Blog

  • Ibitaravuzwe kuri rutahizamu w’imyaka 20 waje… – #rwanda #RwOT

    Mu mpeshyi y’uyu mwaka ikipe ya Rayon Sports ikina shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda ikaba inafite abafana benshi, yagerageje kwiyubaka igura abakinnyi b’Abanyamahanga nubwo kugeza ubu nta musaruro ufatika barayiha. 

    Bamwe muri abo bakinnyi bashya yazanye harimo Umunya-Sudani Eid Mugadam Abakar, Umunya-Maroc Youssef Rharb, Abagande 2 Charles Bbale na Simon Tamake ndetse n’Abarundi 2, Mvuyekure Emmanuel ndetse na Arunna Mussa Madjaliwa kongeraho n’undi yahise itandukana nawe hakiri kare ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ifunga Ifasso.

    Dusubiye inyuma gato mu gitondo cyo ku wa 18 Kanama 2023,  ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yari yatangaje ko rutahizamu ukomoka muri Cote d’Ivoire w’imyaka 20 yageze mu Rwanda aje kuyisinyira. 

    Mu kiganiro Gnamien Mohaye Yvan yari yagiranye n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru, yari yavuze ko agifite icyizere cyo gukinira ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire ndetse uwo afatiraho icyizere ari Didier Drogba. Yari yijeje abafana ba Rayon Sports ko bazagera kure nibafatanya.

    Mu by’ukuri duhereye ku cy’imyaka, ntabwo uyu mukinnyi yari afite imyaka 20 kuko amakuru yerekanaga ko yatangiye gukina umupira nk’uwabigize umwuga muri 2009 ahereye mu ikipe y’iwabo yitwa Sporting Club De Gagnoa. Nyuma muri 2013 yakinnye mu yitwa Academy de Foot Amadou Diallo akinana n’Umurundi nawe wanyuze muri Rayon Sports ariwe Kwizera Pierro. 

    Ubwo uramutse ubaze neza usanga uyu mukinnyi yari afite imyaka 35.

    Ku makuru InyaRwanda yamenye ni uko usibye kuba Gnamien Mohaye Yvan yari afite imyaka iri hejuru ndetse yari anafite urwego rw’imikinire ruri hasi cyane. Ibi n ibyo byatumye Rayon Sports isanga yarabeshywe n’abamubarangiye, iza gutandukana nawe byihuse mu ibanga ubwo ibyo yari imaze kumutangaho birimo itike y’indege n’ibindi iba irabihombye.

    Mohaye Yvan wari waratangiye imyitozo muri Rayon Sports ariko nyuma akaza gusezerwa nubwo ikipe itegeze inabitangaza 

    Ubwo rutahizamu ukomoka muri Cote d’Ivoire wari uje gukinira Rayon Sports yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135492/ibitaravuzwe-kuri-rutahizamu-wimyaka-20-waje-aje-gusinyira-rayon-sports-akayisiga-mu-gihom-135492.html

  • Igihe cyari iki! Tom Close ku ndirimbo ya mb… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, yakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Izzo Pro naho amashusho (Video) yakozwe na Gad umaze gukora nyinshi mu ndiirmbo za Tom Close.

    Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo. Tom Close yabwiye InyaRwanda ko gukorana indirimbo na Fireman byaturutse ku kuba ari umuraperi w’umuhanga, kandi yari akeneye umuntu uhuza neza n’ubutumwa yaririmbye muri iyi ndirimbo.

    Yavuze ko atatinze gukorana indirimbo na Fireman ashingiye ku gihe bombi bamaze mu muziki, ahubwo avuga ko igihe cyari iki.

    Ati “ Fireman ni umuhanzi w'umuhanga nashakaga gukorana nawe kuva kera ariko bikaba bitarigeze biba. Ubu rero ni cyo gihe.'

    Tom Close yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu zibanziriza isohoka ry’indirimbo zigize album ye ya cyenda. Ati 'Iyi ni imwe mu ndirimbo zibanziriza album yanye ya cyenda (9). Ariko ntabwo iri kuri album.'

    Muri rusange, Tom Close avuga ko yanditse iyi ndirimbo ashaka kumvikanisha uburyo abantu muri iki gihe bahinduka, aho usanga uwari inshuti yawe agahinduka akaba umwanzi wawe.

