Blog

  • Abahanzi b’ibyamamare bateraniye i Kigali #rwanda #RwOT

    Abahanzi b’ibyamamare banditse izina muri Afurika ndetse no ku Isi, bateraniye i Kigali aho bitabiriye itangwa ry’ibihembo bya “Trace Awards”.

    Ibi birori byatangiye ejo hashize ku wa Gatanu tariki 20 bizageza ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023.

    Kuri uyu wa Gatandatu biteganyijwe ko ari bwo bari buze gutaramira abanyarwanda muri Kigali Arena.

    Baje mu Rwanda aho nabo bahataniye ibihembo muri Trace Awards.

    Kugeza ubu Davido, Rema, Diamond Platnumz, Musa Keys, Yemi Alade, D’banj, Pheelz, Juma Jux ni bo bamaze kugera mu Rwanda.

    Abahanzi bari guhatana mu byiciro birenze kimwe barimo Burna Boy, Ayra Starr, Davido, WizKid, Tiwa Savage, Yemi Alade, Fireboy DML na Rema.

    mu cyiciro cy’abahanzi bakoze cyane mu Rwanda harimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.
    Bruce Melodie kandi ahatanye mu kindi cyiciro cy’abahanzi bahize abandi mu bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Rema yageze mu Rwanda

    Davido na we ari i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abahanzi-b-ibyamamare-bateraniye-i-kigali

  • Bite bya Seif wakuwe ku kibuga igitaraganya mu Mbangukiragutabara? #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuvanwa ku kibuga mu Mbangukiragutabara ‘Amabulance’, kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier Seif yitaweho n’abaganga ndetse hari icyizere ko azagaruka mu kibuga vuba.

    Seif yari mu bakinnyi Kiyovu Sports yari yifashishije mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ikipe ye yaraye itsinzwemo na Police FC 3-1.

    Ni umukino atarangije kuko ubwo amakipe yari agiye kuruhuka, ntabwo yagarutse mu kibuga ahubwo we Imbangukiragutabara yahise imwihutana ku Bitaro bya Nyarugenge.

    Ni ibintu byatunguye benshi bibaza icyo abaye cyane ko yari yavuye mu kibuga yigenza babona nta kibazo afite.

    Seif akaba yari yagize ikibazo ku kuguru ku nyama y’impfundiko ariko ku ruhande, aho umukinnyi wa Police FC yamukandagiye ndetse godiyo igasa niyinjiramo ariko kuko amaraso yari yashyushye, ntabyo yigeze amenya.

    Yabibonye ubwo bari bagiye mu rwambariro, asanga bamushishimuye kandi bikomeye niko guhita bamutwara kwa muganga kujya kumudoda.

    Amakuru ISIMBI ikesha umwe mu nshuti ze uri no mu bajyanama be ni uko byagenze neza kandi bizeye ko nyuma y’ibyumweru 2 azaba yasubukuye imyitozo kuko ari igisebe gusa ntabwo igufwa ryagize ikibazo.

    Seif yavuye mu kibuga Police FC ifite ibitego 2-1, byaje kurangira ibatsinze n’igitego cya gatatu.

    Seif yagiriye ikibazo mu kibuga ntiyahita abimenya, gusa abaganga bamwitayeho ameze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-seif-wakuwe-ku-kibuga-igitaraganya-mu-mbangukiragutabara

  • Ruhango: Basabwe kurinda abahohotewe no kwirinda gukingira ikibaba abakora ihohoterwa #rwanda #RwOT

    Nyuma y'Ubukangurambaga bw'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB ku ruhare rw'Abayobozi b'Inzego z'Ibanze mu kurwanya ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, bamwe mu bakuru b'Imidugudu yo mu mirenge ya Byimana na Mwendo, biyemeje ko bagiye kugira uruhare mu kurinda abahohoterwa, abasambanywa ku ngufu, ko kandi bazita ku bungabunga ibimenyetso. Bahamya kandi ko batazihanganira abazafatirwa mu cyaha cyo guhohotera abana, abagore n'abakobwa.

