Blog

  • Ingeso yaranze! Harmonize yatangaje umuhanzik… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Harmonize wo mu gihugu cya Tamnzania aherutse gutangaza ko arimo yicuza amafaranaga yose yatanze mu bagore bakamarana igihe gito cyane. 

    Ni nyuma y’imodoka za ranger Rover yahaye Kajala, iyo yahaye Yolo The Queen ndetse n’izindi mpano zihenze yagiye aha abakobwa.

    Ubwo yahaga impano ya Ranger Rover umunyarwandakazi Yolo The Queen, Harmonize yari yatangaje ko iyo akunze atajya agira ubugugu aba agomba guha impano umukunzi we ndetse bagasangira akabisi n’agahiye nk’uko ariryo sezerano yahaye Yolo The Queen.

    Nyuma y’uko ahaye Yolo the Qeen iyo Ranger Rover akanamusezeranya kumukunda cyane, nta kanunu k’umubano wabo ahubwo Harmonize yaje kuvuga ko yicuza amafaranaga yose yahaye abagore mo impano ndetse avuga ko iyo aza gufata umukobwa umwe wo muri Tanzania akamuha ayo maafaranga yose yari kuyabyaza ikintu gikomeye.

    Nyuma yo gutangaza ayo magambo, Umuhoza Laika wari umwaze imyaka itatu ari inshuti na Harmonize bbagiye guhurira muri Tanzania kugira ngo baganire ku muziki ndetse n’indi mishinga igendanye n’umuziki ndetse icyo gihe bashyira hanze amashusho barimo babyinana mu buryo abantu benshi bacyetse ko hari ikindi cyaba cyibyihishe inyuma.

    Nyuma Umuhoza Laika ufite inkomoko mu Rwanda yatangaje ko nta mubano wihariye afitanye na Harmonize gusa bari inshuti cyane kandi z’igihe kirekire bityo kuba bariyanditseho itariki bahuriyeho atari ibintu bigaragaza ko bari mu rukundo.

    Ubwo yarimo ataramira Bell Obafest ku cyumweru, Harmonize yatunguranye avuga ko burya n’ubwo aba ari Tanzania bwose ariko yimariyemo umuhanzikazi Winnie Nwagi.

    Icyo gihe Harmonize yagize ati “Umbajije umuntu twashyingiranwa hano muri Uganda navuga Winnie Nwagi.” Nyuma yahise akomeza avuga ko akunda imiterere (ikibuno) cya Winnie Nwagi dore ko n’ubusanzwe bizwi ko Harmonize akunda abakobwa b’imiterere y’ikibuno kinini.

    Harmonize utagaragaza kumesa kamwe mu kwiruka mu bagore, byagiye bimusubiza inyuma mu muziki we ndetse n’amafaranga atanga ku bagore akaba menshi ugereranyije n’ayo yagakwiye kuba atanga muri label ye ya Konde Gang ngo itere imbere igere ku rwego cyangwa se inarenge Wasafi nk’uko nawe aherutse kubyerura.

    Kugeza magingo aya, mu gihugu cya Uganda bari mu gihirahiro cy’uwo Harmonize akunze dore ko n’ubwo Laika yatanze ibisobanuro abantu batari bumva uburyo waba inshuti n’umuntu mwahura akiyandikaho itariki bahuriyeho. Urundi rujijo, ni Yolo The Queen udaherutse kuvugwa na Harmonize nk’uko yajyaga amuhoza mu kanwa.

    Winnie Nwagi ni umuhanzikazi wo muri Uganda.

    Harmonize yatangaje ko akunda ikibuno cya Winnie Nwagi. 


    Winnie Nwagi akunze gukurura abagabo cyane dore ko amaze iminsi mu rugamba rwo guhangana n’abafana bashaka kumukorakora ku rubyiniro.


    Imiterere ya Winnie niyo ituma Harmonize amusarira


    Harmonize yananiwe kwita cyane ku muziki we no guhagarara ku ntego yihaye yo kutongera kwiruka mu bagore


    Harmonize yatangaje ko akundira Winnie ikibuno cye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135748/ingeso-yaranze-harmonize-yatangaje-umuhanzikazi-wo-muri-uganda-yihebeye-135748.html

  • Mako Sharks yegukanye irushanwa ryari ryatumiwemo amakipe yo hanze y’u Rwanda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’umukino wo Koga ya Mako Sharks SC yegukanye irushanwa yateguye rya ‘Mako Sharks Swimming League 2023’ ryabaga ku nshuro ya mbere ryatumiwemo amakipe yo muri Uganda.

    Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru nibwo habaye umunsi wa 3 ari wo wa nyuma w’irushanwa rya Mako Sharks Swimming League.

    Iri rushanwa ryari ryatumiwemo amakipe 3 yo muri Uganda arimo; Silverfin Academy, Hertz Swim Club na Starlings Swim Club yose akaba yarabonetse.

