Blog

  • Umunyarwenya Phronesis yageze i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere uyu musore agiye gutaramira mu Rwanda. Yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023 yakirwa na Mazimpaka Japhet.

    Uyu musore yitabiriye kiriya gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023.

    Ni igitaramo Japhet agiye gukora nyuma yo gusoza urugendo rw'ibitaramo yakoreye muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, kandi bamwe mu banyarwenya bashya bagaragaje impano muri ibi bitaramo yakoze, batera urwenya muri iki gitaramo azakorera muri Camp Kigali.

    Ni ubwa mbere Japhet agiye gukora igitaramo nk'iki cyagutse ataramira abanya-Kigali, ari wenyine-Ariko azaba ashyigikiwe n'abanyarwenya bo muri Nigeria, u Rwanda ndetse na Uganda.

    Agaragaza ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gushyira itafari rye ku rugendo rwa 'Comedy' mu Rwanda.

    Phronesis watumiwe muri iki gitaramo ni umunyarwenya umaze imyaka myinshi yigaragaza mu bitaramo aho akora ari wenyine ibizwi nka 'Stand up Comedy'.

    Nibura buri mwaka akora ibitaramo bibiri byagutse, aherutse gutaramira mu Mujyi wa Lagos ndetse na Abuja, akorana n'abanyarwenya barimo Kenny Blaq uzwi cyane muri 'stand up comedy shows'.

    Japhet aherutse kubwira InyaRwanda ko yamutumiye ashingiye ku kuntu 'ahozaho mu rugendo rwe rwo gutera urwenya n'ubuhanga agaragaza'. Ati 'Mbese abantu bazamwibonera mu gitaramo cye cya mbere i Kigali.'

    Igitaramo cya Japhet kizabera kizagaragaramo abandi banyarwenya barimo nka Babu Joe, MCA Tracy wo muri Kenya, Michael Sengazi, Josh2funny n'abandi barimo uwo muri Uganda n'uwo muri Nigeria.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135811/umunyarwenya-phronesis-yageze-i-kigali-135811.html

  • Addax Sports Club ya Juvenal yasinyishije umu… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira ni bwo Bokota wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu “Amavubi” yagaragaye akoresha imyitozo ikipe Addax Sports Club, nayo amasezerano yo kuyigura akaba yari ageze kure.

    Mu buryo bwo kongerera imbaraga ‘Staff’ y’iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal yahisemo gusinyisha Bokota Kamana Labama nk’umwe mu bakinnyi bazi umupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse akaba umwe mu bakinnyi bakoze amateka ubwo yageraga muri shampiyona y’u Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135814/addax-sports-club-ya-juvenal-yasinyishije-umutoza-wakiniye-amavubi-135814.html

  • Imitwe igize Wazalendo yakozanyijeho mu marembo ya Goma bapfa amafaranga bane barahagwa #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo imitwe itandukanye igize Wazalendo cyane cyane hagati ya UFDPC na APCLS ya Janvier Karairi yombi ikaba ifatanya na Leta mu kurwanya M23 wongeyemo NCD-Nyatura yarwanye hagati yabo hifashishijwe imbunda ntoya n'izeremereye, amwe mu masasu agwa mu Rwanda akomeretsa umuntu umwe nkuko bivugwa n'itangazo Leta y'u Rwanda yashyize hanze. Tubibutse ko na FDLR nayo ibarizwa muri Wazalendo.

    Ibi byabereye hafi ya Goma ahari inkambi ya Kanyarucinya abagera kuri bane bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka. Impunzi zari Kanyarucinya zahise ziyemeza guhungira mu bice M23 igenzura.

    Muri iryo tangazo rivuga ko ibi byabaye kuri uyu wa Mbere, ahagana saa 12h30, rigashimangira ko iri sasu ryavuye mu mirwano y'imitwe ishyigikiwe na Leta ya Kinshasa yabereye hafi n'umupaka w'u Rwanda.

    Rikomeza rigira riti 'U Rwanda ruhangayikishijwe n'ubufasha n'imikoranire bikomeje kugaragara hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FDLR, indi mitwe yitwaje intwaro n'abacanshuro b'amahanga, hahonyorwa ibyemezo by'ibiganiro by'i Luanda na Nairobi.'

    Guverinoma y'u Rwanda yagaragaje ko izakomeza ibikorwa byo kwirindira umutekano no kubungabunga ubusugire bw'igihugu.

    Iti 'U Rwanda ruzakomeza gahunda zo kwirwanaho no kwirinda ivogerwa ry'ikirere n'imipaka byacu, ndetse ruzahangana n'igitero gishobora kwinjira mu Rwanda kivuye ku mitwe yitwaje intwaro iyo ariyo yose mu rwego rwo kubungabunga umutekano n'ituze by'Abanyarwanda n'abarutuye.'

