi.

    Mu Rwanda rwo hambere ababanzi bakomeje kubonwa nk'abafasha mu myidagaduro, mu itumanaho n'isangiramuco binyuze mu ndirimbo, imbyino, imyiyereko, ubugeni n'ubuvanganzo nyemvugo

    Abanditsi b'iki gitabo bavuga ko mu cyiciro cy'imbyino ndamuco, hagaragayemo icyuho mu mitoreze yazo cyane cyane mu bakiri bato, mu mashuri n'ahandi.

    Kandi ko ibi byanagaragajwe mu nama nyunguranabitekerezo yari iyobowe na Ministiri w'Urubyiruko n'Umuco, yari yitabiriwe n'abayobozi b' Inteko y'Umuco, Inama y'Igihugu y'Abahanzi, ahagarariye urugaga ndetse n' amatorero y'imbyino Gakondo mu Rwanda (tariki ya 21 Nyakanga 2023).

    Muri iyi Nyoborabatoza batangaje harimo imbyino gakondo zikurikira: Imbyino z'inka n'izerekeka ubwiza bw'umunyarwandakazi, Imyireko, Imbyino z'umudiho inyuranye, n'Imbyino zihariye.

    Muri iyi Nyoborabatoza ntabwo imbyino zose za kinyarwanda bazivuye inyuma, kuko hazakurikiraho ibikorwa byo kugenda bavuga birambuye kuri buri mbyino.

    Abanditse b'iki gitabo bavuga ko 'Icyari kigenderewe kwari ukugaragaza zimwe mu mbyino z'ibanze, imyiyereko zamenyekanye cyane kandi zikigaragara na n'ubu kugira ngo abato, abazitoza n'abandi basobanukirwe n'umwimwerere wazo bityo babe bawigana; abahanga ibishya na bo babashe kuvomamo ariko hagamijwe muri rusange gusigasira uwo murage.'

    Kuri Paji ya Cyenda y'iki gitabo basobanura ko 'Imbyino' ari 'Guhoondagura ibireenge ku butaka ku buryo bubonéye ukabigira wíikuunda mu mubyíimba kaándi urusakú rw'íbireenge rukajyaanirana n íindíriimbo yabígenewe'. Naho ijambo imbyino ryo rigasobanura 'Indíriimbo ihérekejwe númudiiho'

    Imbyino ni imwe mu nkingi za mwamba z'Umuco Nyarwanda kuko umuziki no kubyina byakomeje kuba iby'ingenzi mu bigize umuryango nyarwanda: 'Mu Rwanda kubyina byari kandi biracyari ishema ku buryo buri munyarwanda ashatse yagira ati: Ubwo ndiririmba, mbyina ubwo ndiho.'

    Ibi bigaragaza ko imbyino n'indirimbo bifitanye isano ya hafi. Bigaragaza kandi ko indirimbo n'imbyino bifite umwanya ukomeye mu mibereho y'Abanyarwanda.

    Abanditsi b'iki gitabo bahuza imbaraga n'aba batoza b'imbyino bari bubakiye ku ntego yo:

    -Kugaragaza ubwoko bunyuranye bw'imbyino gakondo ndetse n'izizishamikiyeho bitewe n'uturere;

    -Kugaragaza no gukosora amakosa agaragara mu mitoreze y'imbyino

    gakondo;

    -Kugaragaza imitoreze ikwiye y'imbyino gakondo nyarwanda;

    -Kugaragaza imyambarire ikwiye mu kubyina no guseruka;

    -Kugaragaza ibikoresho bikenerwa mu kubyina no guseruka.

    Kuri Paji ya 15 bagaragaza imbyino z'inka n'izerekana ubwiza. Bakavuga ko imbyino nyinshi mu Rwanda rwo hambere zari zishamikiye ku kuvuga inka n'ubwiza.