    Abakuru b'Imidugudu, ibi babigarutseho mu bukangurambaga bw'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB bwabaye kuri uyu wa 17 Ukwankira 2023, bwibanze ku kwigisha abari mu nzego z'ibanze uruhare rwabo mu guhangana n'ibibazo by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.

    Mukankiko Marie Louise avuga ko hari bamwe mu bakuru b'imidugudu bo mu murenge wa Byimana bakunze kugira uruhare mu guhisha ibibazo bibangamiye imiryango. Ati' Iwacu dukunda kubona bamwe mu bayobozi b'imidugudu bagenda gacye mu kugaragaza ibibazo bibangamiye abaturage kubera ko hari igihe baba basangira inzoga n'ababa bafite uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abagabo cyangwa abagore mu miryango yabo'.

    Murengezi Jean de la Croix avuga ko bidakwiye ko umuntu yahohoterwa abantu bamureba bagaceceka. Ahamya ko amahugurwa bahawe ari ingenzi. Yagize ati' Ntabwo bikwiye ko umuntu yahohoterwa abantu bareba bagaceceka. Turahuguwe, tubonye ubumenyi bwo kudufasha kuko hari n'igihe tutabikurikiranaga ahubwo tukamenyesha gusa'.

    Umuyobozi Ushinzwe ububiko by'inyandiko ndetse n'iyandikwa ry'ibirego muri RIB, Njangwe Jean Marie Vianney, yabwiye abayobozi bo mu nzego z'ibanze ko babikoze neza bajya barokora benshi mu bashobora gukorerwa ihohoterwa cyangwa abajya bariregwa batarikoze.

    Akomeza avuga ko ari uwakoze icyaha cyangwa uwagikorewe bose bafite amategeko abagenga kandi aya mategeko agomba gushyirwa mu bikorwa hakoreshejwe ibimenyetso.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney, avuga ko inzego z'ibanze arizo zikunda guhura n'ibibazo mbere y'uko bibageraho. Ashimira RIB yabafashije ikabahugura bakaba bagiye kumenya uko barinda abahohotewe ndetse bakanabarindira ibimenyetso, bakaba kandi banamenye uko babakorera raporo zitarimo amarangamutima.

    Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti' Uruhare rw'Abayobozi b'Inzego z'ibanze mu kurwanya ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana'.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/10/21/ruhango-basabwe-kurinda-abahohotewe-no-kwirinda-gukingira-ikibaba-abakora-ihohoterwa/

  • D’Banj agiye gukorana indirimbo na The Ben na… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2023 mu kiganiro cyamuhuje n'itangazamakuru n'abandi mbere y'uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023 ayobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards muri BK Arena.

    Ni ubwa mbere D’Banj aje mu Rwanda bitari mu rwego rw’ubuhanzi. Yavuze ko muri buri gihugu cyo muri Afurika afitemo izina bamwita, yaba muri Kenya, muri Liberia n’ahandi, asaba ko mbere y’uko ava mu Rwanda ‘Abanyarwanda bamushakira izina ry’ikinyarwanda azitwa’.

    D’Banj yavuze ko n’ubwo abantu bamuzi cyane nk’umuhanzi ariko anagira uruhare mu kuyobora ibirori. Kuri we, avuga ko bimushimishije cyane kuba yarahawe kuyobora Trace Awards.

    Yavuze ko buri wese uko agenda atera imbere, akwiye kureba icyo aha umwanya munini kurusha ikindi, ari nayo mpamvu muri iki gihe ari gukoresha ijwi rye mu kugira inama urubyiruko ‘kudakora amakosa nk’ayo twakoze’.

    Uyu munyamuziki yavuze ko ashaka kwaguka muri we, agakora ibikorwa birenze kuba aririmba. Yavuze ko Afurika izatera imbere igihe abantu bazaba bashyize hamwe kandi bagakorana. Ati “Ugasanga uwo muri Cameroon akoranye na Nigeria cyangwa se uwo muri Kigali…”

    D’Banj yavuze ko muri we yahoze asenga asaba Imana ko igihe kimwe umuziki uzahuza abantu bo mu bihugu bitandukanye. Avuga ko nta gushidikanya ko ubuhanzi ari cyo kintu cya mbere kinjiriza amafaranga ibihugu byinshi ‘muri iki gihe’.

