Blog

  • Kiyovu Sports iri muri koma – #rwanda #RwOT

    Tugiye kugaruka kuri Kiyovu Sports imaze imyaka ibiri ibura igikombe cya shampiyona ku munota wa nyuma, none kuri ubu abakinnyi bayo bakaba bari kuza ku myitozo n’amaguru.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino nibwo umwuka mubi watangiye gututumba muri iyi kipe yo ku Mumena, Biryogo na 40. Bijya gutangira byahereye  ubwo habaga ubwumvikane buke hagati ya Juvenal wari uyoboye iyi kipe ndetse na Ndorimana Jean Francois Regis wari umuyobozi wa Association.

    Aba bagabo ntabwo bumvikana ku buryo bw’imisinyishirize y’abakinnyi, aho Juvenal yashakaga ko ikipe yasinyisha abana bakiri bato badahenze, kuko bari bamaze igihe bakoresha amafaranga menshi mu gusinyisha abakinnyi no kubatunga. Ndorimana Jean Francois yifuzaga ko ikipe yakomeza kugura abakinnyi b’amazina ari naho hatumye asinyisha Niyonzima Olivier Seif atabyumvikanyeho na Mvukiyehe Juvenal, bituma barushaho gushwana.

    Mvukiyehe na Ndorimana, akenshi mu itangazamakuru basaga nk’abasenyera umugozi umwe

    Tariki 26 Nzeri 2023 ni bwo Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yateranye ifata umwanzuro ko Kiyovu Sports Limited iyobowe na Mvukiyehe Juvénal yamburwa by'agateganyo ububasha ku micungire y'iki kigo cy'ubucuruzi nka kimwe mu bigize Umuryango wa Kiyovu Sports kubera amakosa yagiye ikora mu bihe bitandukanye agateza imyenda iremereye n'igihombo.

    Bidatinze Mvukiyehe Juvenal amaze gusubizwa inyuma, nibwo hatangiye kugaragara impinduka ndetse hari n’izakoze ku bakinnyi ko kubura uko bagera ku kibuga. Bidatinze, Mvukiyehe Juvenal yahise ahagarika imodoka yatwaraga abakinnyi avuga ko bajya bayikodesha.

    Mvukiyehe yaje guhamagarwa na bamwe mu bayobozi b'Umuryango bamusaba ko yabaha imodoka ikajyana abakinnyi ku myitozo, yabasubije ko bayikodesha kuko niba yanditse kuri Kiyovu Sports Limited kandi iki kigo cy'ubucuruzi kikaba cyahagaritswe by'agateganyo mu bikorwa n'imicungire y'ikipe, ubwo n'imodoka yahagaritswe.

    Abakinnyi kujya ku myitozo byatangiye kuba induru

    Nk’uko amasezerano abibemerera, Kiyovu Sports niyo igomba kugeza abakinnyi ku myitozo, ndetse ikanabacyura. Abakinnyi rero batangiye kubura imodoka basabwe ko bajya baza ku myitozo ubundi bagasubizwa amafaranga bakoresheje.

    Bamwe mu bakinnyi batangiye gukoresha amafaranga yabo ariko ntibayasubizwa

    Uyu mukinnyi yanditse ataka avuga ko akeneye gusubizwa amafaranga yakoresheje. Yagize Ati” Njye maze iminsi 2 nitegera Team Manager yambwiye ko aza kumpa ibihumbi 4 Frw ariko ntayo yampaye  kugera n’ubu maze kongeraho 1500 Frw Njye ndashaka gusubizwa amafaranga yanjye, bitari ibyo ntabwo nzagaruka mu myitozo.”

    Juvenal yasize Kiyovu Sports ifite Miliyoni 10

    Ubundi zimwe mu mpamvu zatumye ubuyobizi bwa Kiyovu Sports Association bwirukana Juvenal, bwavugaga ko bamaze kubona aho akura amafaranga, kandi nabo bafite ubushobizi bwo kuyahakura.

    Imodoka yari iya Kiyovu Sports, iri mu karuhuko 

    Ubuyobizi bwa Ndorimana Jean Francois Regis bwavugaga ko Mvukiyehe Juvenal akura amafaranga mu mujyi wa Kigali, ayo abantu baba hanze bamuha, ndetse n’ibindi byinshi, bakemeza ko nabo ibyo babifitiye ubushobozi ayo mafaranga bazakomeza kuyabona.

    Mvukiyehe Juvenal amaze kugenda Ndorimana na komite ye bari bafite Miliyoni 10 z’amanyarwanda ari nayo yagombaga gutunga ikipe. Aya mafaranga bashatse uko bayongera ngo bahembe abakinnyi ariko amafaranga yanga kugwira dore ko no munshuti na Ndorimana hari abitangaga ibihumbi 3 Frw  ngo bijye gutunga ikipe.

    Ndorimana na komite ye bahisemo guhemba abakinnyi bamwe

    Mu gihe za Miliyoni 10 zabuze gisunika, Ndorimana Jean Francois Regis yahisemo guhemba abakinnyi bamwe. Ubuyobizi bwafashe umwanzuro wo guha abakinnyi bake amafaranga rwihishwa kugira ngo ubuzima bukomeze, ariko abakinnyi batahembwe barabimenya.

    Abakinnyi bari kugira ibyago bakabura umuryango ubatabara

    Fofo Cabungula ni umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports, uyu musore, aherutse gupfusha mushiki we ndetse asaba uruhushya rwo kujya kumureba bwa nyuma ariko biba ibibazo kuko ikipe yari imurimo amafaranga ntiyagira n’igiceri cy’icumi imuha.

    Gusa nubwo ikipe iri mu bibazo, amanota araboneka kuko ubu iri ku mwanya wa 4 n’amanota 12 

    Mu gihe mushiki wa Fofo yitabaga Imana, ni nabwo Kiyovu Sports yahise ihemba abakinnyi bamwe uyu musore nawe ajya mu bakinnyi batahawe n’igiceri gitoboye.

    Ndorimana Jean Francois Regis na komite ye, bari gusaba umuhisi n’umugenzi

    Mu minsi ishize, ubwo Kiyovu Sports yiteguraga kwerekeza i Huye gukina n’Amagaju FC, umwe mu bagize komite ya Ndorimana, yoherereje ubutumwa umuntu twari twicaranye amusaba ko niba hari udufaranga afite yabaha, ikipe ikaba yajya i Huye. Uyu muntu yambwiye ko usibye isoko yakoranye na Kiyovu Sports atari umuntu wo kuyiha amafaranga kuko atanayifana.

    Ndorimana Jean Francois Regis yasabye abakinnyi ko bamuterura kugira ngo abahe amafaranga

    Kuri uyu wa Gatandatu ubwo Kiyovu Sports yatsindaga Marine FC ibitego 2-1 abakinnyi bari bijejwe ko bari buhabwe amafaranga yabo, ndetse ko bangomba kuza ku mukino imbaraga ari zose. Ndorimana Jean Francois Regis yaje ku mukino afite Miliyoni 1 y’amanyarwanda, yagombaga kugabanya abakinnyi umukino urangiye.

    Mbere yo gutanga aya mafaranga, Ndorimana Jean Francois Regis yasabye abakinnyi ko babanza bakamuterura bakamunaga mu birere, ubundi nawe akabona kubaha amafaranga. Abakinnyi nk’abantu bari bifitiye ubukene, baramuteruye baramusimbiza, maze amahoro arahinda.

