Blog

  • RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n'andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda #rwanda #RwOT

    Ibyihebe byo muri RNC birakihishahisha inyuma y' udutangazo two kuyobya uburari, 'al qaeda' yabo yasenyutse kera. Biyigendekeye nka MDR-Parmehutu, MRND, CDR n'andi mashyaka atwibutsa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.

    Abo ku ruhande rwa shefu w'ibyihebe Kayumba Nyamwasa, n'abo kwa muramu we bahanganye, Frank Ntwari, barasimburana mu gusohora udutangazo tutagira epfo na ruguru, ngo babeshye abakiri mu buyobe ko umutwe wabo ukiriho. Byahe byo kajya ko RNC yasenyutse keraaaaa.

    Yego isenyuka ry'umutwe w'iterabwoba biraramira ibyo wari utarahitana, ariko se guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, uretse kwikura mu isoni, biratwibagiza ubuzima bw'inzirakarengane zahitanywe cyangwa zakomerekejwe na grenades RNC yateye ahantu hanyuranye muri Kigali? Biragarura se amagara y'abantu ibyo byihebe byashoye mu mashyamba ya Kongo bagatikirirayo, abandi bagafatwa mpiri, ngo bararwanya uRwanda, Igihugu cyababyaye?

    Gutukana se hagati y'izo ntati, biragarura amamiliyoni y'imisanzu impunzi zahaye abo besikoro ngo bagiye guhirika ubutegetsi mu Rwanda?

    Yego iby'abapfu biribwa n'abapfumu, ariko uburiganya ni icyaha gihanwa n'amategeko.

    Ayo matangazo ya hato na hato yandavuzanya se, arafasha iki abashutswe bakiteranya n'Igihugu, bakagiharrabika, bakakigambanira, none ikiryabarezi kikaba kibasenyukiyeho bakibwerabwera ishyanga? Micombero, Musonera, JPaul Kazungu, umumotsi Serge Ndayizeye, Robert Mukombozi, Patrick Benerugaba n'abandi mwiyahuye mu bugambanyi mukiri bato, murazibandwa muzerekeza he ko Nyamwasa yabangirije ejo hazaza?!

    Ibibaye kuri RNC ntawe bitunguye ku bari basanzwe nazi neza ubutekamutwe bwa Nyamwasa n'ibindi bigarasha bigenzi bye. Uburyo bavuye mu Rwanda bahakoze ibyaha biremereye, gusebanya gusa bitagira umurongo wa Politiki, n'ubundi buswa bukabije, byerekanaga ko ari ikibazo cy'igihe gusa, imbwa zikabirwaniramo. Nta gihe Rushyashya itabibabwiye, none iryavuzwe riratashye

    Kayumba Nyamwasa arinze arunduka akibeshya ko RNC izafata u Rwanda ngo kuko azi ibanga RPF yakoresheje!
    Ariko koko mu kinyejana tugezemo hari abagikurikira akarimi gusa katagira igikorwa na busa?

    Icyo Kayumba yahishe izo mpumyi, ni uko RPF yari ifite impamvu yumvikana yo gushoza urugamba, ikagira n'ubushobozi bwo kuritsinda.

    N'ikimenyimenyi yarwanye na Leta ya Habyarimana ishyigikiwe n'amahanga, ariko Inkotanyi ziyikubita inshuro kubera kurwanira ukuri. Ntiwashyira imbere inda n'ikinyoma nka RNC ngo uzatsinde intambara.

    Icya kabiri, RPF yari ifite abayobozi n'abanyamuryango b'inyangamugayo, badafite ubusembqa na mba. Nyamara muri RNC, kuva kuri Nyamwasa kugeza ku muyoboke wo hasi, utari umujura ni umujenosideri. Kari agatsiko k'imfube n'ibisahiranda, kugeza n'ubwo kajya gushakira amaboko ku bicanyi ba FDLR bahekuye uRwanda.

    Icya gatatu, abasirikari ba RPF baranzwe no gukunda u Rwanda, ubutwari, ubuhanga no gusenyera umugozi umwe, byose bishingiye kuri disipuline ntagereranywa. Aba RNC(P5) ni abanywarumogi biyahura mu kanwa k'intare, impehe zitagira kiyobora.
    Ubuhamya bw'abafatiwe ku rugamba, bwerekanye ubugome bwa Kayumba Nyamwasa, wuririye ku bujiji bw'abiyitaga abarwanyi, akabashora mu ntambara abizi neza ko batabasha kurwana. Inkuru yabarwa n'inkongoro zijuse imirambo y'abo bana b'uRwanda. Yabarwa n'abavandimwe ba Ben Rutabana, Kayumba Nyamwasa na Ntwari Frank bashutse akagwa igihugu igicuri.

    Icya kane, RPF yarwanaga na Leta ya Habyarimana yari irambiranye kubera kujujubya Abanyarwanda: Irondamoko, irondakarere, umurengwe wa bamwe abandi bicira isazi mu jisho, ruswa yari yarabaye umuco, ubuswa mu mitegekere y'Igihugu, n'andi marorerwa yahaga RPF uburenganzira n'ishingiro byo kuyirwamya.

    Uretse gutuka inka ngo dore igicebe cyayo, no gukomeza kwisarurira iby'injiji, mu by'ukuri RNC yo yavuga ko yaregaga iki ubuyobozi bw'uRwanda, niba Abanyarwanda ubwabo ari abahamya b'intambwe yatewe mu nzego zose, kandi idasubira inyuma?

    Ese RNC itunzwe n'ibisabano n'ibisahurano, yumvaga koko yahirika ubutegetsi bwiyubatse, bufitiwe icyizere n'umuntu wese ishyira mu gaciro?

    Ko u Rwanda rushishikariza buri wese kuva mu buhunzi, nk'abayoboke ba RNC, cyane cyane rubanda rugufi, mwumva muzaba ingwate z'ibisambo n'abicanyi kugeza ryari? Niba hari n'ibyo mwikeka, aho gukomeza kwangarana akarago n' urubyaro, kuki mudataha ko ubutabera bumaze kujya mu buryo?

    Murishinga Nyamwasa uzi amahano yakoze mu Rwanda, unafite ibimutungira mu buhunzi kubera imisanzu mwamuhundagajeho, mukagirango musangiye gupfa no gukira?Ibyo ni ubuyobe bwiyongera ku bundi.

    Umutwe wa politiki uzaramba uwubwirwa n'umushinga ufatika wo kubaka igihugu.Uwo uwurebera ku bawugize, ibikerezo byabo, amateka yabo, ukuri, ubutwari n'ubunyangamugayo bibaranga. Naho ubucabiranya nk'ubw'ibigarasha, guhubuka no guhutera mu binyoma, ni nka wa mugezi w'isuri wisiba.

    Ibibaye muri RNC nibibere isomo n'abandi biyita 'opozisiyo nyarwanda', birirwa baryana nka za senene zimaranira mu icupa mbere yo kugera ku ipanu zigiye gukarangirwaho. Abishinga Ingabire Victoire na FDU-INKINGI ye, abo kwa Nahimana Tomasi, Tawujeni Rudasingwa, David Himbara n'izindi mburamumaro, hari muzaririmba'urwo mbonye', ibitereko byasheshwe.

