Blog

  • Umukino wa APR FC na Rayon Sports wahawe abasifuzi mpuzamahanga 4 #rwanda #RwOT

    Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Twagirumukuzi Abdul Karim ni we wahawe kuzaca impaka ku mukino w’abakeba uhuza APR FC na Rayon Sports.

    Ni umukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 kuri Kigali Pelé Stadium, uzaba ari umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

    Ni umukino wahawe kuzasifurwa n’abasifuzi mpuzamahanga bane aho umusifuzi wo hagati ari Twagirumukiza Abdul Karim.

    Umusifuzi wa mbere w’igitambaro ni Ishimwe Didier, uwa kabiri w’igitambaro ni Mugabo Eric ni mu gihe umusifuzi wa 4 ari Rulisa Patience.

    Twagirumukiza Abdul Karim ni we uzasifura uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Umukino-wa-APR-FC-na-Rayon-Sports-wahawe-abasifuzi-mpuzamahanga-4

  • RIB yataye muri yombi CG (Rtd) Gasana Emmanue… – #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB” rwatangaje ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yatawe muri yombi nyuma y’uko ahagaritswe ku mirimo. 

    RIB ivuga ko hashize igihe CG (Rtd) Gasana Emmanuel akorwaho iperereza ku cyaha acyekwaho cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko (nk’Umuyobozi w’Intara Ntara y'Iburasirazuba) mu nyungu ze bwite.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yavuze ko iperereza rikomeje, ko andi makuru azatangazwa bishingiye ku byo iperereza rizagenda rigaragaza nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA).

    CG (Rtd) Gasana Emmanuel yabaye Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu imyaka 9 naho mu mwaka wa 2018 yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo kugeza muri Werurwe 2021 ubwo yahabwaga inshingano zo kuyobora Intara y’Iburasirazuba.

    Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 25 nibwo hasohotse itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Primature ryavugaga ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel yahagaritswe n’Umukuru w’Igihugu ku buyobozi bw’Intara kubera ibyo akurikiranyweho.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135845/rib-yataye-muri-yombi-cg-rtd-gasana-emmanuel-135845.html

  • Imyaka itatu mu gikoni! Icyumvirizo ku bihang… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi itambutse, umuhanzi Bruce Melodie aganira na Radio Kiss FM, yahishuye ko ateganya gushyira hanze alubumu nshya yise 'Sample' izaba igizwe n'indirimbo 16 zose zitarajya hanze.

    Ni gake cyane uyu muhanzi ashyira hanze umuzingo ukubiyeho indirimbo nyinshi, kuko kenshi ashyira hanze ibihangano bwite cyangwa yakoranye n'abandi ariko bitabumbiye hamwe. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda batazwiho uyu muco wo gusohora Ep [Extended Play] cyangwa Album.

    Kuri iyi nshuro Bruce Melodie, uvuga ko yatangiye kwinjirira isoko rishya ry'Akarere k'Afurika y'Iburasirazuba ashobora kuba abona ari cyo gihe nyacyo cyo guhembura abafana be babarizwa muri za miliyoni, akoresheje uyu muzingo.

    Mbere yo gushyira hanze uyu muzingo, Bruce Melodie yagiriye uruzinduko rw'akazi mu bihugu bikomeye mu muziki w'Afurika birimo Kenya, Uganda, DRC, Nigeria na Tanzania ndetse akorerayo ibitaramo byamubakiye izina ku rugero rushimishije.

    Ni alubumu iterezanijwe amatsiko n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, kuko hari abahanzi benshi bari ku rwego mpuzamahanga, bagiye bagaragara bari kumwe na Bruce Melodie, abandi bakagirana ibihe byiza, ibintu bica amarenga y'uko bashobora kuza kuri iyi alubumu.

    Abahanzi Mpuzamahanga bashobora kuza kuri alubumu nshya ya Bruce Melodie!

    Hari abahanzi mpuzamahanga bagiye batangazwa ko bagiye gukorana indirimbo na Bruce Melodie, ariko bikarangira zitangiye hanze ku mpamvu z'uko igihe zateganyirijwe cyo kujya hanze kitari cyakageze, cyangwa zikumurirwa igihe nkuko amakuru InyaRwanda yahawe abyemeza.

    Ku ikubitiro reka mpere ku muhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba wamamaye nka Koffi Olomide mu muziki w'Afurika n'isi muri rusange. Uyu muhanzi hamwe na Bruce Melodie bagaragaye mu mashusho yafashwe mu 2021, bateguza indirimbo bakoranye.

    Nyuma y'igihe gito, Bruce Melodie yahamije ko iyi ndirimbo yakozwe ndetse ko yakorewe i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo nyuma iyi ndirimbo yimuriwe igihe igomba gushyirwa ahagaragara ku mpamvu zitatangajwe.

    Bien-Aime Bagaza uzwi nka BienAime Sol wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Afurika y'Iburasirazuba, yitezwe kuri alubumu nshya ya Bruce Melodie yise 'Sample'. Uyu muhanzi uherutse kugenderera u Rwanda yemeje ko afitanye umushinga w'indirimbo na Melodie.

    Mu kwezi kwa Nyakanga 2023, ubwo Umuhanzi Bien-Aime wo mu itsinda rya Sauti Sol yari asesekaye i Kigali, yabwiye InyaRwanda ko yakoranye imishinga y'indirimbo n'abahanzi benshi barimo Bruce Melodie, ibintu bishimangira ko ashobora kuba ari kuri iyi alubumu.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2023, Bruce Melodie yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Kenya mu mujyi wa Nairobi, icyo gihe umwe mu bareberera inyungu ze yabwiye InyaRwanda ko yerekeje muri iki gihugu gukorana indirimbo n'abahanzi barimo Bien-Aime Sol na Bahati.

    Indirimbo Bahati yakoranye na Bruce Melodie yitwa 'Diana' yagiye hanze mu mpera z'ukwezi kwa Nyakanga 2023, ishimangira aya makuru kuko Bahati yabwiye Itangazamakuru nyarwanda ko we na Itahiwacu bakoranye imishinga itandukanye.

    David Adeleke wamamaye nka Davido umwe mu bahanzi bayoboye umuziki w'Afurika bamaze gukunda u Rwanda bakabigaragaza, aherutse kugaragara ari kumwe na Bruce Melodie mu birori bya Giants of Africa Concert 2023.

    Iki gihe Umunyemari Coach Gael ureberera inyungu za Bruce Melodie yanditse ku rukuta rwa Instagram ko hari 'Ikintu kiri gukorwa mu gikoni' benshi bavuga ko umushinga w'indirimbo ushobora kuba warakozwe.

