Blog

  • Mvukiyehe Juvenal yaguze ikipe nshya – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira, ni bwo Mvukiyehe Juvenal yasoje gahunda yo kugura ikipe ya Rugende FC imaze igihe ikina icyiciro cya kabiri.

    Ibi bibaye nyuma Mvukiyehe Juvenal Kiyovu Sports aherutse kuva muri Kiyovu Sports, ariyo kipe ya mbere yayoboye mu Rwanda.

    Nyuma yo kugura iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal yahise asura abakinnyi mu myitozo ndetse abimbwira birambuye, abamenyesha ko bataje gutinda mu cyiciro cya kabiri, ashaka ko umwaka utaha izahita izamuka.

    Iyi kipe isanzwe ikinira imikino yayo mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Rugende, ni imwe mu makipe azwiho kugira abakinnyi b’abana bakiri bato. 

    Mvukiyehe Juvenal abaye umwe mu bashoramari bagize ikipe yabo, aho asanze abarimo KNC wa Gasogi United na Mudaheranwa Hadji wa Gorilla FC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135527/mvukiyehe-juvenal-yaguze-ikipe-nshya-135527.html

  • Bruno Fernandes yashimagije Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Umunya-Portugal, Bruno Fernandes yavuze ko ari abanyamugisha kuba barabyirutse babona Critsiano Ronaldo akina ndetse bamwe bakagira amahirwe yo gukinana na we kubera ko yazanye igitinyiro ku ikipe y’igihugu ya Portugal.

    Cristiano Ronaldo ukinira Al Nassr muri Saudi Arabia ni umwe mu bakinnyi bafatwa nk’umwe mu beza Isi ifite cyangwa yagize, yashyizeho uduhigo akuraho utundi.

    Bruno Fernandes ukinira Manchester United ndetse akaba yaranakinanye na Cristiano muri Manchester ndetse ubu bakaba bari kumwe mu ikipe y’igihugu ya Portugal, yavuze ko batakwirengagiza uruhare yagize kugira ngo benshi mu bakinnyi ba Portugal babe bari aho bari uyu munsi.

    Ati “twese twemera imbaraga Cristiano afite, imbaraga n’impinduka Ronaldo yagize ku hazaza ha benshi muri twe abakinnyi ba Portugal, amahirwe yaremye ku hazaza h’abakinnyi, uburyo abandi batangiye gufatamo Portugal.”

    Yakomeje avuga ko Cristiano yatumye ikipe y’igihugu ya Portugal itangira kubahwa, batangira no kuyitinya.

    Ati “batangiye kutwubaha, ariko buri kimwe Cristaiano yagezeho byatumaga izina ryacu ritinywa kurushaho, turishimira kuba turi muri iki kiragano kubera ko ni iby’agaciro kubona Cristiano akina ndetse nkaba naranagize amahirwe yo gukinana na we kimwe n’abandi bakinnyi bagenzi banjye.”

    Benshi bari bazi ko nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2024, Cristiano Ronaldo azahita asezera umupira w’amaguru, gusa yaciye amarenga ko n’Igikombe cy’Isi cya 2026 nacyo azagikina.

    Bruno Fernandes yashimagije Cristiano avuga ko yatumye Portugal yubahwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bruno-fernandes-yashimagije-cristiano-ronaldo

  • RDB yagaragaje uko Trace Awards izazamura urw… – #rwanda #RwOT

    Kageruka yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023 mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri BK Arena, yahuriyemo n'Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez; Umuyobozi Mukuru wa BK Arena, Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri RwandAir, Haba Adijah Kamwesiga ndetse n'Umuyobozi w'ikigo Q&A Solutions, Kyle Schofield.

    Kageruka avuga ko ushingiye aho umuziki ugeze, abahanzi b’abanyafurika bamaze kugera ku rwego mpuzamahanga, bityo ibyo bakora bitarebwa gusa n’abatuye Afurika, ahubwo byarenze imipaka.

    Yasobanuye ko kuba abahanzi nyarwanda nabo bari ku rwego mpuzamahanga atari igitangaza, kuko ‘tuzi ko abahanzi bacu barashoboye’.

