Blog

  • Ntwari Fiacre yabereye ikipe ye intwari ayigeza muri 1/4 batsinze Mamelodi Sundowns #rwanda #RwOT

    Penaliti 2 za Mamelodi Sundowns umunyezamu w’Umunyarwanda, Ntwari Fiacre yakuyemo, zagejeje ikipe ye ya TS Galaxy muri 1/4 cya ‘Carling Knockout Cup’ muri Afurika y’Epfo.

    Mu ijoro ryakeye TS Galaxy yari yakiriye Mamelodi Sundowns zishakamo ikipe igera muri 1/4 cya Carling Knockout Cup.

    TS Galaxy yari yagiriye icyizere Umunyarwanda Ntwari Fiacre kubanza mu izamu ryayo, yaje no kubabera intwari abageza muri 1/4.

    TS Galaxy yatangiye neza cyane kuko ku munota wa 13, Sphiwe Mahlangu yayitsindiye igitego cya mbere ni mu gihe ku munota wa 16, Mlungisi Mbunjana yayitsindiye igitego cya kabiri.

    Mamelodi yagowe no kwishyura ibi bitego kugeza ku munota wa 56 ubwo Marcelo Allende yayitsindiraga icya mbere.

    Ku munota wa nyuma w’inyongera w’umukino, Gaston Sirino yayitsindiye igitego cya kabiri. Umukino warangiye ari 2-2 bahita bitabaza iminota 30 y’inyongera itagize icyo ihindura.

    Bahise bajya muri penaliti maze Ntwari Fiacre arigaragaza. TS Galaxy niyo yateye iya mbere irayinjiza.

    Ntwari Fiacre yagaruye ikipe ye mu mukino ubwo yakuragamo penaliti ya mbere ya Mamelodi Sundowns yatewe na Brian Onyango.

    Vladimir Siladi wa TS Galaxy na we yayishushije, yari penaliti ya 4. Penaliti 5 zarangiye buri kipe ifite 4 bajya mu nyongezo.

    Samir Nurković yateye penaliti ya 6 ya TS Galaxy arayinjiza maze Lesiba Nku wateye iya 6 ya Mamelodi Sundowns, Ntwari Fiacre ayikuramo afasha ikipe kugera muri 1/4 cya Carling Knockout Cup kuri penaliti 5-4.

    Ntwari Fiacre yitwaye neza ageza ikipe muri 1/4 cya Carling Knockout Cup

    Bahise bamwuzuraho bamushimira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntwari-fiacre-yabereye-ikipe-ye-intwari-ayigeza-muri-1-4-batsinze-mamelodi-sundowns

  • Uwataye imbunda n’amasasu 16 mu bwiherero ari… – #rwanda #RwOT

    Inzego zishinzwe iperereza zatangiye gushakisha umuntu wataye mu bwiherero bwa Resitora  imbunda yo bwoko bwa ‘Pistol’. Iyo mbunda yabonetse kuwa Kabiri Tariki ya 17 Ukwakira 2023.

    Iyo mbunda yabonetse mu bwiherero bw’abagabo niyo mu bwoko bwa Pistol yabonetse mu gace kilimani mu mujyi wa Nairobi muri Resitora iri hafi ya sitasiyo icuruza ibikomoka Kuri petoroli. Ni imbunda iri mu bwoko bwa pistolet ya Steyr C9-A2 MF.

    Nyuma y’uko iyo mbunda ibonetse muri resitora, Polisi y’Igihugu cya Kenya yahise iyoherereza abapolisi bayijyana kuri sitasiyo yabo. Iyo mbunda yabonetse ni iyo mu bwoko bwa Pistolet ya Steyr C9-A2 MF, ikaba yari irimo amasasu 16.

    Amakuru avuga ko hatangiye gukorwa iperereza mu rwego rwo gushakisha uwaba yaribagiriwe imbunda mu bwiherero bwa Resitora. Bivugwa ko iyo mbuga uwayitaye ashobora kuba ari umusivili wari uyitunze.