    Ndorimana yarongeye akora ikosa aha amafaranga abakinnyi bamwe

    Ya miliyoni 1 twavuze haruguru, Ndorimana Jean Francois Regis umukino urangiye yahisemo kuyiha abakinnyi 20. Hari Abakinnyi bari baje ku mukino, gusa batari ku rutonde, abo ntacyo bahawe. Haje kuba imvururu zikomeye aho abakinnyi batahawe amafaranga bavugaga ko ari ukubakina ku mubyimba kuko niba nta mushahara, nabo bakabaye babona ku dufaranga.

    Ndorimana Jean Francois Regis na mushuti we Mbonyumuvunyi Abdul Karim usanzwe ari na Vise Perezida babonye ibintu bibaye induru, baranyonyombye, ndetse bahita bakuraho telephone.

    Nta musitafu n’umwe urabona ifaranga ry’ingoma ya Ndorimana

    Usibye ubuvugizi umutoza Petros Koukouras yakoreye abakinnyi kuri uyu wa Gatandatu, buriya uko mumubona nta n’igiceri cy’ijana arabona kuva Ndorimana Jean Francois Regis yafata Kiyovu Sports. Yaba uyu mutoza, abatoza bungirije abita ku bikoresho by’ikipe ndetse n’abandi, nta n’umwe urabona ifaranga ndetse n’amafaranga atanzwe ahabwa abakinnyi nabo bake.

    Imishahara yo ni ibindi bindi

    Harabura iminsi mike Kiyovu Sports ikuzuza amezi abiri idahemba. Abakinnyi bari barabyakiriye, bavuga ko nta bundi buryo buhari gusa amafaranga yatanzwe ku wa Gatandatu agahabwa bamwe yatumye bakanguka. Kuva kuri uyu wa Mbere, biteganyijwe ko bamwe mu bakinnyi batangiye kwandika amabaruwa bishyuza Kiyovu amafaranga y’imishahara ibabereyemo.

    Ikibabaje ni iki

    Kiyovu Sports iri muri ibi bibazo nibura utavuga ngo ejo izabivamo. Amafaranga akomeje kubura kwa Ndorimana Jean Francois utavuga ngo ejo azayabona nibura ikipe ayisubize ku murongo. Bamwe mu bantu bari baramugiye mu matwi ngo abohoze Kiyovu Sports, amaze kuyibona bamweretse ko bahuze, muri make twavuga ko bamutabye mu nama. 

    Umutoza Koukouras nubwo atoza ndetse akaba we nta kintu ahabwa, ashima Imana iyo abakinnyi abashije kubabona baje ku myitozo 

    Mu mpera z’iki cyumweru Kiyovu Sports yabonye amanota atatu kuri Marine FC 

    Ndorimana akeneye ayandi maboko kugirango ikipe izanzamuke

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135449/kiyovu-sports-iri-muri-koma-135449.html

  • Chorale de Kigali yavuze ibyo kwitega mu gita… – #rwanda #RwOT

    'Christmas Carols Concert” ni kimwe mu bitaramo bikomeye biba bitegerejwe n'Abakristu benshi cyane cyane abo muri Kiliziya Gatolika mu mpera z'umwaka, biturutse ku kuba abaririmbyi b'iyi korali bafasha abantu gusoza neza umwaka begerana n'Imana.

    Chorale de Kigali ivuga ko izakorera iki gitaramo mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, kandi bizahuzwa no kwizihiza imyaka 10 ishize bategura igitaramo nk'iki.

    Mu bihe bitandukanye igitaramo nk'iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ibihumbi by'abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n'ubuhanga bw'abaririmbyi bagize iyi korali.

    Nko mu 2019, iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, biba ngombwa ko hari abantu basubirayo kubera ko imyanya yari yateguwe yari yuzuye.

    Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude, yabwiye InyaRwanda ko bagiye gukora iki gitaramo bishimira imyaka 10 ishize bahuriza hamwe Abanyarwanda n'abandi mu busabane n'Imana, kandi avuga ko buri mwaka wabaga ufite umwihariko wawo mu mitegurire n'imiririmbire.

    Yavuze ko n'ubwo Isi yahuye n'amakuba arimo n'icyorezo cya Covid-19, ariko bishimira ko nta mwaka n'umwe bigeze basimbuka mu gukora iki gitaramo kuva mu 2013.

    Hodari ati 'Kuba tutarigeze dusimbuka umwaka n’umwe tudakoze Christmas Carols Concert kuva 2013 no mu bihe bya Covid-19 bigakunda; ni ibyo kwishimira.'

    Akomeza ati 'Kuba buri mwaka byarabaga byiza kurusha umwaka wabanje haba mu mitegurire no mu buhanga bwo kuririmba, kandi ababyitabira bagakomeza kwiyongera; nabyo ni ibyo kwishimira.'

    Hodari Jean Claude avuga ko bafite ishimwe rikomeye ku muterankunga Mukuru, Sanlam bagendanye urugendo rukomeye kuva mu 2013 bahuriza abakristu mu byishimo bya Noheli buri mwaka.

    Akomez ati 'Kuba umuterankunga witwa Sanlam twaratangiranye muri 2013 akaba atarasibye kubana natwe n’umwaka n’umwe no mu gihe cya Covid-19 kandi ubu abaterankunga bakaba batarahwemye kwiyongera.'

    Uyu muyobozi avuga ko iki gitaramo bategura buri mwaka cyatinyuye andi makorali abona ko bishoboka gutegura ibitaramo nk'ibi byagutse birenze kuba baririmba mu rusengero.

    Yavuze ati 'Kuba hari ayandi makorari aririmba neza yaboneyeho gutinyuka gutegura ibitaramo bya buri mwaka bigafasha igihugu muri rusange gususuruka mu mpera za buri mwaka (nabyo ni ibyo kwishimira).'

    Hodari yavuze ko muri iki gitaramo bazakora ku wa 17 Ukuboza 2023, abazakitabira bakwiye kwitega kuzaboan imbuto z'imyaka 10 bamaze bakora 'ibi bitaramo harimo ubuhanga mu kuririmba no gucuranga bwiyongereye'.

    Kandi avuga ko bazahitamo indirimbo bazaririmba bashingiye 'ku byo twabonye bikenewe n’abantu benshi harimo n’indirimbo nshya'.

    Uyu muyobozi yavuze ko bahisemo gukorera igitaramo muri BK Arena mu rwo gufasha abantu kubona ahantu hagari ho gushimira Imana, kandi mu biciro biboneye buri wese. Yungamo ati 'Ibindi bisigaye ni agaseke gapfundikiye ntitwabivuga byose.'

    Chorale de Kigali yashinzwe mu 1966 imaze kuba ikimenyabose mu Rwanda ndetse no mu mahanga kubera indirimbo zihimbanywe kandi zikaririmbanwa ubuhanga igenda igeza ku bakunzi bayo haba mu bitaramo, muri gahunda zitandukanye iririmbamo ndeste n'izo ibagezaho kuri shene yabo ya Youtube.

    Intego yabo nyamukuru (RGB), ni uguteza imbere umuziki wanditse ku rwego mpuzamahanga.

    Chorale de Kigali yagiye ikora ibitaramo byinshi mu Rwanda no hanze, harimo Misa zisanzwe, amasengesho, ibitaramo ndetse n'ibindi birori byinshi by'umuco mu gihugu.