    Iki gihe Davido yashimangiye ko yabaye inshuti na Bruce Melodie ubwo yari ari gutaramira abitabiriye igitaramo navuze haruguru, akamusuhuza ari ku rubyiniro undi ari mu bafana hasi mu cyiciro cy'aba-VIP. 

    Birashoboka cyane ko Bruce Melodie ashobora kuba umuhanzi nyarwanda wa mbere ukoranya indirimbo na Davido akaba n'umwe mu bake bakorera mu Akarere baba babigezeho.

    Ikuforiji Olaitan Abdulrahman wamamaye nka 'Oxlade' wo muri Nigeria ni undi muhanzi ushyirwa mu majwi yo kuba ashobora, kuza kuri alubumu nshya ya Bruce Melodie, nyuma y'ibiganiro byabaye muri Mata 2023 ubwo 'Munyakazi' yari muri Nigeria. Bivugwa ko yavuye muri Nigeria basoje iyi ndirimbo.

    Singah uzwi mu ndirimbo 'Paloma' yakoranye na Mr P wo mu itsinda rya P Square ndetse n'izindi zirimo 'Somebody' yakoranye na Alikiba, bizwi ko yakoranye indirimbo na Bruce Melodie, nyuma y'uruzinduko uyu muhanzi nyarwanda yagiriye muri Nigeria muri Mata 2023.

    Mu bandi bahanzi mpuzamahanga batekerezwa barimo D Banj uri kubarizwa i Kigali umaze iminsi agaruka ku izina Bruce Melodie, Mr Eazi ugenderera u Rwanda kenshi na kenshi. Ubwo yakiraga igihembo cy'umuhanzi wazanye impinduka Mr Eazi yatangaje ko abona Bruce Melodie ari umuhanzi wimakaje impinduka nziza.

    Ni iki 1.55 AM ireberera Bruce Melodie ivuga kuri aya makuru?

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Kenny Muragano ushinzwe abahanzi muri sosiyete ya 1.55 AM Entertainment Ltd ireberera inyungu za Bruce Melodie yavuze ko atahishura urutonde rw'abahanzi bazaba bari kuri alubumu, ariko ko Bruce Melodie yakoranye na benshi.

    Abajiwe ku ngendo Bruce Melodie yakoreye mu bihugu bitandukanye birimo Nigeria, Uganda, DRC, Kenya n'ahandi, ndetse n'abahanzi bagiye bagaragara bari kumwe, Kenny avuga ko kuba alubumu igiye kubanzirizwa n'indirimbo Umunyabigwi Shaggy yakoranye na Melodie bishimangira ko alubumu 'Sample' izaba igizwe na 'Collabo' mpuzamahanga.

    Yagize ati 'Urumva niba alubumu itangijwe na Shaggy, izaba iriho collabo nyinshi. Inyinshi twamaze kuzifatira amajwi nubwo zitararangira gusa nyine ni kwakundi tuba dushaka kuzana agashya.'

    Uyu mugabo asanga umuziki w'u Rwanda umaze gutera indi ntambwe muri Afurika, ariko ko hakenewe impinduka nto zirimo guhindura uko ibintu byari bisanzwe bikorwaga. 

    Asanga kandi 'Collabo' ari inzira nziza yo kwinjira mu gihugu runaka utavunitse. Kenny avuga ko nta gihindutse, umwaka wa 2024 ugomba gusiga Bruce Melodie ashyize hanze iyi alubumu imaze imyaka irenga itatu mu ikorwa.


    Bruce Melodie aherutse kwegukana igihembo cy'Umuhanzi wahize abandi mu Rwanda mu bihembo bya Trace Awards 2023



    Melodie ashobora guhuriza abahanzi barimo Davido na Oxlade kuri alubumu nshya

    Shaggy agiye gushyira hanze indirimbo 'When She is Around' yakoranye na Bruce Melodie kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135839/imyaka-itatu-mu-gikoni-icyumvirizo-ku-bihangange-5-bishobora-kuza-kuri-alubumu-nshya-ya-br-135839.html

  • Kamonyi-Gacurabwenge: RIB yasabye inzego z'ibanze kuvana amarangamutima ku byaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana #rwanda #RwOT

    Mu mahugurwa y'umunsi umwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB rwahaye abayobozi batandukanye bo mu nzego z'ibanze mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 25 Ukwakira 2023, yabibukije inshingano bafite mu kubungabunga umuryango Nyarwanda, kuwufasha kwirinda no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana n'ibyaha birishamikiyeho. Yabasabye ko mu gihe hari aho bafite amakuru badakwiye kuyajenjekera, kwirinda amarangamutima ahubwo bagakora Raporo neza kandi zifite ibimenyetso si musiga.

    Munana Emmanuel Ntaganira, umukozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana ntawe ukwiye kurizanamo amarangamutima kuko rikomeye, rifite ingaruka mbi zirimo n'impfu cyangwa se ubumuga bwa burundu n'ibindi. Yababwiye kandi ko n'ibihano ubwabyo bikomeye kuko biri mu myaka 20 na 25 y'Igifungo, hakaba n'ibigeza ku gifungo cya burundu.

    Abitabiriye amahugurwa bahawe umwanya barinigura mu kubaza, byumvikana ko bari bafite inyota yo kumenya byinshi kuri iri hohoterwa.

    By'umwihariko ku rikorerwa Abana, yibukije ko Umwana ari umuntu wese yaba umuhungu cyangwa se umukobwa utaruzuza imyaka 18 y'amavuko, kabone nubwo yaba aburaho iminota ngo igihe cye cy'amavuko kigere.

    Munana, yakomeje asaba buri wese kuzirikana ko ubukure bw'umwana budapimirwa ku gihagararo, indeshyo cyangwa se umubyimba(umubyibuho). Ati ' Ntukite ku burebure, Ntukite ku biro, Ntukire ku bugufi,….ahubwo ita ku kuvuga ngo uyu mwana, uyu muntu yavutse ryari?'.

    Babwiwe ko umwana adapimirwa mu gihagararo cye…., ko areka kuba umwana yujuje imyaka iteganywa mu itegeko.

    Yabasabye kutemera ko umwana agirwa 'ikiraro cy'Umudugudu wose' ngo kuko bazi ko yabyaye kandi birengagije ko byabaye ku bwo guhohoterwa. Yabasabye gushishikarira gutanga amakuru ku bahohotera umwana cyane ko no mu myaka icumi ibyaha bifatiye kuri iri hohoterwa biba bigifite agaciro, bishobora gukurikiranwa uwabikoze akabiryozwa.

