Blog

  • Byinshi ku birori by’imideli byateguwe na ‘NF… – #rwanda #RwOT

    Uko bukeye n’uko bwije isoko ry’imideli mu Rwanda rigenda ritera imbere bishingiye ku kwiyongera kw’abanyamideli n’abahanzi bayo. Iri soko kandi ryanungutse itsinda ry’abahanzi b’imideli b’abahanga bibumbiye mu cyo bise ‘Novelty Fashion Experience’ (NFE).

    NFE ihuriyemo abahanzi b’imideli batanu aribo Maison Inkingi, Matheo Studios, Shema Gaetan, Koni hamwe na Fashion Forward, aho bahurije imbaraga hamwe ngo bateze imbere ibyo bakora ndetse banashyire itafari ryabo mu kubaka isoko ry’imideli mu Rwanda.

    Aba kandi ni nabo bateguye ibirori by’imideli byamurikiwemo imyambaro yabo mishya. Ibi birori byabaye ku wa Gatanu w’iki cyumweru turi gusoza bibera muri Institut Francais Du Rwanda aho byaranzwe n’udushya tunyuranye yaba ari imyambaro yamuritswe ndetse n’intambuko z’abanyamideli bayerekanye.

    Umuhanzi w’imideli Mugisha Alvin wa Brand8 uri mu berekanye imyambaro ‘yise ‘Dear Women’ muri ibi birori, yatangarije InyaRwanda ko izina ry’iyi nzu y’imideli ryaturutse ku mateka mubare ‘8’ ufite mu buzima bwe. Mugisha watangiye ari umudozi akaba ubu ari n’umuhanzi w’imideli, yamuritse imyambaro ya mbere yakoze agamije guhuza ubugeni n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi.

    Kayiranga Shema Gaetan umuhanzi w’imideli nawe wamuritse imyambaro yise  'Breath' yatangiye ari Umukororombya, igizwe n'imyambaro icyenda, yayikoze ashaka kugaragaza ubuzima abantu babayeho. Yatangarije InyaRwanda ko yishimiye cyane ko yagaragaje iyi myambaro ndetse ko buri uko yerekanye imyambaro mishya abigereranye n’umugore wibarutse umwana ari nayo mpamvu akunze gukoresha igitsinagore bitewe n’agaciro abaha.

    Indi myambaro yerekanywe yakozwe n'abahanzi b'imideli barimo aba Maison Inkingi yiswe 'Kiganza Haute Couture' igaragaza imibereho y'ubwami runaka.

    Hanerekanywe kandi imyambaro ya Koni Clothing yiswe 'Bloom' yakozwe hagamijwe kwerekana ko buri muntu agira igihe cyo kwaguka no gufunguka ku bintu bitandukanye.

    Hasozwa ibi birori, itsinda ry’abahanzi b’imideli rya Novelty Fashion Experience (NFE) ryavuze ko rizakomeza ibikorwa byayo by'ubuhanzi ndetse bemeza ko bazajya bakora ibirori byo kumurika imideli buri mwaka. Ni ukuvuga ko iki gikorwa bakoze bwa mbere kigiye kuba ngarukamwaka.

    Mu mafoto akurikira ihere ijisho imyambaro yamurikiwe muri ibi birori: 

    Imyambaro idoze mu buryo bubereye ijisho yamuritswe muri ibi birori

    Iyi myambaro yose yakozwe n’abahanzi b’imideli bo muri ‘NFE’

    Bagaragaje ko imideli ikomeje gutera imbere mu Rwanda

    Ibi birori by’imidel byateguwe na ‘NFE’ byabaye ku nshuro ya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135435/byinshi-ku-birori-byimideli-byateguwe-na-nfe-itsinda-rihuriyemo-abahanzi-bimideli-batanduk-135435.html

  • Umutoza wa Kiyovu Sports aratabariza abakinn… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo kuwa 6 tariki 14  Ukwakira 2023 nibwo imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yo ku munsi wa 7 yakomezaga. 

    Saa Kumi n’Ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Marine FC ndetse inayitsinda ibitego 2-1.Ibi bitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Mugunga Yves ndetse na Brian Kalumba naho igitego cya Marine FC gitsindwa na Mbonyumwami Thaiba.

    Nubwo Kiyovu Sports yatsinze ariko ubwo umutoza wayo Petros Koukouras yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’umukino yivugiye ko muri  iyi kipe  ibintu bimeze nabi abakinnyi batagihembwa ndetse ko badafite naho kuba.

    Yagize ati ” Ntabwo nyuzwe,ntabwo nishimye kubera ibihe ikipe irimo , abakinnyi banjye ni intwari uyu munsi kubera ko turi kubaho mu buryo ntigeze mbonaho mu buzima bwanjye. Kuribo kuza hano bagakina umukino umeze gutya ni igitangaza ndashaka kubashimira byimazeyo n’umutima wanjye wose kuko ibyo turikunyuramo buri munsi bitakomeye cyane”.

    “Hari ibibazo byinshi, abakinnyi ntabwo bafite amazu yo kubamo,ntabwo bafite imishahara y’ukwezi ndetse nta n’uduhimbaza mushyi kuko nako kuri Gorilla ntabwo bari bagatanga. Ntabwo dufite igihe gihagije cyo kwitoza,mu mpera z’icyumweru ntabwo tuyikora …”

    “Ndamutse mvuze ibibazo twazabirangiza ejo. Abayobozi turavugana bakaha icyizere buri munsi ,ndashimira imbaraga zabo ariko turi gusigara inyuma ,ngerageza gushyira imbaraga mu bakinnyi…Ariko ntabwo nziko twakomeza ibintu bimeze gutyo kuko birakomeye”.

