Blog

  • Kayumba Nyamwasa yahiritswe ku butegetsi bwa RNC #rwanda #RwOT

    Umwiryane umaze igihe uvugwa muri wa mutwe w'Iterabwoba RNC, ndetse mu ntangiriro z'icyumweru gishize akaba yari yaviriyemo ibigarasha 6 gusezererwa muri uwo mutwe ngo kubera kwigomeka ku butegetsi, ubu noneho anahitanye abari abategetsi ba RNC, barimo Kayumba Nyamwasa nyamara ari we washinze uwo mutwe w'iterabwoba.

    Mu itangazo dufiyiye kopi, abayoboke ba RNC baravuga ko inama y'igitaraganya yabahuje muri izi mpera z'icyumweru, yanzuye ko abari bagize komite-nyobozi ya RNC bose birukanywe 'kubera imikorere itagira icyerekezo'.
    Abo ni:
    1.Jérôme Nayigiziki wari Umuhuzabikorwa Mukuru.
    2.Kayumba Nyamwasa wari Umuhuzabikorwa wungirije
    3. Emmanuel Hakizimana wari Umuhuzabikorwa wa 2 akaba n'Umunyamabanga Mukuru.
    4.Ali Abdul Karim wari umuhuzabikorwa wa 3

    Ingoma ya Kayumba Nyamwasa rero isimbuwe na:
    1. Ntwari Frank, chairman wa RNC. (Uyu ni muramu wa Nyamwasa, akaba yari aherutse kwirukanwa ku buyobozi bw'urubyiruko muri uwo mutwe)
    2. Faustin Rukundo , umwungiriza wa mbere.
    3. Jennifer Twamugira, umwungiriza wa 2.
    4. Jean Paul Mushimye, umubitsi.
    5. Abanditsi bakaba n'abavugizi: Denis Serugendo na Robert Mukombozi.
    Ikindi, radio nsakazabinyoma bitaga 'ITAHUKA' nayo yahindutse' Radio IHURIRO', bivuze ko Serge Ndayizeye, umumotsi wa Nyamwasa, ahirimanye n'ITAHUKA yomonganiragaho, cyangwa se akemera kuyoboka agatsiko ka Frank Ntwari niba ashaka kuramira igifu cye.

    Ntibiramenyekana niba Kayumba Nyamwasa n'abambari be bemera guhara ubutegetsi, akaba umuyoboke basanzwe, gusa abasesenguzi barasanga ahubwo amacakubiri na bombori bombori muri RNC ari bwo bitangiye.

    Umwiryane muri iri tsinda ry'ibisahiranda nawo wagirango uri mu mahame-shingiro yaryo, kuko ubwa mbere Théogène Rudasingwa, Gahima Gerald, Ngarambe na Musonera batangiranye na Nyamwsa bamuteye umugongo, bashinga icyo bise' New RNC' .
    Bidateye Kabiri hagenda Jean Paul Turayishimye, Thabita Gwiza na Bénoit Umuhoze, bashinze ikiryabarezi bise' ARC-Urunana'.

    Yaba iyo RNC, byaba n'ibyo bitakaragasi biyikomokaho, byose nta murongo wa politiki uhamye wabibaza. Icyo bashyira imbere ni ugutuka u Rwanda n'Abayobozi barwo, bagamije kwibonera imisanzu ngo bisunikire iminsi.

    Umunyarwanda yagize ati:'Ikinyoma ntikirara bushyitsi'.

    Ntushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose, amaherezo ukuri kuragutamaza.

    The post Kayumba Nyamwasa yahiritswe ku butegetsi bwa RNC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kayumba-nyamwasa-yahiritswe-ku-butegetsi-bwa-rnc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayumba-nyamwasa-yahiritswe-ku-butegetsi-bwa-rnc

  • Afrika y'Epfo yirukanye abasirikare bayo muri DRC-MONUSCO bavugwa mu buraya #rwanda #RwOT

    Igisirikara cya Afurika y'Epfo cyahamagaje mu gihugu abasirikare bacyo umunani bashinjwa imyifatire mibi yo kujya mu buraya mu butumwa barimo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Abo basirikare bacyekwa bari mu butumwa bwa MONUSCO mu ntara ya Kivu ya Ruguru. Mu cyumweru gishize bwatangaje ko bwafashe ingamba zirimo kubahagarika no kubafunga mu gihe harimo gukorwa iperereza.