    Mu mabwiriza agenga abahawe impushya za gutunga imbunda, avuga ko imbunda igomba kuba iri ahantu nyirayo aba ari bityo ntawemerewe kuyishyira ahantu ahabonetse hose.

    Ivomo: The Star.co.ke 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135581/uwataye-imbunda-namasasu-16-mu-bwiherero-arimo-gushakishwa-ninzego-zumutekano-135581.html

  • Shawn Mendes ari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023, The Ben usanzwe ari umufana we bahuriye i Musanze mu kigo cyita ku ngagi cya Elen De Genres.

    Mu butumwa bwo kuri Instagram, The Ben yagaragaje ko yanogewe no guhura n'uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Señorita' yakoranye na Camila Cabello nawe uheruka mu Rwanda.

    The Ben yanditse avuga ko ari umufana w'uyu musore w'imyaka 25 y'amavuko kuva cyera, kandi amushimira umwanya yamuhaye bakaganira. Mu mashusho, Shawn yumvikana asuhuza Uwicyeza Pamella, umukunzi wa The Ben bitegura kurushinga.

    Shawn yavutse ku wa 8 Nzeri 1998. Ni umunya-Canada w'umwanditsi w'indirimbo, wagiye agira uruhare muri filime zitandukanye.

    Izina rye ryatangiye guhangwa amaso mu mwaka wa 2013 ubwo yashyiraga ku rubuga rwa Youtube amashusho y'iminota 10 aririmba uruhererekane rw'indirimbo zitandukanye kandi z'abahanzi banyuranye mu cyo yise 'Vine'.

    Ni umuhanzi w'umuhanga ugerageza injyana zinyuranye, kandi asubiramo indirimbo z'abahanzi benshi barimo abakomeye ku Isi nka Justin Bieber, Ed Sheeran n'abandi.

    Akimara gusubiramo ziriya ndirimbo, Andrew Gertler usanzwe ari umujyanama w'abahanzi baraganiriye amwinjiza mu inzu ifasha abahanzi ya Island Records

    Mu 2014, uyu musore yasohoye EP ye ya mbere, nyuma mu 2015 asohora album. Indirimbo ze zagiye zica uduhigo kenshi zikaboneka ku rutonde rwa Billboard.

    Yigeze kuba umwe mu bahanzi batanu bashya baciye agahigo kuri Billboard bari munsi y'imyaka 18 y'amavuko. Indirimbo ye yise 'Stitches' iba iya mbere ku rutonde rw'indirimbo zari zikunzwe mu Bwongereza, Amerika ndetse na Canada.

    Album ye ya kabiri yise 'Illuminate' yasohoye mu 2016 yabaye iya mbere yumviswe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iriho indirimbo nka “Treat You Better”, “There’s Nothing Holdin’ Me Back” n'izindi.

    Mu 2018 yasohoye album ye ya gatatu iriho indirimbo yakunzwe yise 'In My Blood', byatumye aba umuhanzi wa gatatu ukiri muto wumviswe cyane muri Amerika.

    Mu 2019 yahinduye umuvuno mu muziki akora indirimbo nka “If I Can’t Have You” ndetse na “Señorita” yakoranye na Camila Cabello, kuva ubwo ashinga imiziki mu muziki we. 

    Mu 2020 yasohoye album ye ya kane, bituma aba umuhanzi muto ubashije kubigeraho mu mateka y'umuziki kandi wumviswe cyane kuri Billboard 200.