    Kurengera umwana, ku murinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose bikwiye kutagira umupaka kugera no kubafite ubumuga butandukanye kuko bo ngo haba n'igihe ababahohotera bitwaza ko batavuga cyangwa se batumva cyangwa bafite ubundi bumuga bakibwira ko bitazamenyekana. Yaburiye abameze nk'abo, abibutsa ko amategeko arinda kandi akarengera umwana wese, ķo by'umwihariko inzego z'ibanze zikwiye kubijyamo neza nta marangamutima. Yasabye ko kurwanya no gukimira ikibi kiva mu ihohoterwa biba intego ya buri wese.

    Bibukijwe ko umuryango Nyarwanda ukwiye kubaho utekanye, utarangwamo ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ko kandi inzego z'ibanze zikwiye kubyitaho kuko nta terambere ryashoboka hari ibyo bibazo.

    Abitabiriye aya mahugurwa, basabwe kutagwa mu mutego w'abanyabyaha, kutaba ibyitso n'abafatanyacyaha mu gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana. Bibukijwe ko niba abarikora bacecetse bagashaka uko bitamenyekana, ababyeyi bagaceceka ku mpamvu zitandukanye, hadakwiye kumvikana umuyobozi wafashe uruhande rwo kubogama ngo abe intandaro yo kubura ubutabera ku wahohotewe. Yibukije kandi ko umuryango urimo ihohoterwa nta terambere, ko kandi urikora wese n'umufasha kurikora no kurihishira batazabura kubiryozwa igihe cyose bazamenyekana.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/10/25/kamonyi-gacurabwenge-rib-yasabye-inzego-zibanze-kuvana-amarangamutima-ku-byaha-byihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina-nirikorerwa-abana/

  • Ibintu 9 bitera umugabo guca inyuma umugore b… – #rwanda #RwOT

    Tugiye kubagezaho impamvu zaturuka ku mpande zombi zishobora gutuma umugabo aca inyuma umugore we bataramara igihe babana. Reka duhere ku zishobora guturuka ku mugabo nta ruhare umugore abigizemo.

    1. Kutamenya kwifatira umwanzuro: Umugabo ashobora kuba amaze amezi make cyangwa umwaka umwe ashinze urugo, ariko kubera intege nke ze mu mitekerereze akaba ahuye n'umukobwa agatangira kumubera ikigusha kugeza basambanye.

    Ibi biterwa no kutamenya gufata umwanzuro uhamye ngo abe yakwereka uwo uri kumugusha ko atari muri uwo murongo w'ubusambanyi. Umugore cyangwa umukobwa ashobora kukubera ikigusha agambiriye kugusenyera cyangwa ku bw'uko yumva yagukunze.

    2. Ingeso yakokamye: Hari abagabo usanga igihe cyose bahorana irari ry'ubusambanyi bakumva guhora bahinduranya abagore ari ryo shema. N'ubwo waba waraye ushyingiranwe n'umugore ntibyakubuza kumuca inyuma.

    3. Guhurwa vuba: Hari ubwo usanga umugabo ashatse umugore bitewe n'uko yajyaga amubona inyuma akishyiramo ko ameze ukuntu runaka imbere cyane cyane iyo hatabayeho bimwe bya avance byeze ubu. 

    Iyo asanze atari ko bimeze hari abatabasha kwihangana bagahitamo gusubira rimwe na rimwe mu bandi bahoze baryamana cyangwa se kugura indaya agahera ubwo atangira kumuca inyuma bataramarana kabiri.

    4. Urubyaro: Hari abagabo batajya bihanganira kuba bamara igihe runaka batarabyara cyangwa nta n'ikimenyetso cy'uko bishoboka. Akabona amezi atandatu ashize umugore ataratwita, akirukankira mu bandi bagore kugira ngo arebe ko yavanayo akana. 

    Kandi mu by'ukuri si uko urubyaro bazarubura burundu ahubwo akenshi aba ari igihe kitaragera kuko hari ubwo umugore atinda gusama atari uko atabyara.

    Ibi rero iyo bibayeho abagabo bagira kwihangana guke kuri iyo ngingo, bagatangira kujarajara mu bandi bagore bataranajya kwisuzumisha kwa muganga.

    5. Ikigare: Hari abagabo usanga bagira ikigare kibi ukaba usangira mu kabari na rya tsinda ry'abagabo bahorana imitima irehareha igihe cyose bakumva ko bagomba gusambana. 

    Iyo ugihoramo na we urandura ukaba waca umugore wawe inyuma kandi mu by'ukuri ntacyo wamuburanye mu gihe gito mumaranye. Impamvu zishobora guturuka ku mugore bityo umugabo akaba yamuca inyuma bataramarana igihe.

    6. Gufata nabi umugabo mu buriri: Niba uri umugore ukaba wumva ko umugabo ugomba kumufata uko wishakiye mu gihe mugeze mu buriri, uba urimo kumusunika umwohereza hanze mu bandi bagore, ntabwo atinda kukwereka ko hari ibyo akuburaho yakura ahandi.

    7. Kugendera ku muco: Hagendewe ku muco nyarwanda wa kera wo guca imyeyo, n'ubu hari abagabo bacyumva ko umugore utaraciye mu rubohero aha ni ukuvuga 'Gukuna cyangwa se Guca imyeyo', ataryoshya imibonano cyangwa se akaba hari icyo abura. 

    Uzasanga umugabo abimuziza kandi mu by'ukuri nta shingiro. Aho kumufasha mu gushaka umuti wabyo dore ko hari n'abakuna bakuze ahubwo akihutira kujya mu bandi bagore.

    8. Umwanda: Kabone n'ubwo waba umaze icyumweru kimwe ushyingiwe iyo umugabo abona utiyitaho wigira tereriyo utita ku isuku y'umubiri we, ahita aguhurwa agatangira kwigira mu bandi bagore dore ko abagore bazi kureshya abagabo b’abandi baba bazi kwiyitaho cyane. 

    Gusa kuri iyi ngingo nawe tekereza umugore wakoze imibonano mpuzabitsina n'umugabo we bukira atoze! Umugabo ntiyagira umutima wo kongera kukwegera.

