Blog

  • Bamwe bahasebeye! Udushya twaranze itangwa r… – #rwanda #RwOT

    Abantu basaga Miliyoni 500 ku isi bari berekeje amaso  mu Rwanda rw’imisozi igihumbi, babikesheje Imbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse n’amashene ya Trace Africa, bashaka kwihera ijisho uburyo abo abahanzi bakunda bahacana umucyo muri ibi bihembo. Ni ibihembo byateguwe na Televiziyo mpuzamahanga ‘Trace’ mu kwizihiza imyaka 20 bamaze bashyigikira imyidagaduro ku isi muri rusange.

    Ugerageje kunyuza amaso  ku bitangazamakuru bikomeye muri Afurika ndetse n’abanyamakuru bakomeye bigenga bazwi ku mbuga nkoranyambaga, ubona bose bari kuvuga no kwandika ku Rwanda na Trace Awards muri rusange. Bivuze ngo iyi Trace Awards isize iki cyumweru nta kindi kivugwa muri Afurika uretse u Rwanda.

    Ni ibirori byari byitabiriwe n’abahanzi mpuzamahanga bakomeye muri Afurika ndetse no ku isi yose muri rusange, abantu bafite amazina akomeye mu bintu bitandukanye, abayobozi bakomeye bavuga rikijyana n’abandi bari baturutse mu bindi bihugu baje gushyigikira abahanzi babo bakunda.

    Muri ibi birori, abahanzi bose bari babukereye rwose bikozeho riraka, imyambaro igezweho y’abahanzi nyine bafite amazina aremereye bagiye guhatana. Abahanzi nyarwanda nabo sinakubwira kuko nabo bari bikozeho.

    Mu birori nk’ibi ntabwo hajya haburamo udushya  tuba twasigaye mu mitwe y’abatari bake ndetse tukanahinduka inkuru. Iyo utwo dushya tuba tudasekeje, ni ibidasanzwe biba byabaye ku muntu runaka bigatuma abantu bakomeza kumuvugaho ny’uma y’ibirori.

    Abantu bari buzuye muri Bk Arena

    1. Diamond Platnumz yazanye abana be 3 na nyina  muri Bk Arena

    Uyu muhanzi Diamond utajya ubundi wiburira mu dukoryo, yagaragaye muri Bk Arena ari kumwe n’umuryango we w’abana 2 yabyaranye na Zari ndetse n’undi umwe yabyaranye na Tanasha Donna ndetse bari kumwe na Mama we (Mama wa Diamond). Mu busanzwe ntabwo bikunze kugaragara ku byamamare bijyana n’imiryango yabo mu bitaramo cyane noneho iyo icyo cyamamare nacyo kiri butarame. 

    Diamond yinjiranye muri Bk Arena n’umuryango we

    2. Chris Eazy mu gutarama ntiyitaye ku bafana

    Umuhanzi Nsengiyumva Christian wamamaye cyane muri muzika nka Chris Eazy ndetse umaze no kwigarurira igikundiro cya benshi mu Rwanda binyuze mu ndirimbo ze zifata imitima, ubwo yaririmbaga ntiyarebye na gato mu bafana. 

    Uyu muhanzi umunota umwe gusa yari ahawe ngo asusurutse abari bitabiriye ibi birori, yabaririmbiye indirimbo ‘Inana’ gusa ariko yakoraga ikintu kimeze nk’ifoto (yishakiraga ifoto). Ni ukuvuga ngo yarebaga muri ba gafotozi gusa abafana abatera umugongo kugeza indirimbo yose irangiye dore ko yose banayimurushaga. Nk’umuhanzi wari uhawe ariya mahirwe yo kujya ku rubyiniriro, yagombaga kuhakura ifoto y’urwibutso ku kibi n’ikiza.


    Chris Eazy yaririmbiye abafotozi

    3. Injyana ya Bongo Fleva ya Diamond  yagaraguye iya Afrobeats ya Davido

     Muri ibi bihembo, byagaragaye ko Diamond Platnumz yahaye ikuzo injyana ye ya Afrobeats kugeza n’aho irushije gukundwa Afrobeats ya ba Davido kandi nyamara bitari byitezwe. 

    Diamond Platnumz ku rubyiniriro yakoresheje imbaraga zidasanzwe yishimirwa n’abanya Kigali cyane ko hari hanashize igihe gito abataramiye mu iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’. 

    Mu busanzwe ubundi abantu bari biteze ko injyana ya Afrobeats iza kuba iri imbere cyane ko inahagarariwe n’ibyamamare bikomeye cyane birimo Davido, Rema, Yemi Alade n’abandi, ariko ugereranije kureba uburyo bakiriwe ku rubyiniriro, Diamond yabakubise inshuro Baba abafaba.

    Diamond Platnumz yakosoye

    4. The Ben yatunguranye ku rubyiniriro na Diamond baririmba ‘Why’ bakoranye, bamweretse urukundo ahita ava ku rubyiniriro yiruka

    Diamond nk’umwe mu bahanzi bari bari ku rutonde rw’abagomba gususurutsa abitabiriye ibi bihembo, yaririmbye indirimbo ze ‘Shu’ ndetse na ‘Yatapita’, hanyuma bashyizemo ‘Why’, The Ben ahita aza ku rubyiniriro bafatanya kuyiririmba. 

    Iyi ni indirimbo yakunzwe bidasanzwe ndetse Ben avuga ko yanamushyize ku rundi rwego. Nk’umuhanzi wari muri Bk Arena ntabwo byari kubura ko agenda ngo bafatanye kuririmba iyo ndirimbo bakoranye.

     Aba bahanzi nibo bahanzi beretswe urukundo kurusha abandi bose baririmbye kuko birumvikana bari i Kigali iwabo w’iyi ndirimbo. Diamond yahise  agira ati ”Ndababwiza ukuri ko nta y’indi ndirimbo nshobora kongera gukurikizaho reka nigendere”.Ahita yiruka ava ku rubyiniriro.

    The Ben yatunguranye ku rubyiniriro na Diamond

    5. Ubwo Davido yari aje gufata igihembo, yahise abanza kujya kunyura aho Rema yicaye aramusuhuza

    Mu busanzwe ubundi abahanzi bafite amazina akomeye byongeye noneho banahanganiye mu bihembo, hari ukuntu bapingana cyangwa ntibagaragarizanye ko hari ukeneye undi. Gusa ariko kuri Davido biratandukanye cyane kuko yerekanye ko ari umuhanzi mukuru kandi utagendera mu bintu by’ubwana ngo turahanganye. 

