Blog

• Mwiza Zawadi yiyambaje Gisubizo Ministries na… – #rwanda #RwOT

Umwe mu baramyi bato ariko bari kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Mwiza Zawadi, yamaze gutangaza abahanzi ndetse n'amakorali bazifatanya mu gitaramo cya mbere agiye gukora kuva yatangira umuziki yise 'Imirimo Yawe Live Concert.'

Mu bo yamaze gutangaza harimo umuhanzi Danny Mutabazi wakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo “Amarira y'ibyishimo”, “Impamba y'urugendo”, “Ingabo” n'izindi.

Zawadi kandi azifatanya n'imwe mu makorali akomeye hano mu Rwanda, Gisubizo Ministries yamenyekanye mu ndirimbo nka “Ntidufite gutinya”. “Ebenezer”, “Nta Mana Nta Buzima”, “I Yerusalemu”, “Nguhetse ku Mugongo” n'izindi.

Zawadi agiye gukora igitaramo cye cya mbere

Abazitabira iki gitaramo 'Imirimo Yawe' kandi, bazataramana na Boanerges Gospel Group ndetse na Light Worship Team.

Iki gitaramo cy'umuramyi Mwiza Zawadi giteganyijwe ku wa 29 Ukwakira 2023 saa cyenda z'amanywa ku rusengero rwa Bethesda Holy Church ruherereye hafi yo mu Gakinjiro ka Gisozi.

Kwinjira muri iki gitaramo Zawadi yabigize ubuntu kuko aganira na InyaRwanda yavuze ko ari umugoroba yifuza gufatanya n'abakunzi b'ibihangano bye kuramya Imana ku bw'imiimo yabakoreye, kandi ko icyo agambiriye atari amafaranga ahubwo ari ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo.

Mwiza Zawadi yamaze gutangaza abo bazifatanya mu gitaramo ”Imirimo Yawe Live Concert”

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135250/mwiza-zawadi-yiyambaje-abarimo-gisubizo-ministries-na-danny-mutabazi-mu-gitaramo-yitegura–135250.html

• Tembera Sitade y’igihugu cy’u Burundi iri kub… – #rwanda #RwOT

Imirimo yo kubaka sitade Intwari iherereye mu mujyi wa Bujumbura, yatangiye mu Ugushyingo umwaka ushize, aho byari byitezweko muri Kamena uyu mwaka izaba yuzuye ariko ntibyakunda. Ni sitade izaba yakira ibihumbi bigera kuri 18, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga yaba iya CAF na FIFA.

U Burundi bumaze igihe budafite Sitade mpuzamahanga yemewe aho amakipe yaho ndetse n’ikipe z’igihugu z’umupira w’amaguru, bakinira imikino yabo muri Tanzania.

Umwihariko w’iyi sitade ndetse uri no mu byayitindije kuzura, ni uko yubakwa n’abaturage gusa aho bifata bagakora umuganda muri rusange, hagasigaramo abakozi bake bakora buri munsi.

Iyi sitade yubatse  rwagati mu mujyi wa Bujumbura

Ikibuga Intwari kizuzura nibura abaturage bakigizeho uruhare rwa 60% mu myubakire

Intebe zamaze kugera muri sitade, igisigaye ni ukuzuterekamo neza

Ikibuga ntabwo baragisiza neza ngo kijyemo itapi

Iyi sitade izaba ari ija mbere mu Burundi, izajya yakira abantu basaga ibihumbi 18  bicaye neza

Inyuma mu mugongo wa sitade naho hari gutunganywa ngo hajye hakira imodoka

Inyuma ahagana ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, ni hamwe mu bice bizaba bimeze neza

Amarembo abakinnyi bazajya binjirira bavuye mu rwambariro

Iyi sitade izaba ifite hotel hejuru abantu bazajya biyakiriramo

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135241/tembera-sitade-yigihugu-cyu-burundi-iri-kubakwa-nabaturage-gusa-amafoto-video-135241.html

• 'Nta muyobozi ukwiye guca amaterasi yangije imyaka y'abaturage',Min. Musafiri. #rwanda #RwOT

Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr.Ildephonse Musafiri yabwiye inteko rusange y'abadepite ko umuyobozi mu nzego z'ibanze utegeka ko ubutaka bw'umuturage bucibwamo amaterasi y'indinganire bikangiza imyaka y'umuturage abihanirwa.

