Blog

  • Diamond yazanye i Kigali n’abana be muri Trac… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mashusho banyujije ku rukuta rwa Instagram ya Label abereye umuyobozi, WCB Wasafi. Amugaragaza ari kumwe n’umuryango we mu modoka nziza cyane mu muhanda baza mu Rwanda, barenzaho amagambo ‘Umurango wa Diamond Platnumz ugiye i Kigali muri Trace Awards’.

    Mu minsi mike ishize, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amashusho ya Diamond ari mu guhugu cya Afurika y’Epfo, ubwo yari yagiye gusura abana babiri yabyaranye na Zari Hassan (kuri ubu washatse undi mugabo witwa Shakib Lutaya).

    Ni amashusho yateye benshi impuhwe, agaragaza abana banze kurekura Diamond ngo agende kuko bashakaga kugumana nawe cyane ko haba hashize igihe kitari gito batabonana. Muri ayo mashusho Diamond ababwira ko bitakunda ko bagumana ijoro ryose ahubwo akagira icyo abasezeranya.

    Ababwira ko “Mwitegure neza imyambaro ndetse n’impapuro z’inzira, ejo tuzajyana gutembera muri Tanzania, hanyuma duhite tunajyana no mu Rwanda ahazabera ibihembo bya Trace Awards”.

    Diamond Platnumz ashimirwa na benshi n’uburyo yita ku bana be kabone n’ubwo abagore babyaranye batakibana, ariko agerageza uko ashoboye akabitaho bose uko bikwiye.

    Yaherukaga mu Rwanda tariki ya 13 Kanama 2023, mu gitaramo cyaherekeje iserukiramuco rya Giants of Africa ryahurije i Kigali urubyiruko rwo mu bihugu 16 byo muri Afurika mu rugendo rwo guteza imbere umukino wa Basketball.

    Kuri iyi nshuro agarutse mu itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards, aho ahatanye mu cyiciro gishya cyongewe mu bihembo bya Trace Awards cy'abahanzi bahiga abandi bakomoka muri Afurika y'Iburasirazuba, akaba ahatanye n’abarimo umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135653/diamond-yazanye-i-kigali-nabana-be-135653.html

  • Ibya Ojera muri Rayon Sports bikomeje kuba urujijo #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu rutahizamu wa Rayon Sports amakuru avuga ko atari mu Rwanda kuva ku mukino batsinzemo Etoile del’Est.

    Uyu mukino wabaye tariki ya 11 Ukwakira 2023, warangiye ari 2-1, ibitego byose bya Rayon Sports byatsinzwe na Musa Esenu.

    Nyuma y’uyu mukino, Ojera Joackiam yagiriyemo imvune ari nabyo byatumye asaba uruhushya ahita ajya kwivuriza iwabo muri Uganda.

    Ibi byatumye adakina umukino w’umunsi wa 7 Rayon Sports yatsinzwemo na Musanze FC 1-0 tariki ya 15 Ukwakira 2023.

    Ndetse kuva kuri iyo tariki ntabwo arongera kugaragara mu myitozo ya Rayon Sports aho kugeza ejo hashize tariki ya 19 Ukwakira atakoze ndetse amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu rutahizamu ataragera mu Rwanda ndetse binagoranye ko yazakina umukino w’ejo wa Sunrise FC.

    Iyo ubuyobozi bwa Rayon Sports bugerageje kumuvugisha, uyu rutahizamu avuga ko hari ibyangombwa arimo gushaka atarabona ariko yizeye ko mu mpera z’iki cyumweru azaba yageze mu Rwanda.

    Ni ikintu gihangayikishine ubuyobozi bwa Rayon Sports kuko habura icyumweru kimwe bagakina na APR FC tariki ya 29 Ukwakira 2023, umukeba w’ibihe byose, bibaza uko byagenda mu gihe yatinda kugera mu Rwanda ngo afatanye n’abandi kwitegura uyu mukino.