    Davido ubwo yari amanutse aho yari yicaye, yakubise amaso hirya gato abonayo umuhanzi Rema nawe uhagaze neza mu muziki, maze ahita ajya ku musuhuza atitaye ko bari bamuhamagaye ngo ajye gufata igihembo.

    Ntibyarangiriye aho kandi kuko Davido yongeye kugaragara arikumwe na Diamond Platnumz bishimye cyane baganira baseka cyane ubona ko bahuje urugwiro cyane.

    Davido yari afite urugwiro rwinshi

    6. Bruce Melodie yaririmbye indirimbo atarashyira hanze y’ise ‘When She’s Around’, yakoranye na Shaggy

    Melodie abantu bakomeje kwibaza impamvu yaririmbye iyi ndirimbo kandi nyamara atari yakayishyira hanze bikaba byanatumye ku rubyiniriro atakirwa nk’uko ubundi bari kumwakira iyo aza kuririmba zimwe mu ndirimbo yashyize hanze mu minsi yashize zirimo nka Azana, Ikinya n’izindi nk’uko yabigenzaga mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival.

    Ku rubyiniriro, uyu muhanzi rwose wabonaga ko abafana bari kumureba gusa batari kunyeganyega kubera ko yaririmbaga indirimbo batazi.

    Melodie yaririmbye indirimbo atarashyira hanze y’ise ‘When she’s Around’ atafatanyije na Shaggy

    7. Davido yari yambaye ibya make

     Umuhanzi Davido yaje ku rubyiniriro rwose wagira ngo yibereye iwabo mu rugo.

    Uteye imboni inkweto uyu muhanzi yari yambaye, rwose zigura make cyane iyo ugiye mu Mujyi banazigihera ku bihumbi bitarenze na mirongo itatu (30,000 Frw). 

    Gusa ariko kuko ari umuhanzi w’icyamamare ntitwabitindaho ko adashobora no kuba yarabiguze arenze ibihumbi magana atanu ‘500,000Frw). Si inkweto gusa kuko n’imyenda yari yashyizemo wabonaga ko ari yayindi inaha mu Rwanda itarenza ibihumbi 50 rwose.

    Davido yari yambaye ibya make

    8. Kigali Boss Babies basize inkuru i Kigali

    Abakobwa bagize itsinda rya Kigali Boss Babies uko bari babiri; Queen Douce ndetse na Alliah Cool, ubwo bari bahamagawe ngo batange igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umugabo cyatwawe na Davido, basa nk’aho babanje gucangwa n’imbaga y’abantu bari bahagaze imbere.

    Ubwo bari bamaze gucishaho abahanzi bari bahataniye ibi bihembo,  uwitwa Alliah Cool ntiyamenye ibyabaye ahubwo we yabanje kwivuga ibigwi ati: “Kigali, turi Kigali Boss Babies, Abafana bacu murihe?” Naho ntiyamenya ko abahatanye barangije kwerekanwa kare. Nyuma yo kwivuga byinshi niko guhita agira ati” Mureke noneho turebe abahatanye”, abantu bamuhaye urwamenyo bamubwira ko bavuyeho kare, niko guhita batangaza uwatsinze ariko nyine ubona ko umutima utari hamwe.

    Uwitwa Ednut Tunde, umuhanzi akaba n’umwe mu bakomeye muri Nigeria uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba n’inshuti y’akadasohoka ya Davido, yashyizeho amashusho y’aba bakobwa batangaza ko uwatsinze ari Davido arangije ati”Wirengagize amakosa yakozwe, ahubwo wite ku bigwi Davido ari gukora”.

    Kgali Boss Babies basize inkuru i Kigali

    9. Bruce Melodie akimara gutangazwa ko ariwe muhanzi utwaye igihembo cy’umuhanzi mwiza wo mu Rwanda, ubwo yahagurukaga ajya kuyifata bahise bashyiramo indirimbo yise “Azana” bashyiramo umurongo utangira uvuga ngo ” Na babandi bikuza ndabamanura Sana”, abenshi hano bahise batangira kubihuza n’uko hari abo yaba yashakaga kwereka ko abarenze nubwo bikuza bakigira abantu barenze, ariko agakomeza abasubiza hasi kubera ibikorwa bye birimo no gutwara ibihembo mpuzamahanga.

    Melodie yaje gufata igihembo mu ndirimbo ye y’ise ‘Azana’

    10. Element yaje ku rubyiniriro ntiyagira icyo akora

     Mugisha Robinson, uzwi nka Element mu gutunganya indirimbo z’abahanzi nyarwanda ndetse nabo hanze, ubwo bahamagaraga Bruce Melodie ngo aze gufata igihembo, haje azanye na Element babana muri sosiyete ifasha abahanzi ya 1:55AM, mu kuhagera, abafana bifuje ko babaririmbira gato ku ndirimbo bafitanye yitwa  ‘Fou De Toi’. Gusa ariko Bruce Melodie niwe waririmbyeho gato cyane, Element agiye kungamo biranga bahita basubira mu byicaro.

    Element yavuye ku rubyiniriro nta kintu akoze

    11. The Ben ntabwo yigeze ataga igihembo na kimwe

    Mu gihe mu minsi yashize hakwirakwiriye amakuru avuga ko uyu muhanzi hari ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi bwa Trace Group ndetse bikagera no ku rwego rwo kumushyira mu bazatanga ibihembo bya Trace Awards, byaje gutungurana ubwo uyu muhanzi nta gihembo na kimwe atanze kugeza ibirori birangiye, ahubwo akaba yaje gufasha Diamond Platnumz kuririmba gusa.

    Ben nta gihembo yigeze atanga

    The Ben wari witezweho gutanga igihembo byarangiye aririmbanye na Diamond gusa

    12. Rema ntibashakaga ko agenda

     Ikigaragara cyo umusore Rema amaze gufata imitima y’abakobwa b’i Kigali. Buri uko yazaga gutwara igihembo cye, dore ko yabatwaye bibiri byose, ntabwo abakobwa bashakaga ko ava ku rubyiniriro ahubwo bahitaga basakuza ngo abaririmbire.

    Rema witurije w’amagambo make, gusa uvuga cyane mu bikorwa, yaririmbye rimwe gato indirimbo ‘Calm Down’ yamugize ikirangirire, ubwo yari aje gufata igihembo, agitangira kuyiririmba gato abantu bahise bamurusha kuyiririmba abonye bitagikunze ahita atanga indangururamajwi (Micro) aragenda ariko abantu basakuje ngo agaruke biba iby’ubusa.

