Blog

  • Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yafunzwe – #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB” rubinyujije ku rukuta rwa X, rwatangaje ko Umunyamakuru wigenga (Freelance) Jean Paul Nkundineza yafunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

    Ibyaha Nkundineza Jean Paul acyekwaho yabikoreye ku murongo wa YouTube. Akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB irongera gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nk’uko biteganywa n’amategeko.

    Nkundineza Jean Paul aherutse kumvikana kuri Youtube avuga ko Miss Mutesi Jolly akwiriye kwigurira kamwe agakoresha ibirori, akishimira ko Prince Kid yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’Urukiko Rukuru. Yakoresheje amagambo ataravuzweho rumwe mu gutangaza ibyo.

    Gutukana mu ruhame ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Nkundineza aramutse ahamwe n’icyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y'iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi 100.000 Frw ariko atarenze ibihumbi 200.000 Frw; imirimo y'inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Gutukana bivugwa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo ni ikimenyetso, imigenzereze, ijambo cyangwa inyandiko bigambiriye gukomeretsa umuntu ku bushake kandi ku buryo butaziguye.

    RIB yafunze Nkundineza Jean Paul, Umunyamakuru wigenga (freelance).

    Akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) October 16, 2023

    RIB yatangaje ko yataye muri yombi umunyamakuru Jean Paul Nkundineza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135488/umunyamakuru-jean-paul-nkundineza-yafunzwe-135488.html

  • Umunyeshuri wa East African University yaje k… – #rwanda #RwOT

    Ayo marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri benshi aho buri Kaminuza yahagararirwaga n’abanyeshuri 11, hanyuma bose baza guhatana ku rwego rw’Igihugu. Ni Amarushanwa yakoranywe umurava n’umuhate kuko abayitabiriye batangaje ko banejejwe nayo.

    Ababaye Indashyikirwa muri ayo marushanwa uko ari cumi n’umwe, bahawe ibihembo bihindura ubuzima bwabo kurushaho kuba bwiza haba mu gukomeza kwiyungura ubumenyi no kubona ibibafasha mu masomo yabo ya buri munsi.

    Umuhango wo guhemba aba banyeshuri, wahujwe n'uwo kumurika igitabo kigaragaza amateka ya Nyakubahwa Dr. Tito Rutaremara ku ya 30 Nzeri 2023, hagamijwe ko abanyeshuri biga uko bamurika ibitabo nabyo bikababera isomo.

    Uwo muhango witabiriwe n’abantu batandukanye b’inararibonye barimo n’Umuyobozi Mukuru wa HEC (High Education Council) Dr Rose Mukankomeje, Hon.Amb.Muligande Charles, Hon.Dr.Tito Rutaremara, Hon.Amb.Sheihk Harelimana Abdul Karim, abahagarariye Amashuri Makuru na za Kaminuza nka Prof. Kabera Callixte uhagarariye East Africa University -Rwanda n’abandi benshi.


    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Rose Mukankomeje

    Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rse Mukankomeje, yashimiye abana b’u Rwanda bitabiriye amarushanwa yo Gusoma no Kwandika ibitabo by’umwihariko ashimira abahize abandi, yongeyeho ko igikorwa nk'iki ari cyiza, bityo ko gikwiriye kuba ngaruka mwaka.

    Dr. Rose Mukankomeje yashimiye Kaminuza zitabiriye aya marushanwa anasaba ko n'abandi batitabiriye bazaganirizwa ubutaha bakajya bitabira amarushanwa nk'ariya cyane ko atoza abana b’u Rwanda gukunda gusoma ibitabo cyane cyane byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’izindi ndimi.

    Yahamije ko kandi urubyiruko rw’u Rwanda nirwimakaza uyu muco mwiza wo Gusoma no Kwandika ibitabo, bizafasha kwihutisha iterambere ry’igihugu, nkuko byanditswe muri gahunda zitandukanye za Leta haba mu cyerekezo  2030, 2050, ndetse na gahunda 2063 y’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika aho ubukungu bwaba ubw’u Rwanda ndetse n’ubw’Afurika bugomba kuba bushingiye ku bumenyi kandi ibitabo niyo sooko y’ubwo bumenyi.

