Blog

  • Apôtre Yongwe wiyemerera ko arya amaturo yasabiwe gufungwa iminsi 30 mu nyungu z'iperereza #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo, gutegeka ko Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe, afungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe hakomeje iperereza ku byaha ashinjwa.

    Yongwe yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

    Urwego rw'Ubugenzacyaha bwagiye buhabwa amakuru ko Harelimana atekera abantu imitwe, ababwira ko abasengera ibyifuzo byabo bigasubizwa ariko ibyo bikaba babanje gutanga amaturo y'ishimwe.

    Ibyo ngo yabivugiye mu nsengero zitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga zirimo n'imiyoboro ya YouTube.

    Bwagaragaje ko amayeri y'ubwambuzi ye yari ukwizeza abantu icyiza cyangwa kubatinyisha ikibi, bigatuma bamuha amafaranga yabo.

    Muri ibyo byiza yabizezaga birimo kubwira abakobwa babuze abagabo, abashaka za visa, kuzamurirwa imishahara n'abandi kubanza gutanga ituro ry'ishimwe akabona kubasengera.

    Usibye kubizeza ibyiza hari abo yatinyishaga ikibi akabwira abagore ko abagabo nabo barozwe, abatinze gushaka ko barozwe ndetse n'abamaranye igihe uburwayi akabasaba amafaranga ngo abasengera.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko yabwiye inzego z'iperereza ko ahakana icyaha ariko ibikorwa bigikubiyemo ntiyabihakanye.

    Hari imvugo z'abatangabuhamya, bashinja Yongwe barimo Bugingo Fraterne, Nyirabahire Anne, Niyonzima Deborah n'undi utarashatse ko imyirondoro ye imenyekana wamuhaye ibihumbi 500 Frw.

    Ubushinjacyaha buvuga ko telefoni ya Harelimana igaragaza amafaranga menshi yagiye acaho mu bihe bitandukanye, nyuma yo gukorera abantu amayeri y'ubwambuzi.

    Bwavuze ko kumufunga ari bwo buryo bwo gutuma icyo cyaha kidakomeza gusubirwamo.

    Bwagaragaje kandi ko iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje bityo ko yaribangamira, ashobora gusibanganya ibimenyetso no kuba yatoroka ubutabera.

    Bwemeza ko kandi kumufunga biri no mu buryo bwo kumurindira umutekano.

    Ahawe umwanya ngo agire icyo avuga, Apôtre Yongwe, yagize ati 'Nk'uko nabivuze mu ibazwa ryanjye, mfite ibyo nemeye ko abantu bampaye amafaranga mu buryo butandukanye. Ndi Umupasiteri kandi wabisigiwe amavuta nkaba ndi umushumba wimitswe.'

    Yabuze ko guhera mu 2013 akazi yakoze ari ukuba umushumba w'itorero bityo ko yatangiye gutungwa n'amaturo, kandi ko atabigize ibanga. Yavuze ko atari afite isoni ko arya amaturo.

    Yavuze ko atigeze ababwira ko azabakorera ibitangaza ahubwo ko yababwiye ko abasengera Imana ikabakorera ibitangaza.

    Ati 'Nabwiraga ababuze urubyaro, ko Imana yabaha urubyaro, Nabwiraga abafite uburwayi bwanze gukira ko Imana ishobora kubasubiza.'

    Yavuze ko nta giciro kibaho yishyuza abantu ngo abasengere. Yabwiye urukiko ko niba abantu bari hanze y'igihugu bakamusaba kubasengera, icyo abasaba ari insimburamubyizi cyangwa ibizakenerwa muri icyo gihe yatangiye kubasengera.

    Yavuze ko ikibabaje nta muntu wigeze amwishyuza kuko iyo biza kuba yari kwishyura hanyuma Imana ikamuhembera icyo gikorwa cyiza.

    Yavuze ko mu gihe iyo myizerere ye yaba ibangamiye itegeko, yazafasha n'abandi ba pasitoro kuyireka ngo kuko bose babikora

    IGIHE

    The post Apôtre Yongwe wiyemerera ko arya amaturo yasabiwe gufungwa iminsi 30 mu nyungu z'iperereza appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/23/apotre-yongwe-wiyemerera-ko-arya-amaturo-yasabiwe-gufungwa-iminsi-30-mu-nyungu-ziperereza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apotre-yongwe-wiyemerera-ko-arya-amaturo-yasabiwe-gufungwa-iminsi-30-mu-nyungu-ziperereza

  • TRCF yakireye abatoza barimo uyoboye abandi ku Isi yizejwe ubufasha na MINISPORTS #rwanda #RwOT

    Tennis Rwanda Children’s Foundation (TRCF) yabonye abatoza bashya barimo Bruce Lipka uherutse gutwara igihembo cy’umutoza mwiza ku Isi cya 2023.

    Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 21 Ukwakira 2023, Tennis Rwanda Children’s Foundation yagaragaje aba batoza bashya baje mu Rwanda ku bufatanye bwa International Tennis Club of Canada isanzwe ifasha iyi kipe.

    Uretse uyu mutoza haje kandi Caerwyn Evans utoza muri Australia, Federico Camacho wakanyujijeho muri Tennis ndetse n’umugore wa Steve Guy wanditse amateka muri uyu mukino, Hana Guy.

    Umulisa Joselyne washinze Tennis Rwanda Children’s Foundation yavuze ko yishimiye kwakira aba batoza baje guhugura abandi mu Rwanda ndetse banabijeje ko bazakomeza kubakurikirana.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2023, Umulisa yavuze ko kandi ubu bagifite imbogamizi z’ibibuga ariko Minisiteri ya Siporo yabemereye ko hari icyo igiye kubikoraho.

