Blog

  • Uwahoze ari perezida wa AS Muhanga yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Ndayisaba Jean Damascène wabaye Perezida w’Ikipe ya AS Muhanga, yitabye Imana azize uburwayi.

    Damascene yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa 14 Ukwakira, azize uburwayi akaba yaguye i Kigali mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal hari nyuma y’uko avuye kwivuriza muri Kenya akongera akarwara.

    Uyu mugabo wayoboye AS Muhanga hagati ya 2017 na 2023 akaba yari arwaye Kanseri y’Umwijima yari amaranye amezi abiri.

    Uretse kuba Umuyobozi wa AS Muhanga, Ndayisaba yari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports aho yanayifashije cyane iri i Bujumbura mu 2018 ubwo bamwe mu bayobozi bayo batabwaga muri yombi mbere yo gukina LLB Académic.

    Damascene yitabye Imana azize uburwayi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uwahoze-ari-perezida-wa-as-muhanga-yitabye-imana

  • Imana niyo yabikoze – Victor Mbaoma wasazwe n’ibyishimo nyuma yo kurokora APR FC #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda igitego cyo ku munota wa nyuma cyahesheje intsinzi APR FC, Victor Mboama yashimiye Imana avuga ko ari yo yabikoze.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 APR FC yaraye itsinzemo Mukura VS 1-0.

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023, ntabwo woroheye ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuko byayisabye gutegereza umunota wa nyuma.

    Ubwo imitima y’abafana yari yahagaze, bakeka bagiye ku gubana amanota na Mukura VS, ku munota wa nyuma kapiteni w’iyi kipe, Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza maze rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Nigeria, Victor Mboama nta kosa yakoze yahise ashyira awushyira mu rushundura ahagurutsa abafana b’iyi kipe. Umukino warangiye ari 1-0.

    Ni igitego yishimiye cyane ku buryo no kukishimira mu buryo asanzwe akora bwa “Siuu” buzwi kuri Cristiano Ronaldo byamunaniye.

    Victor Mbaoma yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko yishimye cyane kuba ahesheje ikipe ye amanota 3, gusa ngo byose ni Imana yabikoze.

    Ati “Ndumva nishimye cyane, ndishimye cyane. Ndashima Imana kubera ko Imana niyo yatumye biba. Byanshimishije cyane guhesha ikipe yanjye amanota 3.”

    Victor Mbaoma agize ibitego 3 mu mikino 6 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda amaze gukina.

    Igitego yaraye atsinze kikaba cyahise gihesha ikipe ye ya APR FC kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 14.

    Victor Mbaoma yashimiye Imana aho yavuze ko ari yo yabikoze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imana-niyo-yabikoze-victor-mbaoma-wasazwe-n-ibyishimo-nyuma-yo-kurokora-apr-fc

  • Nagize amahirwe Rayon Sports iramvugisha – Muhire Kevin #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kongera gusinyira Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko ari amahirwe yagize kubera ko n’ubundi amakipe yagombaga kwerekezamo byasaga n’ibyanze.

    Ku wa Kane w’iki Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira nibwo Rayon Sports yemeje ko yongeye kugarura Muhire Kevin. Azayikinira kugeza muri Mutarama 2024, adasohotse nibwo yazongera amasezerano y’igihe kirekire.

    Nyuma yo gusinyira iyi kipe, yabuze ko hari amakipe yagombaga kwerekezamo ariko ntibyakunda, agize amahirwe Rayon Sports iramuvugisha ahita ayisinyira.

    Ati “Nari mfite amakipe menshi nakwerezamo nk’uko nabivuze, nanagombaga gusubira muri Kuwait ariko habaho kutumvikana hagati yanjye n’umutoza mushya bari bazanye mpitamo kuguma mu rugo, ngize amahirwe Rayon Sports iramvugisha mpitamo gusinyira Rayon Sports.”

    Ku kuba asinyiye iyi kipe atinze kandi amaze igihe kinini nta kipe afite, yavuze ko yagombaga kubanza kureba iby’amakipe barimo bavugana aho bigana.

    Ati “Nari mfite amakipe menshi tuvugana ngomba gutegereza, narayategereje ariko hazamo kutumvikana bitewe n’amafaranga bampaga, buri muntu aba afite intego ze n’ibintu yashyizeho bituma asohoka mu gihugu, ibyo bampaga nabonaga bitanyura mpitamo gusigara mu rugo.”

