Blog

  • Diana Kamugisha winjiye mu bahanga mu bya Tew… – #rwanda #RwOT

    Diana Kamugisha ni umwe mu mfura z’ishuri rya Bibiliya ryitwa Africa College of Theology (ACT) rya Africa New Life Ministries. Ni ishuri rimaze kongerera ubumenyi abaramyi batandukanye barimo Diana Kamugisha, Chryso Ndasingwa na Pastor JB [Jean Bosco Kanyangoga].

    Nyuma y’uko asoje amasomo ya Bibiliya muri iyi kaminuza ifatiye runini Iyobokamana mu Rwanda, Diana Kamugisha yafashe undi muvuno mu buhanzi bwe. Niwitegereza indirimbo asigaye yandika muri iyi minsi, ukazigereranya n’izo mu bihe byashize, urasanga harimo itandukaniro.

    Byakugora kubona umuhanzi wise indirimbo ye izina ry’Icyanditswe cyo muri Bibiliya. Diana Kamugisha yabishobojwe no kurahura ubumenyi muri Kaminuza yigisha ya Tewolojiya. Uretse n’ibyo, hari n’abandika indirimbo, ikarinda irangira nta zina Yesu n’Imana wumvisemo. Hari amakuru y’uko bamwe babikora nkana ku bw’izindi mbaraga zibiri inyuma.

    Kuwa 16 Gashyantare 2022, uyu muramyi yasohoye indirimbo yatangaje benshi bitewe n’izina ryayo dore ko yahise “Zaburi 33” (Psalms 33 – Yahweh). Mbere yaho gato yari yashyize hanze iyo yise “Zaburi 91”. Mu mpera za 2022, yakoze iyo yise “Yatuvukiye”, none azanye “Uracyakora”. Ni indirimbo zishoye imizi muri Bibiliya.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Diana Kamugisha wanejejwe no gusura Igihugu cya Israel mu mpera za 2022, yavuze ko kwiga amasomo ya Bibiliya yabikuyemo inyungu ikomeye. Ati “Ubu narushijeho kugira ubumenyi mu Ijambo ry’Imana, hari byinshi nasobanukiwe. Muri make, ubu narushijeho gushora imizi mu guhanga nshingiye mu Byanditswe Byera.”

    Arasaba abanyamadini gushishikariza abapasiteri n'abavugabutumwa – ubwo harimo n’abahanzi, kwiga amasomo ya Bibiliya kugira ngo bigishe ijambo ry'Imana bafite ubumenyi bwimbitse. Ibyo avuga abihuza na Chryso Ndasingwa nawe wayobotse Tewolojiya, wavuze ko hari abaramyi bandika indirimbo z’amatiku kandi bidakwiriye, bityo akabasaba kwiga tewolojiya.

    Diana Kamugisha yasoreje umwaka wa 2022 mu gihugu cya Israel

    Pastor John Bosco Kanyangoga Umushumba Mukuru wa Zion Temple Nyarutarama, akaba n’umwanditsi mwiza w’indirimbo za Gospel, nawe ari kwiga Tewolojiya muri Master’s. Avuga ko kwiga aya masomo ari ingenzi kuko abatayize usanga batwarwa n’amarangamutima. 

    Nawe avuga ko ari ko byari bimeze mbere yo kwihugura mu masomo ya Bibiliya. Ati “Hari igihe tugira amarangamutima rimwe na rimwe tukabyitirira Umwuka Wera, ayo makosa wenda navuga ko nayakoze, ugasoma nk’Ijambo bijyanye n’ibihe urimo gucamo bikagukoraho, ugasanga urimo kwigisha amarangamutima yawe cyane kurusha uko Bibiliya yashakaga kwigisha”.

    Tugaruke kuri Diana Kamugisha. Ubu ushatse umwite umuhanga mu bijyanye na Tewolojiya kuko abifitiye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza. Umwaka wari ugiye gushira nta ndirimbo nshya asohoye kandi azwiho guhozaho cyane. Ni mwene wabo wa Tonzi, ndavuga mu abaramyi baticisha irungu abakunzi babo.

    Kamugisha yabwiye inyaRwanda ko avuye ku rugamba. Ati “Kuba hashize amezi 9 ntarakora iyindi ndirimbo ni uko nagize kurwanywa cyane na satani kandi birasanzwe kuko satani arwanya umurimo w’Imana. Umuziki wo kuramya no guhimbaza mbifata seriye cyane cyane”.

    Yatangaje ko indirimbo ye nshya “Uracyakora” yaje ari mu bihe bikomeye cyane kuko “nabonaga nta nzira imbere yanjye yo gukorera Imana bijyanye n’impano yanjye. Nuko nibuka Abaheburayo 13:8 havuga ngo ‘uko yahoze ni ko ari ni ko azahora, aracyakora’ “.

    Uyu muramyi ukunzwe mu ndirimbo ”Mwami Mana” [Uhoraho mpora ntangazwa cyane n’ibyaremwe n’ibiganza byawe,..] yatumbagije ubwamamare bwe, “Ibendera”, “Yego”, yabwiye abanyarwanda ko Imana igikora ibitangaza nk’uko yahoze n’ubundi ibikora. Ati: “Imana ntiyahindutse ni nziza”.

    Diana avuga ko kwiga tewolojiya byamuvanye ku rwego rumwe bimujyana ku rundi rwiza

    Kamugisha yamenyekanye mu ndirimbo “Mwami Mana” yamuciriye inzira mu muziki

    Diana avuga ko asigaye akora umuziki ushoye imizi mu Byanditswe Byera

    Yakoze mu nganzo abwira abatuye isi ko Imana ikirimo gukora, #Uracyakora

    Nyuma yo kuminuza muri tewolojiya, Diana Kamugisha yabonye akazi muri Kaminuza ya ACT 

    REBA INDIRIMBO NSHYA “URACYAKORA” YA DIANA KAMUGISHA

    REBA INDIRIMBO “MWAMI MWANA” YA DIANA KAMUGISHA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135601/diana-kamugisha-winjiye-mu-bahanga-mu-bya-tewolojiya-yatangaje-icyo-byongereye-ku-buhanzi–135601.html

  • Intambara yo gupfubura umuziki nyarwanda is… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2021   hatangiye  kuvugwa umwuka mubi hagati ya Coach Gael na The Ben  kugeza n’ubu  ni inkuru ikomeje kugarukwaho cyane  bamwe bagahamya  ko umushoramari Coach Gael ashaka gutambamira imishinga yose ishobora kugirira umumaro The Ben , bitsa  ku bitaramo The Ben agenda abonamo akazi. Ababa hirya y'iby'imiziki babyakira uko babihawe ababa imbere mu ruganda rw'imyidagaduro bagakomeza kwicarana amakuru atariho ivumbi dore ko no kuvuga uko ikibazo kiri nta nyungu baba babifitemo  bagahitamo kwanga kwiteranya. 


    Bamwe mu bakagombye kuzana impinduka mu myidagaduro  mu Rwanda bahitamo kubagarira yose,nyamara haba hari abari kubigenderamo aribo bahanzi, abahanzikazi bafite imishinga migari, ibikorwa bifatika bifuza ko Abanyarwanda babatega amatwi bakabatiza umwanya nyamara birangira baburijwemo imbere y'amakimbirane  yakabaye yararangiye ubuzima bugakomeza nk'uko n'ubundi bwari bumeze.