    Ibi mu ikipe ya Kiyovu Sports biri kuba nyuma y’uko ikuwe mu maboko ya Kiyovu Company LTD iyobowe na Mvukiyehe Juvenal igashyirwa mu biganza bya Kiyovu Sports Association iyoborwa na Ndorimana Jean François Regis ‘General’.

    Kanda hano urebe ikiganiro cyose cy’umutoza wa Kiyovu Sports

    Umutoza wa Kiyovu Sports watangaje abakinnyi be babayeho nabi


    Petros Koukouras watabarije abakinnyi be avuga ko badahembwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135437/umutoza-wa-kiyovu-sports-aratabariza-abakinnyi-bayo-135437.html

  • Amasomo atatu The Ben yigiye kuri Diamond – #rwanda #RwOT

    The Ben ni we muhanzi wa kabiri wo mu Rwanda ukoranye indirimbo na Diamond nyuma y'umuhanzi Mico The Best bakoranye indirimbo “Sinakwibagiwe.”

    The Ben na Diamond babanje gusohora iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi ariko bateguza amashusho yayo yasohotse uyu munsi.

    Mu buryo bw'amajwi 'Why' yakozwe na ba Producer babiri Madebeat wo mu Rwanda na Iraju Hamisi Mjege [Lizer] wo muri Tanzania ukorera muri Wasafi Records.

    Uyu musore Lizer yatunganyije nyinshi mu ndirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye aho izina rye 'Ayo Lizer' uzaryumva mu ntangiriro y'indirimbo.

    Ubuhanga afite mu gutunganya indirimbo bwatumye akorana n'irushanwa rya Coke Studio ubwo ryabaga ku nshuro ya gatandatu.

    Mu 2019, Producer Lizer yabwiye ikinyamakuru The Standard ko yabanje kuba umuhanzi mbere y'uko yinjira mu byo gutunganya indirimbo.

    Akavuga ko yatangiye 'Production' mu rwego rwo kwimara amatsiko no gushaka kujya yikorera indirimbo ku buryo bumworoheye.

    Ni we warambitse ikiganza ku ndirimbo nka Sikomi, Eneka, Hallelujah, Waka, Kijuso, Kwangwaru, Show Me, Tuachane, Zilipendwa, Jibebe n'izindi z'abahanzi bo muri WCB. Ndetse yakoze Album 'A Boy from Tandale' ya Diamond Platnumz.

    Mu buryo bw'amashusho iyi ndirimbo 'Why' yakozwe na Julien ndetse na Producer Hascana. The Ben avuga ko Hascana yakoze akazi gakomeye mu ikorwa ry'iyi ndirimbo. Ati 'Warakoze muvandimwe.

    Uyu muhanzi avuga ko umushinga w'iyi ndirimbo wakozweho n'abantu benshi atapfa kurondora, by'umwihariko umuhanzikazi Hena Beybae [Shena Skies] wanditse iyi ndirimbo.

    Mu kiganiro na Radio Rwanda, The Ben yavuze ko Diamond ari umwe bahuye yumva aranezerewe, kandi ashimira buri wese wabigizemo uruhare kugirango ikorwa ry'indirimbo bakoranye rishoboke.

    Yasobanuye ko umuhanzi agera ku rwego mpuzamahanga biturutse ku biganza by'abantu yanyuzemo n'abo yamenye.

    Avuga ko biri mu byafashije Diamond. Ati 'Diamond ni umuntu twahuye numva ndanezerewe, nshimira n'abantu babigizemo uruhare […] Umuntu ajya kuba igihangange hari ibintu byinshi yanyuzemo cyangwa yamenye.'

    The Ben yavuze ko Diamond hari byinshi yamwigiyeho abikubira mu ngingo eshatu zirimo kutavugavuga, kwitonda ndetse no kudahubuka. Yavuze ko baganiriye ibyinshi, kandi ko kuba ari inshuti ye ya hafi abifata 'nk'ibintu byiza'.

    Ubwo yari mu iserukiramuco 'Giants of Africa' i Kigali, Diamond yaririmbye iyi ndirimbo. The Ben avuga ko azirikana ko kuva iyi ndirimbo yasohoka yafashije benshi.

    Ayifata nk'indirimbo nini cyane, ku buryo iruta izindi zakuriweho n'abahanzi mu myaka ishize. Ati 'Ni 'Collabo' nini. Ishobora kuba ariyo 'Collabo' dufite mu Rwanda ngirango mu myaka nk'ingahe ishize. Ni ikintu cyiza cyane.'

    Iyi ndirimbo ni imwe mu mishinga The Ben yari afitanye na Coach Gael ariko baza gutandukana batabashije kugera ku ntego bari bihaye.

    The Ben Coach Gael bari bemeranyije ibikorwa by'umuziki bahuriye bipima za Miliyari, ariko bashwaniye muri Tanzania, kuva icyo gihe inzigo itangira ubwo.

    Coach Gael yahisemo gukorana na Bruce Melodie, The Ben nawe akomeza ibikorwa by'umuziki we.

    Kuva icyo gihe mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ntihasiba kumvikana ko Coach Gael akora uko ashoboye ngo abangamire ibikorwa bya The Ben.