    Kugeza ubu uyu muturage ari kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

    Ibi bibaye nyuma y'iminsi mike imirwano ihanganishije M23, Ingabo za Congo n'indi mitwe yitwaje intwaro bikorana yongeye gufata indi ntera.
    Nyuma yo gukubitwa inshuro aba barwanyi ba Wazalendo bahuriye ku mupaka w'u Rwanda baririmba indirimbo zihembera urwango.

    Mu byatumye iyi mitwe irwana hagati yayo impamvu nyamukuru ni amafaranga yatanzwe na Leta ya Kinshasa ngo iyo mitwe irwanye M23.

    Kurubu M23 iri kurwana n'imitwe itandukanye ndetse na Leta ya Kongo, hakaba hari amakuru ko n'abasirikari b'u Burundi bari mu mutwe wa EACRF nabo bari k'uruhande rwa Wazalendo

    Imirwano guhera mu ntangiriro za Ukwakira iri kubera muri teritwari za Masisi, Nyiragongo na Rutshuru muri Kivu y'Amajyaruguru mu duce twari dusanzwe tugenzurwa n'Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) zoherejwe guhagarara hagati y'abarwana.
    Ku wa Mbere ahagana saa sita z'amanywa muri Teritwari ya Nyiragongo niho kuriya gushyamirana kwabereye.

    Tshisekedi akomeje gukongeza uburasirazuba bwa Kongo aha ibirwanisho imitwe yitwaje intwaro.

    The post Imitwe igize Wazalendo yakozanyijeho mu marembo ya Goma bapfa amafaranga bane barahagwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imitwe-igize-wazalendo-yakozanyijeho-mu-marembo-ya-goma-bapfa-amafaranga-bane-barahagwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imitwe-igize-wazalendo-yakozanyijeho-mu-marembo-ya-goma-bapfa-amafaranga-bane-barahagwa

  • APR FC vs Rayon Sports: 11 beza amakipe yose ateranyije, abakinnyi bo kwitega (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi mike APR FC ikakira Rayon Sports mu mukino uba ushobora gusiga umutoza umwe yirukanywe mu gihe undi aba asingizwa.

    Ni umukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

    Ni umukino amakipe yombi azakina afite abakinnyi bayo bose uretse APR FC ishobora kuzaba idafite Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman umaze iminsi akirutse Malaria akaba ataragaruka neza.

    Ku ruhande rwa Rayon Sports kugeza ubu nayo umukinnyi ushidikanywaho ufite ikibazo ni myugariro Nsabimana Aimable.

    APR FC izaba iri ku gitutu cyinshi idashaka gutsindwa uyu mukino w’abakeba inshuro 4 zikurikiranya kuko imikino 3 iheruka Rayon Sports yayitsinze yose.

    Abakinnyi bo kwitega ku mpande zombi

    Ku ruhande rwa Rayon Sports izaba yasuye, ubwugarizi bwayo buzaba bufite akazi ko guhoza ijisho kuri rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Victor Mbaoma kuko ni umukinnyi umaze kugaragaza ko amahirwe abonye yose mu rubuga rw’amahina atayapfusha ubusa.

    Mbaoma akaba amaze imikino 4 yikurikiranya atsinda, aho muri iyo mikino 4 ya shampiyona iheruka yatsinzemo ibitego 5.

    Ubwugarizi bwa Rayon Sports bufite akazi ko gufata Mbaoma

    Ikindi kandi niba hari ikintu umutoza wa Rayon Sports agomba kwigaho, ni ukureba uburyo babuza Omborenga Fitina kuzamuka cyane, nubwo akina ku ruhande rw’iburyo yugarira ariko na none ni umukinnyi uzamuka cyane ndetse akenshi imipira ye ahinduye imbere y’izamu iba ari ikibazo gikomeye ku ikipe bahanganye.

    Omborenga Fitina ni umwe mu bakinnyi bagira uruhare mu kubaka ibitego bya APR FC

    APR FC izaba yakiriye umukino, ifite akazi gakomeye cyane ko gufata umunya-DR Congo, Heritier Nzinga Luvumbu kuko ni we umukino wa Rayon Sports wubakiyeho.

    Mu mukino uheruka yitsindiye Sunrise FC ibitego 3 n’amashoti arenga 10 yateye mu izamu.

    Ni umukinnyi 80% y’ibitego Rayon Sports itsinda aba yabigizemo uruhare, bivuze ko abakinnyi bo hagati ba APR FC bayobowe n’Umugande, Taddeo Lwanga bafite akazi gakomeye ko kumubuza gukina.

    Ikindi bakirinda gukorera amakosa hafi y’izamu kuko na none Luvumbu ni umukinnyi uzwiho gutera imipira y’imiterekano.