    Ojera aracyari muri Uganda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibya-ojera-muri-rayon-sports-bikomeje-kuba-urujijo

  • Uko Riderman watangiriye ku bisigo akisanga m… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Gatsinzi Emery umaze imyaka igera kuri 17 ashikamye mu njyana ya Hip Hop, yaganirije urubyiruko rwari rwitabiriye igitaramo cy’urwenya cyan   Gen-Z Comedy, avuga ku rugendo rwe rwavuye mu mivugo rukerekeza mu muziki.

    Riderman yatangaje ko mu mwaka wa 2006 yinjiye mu muziki mu buryo busa n'impanuka kuko yabanje kwandika imivugo, gusa yaje kuvumbura ko injyana ya Hip Hop aribwo buzima bwe.

     Ibi yabitangarije imbaga y'abafana be bari bamuhanze amaso bafite amatsiko yo kumenya byinshi byaranze urugendo rwe rw'umuziki. Umuraperi Riderman yashishikarije abantu guharanira inzozi zabo bakirengagiza ibibaca intege mu nzira biyemeje nk’uko nawe yabirenze akagera kure mu muziki.

    Ubwo yagarukaga ku byamukomezaga mu muziki yatangaje ko ubwitange bwa bamwe barimo inshuti, itangazamakuru, Guverinoma, umuryango we n'abandi byatumye gucika intege bimuba kure.

    Gukundwa kw'ibihangano bye byatumaga yishakamo imbaraga ndetse akumva akwiye gusohoza intego yari yarihaye yo gukabya inzozi.

    Uyu muraperi yabajijwe ku ndirimbo yaba yarakoze nta mbaraga nyinshi ashyizemo ariko zigakundwa bidasanzwe nawe bikamutungura,Riderman yasubije avuga ko indirimbo ze zigaruka ku nzoga, inyinshi yazikoraga yishimisha ariko bikarangira zikunzwe cyane.

    Yagize ati ' Nazikoze nshaka kwishimisha'. Umuhanzi Riderman yibukije abitabiriye Gen-Z  Comedy  barimo n'urubyiruko ko bakwiye kuzirikana gahunda yiswe ' Tunyweless' birinda kwishora mu nzoga.

    Nubwo yageze kure mu muziki ariko yahuye n'ibisitaza byinshi birimo guhangana n'abahanzi bagenzi be, batumaga abura ibiraka bimwe na bimwe bitewe no kumuvugaho amagambo mabi.

    Yatangaje ko Imana yakomeje kumurindira impano, ku gihe gikwiye agaterwa ishema n’ibihangano bye.

    Umunyamuziki Riderman yatanze inama ikomeye ku bitabiriye iki gitaramo ,avuga ko kwiyizera no kwiremamo icyizere cy'ibyo bifuza kugeraho byabafasha kugera kure. Yeruye avuga ko inzozi z'umuntu zigerwaho kubera umuhati we.

    Yagize ati “Nta muntu ushobora kumva inzozi zawe kurusha uko wowe uzumva”.

    Nubwo yahindutse ikimenyabose ariko yakuranye inzozi zihabanye n’izo yifurizwaga n'ababyeyi. Nyuma yo kumaramaza mu muziki, ababyeyi bamufashije uko bashoboye ariko bamutoza inzira nzima, nka kimwe cyatumye yesa imihigo.

    Riderman yavuze ko aramutse aretse umuziki, yakora akazi kajyanye n’ishoramari. Yabwiye urubyiruko kwiyizera, bakishingikiriza ku Mana ikababera umuyobozi mu byo bakora.

    Yasabye abakunzi b'ibihangano bye gukomeza kumushyigikira kuko hari byinshi yabateguriye bazagezwaho mu minsi itarambiranye.


    Riderman yasobanuye ko urugendo rw’imyaka 17 rutari rworoshye

    Yandikiye ibaruwa Imana ayisaba kumurinda no kumufasha mu muziki bimuhindukira umugisha

    Nubwo yakoze indirimbo zivuga ku nzoga, yibukije abitabiriye kuzirikana gahunda ya “TunyweLess”

    Abitabiriye isekarusange batahanye  ibyishimo bivuye ku banyarwenya n’inama zivuye ku muhanzi Ruderman

    Yahisemo kwiragiza Nyagasani akagenga ibikorwa bye byose dore ko avuka mu muryango ukijijwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135631/uko-riderman-watangiriye-ku-bisigo-yisanze-mu-muziki-nkimpanuka-amafoto-135631.html

  • Imyaka 3 APR FC itava i Gisenyi – Umunsi wa 8… – #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa Gatanu saa 18:00 PM kuri Kigali Pele Stadium, haratangira umukino w’umunsi wa 8, ushobora gusiga hari umutoza usezerewe. I Nyamirambo Ikipe ya Police FC igiye kwakira Kiyovu Sports mu mukino w’agapingane.

