Blog

  • APR FC yahanitse ibiciro ku mukino wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze gushyira hanze ibiciro ku mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona uzayihuza na Rayon Sports aho itike ya menshi ari ibihumbi 50 mu gihe iya make ari ibihumbi 5.

    Ni umukino uzaba tariki ya 29 Ukwakira 2023 kuri Kigali Pele Stadium, APR FC niyo izakira uyu mukino.

    Ibiciro byo kuri uyu mukino iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba yamaze kubishyira hanze aho muri VVIP ari ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda, VIP ni ibihumbi 20, ahatwikiriye ni ibihumbi 10 ni mu gihe ahasigaye ari ibihumbi 5.

    Ni umukino ugiye kuba Rayon Sports ari yo ihabwa amahirwe menshi cyane ko ari yo iheruka gutsinda imikino 3 iheruka guhuza aya makipe.

    Bagiye guhura APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 17 inganya na Musanze FC ya mbere. Rayon Sports yo iri ku mwanya wa 5 n’amanota 17.

    Ibiciro byo ku mukino wa APR FC na Rayon Sports byamaze kujya hanze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yahanitse-ibiciro-ku-mukino-wa-rayon-sports

  • Intore Tuyisenge uhagarariye abahanzi nyarwan… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kihariye Intore Tuyisenge, umuyobozi w'Urugaga rw'abahanzi mu Rwanda yagiranye na InyaRwanda, yatangaje ko binyuze mu biganiro ndetse n'imikorere y'abahanzi mpuzamahanga bitabiriye Trace Awards 2023 yabereye i Kigali mu Rwanda, abahanzi nyarwanda basobanukiwe ko hari ibitaragendaga neza bikenewe gukosorwa ndetse banaboneraho no kwigira byinshi kuri abo banyamuziki mpuzamahanga bari bitabiriye ibi birori.

    Yagize ati: 'Ku bijyanye n'urwego mpuzamahanga hari aho batweretse bamaze kugera, kuko hari ibiganiro twagiranye ku ngingo zitandukanye zirimo n'uburenganzira bw'umuhanzi, tukareba uko ahandi bigenda, noneho tukabihuza n'ibya hano mu Rwanda. 

    Hano hari ibitaragenda neza, ariko hari icyo bagiye batwunguraho ubumenyi, nubwo hari ibibazo dufite ariko twumvise ko hari abandi bagiye bahura nabyo kandi bakabasha kubyikuramo.'

    Ati: 'Rero ni amahirwe kuba twabashije guhura n'abahanzi baturutse hirya no hino, tugasangira ibitekerezo ndetse n'ubunararibonye ku buryo twumva hari byinshi byatwunguye kandi bigiye kudufasha muri uru rugendo rwacu rwo kubaka uruganda rw'ubuhanzi ariko by'umwihariko umuziki nyarwanda.'

    Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko mu byo bungukiye mu guhura n'abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga harimo no kumenyana hagati y'abo bahanzi n'abahanzi nyarwanda, ku buryo yijeje abanyarwanda ko mu minsi mike iri imbere bagiye kubona collabo nyinshi z'abahanzi nyarwanda n'abanyamahanga.

    Tuyisenge yongeyeho ko kuba ibirori bya Trace Awards 2023 byaratambukaga imbona nkubone ku bitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye ari andi mahirwe adasanzwe igihugu cyabashakiye yo kureshya abashoramari mpuzamahanga ngo baze gushora imari yabo mu muziki nyarwanda.

    Nubwo hari byinshi bitarajya ku murongo mu muziki nyarwanda, ariko na none Intore Tuyisenge yavuze ko hari n'ibyo abanyamahanga bigiye ku Rwanda, birimo urugwiro babakiranye, umutekano umeze neza, ndetse n'ubwitabire buri hejuru abanyarwanda bakomeje kugaragaza mu bijyanye n'imyidagaduro. 

    Ikindi yongeyeho, ni uko nyuma yo kubona ko abahanzi nyarwanda bashoboye, abanyamahanga bakwiye kuza mu Rwanda bakabashoramo imari.