    Rema ntibashakaga ko agenda

    13. Zuchu yitwaje Ibendera ry’igihugu cya Tanzania

     Umuhanzi Zuchu nawe wari mu bahanzi bahataniye ibihembo ariko bikarangira atashye amara masa, yaje ku rubyiniriro ibirori bisa nkaho birangiye gusa  aza azanye n’ababyinnyi be bose buri wese yitwaje Ibenderarya Tanzania, igihugu bakomokamo.

    Ibirori byarangiye ahagana Saa Sita n’igice z’ijoro.

    Ubu ibitangazamakuru byose ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zose byo muri Afurika nicyo kiri kuvugwaho cyane. 

    Ni ibirori byari biteguranye ubuhanga bukomeye, yaba amajwi, urumuri n’ibindi.

     Nta mwanya bari bafite wo gutakaza kuko umuhanzi yavaga mu rubyiniriro hagahita haza n’undi ntagutinda.


    Inzu y’imikino ya Bk Arena  yari yakubise yuzuye abaje kureba icyamamare byari byitabiriye ibi bihembo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135704/bamwe-bahasebeye-udushya-twaranze-itangwa-ryibihembo-bya-trace-awards-amafoto-135704.html

  • Music Up Competition: Abasore n’inkumi bahata… – #rwanda #RwOT

    Guhera ku isaha ya Saa 10:30 z’igitondo kugera saa 14:00 z’igicamunsi  abasore n’inkumi bahatanye mu irushanwa rya Music Up Competition bahatanye mu gice cya Semi Final gifite amanota 60/100. Aya majonjora yabaye ku itariki 21 Ukwakira 2023.

     

    Ababashije kwitabira iki gice bakaba ari 13 muri 15 bari bateganijwe abatabashije kuhagera bakaba batanze impamvu zirimo n’uburwayi. Abahatanye muri iki cyiciro bagize amanota abarirwa mu kigereranyo rusange cy’amanota 45/60 yatanzwe n'abagize akanama nkemurampaka kari karangajwe imbere na Package wo muri Country Records imwe muri studio zihagazeho mu Rwanda.

     

    Mu butumwa Package yabageneye yabibukije ko guhanga udushya ari ingenzi aho kwigana iby’abandi bakoze ibintu yahurije na bagenzi be bafatanyije gutanga amanota. Mu kiganiro cyihariye InyaRwanda yagiranye na we, yashimiye Genius ati:”Yarantunguye cyane turakorana umunsi ku wundi gushyigikira impano ni byiza ndamushimira ko yabitekereje.” 


    Umwe mu babyeyi wari uherekeje umwana we yagize ati:”Igihe kirageze ngo twumve ko umuziki ari akazi nk'akandi dushyigikire abana bacu niba tubona ko bafite ubushake aho kubikora batwihishe”.

     

    Genius On This One nyiri  irushanwa yagize ati”Nibwo tugitangira kandi hari icyizere ko tuzagera kure hari imbogamizi ariko tugenda dushaka uko tuzikemura ibyiza biri imbere.”

     

    Yibukije abantu ko binyuze kuri noneho.com amatora azarangira ku wa 06 Ugushyingo 2023 abasaba gushyiramo imbaraga batora abo bakunze bahatanye  kuko amatora afite 40/100 mu bizatuma babasha kugera kuri Final.

     

    KugeZa ubu Music Up Competition icyiciro cyasize 3 bageze Final binyuze mu matora aho 7 aribo bazabiyungaho bakaba 10 kuri Final  iteganyijwe ku wa 11 Ugushyingo 2023.

     

    Abahatanye icyizere ni cyose banasabye abantu gukomeza kubashyigikira babatora banashima Genius Records yabatekerejeho.

     

    Semi Final ya Music Up Competition yabereye ahazwi nko kwa Gisimba i Nyamirambo binateganyijwe ko ariho Final  izabera.

    REBA HANO AMAFOTO Y’UKO BYAGENZE














    AMAFOTO: DOX VISUAL


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135712/music-up-competition-abasore-ninkumi-bahatanye-imbere-yabarimo-producer-package-135712.html

  • Etincelles FC basigaye ari abakinnyi 10, bizakubagora kubona amanota umusaruro muri uyu mukino

    35″ Ikarita y’umutuku ihawe kapiteni wa Etincelles FC. Nshimiyimana Abdou ahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gushaka kurwana n’abakinnyi ba APR FC. 

    30″ Etincelles FC ibashije kugera imbere y’izamu ku mupira wari ufitwe na Kakule Mukata, ariko atera agashoti gato, umupira ujya mu biganza by’umunyezamu


    25″ Alain Kwind Bacca, ahushije igitego ku ruhande rwa APR FC aho ateye umupira umunyezamu akozaho imitwe y’intoki, ujya muri koroneri

    20″ Etincelles FC ikomeje kugorwa n’ubuzima, kuko APR FC yacuritse ikibuga 

    Abakinnyi 11 Etincelles yabanje mu kibuga 

    Martin Elungat

    Nshimiyimana Abdou

    Ndonga Sivula

    Niyonsenga Ibrahim

    Rutayisire Aman

    Rwigema Pascal

    Jordan Nzan Dimbumba

    Kakule Justin

    Niyonkuru Sadjat

    Samson Irokan

    15″ igitego cya mbere cya APR FC. APR FC ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Victor Mbaoma, ku mupira yambuye Rwigema Pascal ahita asigarana n’umunyezamu, ntakindi yari gukora usibye kwandikisha igitego.

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

    Pavelh

    Niyibizi Ramadhan

    Omborenga Fitina

    Ishimwe Christian

    Victor Mboama

    Yunussu Nshimiyimana

    Niyigena Clement

    Ishimwe Gilbert

    Ruboneka Bosco

    Alain Kwitonda Bacca

    Taddeo Lwanga

    02″ Etincelles FC niyo itangiye isatira izamu rya APR FC Niyonkuru

    15:01″ umukino uratangiye. Ikaze nanone nshuti bakunzi ba InyaRwanda, aho turi mu karere ka Rubavu, ahagiye kubera umukino uhuza Etincelles FC yakiriye APR FC

    15:00″ Amasaha y’umukino yageze ariko ntabwo umusifuzi aratanga

    14:55″ Amakipe yombi arimo kwifotoza amafoto y’urwibutso

    14:50″ Amakipe yombo avuye mu rwambariro, umukino ukaba ugiye gutangira

    14:40″ abakinnyi ku mpande zombi basubiye mu rwambariro

    14:38″ Imvura yarimo kugwa irahise, ikirere kikaba cyera de!