    Stéphane Dujarric, umuvugizi w'umunyamabanga mukuru wa ONU, mu cyumweru gishize yatangaje ko abo basirikare 'mu gihe cy'amasaha y'umukwabu bagiye mu kabari kazwiho kuba ahantu hakorerwa uburaya' hafi y'umujyi wa Beni.

    Yongeyeho ko abapolisi bo muri ubu butumwa bageze ahabereye ibyo 'basagariwe kandi bagakangwa n'abagize izo ngabo', ubwo bari bagiye guta muri yombi abashinjwa.

    Dujarric yavuze ko iperereza ryatangiye kuri abo basirikare bashinjwe kurenga ku mategeko ngengamyitwarire y'abasirikare bari mu butumwa bwa ONU.

    Mu itangazo ryo ku cyumweru, igisirikare cya Afurika y'Epfo (SANDF) cyavuze ko 'Kubera uburemere bw'ibyo birego, SANDF yafashe icyemezo cyo kugarura muri Afurika y'Epfo abo basirikare bavugwa gusubiza ibibazo kuri ibi birego no kuvuga ibyabaye.'

    Gusa iki gisirikare cyavuze ko ONU yarenze ku mabwiriza yo gutangaza ibirego nk'ibi, ntihite ibimenyesha abategetsi ba Afurika y'Epfo ahubwo 'bakabimenyera mu binyamakuru'.

    Afurika y'Epfo ifite abasirikare barenga 1,000 mu butumwa bwa MONUSCO, ni iya gatanu mu kugirayo ingabo nyinshi inyuma y'Ubuhinde, Pakistan, Bangladesh na Nepal.

    Abasirikare ba MONUSCO na mbere bagiye bavugwaho ibirego by'imyifatire mibi ijyanye n'imibonano mpuzabitsina.

    Mu 2017, abasirikare batanu bayo barezwe imyifatire idahwitse nk'iyo, aho umwe muri bo yashinjwe gutera inda umwana w'umunyecongo utarageza imyaka y'ubukure.

    DR Congo imaze igihe isaba 'kwihutisha' kuvana izi ngabo muri iki gihugu guhera mu Ukuboza (12) uyu mwaka, aho zishinjwa kunanirwa guhagarika imitwe yitwaje intwaro n'umutekano mucye mu myaka irenga 25 zihamaze.

    Inkuru ya BBC

    The post Afrika y'Epfo yirukanye abasirikare bayo muri DRC-MONUSCO bavugwa mu buraya appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/16/afrika-yepfo-yirukanye-abasirikare-bayo-muri-drc-monusco-bavugwa-mu-buraya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=afrika-yepfo-yirukanye-abasirikare-bayo-muri-drc-monusco-bavugwa-mu-buraya

  • Maranatha Family Choir yakoze mu nganzo yisun… – #rwanda #RwOT

    Iyi ni imwe muri korali zamamaye cyane mu itorero ry'Abadiventiste b'umunsi wa Karindwi, ahanini biturutse ku mazina y'abantu bazwi nka Uwitonze Clementine [Tonzi], Ishimwe Karake Clement, Butera Knowless, Aline Gahongayire n'abandi bayinyuzemo mu myaka yo hambere ubwo biga mu mashuri yisumbuye muri APACE.

    Imyaka itatu yari ishize badasohora ibihangano ushingiye ku byo umuyoboro wayo wa Youtube ugaragaza. Ariko baherutse guhuza imbaraga na Nel Ngabo na John B Singleton usanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakorana indirimbo ihimbaza Imana bise 'Narahindutse'.

    Perezida w'iyi korali, Selemani Munyazikwiye yabwiye InyaRwanda ko bagarutse mu muziki mu buryo bweruye, kandi bizeza abakunzi babo kubaha ibihangano byiza.

    Yavuze ati 'Ubutumwa twifuza kugeza ku bakunzi bacu, ndetse n'abanyarwanda aho bari hose muri rusange, n’uko nyuma y'igihe kinini bisa naho batatubona, ubu twagarutse, kandi tukaba twagarukanye umutima wo kubaha ibihangano bibubaka kandi bikoze neza.'

    Yavuze ko myaka ishize bari mu ivugabutumwa atavuga ko ihuye n'ibikorwa n'ibihangano bashyize hanze hashingiwe mu miterere y'iyi korali n'uburyo bakoragamo mu bihe byashize.

    Yavuze ati 'Ni urugendo ugendeye ku myaka tumaze mu ivugabutumwa, umuntu atavuga ko rwabayemo umusaruro mu bikorwa no mu bihangano bijyanye n'iyo myaka. Ariko nabyo bikaba byaragiye biterwa n'impamvu nyinshi. Zimwe zishingiye ku miterere Maranatha Family Choir yari ifite ndetse n'uburyo yakoragamo.'

