Blog

  • Niryo tsinda rirambye mu Karere! Redemption V… – #rwanda #RwOT

    Redemption Voice yatangiye gukora umurimo w’Imana mu ndirimbo mu mwaka wa 2007, aho bari bakiri bato biga mu mashuri yisumbuye. Kugeza uyu munsi babaye abagabo n’abagore bakibirimo. Redemption Voice yujuje imyaka 16 ikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Abagize Redemption Voice Burundi ni abaririmbyi batandatu (abasore batanu n’umukobwa umwe) ari bo: Hervé, Davy, Zackarie, Bénie Bernice na Hervé Patrick. Redemption Voice Canada igizwe n’abaririmbyi barindwi (7) aribo: Yvan, Leslie, Eric, Greta, Corine, Adonis na Kelly”.

    Bamaze gukora album 5 ari zo “Yuguruye Ntawugara”, “Ni Wewe gusa”, “Nashimwe”, “Yangiriye Neza” n’iya gatanu (ntibaratangaza izina ryayo) bagiye gushyira hanze vuba, ariko indirimbo zitari nke ziyigize zimaze kujya hanze nka “Ndakwizigiye”, “Naho Nagendeye” na “Yarankunze”.

    Batwaye ibihembo byinshi kandi bikomeye mu muziki wa Gospel birimo: Africa Gospel Music Awards baherewe i Londres mu Bwongereza aho babaye aba mbere muri Africa yo hagati “Best Central Africa Artist”. Ni igihembo bahawe mu mwaka wa 2013.

    Bafite kandi Groove Award baherewe i Nairobi nka “Best Artist Burundi” mu 2013; ibikombe bibiri bya TopTen Tube Music Awards bafatiye i Bujumbura mu 2013 na 2014; Pamoja Award 2018 aho bashimiwe ku bwo guhiga abandi mu gukora igitaramo cyiza, “Best Concert 2022”.

    Mu rugendo rwabo rw’umuziki, aba baririmbyi babarizwa mu matorero atandukanye, bamaze gukora ibitaramo bine mu Burundi, ndetse n’igitaramo kimwe bakoreye i Kigali mu Rwanda muri Mutarama 2016. Ubu baritegura gukora ibitaramo i Burayi no mu gihugu cya Canada n’i Bujumbura.

    Redemption Voice bishimira ko abantu batari bacye bakijijwe binyuze mu ndirimbo n’ibitaramo bakoze. Ikindi kibatera amashimwe ni uko “hari abo twabereye icyitegererezo cyangwa urugero mu kuririmba indirimbo zo kuramya nabo ubu bakaba bageze ku rwego rushimishije”.

    Kuba bakomeje kwanda bakaba bakorera i Burundi no muri Canada, ni ipaji y’igitabo cy’amateka yabo ibaryohera cyane. Yves Ishimwe Perezida wa Redemption Voice (Burundi na Canada), yabwiye inyaRwanda ko babishimira Imana mu buryo bukomeye. Yanahishuye ko bitegura gufungura Redemption Voice mu Burayi.

    Aragira ati “Yego Imana yatugiriye neza kuko twagiye twaguka, ubu hamaze kuvuka Redemption Voice Canada ndetse imaze gusohora ibikorwa bitari bike. Vuba hagiye kuvuka na Redemption Voice muri Europe n’ahandi hose Yesu azadushoboza kugera”.

    Yavuze ko mu myaka 5 iri mbere “Turifuza cyane kuzabona benshi bamenya Kristo ku bwa zino ndirimbo turirimba. Kubona benshi bakira indwara biciye mu kuramya. Kubona itorero n’abakristo bashyigikira abaririmvyi kuruta uko bigeze kubikora, hanyuma abaririmvyi bagakora batavunika”.

    Umuziki w’Akarere ka Afrika y’Uburasirazuba mu mboni za Redemption Voice

    Redemption Voice ikomeje kwaguka umunsi ku wundi, ivuga ko umuziki wa Gospel mu Karere ka Afrika y’Uburasirazuba, muri iki gihe uri ku rwego rwiza ariko hari ibikwiriye kongerwamo imbaraga. Bavuze ko abakora umuziki wa Gospel bakwiye kwirinda umwuka wo guhangana.

    Yves Ishimwe asanga ko abaramyi bakwiriye gukorera hamwe/kugirana inama mu ntumbero yo gukuzanya, abakuru bagafasha abato n’abato bagafasha abakuru. Ati “Ubumwe cyane cyane, hanyuma ntitugire umwuka wo guhangana kuko kenshi uzana ibintu bitari byiza nubwo rimwe na rimwe ufasha”.

    Aravuga ibi mu gihe Redemption Voice ari itsinda rirambye mu muziki, ndetse niyo iza ku isonga mu matsinda yose yo mu karere ataracogoye (ntabwo harimo amakorali na za Minisiteri). Icyemeza ko nta na gahunfa bafite yo guhagarara ni uko bakomeje kugaba amashami hirya no hno ku Isi.