    14:30″ Imvura nyinshi iguye bitunguranye kuri sitade 



    Etincelles FC na APR FC, ni umwe mu mikino Itatu isoza umunsi wa 8 wa Shampiyona. APR FC igiye kujya muri uyu mukino, ibizi ko Musanze FC yamaze gutakaza amanota abiri mu mukino yaraye inganyijemo na Muhazi United igitego kimwe kuri kimwe.

    Mu gihe APR FC yatsinda uyu mukino, yahita inganya amanota na Musanze FC ariko APR FC ikaba igifite ikirarane. Etincelles FC igiye kwakira APR FC nyuma yo kuvana amanota Atatu i Nyagatare.

    Umukino Etincelles FC iheruka kwakirira i Gisenyi yatewe mpaga kubera kubura ingobyi y’abarwayi. Mu mikino 5 Etincelles FC iheruka gukina, yatsinzemo 2 itsindwa 3. APR FC mu mikino 5 iheruka gukina, yatsinzemo ibiri, inganya 2 itsindwa 1. Mu mikino 25 iheruka guhuza aya makipe muri Shampiyona, Etincelles FC yatsinzemo umukino 1 itsindwa 18 banganya 7.

    Imikino 3 ya Shampiyona Etincelles FC iheruka kwakira, ntabwo idatsindwa na APR FC. APR FC iheruka gutsindira Etincelles FC i Gisenyi tariki 6 Nzeri 2018 ibitego 2-0. Etincelles FC iheruka gutsinda APR FC mu mukino wa Shampiyona tariki 15 Mata 2016 igitego 1-0 umukino ukaba wari wabereye i Kigali.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135711/live-apr-fc-yasuye-etincelles-fc-mu-mukino-wo-guhiga-umwanya-wa-mbere-135711.html

  • Davido na Rema ku isonga! Urutonde rwabeguka… – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo gutanga ibi bihembo wabaye mu ijoro ryakeye aho wabereye muri BK Arena i Kigali witabiriwe n'ibyamamare byo kumugabane wa Afurika. 

    Mu bahanzi begukanye ibihembo bya 'Trace Awards 2023' byatanzwe hanizihizwa imyaka 20 televiziyo y'imyidagaduro ya Trace imaze ishinze ibirindiro, higanjemo abasanzww bafite amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga.

    Davido na Rema nibo baje ku isonga dore ko bombi begukanye ibihembo bibiri mu byiciro bitandukanye bari bahatanyemo.

     Abarimo Yemi Alade, Didi B, Diamond Platnumz, Burna Boy, tutibagiwe na Bruce Melody wo mu Rwanda bari mu baraye bibitseho ibi bihembo bashimangira ubuhanga bwabo mu muziki.

    Ibi bihembo byari bihatanyemo abahanzi 55 mu byiciro 20 bitandukanye. Dore urutonde rw'abahanzi begukanye 'Trace Awards 2023':

    Best Collaboratio:

    Peru” – Fireboy DML (Nigeria) with Ed Sheeran (UK)

    “Second Sermon” – Black Sherif (Ghana) with Burna Boy (Nigeria)

    “Sete” – K.O (South Africa) with Young Stunna (South Africa), Blxckie (South Africa)

    “Unavailable” – Davido (Nigeria) with Musa Keys (South Africa) – WINNER

    “Stamina” – Tiwa Savage with Ayra Star(Nigeria) & Young Jonn (Nigeria)

    “Trumpet” – Olamide (Nigeria) with Ckay (Nigeria)

    Best DJ

    Danni Gato (Cape Verde)

    DJ BDK (Ivory Coast) 

    DJ Illans (France)

    DJ Spinall (Nigeria)

    Michael Brun (Haiti) – WINNER

    Uncle Waffles (Swaziland)

    Best Producer

    DJ Maphorisa (South Africa) 

    Juls (Ghana)

    Kabza de Small (South Africa) 

    Kel-P (Nigeria) 

    Tam Sir (Ivory Coast) – WINNER

    Benjamin Dube (South Africa)

    Best Gospel Artist

    Benjamin Dube (South Africa)

    Janet Otieno (Kenya)

    KS Bloom (Ivory Coast) – WINNER

    Levixone (Uganda)

    Moses Bliss (Nigeria)

    Best Live

    Burna Boy (Nigeria)

    Fally Ipupa (DRC)

    Musa Keys (South Africa) 

    The Compozers (Nigeria)

    Wizkid (Nigeria) 

    Yemi Alade (Nigeria)

    Best Dancer

    Robot Boii (South Africa) 

    Tayc (France)

    Uganda Ghetto Kids (Uganda) 

    Yemi Alade (Nigeria)

    Zuchu (Tanzania)

    Best Artist Africa – Anglophone 

    Asake (Nigeria) – WINNER

    Ayra Starr (Nigeria)

    Black Sherif (Ghana)

    Davido (Nigeria)

    Diamond Platnumz (Tanzania)

    Fireboy DML (Nigeria)

    Best Artist – UK

    Headie One (UK)

    Ms Banks (UK)

    Stormzy (UK)

    Raye (UK)

    Central Cee – WINNER

    Best Artist Carribean 

    Admiral T (Guadeloupe)

    Bamby (French Guiana) 

    Kalash (Martinique)

    Maureen (Martinique)

    Popcaan (Jamaica)

    Princess Lover (Martinique)

    Rutshelle Guillaume (Haiti) – WINNER

    Shenseea (Jamaica)

    Best Artist – Indian Ocean

    Donovan BTS (Mauritius)

    GaEi (Madagascar) 

    Goulam (Comoros) – WIINNER

    Mikl (Reunion)

    Sega el (Reunion)

    Terell Elymoor (Mayotte)

    Best Artist – Brazil

    Djonga (Brazil)

    Iza (Brazil)

    Leo Santana (Brazil)

    Ludmilla (Brazil)

    Luedji Luna (Brazil)

    Best Artist North Africa 

    Amira Zouhair (Morocco)

    Artmasta (Tunisia)

    Dystinct (Morocco) – WINNER

    El Grande Toto (Morocco)

    Kader Japonais (Algeria) 

    Raja Meziane (Algeria)

    “DNK”- Aya Nakamura (France)

    Best Artist -France & Belgium

    Aya Nakamura (France) 

    Booba (France)

    Nihno (France)

    Tayc (France) – WINNER

    Ronisia (France)

    Soolking (France)

    Best Music Video

    “2 Sugar” Wizkid (Nigeria) feat. Ayra Starr (Nigeria)

    “Baddie” Yemi Alade (Nigeria) – WINNER

    “Kpaflotage” – Suspect 95 (Ivory Coast)