    9. Kumuca intege: Hari abagore bakunda kubwira abagabo babo amagambo y'urucantege babereka ko ntacyo babashije. Umugabo agera aho akumva ko imbere yawe ntacyo abashije agatangira kuguca inyuma aho bamwitaho bakanamushimira dore ko abagore bahuye n'abagabo b'abandi n'iyo ntabirenze yaba yamukoreye amushimira byimazeyo kugira ngo azagaruke.

    N'ubwo umugabo wawe yaba atera akabariro ntunyurwe aho kumunenga ngo umuce intege, mufashe umwigishe ibyo uzi byagufasha kugera ku ndunduro y'ibyishimo byawe cyane ko uba uniyumva uvuga uti akoze hano byamfasha.

    Hari abagabo uzasanga mu mitwe yabo barokamwe n'ingeso nk'izi z'ubusambanyi rimwe na rimwe ugasanga baritwaza ko abagore babo nta bubobere buhagije bafite, amavangingo n'ibindi ariko mu by'ukuri burya urugo rwubakwa na babiri. 

    Nimwicare mushakire umuti icyo kibazo, kuko niwihutira kujya mu bandi bagore/bagabo ni kwa kundi uzavanayo imbwa yiruka, ngizo za ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gusesagura umutungo w'urugo, gutandukana mutamaranye kabiri n'ibindi.

    Src: Wikihow.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135822/ibintu-10-bitera-umugabo-guca-inyuma-umugore-batamaranye-kabiri-135822.html

  • Umukobwa wa Pastor Julienne yinjiye mu muziki… – #rwanda #RwOT

    Steve Nsengiyumva winjije mu muziki Favour Kabanda, umukobwa wa Pastor Julienne Kabanda & Stanley Kabanda, ni umunyarwanda wavutse ubwa kabiri akaba asengera muri Jubilee Revival Assembly i Kanombe aho akoramo umurimo wo kuyobora iteraniro muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Praise and Worship). 

    Abashumba be ni Pastor Kabanda Stanley washinze Jubilee Revival Assembly na Julienne Kabanda Kabirigi washinze ndetse uyobora Grace Room Ministry imaze kuba ubukombe. Ni umusore utuye muri Kicukiro-Kigali. Yitwa Steve ariko hari n’abamwita Etienne.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Steve wamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere “Ndagushima” Ft Favour Kabanda, yavuze ko yari asanzwe mu muziki ariko ubu ni bwo yumvise ko ari cyo gihe cyo “gutangira gushyira hanze indirimbo zose Imana yampaye”.

    Uyu musore arangamiye kubona abantu bahemburwa n’indirimbo ze nk’uko abyivugira ati “Indoto ni ukubona hari abantu ubuzima bwabo bwahindutse kubera indirimbo zanjye, bamwe bagakizwa, abandi bagahamya ko hari impinduka nziza zababayeho kubera indirimbo zanjye”.

    Uyu muramyi wakiranywe yombi mu muziki amazemo amasaha macye nk’umuhanzi wigenga, avuga ko mu myaka 5 iri imbere, yifuza ko “umuziki wanjye uzaba uri ku rwego rw’isi, buri muntu ku rwego rwe ashobora kuryoherwa nawo. Ikindi nibura ukagera ku bantu nibura b’imico itandukanye yo ku isi”.

    Steve w’impano ikwiriye gushyigikirwa, avuga ko indirimbo ye ya mbere “Ndagushima” yaje ari mu bihe byo gusenga abaza Imana impamvu ibyo yamubwiye (amasezerano) bidasohora, kwa kundi uba usengera ibintu ariko ibyo usaba ntabe ari byo ubona.

    Ati “Ndi muri uwo mwanya numva mu mutima ijwi rimbwira ngo naragukunze naguhaye ibiruta ibindi ari byo Kristo aragupfira amaraso ye akozaho ibyaha, ufite byose. Ako kanya amagambo yahise amanuka mu mutima mpita mfata guitar ntangira kuririmba ibiza mumutima”.

    Avuga ko yahise afata ikaramu arabyandika. Ati “Nyuma ndabyandika, buri uko ndirimbye iyi ndirimbo nkumva ubuzima bwanjye buri guhinduka, ibyo nasengeraga bita agaciro, nsigara ndi gusenga isengesho ryo gushimira Imana kuko iyaduhaye Kristo yamuduhanye n’ibindi byose”. 

    Uyu muramyi wo guhangwa amaso bitewe n’ubuhanga bwe mu kwandika indirimbo zisingiza Imana, akomeza avuga ko nyuma yo kuganirizwa n’Imana yahise ahindura isengesho. Ati “Niyo mpamvu nyikunda kuko nahinduriwe isengesho mpitamo gushima aho gutitiriza Imana nyisaba ibindi”. 

    Yikije ku butumwa burimo, ati “Ubutumwa ni Yohana 3:16 Imana yaradukunze itanga igitambo (umwana wayo). Dukwiye kuyishimira ibyo nubwo twaba dufite ibindi twifuza biduhangayikishije mu buzima dusaba Imana urukundo rw’Imana rukarusha uburemere ibyifuzo byacu tugashima”.

    Uko Steve yavumbuye impano yihishe muri Favour Kabanda!

    Steve yabwiye inyaRwanda inzira byanyuzemo kugira ngo akorane indirimbo n’umukobwa wo mu batambyi, umwana wa kabiri wa Pastor Julienne Kabanda na Pastor Stanley Kabanda. Yanavuze impamvu Favour ari we wabaye amahitamo ye bagakorana indirimbo ye ya mbere “Ndagushima”.

    Ati “Well hari abaririmbyi benshi kandi beza ndetse tuziranye, gusa nayikoranye na Favour kubera ko niyumvisemo kuyikorana n’undi muntu, nkibitekereza umuntu wahise unzamo ni Favour. Ntabwo nabitekerejeho kabiri, nahise numva ko ariwe nakorana nawe”.

    Yavuze ko indi mpamvu yahisemo Favour “ni umuririmbyi mwiza nzi igihe kitari gito, ufite agakiza nyako kandi ufite character nziza. Ibyo byombi byanyeretse ko ari right choice (amahitamo meza). Nyuma yo kuganira n’abashumba banjye, nkabagezaho umushinga wose bakawuha umugisha, nakurikijeho Favour, nawe mugezaho umushinga arawishimira. Duhita dutangira”.

    Muri ndirimbo “Ndagushima” y’iminota 7 n’amasegonda 34, Steve na Favour Kabanda bagaragaje ko ari abahanga bidashidikanwaho ndetse baramutse bakomeje umuziki nta kabuza bazagera kure. Favour ukomora inganzo ku mubyeyi we Pastor Julienne Kabanda usanzwe nawe ari umuhanzikazi, yumvikana mu ijwi riryoheye amatwi, bigashimangira ejo he heza mu muziki we.