    Uyu muhanzi aherutse gushyira ku isoko album ya Munani yise ‘Essence’ iriho indirimbo nka ‘A voice note’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Finally’ yakoranye na Wezi wo muri Zambia, ‘Fly away’, ‘Inside’, ‘Kampala’ yakoranye na A Pass wo muri Uganda, ‘Superwoman’ yakoranye na Sat-B wo mu Burundi;

    ‘Be my teacher’, ‘The One’, ‘Party’, ‘Feelings’ yahuriyemo na B-Threy, ‘My Number One’ yakoranye an Nel Ngabo na Riderman, ‘Don’t worry’ ndetse na ‘Mariwe’. 

    Producer Knoxbeat niwe wakoze iyi album. Ariko muri rusange yagizweho uruhare n'abarimo Ishimwe Karake Clement wa Kina Music, Bob Pro, Zizou Al Pacino, Kenny Vibz ndetse na Dj Bisoso.

    Iyi album irihariye kuko indirimbo hafi ya zose ziriho zikoze mu rurimi rw'Icyongereza mu rwego rwo kwagura urugendo rw'umuziki rw'uyu muhanzi.

    Tom Close aherutse kubwira InyaRwanda ko buri muhanzi yatekereje kwifashisha kuri iyi album 'Essence' yari amwitezeho kuyishyiraho umutima.

    Avuga ko mu bahanzi yifuzaga gukorana n'abo harimo na Big Fizzo wo mu Burundi, ariko yasanze ari mu bitaramo mu Burayi ku buryo bitari kumukundira ko bakorana indirimbo.

    Uyu munyamuziki avuga ko imyaka 15 ishize ari mu muziki, ibihangano bye byubakiye ku butumwa bw'igihe kirekire no 'kugerageza kujyana n'igihe'.

    Biri mu byatumye izi ndirimbo ziri kuri album yaragerageje kujyanya n'ibigezweho. Avuga ko buri ndirimbo iri kuri album ifite 'umwihariko wayo'.


    Tom Close yatangaje ko mu bihe bitandukanye yagiye agerageza gukorana indirimbo na Fireman ariko ntibikunde


    Umuraperi Fireman aririmba yumvikanisha uburyo uwari inshuti yawe aguhinduka akaba umwanzi


    Tom Close yavuze ko iyi ndirimbo ibanjirije isohoka ry'indirimbo zigize album ye ya cyenda

    KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIYO IKAMENA' YA TOM CLOSE

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135500/igihe-cyari-iki-tom-close-ku-ndirimbo-ya-mbere-na-fireman-iteguza-album-ya-9-video-135500.html

  • Ese niba ibimenyetso byashinjuraga Prince Kid… – #rwanda #RwOT

    Urukiko rukuru rwahamije Ishimwe Dieudonne ibyaha bibiri birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Bimwe mu bimenyetso byateshejwe agaciro harimo inyandiko zakozwe n'abakobwa batanze ubuhamya bavugaga ko Ishimwe Dieudonne atigeze abasambanya barimo Miss Elsa wanaje no gufungwa ashinjwa ibirimo kubangamira iperereza.

     

    Ku itariki 25 Gicurasi 2022 urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwasomye umwanzuro ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo nyuma y'iminsi 20  Miss Elsa yari amaze muri kasho afunze.


     Urukiko rwategetse ko afungurwa by’agateganyo akajya akurikiranwa ari hanze. Yari akurikiranyweho: Uguhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gutanga ubuhamya bw'ibinyoma mu nzego z'ubutabera no koshya abitabajwe mu nzego z'ubutabera.


    Kuri iki kirego umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo nyuma buza kwisubiraho kuko yari yagaragaje ubushake mu gufasha ubutabera busaba ko yarekurwa akajya akurikiranwa ari hanze. Urubanza rwe mu mizi rwashyizwe mu mwaka wa 2025.

     

    Ikimenyetso cy'inyandiko zakozwe na  Banyampinga Urukiko rukuru rwazitesheje agaciro

     

    Aha wakwibaza niba ubwo iki kimenyetso cy'inyandiko zakozwe n'abo bakobwa kitarahawe agaciro, bitazatuma Iradukunda Elsa uri no mubanditse bavuga ko Ishimwe Dieudonne atigeze abasambanya ahamwa  n’icyaha  bikajyana no kuba  icyo gihe yaritambitse iperereza ryamukorwagaho.