    APR FC irasabwa kudakura ijisho kuri Luvumbu

    Aruna Moussa Madjaliwa, ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati w’Umurundi, uyu na we afatiye runini Rayon Sports, arinda ubwugarizi bwe kwinjirirwa cyane n’ikipe bahanganye, APR FC birayisaba amayeri akomeye cyane kugira ngo izarushe Rayon Sports mu kibuga hagati.

    Aruna Moussa Madjaliwa azatanga akazi gakomeye hagati mu kibuga

    Undi mukinnyi witezwe abakinnyi ba APR FC basabwa guhozaho ijisho, ni Umugande Joackiam Ojera usatira anyuze ku mpande, afite umuvuduko mwinshi kandi azi no gutsinda, ni umukinnyi bisaba guhozaho ijisho.

    Ojera ni undi mukinnyi APR FC ikwiye kwitondera

    Umutoza wa APR FC akwiye kuva ku izima….

    Umufaransa Thierry Froger amaze gutoza APR FC imikino irenga 10 y’amarushanwa ariko ntabwo arabona 11 be, buri mukino aba yahinduye ikipe.

    Ikindi anengwa ni ukudakinisha myugariro, Salomon Banga Bindjeme ukomoka muri Cameroun, ni umukinnyi w’umuhanga ariko gukandagira mu kibuga ni ikibazo, ahubwo yizirika kuri Yunusu Nshimiyimana benshi bahamya ko akora amakosa menshi. Abantu babona akwiye kuva ku izima agakinisha Clement na Bindjeme.

    Salomon Banga Bindjeme abakunzi ba APR FC bashaka kumubona yabanjemo kuri Derby

    Umutoza wa Rayon Sports na we akwiye kunywa umuti usharira

    Mohammed Wade, umunya-Maurtania wasigaranye Rayon Sports by’agatehanyo, afite akazi ko kuganiriza kapiteni we, Rwatubyaye Abdul akamenya neza ko yiteguye uyu mukino kuko amaze iminsi akora amakosa menshi ashobora gushyira ikipe ahabi, yasanga ari na ngombwa akaba yanywa ikinini gisharira akamukuramo akahakinisha Ngendahimana Eric cyangwa Nsabimana Aimable mu gihe yaba yarakize.

    Rwatubyaye Abdul arasabwa kuba yiteguye cyane uyu mukino

    Iyo urebye abakinnyi amakipe yombi afite, nk’uko twifashishije bamwe mu basesenguzi bakaba n’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda, ukoze 11 bihuje, APR FC niyo ifitemo abakinnyi benshi aho ari 7 mu gihe Rayon Sports ari 4.

    11 Bihuje…

    Umunyezamu: Pavelh Ndzila (APR FC)

    Ba Myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Ishimwe Christian (APR FC), Salomon Banga Bindjeme (APR FC), Niyigena Clement (APR FC)

    Abakina Hagati: Aruna Moussa Madjaliwa (Rayon Sports), Nshimirimana Ismaïl Pitchou (APR FC) na Mvuyekure Emmanuel (Rayon Sports)

    Ba Rutahizamu: Joackiam Ojera (Rayon Sports), Heritier Nzinga Luvumbu (Rayon Sports) na Victor Mbaoma (APR FC)

    11 amakipe yombi yihuje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-vs-rayon-sports-11-beza-amakipe-yose-ateranyije-abakinnyi-bo-kwitega-amafoto

  • Kamonyi-Rukoma: RIB yatanze ubutumwa k'uwo ariwe wese ukibarizwa mu ihohotera rishingiye ku Gitsina n'irikorerwa Abana #rwanda #RwOT

    Abagize inzego z'ibanze na bamwe mu bafite aho bahuriye no kwita ku bibazo bitandukanye mu muryango mu Murenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023 bahuguwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB ku ruhare rw'Abayobozi b'Inzego z'Ibanze mu kurwanya ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana. Batashye biyemeje guhindura imikorere n'imigirire, biyemeza kuba hafi umuryango no gutanga amakuru neza kandi ku gihe hagamijwe gukumira no kwirinda icyahungabanya umuryango.

    Munana Emmanuel, umukozi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB yibukije abitabiriye aya mahugurwa ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari 'igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu bitekerezo, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo kandi gikorerwa Igitsina Gabo cyangwa Igitsina Gore'.

    Yibukije kandi ko ari igikorwa kivutsa uwo cyakorewe uburenganzira kikanamugiraho ingaruka mbi, ko kandi iri hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo rikaba rigira ingaruka zirimo; Urupfu, Ubumuga bw'igihe runaka cyangwa bwa burundu, risigira uwarikorewe indwara zaba izikira cyangwa se izidakira, rigasiga kandi Ihungabana n'ibindi ku warikorewe.