    Yavuze ko habayeho ibihe by’inkuru zitari nziza kuri afurika, ariko ko muri iki gihe abo muri Nigeria, muri Afurika y’Epfo n’ahandi bari gutwara ibikombe bya Grammy Awards, kandi bagakorana n’abahanzi bakomeye ku Isi.

    D’Banj avuga ko uko abahanzi bakorana n’abandi, ari byo bifungura amarembo y’ubuzima bw’abo.

    Atanga urugero kuri Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo wakoranye indirimbo na Davido wo muri Nigeria bise ‘Unavailable’.

    Uyu mugabo yabajijwe niba yiteguye kuba yakorana indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda, asubiza ko ashaka gukorana indirimbo n’umwe mu bahanzi bo mu Rwanda cyangwa se babiri.

    Yavuze ko amaze igihe kinini yumva indirimbo z’abahanzi nyarwanda, kandi ko hari bamwe mu bo yavuganye n’abo n’ubwo atari benshi. Yavuze ko yavuganye na The Ben ndetse na Bruce Melodie.

    D’Banj yavuze ko aba bahanzi ari abahanga, kandi ko bafite amajwi meza. Ati “Igihe cyose nakumva ibihangano byawe niteguye gukorana nawe.”

    Yavuze ko umuziki ari urubuga ruhuza abantu benshi, ari nayo mpamvu atajya yishyuza umuhanzi ushaka ko bakorana indirimbo.

    Ati “Ibyo nibyo bita guhuza. Kubera ko gukorana indirimbo ni kimwe, ikindi gice gikomeye ni ugutuma iyo ndirimbo imenyekana ku isi, aho niho amafaranga azira.”

    D'banj uzayobora itangwa ry'ibi bihembo ni umunya-Nigera w'umuraperi usanzwe ukora ibiganiro bya Televiziyo. Niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Mo'Hits afatanyije na Producer Don Jazzy, umunyemari wazamuye benshi mu muziki.

    Mu rugendo rwe rw'umuziki yegukanye ibikombe birimo MTV Europe Music Awards mu 2007, mu 2009 yegukanye igikombe cy'umuhanzi w'umwaka muri MTV Africa Music Awards n'ibindi.

    D'banj mu 2012 yasohoye indirimbo yise 'Oliver Twist' yabaye idarapo ry'umuziki we kugeza n'ubu. Mu 2021 yatangaje isohoka rya album ye yise 'Ikebe'.



    D'Banj yavuze ko amaze igihe yumva indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda


    D'Banj niwe uzayobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards&Festival


    D'Banj yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo na The Ben kubera ko ari umwe mu bahanzi b'abahanga bo mu Rwanda yumvise 

    Bruce Melodie yagarutsweho na D'Banj avuga ko akeneye ko bakorana













    D’Banj ari kumwe n’Umuyobozi wa Kiss Fm, Lee Ndayisaba wamubajije ibibazo binyuranye

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘OLIVER TWIST’ YA D’BANJ

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro D’Banj yahaye itangazamakuru

    AMAFOTO: Jean Nshimiyimana-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135662/dbanj-agiye-gukorana-indirimbo-na-the-ben-na-bruce-melodie-135662.html

  • Mr Eazi waserukanye SKOL, yagaragaje ibintu b… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, mu kiganiro yahuriyemo na Franck Kacou wo muri Universal Music, Ezegozie Eze Jr. wo muri Label ya Empire ireberera abahanzi barimo nka Burna Boy, Fireboy n'abandi ndetse na Tobi Van Zyl wo muri Bett'r

    Muri iki kiganiro, Mr Eazi yavuze ko yakuze ari umwana ushakisha ubuzima, ku buryo muri we atari yarigeze yiyumvamo gukora umuziki. Avuga ko umuziki ‘wabaye nk’ubuhungiro’ kuri we.