    Intore Tuyisenge, yasabye abahanzi batibonye ku rutonde cyangwa ngo batumirwe muri Trace Awards 2023 kudacika intege, ahubwo bagakorana imbaraga kurushaho. Yongeyeho ko 'iyi Trace Awards ni iya mbere ibereye mu Rwandam, ariko ntabwo ari iya nyuma.'

    Yashimiye kandi ubuyobozi bw'igihugu bwumvise ubusabe bwabo bukabazanira abashoramari bakaza mu Rwanda, kandi yizeye ko bahabonye ibintu byiza. Ati: 'Turashimira Leta ko yumvise ubusabe bwacu kandi tunayishimira ko igiye gukomeza muri uyu mujyo, kandi turizera ko bizakunda.'

    Uyu muyobozi, yasoje asaba abahanzi n'ababa mu ruganda rw'imyidagaduro nyarwanda gukora ibikorwa byose neza ndetse bakabikorana umwete, by'umwihariko bagakora ibintu by'umwimerere kuko 'igihugu kitumuritse ku rwego mpuzamahanga rero ntitugiye kujyanayo ibyigananano. 

    Kubera ko ntitwashobora gukora iby'abandi nk'umwimerere wa ba nyirabyo. Icyo dusabwa rero, ni ugukora umwimerere wacu nk'abanyarwanda kugira ngo nitugera kuri rwa rwego mpuzamahanga, turusheho kubahiga.'


    Intore Tuyisege yavuze ko bigiye byinshi muri Trace Awards

    Reba hano ikiganiro InyaRwanda yagiranye na Intore Tuyisenge

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135783/intore-tuyisenge-uhagarariye-abahanzi-nyarwanda-yagarutse-ku-mpamba-trace-awards-ibapfunyi-135783.html

  • Ibyo wamenya ku ndwara yo kwiba izwi nka ‘Kle… – #rwanda #RwOT

    Aho iyi ndwara ibera mbi rero ni uko ahanini igira ingaruka zikomeye ku muntu uyifite iyo itavuwe kare kuko n'iyo umuntu abaye mukuru agashaka, imibanire ye n'uwo bashakanye ntabwo iba myiza nk’uko urubuga Health Line dukesha iyi nkuru rubivuga. 

    Dore bimwe mu bimenyetso by'iyi ndwara

    Umuntu ufite iyi ndwara uzamubwirwa n'uko buri gihe aba ashishikajwe no kwiba utuntu tw'abandi kabone n'iyo twaba tutamufitiye akamaro nko kujya gusura umuntu yareba hirya akaba atwaye ikanya cyangwa ikiyiko mu mufuka. 

    Kwishima cyane mu gihe aziko yibye twa tuntu tudafite akamaro nk'imfunguzo z'akabati, ikaramu n'ibindi kandi ntibimutwara igihe ahubwo uko atekereje kwiba akora uko ashoboye kandi akabikora kabone n'iyo yaba ari mukuru cyane.

    Ese mu by’ukuri ni iki gitera iyi ndwara?

    Abahanga batandukanye mu by'ubuzima bagaragaza byinshi mu bishobora kuba bitera iyi ndwara ariko bahuriza ku kuba; umuntu ufite ingeso cyangwa indwara yo kwiba aba afite ibibazo bifite aho bihuriye n'ubwonko.

    Umusemburo utera kwiyongera kw'imico myiza mu mubiri w'umuntu witwa ‘Serotonin’ uba wagabanutse cyane mu mubiri ku buryo biba bisaba ko wongererwa ubushobozi binyuze mu miti yo kwa muganga. 

    Uyu musemburo iyo utongerewe ni hahandi usanga uwatangiye yiba ibintu bito atangira kwiba noneho ibifite agaciro kanini. Ikindi kibitera ni nko kuba umuntu yaragize impanuka runaka ishobora gutuma ubwonko butokorwa ho gato.

    Ese iyi ndwara ishobora gukira?

