Blog

  • Victor Mbaoma ahetse APR FC imbere ya Mukura VS (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Victor Mbaoma cyahesheje itsinzi APR FC imbere ya Mukura VS.

    Wari umukino ubanziriza indi y’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24, APR FC yari yakiriye Mukura VS kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00′ kuri uyu wa Gatanu.

    Umutoza wa APR FC umeze nk’aho atarabona 11 be, n’uyu munsi yari yabahinduye mu bwugarizi yakuyemo Yunusu, Clement na Christian bari bamaze iminsi bakina, azana Buregeya Prince, Salomon Banga Bindjeme na Niyomugabo Claude.

    Yari yakuyemo kandi Bacca na Gilbert azana Apam Assongue na Ndikumana Danny wakinaga umukino we wa mbere w’irushanwa muri APR FC.

    Iminota 10 ya mbere y’umukino, umukino wihutaga uva ku izamu rimwe ujya ariko nta mahirwe akomeye yigeze aremwa.

    APR FC yakomeje kwiharira umupira maze ku munota wa 24 ibona amahirwe ku mupira Mbaoma yacomekeye Omborenga ariko awuteye unyura hanze y’izamu.

    Ku munota wa 27, Soteri yatanze umupira mugufi ashaka kuwuha umunyezamu Ssebwato, Mbaoma yawukurikiye ariko umunyezamu arawumutanga.

    Ku munota wa 29, Mukura VS yabonye koruneri yatewe neza maze Balotelli ashyizeho umutwe unyura hejuru gato y’izamu.

    Ku munota wa 43, Elie Tatu yagerageje ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Pavelh Ndzila. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

    APR FC ku munota wa 51 yabonye amahirwe ku mupira wacomekewe Mbaoma yajya guha Apam wifatirwa n’ubwugarizi bwa Mukura VS.

    APR FC yakoze impinduka 2 ku munota wa 59, Apam na Danny bavuyemo hinjiramo Gilbert Mugisha na Kwitonda Alain Bacca.

    APR FC yongeye kotsa igitutu Mukura VS maze ku munota wa 63 Mbaoma acomekera Gilbert washatse kumusubiza ariko umunyezamu Ssebwato arawufata.

    Ku munota wa 68, Mugisha Gilbert yongeye kubona amahirwe mu rubuga rw’amahina ariko ateye umupira unyura hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 70, Niyibizi Ramadhan yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira Ssebwato arawufata.

    Aya mahirwe yakurikiwe n’andi yo ku munota wa 72 ubwo Omborenga yahinduraga umupira mwiza imbere y’izamu ariko awutanga ubusatirizi bwa APR FC.

    Gerard yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 81 ariko Pavelh Ndzila awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

    Pavelh Ndzila yongeye kurokora APR FC ku munota wa 83 ubwo nabwo yoherezaga umupira wari uhinduwe imbere y’izamu.

    Ku munota wa 85 Elie Iradukunda wa Mukunda yateye ishoti rikomeye ariko na none Pavelh Ndzila yongeye kuwushyira muri koruneri.

    Ku munota wa nyuma w’umukino, Victor Mbaoma yatsindiye APR FC igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, ni ku mupira wari uhinduwe na Omborenga Fitina.

    APR FC yanganyije na Mukura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/victor-mbaoma-ahetse-apr-fc-imbere-ya-mukura-vs-amafoto

  • Ibihugu 5 bya mbere bifite urubyiruko rusazir… – #rwanda #RwOT

    Buri gihugu gifite umuco n’ikindi umuco wacyo ku buryo hari abafata igihe ntarengwa cyo kuba bavuye iwabo mu rugo ku myaka runaka bagatangira kwihahira no kwishakishiriza.

    Urugero nko mu Rwanda, bisa nk’aho nta rubyiruko rugera ku myaka 25 bakiba iwabo basangira byose haba amavuta, ibyo kurya cyangwa isabune kuko kuri iyo myaka nutari yabasha kubona aho ajya, akenshi usanga yimenya muri byose.

    Nyamara n’ubwo twe bimeze gutyo, hari ibihugu byinshi ku isi bifite abantu bamara imyaka myinshi iwabo kandi nta kibazo babibonamo dore ko hari n’ahandi abana bava iwabo ku myaka micye cyane.

    Dore ibihugu bifite urubyiruko ruva iwabo rugeze mu izabukuru;

     Croatia: 33.4


    Mu gihugu cya Croatia kwigondera inzu ibona umugabo igasiba undi akaba ariyo mpamvu urubyiruko rujya kuva iwabo Ku myaka iri hejuru ya 30. Muri iki gihugu cya Croatia usanga umuryango ugizwe n’imiryango myinshi kuko umusore ashobora kurongorera iwabo ndetse akanabyarira iwabo.

     Montenegro: 33.3


    Ni igihugu cyegeranye na Croatia aho kuva mu rugo ukuze cyangwa se ugashakira iwanyu nta kibazo kiba kibirimo aho kujya kwibana cyangwa se guhangayikishwa no gushaka aho kuba.

     North Macedonia: 32.1


    Ibi bice byose biri mu gace k’amajyaruguru ya Afurika bikaba mu magepfo y’uburayi byose bikaba bisangiye umuco umwe wo kutihutira kuva ku rugo mu gihe nta bushobozi bwo kubaka urugo rukomeye.