    Gushyira hamwe, bakumvikana hagati yabo nk’abakinnyi nicyo abona kizabafasha kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2023-24.

    Ati “Haracyari kare, dufite abakinnyi beza, dufite umutoza mwiza rero ahasigaye ni ahacu ho gukora no kumvikana hagati yacu, icyizere kirahari nidukorera hamwe byose birashoboka.”

    Muhire Kevin yatangiriye umupira w’amaguru mu Isonga FC yavuyemo 2015 ajya muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2019.

    Muri Mutarama 2019 nibwo yerekeje mu ikipe El Makasa mu Misiri yahise imutiza muri El Dakhlia mu gihe cy’amezi 6 nayo yo muri iki gihugu.
    Muri Mutarama 2020 ikipe ye ya El Makasa yaje kongera kumutiza umwaka muri El Gaish.

    Muri Werurwe 2021 ubwo yari asoje amasezerano ye yahise yerekeza muri Saham Club yamazemo ukwezi kumwe maze muri Mata 2021 agaruka muri Rayon Sports yakiniye kugeza muri Kanama 2022 ubwo yerekezaga muri Al- Yarmouk yakiniye umwaka umwe.

    Muhire Kevin yavuze yahisemo kuguma mu Rwanda kubera ko amakipe yamwifuzaga yamuhaga amafaranga make

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nagize-amahirwe-rayon-sports-iramvugisha-muhire-kevin

  • Ntibisanzwe! Nyuma yo gutonora igi, yatunguwe… – #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yagize gutya nk’ibisanzwe yitekera igi ry’inkoko mu mazi atetse. Nyuma y’uko igi rihiye, nta kindi yari gukora uretse kubanza kurihoza akoresheje amazi akonje kugira ngo biriya bishishwa by’inyuma bitamutwika.

    Igi rimaze guhora, umugabo yagiye kurifata ngo atangire arikoreshe icyo yaritekeye(kurirya), n’uko atangira kuritonora nk’ibisanzwe bya bishishwa, akimara kuryaho gato, yahise akubitana n’irindi ‘Igi’ ririmo imbere ndetse rifite n’ibishishwa byaryo.

    Byamutaye mu rujijo rukomeye yibaza ibyo ari kubona biramuyobera, niko guhita yikoza ku mbuga nkoranyambaga atangira kubaza abantu ibyo bintu niba bo baba bazi ibyo aribyo.

    Gusa ariko abantu bamwe na bamwe bagendaga bamubwira ko nabo bagiye bahura nabyo, ugasanga utonoye igi watangira kurirya aho kugira ngo uhure n’igice cy’umuhondo, ukongera ugahura n’irindi (Igi) rifite n’ibishishwa.

    Nyuma yo gutonora igi yatunguwe no gusangamo irindi mo imbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135402/ntibisanzwe-nyuma-yo-gutonora-igi-yatunguwe-no-gusangamo-irindi-mo-imbere-rifite-ibishishw-135402.html

  • Umuraperi Kinq Jamez wo muri Nigeria yahuriye… – #rwanda #RwOT

    Comfort People Ministries yasohoye iyi ndirimbo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2023, nyuma yo gutangira gukorana mu buryo bw'umuziki n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika 'Label' yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bita J-3:16 Records ihagarariwe na AnthonyESullivan.

    Umuyobozi wa Comfort People Ministries, Ndayishimiye Jean Damascène yabwiye InyaRwanda ko bagize igitekerezo cyo gukorana iyi ndirimbo 'My Prayer' nyuma y'ibiganiro bagiranye n'umuyobozi wa Label wabo biyemeza kuyikora ibyinitse kandi ihimbaza Imana.

    Avuga ko umuyobozi w'iyi Label ari nawe wagize uruhare mu kubahuza n'umuhanzi Kinq Jamez bakoranye indirimbo. Ibaye indirimbo ya kabiri Kinq Jamez akoze nyuma y'uko atangiye gukorana n'iyi Label.