    Urubuga Health Line dukesha iyi nkuru ruvuga ko bigoranye cyane kuvura iyi ndwara bitewe n'uko ibiyitera bishobora kuba bitandukanye, ariko ngo umuntu uyirwaye biragoye ko yakwimenya akivuza.

    Ahubwo abo babana nibo bashobora gufata iya mbere bakavuza uwabo hakoreshejwe ibiganiro by'igihe kitari gito biba bisaba ko umuntu abanza kwimenya we ubwe ubundi agasabwa kureka iyi ngeso. Iyo ibyo binaniranye ni bwo hatangwa imiti ibasha kuringaniza ubwonko n'imitekerereze y'umurwayi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135782/ibyo-wamenya-ku-ndwara-yo-kwiba-izwi-nka-kleptomania-135782.html

  • Umujura wibye Cristiano na Benzema yabihenuyeho ndetse ngo nta n’uzamuhagarika #rwanda #RwOT

    Umujura wigeze kwiba umukinnyi w’umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo ndetse n’Umufaransa Karim Benzama yeruye avuga kuri ubu bujura ko abwemera kandi adateze guhagarara kwiba ibyamamare.

    Mu kiganiro yahaye igitangazamakuru cya Y ahora Sonsoles cyo muri Espagne uyu mujura utazwi, yemeye ko ari we wihishe inyuma y’ubujura bw’ibyamamare byinshi mu ngo zabyo.

    Avuga ko iyo yabonye uwo aziba, aramukurikirana ndetse ko kugira ngo amwibe bishobora kumufata amezi menshi, ni nako byagenze yiba Cristiano.

    Ati “Iyo maze kubona umuntu uzwi, ndamukurikira, nkamuhiga aho ari ho hose, bishobora kuntwara amezi kugeza menye ko nta wundi muntu uri mu nzu uretse we.”

    Yakomeje avuga ko yibye Cristiano ibintu bifite agaciro ka miliyoni 2 ariko bayagabanye ari 4.

    Ati “Nibyo, ninjye wibye mu nzu ya Cristiano iri muri Portugal. Agaciro gashobora kuba ari miliyoni 2 ariko twaje kuyagabana turi bane buri umwe yafashe ibihumbi 300.”

    Kuri Karim Benzema ubu ukinira Al-Ittihad muri Saudi Arabia, yavuze ko bamwibye muri Spain ariko ngo nawe si umutagatifu.

    Ati “Benzema ni umwe muri abo bazwi twibanzeho. Ukuri ni uko muri Spain ntakiba kitanyuze mu biganza byacu. Benzema si umutagatifu na we azi ibyaha be.”

    Uyu mujura yavuze ko ari umuntu uzwi, abantu benshi bagisha inama ndetse ni icyamamare abantu basaba ko yabasinyira iyo bamubonye.

    Ati “Bansaba ko mbasinyira “autographs”, bansaba amafoto, bansaba inama. Nta n’umwe ushobora kumpagarika nta n’uwabasha kundwanya.”

    Muri 2020 nibwo inzu ya Cristiano iri Madeira yibwe ni mu gihe mu ntangiriro za 2022 ari bwo na Karim Benzema yibwe.

    Umujura wibye Cristiano na Benzema yabyigambye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umujura-wibye-cristiano-na-benzema-yabihenuyeho-ndetse-nta-n-uzamuhagarika

  • Umunyamakuru Manirakiza Théogène yagejejwe mu rukiko #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Manirakiza Theogene yasabye kurekurwa akaburana ari hanze agatanga ingwate y'ikibanza n'inzu bya Miliyoni zirenga 53.

    Hari mu iburanisha ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo ryabareye mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro.

    Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Theogene Manirakiza icyaha cyo gukangisha gusebanya , ngo cyakozwe ubwo yakaga uwitwa Nzizera Aimable amafaranga ibihumbi 500 ngo adatangaza amakuru yari amufiteho.