    Uyu mukino ugiye guhuza amakipe akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona, aho ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 12, irusha amanota 2 Police FC iyikurikiye. Police FC iri bwakire uyu mukino, mu mikino 5 iheruka, yatsinze imikino 2 inganya 1 itsindwa 2, Police FC ubu iri mu bihe byiza, aho imikino ibiri iheruka yose yayitsinze.

    Uyu mukino uraza kuba ukomeye cyane kuko Kiyovu Sports umuyobozi wayo Ndorimana, yasabye abakinnyi kujya bakina umukino nkaho ariwo wa nyuma, dore ko nawe yemeye kujya abaha agahimbazamusyi umukino ukirangira 

    Kiyovu Sports iri busure, imaze imikino 4 idatsindwa aho yanganyije ibiri, itsinda ibiri, ikaba iheruka gutsindwa na Bugesera FC kandi nabwo yari yayisuye. Mu mikino 25 iheruka guhuza aya makipe, Police FC yatsinzemo 11 Kiyovu Sports itsinda 11 banganya 3.

    Ku wa Gatandatu

    Ku wa Gatandatu hari imikino igera kuri ine, aho ikipe ya Mukura Victory Sports izakira Bugesera FC, Marine FC yakire Gasogi United, Muhazi United yakire Marine FC, Rayon Sports yakire Sunrise FC. Rayon Sports igiye kwakira Sunrise FC mu mukino usa n’itegeko kuko iyi kipe itagomba kugira ikosa ikora.

    Rayon Sports igiye gukina uyu mukino, iri ku mwanya wa 6 n’amanota 9 mu gihe Sunrise FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 6 irushwa na Rayon Sports amanota 3 gusa.

    Mu mikino 5 Rayon Sports iheruka gukina imaze gutsinda umukino umwe gusa wa Etoile de L’Est. Sunrise FC mu mikino 5 iheruka gukina, yatsinzwemo 3 itsinda 2 ari nayo manota 6 ifite rukumbi. Imikino 14 imaze guhuza aya makipe muri Shampiyona, Rayon Sports yatsinzemo 9 itsindwa 2 banganya 3. Sunrise FC iheruka gutsinda Rayon Sports tariki 16 Gashyantare 2020 umukino ukaba wari wabereye i Nyamirambo ari naho bagiye gukinira.

    Sunrise FC umukino iheruka gutsindamo Rayon Sports, wari wabereye i Nyamirambo 

    Musanze FC iri ku mwanya wa mbere, irasura Muhazi United iheruka kubona amanota atatu yayo ya mbere ubwo yatsindaga Etoile de l’Est igitego kimwe ku busa. Icyo gihe Musanze FC nayo yari yatsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa.

    Mu mikino 3 Muhazi United iheruka gukina, yatsinzemo umukino 1 inganya 2 itsindwa 2. Musanze FC mu mikino 5 iheruka gukina yatsinzemo 3 itsindwa 1 inganya umwe. Aya makipe amaze guhura imikino 4 muri shampiyona, Muhazi United ntiratsinda Musanze FC banganyije umukino umwe batsindwa 3.

    Ku Cyumweru

    Ku Cyumweru hari imikino igera kuri itatu, aho Amagaju FC azahura na Gorilla FC bwa mbere muri shampiyona, Etincelles FC yakire APR FC na Etoile de l’Est yakire As Kigali. Etincelles FC igiye kwakira APR FC nyuma yo kuvana amanota 3 i Nyagatare.