    Hategekimana Richard uyobora Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwateguye aya marushanwa rukanagurira abanyeshuri ibitabo byabafashije kuyitabira, yashimiye Amashuri Makuru na za Kaminuza muri rusange ku bw’ishyaka ryabaranze bakitabira ku kigero gishimishije. 

    Yakomeje avuga ko gusoma no kwandika ibitabo ari umuco uzafasha abana b’u Rwanda kuzajya banandika amateka y’ibyiza by’u Rwanda nk'uko bikorwa ahandi.

    Hategekimana asaba ko aho byagaragaye ko bafotoje ibitabo by’abanditsi bitazongera, ahubwo Kaminuza yajya igena ingengo y’Imari yo kugura ibitabo bifasha abanyeshuri nkuko izindi Kaminuza zibigenza.

    Ibitabo byifashishijwe mu marushanwa, ni ibitabo bitoza abanyeshuri Indangagaciro y’urukundo rw’Igihugu, ubutwari, ubunyangamugayo, gukunda umurimo no kuwunoza n’izindi ndangagaciro zibereye Urubyiruko rw’u Rwanda.

    Umunyeshuri wabaye uwa mbere ni Isimbi Dusabe Cecile wa Kaminuza ya East African University, ku manota 81.8%, uwa kabiri aba Harerimana Fabien Tumusiifu wa kaminuza ya UNILAK ku manota 81.3%, uwa gatatu aba Cyiza Joseph wa UNILAK n'amanota 79.1%;

    Uwa kane aba Nzabahuza Moise wa UNILAK n'amanota 77.5%, uwa gatanu aba Uwamahoro Sandrine wa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare n'amanota 76.8%, Igihozo Noella wa East African University aba uwa gatandatu n'amanota 76.6%, Gakuru Theoneste wa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare aba uwa karindwi n'amanota 75.6%;

    Mutoni Happy wa East African University aba uwa munani n'amanota 73.2%, Mwizera Happy Divine wa UNILAK aba uwa cyenda n'amanota 69.8%, Kazeneza Gentil wa UNILAK aba uwa cumi n'amanota 69.7%, mu gihe uwa 11 yabaye Singirankabo Rogatien wa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare n'amanota 69.1%.

    Umunyeshuri wahize abandi yahembwe Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda, Abandi bahabwa Mudasobwa (Computer), amagare, Imidari y’Ishimwe, ibyemezo by’Ishimwe, ibitabo, imyenda ya siporo n’ibindi. 

    Mu bahembwe nanone harimo abanyeshuri bagaragaje ishyaka ryo kwigurira ibitabo cyane cyane abiga muri Kaminuza y’u Rwanda kuko kubera ingengo y’Imari, Kaminuza ntiyabashije kubagurira ibitabo byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

    Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwatangaje ko muri uku kwezi kw’Ukwakira ari ko kuzatangazwamo gahunda y'amarushanwa yo Gusoma no Kwandika ibitabo ku nshuro ya kabiri muri za Kaminuza, aho abanyeshuri bafite amezi  4 yo kwitegura.

    Amarushanwa nyirizina azaba mu kwezi kwa Werurwe 2024, aho abanyeshuri bazatsinda bazahembwa mu kwezi kwa Gicurasi 2024, bahemberwe muri Kigali Convention Center.

    Kaminuza zabashije kwitabira harimo kaminuza ya UNILAK, East Africa University Rwanda, Vatel, ULK, University of Kigali, University of Rwanda Students, IPRC Kigali, Kibogora Polytechnic.

    Izindi Kaminuza zananiwe kugurira abanyeshuri ibitabo harimo na Kaminuza y’u Rwanda, aho usanga bamwe babyangira ko byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, nk'uko umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yabitangarije Inyarwanda.


    Umunyeshuri wa mbere mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo yegukanye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda


    Abaje muri 11 ba mbere ku rwego rw’igihugu bose batahanye ibihembo


    Abatsinze bafata ifoto y’urwibutso


    Abayobozi ba Kaminuza zashoboye kwitabira bashyikirijwe ibikombe by’ishimwe



    Hon. Muligande Charles ageza ijambo ku bitabiriye


    Perezida w’akanama nkemurampaka, Bwana Epimaque Twagirimana akaba na Visi Perezida w’Umuryango Panafrican Movement



    Uyu munsi wanahujwe n’umuhango wo kumurika igitabo kigaragaza amateka ya Nyakubahwa Dr. Tito Rutaremara

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135480/umunyeshuri-wa-east-african-university-yaje-ku-isonga-mu-gihugu-mu-marushanwa-yo-gusoma-no-135480.html

  • Mama Nick wo muri City Maid ari mu bitaro agiye kubagwa #rwanda #RwOT

    Mukakamanzi Beatha wamamaye muri filime y’uruhererekane ya City Maid nka Mama Nick, agiye kubagwa uburwayi yakomoye ku mpanuka yakoze.