    Byari biteganyijwe ko umunsi wa nyuma kandi witabirwa n’amakipe 4 yo mu Rwanda ariko byaje kurangira Kivu Kwetu na Mako Sharks SC ari zo zibonetse ni mu gihe CSK na Rwesero Swimming Club zitabonetse.

    Nubwo amakipe yo hanze y’u Rwanda yari yatumiwe, ariko ntabwo yari mu bahatanira ibihembo kuko atakinnye iminsi 2 ya mbere, bari baje gufasha mu irushanwa.

    Umunsi wa gatatu wegukanywe na Mako Sharks yakurikiwe na Kivu Kwetu zo mu Rwanda, hakurikiraho Silverfin Academy, Hertz Swim Club na Starlings Swim Club zo muri Uganda.

    Hahise hateranywa amanota yose maze Mako Sharks Swimming Club yegukana irushanwa n’amanota 3444 yakusanyije mu minsi 3 y’irushanwa, Kivu Kwetu yabaye iya 2 n’amanota 2065.

    Iya gatatu ifite amanota 637 ni Cercle Sportif Karongi itarakinnye umunsi wa 2 n’uwa 3 kimwe na Cercle Sportif de Kigali yabaye iya 4 n’amanota 545. Rwesero SC yabaye iya 5 n’amanota 201, Gisenyi Beach Boys iba iya 6 n’amanota 56, izi uko ari 2 za nyuma zakinnye umunsi wa 2 gusa.

    Bazatsinda James, umuyobozi wa Mako Sharks SC yishimiye uko irushanwa ry’uyu mwaka ryagenze bakaba bizeye ko umwaka utaha rizagenda neza kurushaho, ku buryo n’amakipe yo hanze y’u Rwanda yatangirana naryo.

    Ati “uyu munsi nibwo twasoje shampiyona yatangiye mu kwezi kwa Werurwe, yagiye iduha ubumenyi, yagiye iduha uburyo bw’imitoreze ndetse n’abana uburyo bw’imikinire, twasoje ndetse n’amakipe twari kumwe avuye muri Uganda yishimiye uko irushanwa ryagenze.”

    “Intego yacu ya mbere yari ukuzamura impano z’abakinnyi ndetse n’abakinnyi bakiri bato, mwabonye ko abana benshi twari kumwe nabo bafite imyaka munsi ya 14, ni abakinnyi bakiri bato bafite ejo hazaza, ikintu twifuzaga cyo kuzamura impano zabo cyagezweho kuko ibihe byabo byagiye bigabanuka ugereranyije n’andi marushanwa bagiye bakina.”

    Irushanwa nk’iri biteganyijwe ko ku nshuro yarwo ya kabiri rizatangira muri Gashyantare 2024, hazabamo impinduka nto aho noheno hazakinwa iminsi 4 aho kuba 3 cyane ko n’amakipe yo hanze y’u Rwanda azatangirana naryo ku munsi wa mbere.

    Umunsi wa nyuma w’iri rushanwa muri rusange witabiriwe n’abakinnyi 98 bavuye mu makipe 5. Umunsi wa mbere wakinwe muri Werurwe 2023, uwa kabiri ukinwa muri Nyakanga 2023 ni mu gihe uwa gatatu ari na wo wa nyuma wakinwe ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2023.

    Bararushanyijwe biratinda

    Ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo

    Hatanzwe imidali ku bakinnyi bitwaye neza

    Mako Sharks niyo yegukanye irushanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mako-sharks-yegukanye-irushanwa-ryari-ryatumiwemo-amakipe-yo-hanze-y-u-rwanda-amafoto

  • Abahanzi bashyiriweho uburyo bwo gusaba ubure… – #rwanda #RwOT

    Inteko y'Umuco ibarizwa muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) niyo isanzwe ifite mu nshingano gutanga uburenganzira ku bahanzi, abakinnyi ba filime n'abandi bashaka gufatira amashusho mu bice bitandukanye by'u Rwanda.

    Itangazo ryashyizweho Umukono n’Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert rivuga ko iyi serivisi basanzwe batanga yatangiye no kuboneka ku rubuga rwa: (www.irembo.gov.rw).”

    Bagize bati “Tunejejwe no kumenyesha abahanzi ba sinema, abafatanyabikorwa n’abandi bose bakenera serivisi zo gusaba ibyangombwa byo gufata amafoto n’amashusho bisanzwe bitangirwa muri One Stop Center y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB); ko iyi serivisi ishobora no kuboneka ku rubuga rwa irembo.”

    Inteko y’Umuco yavuze ko yashyizeho ubu buryo “Mu rwego rwo gukomeza kunoza no kwihutisha serivisi” batanga ku babagana no gusangiza abashoramari, ubunararbonye.