    The Ben avuga ko indirimbo 'Why' yakoranye na Diamond yanditswe na Shena Skies wo muri Uganda

    Iyi myambaro ya The Ben igaragara mu mashusho y'indirimbo yayambitswe n'iduka ry'imyambaro ryitwa 'Bbp Brand'


    The Ben yavuze ko yigiye kuri Diamond kudahubuka no kwitonda

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHY’ YA THE BEN NA DIAMOND

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135433/amasomo-atatu-the-ben-yigiye-kuri-diamond-135433.html

  • Ngoma: Abakozi 2 b’Akarere batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Mu Itangazo urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyize ahagaragara rubinyujije ku rubuga rwa x rwahoze Twitter, rivuga ko Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Akarere ka Ngoma ndetse n’umukozi uyobora ishami ry’imicungire y’ubutaka n’ibikorwa remezo (One stop center) ko bombi batawe muri yombi bakekwaho kwakira ruswa.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma Mutembe Tom ndetse na  Mutabazi Célestin, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) bombi bafatiwe  mu cyuho bakira ruswa ya 5,000,000 Frw  kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka. 

    Aba bayobozi bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera n’iya Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB yakomeje isaba abaturarwanda kwitandukanya n’ingeso ya ruswa no gutanga amakuru buri gihe cyose bayisabwe cyangwa bamenye uyisaba cyangwa uyitanga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135434/ngoma-abakozi-2-bakarere-batawe-muri-yombi-135434.html

  • Mu kiniga n’agahinda umutoza wa Kiyovu Sports yavuze ko ikipe ibayeho nk’impfubyi, abakinnyi ntibagira aho baba #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras yavuze ko iyi kipe ibayeho nabi, abakinnyi badafite aho baba ndetse no gukora imyitozo ari rimwe na rimwe.

    Ni amagambo yatangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona iyi kipe yatsindiye Marines FC kuri Kigali Pele Stadium 2-1 tariki ya 14 Ukwakira 2023.

    Umugereki utoza Kiyovu Sports, Petros Koukouras yavuze ko atishimye kubera ibihe ikipe irimo ndetse akaba abona hari ikigomba gukorwa, ngo nibwo yanyura mu bihe bigoye kuva yatangira gukoza, ashimira abakinnyi be uko bakomeje kubyitwaramo.

    Ati 'Ntabwo nishimye kubera ibihe biri mu ikipe, hari ikigomba guhinduka kubera ko turimo turanyura muri byinshi, abakinnyi ni intwari zanjye uyu munsi kubera ko ibintu turimo guhura nabyo ntabwo nigeze mpura nabyo mu buzima bwanjye, kuri bo kuza bagakina gutya uyu mukino uyu munsi ni ibi igitangaza ndashaka kubashimira mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye kubera ko ibyo tunyuramo buri munsi biragoye.'

    Yakomeje avuga ko ibibazo muri iyi kipe ari byinshi, bamwe mu bakinnyi batagira aho kuba, bishyuza imishara ndetse ko gukora imyitozo ari rimwe na rimwe.

    Ati 'Ibibazo ni byinshi, ibibazo ni byinshi, abakinnyi ntibafite aho kuba, turishyuza imishahara, turishyuza agahimbazamusyi ko kuri Gorilla kugeza ubu ariko ndakea uyu munsi kaboneka, ntabwo dufite umwanya wo gukora imyitozo buri gihe(…) ntagiye kuvuga ibibazo nonaha twazasoza ejo mu gitondo kandi si nkeka ko dufite uwo mwanya.'

    Ubuyobozi ngo buri munsi bubaha amasezerano na we akagerageza kubyumvisha abakinnyi ariko akaba atazi igihe bizamara kubera ko birakomeye cyane.

    Ati 'Duhabwa amasezerano buri munsi, nshima imbaraga zikoreshwa ariko abakinnyi ngerageza kubatera akanyabugabo buri munsi kugira ngo tugume hamwe ariko ntabwo nizeye igihe ibi bizamara kubera ko birakomeye cyane.'

    Yavuze ko ubu abakinnyi be atabasaba ibirenze kuko ibyo batanga mu kibuga ari byo bafite, akaba abashimira cyane kuko nabo bafite umutima ukomeye.

    Ubu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 12, ikarushwa amanota 2 na APR FC ya mbere, mu gihe Musanze FC na Amagaju FC ziyirusha inota rimwe.

    Petros Koukouras avuga ko muri Kiyovu ubuzima bumeze nabi

    Nubwo babayeho nabi ariko bagerageza gutanga ibyo bafite

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-kiniga-n-agahinda-umutoza-wa-kiyovu-sports-yavuze-ko-ikipe-ibayeho-nk-impfubyi-abakinnyi-ntibagira-aho-baba

  • The Ben yavuze impamvu atasohoraga indirimbo… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 31 Nzeri 2023 no ku wa 1 Ukwakira 2023, uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Habibi' yataramiye bwa mbere mu gihugu cy'u Burundi, ku butumire bwa Sosiyete yitwa Now Now Tv, cyabereye mu kigo cya Gisirikare.

    Ibihumbi by'abarundi ndetse n'Abanyarwanda bakiriye neza The Ben kugeza ubwo asutse amarira y'ibyishimo yishimira uburyo ashyigikiwe n'abaturanyi b'ibihugu byombi.

    Hari amakuru avuga ko ari bwo bwa mbere mu mibanire y’ibihugu byombi, umubare munini w’abanyarwanda winjiye mu Burundi

    The Ben yabwiye Radio Rwanda, ko ishusho y'ubwitabire mu Burundi n'uburyo indirimbo ze zacengeye byatumye abona ko igihe kigeze kugirango yongere gusohora indirimbo.

