Blog

  • Prince Kid yakatiwe gufungwa imyaka 5 #rwanda #RwOT

    Urikiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] gufungwa imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2, nyuma yo guhamwa n’ibyaha 2; Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gusaba no gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

    Prince Kid kuva muri Werurwe 2023, yaburanaga mu Bujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha ku byaha bitatu; bitatu ari byo aregwa gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, yategurwaga na Rwanda Inspiration Backup abereye umuyobozi.

    Ni nyuma y’uko tariki ya 2 Ukuboza 2023 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwagize Prince Kid umwere kuri ibi byaha uko ari bitatu.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/prince-kid-yakatiwe-gufungwa-imyaka-5

  • APR FC mu ihurizo rishobora gutuma inywa umuti usharira #rwanda #RwOT

    APR FC iri mu ihurizo rishobora gutuma ifata icyemezo gikomeye cyo kuba yatandukana n’umutoza wayo Thierry Froger mu n’ibya Adil bitarakemuka.

    Ubuyobozi bwa APR FC ntabwo bwishimiye umusaruro w’ikipe yabo, uretse gutsinda bigoranye n’imikinire y’umutoza Thierry Froger ntabwo buyishimiye.

    Kuba barasezerewe na Pyramids FC ntibagere mu matsinda y’imikino Nyafurika ya CAF Champions League kandi yari intego nyamukuru, bwabibabariye umutoza, gusa kwihanganira gutsindwa muri shampiyona ntabwo babyiteguye.

    Muri shampiyona ya 2023-24, iyi kipe imaze gukina imikino 5, yatsinzemo 3 ya Police FC batsinze 1-0, Etoile del’Est 1-0 na Musanze FC 2-1, banganyije na Marines FC 2-2 ndetse na Bugesera FC 1-1.

    Uku gutsinda hamana no kunganya aho bitari ngombwa, ni kimwe mu bibabangamiye kubera ko bemeye kuva kuri gahunda ya Kanyarwanda bajya mu banyamahanga kandi baguze abo babona ko bashoboye.

    Amakuru avuga ko baba barafashe umwanzuro wo gusezerera uyu mutoza ariko batinya ko ashobora kubatwara muri FIFA kandi bagifiteyo n’urundi rubanza rwa Adil Erradi Mohammed wahoze atoza iyi kipe rutararangira aho basabwe gutanga ibisobanuro kubera yareze iyi kipe kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma yo kunganya na Bugesera FC ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, bwakoze inama burimo kureba uburyo bwatandukana n’uyu mutoza w’Umufaransa.

    Amakuru avuga ko bwihaye umukino umwe gusa wo bari bukinemo na Mukura VS kuri uyu wa Gatanu tariki tariki ya 13 Ukwakira 2023, atawutsinda bakicarana na we bakaba batandukana ikipe igashaka undi mutoza.

    Thierry Froger ashobora gutandukana na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-mu-ihurizo-rishobora-gutuma-inywa-umuti-usharira

  • Titi Brown yigaramye amashusho yatanzwe n’Ubushinjacyaha ari kumwe n’umukobwa, asabwa indishyi ya miliyoni 20 we asaba miliyoni 53 #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi Ishimwe Thierry [Titi Brown] yahakanye amashusho mashya yatanzwe n’Ubushinjacyaha ari kumwe n’umwana w’umukobwa bamurega gusambanya bavuga ko bari iwe mu rugo, avuga ko atayazi kandi atafatiwe iwe.

    Nyuma yo gusubikwa inshuro 6, uyu munsi nibwo Urubanza Titi Brown aregwamo gusambanyanya umwana utujuje imyaka y’ubukure, akanamutera inda yaje gukurwamo, rwakomeje.

    Inshuro ya nyuma rwasubitswe hari tariki ya 22 Nzeri 2023 ubwo hagombaga gusomwa umwanzuro ku Bujurire bwa Titi Brown bw’iminsi 30 y’agateganyo yari yakatiwe muri Kuboza 2022.

    Tariki ya 22 Nzeri 2023 Urukiko rwavuze ko umwanzuro utari busomwe kuko Ubushinjacyaha bwari bwabonye ibimenyetso bishya uruhande rwa Titi Brown rugomba kwisobanuraho.

    Uruhande rwa Titi Brown rwari rwasabye ko uyu musore yarekurwa kuko n’ibizami bya DNA byafahswe bitagaragaje ko uyu mubyinnyi ari we se w’umwana wakuwemo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023, Ishimwe Thierry (Titi Brown) yagarutse imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwisobanura kuri ibyo bimenyetso bishya.

    Mbere y’uko iburanishwa ritangira nibwo byagaragajwe muri iki kirego hiyongereyemo ikindi cy’indishyi y’akababaro cyaburanwaga na Me Safari.