    Iyi korali yamye ifite umubare munini w'abatunganya n’abahimbyi b’umuziki wa chorale mu Rwanda. Abamenyekanye cyane muri bo ni Saulve Iyamuremye, Apollinaire Habyarimana Dr. Jean Claude Byiringiro, Dr. Alfred Ngirababyeyi, Pacifique Tunezerwe n'abandi.

    Chorale de Kigali yakunze gutanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo zirimo 'Ijuru n'Isi nibirangurure', Comme un enfant, Fernando, Tubifurije Noheli Nziza, Ma Vie c'est le Christ, Indabo za Mariya, 'Reçois l'adoration', Adeste Fideles, 'Ab'ijuru baririmba', Kleinzac, n'izindi. Chorale de Kigali yatangaje ko ku wa 17 Ukuboza 2023 izakorera igitaramo muri BK Arena bise “Christmas Carols Concert” 

    Chorale de Kigali igiye gukora iki gitaramo yizihiza imyaka 10 ishize igitegura


    Chorale de Kigali ivuga ko ifite byinshi byo kwishimira muri iyi myaka 10 ishize bafasha abakristu kwinjira mu byishimo bya Noheli

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘NDARATA UMWAMI’ YA CHORALE DE KIGALI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135457/chorale-de-kigali-yavuze-ibyo-kwitega-mu-gitaramo-cyayo-cya-noheli-cyimyaka-10-135457.html

  • Abahanzi bahinduye amateka yumuziki Nyarwand… – #rwanda #RwOT

    Si ibanga kandi ko hari abahanzi nyarwanda babashije kuzana injyana zitari zimenyerewe mu Rwanda, babasha kwigarurira imitima ya benshi ku buryo kugeza n’ubu usanga bacyibukwa nubwo baba bamaze igihe batagaragara mu muziki.

    Muri aba bahanzi bahinduye amateka y’umuziki nyarwanda, higanjemo abawukoze mu bihe byashize ari nabo bagize uruhare mu kuwubaka bagacira inzira barumuna babo bagezweho muri iyi minsi. Mu by’ukuri abahanzi bubatse umuziki Nyarwanda ni benshi gusa harimo abagera kuri 20 babashize kuzana impinduka ku buryo batazanibagirana mu mitima ya benshi bitewe n’ibihangano byabo.

    Mu gice cya mbere cy’iyi nkuru turagaruka ku bahanzi 10 baranzwe no guhindura umuziki nyarwanda bakawuteza intambwe bakaba bakiri mu mitima ya benshi kabone nubwo magingo aya bamwe muri bo batakiwubarizwamo:

    1. Makonikoshwa

    Makonikoshwa, ni izina rifite ibigwi mu muziki w'u Rwanda kuva mu myaka yo hambere. Uyu muhanzi yatangiriye umuziki muri Uganda mu 2004 aza kwimukira mu Rwanda aho yakomokaga ariko atarahakuriye.

    Makonikoshwa yavukiye muri Uganda aba ari naho akurira. Ku bw'amateka mabi yahagiriye uyu muhanzi ntabwo yabashije kwiga amashuri yisumbuye ngo ayarangize kuko yapfushije ababyeyi akiri muto.

    Uyu mugabo yavuze ko ubuzima bwatangiye kumusharirira mu buto bwe nyuma y'urupfu rwa Se.

    Makonikoshwa nyuma y'uko ubuzima bw'ishuri bwanze yatangiye kubaho mu bushaririye, yaje kwimukira Kampala aho yanatangiriye gukina umupira nyuma aza kuririmba. Uyu muhanzi avuga ko yagiye mu muziki aherekeje umusore w'inshuti ye wavaga mu muryango w'abakire.

    Uwari waherekejwe kuririmba neza byaramunaniye bituma Makonikoshwa amufasha muri studio, byaje kurangira ubuhanga yagaragaje butumye bashwana.

    Uyu mugabo yatangiye kujya acuranga mu kabyiniro kamwe kabagamo Abanyarwanda, aha yahahuriye n'umusore witwaga Kayibanda wari n'umunyamakuru amusaba ko bakorana indirimbo 'Mariya Rose'.

    Bari gukorana iyi ndirimbo nyiri studio yamusabye ko yakora album y'indirimbo esheshatu z'ubuntu, yakoze “Christmas”, “Bonne Année”, “Agaseko”, “Nkunda kuragira” n'izindi zinyuranye zakunzwe cyane.

    Mu 2006 Makonikoshwa yahamagawe na KNC wari wamutumiye mu gitaramo anamwishyura neza, iki gihe ngo yahakoze akazi abantu bamwereka urukundo rukomeye.

    Nyuma Makonikoshwa yigiriye inama yo gutaha ngo akorere umuziki mu Rwanda ndetse anahashinga studio. Ntabwo byamuhiriye kuko ibyuma bya studio ye byaje kwibwa bituma umugambi we usa n'usubiye inyuma asubira muri Uganda.

    Izina rye ryari ryakuze cyane muri Uganda gusa atatumirwa mu bitaramo ibyo aribyo byose uretse iby'Abanyarwanda. Makonikoshwa yaje gufata icyemezo cyo gutaha ava muri iki gihugu cy'igituranyi yimukira mu Rwanda gutyo mu 2008 nubwo mbere yaho yakunze gukorera ibitaramo ku butaka bw'u Rwanda.

    Uyu mugabo yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Nkunda kuragira', 'Mujyane', 'Agaseko' n'izindi nyinshi.  Makonikoshwa ntaherutse kugaragara mu muziki gusa ari mu bahanzi nyarwanda batazibagirana.

    2. Senderi Internatioanal Hit

    Ubu uyu muhanzi yitwa Eric Senderi Nzaramba, yavukiye mu Ntara y'i Burasirazuba mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyarubuye, Akagari ka Nyarutunga ubu atuye mu mujyi wa Kigali.

    Uyu mugabo yavutse tariki 15 Werurwe 1977, mu muryango w'abana icyenda. Yigeze gutangaza ko yinjiye mu muziki nyuma yo kuba mu itorero.

    Gushyushya bagenzi be ubwo yari ari mu gisikare avuga ko biri mu byamufashije mu muziki. Aza kuvamo atangira guhimba indirimbo zivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nk'iyitwa Intimba y'Intore z'Imana, Humura ntibizongera, Nyarubuye Iwacu, Twigirire Icyizere n'izindi nyinshi.

    Nyuma yakoze indirimbo zivuga ku buzima busanzwe, nka Abanyarwanda Twaribohoye, Abasore Bariho Nta Cash, Reka Jalousie, Ndanyuzwe, Sofia, Umunyana, Kora, Abareyo, APR FC, Sukura Umujyi, Stop Nyakatsi, Cyusa n'izindi.

    3. MC Mahoniboni

    Amazina asanzwe yitwa Bienvenue Mahoro Ruhungande. Mc Mahoniboni ari mu bahanzi ba mbere bakundishije Abanyarwanda injyana ya Hip-Hop itari imenyerewe, mu gihe mu Rwanda humvikanaga cyane abahanzi nka Cassanova na DMS.

    Yatangiye gushyira hanze ibihangano bye mu 1997. Mu 1999 yasohoye indirimbo yise 'Malariya ni Indwara y'Icyorezo kandi Yica'. Iyi ndirimbo yanakoreshejwe na Minisiteri y'Ubuzima muri gahunda yo kurwanya Malariya mu 2000.