    Ndayishimiye ati 'Umuyobozi wacu niwe wampaye igitekerezo ko nk'itsinda dushobora gukora iyi njyana tukarema ikintu gishya kandi giherekejwe n'ubutumwa bwiza. Kubera ko ari we uduhagarariye yanadufashije guhuza imbaraga na Kinq Jamez wo muri Nigeria.'

    Iyi ndirimbo yakorewe muri Rwanda, muri Nigeria ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni indirimbo avuga ko itaboroheye mu kuyikora, kuko byasabye ko bafata amashusho yayo inshuro ebyiri, bitewe n'uko amashusho ya mbere bafashe bayabuze.

    Akomeza ati 'Twafashe amashusho inshuro ebyiri zitandukanye. Twari twakoranye n'abantu badafite ibyangombwa tutabizi bakoresheje 'Drone' bidusaba kuyisubiramo bidutwara imbaraga. Byageze aho ducika intege ariko dukomeza kugerageza kugeza ubwo indirimbo isohotse.'

    Amashusho y'iyi ndirimbo agaragaramo umukinnyi wa filime wamamaye cyane mu mazina ya Nzovu. Muri iki gihe agaragara cyane mu biganiro binyuranye atanga ku miyoboro itandukanye ya Youtube.

    Muri rusange iyi ndirimbo ishingiye ku kugaraagza imbaraga ziva mu gusenga. Mu mashusho y'iyi ndirimbo, itangira abaririmbyi bari mu rugendo bihuta mu mudoka bagaharikwa na Police, batakaza ibyiringiro by'uko urugendo rw'abo rukomeza, ariko barasenga cyane.

    Damas akomeza ati 'Duta ibyiringiro ariko bamwe muri twe barasenga nyuma Imana idukorera igitangaza umupolisi araturekura tujya mu gikorwa twari dufite igitaramo kandi byagenze neza.'

    Comfort People Ministries ni itsinda ry'abaramyi rigizwe n'abantu babarizwa mu matorero atandukanye. Rifite isura nshya n'impinduka mu mikorere, cyane ko rigizwe n'abantu bakomoka mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Bafite intumbero yo kwagura imipaka no guhuza abantu batari abo mu gihugu kimwe gusa ahubwo muri Afurika no ku Isi yose. Bagamije gutanga ihumure no gushyira imbere kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yezu Kristo.

    Comfort People Ministries yasohoye amashusho y'indirimbo 'My Prayer' bakoranye na Kinq

    Comfort People Ministries ivuga ko itorohewe cyane n'igikorwa cyo gufata amashusho y'iyi ndirimbo kuko habayeho kubura aya mbere


    Umuraperi Kinq Jamez wo muri Nigeria utanga icyizere yahuje imbaraga na Comfort People Ministries mu Rwanda


    Umukinnyi wa filime wamamaye nka Nzovu ari mu bakinnyi b'imena bagaragara muri iyi ndirimbo


    Amashusho y'iyi ndirimbo yakorewe mu bice bitandukanye by'u Rwanda


    Anthony, umuhanzi akaba Producer utuye muri Leta ya California muri Amerika washinze Label ibarizwamo Comfort Ministries People

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY PRAYER' YA COMFORT MINISTRIES NA KINQ JAMEZ

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135410/umuraperi-kinq-jamez-wo-muri-nigeria-yahuriye-mu-ndirimbo-na-comfort-people-ministries-vid-135410.html

  • Nsengimana Justin yakoze indirimbo ishyigikir… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ukora umuziki mu Karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw'u Rwanda, yasohoye iyi ndirimbo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2023, nyuma y'iminsi yari ishize ayirarikiye abantu.

    Nsengimana Justin yabwiye InyaRwanda ko yanditse iyi ndirimbo mu rwego rwo kugaragaza uburyo Abanyarwanda bishimiye imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.

    Ati 'Usanga abaturage benshi nyuma y'uko Perezida Kagame yemeye ko 2024 ari umukandida, intero n’inyikirizo ni imwe bati 'tukuri inyuma Paul Kagame mu muvuduko n’icyerekezo cy’iterambere mwaduhaye.'

    '2024 ni 100% kubera ibikorwa mwasezeranyije abanyarwanda byagezweho hakaba hari n’ibyikubye. Kuri mwe, imvugo ni yo ngiro mu Rwanda nta kidashoboka. Umuturage yivuriza kuri 3000 Frw umwaka wose.'