    Umukino Etincelles FC iheruka kwakirira i Gisenyi yatewe mpaga kubera kubura ingobyi y’abarwayi. Mu mikino 5 Etincelles FC iheruka gukina, yatsinzemo 2 itsindwa 3. APR FC mu mikino 5 iheruka gukina, yatsinzemo ibiri, inganya 2 itsindwa 1. Mu mikino 25 iheruka guhuza aya makipe muri shampiyona, Etincelles FC yatsinzemo umukino 1 itsindwa 18 banganya 7.

    Imikino 3 ya Shampiyona Etincelles FC iheruka kwakira, ntabwo idatsindwa na APR FC. APR FC iheruka gutsindira Etincelles FC i Gisenyi tariki 6 Nzeri 2018 ibitego 2-0. Etincelles FC iheruka gutsinda APR FC mu mukino wa shampiyona tariki 15 Mata 2016 igitego 1-0, umukino ukaba wari wabereye i Kigali.

    Imyaka ibaye 3 APR FC idakura amanota 3 i Gisenyi yakiriwe na Etincelles FC 

    Musanze FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 16 irusha amanota 2 APR FC iri ku mwanya wa 2 Amagaju FC akaza ku mwanya wa 3 n’amanota 13. Sunrise FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 6 Etoile de l’Est ku mwanya wa 15 n’amanota 6, inganya na Muhazi United iri ku mwanya wa nyuma. 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135637/imyaka-3-apr-fc-itava-i-gisenyi-umunsi-wa-8-wa-shampiyona-ushobora-gusiga-utanze-umunani-135637.html

  • Music Up Competition: Abahanzi 15 bazahatana… – #rwanda #RwOT

    Batatu  nibo  bazahembwa biyongeraho umukobwa umwe mu gushyigikira iterambere ry'umwari n'umutegarugori mu muziki.

    Nyuma y'icyiciro cyarimo abahanzi 100 ubu hasigaye 18 barimo batatu bahise babona itike zibaganisha kuri FinaI na 15 bahataniye muri Semi- Final izabasiga hamenyekanye 7 basanga bagenzi babo.

    Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2023 ni bwo ahazwi nko kwa Gisimba munsi ya Green Corner Nyamirambo hazabera mu buryo bw'imiririmbire Semi Final ifite amanota 60/100 y'ibizagenderwaho hamenyekana abagana kuri Finali.

    Mu gihe kandi 40/100 yandi azava mu matora azabera kuri noneho.com guhera kuwa 21 Ukwakira kugera ku wa 06 Ugushyingo 2023.

    Abifuza bose kujya kwIhera ijisho Semi Final izabera kwa Gisimba amarembo arakinguye guhera Saa yine za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023.

    Urutonde rw'abahatanye muri Semi Finali


    Ishimwe Sylvie

    Mugisha Prince

    Pamella Tumukunde

    Shyaka Jean Pierre

    Mutangana Ronel

    Sicha

    Ucishamake

    Assuman Mubiru

    Kevin Onell

    2Kevin

    Teta Alicia

    Utamuriza Judith

    Khali One

    Wally

    Kidbebe

     

    Mu gihe Kenny Kennedy, Muhirwa Jean Remmy na Umutoni Carine binyuze mu matora bahise bakatisha itike ya Final.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135648/music-up-competition-abahanzi-15-bazahatana-mu-buryo-bwimbonankubone-ahazwi-nko-kwa-gisimb-135648.html

  • Benshi bahamya ko yaje kuzimya The Ben! Coach… – #rwanda #RwOT

    Hashize igihe kigera ku mezi hafi abiri  The Ben na Gael aribo baza imbere mu kuvugwa cyane mu bitangazamakuru yaba ibyandika, Radiyo, Televiziyo n’ahandi, kugeza n’aho byabaye nk’ibirakaza  abandi bahanzi, bavuga ko bo batajya bahabwa umwanya ngo abafana babo babamenye ibikorwa byabo bahugiyemo, ahubwo bakivugira ku bantu bamwe gusa.

    Gusa ariko Gael yagarutse ku mpamvu zatumye agaruka mu Rwanda, ubwo yari mu kiganiro gisobanura byinshi ku mubano we na The Ben ku muyoboro wa YouTube ‘ABA VIP,  avuga ku  byo kuba amufitiye inzika yabiteye ishoti, ahamya ko abantu babivuga  baba babifitemo inyungu ku ruhande.