     

    Muri  Iyi nkuru  tugiye ku garuka ku nzira yagejeje ku mwuka mubi, ubugambanyi, ihangana na rwaserera ihora mu itangazamakuru ivuye ku bantu babiri; Coach Gael na The Ben aho Bruce Melodie w'i Kanombe akunze kwisanga muri izi rwaserera nyamara ntaho ahuriye nazo bikarangira abigizemo ijambo. Yabona amahirwe yo kugira icyo abivugaho agwa mu mutego w'abanyamakuru  agasubiza ibyakabaye bisubizwa na ba nyirabyo. Aha ni naho asabwa ubushishozi akajya amenya ikijya mbere kuko hari igihe icyitwa gutwika birangira bibyaye urwango rw'igihe kirekire nubwo bidakwiriye ku bahanzi bakabaye batahiriza umugozi umwe mu mujyo wo gushaka icyasunika umuziki nyarwanda ukabasha gukomeza kwagura imbago.

     

     

    Ishoramari ritari iry'igihe kirekire akenshi rihombya nyiraryo

     

    Indirimbo ishobora kumara imyaka 3 itegurwa ikazasohoka ihindura ubuzima bw'umuhanzi, umushoramari(wavuga  Manager) n’umuziki w'igihugu muri rusange.


    Ufashe urugero kuri Why ya Diamond na The Ben iyo hataza kubaho kurambirwa no kugira huti huti kuri Coach Gael ubu yari kuba yarashyize akaguru ku kandi ari gusarura ku yo yashoye. Kubera igihunga 'Pressure' nk’uko bisobanurwa na Producer Madebeats wahishuye ko Coach Gael na The Ben bapfa amafaranga yashowe muri 'Why' umushinga  wo gukorana guhagarara  ngo   bakabanza  gutekereza kuri Ariel Wayz bitaje gukunda kubera kumubura kuri telefoni, Made Beats agahita ahamagara Bruce Melodie wateze indege shishi itabona bikarangira umunyemari Coach Gael amubengutse bagasinyana amasezerano yo gukorana kuva ubwo kugeza na nubu.


     Kuri ubu  ikibuga cy'imyidagaduro hano mu Rwanda mu ntoki zabo kuko bafite akazi kenshi, indirimbo zikunzwe, ibiraka byo kwamamaza, nta gitaramo gikuru gipfa kuburamo Bruce Melodie, ku mpapuro z'imbere, mu biganiro byo kuri murandasi, ku maradiyo, insakazamashusho biragoye ko icyumweru cyashira hatavuzwe Bruce Melodie kuko ahagaze neza rwose mu muziki. 


    Tugarutse rero ku kibazo cyo gusenya The Ben mu murongo wo kwihorera kubera ko indirimbo Why yamufunguriye imiryango mishya inamuhesha amasoko hirya no hino byakomeje kuzengereza Coach Gael nk’uko amakuru aba ava mu bantu ba hafi b'izi mpande zombi babyemeza.


    Icyari gushoboka ni uko nyuma yo kubona ko Diamond Platnumz wari warananiranye kumushyigura ku bahanzi bo muri aka Karere k'Afurika y'Iburasirazuba biciyemo kuri The Ben, Coach Gael yari kwirinda huti huti akagenda gake ku mishinga yose ye na The Ben. Birashoboka gukora indirimbo 4 nziza mu mwaka ntizizane isoko nk'iry'indirimbo imwe yatekerejweho, ikamamazwa bikarangira ibaye ikimenyabose ibizwi nka 'Mega Hit'.

     

    Indirimbo imwe yatekerejweho neza nta huti huti ku muhanzi irusha 3  zakozwe mu bihe bimwe (bisaba kwiga neza umushinga mu gihe kirambye)

     

     

    Dufashe indirimbo nka Sawa Sawa ya Bruce Melodie na Khaligraph Jones yasohotse ku itariki 19 Ukwakira 2023 (ntabwo yakozwe na 1:55 AM), ugafata Totally Crazy ya Bruce Melodie na Harmonize yasohotse ku itariki 04 Werurwe 2022, A l'aise ya Bruce Melodie na Innos B yasohotse ku itariki 19 Nzeri 2022, Nyoola ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo yasohotse ku itariki 26 Mata 2022. 


    Izi ndirimbo zahotse igihe The Ben yari yarashwanye na Coach Gael amusimbuza Bruce Melodie. Uzumvise wumvamo ibirango byamamaza 1:55 AM sosiyete igamije gushora imari mu myidagaduro aho bafite na  Studio , bagomba gusinyisha abahanzi kandi bakanakora ibindi bikorwa birimo inzu y'imyidagaduro iri kubakwa ku gisenge cya CHIC. Byose bigamije iterambere ry'uruganda rw'imyidagaduro nyarwanda.


    Ziriya ndirimbo 3 zose hamwe urebye abazirebye kuri Shene ya YouTube ya Bruce Melodie usanga ari Miliyoni 5, 800,000 (views). Kuri Spotify abumva Bruce Melodie basaga 12,070 ni mu gihe The Ben abamwumva bakiri hasi ya ba Melodie  kuko ni 70,100 (monthly listeners). Indirimbo Why ku mibare ntabwo yangana na ziriya 3 bitewe nuko yacururijwe ku mbuga za Diamond Platnumz ziri hejuru nka Spotify nibura buri kwezi yumvwa n'asabaga Miliyoni ni mu gihe kuri YouTube imaze kurebwa na Miliyoni 19. Ku bijyanye n'uko yakinwe cyane'power plays' iri hejuru kuko Diamond Platnumz yagiye aza ku  mu   bihugu bitandukanye ayoboye intonde z'indirimbo zikunzwe mu bice by'Isi ariko aho bumva, bareba bakaba banakurikira umuziki wo mu burasirazuba bw'Afurika.

     

    Biragoye ko umuhanzi akora indirimbo nyinshi ahuriyemo n'abandi bahanzi bafite amazina Manini ngo zose azibonere umwanya wo kuzikurikirana. Niyo mpamvu ushobora kwihambira ku ndirimbo imwe ariko igasiga ihinduye amateka y'ubuzima bwawe bwose . Twabonye indirimbo nka Number One ya Diamond na Davido yahinduye urupapuro rw'ubuzima bwa Diamond Platnumz, tubona indirimbo nka Waah ya Diamond na Koffi Olomide yamuhesheje ibihembo, imuhesha akazi, imwongerera abafana mu Isi y'abakunda Rhumba ndetse inaza mu ndirimbo 3 zarebwe cyane zikanacuruzwa cyane ku mbuga za Diamond Platnumz. 