    Uyu munyamategeko yasabye ko iburanisha ryabera mu muhezo mu rwego rwo kubunyabunga ubuzima bwite bw’umwana, imyirodoro itakomeza kuzenguruka mu itangazamakuru hakiyongeraho n’indishyi umuryango w’uyu mwana uregera.

    Titi Brown we yavuze ko nta mpamvu yo kuburanishwa mu muhezo kuko n’ubundi rwatangiye ari mu ruhame kandi n’iyo myirondoro bavuga yamaze kujya mu itangazamakuru.

    Uwunganira Titi Brown, Me Mbonyimpaye yavuze ko ikirego cyiyongereyemo cyo kuregera indishyi kitahabwa agaciro kuko cyaje nyuma urubanza rwaramaze gupfundikirwa, akaba abona byarakozwe mu rwego rwo gutinza urubanza.

    Urukiko rwafashe umwanzuro ko urubanza rukomeza kuburanishwa mu ruhame kuko ubusabe bwa Me Safari nta shingiro bufite.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya bugaragaza ibimenyetso bishya. Bwazanye ikimenyetso gishya aho bwavuze ko mu ibazwa rye Titi Brown yahakanye ko umwana atigeze yinjira mu nzu iwe ahubwo yaje akaherebera hanze agahita agenda kuko nta mwanya wari uhari.

    Bahaye Urukiko amashusho agaragaza ari muri Salon kwa Titi Brown bari kumwe, ari nabwo nyuma ngo yaje kumusambanya.

    Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko iri hohoterwa yakorewe ryamuhungabanyije bikomeye nk’uko byagaragajwe na raporo y’umuganga wo mu mutwe yakozwe muri Nzeri uyu mwaka.

    Kuri iyi raporo, Titi Brown yagize ati “iyo raporo nyakubahwa perezida w’u Rukiko ntacyo nayivugaho kuko guhungabana kwe nta ruhare nabigizemo.”

    Uwunganira Titi Brown yavuze ko iyo raporo yakozwe kugira ngo batinze urubanza, kuko batumva uburyo uyu mukobwa wasambanyijwe tariki 11/8/2021 ariko raporo igakorwa muri Nzeri 2023, nyuma y’imyaka ibiri ntabwo bumva ko ari bwo yagize iryo hungabana.

    Ikindi yaharagaje ko harimo kwivuguruza kuko iyi raporo mu ntangiriro ivuga ko umwana ameze neza nta kibazo afite ariko mu kuyisoza bakavuga ko uyu mwana w’umukobwa ababaye.

    Ku kimenyetso cya kabiri cy’amashusho Ubushinjacyaha bwagaragaje, Titi Brown yabiteye utwatsi avuga ko aho itari iwe.

    Titi Brown abajijwe niba ari we uri mu mashusho, yagize ati “umuntu urimo arasa nanjye.” Abajijwe niba umukobwa urimo ari we bamushinja, ati “na we ndabona basa.”

    Yakomeje avuga ko akazi akora ari ukubyina, abyina ahantu hatandukanye aba yarahuye n’abantu benshi bagafatana amashusho arimo kubyaba yaba abafana cyangwa n’abandi. Yasabye ko uwafashe ayo mashusho yagaragazwa ndetse akagaragaza niba yari abifitiye uburenganzira.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo mashusho yafashwe na telefoni ya iPhone ya Titi, bayishyize ku idirishya barayifata ndetse bushimangira ko ari muri Salon ya Titi Brown cyane ko harimo n’ifoto ye imanitse ku rukuta. Ayo mashusho ngo yohererejwe umukobwa na Titi Brown kuri Instagram.

    Titi Brown yabiteye utwatsi avuga ko ayo mashusho ibyo kuvuga ngo yayohereje kuri Instagram atari byo kuko atayazi cyane ko atari we wayafashe, ikindi yongeye gushimangira ko atari iwe. N’aho ku kijyanye n’ifoto ye imanitse yavuze ko uretse ko itagaragara neza ko ari we, ariko na none ntibyaba igitangaza kuko ni umuntu uzwi (star). Yongeyeho ko ashobora kuba ari n’amashusho yahinduwe (videoshop).

    Uwunganira Titi Brown, Me Mbonyimpaye na we yavuze ko aya mashusho atahabwa agaciro mu gihe hatagaragara uwayafashe kuko ibivugwa ko yohererejwe kuri Instagram, muri iyi minsi abantu biyitirira abandi ari benshi rero nabyo bishoboka.