    Shawn Mendes avuka kuri Nyina Karen ufite inkomoko mu Bwongereza na Se Manuel Mendes wo muri Portugal


    Shawn Mendes yigeze kuvuga ko yamenye gucuranga gitari yifashishije urubuga rwa Youtube ubwo yari afite imyaka 13 mu 2012


    Nyuma y'uko mu 2017, asohoye album 'Illuminate' yakoreye ibitaramo mu Mujyi itandukanye nka Los Angeles, I London muri O2 Arena, hose amatike yabaga yashize


    Muri Nyakanga 2019, Mendes yavuzwe mu rukundo na Camila Cabello baje gukorana indirimbo bise Señorita

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO SENORITA

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'THER'S NOTHING HOLDIN' ME BACK

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135585/shawn-mendes-ari-mu-rwanda-135585.html

  • Yaririye mu Rwambariro! Ibitaravuzwe kuri Med… – #rwanda #RwOT

    Ni byinshi bitavugwa rimwe na rimwe mu muziki nyarwanda ndetse bikarenzwa ingohe  bitewe n'abawureberera.

    Kuri iyi nshuro reka tugaruke ku makuru ari kuvugisha abantu ku muhanzi Meddy binavugwa ko yazinutswe umuziki usanzwe  akigira mu wo  guhimbaza Imana.

    Mu mwaka wa 2019 ubwo habaga ibitaramo biherekeza Kwita Izina muri Arena, hari hatumiwemo icyamamare mu muziki Ne-yo ndetse na Meddy.

    Meddy wari waturutse muri Amerika akigera ku rubyiniro, yahise arukurwaho ataramara n'iminota ibiri.

    Meddy yazinutswe umuziki w'Isi

    Ku mpamvu Meddy yarukuweho ngo ni uko icyamamare Ne-yo yari agiye kuririmba umwanya munini ndetse agahabwa n'umwanya w'abacuranzi be bagacomeka ibyuma.

    Kuri Meddy wagiye adataramiye abantu nyuma y'urugendo rwose yaririye mu Rwambariro yicuza impamvu yaje.

    Si uko kurira gusa kuko byanamuteye igihombo kinini kuko atabonetse i Burundi aho yagombaga kujya gutaramira ndetse n'indirimbo yakoranye ba Sat B amashusho yayo ntiyakorwa. Hagashyirwa mu majwi RDB.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135548/yaririye-mu-rwambariro-ibitaravuzwe-kuri-meddy-wakuwe-ku-rubyiniro-agasimbuzwa-ne-yo-135548.html

  • CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya 'Visit Rwanda' ku makipe akomeye muri Afurika #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023 nibwo ikigo cy'igihugu cy'u Rwanda gishinzwe ubukerarugendo RDB ndetse n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF basinye amasezerano y'ubufatanye mu kwamamaza u Rwanda.

    Iki gikorwa cyo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya Visit Rwanda bije nyuma yaho iki gihugu cy'imisozi igihumbui gifitanye amasezerano n'amakipe akomeye arimo Arsenal yo mu Bwongereza, PSG yo mu Bufaransa na Bayern Munich yo mu Budage.

    Amasezerano y'u Rwanda na CAF, azaba agaruka ku irushanwa rya Afurika rigiye gutangira mu mpera z'iki cyumweru rikazahuza amakipe umunani akomeye kuri uyu mugabane wa Afurika, ayo ni  Al Ahly (Egypt) , Wydad AC (Morocco), Espérance Sportive de Tunis (Tunisia), TP Mazembe (DR Congo), Enyimba (Nigeria), Mamelodi Sundowns (South Africa), ATL. Petro Luanda (Angola) na Simba FC yo muri Tanzania.

    Ni irushanwa ryiswe Africa Football League, rizatangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023, ni irushanwa rizabera mu gihugu cya Tanzania cyane cyane ku bibuga birimo Benjamin Mkape Stadium.

    Aya masezerano y'impande zombi, azatuma izina Visit Rwanda yambarwa kuri buri mwenda w'ikipe ku kuboko kw'ibumoso, kugaragara ku birango bizenguruka ikibuga, ku nkuru zizandikwa kuri iryo rushanwa, ku mbuga nkoranyambaga zayo ndetse no ku bindi bikorwa byose Africa League izategura.