    Munana, yasabye buri wese kugira uruhare mu gukumira no kurwanya iryo hohoterwa no kwibuka ko umuryango ukwiye kurindwa kuko aharangwa ihohoterwa ryaba irishingiye ku Gitsina n'irikorerwa Abana nta buzima bwiza, nta terambere riharangwa.

    Ku bijyanye n'ihohoterwa rikorerwa Abana, Tusifu Esperance umukozi wa RIB waganiriye n'abitabiriye aya mahugurwa, yibukije ko umuhungu cyangwa umukobwa utaruzuza imyaka 18 y'Ubukure afatwa nk'umwana. Yasabye buri wese kugira ishyaka ryo kurinda uwo mwana ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

    Yibukije ko bimwe mu byaha bigize ihohoterwa ku bana ari; Gusambanya umwana, Guta cyangwa gutererana umwana, Guhoza ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye, Kumwereka amashusho yerekeranye n'ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, Kumwambura ababyeyi be, abishingizi be cyangwa se abo asanzwe abana nabo byemewe n'amategeko, Kumuha inzoga cyangwa Itabi, Kumucuruza umushora mu buraya cyangwa mu bikorwa by'urukozasoni, Guta cyangwa gutererana umwana, Kwirengagiza inshingano z'umubyeyi cyangwa se umwishingizi, ku mushora mu biyobyabwenge n'ibindi.

    Ibyo byose, abitabiriye amahugurwa basabwe kubigendera kure bakigisha n'abo bagaharariye ku byamagana aho babibonye n'aho babyumvise bagatanga amakuru neza kandi ku gihe hagamijwe ko bikumirwa cyangwa se ababikekwaho bagafatwa bakabihanirwa.

    Gitifu Grace

    Marie Grace Mukakarara, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Remera witabiriye aya mahugurwa avuga ko yari akenewe kuko benshi mu bayatumiwemo usanga badasobanukiwe neza ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, ibirigize ndetse n'ibihano nuko umuntu akwiye kwitwara igihe ahuye naryo cyangwa afite amakuru.

    Avuga kandi ko benshi bibwiraga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ibikorwa biganisha ku gusambana gusa, ariko nyuma y'amahugurwa ngo basobanukiwe na byinshi mu bikorwa birigize nuko nk'abayobozi begereye abaturage bakwiye kwitwara.

    Gitifu Grace, avuga ko nk'abayobozi mu nzego z'ibanze bajyanye umukoro wo kurushaho kwegera abaturage mu muryango. Ati' Tugiye gukomeza kwegera umuryango tubakangurire gukemura ibibazo mu mahoro kugira ngo birinde ihohoterwa iryo ari ryo ryose ndetse n'abaturage bongere kuganirizwa ku bijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana kuko hari byinshi twasanze byakorwaga batazi ko biri mu bigize ibyaha'. Akomeza avuga ko bazanashyira imbaraga mu gushaka amakuru ndetse no kuyatanga mu buryo bunoze kandi bwihuse hagamijwe gukumira.

    Kariganya Ernest, umwe muri komite y'Umudugudu wa Bukokora akagari ka Taba akaba ashinzwe iterambere, ashimira RIB yabahuguye ikabongerera ubumenyi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.

    Ernest Kariganya.

    Ahamya ko ari amahugurwa yaje akenewe kuko yongeye kubibutsa uruhare nk'abayobozi bafite mu kwita ku muryango, gufasha gukumira no kurwanya ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, uko bakwiye kwitwara haba mu kwigisha abaturage, gutanga amakuru no gukora raporo neza.

    Avuga ku mukoro atahanye, yagize ati' Twungutse ubumenyi dusobanurirwa ingingo ku yindi, duhabwa n'ingero zadufashije kumva neza uburemere bw'ibyaha bishamikiye kuri iri hohoterwa. Biradufasha gusubira mu Mudugudu twaturutsemo twegere ingo kuko hari nk'ibyo batubwiye twasubiza amaso inyuma tugasanga dufite ingo zigaragaramo ibyo bikorwa bimwe tutahaga uburemere. Turabaganiriza, turusheho kubegera ni biramuka binakomeye dutange raporo hakiri kare mu kagari ni binagera kuri RIB bitangirwe amazi atararenga inkombe'.

    Aya mahugurwa, yatumiwemo abagize Komite Nyobozi y'Umudugudu, Abajyanama b'Ubuzima, Abakuriye urubyiruko n'abakuriye Abagore, Malayika Murinzi, DASSO, Inshuti z'Umuryango, Abafite ubumuga ndetse na bamwe muri ba Gitifu b'Utugari. Bose basabwe gusanga abo bahagarariye bakajyana mu ngamba zo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, aho batabasha bagasaba ubufasha kare.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/10/25/kamonyi-rukoma-rib-yatanze-ubutumwa-kuwo-ariwe-wese-ukibarizwa-mu-ihohotera-rishingiye-ku-gitsina-nirikorerwa-abana/

  • Mvukiyehe Juvenal yasoje kugura Rugende FC, i… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira ni bwo Mvukiyehe Juvenal yishyuye kompanyi yari isanzwe ifite ikipe ya Rugende FC, ndetse iyihita imujya mu biganza kuburyo bweruye.