    Kageruka yavuze ko buri uko u Rwanda rugize amahirwe yo kwakira ibikorwa nka Trace Awards n’ibindi, nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), bakora uko bashoboye inyungu ikagera ku banyarwanda.

    Ati “Amahirwe u Rwanda ruzana buri gihe habaye ibikorwa nk’ibi ngibi cyangwa se ibitaramo nk’ibi tugiramo uruhare mu kuzana mu Rwanda bigomba kugirira  akamaro mbere na mbere abanyarwanda.”

    Yavuze ko mu ntangiriro yo kwemeza ko ibi bihembo bizatangirwa mu Rwanda, abahanzi nyarwanda baganirijwe harebwa icyo bifuza. Biri mu byatumye Trace Africa ikora uko ishoboye kugirango abanyarwanda bazagaragare mu itangwa ry’ibi bihembo birimo no gushyiraho icyiciro cyihariye ku bahanzi nyarwanda gusa.

    Kageruka avuga ko uruganda rw’ubuhanzi rukorana cyane bya hafi n’ubukerarugendo, bigatuma umubare w’abakerarugendo uzamuka. Ati “Ntabwo ubukerarugendo bwakunda habateho ibitaramo bizana abantu batandukanye bavuye mu bihugu bitandukanye.” 

    Yatanze urugero avuga ko kuba ibihumbi by’abantu mu bihugu bitandukanye byo ku Isi barimo abahanzi barenga 60 bagiye kwitabira Trace Awards baremeje kuzaba bari i Kigali ari ‘ibintu by’ingirakamaro’ ku gihugu.

    Ati “Aho niho ubukerarugendo bwungukira. Iyo abantu baza mu Rwanda […] Tubonereho n’umwanya wo kugirango dushimire Abanyarwanda ndetse n’abikorera ku giti cyabo, byumwihariko no kubategura ko buri gihe u Rwanda ruzajya rwakira ibi bikorwa mpuzamahanga.”

    Kageruka yavuze ko abanyarwanda bakwiye guhora biteguye kwakira ibikorwa mpuzamahanga, bitanga inyungu ku byiciro bitandukanye by’ubuzima, yaba afite za hoteli, abahanzi, ibigo by’ubucuruzi, mu ngendo n’abandi.

    Yagaragaje ko uruganda rw’inganda ndangamuco mu Rwanda ruzisanga muri ibi bihembo, yaba mu gihe cyo kubitanga, iserukiramuco rizabiherekeza n'ibindi.

    Ati “Iki ni ikintu cy’ingirakamaro, abantu bikorera mu nganda ndangamuco bazabasha kubona amahirwe y’ubucuruzi.”

    Kageruka yavuze ko  iyo u Rwanda rwakiriye inama Mpuzamahanga inyungu ya mbere atari amafaranga, ahubwo kumenya ku rwego rw’Isi ariyo ntambwe baba bashaka gutegura.

    Yavuze ati “Kumenyekana ku rwego rw’Isi ko twakira, dufite BK Arena, dufite indege, dufite Abanyarwanda bashoboye ku rwego rw’Isi ko babimenya ni ibintu udashobora kugura amafaranga wabona…Ibyo ni ibintu udashobora kugura ahubwo ubona kubera ko hari ibikorwa wakoze byivugira

    Kageruka yasabye Abanyarwanda guhanira iryo shema, kandi bagaharanira ko buri mushoramari wese ahora yifuza kugaruka mu Rwanda.

    Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, Trace Africa yasohoye urutonde rwa nyuma rw'abahanzi bazaririmba muri ibi bihembo bigamije guteza imbere abakorera umuziki muri Afurika mu kurushaho gusakaza ibihangano byabo hifashishijwe inyakiramashusho zitandukanye z'iri Televiziyo.

    Ni urutonde rugaragaraho amazina y'abahanzi bakomeye bagiye gutaramira i Kigali ku nshuro  ya mbere , nka Yemi Alade (Nigeria, Mr Eazi (Nigeria), Azawi (Uganda), BNXN (Nigeria), Camidoh (Ghana), Danni Gatto (Cape Verde), DJ Illans (Reunion), Donovan BTS (Mauritius), Emma'a (Gabon);

    Fireboy DML (Nigeria), GAEI (Madagascar), Gerilson Insrael (Angola), Ghetto Kids (Uganda), Goulam (The Comores), Juls (Ghana), Kader Japonais (Algeria), Kalash (Martinique), Krys M (Cameroon), KO (South Africa);

    Hari kandi KS Bloom (Ivory Coast), Levixone (Uganda), Locko (Cameroon), MIKL (Réunion), Moses Bliss (Nigeria), Musa Keys (South Africa) Nadia Mukami (Kenya), Olamide (Nigeria), Pabi Cooper (South Africa), Segael (Réunion) ndetse na Show dem Camp wo muri Nigeria.

