Blog

  • Gushaka umutoza w’Amavubi byabaye mu ibanga rikomeye #rwanda #RwOT

    Gushaka umutoza w’ikipe y’igihugu usimbura Carlos Alos Ferrer uheruka kwegura, byakozwe mu ibanga rikomeye cyane ku buryo muri FERWAFA uretse perezida wayo nta wundi ufite amakuru ya nyayo ku mutoza uzaza.

    Tariki ya 13 Ugushyingo 2023 nibwo u Rwanda ruzatangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho ruzatangira rwesurana na Zimbambwe kuri Huye Stadium.

    Kugeza ubu nubwo hasigaye igihe kitageze ku kwezi, ntabwo umutoza aramenyekana ndetse n’iyo ugerageje kubaza muri FERWAFA bakubwira ko nta makuru bafiteho.

    Amakuru avuga ko hari Komisiyo yashyizweho irimo abantu babiri bo muri FERWAFA barimo perezida wa FERWAFA, Munyankindi Alphonse na MINISPORTS, ari bo barimo gushaka umutoza.

    Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize nibwo habaye inama ya Komite Nyabozi ya FERWAFA yanagombaga guhabwa amakuru aho gushaka umutoza w’ikipe y’igihugu bigeze, gusa byarangiye bitabaye kuko perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, Munyankindi Alphonse ntiyabonetse muri iyi nama kubera izindi nshingano.

    Perezida wa FERWAFA, Munyankindi Alphonse na MINISPORTS bivugwa ko ari bo bonyine bafite amakuru y’umutoza ugomba gutoza u Rwanda binavygwa ko yamaze kuboneka, bahisemo kubigira ibanga kugeza umunsi azatangarizwa.

    Amakuru ni menshi yatangiye gusohoka avuga ku mutoza ashobora guhabwa ikipe y’igihugu, hari abavuga ko umutoza usanzwe utoza Mukura VS ukomoka muri Spain, Lotfi Afahmia ari mu batekerejweho ni mu gihe bivugwa ko hari umutoza w’Umudage wamaze kugera mu Rwanda aje gutoza Amavubi.

    Amavubi ntarabona umutoza mu gihe habura iminsi itageze ku kwezi ngo bakine na Zimbambwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gushaka-umutoza-w-amavubi-byabaye-mu-ibanga-rikomeye

  • Umwuka mubi ukomeje gushyuha hagati y'u Rwanda na RD Congo:Igisasu cyakomereje umunyarwanda i Rubavu #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 ahagana saa sita n'igice z'amanywa, hari umuturage wo mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda, wakomerekejwe n'isasu ryaturutse mu mirwano ishyamiranyije imitwe ishyigikiwe n'ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hafi y'umupaka w'icyo gihugu n'u Rwanda.

    Itangazo Guverinoma y'u Rwanda yasohoye rivuga ko uyu muturage arimo kuvurirwa ku kigo Nderabuzima cya Cyanzarwe muri Rubavu.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe n'ubufatanye bukomeje kuranga ubuyobozi bwa Leta ya DR Congo n'imitwe itandukanye y'abarwanyi, iy'abacancuro n'iy'inyeshyamba za FDLR, ariko ko kandi ruzakomeza kurinda umutekano warwo uko bikwiye haba mu kirere, ku butaka ndetse no ku mipaka.

    Nta cyo leta ya DR Congo yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi bishya ishinjwa na leta y'u Rwanda.

    Leta y'u Rwanda ivuga ko ibyo 'birimo kongera ibikorwa by'ubushotoranyi ku mupaka w'u Rwanda, birenze ku masezerano ya Luanda na Nairobi'.

    Mu gihe cyashize, abategetsi ba DR Congo bahakanye ko icyo gihugu gikorana na FDLR, bavuga ko ari urwitwazo rw'u Rwanda rwo gukomeza guteza umutekano mucye no gusahura amabuye y'agaciro ya DR Congo.

    Iryo tangazo rivuga ko u Rwanda ruzagumishaho uburyo bwo kwirinda ko ikirere cyarwo n'imipaka bivogerwa, no kuburizamo ko imirwano y'umutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro yagera mu Rwanda, hagamijwe kurinda umutekano w'Abanyarwanda n'abatuye mu Rwanda.

    Iki ni cyo kimenyetso cya vuba aha cy'umwuka wa politiki urushaho kuba mubi hagati y'u Rwanda na DR Congo.