    Ati “imbogamizi z’ibibuga zo ziracyahari, ariko twegereye MINISPORTS batubwira ko hari icyo bagiye kudufasha ariko na none ibintu bya MINISPORTS kimwe n’izindi nzego za Leta uburyo ibintu bikorwamo ntabwo ari ako kanya, bigira inzira binyuramo ni ugutegereza ariko twizeye ko bazadufasha.”

    “Kuri Site ya ‘Mahama Refugee’ turimo turavugana na Save Children ngo turebe ko hari icyo badufasha kubera ko ubu abana bakoresha ibibuga bya Volleyball na Basketball.”

    Nyuma y’imyaka 2 Tennis Rwanda Children’s Foundation itangiye gukora ubu irimo abana hafi 800. Mu minsi ya vuba ifite intego yo gufungura irindi shami Ngoma.

    Bruce Lipka uherutse gutwara igihembo cy’umutoza mwiza ku Isi ari mu Rwanda aho yaje gufasha TRCF

    Abatoza baje guhugura abatoza muri TRCF, Caerwyn Evans, Federico Camacho na Hana Guy

    Umulisa Joselyne washize TRCF

    Phil Cox umuyobozi wungirije muri TRCF

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/trcf-yakireye-abatoza-barimo-uyoboye-abandi-ku-isi-yizejwe-ubufasha-na-minisports

  • Uko Abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bit… – #rwanda #RwOT

    Kumenya uko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina imbere mu gihugu bari kwitwara mu makipe yabo ntabwo biba bihagije kuko iyo bigeze mu Amavubi bose barahamagarwa bagatahiriza umugozi umwe. 

    Iyo niyo mpamvu InyaRwanda yahisemo ko buri wa mbere izajya ibagezaho uko abo bakinnyi bakina hanze bitwaye mu makipe yabo.

    Duhereye muri Kenya mu ikipe ya Gormahia, kuri iki cyumweru batsinze Tusker igitego 1-0 muri shampiyona. Abanyarwanda 2 bakinira iyi kipe, Sibomana Patrick ndetse na Emery Bayisenge bose babanje mu kibuga.

    Kuri Sandkven IF ikina icyiciro cya Gatatu muri Sweden, iyi kipe ku cyumweru yatsinzwe na Örebro Syrianska BK igitego 1-0 muri shampiyona. 

    Byiringiro Lague yabanje hanze y’ikibuga ariko ku munota wa 21 aza kujyamo naho Mukunzi Yannick we yari yabanje mu kibuga aza kuvamo ku munota wa 75.

    Ikipe ya FK Jerv ikina icyiciro cya mbere muri Norway ikaba inakinamo na myugariro w’Amavubi Mutsinzi Ange, kuwa Gatandatu yatsinzwe na Kongsvinger igitego 1-0 muri shampiyona. Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yabanje mu kibuga ndetse anarangiza umukino. 

    FK Jerv iri ku mwanya wa 14 biteganyijwe ko izagaruka mu kibuga kuwa Gatandatu bakina na Skeid.

    Kuwa Gatandatu kandi ikipe ya Al-Kawkab ikina mu cyiciro cya kabiri muri Arabia Saudite ikaba inakinamo n’umuzamu Kwizera Olivier yatsindaga Al Nojoom ikinamo Rubanguka Steve igitego 1-0. Uyu munyezamu w’Amavubi niwe wari uri mu izamu ry’ikipe kuva umukino utangiye kugeza urangiye.

    Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine ikaba inakinamo kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad, kuwa Gatanu yatsinze FC Metalist 1925 Kharkiv ibitego 3-1.

    Uyu munyarwanda yabanje mu kibuga, gusa aza gusimbuzwa mu minota ya nyuma y’umukino. Kuri ubu iyi kipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona.

    Ikipe ya SL16 Football Campus y’abana batarengeje imyaka 23 yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ikinamo Hakim Sahabo, kuwa Gatandatu yatsinzwe ibitego 3-0. Uyu mukinnyi w’Amavubi ukina mu kibuga hagati, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 46.

    Kuri Rafael York ntabwo yigeze agaragara mu ikipe ye ya Gefle IF ikina icyiciro cya kabiri muri Sweden. Kuwa Gatandatu ni bwo Gefle IF yanganyaga na Helsingborg 0-0 ariko uyu mukinnyi w’Amavubi nta nubwo yari mu basimbura.

    Kuri Manzi Thierry we ikipe ye ya Al Ahly Tripoli yo muri Libya ntabwo iri gukina ndetse no muri AS Far Rabat yo muri Morroco ikinamo Imanishimwe Emmanuel Manguende mu mpera z’icyumweru dusoje ntabwo bigeze bakina, bakaba bazagaruka mu kibuga taliki 29 bakina na IR Tanger.

    Kuri uyu w Mbere kandi ni bwo ikipe ya FC Groningen yo mu cyiciro cya kabiri mu Buhorandi ikinamo Noam Emeran iri bukine n’ikipe yitwa FC Emmen.

    Bizimana Djihad wafashije ikipe ye ya FC Kryvbas Kryvyi Rih kubona intsinzi ari gukomera amashyi abafana nyuma y’umukino

    Sibomana Patrick na Emery Bayisenge bafashije Gormahia gutsinda igitego 1-0 Tusker muri shampiyona ya Kenya

    Kwizera Olivier nawe yafashije ikipe ye kubona intsinzi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135731/uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-cyumweru-gishize-135731.html

  • DBanj yahawe izina ryIkinyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, D'Banj yavuze ko mu bihugu nka Liberia na Kenya ahafite amazina bamwita.