    Byongeye kandi yavuze ko Isi irimo kugenda itera imbere mu ikoranabuhanga, byoroshye cyane kuba bafata umuntu bakamwambika isura (mask) ya Titi undi bakwamwambika iy’umukobwa, rero bishoboka kuba ari amashusho yahinduwe.

    Urukiko rwabajije Ubushinjacyaha niba telefoni yafashe amashusho bayifite, buvuga ko telefoni ntayo bafite kuko ari telefoni ya Titi kandi bakaba ubu ntayo bafite, bo icyo bagaragaje ari ikimenyetso kandi akaba ari amashusho y’ukuri niba uruhande rwa Titi rubihakana bakwiye kuzana umuhanga akagaragaza ko ayo mashusho yahinduwe bityo bakaba batakwivuguruza ku kimenyetso batanze. Basabye Titi n’umwunganira kubigaragaza n’ibimenyetso atari mu magambo gusa.

    Uwunganira Titi Brown yongeye gushimangira ko ayo mashusho batayemera kuko “aho yahafatiwe ntihazwi, uwayifashe ntazwi nta nubwo igaragaza niba ari Ishimwe Thierry ari kumwe na MG(umwirundoro wahawe umukobwa mu Rukiko)”.

    Ku kirego cy’indishyi, Me Safari yavuze ko baregeye indishyi ya miliyoni 20. Bishingiye kuri raporo ya muganga yagaragaje ingaruka byamuteye harimo agahinda gahoraho, kubura ibitotsi aterwa n’ihohoterwa yakorewe kongeraho n’amafaranga yatanzwe ajya kwa muganga bamuvuza.

    Umunyamategeko wunganira Titi yavuze ko bashingiye ku kuba uregera indishyi aba agomba kugaragaza ibimenyetso bifatika kandi bakaba ntabyo bigeze bagaragaza, akaba yanananiwe kubisobanura, bumva bitagahawe ishingiro.

    Yahise asaba Urukiko ko mu gihe Titi Brown yagirwa umwere yazishyurwa miliyoni 53 nk’indishyi y’akababaro, harimo miliyoni 48 z’umushahara we w’imyaka 2 amaze afunzwe kuko yakoreraga miliyoni 2 ku kwezi, kongeraho igihembo cy’umwunganira mu mategeko na we yishyuye.

    Perezida w’Urukiko yavuze ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023 saa 13h00.’

    Titi Brown yigaramye ibimenyetso bishya byatanzwe n’Ubushinjacyaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/titi-brown-yigaramye-amashusho-yatanzwe-n-ubushinjacyaha-ari-kumwe-n-umukobwa-asabwa-indishyi-ya-miliyoni-20-we-asaba-miliyoni-53

  • Senegal yisanze ahakomeye! Uko tombora y’igik… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo kuwa Kane ni mugoroba, tariki ya 12 Ukwakira, ni bwo i Abidjan muri Cote D’Ivoire haberaga tombola y'Igikombe cya Afurika cya 2023, kizaba hagati ya tariki ya 13 Mutarama n'iya 11 Gashyantare 2024.

    Iyi tombora yasize hamenyekane uko ibihugu bigabanyije mu matsinda maze ikipe y’igihugu ya Senegal ifite igikombe giheruka yisanga ahakomeye kuko iri kumwe na Cameroon ndetse na Cote D’Ivoire izaba iri mu rugo yisanga iri kumwe na Nigeria.

    Uko tombora yose yagenze :

    Mu itsinda A harimo : Côte d'Ivoire, Nigeria, Guinée Equatoriale na Guinée Bissau.

    Itsinda B: Misiri, Ghana, Cap-Vert na Mozambique.

    Itsinda C: Sénégal, Cameroun, Guinée na Gambia.

    Itsinda D: Algerie, Burkina Faso, Mauritania na Angola.

    Itsinda E: Tunisia, Mali, Afurika y'Epfo na Namibia.

    Itsinda F: Maroc, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Zambia na Tanzania.

    Iyi tombora yari yitabiriwe n’abakomeye barimo abakanyujijeho mu mupira w’amaguru ndetse n’abayobozi bagiye batandukanye. 

    Bamwe mu bakinnyi bari bahari barimo Abafaransa 2, Lilian Thuram na Jean Tigana. Umunya-Cameroon Didier Drogba,Umunya-Nigeria John Obi Mikel, Umunya-Maroc Achraf Hakimi, Umunya-Sénégal, Sadio Mané n'Umunya-Côte d'Ivoire Didier Drogba.

