Blog

  • Abana bo mu irerero rya Bayern basazwe n’ibyishimo bahuye na Muhadjiri (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Abana batoranyijwe kujya mu irero rya Bayern Munich ryo mu Rwanda, basazwe n’ibyishimo nyuma yo guhura na Hakizimana Muhadjiri, umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi na Police FC.

    Ni ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 19 Ukwakira 2023 ubwo bahuriraga kuri Kigali Pele Stadium.

    Police FC yari igiye gukora imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa Kiyovu Sports w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere

    Ubwo yari igeze kuri Kigali Pele Stadium yasanze ari bwo iri rerero rya Bayern rimaze gukora imyitozo ndetse abana bageze mu modoka.

    Babonye Police FC, bose bahise bajya mu idirishya bavuga ko bashaka gusuhuza Hakizimana Muhadjiri.

    Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu na Police FC, yumvikana avuga ati “mubareke baze”, nibwo bahise basohoka mu modoka baza gusuhuza uyu mukinnyi.

    Bamwuzuyeho ubona ko bishimiye guhura n’uyu mukinnyi banafatana ifoto y’urwibutso.

    Si we wenyine kuko aba bana bifotozanyije n’abakinnyi batandukanye b’ikipe ya Police FC bari baje mu myitozo.

    ABana bishimiye guhura na Hakizimana Muhadjiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abana-bo-mu-irerero-rya-bayern-basazwe-n-ibyishimo-bahuye-na-muhadjiri-video

  • Na mama we yari yamuherekeje! Iradukunda Jean Bertrand yerekeje muri Canada #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda usa n’uwahagaritse gukina, Iradukunda Jean Bertrand, yerekeje muri Canada, ni nyuma yo gutandukana na Musanze FC.

    Mbere y’uyu mwaka w’imikino nibwo Iradukunda Jean Bertrand yari yasinyiye Musanze FC, gusa nta kwezi kwari gushize asabye gutandukana n’iyi kipe.

    Bertrand akaba yafashe umwanzuro wo kwerekeza mu gihugu cya Canada aho yahagurutse mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 19 Ukwakira 2023.

    Ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Bertrand akaba yari aherekejwe n’abavandimwe be ndetse na nyina wamwifurije ibyiza.

    Mu butumwa nyina yanyujije kuri Whatsapp Ststus, yagize ati “Mana ntacyo narenzaho kitari ukuvuga ngo urakoze, ibyiza byose bitangwa na Nyagasani urabikwiye kibondo kuko uri umwana mwiza.”

    Iradukunda Jean Bertrand yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Bugesera FC, Police FC, Mukura FC, Musanze FC na Township Rollers FC yo mui Botswana.

    Umuryango we wari wamuherekeje
    Nyina yari yaje kumuherekeza, amwifuriza guhirwa mu byo agiyemo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/na-mama-we-yari-yamuherekeje-iradukunda-jean-bertrand-yerekeje-muri-canada

  • Riderman yavuze ku byo gukorana n’abapfumu,… – #rwanda #RwOT

    Riderman yagaragaje ko ubwo yinjiraga mu muziki yasanze ikibuga kigoye ku buryo yajyaga yinjjra muri studio agasangamo ba Rafiki, Miss Jojo Family Squad ku buryo nta mwanya yagiraga. 

    Ni imbogamizi zamuhaye imbaraga zo gutangiza Ibisumizi Records kugirango akemure ibibazo byo kubura amahirwe ku bahanzi kubera ubuke bwa studio.

     Riderman wari umutumirwa muri Gen-Z Comedy Show mu gace bise “Meet Me Tonight” yabajijwe byinshi nawe agira ibyo atangaho umurongo. Yahakanye ko atigeze yiyambaza abapfumu kuko yizera Imana. 

    Urugendo rwe yarutangiye akiri ku ntebe y’ishuri

    Yatangiye yiga mu mashuri yisumbuye yandika imivugo. Asoje amasomo yakoze Hip Hop yumva birajyanye afatiraho. Indirimbo nyinshi zirimo agasembuye avuga ko aba yagasomyeho. Ati:”Mba ndi high, Cugusa, Horo, nazikoze nasomye kuri manyinya ariko ndabasaba kunywa nke #Tunyweless”. 

    Riderman yerekanye ko Leta ishyigikiye umuziki

    Yagize ati:”Kuba Guverinoma ishyigikira umuziki nabyo bidutera imbaraga”.

    Yavuze ko yatangiye umuziki mu bihe bigoye. Ati “Natangiye umuziki nyuma ya Mahoniboni ariko numvaga ngomba guhindura ibintu mpasanze. Nisanishije n’isake kuko nashakaga kubyuka mbere ariko nkangure n’abandi. 

    Jyewe rero nahisemo kokoriko nk’isake. Dutangira umuziki hari studio 2 gusa mu Rwanda. Rero byari bigoye twageraga muri studio ntibaduhe umwanya. Twahasangaga ba Rafiki, Miss Jojo, Family Squad. Twarinjiraga bakadusohora”. 