    Africa League kandi nayo izafasha mu iterambere ry'umupira w'amaguru w'u Rwanda uhereye  kubakiri bato b'imbere mu gihugu.

    Usibye Visit Rwanda izajya igaragara ku bikorwa bitandukanye bya Africa Football League basinyanye amasezerano n'ikigo cy'ubwikorezi cya RwandAir aho iyi sosiyete izajya itwara amakipe aho bakorera ingendo zabo.

    Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Véron Mosengo-Omba, yavuze ko bishimiye cyane gukorana n'igihugu cyahisemo guteza imbere umupira w'amaguru.

    Ati 'Ubu bufatanye na Visit Rwanda ni ikintu cy'agaciro kuri twe. Nishimiye gutangaza ubufatanye twagiranye n'igihugu cyashyize imbaraga mu guteza imbere umupira w'amaguru muri Afurika.'

    Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Francis Gatare, yavuze ko ubu bufatanye buhura n'intego zo kuzamura ubukungu bw'igihugu binyuze mu mikino.

    Yagize ati 'Twishimiye gutangaza undi mufatanyabikorwa mu guteza imbere siporo y'u Rwanda. Ibi birahura neza n'intego zacu zo guteza imbere impano z'Abanyafurika ndetse no gukoresha umupira w'amaguru mu kuzamura ubukungu bw'umugabane wacu.'

    Ikipe ya TP Mazembe yo muri Kongo Kinshasa yo ishobora kudakozwa ibyo kwamamaza u Rwanda

    Bitewe n'ibibazo bya Politiki hagati y'ibihugu byombi aha ndavuga hagati y'u Rwanda na RDC, ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo ntikozwa ibyo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya Visit Rwanda.

    Ibi byagiye bigarukwaho cyane na bamwe mu batuye muri DRC ndetse nabakurikirana ibya Politiki muri rusange aho bavuga ko iyi kipe yambara umweru n'umukara itazambara ku kaboko Visit Rwanda ndetse no gukoresha ingendo z'indege ya RwandAir.

    TP M ni  ikipe ishyigikiwe bikomeye na Moïse Katumbi, umunyapolitiki wanatangaje ko aziyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z'uyu mwaka.

    Ese TP M niyambara visit Rwanda ntibimuteranya n'intagondwa z'Abanyekongo zanga u Rwanda urunuka?

    Ese TPM niyanga kubahiriza amategeko ya CAF igahanwa byo ntibimuteranya n'abakunzi ba Mazembe, dore ko ari na benshi cyane kubera ibigwi byayo muri Kongo no ku mugabane?

    Ni ihurizo rikomeye ku mupira w'amaguru muri Kongo.

    The post CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya 'Visit Rwanda' ku makipe akomeye muri Afurika appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/caf-na-rdb-binjiye-mu-bufatanye-bwo-kwamamaza-u-rwanda-binyuze-muri-porogaramu-ya-visit-rwanda-ku-makipe-akomeye-muri-afurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=caf-na-rdb-binjiye-mu-bufatanye-bwo-kwamamaza-u-rwanda-binyuze-muri-porogaramu-ya-visit-rwanda-ku-makipe-akomeye-muri-afurika

  • SKOL Brewery Ltd yishyuriye amafaranga yishu… – #rwanda #RwOT

    SKOL Brewery Ltd yihaye intego yo gufasha urubyiruko mu Rwanda kubona uburezi bufite ireme, binyuze mu kubishyurira haba mu mashuri yisumbuye yigisha ubumenyi rusange cyangwa imyuga ndetse na Kaminuza.

    Abanyeshuri 58 bishyuriwe amafaranga y'ishuri muri uyu mwaka w'amashuri bari mu mashuri yisumbuye, ndetse bagize icyiciro cya gatatu cy'iyi gahunda yatangijwe bwa mbere muri 2021.