    Uko amakipe y’ibihugu yisanze mu matsinda 6

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135350/senegal-yisanze-ahakomeye-uko-tombora-yigikombe-cyafurika-cya-2023-yagenze-135350.html

  • Yvan Muziki na Marina bashobora gukorera ibit… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo 'Ngwino Mama' atangaje ibi mu gihe we na Marina ku wa 3 Ukuboza 2022 bakoreye igitaramo mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Yvan Muziki yavuze ko mu Ukuboza 2023 azafungura ku mugaragaro inzu y'umuziki 'Label' yashinze 'Muziki Entertainment' anagaragaze abahanzi banyuranye batangiye gukorana ibikorwa by'umuziki.

    Yavuze ati 'Ndiguteganya ko mu Ukuboza 2023 nzamurika ku mugaragaro 'Label' yanjye ariko nabwo nzagaragaza abo tuzajya mu bikorwa by'umuziki. Ni 'Label' nitezeho kumfasha njyewe nk'umuhanzi ariko kandi ikanazamura bagenzi banjye.'

    Nubwo uyu munyamuziki aterura ngo abikomozeho, ariko bigaragara ko yatangiye gufasha mu muziki Marina bavuzwe mu rukundo mu bihe bitandukanye.

    Yvan Muziki avuga ko ibi bitaramo bashobora kuzabikorera i Burayi mu ntangiriro z'umwaka wa 2024, kandi ko bazagera mu bihugu bitandukanye bigize uriya mugabane.

    Ati 'Navuga ko natangiye ibiganiro n'abantu banyuranye basanzwe bategura ibitaramo hano, ari nayo mpamvu nagiye mu Bufaransa kugirango ntegura gahunda yose, ariko mu mezi ari imbere tuzaba twangaje gahunda irambuye.'

    Marina na Yvan Muziki basanzwe bafitanye ubushuti bukomeye dore ko bombi bakoranye indirimbo ebyiri zirimo 'Urugo Ruhire' ndetse na 'Intare Batinya'.

    Mu myaka itanu ishize nibwo Yvan Muziki yatangiye kumvikana mu muziki yinjiriye mu ndirimbo zirimo nka ‘Kabakaba’, ‘Kayenga Yenge’, ‘Feeling’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Kadanse’ yahuriyemo na Uncle Austin n’izindi.

    Muri muzika, Marina aherutse gusohora indirimbo yise “Oh! Nanana” yabanjirijwe n’indirimbo zirimo ‘Vanilla’, ‘Shawe’ n’izindi. 

    Yvan Muziki yamaze kugera mu Bufaransa mu rugendo rwo gutegura ibitaramo azahuriramo na Marina


    Yvan Muziki avuga ko mu Ukuboza 2023 azamurika ku mugaragaro 'Label' ye


    Marina amaze iminsi acuditse na Yvan Muziki byagejeje ku gukorana indirimbo ebyiri 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OH! NANANA' YA MARINA

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NGWINO MAMA' YA YVAN MUZIKI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135358/yvan-muziki-na-marina-bashobora-gukorera-ibitaramo-i-burayi-135358.html

  • Rirarema! Shalom Choir bakoze mu nganzo nyuma… – #rwanda #RwOT

    Shalom choir yasangije abakunzi bayo n’abakunda umuziki wa Gospel muri rusange, amashusho y’indirimbo yabo bise “Rirarema”. Ni indirimbo iri kuri Album yabo ya gatatu yitwa “Uravuga Bikaba”. Ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abari guca mu bihe by’inzitane binyuranye, ikabibutsa ko “Ijambo ry’Imana rirarema”.  

    Aba baririmbyi b’i Nyarugenge baterura bagira bati “Ijambo ry’Imana rirema ibitariho bikabaho. Mu kimbo cy’umwijima ribasha kurema umucyo, mu kimbo cyo kwicwa n’inzara ribasha gutanga ibyo kurya, mu kimbo cyo kubura urubyaro, iyo Mana iradufasha tugaheka, niyo yakuye abisirayeli muri Egiputa, iyo Mana yacu ibambutsa inyanja;

    Niyo yabahaye manu bari mu butayu, bararya barahaga. Yakoresheje ijambo ryayo gusa, irema manu mu butayu ntibicwa n’inzara, yaciye inzira mu nyanja itukuru, abisirayeli bahaca bemye. Iryo jambo ni ryo ridutsindishiriza, iyo tunaniwe ni ryo ridutsindishiriza, twemera ko ari ryo rizatujyana no muri bwa bwami”.

    Umuyobozi Wungirije wa Shalom Choir, Jean Luc Rukundo, yabwiye inyaRwanda ko bakoze iyi ndirimbo bagamije kubwira abantu ko Imana ijambo ry’Imana rirema ibitariho bikabaho. Ati “Ni ryo ridutsindishiriza iyo tunaniwe. Mu ijambo tubaho mu buryo bw’Umwuka n’umubiri kuko rivuga ko yatanze manu mu butayu butagira amazi”.