    Indirimbo zatumye arushaho kumvikana no kumenyekana cyane mu Rwanda ni 'Dusenge', 'Kubaka Izina', 'Twitabire Imirimo'. Izo ndirimbo akaba yarahise azishyirana hanze n'izindi umunani zari kuri album yise 'Ubutumwa” zatumye yamamamara mu Rwanda.

    Mu 2009, uyu muhanzi yaje kwerekeza mu Buholande. Kuva ubwo kugeza ubu ntiyongeye kugaragara mu muziki nyarwanda gusa ntibimubuza kuba afatwa nk’inkingi ya mwamba mu kubaka injyana ya Rap/Hip Hop mu Rwanda.

    4. Miss Jojo

    Ubusanzwe yitwa Uwineza Josiane. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Respect', 'Beletlide', 'Tukabyine' yakoranye na Rafiki, 'Nganirira', 'Inshuti' n'izindi nyinshi.

    Ni umwe mu bakobwa bafashe iya mbere mu muziki nyarwanda wari ukiri kuzahuka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abahanzi bamwe bari ibihangange barahitanywe nayo.

    Ubusanzwe yavukiye mu Bugesera mu 1982. Yatangiye kumenyekana mu 2007 mu gihe ariwe mukobwa wari imbere mu b’igisekuru yajemo. Yarakunzwe karahava ndetse anatuma abakobwa bamwe bamukurikiye mu muziki batinyutse bakawinjiramo. Ubu ntabwo akibarizwa mu muziki.

    Uyu muhanzikazi ufatwa nk’uw’ibihe byose mu Rwanda, aherutse gutangariza InyaRwanda ko ntagahunda afite yo kugaruka mu muziki nubwo abisabwa na benshi bamukumbuye.

    5. The Brothers

    Ni itsinda ryamenyekanye cyane mu muziki w'u Rwanda. Ryari rigizwe na Victor Fidele[Koudou], Danny Vumbi na Zigg 55.

    Ryatangiye kuririmba mu 2004 ubwo bari bakiri babiri gusa, Danny na Victor Fidele. Ziggy yaje kwinjiramo mu 2006.

    Kugira ngo iri tsinda rivuke, umuhanzi Victor Fidele yahuriye na Danny Vumbi muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'uburezi rizwi nka KIE ni uko yumva aririmba neza biyemeza gutangirana urugendo rw'ubuhanzi.

    Iri zina baryiyise babikomoye ku rugero rubi u Rwanda rwanyuzemo nuko biyemeza kubaho bitwa abavandimwe. Danny Vumbi yigeze gutangaza ko iri zina barikomoye ku mateka y'u Rwanda, ati 'Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda twabonye nta kindi gishobora kubafasha uretse kubana nk'abavandimwe nuko twiyita The Brothers'.

    Iri tsinda ryatwaye igihembo bitandukanye birimo icya Never Again 2004, PAM Awards 2006, Salax Awards 2008, Ijoro ry'Urukundo Awards 2009 na East African Music Awards 2011 n'ibindi.

    Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Ikirori', 'Yambi', 'Nyemerera', 'Nagutura iki ?' n'izindi. Iri tsinda ryatandukanye mu 2013.

    6. Cassanova

    Cassa Manzi wamenyekanye nka Daddy Cassanova ni umwe mu bahanzi bashyize itafari rikomeye ku muziki w'u Rwanda mu bihe bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uyu muhanzi yatangiye umuziki mu 1998 ari umubyinnyi mu itsinda rya Cool Family. Ubwo ryatandukanaga mu 2006 yahise atangira kuririmba ku giti cye nk'umuhanzi wigenga.

    Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo nka 'My Dance Floor', 'Ihorere', 'Imyaka itatu' iyatumye izina rye ritumbagira, 'Ishiraniro' ya Phocas Fashaho yasubiyemo n'izindi. Uyu muhanzi ubu abarizwa muri Canada.

    7. Mani Martin

    Mani Martin afatwa nk'umwe mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite ubu. Uyu muhanzi mu myandikire ye yibanda ku rukundo ndetse no gukangurira abantu kugira ubumwe n'amahoro.

    Mani Martin asanzwe afite  album eshanu ziriho indirimbo ziganjemo izakunzwe, Isaha ya 9 yasohotse mu 2007, Intero y'amahoro (2011) n'iyitwa My Destiny yagiye hanze mu 2012.

    Album aheruka gushyira hanze ni iyo yise 'AFRO' igizwe n'indirimbo 15 yahanze agendeye ku bitekerezo yasomye mu ibaruwa Patrice Lumumba yandikiye umugore we amubwira ko Afurika izagera igihe ikiyandikira amateka yayo uko ari.

    Mu rukurikirane rw'indirimbo zigize album ya Mani Martin hariho iyitwa Afurika Ndota, Mwarimu, Karibagiza, Kinyaga, Afro, Ndaraye, Iyizire, Chalala, Sogea, Rubanda, Baba ni nani, Umumararungu, Akagezi ka Mushoroza, Serafina, Same room n'izindi.

    Mani Martin yatangiye umuziki akiri umwana muto aririmba indirimbo zihimbaza Imana, kugeza ubu ari mu bahanzi nyarwanda batazibagirana mu mitima ya benshi kubera ubutumwa acisha mu bihangano bye.

    8. Kode (Faysal)

    Ngeruka Fayçal wahisemo kwiyita Kode ukorera umuziki mu Bubiligi, ni umwe mu bahanzi bamamaye mu muziki nyarwanda mu myaka yo hambere nawe akaba umwe mu bafashe iya mbere mu kuwuteza imbere mu bihe byari bigoye.

    Uyu muhanzi ni umwe mu bamamaye cyane mu Rwanda mu muziki mu myaka irenga icumi ishize. Yaririmbye indirimbo zitandukanye zakunzwe 'Impeta' yabaye n'ikirango kuri we, 'Ikirungo', 'Ese uzabyihanganira', 'Igikomere', 'Sinzahinduka' yakoranye na Urban Boyz n'izindi.

    Yakoze indirimbo nyinshi zitandukanye zatumye ubuhanga bwe bushimwa na benshi ndetse zirakundwa ku buryo buhambaye zinatuma anitabira amarushanwa atandukanye mpuzamahanga arimo 'Imagine Afrika' na 'Idols 2007'. Kugeza ubu Kode nawe ashyirwa mu bahanzi nyarwanda bazamuye umuziki ndetse bakaba bibukwa na benshi.

    9. KGB

    Iri tsinda ryamenyekanye mu Rwanda mu myaka yo hambere nka Kigali Boyz mu mpine bikaba KGB. Ryari rigizwe n'abasore batatu barimo Mr Skizzy, Hirwa Henry witabye Imana mu 2012 na Manzi Yvan Pitchou [MYP].

    KGB yatangiye mu 2004 yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Arasharamye, Abakobwa b'i Kigali, Byasaze n'izindi. Uwavuga ko iri tsinda ryaciriye inzira andi matsinda mu muziki ntabwo yaba agiye kure y’ukuri. Indirimbo za KGB nubwo zimaze igihe ariko ziri mu zigikunzwe ubu usanga benshi banazumva bagakaraga umubyimba. Muri izo ndirimbo harimo nka ‘Arasharamye’, ‘Uko Tubigenza’, ‘Ndagukunda’ hamwe n’izindi zakunzwe.

