Blog

  • FERWAFA yatumijeho ikiganiro n’itangazamakuru gishibora gutangarizwamo umutoza w’Amavubi #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatumijeho ikiganiro n’itangazamakuru gishobora gutangarizwamo umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi.

    Ni ikiganiro kizaba ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2023 saa 15h00′ kuri Grand Legacy Hotel.

    Biteganyijwe ko muri iki kiganiro n’itangazamakuru FERWAFA izavuga byinshi ku masezerano iri shyirahamwe riheruka gusinyana n’Uruganda rwa Masita ruzajya rwambika Ikipe y’Igihugu.

    Ikindi kitezwe ni uko ari bwo hazatangazwa umutoza mushya w’ikipe y’igihugu uzatangira urugendo rwe rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 mu kwezi gutaha bakina na Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

    Ni umutoza washatswe mu ibanga rikomeye ndetse kugeza uyu munsi nta muntu n’umwe wakwihandagaza avuge ko amuzi keretse abamushatse.

    Amakuru avuga ko amaze iminsi mu Rwanda ndetse ashobora kuba ari Umudage, havuzwemo umutoza wa Mukura VS ukomoka muri Espagne, Lotfi, hari Didier Gomes da Rosa n’abandi, gusa ibyo byose ni ibivugwa nta makuru y’impamo ahari.

    Amavubi y’u Rwanda nta mutoza afite kuva nyuma y’uko muri Kanama 2023 uwari umutoza mukuru, Carlos Alos yeguye maze hagashyirwaho umutoza w’agateganyo.

    Hahise hashyirwaho Gerard Buschier usanzwe ari DTN wa FERWAFA nk’umutoza mukuru w’agateganyo yungirijwe na Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bahabwa gutoza umukino umwe wasozaga itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2023 aho banganyirije mu Rwanda 1-1.

    Umutoza w’Amavubi azatangazwa ejo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yatumijeho-ikiganiro-n-itangazamakuru-gishibora-gutangarizwamo-umutoza-w-amavubi

  • Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu 14… – #rwanda #RwOT

    Urubanza rwa Kazungu Denis rwabereye mu Ngoro y’Ubutabera mu Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruri mu Kagarama. Mu rubanza, hari inteko iburanisha n’ubushinjacyaha ariko Kazungu Denis ntabwo yahageze, ahubwo yaburanye ari mu igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko hongerwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo iperereza rikomeze ku byaha 8 akurikiranyweho. Kazungu Denis abajijwe icyo avuga ku byo Ubushinjacyaha busaba, yagize ati: “Ibyo Ubushinjacyaha buvuga nta cyo nongeraho”.

    Urukiko rwavuze ko umwanzuro w’urubanza uzasomwa ku itariki 27 Ukwakira 2023.

    Kazungu akurikiranyweho ibyaha birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubozo, Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi, Gukoresha ibikangisho gutwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu. 

    Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje ikiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano, ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri nudasobwa.

    Kazungu Denis yemera ko yishe abantu 14 barimo ab’igitsinagore 13 n’umwe w’igitsinagabo. Urubanza ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo rwabaye ku itariki 21 Nzeri 2023.

    Kazungu Denis yemeye ko yishe abantu 14

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135859/kazungu-denis-ukurikiranyweho-kwica-abantu-14-ntiyagoranye-mu-iburana-135859.html

  • Tour du Burundi: Abanyarwanda bari guherereka… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira, hakinwaga umunsi wa 3 wa Tour du Burundi, nawo wegukanwe n’abanyarwanda. Aka gace kahagurutse mu Ntara ya Kayanza gasorezwa mu ntara ya Ngozi, aho abakinnyi basiganwe intera ya Kirometero 49.5.

    Abanyarwanda 5 bongeye kuza bayoboye isiganwa, aho Nzayisenga Valentine ariwe wabaye uwa mbere, Ingabire Diane aba uwa kabiri, Irakoze Neza Violette aza ku mwanya wa gatatu, Nirere Xaveline aza ku mwanya wa kane, naho Mukashema Josiane aza ku mwanya wa 5. Nk’uko biri kugenda Rukundo Emmanuella ukomoka mu Burundi niwe uri kuza ku mwanya wa gatandatu.

    Abanyarwandakazi basa naho babuze abo bahangana kuri ubu bari gukina bahererekanya imyanya kuko nko kuri uyu wa gatatu Irakoze Neza Violette yaje muri batatu ba mbere, Nirere Xaveline asohokamo, ndetse Ingabire Diane wari wabaye uwa mbere mu gace ka kabiri, aba uwa kabiri mu gace ka gatatu. 

    Kuri uyu wa Kane harakinwa agace ka kane, aho abakinnyi bahagurukira mu Ntara ya Ngozi berekeza mu ntara ya Gitega.