    Shalom choir iherutse guhamya ko ariyo korali ya mbere muri ADEPR magingo aya nyuma yo kwandika amateka atazibagirana aho yakoze igitaramo na n’ubu kikirahirwa. Ni igitaramo cyasoje iserukiramuco Shalom Gospel Festival rizajya riba buri mwaka.

    Cyabereye mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena kuwa 17 Nzeri 2023, cyitabirwa n’abarenga ibihumbi 10 barimo Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye. Iki gitaramo cyasize inkuru kuko BK Arena yarakubise iruzura, abarenga 1000 basubirayo babuze imyamya kandi kibonekamo iminyago y’abarenga 90 bakiriye agakiza. 

    Shalom choir yamamaye mu ndirimbo “Uravuga Bikaba”, “Nyabihanga” n’izindi, yakoze iki gitaramo mu kwizihiza imyaka 40 imaze ifasha abantu kwegerana n'Imana. Kuri uwo munsi yanatangije igikorwa cy’ubugiraneza yise 'Shalom Charity' mu gufasha abatishoboye mu bihe bitandukanye.

    Umuyobozi Wungirije wa Shalom Choir, Rukundo Jean Luc, yavuze ko 'nyuma yo kubwira abantu agakiza tugomba no kububaka mu buryo bw'ubuzima. Yavuze ko iki gikorwa bazajya bagikora gatatu mu gihembwe, kandi buri wese ashobora kunyuza ubufasha bwe kuri 182#8#1#717599#.

    REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “RIRAREMA” YA SHALOM CHOIR

    Igitaramo cya Shalom choir cyaciye agahigo mu muziki wa Gospel

    Shalom choir yabwiye abatuye isi ko Ijambo ry’Imana rirema ibitari biriho bikabaho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135347/rirarema-shalom-choir-bakoze-mu-nganzo-nyuma-yo-kwandika-amateka-bakuzuza-bk-arena-video-135347.html

  • Abakora muri Netflix na Youtube bazahurira i… – #rwanda #RwOT

    Iri soko ni ngaruka mwaka. Kuri iyi nshuro ryitezwe guhuriza hamwe abarenga 2000 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kandi rizaba ku wa 28 Ugushyingo kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Mashariki yatangiye mu 2005 ifite intego yo gufasha filime zikorerwa mu Rwanda kubasha kugera ku rwego mpuzamahanga rya Cinema. Ryatangiye benshi mu bakoraga filime batarabasha kubona amahirwe yo guserukira u Rwanda mu mahanga.

    Nyuma y'uko ritangijwe ryafunguye amarembo, abakora filime batangira kwisanga mu mahanga. Ibi ariko ntibyasubije ibibazo bikigaragara muri cinema, birimo nko kuba abakora filime n'abandika filime batabasha kubigeza ku isoko nk'uko bikwiye.

    Ariko mu rugendo rwo kwishakamo ibisubizo, bamwe batangiye kuzicururiza kuri Youtube, zimwe muri Televiziyo zikorera mu Rwanda zitangira kugura filime zo mu Rwanda, ariko ntabyo ntibihagije mu gushakira isoko abakora bakanatunganya filime.

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Nsenga Tressor yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukwakira 2023, ko mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo batekereje gutegura igikorwa bagereranya n'isoko bise 'Masharket' aho rizahuriza hamwe abatunganya filime n'abazigura.

    Asobanura ko ari 'isoko ry'abakora filime, abagurisha, abagura, abakora muri uyu mwuga bose kugeza ku bahagarariye za Televiziyo'.

    Iri soko rya filime ritangijwe mu gihe muri Afurika hari amasoko abiri gusa ya filime, arimo iryo muri Afurika y'Epfo n'iryo muri Burkina Faso.

    Muri rusange abahurira mu isoko rya filime ni abari mu mwuga wa cinema, abacuruza ibihangano, abakoze filime, abafite ibitekerezo, abafite inkuru banditse n'abandi.

    Nsenga Tresor yavuze ko kuri iyi nshuro abarenga 2000 aribo bazitabira bari mu ngeri zitandukanye z'ubuhanzi muri cinema. Yavuze ko mu gutangiza iri soko bari mu biganiro na bamwe mu bantu bakora mu rubuga rwa Youtube, Amazon na Netflix ku buryo bashobora kwitabira.

    Ni ibiganiro avuga ko bitanga icyizere kandi bigeze nibura kuri 50%. Ati 'Turacyari mu biganiro nk'abantu bo muri Netflix na Amazon, Youtube ko bashobora kwitabira iri soko rizabera mu Rwanda ariko ntibiremezwa. Turacyari mu biganiro turebe ko n'abo baza.'