     Mu birego  bitatu Prince Kida yaregwaga , byarangiye ari bibiri bimuhamye; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba no gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Ariko rero ku itariki 02 Ukuboza 2022 yari yaragizwe umwere n'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma y'uko rusanze Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa imyaka 16 nta bimenyetso bifatika bugaragaza ku byaha yari akurikiranyweho.


    Ubushinjacyaha bwavugaga ko izi nyandiko 'Amabaruwa yasinyweho na ba nyampinga batandukanye' zakorewe kwa Notaire bitemewe n'amategeko mu gihe umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yari yavuze ko mu gihe nta zindi nyandiko zivuguruza izo, izihari ari zo zifite agaciro.

     

    Ubuhamya shingiro bwakururiye Prince Kid guhamwa n'icyaha cyo gusaba no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato

     

    Umwe mu bakobwa batanze ubuhamya wahawe kode ya VKF yavuze ko Prince Kid yakundaga kumusaba ko baryamana ariko akabyanga, ariko nyuma aza kubyemera yabivuze mu magambo agira ati: 'Aha nibwo yansambanyije mubwira ngo arambabaza ngo agire buhoro arabyanga, bitewe nuko yabinsabye kenshi nkabyanga nza kubyemera bitewe nuko imyitwarire ye yari iteye ubwoba.'

     

     

     

     

    Uyu mukobwa ufite iyi kode yakomeje avuga mu rukiko ko byageze nyuma Prince Kid agasoza igikorwa, aribwo na we (wa mukobwa) yaje kumusaba ko ari kumva atangiye kuryoherwa bityo na we yamufasha kurangiza.Mu kwiregura Prince Kid yavuze ko uyu mukobwa ubwe yikoreshereje umukono we kwa noteri avuga ko atigeze akoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato na we .


     Ku itariki 13 Ukwakira 2023 ku munsi Prince Kid akatirwa imyaka 5 n'ihazabu ya Miliyoni 2 Frw, Umucamanza yavuze ko nubwo uriya mutangabuhamya yavuze ko babikoze ku bwumvikane, bigoye kumenya niba yaranabikoze ku bushake bitewe n'imiterere y'iki cyaha bigoye kumenya niba umukobwa yarabikoze ku bushake bwuzuye cyangwa se bucagase ni nayo mpamvu umucamanza yavuze ko mu mategeko yo mu Rwanda harimo icyuho yifashisha ayo mu Bufaransa na Canada nayo ngo afite icyuho. Bityo ahamwa n’iki cyaha gutyo. Ikigoye hano cyagarutsweho ni ukuntu wapima niba umukobwa yakoze imibonano mpuzabitsina ku bushake bwuzuye cyangwa se bucagase. 



    Miss Iradukunda Elsa yitangiye umugabo we ngo arebe ko yagirwa umwere birangira akatiwe imyaka 5


    Umucamanza yavuze ko imvugo aba bakobwa bakoreye mu bugenzacyaha ari zo zigomba guhabwa agaciro kuko nta mpamvu bagaragaza zituma bavuguruza ibyo bavugiye mu ibazwa . Mu bujurire, ubushinjacyaha bwari bwavuze ko nta kuntu inyandiko zakozwe n'aba bakobwa zahabwa agaciro nubwo zakorewe imbere ya Noteri. Nk'uko yabivugaga, icyaha cyo gusambanya ku gahato gikorerwa ahihishe bityo Noteri akaba adafite ubushobozi bwo kwemeza ko umukobwa runaka atasambanyijwe.


    Uru ni urubanza rwabayemo impaka nyinshi cyane. Hari ukuba umucamanza yaratesheje agaciro inyandiko yakorewe imbere ya Noteri kandi ikozwe n'uvugwa ko yahohotewe.

    Umwaka wa 2025 uzasubiza Miss Iradukunda Elsa mu nkiko

     

    Ubwo Ishimwe Dieudonne yari afunze muri kasho ya RIB, Iradukunda Elsa byahwihwiswaga ko bashobora kuba bakundana yaje gutabwa muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano ndetse no kwitambika iperereza ryakorwaga kuri Ishimwe Dieudonne.


    Icyakora nubwo yafunzwe, yaje kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, urukiko rwemeza ko Iradukunda akurikiranwa ari hanze kuri ibi byaha aho urubanza rwe rwaje gushyirwa mu mwaka wa 2025 akazaburana mu mizi.