    Kuri uru rutonde kandi harimo Mr Eazi, umunyamuziki w'inshuti y'u Rwanda wanashoye imari mu bikorwa bitandukanye. Yaherukaga kuririmbira i Kigali mu bitaramo bya Chop Life, kandi azahurira ku rubyiniro n'umuhanzi wo mu Rwanda, Chriss Eazy.

    Chriss wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo 'Inana' ari no ku rutonde rw'abahanzi bo mu Rwanda bahatanye muri ibi bihembo aho ahatanye na Bruce Melodie, Ariel Wayz, Bwiza ndetse na Kenny Sol.

    Kwinjira mu muhango wo gutanga ibi bihembo bizasaba kwishyura ibihumbi 20 Frw, kandi ibi bihembo bizabera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, ku wa 20 Ukwakira 2023.

    Urutonde rwa mbere rw'abahanzi bari batangajwe ruriho Davido (Nigeria), Asake (Nigeria), Bamby (French Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kizz Daniel (Nigeria);

    Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc (France), Terrell Elymoor (Mayotte), The Compozers (Ghana) ndetse na Viviane Chidid wo muri Senegal. 

    Umuyobozi mukuru w’ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella yavuze ko abahanzi nyarwanda bakwiye kubyaza amahirwe ibi bihembo


    Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez yavuze ko imyaka ibiri yari ishize bakorana na RDB umunsi ku munsi mu gutegura itangwa ry'ibi bihembo


    Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri RwandAir, Haba Adijah Kamwesiga, yavuze ko biyemeje gukorana Trace Group kubera ko ari ikigo kimaze imyaka myinshi mu guteza imbere abatuye Afurika 

    Umuyobozi w'ikigo Q&A Solutions, Kyle Schofield, yagaragaje ko ari iby'igiciro kinini kuba ibihembo bya Trace Awards bigiye gutangirwa mu Rwanda 

    Kanda hano urebe amafoto menshi ku myiteguro ya Trace Awards

    AMAFOTO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135518/rdb-yagaragaje-uko-trace-awards-izazamura-urwego-rwubukerarugendo-135518.html

  • Riderman yacyeje MTN Iwacu Muzika Festival an… – #rwanda #RwOT

    Umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda, Riderman umaze iminsi ataramira abantu mu bitaramo biri kugana ku musozo bya MTN Iwacu Muzika Festival. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Riderman yavuze ko iyi 'Festival' muri rusange yagenze neza kuko abantu bari bakumbuye ibitaramo binini nka biriya.

    Yasobanuye ko kimwe mu bigaragaza ko aho bigeze bimeze neza ari ubwitabire buri hejuru bukomeje kugaragara mu bitaramo, hatirengagijwe ko byamamajwe mu gihe gito cyane kitageze no ku kwezi. Yatanze urugero ku Karere ka Ngomba, avuga ko abantu buzuye ahari hateganijwe bakagera no mu muhanda.

    Akomoza ku mbogamizi yabonye zabangamiye ibi bitaramo, yagize ati: ''Muri rusange byagenze neza, gusa amasaha yo gusorezaho yatumaga performances tuzikora abashinzwe umutekano baduhagaze iruhande badusaba gufunga kare.''

    Uyu muraperi wongeye kwishimirwa ku rwego rwo hejuru, yashimiye inzego z'umutekano zabanye nabo, zigatuma ibitaramo byose by'iyi festival bimaze kuba biba mu mutekano wuzuye. Yaboneyeho no kubasaba ko bishobotse, babongerera amasaha bakajya basoza kuririmba saa tatu z'ijoro.