    Uyu muyobozi avuga ko benshi mu bakora filime bagihura n'imbogamizi zo gukora filime ariko ntibabona aho kuzigaragariza, akavuga ko iri soko rije kuba igisubizo.

    Akomeza ati 'Mu isoko nkiri haza umuntu ufite amafaranga ariko udafite igitekerezo (ku bijyanye n'ikorwa rya filime) agashaka umuntu ufite igitekerezo runaka akavuga ngo nganiriza ku mushinga wawe, yakumva ari umushinga wunguka mugakorana.'

    Yavuze ko gutumira ibigo nka Netflix, Youtube na Amazon biri mu rwego rwo kugirango uzabona amahirwe ibihangano bye bizanyuzwe kuri izi mbuga zikomeye ku Isi. Kuri iyi nshuro ya mbere, iri soko ry'iminsi itatu ritabirwa n'ibihugu 67 bitandukanye byo ku Isi.

    Yavuze ko muri uyu mwaka biteze abantu 2000 bazava hanze y'u Rwanda, ariko bafite intego y'uko umwaka utaha iri soko rizitabirwa n'abantu ibihumbi 10.

    Umuyobozi ushinzwe gutegura gahunda ya Masharket, Kayitare Lionel asobanura ko Masharket yatekerejweho mu rwego rwo kwagura aho abantu bacururiza filime. Ati 'Ni isoko rizatanga amahirwe kuri benshi. Kuko noneho n'abaguzi bo hanze turababazanira bagahura ukagerageza kuganira n'abo.'

    Yavuze ko na nyuma y'iri soko bazakomeza gukurikirana abaryitabiriye mu rwego rwo kureba no gutanga inama ku byo biyemeje.

    Kayitare asobanura ko mu minsi ishize bagiye muri Berlin mu isoko rya filime aho bahuririye n'abantu barenga ibihumbi 300 bitegereza uburyo hari amahirwe menshi biyemeza kubigeza no mu Rwanda mu rwego rwo gufasha abakora filime.

      

    Yavuze ko iri soko rya filime ryitezweho kuzamura umubare w'abantu bakora filime mu Rwanda, kuko mu busanzwe umubare utari munini cyane. Ati 'Buriya iyo harimo guhigana bituma n'abantu bakora ibintu bifite ireme. Ibyo byose turateganya kubona Masharket ibigiramo uruhare.'

    Kayitare yavuze ko iri soko rya filime rigiye kubera bwa mbere mu Rwanda ryihariye, kuko andi masoko yo mu bihugu bitandukanye usanga hari isoko ry'abavuga igifaransa, isoko ry'abavuga Icyongereza ariko ko mu Rwanda rihurije hamwe abavuga indimi zose.

    Imibare igaragaza ko abantu Miliyari 1 na Miliyoni 200 bagerageza kugera ku isoko rya filime muri Afurika, kandi hashorwamo agera kuri madorali Miliyoni 400.

    Kwinjira muri iri soko ni ukwishyura amadorali 450 ku bafite ibyo bazamurika, 250$ ku bantu bazitabira, amadorali 100 ku munyeshuri na 50$ ku bashaka kuzamurika ibihangano bw'abo hifashishijwe internete.

    Iri soko rizanahuzwa no kuganira ku ngingo zinyuranye zirimo ibigisubiza inyuma cinema yo muri Afurika, icyakorwa, kumenyakanisha ibyiza bitatse u Rwanda n'ibindi.


    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tresor Nsenga yavuze ko 'Masharket' igiye gufasha abafite ibihangano bya filime guhura n'abaguzi

     

    Umuyobozi wa Masharket, Kayitare Lionel yavuze ko hari inyungu nyinshi ku baguzi n'abacuruzi bazitabira 'Masharket'

     

    Wamamaye nka Dj Emery yavuze ko mu gihe cy'iminsi itatu bazaba bacuranga umuziki ufasha bantu kuzisanga muri 'Masharket' 

    Kanda hano urebe amafoto menshi mu gutangiza ‘Masharket’

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135348/abakora-muri-netflix-na-youtube-bazahurira-i-kigali-mu-isoko-rya-filime-masharket-ryamurit-135348.html

  • Musa Esenu yavuze ikintu ategerezanyije amatsiko muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Musa Esenu yavuze ko kimwe mu bintu yifuza kubona ari ukubona yahuriye mu kibuga na bagenzi be bose bakomoka muri Uganda.

    Ubu Rayon Sports ifite abakinnyi 4 bakomoka muri Uganda, Musa Esenu na Ojera Joackiam bari bahasanzwe ndetse n’umunyezamu Simon Tamale na rutahizamu Charles Baale.