    The post Umwuka mubi ukomeje gushyuha hagati y'u Rwanda na RD Congo:Igisasu cyakomereje umunyarwanda i Rubavu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/24/umwuka-mubi-ukomeje-gushyuha-hagati-yu-rwanda-na-rd-congoigisasu-cyakomereje-umunyarwanda-i-rubavu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umwuka-mubi-ukomeje-gushyuha-hagati-yu-rwanda-na-rd-congoigisasu-cyakomereje-umunyarwanda-i-rubavu

  • Real Madrid iraba iri mu rutare! Imikino ya U… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri ndetse no ku munsi w’ejo kuwa Gatatu ni bwo iyi mikino yo mu matsinda igeze ku munsi wa 3 iri bukinwe. 

    Saa kumi n’ebyiri n’iminota 45 ni bwo imikino ya mbere iri bube aho mu itsinda A ikipe ya FC Bayern Munich iri busure Galatasaray kuri RAMS Park naho mu itsinda D Inter Milan iraba yakiriye FC Salzburg kuri Giuseppe Meazza.

    Saa tatu zuzuye kandi muri iri tsinda A ikipe ya Manchester United iraba yakiriye FC Copenhagen kuri Old Trafford naho mu itsinda D ho Benfica iraba yakiriye Real Sociedad.

    Mu yandi matsinda ari bukine uyu munsi imikino yayo yose iraba saa tatu z’ijoro, mu itsinda B Arsenal irajya gusura FC Sevilla kuri Ramón Sánchez Pizjuán naho Lens yo yakire PSV Eindhoven kuri Stade Bollaert-Delelis.

    Mu itsinda C, Union Berlin irakira Napoli kuri Olympiastadion naho Braga yakire Real Madrid kuri Estádio Municipal de Braga. Iyi sitade iri bwakire uyu mukino ni imwe mu zitangaje kuko yubatse mu rutare ikaba yakira abantu bagera ku bihumbi mirongo itatu (30,286).

    Ku munsi w’ejo kuwa Gatatu umukino umwe ni wo uri saa kumi n’ebyiri n’iminota 45, mu itsinda E Feyenoord izaba yakiriye Lazio kuri de Kuip. Muri iri tsinda n’ubundi saa tatu z’ijoro Celtic izakira Atletico Madrid kuri Celtic Park.

    Mu itsinda F niho hari imikino ikomeye kuko Newcastle United izakira Borussia Dortmund kuri St James’Park naho Paris Saint-Germain yakire AC Milan kuri Parc de Princes.

    Mu itsinda G RB Leipzig izakira FK Crvena Zvezda kuri RD Bull Arena Leipzig maze ikipe ya Young Boys yakire Manchester City kuri Stade de Suisse Wankdorf.

    Mu itsinda H ari naryo rya nyuma FC Barcelona izakira Shakhtar Donetsk kuri Estadio Olimpico Lluis Companys naho Royal Antwerp yakire FC Porto kuri Bosuil Stadion.

    Real Madrid iraba iri gukinira muri sitade yubatse mu rutare 

    Ni ubwa mbere Real Madrid igiye gukina na Braga mu mikino ya Champions League ndetse ni n’ubwa mbere igiye gukinira muri iyi sitade itangaje

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135765/real-madrid-iraba-iri-mu-rutare-imikino-ya-uefa-champions-league-yagarutse-135765.html

  • Amavubi U 15 yatangiye imyitozo yitegura CECA… – #rwanda #RwOT

    Ni umwiherero bari gukorera mu karere ka Bugesera. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abakinnyi b'iyi kipe y'igihugu bahuriye ku cyicaro cy'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, berekeza kuri La Palisse Hotel.

    Ku mugoroba waho, nibwo bakoze imyitozo ya mbere yakoreshejwe na Habimana Sosthene bahimba Lumumba, yungirijwe na Bisengimana Justin. Kabalisa Calliopi niwe utoza abanyezamu naho Ntarengwa Aimable niwe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'iyi kipe (Team Manager).

    Muri rusange hahamagawe abana 23 baturutse mu marero atandukanye. 20 muri bo nibo batangiye umwiherero. Batatu batatangiye uyu mwiherero (Mutangwa Cedrick, Ishimwe Elie , Hategekimana Abdouladhim) bari mu ikipe ya Bayern Munich ishami ry'u Rwanda aho bagiye mu Budage mu marushanwa ahuza amarerero ya Bayern Munich ku Isi.

    Irushanwa nk'iri ryaherukaga kuba muri 2019 i Assmra muri Eritrea. Icyo gihe ryegukanywe na Uganda itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.

    Iry'uyu mwaka rizabera kuri FUFA technical centre i Njeru guhera tariki 4 Ugushyingo 2023 kugeza tariki 18 Ugushyingo 2023. Ikipe y'igihugu, Amavubi, biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda tariki 2 Ugushyingo yerekeza muri Uganda aho iri rushanwa rizabera.