    Mu kubyina imbyino izwi nk'umushagiriro hakoreshwa ibice by'umubiri birimo umutwe, igihimba, amaboko ndetse n'amaguru. Kandi ushagirira wese agomba kuba yikwije, akenyeye kandi yiteye.

    Umushagiriro watangiye ari imwe mu mbyino zaserukanwaga i bwami hagamijwe kwerekana kwikunda k'Umunyarwandakazi wakereye guhimbaza abo ataramiye.

    Iyi mbyino ni umwihariko w'igitsina gore. Ushagirira akoresha ibice byose by'umubiri ariko akibanda cyane ku mubyimba n'amaboko, guhanika uruhanga ari nako amwenyurira abo ataramiye.

    Kuri Paji ya 17 bagaruka ku mbyino izwi nk'ikimenyera: Ni imwe mu mbyino yamenyekanye cyane ikomoka mu Majyaruguru y'Iburengerazuba bw'u Rwanda, ahitwa mu Bigogwe (Rwankeli, Nkuli, Akanage, Kingogo).

    Bitewe n'uko ako ari agace kiganjemo ubworozi bw'inka kuva mu bihe byo hambere, iyi mbyino bayiserukana barata inka, bikagaragarira no mu ndirimbo ziherekeza izo mbyino.

    Ikinyemera ni imbyino iserukanwa n'ibitsina byombi bagatandukanira mu gutega maboko, mu ntambwe no buryo abagore bakoresha umwitero mu cyiciro kitwa kuvugutira inka.

    Kuri paji ya 18 basobanura iby'imbyino izwi nk ''igishakamba'. Iyi mbyino ikomoka mu Nkore mu gihugu cy'Ubuganda. Yaje kugera mu Rwanda inyuze mu Mutara w'i Ndorwa, mu Ntara y'Iburasirazuba bw'u Rwanda. Iza gusakara mu Buganza, ikwira mu gihugu hose.

    Mu kubyina iyi ndirimbo abagabo baseruka bacinya ikirenge inshuro ebyiri zikurikirana ku butaka babisikanya amaguru, ukw'ibumoso n'ukw'iburyo, bakabanza gucunda amaboko bayerekeza imbere n'inyuma cyangwa iburyo n'ibumoso.

    Kuri Paji ya 20 bagaruka ku mbyino y'icumu: Ni imbyino yo mu Burasirazuba, iserukanwa n'ababyeyi bateze urugori, batega amaboko azamuye hejuru bakayamanura imbere baganisha hasi bagiye gushinga icumu ryo hasi.

    Mu gihe cyo gushinga icumu ryo hejuru bazamura amaboko nk'abayashibura, bagakomeza mu ntambwe zoroheje.

    Iyi mbyino ifite umwihariko wo kugendera mu ntambwe bacinya ikirenge kimwe ubugira kabiri mu ruhande rumwe, mu gihe ikindi kirenge cyo gikora hasi mu buryo bworoheje cyane ari na ko bishongora bakebuka impande zombi.

    Imbyino z'imyiyereko:

    Ni ingeri yo guseruka yahoze ari umwihariko w'ingabo ziri mu myitozo haba ibwami, ibutware, mu ngando no ku rugerero.

    Izi mbyino zirangwa n'umuhamirizo w'intore: Umuhamirizo ni imwe mu ngeri z'imyiyereko intore ziserukana. Mu Rwanda rwo hambere, kubera ko intore ari zo zatorwagamo ingabo z'igihugu, uwo mwiyereko wari ufitanye isano ya hafi n'urugamba, dore ko uhamiriza aserukana ibikoresho bikoze nka zimwe mu ntwaro gakondo mu biganza byombi (icumu, ingabo cyangwa umuheto mu gihe cyo hambere).

    Mu guhamiriza hakoreshwa umutwe, igihimba, amaboko n'amaguru. Ni mu gihe Umuhamirizo ugizwe n'umutahano ndetse n'umuhamirizo nyirizana.