     Serbia: 31.4


    Ikinyamakuru Journalift cyatangaje ko impamvu urubyiruko mu gihugu cya Serbia batinda kuva iwabo ni uko akazi muri iki gihugu kabona umugabo kagasiba undi, igiciro cyo kubaho kiri hejuru aho 60% by’urubyiruko rwavuye iwabo babana n’abakunzi babo bakana mu nzu z’inkodeshanyo, naho 15 bakaba mu nzu yagabiwe n’ababo. Abasigaye ni bo babashije kwiyubakira.

     Slovakia: 30.8


    Mu gihugu cya Slovakia urubyiruko byibuze bava iwabo bagashinga ingo zabo ku myaka 30 hafi 31 akaba aricyo kigereranyo bitabujije ko hari n’abava iwabo ku myaka 40 cyangwa bagasazira iwabo.

    Nyamara n’ubwo hari abo bava iwabo bakuze cyane, hari abandi bava iwabo ku myaka micye cyane aho muri USA ikigereranyo cy’imyaka ari 19 naho Russia ari imyaka 19 isatira 20.

    Mu mibare iheruka kugaragara, Croatia niyo iyoboye mu kugira urubyiruko rusazira iwabo naho ihugu nka USA, Russia ndetse na Sweden akaba aribyo bicutsa urubyiruko mu myaka micye cyane.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135387/ibihugu-5-bya-mbere-bifite-urubyiruko-rusazira-iwabo-135387.html

  • Ntabwo ahita afungwa! Prince Kid afite iminsi… – #rwanda #RwOT

    Umwanzuro w’Urukiko Rukuru wemeje ko Prince Kid ahamwa n’ibyaha bibiri, rumukatira gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 2 Frw. Ibyamuhamye ni ugukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

    Icyaha kitamuhanye ni uguhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Umwanzuro wasomwe, ntabwo wagizwe itegeko bivuze ko agifite iminsi 30 yo gutanga ubujurire mu rukiko rukemura akarengane.

    Iyi minsi 30 nishira adatanze ikirego mu Rukiko “Court Of Appeal” aho azagaragaza ko yarenganyijwe n’Urukiko Rukuru, azafatwa afungwe iriya myaka 5 anatange ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

    Imiterere y’urubanza

    Kuva mu 2019 hatangiye kumenyekana amakuru y’ihohotera ryakorerwaga abakobwa bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda. Iperereza ryakozwe ryerekanye ko Ishimwe Dieudonné yasambanyije abakobwa abizeza gutera imbere abandi akabaseseranya amakamba.

    VMF, VBF na VKF ni abakobwa batanze ubuhamya. Ubushinjacyaha basobanuye ko Ishimwe Dieudonné yabanje guha umukobwa witwa VKF ibiyobyabwenge aramusambanya anamwizeza kumuha ibyo kurya no kuzamuha ikamba muri Miss Rwanda.

    Mu iburanisha rya mbere, Ishimwe Dieudonné yunganiwe na Maitre Nyembo Emelyne na Kayijuka bahakanye ko ibyo aregwa byose ari ibinyoma bityo urukiko rukwiriye kubitesha agaciro.

    Urukiko rwasuzumye inyandiko zatanzwe n’abatangabuhamya

    Hasuzumwe kandi ibimenyetso byatanzwe ku byaha byose noneho urukiko rusanga icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato rwasanze impaka zishingiye ku kumenya agaciro k’inyandiko zatanzwe mu bugenzacyaha.

    VKF we ubwe yavuze ko atigeze ahohoterwa kandi Ubushinjacyaha ntabwo bwagaragaje impamvu zatumye VKF na VBF bajya kwivuguruza mu rukiko. Urukiko rusanga umutangabuhamya wivuguruje hagomba kurebwa izo mvugo zirimo gushidikanya.

    Isomwa ry’umwanzuro ku bujurire wabereye mu rukiko rukuru ruri i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023. Ni inyubako ikoreramo urukiko rw’ubucuruzi, urukiko rw’ubujurire n’urukiko rukuru. 

    Uru rubanza rwajuririwe n’ubushinjacyaha nyuma y’uko Prince Kid agizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Kuri uyu wa Gatanu Urukiko Rukuru rwamuhamje ibyaha bibiri, rwanzura ko afungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 2 Frw. 

    Urubanza rwasomwe saa 13:30, rupfundikirwa saa 14:20. Salle yari yuzuye inshuti umuryango wa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa baherutse guseserana kubana nk’umugore n’umugabo.

    Ibyaha bibiri ni byo byahamye Prince Kid. Ibyo byaha ni gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Icyaha kitamuhamye ni icyo guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

    Ku wa 25 Mata 2022 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, bisobanuye ko hashize umwaka umwe, amezi atanu (5) n’iminsi 20 akurikiranwa n’ubutabera.

    Prince Kid yahamijwe gufungwa imyaka 5 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135388/ntabwo-ahita-afungwa-prince-kid-afite-iminsi-30-yo-kugana-urukiko-rurenganura-court-of-app-135388.html

  • Abakunzi bumuziki batekerejweho! Tour du Rwa… – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Kikac, Uhujimfura Claude, yabwiye InyaRwanda ko Kikac isanzwe ifitanye amasezerano y'ubufatanye n'Ishyirahamwe ry'Umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY) ajyanye no gutegura ibitaramo biherekeje uyu mukino ukundwa na benshi mu rwego rwo gufasha abakunzi b'umuziki n'umukino w'amagare.

    Yavuze ati 'Dusanzwe dufitanye amasezerano na Ferwacy ajyanye no gutegura igitaramo muri buri gace abasiganwa basorezamo. Ni mu rwego rwo gufasha abakunzi b'uyu mukino gususuruka no gufasha abakunzi b'umuziki bari mu Ntara kureba abahanzi batandukanye bakunda.'