    Uyu mugabo avuga ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo gukusanya ibitekerezo mu banyarwanda batuye imbere mu gihugu n'abatuye hanze y'u Rwanda.

    Yanashingiye ku bitekerezo asangiye n'urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga binyuze mu itsinda bashinze bise 'Muze turwubake'.

    Uru rubyiruko ruherutse gukorera ingendo mu turere dutandukanye, aho bahuye n'abaturage banyuranye bagaragaza ko bishimira ibyo Perezida Kagame yabagejejeho.

    Nsengimana Justin ati 'Abaturage baturiye utwo turere mu buhamya batanga iyo babaga bagiye gusoza basorezaga ku ijambo rigira riti Perezida wacu bwite Tumuri inyuma.'

    'Akomeze atuyobore, atugeze kuri byinshi kuko turacyamukeneye, 2024 tumuri inyuma. Nibwo twahisemo gukora iyindirimbo kugirango tumugaragarize ko tumuri nyuma rwose kuko indirimbo igerakure hashoboka kuruta kuvuga ubutumwa Nyakubahwa Perezida w’abanyarwanda Paul Kagame abyumve abanyarwanda tumuri inyuma.'

    Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi agaruka ku bikorwaremezo birimo nk'amashanyarazi yageza mu bice bitandukanye by'u Rwanda, imibereho myiza y'abanyarwanda, umutekano usesuye n'ibindi biri mu bituma abanyarwanda batekanye.

    Nsengimana ati 'Umuriro w’amashanyarazi ntukiri uw’abifite gusa nk’uko byahoze mbere. Imibereho myiza y’Abanyarwanda muri iki gihe ni yo yatumye icyizere cyo kubaho cyiyongera.'

    'Leta yashyize imbaraga mu buhinzi bugezweho aho henshi hifashishwa imashini mu kuhira bituma n’umusaruro wiyongera, imidugudu igezweho yubakiwe abatishoboye.'

    'Umugani wa wa muhanzi uyu ni Salomo wavukiye i Rwanda Nyakubahwa Perezida wacu twitoreye Imana idufashe ikuduhere impagarike n’ubugingo ubundi utuyobore kugeza, ibikorwa birivugira turekane n’ibigarasha bajye bahora bavuza induru nicyo bashoboye n’ubundi.'

    Ku wa 19 Nzeri 2023, nibwo Perezida Kagame yatangaje ko aziyamamaza kuri manda ya Kane mu matora ya Perezida ateganyijwe kuba muri Kanama 2024.

    Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Kagame yavuze ati 'Yego, rwose ndi umukandida.” Akomeza ati '[…] Nshimishijwe n’icyizere Abanyarwanda bangaragariza. Nzabakorera buri gihe, igihe cyose nzaba mbishoboye…'

    Nsengimana Justin wakoze iyi ndirimbo 'Tukuri inyuma Perezida Kagame' avuga ko yakuze yumva afite impano yo kuririmba mu bwana bwe, ariko aza kubikora nk’umwuga mu 2017.

    Yamenyekanye mu zindi ndirimbo zirimo izo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 zirimo iyitwa Abandi(Ibitenge), Muvandimwe, Mama Yaranyishe n’izindi zitandukanye zakunzwe cyane.

    'Tukuri inyuma' ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Rudahezwa, amashusho akorwa na Director Shaffy.


    Nsengimana Justin yasohoye amashusho y'indirimbo yumvikanisha ko biteguye gushyigikira Perezida Kagame mu matora



    Nsengimana avuga ko indirimbo 'Tukuri inyuma Perezida Kagame' yayikoze ashingiye ku bitekerezo by'abanyarwanda baba mu gihugu no hanze


    Nsengimana avuga ko ibikorwa Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda byivugira


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUKURI INYUMA PAUL KAGAME'

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135412/nsengimana-justin-yakoze-indirimbo-ishyigikira-perezida-kagame-mu-matora-video-135412.html

  • APR FC yatsinze Mukura VS 1-0 ifata umwanya wa mbere by'agateganyo, uko indi mikino ikinwa #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023 nibwo ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yakinaga na Mukura VS kuri Kigali Pele Stadium.