    Ubwo yavugaga kuri iri rushanwa, Auka Gecheo uri mu buyobozi bwa CECAFA yavuze ko bishimiye ko aba bana babonye uburyo bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga bikaba bizabafasha kwitegura ijonjora ry'irushanwa rya Afurika ry'abatarengeje imyaka 17 (U-17 AFCON) riteganyijwe umwaka utaha.

    Habimana Sosthene usanzwe utoza Musanze FC niwe mutoza mukuru w’iyi kipe

    Abemerewe kwitabira irushanwa ry'uyu mwaka ni abari hagati y'imyaka 11 na 15.

    Abakinnyi bahamagawe

    Abanyezamu

    Mugisha Jean De Dieu (Ambassadors)
    Mugisha Arsene (Spring Hope)
    Nsengumuremyi Arafa (Mahembe)
    Mutangwa Cedrick ( The Winners)

    Ba myugariro

    Akonkwa Cyuzuzo Isiaka (Spring Hope)
    Ukwibishaka Moustakim (The Winners)
    Iradukunda Jean Christophe (The Winners)
    Mutabazi Buhari(Nilisarike Academy)
    Ndahimana Angelo (Ushindi)

    Abo hagati

    Gisubizo Patrick (Umuri Fondation)
    Irumva Nelson (Rwinkwavu)
    Hagengimana Eric (Nilisarike Academy)
    Ishimiwe Elie (Tsindawe Batsinde)
    Babizerimana Olivier (The Winners)
    Dushime Jean Claude (KEFA)
    Manzi Taufick (Amigo)
    Uwineza Rene (Intare)
    Fred Ishimwe (Mahembe)
    Nshimiyimana Kazungu Celestin (The Winners)

    Ba rutahizamu

    Akibal Lamar Ntwali (Intare)
    Tuyishimire Gilbert (Amigo)
    Iradukunda Patrick (APEX TC)
    Hategekimana Abduladhim (Tiger Academy)

    TECHNICAL STAFF:

    1. HEAD COACH : HABIMANA SOSTHENE
    2. ASS.COACH: BISENGIMANA Justin
    3. GOALKEEPER COACH: KABALISA Calliope
    4. TEAM MANAGER: NTARENGWA Aimable
    5. TEAM DOCTOR: TUYISENGE Jean de Dieu
    6. PHISIOTHERAPIST: BAZATSINDA Francis
    6. PHISIOTHERAPIST: SAMUEL
    7. KIT MANAGER: BIZIMANA Patrick
    8. KIT MANAGER: MUNYANZIZA Jacques
    9. PHOTOGRAPHER ; RENZAHO Christophe 

    Bisengimana Justin usanzwe yungirije muri Police FC niwe wungirije Habimana 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135770/amavubi-u-15-yatangiye-imyitozo-yitegura-cecafa-amafoto-135770.html

  • Amavubi y’ingimbi yatangiye imyitozo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 15 yatangiye umwiherero wo kwitegura CECAFA y’abatarengeje iyo myaka igomba kubera muri Uganda guhera tariki 4 kugeza tariki 18 Ugushyingo 2023.

    Ni umwiherero watangiye ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 24 Ukwakira 2023, urimo kubera mu karere ka Bugesera.

    Mu gitondo cyo ku wa Mbere abakinnyi b’iyi kipe y’igihugu bahuriye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA berekeza kuri La Palisse Hotel.

    Nimugoroba nibwo bakoze imyitozo ya mbere yakoreshejwe na Habimana Sosthene bahimba Lumumba. Yungirijwe na Bisengimana Justin. Kabalisa Calliopi ni we utoza abanyezamu naho Ntarengwa Aimable ni we ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe (Team Manager).

    Muri rusange hahamagawe abana 23 baturutse mu marero atandukanye. 20 muri bo nibo batangiye umwiherero. Batatu batatangiye uyu mwiherero (Mutangwa Cedrick, Ishimwe Elie , Hategekimana Abdouladhim) bari mu ikipe ya Bayern Munich ishami ry’u Rwanda aho bagiye mu Budage mu marushanwa ahuza amarerero ya Bayern Munich ku Isi.

    Irushanwa nk’iri ryaherukaga kuba muri 2019 i Assmra muri Eritrea. Icyo gihe ryegukanywe na Uganda itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.

    Iry’uyu mwaka rizabera kuri FUFA technical centre i Njeru guhera tariki 4 Ugushyingo 2023 kugeza tariki 18 Ugushyingo 2023. Ikipe y’igihugu, Amavubi biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda tariki 2 Ugushyingo yerekeza muri Uganda aho iri rushanwa rizabera.