    Manirakiza yireguye avuga ko Nzizera Aimable bari basanzwe ari inshuti bakorana ko ariya amafaranga ibihumbi 500 bivugwa ko ari ruswa ari ayo yari yishyuwe hagendewe ku masezerano bagiranye ajyanye no kwamamaza ibikorwa bya Nzizera Aimable.

    Ubushinjacyaha buvuga ko muri Mutarama 2023, Manirakiza yakoze inkuru isebya Nzizera Aimable ifite umutwe ugira uti 'Nzizera uzwiho guhemukira Rubanda icyo agamije ni ugusebya umurimo w'Imana.'

    Iyi nkuru ngo Nzizera yishyuye amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo Manirakiza ayikureho. Muri Kanama 2023 kandi ngo Manirakiza yongeye koherereza Nzizera Aimable ikiganiro kigamije kumutera ubwoba, gifite umutwe ugira uti 'Operasiyo mafia: Uko Nzizera yemeye gukorana n'Interahamwe ngo azagororerwe isambu.'

    Ibi ngo yabishingiraga ku rubanza rwari ruherutse kuba rw'uwitwa Nkundabanyanga Eugenie wari warambuwe isambu ndetse akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo gihe Nzizera yatanze ibihumbi 200 Frw ngo iyo nkuru atayitambutsa, kuko yari yamuhaye ikiganiro ariko kitarashyirwa aho buri wese ashobora kukireba.

    Bukomeza buvuga ko Nzizera yabonye Manirakiza akomeje kumutera ubwoba ahitamo kumusaba ko bagirana amasezerano y'imikoranire, agamije guhagarika iryo terabwoba no kumubuza gukomeza kumukoraho inkuru zimusebya.

    Aya masezerano yagombaga gutangira kubahirizwa tariki ya 1 Mutarama 2024, ariko mu Ukwakira 2023 Manirakiza yasabye Nzizera ko bamuha miliyoni 2 Frw, ngo ibyo kubasebya bihagarare.

    Nzizera ngo yamusubije ko ayo mafaranga atayabona, ariko ko yaba amuhaye ibihumbi 500 frw, bahana umunsi wo kuyamuha ari na bwo Manirakiza yatawe muri yombi amaze kuyakira.

    Manirakiza Théogène yamera koko ko ayo mafaranga yayafatanywe ariko ko batamufatiye mu cyuho yakira ruswa, ahubwo ko bari bamaze gusinyana amasezerano y'imikoranire na Nzizera.

    Ubushinjacyaha buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma Manirakiza Théogène akekwaho icyaha, zirimo inyandiko igaragaza ko yafatanywe amafaranga ibihumbi 500 frw, amasezerano yagiranye na Nzizera amubuza gukomeza gukora ibikorwa byo kumusebya, ubutumwa Manirakiza yagiye yoherereza Nzizera n'imvugo z'abatangabuhamya.

    Busaba ko yakomeza gukurikiranwa afunzwe kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, kandi ko iperereza rigikomeje bityo ashobora kuribangamira.

    Manirakiza Théogène yemera ko yafatiwe mu biro bya Nzizera ariko ko atari aje kwaka ruswa, ahubwo ko ari amafaranga bari bemeranyije mu masezerano y'imikoranire bari bafitanye.

    Yasobanuye ko mu amasezerano y'imikoranire bari bagiranye yari agamije kwamamaza ibikorwa bya sosiyete y'ubwubatsi yitwa Amarebe Investment, y'umudugudu bari bagiye kubaka.

    Manirakiza kandi avuga ko ubushinjacyaha bwirengagije ibimenyetso bimushinjura bufite, bikubiye mu biganiro yagiye agirana na Nzizera mu bihe bitandukanye.

    Yanavuze ako atigeze agambirira gukangisha Nzizera kumukoraho inkuru, ahubwo ko umuntu wese ufite amakuru y'ikintu kibi undi yakoze iyo abikozeho inkuru ataba agamije kumusebya. Ahamya ko mu biganiro bagiranye, yagiye abwira Nzizera ko igihe cyose yagira icyo ashaka kuvuga ku nkuru zimuvugwaho azajya amuha umwanya.