    Tariki ya 17 Werurwe uyu mwaka nibwo Mama Nick yakoze impanuka, yagonzwe n’igare ubwo yari imbere yo mu rugo iwe mu Rwampara.

    Yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyarugenge, bamunyujije mu cyuma basanga ugupfa ryo mu itako ryacitse ari nabwo ibi bitaro byahitaga bimwohereza ku Bitaro by’Inkuru Nziza biri i Gikondo.

    Yarabazwe bamushyiriramo urundi rugingo rufata igupfa, bamusaba kujya akora “Kinetherapy”, yarayikoze ariko uko iminsi ishira akumva ababara mu rukenyerero.

    Yasubiye kwa muganga kunyura mu cyuma basanga hari igupfa ryiyomoye ku rindi ndetse bamubwira ko agomba kubagwa bakanamushyiriramo urundi rugingo.

    Kugira ngo bikorwe akaba yaraciwe agera muri miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba amaze kubona miliyoni 5.

    Ubu ari mu bitaro by’Inkuru Nziza i Gikondo aho ku azabagirwa, akaba azabagwa ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023.

    Mama Nick ari mu bitaro agiye kubagwa

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/mama-nick-wo-muri-city-maid-ari-mu-bitaro-agiye-kubagwa

  • Karim Benzema yatutswe n’umukinnyi mugenzi we… – #rwanda #RwOT

    Imirwano igeze ku munsi wa 9 hagati y’Ingabo za Israel n’umutwe wa Hamas. Iyi ntambara yadutse mu buryo butunguranye aho abarwanyi ba Hamas binjiye muri Israel bakoresheje inzira y'ubutaka

    Bahise bahagarka amazi n'ikirere batangira kwigabiza ibirindiro bya gisirikare, station za polisi n'ahandi, barasa abaturage bari baramukiye mu masengesho kuko wari umunsi w'ikiruhuko, Shabbat.

    Kuva icyo gihe Ingabo za Israel zahise ziyemeza kwihimura byihuse none kugeza ubu bari kurasa ibisasu bikomeye muri Gaza aho aba barwanyi ba Hamasi bafite ibirindiro bikuru ndetse abaturage benshi bakomeje kuhasiga ubuzima.

    Abakinnyi b’umupira w’amaguru batandukanye bari kugenda basabira abaturage batuye muri Gaza ndetse bamwe bakanabasengera. 

    Ku munsi w’ejo ku cyumweru Karim Benzema yifashishije urubuga rwa X, yashyizeho amagambo asengera aba baturage bo muri Gaza agira ati “Amasengesho yacu ku baturage ba Gaza, inzirakarengane zongeye guterwa ibisasu bidakwiye haba ku bagore cyangwa abana”.

    Nyuma yo gutangaza aya magambo uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Israel akananyura mu makipe yo muri Espagne arimo Deportivo de la Coruña na Mallorca, David “Dudu” Aouate yahise aza asubiza Karim Benzema amutuka.

    Yanditse ati “Uri Inyana y’Imbwa nkuru”. Mu bandi bakinnyi bagaragaje ko bashyigikiye abaturage ba Gaza harimo na Jose Rodriguez wakiniye Real Madrid. 

    Mesut Özil wakiniye amakipe arimo Real Madrid na Arsenal, aherutse gusaba ko intambara irangira anasabira ibibondo n’ababyeyi bari kubura ubuzima mu ntambara ya Israel na Palestine, gusa we yasabiye abo mu bihugu byombi.