    Uhujimfura avuga ko bakiri mu biganiro n'abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo bitanu byamaze gutangazwa. Kandi ko mbere y'uko umunsi nyirizina wa Tour du Rwanda ugera bazaba baramaze gutangaza abahanzi bose bazaririmba muri ibi bitaramo.

    Mu bihe bitandukanye abahanzi bo mu Rwanda bagiye bahabwa akazi ko kuririmba baherekeza Tour du Rwanda. Umwaka ushize ibitaramo nk'ibi byaririmbyemo abahanzi barimo Senderi Hit, Chris Eazy, Bwiza, Marina, Platini, Mico The Best, Niyo Bosco ndetse na Kenny Sol.

    Iri rushanwa rya Tour du Rwanda rikunze kuba mu ntangiriro z’umwaka, aho kuri iyi nshuro rizaba mu cyumweru cyo kuva tariki 18, kugera tariki 25 Gashyantare.

    Iri siganwa ryitabirwa n’abakinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru rizenguruka ibice byose by’u Rwanda.

    Mu 2023, Umunya-Eritrea ukinira Green Project, Henok Mulubrhan ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023 mu birori byasojwe na Perezida Paul Kagame, ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali.

    Uyu musore yatwaye Tour du Rwanda nyuma yo guhiga abandi mu gace ka nyuma ka munani kari kagizwe n'intera ya kilometero 75.3, aho abasiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda y'Umujyi wa Kigali.

    Mu duce 8 twari tugize Tour du Rwanda, Henok Mulubrhan yegukanyemo kandi agace ka gatatu (Agace kari gafite ibirometero byinshi 199.5 kuva Huye kugera I Musanze).

    Mu bakinnyi 93 baritangiye hari hasigayemo 65. Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 5 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1 no ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga.

    Nyuma y'uko yegukanye Tour du Rwanda, Henok yashimye abakinnyi bagenzi be, Mu magambo ye yagize ati 'Gutsinda Tour du Rwanda ni iby'agaciro kuri jye, ikipe yanjye n'igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa rikomeye kandi rigoye cyane''-

    Yongeraho ati: “Ni intsinzi imfunguriye inzira yo guhatana mu marushanwa yandi ari imbere''

    Umunya-Eritrea ukinira Green Project, Henok Mulubrhan ni we wegukanye isiganwa rya Tour du Rwanda 2023

    Ibihumbi by'abantu bitabira Tour du Rwanda 2023 baba baniteze ibitaramo by'abahanzi banyuranye



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135386/abakunzi-bumuziki-batekerejweho-tour-du-rwanda-izahekerezwa-nibitaramo-5-135386.html

  • 🔴LIVE: APR FC yakiriye Mukura mu mukino w’umu… – #rwanda #RwOT

    17:15″ Amakipe yinjiye mu kibuga agiye kwishyushya

    Nta guhagarara nyuma y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona, umunsi wa 7 wanzitse kuri uyu wa gatanu, aho APR FC yakiriye Mukura Victory Sports mu mukino wo gupfa no gukira.

    Ni umukino ugiye kuba Abatoza ba APR FC bicariye inkono ishyushye, aho bagomba gutsinda Mukura cyangwa bakirikanwa.

    APR FC iherutse kunganya na Bugesera mu mukino w’umunsi wa gatandatu igitego kimwe kuri kimwe, naho Mukura itsinda Sunrise FC igitego kimwe ku busa cyabonetse mu minota ya nyuma.

    APR FC niyo iheruka kwakira Mukura Victory Sports, aho yariki 29 Mata 2023, APR FC yakiriye Mukura mu mukino wa shampiyona, birangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe. 

    Mukura iheruka gutsindira APR FC i Kigali tariki 1 Gashyantare 2022, igitego 1-0, mu mukino wabaye iminsi ibiri, akaba ariwo wakuyeho agahigo k’imikino 50 APR FC yamaze idatsindwa.

    Mu mikino 27 imaze guhuza aya makipe kuva InyaRwanda yatangira kuba (2009), APR FC yatsinzemo imikino 15, Mukura itsinda 7 banganya 5.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135395/live-apr-fc-yakiriye-mukura-mu-mukino-wumushibuka-135395.html

  • Titi Brown yigaramye amashusho yatanzwe n’Ubushinjacyaha ari kumwe n’umukobwa, asabwa indishyi ya miliyoni 20 we asaba miliyoni 53 #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi Ishimwe Thierry [Titi Brown] yahakanye amashusho mashya yatanzwe n’Ubushinjacyaha ari kumwe n’umwana w’umukobwa bamurega gusambanya bavuga ko bari iwe mu rugo, avuga ko atayazi kandi atafatiwe iwe.

    Nyuma yo gusubikwa inshuro 6, uyu munsi nibwo Urubanza Titi Brown aregwamo gusambanyanya umwana utujuje imyaka y’ubukure, akanamutera inda yaje gukurwamo, rwakomeje.

    Inshuro ya nyuma rwasubitswe hari tariki ya 22 Nzeri 2023 ubwo hagombaga gusomwa umwanzuro ku Bujurire bwa Titi Brown bw’iminsi 30 y’agateganyo yari yakatiwe muri Kuboza 2022.

    Tariki ya 22 Nzeri 2023 Urukiko rwavuze ko umwanzuro utari busomwe kuko Ubushinjacyaha bwari bwabonye ibimenyetso bishya uruhande rwa Titi Brown rugomba kwisobanuraho.