    Riderman yavuze ko ibyo yarwanye nabyo hambere bitandukanye n’ibyo ahanganye nabyo muri iyi minsi. Ati:”Ubu rero hari intambara y’abahanzi badusebya. Hari amasezerano nabuze kubera umuntu yansebeje”. 

    Umuntu iyo akugendaho biba bigoye kuko mba ncunga ko uwo muntu atongera kubikora. Kuba dutandukanye nk’inshuti ntibivuze ko tuba abanzi”.

    Riderman avuga ko aretse umuziki :”nahera ku byo data yanshoyemo imari. Nize marketing na Tourism and Management. Ariko nanajya mu bucuruzi”.

    Hari inama agira abafite impano babuze aho bamenera

    Riderman umaze imyaka 17 akora umuziki avuga ko yawutangiye iwabo batabishaka. Ati:”Inama mbwira abafite impano bataribona. Icya mbere ni ukwigirira icyizere. Ugomba kumva inzozi zawe utitaye ku bandi. Nta muntu wakumva wowe utiyumvise. Nta muntu uzakwizera nutiyizera. 

    Nta muntu ushobora kumva inzozi zawe nk’uko uzumva. Ugomba kumva inzozi zawe. Reka mbabwire ibintu byambayeho ntangira umuziki. Mama na Papa barateze ‘betting’ . Mama yaravuze ngo mureke (abwira papa) akore umuziki natsindwa ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye azawureka burundu. Natsinda azakomeza. Papa we ntiyiyumvishaga ko nakora umuziki”.

    Riderman yahaye impanuro abanyempano bashyira imbere amafaranga. Ati: Si byiza gushyira imbere amafaranga kuko atinda kuza. Nubwo abantu batagushyigikira wowe komeza uzirikane impamvu watangiye”.

    Riderman yabaye icyamamare ariko ataha iwabo

    Riderman yavuze ko yakoze umuziki ataha mu rugo. Iyo yakosaga yarahanwaga. Ati:”Nubu Data afite imbaraga ambwiye ngo ankubite akanyafu sinarwana. Na mama yankubita. Mama aracyansaba kogosha dread. 

    Ajya ambwira ngo Emery wakogoshe izo dread? Mubwira ko ndi umurasta rero bakwiriye kubaha amahitamo yanjye. Nanjye ndi umurokore mu mutima.Ndacyari umwemeramana”.

    Riderman yavuze kuri beef 

    Yavuze ko adakunda umuziki wo guhangana. Ati:”Ntabwo nabaye mu ndirimbo z’ihangana. Nakoze indirimbo ibasubiza mfata CD ndayibashyira. Abanyamakuru bo kuri Contact Fm nibo bayisakaje. Ni B-Gun yayibazaniye”. Riderman yavugaga ku ndirimbo yasubizaga B-Gun. 

    Ati:”Mama yansabye kureka indirimbo zirimo ihangana. Yarambwiye ati” Emery ni ibi koko ugiyemo?. Nanjye nabisohotsemo kuko sibyo nari ngamije”. 

    Riderman yahakanye gukorana n’abapfumu

    Riderman yahakanye ko afite umupfumu yiyambaza. Ati:” Umupfumu wa mbere ni Imana. Iyo usenga Imana ukabana nayo ukayizera ubigeraho. Kuri Noheri nanditse ibaruwa mu 2005 nsaba Imana ko yambera umutware. 

    Iyo ngiye ku rubyiniro ndasenga. Mu 2009 nakoranye na Bayingana David ariko nakomeje kwikorana. Rero iyo wiyambaje Imana muragendana”.

     Riderman yavuze ku mubyeyi wita ku rugo avuga ko :”Kuba umugabo mwiza bihera ku kuba umubyeyi. Mwambonye mpetse umwana ariko umwana ni umutware. Ndi umubyeyi. Umwana ambwiye ngo ryama hasi nkurire mpita mbikora. Imana izabinshoboze kugeza nshaje. Umubyeyi yita ku munezero w’umuryango kurusha umunezero we. 

    Riderman avuga ko Imana ariyo yamushoboje gukora umuziki mu myaka 17 kandi aracyari ku gasongero mu bahanzi nyarwanda. Ni umuhanzi ufite umuryango, ubutunzi, abafana benshi ndetse akaba afatwa nk’icyitegererezo ku binjira mu muziki muri iyi minsi. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135629/riderman-yavuze-ku-byo-gukorana-nabapfumu-ahishura-uko-amaze-imyaka-17-yirwariza-mu-muziki-135629.html

  • Prince VII washinze Itorero yahuje imbaraga n… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2023, yari imaze imyaka ibiri iri muri studio, aho mu buryo bw'amajwi yakozwe na Producer Element akiri muri studio ya Country Records ayikomereza muri 1:55 AM aho abarizwa muri iki gihe.

    Ni mu gihe mu buryo bw'amashusho (Video) iyi ndirimbo yakozwe na John Elarts wo mu gihugu cy'u Burundi. Ibi byatumye hari ibice binini bigeze amashusho y'iyi ndirimbo byakorewe mu Mujyi wa Bujumbura n'ibindi byafatiwe mu Rwanda.