    Umwirondoro wa Dosiye y’usaba uburenganzira bwo gufata amashusho, ugizwe no kugaragaza ubwenegihugu bw’usaba serivisi, Nimero y’Irangamuntu ye ndetse n’umwuga akora.

    Agaragaza izina ry’umushinga agiye gukora, ubwoko bw’amashusho ashaka gufata, itariki yo gutangira n’iyo gusoza, kandi akagaragaza Akarere azabikoreramo.

    Ku mugereka anagaragaza ikipe y’abantu bazakora, incamake y’umushinga we n’ibindi.

    Iyi serivisi yashyizweho ifasha abanyarwanda n’abanyamahanga bifuza gufata amafoto mu ruhame, n’abafata amashusho (videwo) hagamijwe gukora za filime mbarankuru cyangwa filime mpamo mu Rwanda no mu mahanga.

    Ubu burenganzira buhabwa abahanzi, ntibukuraho ko ufata amashusho akomeza kubahiriza ibyo asabwa n’inzego z’ibanze ndetse n’izigenga ikoreshwa rya za dorone n’ibindi bikoresho byihariye.

     

    Inteko y'Umuco yagaragaje ko gusaba uburenganzira bwo gufata amashusho bizajya bikorerwa ku rubuga Irembo 

    Abahanzi bibukijwe ko uburenganzira bahabwa bujyana no kubahiriza ibyo basabwa n'inzego z'ibanze z'aho bafatira amashusho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135746/abahanzi-bashyiriweho-uburyo-bwo-gusaba-uburenganzira-bwo-gufata-amashusho-135746.html

  • Mubumbyi Bernabe wakiniye APR FC n’Amavubi yakoreye ubukwe muri Sweden #rwanda #RwOT

    Mubumbyi Bernabe wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakoreye ubukwe muri Sweden n’umugore bari bamaze igihe babana.

    Bernabe yageze muri iki gihugu mu mpera za 2018 ntiyagaruka aho yahise anashakirayo umugore ufite ubwenegihugu bw’iki gihugu ariko bakaba bari batarakora ubukwe.

    Ubu Bernabe yamaze gukora ubukwe n’uyu mugore w’umunya-Sweden aho mu minsi ishize banibarutse.

    Muri Kamena 2022 nibwo uyu muryango wari mu byishimo bikomeye kuko ari bwo bibarutse imfura yabo yaje ije kubamara irungu.

    Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, ntabwo yahagaritse gukina kuko akina mu cyiciro cya 4 muri Sweden mu ikipe ya Kramfors-Alliansen.

    Mubumbyi Bernabe aheruka mu ikipe y’igihugu yakinnye igikombe cy’Afurika cy’Abakinnyi bakina imbere mu bihugu bya bo (CHAN) ya 2018 yabereye muri Maroc.

    Mubumbyi Bernabe yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Bugesera FC na AS Kigali.

    Mubumbyi yakoze ubukwe n’Umunya-Sweden

    Bari bamaze igihe babana

    Baheruka kwibaruka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mubumbyi-bernabe-wakiniye-apr-fc-n-amavubi-yakoreye-ubukwe-muri-sweden

  • Mugenzi Bienvenue yasabye imbabazi Niyonzima Olivier Seif #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Mugenzi Bienvenue yasabye imbabazi Niyonzima Olivier Seif wa Kiyovu Sports nyuma yo kumutoneka mu gisebe bikamuviramo kuva mu kibuga.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona wabaye tariki ya 20 Ukwakira 2023 wo Kiyovu Sports yatsinzwemo na Police Fc 3-1.

    Ubwo amakipe yari agiye kugaruka mu gice cya kabiri nibwo Imbungukiragutabara yihutanye Seif kwa muganga abantu bibaza icyo abaye kandi yari yavuye mu kibuga yigenza.

    Byaje kumenyekana ko yakomeretse bikabije ku kuguru ku nyama y’iruhande rw’impfundiko, akaba yaragiye kwa muganga bakamudoda.

    Seif yari asanzwe afiteho igisebe akaba ariko bakandagijemo amenyo ya godiyo kigahita kiyongera cyane.

    Rutahizamu wa Police FC, Mugenzi Bienvenue akaba ari we wamukandigiye ubwo bari bahuriye ku mupira, yahise anamusaba imbabazi.

    Ati “ndashaka kugusaba imbabazi muvandi, ndanakwifuriza gukira vuba kapiteni.”

    Seif yahise amusubiza ati “Nta kibazo ni iby’umupira muvandi, nzagaruka vuba cyane.”

    Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, Seif amakuru avuga ko nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa azaba yagarutse mu kazi ameze neza cyane.