    Uruhande rwa Titi Brown rwari rwasabye ko uyu musore yarekurwa kuko n’ibizami bya DNA byafahswe bitagaragaje ko uyu mubyinnyi ari we se w’umwana wakuwemo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023, Ishimwe Thierry (Titi Brown) yagarutse imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwisobanura kuri ibyo bimenyetso bishya.

    Mbere y’uko iburanishwa ritangira nibwo byagaragajwe muri iki kirego hiyongereyemo ikindi cy’indishyi y’akababaro cyaburanwaga na Me Safari.

    Uyu munyamategeko yasabye ko iburanisha ryabera mu muhezo mu rwego rwo kubunyabunga ubuzima bwite bw’umwana, imyirodoro itakomeza kuzenguruka mu itangazamakuru hakiyongeraho n’indishyi umuryango w’uyu mwana uregera.

    Titi Brown we yavuze ko nta mpamvu yo kuburanishwa mu muhezo kuko n’ubundi rwatangiye ari mu ruhame kandi n’iyo myirondoro bavuga yamaze kujya mu itangazamakuru.

    Uwunganira Titi Brown, Me Mbonyimpaye yavuze ko ikirego cyiyongereyemo cyo kuregera indishyi kitahabwa agaciro kuko cyaje nyuma urubanza rwaramaze gupfundikirwa, akaba abona byarakozwe mu rwego rwo gutinza urubanza.

    Urukiko rwafashe umwanzuro ko urubanza rukomeza kuburanishwa mu ruhame kuko ubusabe bwa Me Safari nta shingiro bufite.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya bugaragaza ibimenyetso bishya. Bwazanye ikimenyetso gishya aho bwavuze ko mu ibazwa rye Titi Brown yahakanye ko umwana atigeze yinjira mu nzu iwe ahubwo yaje akaherebera hanze agahita agenda kuko nta mwanya wari uhari.

    Bahaye Urukiko amashusho agaragaza ari muri Salon kwa Titi Brown bari kumwe, ari nabwo nyuma ngo yaje kumusambanya.

    Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko iri hohoterwa yakorewe ryamuhungabanyije bikomeye nk’uko byagaragajwe na raporo y’umuganga wo mu mutwe yakozwe muri Nzeri uyu mwaka.

    Kuri iyi raporo, Titi Brown yagize ati “iyo raporo nyakubahwa perezida w’u Rukiko ntacyo nayivugaho kuko guhungabana kwe nta ruhare nabigizemo.”

    Uwunganira Titi Brown yavuze ko iyo raporo yakozwe kugira ngo batinze urubanza, kuko batumva uburyo uyu mukobwa wasambanyijwe tariki 11/8/2021 ariko raporo igakorwa muri Nzeri 2023, nyuma y’imyaka ibiri ntabwo bumva ko ari bwo yagize iryo hungabana.

    Ikindi yaharagaje ko harimo kwivuguruza kuko iyi raporo mu ntangiriro ivuga ko umwana ameze neza nta kibazo afite ariko mu kuyisoza bakavuga ko uyu mwana w’umukobwa ababaye.

    Ku kimenyetso cya kabiri cy’amashusho Ubushinjacyaha bwagaragaje, Titi Brown yabiteye utwatsi avuga ko aho itari iwe.

    Titi Brown abajijwe niba ari we uri mu mashusho, yagize ati “umuntu urimo arasa nanjye.” Abajijwe niba umukobwa urimo ari we bamushinja, ati “na we ndabona basa.”

    Yakomeje avuga ko akazi akora ari ukubyina, abyina ahantu hatandukanye aba yarahuye n’abantu benshi bagafatana amashusho arimo kubyaba yaba abafana cyangwa n’abandi. Yasabye ko uwafashe ayo mashusho yagaragazwa ndetse akagaragaza niba yari abifitiye uburenganzira.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo mashusho yafashwe na telefoni ya iPhone ya Titi, bayishyize ku idirishya barayifata ndetse bushimangira ko ari muri Salon ya Titi Brown cyane ko harimo n’ifoto ye imanitse ku rukuta. Ayo mashusho ngo yohererejwe umukobwa na Titi Brown kuri Instagram.

    Titi Brown yabiteye utwatsi avuga ko ayo mashusho ibyo kuvuga ngo yayohereje kuri Instagram atari byo kuko atayazi cyane ko atari we wayafashe, ikindi yongeye gushimangira ko atari iwe. N’aho ku kijyanye n’ifoto ye imanitse yavuze ko uretse ko itagaragara neza ko ari we, ariko na none ntibyaba igitangaza kuko ni umuntu uzwi (star). Yongeyeho ko ashobora kuba ari n’amashusho yahinduwe (videoshop).

    Uwunganira Titi Brown, Me Mbonyimpaye na we yavuze ko aya mashusho atahabwa agaciro mu gihe hatagaragara uwayafashe kuko ibivugwa ko yohererejwe kuri Instagram, muri iyi minsi abantu biyitirira abandi ari benshi rero nabyo bishoboka.

    Byongeye kandi yavuze ko Isi irimo kugenda itera imbere mu ikoranabuhanga, byoroshye cyane kuba bafata umuntu bakamwambika isura (mask) ya Titi undi bakwamwambika iy’umukobwa, rero bishoboka kuba ari amashusho yahinduwe.

    Urukiko rwabajije Ubushinjacyaha niba telefoni yafashe amashusho bayifite, buvuga ko telefoni ntayo bafite kuko ari telefoni ya Titi kandi bakaba ubu ntayo bafite, bo icyo bagaragaje ari ikimenyetso kandi akaba ari amashusho y’ukuri niba uruhande rwa Titi rubihakana bakwiye kuzana umuhanga akagaragaza ko ayo mashusho yahinduwe bityo bakaba batakwivuguruza ku kimenyetso batanze. Basabye Titi n’umwunganira kubigaragaza n’ibimenyetso atari mu magambo gusa.