    Urutonde rusange, Ingabire Diane ari ku mwanya wa mbere amaze gukoresha amasaha 5, iminota 22 n’amasegonda 8. Akurikirwa na Mukashema Josiane urushwa amasegonda 10, Nirere Xaveline akaza ku mwanya wa 3 arushwa umunota n’amasegonda 18.

    Abakinnyi 3 ba mbere bo ku munsi wa 3 w’irushanwa 

    Abakinnyi 3 ba mbere ku munsi wa 2 

    Abakinnyi 3 ba mbere ku munsi wa 2

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135855/tour-du-burundi-abanyarwanda-bari-guhererekanya-ibihembo-135855.html

  • Filime ya Alliah Cool iheruka kurikoroza yasohotse (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Isimbi Alliance uzwi nka Allaih Cool yamaze gusohora filime iheruka kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amashusho ayigaragaramo.

    Ni filime yise 'Good book, Bad Cover’, ni filime y’urukundo ikaba ikinwe mu ndimi zirimo Icyongereza n’Igiswahili .

    Ubwo muri Kanama 2023 yashyiraga hanze integuza y’iyi filime, abantu bayisamiye hejuru bitewe n’amashusho ayigaragaramo abantu basa n’abarimo gukora imibonano mpuzabitsina.

    Mu kiganiro aheruka guha ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko yahisemo gukora iyi filime mu ndimi z’amahanga kugira ngo filime igere kure kandi anagure isoko rya Sinema Nyarwanda.

    Ni filime yakozwe abifashijwemo na Sosiyete yo muri Nigeria imufasha mu bya Sinema, yanditswe na Ajalaja Stanley ari na we wayitunganyije mu buryo bw’amashusho.

    Iyi filime nshya ya Alliah Cool igiye hanze ikurikira iyo yise 'Alliah The Movie’ yasohotse mu mpera za 2021 ndetse ikazasohoka mu gihe hagitegerejwe indi yitwa 'Accidental Vacation’ yahuriyemo n’abakinnyi bakomeye by’umwihariko muri Nigeria.

    Alliah Cool yasohoye filime nshya

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/filime-ya-alliah-cool-iheruka-kurikoroza-yasohotse-video

  • Shampiyona y’abakozi izatwara miliyoni 100 igeze aho rukomeye #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’imikino y’abakozi ya 2023 iteganyijwe kuzagendwaho na miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda igeze aho rukomeye aho imikino igeze muri 1/4.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ejo hashize ku wa Gatatu, Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), ryagaragaje ingengabihe y’iyi mikino ya 1/4 irimo imikino ikomeye.

    Ni shampiyona yitabiriwe n’ibigo 55 ni mu gihe umwaka ushize yari 44, bivuze ko hiyongereyemo amakipe 15, ikaba yaratangiye muri Nyakanga uyu mwaka.

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, Mpamo Thierry Tigos, yasezeranyije abantu ko bazaryoherwa cyane n’imikino yo guhera muri 1/4 kugeza ku mikino ya nyuma.

    Ari 'Imikino igeze muri 1/4. Amakipe wavuga akomeye yose yarahageze. Abazareba iyi mikino kugeza ku ya nyuma, bazaryoherwa cyane pe.'

    Yakomeje kandi avuga ko bishimira uburyo ibigo bigenda byumva neza intego y’Ishyirahamwe.

    Biteganyijwe ko tariki ya 3 na 17 Ugushyingo 2023 ari bwo hazakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura ya 1/4.

    Nyuma y’iki cyiciro, hazahita hatangazwa amatariki y’imikino ya 1/2, cyane ko iyi shampiyona izasozwa mu Ukuboza uyu mwaka.

    Amwe mu makipe akakaye yageze muri 1/4, harimo RBC, RBA, Rwandair, NISR, MOD, REG n’izindi.

    Muri shampiyona y’Abakozi, hakinwa umupira w’amaguru, Basketball na Volleyball mu byiciro byombi. Mu irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga ry’Umurimo, hakinwamo imikino yindi irimo Koga, Igisoro, Gusiganwa ku Maguru n’iyindi.

    Mpamo Thierry Tigos yavuze ko abafana bazaryoherwa n’imikino ya 1/4

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-y-abakozi-izatwara-miliyoni-100-igeze-aho-rukomeye

  • RIB yataye muri yombi abakekwaho guhindura ibyangombwa by'abana bahataniraga kujya mu irerero rya Bayern Munich ryo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma y'inkuru zitandukanye zimaze iminsi zivugwa kuma radios no mbuga nkoranyambaga zivugwa cyane n'abanyamakuru bo mu gice  cya siporo bagaragaza ko Abana bitwa IRANZI CEDRIC na MUBERWA JOSHUA ko barenganyijwe ntibatoranywe kandi bafite imyaka ibemerera kujya mu bagomba kujya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w'amaguru rya Bayern Munich.