    Nyuma yo kwegukana iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal yahise ayihindurira izina, aho ubu iri kwita Addax Sport Club. 

    Tariki 17 Ukwakira uyu mwaka, ni bwo Mvukiyehe Juvenal yemeranyijwe n’ubuyobozi bwari bufite Rugende FC ko agomba kuyigura ndetse agatangira no gushaka uko yazamuka mu cyiciro cya mbere.

    Rugende yamaze kuba Addax Sport Club iri mu itsinda rya mbere ry’icyiciro cya kabiri, aho iri kumwe na Rutsiro FC iheruka kumanuka.

    Mvukiye Juvenal nyuma yo kwishyura yahise afata agafoto k’urwibutso na Rubegesa Hunde Walter wahoze ayoboye Rugende FC

    Mvukiyehe yereka Walter ko ingingo zose yazemeye nta kibazo

    Hunde Walter asinya ko agurishije Rugende FC 

    Mvukiyehe Juvenal asinya ku gapapuro k’amafaranga, Walter agomba kujya kubikuza 

    Addax isanzwe ari sosiyete ya Mvukiyehe Juvenal, icuruza ibikomoka kuri peterore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135803/mvukiyehe-juvenal-yasoje-kugura-rugende-fc-ihita-ihindurirwa-izina-amafoto-135803.html

  • Impamvu zikomeye abakobwa bagomba kwirinda gu… – #rwanda #RwOT

    Abakobwa by’umwihariko abakundana n'abagabo bubatse mukabifata nk'akantu gato cyangwa nk'aho nta kosa ribirimo, hari impamvu nyinshi ibi ari bibi kandi cyane. Izi ni zimwe muri zo:

    1. Uwo mugabo afite indahiro

    Uwo mugabo mwitwa ko muri gukundana, yaba yarasezeranye imbere y'amategeko n'imbere y'Imana cyangwa atarabikoze ariko afite umugore babana hari isezerano ryo kubana baba bafitanye muri bo. Niba yifuza urukundo hagati yawe nawe, iyo ndahiro aba ayitatiye igihe cyose nta gatanya afitanye n'umugore we kuko ibindi byose byazamo biba ari uguca inyuma umugore bashakanye.

    2. Uri gukoreshwa gusa

    Ushobora gusanga umugabo akunda cyane umugore we kandi adashaka kumubura ariko afite abandi bakobwa bato ku ruhande babonana mu buryo tutatinya kwita ubwa gicakura cyangwa butari nk'uko ab'ubu babyita. 

    Ibi uyu mugabo aba agufitiye wowe mukobwa mutashakanye si urukundo na gato n'ubwo ari ryo zina mubiha, ahubwo uri gukoreshwa mu ngeso mbi gusa zitakubaha zitanakubahisha na gato kandi se mukobwa mwiza, ubwiwe n'iki ko ari wowe wenyine uwo mugabo akoresha muri ako gakino? Tekereza neza urebe igikwiriye ufate umwanzuro muzima.

    3. Ari kugutesha umwanya wawe

    Ibi ni ukuri kuzuye cyane kandi igihe cyahise ntikiba kikigarutse. Ntibikwiye ko waba uri umukobwa usobanutse ukazabaho ubuzima bwawe bwose wicuza igihe wataye cyangwa ufite inshuti iri guteshwa igihe n'umugabo ufite umugore.

    Impamvu y'ibi nuko nyuma y'amezi cyangwa imyaka runaka uri mu rukundo rw'umwanda n'uwo mugabo muzagera aho mugatandukana ugatangira kugira intekerezo za 'iyo mbimenya' kandi ubu ufite uburyo bwiza bwo kwirinda guteshwa igihe n'uwo mugabo w'abandi ugakurikira inzira nzima zawe.

    4. Nta burenganzira umufiteho

    Mukobwa, wakishimira gukundana n'umugabo utari uwawe udafiteho uruhare na ruto mubonana kuko we yabishatse mutabonana umushaka? Umugabo usangiye n'undi kandi ubizi neza ko nta burenganzira busesuye umufiteho? 

    Kugira ngo abe yamarana umunsi wose cyangwa ijoro ryose nawe bisaba ko abanza gushaka ibinyoma abwira umugore we, ntiwamuhamagara uko ushatse kuko si uwawe. Ni kuki wabaho ubuzima nk'ubwo butisanzuye? Ikindi kandi byanagusenyera umubano wawe w'ejo hazaza ku muhungu mwashoboraga kuzabana nk'umugore n'umugabo.