    Riderman yavuze ko byari ibyishimo bikomeye kongera guhura n'abafana babo, cyane cyane ko hari hashize imyaka isaga ine badakora ibitaramo binini mu ntara kubera Covid-19.

    Avuga ko icyamushimishije cyane ari ukubona abafana baririmbana nawe ijambo ku rindi indirimbo za Hip Hop. Ati: ''Nishimiye kubona abafana baririmbana natwe indirimbo za hip hop nyamara usanga akenshi ziba zidakinwa ku maradiyo bumva nk’izindi njyana. 

    Bigaragaza ko ukuri n’iyo wagufungirana gute, ko kwishakira inzira kukagera hanze. Muri ibi bitaramo RAP yongeye kugaragaza imbaraga zayo.''

    Kuwa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023 ni bwo ibi bitaramo byatewe inkunga na MTN byatangiriye mu Majyaruguru mu Karere ka Burera, aho abahanzi batanu aribo: Bushali, Chriss Easy, Bwiza, Afrique na Niyo Bosco bataramiraga imbaga y'abantu yari ihateraniye. 

    Ku wa 23 Nzeri 2023 nibwo abarimo Riderman, Bruce Melodie, Chriss Eazy, Bwiza, Alyn Sano, Niyo Bosco, Bushali na Afrique bakomereje i Musanze. Nyuma ya Musanze kuri 30 Nzeri 2023, aba bahanzi bose uko ari umunani bataramiye i Huye muri Kaminuza y'u Rwanda. 

    Tariki 07 Ukwakira, aba bahanzi basigiye ibyishimo bisendereye abaturage b'i Ngoma. Ku ya 14 Ukwakira, ab'i Rubavu nibo bari batahiwe gususurutwa n'abahanzi 8 bahawe akazi mu bitaramo bya Iwacu Muzika.

    Ibi bitaramo byari bimaze igihe bitaba kubera ingaruka z'icyorezo cya Covid-19, bitegenijwe ko bizasorezwa i Kigali muri BK Arena kuwa 25 Ugushyingo 2023.


    Umuraperi Riderman ahamya ko ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byaje bikumbuwe na benshi


    Yavuze ko ibi bitaramo byongeye kugaragaza imbaraga za Rap

    Kanda hano urebe uko Riderman yiyambaje Karigombe maze bagasusurutsa ab’i Rubavu

    “>

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135515/riderman-yacyeje-mtn-iwacu-muzika-festival-anahishura-icyamushimishije-cyane-video-135515.html

  • Airtel Rwanda yamuritse telefoni igezweho igura ibihumbi 20 yakira interineti ya 4G #rwanda #RwOT

    Airtel Rwanda yamuritse telefoni ihendutse yo mu bwoko bwa simati yakira  interineti ya 4G yiswe  'AirtelImaginePhone' igura ibihumbi 20.

    Iyi Telefoni uyiguze ashyiramo amafaranga yo guhamagara agera ku 1000 Frw,  ashobora kugura ipaki imufasha guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi ku mirongo yose mu kwezi ndetse agahabwa gigabytes 30 za internet. Emmanuel Hammez uyobora Airtel Rwanda arasobanura impamvu yatumye batekereza ubu bwoko bwa telefoni  yihariye mu kwakira  4G.

    Ati '   ' Ntabwo wavuga ko ufite internet  ya 4G ifite imbaraga  udafite telefoni ikoresha  4G , niyo mpamvu  nshimira  Minisitiri w'ikoranabuhanga wifatanyije natwe I Kayonza tumurika  telephone nshya ikoresha 4G ifite camera ebyiri ,  ububiko bunini  kandi kugiciro cy'amafaranga ibihumbi 20 gusa. Iki gitekerezo twagize ni cyiza cyane kandi ntabwo ari gahunda igenewe abo mubice by'icyaro ahubwo ni kubantu bose batabashaga kwigondera igiciro cya telefoni ikoresha 4G.'

    Umuyobozi wa Airtel ku rwego rwa Afurika Segun Ogunsanya yagaragaje kunyurwa na gahunda ya  Airtel Rwanda  yo kugeza interineti ya 4G kubanyarwanda avuga ko Airtel muri rusange ishyize imbaraga mu gufasha Abanyafurika kubona interineti ihendutse.