    Urwego rw'Ubugenzacyaha rukimara kumenya aya makuru, rwatagije iperereza. Iperereza ryarakozwe rigaragaza ibi bikurikira:

    A. Iperereza ryagaragaje ko bamwe mu bana babujijwe kujya kurutonde rwabagomba kujya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w'amaguru rya Bayern Munich ari uko bari barengeje imyaka isabwa.

    Urugero:

    IRANZI CEDRIC irangamimerere igaragaza ko yavutse 2009 ariko yatanze ibyangobwa bigaragaza ko yavutse 2011.

    MUBERWA JOSHUA irangamimerere igaragaza ko yavutse 2007  ariko yatanze ibyangobwa bigaragaza ko yavutse 2011.

    B. Iperereza ryagaragaje ko umugabo witwa LEON NISUNZUMUREMYI Umutoza wa Cedric na Joshua afatanyije na KARORERO ARSTIDE Data Manager mu Murenge wa Kinyinya bafatanyije guhindura imyirondoro ya IRANZI CEDRIC na MUBERWA JOSHUA aho babahaye ibyangobwa ko bavutse 2011kugira ngo babashe kuzuza ibyasabwaga ngo bemererwe kujya  ku rutonde rwabazajya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w'amaguru rya Bayern Munich.

    C. Iperereza na none ryagaragaje ko kugirango  KARORERO ARSTIDE abashe guhindura irangamimerere ya Cedric na Joshua yahawe indonke y'ibihumbi 35,000 Frw.

    D. Iperereza kandi  ryagaragaje kandi ko IRANZI CEDRIC atari imfubyi ku babyeyi bombi nkuko byatangajwe, ahubwo ko afite Se umubyara, witwa MUNYANSANGA BOSCO nawe ukurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutanga indonke. Akaba akurikiranywe adafunze.

    E. Ikindi iperereza ryagaragaje nuko  LEON NISUNZUMUREMYI Umutoza wa Cedric na Joshua ariwe wasabye Umunyamakuru DUKUZE Jado go akwirakwize iyo nkuru mu bitangazamakuru bitandukanye agaragaza ko FERWAFA YAKOREYE BARIYA ABANA UBUGOME. Ngo ibi bikaba byari bigamije gushyira igitutu kuri FERWAFA na Minisiteri ya SIPORO ngo kugirango bisubireho.

    IBYAHA BAKURIKIRANYWEHO

    1. KWAKIRA CYANGWA GUTANGA INDONKE gihanwa n'ingingo ya 4 y'itegeko N° 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

    Igihano: Igifungo kiri hagati itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    2. GUHIMBA, GUHINDURA INYANDIKO CYANGWA GUKORESHA INYANDIKO MPIMBANO gihanwa n'ingingo ya 276 y 'itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange

    Igihano: Igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Iyo guhimba byakozwe n'umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n'undi ushinzwe umurimo w'igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    3. GUHINDURA AMAKURU YO MURI MUDASOBWA CYANGWA URUSOBE RWA MUDASOBWA UTABYEMEREWE gihanwa n'ingingo ya 18 y' itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

    Igihano: Igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

    Umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'ubushinjacyaha, Dr Murangira B Thierry yasine asaba abantu kwirinda kwishora mu byaba bya ruswa.

    Yagize ati' RIB irasaba abantu kwirinda kwishora mu byaha bya ruswa, iby'inyandiko mpimbano n'ibindi byose bagamije kubona ibyo batemerewe n'amategeko. Irasaba kandi Abanyamakuru bamwe kujya babanza gushishoza ndetse bakabanza gukora icukumbura  mbere yo gutangaza amakuru nkaya asiga icyasha ibigo bitandukanye, ubuyobozi ndetse  n'abantu ku giti cyabo.'

    Aha yatanze urugero rwo muri iyi case ya ya IRANZI CEDRIC na MUBERWA JOSHUA umutwe w'inkuru yashyizwe kuri youtube channel ya AYANONE igira iti 'N'UYUMVA URARIRA: UBUGOME BUKORWA NA FERWAFA, BUKORERWA ABANA |MURUKIKO BYOSE BARABIVUZE NI AGAHINDA'. Mbere yo gutangaza ibi bakagombye kuba barabanje gukora icukumbura bakabaza inzego bireba. Ahubwo usanga batwawe n'amarangamutima ko hari uwarenganyijwe birengagije  ko inyuma hari ibyaha byakozwe.

    Indi nama RIB igira abo bireba nuko abaturage bamaze kumenya imbaraga z'itangazamakuru, haba za radio na television n'izindi mbugankoranyambaga, bityo abakoresha ubwo buryo bwo gutangaza amakuru bajye babanza bashishoze  birinde kugwa mu mutego w'abashaka gukoresha za mbaraga ngo bumvikanishe ko barenganye kandi binyuranye n'ukuri kw'ibyabaye.