    Yavuze ko yinjira mu muziki nko mu 2015 yatangiye kwiga buri kimwe gisabwa kugirango abe umuhanzi ukenewe ku rwego Mpuzamahanga. Igihe kimwe yakira telefoni ya Rollen Hill wo muri Ghana watangiye kumufasha kuva icyo gihe.

    Eazi yavuze ko yari amaze igihe yumva indirimbo za Rollen Hill, kandi ko muri 2016 ari bwo yiyemeje gukora umuziki mu buryo bw’umwuga, kugeza ubwo atangiye gukorera ibitaramo mu Bwongereza.

    Nyuma y’imyaka ibiri, yahisemo gushinga ‘Label’ ayita Empawa Africa. Yavuze ko kuva icyo gihe yahise yiyemeza gukora umuziki w’abanyafurika gusa, kandi ashima uko abantu bamwakiriye.

     

    Uyu mugabo yagaragaje ko mu rugendo rwe rw’umuziki yagiye aca uduhigo, kandi byamufashije kumurika ku ruhando rw’umuziki abahanzi barimo nka Joe Boy, Nandi wo muri Kenya, aba Producer benshi n’abandi.

    Yavuze ko nta gushidikanya afite muri we, ko mu myaka itatu iri imbere umuziki wa Afurika uzaba wumvikana ku rwego rw’isi, kandi byaratangiye.

    Abajijwe icyo yakoze cyamufashije gutuma aba umuhanzi ukomeye ku Isi, yavuze ko harimo kuba yaramenye uwo ari we, avuga ko ibi ari nabyo buri muhanzi yakabaye yubakiraho umuziki we.

    Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yari mu rugendo aza mu Rwanda, hari amashusho yarebye agaragaza Rema akinjira mu muziki, abona ko atigeze ahinduka mu miririmbire n’ibikorwa bye, ibintu avuga ko byagakwiye kuba biranga buri muhanzi wese uri mu muziki.

    Ati “Rema yari azi uwo ari we. Ntiyigeze ahinduka. Yakomeje gukora indirimbo, kandi agenda azamura urwego rwe, none afite indirimbo zikomeye ku Isi.”

    Icya kabiri yabwiye abahanzi ni ikipe y’abantu bakorana mu muziki. Yavuze ko umuhanzi akwiye kwita cyane ku kureba umujyanama bakorana n’abandi bagize ikipe ye.

    Eazi yavuze ko iyo umuhanzi yiyegereje abantu basobanukiwe neza iby’umuziki, adashobora gukora amakosa arimo nko kubura mu gitaramo kandi yagitumiwemo.

    Yavuze ko nta muhanzi wakabaye wemera ikintu hanyuma ngo ananirwe kugikora. Icya gatatu yavuze ko ni ukwiga. Eazi yavuze ko umuhanzi agomba kuba yarize, kandi afite ubumenyi ku muziki.

    Eazi yavuze ko nta kintu na kimwe yari azi mu muziki kugeza ubwo yigeze gukora amakosa mu gusakaza indirimbo ze ku mbuga nkoranyambaga z’umuziki.

    Yavuze ko ibi ari ubwa mbere abigarutseho imbere. Ati “Kwiga, kwiga, kumenya uwo uri we, kwigirira icyizere, no kumenya ikipe ngari mukorana.”

    Coach Gael washinze 1:55 AM, yavuze uburyo umwaka ushize yahuye na Olivier washinze Trace Group baganira ku kuba ibihembo bya Trace Awards byatangirwa mu Rwanda. Avuga ko icyo gihe batiyumvishakaga ko bizashoboka, ariko hamwe n'umuhate no kwiyemeza, byarashobotse.

    Uyu mugabo yagaragaje ko umuziki ukeneye abashoramari, ashima Guverinoma y'u Rwanda binyuze mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere ku bwo gushakira inzira abahanzi.