    Aba bana bishyurirwa amafaranga y'ishuri ni abo mu miryango y'abakozi b'uru ruganda. Bishyurirwa ku bufatanye n'umwe mu batangije uru ruganda, Maïté Relecom.

    Iyi gahunda igaragaza uburyo uru ruganda ruhora rwiteguye gushora imari mu iterambere ry'urubyiruko nyarwanda by'umwihariko abakomoka mu miryango y'abakozi barwo, bafashwa kugera ku burezi n'ibisabwa byose ngo bube bwuzuye, kandi barusheho gutera imbere mu bumenyi.

    Maïté Relecom nk'umuterankunga yagize uruhare rukomeye mu gutuma iyi ntego igerwaho.

    Mu myaka itatu iyi gahunda imaze, yatanze umusaruro ushimishije kuko abana 187 b'abakozi bakora mu ruganda rwa Skol bishyuriwe amashuri yisumbuye, mu gihe abandi 18 bishyuriwe amashuri mu cyiciro cya mbere cya kaminuza.

    Ubuyobozi bwa Skol na Maïté Relecom bagaragaje ko bashimishijwe cyane n'uburyo iyi gahunda igira uruhare mu guhindura ubuzima bw'abagenerwabikorwa no ku muryango mugari.

    Bahamya ko uko iyi gahunda ikomeza kwaguka, na SKOL Brewery Ltd ikomeje intego yayo yo gufasha mu burezi urubyiruko rw'ubu n'uruzaza, ibaha ubushobozi bubafasha kugera ku nzozi zabo kandi bakazagirira umuryango mugari akamaro.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135568/skol-brewery-ltd-yishyuriye-amafaranga-yishuri-abanyeshuri-58-135568.html

  • Umukino wa APR FC na Rayon Sports ntukibereye kuri Kigali Pelé Stadium #rwanda #RwOT

    Umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona wagombaga guhuza Rayon Sports na APR FC ntukibereye kuri Kigali Pelé Stadium kubera ko iki kibuga kizaba kirimo kuvugururwa.

    Mu ibaruwa Umujyi wa Kigali yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda barimenyesha ko kuva tariki ya 23 kugeza 29 Ukwakira 2023 iki kibuga kitazaboneka kubera ko hazaba harimo hakorwa imirimo yasigaye ubwo bayivugururaga.

    Muri iyi baruwa Umujyi wa Kigali yagize iti 'dushingiye ku ngengabie y’ikigo Real Constructors LTD cyubaka Kigali Pelé Stadium cyamenyesheje Umujyi wa Kigali ko kuva tariki ya 23 Ukwakira 2023 kugeza tariki ya 29 Ukwakira 2023 icyo kigo kizasubukura ibikorwa by’ubwubatsi byari bisigaye gukorwa kuri Kigali Pelé Stadium.'

    'Kubera iyo mpamvu turabamenyesha ko imikino yose yari iteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium kuva tariki ya 23 Ukwakira kugera tariki ya 29 Ukwakira 2023 yakwimurirwa ikindi gihe.'

    Bivuze ko hazabera imikino y’umunsi wa 8 iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru mu gihe imikino y’umunsi wa 9 itazahabera.

    Mu mikino y’umunsi wa 9 nibwo hazaba umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports tariki ya 29 Ukwakira 2023 kandi ukaba wagombaga kubera kuri Kigali Pelé Stadium, bivuze ko ugomba kujya mu Ntara.

    Umukino wa APR FC na Rayon Sports ntukibereye kuri Kigali Pele Stadium

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-apr-fc-na-rayon-sports-ntukibereye-kuri-kigali-pele-stadium

  • Trace Awards: Izakurikirwa n’abarenga Miliyon… – #rwanda #RwOT

    Olivier yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri BK Arena, yahuriyemo n'Umuyobozi mukuru w’ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri RwandAir, Haba Adijah Kamwesiga n'Umuyobozi w'ikigo Q&A Solutions, Kyle Schofield.