    Wari umukino w'umunsi wa Karindwi wa shampiyona y'u Rwanda warangiye ikipe y'ingabo z'igihugu yegukanye amanota 3 itsinze igitego kimwe ku busa.

    Ni umukino wakiniwe hagati mu kibuga cyane kuva utangiye kugeza urangiye ubwo Victor Mbaoma Chukuwemeka yaboneraga itsinzi APR FC ku munota wa 95 w'umukino.

    Gutsinda uyu mukino kwa APR FC, byatumye ifata umwanya wa mbere w'agateganyo kuko kugeza ubu ikurikiwe na Musanze FC irushwa inota rimwe, kuko APR ifite amanota 14.

    Kugeza ubu hari amakipe amaze gukina imikino yose ya shampiyona uko ari itandatu ariko nka APR FC, Rayon Sports, Police na Sunrise yo ari inyuma ho umukino umwe.

    Usibye uyu mukino waraye ubaye, indi mikino irakomeza kuri uyu wa Gatandatu no ku cyumweru.

    Imikino ikinwa kuri uyu wa Gatandatu:

    Bugesera FC vs Gorilla FC

    Gasogi United vs Amagaju FC

    Kiyovu SC vs Marines FC

    Sunrise FC vs Etincelles FC

    Ku cyumweru tariki ya 15/10/2023:

    AS Kigali vs Police FC

    Musanze FC vs Rayon Sports

    Etoile de l'Est vs Muhazi United

    The post APR FC yatsinze Mukura VS 1-0 ifata umwanya wa mbere by'agateganyo, uko indi mikino ikinwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yatsinze-mukura-vs-1-0-ifata-umwanya-wa-mbere-byagateganyo-uko-indi-mikino-ikinwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yatsinze-mukura-vs-1-0-ifata-umwanya-wa-mbere-byagateganyo-uko-indi-mikino-ikinwa

  • Ruboneka Bosco yavuze icyatumye batangira shampiyona nabi #rwanda #RwOT

    Ruboneka Bosco ukina mu kibuga hagati muri APR FC, avuga ko kuvamo mu mikino Nyafurika na shampiyona ikomeye ari kimwe mu byabakomye mu nkokora bituma batangira shampiyona nabi ariko bakaba barimo kugenda babizamo neza.

    Uwavuga ko APR FC yaba yatangiye shampiyona nabi ntiyaba abenshye kuko yagiye itakaza imikino imwe n’imwe bitari ngombwa.

    Nyuma yo gutsinda bigoranye Mukura VS ku munota wa nyuma mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona waraye urangiye ari 1-0 cya Victor Mbaoma, Ruboneka yabwiye ISIMBI ko ikintu cyabagoye muri uyu mukino ari uko iyi kipe yo mu Magepfo yakiniraga inyuma cyane.

    Ati “nta kintu cyatugoye ni uko twaje twishyizemo gutsinda, twashyizemo imbaraga ni uko Mukura VS yakiniraga inyuma cyane niyo mpamvu kuyimeneramo byatugoye.”

    Ku kijyanye no kuba baratangiye shampiyona nabi, yavuze ko no kuba barasezerewe mu mikino Nyafurika byabigizemo uruhare hakiyongeraho no kuba shampiyona ikomeye.

    Ati “ntabwo ari ukutugora ni shampiyona ikomeye, ni shampiyona ikomeye, urebye urugendo twagize rwo muri Champions League urumva mu kuvayo gutyo hari ibitaragenze neza, ariko turimo kugenda tugaruka ariko na shampiyona irakomeye.”

    APR FC mu mikino 6 ya shampiyona shampiyona yatsinzemo 4 inganya ibiri ya Marines FC na Bugesera FC. Ubu niyo ya mbere n’amanota 14 irusha inota rimwe Misanze FC ya mbere.

    Ruboneka Bosco avuga ko shampiyona ikomeye ariko barimo kugenda babizamo neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ruboneka-bosco-yavuze-icyatumye-batangira-shampiyona-nabi

  • Itariki urubanza rw’abakozi ba APR FC baregwamo amarozi ruzasomerwaho #rwanda #RwOT

    Isomwa ry’urubanza rw’Abakozi batatu ba APR FC bafungiwe ibyaha birimo amarozi ryimuriwe tariki ya 3 Ugushyingo 2023.