    Mr Eazi yatangaje umuhanzi agomba gukora uko ashoboye akiga kandi akamenya uwo ariwe

    Mr Eazi yaserutse yambaye umwambaro wa Skol- Asanzwe afitanye amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports binyuze muri ChopLife


    Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa Trace Group, Olivier Laouchez, Umuyobozi muri Universal Music, Franck Kacou, Karomba Gael washinze 1:55 AM, Ezegozie Eze Jr. wo muri Empire, Tobi Van Zyl wo muri Bett'r ndetse n'umuhanzi Mr Eazi






    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro Mr Eazi yahuriyemo n’abafite aho bahuriye n’umuziki

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LEG OVER’ YA MR EAZI

    “>

    AMAFOTO: Jean Nshimiyimana-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135663/mr-eazi-waserukanye-skol-yagaragaje-ibintu-bitatu-byafasha-abahanzi-amafoto-135663.html

  • Police FC yatsinze Kiyovu Sports ifata umwany… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino Police FC yatangiye neza muri rusange byatumye ku munota wa 16 ibona na penaliti ku ikosa ryakorewe Bigirimana Abedi. 

    Iyi penaliti yahise iterwa na Mugisha Didier atsindira Police FC igitego cya mbere, kiba igitego cya 3 muri iyi shampiyona. 

    N’ubwo byari bimeze gutya ariko Kiyovu Sports nayo abakinnyi nka Richard Kilongozi na Nizeyimana Djuma bakinaga neza cyane bigatuma igera imbere y’izamu cyane. 

    Ibi byatumye ku munota wa 31 ibona penaliti ku mupira wakozwe na myugariro wa Police FC Ndizeye Samuel maze Nizeyimana Djuma afasha Kiyovu Sports kwishyura igitego. 

    Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mukibuga 

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Police FC yabonye igitego cya kabiri ku mupira Mugenzi Bienvenue yahaye Hakizimana Muhadji agahita atsinda igitego mu gihe abakinnyi ba Kiyovu Sports bari bazi ko habayemo kurarira, iminota 45 irangira ari 2-1.

    Kapiteni wa Kiyovu Sports Niyonzima Oliver Seif yagiye mu rwambariro nk’abandi ariko igice cya kabiri gitangiye ahita asimbuzwa adahari ahubwo ajyanwa n’imbangukiragutabara.

    Ikipe ya Police FC yakomeje guhirwa n’umukino maze ku munota wa 61 Mugenzi Bienvenue atsinda igitego cyari icya gatatu ku ikipe ye.

    Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga 

    Kiyovu Sports yakomeje gukora impinduka zitandukanye, abatoza bayo n’abakinnyi batanemera ibyemezo bimwe na bimwe byafatwaga n’umusifuzi Umutoni Aline ariko umukino urangira Police FC yegukanye intsinzi itsinze ibitego 3-1.

    Police FC yahise ifata umwanya wa 4 n’amanota 13 Kiyovu Sports yari kuri uyu mwanya, ijya ku mwanya wa 5 n’amanota 12.


    Mugisha Didier ni umwe mu bakinnyi bagoye cyane ikipe ya kiyovu Sports 

    Hakizimana Muhadjiri yigaragaje cyane muri uyu mukino 

    Mugisha Didier ubwo yajyaga gutera penariti 

    Nzeyurwanda agerageza kuyikuramo, ariko biranga 




    Nizeyimana Djuma watsinze igitego rukumbi cya Kiyovu Sports 


    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135659/police-fc-yatsinze-kiyovu-sports-ifata-umwanya-wa-kane-wa-shampiyona-amafoto-135659.html

  • African Football League: Simba SC mu myambaro… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu gihugu cya Tanzania hatangirijwe imikino ya African Football League iri gukinwa ku nshuro yayo ya mbere. Ni imikino ngarukamwaka izajya ihuza amakipe 8 akomeye yo ku mugabane w’Afurika. 

    Mu birori byo gutangiza iyi mikino hari abayobozi batandukanye bo mu mupira w’amaguru barimo Perezida wa FIFA, Gianni Infatino, Arsene Wenger ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA ndetse na Patrice Motsepe uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).