    Steve na Favour bahanika amajwi bati “Yesu, nshuti intekereza, wowe Mwami uhora unyitaho, umpora hafi,…Uri Imana itajya ihemuka. Ndagushima. Urukundo ni rwo rwatumye umpfira, amaraso yawe anyozaho ibyaha. Ndagushima Data, ndagushima Yesu, ndagushima Mwuka”. Amajwi y’iyi ndirimbo yishimiwe cyane yakozwe na Boris naho amashusho afatwa na Musinga.

    Favour Kabanda ateye ikirenge mu cy’umubyeyi we yinjira mu muziki ndetse yakiranwa impundu

    Ababyeyi ba Favour Kabanda bakaba n’ababyeyi ba Steve mu buryo bw’Umwuka

    Steve na Favour bahuje imbaraga bakorana indirimbo “Ndagushima” yasohokanye n’amashusho yayo

    REBA INDIRIMBO “NDAGUSHIMA” YA STEVE FT FAVOUR

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135829/umukobwa-wa-pastor-julienne-yinjiye-mu-muziki-acyezwa-na-steve-nsengiyumva-wavumbuye-impan-135829.html

  • Umunyamakuru MANIRAKIZA Theogene ukurikiranweho ruswa azaburana afunzwe #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umunyamakuru akaba na nyir'igitangazamakuru Ukwezi TV, Manirakiza Théogène, ukurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya, afungwa by'agateganyo.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko ko uyu munyamakuru ukurikiranyweho gukangisha gusebanya yafungwa iminsi 30 y'agateganyo. Bwavuze ko impamvu ari uko akurikiranyweho icyaha gihanishwa igihano kiri hejuru y'igifungo cy'imyaka ibiri, kuba iperereza rigikomeje ko ashobora kuribangamira cyangwa agatoroka ubutabera.

    Icyemezo cy'Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ukwakira 2023, rwanzuye ko Manirakiza afungwa iminsi 30 y'agateganyo muri Gereza ya Nyarungege.

    Urukiko rusanga impamvu zikomeye zatanzwe n'Ubushinjacyaha zihagije kugira ngo Manirakiza akurikiranwe.

    Rusanga nubwo ahakana icyaha, bigaragara ko mbere y'ukwezi kwa karindwi bakoranaga neza n'uwitwa Nzizera Aimable ariko nyuma y'ukwezi kwa Munani yatangiye kumubwira ko agiye kuvuga amakuru yari amufiteho Abanyarwanda bakayamenya.

    Urukiko rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, bituma agomba gufungwa by'agateganyo n'aho ingwate yatanze ikaba itahawe agaciro kuko itamubuza kubangamira iperereza.

    Manirakiza yemera ko yafatiwe mu biro bya Nzizera ariko ko atari agiye kwaka ruswa, ahubwo ko ari amafaranga bari bemeranyije mu masezerano y'imikoranire bari bafitanye.

    Yasobanuye ko mu masezerano y'imikoranire bari bagiranye yari agamije kwamamaza ibikorwa bya Sosiyete y'Ubwubatsi yitwa Amarebe Investment, y'umudugudu bari bagiye kubaka.

    Manirakiza yavuze ko Ubushinjacyaha bwirengagije ibimenyetso bimushinjura bufite, bikubiye mu biganiro yagiye agirana na Nzizera mu bihe bitandukanye.

    Yanavuze ako atigeze agambirira gukangisha Nzizera kumukoraho inkuru, ahubwo ko umuntu wese ufite amakuru y'ikintu kibi undi yakoze iyo abikozeho inkuru ataba agamije kumusebya. Ahamya ko mu biganiro bagiranye, yagiye abwira Nzizera ko igihe cyose yagira icyo ashaka kuvuga ku nkuru zimuvugwaho azajya amuha umwanya.

    Minirakiza kandi yagaragaje ko nubwo Ubushinjacyaha buvuga ko amasezerano yari gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2024, ariko harimo ingingo ivuga ko bashoboraga no gutangira mbere yaho, bivuga ko igihe yakiraga amafaranga amasezerano yari yamaze gutangira kubahirizwa.

    IGIHE

    The post Umunyamakuru MANIRAKIZA Theogene ukurikiranweho ruswa azaburana afunzwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/25/umunyamakuru-manirakiza-theogene-ukurikiranweho-ruswa-azaburana-afunzwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyamakuru-manirakiza-theogene-ukurikiranweho-ruswa-azaburana-afunzwe

  • Guverineri Gasana Emmanuel wayoboraga intara y'Iburasirazuba yongeye guhagarikwa #rwanda #RwOT

    CG (Rtd) Gasana Emmanuel wayoboraga intara y'Iburasirazuba yongeye guhagarikwa ku mirimo ngo agire ibyo abazwa.

    Itangazo ryasohowe n'ibiro bya ministre w'intebe mu izina rya perezida Kagame ntirisobanura icyongeye guhagarika guverineri Emmanuel K.Gasana

    Bwana Gasana uherutse gusezererwa muri polisi y'u Rwanda yanabereye umuyobozi mukuru, yaherukaga guhagarikwa ku mirimo nka guverineri w'intara y'Amajyepfo mu kwa Gatanu kwa 2020

    Icyo gihe nabwo ntihasobanuwe icyo yabazwaga, ariko yahagaritswe ari kumwe na Gatabazi Jean Marie Vianney wari guverineri w'intara y'Amajyaruguru, waje gusaba imbabazi kubitaragenze neza nawe atasobanuye

    Bwana Gatabazi wakundaga   gukoresha Twitter — yanditse ko 'asaba imbabazi Perezida Paul Kagame, ishyaka riri ku butegetsi n'Abanyarwanda aho yaba yarabatengushye'.

    Aba bombi bagaruwe mu nshingano Gasana ajyanwa mu ntara y'Iburasirazuba, bidaciye kabili Gatabazi agirwa ministre w'ubutegetsi bw'igihugu.

    Impamvu zo guhagarikwa cyangwa kwegura ntizikunze gutangazwa, kereka iyo ari Perezida Paul Kagame uzikomojeho muri rusange.