    Maranatha Family Choir muri iki gihe igizwe n'abaririmbyi 11. Selemani asobanura ko kuba hari abanyamuziki bazwi bayinyuzemo, byateye benshi amatsiko bifuza kuyimenya mu buryo bwisumbuyeho, bituma n'ibihangano byabo birebwa.

    Akomeza ati 'Hari icyo byafashije rwose (Kuba hari abantu bayinyuzemo bazwi). Kimwe byagiye bitera amatsiko abantu benshi yo gushaka kumenya iryo tsinda ry'abaririmbyi abo bantu bazwi bagiye banyuramo, bikaba byaberekeza ku kumva ibihangano byacu.'

    Yavuze ko mu gukora ibihangano by'abo n'ibitaramo n'ibindi, kenshi bisunga ubunararibonye bw'abayinyuzemo barimo Ishimwe Karake Clement wanabakoreye iyi ndirimbo 'Tuma umuntu aseka' mu buryo bw'amajwi (Audio).

    Selemani akomeza ati 'Ikindi n'uko hari ubunararibonye abo bantu bazwi banyuzemo usanga natwe butugirira umumaro. Nk'urugero uyu munsi ubunararibonye Clement Ishimwe afite mu ruganda rw'umuziki ntawabura guhamya ko budufitiye umumaro mu byo dukora.'

    Yavuze ko iyi ndirimbo basohoye bayanditse bashingiye ku bihe abantu bari kunyuramo muri iki gihe, aho mu itangazamakuru humvikana inkuru z'abantu biyahuye, abantu bigunze bitewe n'ibyo bari kunyuramo, kandi ugasanga hari agahinda gakabije kugeza no mu bakiri bato.

    Selemani ati 'Hari n'ukuntu usanga kwita ku bandi bigabanuka bitewe n'uko buri wese yihugiyeho. Ubutumwa rero twashakaga gutambutsa muri iyi ndirimbo, ni ubwo gutuma nk'abantu dukanguka, tugaha agaciro impinduka nziza dushobora kurema muri bagenzi bacu, ahari umubabaro, agahinda, kwiheba, kwigunga n'ibindi nkabyo; tukagira uruhare rwo gutuma hagaruka inseko y'ibyishimo n'icyizere.'

    Uyu muyobozi yavuze ko muri iki gihe bahugiye mu gusohora indirimbo zinyuranye, aho gukora album imwe bahurizaho ibihangano by'abo. Kandi avuga ko muri uyu mwaka muri gahunda bafite nta gitaramo bateganyamo.

    Imyandikire y'indirimbo z'iri tsinda muri iki gihe yibanda ku mpinduka nziza abantu bakwiriye kugira ku bandi, bibukiranya ubutumwa bukwiriye ikiremwa-muntu.

     

     

    Maranatha Family Choir yatangaje ko yagarutse mu muziki mu buryo bweruye nyuma y'imyaka itatu yari ishize


    Maranatha yavuze ko yanditse indirimbo 'Tuma umuntu useka' bashingiye ku bihe Isi iri kunyuramo muri iki gihe


    Maranatha bavuga ko mu rugendo rwabo rw'umuziki bisunga cyane ubunararibonye bw'abantu bayinyuzemo


    Iyi korali yamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Icyizere’, ‘Uri uwera’, ‘Nzaririmba’ n’izindi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUMA UMUNTU ASEKA'


    MARANATHA BAHERUTSE GUHUZA IMBARAGA NA NEL NGABO NA JOHN BAKORANA INDIRIMBO ‘NARAHINDUTSE’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135460/maranatha-family-choir-yakoze-mu-nganzo-yisunze-ubunararibonye-bwabayinyuzemo-video-135460.html

  • The Ben yagiranye ibiganiro numuyobozi wa Tr… – #rwanda #RwOT

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ndaje' yasohoye aya amashusho yaherekeje ifoto kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023.

    Asohotse nyuma y'iminsi micye hatangajwe ko The Ben ashobora kuzaba ari umwe mu bazashyikiriza ibihembo abanyamuziki bo mu bihugu bitandukanye bahataniye ibihembo bya Trace Awards bizatangwa ku wa 20 Ukwakira muri BK Arena.

    Biranashoboka ko uyu muhanzi azaririmba mu muhango wo gutanga ibi bihembo. Mu butumwa bwo kuri Instagram, The Ben yavuze ko ashima urukundo Olivier Laouchez akunda u Rwanda, amwizeza ko azatuma yishima. Ati 'Warakoze ku bwo gukunda u Rwanda. Niteguye gutuma nishima.'

    Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w'abahanzi ku Isi, by'umwihariko abo muri Afurika.

    Trace Group ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban…] ifite itsinda ry’abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka n’itabirikwiye.

    Ni ku nshuro ya mbere bigiye gutangwa bihatanyemo abo mu Rwanda. Ni mpuzamahanga, kandi bigamije guteza imbere abanyamuziki bafite impano zinyuranye by’umwihariko abubakiye inganzo y’abo ku muziki wa Afrobeat.

    U Rwanda nirwo ruzakira umuhango wo gutanga ibi bihembo. Byatumye hongerwamo icyiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda cyiswe ‘Best Rwandan Artist’ gihatanyemo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.

    Diamond wo muri Tanzania uheruka gutaramira i Kigali, ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo [Best Male], n’icyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza [Best Music Video].

    Ni mu gihe Azawi, Levixone na Ghetto Kids aribo bahagarariye Uganda muri ibi bihembo bizatangwa ku wa 21 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena bihuzwa n’iserukiramuco rya ‘Trace Awards&Festival’ ku bufatanye na Visit Rwanda, Sosiyete ya RwandAir, Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) n'abandi.

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Olivier Laouchez washinze Trace Group, yavuze ko abahanzi bo muri Afurika bitanga uko bashoboye mu rugendo rw’umuziki bityo ‘bakeneye gushimirwa’

    Yavuze ko ibi bihembo bihatanyemo abarenga 150 barimo abahanzi, aba Producer, aba Dj, abanditsi b’indirimbo, inzu z’umuziki, abahanzi bakizamuka n’abandi.

    Olivier yahaye ikaze kandi ashimira buri wese wakoze ibikorwa byatumye yisanga kuri uru rutonde rw’abahataniye ibihembo.

    Kuva mu Majyepho, u Burasirazuba n’u Burengerazuba, Umugabane wa Afurika urahagarariwe muri ibi bihembo binyuze mu bahanzi bakora injyana nka Afrobeat, Genge, Kizomba, R&B, Rumba, Dancehall n’izindi.

    Bahatanye mu byiciro 22. Kandi ni abo mu bihugu birimo birimo Amerika y'Amajyepfo, Caribbean, Uburayi, Algeria, Angola, Brazil, Cameroon, Cape Verde, Comoros, DRC, France, French Guiana, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti, Ivory Coast, Jamaica, Kenya, Madagascar, Martinique, Mayotte, Mauritius, Morocco, Mozambique, Nigeria, Reunion, Rwanda, Senegal, South Africa, Swaziland, Tanzania, Tunisia, U Bwongereza na Uganda.

    Buri umwe uzatsinda azahabwa igikombe cyahanzwe n’umunye-Congo, Dora Prevost watanze ishusho y’uburyo kigomba kuba kigaragara.

    Nigeria n’iyo ya mbere ifite abahanzi benshi bagera kuri 40 bahatanye muri ibi bihembo. Harimo nka Davido, Wizkid, Tiwa Savage, Ayra Starr, Burna Boy, YemiAlade, Fireboy DML na Rema.

    Icyiciro cy’umuhanzikazi w’umugore (Best Female Artist) gihatanyemo Soraira Ramos wo muri Cape Verde, Josey wo muri Côte d’Ivoirem, Viviane Chidid wo muri Senegal, Nadia Mukami wo muri Kenya, Tiwa Savage na Ayra Starr bo muri Nigeria.

    Umuraperi K.O ahatanye mu byiciro bitatu birimo Best Male, Song of The year ndetse na Best Collaboration. Musa Keys uherutse gukorana indirimbo ‘Who is Your Guy?’ na Tiwa Savage ahatanye muri Best Live, Best Collaboration ndetse na Best Music Video.

    Ni mu gihe umuhanzi Pabi Cooper ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mushya (Best NewComer). Dj Uncles Waffles wo muri Swaziland ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Dj’.

    Ibi bihembo byitezweho kuzakurikirwa n’abantu barenga Miliyoni 500 mu bihugu 190 byo ku Isi. Kandi amatora ahesha amahirwe buri muhanzi yatangiye kuva kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023.