    Umukino wahise ukinwa ku ikubitiro ni uwa Simba SC na Al Ahly wabaye saa kumi n’imwe zuzuye ubera ku kibuga Uwanja wa Mkapa.

    Uko wagenze muri make

    Mu minota 5 ya mbere y’umukino, Al Ahly niyo yari hejuru isatira cyane ariko nyuma yaho na Simba SC yatangiye kugera imbere y’izamu binyuze kuri rutahizamu wayo Miquissone.

    Ku munota wa 12 S.Lim wa Al Ahly yashoboraga gutsinda igitego aho yazamukanye umupira yihuta yinjira mu rubuga rw’mahina ariko umuzamu wa Simba Ally Khatoro aratabara ashyira umupira muri koroneri.

    Ikipe ya Al Ahly yakomeje kurata uburyo bwinshi bw’ibitego nk’aho Yasser Ibrahim yahinduye umupira mwiza usanga Muzi Tau ariko arekuye ishoti rinyura hejuru y’izamu gato cyane.

    Ku munota wa 35 Al Ahly yashoboraga kubona penariti aho Mahmoud Kahraba yakorewe ikosa na myugariro wa Simba SC afite umupira mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi yitabaza VAR ntiyayitanga.

    Igice cya mbere kigiye kurangira Reda Slim yatsinze igitego ku mupira mwiza yahawe na Mahmoud Kahraba bahita bajya kuruhuka Al Ahly iyoboye n’igitego 1-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye Simba SC ikora impinduka mu kibuga havamo Miquissone hinjiramo Jean Baleke. Nyuma y’iminota micye Simba SC yahise ibona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Kibu Denis ku mupira yahawe na Chama.

    Simba SC nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura yakomeje gukinana imbaraga isatira bituma ku munota wa 59 ibona igitego cya 2 gitsinzwe na Kanoute winjiye mu kibuga asimbuye ahawe umupira na Ntibazonkiza kuri koroneri.

    Bidatinze Al Ahly nayo yahise itsinda igitego cya 2 gitsinzwe na Kahraba ku mupira wari uvuye kuri kufura. Ku munota wa 69 umuzamu wa Al Ahly yakoze akazi gakomeye akura umupira ku kirenge Baleke wari witeguye gutsinda igitego cya 3.

    Mu minota ya nyuma y’umukino Simba SC yakomeje kwiharira umupira cyane inasatira ngo ishake igitego cya 3 ndetse n’umutoza, Robertinho akora impinduka mu kibuga hinjiramo abakinnyi barimo na Andre Onana wanyuze muri Rayon Sports, ariko kubona igitego biranga. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

    Nyuma yuko u Rwanda rugiranye ubufatanye na CAF itegura iyi mikino, muri sitade ya Uwanja wa Mkapa hari harimo Visit Rwanda ndetse no ku myenda y’abakinnyi biriho.

    Simba SC yanganyirije imbere y’abafana bayo na Al Ahly ibitego 2-2

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135657/african-football-league-simba-sc-mu-myambaro-iriho-visit-rwanda-yatangiye-itenguha-abafana-135657.html

  • Miss World 2023 yasubitswe – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunze gukurikirana cyane Miss World, bagaragaje ko batiyumvisha uburyo abategura Miss World bakomeje kuyisubika uko bucyeye n'uko bwije bashingiye ku kuba no muri 2021 ryarasubitswe.

    Icyo gihe ryari ryasubitswe bitewe n'ibihe bya Covid-19 n'izindi mpamvu abtegura iri rushanwa batari batangaje.

    Abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi barenga 90, bari bamaze igihe bitegura kujya mu Mujyi wa Delhi mu Buhinde guhatanira iri ikamba.

    Ni ku nshuro ya 71 iri rushanwa ryari rigiye kuba. Umunya-Pologne Karolina Biewleska wegukanye ikamba rya Miss World 2022 yagaragaje ko iri rushanwa ryamaze gusubikwa, avuga ko rizaba ku wa 2 Werurwe 2024.