    Ibi birori byo gutanga ibi bihembo bizahuriza i Kigali, abanyamuziki mu ngeri zinyuranye, abashoramari, abikorera, abo mu nzego za Leta n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

    Ni ibirori bizamara iminsi itatu kuva ku wa 20 Ukwakira kugeza ku wa 23 Ukwakira 2023. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, hazaba ibirori byo gufungura ku mugaragaro itangwa ry’ibi bihembo n’iserukiramuco, aho hazatangwa n'ibiganiro binyuranye bizagaruka ku muziki.

    Olivier yasobanuye ko bitari byoroshye gutegura itangwa ry’ibi bihembo, ariko ko hamwe n’abaterankunga ‘byarashobotse’. Avuga ko abahanzi bazaririmba muri ibi bihembo barimo abo mu Mujyi nka Lagos, Paris, Johannesburg n’ahandi batangira kugera mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatatu.

    Ati “Icya mbere na mbere rwari urugendo rutoroshye gutegura igikorwa nk’iki ariko turashimira abafatanyabikorwa, twarabikoze.”

    Bamwe mu bahanzi bazagera mu Rwanda bifashishije indege zabo bwite, abandi bazakoresha indege za RwandAir. Yavuze ko abahanzi barenga 60 ari bo bazitabira, ariko abazaririmba bararenga 50.

    Kandi byateguwe ku buryo abahanzi bazaririmba mu matsinda, nibura babiri babiri mu gihe cy'iminota 12, harebwa indirimbo bahuriyeho cyangwa ikindi.

    Olivier yavuze ko imyaka ibiri yari ishize bakorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) mu gutegura ibi bihembo, aho bazaba bizihiza imyaka 20 ishize Trace Africa igira uruhare mu kuzamura abahanzi.

    Yavuze ko bageze kuri 98% bitegura itangwa ry’ibi bihembo, kandi bari gukorana n’abantu barenga 200 mu gutegura iki gikorwa kugira ngo kizagende neza.

    Olivier yavuze ko abariyemo ibimaze gukorwa birimo kumenyekanisha iki gikorwa mu itangazamakuru Mpuzamahanga, ibigo bitandukanye bari gukorana n'ibindi u Rwanda rumaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga ku gaciro k'angana n'amadorali Miliyoni 58 [68,200,000,000 Frw].

    Ati “Igihugu cyanyu kiramenyekana ku rwego rw’Isi binyuze muri aka gaciro k’amafaranga Miliyari 68 Frw…”

    Yavuze ko bari mu murongo mwiza wo kuzagira ibirori byiza, kandi ko muri uyu mwaka bahisemo gushora mu gutegura iki gikorwa. Anavuga ko iyo baza guhitamo kwishyura abahanzi, iki gikorwa cyari kuba kibarirwa nibura Miliyari 100 Frw.

    Ibi bihembo bigiye gutangirwa i Kigali ku bufatanye n'ibigo birimo wanda Convention Bureau (RCB), Visit Rwanda, RwandAir, RBA, the BK Arena, Kiss FM, VW Move, the Kigali Conference & Exhibition Village (KCEV), Alpha Entertainment, Shoplife, Betpawa ndetse n'uruganda rwa Bralirwa.

    Bizatangwa ku wa 20-22 Ukwakira 2023 muri BK Arena no muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ibirori byo gutanga ibi bihembo bizatambuka imbona nkubone ku nyakira-mashusho za Trace Africa, kuri Radio zitandukanye, kuri shene za Youtube, ku buryo abantu bo ku Mugabane w'u Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazabasha kubireba.

    Imibare igaragaza ko ibi birori bizarebwa n'abantu barenga Miliyoni 500 mu bihugu 190 byo ku Isi.

    Trace Awards& Festival izaririmbamo abarimo Ish Kevin, Kenny K-Shot, Bruce Melodie, Sema Sole, Angell Mutoni, Boy Chopper, Mike Kayihura n'abandi.