Ni nyuma y'aho abadepite basanze hari aho amaterasi y'indinganire yaciwe ariko akangiza imyaka y'abaturage Kandi ntibishyurwe.
Kuri uyu wa kabiri Minisitiri Dr Ildephonse Musafiri yitabye inteko rusange y'abadepite kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri gahunda yo kurwanya isuri no kubyaza umusaruro amaterasi y'indinganire.

Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr.Ildephonse Musafiri yabwiye inteko rusange y'abadepite ko mu gihembwe cy'ihinga 2024 A ubutaka bwose bwera bugomba guhingwaho imyaka yera vuba.
Umuturage ufite ubutaka bushobora guhingwaho ariko akaba adafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro ubwo butaka,buzahabwa abafite bushobozi bwo kububyaza umusaruro ariko nyirabwo ntagire icyo ahabwa gusa buzakomeza bube ubutaka bwe.

The post 'Nta muyobozi ukwiye guca amaterasi yangije imyaka y'abaturage',Min. Musafiri. appeared first on FLASH RADIO&TV.

Source : https://flash.rw/2023/10/10/nta-muyobozi-ukwiye-guca-amaterasi-yangije-imyaka-yabaturagemin-musafiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nta-muyobozi-ukwiye-guca-amaterasi-yangije-imyaka-yabaturagemin-musafiri

• Uganda yemereye abakobwa b'imyaka 15 gukoresha uburyo bubarinda gutwara inda #rwanda #RwOT

Ubutegetsi muri Uganda bwemereye abana b'abakobwa kuva ku myaka 15 gufata uburyo bwose bubarinda gusama inda z'imburagihe

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y'ibiganiro n'ishami rya Loni rishinzwe abaturage ryumvikanye na Kampala ko hakwiye uburyo burinda abana b'abakobwa inda z'imburagihe zibavana mu mashuli hakiri kare.

Umwe mu bategetsi muri ministeri y'ubuzima muri Uganda yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko kwemerera aba bana b'abakobwa gukoresha uburyo bubaridna gusama no kumenya amakuru y'ubuzima bw'imyemerere ari ukubahiriza neza neza uburenganzira bwabo kuri iyi ngingo

Uyu utegetsi avuga ko iyi gahunda izagabanya abana bataga amashuli kuko batewe inda imburagihe.

Icyakora abanyamadini bavuze ko batanyuzwe n'uyu mwanzuro kuko bigiye guha urwaho abakiri bato umwanya wo gusambana cyane ntacyo bikanga kuko ahanini abari muri iyi myaka batinyaga gutwara inda.

Aba banyamadini baravuga ko kurinda gusama byakigishijwe abana nk'abashakanye kuko n'ubundi abana ntibemerewe gusambana, ariko ngo nta kundi ubusambanyi buhawe intebe ku mugaragaro nta uzongera gutinya icyaha.

Muri iki gihugu nibuba 98% by'abaturage bemera Imana, akaba ariyo mpamvu hatumvikana uko ijwo ry'abanyamadini ryatsinzwe n'iryabanya politiki.

Kiliziya gatulika ya Ugand ango yakunze kugaragaza ko idashyigikiye bane ibi bintu ariko birangiye leta irushije imbaraga abandi baturage.

Iyi ngingo yo guha uburyo burinda gusama abana b'abakobwa bo mu kigero nk'iki mu Rwanda yagiweho impaka kugera ubwo isubijwe mu kabati.

The post Uganda yemereye abakobwa b'imyaka 15 gukoresha uburyo bubarinda gutwara inda appeared first on FLASH RADIO&TV.