    Miss World yasubitswe kubera impamvu y'amatora ateganyijwe mu Buhinde mu gihe kiri imbere.

    Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2023, abakobwa bari ku rutonde rw'abahatanye bakiriye ubutumwa bubabwira ko iri rushanwa ryasubitswe.

    Irushanwa rya Miss World ryagombaga kuba muri uyu mwaka ku wa 16 Ukuboza 2023 mu Buhinde. Ni ku nshuro ya kabiri, iki gihugu cyari cyakiriye Miss World.

    Ibirori byari kubera mu nyubako y'imyidagaduro ya India International Convention&Expo Centre mu Mujyi wa New Delhi.

    Biteganyijwe ko Karolina Bielawska wo mu gihugu cya Poland azambika ikamba umukobwa uzamusimbura.

    Ku nshuro ya mbere byari byatangajwe ko iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, ariko ku wa 8 Kamena 2023 abategura iri rushanwa batangaje ko banzuye ko rizabera mu Buhinde aho kubera mu Mujyi wa Dubai.

    Karolina Bielawska wabaye Nyampinga w'Isi 2022 ari kwitegura gutanga ikamba



    Karolina Bielawska yatangaje ko irushanwa rya Miss World 2023 ryasubitswe rizakomeza mu 2024


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135640/miss-world-2023-yasubitswe-135640.html

  • Police FC yanyagiye Kiyovu Sports (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Police FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

    Police FC niyo yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino ufungura indi y’umunsi wa 8 wa shampiyona.

    Iyi kipe y’Abashinzwe umutekano mu gihugu yatangiye umukino ubona ari yo isatira cyane byaje no kuyiha igitego ku munota wa 18 kuri penaliti yatsinzwe na Mugisha Didier.

    Kiyovu Sports yahise ikanguka irasatira cyane ndetse igenda inahusha uburyo butandukanye.

    Nayo byaje kuyiha igitego cya penaliti cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma, ni nyuma y’uko Ndizeye Samuel yakoreye umupira mu rubuga rw’amahina ku munota wa 30.

    Nubwo Kiyovu Sports yari iri mu mukino neza, Police FC yaje kubatsinda igitego ku munota wa nyuma w’igice cya mbere, cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku mupira mwiza yari ahawe na Mugenzi Bienvenue.

    Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri idafite kapiteni wayo, Niyonzima Olivier Seif wagize ikibazo cy’imvune aho yanatwawe kwa muganga na ‘Ambulance’.

    Police FC yaje kubona igitego cya gatatu ku munota wa 61 cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue wahoze anakinira iyi kipe. Umukino warangiye ari 3-1.

    Gahunda y’umunsi wa 8 wa shampiyona

    Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023

    Police FC 3-1 Kiyovu Sports

    Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023

    Rayon Sports vs Sunrise FC
    Mukura VS vs Bugesera FC
    Marines FC vs Gasogi United
    Muhazi United vs Musanze FC

    Ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2023

    Etincelles FC vs APR FC
    Etoile del’Est vs AS Kigali
    Amagaju FC vs Gorilla FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yanyagiye-kiyovu-sports-amafoto

  • Egidson Ndu yavuze indoto ze mu muziki anakom… – #rwanda #RwOT

    Egidson Ndu akorera umurimo w’Imana mu Itorero God’s Kingdom Fellowship ryo muri Afrika y’Epfo. Yavukiye mu muryango ukijijwe, akurira muri Sunday School aririmbira Imana, akaba ariyo mpamvu avuga ko byamugora kumenya igihe yatangiriye umuziki.

    Indirimbo ye ya mbere yagiye kuri YouTube mu myaka 3 ishize kuko hari muri 2020. Ni indirimbo yise “The Son of the Living God”. Indirimbo nshya aheruka gushyira hanze ni “K’Umusozi” yageze hanze kuwa 01/06/2023, yakiranwa yombi dore ko imaze gutangwaho ibitekerezo 116.