    Yavuze ati '[…] Naragiye numva birandenze. Wibuke ko maze igihe ntasohora indirimbo igihe kinini cyane ariko uburyo baje mu mibare idasanzwe byatumye numva ko ngomba gusohora indirimbo nkaha abantu ibintu byabo. Bisa n'aho ariyo nyiturano nabaha, kuko ntabwo najya inzu kuyindi ngo nyishimire ngo mbabwire ngo murakoze ku bw'urukundo mutwereka.'

    The Ben avuga ko yatahanye umukoro wo gushaka icyo akora kugirango akomeze gutanga ibyishimo ku bafana n'abakunzi be b'umuziki. Yasobanuye ko amarira yasutse mu gitaramo cye, ari ay'ibyishimo nyuma y'ibyo yari amaze kubona, birenze uko yari abyiteguye.

    Yavuze ko nyuma yo gukorera igitaramo mu Burundi, yabonye ubutumire mu gitaramo kizabera mu gihugu cya Uganda muri sitade, ku munsi w'abakundana uzwi nka 'Saint Valentin' tariki 14 Gashyantare 2024.

    Mugisha yavuze ko mbere y'uko ajya gutamira muri Uganda, afite gahunda yo gushyira hanze indirimbo zinyuranye zirimo izihimbaza Imana n'iz'urukundo.

    The Ben yavuze ko hejuru yo kuba ari umuhanzi asanzwe afite n'ibikorwa by'ubuzima bwe akora bijyanye n'ubushabitsi akorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bituma abiharira igice kinini cy'ubuzima bwe ugasanga atinze gushyira hanze indirimbo. 

    Ati 'Hari igihe biguhuza. Ugahugira muri ibyo ngibyo, kandi nabyo n'ingombwa….'

    Yasobanuye ko kudasohora indirimbo byanashingiye ku kuba muri we yari afite icyizere cy'uko indirimbo yashyize hanze mu myaka ishize zigifasha abakunzi be.

    Yakomeje avuga ko igitaramo cyo mu Burundi cyamwibukije ko indirimbo 'twakoze imyaka myinshi ishize ni indirimbo zikora ku bugingo, zikora ku mutima w'umuntu ku buryo zidashobora gusaza.'

    Akomeza ati 'Nicyo kintu rero cyatumye numva ko ndamutse nitaye ku byo ngomba kwitaho n'ibindi by'ubuzima bwanjye nabikora ariko nkaba nazaza mu by'ukuri nkaha abantu ibintu byabo, nta gikuba cyacitse.'

    Yavuze ko ubushabitsi akorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimufasha gukora umuziki mwiza.

    Uyu muhanzi aherutse gusaba abakunzi be guhitamo indirimbo azashyira hanze hagati y'indirimbo ihimbaza Imana n'indi y'urukundo. Avuga ko ikusanya y'ibitekerezo ry'ibyo yakiriye rigaragaza ko abantu bahisemo indirimbo ya 'Gospel'.

    Yavuze ko imizi ye mu muziki ishingiye ku ndirimbo zihimbaza Imana, ahanini biturutse ku kuba yarakuriye mu muryango ukikijwe kandi umubyeyi we akaba ari Pasiteri. Ati 'Imizi yanjye ishinze muri 'Gospel' cyanjye kurusha ibindi…'

    The Ben avuga ko rimwe na rimwe iyo agiye gusenga anyuzamo agafatanya na korali. Ibi ariko binashingira ku kuba azirikana ko Imana ari urukundo.

    Yavuze ko mu gihe cya vuba ari bwo azashyira hanze ziriya ndirimbo, kuko agiye gutangira ibikorwa byo gufata amashusho yayo, kandi zizasohoka mbere y'ubukwe.

    Uyu munyamuziki yavuze ko umuvuduko we mu gusohora indirimbo utandukanye kure n'uw'abandi, kuko akunda gukora ibintu 'uko mbyumva'. Kandi yita cyane ku ireme kurusha ubwinshi bw'ibintu.

    Ati 'Nkunda ireme ry'ibintu kurusha ubwinshi by'ibintu. Nasohora indirimbo eshatu, enye mu mwaka aho kugirango nsohore indirimbo 50 zitameze neza.'

    Ku wa 26 Nzeri 2015, nibwo The Ben yatangiye gushyira hanze indirimbo ushingiye ku byo shene ye ya Youtube igaragaza, ibihangano bye bimaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 31.

    Mu myaka itatu ishize nibwo yagaragaje kudashyira imbaraga mu gushyira hanze ibihangano, bituma abato kuri we ‘bamwurira’ bamutamiraho, bitangira kurakaza abafana bibaza impamvu adashyira hanze indirimbo.

    Yaherukaga gusohora indirimbo ye bwite yise 'Suko’ yasohotse ku wa 19 Ukuboza 2019, yabanjirijwe n’indirimbo zirimo ‘Can’t get enough’, ‘Vazi’ n’izindi.

    Ariko ku wa 4 Mutarama 2022 yanyujijemo asohora indirimbo 'Why' yakoranye na Diamond Platnumz, iri kuri shene y'uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania.

    Kudasohora indirimbo kwa The Ben, kwagiye gutuma Bruce Melodie yumvikana ashinja 'bakuru be' mu muziki ubunebwe, ariko abafana ba Ben ntibamwihanganiye, kuko bazamuye ijwi kenshi bavuga ko uko byagenda kose bategereje umuntu wabo.