    Aba basabiwe n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare gufungwa imyaka 3, bagombaga gusomerwa ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira ariko birasubikwa.

    Muri Gicurasi 2023 nibwo haje amakuru y’uko abakozi batatu ba APR FC, Mupenzi Eto’o wari ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi, Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) na Maj. Nahayo Ernest wari umuganga bafunzwe.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 13 Nzeri 2023, Umuyobozi w’iyi kipe, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko ibyo aba bakozi batatu bakurikiranyweho bifitanye isano n’ibyo Perezida Kagame aheruka kugarukaho by’ikoreshwa ry’amarozi.

    Ati 'Ibijyanye n’abafunzwe, itangazo ry’ikipe muvuga ngo tutakoze, no kubafunga ni ikigaragaza ko hari icyo twabikozeho. Muravuga ngo ubuyobozi bwa APR FC ntibwabafunze, ni gute se butabafunze? Ibindi twareka ubutabera bugakora akazi kabwo. Barafunze kandi ibyo bazira biri mu byo Perezida wa Repubulika yavuze birimo amarozi. Iby’ibyo kurya, ibyo ntabyo nzi.”

    Tariki ya 15 Nzeri 2023 nibwo batangiye kuburanishwa mu mizi uko ari batatu maze bemera ibyaha baregwa ariko bahakana inyito y’icyaha baregwa.

    Basabiwe gufungwa imyaka 3 n’Ubushinjacyaha maze Urukiko rwanzura ko ruzasomwa tariki ya 13 Ukwakira 2023 n’ihazabu y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Aba bagabo bakurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare gucurua umuambo wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bibaca intege mu mukino wo kwishyuro kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro warangiye APR FC itsinze 2-1 ihita igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

    Isuzuma ryakozwe ku wa 5 Kamena 2023 aho ryakorewe mu Ishami rishinzwe gusuzuma Ibiyobyabwenge n’Ibinyabutabire [Drug and Chemistry Unit].

    Mu gusuzuma ibinyabutabire biri mu macupa (atatu ya jus) bikekwa ko harimo ibyahumanya umubiri w’umuntu cyangwa ibyatera urupfu, hifashishijwe imashini ya Gas Chromatography Mass Spectrometry [GC-MS].

    Raporo yerekanye ko muri ibyo bisukika harimo imiti yo mu bwoko bwa Phenothiazines witwa Promethazine, ukoreshwa cyane mu kurinda isesemi, kuruka ndetse rimwe na rimwe ukoreshwa mu gihe umuntu yabuze ibitotsi kugira ngo asinzire.

    Mupenzi Eto’o wari ushinzwe igura ry’abakinnyi muri iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/itariki-urubanza-rw-abakozi-ba-apr-fc-baregwamo-amarozi-ruzasomerwaho

  • Indishyi ya Miliyoni 20 Frw yazamuye impaka… – #rwanda #RwOT

    Umunyamategeko wunganira umuryango w'umukobwa yasabye ko urubanza rwabera mu muhezo mu kurinda umutekano w'umukobwa bivugwa ko yasambanyijwe. Impamvu bivugwa nuko habuze ibimenyetso bifatika byemeza ko yasambanyijwe.

     

    Titi Brown yasabye ko urubanza rwabera mu ruhame bitewe nuko kuva mu ntangiriro rwabereye mu ruhame. Yanongeyeho ko Abanyarwanda bakwiriye kumenya uko urubanza rumeze bityo hatazabaho kurengana. 


    Maitre Mbonyimpaye Elias yibukije inteko iburanisha ko nta mpamvu yo gutinza urubanza hazamo ibyo kuregera indishyi. Umunyamategeko wunganira urubanza yabwiye inteko iburanisha ko urubanza rwo kuregera indishyi rugamije gutinza urubanza kuko ibyo uregera indishyi ari gushingira ku marangamutima. 


    Ati:'Uregera indishyi yaje urubanza rwaramaze gupfundikira rero agamije gutinza urubanza'. Umuryango w'umukobwa wifuza ko umwana wabo ahabwa indishyi y'akababaro bitewe nuko umukobwa wabo yasebejwe mu itangazamakuru igihe amazina ye yatangazwaga kandi bitemewe n'amategeko.