    “Loaded” – Tiwa Savage (Nigeria) & Asake (Nigeria)

    “Ronda” Blxckie (South Africa)

    “Tombolo” – Kalash (Martinique)

    Yatapita” – Diamond Platnumz (Tanzania)

    Best Global Africa Artist ( By Voting) – Rema WINNER

    Best Gospel Artist

    Benjamin Dube (South Africa)

    Janet Otieno (Kenya)

    KS Bloom (Ivory Coast) – WINNER

    Levixone (Uganda)

    Moses Bliss (Nigeria)

    Davido yegukanye ibihembo bibiri mu birori bya Trace Awards 2023, harimo igihembo cy’indirimbo nziza yahuriwemo n’abahanzi babiri hamwe n’igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umugabo muri Africa

    Igihembo cy’indirimbo y’umwaka hamwe n’igihembo cy’umuhanzi mpuzamahanga ukomoka muri Africa, byose Rema yatashye abyegukanye

    Yemi Alade benshi bita ‘Mama Africa’ yegukanye igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza

    Ibihembo bya ‘Trace Awards 2023’ byatangiwe i Kigali byahuriwemo n’ibyamamare bitandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135706/davido-na-rema-ku-isonga-urutonde-rwabegukanye-ibihembo-bya-trace-awards-2023-135706.html

  • Hari abasabiye amahoro Palestine! Ibyiyumviro… – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda by’umwihariko muei BK Arena haraye hatangiwe ibihembo bya Trace Awards ku nshuro ya mbere ndetse hakaba hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 ishize Trace ishyize itafari ku iterambere ry’umuziki.

    Benshi mu bahanzi bari i Kigali ndetse n’abatari bari i Kigali, bagize ibyo batangaza nyuma yo kwegukana bimwe mu bihembo bari bahatanyemo benshi bagaragazaga kwishimira kuba bakiriwe neza mu Rwanda abandi bashimira abafana babo.

    Bimwe mu byo abahanzi begukanye ibihembo batangaje;

    Yemi Alade watwaye igihembo mu cyiciro cya Best Music Video, yashimiye abanyaKigali avuga ko ari ibyishimo bikomeye cyane ashimira Trace Awards, umuryango we, abafana be cyane cyane abakunda injyana ya Afrobeats, yemeza iyo hataba abafana be atari kuba ageze aho ari magingo aya.

    Tayc wegukanye igihembo mu cyiciro cya Best artist France and Belgium ariko akaba atabashije kugera mu Rwanda, yashimiye Trace yamutekerejeho, ashimira abo bafatanya mu muziki bose ndetse n’ababyinnyi be. Yavuze ko umuziki wa Afurikia urimo utera imbere ndetse anashimira Cameroon igihugu yavukiyemo.

    KS Bloom ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire yavuze ko igikombe atwaye mu cyiciro cya Best Gospel Artist agituye kandi agishimira Umuryango we, Coye D’ivoire, Yesu, umuryango we ndetse n’abamuteye ingabo mu bitugu bose kugira ngo agere kuri uru rwego rwo gutwara iki gikombe.

    Rema umaze kwereka isi yose ko ari umuhanzi ukomeye, yashimiye abafana be bose, yerekwa urukundo n’abafana be bo mu Rwanda. Rema yatangaje kandi ko yishimiye uko indirimbo ye “Calm down” yamamaye ndetse ashimira na shebuja Don Jazzy. Nyuma yo gushimira abo bose, Rema yaririmbyeho gato ku ndirimbo ye “Calm down”.

    Indirimbo Jerusalema yegukanye igihembo hanyuma Nomcebo ari nawe nyiri indirimbo ashimira abamufasha mu muziki we ndetse n’umugabo we ari nako ashimira Trace yabonye ko afite impano ndetse nayo bakayiha agaciro kagaragariye muri iki gihembo yahawe.

    Nyuma yo gutwara igihembo mu cyiciro cya best collablation, Davido yashimiye Musa Key bakoranye indirimbo unavailable ndetse atangaza ko yishimiye kuba mu Rwanda ndetse anahishura ko Trace yagize uruhare runini mu iterambere ry’umuziki we. Davido kandi yarase ibigwi abahanzi bakomoka muri Nigeria barimo 2Baba, rema ndetse na Musa Key.

    Musa Key wari waserukanye ku rubyiniro na Davido, yatangaje ko nta byinshi afite byo kuvuga uretse gushimira buri wese wagize uruhare kugira ngo abe ageze aho ari ku rubyiniro muri BK Arena.

    Mr EEazy ufana Rayon Sport, yabanje kuyivuga imyato agira ati “Rayon Sport ni ikipe nziza ku isi” ashimira goverinoma y’u Rwanda, 2Baba, Bruce Melodie ndetse na buri wese ushishikazwa no kuzana impinduka kuri iyi si.

    Roselyne Layo (Ivory Coast) yegukanye Igihembo cy'Umuhanzi Mushya w'Umwaka.

    Akimara kugishyikirizwa, yagize ati “Imana ishimwe yo imenya byose. Kuba mfite iki gihembo ni ukubera yo.”

    Yashimiye abantu bose bagize uruhare mu kumushyigikira barimo umugabo we, abo bakorana umuziki, anasoreza ku Banya-Kigali bitabiriye iki gitaramo.

    2Baba wahawe igihembo cy’umuhanzi wagize uruhare mu iterambere ry’umuziki wa Afurika, yatangaje ko yishimiye cyane aho umuziki wa Afurika ugeze ndetse ashimira abafana be anavuga ko yishimiye kuba ahagaze imbere y’abafana be ahabwa igihembo cye. 

    Nyuma yo gutwara igihembo cya Best Male artist, Davido yagize ati “Ndashima Imana kandi namwe ndabashimira. Imana ibahe umugisha”.

    Burna Boy wegukanye igihembo cya Best album, ntabwo yabonetse uwaje amuhagarariye ashimira abanyafurika bose ndetse ashishikariza abantu kumva album nshya ya Burna Boy yitwa “I told them”.









    Ni ibirori bikomeye byabereye mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu 

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135701/hari-abasabiye-amahoro-palestine-ibyiyumviro-bya-bamwe-mu-begukanye-ibihembo-muri-trace-aw-135701.html

  • The Ben na Diamond, Melodie na Shaggy batunguranye, Zichu wibwe yiyeretse abafana- Buri muhanzi wegukanye igihembo muri TMA #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye nibwo hatanzwe ibihembo bya Trace Music Awards aho umunyarwanda, Bruce Melodie yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’Umunyarwanda.