    Uwunganira Titi Brown yongeye gushimangira ko ayo mashusho batayemera kuko “aho yahafatiwe ntihazwi, uwayifashe ntazwi nta nubwo igaragaza niba ari Ishimwe Thierry ari kumwe na MG(umwirundoro wahawe umukobwa mu Rukiko)”.

    Ku kirego cy’indishyi, Me Safari yavuze ko baregeye indishyi ya miliyoni 20. Bishingiye kuri raporo ya muganga yagaragaje ingaruka byamuteye harimo agahinda gahoraho, kubura ibitotsi aterwa n’ihohoterwa yakorewe kongeraho n’amafaranga yatanzwe ajya kwa muganga bamuvuza.

    Umunyamategeko wunganira Titi yavuze ko bashingiye ku kuba uregera indishyi aba agomba kugaragaza ibimenyetso bifatika kandi bakaba ntabyo bigeze bagaragaza, akaba yanananiwe kubisobanura, bumva bitagahawe ishingiro.

    Yahise asaba Urukiko ko mu gihe Titi Brown yagirwa umwere yazishyurwa miliyoni 53 nk’indishyi y’akababaro, harimo miliyoni 48 z’umushahara we w’imyaka 2 amaze afunzwe kuko yakoreraga miliyoni 2 ku kwezi, kongeraho igihembo cy’umwunganira mu mategeko na we yishyuye.

    Perezida w’Urukiko yavuze ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023 saa 13h00.’

    Titi Brown yigaramye ibimenyetso bishya byatanzwe n’Ubushinjacyaha

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/titi-brown-yigaramye-amashusho-yatanzwe-n-ubushinjacyaha-ari-kumwe-n-umukobwa-asabwa-indishyi-ya-miliyoni-20-we-asaba-miliyoni-53

  • Prince Kid ahamijwe ishimishamubiri rishingiye ku gitsina akatirwa gufungwa imyaka itanu. #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, igifungo cy'imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

     

    Urubanza rwagombaga gusomwa kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Ukwakira 2023 saa Tanu z'amanywa ariko rushyirwa saa Saba ku mpamvu umucamanza yavuze ko zatunguranye.

    Mu isomwa ry'uru rubanza yaba Ishimwe Dieudonné n'abamwunganira mu mategeko nta wari mu rukiko mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

    Umucamanza yatangiye yibutsa abari mu cyumba cy'iburanisha ko Ishimwe Dieudonné yarezwe ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n'icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Perezida w'Inteko iburanisha yavuze muri make uko urubanza rwagenze kuva ku munsi wa mbere kugeza ubwo uregwa aheruka kuburana.

    Urukiko rwanzuye ko inyandiko z'abakobwa batanze babazwa ari zo zifite agaciro na ho izo bakoreye kwa noteri ziteshwa agaciro kuko zitavugisha ukuri.

    Umucamanza yavuze ko Prince Kid ahamwa n'icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko Urukiko Rukuru rusanga yarasambanyije uwahawe kode ya VMF amufatiranye n'intege nke.

    Urukiko Rukuru rwahamije Prince Kid icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubera uwahawe kode ya VKF wabimushinje ko yakimukoreye inshuro eshatu.

    Ku rundi ruhande ariko, yagizwe umwere ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina yashinjijwe n'uwahawe kode ya VBF wamushinjaga kumuhamagara mu ijoro amusaba kuryamana na we undi akamuhakanira.

    Urukiko rwavuze ko rusanga ikimenyetso gishingiye ku majwi gitandukanye n'ibiteganywa n'itegeko.

    Bitewe n'uko ari ubwa Prince Kid yakoze icyaha, Urukiko rwamugabanyirije igihano akatirwa imyaka itanu n'ihazabu ya miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

    The post Prince Kid ahamijwe ishimishamubiri rishingiye ku gitsina akatirwa gufungwa imyaka itanu. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/13/prince-kid-ahamijwe-ishimishamubiri-rishingiye-ku-gitsina-akatirwa-gufungwa-imyaka-itanu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=prince-kid-ahamijwe-ishimishamubiri-rishingiye-ku-gitsina-akatirwa-gufungwa-imyaka-itanu

  • Isomo ku yandi makorali! Injili Bora na Vuzim… – #rwanda #RwOT

    Aba baririmbyi bavuga ko impamvu nyamukuru bateguye iki gitaramo ku bufatanye bw’amakorali abiri kandi akomeye, “ni uko Vuzimpanda ari yo Injili Bora, mu magambo make dufitanye ubucuti butari ubwa none, tumaranye igihe kirere tuziranyeho byinshi kandi turi n’abo mu itorero rimwe”.

    Iki gitaramo “Urukundo Live Concert” kizabera muri Kigali – Kimironko, ku rusengero rwitwa Wells Salvation Church. Kizaba ku cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2023. Kizaririmbamo Vuzimpanda choir, Injili Bora choir, Rehoboth Choir n’abandi batari batangazwa.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Hakizimana Jean Damascene, umuyobozi wa Vuzimpanda choir izwi mu ndirimbo “Igira neza” akaba n’umuhuzabikorwa w’iki gitaramo “Urukundo Live Concert”, yavuze ko umusaruro wa mbere w’iki gitaramo kidasanzwe “ni uko imitima ya benshi izahembuka”.