     

    Inteko iburanisha yemeje ko ubusabe bwo kuburanisha mu muhezo bw'umunyamategeko uregera indishyi nta shingiro bufite. Perezida uyoboye inteko iburanisha yapfunduye urubanza akomereza ku kimenyetso cyongewe muri dosiye. Yavuze ko aho kuvuga amazina y'uwasambanyijwe hemejwe gukoresha MJ bihagarariye impine y'amazina ye.


     Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n'abashinjacyaha  babiri . Basobanuye ko umwana yahohotewe kandi bagaragaza ko umukobwa yamusuye akinjira iwe 'kwa Titi Brown'. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko MJ yinjiye mu nzu. Ikindi kandi uhereye mu nzego z'iperereza uyu mwana yagiye asobanura ko yinjiye mu nzu.


    Ubushinjacyaha bwavuze ko amashusho yongewe muri dosiye yerekana ko yafatiwe mu ruganiriro. Amashusho, Ubushinjacyaha bwavuze ko yafashwe ku itariki 14 Kanama 2021 ari nabwo yasambanyijwe. Ubushinjacyaha bwanahishuye ko hari raporo yakozwe n'abahanga mu by'imitekerereze bemeza ko yahungabanye kubera yasambanyijwe. Ubushinjacyaha bwavuze ko kugeza ubu MJ afite ihungabana riturutse ku kuba yarasambanyijwe.

     

    Titi Brown yahawe umwanya avuga ko iriya raporo nta kintu yayivugaho ahubwo umwunganizi we abe ari we ugira icyo avuga kuri raporo yakozwe kuri 21 Nzeri 2023.


    Umwunganira yavuze ko umuhanga mu by'imitekerereze yakoze raporo nyuma y'imyaka 2 ari amaburakindi kuko ari uguhimba bigamije gutinza urubanza. Ati:'Ibi bintu bigaragaza ko Ubushinjacyaha bugamije guhimba ibimenyetso bidafitanye isano n'icyaha umukiriya wanjye aregwa ”.

    Yibukije ko muganga yari gupima niba MJ yari gutangwa na muganga aho gusabwa n'ubushinjacyaha.

     

    Maitre Mbonyimpaye Elias yibukije ko agahinda katasuzumwe n'umuganga wamukuyemo inda katari gupimwa bisabwe n'ubushinjacyaha. Yibukije inteko iburanisha ko MJ yavuze mbere mu ibazwa rye ko atigeze ata ubwenge. Uyu munyamategeko yibukije inteko iburanisha ko icyaha umukiriya we aregwa cyamuhama ari uko hashingiwe ku bimenyetso bya gihanga kandi byose nta kimenyetso na kimwe byabonetse bivuze ko Ubushinjacyaha bufite ibimenyetso bivuguruzanya. 


    Yavuze ko raporo ya DNA ari ubushinjacyaha bwayizanye ndetse na raporo y'umuhanga mu by'imitekerereze ko hari aho raporo yerekana ko MJ ari muzima nta kibazo afite hakaba n'aho hasi herekana ko ngo yagize agahinda nyamara ibyo byose ni ukwivuguruza. Urubanza rurakomeje….

     

     

    Umunyamategeko  w’umukobwa ahawe umwanya yatangiye gusobanura impamvu aregera indishyi ariko Maitre Mbonyimpaye Elias abwira inteko iburanisha ko iby'indishyi byaba bigiye ku ruhande bakabanza kuburana ku bimenyetso by'amashusho na raporo ya muganga igaragaza ko umwana yagize ihungabana.

     

    Ibisabirwa uruhushya ni ibyaha bya ruswa, umutekano w'igihugu ariko ku bindi byaha ibimenyetso bishingira ku mpamvu zose. Ingingo ya 119 igaragaza ko mu manza z'inshinjabyaha ibimenyetso byose bishingirwaho ariko ababuranyi bagahabwa umwanya wo kubiburanaho. Ubushinjacyaha bwahakanye ko nta photo shop yabayeho kandi ko ariya mashusho agamije kwerekana ko MJ yageze kwa Titi Brown.


    Ubushinjacyaha bwavuze ko ihungabana rimara imyaka myinshi bivuze ko nta gihe ntarengwa cyo kugaragaza ihungabana. Bwavuze ko umuhanga yakoze ibiri mu nshingano ze kandi bikwiriye guhabwa agaciro.