    10. Miss Shanel

    Ubusanzwe yitwa Ruth Nirere Shanel ari yamenyekanye nka Miss Shanel, ni umwe mu bahanzi bakomeye bagize uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda byumwihariko nk'igitsina gore.

    Asanzwe afatanya umuziki no gukina filime, yakunzwe cyane muri filme zirimo 'Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage (The Day God Walked Away) yasohotse mu 2008 hamwe , The Mercy of the Jungle yagiye hanze mu 2018 na Long Coat yo mu 2009.

    Uyu muhanzikazi yatangiye umuziki mu 1998. Yatangiye kumenyekana mu 2004 aba umwe mu bakobwa babimburiye abandi nyuma ya Jenoside ndetse aranahirwa muri muzika.

    Yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo 'Ndarota', 'Nakutaka' yakoranye Wyre wo muri Kenya, 'Ubufindo', 'Ndagukunda Byahebuje' n'izindi nyinshi.

    Mu gice cya Kabiri cy’iyi nkuru tuzagaruka ku bandi bahanzi barimo The Ben, Meddy, Tom Close, Tuff Gangs, Riderman,King James n’abandi bagize uruhare mu guhindura amateka y’umuziki nyarwanda batazibagirana mu mitima y’abafana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135450/abahanzi-bahinduye-amateka-yumuziki-nyarwanda-batazibagirana-mu-mitima-ya-benshi-igice-cya-135450.html

  • Irushanwa ryo kwibuka Mwalimu Nyerere ryatashye mu Rwanda mu byiciro byose #rwanda #RwOT

    APR VC na RRA WVC zo mu Rwanda nizo zegukanye irushanwa rya Volleyball ryo Kwibuka uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere ryasojwe mu mpera z’icyumweru gishize.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023 nibwo iri rushanwa ryari rimaze iminsi ribera muri Tanzania, Kilimanjaro mu Mujyi wa Moshi ryasojwe. Ni rushanwa ngaruka mwaka risozwa ryahujwe n’umunsi yitabiyeho Imana, tariki ya 14 Ukwakira 1999.

    Amakipe ya APR VC mu cyiciro cy’abagabo na Rwanda Revenue Authority (RRA) mu cyiciro cy’abagore ni yo yegukanye ibi bikombe nyuma yo kwitwara neza ku mikino ya nyuma.

    Ikipe ya RRA yatsinze ku mukino wa nyuma mukeba wayo w’ibihe byose APR WVC amaseti 3-0.

    Mu cyiciro cy’abagabo mu mukino utari woroshye, ikipe ya APR VC yo mu Rwanda yatsinze ikipe ya Rukinzo, iyi ikaba ari ikipe y’igipolisi cy’u Burundi, amaseti 3-1.

    RRA yishimira igikombe yegukanye ku nshuro ya mbere yitabiriye
    RRA yishimira igikombe yegukanye ku nshuro ya mbere yitabiriye
    Muri Rusange iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 15 yose hamwe aho mu bagabo hitabiriye amakipe 10 naho abagore hitabira amakipe 5 aturutse mu bihugu 3 ari yo Tanzania yakiriye, u Rwanda ndetse n’u Burundi.

    Andi makipe yari ahagarariye u Rwanda yitabiriye ni APR y’abagore yegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma, ndetse na POLICE VC y’abagabo yo yegukanye umwanya wa 3 nyuma yo gutsinda ikipe ya Magereza yo muri Tanzania amaseti 3-0.

    Julius Kambarage Nyerere yavutse tariki ya 14 Mata 1922. Yabaye Umunyatanzaniya warwanyije ubukoloni, akaba n’umuhanga mu bya politiki.

    Yayoboye Tanganyika ubu yahindutse Tanzania, nka Minisitiri w’Intebe kuva mu 1961 kugeza 1962.

    APR VC yegukanye iki gikombe itsinze Rukinzo

    Mu bagore cyegukanywe na RRA

    Mwalimu Julius Kambarage Nyerere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/irushanwa-ryo-kwibuka-mwalimu-nyerere-ryatashye-mu-rwanda-mu-byiciro-byose

  • Migi yavuze ku byo gukorogana kugeza arebye imyitozo ya Rayon Sports ku gahato #rwanda #RwOT

    Umutoza wungirije wa Musanze FC, Mugiraneza Jean Baptiste Migi yateye utwatsi ibyo ashinjwa byo kuba yararebye imyitozo ya Rayon Sports ku gahato.

    Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 15, Musanze FC yakiriye inatsinda Rayon Sports 1-0 mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

    Gusa byavuzwe ko umutoza wungirije wa Musanze FC, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, ku wa Gatandatu yari yagiye kureba imyitozo y’iyi kipe, asabwa gusohoka aranga, birangira ayirebye ku gahato.

    Migi yemera ko iyi myitozo yagiye kuyireba ariko bamubwiye ko atemerewe kuyireba, ubundi ahita yisohokera.

    Ati “Mu by’ukuri sinumva umuntu ushobora kuba yavuze ibyo bintu, buri muntu avuga bitewe n’amarangamutima ye, nibyo koko twaje kureba imyitozo nk’abandi bose hari harimo n’abafana, twari duhari tuje kureba imyitozo, umusore witwa Mugisha twaranabanye muri La Jeunesse araza arambwira ngo ntabwo wemerewe kubera imyitozo yacu, ndamubwira nti nta kibazo.”

    “Team Manager Mujyanama yari ahari, ndamubwira nti niba ntemerewe kubera imyitozo nta kibazo, abantu barabasohora mpita nisohokera nanjye ndagenda, uwakubwiye ko natsimbaraye nkareba imyitozo ibyo bintu nta kuri kurimo, sinibaza impamvu ibyo bintu atabivuze nimugoroba akaba abizanye nonaha nyuma y’umukino.”

    Ku byo kuba yaraje avuga ko ari we uhagarariye abakora amasuku muri Stade, Migi yavuze ko ntacyo yarenzaho kuko uyu mukino haba havuzwe amagambo menshi.

    Ati “Ntacyo narenzaho imikino nk’iyi haba havuzwe byinshi, nibyo koko naje kuyireba, imyitozo ya Rayon Sports naje kuyireba hari hari n’abafana benshi cyane, baje baradusohora ndababwira nti nta kibazo, uwo bita Mugisha niwe watsimbaraye Mujyanama akamubwira ngo imyitozo yararangiye, Mugisha arakomeza aratsimbarara mpita nisohokera ndagenda. Nta kindi narenzaho ariko nta kuri kurimo.”

    Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya Musanze FC itsindira Rayon Sports kuri Stade Ubworoherane, umwaka ushize w’imikino yayitsinze 2-0.

    Migi (hagati) yahakanye ibyo kureba imyitozo ya Rayon Sports ku gahato

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/migi-yavuze-ku-byo-gukorogana-kugeza-arebye-imyitozo-ya-rayon-sports-ku-gahato

  • Young CK yasezeweho bwa nyuma, ashimirwa umus… – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gushyingura uyu muhanzi wabanjirijwe n’igitambo cya Missa yasomwe na Padiri Muhire Eugene ikaba yabereye muri Centre Christus Remera.

    Uyu muhango, waranzwe n’amarira n’agahinda yaba ku muryango wa Young CK, inshuti, abavandimwe ndetse n’abakunzi ba Muzika muri rusange.

    Young C.K wamamaye mu ndirimbo ‘Umugabo’ yitabye Imana ku wa 17 Nzeri 2023. Mu buhamya bwatangiwe muri Misa yo kumusabira, yabereye muri Centre Christus Remera, hagarutswe ku buzima bwamuranze n’ibihangano asize igihe yari akiri muzima.