    Kwiyereka Inkota: Uyu mwiyereko wagaragaye cyane mu Kanage na Kingogo, mu budaha no mu Marangara. Ukorwa n'abagabo bake binjira mu Ntambwe zitwa Urugege, zigendera ku njyana itangwa n'Ihembe rivuzwa. Abaseruka bose baba bitwaje inkota iri mu rwubati rubajwe mu giti (Urugero: Umusave).

    Uyu mwiyereko urushaho gutangaza abawureba bwa mbere igihe umwe mu biyereka akoresheje ukuguru kw'iburyo, akubitisha igitsitsino urwubati ruri mu mugongo maze inkota yarimo ikiterera hejuru.

    Kwiyereka Icumu n'Ingabo/Umuheto: Uyu mwiyereko na wo ni uw'urugamba. Abiyereka bashobora kwiyereka bamwe bafite amacumu n'ingabo, abandi bafite imiheto n'imyambi; guseruka kw'aba mbere bikitwa gutamba ingabo.

    Umutwe wa Gatatu w'iki gitabo bagaruka ku 'Imidiho'. Ijambo umudiho rikomoka ku nshinga kudiha bisobanuye kubyina ucinya ibirenge ku butaka, ubisimburanya kandi harimo n'imbaraga. Imidiho ishobora kugaragaramo ibice bitatu bikurikira, banagaruka ku kinimba cyo mu Ndorwa cyamamaye cyane, ikinimba cyo mu murera n'ibindi.

    Mu gusoza iki gitabo banagaruka ku ngeri zihariye z'imbyino nk ''intwatwa', imbyino yamamaye cyane kuri bamwe mu bagize umuryango nyarwanda bitwaga 'Abatwa'

    Mu Rwanda rwo hambere, imbyino z'intwatwa zatandukanaga bitewe n'abazibyina n'aho zibyinirwa; iz'ibwami n'iza rubanda.

    Inyinshi mu mbyino z'intwatwa zigira injyana ya 5/8. Kimwe no zindi mbyino, umugabo ubyina intwatwa aseruka mu ntambwe ndende naho umugore agaseruka mu ziringaniye uretse ko muri iyi mbyino ho barushaho kwisanzura, guhimbarwa, bagatwarwa bakabigaragariza cyane mu ntambwe z'ibitego n'ibikango tutibagiwe no kunyuzamo bagatega urushara.

    Mu gutegura iki gitabo hisunzwe ibindi bitabo by'abahanga barimo Mbonimana Gamaliel wafatanyije n'Inteko nyarwanda y'Ururimi n'Umuco akandika igitabo kitwa Trois siècles de musique rwandaise traditionnelle (1692 – 1952), Kigali, 2019;

    Ndetse na Nkurikiyinka Jean Baptiste: Introduction à la danse rwandaise traditionelle, 2002 na G. Simpenzwe, Ingoma i Rwanda, 1992.

    Iki gitabo gisohotse nyuma y'uko mu mashuri hashyizweho gahunda yo gutoza abana umuco bigishwa byinshi ku mateka, imivugo, indirimbo n'imbyino.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135325/hasohotse-inyoborabatoza-igitabo-kivuga-amavu-namavuko-yimbyino-gakondo-za-kinyarwanda-135325.html

  • Mvuyekure Emmanuel wa Rayon Sports yasabye imbabazi #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukubita umupira umusifuzi akanahabwa ikarita itukura, umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports, Mvuyekure Emmanuel, yasabye imbabazi umusifuzi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 Rayon Sports yaraye itsinzemo Etoile del’Est 2-1.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 63, umusifuzi Ishimwe Claude benshi bita Cucuri yasifuye ikosa Mvuyekure yari akoze ariko anamuha ikarita y’umuhondo, uyu mukinnyi yahagurukanye umupira agenda asanga uyu musifuzi asa n’umubwira ko ari we ukorewe ikosa.

