Blog

  • Umunyamakuru Manirakiza Theogene yakatiwe guf… – #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro wasomwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023. Manirakiza Theogene yemerewe kujuririra iki cyemezo mu minsi 5.

    Kuwa 24 Ukwakira 2023, ni bwo Manirakiza Théogène washinze umuyoboro wa YouTube n'ikinyamakuru Ukwezi.com, yitabye urukiko bwa mbere aburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ku cyaha akurikiranyweho cyo gukangisha gusebanya yakoreye Nzizera Aimable.

    Urubanza rwa Manirakiza Theogene rwabereye mu karere ka Kicukiro ahazwi nko mu Kagarama ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro. Abacamanza binjiye mu cyumba cy'iburanisha 8:58.

    Saa tatu za mu gitondo zuzuye ni bwo urubanza rwari rwanzitse. Umucamanza nk'uko bisanzwe yahaye umwanya Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n'abashinjacyaha babiri. Umucamanza yari umwe n'umwanditsi w'urukiko. Ntabwo itangazamakuru ryari ryarasabye uburenganzira bwo gufata amajwi n'amashuho mu rukiko.

    Manirakiza Théogène yari afite abamwunganira 2; Maitre Jean Paul Ibambe na Maitre Umulisa Alice. Ubushinjacyaha bwatangiye busobanura icyaha akurikiranyweho. Bwavuze ko akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibikangisho.

    Ni icyaha yakoreye Nzizera Aimable mu bihe bitandukanye. Ubushinjacyaha bavuze ko Manirakiza Theogene yagiye yoherereza link z'ibiganiro zigaragaza ko afite ibiganiro bimusebya yamukozeho.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko muri Mutarama ya 2023, Nyakanga no mu Ukwakira 2023 hari amafaranga Nzizera Aimable yahaye Manirakiza Théogène. Hari umutwe w'inkuru ugira uti: 'Nzizera Aimable uzwiho guhemukira rubanda icyo agamije ni ugusebya umurimo w'Imana'.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Nzizera Aimable hari amafaranga yamuhereye i Nyamirambo n'ayo yamuhereye ku biro 'office' ya sosiyete ya Nzizera Aimable. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi byose Manirakiza yabikoze agamije guhindanya no gutesha agaciro Nzizera Aimable.

    INKURU WASOMA

    Manirakiza Théogène atabwa muri yombi, RIB yavuze ko yafatanywe 500,000 Frw ari kwakira ruswa. Byabaye ku itariki 11 Ukwakira 2023. Mu rukiko, Ubushinjacyaha bwavuze ko iki cyaha cyahinduriwe inyito bitewe n'icyiciro bigezeho 'stage'. Guhinduka kw’inyito y'ikirego mu mategeko birashoboka.

    Ubushinjacyaha bwasanze atari ngombwa ko aregwa icyo cyaha bitewe n'ibigize icyaha yakoze. Ubushinjacyaha bwamusabiye ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo bunagaragaza impamvu zo kumusabira iriya minsi. Icyakora bwavuze ko bugikora iperereza kandi ko arekuwe yabangamira iperereza.

    Ubushinjacyaha bwakoresheje ingingo yo mu gitabo mpanabyaha ya 129 y'itegeko ryo 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange aho riteganya ko ukurikiranyweho icyo cyaha agihamijwe yafungwa guhera ku mwaka umwe kugeza kuri 3. Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha akurikiranyweho gihanishwa imyaka iri hejuru y'ibiri agomba gukurikiranwa afunzwe.

    Umunyamakuru ManirakizaThéogène n'abamwunganira 2 bireguye

    Manirakiza Théogène yireguye avuga ko amaze kugerwaho n'abavoka 7 b'imiryango mpuzamahanga “banyereka ko narenganyijwe na Leta”. Manirakiza Théogène yireguye akoresheje amasezerano y'iyamamazabikorwa 'advertising contract'.

    Yasobanuye ko ibyavuzwe n'Ubushinjacyaha atari ukuri kuko hari amasezerano yo kurengera ibikorwa no kurengera inyungu za sosiyete ya Nzizera Aimable. Yongeye ko guha link y'ibiganiro Nzizera Aimable yagombaga kubanza kureba ibiyikubiyemo noneho bakaganira bakareba niba hari ibyo bongeramo noneho ikiganiro cyangwa se inkuru igasohoka.

    Inkuru yagombaga gukenera uruhande rwa nyiri ubwite ari naho Ubushinjacyaha bwahereye bwita iki cyaha ibikangisho. Ubushinjacyaha buvuga ko muri Mutarama 2023, Manirakiza yakoze inkuru isebya Nzizera Aimable ifite umutwe ugira uti 'Nzizera uzwiho guhemukira Rubanda icyo agamije ni ugusebya umurimo w'Imana.'

    Iyi nkuru ngo Nzizera yishyuye amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo Manirakiza ayikureho. Muri Kanama 2023 kandi ngo Manirakiza yongeye koherereza Nzizera Aimable ikiganiro kigamije kumutera ubwoba, gifite umutwe ugira uti 'Operasiyo mafia: Uko Nzizera yemeye gukorana n'Interahamwe ngo azagororerwe isambu.'

    Ibi ngo yabishingiraga ku rubanza rwari ruherutse kuba rw'uwitwa Nkundabanyanga Eugenie wari warambuwe isambu ndetse akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo gihe Nzizera yatanze ibihumbi 200 Frw ngo iyo nkuru atayitambutsa, kuko yari yamuhaye ikiganiro ariko kitarashyirwa aho buri wese ashobora kukireba [Unlisted].

    Bukomeza buvuga ko Nzizera yabonye Manirakiza akomeje kumutera ubwoba ahitamo kumusaba ko bagirana amasezerano y'imikoranire, agamije guhagarika iryo terabwoba no kumubuza gukomeza kumukoraho inkuru zimusebya.

    Aya masezerano yagombaga gutangira kubahirizwa tariki ya 1 Mutarama 2024, ariko mu Ukwakira 2023 Manirakiza yasabye Nzizera ko bamuha miliyoni 2 Frw, ngo ibyo kubasebya bihagarare.

    Nzizera ngo yamusubije ko ayo mafaranga atayabona, ariko ko yaba amuhaye ibihumbi 500 frw, bahana umunsi wo kuyamuha ari na bwo Manirakiza yatawe muri yombi amaze kuyakira.

    Manirakiza Théogène yemera koko ko ayo mafaranga yayafatanywe ariko ko batamufatiye mu cyuho yakira ruswa, ahubwo ko bari bamaze gusinyana amasezerano y'imikoranire na Nzizera.