     

    The Ben yagaragaye yahuje urugwiro n'Umuyobozi mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez

     

    The Ben ashobora kuzaba ari umwe mu bazatanga ibihembo bya Trace Awards cyangwa se akaririmba mu muhango wo gutanga ibi bihembo

     

    Ibiganiro birakomeje hagati ya The Ben na Trace Group ku gutanga ibihembo muri uyu muhango no kuririmbamo


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NAREMEYE’ YA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135462/the-ben-yagiranye-ibiganiro-numuyobozi-wa-trace-group-135462.html

  • Ikariso Alyn Sano yambaye mu bitaramo igiye g… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’ukwezi gushize, ni bwo Alyn Sano yatangaje ko agiye gushyira ku isoko amakariso yambarwa n’ab’igitsina gore yanditseho amazina ye “Alyn Sano.” Ni nyuma y’uko aserukanye uyu mwambaro w’imbere i Musanze ku wa 23 Nzeri 2023 mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma yo gutaramira ab’i Rubavu mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, Alyn Sano ukomeje kwigaragaza neza muri ibi bitaramo, yatangaje ko ikintu gikomeye amaze kubyungukiramo ari ugukora cyane, anahishura ko nta muhanzi washobora gutaramira abantu adahagaze neza mu buryo bugaragara, ibizwi nko kuba “Physically fit.”

    Akomoza ku bimufasha kugumana ingano y’umubiri we ntigabanuke cyangwa ngo yiyongere, Alyn Sano yasobanuye ko hari ibintu bitatu bibimufashamo. Yavuze ko yiyitaho mu buryo bwose bwaba ubugaragara ku mubiri inyuma, ubuzima bwe bwo mu mutwe n’ubw’umwuka.

    Yongeyeho ko gukora siporo no kwirinda kwinjiza ibitari ngombwa mu mubiri we, biri mu bimufasha kugumana umubiri we kugeza igihe we ku giti cye azifuza kubihindurira. Yasobanuye ko nubwo adateganya guhinduka ariko ntawe umenya uko ejo hazaba hameze, atanga urugero ko ashobora kubyara akabyibuha, cyangwa se akitukuza n’ibindi.

    Ku bijyanye n’ikariso igenewe ab’igitsina gore  uyu muhanzikazi aherutse kugaragara yambaye yanditseho amazina ye, yatangaje ko agiye kuyishyira muri cyamunara, ikazegukanwa n’uzaba ufite amafaranga menshi kurusha abandi, hanyuma ayo mafaranga akazayakoresha ‘ikintu gikomeye.’

    Alyn Sano yasabye abantu gukomeza kumwitega nk’umuhanzi utazigera azima ngo atenguhe abanyarwanda.

    Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bimaze iminsi bisusurutsa abatuye mu ntara zitandukanye z’igihugu biri kugana ku musozo, kuko kuri ubu hatahiwe abo mu Mujyi wa Kigali, ari naho ha nyuma biteganijwe gusorezwa.

    Alyn Sano yatangaje ko ikariso ye igiye gushyirwa muri cyamunara

    Izegukanwa n’uzarusha abandi amafaranga

    Uyu mwambaro, Sano yawuserukanye i Musanze muri MTN Iwacu Muzika Festival bitungura benshi

    Uko yaserutse i Rubavu yambaye

    Yatangaje ko isomo amaze kungukira muri ibi bitaramo ari ugukora cyane

    Alyn Sano yijeje abanyarwanda ko adateze kuzima

    REBA IKIGANIRO ALYN SANO YAGIRANYE N INYARWANDA TV

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135464/ikariso-alyn-sano-yambaye-mu-bitaramo-igiye-gushyirwa-muri-cyamunara-video-135464.html

  • Agahinda ka Mama Nick wo muri City ukeneye ubufasha bwo kwivuza, ubwo yari mu bitaro nibwo umwana we yapfuye (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Mukakamanzi Beatha wamamaye muri filime y’uruhererrkane ya City Maid nka Mama Nick, arasaba ubufasha bwo kugira ngo yivuze kubera impanuka yakoze muri Werurwe 2023.

    Mama Nick wakoze impanuka muri Werurwe 2023, mu gihe yari ameze nabi nibwo yaje no gupfusha umwana we witabye Imana muri Gicurasi 2023, ibintu byamusigaye agahinda gakomeye.

    Uyu mubyeyi usigaye ugendera mu mbago, iyi mpanuka yamusigiye ikibazo mu kuguru no mu rukenyerero ubu akaba akeneye miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo avurwe akire neza.