    Niyonzima Olivier Seif yahise yitabwaho n’abaganga

    Seif ntabwo yasoje umukino

    Mugenzi Bienvenue ni we wamukandagiye

    Mugenzi Bienvenue yamusabye imbabazi na we arazimuha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugenzi-bienvenue-yasabye-imbabazi-niyonzima-olivier-seif

  • Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye ibyamamare  byitabiriye ibirori bya 'Trace Awards and Festival 2023', byari bimaze iminsi bibera mu mujyi wa Kigali abizeza ko u Rwanda ari mu rugo kuko rwiteguye kubakira isaha iyo ari yo yose.

    Uku guhura kwabereye muri Village Urugwiro nyuma y'igihe gito hatanzwe ibihembo ku bahanzi b'abanyafurika bitwaye neza, ni ibihembo byari byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023.

    Ni ibihembo byitabiriwe n'ibyamamare bikomeye ndetse byanatahanye ibihembo mu byiciro bitandukanye byari byateguwe na Trace.

    Aba bahunzi bahanzi bahuye n'umukuru w'igihugu bari barangajwe imbere na Olivier Laouchez, uyu akaba ari Umuyobozi Mukuru wa Trace Group.

    Mu mashusho yagiye hanze, umuhanzikazi wo muri Afurika y'Epfo, Nomcebo Zikode yagaragaye aririmbira Perezida Kagame indirimbo ye yitwa 'Jerusalema' iri mu zakunzwe cyane hirya no hino ku Isi.

    Aba bahanzi kandi bifurije Perezida Kagame isabukuru y'amavuko nziza, nubwo bahuye habura umunsi umwe ngo ibe kuko ku wa 23 Ukwakira aribwo Umukuru w'Igihugu azuzuza imyaka 66.

    Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje kuri aba bahanzi yabashimiye kuba barafashe umwanya wabo baza mu Rwanda.

    Ati 'Ndabashimira kuba mwafashe umwanya wanyu, mugashyira ku ruhande ibindi byose mwakoraga cyangwa mwashoboraga gukora ahandi hantu aho ariho hose ku Isi, hari ahantu mujya, hari ibyo mukora ariko mwabashije gushaka umwanya muza hano kuri uyu munsi w'ingirakamaro kuri mwe no kuri twe.'

    Yakomeje ashimira abateguye iki gikorwa, baba ari abateguye ibi bihembo ndetse n'ababyegukanye.

    Perezida Kagame yabwiye aba banyamuziki ko u Rwanda rwiteguye kubakira.

    Ati 'Ndashaka kubizeza ko hano ari mu rugo, ndabizi ko abantu bose bari hano abenshi bafite ahantu bita mu rugo kandi ibyo ni ibintu byiza ariko aha mushobora kuhabona nko mu rugo ha kabiri. Ku badafite mu rugo ntekereza ko ari bake nubwo nzi ko bashobora kuba bahari, mpereye ku nkuru yanjye bwite nabayeho imyaka 30 y'ubuzima bwanjye ntagira mu rugo, ibyo byanyigishije agaciro ko kugira ahantu wita mu rugo. Niyo mpamvu ndi kuvuga ngo uwo ari we wese ushaka ko aha haba mu rugo ha kabiri cyangwa mu rugo ahawe ikaze.'

    Perezida Kagame yijeje ubufasha mu bikorwa byo kwagura uruganda rw'ubuhanzi.

    Ibi bihembo by'Ikigo Trace Group gifite televiziyo zikomeye ku ruhando mpuzamahanga zizwiho guteza imbere umuziki, byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, aho abahanzi bakomeye muri Afurika no hanze yaho bari bateraniye muri BK Arena ahabereye ibi birori.

    Abahanzi bafite amazina mu bihugu hafi ya byose bya Afurika no hanze yayo banyuze ku rubyiniro bashimisha abitabiriye iki gitaramo cyatangiwemo ibi bihembo.

    Abaririmbye barimo abo mu Rwanda nka Bruce Melodie, Bwiza na Chriss Eazy mu gihe abaturutse hirya no hino banyuze ku rubyiniro barimo Diamond Platnumz, Davido, Yemi Alade, Mr Eazi n'abandi.

    The post Amafoto — Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-perezida-paul-kagame-yakiriye-bamwe-mu-byamamare-byitabiriye-trace-awards-yabereye-i-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-perezida-paul-kagame-yakiriye-bamwe-mu-byamamare-byitabiriye-trace-awards-yabereye-i-kigali

  • Perezida Kagame yahawe igikombe yakira abitab… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, Ibirori by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye kandi agirana ibiganiro n'ibyamamare byitabiriye Trace Awards ndetse n'Umuyobozi wa Trace Group, Bwana Olivier.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabanje gushima igikombe yahawe, abwira aba banyamuziki ko mu Rwanda ari mu rugo. Umukuru w’Igihugu, yavuze ko u Rwanda ruha ikaze buri wese, yaba uwo muri Afurika cyangwa ahandi

    Ati 'Ndabizi ko abenshi bari hano bafite aho bita mu rugo kandi icyo ni ikintu cyiza, ariko mushobora gufata hano (Mu Rwanda) nko mu rugo igihe mutari mu rugo, abadafite mu rugo bashobora kuba ari bake.'