    Ubushinjacyaha buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma Manirakiza Théogène akekwaho icyaha, zirimo inyandiko igaragaza ko yafatanywe amafaranga ibihumbi 500 frw, amasezerano yagiranye na Nzizera amubuza gukomeza gukora ibikorwa byo kumusebya, ubutumwa Manirakiza yagiye yoherereza Nzizera n'imvugo z'abatangabuhamya.

    Busaba ko yakomeza gukurikiranwa afunzwe kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, kandi ko iperereza rigikomeje bityo ashobora kuribangamira.

    Manirakiza Théogène yemera ko yafatiwe mu biro bya Nzizera ariko ko atari aje kwaka ruswa, ahubwo ko ari amafaranga bari bemeranyije mu masezerano y'imikoranire bari bafitanye.

    Yasobanuye ko mu masezerano y'imikoranire bari bagiranye yari agamije kwamamaza ibikorwa bya sosiyete y'ubwubatsi yitwa Amarebe Investment, y'umudugudu bari bagiye kubaka.

    Manirakiza kandi avuga ko ubushinjacyaha bwirengagije ibimenyetso bimushinjura bufite, bikubiye mu biganiro yagiye agirana na Nzizera mu bihe bitandukanye.

    Yanavuze ako atigeze agambirira gukangisha Nzizera kumukoraho inkuru, ahubwo ko umuntu wese ufite amakuru y'ikintu kibi undi yakoze iyo abikozeho inkuru ataba agamije kumusebya.

    Ahamya ko mu biganiro bagiranye, yagiye abwira Nzizera ko igihe cyose yagira icyo ashaka kuvuga ku nkuru zimuvugwaho azajya amuha umwanya.

    Manirakiza kandi yagaragaje ko nubwo ubushinjacyaha buvuga ko amasezerano yari gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2024, ariko harimo ingingo ivuga ko bashoboraga no gutangira mbere yaho, bivuga ko igihe yakiraga amafaranga amasezerano yari yamaze gutangira kubahirizwa.

    Yasabye Urukiko guca Urubanza rw'intabera, ubutabera bukazatangwa mu nyungu za rubanda.

    Yavuze ko amaze kugerwaho n'abavoka barindwi boherejwe n'imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu bamwereka ko ari kurenganywa na Leta bashaka kumwunganira mu mategeko bityo ko ikirego yahimbiwe kiri gusebya isura y'igihugu.

    Yavuze ko ibyaha akurikiranyweho ari ibihimbano, bidafite ishingiro.

    Me Ibambe Jean Paul umwunganira yavuze ko inzego z'ubutabera zidakwiye kugwa mu mutego w'umuntu ufite umugambi we wihariye ushaka guhemukira umukiliya we.

    Yagaragaje ko gukorana amasezerano hagati ya Manirakiza na Nzizera hatabayeho kumukangisha kumusebya.

    Yagaragaje ko bidasobanutse kuba u Rwanda rudahana icyaha cyo gusebanya nyamara gukangisha gusebanya byo bikagirwa icyaha nubwo umukiliya we ntabyo yakoze.

    Yavuze ko nta gusebanya kwigeze kubaho ahubwo ko Nzizera yashatse gukangisha Manirakiza ko yamufungisha kubera amakuru atandukanye yari amufiteho.

    Me Ibambe yavuze ko nta byagezweho bihagije byatuma Manirakiza akekwaho icyaha bityo ko yakurikiranwa adafunzwe byaba ngombwa Urukiko rugategeka ibyo agomba kubahiriza.

    Yasabye kandi gusuzuma niba bishoboka ko Manirakiza yatanga ingwate agakurikiranwa adafunzwe.

    Manirakiza yemera gutanga ingwate y'umutungo we utimukanwa, ugizwe n'ubutaka n'inzu ibwubatsemo. Uwo mutungo uherereye mu Ntara y'Amajyepfo, Akarere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda ukaba ufite agaciro k'arenga Miliyoni 53 Frw.

    Me Umulisa Alice na we umwunganira yavuze ko ikibazo uwo yunganira afitanye na Nzizera gishingiye ku masezerano. Yavuze ko ubuhamya bw'abatangabuhamya butashingirwaho ngo bufatwe nk'impamvu ikomeye ituma Manirakiza akekwaho icyaha kuko bavuga ibyo batahagazeho. 

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manirakiza adakurikiranyweho icyaha kubera ko ari umunyamakuru, ahubwo akurikiranywe nk'undi muturage wese wakoze icyaha giteganywa n'itegeko.

    Bwagaragaje ko nubwo hahinduwe inyito y'icyaha ariko ibikorwa bigize icyaha yafatiwe ari byo akurikiranyweho kugeza n'uyu munsi. Yavuze ko umugenzacyaha ashobora gukurikiranaho umuntu icyaha, agahindura inyito y'ibyaha bihujwe n'ibikorwa n'amategeko.

    Nyuma y'impaka ndende umucamanza yapfundikiye iburanisha, avuga ko icyemezo cy'urubanza kizasomwa ku wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, saa cyenda z'umugoroba. Umwanzuro w’urubanza wasomwe kuri uyu wa Gatatu, Manirakiza akatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Umunyamakuru Manirakiza yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

    Manirakiza Theogene niwe washinze Ukwezi Tv na Ukwezi.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135827/umunyamakuru-manirakiza-theogene-yakatiwe-gufungwa-iminsi-30-yagateganyo-135827.html

  • Abakinnyi batatu bari mu Budage basanze abandi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abakinnyi batatu bari mu Budage bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 yitegura CECAFA U15, bamaze gusanga abandi mu mwiherero.

    Abo bakinnyi ni umunyezmu Mutangwa Cedrick, Ishimwe Elie ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso na rutahizamu Hategekimana Abdouladhim.

    Uko ari batatu bakaba bari mu bakinnyi 10 bakubutse mu Budage mu mwiherero w’amarerero wa Bayern Munich aho u rwasoje ku mwanya wa 5 mu bihugu 8.

    Bivuze ko ubu abakinnyi bose uko ari 23 bahamagawe mu kipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 bamaze kuhagera ndetse aba uko ari batatu barakorana n’abandi imyitozo irimo ibera i Nyamata.

    Iyi CECAFA y’abatarengeje imyaka 15 izabera muri Uganda kuri FUFA technical centre i Njeru guhera tariki 4 Ugushyingo 2023 kugeza tariki 18 Ugushyingo 2023. Ikipe y’igihugu, Amavubi biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda tariki 2 Ugushyingo yerekeza muri Uganda aho iri rushanwa rizabera.