    Minirakiza kandi yagaragaje ko nubwo ubushinjacyaha buvuga ko amasezerano yari gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2024, ariko harimo ingingo ivuga ko bashoboraga no gutangira mbere yaho, bivuga ko igihe yakiraga amafaranga amasezerano yari yamaze gutangira kubahirizwa.

     

    The post Umunyamakuru Manirakiza Théogène yagejejwe mu rukiko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/24/umunyamakuru-manirakiza-theogene-yagejejwe-mu-rukiko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyamakuru-manirakiza-theogene-yagejejwe-mu-rukiko

  • Inyubako ya ECOBANK mu mujyi wa Kigali yahiye #rwanda #RwOT

    Imwe mu magorofa y'inyubako ibarizwamo icyicaro cya Ecobank mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, yafashwe n'inkongi kuri uyu wa Kabiri.

    Iyi nkongi yatangiye ahagana ahagana Saa tanu n'igice. Ahahiye ni hejuru kuri etaje eshatu za nyuma ku gice kirebana n'inyubako ya Makuza Peace Plaza. Umwotsi mwinshi wagaragaraga hanze ariko inyuma nta muriro ugaragara.

    Polisi yahise ihagera, itangira ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi ari nako ifatanya n'abakozi gukuramo ibintu bimwe na bimwe nk'uko umunyamakuru wa IGIHE wageze bwa mbere abyandika.

    Umwe mu bakozi biyi banki utashatse gutangaza amazina ye yumvise ikintu giturika mu cyumba cya 9 k'iyi nyubako.

    Ati:'Njye nari ndi mu 8, alarm zitangira gusakuza, ndebye mbona umuriro ari mwinshi, ndwana no kwiruka nsohoka. Nti tuzi neza aho byabereye ariko ni kimwe mu gisenge cya 8 cyangwa icya 9 ku gice kireba kwa Makuza ahaherereye iyi nyubako mu Mujyi wa Kigali'.

    Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ikintu cyateye iyi nkongi, gusa amagorofa atatu ya nyuma yafashwe n'inkongi yakoreragamo abantu bakodesha. Iyi nkongi nyuma y'aho ibaye, Ecobank yahise ihagarika ibikorwa byayo, abakiliya basabwa kugana andi mashami.

    Polisi iri kuzimya ihereye mu igorofa rya cyenda ari naryo rya nyuma ry'iyi nyubako, kuko ariryo ryatangiriyemo iyi nkongi y'umuriro.

    Ntiharamenyekana niba hari uwakomeretse, ariko abaganiriye na Kigali Today bavuze ko basizemo ibintu byinshi birimo za telefone zabo, za mudasobwa n'ibindi bikoresho by'akazi, hakaba hataratangazwa muri rusange ibyangiritse, cyane abantu bo bakijije ubuzima bwabo.

    The post Inyubako ya ECOBANK mu mujyi wa Kigali yahiye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/24/inyubako-ya-ecobank-mu-mujyi-wa-kigali-yahiye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inyubako-ya-ecobank-mu-mujyi-wa-kigali-yahiye

  • Amakipe 9 niyo azitabira ijonjora ryo gushaka itike ya ‘FAWBL’ #rwanda #RwOT

    Amakipe 9 yo mu bihugu 6 niyo yamaze kwemeza ko azitabira ijonjora rizabera mu Rwanda ryo gushaka itike ya “FIBA Africa Women’s Basketball League 2023”.

    Ni ijonjora ry’Imikino y’amakipe y’Akarere ka 5 “Africa Zone Five Club 2023 Championship” ikaba izatanga itike yo kuzahagararira aka Karere mu mikino ya shampiyona y’Afurika ya “FIBA Africa Women’s Basketball League 2023” izabera mu Misiri.

    Iri jonjora riteganyijwe kuzabera mu Rwanda guhera tariki ya 28 Ukwakira kugeza tariki ya 4 Ugushyingo 2023.

    Muri iri jonjora u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe abiri, APR WBBC ndetse n’ikipe ya REG WBBC.