    Byaje kurangira uyu mupira awukubise umusifuzi, nta gutinda Cucuri na we yahise azamura ikarita itukura arayimwereka.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Mvuyekure Emmanuel akaba yasabye imbabazi Cucuri avuga ko atari cyo yari agambariye.

    Ati “Ikarita yanjye ya mbere y’umutuku kuva natangira gukina umupira w’amaguru. Ariko ni umupira w’amaguru. Ntabwo ari byo nari ngambiriye gukubita umupira umusifuzi. Mbere na mbere ndashaka kugusaba imbabazi wowe Cucuri ndakubaha cyane. Ndasaba imbabazi abakunzi ba Rayon Sports abakinnyi bagenzi banjye na FERWAFA.”

    Mu gihe atafatirwa ibindi bihano, Mvuyekure Emmanuel akaba azasiba umukino umwe wo mu mpera z’icyumweru wo Rayon Sports izasuramo Musanze FC.

    Yahise ahabwa ikarita itukura

    Mvuyekure yasabye imbabazi Cucuri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mvuyekure-emmanuel-wa-rayon-sports-yasabye-imbabazi

  • JENOSIDE: Kumenyana, Gukorera ibyaha hamwe kwa Basabose na Twahirwa byabaye imvano yo guhuriza hamwe Dosiye yabo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2023 ari nawo munsi wa kabiri w'urubanza rw'Abanyarwanda babiri; Basabose Pierre na Séraphin Twahirwa bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha bakurikiranyweho, aho bagiye babikorera, bumwe mu buryo babikozemo, abo babikoreye kimwe n'abo bafatanije. Bwavuze kandi ko ihuzwa rya Dosiye yabo bakaza mu rubanza rumwe byatewe n'uko bombi bari baziranye kandi bakaba ibyo bakurikiranyweho barabikoreye hamwe.

    Imbere y'inteko iburanisha mu rukiko rwa Rubanda rw'i Buruseli mu Gihugu cy'u Bubiligi, Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko impamvu habayeho guhuza dosiye(Jonction de deux dossiers) ya Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin ari uko aba bagabo bombi bari baziranye, ko kandi ibyaha bakoze babikoreye hamwe mu mujyi wa Kigali, bakaba kandi barakoranaga bya hafi n'umuryango wa Juvenal Habyarimana wari Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.

    Ubushinjacyaha, buvuga ko Twahirwa Séraphin yabaye chef(umuyobozi) w'interahamwe muri Perefegitura ya Kigali, ko akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, gutanga intwaro no gushishikariza abahutu kwica abatutsi binyuze mu nama yakoreshaga rwihishwa.

    Ibyo byaha akurikiranyweho, ngo yabikoreye cyane cyane ahitwaga Karambo muri Gikondo aho yari atuye. Akurikiranyweho kandi gufata ku ngufu abagore b'Abatutsi. Uyu mugabo kandi, avugwaho kuba yarohereje interahamwe kwica Abatutsi mu cyahoze ari ETO KICUKIRO. Nyuma yaho ngo Abatutsi baje kuvanwa aho bicirwa urw'agashinyaguro i Nyanza ya Kicukiro.

    Twahirwa Séraphin, yavukiye mu muryango w'abana 6 barimo; Abakobwa 3 n'abahungu 3, ariko Se umubyara ngo yari afite abandi bana yabyaye hanze. Twahirwa Séraphin n'umugore bashakanye byemewe n'amategeko babyaranye abana 3 ariko hari abandi bana 2 Twahirwa yabyaye ku bagore 2 batandukanye.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Twahirwa Séraphin ngo yazengurukaga mu mujyi wa Kigali ari mu modoka ya Mercedes Benz bivugwa ko ariyo yari yasahuye. Uyu mugabo, aba mu Bubiligi kuva mu mwaka wa 2006 aho yageze avuye muri Kenya ari naho umugore we wa mbere aba kugeza ubu.