    Prince VII ni Umushumba w'Itorero Jesus is Coming ryakoreraga ahazwi nka Total kuva mu 2013 kugeza mu mpera za 2017. Izina rye ryagarutsweho cyane mu itangazamakuru nyuma yo kubatiza umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba, Anitha Pendo.

    Yabaye impfubyi akiri muto, byatumye aba mu bihugu bitandukanye; yize amashuri abanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ayisumbuye yiga mu Rwanda n’aho Kaminuza ayiga mu gihugu cya Kenya.

    Nk'umwana wari ukuri muto yiyumvagamo ko igihe kimwe Imana izamuhindurira amateka, ari nabyo yaririmbye muri iyi ndirimbo 'Kule', yumvikanisha ko Imana igukura kure, kandi ikakugeza kure.

    Nk'umushumba w'Itorero Jesus is Coming yafatanyaga na korali y'urusengero kuririmba, ariko muri we akiyumvamo ko igihe kimwe kizagera agakora indirimbo ye bwite.

    Yabwiye InyaRwanda ko kwifuza guhimba indirimbo byaturutse ku buzima bugoye yanyuzemo no gushaka kugaragariza umuryango Nyarwanda ko ntaho Imana itagukura.

    Uyu mugabo usanzwe ukora ubushabitsi muri Sallon yavuze ati 'Indirimbo imfashe imyaka ibiri kugirango ijye hanze. Urumva ko harimo no kuyitondera kugirango amarangamutima yanjye n'ibyo nifuzaga buri umwe wese byamufasha bibashe kuhagera.'

    Akomeza ati 'Muri rusange ni indirimbo ivuga ku buzima nanyuzemo nshobora kuba mpuje n'abandi. Mvuga ku buzima bwanjye, aho navuye hasi Imana ikancira inzira, ikamvana mu kintu ubona ko bidashoboka kugeza igihe iguhinduriye amateka, uguhinduriye ubuzima, ikugize umugabo w'abana babiri, mbese ikugize undi muntu.'

    Prince VII yavuze ko yahereye ku busa ariko Imana iza kumwigaragariza. Ati 'Urumva ko byose Imana yarabikoze. Usibye kuyikorera, urumva ko byose byagendeyemo kandi bigenda neza. Urumva ko yankuye kure.'

    Uyu mugabo yumvikanisha ko n'ubwo yakuriye mu bibazo by'ubuzima bugoye, yagiye ashyira imbere isengesho, biri mu byatumye asezeranya Imana kuzayikorera mu mashyi n'umudiho igihe izaba yaramuhinduriye ubuzima.

    Avuga ko nyuma yo kubona umugiraneza atigeze amenya akamuha amafaranga akabasha kwiga, ageze muri Kaminuza yahisemo kwiga Tewoloji (amasomo ajyanye n'iyobokamana) kugirango azabashe gutangira umurimo w'ivugabutumwa.

    Ati 'Nakomeje gusenga mu buryo bwose bushoboka ariko ngeze no muri Kaminuza mpitamo kwiga Tewoloji. Bitewe n'ubuzima nari mbayemo muri Kenya numvaga ntashaka kugaruka mu rugo, ariko Imana irambwira ngo taha ku bw'umurimo nagushinze, kuva ubwo rero nshinga itorero ryitwa Jesus is Coming, urumva rero Imana yarahabaye.'

    Yishimira ko Itorero rye ryagutse, kandi yabonye Imana ubwo yasengerwaga yinjizwa mu bavugabutumwa; ni mu muhango wabereye muri Serena Hotel witabiriwe n'ibihumbi by'abantu.

    Yavuze ko nyuma y'ibihe by'imiraba yanyuzemo, ubuzima bwamwigishije ko 'ntagahora gahanze'. Ati 'Niba uri mu ntambara nibivuze ko uzahora mu ntambara. Niba hari uwaguhagurikiye ntibivuze ko azahora aguhagurukira, niba hari uwakuvuze ntibivuze ko azahora akuvuga, Oya! Ubuzima bwanyeretse ko buhindagurika.'

    Prince yisunze ijambo riboneka mu Umubwiriza: 3:1 hagira hati 'Imana igenera ikintu cyose igihe cyacyo Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo.' Yumvikanishije ko ntakitagira iherezo. Ati 'Habaho igihe cyo kurira, igihe cyo guseka, rero ubuzima ni uko bimeze.'

    Uyu mugabo avuga ko gukurira mu itorero rya Dr. Apotre Gitwaza biri mu byamufashije gukura mu by'umwuka no gufata icyemezo mu gukora umuziki.

    Akavuga ko nyuma yo gusohora iyi ndirimbo 'Kule' afite izindi agomba gusohora hanze mu gihe kiri imbere. Ati 'Iyi ndirimbo siyo ya nyuma. Hari indirimbo nyinshi muri njye, ariko iyi ivuga ku buzima nanyuzemo niyo nifuje kubanza.'

    Prince VII asobanura ko nta muntu ukwiye gutakaza icyizere cy'ubuzima, kuko gutegereza amasezerano y'Imana bisaba kudashidikanya.