Source : https://flash.rw/2023/10/10/uganda-yemereye-abakobwa-bimyaka-15-gukoresha-uburyo-bubarinda-gutwara-inda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-yemereye-abakobwa-bimyaka-15-gukoresha-uburyo-bubarinda-gutwara-inda

• Isiganwa ry'Amagare rizenguruka igihugu rizwi nka Tour du Rwanda, irya 2024 rizakinwa mu cyumweru cya 3 cya Gashyantare 2024 #rwanda #RwOT

Abategura isiganwa mpuzamahanga ryo kuzenguruka igihugu cy'u Rwanda ku magare batangaje ko isiganwa ry'umwaka utaha wa 2024 rizakinwa mu cyumweru cya gatatu cya Gashyantare, ni ukuvuga ko rizakinwa hagati ya tariki 18 na 25 Gashyantare 2024.

Nk'uko byatangajwe binyuze ku rubuga rwa X rwahoze ruzwi nka Twitter, iri risiganwa rigiye gukinwa ku ncuro ya 16 rizakinwa mu gihe cy'iminsi irindwi hazengurukwa ibice bitandukanye by'igihugu cy'u Rwanda.

Mu gutangaza iyi nkuru bagize bati 'Ni impamo, twishimiye gutangaza amatariki y'irushanwa rya Tour du Rwanda 2024, ku ncuro ya 16 iri rushanwa rizatangira tariki ya 16 kugeza kuya 25 Gashyantare 2024″.

It's official

We are thrilled to announce the dates of the much awaited Tour du Rwanda 2024.

The 16th edition will start from 18-25th February 2024.

Mark your calendars.#TdRwanda2024 #Kigali2025 pic.twitter.com/zNUxL897NE
— 𝗧𝗼𝘂𝗿 𝗱𝘂 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 🇷🇼 (@tour_du_Rwanda) October 10, 2023

Gutangazwa kw'aya matariki bije nyuma yaho ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY, ritangaje wa Umufaransa Philippe Colliou nk'umuyobozi mushya wa Tekiniki ushinzwe gutegura Tour du Rwanda, asimbuye Olivier Grandjean weguye muri Kamena umwaka ushize.

Philippe ahawe akazi asimbura Olivier Grandjean wandikiye FERWACY ayimenyesha ko ikigo ayoboye cya Grandjean Sport Organisation (GSO) gihagaritse imikoranire byari bifitanye.

Uyu mugabo aje kuyobora Tour du Rwanda ariko FERWACY yo idafite umuyobozi kuko Murenzi Abdallah wari Perezida yeguye ku mpamvu ze bwite mu mpera za Kanama, aha hiyongeraho kandi Karangwa François wari Visi Perezida wa Mbere.

Mu bandi beguye kandi harimo Ingabire Peace Assia wari Umubitsi na Munyankindi Benoît wegujwe n'Inteko Rusange Idasanzwe ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru kubera ko akurikiranywe n'ubutabera ku byaha birimo itonesha.

Tour du Rwanda iheruka ya 2023 yegukanywe n'umunya-Erithrea Henok Mulubrhan, akaba yarakukiwe n'umutaliyani Calzoni Walter we wabaye uwa Kabiri naho uwa gatatu yabaye umu Biligi Lecerf Junior.

The post Isiganwa ry'Amagare rizenguruka igihugu rizwi nka Tour du Rwanda, irya 2024 rizakinwa mu cyumweru cya 3 cya Gashyantare 2024 appeared first on RUSHYASHYA.

Source : https://rushyashya.net/isiganwa-ryamagare-rizenguruka-igihugu-rizwi-nka-tour-du-rwanda-irya-2024-rizakinwa-mu-cyumweru-cya-3-cya-gashyantare-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=isiganwa-ryamagare-rizenguruka-igihugu-rizwi-nka-tour-du-rwanda-irya-2024-rizakinwa-mu-cyumweru-cya-3-cya-gashyantare-2024

• Amatariki ya Tour du Rwanda 2024 yamenyekanye #rwanda #RwOT

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryamaze gutangaza amatariki ya Tour du Rwanda 2024 aho izaba muri Gashyantare.

Iri siganwa rizaba rigiye kuba ku nshuro ya 16 kuva ribaye mpuzamahanga rikazaba ari inshuro ya 6 rigiye ku rwego rwa 2.1.

Tour du Rwanda, isiganwa rizenguruka igihugu riteganyijwe kuzaba guhera tariki ya 18 kugeza tariki ya 25 Gashyantare 2024.