    Maitre Mbonyimpaye Elias  wunganira Tity Brown yavuze ko ariya mashusho batazi aho yafatiwe n'uwayafashe. Yanibukije ko Ubushinjacyaha buzana ibimenyetso noneho umunyamategeko akabiburanaho.Yibukije ko hagomba kwerekana ibimenyetso bifitanye isano n'ikiburanwa.


    Umunyamategeko uregera indishyi yahawe umwanya avuga ko Titi Brown akwiriye gusobanura ahandi hantu yaba yarahuriye na MJ. 


    Titi Brown yahawe umwanya avuga ko yabyinanaga n'ahantu henshi kandi ko adakwiriye kubazwa iby'amashusho kubera ko ari photoshop yakozwe. Perezida uyoboye inteko iburanisha yabajije Titi Brown ahari telefone ze avuga ko ubwo RIB yamufataga yamwatse telefoni ze zose ku buryo kugeza ubu  atazi aho ziherereye.


    Maitre Mbonyimpaye Elias yabwiye urukiko ko ibimenyetso byose, ubushinjacyaha bwatanze byivuguruza kandi ko iyo ibimenyetso byivuguruza uregwa aba umwere.


    Uwunganira MJ yavuze ko asaba indishyi ya miliyoni 20 Frw. Yavuze ko bashingiye kuri raporo ya muganga igaragaza ingaruka uwakorewe icyaha yahuye nazo kandi ko zikomeye. Harimo agahinda gahoraho, kubura ibitotsi kandi ko izi ngaruka zigaruka kenshi.


     Uyu munyamategeko yavuze ko izi ndishyi ari nkeya kuko ntabwo wabona agaciro kishyuza ibyo yakorewe kubera ingaruka byamugizeho. Perezida w'inteko iburanisha yabajije umunyamategeko aho akura Miliyoni 20 Frw z'indishyi avuga ko ashingira ku kuba abura ibitotsi kandi azakomeza kwitabwaho ajya kwivuza. Uyu munyamategeko yasabye urukiko kugira ubushishozi bugaha agaciro izi ndishyi.

     

    Maitre Mbonyimpaye yibukije ko uregera indishyi akurikiza amategeko. Avuga ko ingingo ya 12 yerekeye imanza z'ubucuruzi, imbonezamubona bagomba kwerekana ibimenyetso bishimangira impamvu baregera indishyi aho kugereranya. Maitre Mbonyimpaye Elias yavuze ko mu myaka 2 Titi Brow yakabaye aregera indishyi za miliyoni 42 Frw  kuko buri kwezi yinjizaga miliyoni 2 Frw avuye mu kubyina. 


    Maitre Mbonyimpaye Elias yahishuye ko uru rubanza yahawe Miliyoni 5 Frw. Akaba asaba ko urukiko ko byazahabwa agaciro umukiriya we agahabwa ubutabera.

     

    Ubushinjacyaha bwasabye ko Titi Brown yahamwa n'icyaha cyo gusambanya umwana akaba yakatirwa imyaka 25. Ni mu gihe umunyamategeko w'umuryango wa MJ yasabye ko bahabwa indishyi ya miliyoni 20 Frw.


    Maitre Mbonyimpaye Elias yasabye ko uwo yunganira yahabwa ubutabera kuko habuze ibimenyetso bya gihanga bifatika yaba DNA basanze yerekana ko Titi Brown atateye inda MJ. Ikindi kandi nta raporo ya muganga yerekana ko MJ yasambanyijwe.


     Agahera aha asaba ko Titi Brown yahabwa ubutabera aho gukomeza gushaka ibimenyetso bidafitanye isano n'icyaha umukiriya we ashinjwa. Maitre Mbonyimpaye yanabwiye urukiko ko indishyi zaje muri uru rubanza zigamije kurutinza nkuko rumaze imyaka 2 rwabuze gica.

     

    Urubanza rwapfundikiwe, umwanzuro uzasomwa ku itariki 10 Ugushyingo 2023 saa munani.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135371/indishyi-ya-miliyoni-20-frw-yazamuye-impaka-mu-rubanza-rwa-tity-brown-135371.html