    Ku bijyanye no kuba yitegura kongera gutangiza itorero, avuga ko hari ibikiri gukorwa mu murongo w'inzira y'Imana wo kongera kubahiriza hamwe.

      

    Prince VII avuga ko yamaze imyaka ibiri akora kuri iyi ndirimbo bitewe n'ibyo yayifuzagaho, yaba mu buryo bw'ibitekerezo n'ibindi 

    Prince VII yashimye Gabiro Guitar ku bw'umusanzu we muri iyi ndirimbo y'ivugabutumwa 

    Prince avuga ko amashusho y'iyi ndirimbo yakorewe mu Burundi no mu Rwanda


    Prince VII niwe washinze Itorero Jesus is Coming, ni nyuma yo kwiga amasomo ya Tewoloji muri Kenya

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KURE' YA PRINCE VII NA GABIRO GUITAR

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135616/prince-vii-washinze-itorero-yahuje-imbaraga-na-gabiro-guitar-mu-ndirimbo-imwinjiza-mu-muzi-135616.html

  • Coach Gael yasobanuye iby’urwango ruvugwa h… – #rwanda #RwOT

    Hashize igihe kirekire mu itangazamakuru hirya no hino havugwa urwango Coach Gael yanga The Ben bifitanye isano no kuba The Ben yaranze imikoranire nawe mbere y’uko Coach Gael ahura na Bruce Melody afasha mu muziki magingo aya. 

    Mbere na nyuma y’uko The Ben akorera igitaramo mu Burundi, havuzwe byinshi birimo urwango rwinshi Coach Gael yashakaga kwereka The Ben ndetse no kumubabaza harimo kuba yarashatse kwica igitaramo cya The Ben, kugura amatike y’igitaramo The Ben akazisanga ahari kubera igitaramo wenyine, kugura ibibuga byakira ibitaramo mu Burundi ndetse n’ibindi byinshi abantu bagiye bumva.

    Ubwo The Ben yari mu Burundi yibwe Telephone bagerageje kuyishaka babona iri ku butaka bw’u Rwanda ndeyse X Dealer atabwa muri yombi akekwaho ko yaba ariwe wibye iyo Telephone. Byavuzwe ko ari Coach Gael wamutumye kugira ngo ayimwibire ayimuzanire bagire bimwe mu butumwa bwa The Ben babona ndetse n’ubwo basiba.

    Si ayo makimbirane gusa kuko ubwo The Ben aheruka gutaramira muri BK Arena, byavuzwe ko Coach Gael yatanze miliyoni 20 kugira ngo yinjire muri sisitemu za BK Arena hanyuma akore ibyo ashoboye byose yice igitaramo cya The Ben.

    Ibyo ni bike  muri byinshi byavuzwe hagati y’aba bagabo bombi bemeza ko ari abavandimwe ndetse n’inshuti. Coach Gael yari aherutse gutangaza ikiganiro karahabutaka kizagaruka ku bimuvugwaho byose ndetse yiyemeza kuvugisha ukuri kose.

    Mu kiganiro yakoreye kuri shene ya YouTube ya ABAVIP TV, Coach Gael yavuze muri bimwe biba muri Showbiz abantu bitiranya n'urwango kandi ari ingenzi kuri Showbiz muri rusange. Gael yatangaje ko uko amatiku yiyongera ariko abagira icyo bakora mu myidagaduro babyungukiramo.

    Nyuma yo kubona ko ibyo byose bimaze kurenga ibyo bita gutwika muri Showbiz, Coach Gael yatangaje ko ibyo bavuga byose byamaze kurenga gutwika ari ibinyoma kuko ibyo bintu byose birenze ukwemera kwa muntu bavuga ko akora yagakwiye kuba arimo akurikiranwa n’inzego zubutabera nk’uko yavugaga ko amahanga yose yagenze yasanze mu Rwanda ariho hantu itegeko ryubahirizwa uko ryashyizweho.

    Coach Gael yavuze ko ibyo bavuga byose inyuma y’amarido ari ibinyoma kuko bose ni amagambo nta n’umwe ugaragaza ibimenyetso by’ibyo bavuga. Uretse ibyo,  yatangaje ko ku myaka 35 afite atari yagera ku rwego rwo kuba yatanga 20,000,000 Frw cyangwa  andi yose  ngo akunde yice igitaramo. 

    Ati “Ubaye ufite ibimenyetso bifatika by’uko nshaka kwica ibikorwa by’umuntu bimutunga, wabizana nkafungwa. Njyewe Coach Gael ndacyari umujeune w’imyaka 35, ubu ndi umuntu uri ku rwego rwo gutanga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa Miliyoni 100 z’amafaranga yo mu Burundi kugira ngo nice igitaramo cya The Ben?”

    Coach Gael yavuze kandi ko ibyo bavuga ko The Ben yaba yaramuriye amafaranga akaba ariyo ntandaro y'urwango bafitanye nabyo bidafite ishingiro kuko ibyo bibaye baba bafitanye amasezerano yanditse ku buryo yayazana mu nkiko akarega The Ben agasubizwa ibye mu nzira nziza.