     

    The Ben yatangaje ko ibitaramo bibiri yakoreye mu Burundi bwamuhaye impamvu zikomeye zo gusohora indirimbo


    The Ben yavuze ko adakorera ku muvuduko umwe n'abandi bahanzi, kuko yita cyane ku ireme ry'ibyo akora


    The Ben yavuze ko kuri 'Saint Valentin' azakorera igitaramo muri Uganda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135432/the-ben-yavuze-impamvu-atasohoraga-indirimbo-nigitaramo-ategerejwemo-muri-uganda-135432.html

  • Gahunda yubukwe bwe, aho bazatura nibyahind… – #rwanda #RwOT

    The Ben watangiye umuziki mu ntangiriro za 2009 akiri mu mashuri yisumbuye, avuga ko muri iki gihe ahugiye mu myiteguro y'ubukwe bwe buzaba ku wa 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center (KCC) mu Mujyi wa Kigali.

    Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2023, The Ben yavuze ko ubukwe bwe buzabanzirizwa n'umuhango wo gusaba no gukwa uzaba ku wa 15 Ukuboza 2023 mu busitani buherereye hafi na Intare Conference Arena i Rusororo.

    Ati 'Ikintu kiri kunshimisha cyane ni uko ndi mu rugo. Nta byiza nko kuba ndi mu rugo, ikindi nacyo nshimishijwe n'iminsi iri imbere iri gutegura ubukwe bwanjye. Ndi umuntu wishimiye cyane.'

    Ku gicamunsi cyo kuri Gatanu tariki 14 Ukwakira 2023, ni bwo The Ben yasohoye amashusho amugaragaza ari kumwe na Uwicyeza Pamella yandikaho tariki 23 Ukuboza 2023. Nta kindi yarengejeho, ariko abakunzi be ibihumbi n'ibihumbi bahise bamwifuriza kuzagira urugo rwiza.

    The Ben wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ndaje' avuga ko yandika buriya butumwa yari azi ko abivuze mu marenga, ariko yasanze abantu babitahuye.

    Yavuze ko iriya tariki we na Pamella ariyo bahisemo kugira ngo bazahurize hamwe inshuti n'abavandimwe mu gutangira urugendo rw'urugo rwabo.

    Ati 'Tariki 23 Ukuboza ni wo munsi njyewe ndetse n'umutambukanyi [Pamella] twahisemo ko twaha ibirori ababyeyi ndetse n'abanyarwanda.'

    Uyu munyamuziki ukorera ubushabitsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko gutangariza ubukwe bwe ku mbuga nkoranyambaga biri mu murongo wo gutumira Abanyarwanda bose n'abandi bamushyigikiye mu muziki we amazemo imyaka irenga 18.

    Ati 'Uyu ni umunsi wabo! Ndi umuhungu wabo bareze muri iyi myaka yose ishize. Ndumva nta kindi kintu nabitura usibye kubaha ubwo butumire n'ubwo tutazabona aho tubashyira. Ni nko kubabwira ngo ni umunsi wanyu, muzadushyigikire.'

    Mu myaka itatu ishize The Ben ari mu rukundo na Pamella witabiriye Miss Rwanda 2019, baza imbere muri 'couple' z'ibyamamare zigarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ibihe bagiranye bakabisangiza abakunzi b'abo bituma benshi bahora babahanze ijisho.

    The Ben avuga ko nk'undi wese witegura kurushinga hari byinshi byahindutse mu buzima bwe. Yasobanuye ko afite urutonde rurerure rw'ibintu byahindutse mu buzima bwe nyuma y'uko afashe icyemezo cyo kurushinga n'umukunzi we Uwicyeza.

    Avuga ko impinduka zabaye mu buzima bwe zigaragarira buri wese. Akavuga ko yagutse mu bitekerezo ndetse no mu nshuti. Akomeza ati 'Kwaguka mu bikorwa bifatika. Ntabwo nabivuga byose, ariko habayeho impinduka kandi nziza.'

    The Ben asanzwe atuye muri Amerika ari naho akorera ubushabitsi bushamikiye ku buzima n'ubwo atabitangaza mu buryo bweruye. Yabajijwe aho azatura n'umugore we Uwicyeza Pamella, asubiza ko ari hose ariko cyane cyane mu Rwanda. Yavuze ati 'Tuzaba hombi! Kuko aha ni mu rugo, turahafite.” 

    Tariki 28 Ugushyingo 2020, The Ben yashyize amashusho y'amasegonda abiri kuri konti ye ya Instagram amugaragaza ahobeye Pamella amuturutse inyuma, mbese yamwiyegamije mu gituza.

    Aya mashusho yafatiwe muri Tanzania aho The Ben yari agiye kumara iminsi ari kumwe na Miss Pamella. Bigaragara ko aya mashusho yafashwe na Miss Pamella ndetse humvikanamo indirimbo y'umuhanzi byakugora guhita umenya.

    Urukundo rwa The Ben na Pamella rwitamuruye nyuma y'igihe cya Guma mu Rugo. Amafoto n'amashusho by'aba bombi byasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye, benshi batangira kubakeka amababa.

    Nta gihe kinini kandi cyari gishize Pamella afashe ifoto ari kumwe na The Ben, yandikaho agira ati 'Uwanjye'. Gusa n'ubwo byari bimeze gutyo, bombi ntiberuraga ngo bavuge ko bakundana dore ko nta n'umwe wari wakabyemerera itangazamakuru ku nshuro nyinshi bagiye babibazwaho, gusa uko iminsi yahitaga indi igataha, bagendaga baca amarenga y'urwo bakundana.

    Ku wa 09 Mutarama 2020, The Ben yizihije isabukuru y'amavuko. Mu bamwifurije isabukuru nziza y'amavuko barimo na Miss Pamella wavuze ati 'Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri umuntu wo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe.'