    Mu birori byo kwerekana imyambaro yahanzwe, inzu z'imideli zirimo Sonia Mugabo, Inzuki, KT’SOBtE, Maison Munezero, Uzi Collection, Rwanda Clothing, N’intoki, Ki-pepeo Kids, Wearfragile, Bibi Creations, Kalunza, Gahaya Links, Irebe, Mwinda, Tugirimana, Art Rwanda Ubuhanzi, KomezArt, Wood Habitat, Lisa Marler, Laini, In Wo bazagaragaza ibyo bahanze.

    Itangwa ry’ibi bihembo rizaba ku wa 20 Ukwakira 2023 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri BK Arena, kandi bizatangira guca kuri Televiziyo guhera Saa mbili z’ijoro.

    Olivier avuga ko umuhango wo gutanga ibi bihembo uzamara amasaha ane kubera abahanzi benshi bazaririmba. Ibi bihembo bihataniwe mu byiciro 26, kandi hari abahanzi bahatanye mu byiciro birenze bine.

    Ibi birori bizaririmbamo abahanzi barimo Bruce Melodie, Sema Sole, Kivumbi King, Angell Mutoni, Chriss Eazy, Bwiza, Boy Chopper, Mike Kayihura, Soweto Gospel Choir, Janet Otieno wo muri Kenya, umuramyi Levixone wo muri Uganda, Benjamin Dube wo muri Afurika y'Epfo;

    Nomcebo wamamye mu ndirimbo 'Jerusalema', Roselyne Layo, Gerilson Insrael, Soraia Ramos, Lisandro Cuxi, Azawi, Donovan BTS, Terell Elymoor, Gaei, MIKL, Segael, Goulam, DJ Illans, Davido, Yemi Alade, Rema n'abandi.

    Abahanzi bose batangajwe bazaririmba mu gutanga ibi bihembo ku wa 20 Ukwakira 2023, ndetse bamwe muri bo bazaririmba mu birori by'imideli bizahera.


    Olivier Laouchez uyobora Trace Group yatangaje ko u Rwanda rumaze kungukira Miliyari 68 Frw muri Trace Awards- Ni agaciro k'ibimaze gukorwa mu kumenyekanisha u Rwanda ko ariho hazatangirwa ibihembo

     

    Umuyobozi mukuru w’ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, yasabye abanyarwanda kubyaza amahirwe atangwa n'ibikorwa mpuzamahanga u Rwanda rwakira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135519/trace-awards-izakurikirwa-nabarenga-miliyoni-500-ku-isi-iririmbemo-ibyamamare-50-135519.html

  • Tiwa Savage, Diamond na Zari mu byamamare byi… – #rwanda #RwOT

    Ni ubukwe butegerejwe n'imbaga ndetse amakuru InyaRwanda ifite ni uko  ubu  bukwe buzatahwa  n'abanyacyubahiro baturutse impande zose ndetse n'ibyamamare.

    Nubwo bitaremezwa neza na ba nyir’ubwite gusa amakuru InyaRwanda ifite ni uko abarimo Tiwa Savage, Diamond, Zari, Otile Brown, Rema, Sheebah nibindi byamamare bizahurira i Kigali muri ubu bukwe.

    Ibi byamamare kandi byiyongereye kuri Meddy wamaze kwemeza ko byanze bikunze agomba kuza gushyigikira The Ben mu bukwe bwe.

    Ubukwe bwa The Ben buzabera muri Kigali Convention Center  tariki 23 Ukuboza 2023.

    Diamond na Zari bitezwe mu bukwe bwa The Ben

    Amakuru InyaRwanda ifite kandi ni uko Kigali Protocol kompanyi ikomeye inamenyerewe mu kwakira ibyamamare n'ibirori bikomeye ariyo izakira abazataha  ubukwe bwa The Ben.