    Coach Gael ati “The Ben amfitiye ideni cyangwa mufite ideni twajya mu mategeko akaba ariyo yishyuza kuko hagomba kuba hari amasezerano yanditse aho kujya gutanga amafaranga kugira ngo nice ibitaramo bye ari andi mafaranga nkomeza gutakaza.”

    Coach Gael kandi yavuze ko hari abazana iyo migambi mibi bamuvugaho bagashyiramo n’ubwenge buke. Ati “Mbaye ndi umugome, sinagira n’ubwenge ku buryo najya gutakaza ayo mafaranga yose?”

    Uyu rwiyemezamirimo yakuyeho igihu ku byamuvugwagaho avuga ko habaye hari ibyo ashinja The Ben cyangwa se ashinjwa na The Ben mu buryo bwa Business byagakwiye kujya mu mategeko aho kujya mu bugome bwaba budafite n’ubwenge. 

    Coach Gael yavuze ko ibyo abantu bavuga byose bitizwa umurindi n’abari hafi ya The Ben bishakira kurya,abasaba no gukoresha ubwenge mu byo bakora kuko barakabya bakanarengera cyane.

    Coach Gael yavuze kandi ko we ari rwiyemezamirimo wibereye mu kazi ke atarimo arwanira na Muyoboke Alex kuba Manager kuko yemera ko Alex ariwe Manager w’ibihe byose kandi akanabimwubahira cyane. 

    Byavuzwe ko The Ben adacana uwaka na Coach Gael bapfa kuba yaranze imikoranire hagati yabo hanyuma Coach Gael agafata Bruce Melodie 

    The Ben nta kintu yari yatangaza ku mwuka mubi uri hagati ye na Coach Gael gusa ubwo  yari ku rubyiniro i Burundi yashimangiye ko hari abashatse kwica igitaramo cye  ariko ntibabigereho.

    Coach Gael yavuze ko byatangiye abona ari ugutwika gusa ariko nyuma yaje kubona abantu bararengereye ahitamo gutanga ukuri


    Coach Gael yatangaje ko nta rwango na rucye afitanye na The Ben


    Coach Gael yavuze ko The Ben ari umuvandimwe we kandi uwaba afite ibimenyetso bigaragaza ubugome Gael yashatse gukorera The Ben yabigaragaza agahanwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135626/coach-gael-yasobanuye-ibyurwango-ruvugwa-hagati-ye-na-the-benakomoza-kuri-muyoboke-alex-135626.html

  • Hagiye gukinwa imikino ya nyuma ya ‘Saze Neza… – #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru taliki 22 ni bwo iyi mikino igomba gukinwa kuri sitade y’akarere ka Bugesera. Umukino wo guhatanira umwanya wa 3 ni wo uzabanza, bikaba biteganyijwe ko uzaba saa sita zuzuye. Uzahuza Cyeru FC ndetse na Bugesera Veterans.

    Saa Cyenda ni bwo umuriro uzaka noneho hakinwa umukino wa nyuma wo uzaba uhuza Magic SA yageze hano isezereye Bugesera Veterans FC muri 1/2 na Bakambwe FC yo yageze hano isezereye Cyeru FC.

    Abakinnyi bakiniye Amavubi bagaragaye muri iyi mikino kuva igitangira ndetse bakaba baranafashije ikipe yabo ya Magic SA kugera no ku mukino wa nyuma, ni umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame ndetse Ndahinduka Michel wamamaye nka ‘Bugesera’.

    Iri rushanwa ngarukamwaka rihuza abafite imyaka 30 ritegurwa na Magic Association yashinzwe na Habimana Hussein wahoze ari umuyobozi wa tekiniki w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA rifite intego zitandukanye zirimo kurwanya indwara ziterwa no kudakora siporo ndetse no gukangurira abantu gahunda ya ‘TunyweLess’.

    Ikipe ya Magic SA irimo Bakame niyo izakina umukino wa nyuma na Bakambwe FC

    Cyeru FC irimo Lomami Frank na Murengezi Rodriguez bakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yo izahatanira umwanya wa 3

    Umukino w’umwanya wa 3 uzakinwa saa sita ku cyumweru

    Umukino wa nyuma uzakinwa saa cyenda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135623/hagiye-gukinwa-imikino-ya-nyuma-ya-saze-neza-igaragaramo-abakinnyi-bakiniye-amavubi-135623.html

  • Harimo nab’uyu mwaka! Abahanzi 10 bashya mur… – #rwanda #RwOT

    Kuva muri 2020 kugeza uyu munsi, hagiye haduka amaraso mashya muri Gospel, abahanzi bashya u Rwanda n'amahanga bitezeho impinduka ikomeye muri uyu muziki uhembura imitima ya benshi. Bamwe muri abo bahanzi batangiye baririmbana n'abandi nyuma baza guhitamo gufata icyerekezo cyo gukora ku giti cyabo, abandi byaje gutyo biyumvamo umuhamagaro wo gukorera Imana.

    Bamwe muri abo bahanzi ni aba bakurikira:

    1. Peace Hozzy

    Paece Hosiana uamze kumenyekana nka Peace Hozy ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe gito mu muziki, unafite ibihangano bike ariko utanga icyizere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umwe mu bakobwa bafite impano mu muziki cyane ko yigeze no kuwiga mu ishuri ry'umuziki ryahoze ku Nyundo.