    Umuvandimwe wa Se ( Se wabo), yongeye kugaruka kuri amwe mu mateka y’uyu musore kuva akivuka, akajya mu bigo by’amashuri bitandukanye kugeza agiye mu gihugu cya Canada, aho yari asanzeyo umubyeyi we, agenda ajyanye na mukuru we, ndetse atangira no kuhakomereza amashuri, kugeza ubwo yari ahamaze imyaka hafi 7.

    Yavuze ko” Young CK yari umuntu uganira cyane, ugira urugwiro rutangaje, kuko n’abantu bamusabaga ko bakorana indirimbo, bahitaga bahuza urugwiro ukagira ngo bamaze nk’imyaka 8 baziranye”.

    Yakomeje avuga ko kandi* Young CK kandi yari wa muntu utekereza cyane, ibyo ngibyo ukabyumvira mu ndirimbo yakoraga( kugeza n’aho bari baramuhaze akazina kamwitirira umuntu utekereza cyane’ Philosopher’”.

    Ikindi kandi Young CK yari umuntu utera urwenya rwinshi cyane agahora yifuza ko inshuti ze zihora ziseka”.

    Jean Paul babanye igihe kirekire ubwo yari akigera muri Canada yavuze ko Young CK urupfu rwe rwaje rutunguranye kuko nta kibazo cyangwa se indwara yari afite.

    Jean Paul kandi yanaboneyeho umwanya wo gukuraho urujijo ku bihuha byari bimaze iminsi bivugwa ku bijyanye n’ikintu cyishe uyu muhanzi.

    Yavuze ko kugeza ubu nabo ubwabo batazi ngo ni igiki cyamwishe, avuga ko iperereza rikirimo gukorwa n’ababishinzwe, ubwo icyamwishe kikazamenyekana mu minsi mike iri imbere.

    Inkuru y’urupfu rw’uyu musore yashegeshe imbaga y’abatari bake, abakunzi ba muzika n’abandi bitewe n’impano idasanzwe uyu musore yari afite, intumbero yari afite mu muziki yo kugeza umuziki w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

    Uyu musore yitabye Imana afite imyaka 22 y'amavuko, yavuye mu Rwanda mu 2017 ubwo yari agiye kwiga muri Canada akaba ari naho yatangiriye urugendo rwa muzika mu 2019.

    Young Ck yashyinguye mu irimbi rya Rusororo

    inshuti n’abavandimwe bose bari baje guherekeza uyu musore

    Young Ck yari inshuti ya bose

    Bantu impande n’impande bose Bari baje guherekeza uyu musore

    Umwe mu bantu bakiriye Young Ck ndetse banabanye cyane muri Canada nawe yatanze ubuhamya kuri uyu musore

    Abatanze ubuhamya Ni benshi

    Byari agahinda gusa muri uyu muhango

    Se wabo wa Young Ck yatanze ubuhamya bw’uyu musore akiri muzima

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135447/young-ck-yasezeweho-bwa-nyuma-ashimirwa-umusanzu-we-mu-buhanzi-amafotovideo-135447.html

  • InyaRwanda Music Top 10: Dany Nanone ayoboye… – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda.com buri Kwezi ibagezaho urutonde rw’indirimbo 10 ziba zikunzwe  cyane kurusha izindi, ariko ziba zarasohotse muri uko Kwezi tuba turimo cyangwa se dusoje.

    Ni indirimbo zitorwa n’abakunzi ba muzika baba bari mu ngeri zitandukanye, bitewe n’uburyo bumva indirimbo yabanyuze. Indirimbo zitorerwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda.com harimo Facebook, Instagram, X( yahoze ari Twitter), hose ugiyeyo ukandika InyaRwanda.com, ukabasha gutora indirimbo iba iri kukunyura muri iyo minsi.

    1. Confirm by Dany Nanone

    Umuhanzi Dany Nanone nyuma yo kumara igihe atagaragara mu muziki bitewe n’impamvu y’uko yari yaragiye kwiga umuziki ahahoze hitwa ku Nyundo, yagarukanye imbaraga zidasanzwe ndetse yongera no kwiyibutsa abantu n’ubundi ko akiri Dany wa kera. Uyu muhanzi buri ndirimbo yose ashyize hanze ikundwa  bidasanzwe kugeza naho na Confirm imaze igihe gito, ihise iyobora izindi ndirimbo mu gukundwa cyane.

    Confirm ni indirimbo yakorewe muri Studio ya Country Records, ikorwa mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiz, hanyuma mu buryo bw’amashusho ikorwa na Fayzo Pro.


    2. Papa w’Ibyiza by Aline Gahongayire

    Papa w’Ibyiza ni indirimbo yagiye hanze  tariki 26 Nzeri 2023,  nyuma y'iminsi yari ishize ayiteguje abafana be n'abakunzi b'umuziki. Ikaba ari imwe mu ndirimbo zigize album ye ya karindwi amaze igihe ari gutegura.

    Aline umaze igihe kitari gito mu muziki, avuga ko iyi ndirimbo yayikoze nk'isengesho buri wese yakoresha asenga asaba  kandi ashima Imana.

    Yavuze kandi ko yagereranyije Imana na Papa w’Ibyiza muri iyi ndirimbo, kubera ubuhamya bw'ubuzima yanyuzemo atekereza ko asangiye n'abandi.

    Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo yakozwe na Julesce hanyuma mu buryo bw’amashusho ikorwa na Meddy Saleh

    3. Njyenyine by Yverry ft Butera Knowless

    Njyenyine ni indirimbo yasohotse tariki ya 4 Ukwakira 2023, amashusho  yayo  yafashwe mu gihe cy'umunsi umwe kuri Class Lodge yo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda.

    Ni indirimbo yuje amagambo y’urukundo cyane ko aba bahanzi bombi basanzwe baririmba urukundo.

    Ni indirimbo iri gufata imitima y’abatari bake bigendanye n’uko n’ubundi aba bahanzi ubwabo ari abahanga bose ndetse bakaba banafite abakunzi benshi.

    Iyi ndirimbo kandi Yverry avuga ko yayiteguye igihe kirekire gishize, gusa ariko ikaba yari ikiri muri Studio itarabasha gusohoka bitewe na gahunda aba bombi baba barimo zitandukanye.


    4. Ndagutinya by Li John

    Li John usanzwe ari umwanditsi, umuririmbyi ndetse  n’umuhanga mu gutunganya indirimbo aherutse nawe gushyira hanze indirimbo yise” Ndagutinya”, Ni indirimbo avuga ko yakoze yerekana uburyo abahungu bamwe babona abakobwa bakumva ubushagarira mu mubiri ariko bakaba batinya kuba babakoraho.

    Iyi ndirimbo yakorewe muri Country Records, mu buryo bw’amajwi ikorwa na Pakkage naho mu buryo bw’amashusho ikorwa na Ninjye Director.

    5. Mu bigori by Papa Cyangwe

    Ku mwanya wa 5 hari indirimbo “Mu bigori” ya Papa Cyangwe mu ndirimbo zikunzwe cyane.

    Ni indirimbo yavugishije abatari bake bitewe n’abantu uyu muhanzi yagarukagaho, bamwe babifashe nk’ubushotoranyi. Muri iyi ndirimbo aba avugamo uburyo ki Rocky Kirabiranya wamuzamuye mu mwuga wa muzika ari mu bigori ndetse akanavugamo uburyo imiziki ya Yago iri mu bigori.

    Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Yeweeh, mu gihe amashusho yakozwe na Oskados Oscar

    6. Wallah by Okkama

    Osama Massoud Khaled ukoresha izina rya Okkama mu muziki, indirimbo ye ” Wallah” iri ku mwanya wa 6 mu ndirimbo zikunzwe cyane.

    Iyi ndirimbo ya Okkama avuga ko yayanditse kera akiri ku ishuri rya Nyundo. Nk’ibisanzwe n’ubundi nk’uko uyu muhanzi atajya atandukira urukundo, iyi ndirimbo nayo irimo ubutumwa bw’urukundo.

    Amajwi yayo yatunganijwe na Producer  Element( Eleee), hanyuma amashusho yayo atunganywa na  Director Joma.

    7. Ubanguke by King James

    Ku mwanya wa 7 w’indirimbo zikunwe cyane, hari Ubanguke ya King James. Iyi ndirimbo King James avuga ko hashize imyaka ibiri  ayikoze, kuko yayikoze mu mwaka wa 2021 ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni indirimbo igaraharamo Muchomante n’umugabo we  Kevin Sevan we batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Knox na Junior Multisystem mu gihe amashusho yafashwe na Cedru.

    8. Positive by Alyn Sano

    Iyi ndirimbo iri kuri Album uyu muhanzikazi yise” Rumuri”, ikaba ari indirimbo ya kabiri ashyiriye hanze amashusho nyuma ya” Sakwe Sakwe”.

    Ni indirimbo yashyize hanze ubwo yari ku munsi we w’amavuko, akaba yarifuje kuyishyira hanze kuri uwo munsi nk’impano yageneye abakunzi be.

    Ni indirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganijwe na Devy Denko afatanije na Kevin Klein, naho amashusho afatwa na David Fernandez.

    9. Yego by Alto

    Muri iyi ndirimbo ye nshya yise 'Yego', Alto aririmba yishyize mu mwanya w'umusore wakunze umukobwa kugeza ubwo yirengagiza ibivugwa n'abantu batandukanye, ahubwo akiyemeza kuzabana nawe ubuzima bwe bwose.

    10. My Love by Yago

    Indirimbo iri ku mwanya wa 10 mu zikunzwe cyane, ni ” My Love” ya Yago. Ni indirimbo irimo ubutumwa bw’urukundo nk’uko bisanzwe n’ubundi Yago nizo ndirimbo akunda kwiririmbira.

    Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganijwe na Chrisy Neat, mu gihe mu buryo bw’amashusho yatunganijwe na John Elarts


    INDIRIMBO IYOBOYE IZINDI 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135444/inyarwanda-music-top-10-dany-nanone-ayoboye-urutonde-rwindirimbo-10-zikunzwe-135444.html

  • Musanze FC yatsinze Rayon Sports yisubiza umwanya wa mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Musanze FC yatsinze Rayon Sports, cyatsinzwe na Peter Agbelov cyayisubije ku mwanya wa mbere.

    Wari umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 wo Rayon Sports yari yasuyemo Musanze FC kuri Stade Ubworoherane.

    Ni umukino Rayon Sports yari ibizi ko utari buyorohere kubera ko n’umwaka ushize yatsindiwe kuri iki kibuga 2-0.

    N’uyu munsi niko byagenze aho igitego cyo ku munota wa 51 cyatsinzwe na Peter Agbelov cyahesheje intsinzi Musanze FC ihita inisubiza umwanya wa mbere iwambuye APR FC.

    Indi mikino yabaye uyu munsi, Police FC yatsinze AS Kigali 1-0 cyo ku munota wa nyuma cyatsinzwe na Bigirimana Abedi.

    Muhazi United nayo yabonye intsinzi ya mbere muri shampiyona aho yatsinze Etoile del’Est 1-0.

    Nyuma y’umunsi wa 7 wa shampiyona, Musanze FC ni iya mbere n’amanota 16, APR FC ni iya kabiri n’amanota 14.

    Uko imikino y’umunsi wa 7 yagenze

    Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023

    APR FC 1-0 Mukura VS

    Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023

    Bugesera FC 2-2 Gorilla FC
    Kiyovu Sports 2-1 Marines
    Gasogi United 0-1 Amagaju
    Sunrise FC 0-1 Etincelles FC

    Ku Cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2023

    Musanze FC 1-0 Rayon Sports
    AS Kigali 0-1 Police FC
    Etoile del’Est 0-1 Muhazi United

    11 Musanze FC yabanje mu kibuga

    11 Rayon Sports yari yabanje mu kibuga

    Luvumbu yagerageje ibishoboka biranga

    Esenu wari uyoboye ubusatirizi bwa Rayon Sports ntako atagize

    Rwatubyaye Abdul ahanganye na Peter Agbelov watsinze igitego

    Serumogo Ali na we yahuye n’akazi gakomeye

    Musanze FC yari yateguye impande zose

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musanze-fc-yatsinze-rayon-sports-yisubiza-umwanya-wa-mbere-amafoto

  • Gusohorwa mu nzu kw'abakinnyi, kubura aho kwitoreza bimwe mu bibazo byugarije Kiyovu SC yaraye itsinze ikipe ya Marines FC 2-1 #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 10 2023 nibwo hakinwaga imikno y'umunsi wa karindwi wa shampiyona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere cy'abagabo, ikipe ya Kiyovu SC yatsinze Marine FC ibitego 2-1.

    Ku ruhande rwa Kiyovu SC, ni ibitego byatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 23 na Mulumba watsinze ikindi ku munota wa 73 naho kimwe cya Marine FC cyatsinzwe na Mbonyumwami Thaiba ku munota wa 86 w'umukino.

    Nyuma y'uyu mukino umutoza wa Kiyovu SC, Koukulas Petros yavuze ko abakinnyi abereye umutoza bari mu buzima bubi harimo ko bamwe batangiye gusohorwa mu mazu barimo.

    Petros yagize ati 'Ntabwo nishimye kubera uko tubayeho mu ikipe, tubayeho mu buzima bugoye, abakinnyi banjye babaye intwari uyu munsi kubera ko turi guhura n'ibintu ntigeze mpura na byo mu buzima bwanjye. Kugira ngo baze bakine bitware gutya ni igitangaza. Nabashimira cyane.'

    'Ibyo duhura na byo buri munsi biragoye cyane. Abakinnyi ntibafite aho kuba, turishyuza imishahara n'uduhimbazamusyi. Ako kuri Gorilla FC ndakeka bagiye kukaduha aka kanya.'

    'Ntabwo twitoza bihoraho, muri week-end ntitwitoza kuko ibibuga biba byuzuye amakipe. Ndamutse mvuze ibibazo biri mu ikipe dushobora gusoza ejo mu gitondo kandi uwo mwanya ntawo dufite.'

    'Rimwe na rimwe turitoza ubundi ntitwitoze, rimwe imyitozo iba ari myiza ubundi ntibe myiza, turagerageza gutanga ibyo dufite byose tukarushanwa n'amakipe afite byose, ndakeka turi gukora neza, abasore bari gutanga ibirenze ibyo bafite. Nta birenze nababaza.'

    'Baratwizeza buri munsi, ndashimira ukwitanga bagira gusa dukurikiza gahunda ariko ngerageza kubaba hafi tugafatanya gusa sinamenya igihe twakomeza kubaho gutya kuko ibintu birakomeye cyane.'