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/agahinda-ka-mama-nick-wo-muri-city-ukeneye-ubufasha-bwo-kwivuza-ubwo-yari-mu-bitaro-nibwo-umwana-we-yapfuye-video

  • Abagore bo mucyaro ku munsi wabo bagaragaje ko iyo bashyigikiwe mu buryo bufatika batera imbere #rwanda #RwOT

    Buri mwaka tariki ya 15 ukwakira, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro, uyu mwaka wa 2023, mu Rwanda uyu munsi usanze hari bamwe mu bagore bateye intamwe mu myumvire ndetse no mu bifatika nkuko aba bo mu Ntara y'Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi babyivugira.

    Umwe ati ' Ubu muri iyi minsi turi mu ihinga ry'ibishyimbo n'ibigori turi mu masaka ariko tugerageza no kwiteza imbere tujya mubimina aho duhurira hamwe tugafashanya tugagurizanya ndetse tukabasha gukorana n'ibindi bikorwa bitandukanye nko gusasirana tukarwanya nyakatsi ku muburiri ndetse tukagrizanya mitiweri tukiteza imbere ndetse n'amatungo magufiya.'

    Undi nawe ati ' Nta mirimo abagore bagihezwamo nk'uko byari bimeze mbere ubu akazi kose apfa kubaagashoboye aragakora imirimo yose tuyibonamo ndetse twiteje imbere mubintu byinshi nk'abagore bo mu cyaro.'

    Parfaite UWERA uyobora Gicumbi by'agateganyo avuga ko umugore wo mu cyaro igihura n'inzitizi z'imirimo myinshi akora idahabwa agaciro, hakaza n'amakimbirane ya hato na hato, bikaba imbogamizi zituma atagerra ku iterambere rirambye!

    Ati ' Muri izo nzitizi harimo ngirango imirimo imwe n'imwe umugore wo mucyaro agikora idahabwa agaciro harimo ya mirimo dukora nk'abagore kubyara,gukorera abana isuku kwita ku bana kurera gutekera abana iyo mirimo yose ntihabwa agaciro mu urugo kandi ni imirimo y'ingenzi cyane.'

    Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Dr. Valentine UWAMARIYA, yagaragaje ko imyumvire y'umugore wo mu cyaro igeze ku kigero gishimishije, gusa ngo baracyafite intinyi yo kuyoboka ibigo by'imari.

    Ati ' Ibimaze gukorwa ni byinshi harimo kuzamura imyumvire no gusobanurira uumugore uko yakwiteza imbere muburyo butandukanye ngirango mubonye imishinga tumaze gusura itandukanye ibabyarira inyungu bikabafasha no kubona inyunganizi muri ya mirimo y'indi itandukanye ,umugore wo mu mujyi rero we akenshi baba mu mijyi n'ubundi bafite ibyo bakora bibazanira inyungu z'amafaranga kuburyo imirimo yo mu urugo abandi bayibafasha ari nayo mpamvu dusabwa kuzamura umugore wo mu cyaro nawe akagira ubwo bushobozi.'

    Tubibutse ko insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: DUSHYIGIKIRE ITERAMBERE RY'UMUGORE WO MU CYARO.

    The post Abagore bo mucyaro ku munsi wabo bagaragaje ko iyo bashyigikiwe mu buryo bufatika batera imbere appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/16/abagore-bo-mucyaro-ku-munsi-wabo-bagaragaje-ko-iyo-bashyigikiwe-mu-buryo-bufatika-batera-imbere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagore-bo-mucyaro-ku-munsi-wabo-bagaragaje-ko-iyo-bashyigikiwe-mu-buryo-bufatika-batera-imbere

  • Amikoro macye no guhorana ubwoba bwo gutakaza akazi bituma abakozi bahorana 'Stress mu kazi' #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi  bwagaragaje ko abakozi benshi  mu bihugu bigize EAC   bahorana  Stress mu kazi aho benshi bayiterwa n'amikoro adahagije bavana mu murimo no guhorana ubwoba bwo gutakaza akazi.

    Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara  kuri uyu wa 13 Ukwakira 2023 n'ikigo mHub Africa cyita ku buzima bwo mu mutwe ,bwakorewe mubihugu bigize umuryango wa Afurika y'iburasirazuba birimo n'u Rwanda  bugaragza ko benshi mubakozi bangana na 30.8% bakora mu nzego zitandukanye bahorana umunaniro ukabije wo mu mutwe ibizwi nka Stress  ku kigero kiri hejuru. Impamvu nyamukuru zitera abakosiz benshi Stress ni amikoro adahagije bavana mu murimo no guhorana ubwoba bwo gutakaza akazi n'ibindi. Francoise Uzamukunda ni umuyobozi wa mHub Africa mu Rwanda.