    The post RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n'andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rnc-irarimbutse-nka-za-mdr-mrnd-na-cdr-nandi-mashyaka-atwibutsa-amateka-mabi-yaranze-uru-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rnc-irarimbutse-nka-za-mdr-mrnd-na-cdr-nandi-mashyaka-atwibutsa-amateka-mabi-yaranze-uru-rwanda

  • Perezida Joe Biden yasuye Israel ntiyagera muri Jordanie kubera uburakari bw'amahanga #rwanda #RwOT

    Perezida w'Amerika Joe Biden yageze muri Israel kuri uyu wa gatatu kugaragaza ko yifatanyije nayo no kuganira n'abategetsi bayo kuri gahunda y'intambara.

    Ubwo yari ageze i Tel Aviv, Biden yakiranwe urugwiro na Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu.

    Ariko uruzinduko rwe rwagize ingorane zikomeye zitewe n'ikintu cyaturikiye ku bitaro muri Gaza, hari ubwoba ko cyishe Abanya-Palestine babarirwa mu magana.

    Perezida Biden yavuze ko ababajwe cyane n'abapfuye.

    Uruzinduko rwari ruteganyijwe ko agirira muri Jordan (Jordanie) agahura n'abategetsi bo mu bihugu by'Abarabu, rwaburijwemo mu gihe hari uburakari bwinshi mu mahanga kubera impfu zo muri Gaza.

    Biden arahura na Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu mu 'nama y'impande zombi irimo abantu bacye cyane', ndetse ahure n'abagize guverinoma ya Israel yo muri iki gihe cy'intambara, nkuko byavuzwe na John Kirby, umuvugizi w'akanama k'umutekano w'igihugu k'Amerika.

    Kirby yavuze ko Biden anahura n'abatabaye bwa mbere mu gitero cy'umutwe wa Hamas w'intagondwa zo muri Palestine zagabye muri Israel ku itariki ya 7 y'uku kwezi kw'Ukwakira (10), cyishe Abanya-Israel 1,300, ndetse ahure na bamwe mu bapfushije abo mu miryango yabo cyangwa abafite abo mu miryango yabo bashimuswe na Hamas.

    Israel yasabye Amerika imfashanyo ya gisirikare y'ingoboka ya miliyari 10 z'amadolari, nkuko bitangazwa n'igitangazamakuru CBS News, gikorana na BBC muri Amerika, gisubiramo amagambo y'abantu bazi iby'ubwo busabe.

    Abategetsi bayobowe na Hamas muri Gaza bavuga ko abantu 500 bishwe n'igiturika ku bitaro bya Al Ahli, umuganga umwe yavuze ko ari 'itsembatsemba'.

    Hamas yabyegetse kuri Israel, ibyita 'icyaha cyo mu ntambara'. Umuvugizi wa Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas, uba mu karere ka West Bank kigaruriwe na Israel, yashinje Israel 'icyaha ndengakamere'.

    Ariko Israel yavuze ko icyo cyaturitse cyatewe na rokete zarashwe nabi n'undi mutwe, wa Islamic Jihad wo muri Palestine.

    Mark Regev, umuvugizi wa Netanyahu, yabwiye BBC Radio 4 ati: 'Ubutasi bwacu buratumenyesha ko biboneka ko hari rokete yarashwe na Islamic Jihad…

    'Kandi ko rokete yabo yarashwe muri Israel ariko igahanuka itarahagera nuko igwa ku bitaro, iteza gusenyuka [nk'uko] yateje.'

    BBC irimo kugenzura icyateye iryo turika.

    Kirby yavuze ko Perezida Biden abaza abategetsi ba Israel 'ibibazo bikomeye'. Yagize ati: 'Araba ababaza nk'inshuti, nk'inshuti nyakuri ya Israel, ariko hari ibibazo bimwe aza kuba ababaza.'

    Yongeyeho ko Abanyamerika 31 biciwe mu bitero bya Hamas, mu gihe 13 muri Israel bataramenyekana aho baherereye.

    Abantu nibura 3,000 biciwe mu bitero by'ibisasu bya Israel muri Gaza, nkuko bivugwa n'abategetsi bo mu rwego rw'ubuvuzi.

    BBC

    The post Perezida Joe Biden yasuye Israel ntiyagera muri Jordanie kubera uburakari bw'amahanga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/18/perezida-joe-biden-yasuye-israel-ntiyagera-muri-jordanie-kubera-uburakari-bwamahanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-joe-biden-yasuye-israel-ntiyagera-muri-jordanie-kubera-uburakari-bwamahanga

  • FERWAFA: Amanyanga yayo yatsindiwe mu mpano i… – #rwanda #RwOT

    Ubwo wumva ngo u Rwanda rufite ba rutahizamu basaga 500 ariko badafite ubushobozi bwo gutsinda n’ibitego 100 mu mwaka w’imikino ntukagirengo biba byaravuye ahandi, ni aba bana bakabaye bakina umupira w’amaguru ariko bagahezwa hanze, ahubwo hagahabwa umwanya abadakeneye kumenya n’umupira icyo ari cyo.

    Muri uyu mwaka hagati, ni bwo u Rwanda rubinyujije muri Visit Rwanda, rwasinye amasezerano y’ubufatanye arimo kwa mamaza kuri sitade ya Allianz Arena ndetse muri aya masezerano hakaba harimo n’igice kireba umupira w’amaguru mu Rwanda cyo gushyiraho irerero ry’umupira w’amaguru rizajya ryita ku bana. Nyuma yaho bidatinze hahise hatangira gahunda yo gushaka abana bazajya muri iryo shuri.

    Bayern Munich abana yababonye ite?

    Ubwo gahunda yo gushaka impano yatangiraga mu gihugu cyose,  hiyandikishije ibigo birenga 450 ariko nyuma yo kubisuzuma hasigara 345. Ibyo byose byagombaga gutanga abana batanu kuri buri kimwe. Abo bana bahurijwe hamwe mu turere babarizwamo, mu gihugu cyose hatoranywa abana 100.

    Tariki 17 Nzeri 2023, ni bwo kuri sitade ya Bugesera hahurijwe ba bana 100, mu gikorwa cyo gutoranyamo abana 43 irerero rya Bayern Munich ryagombaga gutangirana nabo, aho aba bana bagomba kwiga umupira w’amaguru ndetse n’amashuri asanzwe mu buryo bwo kuguma gutegura neza ejo hazaza habo.

    Aba bana batoranyijwe hakurikiyeho gahunda yo gushaka ibyangombwa byabo ndetse abana 20 muri 43 bari batoranyijwe basanga ntabwo bujuje Imyirondoro barirukanwa. Abana basigaye bagiye ku mashuri nk’abandi bose aho bano bana bari kwiga muri Lycee de Kigali na GS Kicukiro.

    FERWAFA nk’urwego rukuriye umupira w’amaguru mu Rwanda nibo bari bayoboye iki gikorwa, dore ko na Visi Perezida wa kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard, ariwe wari uyoboye buri kimwe.

    Bamwe mu bana batoranyijwe batangiye kwiga 

    Uyu muyobozi agaruka ku mpamvu hari abana batabashije kujya muri iri shuri, yavuze ko habayeho uburiganya bw’imyaka. Yagize ati” Twatoranyije abana 100 baturutse mu Rwanda hose ariko twemeza ko 43 ari bo bagomba gukomeza, kongeraho barindwi basimbura abagira ikibazo. Abo uko ari 50 ntibagezeyo bose kuko harimo ibibazo.”