     

    Ku itariki 13 Ukwakira ubwo Urukiko Rukuru rwasomaga urubanza rwa Ishimwe Dieudonne, mu byo rwavuze ko byateshejwe agaciro harimo ubuhamya bw'abakobwa bagiye kwa noteri bandika bavuga ko Ishimwe Dieudonne atigeze abasambanya. Icyo gihe byavuzwe ko Iradukunda Elsa wari mu rukundo na Prince Kid ari we wagiye kubasaba ko bandika kwa noteri ubwo buhamya mu kurenganura Prince Kid.


    Uhereye kuri ibi rero  wakwibaza niba ubwo iki kimenyetso cy'inyandiko zakozwe n'abo bakobwa kitarahawe agaciro, bitazatuma Iradukunda Elsa uri no mu banditse bavuga ko Ishimwe Dieudonne atigeze abasambanya ahamwa na cyo bikajyana no kuba  icyo gihe yarashinjwe  kwitambika  iperereza ryamukorwagaho.

     

    Ibihano ku nyandiko mpimbano


    Itegeko rivuga ko uhamwe n'icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari mu nsi y'imyaka 5 ariko itarenze imyaka 7 n'ihazabu ya Miliyoni 3 ariko itarenze Miliyoni 5 cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.


    Kugeza ubu  nubwo yakatiwe , Prince Kid aracyafite  amahirwe yo kugana   Urukiko rureganura(Court of Appeal)  kuko umwanzuro utaragirwa  Itegeko .Iminsi  30  uhereye  tariki 13 Ukwakira 2023  yakatiweho nishira ntacyo akoze , azafatwa afungwe imyaka 5 nk’uko byanzuwe n’Urukiko.


     

    Miss Iradukunda Elsa azaburana mu mizi mu 2025

    BAKOZE UBUKWE MU KWEZI GUSHIZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135507/ese-niba-ibimenyetso-byashinjuraga-prince-kid-byarateshejwe-agaciro-miss-elsa-ntazisanga-m-135507.html

  • Abana 10 b'abanyarwanda batoranyijwe muri Bayern Academy bagiye mu Budage guhatana n'abandi bavuye mu bihugu 7 #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere nibwo abana batarengeje imyaka 15 basanzwe babarizwa mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda buriye indege bajya mu gihugu cy'u Budage mu irushanwa rihuza amarerero y'iyo kipe aturuhuka hirya no hino ku Isi.

    Ni abana 10 bahagurutse mu Rwanda bayobowe n'umutoza Thiery Hitimana watangiranye n'aba bakinnyi kuva babatoranya, iryo tsinda ryahaguruts i Kigali ku isaha ya Saa mbili n'iminota mirongo ine n'itanu.

    Aba bakinnyi bahagarariye u Rwanda bagiye guhatana n'abandi baturutse mu bindi bihugu umunani birimo Argentina, u Buhinde, u Budage, Mexico, Nigeria ibitse igikombe giheruka, u Rwanda, Afurika y'Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Biteganyikwe ko iyi mikino izatangira tariki 18 ikazasozwa tariki ya 23 Ukwakira 2023, umukino wa nyuma uzabera Olympiastadion ahasanzwe iyi kipe ya Bayern Munich yahoze ikiniraho.

    Urutonde rw'abana bagiye mu Budage: 

    Gatare Ndahiriwe Hertiers
    Hategekimana Abduladhim
    Ishimwe Elie
    Ntwali Anselme
    Sheja Djibril
    Twagirihirwe Alex
    Mutangana Cedric
    Ndayishimiye Barthazal
    Byiringiro Thiery
    Hategekimana Abdourdhim

    The post Abana 10 b'abanyarwanda batoranyijwe muri Bayern Academy bagiye mu Budage guhatana n'abandi bavuye mu bihugu 7 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abana-10-babanyarwanda-batoranyijwe-muri-bayern-academy-bagiye-mu-budage-guhatana-nabandi-bavuye-mu-bihugu-7/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abana-10-babanyarwanda-batoranyijwe-muri-bayern-academy-bagiye-mu-budage-guhatana-nabandi-bavuye-mu-bihugu-7

  • Amavubi agiye gutangira ijonjora ry’Igikombe cy’Isi, umutoza we ageze he? #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi itageze ku kwezi ngo u Rwanda rutangire ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ariko umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi ntabwo aratangazwa.