    Ubwo yavugaga kuri iri rushanwa, Auka Gecheo uri mu buyobozi bwa CECAFA yavuze ko bishimiye ko aba bana babonye uburyo bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga bikaba bizabafasha kwitegura ijonjora ry’irushanwa rya Afurika ry’abatarengeje imyaka 17 (U-17 AFCON) riteganyijwe umwaka utaha.

    Abahamagawe kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka ni abari hagati y’imyaka 11 na 15.

    Abanyezamu:

    Mugisha Jean De Dieu (Ambassadors)
    Mugisha Arsene (Spring Hope)
    Nsengumuremyi Arafa (Mahembe)
    Mutangwa Cedrick ( The Winners)

    Ba myugariro

    Akonkwa Cyuzuzo Isiaka (Spring Hope)
    Ukwibishaka Moustakim (The Winners)
    Iradukunda Jean Christophe (The Winners)
    Mutabazi Buhari(Nilisarike Academy)
    Ndahimana Angelo (Ushindi)

    Abo hagati

    Gisubizo Patrick (Umuri Fondation)
    Irumva Nelson (Rwinkwavu)
    Hagengimana Eric (Nilisarike Academy)
    Ishimiwe Elie (Tsindawe Batsinde)
    Babizerimana Olivier (The Winners)
    Dushime Jean Claude (KEFA)
    Manzi Taufick (Amigo)
    Uwineza Rene (Intare)
    Fred Ishimwe (Mahembe)
    Nshimiyimana Kazungu Celestin (The Winners)

    Ba rutahizamu

    Akibal Lamar Ntwali (Intare)
    Tuyishimire Gilbert (Amigo)
    Iradukunda Patrick (APEX TC)
    Hategekimana Abduladhim (Tiger Academy)

    .
    TECHNICAL STAFF:

    1. HEAD COACH : HABIMANA SOSTHENE
    2. ASS.COACH: BISENGIMANA Justin
    3. GOALKEEPER COACH: KABALISA Calliope
    4. TEAM MANAGER: NTARENGWA Aimable
    5. TEAM DOCTOR: TUYISENGE Jean de Dieu
    6. PHISIOTHERAPIST: BAZATSINDA Francis
    6. PHISIOTHERAPIST: SAMUEL
    7. KIT MANAGER: BIZIMANA Patrick
    8. KIT MANAGER: MUNYANZIZA Jacques
    9. PHOTOGRAPHER ; RENZAHO Christophe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-y-ingimbi-yatangiye-imyitozo-amafoto

  • Umutoza wa Sunrise FC yirukanwe – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere mu masaha ya nimugoroba ni bwo iyi kipe yabyemeje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Bamushimiye barangije bavuga ko nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’ubuyobozi nawe, bafashe umwanzuro wo gutandukana ku bw’umvikane.

    Taliki 23 Kamena 2023 ni bwo iyi kipe ya Sunrise FC yari yatangaje ko yagize Muhire Hassan umutoza mukuru mu gihe cy’imyaka 2 asimbuye Seninga Innocent waherukaga gutandukana nayo.

    Muhire Hassan yirukanywe nyuma y’uko mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma y’umukino yaherukaga gutsindwamo na Rayon Sports,  yari yavuze ko aza kuganira n’abayobozi bakareba icyakorwa kubera ibura ry’umusaruro aho kugira ngo akomeze kuvomera mu rutete.

    Uyu mutoza mu mikino irindwi yatoje Sunrise FC, yatsinze ibiri, atsindwa itanu mu gihe yinjije ibitego bitatu akinjizwa icyenda, ikaba iri ku mwanya wa nyuma (16). 

    Muhire Hassan abaye umutoza wa kabiri utandukanye n’ikipe yatozaga muri uyu mwaka w’imikino mu Rwanda nyuma y’uwa Rayon Sports, Yammen AZelfani.

    Muhire Hassan yeretswe umuryango n’ikipe yatozaga ya Sunrise FC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135759/umutoza-wa-sunrise-fc-yirukanwe-135759.html

  • Ubushinjacyaha bwemeye ko Aptre Yongwe yafun… – #rwanda #RwOT

    Urubanza rwa Pastor Joseph Harerimana uzwi nka Apotre Yongwe rwabereye mu Karere ka Gasabo ku Rukiko rw’ibanze ruri i Kibagabaga. Dosiye ya Apotre Yongwe ukurikiranyweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ifite nimero RDP 000816/2023/TB/GSBO.