    “Dufatanyije na REB [Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw'Ibanze mu Rwanda] na NIDA [Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu] twarebye ibyangombwa by'abatoranyijwe dusanga 20 barabeshye. Hari ababikoze mbere yo gutoranywa ndetse n'ababikoze nyuma yo kubafata. Tubimenye twahise tubasezerera.”

    Ikibazo: FERWAFA ishaka Imyirondoro cyangwa ishaka impano?

    Twemera ko buri kintu cyose giciye mu nzira nziza kigomba kuba gifite umurongo ngenderwaho, ndetse umuntu wese akanjira muri uwo mujyi azi ibisabwa n’ibigenderwaho. Hatabaye ho kunyumva nabi, ntabwo nshyigikiye umwana ukina adafite ibyemezo irerero ryashyizeho, ariko nanone sinshyigikiye umuntu uhemukira umwana ku bintu yakabaye afite icyo yabikoraho amahoro agahinda.

    Hagati y’impano n’imyirondoro, bigaragara ko FERWAFA yo yashakaga imyirondo kurusha impano. Ibi icyo mbivugira, ni uko kureba imyirondoro y’abana, ari cyo gikorwa cya nyuma cyabaye kugira ngo abana bemererwe kwinjira mu ishuri. Ntabwo byumvikana uburyo FERWAFA ikoresha ijonjora ryo gushaka abana, ariko ikarinda isigarana abana 43 ba nyuma nta n’umwe yizeye imyirondoro ye.

    Mugisha Richard wari ukuriye itoranywa ry’abana bajya mu irerero rya Bayern Munich niwe wajyanye n’abana batarengeje imyaka 16 bagiye mu gikombe cy’amarerero y’iyi kipe kibera mu Budage 

    Ibi bivuze ko byashobokaga ko gahunda yose yabaye yo gushaka impano, amafaranga yakoreshejwe, umwanya watanzwe na buri umwe muri iki gikorwa, byari kurangira byose bibaye imfabusa abantu bararuhiye ubusa nta mwana n’umwe wujuje imyirondoro.

    Amanyanga ya FERWAFA yatsindiwe mu mpano, ijya kwihorera mu myirondoro

    Ubwo hasigaraga abana 100, mu karere ka Bugesera nta munyarwanda n’umwe wari ufite ijambo rya nyuma ryo guhitamo umwana kuko umwana yemezwaga n’abatoza b’abazungu bari boherejwe na Bayern Munich.

    Iki gihe gahunda y’abatoza b’abanyarwanda yo gukinisha umwana w’umucuruzi w’umukire, abantu bakomeye mu nzego, yari imaze gupfa kuko ntaho bari guhera basesekamo abantu.

    Mu bana 43 bari batoranyijwe, abenshi baraye badasinziriye kubera ibyishimo byo kumva ko indoto zabo zishobora kugerwaho, gusa kuri ubu harimo abarara barira kuko babona Isi yabanze 

    Mu gihe birangiye uko habaye gushaka impamvu zatuma hari abana bo mu bakire n’ahandi binjira muri iri shuri, ariyo mpamvu abana bo kwa ngofero batangiye gushyirwaho ibibazo by’imyirondoro ndetse ntibagire n’icyo bafashwa, akaba ariyo marira ya Iranzi Cedric kuri uyu wa kabiri yaririye kuri Fine FM ndetse n’abandi ba ntaho nikora.

    Ese koko impano ariyo ishyizwe imbere, wareka umwana akagenda ngo ni uko afite imyirondoro 2? Ubundi mu buzima bw’imyuga birazwi ko kubona impano ari cyo kintu kigora kuko akenshi tubona abagerageza wenda ishuri rikazabongerera.

    Ntabwo byumvikana uburyo FERWAFA yaba yaranamye ku zuba ishaka impano y’umwana ndetse ku bw’amahirwe ikayibona ariko imyirondoro ibiri inyuranye ikemeza ko umwana yirukanwa.

    Niba warize ku kigo kidafite umwana wigira ubuntu kubera ubushobozi bucye ariko akaba afite ubwenge, untere ibuye. Niba utazi abakinnyi iwanyu aho wize bigiraga ubuntu untere irindi. 

    Ubundi uramutse usanganye umwana impano wakabaye umukorera buri kimwe cyose kugira ngo utamutakaza, aho kugira ngo usigarane umwana ufite imyirondoro ariko atazi no gufunga umupira.

    Twese turi abantu kandi tuba mu bantu kuri ubu nibura ushaka guha akazi abantu 10, 3 muri bo ni bo wasanga bujuje ibyo ukeneye byose. Ariko mu basigaye hari ababa bafite ibyo babura ariko kuko ukeneye bimwe mu byo bafite ukabafasha gushaka ibisigaye.

    Ahagana 2007 ni bwo hatangiye gahunda yo gushaka abana bazajya mu irerero rya FERWAFA, aba bana akaba aribo bakinnye igikombe cy’Isi cya U17 mu 2011 ubwo FERWAFA yazengurukaga igihugu cyose ishaka abana, abo yasanze bujuje ibyangombwa bari mbarwa ariko uwabaga afite impano wese yafashije kubona ibindi bisabawa. 

    Gusa kuko abayobozi b’icyo gihe bari bazi ko ikizapfa cyose igihugu kizagwa hasi, bagerageje kubikora neza n’ubwo nta byera ngo de. 

    Umwana wakweretse icyo ashoboye ntabwo wakamwirukaniye imyirondoro yanditse nabi. Ahubwo aho umubera umubyeyi kuko n’ubundi uba uri we, icyo abura ukacyuzuza kugira ngo iyo mpano itagucika. Abantu bavuka buri munsi ariko impano ntizivuka buri munsi, kuko iyo biba ariko bimeze ntitwakabaye dukumbura Jimmy Gatete.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135542/ferwafa-amanyanga-yayo-yatsindiwe-mu-mpano-ijya-kwihorera-mu-myirondoro-135542.html

  • Abahanzi bahinduye amateka yumuziki Nyarwand… – #rwanda #RwOT

    Si ibanga kandi ko hari abahanzi nyarwanda babashije kuzana injyana zitari zimenyerewe mu Rwanda, babasha kwigarurira imitima ya benshi ku buryo kugeza n’ubu usanga bacyibukwa nubwo baba bamaze igihe batagaragara mu muziki.

    Muri aba bahanzi bahinduye amateka y’umuziki nyarwanda, higanjemo abawukoze mu bihe byashize ari nabo bagize uruhare mu kuwubaka bagacira inzira barumuna babo bagezweho muri iyi minsi. Mu by’ukuri abahanzi bubatse umuziki Nyarwanda ni benshi gusa harimo abagera kuri 20 babashize kuzana impinduka ku buryo batazanibagirana mu mitima ya benshi bitewe n’ibihangano byabo.

    Mu gice cya mbere cy’iyi nkuru cyagarukaga ku bahanzi 10 bahinduye amateka y’umuziki Nyarwanda, ikini igice cya kabiri gikubiyemo abandi icumi:

    1. DMS

    Amazina ye asanzwe ni Muhire Tembwe Christian yamenyekanye nka DMS muri muziki nyarwanda. Azwiho kuba umwe mu bafashe iya mbere ,mu gukundisha abanyarwanda injyana ya Hip Hop.

    DMS yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba ubwo yari afite imyaka umunani gusa, mu 2003 aba aribwo atangira gushyira hanze bitandukanye. Yaririmbaga cyane mu rurimi rw'Icyongereza.