Rizaba mbere y’uko u Rwanda muri 2025 rwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare nk’uko byemejwe muri Nzeri 2021.

Umunyarwanda aheruka kwegukana Tour du Rwanda muri 2018 ubwo yatwarwaga na Mugisha Samuel, ryari rikiri ku rwego rwa 2.2.

Kuva 2019 iri siganwa rigiye ku rwego rwa 2.1 nta munyarwanda n’umwe urabasha kuryegukana.

Umunyarwanda wabashije kwitwara neza kuva rigiye kuri 2.1, ni Mugisha Moise wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda ya 2020 yegukanywe n’umunya-Eritrea, Natnael Tesfatsion.

Tour du Rwanda iheruka ikaba yaregukanywe n’Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ukinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yo mu Butaliyani.

Henok Mulubrhan ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amatariki-ya-tour-du-rwanda-2024-yamenyekanye

• Nk’ibisanzwe ngomba kubatamo! Padiri Uwimana… – #rwanda #RwOT

Padri Jean François Uwimana yamaze gushyira hanze indirimbo “Yaratsinze” iri mu njyana y’Amapiyano, mbere y’amasaha make ngo asubire mu Budage ku gicamunsi cy’uyu wa Kabiri. Agaragara yirekuye rwose abyinana n’ababyinnyi be ku buryo utapfa kumutandukanya nabo, usanzwe utamuzi.

Uyu mupadiri usingiza Uhoraho mu njyana zikunzwe n’urubyiruko zirimo HipHop, Amapiyano n’izindi, muri “Yaratsinze” aterura agira ati “Maze iminsi nibaza aho ubu buzima bwerekeza uuh, abo nabajije ibyo bampaye si igisubizo cyanjye, huu nari narazubaye, nari narihebye nageze kure! Narashavuye nari nariyanze ibyo mpanga byose byaricanze!”.

Arakomeza ati “Ubu iyo nashavuye nabuze uko ngira niringira ushobora byose. Aaye aaye yaratsinze Yezu niwe buzima, aaye aaye yaratsinze Yezu ni we nkesha byose, ooh ni we, uwo ni we Yezu ni we, ni we ugenga byose. Uwiteka ni we Mungeri wa-njye sinzatinya kuko mufite,…”

Mu kiganiro na inyaRwanda, Padiri Uwimana yabajijwe kuri iyi ndirimbo ye nshya yise “Yaratsinze”, asubiza ko “Nk’ibisanzwe ngomba kubatamo akantu mbere y’uko nsubira ku ishuli. Mubyine musingize Imana kuko irabikwiye. Yezu ni byose, ni injyana zose nizimuririmbe”.

Padiri Uwimana abarizwa muri Diyoseze Gatolika ya Nyundo, akaba amaze imyaka 4 ari kuminuza mu Budage muri Erfurt University. Amaze imyaka hafi 10 mu muziki, akaba akunzwe mu ndirimbo nka: “Gusenga”, “Uhoraho”, “Nyirigira”, “Kana k’Iwacu”, “Umuriro” Ft Ama G, “Araturinda” na “Love-d you”.

Umuziki akora ntiwamubereye ikigusha. Gihamya ni uko kuwa 27 Kanama 2022 ni bwo Mgr Dr Neymeyr wa Erfurt yagize Padiri Jean François Uwimana Umuyobozi ukuriye ibijyanye na Roho muri Paroisse St. Elisabeth, akaba ari na we ukuriye Abapadiri basoma Misa muri iyi Paruwasi.

Izo nshingano zikomeye Padiri Uwimana yahawe azifatanya n’amasomo. Yavuze ko yatangaye ubwo Musenyeri yamutumagaho akamubwira ko ari we uzaba akuriye Abapadiri bahasoma Misa muri Paroisse. Ati “Tekereza kuyobora abazungu ari wowe mwirabura gusa uri muri Team iyoboye”.

Indirimbo ye “Yaratsinze” ije ikurikira “True Life” Ft Dorota, “Ni Yezu”, “Umuriro” Ft Ama G The Black, “Uwacu”, “Kuva Kera” n’izindi. Nubwo akorera umuziki hanze y’u Rwanda, arakunzwe cyane dore ko abarenga ibihumbi 50 bamaze kwiyandikisha ngo bajye babona amakuru ye mashya y’umuziki (Subscribers).