    Yabwiye abitabiriye Trace Awards ko n’ubwo buri wese afite aho yita mu rugo ariko “mushobora gufata hano nko mu rugo mu gihe muri kure yo mu rugo”.

    Yavuze ko abadafite mu rugo bashobora kuba bahari. Abasangiza amateka y’ubuzima bwe, aho yamaze imyaka irenga 30 adafite aho yita mu rugo. Ati “Namaze imyaka 30 ntafite Igihugu.” Avuga ko ibi byamwigishije agaciro ko kugira aho wita mu rugo

    Yagaragarije abitabiriye Trace Awards, ko inganda Ndangamuco ari umuyoboro mwiza wo kugaragaza impano umuntu yifitemo, bityo bikarushaho kumwagurira amarembo hirya no ku Isi. Yashimye abegukanye ibihembo ndetse na Trace Africa yashyize mu bikorwa iki gikorwa.

    Umukuru w'Igihugu yijeje umusanzu Trace Group wo kurushaho guteza imbere urwego rw'ibi bihembo, kandi yifuriza ishya n'ihirwe buri wese wegukanye ibikombe. Ati 'Dushobora kubyagura, bigakura kurushaho.'

    Rema uri mu bakiriwe na Perezida Kagame, ahawe ijambo yavuze ko Kagame ariwe Perezida wa Mbere bahuye, amushimira umuhate n'urukundo akunda urubyiruko kandi agateza imbere ubuhanzi muri rusange.

    Yavuze ko Perezida Kagame “niwe Perezida wa mbere mpuye nawe mu buzima bwanjye”. Ati 'Ni ubwa mbere rwose. Ntabwo ndahura 'yewe' na Perezida wanjye (wa Nigeria).'

    Uyu muhanzi yavuze ko kwakirwa n'Umukuru w'Igihugu ari igisobanuro cy'uburyo (nk'umubyeyi) Perezida Kagame ateza imbere kandi agashyigikira urubyiruko n'ubuhanzi. Ati 'Ntabwo ari Perezida gusa, ni umubyeyi.'

    Yavuze ko n'ubwo akunze gukorera ingendo mu Bwongereza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nta handi hari itandukaniro yabonye agereranyije n'u Rwanda.

    Rema yumvikanishije ko iyo ageze mu Rwanda aba yiyumva nk'umwana mu rugo, ahantu agera umutima we ukajya mu gitereko.

    Yatangaje ibi nyuma y'uko yanditse amateka mu bihembo bya Trace Awards akegukanamo ibikombe bibiri. Yanavuze ko azi neza ko mu Rwanda ahafite abakunzi benshi (abafana), kandi azirikana uburyo bamushyigikira mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Rema agezweho muri iki gihe, ku buryo ubwo yegukanaga igikombe cye cya kabiri, Davido yagiye kumureba aho yari yicaye aramwongorera, ubundi aramuhobera.

    Ni umunyamuziki uri guca ibintu mu bihugu bitandukanye, ahanini biturutse ku kuba indirimbo ze zaracengeye mu mitima y'ibihumbi by'abantu ku Isi.

    Umuyobozi wa Trace Africa akaba n’umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez aherutse gutangaza ko inzitizi zituma umuhanzi atagera ku rwego rwiza zikwiye gukurwaho.

    Ati 'Turifuza gukuraho inzitizi dutekereza ko iri isoko tugomba guhatanira ku Isi yose ndetse tukagaragaza ikinyuranyo. Niyo mpamvu tugomba kuzana udushya twinshi dukora nk’ikipe imwe mu bihugu bitandukanye tugashyira abantu hamwe kuko imikoranire myiza itanga umusaruro urimo ubwenge bityo tugakora ibidasanzwe.”

    Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, Inama y'Abaminisitiri yateraniriye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje amasezerano yo kwakira ibi bihembo hamwe n'iserukiramuco rijyanye nabyo.

    Umwanzuro wa Gatandatu ujyanye n'amasezerano Inama y'Abaminisitiri yemeje ugira uti 'Amasezerano hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Trace Global yerekeranye no kwakira mu Rwanda itangwa ry'ibihembo bizwi nka Trace Awards hamwe n'iserukiramuco ry'ibikorwa bitandukanye.' 

    Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w'abahanzi ku Isi, by'umwihariko abo muri Afurika.

    Trace Global ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban…] ifite itsinda ry’abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka n’itabirikwiye. 

    Bamwe mu begukanye ibikombe muri Trace Awards:

    1.Davido yegukanye igihembo cya 'Best Male Artist' ndetse n'icya “Best Global Africa Artist'' abicyesha indirimbo 'Unavailable' yahuriyemo na Musa Keys.