    Yamenyekanye cyane mu baririmbyi bafasha umwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel nyarwanda, Israel Mbonyi. Kugeza uyu munsi, Hozy afite indirimbo ebyiri gusa, 'Uganze' na 'Ruhuka,' ihumuriza imitima y'abihebye. Yafashe icyemezo cyo kuririmba wenyine muri uyu mwaka nyuma y'igihe kinini abisabwa n'abatari bake.

    2. Divine Nyinawumuntu

    Nyinawumntu Divine ni umukobwa ukiri muto ufite impano idakwiye kwirengagizwa muri gospel nyarwanda. Amaze igihe gito muri muzika kuko yayinjiyemo muri Kanama 2022. Yatangiriye ku ndirimbo yitwa 'Mbeshejweho,' ariko muri uyu mwaka yashyize hanze indi ndirimbo ye ya kabiri yitwa 'Urugendo.' 

    Divine, bigaragara ko afite impano, asanzwe ari umukristo w'Itorero ADEPR Muhima mu Mujyi wa Kigali. Kuwa 17 Gicurasi 2023 ni bwo yasinye amasezerano na kompanyi yitwa TFS (Trinity For Support) yiyemeje kumufasha mu muziki we nyuma yo kuenguka impano ye.

    3. Grace Nyinawumuntu

    Gace Nyinawumuntu umaze imyaka itatu gusa mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni umwe mu mpano zitangaje u Rwanda rufite. Afite indirimbo nshya yitwa 'Mu Kivunge' ikunzwe n'abatari bake mu gihe kitageze ku kwezi imaze igiye hanze. 

    Iyo, yaje ikurikira izindi afite zirimo ‘Narakwiringiye’, ‘Ndamushima’ n'izindi. Mu mezi atatu ashize, uyu muramyi yakoze igitaramo cye cya mbere cy'amateka yise 'Exceeding Love Live Concert,' cyitabiriwe n'abahanzi bakomeye.

    4. Richard Zebedayo

    Mahirwe Richard ukoresha amazina ya Richard Zebedayo yatangiye umwuga wo kuririmba ku giti cye indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana mu 2021. Ni umwe mu bakomoka kuri Zebedayo, barimo n'abafite amazina azwi muri gospel nyarwanda nka mushiki we bafitanye n'indirimbo, Diane Nyirashimwe [Diane Zebedayo]. Kuva atangiye kugeza ubu afite indirimbo ze ndetse n'iz'abandi bahanzi yagiye asubiramo.

    5. Mwiza Zawadi

    Mwiza Zawadi umaze imyaka ibiri muri uyu murimo, afite indirimbo eshanu zakunzwe cyane ku bw'ubutumwa bw'amashimwe no guhamya imirimo y'Imana buzumvikanamo. Uyu mukobwa ufite impano idasanzwe n'umuhate wo gukorera Imana ari no kwitegura igitaramo cye cya mbere yitiriye indirimbo ye ya mbere yise 'Imirimo Yawe Live Concert.' Mu ndirimbo ze zikunzwe cyane harimo inshya afite yitwa 'Twarahuye,' Uhoraho, n'iyitwa ‘Warakoze’.

    6. Wilson

    Wilson Nsabigaba, ni umusore mushya cyane mu miziki wo kuramya Imana kuko amaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo ye ya mbere yafatanije n'uwitwa Espe yitwa 'Ibyishimo Mporana'. Nubwo ariyo ya mbere ashyize hanze, ariko ni umwe mu baramyi bashya batanga icyizere b'abahanga haba mu mirimbire ye ndetse n'imihimbire ye.

    7. Yvette na Yvonne

    Aba bakobwa babiri ni impanga. Bahisemo gukorera Imana binyuze mu mwuga wo kuririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana. Aba nabo biyongereye ku rutonde rw’abahanzi bashya muri Gospel nyarwanda bakwiye guhozwaho ijisho. 

    Kuva batangira kuririmba mu ntangiro z’uyu mwaka, bafite indirimbo ebyiri gusa harimo iyo bakoranye na Tresor Zebedayo yitwa ‘Amen’ hamwe n’iyabo ku giti cyabo yitwa ‘Inzira yawe.’ Ni abanyempano bidashidikanwaho, bakaba batanga icyizere mu muziki wa Gospel.

    8. Rene na Tracy

    Couple ya Rene na Tracy, yiyongereye ku yandi ma-couple akomeye muri Gospel nyarwanda mu ntangiro za Nzeri uyu mwaka. Rene Patrick na Tracy Agasaro bafite ubuhamya buryoheye amatwi, kuri ubu ni umugabo n’umugore. Mu minsi ishize, bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise ‘Jehovah,’ indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi. 

    9. Maombi Muhoza

    Maombi Muhoza watangiye kuririmba akiri umwana muto muri 2005, amaze umwaka urenga abikora nk’umwuga. Uyu muramyi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite indirimbo nshya ikomeje kunyura imitima ya benhi yise ‘Amakamba,’ yaje ikurikira izo yari asanganwe zirimo ‘Humura’ yahereyeho, ‘Uhoraho’, ‘Iby’Imana Ikora’ yafatanije na Bigizi Gentil n’izindi.