    Ushatse gukora igihango kiri bukore amateka wakwigira kuri uyu mugabo wo muri Tanzania. Mu myaka  itatu ishize twabonye Jerusalema ya Master KG na Nomcebo yahinduye amateka ya Master KG  ku buryo nyuma y'uko indirimbo ibaye ikimenyabose yahoraga mu ndege agiye gusarura amafaranga mu bitaramo, mu nama, mu nsengero n'abanyacyubahiro bifuzaga ko abaririmbira, yanamuhesheje ibihembo bitandukanye nk'indirimbo yamenyekanye ku ruhando mpuzamahanga 'best international Song'. Iyi ndirimbo yamenyekanye ku migabane yose ku buryo yari yarabaye nka virusi mu bantu. Master KG yumvwa mu bihugu 183 akaba afite abamwumva kuri Spotify basaga Miliyoni 17.3. Ibi byose abikesha indirimbo imwe yamuhinduriye amateka.

     

    Huti huti mu  gushora idindiza iterambere ry'umuhanzi igaca intege umushoramari

     

    Ntabwo gukora indirimbo nyinshi mu mwaka ari bibi ariko urabanza ukareba umusaruro watanzwe n'indirimbo zabanje. Niba Harmonize we ubwe bimugora gukora indirimbo yafata isoko ry'Afurika yose tureke no hanze y'Afurika kuko ni ibindi bindi, byagorana ko yahura n'umuhanzi bigatanga umusaruro wagutse. Simvuze ko habura abafana Bruce Melodie yungutse ariko ntabwo byari kimwe no gushaka umuhanzi w'igitinyiro akabahenda (1:55 AM) ariko igihangano kikaza ari akasamutwe gica impaka mu Isi y'umuziki.


    Harmonize kuva yatandukana na WCB byaramugoye kongera kwibona afite indirimbo zumvikana ahantu hose nk’uko byahoze ariki mu ikipe ngari ya WCB.


    Impamvu ni uko akiri kumwe na bagenzi be bamufashaga kwandika, imiririmbire, bakagirana inama kuva indirimbo itangiye kugeza isojwe. Eddy Kenzo ni umuhanzi mwiza ku ndirimbo mu gihe ahuye n'umurusha izina ariko ntabwo twigeze tubona umuhanzi yaciriye inzira mu ndirimbo'Collabo' ahubwo ize zikunze kwandika amateka.Bivuze ko Nyoola byari bigoye ko iba 'Mega Hit' ariko ntibivuze ko itakunzwe.


    Hirya hano i Goma kwa Innos B isoko ryaho riragoye bisaba amayeri menshi ubona ko abandi bahanzi   binabagora kurifatisha usibye Diamond Platnumz nawe ufite ikipe ngari izi neza umuziki n'ibisabwa kugirango indirimbo yahuriwemo itumbagire.

     

    Uhereye kuri izi ngero wahita ubona ko indirimbo nyinshi zishobora kurutwa n'imwe yarashe ku ntego.

     

    Why yagaruye neza mu kibuga The Ben warimo atega zivamo


    Urebye imibare n'ibimenyetso byerekanaga ko The Ben ari gutungwa n'izina yakoze hambere nyamara Isi y'umuziki yarimo isaba kugendera ku muvuduko byakwanga ugasigara ureba aho abandi bageze. Nibyo rero Why yaje ari iturufu arushije abandi bahanzi bo mu burasirazuba bw'Afurika. Muri Uganda bananiwe gukorana na Diamond Platnumz. Icyokora iyo afiteyo igitaramo asiga abakinze ibikarito mu maso ko yahoze yifuza gukorana na Jose Chameleone. Ibi ni amayeri kugirango abone uko avugwa nataha azasigare abakwena.


    Diamond Platnumz ntabwo ajya akorana n'umuhanzi adafiteho inyungu. Ndavuga isoko rishya yifuza (urugero Koffi, Innos B na Fally Ipupa) yabashakagaho isoko rya views n'abafana bo mu bihugu bivuga Igifaransa, abakongomani n'abakunda Rhumba. I Burundi yigeze kujyayo mu 2008 ataramamara akorana na Rolilo anamuririmbisha ikirundi none ubu  nta muhanzi uhari wamwigondera usibye ko batakiri inshuti nk’uko Rolilo  aherutse kubitangariza InyaRwanda .


    Amaboko atareshya ntaramukanya. Diamond mu Burundi bwose ahafite isoko ntakeneye umuhanzi urimuhesha. Uganda ahafite isoko dore ko ajya ajyayo agahabwa amafaranga menshi agasiga abahanzi baho bijujuta ngo abategura ibitaramo baramubasuguza. Kenya ni cyo gihugu afitemo abafana benshi kurusha no muri Tanzania avuka . Ku itariki 8 Kanama 2022 yigeze guhabwa Miliyoni 230 z’Amashilingi ya Kenya ku minota 10 yaririmbye mu bikorwa byo kwamamaza Raila Odinga. Aha naho nta muhanzi yakorana na we indirimbo kuko ni mu kibuga cye.

     

    Ku itariki 03 Kamena 2022 The Ben yakoreye igitaramo i Kampala cyasize gihinduye izina rye risigara ryibazwaho ukuntu akoze igitaramo kwinjira ari 300,000 Frw ku muntu umwe mu gihe byari byarananiye Bebe Cool, Ruger, Jose Chameleone n'abandi bose bahakoreye ibitaramo. Mwibuke ko yari mu bihe byiza akesha Why yakoranye na Diamond Platnumz.

     

    The Ben yakoreye ibitaramo bibiri i Kampala aho kwinjira byari bihenze. Igitaramo cya mbere cyitabiriwe n'abasaga 1500 kwinjira byari 22000 Frw na 27000 Frw ku waguze itike ku muryango. Igitaramo cya kabiri itike ya make yari 8000 Frw iya menshi ari 300,000 Frw. Ni mu gihe ibitaramo bya Jose Chameleone, Bebe Cool na Ykee Benda kwinjira byari 5000 Frw. Ruger we icyo yahakoreye kwinjira byari 14000 Frw.

     

    The Ben yaje kubona akazi mu Rwanda mu gitaramo cyiswe Rwanda Rebirth Celebration Concert cyo kwizihiza  umunsi wo Kwibohora ariko ahabwa Miliyoni 40 Frw mu bipengeri. Yabanje kwishyuza miliyoni 20 Frw mbere. Ageze mu Rwanda mbere yo kujya ku rubyiniro asaba izindi Miliyoni 10 Frw. Ariko izindi Miliyoni 10 Frw bivugwa ko  ntazo yabonye kuko habayeho ubugambanyi abari gutera inkunga igitaramo bakuramo akarenge birangira nyiri ukugitegura ahombye. 


    Bivugwa ko ubu bugambanyi buva ku mushoramari ubona ko The Ben ari gusarura kandi adashaka kumwishyura ayo yamutanzeho nubwo nta masezerano ahari kandi, ngo The Ben akaba ari we wakuwe mu mishinga y'uwo mushoramari aho yavugaga ko The Ben abigendamo biguru ntege.

     

    Hari ibitaramo byinshi byabaye tutiriwe turondora  kumvikana  ku ngano y'amafaranga bikanga . Wongereho na Giants Of Africa yamushatse ngo azaririmbe abaca Miliyoni 30,000 Frw birangira akazi gahawe Bruce Melodie kuri Miliyoni 10 Frw. Ibitaramo by'i Burundi yishyuwe arenga miliyoni 40 Frw. Bamwe bemeza ko aya yose ni amafaranga yakabaye agabana na Coach Gael babikesha Why iyo imishinga yabo itazamo ibishirira.