    Ni urubanza rwabereye mu cyumba gifite nimero imwe. Ni icyumba cyabereyemo imanza 11. Apotre Yongwe yaburanye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira, avuga ko gusaba ituro nta cyaha aba yakoze, kuko abaza gusenga baba bifuza impinduka mu buzima bwabo kuko we aba yigomwe umwanya. Avuga ko gukurwaho ibyaha hari ibintu ugomba kuba wizera:

    1. Kuba wizera ko Imana ishobora kukubihora ku bintu byose

    2. Kwizera ko Yongwe ari umukozi w’Imana

    3. Kwizera imvugo ikoreshwa

    4. Kwatura ibyaha

    5. Kwizera ko ituro risimbura ibyo Yongwe aba yigomwe asengera abakristo birimo umwanya, essence n’ibindi.

    Umucamanza yabajije Yongwe impamvu abantu yizezaga gukizwa atabasubizaga amafaranga batanze. Umucamanza ati: “Ese wigeze usubiza ayo batanze?”. Yongwe yavuze ko abakirisitu batigeze bamwishyuza.

    Yagize ati: “Hari umukristo wandegeye amaturo, Itorero rirateranya turayamusubiza. Ubugenzacyaha bumfata ntabwo bambwiye ko nananiwe kwishyura kuko Imana yari kumpembera umurimo nakoze. Hari abo njya kureba nk’Umushumba. Ibyo ntakabuza ntawe mbyishyuza”.

    Yongwe yavuze ko Ubushinjacyaha bumushinja bukoresheje amashusho yacaracaye ari kwigisha mu rusengero rwo Bishop Dr Masengo. Yavuze ko yari mu masengesho y’iminsi 40, arangije abwira abantu ko niba bafite ukwizera batange ituro, niba bashaka Visa batange ituro, niba bashaka abagabo cyangwa se abagore batange ituro. Amashusho yandi avuga ko kurya amaturo ari ngombwa nayo yari afite ukuri kuko abashumba bose batunzwe n’amaturo”.

    Yongwe avuga ko atemera icyaha cyo guteka umutwe “Escroquerie” kuko ibyo yigisha byose abifitiye ububasha. Ati: “Njyewe narasizwe, nahawe ububasha nkora ibyo nemerewe. Njyewe nabaye mu muhanda kandi Imana yankoreye ibitangaza nta muntu utabizi.

    Njyewe nashinze Televiziyo nta faranga na rimwe mfite. Abantu bampaye inkunga. Niyo mpamvu mwabonye ko ndegwa kuba kuri telefoni yanjye haraciyeho amafaranga menshi kuko njyewe abantu barankunda. Banyoherereje amafaranga menshi ntangiza televiziyo. Rero hari abantu banyifuriza inabi. Mu by’ukuri bamfitiye ishyari”.

    Yongwe avuga ko mu gihe imyizerere ye yaba iteye ikibazo yayihindura akanafasha abandi guhinduka. Ati: “Nabikoraga nshingiye ku myizerere yanjye ntabwo nabikoraga nteka imitwe”. Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya mu Itangiriro, aho Imana yasabye Aburahamu iti “Mpa uwo mwana w’umuhungu”.

    Yongwe ati “Ahubwo Imana yakoze ibyo njyewe ntashobora”. Avuga ko Imana yamweretse abantu biyemeje gutanga ituro nibamara gusubizwa, nyamara bamara gusubizwa bakinangira.

    Umucamanza yabajije Yongwe niba adatinyisha abantu ibibi, nawe asubiza ko agamije gukiza buri wese. Hari abitwa Bugingo, Nyirabahare batanze ituro ariko ibyifuzo byabo ntabwo byagezweho, bakaba bifuza gusubizwa amaturo yabo.

    Yongwe yavuze ko uwitwa Bugingo wari mu cyumba cy’iburana yaje kuri Yongwe Tv ashaka ubufasha bwo kwamamaza ibihangano bye. Akaba yari gukorerwa amashusho y’indirimbo akanahabwa ibiganiro kuri shene ya YouTube.

    Yongwe ati: “Indirimbo ya mbera twarayikoze irarangira. Aragoye kuko aracyazamuka. Yajyaga arara mu rugo nkaba natangajwe no kuba yaje kundega. Imiririmbire ye iragoye kuko kuri televiziyo twarayikinaga abakurikiye televiziyo bakadutuka.

    Umunsi nafashwe nari naramwemereye kuza nkamusubiza 750,000 Frw ku itariki 01 Ukwakira 2023. Yari kuza gufata amafaranga ye rero ni bwo nafashwe”. Yongwe yavuzee ko uwitwa Nyirabahire avuga ko atamuzi bitewe nuko yitaba telefoni z’abantu bose.

    Mu bamureze harimo uwitwa Jean Pierre wamugurije miliyoni 7 Frw akaba yasabye abakozi be kumwishyura igitaraganya. Uri mu Bufaransa wamureze, Yongwe yireguye ko yakoze amasengesho y’iminsi 7, avuga ko yasenze igihe kinini abana be bajya muri Amerika.