    5. Mwubakiye ku masezerano y'ibinyoma

    Kuba muri urwo rukundo rw'ibinyomba ni ukuba mu rukundo rwubakiye ku masezerano y'ibinyoma gusa. Nta cyizere na gito cyaba mu rukundo nk'uru cyane ko uko yaba akubeshya ko agukunda hari n'abandi hirya yaba abibwira atandukanye nawe. 

    Aha hari uwahita yibaza ko yaba ari we wenyine mwunganizi uwo mugabo akoresha, ariko urebye kure wasanga hari benshi bakurusha byinshi uwo mugabo yabasha kugeraho. Kuko umugabo nk'uwo ntiwanatinyuka kumwereka inshuti zawe na gato nk'umukunzi wawe muba muri mu rukundo rw'ibanga n'ipfunwe ridashira gusa.

    Mu Rwanda hari abakobwa benshi kandi beza rwose. Uwo mugabo ni byo ashobora kuba aguha amafaranga menshi ukumva nta buzima burenze ubwo bubaho, aguha impano zihenze, amamodoka n'ibindi. 

    Mbese ntacyo atagukorera, ariko uko byagenda kose urwo si urukundo ari kwigura, arabiguha bitazaramba, nta yindi ntego idasanzwe atari ugukorana nawe imibonano mpuzabitsina. 

    N'ubwo mushobora kuzagera ku kintu kizima mukaba mwabana, ibintu bibaho gake cyane, igihe cyose muri muri uwo mwijima w'urukundo afite umugore, menya ko mukobwa uri umujura w'urukundo rutari urwawe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135788/impamvu-zikomeye-abakobwa-bagomba-kwirinda-gukundana-nabagabo-bafite-abagore-135788.html

  • Healing Music irimo ama ‘Couples’ y’ibyamamar… – #rwanda #RwOT

    Healing Music turi kuvuga ni itsinda ry’abaririmbyi ribarizwa mu Itorero rya Healing Center Church riherereye i Remera inyuma ya Gare. Ni itsinda ryabonye izuba mu 2007, ibisobanuye ko rimaze kurya Noheli zigera kuri 15 n’iyi ya 16 ibura iminsi micye. Mu yandi magambo, bamaze imyaka 16 mu muziki, ariko muri iyo myaka yose nta ndirimbo yabo n’imwe yari yakagiye hanze.

    Ushobora kuvuga ko bari bamaze imyaka 16 bari muri studio, ariko si cyo gisubizo gitangwa n’ubuyobozi bwabo kuko bahamya ko batinze bagamije “gutanga ikintu gishyitse”, kandi basobanura ko iyo myaka yose batayimaze bari muri studio kuko bayigiyemo vuba, ariko ntibagusobanurira byimbitse impamvu imyaka yari ibaye 16 nta ndirimbo yabo bagira.

    Icyakora bahamya ko igihe cy’Imana ari iki. Mu guhaza imitima y’abakunzi babo bahoraga babishyuza indirimbo zabo bwite, Healing Music yashyiriye hanze icyarimwe indirimbo 5 z’amajwi ari zo: “Umugabane wanjye”, “Uwambambiwe”, “This I Promise”, “Cya Gitaramo” na “Mountain of Love”. Ni indirimbo zikubiye kuri EP yabo ya mbere bise “Umugabane wanjye”.

    Ushobora kwibaza ikibazo cyari cyabayeho ku buryo batinda kuri uru rwego kandi ari abahanga. Umunyamakuru wa inyaRwanda yabajije niba byaratewe n’ikibazo cy’amikoro, asubizwa ko ubushobozi atari ikibazo kuko bafite abaterankunga biyemeje guhagararana nabo muri uru rugendo rwo gukora indirimbo zabo. Gusa bazakomeza no kuririmba iz’abandi bahanzi mu materaniro.

    Healing Music ibarizwamo abahanzi b’amazina aremereye Gospel, kandi abenshi muri bo ni ama couples. Abo ni Producer Rukundo Eric (umwe mu bayobozi ba Capital Records) n’umugore we Yayeli uzwi muri Kingdom of God Ministry; Couple ya Brian Blesed & Dinah Uwera baherutse gukora ubukwe, Couple ya Esther Umwiza na Emmanuel Rukundo [Professor] n’abandi.

    Kuba iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi 70 barimo ibyamamare, ukongeraho igihe kinini bari bamaze barimo gutegura ibyengetse, birahamya ko urugendo batangiye ruzaba rwiza cyane mu gihe bahozaho kandi bakiyambaza Imana muri buri kimwe cyose. Mu gusobanura ubwoko bw’ibihangano bazanye, bavuze ko biteguranywe ubuhanga ndetse bufite umwihariko. Bati “Dufite content nziza”. 