    Ku itariki 04 Nzeri 2022 ikipe ya Orion Basketball Club yasinyanye amasezerano na The Ben yo kwamamaza ibikorwa byayo (Brand Ambassador) mu gihe cy'imyaka 5. Bivuze ko aya ari amafaranga yiyongera ku yandi yakabaye asaranganywa hagati y'Umushoramari na The Ben.

     

    The Ben i Burundi yeruye ko afite abanzi

     

    Ku itariki 01 Ukwakira 2023 kuri Messes Des Officiers igitaramo kigana ku musozo The Ben yateye indirimbo'Ndaje' yakozwe mu myaka ine ishize. Yagiye hanze ku itariki 19 Kamena 2019. Yageze aho arapfukama ku rubyiniro mu guha Imana icyubahiro. Yagize ati:'Twese duhora dushaka gutsinda umwanzi akatuzunguza ariko tukamutsinda. Umwanzi azahora atsindwa ibihe byose'all the time'. Umwanzi uguhiga, ukurwanya wowe aho uri hose azohora atsindwa mu izina rya Yesu'In the name of Jesus'.  

    Ku muntu uzi neza gusoma amarangamutima ya muntu ukaba usanzwe umenyereye uwo muntu wahita ubona ko The Ben yari afite intambara arwana nayo mu mutima we akifashisha ijambo ry'Imana mu kwerekana ko afite umwanzi umugera amajanja.


    Ijambo umwanzi rigaruka kenshi mu mbwirwaruhame yamaze iminota mike mbere y'uko ava ku rubyiniro. Ati'Hari abantu bashatse kurwanya iki gitaramo cyanjye”.


     Hano yaraturitse ararira kivuga biranga arihanagura. Yarize amasegonda 6 arongera arihanagura .Ati” Hariho abantu bakurwanya ahantu hose ugenda bakakugirira ishyari bakakuvuga amagambo. Iki gitaramo turi gutegura aha ngaha, abantu barakirwanyije. Ariko Imana irabikoze. Abenshi mwarabyumvise, ndabikwifurije gutsinda umwanzi, niwifuriza mugenzi wawe ineza Imana izaguhe umugisha ndabikwifuriza. Ntabwo naje kubwiriza ariko nzi ko iri jambo riturutse ku Mana. Ndabasabye muzitandukanye n'abategura imigambi mibi!'.

     

    Coach Gael aherutse guhakana umugambi wo gukomanyiriza The Ben

     

    Umushoramari Coach Gael ahakana ko nta kibi yakorera The Ben kuko baraziranye cyane kandi haramutse hari ikibi ashaka kumukorera haboneka ibimenyetso. Anavuga ko aramutse amwanga haboneka ibintu bisa nabi pe!

     

    Umuziki nyarwanda wari ugeze aharyoshye ariko utangiye kuvangirwa ku buro abahanzi bari gukora iyo bwabaga ngo basunike ugere kure y'imbibi z'u Rwanda bazisanga bari kuyoberwa inzira ya nyayo yo gucamo mu gihe abashoramari bakabaye bagira imishinga migari y'igihe kirekire bahugiye  bawugaraguza agati.


     Ntabwo umuhanzi mukuru'Legend' aterwaho rwaserera n'abakabaye bamutera ingabo mu bitugu kuko umuziki ni ubuhanzi. Uhanga neza iyo mu mutwe hameze neza.


    Kuri ubu umuziki Nyarwanda ukeneye ko  habaho isaranganya ku mwanya uhabwa abahanzi mu itangazamakuru kuko kumara ukwezi havugwa inkuru imwe ya The Ben, Bruce Melodie na Coach Gael bisubiza inyuma bikanadindiza imishinga y'abahanzi bahagaze neza bakwiriye guhabwa umwanya nabo abafana babo bakamenya ibyo bahugiyemo.

     Icyokora kuba ibi bibazo birimo ubugambanyi buciye mu isura yo kuburizamo ibitaramo, gusaba abaterankunda bakanga gutera inkunga igitaramo, gukorana n'abanyamakuru bakamara igihe bakora inkuru z'ibitagenda gusa ku muhanzi runaka birangira biciye intege umuhanzi akaba yahitamo kwigira mu bindi usibye ko biba binatanga isura mbi ku bafata ibyemezo muri Leta kuko babona umuziki nk'urimo abaryana badashobora guhuza ku buryo bigoye ko umuhanzi yavuga rikijyana bitewe n'isura mbi aba afite yambitswe n'itangazamakuru n'abamwifuriza inabi.

    Umuhanzi ufite intumbero zagutse aho gushyigikirwa akagambanirwa bigira ingaruka ku ruziga rw'umuziki w'igihugu kuko amahirwe yakazanye arayafunga andi akifunga.

     Urugero niba ubu Abahanzi nyarwanda bari kwisanga o Burundi na Uganda, Congo, Kenya, i Burayi, Amerika, Aziya na Australia ni amahirwe yari akwiriye gufatiranwa ku buryo harebwa uko umuziki nyarwanda washinga imizi muri iriya Migabane nk’uko Nigeria yabigezeho.

    Ariko turikuva i Kigali tukajya  i Bujumbura, tukajya kurwanya bagenzi bacu bari kwitwara neza hirya no hino ku Isi. Nta gihugu gifite umuziki wateye imbere babanje kwangisha abafana abanyabigwi cyangwa se abakoze mbere. Urebe hano mu Karere dutuye i Burundi bubaha Kidumu, Big Fizzo, Rolilo n'abandi. Uganda bubaha Jose Chameleone, n'abandi. Nigeria ba 2Baba baracyahabwa icyubahiro bakwiriye.

     Inaha mu Rwanda niho uzasanga umuhanzi wagize icyo amarira umuziki atubahwa ndetse na ba rumuna be ugasanga ntibakozwa ibyo kumuha agaciro akwiriye kandi nta gasozi katagira abahanuzi. Usibye ko uko byagenda kose buri kiragano kigira abo cyigiraho.

    Birashoboka cyane ko abahanzi barenga 20 bakora neza bakaba basunika umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga. Si ngombwa ko umuhanzi umwe aba ari we wumva ko ari kamara ku buryo ajya mu migambi yo kugusha bagenzi aho gutahiriza umugozi umwe.

    Mu nkuru itaha tuzareba ingaruka zo guheza inguni ku itangazamakuru ry'imyidagaduro ribogamira ku ruhande runaka. Biragoye ko haboneka umushoramari uhamye wazana aye mu muziki nyarwanda nyuma yo kubona amanyanga awubamo, guhuzagurika no guhora mu matiku atagamije kuryoshya uruganda rw’imyidagaduro ahubwo agamije guhombya, kwangisha no guca intege abahagaze neza mu muziki.

    Ibi  byose byagakozwe  n’abatifuriza ineza umuziki nyarwanda ahubwo  bafite ibindi bibagenza birimo gushaka ubwamamare kandi nta kintu shingiro bwubakiyeho, gukorana n’udutsiko tw’abantu batazi batanumva neza umuziki nyarwanda ndetse batanawifuriza ineza.