    The post Guverineri Gasana Emmanuel wayoboraga intara y'Iburasirazuba yongeye guhagarikwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/25/guverineri-gasana-emmanuel-wayoboraga-intara-yiburasirazuba-yongeye-guhagarikwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=guverineri-gasana-emmanuel-wayoboraga-intara-yiburasirazuba-yongeye-guhagarikwa

  • Imyambarire isanzwe nubukonje ku rubyiniro!… – #rwanda #RwOT

    Itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards 2023 ryagaragaje urwego umuziki nyarwanda uriho, imyitwarire y'abahanzi nyarwanda ku rubyiniro ndetse n'ibyo kwiga ku buryo imyaka 2 isigaye bazahacana umucyo bagatanga isomo aho kurihabwa n'ababasanze.

    Ijoro ryo ku itariki 21 Ukwakira 2023 ryari imbaturamugabo ku bakunda ibirori bifitanye isano n'umuziki. Mu nyubako y'imikino ya BK Arena ijya itizwa cyangwa se igakodeshwa ku bitaramo by'abahanzi hari hateraniye abahanzi, abatunganya imiziki, abavanga imiziki, Abanyamakuru, abashoramari, abayobozi, abafana n'abandi turatondoye. 

    Ryari ijoro ry'amateka ritazibagirana mu mateka y'umuziki w'Afurika. Ni ibirori byacaga imbona nkubone ku nsakamazashusho 22 za Trace, ibitangazamakuru by'igihugu (RBA), ibitangazamakuru byo mu karere, mu burengerazuba bw'Afurika nka Nigeria n'ahandi, I Burayi, Amerika, Ubushinwa, no mu zindi nguni z'isi. 

    Imibare yari yatanzwe na Trace Group hamwe n'Urwego rw'iterambere mu Rwanda ivuga ko abantu basaga miliyoni 500 bo mu bihugu 190 bari bakurikiye ibi birori. Nibura buri gihugu cyari gifite umuhanzi wahawe ubutumire cyangwa se uhatanye mu byiciro bitandukanye iwabo basigaye bamuhanze amaso ngo barebe uko abaserukira.

    Bimwe mu byo abahanzi nyarwanda bakwiriye gusigarana bigahindura uko bigaragaza imbere y'abafana babo

    Uzumva umufana avuga ngo ndagura itike ngiye mu gitaramo kureba iki? birutwa no gushyiramo indirimbo zabo nkazumva kuko nta gishya niteze! Izi mvugo iyo uzumvanye umufana w'umuziki nyarwanda ushobora kugira agahinda bitewe nuko umufana ari we utunga umuhanzi. 

    Ni ukuvuga ngo nta bafana ntabwo umuhanzi yacuruza. Niyo mpamvu umuhanzi ufite abafana benshi akaba azi kubabyaza umusaruro nta kabuza ni we utera imbere. Ibigo byamamaza bitanga akazi iyo bidashingiye ku kimenyane, ruswa cyangwa se indakuzi ubundi bitanga akazi hashingiwe ku bwinshi bw'abafana umuhanzi afite akuko aba azahuza serivisi za bya bigo n'abakiriya bashya.

    Kugirango umufana afate iya mbere agure itike biva ku bintu byinshi cyane ariko ikiruta byose ni ukwishima kuko nta kiguzi kibaho cyo kwishima. Impamvu benshi mu bafana banga kwitabira ibitaramo bakunze guhuriza ku kuba uko warebye umuhanzi muri Mutarama ya 2017 ni nako uzamureba muri Mutarama ya 2024 kuko nta gishya umutegerejeho. 

    Ibi birababaza kuko kwishyura itike ya 20,000 Frw ukajya muri BK Arena ugataha ubabaye aho gutahana ibyishimo niho hava intandaro yo kuzinukwa.

    1. Abahanzi nyarwanda bakwiriye gukora umuziki ushingiye ku bucuruzi

    Umuntu wakuriye urubyiniro rwa BK Arena mu itangwa rya Trace Awards yabonye igisobanuro cy'umuhanzi w'umucuruzi n'igisobanuro cy'umuhanzi ubikora uko abyumva. Reka dufate urugero kuri Diamond Platnumz wazanye ababyinnyi 17 ku rubyiniro. Yinjiye urubyiniro abari imbere babona impinduka. 

    Uyu muhanzi w'umunyamafaranga ntabwo ajya yirara kuko azi agaciro k'abafana . Nibo bamukuye mu buzunguzayi none asigaye agenda mu ndege ye. Ni urugero rwiza rw'umuhanzi ushaka gucuruza umuziki. 

    Abahanzi nka Bruce Melodie uherutse kwizihiza ikinyacumi mu muziki ntabwo yari yamenya agaciro k'abafana be. Urebye uko yitwaye ku rubyiniro rwa MTN Iwacu Muzika Festival i Rubavu niho yitwaye neza kurusha muri Trace Awards nyamara wari umwanya mwiza wo kumurikira isi yose umuziki nyarwanda.

    Wenda ntabwo yaganirijwe ngo amenye ko ari ku rubyiniro ruriho abahanzi bamenyereye kwigarurira imitima y'ababakurikiriye. Umuziki ushingiye ku bucuruzi ugomba kurenga gutumirwa no guhabwa akazi. Umuhanzi umaze imyaka 10 ari ku ruhembe rw'umuziki nyarwanda akwiriye kuba yarakoze ibikorwa by'ishoramari bifitanye isano n'umuziki birimo inzu zitunganya imiziki 'Recording studio', inzu ifasha abahanzi 'Recording label' no kuba ahora ahanga udushya ku rubyiniro. 

    Utu dushya tujyana n'imyambarire, uko agaragara ku rubyiniro, uko ahuza n'abafana be (hano hagomba kubaho ubwumvikane hagati y'umuhanzi n'abafana, abaganiriza, abaririmbisha, ababyinira n'ibindi). Usibye Riderman watangije Ibisumizi Records nabwo kubera yakoze umuziki mu bihe bigoye, usanga abahanzi bagira iterambere bagatera umugongo umuziki kandi ari wo bagashoyemo bikabaherekeza mu myaka y'ubusaza bwabo. 

    Bruce Melodie yavuye ku busa agera ku buhangange ariyo mpamvu ahora ahanzwe amaso yo gukora ibirenze. Birashoboka cyane guhindura umuvuno mu gihe yakwicara akisuzuma akareba niba ibyo atanga ku rubyiniro ari byo abafana be bakwiriye, yasanga hari ibindi agahanga udushya.