    2.Rema yegukanye igihembo cya “Best Global Africa Artist'' n'icya ” Song of the year” abikesheje 'Calm Down'.

    3. Bruce Melodie yahembwe nk'Umuhanzi Mwiza w'Umwaka mu Rwanda (Best Artist-Rwanda).

    4. Mr Eazi, yahawe igihembo cyiswe “Change Maker Award”.

    5. 2 Face Idibia '2Baba' yashimiwe nk'umuhanzi w'ibihe byose.

    6. Fally Ipupa (DRC) yahawe igihembo cya “Best Live”.

    7. Ludmilla yahawe igihembo cya “Best Artist -Brazil''.

    8. Robot Boii (South Africa) yahembwe nk'Umubyinnyi Mwiza.

    9. Lisandro Cuxi (Cape Verde) yegukanye igikombe cya 'Best Artist Africa — Lusophone'.

    10. Roselyne Layo (Ivory Coast) yegukanye Igihembo cy'Umuhanzi Mushya w'Umwaka (Best New Artist).

    11. Unavailable' ya Davido na Musa Keys yahembwe nk'Indirimbo Nziza yahuje abahanzi “Best Collaboration.”

    12. Nomcebo Zikode uzwi mu ndirimbo “Jerusalema” yahawe igikombe cya “Best Global Africa Artist''.

    13. Asake (Nigeria) yahembwe nk'Umuhanzi Mwiza mu bihugu bivuga Icyongereza muri Afurika “Best Artist Africa – Anglophone”.

    14. Rutshelle Guillaume (Haiti) yahawe igikombe cya Caraïbes “Best Artist – The Caribbean”.

    15. Goulam wo mu Birwa bya Comores yegukanye igikombe cya “Best Artist -Indian Ocean”



    Perezida Kagame yakiriye abahanzi begukanye ibihembo bya Trace Awards 2023 

    Kagame yabwiye abitabiriye Trace Awards kwisanga mu Rwanda


     

    Perezida Kagame yumvikanishije ko Inganda Ndangamuco ari umuyoboro Mwiza wo kugaragaza impano ya buri umwe 


    Umuhanzi Rema wo muri Nigeria asuhuzanya na Perezida Kagame


    Bwiza asuhuzanya na Perezida Kagame






    Umuyobozi wa Trace Group, Olivier yashyikirije Perezida Kagame igikombe cy’indashyikirwa





    Bwana Olivier washinze Trace Group yashyikirijwe igikombe cy'indashyikirwa Perezida Kagame




    Rema yatangaje ko Kagame ari we Mukuru w'Igihugu wa mbere bahuye


    Umuhanzikazi Bwiza ari kumwe na Perezida Kagame


    Umuhuzabikorwa wa Kikac Music Label, Uhujimfura Claude na Perezida Kagame 








    Umunyamideli Maria wo muri Angola wayoboye umuhango wo gutanga ibihembo Trace Awards


    Rema yashimye Perezida Kagame ku bwo guteza imbere ubuhanzi n'urubyiruko


    Nomcebo wamamaye mu ndirimbo 'Jerusalema' ari kumwe na Perezida Kagame


    Umunyamuziki Michael Makembe wahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi, ari kumwe na Perezida Kagame


    Ibyishimo ni byose ku muraperi Ish Kevin nyuma yo guhura na Perezida Kagame


    Umuyobozi wa Trace Group inafite Trace TV, Olivier Laouchez n'Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa akaba n'umuyobozi wa Trace Awards & Fesival muri Afurika y'Uburasirazuba, Valerie Gilles-Alexia bakiriwe na Perezida Kagame


    Umuhanzikazi Bwiza ari kumwe n'umujyanama we Uhujimfura Claude


    Umunyamuziki Mike Kayihura [Uri inyuma] ari mu bakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro


    Umuraperi Kivumbi King yahuye na Perezida Kagame

    Umunyamideli wo muri Angola, Maria Borges wayoboye umuhango wo gutanga ibihembo Trace Awards yahuye na Perezida Kagame

     

    Uhereye ibumoso: Umuhanzikazi Nomcebo, Maria Borges ndetse na Perezida Kagame


    Umuhanzikazi Rutshelle Guillaume wo muri Haiti wegukanye igikombe cya 'Best Caribbean Artist award' yahuye na Perezida Kagame


    Ibyishimo bisendereye ku banyamuziki bitabiriye Trace Awards bakiriwe na Perezida Kagame


    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau-RCB), Mukazayire Nelly (Uri iburyo)


    Perezida Kagame yifatanyije n'aba bahanzi mu kwishimira intsinzi n'ibihembo begukanye 


























    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo 

    Ibirori bya 'Trace Awards & Festival byabereye i Kigali ku wa Gatandatu Tariki 21 Ukwakira 2023









    KANDA HANO UREBE IJAMBO PEREZIDA KAGAME YAGEJEJE KU BITABIRIYE TRACE AWARDS

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Perezida Kagame yakiraga abitabiriye Trace Awards 2023

    AMAFOTO: Village Urugwiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135734/perezida-kagame-yahawe-igikombe-yakira-abitabiriye-trace-awards-amafoto-150-135734.html

  • Aptre Yongwe yahakanye ubutekamutwe yemera g… – #rwanda #RwOT

    Urubanza rwa Pastor Joseph Harerimana uzwi nka Apotre Yongwe rwabereye mu Karere ka Gasabo ku Rukiko rw’ibanze ruri i Kibagabaga. Dosiye ya Apotre Yongwe ukurikiranyweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ifite nimero RDP 000816/2023/TB/GSBO.