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135522/intambara-yo-gupfubura-umuziki-nyarwanda-ishobora-guhitana-benshi-135522.html

  • Perezida Kagame yifatanyije na MTN kwizihiza… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023, mu muhango wabereye mu Intare Conference Arena wo kwizihiza iyi sabukuru witabiriwe n'abayobozi mu nzego Nkuru z'Igihugu batandukanye, abayobozi n'abakozi ba MTN n'abandi.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko imyaka 25 ishize MTN ikorera mu Rwanda ari urugendo rurerure, kandi ari ibyo kwishimira. Yashimye MTN ku bw’iyi sabukuru y’imyaka 25 ishize yaranzwe no kwitanga n’ubufatanye.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko MTN yatangiye gukorera mu Rwanda nyuma y’imyaka ine yari ishize u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko ari amahitamo atari yoroshye gufata yaba kuri MTN ndetse no ku Rwanda.

    Avuga ko ari cyo kimwe na Afurika y’Epfo aho MTN ikomoka, kuko nabo bari bari kuzamuka bava mu mateka akomeye ya Apartheid. Ati “Barazamukaga twe tujya hasi’.

    Yavuze ko umubano w’ibihugu byombi nyuma y’imyaka ine yari ishize binyuze mu bihe bikomeye wakomejwe no “kuba MTN yaraje gushora imari mu gihugu cyacu.”

    Ati 'Ni nde wundi wabona ko byoroshye gushora imari hamwe n’igihugu cyari kimaze kuva mu mateka yacu mabi, nk’uko tubizi. Twagize ibyago twembi. Twembi twafashe icyemezo kigoranye kuri MTN cyo gukorana nayo, ndatekereza ko MTN ariyo yafashe icyemezo gikomeye kuri twe cyo gukorana n'u Rwanda.  Nyuma y’imyaka 25 ndatekereza ko dushobora kuvuga ko twishimye…'

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibigo bitatu byasabaga gukorera mu Rwanda birimo na MTN. Icyo gihe byabaye ngombwa ko Guverinoma ibifataho icyemezo.

    Umukuru w’Igihugu avuga ko mu basabaga uburenganzira harimo ikigo cyari gifite telefoni zitajyane n'igihe (Analog system). 

    Hari n'ikigo cyari gifitwemo ukuboko n'umunyarwanda wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, amajwi menshi y’abari bagize Guverinoma, basabaga ko uyu munyarwanda yakwemererwa mu rwego rwo kumwitura.

    Yavuze ko icyo gihe yari Visi-Perezida, kandi ko yari atuje cyane ategereje umwanzuro wa Guverinoma. Ariko avuga ko yaje kumanika ukuboko, atangaza igitekerezo cye, avuga ko atemeranya n’umwanzuro wari ugiye gufatwa.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko nk’abagize Guverinoma bari bakwiye kwita cyane ku kureba ikoranabuhanga ‘rizadukorera neza’. 

    Yaravuze ati 'Mwirengagize amateka n'umubano dufitanye na Afurika y'Epfo, ibi ni ikoranabuhanga, hagati y'iri koranabuhanga rishaje n'iri rya vuba, icyo guhitamo kiragaragara.”

    Yabwiye abagize Guverinoma kwirengagiza iby’uko abahataniye isoko harimo n’umunyarwanda wagize uruhare mu rugamba, ahubwo bakita cyane ku kureba sosiyete y’itumanaho izafasha abanyarwanda mu itumanaho.

    Impaka zarakomeje mu Inteko ariko birangira mu 1998 MTN ihawe isoko ryo gukorera mu Rwanda, kuva ubwo ifasha abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

    Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yagaragaje ko imyaka 25 ishize MTN ikorera mu Rwanda yaranzwe n'ubwitange no gukora cyane.

    Ashima Guverinoma y'u Rwanda yemereye MTN gukorera mu Rwanda nk'umufatanyabikorwa mu rugendo rw'iterambere rihanzwe amasomo.

    Imibare igaragaza ko ubu mu Rwanda abakoresha umuyoboro wa MTN bageze kuri 64.6% by'Abanyarwanda bose. Kandi MTN ivuga ko abakoresha serivisi ya Mobile Money bazamutse ku kigero cya 17.2%.

    Muri Werurwe 2023, MTN yavuze ko yungutse Miliyari 227 Frw, binyuze mu gucuruza Serivisi n’imigabane. Inyungu yayo mu 2022 yarazamutse igera kuri Miliyari 221.7 Frw, avuye kuri Miliyari 184.9 Frw yungutse mu 2021.

    Mu 2022, abafatabuguzi ba MTN biyongereyeho 381.000 bagera kuri miliyoni 6.8 muri rusange. Muri aba bashya, abagera kuri 308.000 bakoresha umuyoboro wa Interineti.

    Umuyobozi wa MTN, Mapula Bodibe, yavuze ko ibyo bagezeho ari 'ikimenyetso cy'imirimo n'ubwitange by'abakozi bacu n'inkunga ikomeje gushyirwaho n'inama y'ubuyobozi n'abafatanyabikorwa, ndetse n'ubudahemuka bw'abakiriya bacu.'

    MTN ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, kandi umuntu 1 muri 3 akoresha umuyoboro wa MTN.

    MTN irayoboye ku isoko ry'itumanaho ngendanwa mu Rwanda no muri Afrika. Guhera mu mwaka wa 1998, yakomeje gushora imari mu kwagura no kunoza imikorere y'umuyoboro wayo ndetse kuri ubu yishimiye kuba ku mwanya wa mbere nk'umuyoboro wa interineti mu Rwanda.

    MTN igeza serivise zo ku rwego rwo hejuru abafatabuguzi bayo, zirimo ndetse n'udushya nk'iya MTN Irekure itanga amainite yo guhamagara na bundle za interineti ku muntu.

    Iyi sosiyete kandi iri imbere mu gutanga serivise z'imari kuri telefone ngendanwa mu Rwanda hamwe na Mobile Money, MoMoPay na MoKash itanga inguzanyo ikanazigama.



    Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo MTN ikorere mu Rwanda byasabye ibiganiro byahuje abari bagize Guverinoma


    Perezida Kagame yavuze ko imyaka 25 ishize MTN ikorera mu Rwanda ibumbatiye inkuru zijyanye n'itangira ryaryo n'ibikorwa bifatika imaze gufashamo abanyarwanda



    Perezida Kagame yaganiriye n'Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita


    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yashimye Guverinoma y'u Rwanda ku bw'ubufasha n'ubufatanye bagaragarije MTN


    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya MTN Rwanda, Faustin Mbundu


    Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita


    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula [Uri iburyo]


    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa (Ibumoso) 



    Abakaraza bakiriye abashyitsi mu murishyo w’ingoma za kinyarwanda












    Abarimo Gisele Phanny [Uri hagati], umuyobozi muri MTN Rwanda bitabiriye ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru








    KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME MU KWIZIHIZA ISABUKURU Y'IMYAKA 25 YA MTN


    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya MTN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135608/perezida-kagame-yifatanyije-na-mtn-kwizihiza-isabukuru-yimyaka-25-imaze-ikorera-mu-rwanda–135608.html

  • Mama Nick wo muri City Maid yabazwe #rwanda #RwOT

    Mukakamanzi Beatha wamamaye muri filime y’uruhererekane ya City Maid nka Mama Nick, yamaze kubagwa nyuma y’uburwayi yakuye ku mpanuka yakoze mu ntangiriro z’uyu mwaka.