    Mu 2005 ni umwe mu bahanzi bakoranaga na BZB muri TFP, mu 2007 yashyize hanze album ye ya mbere. Nyuma y'imyaka ibiri yagiranye amasezerano na Barrick Music aba ari nawe umufasha gushyira hanze album yise 'Live & Love' yamuritse mu Ukuboza 2011 iyi album yaje ikurikira iyo yashyize hanze mu 2007 yise 'Peace'.

    DMS yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Kigali City', 'Yego' , 'To the Lost ones', 'Bari hehe?', 'It's over' yakoranye na Cassa Manzi n'izindi.

    2. Rafiki

    Rafiki Mazimpaka azwi cyane mu njyana yihariye ya 'Coga Style' ku izina rye ry'ubuhanzi 'Rafiki', yavutse mu 1984 , avukira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

    Amashuri abanza yayize i Goma muri RD Congo, ayisumbuye ayiga muri CGFK (College George Fox de Kagarama). Yatangiye muzika kera kuko aho yigaga mu mashuri yisumbuye aho yabaga muri Korali y'ikigo, nyuma mu 2002 ayivamo ajya mu itsinda ryo kubyina ryitwaga 'Hot Side' yari ahuriyemo na Kamichi, Platini, Prince Kidd na Bad Rama.

    Muri iyo minsi, nibwo yahuye na Producer Jay P amukorera indirimbo ya mbere yitwa 'Igipende' yasohotse mu mpera za 2004, nyuma y'aho haza 'Igikosi' n'izindi yagiye akora agitangira umuziki zikamwubakira izina mu Rwanda.

    Uyu muhanzi yazanye umwihariko w'injyana ya “Coga Style” yumvikanamo ururimi rw'Ikinyarwanda ruvugwa na benshi mu batuye mu Majyaruguru y'u Rwanda nk'umwihariko.

    Iyi njyana ya “Coga” yagereranywa na (Kinyarwanda Dancehall) yazanywe n'uyu muhanzi, bituma bamutazira “Umwami wa Coga Style”.

    Rafiki yasohoye album ye ya mbere yitwa “Ica Mbere” kuwa 4 Ukwakira 2008, yari igizwe n'indirimbo 12 zose ziririmbwe mu njyana ya Coga yanyuze benshi mu Banyarwanda.

    Rafiki wakuze akunda injyana ya Reggae na Lumba mu bahanzi yakoranye nabo harimo Miss Jojo, Miss Shanel, Professor Jay, Dr. Jose Chamelone, Washington, Youth Wave, Dream Boyz n'abandi.

    Mu bihembo yatwaye harimo Pama Award (Pan African Music Awards) inshuro ebyiri mu 2007 na 2008 muri Uganda. Yitabiriye kandi irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar mu Rwanda mu bihe bitandukanye gusa ntiyabasha kwegukana iki gikombe.

    3. Tom Close

    Uyu nawe ni umwe mu bahanzi bo mu gisekuru cya Nyuma ya Jenoside bubatse amateka mu muziki nyarwanda. Ubusanzwe amazina ye ni Muyombo Thomas yavutse mu 1984.

    Tom Close yavukiye muri Uganda aba ariho yiga amashuri abanza. Nyuma yaho ababyeyi be bimukiye mu Rwanda yize amashuri yisumbuye muri Kiziguro ndetse na Lycée de Kigali.

    Uyu muhanzi yasoje Kaminuza mu 2013 mu ishami ry'ubuganga.

    Mu 2005 nibwo uyu muhanzi yatangiye umuziki ubwo we n'inshuti ze bashinze itsinda bise 'Afro-Saints' bakoze indirimbo mu myaka ya 2006 na 2007 ntizakundwa.

    Mu 2007 uyu muhanzi yahisemo kwikorera indirimbo ku giti cye yise 'Mbwira' yakunzwe akurikizaho album yise 'Kuki' yariho indirimbo ze zakunzwe. Indirimbo zazamuye izina rya Tom Close zirimo 'Si beza', 'Ntibanyurwa', 'Komeza Utsinde', 'Sinari nkuzi' Ndacyagukunda  n'izindi. Tom Close ufatanya ubuhanzi n’ubuganga, aherutse gushyira hanze album yise ‘Essence’ ituma abafana be bari bamukumbuye bishimira igaruka rye mu muziki.

    4. Riderman

    Ubusanzwe yitwa Emery Gatsinzi ni umwe mu baraperi babaye inkomarume. Riderman yavutse mu 1987 akaba imfura mu bana batanu. Uyu muhanzi yavukiye mu muryango wa gikirisitu ndetse umubyeyi we na mushiki we bose bari abaririmbyi b'indirimbo zihimbaza Imana.

    Riderman nawe yakundaga kubiyungaho bakaririmbana mbere yo kuryama. Uyu muhanzi yiyumvagamo ubusizi ndetse n'umuziki nyuma yo kwitabira igitaramo cya Lucky Dube cyabaye mu 2003 kuri Stade Amahoro yahisemo guhuza ibi byombi.

    Mu 2006 yatangije itsinda rya UTP Soldiers yari ahuriyemo na Neg G The General ndetse MIM nyuma aza gutandukana na bagenzi be. Uyu muhanzi yahise atangira kuririmba ku giti cye.

    Mu 2009 yashyize hanze album ye ya mbere. Mu bwana bwe Riderman yakundaga abahanzi barimo Jean-Christopher Matata, Benjamin Rutabana na Kidumu. Nyuma yaje kwiyumvamo abaraperi nka Tupac Amaru Shakur, 50 Cent na Lil Wayne.

    Yahuriye ku rubyiniro n'abahanzi mpuzamahanga batandukanye barimo Sean Paul, Lauryn Hill, Mr Flavour, Elephant Man, Koffi Olomide, Brick and Lace, Sean Kingston, D'banj, Shaggy n'abandi. Kugeza nubu uyu muraperi ari mu bahagaze neza mu Rwanda.

    5. Tuff Gangs

    Ni itsinda ryamenyekanye mu muziki nyarwanda cyane cyane muri Hip hop. Ni ryo tsinda ryashinze ibirindiro by'umwihariko riririmba iyi njyana. Ryari rigizwe n'abarimo Jay Polly witabye Imana, P Fla, Bulldogg, Green P na Fireman.

    Iri tsinda ryatangiye kumenyekana cyane mu 2008 biturutse ku ndirimbo yaryo yiswe 'Kwicuma' nyuma yayo ryagiye rikora izindi ndirimbo nyinshi nazo zakunzwe zirimo nka ‘Gereza’, ‘Inkongoro y’umushimusi’,’Amaganya’ n’izindi zagumye mu mitima ya benshi bitewe n’ubutumwa burimo.

    P Fla wari mu bari abaraperi ngenderwaho muri Tuff Gangs ariko wakunze guhora mu mahari na bagenzi be, akenshi mu itsinda hagahora umwiryane wanatumye bamwereka umuryango.

    Yatandukanye na Tuff Gangs muri Mutarama 2012, icyo gihe yahise ashinga itsinda yise 'Imperial Mind State', yaje guhinduka “Imperial Mafia Land” aho yari ari kumwe na El Poeta bari baranabyaranye.