    Ati ' Kuko hari ibibazo usanga bituruka kubuzima bwacu bwa buri munsi tubamo ibibazo by'imiryango yacu biterwa n'uko mu mufuka wacu haba hameze cyangwa se nanone biterwa n'uburwayi busanzwe ariko hakaba n'ibindi biturutse mu kazi aho ni cya gihe usanga abakora masaha menshi y'akazi cyangwa se usange muri ya masaha y'akazi uwitwa ngo arabayobora imiyoborere y'ikigo wenda ntimeze neza.'

    Bamwe mubakozi bagaragaza icyakorwa kugirango ubuzima bwo mu mutwe bw'umukozi bumere neza.

    Umwe ati ' Navuga ko nko muburyo ki abakoresha bafatamo abakozi bishobora kugira uruhare muburyo ki umukozi akora urugero niba ufite umukoresha uhora avuga nabi cyangwa uhora agukoresha igitutu icyo gihe birakubangamira no muburyo ki ukora ariko niba ufite umukoresha ukumva ushobora kuvuga uti impamvu ntabonetse mu kazi ni iyi n'iyi akabyumva icyo gihe usanga no gukora kwawe ntabwo wicyeka uhora ukora wumva ufite courage zo gukora.'

    Undi nawe ati ' Ikibazo cyo mu mutwe ni ikibazo gihari kandi gikwiye kwitabwaho ku rwego rw'umuntu akumva ko kimureba no ku rwego rw'ibigo dukorera za instution dukorera bakabona ko bikwiriye bagashyiraho uburyo abantu bashobora kubona bwo kwitabwaho mu mubuzima bwo mu mutwe bakabigisha bakabafasha kubona ibikenewe byose kugirango ubwo buzima bwo mu mutwe bubungabungwe ariko bikaza mbe na mbere buri wese ku giti cye aho ugomba kubifata mbere na mbere muburengenzira bwawe kuba njye ntekereza neza nk'umuntu mu buryo bufatika ni uburengenzira bwanjye.'

    Impuguke mu mitekerereze n'imyitwarire ya muntu akaba n'umujyanama w'ubuzima  bwo mu mutwe ukorana n'ikigo MHUB mu Rwanda BARAKA ESPOIR avuga ko ABAKORESHA bakwiye gushyiraho uburyuo buhamye bwo kubungabunga ubuzimwa bwo mu muwte bw'abakozi.

    Ati ' Kuganira niwo muti wa mbere kubasha kuvuga ibikuri mu mutima ni wo muti wa mbere w'ikibazo icyo aricyo cyose cyazana ikibazo cya stress cya depression n'ibindi n'ibindi kubigira ibintu bisanzwe tukabigira umuco abantu bakagira bakamenya ko ikibazo cyose ufite ushobora kukigaraniiza umuntu hakabaho ibanga hakirindwa no guhabwa akato ikindi wenda hakaba hanashyirwaho n'inkunga abakozi bagahabwa amahirwe yo kuba byibuze babasha  guterwa inkunga nk'ukuntu bishyurrirwa assurance bakajya kureba umuntu ubafasha w'umujyanama w'ubuzima bwo mu mutwe.'

    Muri iki gihe indwara zo mu mutwe zariyongereye cyane ku buryo buteye inkeke aho n'imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Rwanda umuntu umwe muri batanu afite ibibazo byo mu mutwe. Ni mugihe Ishami ry'Umuryango wabibumbye ryita ku murimo riragaza ko Abakozi batandukanye hirya no hino ku Isi bangana na 58%, bemeza ko byinshi mu bibazo byo mu mutwe bakunze guhura nabyo, babiterwa n'abakoresha babo harimo ababahoza ku nkeke, ababakoresha ntibabishyure n'ababakoresha amasaha y'ikirenga. Kubwiyo mpamvu  Ikigo MHUB Africa  kigasaba abakoresha gushyiaho uburyo bw'imikorera butuma umukozi akaora akazi yumva atekanye mu mutwe.

    The post Amikoro macye no guhorana ubwoba bwo gutakaza akazi bituma abakozi bahorana 'Stress mu kazi' appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/16/amikoro-macye-no-guhorana-ubwoba-bwo-gutakaza-akazi-bituma-abakozi-bahorana-stress-mu-kazi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amikoro-macye-no-guhorana-ubwoba-bwo-gutakaza-akazi-bituma-abakozi-bahorana-stress-mu-kazi

  • Bijoux wo muri Bamenya yavuze ku kuba yasaba imbabazi Dr. Rev. Antoine Rutayisire (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yavuze ko namara kuganira na Dr. Rev. Antoine Rutayisire akumva ibyo amushinja ari byo yiteguye kumusaba imbabazi.