    Karim Benzema yatutswe azira gusengera abaturage ba Gaza

    Dudu Aouate yunze inabi Karim Benzema 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135474/karim-benzema-yatutswe-numukinnyi-mugenzi-we-azira-gusengera-abaturage-ba-gaza-135474.html

  • Ubuhamya bwa Pilato wamenye umugambi wo kwiba… – #rwanda #RwOT

    Amakuru ahari avuga ko Urwego rw'Ubugenzacyaha ‘RIB’ rucumbikiye Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer ariko we ntabwo yemera ko yibye iyi telefoni bitewe nuko ngo nta yo yafatanywe.


    Abakurikira imyidagaduro yo mu Rwanda banyuzamo bagatebya bati:'Telefone yabaye telefoni'. Hari na Chris Eazy waganiriye n'Umunyamakuru Irene Murindahabi amubwira ko rwose arambiwe inkuru za telefone ku buryo abanyamakuru bakwiriye no guha umwanya abandi bahanzi nabo bakavugwa. Unarebye ibiganiro byo kuri YouTube byarebwe cyane byabaga bifite inyito ya telefone ya The Ben ku buryo uwateruraga ikiganiro yitsaga cyane kuri telefone.


    Urebye rero kuri Amazon.com usanga ibiciro bya Iphone 14 Pro Max iri kugura $934. Ni miliyoni n'ibihumbi 100 mu mafaranga y'u Rwanda. Aha rero niho inkuru zigaruka cyane zibaza ukuntu umuhanzi The Ben utanga Range Rover, akaba arara mu cyumba cya hoteli gihagaze miliyoni $2500 ku ijoro akaba agenda mu ndege yicaye mu myanya y'abanyamafaranga'Business class', uburyo yakurikirana telefoni iri kuri ariya mafaranga asengereramo inshuti ze ntibanashire inyota.

     

    Inyarwanda yashatse kumenya amakuru kuri iyi telefoni n'ibiyirimo ku buryo imara iminsi 17 iza ku mpapuro z'imbere mu binyamakuru. Hano ubare uhereye mu ijoro ryo ku itariki 30 Nzeri 2023 ubwo iyi telefoni yibwaga ugeze uyu munsi iyi nkuru iri gukorwa. Umukinnyi wa filimi witwa Pilato yakoze amashusho akwira ahantu hose ku bakoresha imbuga nkoranyambaga. Yavugaga ko avuye kwitaba RIB akaba yaranatanze ubuhamya'statement' nk’uko yabyemereye Inyarwanda.


     Yagize ati:'Umva se mwana Pundit, biriya ni ibintu watwikiraho koko? Ubuse watwika ku bintu bifungisha umuntu? Nakubwira ko jyewe nitabye RIB kandi biriya ubona mu mashusho narabivuze pe'.

     

    Coach Gael yashakaga kwica ubukwe bwa The Ben no kumusiragiza mu nkiko

     

     Pilato yabwiye JB Rwanda ko yamenye ko Coach Gael yahaye ikiraka X-Dealer cya Miliyoni 5 Frw ngo hibwe telefone noneho bayimuzanire. Bityo abone uko asibanganya ubutumwa bw'ibiganiro bagiranaga birimo iby'amafaranga yakoreshejwe kuri 'Why' n'ayo yakoresheje ajya gutera ivi mu birwa bya Maldives.


    Ikindi ngo muri iriya telefone hashobora kuba harimo amashusho ya The Ben na Pamela ku buryo bayasakaza mu gusebya uyu muhanzi. Ikindi ngo Coach Gael yari kurega The Ben mu nkiko agasiragira ntabone uko ategura ubukwe butegerejwe ku itariki 13 Ukuboza 2023 Gusaba no gukwa nubwo ku itariki 23 Ukuboza 2023 ari  ugusezerana  imbere y'Imana.


    Timeless Vevo”Pilato” yamenye ko Coach Gael ashaka telefoni ya The Ben


    Pilato yabwiye JB Rwanda  ati” X-Dealer yarampamagaye ndi muri Tanzania. Cameraman twari twajyanye niwe witabye phone ariko yahise icika. Yanyoherereje message ngo tuvugane. Ngeze mu Rwanda nahise muhamagara arambwira ngo amfitiye deal. Nanjye nahise mubwira ko nshaka kugurisha shene yanjye ya YouTube yitwa Timeless Vevo. Nari Kabeza duhurira ku gahoteli runaka. Supermanager yabanje kumbuza kujya kureba X-Dealer. Ariko njyewe nabwiye Supermanager ko  numva abantu bose uko baba bameze”.