    Aba bakinnyi uko ari bane ntabwo barahurira mu kibuga, cyane cyane mu mukino w’irushanwa.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Musa Esenu yavuze ko ntako bisa gukinana n’abantu mukomoka mu gihugu kimwe, gusa ngo afite inzozi zo kubona bose bahuriye mu kibuga.

    Ati “Birumvikana mba numva meze neza, abakinnyi bacu bose barahari tuva mu gihugu kimwe, turahatana ni ibyishimo mu by’ukuri ni inzozi zanjye kuzabona na Baale (Charles) ari mu kibuga dukinana twese turi bane, bizanshimisha cyane.”

    Byatangiye umunyezamu Simon Tamale ari we utabona umwanya, na Musa Esenu yazaga asimbuye, rimwe na rimwe akaba yarasimburaga Charles Baale.

    Mu mukino uheruka wa shampiyona batsinzemo Etoile del’Est 2-1, bahuriye mu kibuga ari 3, mu izamu harimo Simon Tamale, Ojera Joackiam na Musa Esenu watsinze ibitego bya Rayon Sports.

    Muri aba bakinnyi uko ari 4, Joackiam Ojera akaba ari we wenyine uba wizeye umwanya wo kubanzamo, bityo ko izi nzozi za Esenu nubwo zishoboka ariko na none zigoye.

    Yari amaze imyaka 3 amwambitse impeta y’urukundo

    Charles Baale ni rutahizamu mushya muri Rayon Sports, Esenu afite inzozi zo kubabona bose mu kibuga

    Tamale ni umunyezamu mushya muri Rayon Sports ukishakisha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musa-esenu-yavuze-ikintu-ategerezanyije-amatsiko-muri-rayon-sports

  • JENOSIDE: Basabose Pierre uvugwa kuba umunyamigabane ukomeye muri RTLM yavuze ko n'iyo Radio atayizi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2023, umunsi wa Gatatu w'urubanza ruregwamo Abanyarwanda babiri; Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho bari kuburanira mu rukiko rwa Rubanda i Buruseli mu Gihugu cy'u Bubiligi, ubushinjacyaha bwagaragarije inteko iburanisha ko mu gihe Basabose Pierre yabazwaga ku kuba umunyamigabane muri RTLM, yavuze ko iyo Radiyo atayizi.

    Kuri uyu munsi wa Gatatu w'urubanza, iburanisha ryatangiye ubushinjacyaha buhabwa umwanya wo gukomeza gusobanura ibyo abaregwa bakurikiranyweho. Buvuga ku kuba Basabose Pierre yari umwe mu banyamigabane ukomeye wa Radiyo RTLM( hari urutonde agaragaraho nk'uwa kabiri watanze menshi), Ubushinjacyaha bwavuze ko mu ibazwa rye, Basabose Pierre yavuze ko iyo Radiyo atigeze ayimenya, ko bityo rero nta n'igabane yigeze afatamo.

    Bwakomeje bubwira inteko iburanisha ko Basabose Pierre yavuze ko yavuye mu mujyi wa Kigali ubwo Jenoside yatangiraga ari kumwe n'umugore we n'abana be 6, berekeje ku Gisenyi, Jenoside ikaba yararangiye atongeye kugaruka I Kigali. Yavuze kandi ko ubwo yari i Nairobi muri Kenya mu 1995, Abahutu bahagaritse imodoka yari arimo bakamwiba ibihumbi 63 by'Amadorali ndetse bakamugirira nabi ku buryo yamaze ukwezi mu bitaro.

    Ubushinjacyaha kandi buvaga ko mu buhamya bwatanzwe n'umwe mu bahungu ba Basabose Pierre uba mu mahanga, yavuze ko umubyeyi we nta ruhare yigeze agira mu bwicanyi, ko ari umubyeyi mwiza, ko ahubwo ikibazo afitanye n'u Rwanda ari uko yari umukire, imitungo ye ikaba kuri ubu yarafatiriwe.

    Umwe mu banyamategeko( avocat) b'Uruhande ruregera indishyi, avuga ko ibyaha byakoze n'abaregwa ari ibyaha ndengakamere, ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'abarenga miliyoni 1 bishwe urw'agashinyaguro, ko hari abatawe mu mazi, hari abafashwe ku ngufu. Ku bw'uyu munyamategeko, avuga ko igihe cyo gutanga ubuhamya aba ari igihe gikomeye ku barokotse, ko icyo bategereje ku rukiko ari uguhabwa Ubutabera.

    Uruhande ruregera indishyi ruvuga Kandi ko muri iki gihe cy'urubanza, ubukana bw'ubwicanyi bwakozwe n'umutwe w'interahamwe bukwiye kumvikana neza. Interahamwe ngo n'umutwe washinzwe n'ishyaka ryari ku butegetsi MRND. Ko uyu mutwe watangiye ugizwe n'urubyiruko nyuma hazamo n'ibindi byiciro by'abaturage, aho abo bose bigishijwe ubugome, urwango, bahabwa imyitozo ndetse bigishwa gukoresha imbunda, bahabwa n'ibindi bikoresho birimo imipanga.