    Abakinnyi ba Kiyovu Sports bafitiwe ukwezi k'umushahara bishyuza ubuyobozi ndetse n'ukwa kabiri kurabura iminsi mike ngo kuzure.

    Nyuma y'iyi ntsinzi, ubuyobozi bw'ikipe bwatanze agahimbazamusyi kuri uyu mukino mu gihe hagitegerejwe ako ku mukino wa Gorilla FC Urucaca rwatsinze ku gitego 1-0 tariki 2 Ukwakira 2023.

    Nk'uko byanditswe n'ikinyamakuru IGIHE, cyanditse ko hari bamwe mu bakinnyi bari ba Kiyovu Sports bari bacumbikiwe mu nzu za Mvukiyehe Juvénal wahoze ayobora iyi kipe basohowemo vuba na bwangu badahawe iminsi y'integuza.

    Nyuma yo gutsinda Marine FC ibitego 2-1, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona n'amanota 12, izakurikizaho kwakirwa na Polie FC tariki 20 Ukwakira.

    Imikino y'umunsi wa karindwi yaraye ikinwe uko yagenze:

    Bugesera FC 2-2 Gorilla FC

    Gasogi United 0-1 Amagaju FC

    Kiyovu SC 2-1 Marines FC

    Sunrise FC 0-1 Etincelles FC

    Uko imikino ikinwa kuri iki cyumweru:

    AS Kigali vs Police FC

    Musanze FC vs Rayon Sports

    Etoile de l'Est vs Muhazi United

    The post Gusohorwa mu nzu kw'abakinnyi, kubura aho kwitoreza bimwe mu bibazo byugarije Kiyovu SC yaraye itsinze ikipe ya Marines FC 2-1 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gusohorwa-mu-nzu-kwabakinnyi-kubura-aho-kwitoreza-bimwe-mu-bibazo-byugarije-kiyovu-sc-yaraye-itsinze-ikipe-ya-marines-fc-2-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gusohorwa-mu-nzu-kwabakinnyi-kubura-aho-kwitoreza-bimwe-mu-bibazo-byugarije-kiyovu-sc-yaraye-itsinze-ikipe-ya-marines-fc-2-1

  • Dj Kavori yegukanye Miliyoni 18 Frw mu irush… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, DJ Kavori yegukanye irushanwa rya “Mützig Amabeats”, atsinda abo bari bahanganye barimo DJ Lenzo , DJ Noodlot, DJ Yolo na DJ Dallas.

    Uyu musore uri mu bari kwigaragaza cyane muri uyu mwuga wo kuvanga umuziki mu Rwanda, yegukanye miliyoni 18 Frw zihabwa uwatsinze iri rushanwa, akazahabwa amasezerano y'imikoranire na Mützig yengwa na Bralirwa mu gihe cy'umwaka umwe.

    DJ Kavori umaze imyaka 4 muri uyu mwuga azajya ahabwa 1,500,000 Frw buri kwezi mu gihe cy'umwaka ndetse yahawe ibikoresho bishya bifite agaciro ka Miliyoni 5Frw.

    Kavori ni umwe mu mbuto zashibutse mu ishuri Scratch Music Academy ryabyaye aba-Djs bakomeye mu Rwanda. Uyu musore yarigiyemo nyuma yo kwiga 'Ubwubatsi' mu mashuri yisumbuye. 

    DJ Dallas usanzwe uvanga umuziki muri Magic FM yabaye uwa kabiri aho yegukanye Miliyoni 12 Frw n'ibikoresho bishya bifite agaciro ka miliyoni 5 Frw bizamufasha mu kazi ke ko kuvanga umuziki.

    DJ Lenzo watangiye kuvanga umuziki mu 2014 akigisha n'abandi ba-Dj bakomeye, barimo Selekta Danny wegukanye Mützig Amabeats 2022, ntiyahiriwe n'iri rushanwa kuko yegukanye umwanya wa gatatu atahana 2,500,000 Frw.

    DJ Yolo umaze imyaka icyenda mu kazi ko kuvanga umuziki yegukanye umwanya wa Kane mu gihe DJ Noodlot yabaye uwa Gatanu.

    Aba ba DJ uko ari batanu bahawe iminota 10 yo kugaragaza ubuhanga bwabo mu byiciro bibiri baca imbere y'akanama nkemurampaka kari kagizwe na DJ Infinity , Anita Pendo na DJ Sharif.

    Icyiciro cya mbere cyari kigizwe no gucuranga indirimbo ziri mu njyana buri mu-DJ yatomboye akazivanga adahinduye injyana.

    Icyiciro cya kabiri gisa n'ikitari cyoroshye kuri bamwe cyari icyo kugaragaza ubuhanga umu-DJ afite mu gukoresha icyuma aba basore bakoresha bacuranga (Scratch and Freestyle).

    Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Camp Kigali, cyayobowe na MC Tino, Tessy na Alice Masinzu bamenyerewe mu gushyushya no gutanga ibyishimo kubitabiriye ibitaramo n'ibirori bitandukanye. 

    Iri rushanwa rya “Mützig Amabeats”, rigamije kuzamura abafite ubuhanga mu kuvangavanga umuziki bari hirya no hino mu Rwanda binyuze mu bukangurambaga bwiswe 'Never Stop Starting', bwatangijwe na Bralirwa. 

    Dj Kavori yagukanye irushanwa rya Mutzig Amabeats ritegurwa na Bralirwa 

    Uyu musore yegukanye ibikoresho bya Miliyoni 5 Frw 

    Dj Kavori azajya ahabwa miliyoni 1.5 Frw buri kwezi, kugeza Miliyoni 18 Frw zuzuye 

    Kavori uri kuzamuka neza muri uyu mwuga, agiye guhabwa amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa cya Mutzig mu gihe cy'umwaka 

    Kavori ubwo yamurikaga ubuhanga bwe mu kuvanga imiziki imbere y'akanama nkemurampaka 

    Dj Dallas yegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Mutzig Amabeats 


    Dj Lenzo yegukanye umwanya wa gatatu, mu irushanwa rya Mutzig Amabeats 

    Lenzo wigishije benshi, yegukanye Miliyoni 2.5 Frw 


    Lenzo ubwo yamurikaga ubumenyi afite, imbere ya Dj Anitha Pendo n'abandi 


    Dj Yolo umaze imyaka 9 muri uyu mwuga yegukanye umwanya wa Kane mu irushanwa rya Mutzig Amabeats 


    Dj Noodlot yegukanye umwanya wa gatanu mu irushanwa rya Mutzig Amabeats 



    DJ Infinity , Anita Pendo na DJ Sharif nibo bari bagize akanampa nkemurampaka 


    Mc Tessy usanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star ari mu bayoboye iki gitaramo 


    Mc Tino ukorera KT Radio, yari umwe mu bashyushyarugamba b'iri rushanwa 

    Abitabiriye iri rushanwa, nta nyota n'icyaka bari bafite kuko ibinyobwa bya Bralirwa byari byiganje ku bwinshi 


    Zeo Trap na bagenzi be, bo muri Kavu Gang bari mu bitabiriye 


    Kanda hano urebe andi mafoto.

    AMAFOTO: Serge-Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135441/dj-kavori-yegukanye-miliyoni-18-frw-mu-irushanwa-mutzig-amabeats-rya-bralirwa-135441.html