    Mama Nick akaba yarabazwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira 2023, akaba yarabagiwe mu Bitaro by’Inkuru Nziza i Gikondo.

    Uyu mubyeyi akaba yaragize ikibazo cy’igupfwa ryiyomoye ku rindi bamushyiriramo insimburaningo, ni nyuma y’uko yari yarabazwe igupfwa ryo mu itako ryari ryacitse n’aho bamushyiriyemo uri rugingo.

    Tariki ya 17 Werurwe uyu mwaka nibwo Mama Nick yakoze impanuka, yagonzwe n’igare ubwo yari imbere yo mu rugo iwe mu Rwampara.

    Yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyarugenge, bamunyujije mu cyuma basanga ugupfa ryo mu itako ryacitse ari nabwo ibi bitaro byahitaga bimwohereza ku Bitaro by’Inkuru Nziza biri i Gikondo.

    Yarabazwe bamushyiriramo urundi rugingo rufata igupfa, bamusaba kujya akora “Kinetherapy”, yarayikoze ariko uko iminsi ishira akumva ababara mu rukenyerero.

    Yasubiye kwa muganga kunyura mu cyuma basanga hari igupfa ryiyomoye ku rindi ndetse bamubwira ko agomba kubagwa bakanamushyiriramo urundi rugingo.

    Kugira ngo bikorwe akaba yaraciwe agera muri miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba amaze kubona miliyoni 5.

    Mama Nick yabazwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mama-nick-wo-muri-city-maid-yabazwe

  • Amakipe 3 yo hanze y’u Rwanda niyo azotabira umunsi wa nyuma wa Mako Sharks Swimming League #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’iki cyumweru nibwo hazakinwa umunsi wa 3 ari na wo wa nyuma w’irushanwa ryo Koga ry’ababigize umwuga rya “Mako Sharks Swimming League 2023” ritegurwa n’ikipe ya Mako Sharks SC.

    Ni irushanwa riteganyijwe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 21 na 22 Ukwakira 2023 rizabera muri Pisine y’ishuri rya Green Hills Academy.

    Uyu munsi wa nyuma w’iri rushanwa uzitabirwa n’amakipe 7 harimo 4 yo mu Rwanda ndetse n’atatu yo hanze y’u Rwanda muri Uganda.

    Gusa aya makipe yo hanze y’u Rwanda yo nubwo azarushanwa ntabwo ari mu makipe azaba ahatanira ibihembo.

    Nyuma y’umunsi wa nyuma bazateranya amanota amakipe n’abakinnyi bagize kuyo umunsi wa mbere n’uwa kabiri maze aba mbere bahembwe.

    Umunsi wa mbere wabaye tariki ya 26 Werurwe 2023 naho uwa kabiri ukinwa tariki ya 1 Nyakanga 2023 izo nshuro zose yitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda gusa.

    Hagiye gukinwa umunsi wa nyuma wa Mako Sharks Swimming League

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-3-yo-hanze-y-u-rwanda-niyo-azotabira-umunsi-wa-nyuma-wa-mako-sharks-swimming-league

  • Kamonyi-Rukoma: Umukecuru w'imyaka 69 yishwe, DASSO ategwa n'amabandi aramukomeretsa #rwanda #RwOT

    Mukarusi Rozariya, ku myaka 69 y'amavuko yishwe n'abagizi ba nabi bataramenyekana mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma ho mu karere ka Kamonyi. Muri iri joro kandi, DASSO muri aka kagari ka Remera yatezwe n'amabandi yari yitwaje imipanga hafi y'ahazwi nko mu kiryamo cy'Inzovu asiga amukomerekeje ku biganza byombi( ubu arapfutse).

    Amakuru mpamo intyoza.com ikesha abaturage akanemezwa n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Rukoma, ahamya ko uyu mukecuru utari warashatse, wibanaga wenyine yasanzwe mu nzu yapfuye.

    Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yabwiye umunyamakuru ko uyu mukecuru basanze yanigishijwe igitenge. Avuga kandi ko ayo makuru nk'ubuyobozi bayamenye biturutse ku mugabo wajyaga ajya gukama inka y'uwo mukecuru.

    Akomeza avuga ko ubwo uwo mugabo yahageraga(ku mukecuru) muri iki gitondo ahagana ku I saa kumi n'ebyiri n'igice, yasanze urugi rurangaye, yinjiye asanga umukecuru yapfuye ahita yihutira gutabaza no gutanga amakuru.

    Mu yandi makuru agera ku intyoza.com, ni avuga ko uyu mukecuru utarigeze umugabo yari aherutse kugurisha inka, bigakekwa ko iyo yaba imwe mu mpamvu yishwe n'abo bashakaga amafaranga dore ko no mu nzu harimo ibyashoboraga gutwarwa birimo n'inka ariko ngo nta byo batwaye.

    Nyuma y'iyi nkuru mbi y'iyicwa ry'uyu mukecuru, ubuyobozi bw'Umurenge wa Rukoma hamwe n'inzego z'umutekano bageze ahiciwe uyu mukecuru, baganira n'abaturage ndetse barabahumuriza, ariko kandi babasaba no kuba buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we mu gucunga umutekano w'aho batuye.

    Gitifu Mandera Innocent, avuga kandi ko mu byo basabye abaturage bindi birimo kutirara, kwibuka ko aho u Rwanda rugeze n'aho rwavuye hatari hakwiye kumvikana ibikorwa nk'ibi bibi by'ubwicanyi. Basabwe kandi kurara amarondo, bibutswa ko umutekano wa mbere ureba buri muturage.

    Ubuyobozi bw'Umurenge, Inzego z'Umutekano n'abaturage bazindukiye mu nama.

    Andi makuru aturuka mu baturage, avuga ko hari bamwe mu bakekwaho gukora ubu bugizi bwa nabi, ko ndetse bamwe mu bo bakeka ngo nta wagaragaye muri iyi nama ya mugitondo yahuje abaturage, Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rukoma hamwe n'inzego z'umutekano.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/10/19/kamonyi-rukoma-umukecuru-wimyaka-69-yishwe-dasso-ategwa-namabandi-aramukomeretsa/

  • FERWAFA ntiyemera ko umunsi wa 9 ukurwa kuri Kigali Pelé Stadium kubera ko igiye kuvugururwa #rwanda #RwOT

    FERRWAFA ivuga ko mu gihe cyose itaratangaza ko hari impinduka zabaye ku ngengabihe ya shampiyona, abantu badakwiye kugendera ku ibaruwa y’Umujyi wa Kigali ivuga ko Stade itazaboneka.

    Mu ibaruwa Umujyi wa Kigali yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda barimenyesha ko kuva tariki ya 23 kugeza 29 Ukwakira 2023 ikibuga cya Kigali Pelé Stadium kitazaboneka kubera ko hazaba harimo hakorwa imirimo yasigaye ubwo bayivugururaga.