    2. Gutegura urubyiniro

    Isano iri hagati y'umuhanzi n'umufana ni ibyo amuha. Ibyo amuha ni ibihangano/indirimbo, gukora amakuru, kwambara neza no kwitwara neza ku rubyiniro. Akenshi abafana baba biteze ko umuhanzi aca impaka bagatungurwa no gusanga nta kintu yabahaye. Urubyiniro rwa Trace Awards rwari rugoye kandi rusaba gutekereza kabiri. 

    Icya mbere kwemera gushora ugahanga udushya ukahatambukana umucyo cyangwa se kuhanyura ugasiga bagukwena. Byari bihenze ko wakodesha ababyinnyi 10 bari bahagaze miliyoni hafi enye (3,700,000 Frw) ariko na none gushimisha abafana ntibisaba ababyinnyi. Gukoresha indirimbo yawe uzi ko ari ikimenyabose bishobora kukorohera kwigarurira imitima y'abakurikiye. 

    Ntabwo buri muhanzi yari afite ababyinnyi ariko abahanzi benshi bakoresheje indirimbo zabaye isereri mu mitwe y'abafana. Wari umwanya mwiza wo kwereka isi icyo umuhanzi ashoboye ari nako wiyereka isoko rishya n'abashoramari bashya ndetse no kunguka abafana mu Nguni zitandukanye z'isi.

    Hari abahanzi batambutse ku itapi itukura noneho bagarukana ya myenda ku rubyiniro. Benshi mu bitwaye neza ku rubyiniro ni abari babiteguye ku buryo bazanye imyambaro itandukanye. Iyo gutambuka ku itapi, iyo kujyana ku rubyiniro abari bafite amikoro banateganyije imyambaro yo kujyana ku rubyiniro gufata ibihembo. 

    Benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda bakunze kunenga uburyo ibyamamare biseruka mu ruhame. Ntabwo bikwiriye ko umuhanzi/kazi ajya ku rubyiniro yambaye imyambaro isanzwe cyangwa se arushwa kwambara neza n'umufana waje kumureba. Aha niho rero usanga umufana aca amazi wa muhanzi kandi afite umuziki mwiza. 

    Kwita ku mufana bijyana no gutanga akazi ku bantu bakikije umuhanzi. Ntabwo bikwiriye ko umuhanzi ajya ku rubyiniro adafite ufata umufatira amafoto, amashusho ya buri gikorwa cyose n'aho agiye hose. Uko urushaho kwereka abagukurikira ni na ko barushaho kugukunda no kumenya ubuzima bwawe bwa buri munsi. 

    Ni kenshi uzasanga umuhanzi asaba umufotozi w'igitangazamakuru kumuha amafoto. Nyamara yakabaye afite gafotozi uhoraho uzi neza isura ye, azi neza ifoto ze zicuruza ku buryo ahora mu mitwe no mu maso y'abafana. Uzasanga abahanzi Nyarwanda bita cyane ku babacungira umutekano 'bouncers'. 

    Aba bacunga umutekano nta musaruro batanga ku bucuruzi bw'umuhanzi kurusha kwitwaza ufata amafoto cyangwa se amashusho'highlight' z'ibikorwa runaka. Ahantu henshi abahanzi bajya usanga batanazwi ku buryo bagira ikibazo cy'umutekano muke. 

    Niba winjira muri sale ukarinda ujya kwicara nta muntu ugusariye ngo afate agafoto muri kumwe bivuze ko utaremeza ab'iwanyu. Kandi kubemeza ni ugukora inkuru, ukaba amafoto ukabereka uko icyamamare kibaho ku buryo bagira amatsiko yo kukubona amaso ku maso.

    3. Gukora ingendoshuri mu bihugu bifite abahani bavuga rikijyana ku isi

    Ubuhanzi ni ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Rimwe na rimwe umuziki nta rurimi ugira nta nubwo ugira imipaka. Ariko rero umuhanzi akwiriye gutembera akajya aho bamusize akicara akiga. Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze. Kwiga kubyaza umusaruro izina ryawe ntabwo wabimenya uhora ugendana n'abantu bategereje ko ubaremera bakarya saa sita. 

    Bisaba ko ubiyaka by'igihe gito ukajya kwiga uko warushaho gucuruza izina ryawe. Niba umuhanzi amaze imyaka 10 mu muziki ntiyabura abafana 5000 bamukunda bya nyabyo bashobora kumwitangira, bakaba bagura ibicuruzwa yashyira ku isoko. 

    Si ngombwa kubyitirira amazina yawe kuko inaha haba munyangire ku buryo umuntu ashobora kwanga kugura igicuruzwa cyawe kandi agikeneye nyamara agirango udatera imbere ukamusiga. Hari abafite umutima mubi bahora bumva babona bagenzi babo bari hasi ntacyo bagezeho.

    Birashoboka gutangiza ubucuruzi ku buryo rwose nawe uba umukiriya usanzwe ntihagire umenya ko ufitanye isano n'ubwo bucuruzi. Ariko si byiza kumara ikinyacumi mu muziki ukaba nta n'inyanya cyangwa se inkwavu ucuruza. Birababaje cyane kuko nibwo usanga amasaziro ateye agahinda.

    Kuba wajya kwiga uko umuziki, izina ryawe bibyara umusaruro ni bimwe mu byo abahanzi nyarwanda bakibura bakaba rimwe na rimwe basuzugurwa kubera ko atari abanyamafaranga. Aho ifaranga rikubise haroroha. 

    Ubaye ufite agatubutse ntabwo umuhanzi waturutse ahandi yaza ngo ahabwe icyubahiro kandi ari wowe urenze iwanyu. Byose biva ku mikoro make, abo mugendana n'imitekerereze yawe ihora ari imwe kuva muri Mutarama kugeza mu Ukubonza. 

    Ntabwo bisanzwe ko Umunyarwenya Fally Merci ategura Gen-z Comedy Show iba kabiri mu kwezi akabona abafana nyamara umuhanzi umaze imyaka 3 ahagaze neza mu muziki akaba agitegereje ko Mushyoma Joseph 'Boubou' amuha ikiraka mu gitaramo nka kabiri mu mwaka.  

    Rwose umuhanzi ugitegereza guhabwa akazi mu bitaramo biragoye kuzagira ubukaka muri iyi isi y'ubwamamare kuko ubu ifaranga rirayoboye. Reka mbahe urugero rw'ifaranga.

    Muri BK Arena aho nari nicaye hari muri Vvip. nagiye kubona mbona haje ikipe y'abantu nka 8 bari kumwe na Davido. Haje abateguye Trace Awards basaba intebe yos 'umurongo w'intebe nka 15' barabahagurutsa hatitawe kuvuga ngo aba rero bishyuye akayabo. Jyewe nakomeje kwicara kuko nari mu kazi. 