    10. David Kega

    David Kega, ni umwe mu baririmbyi bamenyekanye cyane muri korali ya El Shaddai. Yafashe umwanzuro wo kuririmba ku giti cye muri Gicurasi uyu mwaka. David ubusanzwe, asengera mu rusengero rwitwa Isoko Ibohora ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. 

    Kugeza ubu, uyu muhanzi amaze gusana imitima ya benshi yifashishije indirimbo ze eshatu maze gushyira hanze zirimo Akabando, Yarabisohoje, na ‘Aransanga’ imaze amezi abiri isohotse. Aherutse gutangariza InyaRwanda ko ari gukora kuri album ye ya mbere yitwa ‘Izuba Rya Nijoro,’ izaba iriho indirimbo zibarirwa hagati za zirindwi n’umunani.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135606/harimo-nabuyu-mwaka-abahanzi-10-bashya-muri-gospel-nyarwanda-bakwiye-guhangwa-ijisho-135606.html

  • Tabagwe: Hari abagabo bata ingo kubera kubyara abana benshi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore bo mu kagari ka Nyagatoma, umurenge wa Tabagwe muri Nyagatare, bashinja abagabo babo kubata nyuma yo kubyarana abana benshi, bakisangira abakiri bato cg abafite abana bacye kugira ngo babone uko barya neza.

    Umwe yagi ati 'Kubera rero inda nini yateye yo kugirango abagabo badute kuk nta biryo bihagije dufite, akenshi rero biva ku mugabo yahashye ibiryo mukumvikana ntabwo yata urwo rugo'

    Undi na we yagize ati 'Igihe afite nk'abana benshi kwanza, afite nk'abana nka batanu, noneho akavuga ati ninjya kuri uriya mumama udafite umwana cyangwa se ufite umwe ndarya nijute, akenshi batwarwa n'inda nini'

    Bamwe mu bagabo twaganiriye bo muri uyu murenge, bavuga ko bata abagore babo kuko  bishyize hejuru bakabasuzugura kubera kumva nabi ihame ry'uburinganire n'iterambere ari yo mpamvu bajya gushakira ahandi icyubahiro baburiye mu ngo zabo.

    Umwe ati 'Ashobora kuba umugabo, nanjye nkajya gushaka ahandi mba umugabo nawe akaba umugabo iwe, none urupfu rwa hato nahato ntabwo uziko araho biva, sujya kumva ukumva…. Nturi umunyamakuru, hari umunsi udatanagaza ngo umugabo yishe umugore, umugore yishe umugabo biba byavuye he, si ukubata hari igihe uberereka ugashaka amaho hatabayehoikindi kibazo'

    Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko iyo umuntu ashinze urugo aba afashe inshingano zo kurwitaho bityo ko abata ingo baba bakoze amakosa. Uyu muyobozi agaragaza ko kubyara bacye bashoboye kurera no kuboneza urubyaro, ari bimwe mu bisubizo birambye by'iki kibazo.

    Yagize ati 'Umuntu akwiriye nyine kubyara nubundi azirikana ko, areba ubushobozi  bwe akabyara abo ashoboye kurera, hanyuma ariko ubwo yaba atarashoboye kuringaniza urubyaro nano bikaba bimuremereye, bakamuremera ariko akibuka ko ari inshingano ze, ikindi nuko  niba afite ikibazo cyamuremereye ntabwo ahunga ahubwo afatanya n'abandi ahubwo akegera ubuyobozi akavuga ati kubana nabyaye byangoye kugirango mbiteho, mbigishe hari amashuri ahari tukaba twamuha n'ubundi bufasha'

    Birumvikana ko iyo umugabo ataye urugo akajya mu rundi naho ahabyara bigakurura amakimbirane agira ingaruka ku bana zirimo igwingira no guta ishuri.

    Kugeza ubu mu karere ka Nyagatare habarurwa imiryango isaga iguhumbi ibanye mu makimbarane, icyakora ubuyobozi bwa Nyagatare buvuga ko kubufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye imiryango igera kuri 240 yavanywe mu makimbirane.

    NTIRENGANYA Charles

    The post Tabagwe: Hari abagabo bata ingo kubera kubyara abana benshi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/19/tabagwe-hari-abagabo-bata-ingo-kubera-kubyara-abana-benshi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tabagwe-hari-abagabo-bata-ingo-kubera-kubyara-abana-benshi

  • Nyagatare: Abatuye muri Kiyombe barishimira iterambere bagejejweho n'umuriro w'amashanyarazi #rwanda #RwOT

    Aha turi ni mu isanteri ya Karujumba mu murenge wa Kiyombe akarere ka Nyagatare. Urambuye ijisho urabona ibikorwa bitandukanye birimo ububaji, ubucuruzi, serivisi z'irembo n'izindi z'ikoranabuhanga n'ibindi.