    Yavuze ko afite icyizere cy'uko azava i Kigali, abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange bo mu Rwanda bamuhaye izina ry'Ikinyarwanda azajya akoresha.

    Mu minota ya mbere agitangira kuyobora umuhango ukomeye watangiwemo ibihembo bya Trace Awards mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023, D'Banj yavuze ko yamaze guhabwa izina ry'akabyiniriro ka “Intare Batinya.”

    Abari bakurikiye uyu muhango cyane cyane abo mu Rwanda bavugije akaruru k'ibyishimo, bagaragaza uburyo batewe ishema no kuba D'Banj yafashe izina ry'ikinyarwanda.

    Kubera kujya mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, D’Banj yagiye afata izina muri buri gihugu yanyuzemo. Muri Ghana bamwita ‘Mensaha’, muri Jamaica bamwita ‘Skipanch’, muri Afurika y’Epfo bamwita ‘Khapela’, muri Liberia bamwita ‘Fidel’, ni mu gihe muri Zimbabwe bamwita ‘Ed Junior.

    D'Banj aherutse gutangaza ko yifuza gukorana indirimbo na The Ben na Bruce Melodie, kuko ari abahanzi b'abahanga, yumvikanisha ko nta muhanzi ajya asaba amafaranga igihe bagiye gukorana.

    Yavuze ko muri we yahoze asenga asaba Imana ko igihe kimwe umuziki uzahuza abantu bo mu bihugu bitandukanye. Avuga ko nta gushidikanya ko ubuhanzi ari cyo kintu cya mbere kinjiriza amafaranga ibihugu byinshi ‘muri iki gihe’.

    Avuga ko amaze igihe kinini yumva indirimbo z’abahanzi nyarwanda, kandi ko hari bamwe mu bo yavuganye nabo n’ubwo atari benshi. Yavuze ko yavuganye na The Ben ndetse na Bruce Melodie.

    Uyu munyamuziki yavuze ko aba bahanzi ari abahanga, kandi ko bafite amajwi meza. Ati “Igihe cyose nakumva ibihangano byawe niteguye gukorana nawe.”

    Yavuze ko umuziki ari urubuga ruhuza abantu benshi, ari nayo mpamvu atajya yishyuza umuhanzi ushaka ko bakorana indirimbo.

    Ati “Ibyo nibyo bita guhuza. Kubera ko gukorana indirimbo ni kimwe, ikindi gice gikomeye ni ugutuma iyo ndirimbo imenyekana ku isi, aho niho amafaranga azira.”

    D'banj ni Umunya-Nigera w'umuraperi usanzwe ukora ibiganiro bya Televiziyo. Ni we washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Mo'Hits afatanyije na Producer Don Jazzy, umunyemari wazamuye benshi mu muziki.

    Mu rugendo rwe rw'umuziki yegukanye ibikombe birimo MTV Europe Music Awards mu 2007, mu 2009 yegukanye igikombe cy'umuhanzi w'umwaka muri MTV Africa Music Awards n'ibindi.

    D'banj mu 2012 yasohoye indirimbo yise 'Oliver Twist' yabaye idarapo ry'umuziki we kugeza n'ubu. Mu 2021 yatangaje isohoka rya album ye yise 'Ikebe'.


    D'Banj yatangaje ko yahawe izina ry'ikinyarwanda 'Intare Batinya'


    D'Banj afatanyije na Maria Borges bayoboye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards


    D'Banj yakunze kumvikanisha ko muri buri gihugu yagezemo bamuhaye izina





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135722/dbanj-yahawe-izina-ryikinyarwanda-135722.html

  • Brad Pitt, Jay Z na Cristiano mu byamamare bi… – #rwanda #RwOT

    Tugiye kukugezaho urutonde rw’ibyamamare bitunze ubwato buhenze cyane ku Isi byiganjemo abasanzwe bafite amazina akomeye mu myidagaduro barimo Brad Pitt, Jay Z n’umugore we Beyonce, Diddy tutibagiwe n’icyamamare muri ruhago Cristiano Ronaldo:

    1. Brad Pitt

    Umukinnyi wa filime watwaye imitima y’abagore benshi, Brad Pitt, wahoze ari umugabo wa Angelina Jolie, ayoboye abasitari batunze ubwato buhenze ku isi. Brad Pitt akiri kumwe na Angelina Jolie muri 2014, yaguze ubwato bwa miliyoni 180 z'Amadolari. Ubu bwato bukaba buzwi ku izina rya ‘Ghost Yacht’.

    2. Jay Z na Beyonce

    Ureste kuba Jay Z na Beyonce ari couple ikomeye muri Amerika ndetse ikaba inakize cyane, bari mu byamamare bitunze ibintu bihenze aho bafite ubwato baguze miliyoni 80 z'amadolari. Ubu bwato bwo mu bwoko bwa Yacht bwitwa ‘Galacyica Star’. 

    Ikinyamakuru Celebsluxury gitangaza ko Jay Z yaguze ubu bwato ari impano yahaye Beyonce ubwo yaramaze kwibaruka imfura yabo ‘Blue Ivy Carter’.

    3. Diddy

    Umuraperi w’umuherwe Sean Combs, wamamaye ku mazina menshi arimo Puff Daddy, P.Diddy, ubu akaba asigaye yitita ‘Brother Love’, nawe atunze ubwato buhagaze miliyoni 65 z'amadolari. Ubu bwato bwitwa ‘The Maraya’ yaguze mu 2009.