    The Ben uherutse guha umukunzi we imodoka nshya ya Ranger Rover, bahanye isezerano ryo kubana byemewe n'amategeko ku wa 31 Kanama 2022.

    Aba bombi basezeranye nyuma y'uko mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Pamela amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore undi na we  arabimwemerera.

    Tiwa Savage ashobora kugaruka i Kigali yitabiriye Ubukwe

    Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.

    The Ben aherutse guha Range Rover Miss Pamella

    Otile Brown azaba Ari i Kigali

    Meddy azaba ari I Kigali

    Rema azaba ari i Kigali

    Sheebah azaba ari I Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135549/tiwa-savage-diamond-na-zari-mu-byamamare-byitezwe-mu-bukwe-bwa-the-ben-135549.html

  • Mpanya ko ubu hari ibyo Nshuti Innocent yicuza – Umutoza Jimmy Mulisa #rwanda #RwOT

    Umutoza Jimmy Mulisa avuga ko impano rutahizamu wa APR FC afite, Nshuti Innocent yakabaye akina i Burayi gusa kubera ko hari ibyo atakurijije ubu ashobora kuba hari ibyo yicuza.

    Jimmy Mulisa yabitangaje mu kiganiro cy’imikino kuri B&B FM kibanze cyane ku ngaruka umwana wavukijwe amahirwe yo gukina ashobora guhura nazo, icyo bisaba kugira ngo umukinnyi agere ku rwego rwiza, iterambere ry’umupira n’ibindi.

    Ubwo yari abajijwe impamvu abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bajya gukina hanze y’u Rwanda ariko ntibatindeyo, Jimmy Mulisa yavuze ko ahanini biterwa n’imyumvire y’umukinnyi.

    Aha niho yahise atanga urugero rwa Nshuti Innocent aho mu myaka 3 ishize yabonaga afite ubishobozi bwo kuba yakina i Burayi, kuko ari umukinnyi ufite impano banaganira cyane umunsi ku munsi ariko ubu ahamya ko hari ibyo yicuza atakoze.

    Ati 'Umukinnyi nka Nshuti, Nshuti naramutioje kuri njyewe ngira ngo mu myaka 3 ishize nabonaga afite ubushobozi bwo kujya gukina i Burayi, ni umuntu nabaye hafi na n’ubu turaganira, hari ibintu byinshi cyane wenda Nshuti ubu yicuza atakoze neza. Umwaka ushize w’imikino nabonaga asa n’umuntu urimo gukora cyane.'

    Yakomeje kandi avuga ko muri ba rutahizamu bari mu Rwanda, nta muntu urusha Nshuti Innocent cyane cyane iyo bageze mu rubuga rw’amahina ariko gukora ngo agere aho ubushobozi bwe bugarukira ni ikibazo.

    Ati 'Akenshi ubona abakinnyi bacu ntabwo bakora ngo bagere aho ubushobozi bwabo bugarukira kugira ngo bagere ku kagasongero, nka Nshuti ubonye ba rutahizamu dufite hano mu Rwanda, nta muntu urusha Nshuti mu rubuga rw’amahina (box) umuhaye umupira mu rubuga rw’amahina, gutsinda ibitego arabizi cyane.'

    Jimmy Mulisa ufite irerero rya Umuri Foundation, yatoje APR FC akaba ari na we wazamuye Nshuti Innocent muri APR FC avuye mu irerero ryayo muri 2016. 2018 yagiye gukina muri Tunisia mu ikipe ya Stade Tunisien ariko ntiyahatinda ahita agaruka mu Rwanda.

    Uretse Jimmy Mulisa, benshi bemeza ko Nshuti Innocent yabatengushye

    Jimmy Mulisa avuga ko Nshuti Innocent ari umukinnyi ufite impano ikomeye ariko yananiwe kubyaza umusaruro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mpanya-ko-ubu-hari-ibyo-nshuti-innocent-yicuza-umutoza-jimmy-mulisa