    Muri Mutarama 2022 nibwo Bijoux yakoze ubukwe na Lionel Sentore aho imbere y’Imana basezeranyijwe na Dr. Rev. Antoine Rutayisire. Gusa ntabwo urugo rwabo rwashinze imizi kuko bahise batandukana bidateye kabiri.

    Ubwo inkuru z’uko batandukanye zari zishyushye ni nabwo haje inkuru y’uko bakoze ubukwe basezerana imbere y’Imana kandi batarigeze basezerana imbere y’Imana y’Amategeko kandi mu kugira ngo usezerane ubanza kwerekana ko wasezeranye imbere y’amategeko.

    Aha rero niho abantu batangiye kwibaza uko Dr. Rev. Antoine Rutayisre yaba yarabasezeranyije, nibwo na we yaje kumvikana avuga ko koko niba ariko bimeze baba baramubeshye. Gusa ngo si amakosa ye kuko mu idini haba hari ushinzwe kubireba we icyo akora ari umuhango wo kubasezeranya.

    Bijoux utifuza kubivugaho byinshi, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, abajijwe niba azasaba imbabazi Rutayisire kubera ko bamubeshye, yavuze ko koko nasanga barakosheje azamusaba imbabazi.

    Ati “Nabeshye Antoine [Rutayisire] ntabwo nabeshye abantu bo ku ISIMBI, mu kumusaba imbabazi, ni Antoine nzazisaba. Niba naramubeshye nzagenda mwegere mubaze nti ese Pastor nakubeshye gute cyangwa nakubeshye guutya ni urugero, mbabarira cyangwa mubwire nti ntabwo nakubeshye bitewe n’ikiganiro njye na we tugiranye, nimbona ari ngombwa nzazisaba.”

    Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI, Lionel Sentore yavuze ko nyuma y’ubukwe hari ibyo batumvikanyeho bahitamo gutandukana.

    Ati 'Ikibaye ni uko tutumvikanye. Kuba tutarumvikanye haba hakubiyemo ibintu byinshi.'

    Nyuma yo gutandukana na Lionel Sentore, Bijoux akaba mu mpera z’umwaka ushize yaribarutse ubuheta aho bivugwa ko asigaye anafite undi mugabo bibanira ari na wese w’umwana we.

    Bijoux ngo nabona ari ngombwa azasaba imbabazi Antoine Rutayisire wasezeranyije

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/bijoux-wo-muri-bamenya-yavuze-ku-kuba-yasaba-imbabazi-dr-rev-antoine-rutayisire-video

  • Lionel Messi agiye gusubira ahantu yafungiwe – #rwanda #RwOT

    Bwa mbere kuva ikipe ya Inter Miami yashingwa igiye gukina imikino mpuzamahanga ya gicuti. Mu kwezi gutaha ku Ugushyingo izerekeza mu Bushinwa aho izakina n’amakipe abiri akina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri iki gihugu.

    Biteganyijwe ko taliki 05 izakina n’ikipe ya Qingdao Hainiu naho nyuma y’iminsi 3 taliki 8 ikine n’ikipe ya Chengdu Rongcheng. Iyi mikino yose ikaba izabera kuri sitade ya Phoenix Hill Football Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 60.

    Iyi mikino yateguwe na Kompanyi ya NSN (Never Say Never) n’ubundi isanzwe itegura imikino ya gicuti ifatanyije n’indi yo mu Bushinwa yitwa Maijia Sports.

    Nubwo Lionel Messi atazaba ari ubwa mbere agiye mu Bushinwa muri uyu mwaka, ariko ubwo aherukayo mu kwezi kwa Gatandatu yahahuriye n’uruva gusenya kuko yarafunzwe.  

    Uyu mukinnyi yafungiwe ku kibuga cy’indege bitewe nuko yari yerekanye urwandiko rw’inzira (Passport) rwa Espagne aho kwerekana urwa Argentine, bituma aba afunzweho umwanya muto nyuma aza kurekurwa. 

    Lionel Messi yari agiye mu Bushinwa asanzeyo bagenzi be mu ikipe y’Igihugu ya Argentine kuko niho bari bari kwitegura imikino ya gicuti bari bafitanye na Australia ndetse na Indonesia.

    Lionel Messi ugomba kujyana na Inter Miami mu Bushinwa mu mikino ya gicuti 

    Lionel Messi ubwo aheruka mu Bushinwa yarafunzwe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135455/lionel-messi-agiye-gusubira-ahantu-yafungiwe-135455.html