    Mu 2015 benshi batunguwe no kumva inkuru yavugaga ko Jay Polly yatandukanye na bagenzi be ndetse agahita yinjiza amatwara mashya mu itsinda akanashyiramo amaraso mashya.

    Tuff Gangs ya Jay Polly yari irimo Khalifan, Romeo na Young T bahoze mu itsinda rya Home Boyz; mu ndirimbo ya mbere bakoze bise 'Wiyita Iki?' batangiranye amashagaga bereka abari bagize Tuff Gangs ya mbere ko nta buhangange bari bafite bwatuma bigira ibyatwa. Bulldogg, Fireman na Green P nabo bahise bashinga itsinda bise Stone Church bahise bongeramo na Nick Breezy.

    Mu minsi ishije Devy Denko umwe mu bahanga mu gutunganya indirimbo yasangije amashusho n’amafoto abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, arikumwe na P Fla na Bulldogg hamwe na Fireman atangaza ko bageze kure batunganya album ya Tuff Gangs. Iri tsinda benshi bavuga ko ryaharuriye inzira abandi baraperi baje nyuma.

    6. The Ben

    Mugisha Benjamin, uzwi ku izina rya The Ben yavutse ku itariki ya 9 Mutarama 1988. Yavukiye i Kampala muri Uganda. The Ben ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya RnB/Pop.

    Ni uwa Gatamuryango w'abana batandatu barimo nka Danny (nawe w'umuhanzi n'ubwo atigeze amenyekana mu Rwanda), Green P uzwi muri Tuff Gangs.

    Iby'ubuhanzi The Ben yabihereye mu muryango aho yakuze akundishwa n'ababyeyi be gusenga cyane. Byatumye ajya muri Korali aho yari ari kumwe n'abandi bahanzi bamenyekanye nka Meddy, Lick Lick na Nicolas.

    Uyu muhanzi atangira umuziki yabaga ari mu mutaka wa Tom Close gusa mu myaka ya 2008 nawe atangira kumenyekana. Icyo gihe atangira umuziki yamenyekanye mu ndirimbo nka 'Amaso ku Maso', 'Amahirwe ya nyuma' n'izindi nyinshi zamenyekanye cyane yari yararirimbiyemo Tom Close nka 'Si beza' na 'Mbwira'.

    Yaje gukora indirimbo nka Uzaba Uza (yaririmbanye na Roger), Wirira, Imfubyi, Wigenda, Uri he, Sinzibagirwa, Zoubeda, Ese Nibyo n'izindi. The Ben ni umwe mu bahanzi bambukiranyije ikinyacumi bagifite igikundiro cyane n'ubu indirimbo zigakundwa. Uyu muhanzi yabaye kandi uwa mbere wakoranye indirimbo na Diamond Platnumz bise ‘Why’ yatumye yunguka abafana muri Tanzania.

    The Ben uheruka kandi gukora igitaramo cy’amateka mu Burundi, aherutse gutangaza ko agiye gushyira hanze ibihangano bishya nyuma y’igihe kinini abafana be babimusaba.

    7. Meddy

    Ubusanzwe yitwa Ngabo Médard Jobert. Yamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda nka Meddy. Uyu muhanzi yavutse ku wa 7 Kanama 1989 mu Burundi. Meddy aririmba RnB na Pop. Yamenyekanye mu myaka ya 2008 mu ndirimbo nka “Amayobera”, “Akaramata “Ese Urambona” n'izindi.

    Meddy yatangiye aririmba mu rusengero ndetse indirimbo ye ya mbere yari ihimbaza Imana. Iyi yayise 'Ungirira ubuntu'.

    Meddy mu 2010 yavuye mu Rwanda we na The Ben mu gitaramo bari batumiwemo n'umuryango w'abanyarwanda baba muri Amerika ntibagaruka.

    Mu gihe cy'imyaka irenga icumi uyu muhanzi amaze akora umuziki aracyakunzwe ni n'umwe mu birahirwa kubera ibihe yatangiriyemo umuziki na bagenzi be ntacike intege. Yigeze kubwira itangazamakuru ko yigeze kumva yava mu muziki nyuma yo gutegura igitaramo kikazamo abantu 20.

    Ati 'Nakoze igitaramo ngira ngo kizamo abantu 15 cyangwa 20, nacitse intege cyane. Icyo gihe nigaga muri La Colombière mu wa Gatandatu dusoza amashuri yisumbuye. Kuri njyewe iyo ndebye uwo munsi ibyo natekerezaga n’aho ndi mpita mbona ko mu buzima ikibi ari ugucika intege. Sinigeze na rimwe ntekereza kuzagera ku rwego ndiho uyu munsi mu muziki kubera iryo joro rimwe.'

    Meddy uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda aheruka gushyira hanze indirimbo y’Imana ndetse anatangaza ko agiye kujya mu njyana ya ‘Gospel’ aho azajya akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ibi ariko ntabwo byashimishije abafana be.

    8. Urban Boyz

    Itsinda rya Urban Boyz ni rimwe mu matsinda yakanyujijeho mu muziki nyarwanda. Naryo umuntu avuze ko riri mu ya mbere yabayeho ntabwo yaba abeshya. Ryatangiriye i Butare rigizwe n'abantu batanu barimo uwitwaga Lino G, Safi Madiba, Humble Jizzo, Nizzo n'undi mugenzi wabo umwe.

    Urban Boyz yamenyekanye mu ndirimbo nka 'Sindi indyarya' na 'Icyicaro' ndetse ziri mu zatumye izina ryayo rigwiza igikundiro. Nyuma Lino G yavuyemo basigara ari batatu ndetse baza no kwimukira mu Mujyi wa Kigali kuhakorera umuziki.

    Iri tsinda ryagize igikundiro mu muziki nyarwanda. Ryamenyekanye nka rimwe mu matsina yagiye yijajara agakorana n'abahanzi bakomeye muri Nigeria cyane ko bakoranye na Timaya na Iyanya.

    Mu 2017 Safi yavuye mu itsinda ajya kuba umuhanzi ku giti cye asiga bagenzi be. Ubu Urban Boyz isa nk'iyabaye amateka kuko nta gihangano iheruka.

    9. Dream Boyz

    Dream Boyz ni itsinda ryaririmbaga injyana ya R'n B ndetse na Afrobeat ryari rigizwe na Platini na TMC.

    Platini ubundi yitwa Nemeye Platini akaba yaravutse muri nzeli 1988 i Bukavu kuko niho ababyeyi be bari barabaye bahamaze igihe kirekire.

    Nyuma yaho yaje gutahuka kimwe n'abandi banyarwanda bose atangira amashuri ye abanza abiri yayize muri Congo, akomereza kuri Ecole primaire ya Nyanza ya Kicukiro , icyiciro rusange cy'amashurii yagikomereje kuri Ecole secondaire de Gasange I Byumba, akomereza mu rwunge rw'Amashuli rwa  Butare (Groupe Scolaire Officiel de Butare ). Yaje gukomereza muri Kaminuza nkuru y'U Rwanda mu ishami ry'itangazamakuru n’itumanaho.

    Platini akiri umwana yaririmbaga muri Kolari aza kuhava atangira gukora muzika ye.

    Mujyanama Claude uzwi nka TMC ni undi musore wabarizwaga mu itsinda rya Dream Boyz, yabonye izuba kuri 25 Nzerii 1988 i Bukavu muri Congo. Yaje gutahuka muri 1994 atangira amashuri ye abanza kuri Ecole Primaire de Kicukiro aza gukomereza amashuri ye yisumbuye kuri Ecole Secondaire de Kicukiro yaje gundinduka E.T.O Kicukiro.