    RIB irihanangiriza abantu bumva ko bakora amanyanga muri sport zitandukanye. Bari bakwiriye kubona ko ibintu byahindutse bakabivamo bakareka sport ikaba sport abantu bakaryoherwa nayo, bakareka kuyikoreramo ibyaha bitandukanye.

    Ngirango abantu bari bakwiye gusobanukirwa ko guhindurira umukinnyi imyaka kugira ngo yuzuze ibisabwa ajye mu ikipe runaka ari icyaha gihanwa n'amategeko, kandi icyo cyaha akenshi usanga giherekejwe n'ibindi.

    Sport nk'izindi sector zose, RIB ntizadohoka kugumya guhangayo ijisho irwanya ibyaha bishobora gukorerwamo. Irasaba kandi abantu kujya batanga amakuru igihe cyose babonye ibikorwa bidahwitse cyangwa se bigize ibyaha.

    Iperereza kandi rirakomeje, kugira hacukumburwe niba hari abandi bantu babigizemo uruhare cyangwa bakoze ibyaha nk'ibi.

    Kuri ubu , LEON NISUNZUMUREMYI Umutoza wa Cedric na Joshua afatanyije na KARORERO ARSTIDE Data Manager mu Murenge wa Kinyinya, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.

    The post RIB yataye muri yombi abakekwaho guhindura ibyangombwa by'abana bahataniraga kujya mu irerero rya Bayern Munich ryo mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rib-yataye-muri-yombi-abakekwaho-guhindura-ibyangombwa-byabana-bahataniraga-kujya-mu-irero-rya-bayern-munich-ryo-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rib-yataye-muri-yombi-abakekwaho-guhindura-ibyangombwa-byabana-bahataniraga-kujya-mu-irero-rya-bayern-munich-ryo-mu-rwanda

  • Gasana Emmanuel wari guverineri mu Burasirazuba yatawe muri yombi nyuma yo guhagarikwa #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi CG (Rtd) Emmanuel Gasana, wari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko mu nyungu ze bwite.

    Amakuru yatangajwe na RIB mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, avuga ko Gasana yatawe muri yombi nyuma y'uko akuwe ku mwanya we n'Umukuru w'Igihugu.

    RIB yavuze ko 'Iperereza rirakomeje, andi makuru tuzagenda tuyabatangariza bishingiye ku byo rizagenda rigaragaza.'

    Cg (rtd) Gasana yagizwe Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba muri Werurwe 2021. Byari nyuma y'amezi icumi ahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, icyo gihe nabwo byavugwaga ko hari ibyo akurikiranyweho.

    Mbere yo kuba Guverineri w'Intara y'Amajyepfo mu 2018, Gasana yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda mu gihe cy'imyaka icyenda.

    Muri Nzeri uyu mwaka, CG Gasana na bagenzi be bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru muri Polisi y'u Rwanda.

    Gasana yari Guverineri w'intara y'uburasirazuba kuva mu mwaka wa 2021.

    Si ubwa mbere Gasana ahagaritswe ku mirimo. Muri Gicurasi (5) mu 2020, Gasana yari umwe muri ba guverineri babiri bari bahagaritswe ku mirimo na Perezida Kagame, kubera 'ibyo bakurikiranweho' bitatangajwe icyo gihe.

    Kuva muri Nyakanga (7) uwo mwaka, yasimbuwe na Alice Kayitesi nka Guverineri w'intara y'amajyepfo, we agirwa Guverineri w'intara y'uburasirazuba kuva muri Werurwe (3) mu 2021, ari na wo mwanya yari ariho kugeza ku wa gatatu.

    Amategeko y'u Rwanda agena ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w'umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n'itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n'itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n'amategeko aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi.

    Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse.

     

    The post Gasana Emmanuel wari guverineri mu Burasirazuba yatawe muri yombi nyuma yo guhagarikwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/26/gasana-emmanuel-wari-guverineri-mu-burasirazuba-yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-guhagarikwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gasana-emmanuel-wari-guverineri-mu-burasirazuba-yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-guhagarikwa

  • Ruti Jol agiye gukora igitaramo yatuye umuby… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2023, ni bwo uyu muhanzi yatangaje ko ku wa 26 Ukuboza 2023 azataramira mu Intare Conference Arena mu rwego rwo kwizihiza Umuco Nyarwanda ataramana n'abafana be n'abakunzi b'umuziki.

    Uyu muhanzi agiye gukora iki gitaramo nyuma yo gushyira ku isoko Album ye yakunzwe cyane yise 'Musomandera', iriho indirimbo zakunzwe cyane nka 'Amaliza', 'Cunda', 'Gaju', 'Nyambo' n'izindi.

    Yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo yacyise 'Rumata wa Musomandera' mu rwego rwo gushimira umubyeyi we byihariye wamutoje inzira y'ubutore.

    Ati 'Ndi Rumata wa Musomandera, kandi Rumata aracyari muto, Musomandera arakuze. Ubwo rero azaba ari igitaramo kiririmbira, gihuza urungano rw'abatubyaye n'abo tungana ubu ngubu, niyo mpamvu nacyise 'Rumata wa Musomandera'.'

    Rumata anavuga ko iki gitaramo yagihaye iriya nyito biturutse ku kuba kuri album ye hariho indirimbo yise 'Rumata' ikoze mu buryo bwa gakondo.

    Hejuru y'ibi anabihuza no kuba Album ye 'Musomandera' yarayikoze mu buryo bwa gakondo gusa. Ati 'Ubwo urumva rero nzabihuza uko ari bibiri. Nzabataramira iby'umuco Nyarwanda bitavangiye n'ibivanze by'iterambere. Ni ibyo nteganya gukora. Ni Rumata uzabataramira rivuye inyuma, igitaramo rwose rwanjye.'

    Ubwo yashyiraga hanze Album ye 'Musomandera', Ruti yumvikanishije uburyo yatoye umuco w'intore, ndetse anabigaragaza ku mbuga nkoranyamba ze.

    Yifashishije ifoto ye imugaragaza ari mu ngamba nk'intore yavuze ikivugo cye, agira ati 'Ndi ruti mu ngeri baririmba rwamwaga mu ngabo iyogeye ingabo y'Inkotanyi umukogoto wa marere ngira ingoga sintinda ngira imbaraga simbashwa.'

    Ruti ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n’itoreri Ibihame anywana n'umuco kuva ubwo.

    Ijwi ry'uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.

    Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y'umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w'ijwi ryiza!

    Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'La vie est belle' yasubiyemo y'umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw'Igifaransa n'Igiswahili.

    Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n'ibindi.

    Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba. 

    Ruti Joël yatangaje ko ku wa 26 Ukuboza 2023 azakora igitaramo cye cyihariye kizahuza urungano


    Ruti yavuze ko iki gitaramo yagituye umubyeyi we mu rwego rwo kuguza urungano rw'abakiri bato n'abakuze


    KANDA HANO UBASHE KUMVAALBUM 'MUSOMANDERA' YA RUTI JOEL

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135846/ruti-joel-agiye-gukora-igitaramo-yatuye-umubyeyi-we-kizahuza-urungano-135846.html

  • Bibitseho ibihembo agahishyi! Abahanzi 5 bayo… – #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Nigeria kibarizwamo abahanzi bakomeye mu muziki nyafurika, haba mu miririmbire, ubutunzi ndetse n'ibindi nkenerwa kugira ngo umuziki utere imbere. Mu by'ukuri, Nigeria ifite abahanzi benshi Afurika yose yemera, ariko hari bake muri bo bayoboye umuziki wayo muri uyu mwaka wa 2023 uri kugenda ugana no ku musozo.

    1.     Rema


    Divine Ikubor wamenyekanya nka Rema w'imyaka 23 y'amavuko, yatangiye kumenyekana muri 2019. Mu gihe gito amaze mu muziki, amaze kwinjira mu bahanzi bakomeje kugeza kure umuziki wa Nigeria n'uwa Afurika muri rusange.

    Amaze gukora indirimbo nyinshi, ariko iyitwa 'Calm Down' yanasubiranyemo na Selena Gomez muri 2022 niyo yakunzwe cyane ndetse inamuhesha ibihembo bikomeye, ica uduhigo ku isi hose. 

    Rema, ari mu bahanzi begukanye ibihembo bikuru muri Trace Awards 2023 kuko yegukanye icya “Best Global Africa Artist'' [Umuhanzi wo muri Afurika witwaye neza hanze yayo] n'icy'indirimbo y'umwaka “Song of the year” abikesheje 'Calm Down.' Ku myaka ye mike, uyu musore yibitseho ibihembo bya MTV VMA, City People Music Award, icya The Headies n'ibindi.

    2.     Burna Boy


    Burna Boy w'imyaka 32 y'amavuko, ubusanzwe yitwa Damini Ebunoluwa Ogulu MFR. Ni umwe mu bahanzi b'abanya-Nigeria bakomeye haba muri Afurika no ku Isi muri rusange. Yatangiye kumenyekanye bwa mbere muri 2012 nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye yanakunzwe yitwa 'Like to Party.' 

    Burna, amaze kwigwizaho ibihembo byinshi abikesha indirimbo ndetse na Album ze zagiye zandika amateka. Muri ibyo bihembo, harimo icyo aheruka gukura i Kigali muri Trace Awards 2023 cya Album nziza 'Love Damini,' icya MTV EMAs, The Headies Awards, BET Awards, Grammy Awards n'ibindi byinshi.