    Ubanza ibumoso Hategekimana, Mutangwa (hagati) na Ishimwe Elie (iburyo)

    Rutahizamu Hategekimana Abdouladhim

    Ishimwe Elie ubwo yageraga kuri hoteli

    Umunyezamu Mutangwa Cedrick

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-batatu-bari-mu-budage-basanze-abandi-mu-mwiherero-w-ikipe-y-igihugu

  • Abiga Ubutetsi barasaba abanyarwanda guhindur… – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo guhindura imyumvire idahwise bamwe mu banyarwanda bagifite ku mwuga w'ubutetsi, InyaRwanda yaganiriye na bamwe mu banyeshuri biga ibijyanye n'amahoteli n'ubukerarugendo muri kaminuza ya East African University, abasoje kubyiga babikora nk'umwuga wa buri munsi, ndetse n'umuyobozi mukuru w'iyi Kaminuza.

    Muhoza Christine Binta ni umunyeshuri wiga mu mwaka mbere ibijyanye n'ubutetsi bw'umwuga, kandi unafite inzozi zo kuzaba umutetsi mwiza. Mu kiganiro na InyaRwanda, Binta yasobanuye ko impamvu nyamukuru yahisemo kwiga ibyo guteka aruko ikintu cya mbere cy'ingenzi mu buzima bw'umuntu ari ukurya kandi akarya neza kugira ngo abeho neza. 

    Yongeraho ko nk'uko ashoboye kwiyitaho akarya neza, yumva ko akwiye no kugira uruhare mu gutuma n'abandi barya neza kandi bakabaho neza.

    Binta yavuze ko nubwo kuri we uyu mwuga ari ingenzi cyane, hari benshi bakiwufata nk'umwuga udafite agaciro, ndetse banamuca integer bamwubwira ko ntacyo bizamumarira.

    Ati: 'Hari benshi bajya bansha intege bambwira ko nta gaciro bifite, nta kintu bizamarira, nta mafaranga nzakuramo, n'ibindi byinshi. Kandi niba hari abantu bahembwa neza muri iki gihugu, ni aba chef ntabwo ndayakoraho ariko nta cyambuza kugira icyizere.'

    Yasoje agira inama bagenzi be gukora icyo bakunda kandi bakagikorana umutima wabo wose. Abasaba kutumva ababaca intege, ahubwo bakarushaho kwita kubyo bifuza kugeraho. Yasabye abagifite imyumvire mibi ko yahinduka, asobanura ko 'muri ubu buzima ntacyo umuntu atiga. Ikintu cyose iyo ukiyumvamo, iyo ukize biba byiza kurushaho.'

    Ngabo Augustin, nawe wiga guteka muri East African University Rwanda, yavuze ko ahura n'abamuca intege kimwe n'abamutera imbaraga. Ariko yongeraho ko nubwo hari abatumva impamvu umuntu ahitamo kwiga ubutetsi, umuntu wese abaho neza mu gihe gusa yariye ibiryo biteguye neza kandi birimo intungamubiri zose umubiri ukenera. Avuga ko iyo wabyize uba ubisobanukiwe neza, uzi ibifitiye akamaro umubiri w'umuntu kandi ukamenya kubisimburanya.

    Avuga ko abakunze kumuca intege bamubwira ko nta mugabo uteka, guteka byagenewe abagore. Aboneraho no gusaba abafite imyumvire nk'iyi kuyihindura kuko hagezweho igihe cy'uburinganire, aho uwo ariwe wese yateka kandi agateka neza. 

    Yavuze ko umuntu uteka kinyamwuga aba atandukanye n'umutetsi usanzwe, kuko ubikora kinyamwuga wanabyigiye aba azi ibijyanye n'intungamubiri, mu gihe ubifitemo ubumenyi buke usanga ahora mu ndyo imwe.

    Gatesi Francoise nawe wiga ubutetsi, yavuze ko abyiga abikunze kandi yizeye ko ko nagera no hanze y'ishuri azabasha kwihangira umurimo. Gatesi yatangaje ko benshi bamuca intege bumva ko ntacyo bizamumarira kandi mu by'ukuri ari umwuga w'ingenzi uzanamufasha nk'umukobwa igihe azaba yashinze urugo rwe.

    Yongeyeho ko ababyeyi benshi bangira abana babo kwiga ibijyaanye n'amahoteli kubera impungenge baba bafite, batekereza ko bagiye kuhangirikira bitewe na serivisi bitanga ziba zirimo kwakira abantu, kubasasira n'ibindi. Nubwo izo mpungenge zitabura, ariko Gatesi yasabye abantu bose gufata uyu mwuga nk'indi yose kuko nawo ubeshaho abawukora neza.

    Sindayigaya Ramadhan uzwi nka Chef Rama ku bw'umwuga akora w'ubutetsi, ni umuyobozi ushinzwe kwandika ndetse no gushyira hamwe abatetsi b'umwuga mu Muryango w'Abatetsi mu Rwanda (RCA).

    Avuga ku kijyanye n'imyumvire ikwiye guhinduka yagize ati: 'Umwuga w'ubutetsi uri mu myuga hano muri iki gihugu uhemba neza, kandi unubashywe kuko mu bushakashatsi maze gukora, abantu bashobora kuba bafite imishahara iri hejuru ugereranije aba chef bari mu bantu bahembwa neza. 

    Uyu ni umwuga umuntu akora kubera ko awufitemo impano kandi awukunze, kuri njye umwuga ni uguteka ibindi mbifata nk'amahirwe. Nta guteka, nta buzima!'

    Prof. Callixte Kabera, umuyobozi wa East African University Rwanda yavuze ko imwe mu mpamvu iri gutuma ubukerarugendo bukomeje gutera imbere mu Rwanda, ari uko imitekere na serivisi zo mu mahoteli zikomeje kunozwa. Yongeyeho ko umunsi w'abatetsi b'umwuga uherutse kwizihizwa bwa mbere mu Rwanda, wizihijwe mu rwego rwo guha agaciro umwuga n'abawukora.

    Ati: 'Ikintu bantu bataramenya nuko umwuga wo guteka ari umwuga mwiza uhemba neza, ndetse ku isi ni uw'agaciro gakomeye cyane. Uyu mwuga iyo uwukoze neza, biragaragara ko ushobora kugutunga wowe n'umuryango wawe, kandi ugateza imbere n'igihugu. No muri aba ba chef ubona aha ntibigutangaze ko harimo abahembwa hjuru ya miliyoni eshanu.'

    Uyu muyobozi yasoje avuga ko hakenewe abatetsi benshi b'umwuga (Chefs) mu rwego rwo guhangana n'ikibazo gikunze kugarukwaho cy'isuku nke mu mahoteli ndetse n'amaresitora. 

    Ni mu gihe mu Rwanda, habarurwa aba batetsi b'umwuga basaga 450 biyandikishije mu muryango wabo wa Rwanda Chefs Alliance (RCA), nubwo hakigaragara umubare munini w'abatariyandikisha.