    Amakipe abiri yo muri Kenya, Kenya Port Authority na Equity WBBC. Hari kandi JKL Lady Dolphins yo muri Uganda, Nile Legends yo muri Sudani y’Epfo.

    Hari kandi amakipe abiri yo muri Tanzania, Vijana Queens na JKT Stars. Imikino yose izabera mu kibuga LDK.

    REG WBBC na APR WBBC nizo zihagararira u Rwanda muri iyi mikino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-9-niyo-azitabira-ijonjora-ryo-gushaka-itike-ya-fawbl

  • Aherekejwe numugabo we, Zari yegukanye kimwe… – #rwanda #RwOT

    Abikesheje uruhare yagize muri filime y'uruhererekane itambuka kuri televiziyo ya Afurika y'Epfo, ‘Young Famous and African,’ rwiyemezamirimo Zari Hassan yegukanye igihembo cy'umugore w'icyamamare kuri televiziyo mu mwaka wa 2023.

    Ibirori byo gutanga ibihembo bya NFTA (National Film and Television Awards) byabaye mu mpera z'icyumweru gishize, tariki ya 21 Ukwakira 2023, bibera kuri Opera Theatre i Pretoria muri Afurika y'Epfo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yashimiye abafana be bamufashije kubona iki gihembo, ashimira Netflix South Africa, itsinda ryose bakorana n’umuryango mugari wa NFTA wahaye agaciro ibikorwa bye by’indashyikirwa mu ruganda rw'myidagaduro.

    Zari yashyizeho amafoto afite igikombe, maze yandikaho ati: 'Ijoro ryo muri NFTA…Ndashimira abantu banjye kubwo kuntora, mwarakoze Netflix South Africa n'istinda ryose. Ibi ntibyari kubaho iyo muba mudahari.'

    Umugabo we bamaze iminsi baryohewe n'ukwa buki, nyuma yo kumuherekeza yerekeje no ku mbuga nkoranyambaga ze ashyiraho amafoto bifotoranije iryo joro, maze aragira ati: 'Imirimo ukora yose buri gihe itanga umusaruro, nishimiye insinzi yawe n'intambwe ikomeye wateye.'

    Zari Hassan w'imyaka 43 na Shakib Lutaaya w'imyaka 31 bamaranye iminsi mu kwa buki muri iki gihugu cya Afurika y'epfo, nyuma y'uko aba bombi batunguranye bakarushinga ku ya 4 Ukwakira 2023.


    Zari yegukanye igihembo cy’icyamamarekazi kuri televiziyo muri 2023


    Shakib Lutaaya, umugabo mushya wa Zari yishimiye intambwe ikomeye umugore we yateye


    Urukundo ni rwose kuri Zari n’umugabo we arusha imyaka 12



    Zari yashimiye byimazeyo ababigizemo uruhare bose kugira ngo abashe kwegukana iki gihembo






    Aba bombi baracyari mu kwa buki kuko bamaze igihe gito barushinze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135775/aherekejwe-numugabo-we-zari-yegukanye-kimwe-mu-bihembo-bya-nfta-amafoto-135775.html

  • Messi n’umuryango we bishimanye n’umuhanzi Ed… – #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umupira w’amaguru Lionel Messi, wabaye ubukombe muri uyu mwuga, wahoze mu ikipe ya Barcelona FC ndetse akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Argentine, yanafashije gutwara igikombe cy’Isi mu 2022. Kuri ubu uyu mukinnyi yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kugaragara yagiranye ibihe byiza n’icyamamare Ed Sheeran.

    Umuryango wa Messi ni uko witabiriye igitaramo cye Ed Sheeran cyabereye i Miami

    Messi ari kumwe n’umugore we Antonela Roccuzzo hamwe n’abana babo ari bo Mateo w’imyaka 8, Thiago w’imyaka 7 hamwe na Ciro w’imyaka 5, bose bitabiriye igitaramo cy’umuhanzi Ed Sheeran yakoreye i Miami kuri sitade ya ‘Hard Rock Stadium’.