    Gael avuga ko mbere na mbere yagarutse mu Rwanda ari uko kuva kera yatojwe ko nta hantu haruta iwabo i Rwanda. Avuga ko yavukiye i Burundi mu mwaka wa 1988, akaba ariho iwabo babaga kubera ko bari barahahungiye.

    Gusa ariko avuga ko bakiri bato, Papa wabo iyo yabajyanaga ahantu bagatangira kuhishimira, yahitaga ababwira ko nta hantu heza haruta mu Rwanda. Bityo bakura bumva mu Rwanda ari ahantu hadasanzwe kandi harenze umuntu atareka ngo ajye kuba ahandi ubuziraherezo.

    Gael avuga ko ibyo biri mu bituma ahora yumva ko mu Rwanda ari ahantu hadasanzwe mu buzima bwe kuva Papa we yatangira kubimubwira ndetse kugeza na n’uyu munsi akaba akibigenderaho.

    Ntabwo ari icyo gusa kuko avuga ko yahisemo kuza mu Rwanda mu buryo bwo kugira umusanzu atanga ku iterambere ry’igihugu cye muri rusange n’abagituye.

    Agira ati” Mu by’ukuri, iyo ukoreye muri Amerika ubushabitsi runaka, bagufata nk’umuntu uraho n’ubundi usanzwe kuko nabo ubwabo baba bishoboye kenshi na kenshi. Gusa ariko naratekereje neza, mbona ko nkwiriye no kuza mu Rwanda rwambyaye nkagira umusanzu ntanga mu iterambere ryarwo binyuze mu buryo butandukanye”.

    Avuga ko mu Rwanda yaza agakora ikintu runaka kigatanga akazi ku bihumbi byo mu Rwanda.

    Si ibyo gusa kuko kandi avuga ko mu Rwanda hari ibintu 3 byumwihariko bihari bituma u Rwanda ruza ku isonga mu gutuma ba rwiyemeza mirimo bisanga bitabagoye.

    Avuga ko ikintu cya mbere gihari ari ‘ uko mu Rwanda ikintu cyawe kiba ari icyawe’. Gael avuga ko mu mahanga ujya kubona ukabona ahantu ukorera abantu baraje bagatangira kukubwira ko ari ku butaka bw’abandi, nyamara witwa ngo warahaguze, bagahita bahakwambura nyamara warahatayeho amafaranga yawe. Ati” Mu Rwanda rero ibyo ntabwo bihaba, iyo waguze uba waguze”.

    Ikindi avuga, ni uko mu Rwanda bafite umwihariko wo guhamagariza Abanyamahanga kuza kuhakorera, mu gihe usanga mu bindi bihugu kenshi na kenshi utapfa kubona aho gukorera, cyangwa se ugasanga abahasanzwe bari kwirukanwa n’ibindi byinshi.

    Anagaragaza ko buriya mu Rwanda hari uburyo bworoshye bwo kubona ibyangombwa byo gutangira kwikorera ubushabitsi bwabwe, bitandukanye no mu bindi bihugu utegereza imyaka n’imyaniko.

    Avuga ko ibyo biri mu bintu byatumye agaruka mu Rwanda, nubwo bamwe bavuga ko yaje kwihorera kuri The Ben kugira ngo abanze amuzimye, nyamara we yabihakanye yivuye inyuma.

    Gael avuga ko ikintu cyamuzanye mu Rwanda atari ukwiruka inyuma ya The Ben, ahubwo ko ari ukwikorera ubushabitsi butandukanye n’ibyo abantu batandukanye bagenda bivugira. Uyu Gael kandi ahamya ko ari inshuti zakadasohoka cyane ko banabanye cyane.