    Umuvugizi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Jules Karangwa aheruka kubwira ISIMBI ko muri uku kwezi k’Ukwakira hagati hazaba hamenyekanye umutoza mushya w’ikipe y’igihugu.

    Kurimo kugenda kugana mu mpera ariko ntaratangazwa, gusa amakuru avuga ko yamaze kuboneka ndetse ashobora kuba yaranamaze kugera mu Rwanda, bivugwa ko akomoka mu Budage.

    U Rwanda ruzatangira uru rugendo tariki 13 Ugushyingo 2023 rwakira Zimbambwe i Kigali ndetse na tariki ya 20 Ugushyingo 2023 nabwo yakire Afurika y’Epfo.

    Amavubi y’u Rwanda akaba nta mutoza afite kuva nyuma y’uko muri Kanama 2023 uwari umutoza mukuru, Carlos Alos yeguye maze hagashyirwaho umutoza w’agateganyo.

    Hahise hashyirwaho Gerard Buschier usanzwe ari DTN wa FERWAFA nk’umutoza mukuru w’agateganyo yungirijwe na Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bahabwa gutoza umukino umwe wasozaga itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2023 aho banganyirije mu Rwanda 1-1.

    Umutoza w’Amavubi ntaramenyekana mu gihe habura ukwezi ngo atangire amarushanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Amavubi-agiye-gutangira-ijonjora-ry-Igikombe-cy-Isi-umutoza-we-ageze-he

  • Rwatubyaye Abdul utishimye muri Rayon Sports, mu nzira zo gusohoka muri iyi kipe #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul amakuru avuga ko yamaze gusaba ubuyobozi bw’iyi kipe kuba basesa amasezerano muri Mutarama 2024 akaba yajya gukomereza ahandi.

    Uyu myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi yamaze kubwira inshuti ze ko yumva igihe cye cyo gusohoka muri Rayon Sports ari iki.

    Umwe mu nshuti z’uyu mukinnyi yabwiye ISIMBI ko yamwibwiriye ko kuri we igihe akiniye Rayon Sports yumva gihagije bityo yumva yajya gushakira ahandi.

    Nubwo nta byinshi uyu mugabo yifuje kubivugaho, gusa na none ngo byaba bifitanye isano n’umusaruro utari mwiza iyi kipe irimo gutanga akaba ari n’umwe mu batungwa agatoki n’abafana ko babatsindisha.

    Hari n’amakuru avuga ko na bamwe mu bayobozi baba batishimiye imikinire y’uyu myugariro, hari n’ibyavuzwe ko baba baranatekereje kumwambura igitambaro cy’ubukapiteni.

    Uyu mukinnyi ngo yiteguye kuganira na Rayon Sports haba hari n’ibyo imusaba kwishyura cyane ko azaba asigaje amezi 6, yabitanga ariko agasohoka muri iyi kipe.

    Rwatubyaye Abdul ni inshuro ya kabiri yari agarutse muri Rayon Sports, yayikiniye imyaka 3 kuva 2016-2019 ari nabwo yavaga mu Rwanda yerekeza mu ikipe ya Kansas City ikaza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma yagiye muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, yayivuyemo yerekeza muri FC Shkupi yavuyemo muri Kanama 2023 ari nabwo yagarukaga muri Rayon Sports.

    Rwatubyaye Abdul arifuza gutandukana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-utishimye-muri-rayon-sports-mu-nzira-zo-gusohoka-muri-iyi-kipe

  • Raila Odinga yisubiyeho ku gushyigikira Kalonzo Musyoka mu matora ya 2027 #rwanda #RwOT

    Perezida w'ihuriro ry'abatavuga rumwe n'ubutegetsi buriho muri Kenya ,Azimio la Umoja bwana Raila Odinga yisubiyeho avuga ko atigeze atangaza ko muri 2027 iri huriro rizahagararirwa na Kalonzo Musyoka agahangana na William Ruto uzaba ashaka manda ya kabili.

    Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko ku cyumweru Raila Odinga yivugiye we ubwe ko abona Kalonzo nk'umuntu ukunda igihugu kandi wujuje byose byamugira perezida w'igihugu.

    Uyu mugabo yumvikana avuga ko perezida William Ruto akwiye kumenya ko bamaze kumwitegura mu matora muri 2027 kandi ko azahangana na Kalonzo Musyoka wigeze kuba visi perezida wa Kenya.