    Messi n’umuryango we bagiranye ibihe byiza na Ed Sheeran nyuma y’igitaramo cye

    Uyu mukinnyi w’icyamamare akoresheje urukuta rwa Instagram ye yerekanye ifoto y’umuryango we bishimanye na Ed Sheeran nyuma y’iki gitaramo.

    Messi kandi yanasangije abamukurikira bagera kuri miliyoni 489, amashusho y’abana be bari kuririmba indirimbo ya Ed Sheeran yitwa ‘Bad Habits’ avuga ko ariyo abana be bakundana cyane. Aya mashusho yayashyize ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram.

    Messi yerekanye amashusho y’abana be baririmba indirimbo ya Ed Sheeran yitwa ‘Bad Habits’

    Daily Mail yatangaje ko ifoto y’umuryango wa Messi barikumwe na Ed Sheeran yashimishije abakoresha imbuga nkoranyambaga aho ikomeje guhererekwanywa bavuga ko bishimiye kongera kubabona bari kumwe dore baherukaga kubonana imbonankubone mu 2021.

    Messi na Ed Sheeran baherukaga kugaragara bari kumwe mu 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135774/messi-numuryango-we-bishimanye-numuhanzi-ed-sheeran-135774.html

  • Bruce Melodie yashimiye Trace Awards yahaye a… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie wari uri mu bahataniye ibihembo bya Trace Awards 2023, aganira na InyaRwanda Tv yafashe umwanya ashimira ababiteguye, asobanura ko ari igikorwa gikomeye ku muziki Nyafurika, uw'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba, ndetse n'uw'u Rwanda by'umwihariko.

    Bruce Melodie yagize ati: 'Iki ni igikorwa kinini ku muziki Nyafurika muri rusange, ku muziki wo mu Karere, no ku muziki w'igihugu duturukamo muri rusange. Cyane cyane, iyo akazi gakozwe abandi bakabibona bagatekereza ko akazi wakoze kagomba guhabwa ibihembo, cyangwa se hakagira abakwereka ko bakamenye. Ni ikintu cy'ingenzi cyane ku muhanzi kuko iyo ukoze ntugire ababona ko wakoze sinibaza ko hari uwo byashimisha mu kazi ako ariko kose.'

    Melodie yakomeje avuga ko ari iby'agaciro gakomeye kuba yaratoranijwe mu bahatanira ibihembo bya Trace, yongeraho ko igihembo gihabwa uwitwaye neza muri buri cyiciro gihataniwe, kuko by'umwihariko mu muziki habamo ibisa no guhatana. Avuga ko iyo utsindiye igihembo, uba uciye impaka, ukagaragaza ko warushije abandi gukora.

    Ati: 'Rero ni iby'agaciro kuba dukora aka kazi hakagira ababibona, bagatekereza no kuba baduhemba cyangwa se bagaragaza ko bishimiye ibyo twakoze.'

    Bruce Melodie wari uhatanye mu cyiciro cy'Umuhanzi mwiza ukomoka mu Rwanda ndetse no mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza uhiga abandi bakomoka muri Afurika y'Iburasirazuba, yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza w'Umunyarwanda mu bihembo bya Trace Awards 2023.

    Ni ibihembo byatangiwe mu nyubako ya BK Arena mu mpera z'icyumweru gishize tariki 22 Ukwakira 2023, akaba ari na bwo bwa mbere byari bitangiwe muri Afrika. Iki cyiciro, yari agihuriyemo na Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.


    Bruce Melodie yashimiye abategura Trace Awards bahaye agaciro ibyo akora bakamugenera igihembo 


    Yavuze ko kuba yarahawe igihembo yari abikwiriye kuko yahize abandi


    Ajya kwakira igihembo cye, Bruce Melodie yaserukanye na Producer Element ku rubyiniro


    Reba hano ikiganiro cyose InyaRwanda yagiranye na Bruce Melodie

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135780/bruce-melodie-yashimiye-trace-awards-yahaye-agaciro-ibikorwa-bye-video-135780.html