    Pilato avuga ko Dealer yamubwiye ko ashaka ko batwara telefone ya The Ben. Pilato yabajije Dealer amafaranga asanga ni miliyoni 5 Frw. Ati” Kandi yari kumpa Miliyoni 3 Frw we agasigarana Miliyoni 2 Frw. Naramubwiye nti byibuze yaba ari Miliyoni 50 Frw.' 


    Pilato mu buhamya bwe avuga ko yaciye intege Dealer anamubwira ko ayo mafaranga ari make ayategesha Tax kandi ko atanayahahisha iwe mu rugo kuko ibintu byarahindutse. Pilato avuga ko Coach Gael ari we washakaga iriya telefone  kandi ko ari we wahaye ako kazi Dealer ngo amuzanire telefoni.

     

    Pilato avuga ko yagiriye inama Dealer ngo abireke. Ati:'Namuciye intege kugirango murokorere ubuzima. Ubuse Miliyoni utaguramo ikibanza urazandavurira koko?'.

     

    Musinga Aimable ukoresha izina rya Pilato yavuze ko RIB yamuhamagaye ahita ajya kwitaba atazuyaje. Pilato avuga ko Dealer yari kumuha telefoni agahita ajya Tanzania noneho Dealer we akaguma i Bujumbura ajijisha ku buryo nta bantu bari kumenya ibyabaye .


    Pilato avuga ko Dealer yari aziko akiri wa muntu wa kera kandi ibintu byarahindutse. Ati:'Wenda yabonaga tugendana muri za 2015 agirango tunganya ibitekerezo kandi ibintu byarahindutse'.


     Avuga ko uyu mupango wose wari warapanzwe na Coach Gael. Pilato yabwiye Dealer ko we atazwi ku buryo byamugora kwisanga muri ba The Ben. Ati:'Wowe icyo uzamfasha nzaguha telefone ujye Tanzania jyewe mpagume njijisha'.

     

    Akomeza vuga ko uyu mugambi iyo uza kugerwaho bari kuyireba'inzego zibishinzwe' bakayisanga muri Tanzania. Pilato avuga ko ubujura bwambikiranya imipaka atakabaye abukora kuri ariya mafaranga Miliyoni 5 Frw. Ati:'Byibura ari nka Miliyoni 50 Frw byari gukunda'.

     

    Pilato avuga ko yagiriye inama Dealer yo kubaca Miliyoni 50 Frw nibura nanafungwa bazayamugemuriremo kandi azamuhindurire ubuzima. Ati:'Miliyoni 5 Frw zirakumarira iki?'

     

    Kugeza ubu X-Dealer arafunze aho ari gukorerwa dosiye ngo zishyikirizwe inkiko aburane ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo cyangwa se nibasanga'Ubushinjacyaha' nta mpamvu yo gukomeza kumufunga arekurwe ajye yitaba ari hanze.


    Timeless Vevo ‘Pilato’ akina filimi akaba aherutse kwerekeza muri Tanzania aho ari gukinira filimi.

    Kubera iki iriya telefoni ihigishwa uruhindu?

    Amakuru ahari avuga ko Coach Gael nta masezerano afitanye na The Ben ku mafaranga yose yamuhaye byose byakozwe mu bushuti. Ariko hari ubutumwa bw’ibiganiro bagiranaga ku buryo iriya telefoni ibonetse bwasibwa cyangwa se bukifashishwa mu kumurega noneho The Ben akaba yasiragira mu nkiko ntabashe gutegura ubukwe.

    Indi mpamvu iriya telefoni ari imari ishyushye ni uko ngo hashobora kuba harimo amashusho ya The Ben na Pamela akaba yasakazwa mu gusebya The Ben.

     Ngizo impamvu zituma telefoni igura Miliyoni imwe yatanzweho Miliyoni 5 Frw kugirango ibashe kuza mu biganza bya Coach Gael nk’uko bikubiye mu buhamya buri mu nyandiko iri kuri RIB no mu biganiro bitandukanye Timeless Vevo yagiye atanga ku miyoboro ya YouTube irimo Jalas Official, JB Rwanda n’ikiganiro cyo kuri telefoni yahaye InyaRwanda ahamya ko ibyo yavuze ari amakuru mpamo atari ugutwika. 