    TMC yaje gukomereza amashuli ye mu Rwunge rw'amashuri i Butare (Groupe Scolaire Officiel de Butare )mu ishami ry'imibare n'ubugenge, akomereza  mu yahoze ari KIST. TMC akiri muto yakundaga kumva indirimbo zo muri Tanzaniya cyane cyane umuhanzi Mr. Nice bituma akura yiyumvamo umuziki.

    Mu 2000 nibwo yavuye muri Kolari  yaririmbagamo. Mu mwaka wa 2007 arangije amashuli yisumbuye nibwo yakoze indirimbo ya mbere.

    Mu 2008,Platini akirangiza amashuri yisumbuye yahuye na TMC bari bariganye i Butare   ndetse ko bari banaturanye byatumye bakora itsinda baryita Dream Boyz.

    Muri uwo mwaka nibwo barebye Lick Lick atangira kubakorera.

    Dream Boyz yamenyekanye mu ndirimbo yitwa Nirizingua yo mu njyana ya bongo irakundwa, ariko iyatumye Deam Boyz ikundwa ikanamenyekana cyane ni 'Magorwa'. Nyuma yaho Dream Boyz yakoze izindi ndirimbo nyinshi zivugisha abantu menshi nka 'Si inzika' n'izindi nyinshi.

    Mu 2019 aba basore bafashe umwanzuro wo gutandukana. Ubu buri wese akora umuziki ku giti cye.

    10. Oda Paccy

    Ubusanzwe yitwa Uzamberumwana Oda Paccy ariko yaje mu muziki akoresha izina rya Oda Paccy. Niwe mukobwa wabimburiye abandi mu gukora injyana ya Hip Hop mu Rwanda.

    Yakuze akunda Hip Hop kuko yari umufana ukomeye wa Eminem na Dr. Dre ndetse bituma akora iyi njyana.

    Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Ese Nzapfa?' yatumye amenyekana cyane 'Miss President', 'Biteye ubwoba' ‘Uwo Ninde’ n'izindi. Uyu muraperikazi hari benshi badatinya kuvuga ko ariwe mwamikazi w’injyana ya Hip Hop mu Rwanda. Nyuma yo kumara igihe atagaragara mu muziki, Oda Paccy aherutse gutangaza ko yawugarutsemo bushya ndetse ashyira hanze indirimbo yise ‘Ngicyo’.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135544/abahanzi-bahinduye-amateka-yumuziki-nyarwanda-batazibagirana-mu-mitima-ya-benshi-igice-cya-135544.html

  • CAF yinjiye mu masezerano n’u Rwanda, TP Mazembe ngo ntibyumva neza #rwanda #RwOT

    Bidasubirwaho ‘Visit Rwanda’ na ‘RwandAir’ bazaba ari abafanyabikorwa rw’irushanwa rya ‘African Football League’ rigiye kuba bwa mbere rikabera Uwanja wa Mkapa muri Tanzania.

    Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru murui Afurika (CAF) yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Minisiteri ya Siporo ndetse na Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandaAir.

    Ubufatanye bugamije guteza imbere Umupira w’Amaguru n’Ubukerarugendo muri Afurika binyuze muri Shampiyona y’Umupira w’Amaguru ya “African Footaball” (AFL) igiye gukinwa ku nshuro ya mbere izagaragaramo amakipe y’umupira w’amaguru meza ku mugabane wa Afurika.

    Ni irushanwa rizaba rigizwe n’amakipe aturutse mu turere twose twa Afurika (regions) aho azaba ahatanira igikombe buri mwaka guhera kuri 20 Ukwakira 2023 i Dar-es-Salaam, muri Tanzania.

    CAF ikaba yayisanyanye amasezerano n’u Rwanda binyuze muri RDB yo kwamamaza Ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri “Visit Rwanda” aho amakipe azajya yambara imyenda iriho iri jambo rya “Visit Rwanda”, muri Stade mu gihe cy’umukino no mu mahugurwa y’abafatanyabikorwa.

    RwandAir imaze kwandika izina mu ngendo zo mu kirere z’indege, niyo izatwara aya makipe yaba kujya ahabera irushanwa cyangwa se kubacyura mu gihe irushanwa rirangiye. Ikazatwara amakipe asanzwe ari mu mirongo isanzwe ikoreramo.

    Umunyabanga wa CAF, Véron Mosengo-Omba yavuze ko bishimiye kugirana ubufatanye n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.

    Ati 'Ubufatanye na ‘Visit Rwanda’ ni intambwe ikomeye. Nejejwe no gutangaza ko twagiranye ubufatanye bushimishije n’igihugu kigaragaza umwuka w’iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika.”

    Francis Gatare, Umuyobozi mukuru wa RDB, Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda we yagize ati 'Twishimiye gutangaza ubundi bufatanye mu guteza imbere igihugu no kuzamura siporo mu Rwanda. Ibi bihuye n’intego zacu zo gutanga umusanzu mu guteza imbere impano Nyafurika no gukoresha umupira w’amaguru mu guteza imbere ubukungu ku Mugabane wacu. Binyuze muri ubwo bufatanye, dufite intego yo kwereka u Rwanda rushya abantu barenga miliyari imwe bazareba iyi shampiyona ngarukamwaka.”

    Amakipe ahatanira iki gikombe uyu mwaka uko ari 8 ni; Al Ahly ikomoka mu Misiri, Wydad AC ikomoka muri Maroc, Espérance Sportive de Tunis yo muri Tunisia, TP Mazembe yo muri DR Congo, Enyimba yo muri Nigeria, Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, Club Petro Atletico de Luanda yo muri Angola na Simba SC yo muri Tanzania.

    Gusa amakuru aturuka muri DR Congo, bimwe mu binyamakuru byaho bivuga ko ikipe ya TP Mazembe idakozwa ibyo kwambara Visit Rwanda ndetse no kuba yagendera mu ndege ya Rwandair ntibikozwa.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/CAF-yinjiye-mu-masezerano-n-u-Rwanda-TP-Mazembe-ngo-ntibyumva-neza

  • JENOSIDE: Twahirwa wahakanye ko ntaho ahuriye n'interahamwe, yanyomojwe n'uwari umugore we #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023 mu rukiko rwa Rubanda i Buruseli mu Gihugu cy'u Bubiligi, ku munsi wa Gatandatu w'Urubanza ruregwamo Abanyarwanda babiri; Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, itsinda ry'abantu 5 ryoherejwe n'u Bubiligi mu Rwanda gukora iperereza kuri aba baregwa, ryagaragarije urukiko ko mu gihe Twahirwa Séraphin yavuze ko ntaho ahuriye n'Interahamwe ko atazibayemo, uwari umugore we yahamije ko yabanaga nazo, yazindukaga ajyana nazo ndetse agataha yigamba ibyo biriwemo.

    Abagize iri tsinda, babwiye inteko iburanisha ko ubwo Twahirwa yabazwaga n'abakoraga iperereza ku byaha akurikiranyweho yavuze ko yabaye mu ishyaka rya MRND, ko kandi yahisemo kurijyamo bitewe n'ubuyobozi bwiza bwa Perezida Juvenal Habyalimana, rikaba kandi ryari ishyaka rifite intego nziza arizo' unite,paix et progres'( Ubumwe, Amahoro, Amajyambere). Gusa yahakanye ko ntaho ahuriye n'Interahamwe, ko ndetse atazibayemo.