    Ati 'Kumurika iyi telefoni ya simati  ni intambwe ntagereranywa iganisha ku kugeza ikoranabuhanga kuri bose . Africa ni umugabane ufite benshi batagerwaho na internet dushaka guhindura icyo kintu'

    Karema Gordon Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo ushinzwe Iterambere ry'Ikoranabuhanga, Gordon Kalema yavuze ko kugeza uyu munsi ingo 24% ari zo zifite telefoni igezweho  agaragaza  ko hakiri urugendo rukomeye cyane,ndetse  ashimira Airtel Rwanda ku bw'intambwe nziza iteye yo gufasha leta gusakaza telefoni zigezweho mu Banyarwanda.

    Ati '  Urugo iyo rugiyemo telefoni iri simati ruyikoresha nk'igikoresho ni umutungo w'umuryango nkuko baba batunze ikindi kintu nk'itungo rireba abanyamuryango bose bivuze ngo umunyamuryango muri urwo rugo iyo akaneye gusaba servise y'irembo cyangwa se n'iyindi servise akoresha ikoranabuhanga yifashisha ya Telefoni , nagirango mvuge y'uko twakwizeza abaturage ko telefoni zatanzwe uyu munsi kubufatanye na Guverinoma na Airtel zifite ubuziranenge buhagije abenshi bazikoresheje bazibonye.'

    Kuri ubu Airtel Rwanda,yihaye intego yuko bitarenze umwaka utaha wa 2024 izaba yamaze guha   Abanyarwanda bagera kuri miliyoni intereneti ya 4G , ku ikubitiro  Abaturage 1573 bo mu karere ka kayonza mu murenge wa Kabarondo bakaba bayigejejweho muri gahunda ya  Airtel yiswe Connect Rwanda 2.0 igamije gufasha abanyarwanda kugera ku ikoranabuhanga no kwihuta mu iterambere.

    The post Airtel Rwanda yamuritse telefoni igezweho igura ibihumbi 20 yakira interineti ya 4G appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/17/airtel-rwanda-yamuritse-telefoni-igezweho-igura-ibihumbi-20-yakira-interineti-ya-4g/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=airtel-rwanda-yamuritse-telefoni-igezweho-igura-ibihumbi-20-yakira-interineti-ya-4g

  • Haracyari Abanyafurika benshi batagerwaho na telephone-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga n'ubwo Umugabane w'Afurika kuri ubu uza imbere mu kugira umubare munini w'abantu bashya bagerwaho n'ikoranabuhanga rya telefone zigendanwa,hakenewe  gukemurwa mu maguru mashya ikibazo cy'ibyuho biri muri gahunda zo kugera ku ikoranabuhanga mu by'itumanaho kuko hakiri Abanyafurika benshi batagerwaho na telefone.

    Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa kabiri ubwo yafunguraga kumugaragaro inama mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa (Mobile World Congress) itegurwa n'Ikigo mpuzamahanga gihuza ibigo bitanga serivisi z'itumanaho(GSMA) iri kubera I Kigali.

    Nta gushidikanya iterambere ry'ikoranabuhanga mu itumanaho riri ku muvuduko udahagarikwa ni ryo rifite mu maboko imbaraga zo guhindura imibereho y'abatuye isi.Ingabire Musoni Paula Ni minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo

    Ati'Uyu munsi tuyobowe n'ibishya bihangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga,kandi nta gushidikanya  ni umusingi ukomeye wo guhindura isi n'ahazaza hacu,murandasi yihuta cyane  yo mu bwoko bwa 5G ,ubwenge karemano,ihuzanzira rigezweho n'ubundi bwoko bw'ikoranabuhanga rya none,nta gushidikanya bifite imbaraga zo guhindura ubuzima,mu mateka Afurika yagiye ihura n'inzitizi   mu ikoresha ry'ikoranabuhanga ariko iki nicyo gihe cyo gukuraho izo nzitizi.'

    U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye  Inama yigirwamo ingingo zitandukanye z'ikoranabuhanga mu by'itumanaho zirimo internet, ubwenge bw'ubukorano n'ibindi.Ni nama  Yitabiriwe n'abarenga 2000 baturutse hirya no hino ku Isi.