    Iyo Odinga asobanura impamvu Musyoka ariwe uzaba ari umukandida kandi akamushyigikira abishingira ko nawe yamushyyigikiye mu matora inshuro 3 zose nubwo atatsindaga akavuga ko nawe azamushyigikira uwo mwaka amatora yageze.

    Ku mpamvu zitazwi kuwa mbere uuvugizi wa Raila Odinga yabwiye ikinyamakuru The Star ko ntaho uyu munyapolitiki watsinzwe kane kose mu matora ya Kenya yavuze ko azshyigikira Kalonzo, kuko byaba bivuze ko avuye muri politiki kandi iryo kosa atarikora.

    Ikinyamakuru The Star gisubiramo amagambo ya bwana Dennis Onyango uvugira Odinga avuga ko kumutaka kuriya byari ugushima indangagaciro ze ntaho bihuriye no kuba yaramwemeje nk'uzahagararira abatavuga rumwe na Ruto mu matora, kuko ngo haba hakiri kare ku mashyaka ya politiki kwemeza abazayahagararira mu matora. Iri huriro nubw ritemera ko Kalonzo yazaba umukandida aka kanya rishimangira ko ari umuntu ushoboye gutegeka igihugu kurenza William Ruto bashinja kunanirwa mu mwaka umwe gusa amaranye ubutegetsi.

    Mu minsi mike ishize perezida William Ruto yabaye nk'ushotora Odinga avuga ko muri 2027 ashobora kutazabasha guhangana nawe akaba wenda yazahura na Kalonzo Musyoka, amubwira ko amurimo ideni rya politiki akwiye ku mwishyura kuko ngo Ruto yigeze kumutora nawe amusaba kuzamutora muri 2027 kuko abona iki gihe azaba atakibasha kwiyamamaza.

    The post Raila Odinga yisubiyeho ku gushyigikira Kalonzo Musyoka mu matora ya 2027 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/17/raila-odinga-yisubiyeho-ku-gushyigikira-kalonzo-musyoka-mu-matora-ya-2027/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=raila-odinga-yisubiyeho-ku-gushyigikira-kalonzo-musyoka-mu-matora-ya-2027

  • General Brice Clotaire Oligui Nguema, Perezida w'inzibacyuho wa Gabon,ari mu ruzinduko mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, General Brice Clotaire Oligui Nguema, Perezida w'inzibacyuho wa Gabon, baganira ku bibazo birimo ibijyanye n'inzibacyuho muri icyo gihugu.

    Gen Brice Clotaire Oligui Nguema, yarahiriye kuyobora inzibacyuho muri Gabon tariki 4 Nzeri 2023, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba, tariki 30 Kanama 2023.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Gen Brice Clotaire Oligui Nguema ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukwakira 2023.

    Mu byo Perezida Kagame yaganiriye na Gen Brice Oligui harimo ibyerekeye inzibacyuho muri Gabon, umutekano ku mugabane wa Afurika no mu karere ka ECCAS ndetse n'ingingo zirebana n'imikoranire hagati ya Gabon n'u Rwanda.

    Gen Brice Clotaire Oligui Nguema, ari kugirira ingendo mu bihugu bitandukanye byumwihariko ibibarizwa mu Muryango w'Ubukungu bw'Ibihugu bya Afurika yo Hagati, ECCAS.

    Ubwo aheruka kugenderera Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, yavuze ko urugendo rwe rugamije kumvisha abakuru b'ibihugu bigize uyu muryango guhagarika icyemezo gihagarika Gabon muri uwo muryango.

    Gabon yahagaritswe muri ECCAS, nyuma y'icyumweru habaye kudeta, mu nama idasanzwe y'uyu muryango yateraniye I Djibloho, Equatorial Guinea iyobowe na Perezida w'iki gihugu, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo.

    Ni umwanzuro wafashwe, ku ya 4 Nzeri 2023, kubera ihirikwa ry'ubutegetsi ryakozwe n'abasirikare barangajwe imbere na Gen Oligui.