    Muri uru rubanza kuri uyu munsi wa Gatatu, abahagarariye abaregera indishyi( parti civil), babajije Perezida w'inteko iburanisha niba hatabaho gutandukanya urubanza rw'aba bagabo bombi; Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin mu gihe bigaragaye ko ubuzima bwa Basabose bukomeje kutamera neza.

    Gusa ku ruhande rw'ubushinjacyaha buvuga ko nta mpamvu ihari yo kudakomeza urubanza kuko Basabose Pierre yagize umwanya uhagije wo kubazwa ku byo aregwa, ko igisigaye ari amategeko ahari yemera ko nubwo uregwa yaba arwaye urubanza rwe rwakomeza agahagararirwa n'umwunganizi we kugira ngo uburenganzira bwe bwubahirizwe.

    Ni mu gihe Perezida w'Inteko iburanisha uru rubanza we avuga ko raporo ziva ku muganga ukurikirana Basabose Pierre zigaragaza ko ubuzima bwe bugenda burushaho kumera nabi. Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha gikomeye, ko hadakurikiranwa gusa abakoze igikorwa cyo kwica, ahubwo hanakurikiranwa abagize uruhare mu gushishikariza abandi kwica.

    Uru rutonde rw'abanyamigabane muri RTLM rubaye impamo, Basabose Pierre yaba yari umwe mu bakomeye mo.

    Imyaka myinshi Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin babaye muri iki Gihugu cy'U Bubiligi ngo niyo iha Ubutabera bw'iki Gihugu uburenganzira bwo kubakurikirana cyane ko nta n'amasezerano yo guhererekanya Abanyabyaha ari hagati y'u Rwanda n'u Bubiligi.

    Soma hano inkuru yabanje:JENOSIDE: Kumenyana, Gukorera ibyaha hamwe kwa Basabose na Twahirwa byabaye imvano yo guhuriza hamwe Dosiye yabo

    Munyaneza Theogene 

    Source : https://www.intyoza.com/2023/10/12/jenoside-basabose-pierre-uvugwa-kuba-umunyamigabane-ukomeye-muri-rtlm-yavuze-ko-niyo-radio-atayizi/

  • Kimenyi Yves na Muyango bagiye gukora ubukwe #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali, Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine ukorera ISIBO TV, bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka hafi 3 amwambitse impeta ya Fiançailles.

    Tariki ya 28 Gashyantare 2021 nibwo Kimenyi Yves yafashe icyemezo yambika impeta y’urukundo, Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 “Miss Photogenic 2019” maze amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

    Ni umuhango wabereye mu Busitani bwa Centerpiece hafi ya Kaminuza ya ULK, mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi.

    Ntabwo byahise bikunda ko bakora ubukwe ariko baribaniye nk’umugore n’umugabo ubu bakaba bafitanye n’umwana w’umuhungu, Kimenyi Miguel Yannis.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubu imyiteguro y’ubukwe bwabo irimbanyije aho buzaba mu Kuboza 2023.

    Ni ubukwe barimo gutegura mu ibanga ariko inshuti zabo n’imiryango bakaba bazi neza ibijyanye n’ubu bukwe.

    Bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka hafi 5 y’uburyohe bw’urukundo. Mu Kuboza 2019 ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, Kimenyi Yves yavuze ko nubwo abantu bamenye urukundo rwabo muri Kanama 2019 ariko bari bamaze nk’amezi abiri bakundana ariko bari baramenyanye mbere.

    Yagize ati'hari hashize igihe gito, hari igihe ikintu kiba gito ariko kigahita kikuzamo vuba vuba, ntabwo byatinze kumenyekana cyane kuko kugira ngo bijye hanze byari bimaze nk’ukwezi n’igice cyangwa 2, ni ukuvuga ko kuri twebwe hari intambwe byari bimaze gufata. Twari dusanzwe tuvugana ariko guhura twahuriye mu isabukuru (anniversaire) y’umushuti we ariko njye ni we nari ngiye kureba mpita nikomereza.'

    Aba bombi bahura bwa mbere bahuriye mu isabukuru y’umukobwa wari inshuti yabo bombi batangira kugenda bavugana biza kuvamo urukundo.

    Kimenyi na Muyango bagiye gukora ubukwe

    Yari amaze imyaka 3 amwambitse impeta y’urukundo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Kimenyi-Yves-na-Muyango-bagiye-gukora-ubukwe