    4. Domenico Dolce na Stefano Gabbana

    Couple y’abatinganyi bakomoka mu Butaliyani izwi cyane mu mideli aho bafite inzu y’imideli ikomeye ku Isi yitwa ‘Dolce&Gabbana’ rukora imyenda, inkweto, amashakoshi n’ibindi bikoresho by’ubwiza ku bagore, aba bagabo bombi bakoze ubukwe bahuje igitsina batunze ubwato bwitwa ‘The Regina D’Italia’ baguze miliyoni 30 z'amadolari.

    5. Gweyneth Paltrow

    Umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari ukunzwe cyane muri Hollywood Gweyneth Paltrow wamenyekanye muri filime nka  ‘Iron Man’, ‘Shallow Hal’, ‘Dealy Relations’ hamwe na ‘Glee’, atunze ubwato bwa ‘Silolona Yacht’ bwamutwaye akayabo ka miliyoni 28 z'amadolari.

    6. Leonardo DiCaprio

    Umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane, Leonardo DiCaprio, uzwi ku izina rya ‘Jacques’ yakinishije muri filime yanditse amateka ya ‘Titanic’ abenshi bita Jacques na Rosa, nawe ntiyacitswe mu gutunga ubwato buhenze yaguze miliyoni 24 z'amadolari.

    7. Cristiano Ronaldo

    Kabuhariwe muri ruhago, Cristiano Ronaldo, uzwiho kubaho neza mu buzima buhenze, atunze ubwato bwitwa  ‘Aya London’ yaguze akayabo ka miliyoni 20 z'amadolari.

    8. Michael Jordan

    Umukinnyi wa Basketball Michael Jordan, ufite ibigwi bikomeye nawe ari mu byamamare bitunze ubwato buhenze ku Isi. Ubwato bwe yahaye izina rya ‘Mr. Terrible’, yabutanzeho miliyoni 18 z'amadolari.

    9. Nicole Kidman

    Umukinnyikazi wa filime, Nicole Kidman, umugore w’icyamamare wa Keith Urban, kuri ubu ufite filime y'uruhererekane igezweho yitwa 'Nine Perfect Strangers' iri kunyura kuri Netflix; Nicole Kidman yibitseho ubwato yaguze miliyoni 16 z’amadolari. Ubu bwato bwitwa ‘Sunseeker Manhattan’.

    10. Kylie Jenner

    Umunyamidelikazi ugezweho, Kylie Jenner, ukomoka mu muryango w’ibyamamare w'aba Kardashians, ku myaka 26 y’amavuko atunze ubwato yaguze miliyoni 8 z'amadolari.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135733/brad-pitt-jay-z-na-cristiano-ronaldo-mu-byamamare-bitunze-ubwato-buhenze-ku-isi-amafoto-135733.html

  • Amarangamutima y’abahanzi Bwiza, Ish Kevin na Kivumbi nyuma yo guhura na Perezida Kagame (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abahanzi nyarwanda Bwiza Emerance, Kivumbi King ndetse na Ish Kevin bagaragaje ibyishimo nyuma yo guhura Perezida wa Repebulika y’u Rwanda, Paul Kagame aho bavuze ko ari inzozi zabaye impamo.

    Ni nyuma y’uko Perezida Kagame ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2020 muri Village Urugwiro, yakiriye abashyitsi biganjemo abahanzi bamaze iminsi i Kigali, aho bari bitabiriye ibirori bya 'Trace Awards & Festival 2023′ byatanzwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.

    Muri aba bahanzi harimo n’abahanzi Nyarwanda, aho babinyujije ku mbuga nkoranyamba bagaragaje amarangamutima yabo, nyuma yo guhura na Perezida Kagame bagafatana n’agafoto.

    Bwiza Emerance mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko yishimiye guhura na Perezida Kagame kuko ari intangarugero kuri Afurika yose.

    Ati 'Guhura na Perezida Paul Kagame byari inzozi, kandi ndabyishimiye cyane! Si intangarugero kuri njye gusa, ahubwo ni intangarugero ku rubyiruko rwose rw’Abanyarwanda n’Abanyafurika.'

    Umuraperi Ish Keven we yagize ati “Inshuti y’urubyiruko, turagukanda cyane Nyakubahwa Paul Kagame.”

    Umuhanzi Kivumbi King we yavuze ko ari inzozi zibaye impamo kuba ahuye n’umukuru w’igihugu.

    Ati “Ni iby’agaciro. Inzozi zibaye impamo. Njye na Perezida wanjye.”

    Ibi bihembo bya Trace Awards mu banyarwanda bari bahatanye Bruce Melodie ni we wabashije kwegukana igihembo, aho yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umunyarwanda.

    Perezida Kagame asuhuza Bwiza Emerance

    Umuhanzikazi Bwiza Emerance na Perezida Kagame

    Kivumbi King yakabije inzozi ahura na Perezida Kagame

    Perezida Kagame n’umuraperi Ish Kevin

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Amarangamutima-y-abahanzi-Bwiza-Ish-Kevin-na-Kivumbi-nyuma-yo-guhura-na-Perezida-Kagame-AMAFOTO

  • Kwizera Olivier yatsinze Rubanguka Steve, Yannick Mukunzi na Lague ntibyagenda neza #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru zahiriye bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze yarwo, aho ikipe y’umunyezamu Kwizera Olivier yatsinze iya Rubanguka Steve ni mu gihe Lague na Yannick Mukunzi bitagenze neza.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Meddie Kaere- Singida Fountain Gate

    Impera z’icyumweru zagenze neza kuri rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Meddie Kagere. Nubwo yari yabanje ku ntebe y’abasimbura ikipe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yitwaye neza itsinda Namungo FC 3-2 mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania.
    Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 7 n’amanota 8 mu gihe Simba SC ya mbere ifite 15.