Padiri Uwimana akunzwe cyane mu ndirimbo “Love-d you” ibyinitse nk’inyamerika

Aherutse guhuza imbaraga n’umuraperi Ama G The Black bakorana indirimbo “Umuriro”

Padiri Uwimana asigiye abakunzi be indirimbo “Yaratsinze” mbere yo gusubira mu Budage

REBA INDIRIMBO NSHYA “YARATSINZE” YA PADIRI UWIMANA

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135251/nkibisanzwe-ngomba-kubatamo-padiri-uwimana-asigiye-abakunzi-be-impano-mbere-yo-gusubira-mu-135251.html

• Ukuri ku kibazo cya Shiboub wa APR FC gituma adakina #rwanda #RwOT

Kuva ku mukino wa Pyramids FC ubwo APR FC yasezererwaga mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, ntabwo Sharaf Eldin Shiboub arongera gukinira iyi kipe kubera uburwayi bwa Malaria.

Mbere y’umukino ikipe ya APR FC yatsinzemo Musanze FC tariki ya 6 Ukwakira 2023, umutoza wa APR FC yavuze ko Shiboub arwaye ari nayo mpamvu atari buboneke kuri uwo mukino.

Nyuma nibwo haje amakuru ko uyu mukinnyi yahawe uruhushya ubwo umukino APR FC yanyagiwemo na Pyramids FC 6-1 mu Musiri tariki ya 29 Nzeri 2023, ajya kureba umuryango we uri muri iki gihugu ari nayo mpamvu atakinnye uyu mukino atagarukanye n’ikipe.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Shiboub yazanye n’abandi atigeze asigara mu Misiri ahubwo yazanye n’abandi ariko bageze mu Rwanda yumva atameze neza.

Yahisemo guhita ajya kwa muganga kwisuzumisha basanga uyu mukinnyi ukomoka muri Sudani arwaye Malaria.

ISIMBI yamenye ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023, ibinini bya Malaria bya ‘Coartem’ yabimaze uyu munsi akaba atari bunakine umukino wa Bugesera FC w’umunsi wa 5 bari bukine uyu munsi ku wa Kabiri.

Sharaf Eldin Shiboub amaze iminsi arwaye Malaria

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ukuri-ku-kibazo-cya-shiboub-wa-apr-fc-gituma-adakina

• Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b'ibicupuri mu guharabika u Rwanda #rwanda #RwOT

Amakuru yizewe dukesha'The Great Lakes Eye', aragaragaza amwe mu mazina y'abakwizabinyoma Human Rights Watch, HRW, yifashishije mu cyegeranyo cyayo gishya, nk'uko bisanzwe kigamije gusebya u Rwanda.

Iyi HRW yigize igikangisho cya politiki cyo guhutaza abo idashaka, nk'u Rwanda, yihishe mu ikoti rya baringa, ngo ni umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu. Byahe ko ari agatsiko ka ba bihemu, bikorera 'Business' babinyujije mu byegeranyo bifutamye.

Nk'uko 'Great Lakes Eye' yabicukumbuye na mbere y'uko icyo cyegeracyo gisohoka, bamwe mu biyambajwe mu kudodadoda ibihimbano bishya, ni abanyabusembwa bukabije, bagambiriye ahanini kwibonera amaramuko.

1. Joseph Mazimpaka

Kubera kwiyoberanya ngo abashe gukomeza kubundabunda muri Tanzaniya, uyu mwicanyi yiyise 'Joseph Bahati Mbanda'. Yahoze mu gisirikari cya Habyarimana, Ex-FAR, aza ndetse no kwakirwa mu ngabo nshya za RDf. Nyuma yaje gutahurwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze mu mwaka wa 2009 atabwa muri yombi, mbere yo gutoroka gereza akajya muri Tanzaniya, anyuze muri Uganda na Kenya.