    Ntibikunze kubaho kubona amakorali ahuza imbaraga agafatanya gutegura igitaramo. Ahubwo usanga korali yo mu itorero runaka itegura igitaramo igatumiramo undi mutwe w’abaririmbyi wo mu rindi torero, ni bacye usanga batumira abo basengana kubera ahanini baba bari mu cyo wakwita ihangana. Vuzimpanda na Injili Bora, bo banditse amateka y’ubufatanye budasanzwe.

    Hakizimana yavuze kandi ko kuba barateguye iki gitaramo ari amakorali abiri yishyize hamwe kandi yo mu Itorero rimwe, “bizabera urugero andi makorali nk’ikimenyetso cy’ubufatanye n’urukundo”. Yongeyeho ko bazaba bari gukusanya inkunga izafasha Injili Bora mu rugendo rw’ivugabutumwa ifite muri Kenya muri uyu mwaka.

    Twamubajije uko EPR ikorana n’abaririmbyi bayo, avuga ko “EPR ni itorero ryiza rifatanya n’abaririmbyi baryo, muri rusange ibikorwa byose byateguwe tubimenyesha inama zibishinzwe”. Yavuze ko iri torero rishyigikira amakorali yaryo “hakurikijwe igenamigambi buri korali itanga buri mwaka, buri Paruwasi iba ifite ingengo y’imari igenera korali”.

    Asobanura imbarutso yo guhuza imbaraga hagati ya Vuzimpanda na Injili Bora, yagize ati “Icya mbere twashingiyeho ni ibyifuzo by’abaririmbyi ku mpande zombi bakomeje kubidusaba kubera ubufatanye dufitanye. Ni ugushakisha uburyo twashyigikira urugendo rw’ivugabutumwa inshuti zacu ziri kwitegura kujyamo muri Kenya kuwa 8/12/2023.

    Korali Vuzimpanda ikorera umurimo w’Imana muri EPR Kamuhoza. Yavutse kuwa 15/2/1997, ikaba ifite abaririmbyi 64. Intego yabo y’ibanze ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kugeza abantu ku Mana no gukiza imitima yihebye. Umwihariko wabo ni uko abana babyawe n’abaririmbyi babo, nabo bahita baba abaririmbyi muri Vuzimpanda.

    Muri Vuzimpanda, barasabana cyane, nta muntu mukuru cyangwa umuto, “twese turangana kuko duhuriye ku murimo w’Imana”. Bakora kandi imirimo itandukanye nko kubakira abatishoboye. Babanje kwitwa Korali ya Nyabugogo, nyuma baza kwitwa Vuzimpanda. Igitekerezo cyo gushinga Korali cyatanzwe n’umubyeyi witwaga Kantarama Bonitirida’.

    Injili Bora ni imwe mu makorari akomeye mu Rwanda kubera imiririmbire itangaje kandi yihariye yayo. Ibarizwa mu itorero EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) Paruwase ya Gikondo. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Shimwa” yatumbagije ubwamamare bwabo n’izindi. 

    Mu 2019 bakoze igitaramo gikomeye bise “Nzakambakamba Live Concert” bitiriye indirimbo yabo ‘Nzakambakamba’, cyabereye kuri Bethesda Holy Church. Ni igitaramo iyi korari yatumiyemo andi matsinda nka Gisubizo Ministries, True Promises na Healing worship Team.

    Injili Bora ya EPR Gikondo igiye kubanza guhurira mu gitaramo na Vuzimpanda mbre yo kwerekeza muri Kenya

    Injili Bora yamamaye mu ndirimbo “Shimwa” iterwa na Jesca Mucyowera

    Vuzimpanda choir ya EPR Kamuhoza ifite umwihariko w’ubumwe n’urukundo rutangaje hagati y’abaririmbyi bayo

    Vuzimpanda yakoreye agashya Injili Bora yifatanya nayo mu gitaramo kizakusanyirizwmo inkunga yo gufasha injili Bora igiye kwerekeza muri Kenya muri gahunda y’ivugabutumwa

    REBA HANO INDIRIMBO “IGIRA NEZA” YA VUZIMPANDA CHOIR

    “>

    REBA INDIRIMBO “SHIMWA” YA INJILI BORA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135361/isomo-ku-yandi-makorali-injili-bora-na-vuzimpanda-zahuje-imbaraga-zitegura-igitaramo-gikom-135361.html

  • Urubanza rwa Titi Brown rwajemo indishyi, hav… – #rwanda #RwOT

    Titi Brown amaze imyaka 2 aburana ku cyaha cyo gusambanya umwana

    Umunyamategeko wunganira umuryango w'umukobwa yasabye ko urubanza rwabera mu muhezo mu kurinda umutekano w'umukobwa bivugwa ko yasambanyijwe.

    Titi Brown yasabye ko urubanza rwabera mu ruhame bitewe nuko kuva mu ntangiriro rwabereye mu ruhame. Yanongeyeho ko Abanyarwanda bakwiriye kumenya uko urubanza rumeze bityo hatazabaho kurengana.

    Maitre Mbonyimpaye Elias umwunganira yibukije inteko iburanisha ko nta mpamvu yo gutinza urubanza hazamo ibyo kuregera indishyi bityo ko urubanza rwo kuregera indishyi rugamije gutinza urubanza kuko ibyo uregera indishyi ari gushingira ku marangamutima. Ati:'Uregera indishyi yaje urubanza rwaramaze gupfundikirwa rero agamije gutinza urubanza'.

    Umuryango w'umukobwa wifuza ko umwana wabo ahabwa indishyi y'akababaro bitewe nuko yasebejwe mu itangazamakuru igihe amazina ye yatangazwaga kandi bitemewe n'amategeko.