    Coach Gael yahakanye ibivugwa ko yaje mu Rwanda kuzimya The Ben

    Nyuma y’uko gukorana tha The Ben byanze, Coach yahise atangira kwikoranira na Bruce Melodie bigizwemo uruhare na Made Beats, kuri ubu ni abafafanyabikorwa  ntabwo Coach Gael amureberera inyungu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135630/benshi-bahamya-ko-yaje-kuzimya-the-ben-coach-gaele-yahishuye-impamvu-yatumye-agaruka-mu-rw-135630.html

  • Umutoza Yamen Zelfani uheruka kwirukanwa muri… – #rwanda #RwOT

    Tariki 8 Ukwakira 2023, nibwo Rayon Sports yatandukanye n’uwari umutoza wayo Yamen Zelfani wari wayigezemo mu mwaka w’imikino 2023-24. Uyu mutoza, yaje gutandukana n’iyi kipe ku bwumvikane nyuma yaho ikipe yari imaze gusezererwa mu mikino ya CAF Confederation Cup.

    Bidatinze, uyu mutoza yahise abona akazi mu ikipe ya Al-Kawkab FC isanzwe ikinamo umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Kwizera Olivier, ndetse ahita atangiza imyitozo. Al-Kawkab FC ni ikipe ibarizwa mu mujyi wa Al Khari muri Saudi Arabia, ikaba ikina icyiciro cya kabiri muri iki gihugu.

    Iyi kipe Kwizera Olivier amaze hafi umwaka akinira, iheruka gukina icyiciro cya mbere muri Saudi Arabia mu mwaka w’imikino 1987-88 aho yahise isubira mu cyiciro cya kabiri.

    Ntabwo ari ubwa mbere Yamen Zelfani atoje iyi kipe kuko no mu mwaka w’imikino 2021-22 uyu mutoza yari afite Al-Kawkab FC nk’umutoza mukuru. Nyuma ye iyi kipe imaze gutozwa n’abatoza bagera ku munani.


    Yamen yamaze gutangira akazi mu ikipe nshya 

    Kwizera Olivier agiye gutozwa n’umutoza uherutse mu Rwanda 

    Yamen niwe watangije umwaka w’imikino wa Rayon Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135642/umutoza-yamen-zelfani-uheruka-kwirukanwa-muri-rayon-sports-yabonye-akazi-135642.html

  • Iradukunda Bertrand uheruka gutandukana na Musanze FC, yerekeje muri Canada #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Iradukunda Jean Bertrand uzwi nka Kanyarwanda yamaze kwerekeza mu gihugu cya Canada.

    Bertrand yerekeje muri Canada nyuma yaho amasezerano ye na Musanze FC aseshwe habayeho ubwumvikane kubera kwerekeza ku mugabane wa America.

    Iradukunda Bertrand yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023 agera muri Canada kuri uyu wa Kane.

    Nubwo ntamakuru aratangazwa y'ikizakurukiraho kuri uyu mukinnyi niba azakomeza gukina umupira w'Amaguru cyangwa se azahinduka.

    Iradukunda Bertrand w'imyaka 25 yerekeje muri Canada nyuma y'igihe kinini akina umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse akaba yaranakinnye kuri Botswana igihe gito.

    Ari mu Rwanda yakinnye mu makipe atandakunye arimo Isonga FC, APR FC, Police FC, Kiyovu SC, Mukura VC, Bugesera FC, Gasogi United na Musanze FC.

    The post Iradukunda Bertrand uheruka gutandukana na Musanze FC, yerekeje muri Canada appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/iradukunda-bertrand-uheruka-gutandukana-na-musanze-fc-yerekeje-muri-canada/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=iradukunda-bertrand-uheruka-gutandukana-na-musanze-fc-yerekeje-muri-canada

  • U Rwanda rwamenye itsinda rurimo mu irushanwa rya Bayern #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Afurika y’Epfo mu irushanwa ry’amarerero ya Bayern Munich rigiye kubera mu Budage.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo abana 10 berekeje mu Budage mu mwiherero w’amarerero ya Bayern Munich aho bagiye baherekejwe na Visi perezida wa FERWAFA, Richard Mugisha ni mu gihe umutoza ari Hitimana Thierry.

    Uyu mwiherero witabiriwe n’abana bavuye mu bihugu 8, bagabanyijwe mu matsinda 2 aho guhera ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023 bazatangira kurushanwa. U Rwanda rwisanze mu itsinda B na Afurika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) na Nigeria.