    3.     Davido


    David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido ni umwe mu bahanzi b'abanya-Nigeria bahagaze neza haba mu muziki no ku mufuka kuko Google igaragaza ko muri uyu mwaka atunze arenga miliyoni 27.6 z'amadorali. Uyu muhanzi yahiriwe n'uyu mwaka no mu buzima bwihariye bw'umuryango we, kuko yibarutse impanga nyuma yo gupfusha imfura ye y'umuhungu yitabye Imana umwaka ushize. 

    Abifashijwemo n'indirimbo ze zakunzwe cyane nka Unavailable yakoranye na Musa Keys wo muri Afurika y'epfo, High yahuriyemo na Adekunle Gold, Feel Blow My Mind n'izindi, uyu muhanzi amaze kugera ku rwego rukomeye, aho amaze kwibikaho ibihembo birimo ibyo yegukanye ejobundi muri Trace Awards 2023; icya Collabo nziza 'Unavailable' ndetse n'icy'umuhanzi mwiza w'umugabo. Davido kandi afite igihembo cya BET, icya MTV EMAs, icya The Headies n'ibindi.

    4.     Tiwa Savage


    Tiwatope Omolara Savage wamenyekanye nka Tiwa Savage, ni umuhanzikazi wo muri Nigeria ufite imyaka 43 y'amavuko. Uyu, afatwa nk'Umwamikazi w'injyana ya Afrobeats. Usibye iyi njyana, Tiwa amenyerewe no muri R&B, Hip-hop, Afropop n'izindi. 

    Ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kugeza kure umuziki wa Nigeria n'uwa Afurika muri rusange. Abifashijwemo n'indirimbo nka 'Who is your Guy?', Koroba, Ma Lo, All Over n'izindi, Tiwa Savage yigaruriye imitima ya benshi, yagura umuziki we ndetse unamuhesha ibihembo bitandukanye. 

    Kugeza ubu, yibitseho ibihembo bitandukanye birimo icya collabo nziza 'Who is your Guy' yatsindiye uyu mwaka mu bihembo bya Headies Awards, icya MTV EMAs, MTV Africa Music Award, City People Music Award, n'ibindi.

    5.     Ayra Starr


    Oyinkansola Sarah Aderibigbe umaze kumenyekana nka Ayra Starr afite imyaka 21. Yavukiye muri Nigeria, atangira umuziki nyuma y'igihe acuruza agataro. Ku myaka 16 y'amavuko, Ayra Starr yamurikaga imideri akorana na Quove Model Management. 

    Uyu muhanzikazi, afite ijwi ritangaje kandi ryihariye, ibituma akundwa n'abatari bake, ubu akaba amaze kumenyekana no kumenyekanisha umuziki we n'uwa Nigeria muri rusange ku ku rwego mpuzamahanga. Afite indirimbo zazamuye urwego rwe, zirimo Rush, Sability, Bloody Samaritan n'izindi. 

    Uyu mukobwa umaze igihe gito mu muziki, yibitseho ibihembo birimo ibya The Headies Awards, icy'umwaka ushize ndetse n'icy'uyu mwaka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135835/bibitseho-ibihembo-agahishyi-abahanzi-5-bayoboye-umuziki-wa-nigeria-muri-2023-135835.html

  • Ni muntu ki Keffe D watawe muri yombi akuriki… – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 23 Nzeri 2023 ni bwo polisi ya Las Vegas yataye muri yombi Keffe D imushinja kwica umuraperi w'icyamamare Tupac '2Pac' Shakur nyuma yaho isatse urugo rwe igasangamo imbunda yarashe uyu muraperi mu 1996.

    Kuva ubwo abantu benshi barimo n'ibyamamare nka Snoop Dogg, Jada Pinkett Smith, Viola Davis n'abandi bishimiye ko uyu mugabo atawe muri yombi ndetse ko hagiye kuboneka ibisubizo byibazwaga ku rupfu rwa Tupac Shakur umaze imyaka 27 yishwe.

    Ese Keffe D watawe muri yombi akurikiranyweho kwica Tupac ni muntu ki?

    Amazina ye nyakuri ni Duane Davis wamenyekanye ku izina rya Keffe D. Yavutse tariki 14 Kamena mu 1963, avukira mu gace ka Compton muri Calfornia kazwiho kuvukamo ibyamamare byinshi. Kuba yaravukiye muri aka gace kuzuyemo abahanzi bazwi, byanatumye akurana n'abamwe muri bo ndetse aba inshuti za hafi yabo.

    Keffe D yakuze ari inshuti magara ya Eric Wright uzwi cyane ku izina rya 'Eazy E' umwe mubaraperi bari bagize itsinda rya 'N.W.A' ryabagamo Ice Cube, Dr. Dre, MC Ren hamwe na DJ Yella. Iri tsinda ryakunze kuba riri kumwe cyane na Keffe D ndetse yanagiye agaragara mu mashusho yabo.