    Muri iyi baruwa Umujyi wa Kigali wagize uti 'dushingiye ku ngengabie y’ikigo Real Constructors LTD cyubaka Kigali Pelé Stadium cyamenyesheje Umujyi wa Kigali ko kuva tariki ya 23 Ukwakira 2023 kugeza tariki ya 29 Ukwakira 2023 icyo kigo kizasubukura ibikorwa by’ubwubatsi byari bisigaye gukorwa kuri Kigali Pelé Stadium.'

    'Kubera iyo mpamvu turabamenyesha ko imikino yose yari iteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium kuva tariki ya 23 Ukwakira kugera tariki ya 29 Ukwakira 2023 yakwimurirwa ikindi gihe.'

    Bivuze ko hazabera imikino y’umunsi wa 8 iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru mu gihe imikino y’umunsi wa 9 itazahabera ari nabwo hazaba umukino wa APR FC na Rayon Sports tariki ya 29 Ukwakira 2023.

    Kigali Pelé Stadium yakirirwagaho n’amakipe yose abarizwa mu Mujyi wa Kigali arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali, Police FC, Gasogi United na Gorilla FC.

    Ubwo yari abajijwe aho aya makipe azakinira imikino y’umunsi wa 9 cyangwa niba uzaba ikirarane, umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yabwiye ISIMBI ko nta mpinduka ziraba ndetse ko abantu bashatse bareka gukomeza guhindura ingengabihe ya shampiyona kuko nihaba impinduka bazabimenyeshwa.

    Ati 'Kuki mukomeza kuduhindurira ingengabihe ya shampiyona? Kugeza ubu nta mpinduka ziraba. Itangazo mwararibonye natwe baratwandikiye hari ibyo twabandikiye tubasobanurira, nibyanga nibwo natwe tuzandika tubamenyesha tuti bitewe n’impamvu izi n’izi imikino y’umunsi wa 9 habayemo impinduka, n’aho ubundi nimukomeza kuduhinduria imikino biraba ikibazo. Mutegereze nihagira impinduka ziba muzabimenyeshwa rwose.'

    Bivugwa ko nyuma y’uko Umujyi wa Kigali wandikiye FERWAFA bayimenyesha ko hagati ya tariki ya 23 na 29 Ukwakira iyi Stade itazaboneka, FERWAFA nayo yahise ibandikira ibasaba ko basaba iyi Sosiyete akazatangira kuyivugurura mu Gushyingo ubwo ikipe y’igihugu izaba irimo yitegura ijonjora ry’Igikombe cy’Isi Amavubi afitanye na Zimbabwe na Afurika y’Epfo kuko Shampiyona izaba itarimo ndetse Amavubi azaba arimo akorera imyitozo i Huye.

    Stade Regional yatangiye kuvugururwa muri Mutarama 2023 kugira ngo ishyirwe ku rwego mpuzamahanga, ku wa 15 Werurwe, yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino banayihindurira izina yitirirwa umunyabigwi w’Umunya-Brésil, Edson Arantes do Nascimento “Pelé'.

    Kigali Pele Stadium igiye kongera kuvugururwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-ntiyemera-ko-umunsi-wa-9-ukurwa-kuri-kigali-pele-stadium-kubera-ko-igiye-kuvugururwa

  • Amarira yarize Imana yamwumvise! Gasogi United yahaye ikaze umwana wanyanganyijwe umwanya muri Bayern #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United y’umuherwe Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yahaye ikaze Iranzi Cendric wagaragaje ko yanyanganyijwe umwanya we mu irero rya Bayern Munich yafunguye mu Rwanda.

    Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2023 nibwo Iranzi Cedric binyuze muri Fine FM yagaragaje akarangane yakorewe bituma abura umwanya we.

    Iranzi yavuze ko yari mu bana 100 bakoze igeragezwa rya nyuma ryo kujya mu irerero rya Bayern Munich, yagize amahirwe aza muri 43 bagomba guhita bajya muri iri rerero baniga.

    Bagenzi be barahamagawe ndetse banatangira amashuri n’imyitozo ariko we ntiyahamagarwa, yagiye kubaza abwirwa ko basanze mu kigo cy’igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) afitemo imyirondoro ibiri itandukanye.

    Bamubwiye ko basanze hamwe bavuga ko yavutse 2009 ahandi 2011, gusa we yemeza ko yavutse muri 2011 aho abifashijwemo na mushiki we babana w’imyaka 18 ari na we umurera, batuye Bumbogo muri Gasabo, bagiye kuri NIDA bahabwa icyangombwa cy’uko yavutse muri 2011 gusa kigaragaza ko cyatangiwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mareba, akijyanye kuri FERWAFA nabwo baracyanga.

    Nyuma yo kumva agahinda ke, KNC yahise avuga ko uwo mwana amuhaye ikaze mu irerero rya Gasogi United, yaza agasanga abandi ndetse na we akajya mu ishuri akiga nk’abandi.

    Ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023, kumugaragaro nibwo KNC yakiriye uyu mwana ukina mu izamu, akaba yari kumwe n’umutoza w’abanyezamu ba Gasogi United Maniraguha Jean Claude na Khan Uwineza ukuriye siporo mu kigo cya APAER aho abana bo mu irerero rya Gasogi United biga na Cedric akaba ari ho aziga.

    Uyu munsi Perezida wa @gasogi_united #KNC @imfurayiwacu yakiriye #IRANZI Cedric,amuha ibikoresho by’ibanze by’imyotozo.
    Yakiriwe muri Gasogi kandi n’Umutoza mukuru w’abanyezamu J Claude MANIRAGUHA ndetse n’uhagarariye Sport muri Apaer Khan Uwineza.Uyu mwana yahise anjya ku ishuli pic.twitter.com/gfLgjYJqCo

    — Gasogi United FC (@gasogi_united) October 18, 2023

    KNC yamwikiriye mu irerero rye

    Maniraguha utoza abanyezamu ba Gasogi United

    Khan ukuriye Siporo muri APAER, bari kumwe na mushiki wa Cedric

    Imana yumvise amarira yasutse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarira-yarize-imana-yamwumvise-gasogi-united-yahaye-ikaze-umwana-wanyanganyijwe-umwanya-muri-bayern

  • Davido na Jux mu byamamare byamaze kugera i K… – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko Davido yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023. Ni mu gihe umunyamuziki Jux ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo 'Enjoy' yakoranye na Diamond yageze i Kigali saa kumi n'imwe z'igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2023.

    Umuhanzikazi Nomcebo wamamaye mu ndirimbo 'Jerusalema' yakoranye na Master KG wo muri Afurika y'Epfo, nawe yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu.

    Nomcebo yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje amashusho ari muri BK Arena, ari mu myitozo asubiramo zimwe mu ndirimbo ze. Ni imyiteguro yahuriyemo n'umuhanzikazi Viviane Chidid ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ziirmo nka 'Par Force', 'K.P.C' n'izindi.