    Abiga guteka bahangayikishijwe n’imyumvire mibi abanyarwanda bagifite ku mwuga wabo


    Mu Rwanda, hakenewe abatetsi benshi b’umwuga mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’isuku nke ivugwa mu mahoteli n’amaresitora

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135819/abiga-ubutetsi-barasaba-abanyarwanda-guhindura-imyumvire-mibi-bafite-kuri-uyu-mwuga-135819.html

  • Indirimbo ya Israel Mbonyi yaciye agahigo mur… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo kuva yasohoka yacengeye cyane mu mitima ya benshi, cyane cyane abakoresha ururimi rw'Igiswahili. Umubare w'insengero n'Abakristu bayisubiramo ugenda wiyongera umunsi ku munsi, ari na ko benshi bayasakaza ku mbuga nkoranyambaga.

    'Nina Sir' yakuye ku mwanya wa mbere indirimbo 'Enjoy' ya Diamond na Jux yari imaze igihe iri kuri uyu mwanya. 'Enjoy' yahise ijya ku mwanya wa kabiri.

    Ku mwanya wa Gatatu hariho indirimbo ‘Nimependa’ ya Guardian Angel na Deus Derick na Sammy G, ni mu gihe ‘Honey’ ya Zuchu yaje ku mwanya wa Gatatu ikurikirwa na ‘Majina Yote Mazuri’ ya Hymmnos 2.

    Israel wavukiye i Mulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yumvikanisha ko yahamagawe n'Imana kuyibera icyambu yifashisha igera ku bwoko bwayo, kandi akayikorera binyuze mu bihangano n'ivugabutumwa ryagutse.

    Ni umwe mu bahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana, kandi ufite igikundiro cyihariye. 'Channel' ye ya Youtube yafunguye ku wa 16 Gashyantare 2012, iriho ibihangano 62 bimaze kurebwa cyangwa se kumvwa n'abantu barenga Miliyoni 93.

    Israel Mbonyi aherutse kubwira InyaRwanda ko akora indirimbo 'Nina Siri' yari afite gushidikanya muri we yiyumvisha ko itazakundwa cyane, ahanini biturutse ku kuba yarakunze kuririmba cyane mu rurimi rw'ikinyarwanda.

    Uyu muhanzi yavuze ko kuva yasohora iyi ndirimbo yabonye ubutumwa bw'abantu benshi bashimye uburyo yayikozemo n'ubutumwa bukubiyemo.

    Yumvwa cyane n'abantu bakoresha ururimi rw'Igiswahili. Ati '… Byatumye ntekereza uburyo nashyira imbaraga mu bihangano biri mu giswahili, urabona ko yakunzwe mu gihe gito kandi abantu bakomeje kuyumva cyane.'

    Imyaka itanu irashize u Rwanda rwemeje Igiswahili nk'ururimi rwa Kane mu zemewe zikoreshwa. Igiswahili ni rumwe mu ndimi 10 zivugwa cyane ku Isi aho abarenga Miliyoni 200 barukoresha.

    Ibarura rusange ry'abaturage ryatangajwe muri Gashyantare 2023 ryerekanye ko Igiswahili mu Rwanda kivugwa n'abagera kuri 2,97%.

    Indirimbo 'Nina Siri' iri kuri Album Israel Mbonyi aherutse gushyira hanze yise 'Nk'Umusirikare' yakoreye mu Intare Conference Arena.

    Uyu muhanzi ari kwitegura gukora igitaramo cye bwite ku wa 25 Ukuboza 2023. Ubwo yari mu gitaramo cya Shalom Choir cyabereye muri BK Arena, Israel Mbonyi yabwiye abakristo bacyitabiriye kuzabana nawe muri iki gitaramo.

    Ati 'Nanjye ndabatumiye mu gitaramo dufite kuri Noheli muri uyu mwaka hano muri BK Arena, ntimuzabure. Imana ibahe umugisha, niteguye kuzababona mwese.'

    Agiye gukora iki gitaramo nyuma y'uko tariki 25 Ukuboza 2022 aciye agahigo, aba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wabashije kuzuza inyubako ya BK Arena.

    Icyo gihe ari mu gitaramo, uyu muhanzi yagaragaje ko atabona amagambo asobanura uburyo yiyumva nyuma y'uko abakunzi be bamushyigikiye by'ikirenga.

    Yabaze inkuru y'uburyo yakuriye mu murango ukikijwe umutoza kumenya Imana. Ati 'Navukiye mu muryango ukijijwe bantoza kumenya Imana, umunsi umwe bari kutwigisha ku ishuri baratubwira ngo niba utaratura ngo uvuge ko Yesu ari umwami n'umukiza mu buzima bwawe, ntabwo urakizwa.' 

    Israel yavuze ko kwakira agakiza kuri we ari inzira itari yoroshye, kuko yari asanzwe ari umucuranzi mu rusengero, agira isoni zo kujya mu bandi bakiriye agakiza ubwo umukozi w'Imana yasabaga abiyumvamo gusanga Kristu kwegera imbere.

    Yavuze ko yakiriye agakiza ari ahantu habaga ubwiherero. Ati 'Nari nsanzwe ncuranga mu rusengero ndi umucuranzi, numva nagize isoni z'ukuntu mvuga ngo ngiye gukizwa kandi bazi ko ndi umukozi w'Imana. 

    Naragiye niherera ahantu inyuma ahabaga ubwiherero ndavuga ngo Mana niba biriya uriya mugabo yavugaga aribyo nanjye ndashaka gukizwa.'

    Uyu munyamuziki ufite igikundiro cyihariye yabwiye urubyiruko ko kuba umukristo bitakubuza gukomeza gukora imirimo yawe.

    Ati 'Gukizwa ntabwo bituma utaba umu 'Jeune' mwiza usa neza uganira neza, urakizwa ugakomeza ukaba umuntu wisanzura. Abantu rero bababwiye ko gukizwa ari ukwambara ipantaro ijyamo abantu batanu, ishati ijyamo babiri nkawe, barababeshye! Ushobora gukizwa ukagumana 'vibes' zawe.'

    Indirimbo 'Nina Siri' ya Israel yaciye agahigo mu gihugu cya Kenya


    Indirimbo ya Israel yari imaze igihe iri ku mwanya wa Gatatu muri Kenya


    Israel Mbonyi avuga ko iyi ndirimbo yatumye atangira gushyira imbaraga mu guhimba indirimbo ziri mu rurimi rw'Igiswahili



    KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NINA SIRI' YA ISRAEL MBONYI

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135813/indirimbo-ya-israel-mbonyi-yaciye-agahigo-muri-kenya-isimbura-iya-diamond-135813.html

  • Pasiteri yanze kwitabira ivugabutumwa kubera… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 29 Ukwakira, APR FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona. Uyu mukino wa mbere mu Rwanda ukomeye, uzabera kuri sitade ya Pele Stadium kuva ku isaha ya saa 15:00 PM.