    Ubwo yabazwaga ku bijyanye n'Interahamwe kandi, yavuze ko nta bayobozi bazo yari yarahuye nabo, ko yumvaga amazina yazo gusa. Ahamya ko Interahamwe yabonye n'amaso ye ngo ni iyitwa Karambizi wari umuyobozi w'interahamwe muri segiteri Gikondo.

    Mu gihe Twahirwa Séraphin ahakana ko ntaho ahuriye n'Interahamwe, ko ndetse atigeze azijyamo, uwari umugore we babanaga ubwo yabazwaga n'aba bakoraga iperereza, yavuze ko umugabo we ( Twahirwa Séraphin) ubwo Jenoside yatangiraga, 'Twahirwa yagendaga mu gitondo ari kumwe n'interahamwe, bakagaruka bigamba Abatutsi bishe ndetse n'ibyo basahuye'. Akomeza avuga kandi ko uyu mugabo we yigambaga gufata ku ngufu abakobwa bo muri quartier( Karitsiye), ibyo ngo akaba yarabivugaga nta kwicuza agaragaza ahubwo avuga ko ibyo akora bimugira'champion'.

    Uretse uyu wari umugore we uhamya ko yakoranaga ndetse akagendana n'Interahamwe bagiye kwica Abatutsi ndetse agataha yigamba abo yishe, ibyasahuwe ndetse n'abakobwa yafashe ku ngufu, hari uwitwa Ephraim Nkezabera abagize iri tsinda bavuga ko ari umwe mu nterahamwe wemeye uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, akaba yaraburanishijwe ndetse agakatitwa n'inkiko zo mu Bubiligi igihano cy'Igifungo cy'imyaka 30. Uyu avuga ko uyu Twahirwa Séraphin yari Interahamwe ndetse y'izina rikomeye.

    Abagize iri tsinda bavuga ko uyu Ephraim Nkezabera ubwo bamubazaga yahamije neza ko 'yibuka Twahirwa Séraphin nk'Interahamwe ikomeye yagize uruhare mu bwicanyi bw'Abatutsi benshi'. Uyu yakomeje abwira abagize iri tsinda ko Twahirwa Séraphin yari afite Izina rikomeye mu gihe cya Jenoside, ko yazengurukaga uko ashatse mu mujyi wa kigali.

    Bimwe mu bikubiye muri dossier(Dosiye) ya Twahirwa Séraphin mbere y'1994 harimo; Gutoza interahamwe ndetse no kuziha intwaro, aho ibikorwa byo kuziha imyitozo ya gisirikari byaberaga I Gabiro, Remera na Kimihurura, Seraphin Twahirwa akaba ngo ari umwe mu bari bashinzwe gutoranya interahamwe zijyayo.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwicanyi bukomeye Twahirwa Séraphin yagizemo uruhare bwabereye I Gikondo, ETO-Kicukiro, OCIR-Cafe ndetse no kw'irimbi rya Gatenga. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ngo urugo rwa Twahirwa Séraphin rwahindutse indiri y'abasirikare n'interahamwe aho basangiraga inzoga, itabi ndetse n'ibiyobyabwenge. Muri iki gihe ngo yahise aba Perezida w'interahamwe ku rwego rw'umujyi wa Kigali asimbuye Robert Kajuga.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/10/18/jenoside-twahirwa-wahakanye-ko-ntaho-ahuriye-ninterahamwe-yanyomojwe-nuwari-umugore-we/

  • Ni iki u Rwanda ruzungukira kwakira Trace Awards? #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere ( RDB) kirasaba buri munyarwanda guterwa ishema no guhora yiteguye kwakira ibikorwa mpuzamahanga, kuko bitanga inyungu ku byiciro bitandukanye by'ubuzima bw'igihugu no kumurika u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

    Kompanyi y'Igihugu y'ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), bagaragaje ko uretse gushyigikira uruganda rw'imyidagaduro mu gihugu, hari n'izindi inyungu nyinshi u Rwanda ruzabona nirwakira ibihembo bya Trace Awards 2023.

    Ni ibihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu myaka 20 bimaze bitangwa ku bahanzi nyafurika. Bizatangwa ku itariki ya 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena, ariko bizabanzirizwa n'iserukiramuco ry'iminsi ibiri ryo rizabera muri KCEV yahoze ari Camp Kigali.

    Mu kiganiro n'itaganzamakuru cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, RDB yagaragaje ko uretse uruganda rw'imyidagaduro, kwakira iri tangwa ry'ibihembo bizafasha mu kumenyekanisha ubukerugendo bugana mu Rwanda, harimo n'ubushingiye ku kwakira inama n'ibindi birori.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo no Kubungabunga Pariki z'Igihugu muri RDB, Ariella Kageruka yagize ati 'Kwakira iki gikorwa ni ikintu ntagereranywa kuri Afurika ariko no ku Rwanda, kandi turishimira ko baduhisemo ngo twakire iki gikorwa cy'ingirakamaro. Twe n'abafatanyabikorwa bose duhuje intego yo kugira u Rwanda ahantu heza ho kwakira inama n'ibindi birori, ibyo bikoroshya ubukerugendo n'ishoramari'.

    Yakomeje ati 'Ni yo mpamvu ubu u Rwanda rugamije kuba ahantu heza ho kubera inama n'ibindi birori, ubu Kigali iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika, kandi ibyo ntabwo byikoze, twarabikoreye dushoramo imari. Uruganda rw'ubuhanzi rukorana bya hafi n'ubukerugendo. Ntabwo ubukerugendo bwakunda hatabayeho ibitaramo nk'ibi bizana abantu bavuye mu bihugu bitandukanye'.

    Kageruka yongeyeho ko kwakira iki gikorwa bizaha urubuga abahanzi nyarwanda, bakagura ibikorwa byabo ndetse bikanashimangira gahunda u Rwanda rufite yo guhuza Abanyafurika batandukanye, mu kuganira ku iterambere ry'uyu mugabane.

    Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gushaka amasoko muri RwandAir, Habba Adijah Kamwesiga yagize ati 'Birumvikana turimo kubikoreramo amafaranga menshi, ariko imikoranire yacu n'abatanga ibi bihembo irenze kwinjiza amafaranga. Tugamije kuzamura izina rya RwandAir nka kompanyi y'ubwikorezi bwo mu kirere mu gihugu. Ibyo birenze kwinjiza amafaranga kuko bikomeza no mu gihe kizaza'.

    Yakomeje ati 'Nko muri Kamena twakoranye n'abatanga ibihembo bya Trace ubwo twatangizaga ingendo zerekeza i Paris. Icyo gihe twakoreye amafaranga menshi, ingendo zinjya i Paris ubu zihagaze neza. Turashimira Trace kuko ntibyari koroha kubigeraho tudafatanyije. Nk'ikompanyi y'ubwikorezi bwo mu kirere byadufashije kugira umwanya mwiza mu kujya mu bihugu bya Afurika n'i Burayi. Ibyo biratuzamura nka kompanyi ariko n'Igihugu muri rusange'.