    Ibirori byatangiwe muri Kigali Arena, ibymamare bikomeye muri Afurika byari biteraniye muri i Kigali.

    Aba bahanzi bakaba basusurukije abanya-Kigali bari bitabiriye ibi birori ari benshi.

    Umuhanzi Diamond yakuriwe ingofero mu ndirimbo ze zitandukanye, ubwo yari ageze kuri “Why” yakoranye na The Ben yamuhamagaye maze Arena yose induru bayiha umunwa.

    Bruce Melodie yatunguranye hifashishijwe ikoranabuhanga aririmbana n’umuhanzi w’umunyamerika Shaggy indirimbo ye “Funga Macho” basubiyemo ubu ikaba yitwa “When she is around” ndetse ikaba izasohoka mu minsi ya vuba.

    Umuhanzikazi ukomoka muri Tanzania, Zuchu na we nubwo yahuye n’uruva gusenya akibwa ibikapu byarimo ibikoresho yagombaga gukoresha aririmba, yahacyanye umucyo aho yashimishije abakunzi b’ubumuziki we nko mu ndirimbo “Honey” ikunzwe cyane.

    Ibihembo byatanzwe

    Bruce Melodie akaba ari we waje kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu Rwanda ahigitse Ariel Wayz, Bwiza, Chriss Eazy na Kenny Sol.

    Abandi bahanzi begukanye ibihembo barimo Davido yegukanye igihembo cya ‘Best Male Artist’ ndetse n’icyo 'Unavailable' yahuriyemo na Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo cya “Best Global Africa Artist”.

    Rema we yegukanye igihembo cya “Best Global Africa Artist” n’icya ” Song of the year” abikesheje ‘Calm Down’.

    Umuhanzi akaba na Rwiyemezamirimo Oluwatosin Oluwole Ajibade, wamamaye nka Mr Eazi, yahawe igihembo cyiswe “Change Maker Award” arangije avuga ko Rayon Sports ari ikipe y’amateka.

    Album 'Love Damini' ya Burna Boy (Nigeria) yabaye Album Nziza y’Umwaka, yahigitse
    'DNK' ya Aya Nakamura (France), 'Maverick' ya Kizz Daniel (Nigeria), 'More Love, Less Ego' yabWizkid (Nigeria), 'Timeless' ya Davido (Nigeria) na 'Work of Art' ya Asake (Nigeria)

    Viviane Chidid wo muri Senegal ni we wabaye umuhanzi w’umwaka mu bagore

    Umuhanzi ukomoka muri DR Congo, Fally Ipupa yahawe igihembo cya “Best Live” ahigitse; Burna Boy (Nigeria), Musa Keys (South Africa), The Compozers (Nigeria), Wizkid (Nigeria) na Yemi Alade (Nigeria).

    Umuhanzi Ludmilla yahawe igihembo cya “Best Artist -Brazil” ahigitse; Djonga (Brazil), Iza (Brazil), Leo Santana (Brazil), na Luedji Luna (Brazil)

    Umunya-Afurika y’Epfo Robot Boii yahembwe nk’Umubyinnyi Mwiza ahigitse; Tayc (France), Uganda Ghetto Kids (Uganda), Yemi Alade (Nigeria), Zuchu (Tanzania)

    Umunya-Cape Verde, Lisandro Cuxi ni we wabaye Umuhanzi Mwiza muri Best Artist Africa – Lusophone aho yahigitse; Gerilson Insrael (Angola), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique) na Soraia Ramos (Cape Verde)

    Umuhanzi Roselyne Layo ukomoka muri Ivory Coast yegukanye Igihembo cy’Umuhanzi Mushya w’Umwaka.

    Nomcebo Zikode wamamaye mu ndirimbo “Jerusalema” na we yahembwe “Best Global Africa Artist”. Ni igihembo yahawe kubera indirimbo ye yamamaye cyane ndetse igaca n’agahigo ku Isi kubera kurebwa cyane.

    Rema yegukanye igihembo cya “Best Global Africa Artist”. Uyu muhanzi yishimiwe cyane ndetse mbere yo kuva ku rubyiniro yabanje kuririmba agace gato k’indirimbo ye “Calm down”, abanyabirori b’i Kigali bamwereka urukundo.

    Asake (Nigeria) yahembwe nk’Umuhanzi Mwiza mu bihugu bivuga Icyongereza muri Afurika “Best Artist Africa – Anglophone”.

    Umunya-Haiti, Rutshelle Guillaume yahawe Igihembo cy’Umuhanzi Mwiza muri Caraïbes “Best Artist – The Caribbean” ni mu gihe mugenzi we, Michael Brun yegukanye icya Dj w’umwaka.

    KS Bloom (Ivory Coast) yegukanye igihembo cy’Umuhanzi Mwiza uhimbaza Imana.

    Didi B yegukanye igihembo cya “Best Artist Africa – Francophone”

    Mu cyiciro cya “Best Artist -Indian Ocean” bahembye Goulam wo mu Birwa bya Comores.

    Central Cee yegukanye igihembo cy’Umuhanzi mwiza mu bakorera umuziki mu Bwongereza.

    Umunya-Maroc Amira Zouhair yahembwe nk’umuhanzi mwiza mu Majyaruguru ya Afurika.

    Diamond yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ahigitse; Bruce Melodie (Rwanda), Nadia Mukani (Kenya), Khaligraph Jones (Kenya), Zuchu(Tanzania) na Azawi (Uganda)

    ‘Producer mwiza w’umwaka.” Yabaye Tamsir ukomoka muri Côte d’Ivoire.

    Umuhanzi Tayc yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu Bufaransa n’u Bubiligi.

    Yemi Alade yegukanye igihembo cya video nziza, yabaye iy’indirimbo 'Baddie'.

    Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Innocent Ujah Idibia wamamaye nka 2 Face Idibia cyangwa se 2Baba yashimiwe nk’umuhanzi w’ibihe byose.

    Rema yegukanye ibihembo bitandukanye

    Davido umuhanzi wahiriwe na Trace Music Awards

    Collabo ye Musa Keys niyo yahembwe nk’iy’umwaka

    Melodie yitwaje Element mu gufata igihembo

    Diamond na The Ben muri “Why”

    Chriss Eazy yataramiye abakunzi be

    Zuchu kwibwa ntibyamubujije gutanga ibyishimo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-na-diamond-melodie-na-shaggy-batunguranye-zichu-wibwe-yiyeretse-abafana-buri-muhanzi-wegukanye-igihembo-muri-tma

  • Trace Awards 2023: Diamond Platnumz yazanye a… – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gutanga ibi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023. Ni abahanzi barenga 55 bari bahatanye mu byiciro bisaga 20. Muri Nyubako y’imikino inyuzamo igatiza imyidagaduro niho hateraniye abaturutse mu bihugu bisaga 30. 