    Bwana Mats Granryd Uyobora           Ikigo mpuzamahanga gihuza ibigo bitanga serivisi z'itumanaho ashima umuhate wa guverinoma y'u Rwanda wo koroshya uburyo telefoni zigezweho zigera ku baturage benshi.

    Ati'Nk'uko mbizi guverinoma y'u Rwanda irajwe ishinga no kugera kuri iyo ntego ku baturage bayo,urugero twafata,ni ukorohereza abaturage kubona telefoni zigezweho.Kimwe mu bisubizo ku nzitizi zituma  haba icyuho cyikoreshwa zaryo hano mu Rwanda,imisoro yarorohejwe  kuri telefoni zigezweho,kandi biroroshye ku baturage bose kubona telephone.'

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga n'ubwo Umugabane w'Afurika kuri ubu uza imbere mu kugira umubare munini w'abantu bashya bagerwaho n'ikoranabuhanga rya telefone zigendanwa,hakenewe  gukemurwa mu maguru mashya ikibazo cy'ibyuho biri muri gahunda zo kugera ku ikoranabuhanga mu by'itumanaho kuko hakiri Abanyafurika benshi batagerwaho na telefone.

    Yagize ati'Abanyafurika benshi ntabwo baragerwaho na telefoni,uyu munsi  Afurika ni umugabane uri kwihutisha cyane gukwirakwiza ikoranabuhanga rya telefone zigendanwa ku isi,ariko turacyafite byinshi byo gukora,kuri ubu dufite uburyo bwo gukemura ibibazo duhura nabyo uyu munsi,kwihuza ku rwego rw'akarere bitewe imbaraga n'umurongo mugari wa internet yihuta kandi yizewe ni bumwe muri ubwo buryo kandi bukomeye:

    Umwaka ushize Imibare yagaragazaga  ko muri miliyari 1.4 zirenga z'abatuye umugabane w'Afurika. 40% ari bo bonyine bari batunze telefoni zigezweho  ariko hakaba abandi bagera kuri 44% bari batuye ahantu hari ibikorwa remezo, ariko batagerwaho na serivisi za murandasi.

    Tito DUSABIREMA

     

     

    The post Haracyari Abanyafurika benshi batagerwaho na telephone-Perezida Kagame appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/17/haracyari-abanyafurika-benshi-batagerwaho-na-telephone-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=haracyari-abanyafurika-benshi-batagerwaho-na-telephone-perezida-kagame

  • Abakinnyi 10 b’Abanyarwanda berekeje mu Budage #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 10 b’Abanyarwanda nibo bahagarutse mu Rwanda berekeza mu Budage mu mwiherero wateguwe n’ikipe ya Bayern Munich.

    Ni nyuma y’uko aba bakinnyi ari bo batoranyijwe mu bahize abandi mu bakoze igeragezwa, hakaba haratoranyijwe abana bari hagati y’imyaka 14 na 16.

    Mu ijoro ry’ejo hashize ku wa Mbere nibwo aba bana berekeje mu Budage aho bagiye baherekejwe na Visi perezida wa FERWAFA, Richard Mugisha ni mu gihe umutoza ari Hitimana Thierry.

    Ni umwiherero uzatagira tariki ya 18 Ukwakira usozwe tariki ya 23 Ukwakira ni mu gihe tariki ya 24 Ukwakira ari bwo bazagaruka mu Rwanda.

    Ni umwiherero uzaba urimo abana 80 bavuye mu bihugu 8 Argentina, u Buhinde, u Budage, Mexico, Nigeria ibitse igikombe giheruka, u Rwanda rwitabiriye bwa mbere, Afurika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni abana bagiye bayobowe na Ishimwe Elie nka kapiteni usanzwe ukinira Tsinda Batsinde yegukanye shampiyona y’icyiciro cya gatatu.

    Abakinnyi 10 bagiye mu Budage

    Gatare Ndahiriwe Hertiers

    Hategekimana Abduladhim

    Ishimwe Elli

    Ntwali Anselme

    Sheja Djibril

    Twagirihirwe Alex

    Mutangana Cedric

    Ndayishimiye Barthazal

    Byiringiro Thierry

    Abakinnyi 10 berekeje mu Budage

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-10-b-abanyarwanda-berekeje-mu-budage

  • Mu ibanga rikomeye Ballon d’Or yamaze kubona… – #rwanda #RwOT

    Ballon d’Or ni igihembo gitangwa buri mwaka kigahabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku Isi mu mupira w’amaguru, cyatangiye gutangwa mu 1956. Iki gihembo cy’umwaka ushize gifitwe n’umufaransa Karim Benzema.