    Umunyamideli wo muri Angola, Maria Borges uzafatanya na D'Banj kuyobora ibirori byo gutanga ibi bihembo, nawe yageze i Kigali ku wa Gatatu, kandi yatangiye ibikorwa bijyanye no kwitegura kuyobora ibi birori.

    Uyu mukobwa yavukiye kandi akurira mu Mujyi wa Luanda muri Angola. Impano ye yigaragaje cyane kuva mu mwaka wa 2010 ubwo yegukanaga umwanya wa kabiri mu birori by'imideli bya Elite Model Look byabereye muri Angola.

    Mu 2012 yasinye mu inzu ifasha abanyamideli ya Supreme Agency, nyuma y'icyumweru kimwe ategura ibirori by'imideli yakoranyemo n'abanyamideli 17.

    Umuhanzikazi Saraï D’hologne wo muri Côte d’Ivoire nawe yageze i Kigali. Mu mashusho yasohoye, yagaragaje ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali yanyuzemo, agaragaza ko yanogewe no kuba ari mu Rwanda.

    Abandi bahanzi bamaze kugera mu Rwanda barimo kandi Goulam, Sega’el ndetse Mikl. Mu kiganiro yahaye Kiss Fm, Sega’El ukomoka muri Réunion yavuze ko anejejwe no kuba ari umwe mu bahataniye ibihembo bya Trace Awards. Yumvikanisha ko afite inzozi z'uko umuziki wo mu gihugu cy'iwabo uzagera ku rwego Mpuzamahanga.

    Trace Africa ivuga ko itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards bizaririmbamo abahanzi 50 barimo Yemi Alade (Nigeria, Mr Eazi (Nigeria), Azawi (Uganda), BNXN (Nigeria), Camidoh (Ghana), Danni Gatto (Cape Verde), DJ Illans (Reunion), Donovan BTS (Mauritius), Emma'a (Gabon);

    Fireboy DML (Nigeria), GAEI (Madagascar), Gerilson Insrael (Angola), Ghetto Kids (Uganda), Goulam (The Comores), Juls (Ghana), Kader Japonais (Algeria), Kalash (Martinique), Krys M (Cameroon), KO (South Africa);

    Hari kandi KS Bloom (Ivory Coast), Levixone (Uganda), Locko (Cameroon), MIKL (Réunion), Moses Bliss (Nigeria), Musa Keys (South Africa) Nadia Mukami (Kenya), Olamide (Nigeria), Pabi Cooper (South Africa), Segael (Réunion) ndetse na Show dem Camp wo muri Nigeria.

    Kuri uru rutonde kandi harimo Mr Eazi, umunyamuziki w'inshuti y'u Rwanda wanashoye imari mu bikorwa bitandukanye. Yaherukaga kuririmbira i Kigali mu bitaramo bya Chop Life, kandi azahurira ku rubyiniro n'umuhanzi wo mu Rwanda, Chriss Eazy.

    Chriss wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo 'Inana' ari no ku rutonde rw'abahanzi bo mu Rwanda bahatanye muri ibi bihembo aho ahatanye na Bruce Melodie, Ariel Wayz, Bwiza ndetse na Kenny Sol.

    Kwinjira mu muhango wo gutanga ibi bihembo bizasaba kwishyura ibihumbi 20 Frw, kandi ibi bihembo bizabera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, ku wa 20 Ukwakira 2023.

    Urutonde rwa mbere rw'abahanzi bari batangajwe ruriho Davido (Nigeria), Asake (Nigeria), Bamby (French Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kizz Daniel (Nigeria);

    Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc (France), Terrell Elymoor (Mayotte), The Compozers (Ghana) ndetse na Viviane Chidid wo muri Senegal. 

    Ibi bihembo bigiye gutangwa Trace Africa yizihiza imyaka 20 ishize igira uruhare mu guteza imbere abanyamuziki bo muri Afurika binyuze mu kubafasha gusakaza ibihangano by'abo.


    Umunyamuziki Davido yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu. Yaherukaga mu birori by'iserukiramuco rya Giants of Africa


    Umuhanzikazi Nomcebo yamaze kugera i Kigali, kandi yatangiye imyiteguro irimo gusubiramo indirimbo 'Jerusalum' yamamaye 

    Jux ukukirikirwa n'abantu barenga Miliyoni 6.3 kuri Instagram yageze i Kigali ahagana saa kumi n'imwe z'igitondo cyo kuri uyu wa Kane 

    Umunyamideli Maria Borges uzayobora ibirori bya Trace Awards yamaze kugera i Kigali


    Goulam, Sega’el na Mikl bamaze kugera i Kigali







    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135597/davido-na-jux-mu-byamamare-bamaze-kugera-i-kigali-135597.html

  • Ntwari Fiacre yabereye ikipe ye intwari ayigeza muri 1/4 batsinze Mamelodi Sundowns #rwanda #RwOT

    Penaliti 2 za Mamelodi Sundowns umunyezamu w’Umunyarwanda, Ntwari Fiacre yakuyemo, zagejeje ikipe ye ya TS Galaxy muri 1/4 cya ‘Carling Knockout Cup’ muri Afurika y’Epfo.

    Mu ijoro ryakeye TS Galaxy yari yakiriye Mamelodi Sundowns zishakamo ikipe igera muri 1/4 cya Carling Knockout Cup.

    TS Galaxy yari yagiriye icyizere Umunyarwanda Ntwari Fiacre kubanza mu izamu ryayo, yaje no kubabera intwari abageza muri 1/4.

    TS Galaxy yatangiye neza cyane kuko ku munota wa 13, Sphiwe Mahlangu yayitsindiye igitego cya mbere ni mu gihe ku munota wa 16, Mlungisi Mbunjana yayitsindiye igitego cya kabiri.

    Mamelodi yagowe no kwishyura ibi bitego kugeza ku munota wa 56 ubwo Marcelo Allende yayitsindiraga icya mbere.

    Ku munota wa nyuma w’inyongera w’umukino, Gaston Sirino yayitsindiye igitego cya kabiri. Umukino warangiye ari 2-2 bahita bitabaza iminota 30 y’inyongera itagize icyo ihindura.

    Bahise bajya muri penaliti maze Ntwari Fiacre arigaragaza. TS Galaxy niyo yateye iya mbere irayinjiza.

    Ntwari Fiacre yagaruye ikipe ye mu mukino ubwo yakuragamo penaliti ya mbere ya Mamelodi Sundowns yatewe na Brian Onyango.

    Vladimir Siladi wa TS Galaxy na we yayishushije, yari penaliti ya 4. Penaliti 5 zarangiye buri kipe ifite 4 bajya mu nyongezo.

    Samir Nurković yateye penaliti ya 6 ya TS Galaxy arayinjiza maze Lesiba Nku wateye iya 6 ya Mamelodi Sundowns, Ntwari Fiacre ayikuramo afasha ikipe kugera muri 1/4 cya Carling Knockout Cup kuri penaliti 5-4.

    Ntwari Fiacre yitwaye neza ageza ikipe muri 1/4 cya Carling Knockout Cup

    Bahise bamwuzuraho bamushimira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntwari-fiacre-yabereye-ikipe-ye-intwari-ayigeza-muri-1-4-batsinze-mamelodi-sundowns