The Great Lakes Eye yahishuye ko aho muri Tanzaniya, Joseph Mazimpaka yihutiye gukorana n'abandi bagizi ba nabi, barimo umujrnosideri ruharwa Captain Innocent Sagahutu, Jean de la Paix Mupenzi na we wahoze muri Ex-Far, abayoboke ba wa mutwe w'iterabwoba, RNC, ndetse yaba ari no mu bayobozi b'umutwe witwaje intwaro ' CFCR-Imvejuru' wa Anasthase Gasana n'izindi nkorabusa.

The Great Lakes kandi yamenye neza ko kuwa 25 Kanama 2023, uwitwa'Maureen' ukorera HRW yahuriye na Joseph Mazimpaka n'umugore we Béatrice IRIBAGIZA', kuri Serena Hotel mu mujyi wa Dar Es Salaam, maze akabafasha guhimba ikinyoma cy'uko ngo uRwanda rwageragwje kubashimuta'bikananirana'. Uretse gushakisha amakuru yose yangiza isura y'uRwanda, HRW inizeza aba batangabuhamya b'ibicupuri kubafasha kubona ubuhungiro mu Burayi n'Amerika.

2. Abdallah Bicahaga

Akiri mu Rwanda, uyu we yamenyekanye nk'umurwayi wo mu mutwe, ubwo yirirwaka kuri YouTube atukana, avuga amagambo aterekeranye. Yaje kujya i Burundi, ahageze atangira kwiyita umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y'uRwanda. Ubwo yafashaga HRW mu kuremekanya ibinyoma bishya, Bicahaga yahamije ko yavuye mu Rwanda Leta ishaka kumuhitana!

Twibutsa ko uyu Bicahaga ntaho azwi muri politiki, uretse ko nta n'ubushobozi anabifitiye.

3.Noheli Zihabamwe.

Noheli Zihabamwe si mushya mu matwi y'abakurikiranira hafi iby'interahamwe n'ibigarasha.We na benenyina ntacyo batakoze ngo basebye uRwanda, ariko cyane cyane bishakira uko barebwa neza imbere y'abanzi b'uRwanda, cyane cyane abatuye muri Australia. Zihabamwe yiyise uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ahubwo we n'umuryango we barayigizemo uruhare. Rushyashya yagarutse kenshi ku nkuru ya Noheli Zihabamwe, wibeshya ko ibinyoma bye bizatsinda ukuri.

Iyi politiki yo kwifashisha abatekamutwe, abajenosideri n'izindi mburamumaro, HRW imaze kuyigira iturufu mu gusebya uRwanda.
Ibi nibyo yagiye ikora mu myaka hafi 30 ishize, ubwo yakoreshaga abahamwe n'ibyaha mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, n'abandi bavuye mu Rwanda kubera amarorerwa bahakoze.

Amakuru avuga ko abakozi ba HRW birirwa bazerera mu mpunzi z'Abanyarwanda mu bihugu binyuranye nka Uganda, Kongo, Malawi, Zambiya, mu Burayi na Australia, n'ahandi henshi, bazitoza gushinja uRwanda ibyaha bitigeze bibaho.

Muri izo mpunzi haba higanjemo abadafite ibyangombwa, bakiyemeza gutanga amakuru y'ibinyoma ngo bazabone izo mpapuro, cyangwa bimurirwe ahandi.Ntibazi ko aho wahungishirizwa hose nta buhungiro bwiza bubaho, ku buryo bwaguteranya n'igihugu cyakubyaye.

Human Rights Watch yatoteje u Rwanda bikabije, ariko kwiye kumenya ko Abanyarwanda bamaze kuyifata nk'umufatanyabikorwa wa FDLR n'abandi bagizi ba nabi. Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ko ejo habo heza hari mu biganza byabo, ko batazabaho uko HRW ibyifuza.

Wirukankana umugabo kera, amaherezo ukamumara ubwoba.