    REBA HANO FILIMI ZA TIMELESS VEVO

    “>

    INKURU WASOMA

    The Ben i Bujumbura yakiriwe nka Perezida

    AMAKIMBIRANE YA COACH GAEL NA THE BEN

    MUYOBOKE ARASHAKA IHANGANA’BATTLE’

    THE BEN YIBWE TELEFONI

    THE BEN AZAKORERA IGITARAMO I KAMPALA

    THE BEN AZARIRIMBA MURI TRACE AWARDS ANATANGE IBIHEMBO

    UTAGERA I BWAMI ABESHYWA BYINSHI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135473/ubuhamya-bwa-pilato-wamenye-umugambi-wo-kwiba-telefone-ya-the-ben-kuri-miliyoni-5-frw-135473.html

  • APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania #rwanda #RwOT

    Impera z'icyumweru zirangiye amakipe yari ahagarariye igihugu cy'u Rwanda mu irushanwa rya Nyerere International Tournament ryaberaga Moshi muri Tanzania.

    Iri irushanwa ryatangiye tariki ya 10 Ukwakira 2023 ryasojwe ikipe ya APR VC yegukanye igikombe ku mukono wa nyuma itsinze Rukinzo VC amaseti 3-1.

    Ku ruhande rw'ikiciro cy'abagore ikipe ya Rwanda Revenue Authority RRA VC niyo yegukanye igikombe itsinze APR WVC amaseti 3-0 (25-17,25-18,25-17).

    Ikipe ya Police y'igihugu y'u Rwanda yo yegukanye umwanya wa Gatatu itsinze ikipe ya Kilimanjalo Magnet amaseti 3-0.

    Muri iri rushanwa, umunyarwanda Muvara Ronald warimo akinira ikipe ya APR VC niwe watowe nk'umukinnyi mwiza wakoze Block (Best Blocker).

    Ku ruhande rw'abagore,  Uwamahoro Beatrice uzwi nka Betty akaba akinira ikipe ya APR WVC yahawe igikombe cy'umu libero mwiza.

    Nyerere International Tournament 2023 ni irushanwa ryitabiriwe n'amakipe y'ibihugu bitatu, Rwanda, Tanzania n'u Burundi.

    The post APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-vc-na-rra-wvc-zegukanye-nyerere-international-tournament-ryaberaga-tanzania/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-vc-na-rra-wvc-zegukanye-nyerere-international-tournament-ryaberaga-tanzania

  • Rayon Sports yabaye igitambo; ibitego 13: Iby… – #rwanda #RwOT

    Umunsi wa 7 wa shampiyona, watangiye tariki 13 Ukwakira 2023, aho ku isaha ya saa 18:00 PM rwari rwambikanye hagati ya APR FC na Mukura Victory Sports. Uyu mukino warangiye APR FC ibonye amanota 3 ku gitego 1-0 bwa Mukura.

    Ku wa Gatatu, habaye imikino igera kuri ine, aho Bugesera FC yanganyije Gorilla FC ibitego 2-2, Gasogi United itsindwa n’Amagaju FC igitego 1-0, Sunrise FC itsindirwa iwabo na Etincelles FC igitego kimwe ku busa, naho Kiyovu Sports yisasira Marine FC iyitsinda ibitego 2-1.

    Ku cyumweru, As Kigali yatsinzwe na Police FC igitego 1-0, Etoile de L’est itsindwa na Muhazi United igitego kimwe ku busa, naho Musanze FC itsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa.

    Iyi mikino 8 yabonetsemo ibitego 13, nibura igitego 1.6. Muri ibi bitego 13, ibitego 4 gusa ni byo byabonetse mu gice cya mbere, bivuze ko amakipe yategereje iminota ya nyuma kugira ngo abona ibitego.

    Ikipe ya Muhazi United nyuma yo gutsinda Etoile de L’est basangiye ikibuga yahise ibona amanota atatu yayo ya mbere y’imbumbe ihita yuzuza amanota 6.