    Emery Bayisenge, Sibonama Patrck Papy — Gor Mahia

    Sibomana Patrick Papy na Emery Bayisenge bakinira Gor Mahia muri Kenya, bombi babanje mu kibuga mu kibuga ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira mu mukino wa shampiyona ikipe yabo yatsinzemo Tusker FC 1-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa 2 n’amanota 15, Posta Rangers ya mbere ifite 16.

    Imanishimwe Emmanuel — FAR Rabat

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari mu kibuga ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 20 Ukwakira 2023 ubwo ikipe ye ya FAR Rabat yanganyaga 0-0 na Berbakane ubusa ku busa.

    Biramahire Christophe Abedi — UD Songo

    Ejo hashize ku Cyumweru, Biramahire Christophe Abeddy yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ye ya UD Songo yanganyijemo na Clube Ferroviário da Beira 2-2 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Mozambique. Nyuma y’umunsi wa 20, iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 32 irushwa 4 n’iya mbere ari yo Clube Ferroviário da Beira.

    Nsanzimfura Keedy — El Qanah

    El Qanah ya Nsanzimfura Keddy mu cyiciro cya kabiri mu Misiri izakina ejo na Gomhoriat Shebin SC umukino w’umunsi wa gatanu w’iyi shampiyona.

    Usengimana Faustin – Al — Hudod

    Usengimana Faustin wa Al Hudod muri Iraq atagereje ko shampiyona y’iki gihugu umwaka w’imikino 2023-24 utangira aho uzatangira mu Gushyingo 2023.

    Manzi Thierry— Al Ahli Tripoli

    Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli ategereje ko umwaka w’imikino utangira muri Libya aho nta gihindutse uzatangira mu Gushyingo 2023.

    Niyonzima Haruna — Al Ta’awon

    Niyonzima Haruna, yatangiye imyitozo n’ikipe ye ya Al Ta’awon muri Libya bitegura umwaka w’imikino wa 2023-24 uzatangira mu Gushyingo 2023. Ubu barimo kwitegurira mu Misiri.

    Rubanguka Steve – Al-Najoom

    Al Najoom ikinamo Rubanguka Steve mu cyiciro cya gatatu muri Saudi Arabia, ku wa Gatandatu yatsinzwe na Al-Kawkab y’umunyenzamu Kwizera Olovier 1-0 mu mukino w’umunsi wa 6 w’iyi shampiyona. Ni umukino abakinnyi b’abanyarwanda bose babanje mu kibuga. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n’amanota 11, Al Kawkab ya Kwizera Olivier ifite 9, Mudhar ya mbere ifite 15.

    Nirisarike Salomon – K.V.K. Tienen-Hageland

    Ejo hashize mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi mu ikipe ya KVK Tienen ikinamo myugariro Nirisarike Salomon batsinzwe na Jong KAA Gent 4-0 Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 15 mu makipe 18 n’amanota 9, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette niyo iyoboye n’amanota 25, ni nyuma y’umunsi wa 9 wa shampiyona.

    Samuel Gueulette – RAAL La Louvière

    RAAL La Louvière ya Samuel Gueulette mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yanyagiye Olympic Charleroi 4-0 mu mukino w’umunsi wa 9 shampiyona, Gueulette akaba yarakinnye uyu mukino. Iyi kipe niyo iyoboye urutonde n’amanota 25.

    Yannick Mukunzi, Byiringiro Lague — Sandvikens IF

    Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira, Yannick Mukunzi yabanje mu kibuga asimburwa ku munota wa 75, Lague Byiringiro we yinjiye mu kibuga ku munota wa 21mu mukino Sandvikens IF bakinira mu cyiciro cya 3 muri Sweden yatsinzwemo na Örebro Syrianska 1-0. Nyuma y’umunsi wa 27, Sandvikens IF niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 58.

    Rafael York — Gefle IF

    Kubera imvune ntabwo Rafael York yagaragaye mu bakinnyi Gefle IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden yakoresheje ku wa 21 Ukwakira 2023 ubwo banganyaga na Helsingborg 0-0 mu mukino w’umunsi wa 27. Ubu iyi kipe ni iya 9 n’amanota 34 Västerås SK ya mbere ifite 60.

    Hakim Sahabo – Standard de Liège II

    Hakim Sahabo yinjiye mu kibuga ku munota wa 46 ku wa Gatandatu mu mukino Standard de Liège y’abato akinira yatsinzwemo na RSC Anderlecht II 3-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 3, Zulte Waregem ya mbere ifite 19.

    Emeran Noam — Groningen FC

    Emeran Noam ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yinjiye mu kibuga ku munota wa 74 mu mukino ikipe ye ya Groningen FC yo mu cyiciro cya 2 mu Buholandi yatsinzwemo na De Graafschap 2-1. Iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 13.

    Bizimana Djihad – Kryvbas Kryvyi Rih

    Bizimana Djihad yari yabanje mu kibuga anakina iminota 45 mu mukino wa shampiyona ya Ukraine ikipe ye yatsinzemo Metalist 1925 3-1 ku wa Gatanu. Iyi kipe niyo iyoboye urutonde n’amanota 23.

    Mutsinzi Ange Jimmy – FK Jerv

    Mutsinzi Ange Jimmy na FK Jerv muri Norway ntabwo bagize impera z’icyumweru nziza kuko ku wa Gatandatu batsinzwe na Kongsvinger 2-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa 14 mu makipe 16 n’amanota 27, Fredrikstad iyoboye urutonde ifite 60.

    Rubanguka Steve yatangiye kubona umwanya ubanzamo mu ikipe ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-yatsinze-rubanguka-steve-yannick-mukunzi-na-lague-ntibyagenda-neza

  • Rema yahishuye ko Kagame ariwe Perezida wa mb… – #rwanda #RwOT

    Rema wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Calm Down' yabitangaje nyuma y'uko ari mu begukanye ibihembo bakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023.

    Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame yakiriye abatsinze muri Trace Awards ndetse n'Umuyobozi wa Trace Africa akaba n’umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez.

    Rema wegukanye ibikombe bibiri muri Trace Awards, ahawe ijambo, yavuze ko Kagame 'niwe Perezida wa mbere mpuye nawe mu buzima bwanjye'. Ati 'Ni ubwa mbere rwose. Ntabwo ndahura 'yewe' na Perezida wanjye (wa Nigeria).'

    Yavuze ko kwakirwa n'Umukuru w'Igihugu ari igisobanuro cy'uburyo (nk'umubyeyi) Perezida Kagame ateza imbere kandi agashyigikira urubyiruko n'ubuhanzi. Ati 'Ntabwo ari Perezida gusa, ni umubyeyi.'

    Uyu munyamuziki yavuze ko nubwo akunze gukorera ingendo mu Bwongereza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nta handi, hari itandukaniro yabonye agereranyije n'u Rwanda.

    Rema yumvikanishije ko iyo ageze mu Rwanda aba yiyumva nk'umwana mu rugo, ahantu agera umutima we ukajya mu gitereko.

    Atangaje ibi nyuma y'uko yanditse amateka mu bihembo bya Trace Awards akegukanamo ibikombe bibiri. Yanavuze ko azi neza ko mu Rwanda ahafite abakunzi benshi (abafana), kandi azirikana uburyo bamushyigikira mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Rema agezweho muri iki gihe, ku buryo ubwo yegukanaga igikombe cye cya kabiri, Davido yagiye kumureba aho yari yicaye aramwongorera, ubundi aramuhobera.

    Ni umunyamuziki uri guca ibintu mu bihugu bitandukanye, ahanini biturutse ku kuba indirimbo ze zaracengeye mu mitima y'ibihumbi by'abantu ku Isi.

    Ni umunyamuziki akaba n'umuraperi.

    Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo 'Iron Man', iyi ndirimbo Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yayishyize ku rutonde rw'izo yakunze mu 2019.

    Ubu ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Jonzing World, ishami ry'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Mavin Records iri mu zikomeye muri Nigeria.

    Rema yavukiye mu Mujyi wa Benin. Mu 2018 yasubiyemo indirimbo 'Gucci Gang' y'umuraperi D'Prince bimuhesha amahirwe yo gufashwa n'uyu muraperi yinjira muri Label ya 'Jonzing World'.

    Mu 2019 yasohoye Extended Play (EP) yaciye agahigo ko kuyobora indirimbo zumviswe cyane ku rubuga rwa Apple muri Nigeria. Icyo gihe kandi Label ye yahise imufasha gukora amashusho y'indirimbo 'Dumebi' yitiriye iyi EP ye.

    Uyu muhanzi yegukanye ibihembo birimo 'Next Rated', umuhanzi mushya mwiza w'umwaka mu bihabwa abahanzi b'Abanyafurika bizwi nka 'Sound City MVP Awards'.

    Rema yahataniye na none ibihembo bya BET Awards mu cyiciro kizwi nka 'Viewers Choice' kimwe n'abahanzi barimo Burna Boy na Wizkid babashije guhanga muri 2020 bakomoka muri Nigeria.

    Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo 'Soundgasm', 'Spiderman', 'American Love', 'Ginger Me', 'Peace of mind' n'izindi.

    Bamwe mu begukanye ibikombe muri Trace Awards:

    1.Davido yegukanye igihembo cya 'Best Male Artist' ndetse n'icya “Best Global Africa Artist'' abicyesha indirimbo 'Unavailable' yahuriyemo na Musa Keys.

    2.Rema yegukanye igihembo cya “Best Global Africa Artist'' n'icya ” Song of the year” abikesheje 'Calm Down'.

    3. Bruce Melodie yahembwe nk'Umuhanzi Mwiza w'Umwaka mu Rwanda (Best Artist-Rwanda).

    4. Mr Eazi, yahawe igihembo cyiswe “Change Maker Award”.

    5. 2 Face Idibia '2Baba' yashimiwe nk'umuhanzi w'ibihe byose.

    6. Fally Ipupa (DRC) yahawe igihembo cya “Best Live”.

    7. Ludmilla yahawe igihembo cya “Best Artist -Brazil''.

    8. Robot Boii (South Africa) yahembwe nk'Umubyinnyi Mwiza.

    9. Lisandro Cuxi (Cape Verde) yegukanye igikombe cya 'Best Artist Africa — Lusophone'.

    10. Roselyne Layo (Ivory Coast) yegukanye Igihembo cy'Umuhanzi Mushya w'Umwaka (Best New Artist).

    11. Unavailable' ya Davido na Musa Keys yahembwe nk'Indirimbo Nziza yahuje abahanzi “Best Collaboration.”

    12. Nomcebo Zikode uzwi mu ndirimbo “Jerusalema” yahawe igikombe cya “Best Global Africa Artist''.

    13. Asake (Nigeria) yahembwe nk'Umuhanzi Mwiza mu bihugu bivuga Icyongereza muri Afurika “Best Artist Africa – Anglophone”.