    Se ubyara Twahirwa Séraphin yitwa Protais Ntaganira, yaguye muri gereza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.  Uyu ngo ni uwo mu muryango wa Agatha Kanziga, umugore w'uwahoze ari Perezida Juvenal Habyarimana. Ibyo kandi ngo Twahirwa Séraphin akaba yarakundaga kubyirata aho yageraga hose.

    Ubushinjacyaha, buvuga kandi ko hari umutangabuhamya wavuze ko nta nyamaswa yakora nk'ibyo Twahirwa Séraphin yakoze, ko bamwe mu Bahutu bakoranaga nabo ubwaabo bamutinyaga bitewe n'ubugome yagiraga.

    Kuri Basabose Pierre, Ubushinjacyaha buvuga ko uyu yabaye umusirikari mu mutwe w'abakomando ari nabo bari bemerewe kurinda umukuru w'Igihugu.  Mu 1992 nibwo yasezeye mu gisirikari yinjira mu bucuruzi bwo kuvunja amafaranga. Ni ubucuruzi ngo yaje kwagurira I Bukavu muri Zayire ariyo DRC y'ubu( Repubulika ya Demokarasi ya Congo)

    Uyu Basabose Pierre, yari azwi nk'umucuruzi ukomeye. Mu kazi ke ngo akaba yaricaga  ku bushake amwe mu mabwiriza yatangwa na BNR( Banki Nkuru y'Igihugu) yitwaje ko yari aziranye n'umuryango w'uwari w'umukuru w'Igihugu.

    Basabose Pierre, aza ku mwanya wa 2 mu bantu 50 bari bafite imigabane myinshi muri RTLM, Radio yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango no gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

    Bivugwa kandi ko Basabose Pierre yakoranaga bya hafi n'interahamwe za MRND ndetse n'impuzamugambi za CDR mu gutera ubwoba Abatutsi, kubabwira ko ntacyo bamaze ndetse no kubagabaho ibitero byo kubica mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ahitwa Karambo muri Gikondo habaga Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre  kuva mu mwaka w'1992. Bagaragaye mu bikorwa by'urugomo n'ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, bakaba rimwe na rimwe barabaga bambaye uniforme( impuzankano) idozwe mu bitenge yambarwaga n'interahamwe.

    Ubushinjacyaha buvuga ko hari umutangabuhamya wavuze ko aho Twahirwa Séraphin yari atuye i Karambo ya Gikondo hafatwaga nka camp militaire( mu kigo cya Gisirikare) bitewe n'intwaro zabaga zihari zirimo imbunda na grenade. Uwabaga atazi uko bikora ngo yarabyigishwaga.

    Ubushinjacyaha bwagaragarije abagize inteko iburanisha uru rubanza ko aba bagabo bombi; Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabereye i Gikondo na Gatenga.

    Nkuko Ubushinjacyaha bwabigarutseho, Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin ibyaha bakurikiranyweho ni; Kugira uruhare mu byaha bya Jenoside byakoze hagati y'itariki ya 6 Mata n'iya 14 Nyakanga mu 1994. Kugira uruhare mu gushinga, mu kuyobora ndetse no gutoza interahamwe no kuziha ubundi bufasha. Kwitabira no kugira uruhare mu nama zabaga zigamije kurimbura no kwica Abahutu batavugaga rumwe n'ubutegetsi ndetse no gukora intonde(listes) z'abagombaga kwicwa.

    Bagize kandi uruhare mu gushyiraho bariyere ndetse no kuzihagararaho hagamijwe kurobanura Abatutsi bagombaga kwicwa. Hari kandi ibyaha by'intambara byakorewe I Kigali ku matariki anyuranye nko hagati y'itariki ya mbere Mutarama n'iya 8 Mata 1994.  Kuri Seraphin Twahirwa hiyongeraho icyaha cyo gufata ku ngufu abagore b'Abatutsi  hagati y'itariki ya 1 Mutarama n'iya 30 Kamena 1994.