    Uretse kuba inshuti yaba baraperi bakomeye muri Amerika, Keffe D yari inshuti ya hafi ya Suge Knight biganye amashuri abanza. 

    Uyi Suge Knigt nawe uri mu buroko yahoze ari umukire ukomeye muri California ndetse ni nawe washinze inzu ifasha abahanzi ya 'Death Row' yabagamo Tupac Shakur, Dr Dre na Snoop Dogg. Kuba hafi yaba bahanzi bose byatumye Keffe D yifuza kuba nkabo ngo ajye mu muziki nyamara ntibyamuhira.

    Keffe D ukurikiranyweho urupfu rw’umuraperi Tupac Shakur

    Keffe D amaze kubona ko gukora umuziki atari ibintu bye dore ko ntanimpano yarabifitemo, yahise atangira kujya mu bikorwa bibi byo kumuhanda ndetse anaba umwe mu barara (Gangster) bari bazwi cyane muri California. Yahise ashinga itsinda ry'amabandi ryitwa 'South Side Compton Crips'.

    Iri tsinda rizwiho kuba ryacuruzaga ibiyobyabwenge, imbuda zitemewe no gucuruza abakobwa. Rizwiho kandi kuba ryaragiye rirasana n'andi matsinda bari bahanganye kumugaragaro ndetse Keffe D ni kenshi yatawe muri yombi azira kurasa abantu no gutunga imbunda mu buryo butemewe. Icyo gihe ariko ntiyigeze akatirwa ngo afungwe bitewe n'imbaraga zifaranga no gutera ubwoba abapolisi.

    Keffe D ahurirahe n'urupfu rwa Tupac Shakur?

    Izina rya Keffe D rikunze kugarukwaho cyane iyo havuzwe urupfu rwa Tupac

    Nyuma y'iminsi micye Tupac Shakur yitabye Imana nyuma yo kuraswa i Las Vegas, umupolisi  witwa Tim Brennan wari usanzwe ari mu iperereza ry'ibyaha Duane 'Keffe D' Davis yarakurikiranyweho, wabarizwaga muri polisi ya gace ka Compton, yahaye impapuro inkiko zivuga ko Keffe D yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Tupac kuko itsinda ry'amabandi ayoboye rya 'South Sice Compton Crips' ryari rimaze iminsi rihanganye n'inzu ya Death Row nyuma yahoo Keffe D na Suge Knight bashwaniye.

    Icyo gihe ntakintu byatanze kuko ntabimenyetso bifatika uyu mupolisi yagaragazaga uretse kuba Keffe D nabo mu itsinda rye bari i Las Vegas ubwo Tupac Shakur yaraswaga. Mu 1998 nibwo byavuzweko uwarashe uyu muraperi ari Orlando Anderson uzwi nka 'Baby Lane',  akaba anafite icyo apfana na Keffe D dore ko ari Nyirarume we.

    Mu 1998 nyuma y'urupfu rwa Orlando Anderson wapfuye arashwe n'abagenzi be bamushinjaga ko yabagambaniye muri polisi, nibwo Keffe D yavuze ko umwishywa we ariwe warashe Tupac Shakur. Kuvuga ibi ariko ntacyo byari gutanga kuko Orlando yaramaze kwitaba Imana.

    Keffe D yakunze kwigamba ko azi byinshi ku rupfu rwa Tupac Shakur

    Keffe D aherutse kwitaba urukiko ku nshuro ya mbere

    Mu 2008 Keffe D ubwo yahamagarwa na polisi ya Compton ngo avuge ibyabaye mu ijoro Tupac yarasiweho, yavuze ko azi ukuri kubyabaye ndetse ko azi neza uwakuruye imbarutso ku mbunda yarashe uyu muraperi, gusa akavuga ko atamena ibanga ngo amushyire hanze kuko ngo yaba yishe igihango yagiranye nabo bakoranaga ku mihanda ya Compton. Ibi bizwi ku izina rya 'Street Code'.

    Mu 2011 umupolisi wo muri Los Angeles wakoraga iperereza ku rupfu rwa Tupac Shakur, witwa Greg Kading ari nawe wakoraga iperereza ku rupfu rw'umuraperi The Notorious Biggie, yasohoye igitabo cyitwa 'Muder Rap' aho yanditse ko Keffe D yamwibwiriye ko ariwe wishe Tupac abisabwe n'undi muraperi Sean 'Diddy' Combs wamwishyuye amafaranga angana na miliyoni imwe y'amadolari.