    The post General Brice Clotaire Oligui Nguema, Perezida w'inzibacyuho wa Gabon,ari mu ruzinduko mu Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/17/21377/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=21377

  • Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yafunzwe – #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB” rubinyujije ku rukuta rwa X, rwatangaje ko Umunyamakuru wigenga (Freelance) Jean Paul Nkundineza yafunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

    Ibyaha Nkundineza Jean Paul acyekwaho yabikoreye ku murongo wa YouTube. Akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB irongera gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nk’uko biteganywa n’amategeko.

    Nkundineza Jean Paul aherutse kumvikana kuri Youtube avuga ko Miss Mutesi Jolly akwiriye kwigurira kamwe agakoresha ibirori, akishimira ko Prince Kid yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’Urukiko Rukuru. Yakoresheje amagambo ataravuzweho rumwe mu gutangaza ibyo.

    Gutukana mu ruhame ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Nkundineza aramutse ahamwe n’icyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y'iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi 100.000 Frw ariko atarenze ibihumbi 200.000 Frw; imirimo y'inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Gutukana bivugwa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo ni ikimenyetso, imigenzereze, ijambo cyangwa inyandiko bigambiriye gukomeretsa umuntu ku bushake kandi ku buryo butaziguye.

    RIB yafunze Nkundineza Jean Paul, Umunyamakuru wigenga (freelance).

    Akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) October 16, 2023

    RIB yatangaje ko yataye muri yombi umunyamakuru Jean Paul Nkundineza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135488/umunyamakuru-jean-paul-nkundineza-yafunzwe-135488.html

  • Umunyeshuri wa East African University yaje k… – #rwanda #RwOT

    Ayo marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri benshi aho buri Kaminuza yahagararirwaga n’abanyeshuri 11, hanyuma bose baza guhatana ku rwego rw’Igihugu. Ni Amarushanwa yakoranywe umurava n’umuhate kuko abayitabiriye batangaje ko banejejwe nayo.

    Ababaye Indashyikirwa muri ayo marushanwa uko ari cumi n’umwe, bahawe ibihembo bihindura ubuzima bwabo kurushaho kuba bwiza haba mu gukomeza kwiyungura ubumenyi no kubona ibibafasha mu masomo yabo ya buri munsi.

    Umuhango wo guhemba aba banyeshuri, wahujwe n'uwo kumurika igitabo kigaragaza amateka ya Nyakubahwa Dr. Tito Rutaremara ku ya 30 Nzeri 2023, hagamijwe ko abanyeshuri biga uko bamurika ibitabo nabyo bikababera isomo.

    Uwo muhango witabiriwe n’abantu batandukanye b’inararibonye barimo n’Umuyobozi Mukuru wa HEC (High Education Council) Dr Rose Mukankomeje, Hon.Amb.Muligande Charles, Hon.Dr.Tito Rutaremara, Hon.Amb.Sheihk Harelimana Abdul Karim, abahagarariye Amashuri Makuru na za Kaminuza nka Prof. Kabera Callixte uhagarariye East Africa University -Rwanda n’abandi benshi.


    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Rose Mukankomeje

    Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rse Mukankomeje, yashimiye abana b’u Rwanda bitabiriye amarushanwa yo Gusoma no Kwandika ibitabo by’umwihariko ashimira abahize abandi, yongeyeho ko igikorwa nk'iki ari cyiza, bityo ko gikwiriye kuba ngaruka mwaka.

    Dr. Rose Mukankomeje yashimiye Kaminuza zitabiriye aya marushanwa anasaba ko n'abandi batitabiriye bazaganirizwa ubutaha bakajya bitabira amarushanwa nk'ariya cyane ko atoza abana b’u Rwanda gukunda gusoma ibitabo cyane cyane byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’izindi ndimi.

    Yahamije ko kandi urubyiruko rw’u Rwanda nirwimakaza uyu muco mwiza wo Gusoma no Kwandika ibitabo, bizafasha kwihutisha iterambere ry’igihugu, nkuko byanditswe muri gahunda zitandukanye za Leta haba mu cyerekezo  2030, 2050, ndetse na gahunda 2063 y’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika aho ubukungu bwaba ubw’u Rwanda ndetse n’ubw’Afurika bugomba kuba bushingiye ku bumenyi kandi ibitabo niyo sooko y’ubwo bumenyi.

    Hategekimana Richard uyobora Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwateguye aya marushanwa rukanagurira abanyeshuri ibitabo byabafashije kuyitabira, yashimiye Amashuri Makuru na za Kaminuza muri rusange ku bw’ishyaka ryabaranze bakitabira ku kigero gishimishije. 