    Nkuko byagenze ku munsi wa mbere w'uru rubanza, Basabose Pierre ntabwo yagaragaye kuri uyu munsi wa kabiri warwo. Mu gutangira iburanisha, Perezidante w'urukiko yavuze ko kugeza ubu atarabona raporo ya medicin legiste,(umuganga wasabwe n'urukiko gukurikirana ibijyanye n'ubuzima bwa Pierre Basabose). Yavuze ko inyandiko ya muganga umuvura igaragaza ko agomba kumara iminsi 15. Imbere y'urukiko, Umunyamategeko-Me Flamme umwunganira yemeye ko agiye gukomeza  guhagararira umukiriya we.

    Urubanza rw'aba Banyarwanda uko ari babiri, Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin rwiswe ''Rwanda 8 '' rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa mbere taliki ya 09 Ukwakira 2023. Biteganijwe ko nta gihindutse ruzapfundikirwa taliki ya 08 Ukuboza 2023. Abatangabuhamya 40 byitezwe ko bazava mu Rwanda bakajya i Buruseli gutanga ubuhamya imbere y'urukiko ku byaha aba bagabo bakurikiranyweho.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/10/12/jenoside-kumenyana-gukorera-ibyaha-hamwe-kwa-basabose-na-twahirwa-byabaye-imvano-yo-guhuriza-hamwe-dosiye-yabo/

  • Musanze: Umugore n’umwana we w’imyaka 15 bafa… – #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Nyiraruvugo Olive ufite imyaka 43  n'umwana we w’umuhungu Ndayishimiye Eric batawe muri yombi, nyuma yo gufatirwa mu cyuho barimo bacukura icyobo bivugwa ko bashakaga kushyiramo umurambo umwana w'umukobwa bakekwaho kwica.

    Umwana bakekwaho kwica yaburiwe irengero kuwa Kabiri tariki 10 Ukwakira ubwo yarimo gukina n’abandi bana ndetse ababyeyi ku mugoroba batangiye gutanga amatangazo yo kumurangisha.

    Amakuru avugwa ko mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, ababyeyi be bageze mu rugo rwa  Nyiraruvugo utuye mu Mudugudu wa Mutuzo, Akagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro basanga umwana we ufite imyaka 15 witwa Ndayishimiye arimo gucukura icyobo mu rugo rwabo. Icyo cyobo bashakaga kugihambamo umwana bakekwaho kwica. nyuma yo kugira amakenga.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco yabwiye Kigali Today ko umurambo w’uwo mwana uburyo wabonetse mu nzu y’uwo mugore.

    Ati: 'Bakigerayo basanga uwo muhungu arimo acukura icyobo, bamubajije ababwira ko arimo kugikuramo itaka ryo kubakisha. Abaturage rero bakimara kubibona ntibanyuzwe n'ubusobanuro abahaye, biba ngomba ko binjira no mu nzu basangamo umurambo w'uwo mwana'.

    'Mu kubaza Ndayishimiye, icyamwishe yabwiye abo baturage ko ubwo yarimo acukura icyo cyobo, isuka yikubise ku mwana iramukomeretsa cyane, abonye bishobora kumuviramo ibibazo amukubita indi ahita apfa.

    Nyuma yaho we na nyina bigira inama yo gucukura icyo cyobo ngo bakimuhambem, bagira ngo basibanganye ibimenyetso. Ubu rero inzego z'umutekano harimo Polisi na RIB ziri ahakorewe icyaha zikaba ziri gukusanya ibimenyetso by'ibanze byifashishwa mu gukora iperereza'.

    SP yakomeje avuga ko umugore ukekwaho gufatanya n’umwana we kwica uwo mwana bari baragambiriye kuzagirira nabi ise w’uwo mwana  witwa Irankunda Eliazari azira ko yigeze kubafata barimo kwiba ibigori.