    Itsinda A ririmo u Budage bwakiriye uyu mwiherero, Argentina, u Buhinde na Mexco. Witabiriwe n’abana 80 bavuye mu bihugu 8, ni mu gihe abana bazitwara neza bashobora kuzasigara mu Budage.

    Uyu munsi u Rwanda rwakinnye imikino 3 ya gicuti mbere y’uko ejo batangira irushanwa. Rwatsinze u Buhinde 1-0, rutsindwa 1-0 na Mexico rwatsinze 2-0 u Budage.

    Ni umwiherero uzatagira tariki ya 18 Ukwakira usozwe tariki ya 23 Ukwakira ni mu gihe tariki ya 24 Ukwakira ari bwo bazagaruka mu Rwanda.

    Abakinnyi 10 bagiye mu Budage

    Gatare Ndahiriwe Hertiers

    Hategekimana Abduladhim

    Ishimwe Elli

    Ntwali Anselme

    Sheja Djibril

    Twagirihirwe Alex

    Mutangana Cedric

    Ndayishimiye Barthazal

    Byiringiro Thierry

    U Rwanda rwisanze mu itsinda B

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwamenye-itsinda-rurimo-mu-irushanwa-rya-bayern

  • Umunya- Nigeria yegukanye ikamba rya Mister A… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2023 nyuma y'urugendo rurerure abasore bari bamazemo bahatanye, yaba mu buryo bwo kubatora ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'amatora yabereye ku rubuga rwa Internet.

    Umunyamideli Stephen Eghosa wegukanye ikamba rya Mister Africa International, yagaragiwe na Futur Nyoni wo muri Zimbabwe wabaye igisonga cya Mbere ndetse na Delvin Oliver wo muri Liberia wabaye igisonga cya kabiri.

    Stephen Eghosa yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje ko yishimiye kwegukana ikamba rya Mister Africa International, kandi ashima abamushyigikiye.

    Abasore batatu bagize amajwi menshi mu itora ryo kuri internet bahise babona amahirwe yo kwisanga muri 'Top 5'. 

    Hatsinze Stephen Sunday wo muri Uganda, Delvin Oliver wo muri Liberia, Osazemwinde Stephen Eghosa wo muri Nigeria, Romuald Ahoure Willy wo muri Côte d'Ivoire na Futur Nyoni wo muri Zimbabwe.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe n'abasore babiri muri iri rushanwa: Barimo Uwimana Gato Corneille utarabashije kuboneka mu basore 15 bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ndetse na Salim Uneze Rutagengwa utarabashije kugera mu basore batanu (Top 5) bavuyemo uwegukanye ikamba.

    Rutagengwa aherutse kubwira InyaRwanda ko yatsinzwe biturutse ku kuba atarabashije kubona amajwi menshi mu itora ryo kuri internet.

    Ati 'Nakoze uko nshoboye ariko byarangiye ntabashije gukomeza […] Batweretse ko gutorwa cyane kuri internet aribyo byari bifite agaciro kanini kurusha no ku mbuga nkoranyambaga.'

    Stephen Eghosa wegukanye ikamba yahembwe $10,000, kandi azishyurirwa urugendo rw'indege mu Mujyi wa London, bazamufasha kwitabira ibirori by'imideli bya European Fashion Week bizaba umwaka utaha mu 2024.

    Abategura iri rushanwa bavuga ko ibi bihembo bitangwa bigamije gufasha umusore watsinze gushyira mu bikorwa umushinga we no kuzamura impano ye.

    Bakavuga ko iri rushanwa mu 2024 rizaba mu buryo bw'imbona nkubone, kandi hari icyizere cy'uko rizabera mu Rwanda mu 2025. 

    Stephen Eghosa yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje ko yishimiye kwegukana ikamba rya Mister Africa International 

    Umunyamideli Stephen Eghosa wegukanye ikamba rya Mister Africa International

     

    Futur Nyoni wo muri Zimbabwe wabaye igisonga cya Mbere

     

    Delvin Oliver wo muri Liberia wabaye igisonga cya kabiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135636/umunya-nigeria-yegukanye-ikamba-rya-mister-africa-international-135636.html