    Ku kuba Yongwe abona amafaranga menshi anyuze kuri telefoni, avuga ko ayemera kandi yayakoresheje atanga akazi mu banyarwanda. Ubushinjacyaha bwasabye ko yakurikiranwa afunzwe.

    Yongwe yasabye ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze. Ati: “Nyakubahwa Perezidante w’iburanisha sinagoye mu ibazwa. Ndi umubyeyi w’abana 7 kandi mfite ikigo cy’itangazamakuru gitanga akazi. Rero ndasaba ko narekurwa kuko sinacika ubutabera. Ndi umuntu ufite umuryango, nta bimenyetso nahisa”.

    Me Francis wunganira Yongwe yahawe umwanya avuga ko umukiriya we akwiriye kurekurwa. Ati: “Uwo nunganira yasobanuye neza ibyo akurikiranyweho. Igitangaje ni uko yafashwe afungwa nta muntu wamureze. Habanje kumufata, abarega bashakishwa nyuma.

    Ubusanzwe umuntu arakurega noneho Ubugenzacyaha bukagufata. Yafashwe ku itariki 01 Ukwakira 2023. Ikirego cyabanje cyari ku itariki 06 Ukwakira 2023. Ni ikirego cya Bugingo ku buryo yafunzwe nta muntu wamureze. Rero yaragambaniwe”.

    Me Francis wunganira Yongwe yavuze ko uwitwa Bugingo Fraterine inyandiko ye igira iti: “Yambwiye ngo mugurize 250,000 Frw ananyaka 450,000 Frw yo kumufasha mu muziki”. Uyu muhanzi rero ngo yamureze kandi igice kimwe ari inguzamo ikindi gice ari ukumukorera imiziki.

    Me Francis asanga ibyo atari icyaha akwiriye gufungirwa. Ahubwo akwiriye kwishyura. Uwitwa Ngabonziza Jean Pierre yatanze ikirego ku itariki 09 Ukwakira 2023. Avuga ko yagiye kureba Apôtre Yongwe ngo amusengere kuko yari afitanye ikibazo n’umugore.

    Yongwe yamugujije miliyoni 3 Frw, Jean Pierre amuha miliyoni 2 Frw. Jean Pierre yagiye kumurega mu bunzi. Yongwe ntiyigeze ahakana ko yanze kwishyura ahubwo yamusabye kwihangana. Me Francis yasabye urukiko ko aho u Rwanda rugeze nta munyarwanda ukwiriye gufungirwa imyizerere ye no kutubahiriza inshingano.

    Ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya, Me Francis yavuze ko hakwiriye kubaho itegeko ribuza Abapadiri, Abapasiteri kwakira amaturo kuko batunzwe n’amaturo. Ati: “Bibiliya yigisha abantu badakiranutse ko bazajya mu muriro abizera bakazajya mu Ijuru”.

    Uko Ubushinjacyaha busobanura impamvu Apôtre Yongwe akwiriye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo:

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Harerimana Joseph bumurega ko yijeje bamwe mu baturage ko asengera bimwe mu bizababaho ariko ntihagire na kimwe gisohora ndetse babaga bamuhaye amaturo (amafaranga) mbere, gukangisha ikibi bimwe mu byatumaga bamuha amafaranga, yabwiraga abakobwa ko ababuze abagabo, abashaka Visa, abashaka kuzamurirwa imishahara mu kazi.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko ibyo aregwa bimwe yavugiraga mu nsengero, imbuga nkoranyambaga ze ndetse n’iz’abandi. Mu rubanza hari bamwe mu batangabumya harimo utuye muri France wagaragarije ubushinjacyaha ko Yongwe yajyaga amwaka amafaranga menshi amwizeza kumuvurira abana b’abahungu.

    Hari umwe mu bagore witwa Niyonzima Debora utuye muri Canada yohereje miliyoni 2.8 Frw yaramwijeje ko azamusengera kandi Yongwe yaramubwiye ko ibirozi bitabitse i Burundi nyuma yo kumuha amafaranga atangira kumubwira ko inzira zijya i Burundi zitari nyabagendwa.

    Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko abaye arekuwe yabangamira abatangabumya, kandi ko kumufunga ari uburyo bwo kumurindira umutekano no kurinda abatangabuhamya. Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko hari bamwe bari kuzana ibindi birego muri dosiye ya Yongwe.

    Yongwe yireguye

    Apôtre Yongwe yemeye ko mu ibazwa rye yemeye ko hari abamuhaye amafaranga, agaragaza ko ari Apôtre wimitswe imbere y’imbaga nyamwishi muri Serena Hoteli hari abayobozi mu nzego za Leta. Yemeye ko kuva icyo gihe yatangiye gutungwa n’amaturo igihugu kimuha n’idarapo kugira ngo ajye agisengera.