    Kuri iyo tariki kandi i Kigali hazaba hari igiteramo cyateguwe n’umuhanzikazi Mwiza Zawadi afatangiye na Danny Mutabazi ndetse na Gisubizo Ministries. Iki gitaramo cyiswe ‘Imirimo Yawe Live Concert’, kizabera kuri Bethesda Holy Church hafi y’agakinjiro ka Gisozi.

    Ubwo uyu mupasiteri twise P.O yatumirwaga muri iki gitaramo cy’ivugabutumwa, yavuze ko ataboneka kuko hazaba hari umukino wa APR FC na Rayon Sports. Yagize ati: “Rayon Sports izaba iri gukina nari kuzaza.” Yanavuze ko yamaze kugura itike y’ibihumbi 10 Frw.

    Icyateye uyu mupasiteri kwikangamo ni uko umukino w’ikipe ya Rayon Sports yihebeye uzabera ku isaha imwe n’iki gitaramo cy’ivugabutumwa, kuko haba mu rusengero no kuri sitade ya Pele, bazahuha mu ifirimbi ku isaha ya saa 15:00 PM.

    Mwiza Zawadi ufite igitaramo kuri iki cyumweru, ari mu bahanzi bahagaze neza muri Gospel mu Rwanda. Yamenyekanye mu ndirimbo “Imirimo yawe”. Ni umunyempano wo guhangwa amaso, kandi yize ku Nyundo. Impano ye idashidikanwaho yatumye yiyambazwa mu birori byo Kwiza Izina byabaye tariki 1 Nzeri 2023.

    Rayon Sports imaze iminsi ishimisha abafana bayo iyo yahuye na APR FC, kuko imikino 2 iheruka bayitsinze 

    APR FC na Rayon Sports, niwo mukino ukundwa n’abantu benshi kuko ingeri zitandukanye ziba zabukereye 

    Igitaramo cy’ivugabutumwa nacyo kizaba cyabucyereye ku Gisozi

    REBA INDIRIMBO “IMIRIMO” YA MWIZA ZAWADI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135818/pasiteri-yanze-kwitabira-ivugabutumwa-kubera-umukino-wa-rayon-sports-135818.html

  • Barayoboye: Abahanzi 10 ba Gospel Nyarwanda b… – #rwanda #RwOT

    Gospel nyarwanda kugeza uyu munsi, iyobowe n'abahanzi bashya binjiye muri uyu muziki mu myaka ya za 2020 cyangwa mbere yaho gato. Aba bahanzi iyo babajijwe uko biyumva nyuma y'uko nta n'imyaka itanu bamaze baririmba nk'umwuga nyamara bakaba baramaze kuba ibimenyabose, nabo ubwabo basubiza ko ari ibitangaza by'Imana gusa.

    Usibye kuba ari igisekuru gishya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, abenshi muri aba bahanzi baracyari na bato mu myaka cyane ko hari n'abakiri ku ntebe y'ishuri, ariko uyu munsi ibikorwa byabo bikaba byivugira ndetse binyura imitima ya benshi.

    Muri abo bahanzi twavuga nka:

    1.     Josh Ishimwe


    “>

    Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko, ubusanzwe yitwa Ishimwe Joshua. Ni umwe mu bahanzi bakiri bato mu mwuga wo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana ariko umaze kwigarurira imitima y'abatari bake, by'umwihariko mu Rwanda no mu Burundi. 

    Yinjiye muri uyu mwuga muri 2020, awinjiramo mu buryo butari bumenyerewe cyane bwo guhuza Gakondo na Gospel. Amenyerewe cyane mu ndirimbo akunda gusubiramo zo mu gitabo cy'indirimbo ndetse na zimwe mu zikunzwe muri Kiliziya Gatolika. 

    Kuri ubu, yibitseho album imwe yamuritse muri Kanama uyu mwaka. Yakunzwe cyane mu ndirimbo nka Sinogenda Ntashimye, Reka Ndate Imana Data, Yezu Wanjye, Yesu Ndagukunda n'izindi nyinshi.

    2.     Chryso Ndasingwa


    “>

    Ndasingwa Jean Chrysostome wamenyekanye nka Chryso Ndasingwa yatangiye umwuga wo kuririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana mu gihe cya Covid-19 mu mwaka wa 2020. Ubusanzwe, akorera ivugabutumwa mu Itorero rya Newlife Bible Church. 

    Uyu muhanzi ukiri muto, amaze kugira indirimbo nyinshi zuje amagambo asubizamo intege imitima iguye isari, abari babuze ibyiringiro bakongera kwizera Imana no kuyikunda kurushaho. Mu ndirimbo ze zakoze ku mitima ya benshi harimo iyitwa Wahozeho, Ndakwihaye, Mu Bwihisho, Wakinguye Ijuru n'izindi.

    3.     Yvette Uwase


    “>

    Uwase Yvette ni umukobwa ukiri muto ukorera umurimo w'ivugabutumwa riciye mu ndirimbo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amaze igihe gito yijiye mu mwuga wo kuririmba izi ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko yabitangiye muri 2020. 

    Afite indirimbo yakoranye n'abandi baramyi bakomeye zakunzwe cyane harimo iyo yakoranye na Serge Iyamuremye yitwa 'Nzahagarara,' 'Ndareba' yakoranye na Adrien Misigaro n'izindi. Mu minsi mike ishize, yashyize hanze indirimbo yo mu rurimi rw'icyongereza yitwa 'Living Testimony' ihamya ibitangaza Imana yakoze mu buzima bwe.

    4.     Sarah Uwera


    “>

    Uwera Sanyu Sarah yamenyekanye cyane muri korali ikunzwe na benshi mu itorero ry'Abadiventist b'Umunsi wa Karindwi, Ambassadors of Christ. Urugendo rwe rwo kuririmba wenyine yarutangiriye ku ndirimbo yitwa 'Mwana Wanjye' muri 2020. 

    Abitangira, yatangaje ko igitekerezo yagikuye mu busabe bw'abantu benshi babimusabye nyuma y'uko aririmbiye umugabo we mu bukwe bwabo. Kuri ubu, izina rye rimaze gushinga imizi, kuko afite indirimbo zimaze gukundwa na benshi zirimo Umunsi Mushya, Omora, na Mwana w'Umuntu.

    5.     Jesca Mucyowera


     “> 

     Mucyowera Jesca wamenyekanye mu ndirimbo ye yakunzwe n'abatari bake yise 'Arashoboye,' yatangiye kuririmba ku giti cye mu 2020 nyuma yo kumenyekana nk'umuririmbyi wa Injili Bora, imwe mu makorali akomeye mu Rwanda. 

    Uyu muramyi akaba n'umubyeyi, ni umwe mu bahanzi bahise bigarurira imitima y'abantu binyuze mu kuririmba ibihangano byiganjemo amagambo ahamya imbaraga z'Imana nyuma yo kuzibonera mu buzima bwe nk'uko we ubwe akunze kubyivugira. Izindi ndirimbo ze zakunzwe harimo Urera, Niyo Mana, Eloyi, Isanzure n'izindi.