    Titi Brown ahakana icyaha aregwa

    Inteko iburanisha yemeje ko ubusabe bwo kuburanisha mu muhezo bw'umunyamategeko uregera indishyi nta shingiro bufite. Perezida uyoboye inteko iburanisha yapfunduye urubanza akomereza ku kimenyetso cyongewe muri dosiye. Yavuze ko aho kuvuga amazina y'uwasambanyijwe hemejwe gukoresha MJ bihagarariye impine y'amazina ye.

    9:50: Ubushinjacyaha bwahawe umwanya


    Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n'abashinjacyaha 2. Basobanuye ko umwana yahohotewe kandi bagaragaza ko umukobwa yamusuye akinjira iwe 'kwa Titi Brown'. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko MJ yinjiye mu nzu. Ikindi kandi uhereye mu nzego z'iperereza uyu mwana yagiye asobanura ko yinjiye mu nzu.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko amashusho yongewe muri dosiye yerekana ko yafatiwe mu ruganiriro'salo'. Amashusho, Ubushinjacyaha bwavuze ko yafashwe ku itariki 14 Kanama 2021 ari nabwo yasambanyijwe. Ubushinjacyaha bwanahishuye ko hari raporo yakozwe n'abahanga mu by'imitekerereze bemeza ko yahungabanye kubera yasambanyijwe. Ubushinjacyaha bwavuze ko kugeza ubu MJ afite ihungabana riturutse ku kuba yarasambanyijwe.

    Titi Brown akigera muri sale yabereyemo urubanza

    9:57: Titi Brown yahawe umwanya avuga ko iriya raporo nta kintu yayivugaho ahubwo umwunganizi we abe ari we ugira icyo avuga kuri raporo yakozwe kuri 21 Nzeri 2023. Yavuze ko umuhanga mu by'imitekerereze yakoze raporo nyuma y'imyaka 2 ari amaburakindi kuko ari uguhimba bigamije gutinza urubanza.

    Umwunganira ati'Ibi bintu bigaragaza ko Ubushinjacyaha bugamije guhimba ibimenyetso bidafitanye isano n'icyaha umukiriya wanjye aregwa”.

    Yibukije ko muganga yari gupima niba MJ yari gutangwa na muganga aho gusabwa n'ubushinjacyaha.

    Titi Brown yahakanye ko amashusho yafashwe atari iwe mu rugo

    Maitre Mbonyimpaye Elias yibukije ko agahinda katasuzumwe n'umuganga wamukuyemo inda katari gupimwa bisabwe n'ubushinjacyaha. Yibukije inteko iburanisha ko MJ yavuze mbere mu ibazwa rye ko atigeze ata ubwenge.

    Uyu munyamategeko yibukije inteko iburanisha ko icyaha umukiriya we aregwa cyamuhama ari uko hashingiwe ku bimenyetso bya gihanga kandi byose nta kimenyetso na kimwe byabonetse bivuze ko Ubushinjacyaha bufite ibimenyetso bivuguruzanya. Yavuze ko raporo ya DNA ari ubushinjacyaha bwayizanye ndetse na raporo y'umuhanga mu by'imitekerereze ko hari aho raporo yerekana ko MJ ari muzima nta kibazo afite hakaba n'aho hasi herekana ko ngo yagize agahinda nyamara ibyo byose ni ukwivuguruza. Urubanza rurakomeje….

    Titi Brown yasabye Ubushinjacyaha gusobanura uwatanze uburenganzira bwo gufata amashusho babyina


    Maitre Mbonyimpaye Elias yasobanuye ko kuzana ikirego cy’indishyi z’akababaro hagamijwe gutinza urubanza


    Maitre Mbonyimpaye Elias na Titi Brown


    Titi Brown na Maitre Mbonyimpaye Elias bahakanye iby’amashusho yongewe muri dosiye


    Titi Brown yahakanye ko amashusho atafatiwe iwe mu rugo kandi ko ayo mashusho ntaho ahuriye n’icyaha ashinjwa cyo gusambanya umwana


    Titi Brown yasabye inteko iburanisha kumuha ubutabera


    Titi Brown yasobanuye ko amashusho yafashwe nta muntu ubifitiye uburenganzira


    Urubanza rwajemo kuregera indishyi z’akababaro


    Titi Brown yahakanye icyaha aregwa cyo gusambanya umwana nyuma y’uko habuze ibimenyetso bya gihanga


    Titi Brown yavuze ko umukobwa”MJ” atamusambanyije


    Urubanza rwa Titi Brown rumaze imyaka 2 ruburanishwa


    Amashusho yongewe muri dosiye yari guhabwa uburenganzira n’umushinjacyaha mukuru


    Maitre Mbonyimpaye Elias na Titi Brown basabye ko amashusho atahabwa ishingiro

    Titi Brown kuva yatangira kuburana yahakanye ko atasambanyije MJ

    Umwanzuro ukaba uzasomwa tariki 10 Ugushyingo 2023 Saa Munani.

    AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135366/urubanza-rwa-titi-brown-rwajemo-indishyi-havuka-impaka-ku-buzima-bwumukobwa-amafoto-135366.html

  • Diamond agiye kuzana mu gitaramo i Kigali, Zu… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere Zuchu na Jux bagiye gutaramira i Kigali. Ni mu gihe Diamond ahaheruka mu gitaramo cyaherekeje iserukiramuco rya Giants of Africa ryahurije i Kigali urubyiruko rwo mu bihugu 16 byo muri Afurika mu rugendo rwo guteza imbere umukino wa Basketball.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2024, ni bwo Trace Africa yemeje ko Diamond, Zuchu na Jux bazaba bari i Kigali mu birori byo gutanga ibi bihembo bizaba ku wa 21 Ukwakira 2023 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

    Diamond yaje yiyongera ku rutonde rw'abanyamuziki barenga 50 bazaririmba muri ibi birori. Agiye gutaramira i Kigali nyuma y'uko mu minsi ishize yasohoye indirimbo 'Enjoy' yakoranye na Jux' iri mu zikunzwe muri iki gihe. Iyi ndirimbo yageze hanze ku wa 7 Nzeri 2023 imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 25 ku rubuga rwa Youtube.

    Iyi ndirimbo muri rusange ishingiye ku gukangurira abantu kwishima no kwishimira ubuzima. Inagaruka ku gusaba buri wese kugira amahitamo meza mu guhitamo umukunzi, kuko hari igihe uhitamo ukwiye cyangwa se ugahitamo ugutera agahinda.

    Agiye guhurira ku rubyiniro n'umuhanzikazi asanzwe afasha binyuze mu inzu y'umuziki wa WCB Wasafi yashinze, Zuhura Othman [Zuchu]. Bafitanye indirimbo 'Cheche' basohotse ku wa 14 Nzeri 2020 imaze kurebwa n'abarenga 35, banafitanye indirimbo 'Litawachoma' yasohotse ku wa 18 Nzeri 2020.

    Uyu mukobwa amaze igihe avugwa mu rukundo na Diamond, kandi bombi ntibakunze guhisha ibyiyumviro by'abo imbere y'itangazamakuru.

    Muri ibi bihembo Diamond ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo wa East Africa, mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo [Best Male], n’icyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza [Best Music Video].

    Azahurira ku rubyiniro n'abahanzi bafite amazina akomeye nka Yemi Alade (Nigeria, Mr Eazi (Nigeria), Azawi (Uganda), BNXN (Nigeria), Camidoh (Ghana), Danni Gatto (Cape Verde), DJ Illans (Reunion), Donovan BTS (Mauritius), Emma'a (Gabon);

    Fireboy DML (Nigeria), GAEI (Madagascar), Gerilson Insrael (Angola), Ghetto Kids (Uganda), Goulam (The Comores), Juls (Ghana), Kader Japonais (Algeria), Kalash (Martinique), Krys M (Cameroon), KO (South Africa);

    Hari kandi KS Bloom (Ivory Coast), Levixone (Uganda), Locko (Cameroon), MIKL (Réunion), Moses Bliss (Nigeria), Musa Keys (South Africa) Nadia Mukami (Kenya), Olamide (Nigeria), Pabi Cooper (South Africa), Segael (Réunion) ndetse na Show dem Camp wo muri Nigeria.

    Kuri uru rutonde kandi harimo Mr Eazi, umunyamuziki w'inshuti y'u Rwanda wanashoye imari mu bikorwa bitandukanye. Yaherukaga kuririmbira i Kigali mu bitaramo bya Chop Life, kandi azahurira ku rubyiniro n'umuhanzi wo mu Rwanda, Chriss Eazy.

    Chriss wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo 'Inana' ari no ku rutonde rw'abahanzi bo mu Rwanda bahatanye muri ibi bihembo aho ahatanye na Bruce Melodie, Ariel Wayz, Bwiza ndetse na Kenny Sol.

    Kwinjira mu muhango wo gutanga ibi bihembo bizasaba kwishyura ibihumbi 20 Frw.

    Urutonde rwa mbere rw'abahanzi bari batangajwe ruriho Davido (Nigeria), Asake (Nigeria), Bamby (French Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kizz Daniel (Nigeria);

    Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc (France), Terrell Elymoor (Mayotte), The Compozers (Ghana) ndetse na Viviane Chidid wo muri Senegal.

    Ibi bihembo bigiye gutangwa Trace Africa yizihiza imyaka 20 ishize igira uruhare mu guteza imbere abanyamuziki bo muri Afurika binyuze mu kubafasha gusakaza ibihangano by'abo.

    Umuyobozi wa Trace Africa, Olivier Laouchez, aherutse kuvuga ko byatekerejweho mu rwego rwo kurenga inzitizi zibangamira iterambere ry'umuziki, biri mu ntego iyi Televiziyo ayoboye ishyize imbere kuva yatangira gukora ku mugaragaro.

    Ibi bihembo ni mpuzamahanga, kandi bigamije guteza imbere abanyamuziki bafite impano zinyuranye by’umwihariko abubakiye inganzo y’abo ku muziki wa Afrobeat.

    U Rwanda nirwo ruzakira umuhango wo gutanga ibi bihembo. Byatumye hongerwamo icyiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda cyiswe ‘Best Rwandan Artist’ gihatanyemo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.

    Diamond agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma yo gutanga ibyishimo muri Giants of Africa
    Zuchu w'imyaka 29 agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere nyuma y'imyaka itatu ishize ari mu muziki. Yamamaye mu ndirimbo zirimo nka “Yalah”, “Nyumba ndogo”, “Sukari” n'izindi

    Juma Mussa Mkambala [Jux] w'imyaka 34 y'amavuko ategerejwe muri Trace Awards. Uyu musore akora cyane indirimbo zubakiye kuri RnB, Bongo Flava na Afrobeats. Yamamaye mu ndirimbo nka NitasubirI, Sugua, Juu n'izindi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ENJOY’ YA DIAMOND NA JUX

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135380/diamond-agiye-kuzana-mu-gitaramo-i-kigali-zuchu-na-jux-bahuriye-mu-ndirimbo-135380.html