    Yavuze ko nta hantu na hamwe muri Audio ze yumvikana yizeza abantu ibitangaza. Yavuze ko yasengeye abantu avuga ko ababuze urubyaro bagomba kwizera bakazarubona ariko atigeze yizeza abantu ibitangaza.

    Yavuze ko kandi ibyo yakoze yabikoze agendeye kuri Bibiliya. Abaheburayo igice 11 kuva ku murongo wa 1 (yawusomye kandi harimo amaturo), yavuze ko ikindi ibyo yavuze yabikoreraga mu biganiro yagiriraga kuri televiziyo ye na shene za YouTube ze n’iz’abandi.

    Yavuze ko abamubwiraga ngo abasengere, bamusabaga kujya gusengera ku musozi, icyo gihe yasabaga uwamusabye ko amusengera ko azatanga isimburamibyizi, harimo essence, amafaranga azasiga mu rugo bafasha abana ku ishuri n’ibindi.

    Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Apôtre Yongwe yakiriye amafaranga menshi cyane kuri Western Union bigera aho bayifunga, atangira gukoresha iy’umugore we.

    Mu ma saa 11:01 Ubushinjacyaha bwemeye ko Ubugenzacyaha bwataye muri yombi Apôtre Yongwe nta kirego cyatanzwe. Aha rero bemeye ko batigeze bata muri yombi Apôtre Yongwe bagendeye ku kirego cyatanzwe ahubwo bari bagamije gukumira ibyaba.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko inshingano z’Ubugenzacyaha ari ukwigisha no gukumira icyaha kitaraba. Ati: “Kuri Apôtre Yongwe siko byagenze, yafashwe nta kirego cyatanzwe”.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko Apôtre Yongwe afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari iperereza rigikomeje.

    Saa 11:15 Apôtre Yongwe yavuze ko miliyoni 30 Frw yakiriye zari zigamije ubucuruzi nta butekamutwe yari agamije. Ati: “Nari mfite akazi ku Gisenyi kandi ni Hoteli nagombaga gukora ariko naje kubihagarika.

    Miliyoni 30 Frw ntabwo nazakiriye. Ahubwo yampaye 527,000 Frw kandi nemera ko nayakoresheje mu byo natakaje ‘depenses’. Ntabwo nahakanye ko iyo myizerere mu gihe iteje ikibazo nayihindura.

    Si ndi ikinani kandi numvira ubuyobozi bunyobora. Muri RIB nemeye ko nasiba ibiganiro byose bibangamye. Navuze ko nahindura iyo myizerere kandi nkanashishikariza abantu kudakora ibibangamira amategeko”.

    Me Francis yasabye Ubushinjacyaha kugaragaza abashumba bafungiwe kurya amaturo. Yanenze Ubushinjacyaha ku kuba, Ubugenzacyaha bwarafunze Apôtre Yongwe binyuranyijwe n’amategeko. Yerekanye ko hari Inama Nkuru y’Abapasiteri ku buryo bari kumucyaha, byananirana bakagana Urwego rw’Igihugu rishinzwe imiyoborere myiza.

    Anavuga ko Apôtre Yongwe atigeze ahugurwa, ndetse ntabwo yigeze ananirana kandi ntabwo rwose yigeze aburirwa. Me Francis asanga Ubugenzacyaha bwararenze ku mategeko bugafunga Apôtre Yongwe. Me Francis yasabye ko uwo yunganira arekurwa naho Ubushinjacyaha busaba ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hari iperereza rikenewe gukorwa.

    Inteko iburanisha yanzuye ko ku itariki 26 Ukwakira 2023 saa kumi, hazaba ari ku wa kane aribwo Umwanzuro ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo uzasomwa. Ni iburanisha ryatinze kandi icyumba cy’iburana cyari cyuzuye. Urubanza rwatangiye saa 9:20 rupfundikirwa saa 11:20

    Urubanza rwabereye mu Karere ka Gasabo ku Rukiko rw’ibanze ruri i Kibagabaga. Ni urubanza rwitabiriwe n’abarimo Ndimbati uzwi muri sinema nyarwanda.

    Apotre Yongwe yaburanye ahakana icyaha akurikiranyweho

    REBA MU MASHUSHO UKO URUBANZA RWA APOTRE YONGWE RWAGENZE

    AMAFOTO: Dox Visual

    VIDEO: Dieudonne Murenzi – inyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135744/ubushinjacyaha-bwemeye-ko-apotre-yongwe-yafunzwe-nta-muntu-watanze-ikirego-135744.html

  • Mutesi Jolly yongeye kugaruka! Abanyarwanda 8… – #rwanda #RwOT

    Umuntu wese anezezwa no kubona hari umushimira ko ari gukora neza, benshi bakabikunda kurushaho iyo bikorewe mu ruhame. Iyo ikaba ariyo ntego nyamukuru y’ibihembo [Awards] bitangwa mu byiciro bitandukanye by’ubuzima.