    Miss Pamella ari mu bakobwa bavuyemo Miss Rwanda 2019, ndetse yanabaye igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen. Ni mu gihe The Ben amaze imyaka 18 ari ku gasongero k'abanyamuziki, nk'uko benshi babivuga.

    The Ben wabonye izuba mu 1988, yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Amaso ku Maso' yasohotse mu 2008, 'Uzaba uza (yaririmbanye na Roger)', 'Imfumbyi', 'Wigenda', 'Sinzibagirwa', 'Amahirwe ya Nyuma', 'Zoubeda' n'izindi ziri kuri Album ye ya mbere yise 'Amahirwe ya Mbere' yasohotse mu Ukwakira 2009.

    Yagiye muri Amerika asohoye indirimbo zirimo 'Ese Nibyo'. Indirimbo ya mbere yakoreyeyo yitwa 'Turi Kumwe' ayikoranye na Mike Ellison.

     

    The Ben yatangaje ko kuva yakwinjira mu rukundo na Pamella yahindutse mu buryo bw'ibitekerezo n'ibikorwa bifatika 

    The Ben yavuze ko ashimishijwe no kuba agiye kurushinga na Uwicyeza Pamella bamaze igihe mu munyenga w'urukundo

    The Ben yavuze ko ku wa 15 Ukuboza 2023 azatanga inkwano mu muryango wa Pamella 

    Ku wa 31 Kanama 2022, The Ben yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella



       

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135427/gahunda-yubukwe-bwe-aho-bazatura-nibyahindutse-mu-buzima-bwa-the-ben-135427.html

  • Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byasu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu, mu karere ka Rubavu habereye ibirori bya MTN Iwacu Muzika Festival 2023 nyuma y’uko ibi bitaramo byari bimaze kuzenguruka uturere tw’igihugu dutandukanye turimo Burera, Musanze, Huye, Ngomana Nyabihu.

    Iwacu Muzika Festival yatangiye mu mwaka wa 2019. Mu mwaka wa 2020 byahise bikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Corona Virus bikajya binyura kuri Televiziyo y’u Rwanda. Byaciye kuri televiziyo mu mwaka wa 2020 na 2021 naho mu mwaka wa 2022 ntabwo ibi bitaramo byigeze biba.

    Nyuma y’umwaka bitaba, muri uyu mwaka bazanye imbaraga zidasanzwe ndetse MTN yiyemeza kuba umufatanya bikorwa mukuru mu myaka 5 bituma ibi bitaramo bihindurirwa izina byitwa MTN Iwacu Muzika Festival.

    Ku ikubitiro ibi bitaramo byahereye mu ntara y’amajyaruguru hakurikiraho amajyepfo bikomereza mu ntara y’uburasirazuba. Hatahiwe intara y’uburengerazuba aho ku munsi w’ejo abahanzi 8 barimo bazenguruka u Rwanda bahaye ibyishimo abatuye mu karere ka Nyabihu.

    Uyu munsi abahanzi 8 barimo Bruce Melodie, Bushali, Riderman, Bwiza, Chris Easy, Alyn Sano, Niyo Bosco ndetse na Afrique. Iki gitaramo cyabereye kuri Sitade ya Nengo hafi y’ikiyaga cya Kivu.

    Umuhanzi Afrique niwe wabaye uwa mbere yinjira ku rubyiniro atangira kuryohereza abitabiriye ibi bitaramo bari bahageze ku bwinshi bategereje koza amaso yabo. Afrique yahise ahera ku ndirimbo Akanyenga akomereza kuri My Boo ari nako abafana be bakomeza kwinjira neza mu mujyo w’igitaramo.

    Afrique wari ufite ababyinnyi babiri bamufashaga gususurutsa abitabiriye iki gitaramo, yasoreje ku ndirimbo yatumye amenyekana hose yise ‘Agatunda’ yatangiye kuririmba ahagana saa 15;12 ubona ko abantu bayishimiye cyane dore ko uko yaririmbaga yajyanaga n’abafana be ijambo ku rindi.

    Nyuma ya Afrique, Niyo Bosco na gitari ye yahise yinjira ku rubyiniro agaragiwe n’abakobwa b’ababyinnyi ndetse n’awo bafatanya kuririmba bahita bahera ku ndirimbo Buriyana imaze umwaka igiye hanze akaba ari nayo ndirimbo Niyo Bosco aherutse gusohora.

    Nyuma y’uko Niyo Bosco avuye ku rubyiniro amaze kuririmba indirimbo ye Seka, Bwiza yahamagawe ku rubyiniro aza azanye n’abasore bari bafite umuriro mu kanwa no mu ntoki nk’uko yabigenje ubwo yari mu gitaramo aherutse gukorera i Huye.

    Bwiza yahise ahera ku ndirimbo ye Rumours ibyinitse akabifashwamo n’abasor be babyina yari yazanye bikongera morale mu bafana nabo bakiterera mu birere bararyoherwa cyane. Indirimbo Do me niyo yaririmbye mbere yo gusimbukana n’abafana be hanyuma agahita ava ku rubyiniro.

    Nyuma y’umuhanzikazi Bwiza, yusta Band yarimo icuranga yahise icumbikira aho hanyuma Symphony Bnad imwe mu zikunzwe mu Rwanda mu gucuranga, yahise yerekeza ku rubyiniro itangira gucuranga banyuzamo banaririmba zimwe mu ndirimbo zabo.