    Trace Awards yatambutse imbonankubone ku nsakamazashusho za televiziyo Trace Afrika. Abafana barenga miliyoni 500 bayikurikiye bakoresheje imiyoboro itandukanye. 

    Abahanzi barimo Davido wo muri Nigeria, Azawi wo muri Uganda ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Swangz Avenue, Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo, Pheelz wo muri Nigeria, Bruce Melodie wo mu Rwanda, Bwiza (Rwanda) The Ben (Rwanda-USA), Zuchu wo muri Tanza n’abandi bahawe ubutumire n’abahatanye bari gukurikira uyu muhango uyobowe na D’Banj na Maria Borges wo muri Gabon. 

    Diamond Platnumz yahageze saa 21:26 nyuma gato ya Davido winjiye muri sale abafana bakavuza akamo k’ibyishimo. Diamond Platnumz yazanye na Mama we, abana 3 na Jux. 

    Ni umuhango wabanjirijwe no gutambuka ku itapi itukura. Mu cyiciro cy’umuhanzi wo muri Afurika yo hagati ikoreshwa igifaransa ni Did B. Yakira igihembo, yagize ati: “Mwarakoze kungirira icyizere, warakoze Manager, kandi ndabashimira”.

    Best Anglophone Artist yabaye Asake ahigika Davido, Ayra Star na Diamomd Platnumz. Global Africa Artist yabaye Rema wahise agira ati: “Ndashaka gushimira umuryango wanjye na buri wese wagize uruhare kugira ngo ngere hano”. 

    “Calm Down iri kubikora kubera mwebwe. Uwakoze iyi ndirimbo “Beat” ndamushimiye. Mbere yo kugenda reka mbaririmbire”. Yahise atera “Calm Down” abafana bamurusha ijwi aricecekera ahita agenda asiga urusaku rw’ibyishimo. 

    Saa 22:04 Nomcebo yatwaye igihembo cya Global African Artist. Yashimiye abantu bose bamushyigikiye anashimira Trace Tv yamugiriye icyizere. Ati: “Warakoze mugabo wanjye, warakoze Manager, mwarakoze mwese kunyereka urukundo”. 

    Saa 22:07 Pheelz yagiye ku rubyiniro aririmba “Finesse” ariko abafana bamurusha ijwi. 

    Ibihembo bikomeje gutangwa ari na ko abahanzi bataramira abari muri Bk Arena. Ni inyubako ifite imyanya yambaye ubusa mu gice cyo hejuru ariko abicara ah’abafite amafaranga yo kwidagadura (VIP, VVIP) huzuye ku buryo hari abo bari guhagurutsa kugira ngo ababarusha amafaranga cyangwa se abahanzi babone aho bicara. 

    Iyi nyubako irimo ibyishimo ku buryo buri gikorwa yaba igihembo, kuririmba, kuvuga ijambo runaka byakirizwa akaruru bitarinze gusabwa. 

    Saa 22:14 Davido yatwaye igihembo cya Best Collaboration akesha “Unavailable”, asaba abantu bose guha icyubahiro Musa Key banajyanye kugifata. Ati: “Ndishimye ariko mushimire Musa Keys, ndabona hano 2 Baba, D’Banj na Musa Keys. Ibintu muri gukorera igihugu ni iby’agaciro”.

    Twabibutsa ko Diamond Platnumz yahigitswe na Asake akaba yanahise ahaguruka aho yari yicaye na Mama we, abana be 3, Jux n’abakobwa 2 batari kuva ku mukandara wa Diamond Platnumz. 

    Davido yabaye umufana imbere ya Diamond waririmbye agaragiwe n’ababyinnyi 17

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135702/trace-awards-diamond-ninkumi-2-zitarekura-umukandara-bivumbuye-davido-atwara-igihembo-agit-135702.html

  • Luvumbu yatsinze ‘Hat-trick’ Rayon Sports inyangira Sunrise FC #rwanda #RwOT

    Ibitego bitatu bya Luvumbu byahesheje itsinzi Rayon Sports imbere ya Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

    Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, umutoza wa Sunrise FC, Muhire Hassan yari ku gitutu kuko gutakaza uyu mukino bishobora kugira ingaruka ku kazi ke.

    Rayon Sports yatangiye umukino isatira cyane ishaka igitego ku kabi n’akeza, Heritier Nzinga Luvumbu agerageza amashoti akomeye ariko bibanza kwanga.

    Rayon Sports yaje gufungura amazamu ku munota wa 26 ku gitego cyatsinzwe na Luvumbu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, Luvumbu yatsinze igitego cya kabiri kuri penaliti nyuma y’uko myugariro wa Sunrise FC akoreye ikosa kuri Esenu.

    Sunrise FC mu gice cya kabiri yagerageje kwihagararaho ishaka kwishyura ibi bitego ariko biranga kugeza ku munota wa nyuma ubwo Luvumbu yatsindaga igitego cy’agashinguracumu, umukino warangiye ari 3-0.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino Rayon Sports yafashe umwanya wa 5 n’amanota 12, Musanze ya mbere ifite 17, APR FC itarakina ifite 14, Police FC n’Amagaju zikagira 13.

    Gahunda y’umunsi wa 8 wa shampiyona

    Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023

    Police FC 3-1 Kiyovu Sports

    Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023

    Rayon Sports 3-0 Sunrise FC
    Mukura VS 2-1 Bugesera FC
    Marines FC 0-1 Gasogi United
    Muhazi United 1-1 Musanze FC

    Ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2023

    Etincelles FC vs APR FC
    Etoile del’Est vs AS Kigali
    Amagaju FC vs Gorilla FC

    Musa Esenu ntako atagize

    Nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports, Muhire Kevin yakinaga umukino we wa mbere

    Luvumbu yatanze akazi gakomeye cyane

    Bishimira ibitego bya Luvumbu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/luvumbu-yatsinze-hat-trick-rayon-sports-inyangira-sunrise-fc

  • Canada: Furaha Rusengo yashyize hanze indirim… – #rwanda #RwOT

    Furaha Rusengo yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Niwe Mbaraga Zanjye,' nyuma yo kuyihishurirwa ubwo yasomaga ibyanditswe byera yifashishije Bibiliya Ijambo ry'Imana. Iryo jambo yavuze ko ryaje no kuvamo indirimbo ye nshya, riboneka muri Zaburi: 116:1, yarisomye ubwo yari arimo atekereza ukuntu hejuru yo gusenga hari imbaraga z'Imana.