The post Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b'ibicupuri mu guharabika u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

Source : https://rushyashya.net/human-rights-watch-ikomeje-kwifashisha-nkana-abatangabuhamya-bibicupuri-mu-guharabika-u-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=human-rights-watch-ikomeje-kwifashisha-nkana-abatangabuhamya-bibicupuri-mu-guharabika-u-rwanda

• Lolilo yakebuye bagenzi be, atanga inama 8 za… – #rwanda #RwOT

Mu kiganiro na InyaRwanda , Lolilo umaze imyaka irenga 20 mu muziki   yagerageje guha abahanzi bakizamuka zimwe mu mpanuro zabafasha gukora umuziki kugeza igihe basezeye ku Isi, atari bimwe baza ugasanga umwaka umwe bashyize hanze indirimbo irakunzwe bidasanzwe, hanyuma  bahise baburirwa irengero; ikindi kandi akavuga ko nawe biri mu bintu byamufashije cyane, aho na n’ubu akiwukora kandi ugakundwa.

1.Impano

Avuga ko ikintu kiza imbere mu gufasha umuhanzi kuguma ku gasongero, harimo kuba afite impano birumvikana. Ahamya ko ikintu cyose ku Isi gikorwa, kugira ngo ubashe kurambana nacyo ni uko ugomba kuba ugifitemo impano. Ushobora kuba ufite amafaranga, ugakoresha ibyo bita Juju( uburozi) ariko ntibikore igihe cyose udafite impano.

Ati”Hano hanze twagiye tubona abahanzi bakurira ku mihanda, nta bushobozi na buke bafite bwo kujya muri studio ngo biyishyurire indirimbo, ariko bagahura n’abagira neza bagashima impano zabo bakabafasha gato, mu minsi mike bakaba batangiye kumenyekana ku Isi hose. Ibi byose biterwa n’uko umuntu yakubonye, akabona ko hari ikintu ushoboye hanyuma agahita agufasha kugera kure. Nawe niba ufite impano ariko ukaba ubona ibintu bitaracamo uko ubyifuza, ntugire ikibazo igihe kizagera agatara kake”.

2. Kubaha

Buriya bajya bavuga ngo ikinyabupfura ni isoko ya byose ndetse ishobora no kukugeza kure. Inama abahanzi bagirwa hano ni ukubaha yaba umuto cyangwa umukuru nta bintu byo gusuzugura kuko ntabwo uba uzi uzaguha akazi muri bo.

Ati” Ushobora gusuzugura buri wese ubonye; umufana, umuhanzi mugenzi wawe, utegura igitaramo, ukureberera inyungu n’undi uwo ariwe wese ubyita imikino, nyamara ntumenye ko urimo kwisibira amayira kuko biragoye gutera imbere utabasha kubaha abantu.

Tuzi abahanzi benshi hano hanze bagerageje kuzana ibyo kubahuka kandi  bari bafite amazina aremereye  n’impano ariko nyamara ntibwateye kabiri tuba tubuze aho barengeye. Umuhanzi hano arasabwa kubaha buri wese”.

3. Amafaranga

Ikindi hano  Lolilo avuga gifasha umuhanzi kuguma ku ntebe y’ubwamamare mu muziki, harimo amafaranga. Twese turabizi ko ntaho bakorera indirimbo ku buntu, yaba amajwi cyagwa se amashusho; yewe no ku kijyanye no kwamamaza ibikorwa byawe bya muzika bisaba amafaranga, ikindi kandi tuzi ko amafaranga ari byose kuri iki gihe ndetse n’aho akubise hakoroha.

Hano rero k’umuhanzi udafite mu mufuka haremereye , afite umuryango umufasha cyangwa se abamureberera inyungu bazajya bamushoramo ayo mafaranga kugira ngo akore ibikorwa runaka bya muzika, biba bigoye ko umuhanzi yamara kabiri kuko igihe kizagera nabura amafaranga yo gukora izo ndirimbo abireke, hanyuma natwe tumwibagirwe.

4. Kwihangana

Lolilo avuga ko ikintu cya kane hano kugira ngo umuhanzi abashe kuguma ku gasongero mu muziki we, harimo kwihangana. Mu muziki wawe uzahura n’ibigeragezo byinshi harimo abagusebya, abakwanga, abasebya ibihangano byawe, abagutuka ndetse yewe n’indirimbo zawe hari igihe zitazajya zikinwa.

Iki gihe nutagira ukwihangana ngo ukomeze uhatane, urwane n’ibyo bigeragezo, ukore cyane kurushaho, uzahita ubivamo burundu ucike intege.