    Chris Easy yahise aza akurikiye Bwiza yinjirira ku ndirimbo Edeni abantu bamwereka urukundo rwinshi dore ko bari bakiri mu mujyo Bwiza yabasizemo. Ubu nibwo igitaramo cyari cyigeze mu mahina n’uwaje afashe ukuboko umukunzi we yamaze kukurekura arimo asimbuka.

    Chris Easy wari wihagije utazanye ababyinnyi, nyuma yo kuririmba Stop yahise akomerezaho Inana abantu bakomeza kujya mu bicu ari nabwo yahitaga ava ku rubyiniro akurirwa mu ngata na Alyn sano winjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo Urumuri yanifashishije itorero rubyina kinyarwanda.

    Yifashishije zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye yise ‘Urumuri’, AlynSano wari wambaye mu buryo gugezweho yashimiye abantu bitabiriye iki gitaramo kubera urukundo bamweretse mu ndirimbo zose yaririmbye wabonaga ko bamufasha kandi bari bizihiwe.

    Nyuma ya Afrique, Niyo Bosco, Bwiza, Chris Easy na Alyn Sano, hari hasigaye abahanzi batatu ari nabo bari mu bategerejwe cyane muri iki gitaramo. Muri abo batatu bahise babimburirwa na Bushali winjiriye ku ndirimbo ye ‘Ku gasima’.

    Uretse kuba afite indirimbo zo mu njyana ya Kinyatrap zibyinitse, Bushali yasanze n’abafana be hanyuma bamwereka urukundo rwinshi ari nako babyina cyane. Bamwe mu bafana ba Bushali bari bazanye ibyapa byanditseho amazina ye uko yaririmbaga ari nako abafana be bazamura ibyapa.

    Kubera ko hari hamaze kwira, Bushali yasabye abafana be gucana amatara ya telephone zabo hanyuma bafata ifoto. Bakimara gufata ifoto, Bushali yabisikanye na Riderman nta mwanya uciyeho dore ko bwari bwatangiye kwira kandi hari bamwe bari butahe kure kuko umubare w’abantu bari bahari batari baturutse mu mujyi wa Rubavu gusa.

    Riderman yahereye ku ndirimbo ye Cugusa imaze imyaka 9 igiye hanze ariko ikaba icyumvikana nk’aho ari nshya mu matwi y’abafana be. Nyuma yo kuririmba indirimbo ye ‘Abanyakirori’ bashimiye abitabiriye igitaramo cye mu karere ka Rubavu hanyuma ahabwa impano y’inkoni n’umwe mu bafana be.

    Mbere yo kwakira ku rubyiniro Bruce Melodie, MC Buryohe na Bianca bashimiye Muyango, Dj Briane na Coach Gael bari baitabiriye iki gitaramo cyabereye mu karere ka Rubavu. Mu gihe abantu bari bagikoma mu mashyi yo gushimira ibyo byamamare, Bruce Melodie yahise yinjira ku rubyiniro aririmba indirimbo ‘Ndumiwe’.

    Kuva ku ndirimbo Ndumiwe, Funga macho, a laise, ikinya, ikinyafu, saa moya, akinyuma, ndakwanga, Bruce Melodie yatanze ibyishimo ku bakunzi be mu karere ka Rubavu hanyuma Dj Pius ahita yinjira ku rubyiniro mu buryo butunguranye baririmbana indirimbo bise ‘ubushyuhe’.

    Bwiza yatanze ibyishimo ku baturage mu karere ka Rubavu.



    Afrique niwe winjiye ku rubyiniro bwa mbere



    Niyo Bosco yinjiranye ku rubyiniro na Guitar ye akora ibyo abanyaRubavu bamwifuzagaho.



    Chris Easy yanejeje abafana be i Rubavu.

    Riderman ntiyatengushye abafana be mu karere ka Rubavu.


    Bushali akomeje guca impaka.

    Abafana bitwaje icyapa cyanditseho Bushali.

    Alyn Sano yaserutse aririmba indirimbo Urumuri yitiriye album ye.

    Bruce Melodie yaraje neza abafana be mu karere ka Rubavu

    REBA UKO AFRIKA YASAJIJE ABAKOBWA B’I RUBAVU

    “>

    BYARI BISHYUSHYE, NIYO BOSCO YARIRIMBYE ANICURANGIRA

    BWIZA YAKOREYE IBITANGAZA I RUBAVU MURI MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL

    UBWO MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL YARI IGIYE GUTANGIRA I RUBAVU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135423/ibitaramo-bya-mtn-iwacu-muzika-festival-byasusurukije-abatuye-i-rubavu-amafoto-video-135423.html

  • Amagaju FC anize Gasogi United yisubirira mu… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona, aho Gasogi United yari yakiriye Amagaju FC. Gasogi United yari yakoze impinduka aho nka Malipangu Theodore umukinnyi uhagaze neza muri Gasogi United yari yabanje ku ntebe. 

    Izi mpinduka zatumye Amagaju FC mu gice cya mbere yoroherwa n’umukino, birangira ku munota wa 45 ibonye n’igitego kuri Kufura yatewe na Rukundo Abdoulhiman. Igice cya mbere cyarangiye Amagaju FC ayoboye n’igitego kimwe ku busa bwa Gasogi United.

    Mu gice cya kabiri, Gasogi United yatangiye kwikamata, ndetse ikina ishaka kwishyura, ariko igitego kirabura Malipangu Theodore yaje kwinjira mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United gusa uburyo bw’igitego bukomeza kwanga.

    Umukino waje kurangira Amagaju FC agifite igitego kimwe ku busa bwa Gasogi United. Amagaju FC yahise agira amanota 13 inganya na Musanze FC iri ku mwanya wa kabiri.