    Umuyobozi wa Healing Music, Nsengiyumva Innocent, yatangaje ko aho batandukaniye n’andi matsinda ni uko bo bashamikiye ku Itorero ari nayo mpamvu bitwa Healing Music mu gihe Itorero ryabo ryitwa Healing Center Church. Bizimungu Brian ushinzwe imiririmbire muri Healing Music, yavuze ko izi ndirimbo zabo zengetse ati “Indirimbo zanditse neza, indirimbo zicurangitse neza”. 

    Tariki 22 Ukwakira 2023 izahora mu mitwe y’abakunzi ba Healing Music kuko ari bwo aba baririmbyi bashyize hanze bwe mbere indirimbo zabo. Ni indirimbo eshanu z’amajwi zakorewe muri Capital Records yamamaye mu gukora indirimbo za Gospel. Eshatu muri zo ziri mu Kinyarwanda, izindi ebyiri ziri mu Cyongereza. Batangaje ko mu bihe bya vuba bazakora amashusho zazo. 

    Healing Music isohoye izi ndirimbo eshanu ari nazo za mbere mu mateka yayo, nyuma yo gukora igitaramo gikomeye cyabaye kuwa 30/08/2023 muri Healing Center Church. Ni igitaramo bise “Christ My Song”, aho bari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w'Itorero iri tsinda ribarizwamo ari ryo Healing Center Church, Bishop Ntayomba Emmanuel, n'umuramyi Simon Kabera.

    Reka nkwibutse aba baririmbyi! Healing Music yo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel, ni itsinda rigize andi menshi yo mu itorero Healing Center Church, ryashyizweho mu mwaka wa 2007. Ubu rigizwe n’abanyamuryango basaga Mirongo irindwi (70). Iri tsinda rifite inshingano zo kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo n’umuziki muri rusange.

    Ku geza ubu, Healing Music ikora iryo vugabutumwa mu materaniro yose y’itorero rya Healing Center-Remera, ndetse no mu bikorwa bidasanzwe nko mu mihango yo gusezeranya abakristo ba Healing Center baba bagiye kubana iteka, ndetse n’ahandi hose bahawe ubumire. Mu mirimo bakoraga ubu hiyongereyeho no guhimba indirimbo zabo, kandi n’ibitaramo bigiye kwiyongera.

    UMVA INDIRIMBO ZA MBERE ZA HEALING MUSIC Y’ABIGANJEMO IBYAMAMARE

    REBA AMAFOTO YA HEALING MUSIC YITEZWEHO KUNYENGANYEZA IMFURUKA ZA GOSPEL

    Healing Music igizwe n’abaririmbyi barenga 70 babarizwa muri Healing Center Church

    Yayeli ni umwe mu nkingi zikomeye za Healing Music yo guhangwa amaso

    Benshi mu bagize Healing Music ni urubyiruko

    Healing Music y’i Remera yasubije ibyifuzo abakunzi bayo bamaranye imyaka 16

    Brian Blessed & Dinah Uwera baherutse kurushinga babarizwa muri Healing Music

    Producer Rukundo Eric na Yayeli Niyitegeka baririmbana muri Healing Music

    Esther Umwiza & Rukundo Emmanuel [Professor] babarizwa muri Healing Music

    Niba ufite ubukwe vuba ntusiragire ushakisha abaririmbyi kuko Healing Music naho ihavuga ubutumwa bwiza

    Esther Umwiza waririmbye “Umuyobozi” ni umwe mu bagize Healing Music

    Producer Eric Rukundo wo muri Capital Record yakoze izi ndirimbo eshanu

    Rukundo Emmanuel (Professor) umugabo wa Esther Umwiza ni umwe mu baririmbyi b’imena ba Healing Music

    Brian Blessed uzwi mu ndirimbo “Dutarame” yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira niwe muyobozi w’indirimbo muri Healing Music

    Healing Music ihagurukanye imbaraga mu muziki nyuma y’imyaka 16

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135794/healing-music-irimo-ama-couples-yibyamamare-yasubije-ibyifuzo-abakunzi-bayo-bari-bamaranye-135794.html

  • Neymar yagaragaye yambaye imyenda y’imbere ya… – #rwanda #RwOT

    Neymar uheruka kwerekeza muri Al Hilal yo muri Arabia Saudite avuye muri Paris Saint-Germain, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze asangiza amashusho abamukurikira yambaye iyi myenda y’imbere gusa. Munsi y’aya mashusho yabwiye abantu ko iyi ari imyenda y’imbere myiza yo kujya bambara.

    Ubusanzwe iyi myenda y’imbere yiswe ‘Skims’ ikorwa na Kim Kardashian, yari iy’abagore gusa ariko kuri ubu hagiye kujya hanze n’iy’abagabo, akaba ariyo mpamvu Neymar ari mu bifashishijwe kugira ngo imenyekane mu buryo bworoshye ndetse n’abantu bayikunde.