    Nyuma y’igihe kirekire hibazwa uzegukana Ballon d’Or y’uyu mwaka, kuri uyu wa Kabiri taliki 17 Ukwakira 2023 ikinyamakuru  Sports cyo muri Espagne cyatangaje ko Lionel Messi ariwe wamaze gutorerwa kuzayihabwa.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 35 iyi Ballon d’Or ni iya 8 yegukanye akaba akomeje gushyiraho ikinyuranyo kuri mukeba we Cristiano Ronaldo ufite iyi mipira y’azahabu 5 ndetse ahise anashyiraho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere uyitsindiye adakina ku mugabane w’Iburayi.

    Uyu kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine na Inter Miami yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bimwe mubikorwa yakoze byatumye atsindira iyi Ballon d’Or harimo kuba yaregukanye igikombe cy’Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar, akaba ari nawe uhabwa igihembo cy’umukinnyi wirushanwa ndetse akaba yaranatwaye igikombe cya shampiyona y’u Bufaransa akina muri Paris Saint-Germain.

    Lionel Messi kuri iyi Ballon d’Or yahigitse Erling Haaland nawe wari warakoze akazi gakomeye mu mwaka ushize w’imikino aho yatwaranye na Manchester City ibikombe 3 birimo Premier League, Champions League na FA Cup nawe ku giti cye atsinda ibitego 53 byose hamwe.

    Biteganyijwe ko iyi Ballon d’Or izatangwa taliki 31 z’uku kwezi.

    Lionel Messi watorewe guhabwa Ballon d’Or nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi

    Lionel Messi ukina muri Inter Miami niwe mukinnyi wa mbere mu mateka utsindiye Ballon d’Or udakina ku mugabane w’Iburayi

    Iyi ni Ballon d’Or ya 8 Messi atsindiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135516/mu-ibanga-rikomeye-ballon-dor-yamaze-kubona-nyirayo-135516.html

  • Ntabwo nanga Rayon Sports – Migi avuga ku kuba yakwemera gutoza iyi kipe #rwanda #RwOT

    Umutoza wungirije wa Musanze FC, Mugiraneza Jean Baptsite Migi yavuze ko gutoza Rayon Sports abonye akazi atakanga kubera ko icyatunga umuryango we aho kiva kikagera yagikora kandi yishimye.

    Migi uheruka gusezerana umupira w’amaguru akinjira mu mwuga w’ubutoza aho yahereye muri Musanze FC ari umutoza wungirije.

    Ubwo yari agikina yatangaje ko adashobora gukinira Rayon Sports, ni nyuma y’uko ubuzima bwe bwose nk’umukinnyi asa n’aho yabubaye muri mukeba wayo, APR FC.

    Nyuma yo gutsinda Rayon Sports, Migi yavuze ko atavuze ko atakinira Rayon Sports kuko ayanga ahubwo byatewe n’igihe yari agezemo cyo gusoza gukina kandi atarayikiniye agifite imbaraga.

    Ati “Ndi umukinnyi navuze ko ntashobora kuyikinira ni byo kubera igihe aho cyari kigeze, nari maze gukinira APR FC imyaka myinshi nsa n’aho ndimo nsoza urugendo rwa ruhago, niba abantu bibuka neza naravuze ngo ntabwo aka kanya Rayon Sports ntakiniye ndi umwana, nshobora kujya kuyikinira ndimo nsoza gukina umupira w’amaguru.”

    “Niyo mpamvu ni uko abantu bagiye babyumva nabi bakavuga ngo Migi yaravuze ngo ntiyakinira Rayon Sports, oya navuze ko igihe ntayikiniye ndi umusore mfite imbaraga nkayiha ibyo mfite byose, ntabwo nshobora kujya kuyikinira ndimo kugera mu myaka mikuru kuko ntacyo nayifasha.”