    Ni urubanza rwabereye mu cyumba gifite nimero imwe. Ni icyumba cyabereyemo imanza 11. Apotre Yongwe yaburanye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira, avuga ko gusaba ituro nta cyaha aba yakoze, kuko abaza gusenga baba bifuza impinduka mu buzima bwabo kuko we aba yigomwe umwanya. Avuga ko gukurwaho ibyaha hari ibintu ugomba kuba wizera:

    1. Kuba wizera ko Imana ishobora kukubihora ku bintu byose

    2. Kwizera ko Yongwe ari umukozi w’Imana

    3. Kwizera imvugo ikoreshwa

    4. Kwatura ibyaha

    5. Kwizera ko ituro risimbura ibyo Yongwe aba yigomwe asengera abakristo birimo umwanya, essence n’ibindi.

    Umucamanza yabajije Yongwe impamvu abantu yizezaga gukizwa atabasubizaga amafaranga batanze. Umucamanza ati: “Ese wigeze usubiza ayo batanze?”. Yongwe yavuze ko abakirisitu batigeze bamwishyuza.

    Yagize ati: “Hari umukristo wandegeye amaturo, Itorero rirateranya turayamusubiza. Ubugenzacyaha bumfata ntabwo bambwiye ko nananiwe kwishyura kuko Imana yari kumpembera umurimo nakoze. Hari abo njya kureba nk’Umushumba. Ibyo ntakabuza ntawe mbyishyuza”.

    Yongwe yavuze ko Ubushinjacyaha bumushinja bukoresheje amashusho yacaracaye ari kwigisha mu rusengero rwo Bishop Dr Masengo. 

    Yavuze ko yari mu masengesho y’iminsi 40, arangije abwira abantu ko niba bafite ukwizera batange ituro, niba bashaka Visa batange ituro, niba bashaka abagabo cyangwa se abagore batange ituro. 

    Amashusho yandi avuga ko kurya amaturo ari ngombwa nayo yari afite ukuri kuko abashumba bose batunzwe n’amaturo”. Mu kwiregura ku byaha ashinjwa, yemeye gukubira 7 abo yambuye.

    Avuga ko atemera icyaha cyo guteka umutwe “Escroquerie” kuko ibyo yigisha byose abifitiye ububasha. Ati: “Njyewe narasizwe, nahawe ububasha nkora ibyo nemerewe. Njyewe nabaye mu muhanda kandi Imana yankoreye ibitangaza nta muntu utabizi.

    Njyewe nashinze Televiziyo nta faranga na rimwe mfite. Abantu bampaye inkunga. Niyo mpamvu mwabonye ko ndegwa kuba kuri telefoni yanjye haraciyeho amafaranga menshi kuko njyewe abantu barankunda. Banyoherereje amafaranga menshi ntangiza televiziyo. Rero hari abantu banyifuriza inabi. Mu by’ukuri bamfitiye ishyari”.

    Yongwe avuga ko mu gihe imyizerere ye yaba iteye ikibazo yayihindura akanafasha abandi guhinduka. Ati: “Nabikoraga nshingiye ku myizerere yanjye ntabwo nabikoraga nteka imitwe”. Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya mu Itangiriro, aho Imana yasabye Aburahamu iti “Mpa uwo mwana w’umuhungu”.

    Yongwe ati “Ahubwo Imana yakoze ibyo njyewe ntashobora”. Avuga ko Imana yamweretse abantu biyemeje gutanga ituro nibamara gusubizwa, nyamara bamara gusubizwa bakinangira.

    Umucamanza yabajije Yongwe niba adatinyisha abantu ibibi, nawe asubiza ko agamije gukiza buri wese. Hari abitwa Bugingo, Nyirabahare batanze ituro ariko ibyifuzo byabo ntabwo byagezweho, bakaba bifuza gusubizwa amaturo yabo.

    Yongwe yavuze ko uwitwa Bugingo wari mu cyumba cy’iburana yaje kuri Yongwe Tv ashaka ubufasha bwo kwamamaza ibihangano bye. Akaba yari gukorerwa amashusho y’indirimbo akanahabwa ibiganiro kuri shene ya YouTube.