    Mu 2018 televiziyo mpuzamahanga y'imyidagaduro ya BET, yasohoye filime mbarankuru yitwa 'Death Row Chronicles' yarikubiyemo ubuhamya ku rupfu rwa Tupac n'ibyaha Suge Knight yakoreraga muri iyi nzu ya Death Row yafashaga abahanzi ari nayo Tupac Shakur yabagamo.

    Muri iyi filime niho Keffe D yavugiyemo ko agiye kuvuga ukuri kose ku rupfu rwa Tupac. Yavuze ko bitewe n'uko arwaye indwara ya kanseri ntagihe kinini asigaranye ariyo mpamvu agomba kuvugisha ukuri mbere y'uko apfa. 

    Yagize ati: 'Kanseri yanyica isaha iyariyo yose, sinshaka gupfa nkagenda ntasubije ikibazo benshi bibaza ku rupfu rwa Tupac. Yego ninjye wabikoze. Ni njye wamurashe ndi kumwe na bagenzi banjye. Nabikoze maze kwishyurwa na P.Diddy wansabye kwica abagize Death Row''.

    Uyu mugabo yakunze kwigamba kenshi ko azi byinshi ku rupfu rwa Tupac

    Icyo gihe iyi filime imaze kujya hanze ntabwo ibyo yavuze abantu babyizeye dore ko bavugaga ko ari ikinyoma yavuze kugirango yishyurwe na BET basohore iyi filime. Abandi kandi bavugaga ko ibyo avuga abiterwa n'uko ashaka kwamamara.

    Muri uyu mwaka kandi ni na bwo Netflix yasohoye indi filime ku rupfu rwa Tupac yitwa 'Unsolved', yavuze ko yararari mu modoka ya Cadillac yarashe Tupac wari wicaye mu modoka ya BMW mu ijoro ryo kuwa 13 Nzeri 1996 ari naryo uyu muraperi yapfiriyeho. Keffe D yavuze ko umwishywa we Anderson atariwe wakuruye imbunda yishe Tupac. 

    Ibi byatumye benshi bibaza aho ukuri guherereye kuko uyu mugabo yakomezaga kuvuga ubuhamya butandukanye aho rimwe avuga ko ariwe warashe, ubundi akavuga ko ari mwishywa we naho ubundi akavuga ko atariwe ari nabyo byatumye ibyo yavugaga bitizerwaga.

    Ni kensi Keffe D yatunze agatoki Diddy avuga ko ariwe wamwishyuye ngo ahitane Tupac

    Ntibyatinze Keffe D mu 2019 asohora igitabo yise 'Compton Street Legend', aho yanditseko umuraperi w'umuherwe Diddy ariwe wamwishyuye ngo yivugane Tupac Shakur. Yavuze ko yahoze ari inshuti ya hafi ya Diddy ndetse ko ari nawe wamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa '1964 Chevy' yakoresheje mu mashusho y'indirimbo yitwa 'Can U Get Wit It' yakoranye n'umuhanzi Usher.

    Muri iki gitabo Keffe D avuga ko Diddy yangaga cyane Tupac n'abagenzi be bo muri Death Row nyuma yaho Tupac yasohoye indirimbo yise 'Hit Em Up' aho yibasiye bikomeye Biggie na Diddy ari naho yabashinjije ko bashatse kumwicisha ntibabigeraho.

    Keffe D ariko nubwo yavuze byinshi ku rupfu rwa Tupac muri iki gitabo, nabwo abantu bavuze ko ibyo yanditse ari ibinyoma agamije kubona amafaranga.  Mu biganiro bitandukanye Keffe D yagiye aha itangazamakuru yakunze kwigamba ko ariwe muntu wenyine ku isi uzi ukuri ku rupfu rwa Tupac Shakur ndetse ko bimubabaza kuba ntawumwizera iyo abivuze.

    Magingo aya Keffe D yatawe muri yombi nyuma y’imyaka 27 Tupac apfuye

    Nyuma y'igihe kirekire Keffe D yigamba urupfu rwa Tupac, ku itariki 23 Nzeri 2023 nibwo polisi ya Las Vegas yamutaye muri yombi imushinja kwivugana uyu muraperi ufatwa nk'umwami w'injyana ya Rap/Hip Hop.

    Kugeza ubu Keffe D uri mu maboko y'ubutabera, akomeje gutuma Diddy yibasirwa nyuma yahoo yongeye kuvuga ko ariwe wamwishyuye ngo yice Tupac Shakur. Ku mbuga nkoranyambaga kandi hamaze iminsi intambara y'amagambo iyobowe na 50 Cent uvuga ko Diddy ariwe wicishije Tupac kandi ko nawe akwiriye gukurikiranwa hatitawe kumbaraga n'amafaranga afite.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135851/ni-muntu-ki-keffe-d-watawe-muri-yombi-akurikiranyweho-guhitana-tupac-shakur-nyuma-yimyaka–135851.html