    Yakomeje avuga ko gusoma no kwandika ibitabo ari umuco uzafasha abana b’u Rwanda kuzajya banandika amateka y’ibyiza by’u Rwanda nk'uko bikorwa ahandi.

    Hategekimana asaba ko aho byagaragaye ko bafotoje ibitabo by’abanditsi bitazongera, ahubwo Kaminuza yajya igena ingengo y’Imari yo kugura ibitabo bifasha abanyeshuri nkuko izindi Kaminuza zibigenza.

    Ibitabo byifashishijwe mu marushanwa, ni ibitabo bitoza abanyeshuri Indangagaciro y’urukundo rw’Igihugu, ubutwari, ubunyangamugayo, gukunda umurimo no kuwunoza n’izindi ndangagaciro zibereye Urubyiruko rw’u Rwanda.

    Umunyeshuri wabaye uwa mbere ni Isimbi Dusabe Cecile wa Kaminuza ya East African University, ku manota 81.8%, uwa kabiri aba Harerimana Fabien Tumusiifu wa kaminuza ya UNILAK ku manota 81.3%, uwa gatatu aba Cyiza Joseph wa UNILAK n'amanota 79.1%;

    Uwa kane aba Nzabahuza Moise wa UNILAK n'amanota 77.5%, uwa gatanu aba Uwamahoro Sandrine wa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare n'amanota 76.8%, Igihozo Noella wa East African University aba uwa gatandatu n'amanota 76.6%, Gakuru Theoneste wa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare aba uwa karindwi n'amanota 75.6%;

    Mutoni Happy wa East African University aba uwa munani n'amanota 73.2%, Mwizera Happy Divine wa UNILAK aba uwa cyenda n'amanota 69.8%, Kazeneza Gentil wa UNILAK aba uwa cumi n'amanota 69.7%, mu gihe uwa 11 yabaye Singirankabo Rogatien wa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare n'amanota 69.1%.

    Umunyeshuri wahize abandi yahembwe Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda, Abandi bahabwa Mudasobwa (Computer), amagare, Imidari y’Ishimwe, ibyemezo by’Ishimwe, ibitabo, imyenda ya siporo n’ibindi. 

    Mu bahembwe nanone harimo abanyeshuri bagaragaje ishyaka ryo kwigurira ibitabo cyane cyane abiga muri Kaminuza y’u Rwanda kuko kubera ingengo y’Imari, Kaminuza ntiyabashije kubagurira ibitabo byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

    Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwatangaje ko muri uku kwezi kw’Ukwakira ari ko kuzatangazwamo gahunda y'amarushanwa yo Gusoma no Kwandika ibitabo ku nshuro ya kabiri muri za Kaminuza, aho abanyeshuri bafite amezi  4 yo kwitegura.

    Amarushanwa nyirizina azaba mu kwezi kwa Werurwe 2024, aho abanyeshuri bazatsinda bazahembwa mu kwezi kwa Gicurasi 2024, bahemberwe muri Kigali Convention Center.

    Kaminuza zabashije kwitabira harimo kaminuza ya UNILAK, East Africa University Rwanda, Vatel, ULK, University of Kigali, University of Rwanda Students, IPRC Kigali, Kibogora Polytechnic.

    Izindi Kaminuza zananiwe kugurira abanyeshuri ibitabo harimo na Kaminuza y’u Rwanda, aho usanga bamwe babyangira ko byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, nk'uko umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yabitangarije Inyarwanda.


    Umunyeshuri wa mbere mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo yegukanye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda


    Abaje muri 11 ba mbere ku rwego rw’igihugu bose batahanye ibihembo


    Abatsinze bafata ifoto y’urwibutso


    Abayobozi ba Kaminuza zashoboye kwitabira bashyikirijwe ibikombe by’ishimwe



    Hon. Muligande Charles ageza ijambo ku bitabiriye


    Perezida w’akanama nkemurampaka, Bwana Epimaque Twagirimana akaba na Visi Perezida w’Umuryango Panafrican Movement



    Uyu munsi wanahujwe n’umuhango wo kumurika igitabo kigaragaza amateka ya Nyakubahwa Dr. Tito Rutaremara

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135480/umunyeshuri-wa-east-african-university-yaje-ku-isonga-mu-gihugu-mu-marushanwa-yo-gusoma-no-135480.html