    Sunrise FC niyo kipe yibajijweho cyane nyuma yo gutsindwa na Etincelles FC yari ifite ibibazo byakurikiye mpaga yatewe.  Rayon Sports niyo kipe yabaye igitaramo nyuma yo gutsindwa na Musanze FC igitego hakiri kare, umukino ukarinda urangira hatabayeho kwishyura.

    Urutonde rwa shampiyona

    Musanze FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 16 APR FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 14, Amagaju ku mwanya wa 3 n’amanota 13. Kuva ku mwanya wa 12 amakipe yose arimo Muhazi United, Sunrise FC, Gorilla FC, Marine FC, na Etoile de L’est yose aranganya amanota 6.

    Igitego Peter Agblevor yatsinze Rayon Sports, cyahise cyuzuza igitego cya 5 ndetse akomeza kuyobora abafite ibitego byinshi, mu gihe igitego Rukundo Abdoulhiman wa Amagaju FC, yatsinze Gasogi United yahise agira ibitego 4.


    Rayon Sports ntabwo umunsi wabahiriye 

    APR FC yongeye kwigaranzura Mukura 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135465/rayon-sports-yabaye-igitambo-ibitego-13-ibyaranze-umunsi-wa-7-wa-shampiyona-135465.html

  • Ruboneka Bosco yavuze akamaro k’abanyamahanga muri APR FC n’uko abona umutoza Thierry Froger #rwanda #RwOT

    Ruboneka ukina mu kibuga hagati muri APR FC, yavuze ko kuba iyi kipe yarasubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga byafashije n’abakinnyi b’Abanyarwanda bayisigayemo kuzamura urwego.

    APR FC yari imaze imyaka 10 ikinisha Abanyarwanda gusa, umwaka w’imikino wa 2023-24 yahisemo gusubira kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga, nyuma yo kubona ko Abanyarwanda badatanga umusaruro bifuza.

    Abanyamahanga 8 iyi kipe yaguze buri wese abasesengura uko ashaka, hari ababona ko atari bo yari kugura, abandi bakabona ko hari icyo Abanyarwanda bari muri iyi kipe bazabigiraho.

    Ruboneka Bosco yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko abakinnyi baguzwe ari abahanga bafite ubunararibonye rero babibazaniye bikaba birimo kubafasha.

    Ati “hari ikintu kinini bari kudufasha twe nk’Abanyarwanda, yaba ari mu mutwe yaba ari mu kibuga hari ikintu kinini barimo kugenda badufasha, bagiye bafite impano zitandukanye, ubunararibonye butandukanye rero barabiduhaye tubihuriza hamwe nibyo birimo kudufasha.”

    Agaruka ku mutoza Umufaransa utoza iyi kipe, Thierry Froger bamwe bashidikanya imitoreze ye bitewe n’uko akinisha ikipe, yavuze ko ari umutoza mwiza ari ikibazo cy’igihe abantu bazabyibonera.

    Ati “ni umutoza mwiza ni uko abafana bashaka iby’ako kanya kandi ni byo, ariko mu gihe kizaza bazabona ko ari umutoza mwiza kuko ni umutoza mwiza. “

    APR FC ubu ni iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 14 ikaba ifite umukino w’ikirarane, Musanze FC ya mbere ifite amanota 16.

    Ruboneka Bosco abona hari impinduka abanyamahanga bazanye muri APR FC

    Abanyamahanga APR FC yazanye hari icyo abanyarwanda babigiraho

    Thierry Froger ngo ni umutoza mwiza ni ikibazo cy’igihe gusa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ruboneka-bosco-yavuze-akamaro-k-abanyamahanga-muri-apr-fc-n-uko-abona-umutoza-thierry-froger

  • Musa Esenu ufite icyizere ku gikombe cya shampiyona yageneye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Umugande ukinira Rayon Sports, Musa Esenu yavuze ko iyi kipe ifite amahirwe ku gikombe cya shampiyona ndetse ko bazarwana kugeza ku munsi wa nyuma.

    Rayon Sports iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2018-19, kuva icyo gihe ntabwo irongera kugikozaho imitwe y’intoki.

    Rutahizamu Musa Esenu umwe mu bayoboye ubusatirizi bwa Rayon Sports, yabwiye ISIMBI ko uyu mwaka biteguye guhangana kugeza ku munsi wa nyuma.