    Zikomo Africa Awards, ibihembo ngarukamwaka bitangirwa muri Lusaka, Zambia kuri iyi nshuro bizatangwa kuwa 18 Ugushyingo 2023. Ibi bihembo bimaze kuba bimwe by’inganzamarumbo mu bitangirwa muri Afurika bikora mu nguni zirimo ubuzima, siyanse, imikino, tekinoloji n’imyidagaduro.

    Mu gihe hitegurwa itangwa ry’ibi bihembo muri uyu mwaka hatangiye amatora ari kuba binyuze kuri vote.zikomoawards.com aho amanota ari mu bihesha amahirwe uhatanye.

    Ubuyobozi bwa Zikomo Africa Awards mu Rwanda, nyuma yo kubona ko abanyarwanda bahatanye mu byiciro umunani bwasabye abakunzi babo kubashyigikira kugira ngo bazabashe kuhatambuka gitore.

    Bati: “Ni ngombwa kubashyigikira kuko kwegukana igihembo by’umwihariko mu bihembo mpuzamahanga ni iby’agaciro gakomeye yaba ku muntu ubonye igihembo no ku izina ry’igihugu akomokamo.”

    Ibi bihembo byatewe inkunga n’ibigo bikomeye birimo n’ibinyamakuru bifite izina ku isi. Byitezwe ko abanyafurika bakomeye mu muziki bazaririmba mu itangwa ryabyo.

    Urutonde rw’abanyarwanda bahatanye mu bihembo bya Zikomo n’ibyiciro bahatanyemo.

    1) Best Zikomo Motivational Speaker: Mutesi Jolly

    2) Best Zikomo Sport Person: Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza

    3) Best Zikomo Collaboration Song: Kenny Sol ft Harmonize-One More Time

    4) Best Zikomo Radio Personality (Southern and East Africa): Rusine Patrick

    5) Best Zikomo Inspiration Woman: Prof Agnes Binagwaho

    6) Best Zikomo TV Series: Bishop Family

    7) Best Zikomo Club DJ: DJ Alisha

    8) Best Zikomo Afrocharts: Bruce Melodie

    Mu baterankunga ba Zikomo Africa Awards 2023 harimo Coca Cola, Noneho Events, Afrocharts n’abandi.

    Rusine Patrick mu bahatanye mu bihembo bya Zikomo Africa Awards

    Miss Jolly Mutesi ari mu byamamare bihataniye igihembo muri Zikomo Africa Awards

    Ibihembo bya Zikomo Africa Awards biratangwa mu mpera z’uyu mwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135758/mutesi-jolly-yongeye-kugaruka-abanyarwanda-8-bahataniye-ibihembo-bya-zikomo-africa-awards-135758.html

  • Muhire Hassan yirukanywe muri Sunrise FC #rwanda #RwOT

    Muhire Hassan wari umutoza wa Sunrise FC, yirukanywe kuri uyu mwanya nyuma y’umusaruro utari mwiza.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023 nibwo Komite Nyobozi ya Sunrise yafashe umwanzuro wo gusezerera uyu mutoza kubera umusaruro muke.

    Mu masezerano y’uyu mutoza mu ikipe ya Sunrise FC yavugaga ko naramuka amaze imikino 3 yikurikiranya adatsinda, ikipe izaba ifite ubushobozi bwo kumusezerera.

    Muhire Hassan yari amaze imikino 3 yikurikiranya atsindwa, yatsindiwe na Mukura VS i Huye 1-0, atsindirwa na Etincelles FC i Nyagatare 1-0 ni mu gihe aheruka kunyagirirwa na Rayon Sports i Kigali 3-0

    Uretse iyi mikino kandi yatsinzwe na Police FC 2-0, atsindwa na Musanze FC 2-1. Yatsinze na Etoile del’Est 1-0 na Bugesera FC 1-0. Bivuze ko mu mikino 7 ya shampiyona yatoje, yatsinzwe 5 atsinda 2 gusa.

    Muhire Hassan yagiye yumvikana cyane mu itangazamakuru yivovotera ba rutahizamu be ko badahura n’imikinire yifuza gukina.

    Muhire Hassan akaba asize ikipe ya Sunrise FC ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 6.

    Muhire Hassan yirukanywe muri Sunrise FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-hassan-yirukanywe-muri-sunrise-fc