    14. Rutshelle Guillaume (Haiti) yahawe igikombe cya Caraïbes “Best Artist – The Caribbean”.

    15. Goulam wo mu Birwa bya Comores yegukanye igikombe cya “Best Artist -Indian Ocean”

    Rema yabwiye Kagame ko ariwe Mukuru w'Igihugu wa mbere bahuye

    Rema yashimye Perezida Kagame ku bwo gushyigikira ubuhanzi n'urubyiruko

    Rema yavuze ko azirikana uruhare rw'abafana afite mu Rwanda mu kuzamuka kwe mu muziki

    Nomcebo wo muri Afurika y'Epfo yaririmbye indirimbo ye yamamaye yise 'Jerusalema' imbere ya Perezida Kagame



    REBA HANO ABAHANZI BEGUKANYE IBIKOMBE MURI TRACE AWARDS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135718/rema-yahishuye-ko-kagame-ariwe-perezida-wa-mbere-bahuye-video-135718.html

  • Rayon Sports niyo kipe ya mbere ku Isi- Mr Ea… – #rwanda #RwOT

    Ni ibihembo byaranzwe n'ibyishimo ku bihumbi by'abantu bitabiriye, ibitaramo by'abahanzi nka Diamond, The Ben, Zuchu, Davido, Rema, Yemi Alade, Jux, Mr Eazi n'abandi bakomeje bumvikanishije ko gutaramira mu Rwanda byari inzozi kuri bo.

    Ibi birori kandi byaranzwe no gutambuka ku itapi itukura (Red Carpet) kw'ibyamamare mu ngeri zinyuranye, barimo nka Levixone wo muri Uganda, Bwiza, The Ben n'umukunzi we Uwicyeza Pamella, Davido, n'abandi bakomeye.

    Ibihembo byari bihataniwe mu byiciro birenga 10,  ku buryo byari bigoye kumenya uza kwegukana igikombe muri buri byiciro kugeza ubwo byatangajwe.

    Byatanzwe hitawe ku bahanzi bakora umuziki uri mu njyana zitandukanye zirimo Afrobeat, Dancehall, Afro-pop, Mbalax, Amapiano, Zouk, Kizomba, Genge, Coupé Décalé, Bongo Flava, Soukous, Gospel, Rap, Kompa, R&B na Rumba n'abandi.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo watambutse imbona nkubona kuri Televiziyo zikomeye nka Trace Africa, Trace Muziki, Trace Urban n'izindi, kandi byarebwe n'abantu bo mu bihugu bitandukanye birenga 190 byo ku Isi.

    Mu bahawe ibihembo muri Trace Awards, harimo umunya-Nigeria, Oluwatosin Oluwole Ajibade [Mr Eazi] wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Leg Over' wahwe igihembo cy'uwaharaniye impanduka (Change Maker Award).

    Uretse guhabwa igihembo, uyu munyamuziki yanataramiye abakunzi be bamuherukaga mu gitaramo gikomeye cya Chop Life cyabaye mu 2022.

    Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Mr Eazi yashimye ahereye ku Ikipe ya Rayon Sports, avuga ko adafite gushidikanya muri we ko ariyo kipe ya mbere ku Isi.

    Yanashimye Guverinoma y'u Rwanda n'abahanzi bagenzi be barimo Bruce Melodie. Ati 'Mbere na mbere ndashaka kubabwira ko Rayon Sports ari ikipe nziza ku Isi. Ndashimira Trace na Guverinoma y'u Rwanda, 2Baba, D'Banj, Bruce Melodie n'abantu bose baharanira impinduka muri hano.'

    Muri Kamena 2023, nibwo Sosiyete y'Imikino y'Amahirwe, Choplife, yashinzwe na Mr Eazi yasinyanye amasezerano y'imikoranire na Rayon Sports arimo ko iyi kipe izajya ikina yambaye uyu muterankunga ku kuboko.

    Ibi byatumye Mr Eazi aho agiye hose agaragaza Rayon Sports nk'ikipe ya mbere ku Isi. Ku wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2023, mu kiganiro n'itangazamakuru, yaratunguranye aserukana umwambaro wa Rayon Sports, ubundi aganiriza abari bamuteze amatwi ibijyanye n'urugendo rwe rw'umuziki.

    Uyu muhanzi asanzwe anafite ukuboko muri sosiyete y'amahirwe izwi nka BetPawa ikorera mu Rwanda. Iyi sosiyete iri mu zateye inkunga Trace Awards.

    Mr Eazi afitanye indirimbo n'abarimo umunya-Colombi J Balvin bakoranye indirimbo 'Lento', Major Lazer, umuhanzika wubakiye umuziki kuri Dancehall, Nicki Minaj na K4MO bakoranye indirimbo 'Oh My Gawd'.


    Mr Eazi yavuze ko adafite gushidikanya muri we ko Rayon Sports ariyo kipe ikunzwe ku Isi hose

     

    Mr Eazi yagaragaje ko amasezerano yagiranye na Rayon Sports yayishimiye, kandi ayitezeho kuzamura urwego rwa Chop Life

     

    Mr Eazi yahawe igihembo cy'uwaharaniye impanduka (Change Maker Award), ashima byihariye Trace Awards yazirikanye umuhate we

     

    Mu bihe bitandukanye Mr Eazi agenderera u Rwanda, kandi agaragaza ko yanyuzwe n'imbaraga Guverinoma yashyize mu guteza imbere ubuhanzi

     

    KANDA HANO UREBE UBWO MREAZI YAKIRAGA IGIKOMBE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards 

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135716/rayon-sports-niyo-kipe-ya-mbere-ku-isi-mr-eazi-nyuma-yo-kwegukana-igikombe-video-135716.html

  • Bamwifurije isabukuru yamavuko! Perezida Kag… – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, ko Perezida Kagame yakiriye abatwaye ibikombe muri Trace Awards bari kumwe n'Umuyobozi wa Trace Africa akaba n’umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez.

    Ibihembo bya Trace Awards byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023 mu muhango wabereye muri BK Arena.