    Olivier Laouchez uyobora Trace akanaba umwe mu bayishinze, yavuze ko ibi birori bimaze gutumirwamo abahanzi barenga 60 bazasusurutsa abazabyitabira. Bamwe mu bo bamaze kwemeranya harimo Abanyarwanda nka Bruce Melody, Chris Eazy na Bwiza. Hari n'abafite izina rikomeye muri Afurika nka Davido, Diamond Platnumz, Yemi Alade, Mr Eazi n'abandi benshi bakora umuziki nyafurika.

    Abahanzi nyarwanda bari mu bahataniye ibi bihembo harimo Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy, Kenny Sol na Ariel Wayz.

    Iri rushanwa, kimwe n'andi mpuzamahanga akomeye ntiritanga amafaranga ku batsindiye ibihembo gusa, abaritegura bavuga ko bazatanga agahimbazamusyi ku bazaryitabira bose.

    Biteganyijwe ko ibi birori bizitabirwa n'ababarirwa hagati ya 7,000 na 10,000 barimo ibyamamare ku migabane itandukanye yose ku Isi. Ibi bihembo bitegurwa n'igitangazamakuru cya Trace cyibanda ku muziki Nyafurika, ari na wo abahatana muri ibi bihembo baba bakora.

    Uyu mwaka abahanzi bahatanyemo bakomoka mu bihugu birenga 30 byiganjemo iby'Afurika. Bibera mu bihugu bitandukanye ku Isi, iby'uyu mwaka bikaba bizabera i Kigali ariko binakurikiwe n'abantu Miliyoni 500 bo mu bihugu 190 mu buryo bw'iyakure biciye kuri Televiziyo za Trace.

    Uyu mwaka bigiye kubera mu Rwanda binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda ya RDB na Trace Group itegura ibi bihembo. Itike zo kwinjira muri ibi birori zigura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 20, 25 na 30 kuzageza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba w'itariki ibihembo bizatangwaho.

    The post Ni iki u Rwanda ruzungukira kwakira Trace Awards? appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/18/ni-iki-u-rwanda-ruzungukira-kwakira-trace-awards/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ni-iki-u-rwanda-ruzungukira-kwakira-trace-awards

  • MTN yamuritse Internet ya 5G – #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa mbere w’inama ya Mobile World Congress (MWC), MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) yabaye ikigo cya mbere cyamuritse Ikoranabuhanga mu itumanaho  rya 5G  mu Rwanda.

    Ibi bigaragaza  ubushake, ubwitange n’uruhare MTN Rwanda mu kuguma ku isonga mu iterambere ry’ikoranabuhanga muri  gihugu ndetse no mu buryo bwo gukemura ibibazo byihuse.

    Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagize ati “5G ihagarariye ibirenze kuba inyaruka. Izazana impinduka nyinshi mu nzego zitandukanye haba mu buzima, uburezi, ubuhinzi ndetse n’izindi nzego zitandukanye.”

    Yakomeje agira ati “Kumurika iri koranabuhanga rishya ntabwo ari ukuguma ku isonga mu guhanga udushya gusa ahubwo ni ugushakisha uburyo bushya bwo kuzamura imibereho ya buri munsi y’abanyarwanda no gushyira igihugu ku isonga mu ikoranabuhanga ku Mugabane wa Afurika”.

    Internet ya  5G yitezweho kuzamura imiterere y’u Rwanda mu buryo bw’itumanaho no guhanga udushya twinshi. Uretse ibyo kandi, izazamura uburyo bwiza bwo kugera kuri serivisi za Interinet mu buryo bwihuse cyane ku buryo bizafasha guhanga udushya. Internet ya  5G izazamura kandi ubukungu no kurushaho guteza imbere gahunda za Leta.

    Kumurika Internet ya  5G ryerekana ibihe bishya byo guhuza Interineti mu Rwanda kandi bigaragaza ubushake bwa MTN  Rwanda mu guhanga udushya no kwitanga mu kuzamura imibereho y'abanyarwanda hamwe n'ibisubizo byabo.

    MTN Rwanda yabaye ikigo cy’itumanaho cya mbere kimuritse Internet  ya 5G mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135529/mtn-yamuritse-internet-ya-5g-135529.html

  • Pitchou wa APR FC nyuma y’igihe kitari gito yatangiye imyitozo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nshimirimana Ismaïl Pitchou ukina mu kibuga hagati muri APR FC, yatangiye imyitozo yorohereje nyuma y’ukwezi agize imvune.

    Uyu mukinnyi w’Umurundi yagize imvune tariki ya 23 Nzeri 2023 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa mbere wa shampiyona wo APR FC yanganyijemo na Marines FC 2-2.

    Kuva icyo gihe yari akirimo kwitabwaho n’abaganga bamukurikirana umunsi ku munsi kugira ngo barebe ko yagaruka vuba.

    Pitchou yagize ikibazo cy’imvune y’akagombambari ari nayo yatumye atagaragara mu mikino APR FC iheruka gukina.

    Akaba yatangiye gukora imyitozo yorohereje aho arimo gukorera ku ruhande wenyine akoreshwa n’umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba APR FC.

    Nshimirimana Ismaïl Pitchou yinjiye muri APR FC mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira avuye muri Kiyovu Sports, yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

    Pitchou yatangiye imyitozo yoroheje

    Amaze iminsi afite imvune

    Arimo gukorana imyitozo n’umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/pitchou-wa-apr-fc-nyuma-y-igihe-kitari-gito-yatangiye-imyitozo-amafoto

  • Ngomba kugira ikipe yanjye ku kabi n’akeza – Mvukiyehe Juvenal wahoze uyobora Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Umunyemari Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora ikipe ya Kiyovu Sports, yavuze ko ibyo kugura Rugende FC bitararangira ariko ko agomba kugira ikipe ye bwite uko byagenda kose.

    Ni nyuma y’uko mu kwezi gushize kwa Nzeri 2023, ubuyobozi bw’Umuryango wa Kiyovu Sports bwamwambuye ikipe yayoboraga kuko yakuwe muri Kiyovu Sports Company LTD yari abereye umuyobozi isubizwa gucungirwa mu muryango wa Rayon Sports.

    Yahise atekereza uburyo yagira ikipe ye bwite atangira gushaka uko yayigura.

    Nibwo yahise ajya mu biganiro n’ikipe ya Rugende FC isanzwe ikina icyiciro cya kabiri mu bagabo.

    Amakuru avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ari bwo ibiganiro byarangiye maze uyu mugabo yegukana Rugende FC ya Hunde Rubegasa Walter.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko bitararangira neza ariko na none bigeze kuri 80%, gusa yemeje ko agomba kugira ikipe ye uko byagenda kosa.

    Ati “biracyari mu mishinga ariko ntabwo birarangira. Ngomba kugira ikipe yanjye ku kabi n’akeza. Urumva impamvu mvuga ko bitararangira iyo ibintu bikiri mu ihererekanya (transfer) biba bitararangira, ubibara mwamaze gusinya byose byarangiye, gusa biri mu murongo mwiza kuko biri kuri 80%.”

    Nubwo atemera ko byarangiye gusa amakuru avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yasuye iyi kipe aganira n’abakinnyi aho yababwiye ko ari we muyobozi mushya wabo kandi ko bagomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere umwaka w’imikino utaha.

    Mvukiyehe Juvenal yavuze ko agomba kugira ikipe ye uko byagenda kose

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ngomba-kugira-ikipe-yanjye-ku-kabi-n-akeza-mvukiyehe-juvenal-wahoze-uyobora-kiyovu-sports