    6.     Charles Kagame


     “>

     Umunyempano Charles Kagame ufite ubuhamya bukomeye bw'uko yigeze gukora impanuka ikomeye ariko ku bw'ineza y'Imana akaza kuyirokoka, nawe ni umwe mu bahanzi ba Gospel nyarwanda bazamutse mu gihe gito cyane.

     Nyuma y'iminsi mike atangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Charles yahise yinjira muri Moriah Entertainment, imwe muri kompanyi zikomye mu Rwanda zireberera inyugu z'abahanzi. 

    Charles Kagame watangiye umuziki nk'umwuga mu mpera za 2019, yatangaje ko ibikorwa bye byaje gukorwa mu nkokora na Covid 19, aza no kugira ibyago akora impanuka ari naho yakuye indirimbo yakunzwe cyane yise 'Amakuru.' Mu zindi ndirimbo ze zakunzwe harimo Naragukunze, Ntuzibagirwe, Amateka, Umurimbo amaze iminsi mike asohoye n'izindi.

    7.     Vumilia Mfitimana


      “>

    Uyu, ni umwe mu bakobwa bakiri bato bafite inzozi zo kwagura ubwami bw'Imana bifashishije impano Imana yabahaye yo kuririmba. Vumilia Mfitimana ubarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste w’Umunsi wa Karindwi yatangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana muri 2020. 

    Mu nozi ze harimo kugeza umuziki we hanze y'u Rwanda kandi zamaze kuba impamo kuko ibihangano bye bimaze kumenyekana. Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo iyo yise 'Amahoro,' Nyigisha, Kuri Buri Segonda, Mbahumurize, n'izindi nyinshi.

    8.     Jessie


    “> 

     Ndikumukiza Samuella Jessie ni umwana muto cyane ufite impano itangaje, watangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri 2021 afite imyaka itanu gusa. Uyu mwaka kuri ubu ufite imyaka irindwi y'amavuko, akomeje kuzamura amarangamutima ya benshi, kubera ukuntu ari muto bihagije ariko akaba afite impano idasanzwe. 

    Yaririmbye indirimbo nka Ntuzandeka, ubundi asubiramo iz'abandi nka Ushimwe ya Tonzi n'izindi. Mu ndirimbo nyinshi, uyu mwana akunze kugaragara ari kumwe na Se, Ndikumukiza Sam, umwe mu ba Producer bakomeye muri Gospel nyarwanda. Akunzwe mu ndirimbo zirimo Ushimwe, Tuganire, Imbuto Foundation, Yesu akunda abana, n’izindi.

    9.     Aloys Habi


      “>

    Habiyambere Aloys [Aloys Habi] ufite ubuhamya buremereye burimo n'uko yavukiye amezi 12 akanavukana ubumuga bwo kutavuga, ni umwe mu bahanzi ba Gospel bamenyekanye mu gihe gito. Uyu, akunzwe cyane mu ndirimbo ye bigoye gusiba mu mitwe ya benshi yitwa 'Mbitse Inyandiko.' 

    Indirimbo ze nyinshi, ziba zihamya ibyo Imana ikora, zinakanakebura abasubijwe n'Uwiteka ariko nyuma bakibagirwa. Aloys watangiye umurimo wo kuririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana muri 2020, yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo Ikinegu, Mu Mugambi, Ibiryo by'Ibwami, ndetse n'Indahiro aherutse gukorana na Charles Kagame

    10.  Vestine na Dorcas


     “>

    Aba bana n'abakobwa bakiri bato, batangiye umwuga wo kuririmba indirimbo ziramya Imana mu 2020 bafashwa na Murindahabi Irené bigeze no kugirana ibibazo ariko nyuma bikaza gukemuka. 

    Aba bana, barakunzwe cyane karahava kubera ukuntu bazi kuririmba, amajwi yabo meza, n'impano idasanzwe bafite. Kurubu, Vestine aracyari mu mashuri yisumbuye, mu gihe Dorcas we yamaze kuyasoza. Abahanzikazi Kamikazi Dorcas na Ishimwe Vestine bakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo Umutaka, Nzakomoram Isaha, Si Bayali, Simpagarara, n'izindi. 

    Muri uyu mwaka kandi Vestine & Dorcas bamuritse album yabo ya mbere igizwe n'indirimbo icyenda tariki 24 Ukuboza 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135799/barayoboye-abahanzi-10-ba-gospel-nyarwanda-bazamutse-mu-gihe-gito-135799.html

  • Mvukiyehe Juvenal yavuze ku mpungenge z’uko ikipe ye itahita yemerwa muri FERWAFA, ibya Bokota #rwanda #RwOT

    Mvukiyehe Juvenal yavuze ko nta mpungenge z’uko ikipe ye ya Addax SC itazahita yemerwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA kuko atari nshya ahubwo ari isanzwe yahinduriwe izina.

    Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo Mvukiyehe Juvenal yasoje gahunda zo kugura ikipe ya Rugende FC yakinaga mu cyiciro cya kabiri aho yahise anayihindurira izina yitwa Addax SC.

    Hibazwaga niba iyi kipe izahita yemererwa gukina amarushanwa ya FERWAFA ikaba yanazamuka mu cyiciro cya mbere cyane ko ubundi umuntu abanza gusaba kuba umunyamuryango wa FERWAFA kugira ngo yemererwe muri gahunda zose za FERWAFA.

    Mvukiyehe Juvenal yavuze ko nta mpungenge bafite kubera ko byose babirebyeho mbere kandi ikaba ari kipe yaguzwe atari ikipe nshyashya, icyabaye ni uguhindura izina.

    Ati “byose twabirebyeho. Nta mpungenge kubera ntabwo ari ikipe nshya, ni ikipe isanzwe ya Rugende FC yahindutse Addax SC, icyo tuzakora ni ukumenyesha FERWAFA ko izina ryahindutse. Ibyo wavugaga biba bireba ikipe nshya kandi twe ntituri bashya.”

    Yemeje ko kandi Bokota Kamana Labama wakiniye APR FC, Rayon Sports n’Amavubi yinjiye muri iyi kipe nk’umutoza wungirije uzungiriza Fils wari usanzwe uyitoza.

    Mvukiyehe Juvenal yaguze ikipe ahita ayihindurira izina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mvukiyehe-juvenal-yavuze-ku-m

  • Inteko Ishinga Amategeko igiye gusesengura raporo ya Human Rights Watch yasebeye u Rwanda. #rwanda #RwOT

    Inteko Rusange ya Sena n'iy'Umutwe w'Abadepite zanzuye gusaba Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano mu mitwe yombi gusesengura raporo iherutse gutangazwa na 'Human Rights watch' [HRW] ku Rwanda.

    Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ukwakira 2023, n'Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi.

    Muri Sena, Senateri Uwizeyimana Evode yasabye ko abasenateri basuzuma mu buryo bwihuse ibijyanye na raporo ya Human Rights Watch, yasohotse ku wa 10 Ukwakira 2023, irimo amakuru y'ibinyoma agamije guharabika u Rwanda.

    Mu Mutwe w'Abadepite, Depite Mukabalisa Germaine, na we yasabye ko iyi ngingo yasuzumwa, agaragaza ko bibabaje kuba uyu muryango warasohoye raporo irimo ibinyoma no gutesha agaciro ibyo u Rwanda rwagezeho bityo hakwiye gusesengurwa ikibyihishe inyuma.

    Depite Mukabalisa yavuze ko nyuma y'imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye rwateye intambwe ifatika mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi, umutekano n'ibindi.

    Ati 'Ubu Umunyarwanda afite uburenganzira busesuye nk'uko abihabwa n'itegeko nshinga, andi mategeko n'amasezerano mpuzamahanga rwasinye.''

    Yavuze ko u Rwanda rwiza, rutekanye, atari rwo Human Rights Watch igaragaza. Ati 'Iyi HRW ifite u Rwanda yiremera, ikarushyira mu ntekerezo zayo, ikarugaragariza amahanga mu mugambi wayo mubisha wo kurutesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga.''

    Yagaragaje ko HRW yagiye ikora ibisa n'ibi muri raporo zabanje ndetse n'iheruka gusohoka yise 'Join us or die'' yakomeje uwo mujyo.

    Ati 'Iyi raporo isubira mu byo yavuze muri raporo za 2014, 2016, 2019 n'izindi. Igenda yisubiramo. HRW ikura amakuru ahantu hatizewe ndetse hanafifitse. Hari n'ibyo ikura mu bantu barwanya u Rwanda barimo abatavuga rumwe na Leta, abahunze ubutabera bakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi.''

    Yanavuze ko mu bayiha amakuru harimo n'abashaka visa z'ubuhunzi bigatuma bitwaza u Rwanda, kuko bazi ko HRW ibageza ku byangombwa bifuza.

    Depite Mukabalisa yanagaragaje ko raporo ya HRW yibasira Ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside ikagaragaza ko abayikoze ari bo beza, iremamo ibice Abanyarwanda baba mu mahanga.

    Ati 'Muri iyi raporo biteye isoni ariko HRW ntiterwa isoni no kwita guhohotera Abanyarwanda igikorwa cyo kubakangurira ubudaheranwa ndetse no kubagaragariza amahirwe ari mu gihugu.''

    Yavuze ko usesenguye raporo, HRW igikomeje gufatanya n'imitwe yitwaje intwaro n'imitwe y'iterabwoba, kuba umuvugizi wa FDLR igizwe n'abajenosideri ndetse igakomeza kubakingira ikibaba mu mugambi wayo wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Depite Mukabalisa yagaragaje ko igihe raporo yasohokeye ari uburyo bwo gushaka kudobya gahunda zitegura kwibuka ku nshuro ya 30 ndetse n'amatora y'abadepite n'aya Perezida wa Repubulika.

    —  Abadepite bagaragaje ko ntaho HRW yavuye, nta n'aho yagiye

    HRW iyobowe na Tirana Hassan, wasimbuye Kenneth Roth wamaze imyaka 29 ku buyobozi bwayo.

    Depite Nizeyimana Pie yavuze ko Kenneth yatoteje u Rwanda n'abayobozi barwo.

    Ati 'Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, buri mwaka yasohoraga icyegeranyo gishinja u Rwanda ibinyoma, agendeye ku bihimbano bye bwite cyangwa ibyo abwirwa n'ibigarasha n'abajenosideri.''

    Yavuze ko yambikaga imitwe irwanya u Rwanda umwambaro w'impirimbanyi za demokarasi n'uburenganzira bw'ikiremwamuntu; yabaye umuvugizi wa Hutu Power, agasaba ubutabera ku bakoze Jenoside no gushyirwa ku butegetsi.

    Yavuze ko raporo nshya yasohotse igamije gusebya u Rwanda no gutesha agaciro umugambi w'u Bwongereza wo kohereza abimukira mu gihugu.

    Depite Ruku Rwabyoma utajya uripfana iyo ageze kuri raporo zikorwa na HRW yavuze ko bibabaje kuba ubutumwa bwayo butarigeze buhinduka.

    Ati 'Numvaga mpumetse nti ubwo agiye [Roth] ibintu bizagenda neza ariko nta cyahindutse. HRW iracyari ya yindi. Umuryango wamunze na ruswa, umuryango ubogama, inshuti y'abajenosideri.''

    Yavuze ko u Rwanda rutekanye uhereye mu Nteko irimo imitwe ya politiki 11 ariko abayigize bakaba bagera ku mwanzuro batarwanye cyangwa ngo baterane intebe.

    Ati 'HRW menya ko u Rwanda rutekanye, twishimiye politiki yacu. Ikibabaje ni uko utagera mu Rwanda ngo ushake icyagufasha mu bushakashatsi. Muri kwishimira kugumana mu gitanda n'abo bajenosideri.''

    Yavuze ko ku Rwanda bidakwiye gukomeza kugenda gutyo ahubwo mu gihe 'mudashoboye kwihanganira ubushyuhe, musohoke mu gikoni. U Rwanda ruri gukora ibyarwo neza.''

    Depite Mukabunani Christine akaba n'Umuyobozi w'Ishyaka PS Imberakuri, yavuze ko urebye imikorere ya HRW nta cyizere ko izahagarika guharabika u Rwanda.

    Ati 'Njye nagiye nganira na bo mu minsi yashize ariko iyo akubajije ikintu, iyo atari cyo umusubije, ntagitangaza. Iyo usomye raporo usanga ntaho ugaragara mu bantu batanze ubuhamya cyangwa ibitekerezo. Bakumvisha ko mu Rwanda nta demokarasi, bati iyo uvuze igitekerezo gitandukanye n'ibyo Leta ishaka urafungwa cyangwa ugapfa.'

    'Narababajije nti 'ubuse sindiho narapfuye?' Ibyo ntibashobora kubitangaza ngo bavuge ngo hari umuntu utavuga rumwe na Leta twaganiriye avuga ibi n'ibi. Bashaka kukumvisha ko ibyo abandi batari no mu Rwanda bavuze ari byo byo.''

    Ngo iyo abaganirije kuri demokarasi y'ubwumvikane batacyumva, bakamubwira ko atari uwo muri 'opposition', na we akababwira ati 'mubireke, ubundi mwendaga kubyemera ngo bimarire iki?''