Ati”Tuzi abahanzi benshi hano hanze bivugira ko baciwe intege kenshi, bakabasebya, bakabarwanya ariko ntibave ku bintu bagakomeza bagakora ahubwo ibyiza kurushaho kugeza aho ubu bari mu bahanzi bafite idarapo ry’umuziki nyarwanda”

5. Amahirwe:

Kuri  iyi ngingo Lolilo avuga ko ikintu cya ny’uma hano kiza giherekeza ibyo twavuze byose haruguru, ni amahirwe. Mu by’ukuri udafite amahirwe mu buzima, nta kintu ushobora kugeraho, ushobora gukora neza, ugakora byinshi, ugakora ibibaho byose kabone n’ubwo waba ufite  n’ayo mafaranga angana gute ariko nta mahirwe ufite, wajya ukorera zero gusa( ubusa).

Ati”Ibyo twavuze haruguru rwose nubwo byose waba ubifite ariko utagira amahirwe, ukabona ukoze cyangwa se ugerageje ikintu inshuro zirenga hafi 100 utarakigeraho, aho biba bigoye cyane ko wazakigeraho n’ubundi kuko biba byamaze kugaragara ko nta mahirwe yo kuzakigeraho ufite”.

Mu bindi byiyongera kuri ibi uyu muhanzi w’ubukombe yavuze byafasha abahanzi kuguma bemye mu muziki, harimo:

6. Kwiyizera

Uyu muhanzi avuga ko inama ya mbere abahanzi bagirwa ari ukwigirira icyizere bakumva ko ibintu babishobora kandi ko bishoboka, ntibatinye kugerageza. Niba yumva  impano ye  ari ukuririmba, agerageze  ashake uburyo bwose yajya abikoramo, ajye muri studio, agerageze gushaka ahantu habereye ibitaramo bamuhe performance y’akanya gato.

Ati”Ibi bizagufasha kugenda wigarurira imitima y’abantu bake bake ndetse bibe byanatuma ugenda umenyana n’abo muhuje umwuga wo mu muziki”.

7. Kumenya kuganira

Ikindi avuga ko  kizafasha umuhanzi kutazima, ni ukumenya kuganira neza n’abandi. Hano bimufasha kuba yagenda uhabwa ibiraka bitandukanye kubera ko abakire bamwe na bamwe azaba yabashije kuganira nabo , bagahuza urugwiro, hanyuma igihe cyo gukoresha igitaramo ntabwo bazabasha gutumira abandi ngo we bamwibagirwe.

Ati”Ntabwo ari utegura igitaramo gusa ushobora kukwishimira, Kubera ko n’umuhanzi runaka ashobora kukwishimira, hanyuma wazagerageza kusaba ko mukorana indirimbo ntibigorane”.

Hano abahanzi bagirwa inama yo kumenya kuganira neza n’abantu bahuye.

8. Kwaka nimero z’abantu ubona ko bazakubera ingirakamaro

Lolilo avuga ko  niba  uri umuhanzi, uhuriye n’undi muhanzi ahantu runaka ukabona ko wenda ari ku rwego rurenze urwawe,mushobora guhurira mu gitaramo, mu bukwe, mu kabari cyangwa se mu kirori runaka, ati ”Icyo gihe rwose uragirwa inama yo kutazibagirwa kumwaka nimero ze, ni amahirwe akomeye kuko ntawamenya ushobora kuzamukeneraho service runaka, ishobora kuba kumusaba ko mukorana indirimbo, kuguhuza n’undi muntu ndetse n’ibindi ”.

Lolilo ahamya ko umuhanzi  wagerageza gukurikiza izi nama, ukuri guhari ni uko 90% bizamufasha kugera kure mu muziki we ndetse anateze igihugu cye imbere.

Umuhanzi Lolilo yagerageje gucira mu mayange bagenzi be ibintu bishobora kubafasha kutazima mu muziki

Avuga ko nawe byamufashije akaba awumazemo imyaka 20

Yamenyekanishije umuziki wa Afurika

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135230/lolilo-yagaragaye-ibintu-8-byafasha-umuhanzi-kutazima-135230.html