    Avuga ko umuziki we ushoye imizi mu 2 Abakorinto 4:5 havuga ngo “”Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we Mwami, natwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yesu”. Avuga ko “Mu kwandika indirimbo zihimbaza Imana mpishura Kristo, nkerekana inyota mfite zo kubana nawe (Fellowship)”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Egidson Ndu umurundi utuye muri Afrika y’Epfo ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza, yikije ku ndirimbo ye nshya yise “K’umusozi”, avuga ko iri kumufasha cyane. Yavuze ko yayanditse yisunze Zaburi 24:3-4, ahanini bitewe n’uko babaza ikibazo bakanagisubiza.

    Haranditse ngo: “Ni nde uzazamuka umusozi w’Uwiteka? Ni nde uzahagarara ahera he? Ni ufite amaboko atanduye n’umutima uboneye, utigeze kwerekeza umutima we ku bitagira umumaro, ntarahire ibinyoma”.

    Egidson Ndu ati “Indirimbo “K’umusozi” ni isengesho ryanjye, rya buri munsi kuko nifuza kuguma mu murimo wo kuramya Imana cyangwa mu busabane nayo”.

    Avuga ko amaze imyaka 5 ataba mu Burundi. Akomeza avuga ko bigoranye gukorera umuziki mu gihugu kitari cye, gusa hari izindi nyungu abikuramo. Aragira ati “Gukorera hanze biragora cyane, ariko hariho ibyiza byabyo n’ibibi byabyo”. 

    Uyu muramyi wo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel, avuga ko akunda cyane abaramyi nka Apotre Appolinaire Habonimana, David Nduwimana na Dudu. Mu Rwanda, akunda cyane Richard Ngendahayo, Alex Dusabe na Gaby Kamanzi. 

    Abajijwe imishinga ikomeye yifuza gukora, yagize ati “Imigani 18:16 [Amaturo y’umuntu amuhesha inzira, akamugeza imbere y’abakomeye], Bibiliya iri clear, usomye iryo jambo ni ryo ryatumye muri njye havuka igitekerezo cy’uko nafungura Label yo gufasha abanyempano badafite ubushobozi”.

    Yasobanuye ko ashavuzwa cyane no kubona urubyiruko rwinshi rubura gishyigikira mu mpano zabo. Ati “Kuko intsinzi ya mbere Imana iguha ni kiriya yagushyizemo. Mu by’ukuri hariho urubyiruko rwinshi rupfana impano, ubumenyi, n’ibindi. Byanezeza umutima wanjye ngize ico mbikozeko”.

    Yatangaje ibyo yakora mu muziki wa Gospel aramutse abonye ububasha muri Leta, ati “Ngarutse kuri kiriya cyanditswe Imigani 18:16, hari byinshi nakora ku bw’icyo cyanditswe. Ibindi bibiri nakora, narema amahirwe ku bahanzi kandi nkashishikariza abaturage gushora imari mu muziki”. 

    Egidson Ndu yasoje ikiganiro twagiranye avuga ko mu mwaka wa 2024 yifuza gukoramo ibikorwa bitandukanye birimo n’igitaramo byo gufata amashusho y’indirimbo ze. Ati “Imana ibidukundiye, mfite ibintu byinshi byo gukora 2024 birimo za ‘Live Reecordings’, Ibitaramo n’ibindi.

    Egidson Ndu afite inzozi zo gushinga Label izazamura abanyempano batishoboye

    “K’Umusozi” niyo ndirimbo ye nshya aheruka gukora, ikaba imaze amezi ane iri hanze

    Egidson Ndu yavuze ko abonye ububasha muri Leta yashishikariza abaturage gushora imari mu muziki

    REBA INDIRIMBO NSHYA “K’UMUSOZI” YA EGIDSON NDU

    REBA INDIRIMBO YA MBERE YA EGIDSON NDU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135625/egidson-ndu-yavuze-indoto-ze-mu-muziki-anakomoza-ku-gushinga-label-yabanyempano-batishoboy-135625.html