    Ati “Imana nidufasha tuzagitwara, tuzakomeza gukora ibishoboka byose, tugashyira hamwe, nizeye ko dufite ubushobozi bwo kugitwara, buri mukino tugomba kuwufata nk’uwa nyuma, igikombe dushobora kucyegukana.”

    Yakomeje asaba abafana kubaba hafi ntibazabatererane kuko nabo biteguye kubaha ibyishimo.

    Ati “Abafana bakomeze kudushyigikira, ntibazadutererane, tuzakomeza kurwana kugeza ku munsi wa nyuma.”

    Ku kuba rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona ya 2023-24, yagize ati “niyo ntego.”

    Muri Mutarama 2022 nibwo Musa Esenu yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 azarangira muri Mutarama 2024.

    Imikino yo kwishyura ya 2021-22 yatsindiye Rayon Sports ibitego 7 ni mu gihe umwaka w’imikino wa 2022-23 muri shampiyona yatsinze ibitego 9.

    Musa Esenu yizeye ko bazegukana shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musa-esenu-ufite-icyizere-ku-gikombe-cya-shampiyona-yageneye-ubutumwa-abakunzi-ba-rayon-sports

  • Ishusho ya APR FC mu maso ya Victor Mbaoma mu gihe gito ayimazemo, intego ze #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Nigeria ukinira APR FC, Victor Mboama Chukwuemeka yavuze ko iyi kipe ari ikipe nziza buri muntu wese yakwifuza gukinira.

    Uyu rutahizamu wakiniye amakipe nka FC Qizilqum Zarafshon yo muri Uzbekistan, MC Algeries yo muri Algeria, Enyimba yo muri Nigeria n’izindi, tariki ya 10 Nyakanga 2023 nibwo yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka ibiri.

    Ni rutahizamu umukino wa mbere yakinnye wari uwa gicuti aho ku giti cye yatsinze Marines FC 3.

    Abakunzi ba APR FC bahise bizera ko babonye rutahizamu ugiye kujya abatsindira ibitego byinshi, nyuma byagiye byanga kugeza nubwo bamwe batangiye kuvuga ko azahombera iyi kipe.

    Uko minsi yagendaga ishira ni nako na we yagendaga abizamo neza aho ubu amaze imikino 3 yikurikiranya muri shampiyona atsinda ndetse akaba yatangiye kongera kugirirwa icyizere n’abafana.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko kuba yaratangiye nabi ari ko umupira umeze habaho kumanuka no kuzamuka.

    Ati “umupira w’amaguru niko bigenda, gusa ikintu cy’ingenzi ni uko iyo uri hasi ntugomba gucika intege ugomba kongera kugerageza guhaguruka na none.”

    Abajijwe uko abona APR FC mu gihe gito ayimazemo, yavuze ko ari ikipe nziza muri mukinnyi yakwifuza kubamo.

    Ati “APR FC ni ikipe nziza, yubakitse neza ni ahantu heza kuri buri mukinnyi kuba yajyamo.”

    Yakomeje agira ati “mu by’ukuri ndishimye cyane kuba ndi hano, ndasaba Imana ngo ikomeze imfashe.”

    Yavuze ko nk’umukinnyi afite intego ze nk’umukinnyi kandi yizeye ko azazigeraho.

    Ati “mfite intego zanjye nk’umukinnyi, nzagenda mfata imwe kuri imwe kandi nizera ko bizagenda neza.”

    Abajijwe niba yizeye kuzaba rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona, yagize ati “nk’uko nabivuze, umupira ni intambwe imwe kuri imwe, nzakomeza gukora ibyo nshoboye kandi ntange ibyo nshoboye, nzakomeza gusenga Imana ngo imfashe kuko ntari kumwe nayo ntacyo ndicyo.”

    Victor Mbaoma yavuze ko kandi shampiyona ikomeye kandi ari ndende ariko bazakomeza gukora cyane kandi yizeye ko bazegukana shampiyona.

    Victor Mbaoma yavuze ko yizeye ko Imana nimufasha azaba rutahizamu watsinze ibitego byinshi

    Yavuze ko APR FC ari ikipe nziza buri mukinnyi yakwifuza gukinira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ishusho-ya-apr-fc-mu-maso-ya-victor-mbaoma-mu-gihe-gito-ayimazemo-intego-ze