    Yongwe ati: “Indirimbo ya mbera twarayikoze irarangira. Aragoye kuko aracyazamuka. Yajyaga arara mu rugo nkaba natangajwe no kuba yaje kundega. Imiririmbire ye iragoye kuko kuri televiziyo twarayikinaga abakurikiye televiziyo bakadutuka.

    Umunsi nafashwe nari naramwemereye kuza nkamusubiza 750,000 Frw ku itariki 01 Ukwakira 2023. Yari kuza gufata amafaranga ye rero ni bwo nafashwe”. Yongwe yavuzee ko uwitwa Nyirabahire avuga ko atamuzi bitewe nuko yitaba telefoni z’abantu bose.

    Mu bamureze harimo uwitwa Jean Pierre wamugurije miliyoni 7 Frw akaba yasabye abakozi be kumwishyura igitaraganya. Uri mu Bufaransa wamureze, Yongwe yireguye ko yakoze amasengesho y’iminsi 7, avuga ko yasenze igihe kinini abana be bajya muri Amerika.

    Ku kuba Yongwe abona amafaranga menshi anyuze kuri telefoni, avuga ko ayemera kandi yayakoresheje atanga akazi mu banyarwanda. Ubushinjacyaha bwasabye ko yakurikiranwa afunzwe.

    Yongwe yasabye ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze. Ati: “Nyakubahwa Perezidante w’iburanisha sinagoye mu ibazwa. Ndi umubyeyi w’abana 7 kandi mfite ikigo cy’itangazamakuru gitanga akazi. Rero ndasaba ko narekurwa kuko sinacika ubutabera. Ndi umuntu ufite umuryango, nta bimenyetso nahisa”.

    Me Francis wunganira Yongwe yahawe umwanya avuga ko umukiriya we akwiriye kurekurwa. Ati: “Uwo nunganira yasobanuye neza ibyo akurikiranyweho. Igitangaje ni uko yafashwe afungwa nta muntu wamureze. Habanje kumufata, abarega bashakishwa nyuma.

    Ubusanzwe umuntu arakurega noneho Ubugenzacyaha bukagufata. Yafashwe ku itariki 01 Ukwakira 2023. Ikirego cyabanje cyari ku itariki 06 Ukwakira 2023. Ni ikirego cya Bugingo ku buryo yafunzwe nta muntu wamureze. Rero yaragambaniwe”.

    Me Francis wunganira Yongwe yavuze ko umukiriya nta cyaha yakoze. Yavuze ko Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko umunyarwanda afite ubwisanzure mu misengere ye hashingiwe mu ku byo yizera. 

    Avuga ko muri Matayo ari ho akomora gusaba amaturo kandi na Yesu yarigishije asaba abantu kugenda bagatanga amaturo, bityo kumufunga ni uguhonyora itegeko nshinga.

    Apotre Yongwe yaburanye ahakana icyaha akurikiranyweho

    AMAFOTO: Dox Visual

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135740/apotre-yongwe-yahakanye-ubutekamutwe-yemera-gukubira-7-abo-yambuye-135740.html

  • Myugariro wa APR FC yarwaye mu nda bituma asimbuzwa bitunguranye #rwanda #RwOT

    Nshimiyimana Yunusu, myugariro wa APR FC ku mukino w’ejo yasimbujwe bitunguranye nyuma yo kurwara mu nda akajya acibwamo.

    Nshimiyimana Yunusu ejo ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2023 yari yabanje mu mutima w’ubwugarizi ari kumwe na Niyigena Clement mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona batsinzemo Etincelles FC 3-0.

    Ubwo amakipe yari agiye mu karuhuko, ntabwo Yunusu yagarutse mu kibuga yahise asimbuzwa Bindjeme Salomon, abantu bibaza icyo yabaye.

    Nyuma y’umukino, umutoza wa APR FC, Umufaransa Thierry Froger yavuze ko yagize ikibazo cyo kurwara mu nda, akazajya achibwamo “Diarrhea” ari yo mpamvu yavuyemo.

    Ati “Twakoze impinduka kubera ko Yunusu [Nshimiyimana] yarwaye mu nda yagize ikibazo cyo gucibwamo ‘Diarrhea’ biba ngombwa ko avamo.”

    Ku bw’umutoza Thierry Froger, uyu mukinnyi amufata nk’umwe mu bakinnyi be ngenderwaho nubwo abantu batabibona kimwe na we, byitezwe ko no ku mukino wa Rayon Sports uzaba tariki ya 29 Ukwakira 2023 azabanza mu kibuga.

    Kuri ubu, Ikipe y’Ingabo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 17 inganya na Musanze FC ya mbere mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 12.

    Nshimiyimana Yunusu yavuye mu kibuga kubera uburwayi bwo mu nda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-apr-fc-yarwaye-mu-nda-bituma-asimbuzwa-bitunguranye