    Yavuze ko iyi raporo ikwiye gucukumburwa haba hari icyuho kikazibwa ndetse Abanyarwanda bakumva ko urugamba rwaba urw'amagambo cyangwa urundi buri wese 'aba akwiye kurwanira igihugu cye.'

    Depite Mukayijore Suzane yavuze ko iriya miryango ifite ipfunwe ry'uko itahagaritse Jenoside ndetse ni 'imitima ya gitindi ibarya bigatuma bavuga biriya.''

    Bimwe mu biranga raporo za HRW harimo ko raporo zayo ziba zisubiramo, zishingira ku byo zagiye zigaragaza mu myaka yabanje; zubakira ku makuru yahawe kuri telefoni itageze ahantu, zishyigikira imvugo zipfobya Jenoside no kudakoresha iyemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ivuga ko ari 'Jenoside yo mu 1994' [Paji ya 1] cyangwa ikerekana ko ari 'ubwicanyi hagati y'amoko' [Paji ya 14].

     

    The post Inteko Ishinga Amategeko igiye gusesengura raporo ya Human Rights Watch yasebeye u Rwanda. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/25/inteko-ishinga-amategeko-igiye-gusesengura-raporo-ya-human-rights-watch-yasebeye-u-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inteko-ishinga-amategeko-igiye-gusesengura-raporo-ya-human-rights-watch-yasebeye-u-rwanda

  • Ronaldo yatangaje ukwiriye Ballon d’Or hagati… – #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo iki gihembo kiruta ibundi mu bihabwa abakinnyi ku giti cyabo mu mupira w’amaguru gitangwe. Biteganyijwe ko izatangwa taliki 30 Ukwakira i Paris mu nyubako ya Théâtre du Châtelet.

    Abakinnyi bari bahataniye iyi Ballon d’Or ya 2022-2023 ni Umunya-Argentine, Lionel Messi ndetse n’Umunya -Norway Erling Haaland, gusa byamaze kwandikwa ko Messi ari we wayitsindiye.

    Amakuru avuga ko abatanga iki gihembo mu minsi ishize bagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kumufata amashusho afatwa mbere, ubundi akazanyuzwaho mu birori ari kuyihabwa.

    Nubwo byanditse ko yamaze kiyitsindira ariko ntibyabujije Ronaldo Nazario gutangaza ko Messi ari we abona ukwiriye kuyitwara nta mpaka. 

    Aganira na TNT Sports yagize ati: “Ballon d’or igomba kujya kwa Lionel Messi, nta gushidikanya. Ibyo Messi yakoze mu gikombe cy’Isi byari ibidasanzwe. Byanyibukije ubuhanga bwa Pelé na Maradona.'

    Lionel Messi yatwaye igikombe cy’Isi batsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma ndetse anatwarana igikombe cya shampiyona na Paris Saint-Germain mu mwaka ushize w’imikino. 

    Erling Haaland we yatsinze ibitego 52 mu mwaka ushize w’imikino anafasha ikipe ye ya Manchester City kwegukana ibikombe 3 icyarimwe: Premier League, Champions League na FA Cup.

    Ronaldo Nazario yavuze ko Messi ari we ukwiriye Ballon d’Or

    Lionel Messi wabwiwe ko ariwe uzegukana Ballon d’Or ikaba iya 8 atsindiye mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru

    Erling Haaland biteganyijwe ko ariwe uzaba uwa kabiri mu bihembo bya Ballon d’Or 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135808/ronaldo-yatangaje-ukwiriye-ballon-dor-hagati-ya-messi-na-erling-haaland-135808.html

  • UEFA Champions League: Manchester United yaf… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri taliki 24 Ukwakira 2023 nibwo iyi mikino yagarutse, habaye iyo kuva mu itsinda A kugeza mu itsinda D, ikaba yakinwe kuva saa kumi n’ebyiri n’iminota 45. 

    Duhereye mu itsinda A,  ikipe ya Bayern Munich yari yagiye gusura ikipe ya Galatasaray FC muri Turikiya.

    Bayern Munich yaje gutsinda ibitego 3-0 harimo icya mbere cyatsinzwe na Kingsley Coman ku munota wa munani, ku munota wa 30 Mauro Icardi yishyurira Galatasaray kuri penaliti. Igice cya mbere kirangira ari 1-1.

    Igice cya kabiri Bayern Munich yatsinzemo ibitego bibiri harimo icyo yatsinze ku munota wa 73 cyatsinzwe na Harry Kane, n’ikindi cyatsinzwe na Jamal Musiala ku munota wa 79.

    Umukino warangiye Bayern Munich itsinze 3-1, ikomeza kuyobora itsinda rya mbere n’amanota icyenda.

    Undi mukino wabaga muri iri tsinda ikipe ya Manchester United mu rugo yari yakiriye ikipe ya FC Copenhagen.

    Iyi kipe y’amashitani atukura yaje gufashwa n’abakinnyi bayo bari ibicibwa kuko igitego 1-0 babonye bagitsindiwe na Harry Maguire ku munota wa 72 ku mupira yahawe na Christian Erkisen naho umuzamu wayo Andre Onana aza gukuramo penariti umukino ugiye kurangira.

    Mu itsinda B ikipe ya Arsenal yakinaga ya Sevilla muri Espagne maze ikipe y’Abarashi itsinda ibitego bibiri kuri kimwe.

    Igitego cya mbere cya Arsenal cyatsinzwe na Gabriel Martinelli ku munota wa 45+4′ ahawe umupira na Gabriel Jesus.

    Ku munota wa 53 Gabriel Jesus yatsinze igitego cya kabiri cya Arsenal ahawe umupira na Declan Rice.

    Ku munota wa 58 Sevilla yari imbere y’abafana bayo yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Nemanja Gudelji.

    Mu itsinda C ikipe ya Real Madrid yari yagiye gusura SC Braga muri Portugal ndetse inayitsindirayo ibitego 2 byatsinzwe na Rodrygo ku munota wa 16 ndetse na Jude Bellingham kuwa 61 kuri 1 cyatsinzwe na Djalo ku munota wa 63.

    Undi mukino ni uwo Napoli yatsinzemo Union Berlin igitego 1-0 cya Raspadori. Mu itsinda D, Inter yatsinze FC Salzburg 2-1 naho Real Sociedad itsindira Benfica igitego 1-0 imbere y’abafana bayo.

    Harry Maguire na Andre Onana bari baragizwe ibivume nibo bafashije Manchester United kubona intsinzi 

    Rodrigo na Jude Bellingham nibo bafashije Real Madrid kubona intsinzi

    Gabriel Martinelli na Gabriel Jesus nibo batsindiye Arsenal 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135806/uefa-champions-league-manchester-united-yafashijwe-nabagizwe-ibivume-arsenal-na-real-madri-135806.html