    Davido yicaye ari kumwe n'ikipe ye n'umusore uhorana icupa rya Hennesy ushinzwe kuyongera mu gakombe ka Davido. Narebye imbere y'urubyiniro nsanga hari abahanzi bacu bahagaze baticaye numva birambabaje. Hashize umwanya baje kwicara bisanzwe ubona nta cyabaye kandi bakabaye bahabwa agaciro ku buryo ubabona mu ishusho y'ibyamamare. 

    Muri make umuntu ufite izina niyige kuribyaza umusaruro ni cyo kizamuhesha kubahwa ahantu hose akenewe. Twabibutsa ko nta muhanzi wishyuwe ngo ataramire abitabiriye Trace Festival & Awards. Abahanzi basaga 50 baciye ku rubyiniro babikoze bitanga mu gushimangira uruhare rwa Trace Group mu iterambere ry'imyidagaduro yo muri Afurika. 

    Ni nayo mpamvu tutabonye abahanzi nka Burna Boy, Asake, Fally Ipupa n'abandi muri biriya bihembo kuko basabye ko bishyurwa birangira Trace ibihoreye kuko iyo yishora mu byo kwishyura abahanzi yari kuhatakariza asaga Miliyoni 10$ asaga Miliyali 12,500,000,000 Frw. Trace Festival & Awards ni yo yabashije guhuriza hamwe abahanzi basaga 50 hano muri Afurika. 

    Ibi hembo byabaye ku bufatanye na Leta y'u Rwanda binyuze mu Rwego rw'Igihugu w’Iterambere 'RDB', MTN Rwanda, RBA, RwandAir, University of Rwanda, BK Arena, Africa&Colors, Kiss Fm yatanze igihembo cy'umuhanzi nyarwanda wahize abandi, Martel yenga imivinyo ikaba ari iya Pernord Ricard. 

    Ni ibihembo bizabera mu Rwanda mu myaka itatu yikurikiranya. Trace Afrika yabiteguye, yizihizaga imyaka 20 imaze iteza imbere umuziki ufite imizi muri Afurika no muri Diaspora y'Afurika.

    BK Arena yakiriye Trace Awards yarimo abahanzi basaga 50

    Davido yahinduye imyenda inshuro 2

    Davido ku itapi itukura yari yitamirije imyambaro ikoze mu mabuye ya Diamond

    Imyenda yajyanye gutwara ibihembo siyo yatambukanye ku itapi itukura. Kariya gakombe gahoramo Hennessy

    Davido na Musa Keys batanze isomo ryo kwambara

    Davido ni urugero rwiza rwo kwita ku myambaro

    Davido yambara ibihenze kandi bikeye

    Diamond Platnumz yahinduye imyenda inshuro 2

    Diamond Platnumz yahinduye imyenda kandi hose akajyanisha

    Diamond Platnumz yari yambaye ibijyanye kandi bihenze


    Imyambaro yatambukanye ku itapi itukura niyo yajyanye ku rubyiniro, ni nayo yari kujyana gutanga igihembo nuko yaje yakererewe agasanga cyatanzwe

    Yemi Alade yahinduye imyambaro

    Zuchu yahinduye imyenda, iyo ku itapi siyo yazanye ku rubyiniro

    Bruce Melodie imyambaro yo ku itapi itukuru yayijyanye kuririmba anayisubiranayo gufata igihembo

    Hano batambukaga bafotora ku itapi itukura

    Ku rubyiniro nta mpinduka. Akwiriye guhanga udushya kugira ngo yigarurire abafana baba baje kumureba

    Yari yarimbye imikufi ihenze

    Bruce Melodie akwiriye kurushaho gushaka ibishimisha abafana imbere yabo

    Bruce Melodie yaririmbye indirimbo itarasohoka kandi yari amahirwe yo kwigaragariza isi yose

    Bruce Melodie akwiriye guhindura uko ataramira abafana kugira ngo yigwizeho abandi bashya

    Azawi uhagaze neza muri Uganda yahinduye imyenda 2

    Umunya-Haiti, Rutshelle yahinduye imyambaro 2 anasiga inkuru i musozi

    2BABA yaserutse mu myambaro ihenze cyane. Nibura kuyidoda ntabwo biri munsi ya Miliyoni Frw bitewe n’aho uyikoresheje ishobora kugera muri Miliyoni 10 Frw. Yaserutse neza kandi arusha kwambara neza abaririmbye

    Azawi wo muri Uganda yaserukanye imyambaro itandukanye

    Azawi ari mu bahanzi bahagaze neza muri Uganda


    Chriss Eazy ku rubyiniro yari umwe, ndetse yagowe no kurukwira kuko rwari runini bitandukanye cyane n’uko asanzwe yitwaza ababyinnyi

    Chriss Eazy yarishimiwe cyane muri BK Arena

    Chriss Eazy yakoresheje indirimbo izwi bituma ajyana n’abafana

    Alyn Sano yatanze igihembo

    Umunyamideri Sandrine akwiriye kujya afasha abahanzi bakamenya uko baseruka barimbye

    Uru rubyiniro bwari ubwa mbere rukoreshejwe mu Rwanda. Rwagoye abahanzi batari bitwaje ababyinnyi

    Mr Eazi yaririmbye indirimbo ziri kuri album yise The Evil Genius birangira ateye ariyikiriza. Umuhanzi wakoresheje ibihangano bitazwi yahavanye isoni

    Kwambara neza kandi ibihenze ni intwaro ufasha ibyamamare

    Bruce Melodie akwiriye gushaka ikintu cyatuma abafana bashyuha

    Bruce Melodie na Producer Element bahagaze neza mu Rwanda

    Bruce Melodie ni we muhanzi wahize abandi mu Rwanda mu mwaka wa 2023 nk’uko yashimiwe na Trace Award

    Televiziyo mpuzamahanga y’Abashinwa yari iri kubitambutsa imbonankubone. Ikoresha ururimi rw’icyongereza

    Televiziyo 22 za Trace Group zabitambutsaga imbonankubone

    REBA IKIGANIRO KIGARUKA KURI TRACE AWARDS

    AMAFOTO: FREDDY RWIGEMA

    VIDEO: DIEUDONNE MURENZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135820/imyambarire-isanzwe-nubukonje-ku-rubyiniro-amasomo-abahanzi-nyarwanda-bakwiriye-kuvoma-kur-135820.html