    Amars Niyongabo umutoza wa mukuru wa Amagaju FC 

    KNC uyobora Gasogi United ntabwo yari yishimiye imikinire y’ikipe ye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135425/amagaju-fc-anize-gasogi-united-yisubirira-mu-bufundu-amafoto-135425.html

  • Miss Uwimana Jeannette yagizwe Ambasaderi mu… – #rwanda #RwOT

    Uwimana Jeannette azakorana n'uyu muryango mu gihe cy'umwaka umwe nk'uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2023.

    Ku myaka 26 y'amavuko, Uwimana Jeannette ni we mukobwa wa mbere ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wateye intambwe yitabira Miss Rwanda. Yize amashuri yisumbuye mu kigo gifasha abafite ubumuga cya HVP-Gatagara.

    HI bagiye gukorana ni umuryango Mpuzamahanga udaharanira inyungu, ukora ibikorwa by'ubutabazi n'iby'iterambere mu bihugu birenga mirongo itandatu ku isi.

    Mu bihe byashize, uyu muryango wakomeje kwagura ibikorwa byawo, nko guteza imbere imishinga yo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu buryo bwo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe bishingiye ku mbaraga z'abaturage, guteza imbere uburezi budaheza, kurinda abana ihohoterwa, kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe no kwita kubafite ubumuga mu nkambi z'impunzi ziri mu Rwanda.

    Abagera ku 70,000 bafite ubumuga nk’uko bitangazwa n’Ihuriro ry’abafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Uwimana Jeannette yavuze ko yishimiye kuba agiye gukorana n'uyu muryango mu bukangurambaga bugamije gukuraho inzitizi abafite ubumuga bagihura nazo.

    Yavuze ko umushinga we yatanze muri Miss Rwanda atari wo azashyira imbere mu gihe agiye kumara akorana n'uyu muryango. Ati 'Umushinga wanjye n'uwa HI ntaho bihuriye. Hari umushinga wa HI wo gukora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga kugirango bazajye bigirira icyizere n'umushinga wanjye bwite ntaho bihuriye.'

    Akomeza ati 'Nzafata gahunda nzajye nkora ku mushinga wanjye, hanyuma ngire n'ibikorwa bya HI nkoraho.'

    Uwimana yavuze ko azakorana n'uyu muryango mu gukorera ubuvugizi abafite ubumuga mu bijyanye na serivizi bakenera, no kugirango bagire ubuzima bwiza.

    Mu gihe cy'umwaka umwe, avuga ko azifashisha imbuga nkoranyambaga ze, kandi azakorana na HI mu bukangurambaga bw'ubuvugizi ku bafite ubumuga.

    Ati 'Ubu twasinye amasezerano y'umwaka umwe na HI yo kuba Ambasaderi wayo ariko bizaterwa, tuzareba umwaka umwe nturangira ese tuzaba tugeze he? Nshobora njyewe gusa kongerwa ayo masezerano kugirango niba hari ibyo tuzaba tutagezeho ijana ku ijana noneho tubigereho ijana ku ijana.'

    Uwimana Jeannette avuga ko kwemeza ururimi rw'amarenga mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda, ari imwe mu ntambwe yatuma abantu bashishikarira kwiga ururimi rw'amarenga.

    Yavuze ko ururimi rw'amarenga rwemejwe, byatangira kwigishwa mu mashuri, ku buryo umubare munini wamenya ururimi rukifashishwa cyane muri sosiyete.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi wa HI mu Rwanda, Mélanie Geiser, yavuze ko gukorana na Miss Jeannette ari ibyo kwishimira kuko bahuje intumbero yo kurengera abafite ubumuga.

    Yavuze ati 'Gukorana na Miss Jeannette ni iby’agaciro kuri twe kuko twasanze duhuje intumbero n’indangagaciro mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga.'

    Akomeza ati 'Koko rero indangagaciro yacu yo kugira ubumuntu (Humanity) no guharanira ko buri muntu wese yagira uburenganzira kuri serivisi zose zitangwa nta numwe uhejwe (Inclusion) nizo ngingo zibanze ibikorwa byacu byose bishingiyeho, zikaba n’inkingi ya gahunda y’ubuvugizi tuzafatanya na Miss Jeannette kugirango ntihagire umuntu n’umwe usigara inyuma mu nzego zose z’ubuzima, haba mu burezi, iterambere n’imibereho myiza muri rusange.'

    Kuva mu 1996, igihugu cyagize ibihe by'imibereho myiza, politiki ndetse n'ubuyobozi. Kuva icyo gihe HI yagize uruhare mu iterambere ry'igihugu igamije kuzamura imibereho y'abatishoboye – cyane cyane abafite ubumuga. 

    Miss Uwimana Jeannette ashyira umukono ku masezerano y'umwaka umwe n'umuyobozi wa HI, Mélanie Geiser mu rugendo rw'ubukangurambaga bwo kurengera abafite ubumuga


    Uwimana yavuze ko mu gihe cy'umwaka umwe azakoresha ijwi rye mu kumvisha sosiyete kwita ku bafite ubumuga no kumenya ururimi rw'amarenga


    Jeannete Uwimana niwe mukobwa wa mbere ufite ubwo bumuga watinyutse kujya mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda


    Uwimana asanzwe afite ikamba rya Miss Innovation yatsindiye muri Miss Rwanda 2022, byamuhesheje ku gukora ku mushinga w'ubworozi bw'ingurube

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135415/miss-uwimana-jeannette-yagizwe-ambasaderi-mu-kurengera-abafite-ubumuga-135415.html