    Ati 'Mu minsi ishize uwo mugore n'umuhungu we bafatiwe mu cyuho bibye ibigori, ba nyirabyo babarihisha amafaranga ibihumbi 30. Icyo gihe ise w'uwo mwana wari mu babafashe babyiba bamuhigiye bamubwira ko bazamwihimuraho. 

    Ibyo byarangiriye aho ntibagira urwego na rumwe bamenyesha iby'ubwo bujura bwari bwabayeho, yewe n'iby'uko bahigiye uwo mugabo ko bazamugirira nabi ntibabivuga. Umuntu akaba yabisanisha n'urupfu rw'uyu mwana mu gusohoza uwo mugambi bikekwa ko bari bafite'.

    'Byaba byiza abantu bagiye bihutira kumenyesha inzego zirimo n'izishinzwe umutekano mu gihe hari umuntu ubashyizeho ibikangisho yaba mu mvugo cyangwa mu bikorwa kuko ubwabyo ari icyaha gihanwa n'amategeko. 

    Abaturage bajye bagira amakenga ku kintu cyose babwiwe cyangwa bakorewe bagitangire amakuru ku gihe kugira ngo ababishinzwe bakurikirane barebe niba nta zindi nkurikizi cyangwa imigambi ishobora kuvamo ubugizi bwa nabi.'

    Umugore n’umwana we bakekwaho kwica uwo mwana bajyanwe gufungirwa Kuri sitasiyo ya RIB kugira ngo bakorweho iperereza ndetse umurambo umwana ujyanwa mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kuwushyingura.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135313/musanze-umugore-numwana-we-wimyaka-15-bafashwe-bacukura-icyobo-cyo-gushyiramo-umwana-bakek-135313.html

  • Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatsinze Etoile del’Est #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yasoje umukino ari abakinnyi 10, yatsinze Etoile del’Est 2-1bya Musa Esenu mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona.

    Wari umukino wa mbere Rayon Sports yari igiye gukina nyuma yo gutandukana n’umutoza wayo Yamen Zelfani.

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium iminota 10 ya mbere umupira wakinirwaga hagati cyane, nta kipe yari yakaremye amahirwe afatika.

    Nyuma y’iyi minota Rayon Sports yatangiye gusatira cyane ariko abakinnyi barimo Musa Esenu na Ngendahimana Eric ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Ku munota wa 32 Rayon Sports yaje gufungura amazamu, ni igitego cyatsinzwe na Musa Esenu n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri.

    Iyi kipe yakomeje kotsa igitutu ishaka igitego ndetse iza kukibona ku munota wa 43 cyatsinzwe na Musa Esenu nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Joackiam Ojera. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-0.

    Ku munota wa 63 Mvuyekure Emmanuel yaje kubona ikarita itukura nyuma yo gukubita umupira umusifuzi.

    Muri iyi minota Etoile del’Est yarimo ikinira cyane mu kibuga cya Rayon Sports ubona ishaka igitego ariko kubyaza umusaruro amahirwe babonye bibanza kuba ikibazo. Ku munota wa 90, Gods Power Gabriel yatsindiye Etoile del’Est impozamarira maze umukino warangiye ari 2-1.

    Uko imikino y’umunsi wa 6 yagenze

    Ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023

    Gorilla FC 2-2 Gasogi United
    APR FC 1-1 Bugesera FC
    Etincelles 3-0 Musanze FC (Mpaga)
    Mukura VS 1-0 Sunrise FC

    Ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023
    Marines FC vs AS Kigali

    Amagaju FC 1-1 Kiyovu Sports
    Police FC 2-1 Muhazi United
    Rayon Sports vs Etoile del’Est
    Marines FC 0-1 AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-y-abakinnyi-10-yatsinze-etoile-del-est