    Abajijwe niba nk’umutoza ugitangira umwuga wo gutoza, atekereza ko mu gihe yazahabwa akazi ko gutoza Rayon Sports yazakemera, avuga ko aho akazi kakwerekeje ari ho ujya.

    Ati “Ni akazi aho akazi kakwerekeje niho ujya, ikikugaburira nicyo ujyamo, abantu benshi babyumva nabi, nongere mbisubiremo nabaye muri APR FC nsa n’aho mpanganye na Rayon Sports.”

    “Ku bw’ibyo rero abafana bakagenda bavuga ngo Migi yanga Rayon Sports, ntabwo ari ukuyanga, kuba nayitoza ntawumenya aho bwira ageze, ahakugaburira niho ujya, kubera iki se ntayitoza, aho ngiye niho nshyira imbaraga, ahangaburira, ahatunze umuryango wanjye niho nshyira umutima.”

    Migi yavuze ko atakwanga gutoza Rayon Sports kuko ari akazi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntabwo-nanga-rayon-sports-migi-avuga-ku-kuba-yakwemera-gutoza-iyi-kipe

  • Burundi: Flo ukirwana no kwamamara yagaragaje… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe, yitwa Niyongabo Floribert ariko mu muziki azwi nka Flo. Ni umuhanzi w'i Burundi wamenyekanye mu ndirimbo 'Akadawa,' ukirwana no kumenyekanisha ibikorwa bye cyane ko ubu akirwanaho ku giti cye kuko nta 'management' arabona.

    Aganira na Inyarwanda, Flo yavuze ko nta yindi mpamvu adahatana nk'abandi ku isoko ry'umuziki, ahubwo aruko umuziki usaba ibintu byinshi haba ubushobozi, ubwenge bwinshi, kuwumenyekanisha, kugira abantu bagufasha kuwugeza kure, n'ibindi.

    Flo kandi yavuze ko abahanzi bakirwana no kugaragaza impano zabo bahura n'imbogamizi nyinshi harimo gukora indirimbo ntibone aho isohokera ngo abantu bayimenye.

    Yagize ati: ''Ushobora gushyira indirimbo kuri Youtube ariko ntubone ubushobozi bwo kuyamamaza, cyangwa se ukayijyana ahantu bashobora kuyicuranga ariko ntibayicurange, mbese usanga ari ibintu byinshi bica intege umuntu ugitangira kuririmba.''

    Flo kurubu utunzwe n'umuziki gusa, yavuze ko nyuma y'izo mbogamizi zose umuhanzi aba atagomba gucika intege, ahubwo akwiye guhaguruka agashaka ubufasha.

    Yavuze ko nk'abahanzi b'abarundi bishimira aho umuziki wabo ugeze, kuko usigaye warambutse imipaka ukaba ubasha kumvwa mu bihugu bitandukanye bigize Afurika y'i Burasirazuba. Nubwo bimeze bityo ariko, haracyakenewe uruhare rwa buri muhanzi mu kwamamaza ibikorwa bye kugira ngo umuziki w'i Burundi ubashe kugera kure hashoboka.

    Uyu muhanzi yasoje asaba abantu by'umwihariko abashoramari kumushyigikira bagashora amafaranga yabo mu muziki, bagakunda ibyo akora, cyane ko nyuma y'indirimbo ye 'Akadawa,' yahise ashyira hanze indi ndirimbo nshya yise ‘Talalala.’ Yabasezeranije kandi gukomeza gukora cyane no kubaha indirimbo nyinshi kandi ku gihe.


    Umuhanzi ukizamuka i Burundi, Flo yagaragaje ko nubwo umuziki wabo uri gutera imbere hagikenewemo imbaraga nyinshi


    Yasabye abashoramari gushora mu muziki mu rwego rwo kurushaho kuwumenyekanisha


    Nyuma ya ‘Akadawa’ yamaze gushyira hanze indi ndirimbo ye nshya ‘Talalala

    Reba hano ikiganiro Inyarwanda yagiranye na Flo

    “>“>Kanda hano urebe indirimbo ‘Akadawa’ ya Flo w’i Burundi

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135501/burundi-flo-ukirwana-no-kwamamara-yagaragaje-imbogamizi-abahanzi-bakizamuka-bahura-na-zo-v-135501.html