    Biteganyijwe ko iyi myenda izashyirwa hanze kuwa Kane w’iki cyumweru. Abandi Kim Kardashian yifashishije mu kumurika iyi myenda barimo na Shai Gilgeous-Alexander usanzwe akina muri NBA.

    Neymar yashyize hanze aya mashusho yambaye iyi myambaro y’imbere yiswe Skims nyuma yuko ahuye n’ikibazo cy’imvune ndetse bikaba biteganyijwe ko ashobora kumara umwaka w’imikino adakandagira mu kibuga, ariko birasa nk’aho aya mashusho yafashwe atarahura n’iki kibazo.

    Neymar yambaye imyenda y’imbere ikorwa na Kim Kardashian 

    Neymar ni umwe mu bifashishijwe mu kumurika iyi myenda y’imbere 

    Kim Kardashian wari usanzwe akora imyenda y’abagore kuri ubu agiye gushyira hanze n’iy’abagabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135789/neymar-yagaragaye-yambaye-imyenda-yimbere-ya-kim-kardashian-135789.html

  • Nomcebo wamamaye muri ‘Jerusalema’ yatunguwe… – #rwanda #RwOT

    Nomcebo Zikode, umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y'Epfo yatangaje ko yifuza ko umuziki wa Afurika wagera kure harushijeho, nubwo n'ubundi urugendo rwamaze gutangira. 

    Yatangarije InyaRwanda Tv ko yifuza ko abazabakomokaho bazakomereza ku byo bazaba barakoze, nk'uko nabo bafatiye kubyo abababanjirije bakoze. Yongeraho ko atewe ishema no kuba umuziki nyafurika umaze kumenyekana ku rwego rw'Isi.

    Uyu muhanzikazi wakanyujijeho muri 'Jerusalema' yavuze ko bishoboka kugaruka mu Rwanda kuhataramira, ariko ko byose bizagirwamo uruhare n'abanyarwanda. Kuri ubu, Nomcebo afite umugabo witwa Selwyn Fraser ndetse bamaze kubyarana abana babiri.

    Yagize ati: 'Abanya-Kigali nibankunda bihagije birumvikana ko bazantumira ni ukuvuga ngo ntegreje ubutumire bwanyu.'

    Ku bijyanye no kuba we na Master KG barakoze indirimbo ikaba ikimenyabose ku isi yose, Nomcebo yavuze ko “mvugishije ukuri, ntacyo nababwira twakoze ni Imana yonyine kuko twe twagiye muri studio nk'ibisanzwe tutazi ko tugiye gukora indirimbo izakundwa kuriya.”

    Ati: 'Twebwe twagiye muri studio, tugiye gukora ibintu dusanzwe dukunda cyane tutazi ko isi igiye kubikunda cyane.'

    Nomcebo yashimiye byimazeyo Trace Group yamwizeye ikamuhitamo maze ikamutumira mu birori bya Trace Awards 2023 byabereye i Kigali muri BK Arena kuwa 21 Ukwakira 2023. Ni ubwa mbere ibi bihembo byari bitangiwe muri Afrika.

    Uyu muhanzikazi yatangaje ko byamurenze kubona ibintu byose biri ku murongo mu gihe aribwo bwa mbere u Rwanda rwakiriye ibirori byo gutanga ibihembo nk'ibi.

    Yatangaje ko gutoranwa muri Trace Awards bisobanuye byinshi kuri we, kuko bishimangira ko nawe ari umuntu w'ingenzi kuba yatoranwa mu bandi bahanzi benshi.

    Uyu muhanzikazi w'imyaka 37 yahawe igihembo cya Best Global Africa Artist' abikesha indirimbo 'Jerusalema' yakoranye na Kgaogelo Moagi wamamaye nka Master KG, indirimbo iri mu rurimi rw'iki-Zulu yasohotse mu 2019. 

    Nyuma y'uko ahuye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yamushimiye byimazeyo kubera ko ayoboye u Rwanda neza, rukaba rwuje amahoro n'umutekano.


    Nomcebo yatunguwe n’uburyo u Rwanda rwakiriye Trace Awards ku nshuro ya mbere


    Yegukanye igihembo cya Best Global African Artist


    Yashimiye byimazeyo Perezida Paul Kagame ko ayoboye u Rwanda neza

    Reba hano ikiganiro cyose Inyarwanda yagiranye na Nomcebo

    “>

    REBA INDIRIMBO “JERUSALEMA” YA MASTER KG FT NOMCEBO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135790/nomcebo-wamamaye-muri-jerusalema-yatunguwe-nuko-u-rwanda-rwakiriye-trace-awards-video-135790.html