    Uyu muhanzi yatangiye kuririmba muri 2005 akiri umwana muto aririmba muri Korali y'abana muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yavukiye. Kuririmba nk'umwuga, yabitangiye muri 2018, abitangirira muri Canada aho atuye ubu n'umuryango we, umugore n'abana bane.

    Iyi ndirimbo nshya 'Niwe Mbaraga Zanjye,' ayishyize hanze nyuma y'izindi zagiye zikundwa nka Dukundane, Imbabazi z'Imana, Ndemamo Umutima, Haleluya n'izindi nyinshi.

    Furaha aganira na InyaRwanda, yatangaje ko akunda kuririmba cyane ndetse ko afite gahunda yo kwagura ubwami bw'Imana yifashije impano Imana yamuhaye yo kuririmba

    Yatangaje ko ikintu cya mbere cyamubabaje ari ukwizera umuntu akamuhemukira, hanyuma icyamunejeje kuruta ibindi byose kuva yabaho, kikaba aruko yasengeye impano, Imana ikamwumva ikayimuha.

    Furaha kandi yongeyeho ko inzozi zikomeye afite mu buzima, ari ugutera imbere mu muziki kugera ku rwego uzahinduka ubuzima bwe busanzwe.

    Mu buzima busanzwe, Furaha Rusengo akora akazi gasanzwe gafasha umuryango we mu buzima bwa buri munsi. Abwiriza ijambo ry’Imana ndetse akunda gusenga no gufasha abantu bakeneye ubufasha.

    Ku kijyanye n'intambara ihangayikishije isi yose imaze iminsi iba hagati ya Isiraheli na Hamas yagize ati: 'Nk'umuhanzi, nashishikariza abantu bose gusengera Israel ndetse na Palestine mu bihe barimo kugirango Imana ikomeze kubarinda.'

    Uyu muhanzi avuga ko ikintu cyamubabaje mu buzima ni “ukwizera umuntu akaguhemukira”, naho icyamunejeje ni uko yasengeye impano Imana iramwumva irayimuha. Avuga ko kintu yifuza mu buzima bwe abona atakoze neza “ni ugukorera Imana bihagije binyuze mu muziki”.

    Rusengo arangamiye yagera ku rwego rwiza binyuze mu muziki ukaba ubuzima busanzwe. Avuga ko afite ububasha ku Isi, ikintu yageze ku bakristo bose “ni ugukunda Imana binyuze mu ndirimbo kuko mu ndirimbo habamo Ijambo hakabamo ubwenge ndetse no gukira mu mutima”.

    “Niwe Mbaraga Zanjye” ya Furaha Rusengo yamaze kugera hanze

    Yatangaje ko iyi ndirimbo yayihimbye nyuma y’ihishurirwa yakuye mu ijambo ry’Imana

    Afite intego yo kwagura ubwami bw’Imana yifashishije impano yahawe yo kuririmba

    Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Furaha Rusengo yise “Niwe Mbaraga Zanjye”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135694/canada-umuramyi-furaha-rusengo-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-yahishuriwe-ubwo-yasomaga-ib-135694.html

  • The Ben na Diamond bakoranye ‘Why’ bitezweho… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 2 Mutarama 2022 ni bwo The Ben na Diamond bakoranye indirimbo ‘Why’ yanditse amateka mu muziki w’u Rwanda. Ni indirimbo iri ku rwego mpuzamahanga ndetse na The Ben ubwe ahamya ko ariyo irenze cyane mu myaka 3 ishize. Kuri ubu aba bombi bongeye guhura.

    Ni mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards bigiye kubera muri Afurika ku nshuro ya mbere, bikaba byarateguwe na Televiziyo mpuzamahanga ya ‘Trace Africa’. 

    Amashusho akomeje gukwirakira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza The Ben na Diamond bari gusuhuzanya banaganira, ubona buri umwe yishimiye kongera guhura na mugenzi we cyane ko bari bakumburanye nyuma y’umwaka bakoranye indirimbo ‘Why’.

    Bagaragara barimo bajya muri BK Arena, aho bari bagiye gusuzuma ibyuma mbere y’uko igitaramo nyamukuru gitangira. Bari kumwe n’abari mu ikipe yateguye ibi bihembo bya Trace Awards.

    Diamond Platnumz yumvikana avuga ko yababajwe no kuba Zuchu bazanye yabuze igikapu cye kirimo ibyo bari kwifashisha n’ababyinnyi be birimo imyambaro n’ibindi. Icyakora umusesenguzi twaganiriye, yavuze ko ibyo kwibwa ari ‘agatwiko’.

    The Ben aherutse gutangaza ko umunsi yakoranaga na Diamond, yamwigiyeho ibintu birimo kwitonda, kwirinda kuvugavuga no kudahubuka. Avuga ko kuba yarahuye na Diamond ‘ari umugisha ukomeye kuri njye kuko yamfashije muri byinshi cyane ntabona uko ndondora”.

    Umunsi Diamond yazaga mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka mu bitaramo by’iserukiramuco rya ‘Gisants Of Africa’, icyo gihe yaririmbye indirimbo ‘Why’ yakoranye na The Ben. Ben avuga ko ari ibintu yishimiye bikomeye cyane.

    The Ben kandi yishimira cyane kuba yarahuye na Diamond ndetse ashimira abantu babigizemo uruhare kugira ngo bahuze banakorane. Ubwo harimo na Coach Gael. Avuga ko Diamond yishimiye guhura nawe kuko afite icyo yamwongereyeho mu mwuga we wa muzika.

    Muri Trace Awards 2023, Diamond ahatanye mu cyiciro gishya cyongewemo cy'abahanzi bahiga abandi bakomoka muri Afurika y'Iburasirazuba, akaba ahatanye n’abarimo umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie. 

    Ni mu gihe The Ben we ari mu bari butange ibihembo bya Trace Awards 2023 ndetse bikaba binateganywa ko bari buze kuririmbana indirimbo bahuriyemo yitwa ‘Why’.

    The Ben yongeye kwishimira guhura na Diamond Platnumz

    Diamond ari i Kigali mu bihembo bya Trace Awards

    The Ben na Diamond bashobora kuza kuririmbana ‘Why’

    REBA INDIRIMBO “WHY” YA THE BEN FT DIAMOND

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135689/the-ben-na-diamond-bakoranye-why-bitezweho-kunyeganyeza-bk-arena-135689.html