    Bamwe mu baturage tuhasanze baduhaye ishusho ya Kiyombe mbere yuko hagezwa umuriro w'amashanyarazi, amateka yaje guhinduka nyuma yaho muri 2017 hari umuturage wasabye Perezida Paul Kagame ko nabo bagezwaho amashanyarazi ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

    Umwe yagize ati 'Twari dufite ubukene bukabije. Ibijyanye no kubaza, gusudira inaha ntabwo byabagaho.'

    Undi ati 'Twajyaga muri butike tukagura izembe akaba ari zo twiyogoshesha.'

    Undi nawe ati 'Nko mu mudugudu wasanga umuntu umwe ariwe ufite moteri cyangwa umurasire. Ugasanga abawutuye bose niho bajyana telephone zabo.'

    Aba baturage bavuga ko bagorwaga no kubona serivisi zabaga zikeneye amashanyarazi nko kwiyogoshesha, gusudira na serivisi zikoranabuhanga. Uwabaga azikeneye byamusabaga gukora urugendo nibura rw'amasaha abiri agakoresha amatike atari munsi y'ibihumbi 5RWF. Aba bavuga ko ubu ibi babasha kubibona bitabagoye, n'ubuzima bukaba bwarahindutse kuko byatumye babona imirimo bakiteza imbere.

    Ati 'Ubu turogosha, turabaza, mbese muri rusange turabona nta kintu tubaye pe, kandi amashanyarazo twese yatugezeho.'

    Undi ati 'Icyo dushima nuko twabonye amashanyarazi, iyo dushaka gucaginga biroroha, no kogosha ubu ni tayari.'

    N'uyu ati 'Ubu byarahindutse kuko buri muntu wese abasha kubyikorera cyangwa agasharija iwe mu rugo. Ibyago byo kuba wabura ikintu cyawe cy'ikoranabuhanga ntibikibaho.'

    Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'umurenge wa Kiyombe, buvuga ko hari ibyaha byagabanutse muri uyu murenge, cyane cyane kwambutsa magendu kuko kiyombe ihana imbibi n'igihugu cya Uganda, ubu bitagikorwa. Bwana Akwasibwe Eric umunyamabanga nshingwabikorwa w'uyu murenge avuga ko nk'ubuyobozi, ari inshingano zabo gukangurira abaturage kubyaza umusaruro uyu muriro w'amashanyarazi.

    Yagize ati 'N'ugukomeza gushishikariza abaturage gukomeza kubyaza umusaruro uyu muriro cyane cyane ibikorwa by'iterambere, n'abafite amabarizo, amasalo bikaguka bigakorwa na benshi.'

     

    Kugeza mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka, uyu murenge wari uri imbere y'iyindi mu karere ka Nyagatare, mu kwizigamira mu kigega Ejo heza aho wari ufite ijanisha rya 76%, ikimenyetso kigaragaza gukora no kwiteza imbere.

    Muri rusange uyu murenge wa Kiyombe utuwe n'abaturage basaga ibihumbi 19,061 nk'uko ibarura rusange riheruka ribigaragaza.

     

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Nyagatare: Abatuye muri Kiyombe barishimira iterambere bagejejweho n'umuriro w'amashanyarazi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/19/nyagatare-abatuye-muri-kiyombe-barishimira-iterambere-bagejejweho-numuriro-wamashanyarazi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abatuye-muri-kiyombe-barishimira-iterambere-bagejejweho-numuriro-wamashanyarazi

  • Umugabo wiberaga mu mwobo yitabye Imana nyuma… – #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Kenya mu gace ka Makuyu hari hamaze iminsi micye hujujwe inzu ya Francis Marigu wabaga mu ndaki kubwo kubura ubushobozi bwo kwiyubakira n’ubwo yahoze ari umucungamari.

    Marigu Francis yari afite akazi ko gucunga imari ariko kaza kumuteza ibibazo bituma abura imitungo ye yose ahitamo gutangira kubaho ubuzima bwo mu ndaki/umwobo kubwo kubura ubushobozi bwo kwigondera inzu nshya. 

    Nyuma y’imyaka 20 aba mu ndaki n’umuhungu we, abagira neza bamuhaye impano y’inzu yubakiwe mu rwego rwo kumufasha ariko hadaciye kabiri hasaka inkuru y’urupfu rwe.

    Mu butumwa umunyamakuru MC Wanyoike Wa Mugure yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yagaragaje ko ababajwe kandi atewe n’agahinda kubera urupfu rwa Francis Marigu. 

    Wanyoike yagize ati “Kubera iki mana? Umutima wange urashenguwe. Yaryamye umuhungu we agiye kumubyutsa asanga byarangiye. Umutima wange urababaye cyane.”

    Uyu mugabo Francis witabye Imana yari yaratereranywe n’umugore we n’abana be kubera ubucyene ariko umwe muri abo bana amumambaho akaba ari nawe watangaje inkuru y’urupfu rwa se nyuma y’uko bari bahawe inzu yo kubamo bakava mu mwobo bari bamazemo imyaka 20.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135600/umugabo-wiberaga-mu-mwobo-yitabye-imana-nyuma-yo-kurara-mu-nzu-135600.html