    Ni ubwa mbere byari bitangiwe mu Rwanda. Byatanzwe hizihizwa imyaka 20 ishize Trace Africa igira uruhare mu guteza imbere abahanzi.

    Ni amateka avuguruye mu muziki w'u Rwanda, kuko ari ubwa mbere ibikomerezwa mu muziki w'Afurika bari bateraniye i Kigali. Kuva kuri Diamond kugera ku muhanzi wo mu birwa bya Mayotte byo mu Bufaransa.

    Amashusho yagiye hanze agaragaza umuhanzikazi Nomcebo wo muri Afurika y'Epfo aririmba indirimbo ye yamamaye yise 'Jerusalema' ari nako Perezida Kagame acinya akadiho. Uyu muhanzikazi yaririmbaga asaba bagenzi be gufatanya nawe.

    Ajya gusoza iyi ndirimbo, yavuze ko azi neza ko kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023, ari bwo Perezida Kagame azizihiza isabukuru y'amavuko. Nk'abimutsamuye, baririmbiye hamwe bifuriza Perezida Kagame isabukuru y'amavuko, azaba yizihiza isabukuru y'imyaka 66.

    Ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 65 y'amavuko, Madamu Jeannette Kagame yanditse avuga ko 'Buri gihe bimbera umugisha kwizihiza isabukuru yawe y'amavuko Paul Kagame, Isabukuru muyobozi mwiza, Umubyeyi, sekuru w'abuzukuru bacu, ukaba n'umugabo wanjye. Imyaka 65 ni intera ikomeye ugezeho. Sinzahwema kukuvuga ibigwi ku muryango twahawe, uri impano idasanzwe kuri twe twese!'

    Mu mashusho Village Urugwiro yashyize hanze, kandi hagaragaramo umunyamideli witwa Maria Borges wo muri Angola wafatanyije n'umuziki D'Banj kuyobora itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards. Hanasohotse ifoto y'umuhanzikazi Bwiza ari kumwe na Perezida Kagame.

    Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, Inama y'Abaminisitiri yateraniriye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje amasezerano yo kwakira ibi bihembo hamwe n'iserukiramuco rijyanye nabyo.

    Umwanzuro wa Gatandatu ujyanye n'amasezerano Inama y'Abaminisitiri yemeje ugira uti 'Amasezerano hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Trace Global yerekeranye no kwakira mu Rwanda itangwa ry'ibihembo bizwi nka Trace Awards hamwe n'iserukiramuco ry'ibikorwa bitandukanye.'

    Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w'abahanzi ku Isi, by'umwihariko abo muri Afurika.

    Trace Global ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban…] ifite itsinda ry’abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka n’itabirikwiye.

    Umuyobozi wa Trace Africa akaba n’umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez aherutse gutangaza ko inzitizi zituma umuhanzi atagera ku rwego rwiza zikwiye gukurwaho.

    Ati 'Turifuza gukuraho inzitizi dutekereza ko iri isoko tugomba guhatanira ku Isi yose ndetse tukagaragaza ikinyuranyo. Niyo mpamvu tugomba kuzana udushya twinshi dukora nk’ikipe imwe mu bihugu bitandukanye tugashyira abantu hamwe kuko imikoranire myiza itanga umusaruro urimo ubwenge bityo tugakora ibidasanzwe.”

    Bamwe mu begukanye ibikombe muri Trace Awards:

    Abanya-Nigeria Davido na Rema ni bo begukanye ibihembo byinshi muri Trace Awards 2023. Buri wese yegukanye ibihembo bibiri.

    1.Davido yegukanye igihembo cya 'Best Male Artist' ndetse n'icya “Best Global Africa Artist'' abicyesha indirimbo 'Unavailable' yahuriyemo na Musa Keys wo muri Afurika

    2.Rema yegukanye igihembo cya “Best Global Africa Artist'' n'icya ” Song of the year” abikesheje 'Calm Down'.

    3. Bruce Melodie yahembwe nk'Umuhanzi Mwiza w'Umwaka mu Rwanda (Best Artist-Rwanda).

    4. Mr Eazi, yahawe igihembo cyiswe “Change Maker Award”.

    5. 2 Face Idibia '2Baba' yashimiwe nk'umuhanzi w'ibihe byose.

    6. Fally Ipupa (DRC) yahawe igihembo cya “Best Live”.

    7. Ludmilla yahawe igihembo cya “Best Artist -Brazil''.

    8. Robot Boii (South Africa) yahembwe nk'Umubyinnyi Mwiza.

    9. Lisandro Cuxi (Cape Verde) yegukanye igikombe cya 'Best Artist Africa — Lusophone'.

    10. Roselyne Layo (Ivory Coast) yegukanye Igihembo cy'Umuhanzi Mushya w'Umwaka (Best New Artist).

    11. Unavailable' ya Davido na Musa Keys yahembwe nk'Indirimbo Nziza yahuje abahanzi “Best Collaboration.”

    12. Nomcebo Zikode uzwi mu ndirimbo “Jerusalema” yahawe igikombe cya “Best Global Africa Artist''.

    13. Asake (Nigeria) yahembwe nk'Umuhanzi Mwiza mu bihugu bivuga Icyongereza muri Afurika “Best Artist Africa – Anglophone”.

    14. Rutshelle Guillaume (Haiti) yahawe igikombe cya Caraïbes “Best Artist – The Caribbean”.

    15. Goulam wo mu Birwa bya Comores yegukanye igikombe cya “Best Artist -Indian Ocean”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135717/bamwifurije-isabukuru-yamavuko-perezida-kagame-yakiriye-abahize-abandi-muri-trace-awards-135717.html