    Amwe mu matsinda yubatse izina mu Karere ariko atacyumvikana uyu munsi harimo One Nation Gospel y’i Burundi yamamaye mu ndirimbo “Imana si umuntu”; itsinda rya Makoma ryo muri DRC ryakunzwe cyane mu myaka ya 1995 ryamamaye muri “Natamboli” na “Naleli”.

    Si ayo gusa ahubwo hari n’ayo mu Rwanda atacyumvikana kandi yarahoranye ijambo. Muri yo harimo The Sisters yari igizwe na Aline Gahongayire, Tonzi, Phanny Wibabara na Gaby Kamanzi; The Blessed Sisters y’abakobwa batatu bavukana Peace, Rebecca na Dorcas; Hindurwa Band yakanyujijeho muri za 2004, Beauty For Ashes; n’abandi.

    Redemption Voice idafite umwanya guhagarika umuziki, irakataje cyane ndetse mu minsi ishize bashyize hanze indirimbo “Ndakwizigiye” ikomeje kwerekwa urukundo. Ni indirimbo bahuriyemo bose aho ab’i Burundi n’abo muri Canada bafashwe amashusho ahuzwa mu buryo bwa gihanga.

    Yaje isanga izindi ziheruka zikomeye kuryohera abakunzi benshi nka: “Naho nagendeye” Ft Big Zoe; “Yarankunze”; “Mutima wanje”; “Ahora ambwira”; “Imigambi” bakoranye na Victorious Team – itsinda rihagurutse neza i Burundi; “Yangiriye neza” na Hallelujah bakoranye na Apotre Apollinaire Habonimana.

    Redemption Voice Burundi igizwe n’abasore batanu n’umukobwa umwe

    Redemption Voice Canada igizwe n’abasore batatu n’abakobwa bane

    Redemption Voice bamaze imyaka 16 mu muziki kandi nta gahunda bafite yo kuwuvamo

    Ibitaramo bya Redemption Voice biritabirwa cyane kandi bikitabirwa n’ingeri zitandukanye

    Redemption Voice ni abahanga cyane mu kuririmba umuziki wa Live

    Redemption Voice baritegura kugaba amashami ku mugabane w’Uburayi nyuma ya Canada bafitemo ijambo

    REBA INDIRIMBO NSHYA “NDAKWIZIGIYE” YA REDEMPTION VOICE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135876/niryo-tsinda-rirambye-mu-karere-redemption-voice-bateguje-album-ya-5-banahishura-kugaba-am-135876.html

  • Abakinnyi 5 nibo batemerewe gukina umunsi wa 9 wa shampiyona #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru irakomeza mu mpera z’iki cyumweru aho abakinnyi 5 bayobowe na kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio ari bo batemerewe gukina uyu mukino.

    Ni umunsi urimo umukino w’abakeba uhuza Rayon Sports na APR FC, uzaba tariki ya 29 Ukwakira kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00′.

    Undi mukino ukomeye witezwe ni uwa Musanze FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona idashaka gutakaza uyu mwanya, izakiramo AS Kigali ku Cyumweru kuri Stade Ubworoherane.

    Abakinnyi bane, Nshuti Dominique Savio wa Police FC, Dikoume Yvan Marcel wa Muhazi United, Uwimana Emmanuel wa Gorilla FC na Malipangu Christian wa Gasogi United bujuje amakarita 3 y’imihondo kongeraho na Nshimiyimana Abdou wa Etincelles FC wabonye ikarita itukura mu mukino uheruka wa APR FC, ntabwo bemerewe gukina umunsi wa 9 wa shampiyona.

    Gahunda y’umunsi wa 9

    Ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023

    Gorilla FC vs Marines FC
    Kiyovu Sports vs Etoile del’Est

    Ku wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023

    Bugesera FC vs Amagaju FC
    Mukura VS vs Etincelles FC
    Gasogi United vs Police FC

    Ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023

    APR FC vs Rayon Sports
    Sunrise FC vs Muhazi United
    Musanze FC vs AS Kigali

    Nshuti Dominique Savio ari mu bakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 9

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-5-nibo-batemerewe-gukina-umunsi-wa-9-wa-shampiyona

  • Flexin Paka bahishuye ububi bwiraha mu ndiri… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe bisigaye bigoye kubona itsinda ry'abanyamuziki rimara kabiri ritaratandukana, itsinda ry'abasore babiri rya Flexin Paka rimaze imyaka itanu riha abanyarwanda imiziki ijyanye n'igihe kandi yiganjemo ubutumwa bugenewe urubyiruko.

    Aba basore b'abanyemano mu muziki, Rukumbi n'uwitwa Bless Bwite, bitezweho gushimisha abakunzi ba muzika nyarwanda binyuze mu ndirimbo nshya yabo ya gatanu bamaze no gushyira hanze yitwa 'Generation (Kweli)' ikubiyemo ubuzima bubi urubyiruko rw'iki gihe rubayemo kubera amadeni menshi ruterwa no gukunda iraha.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Bless Bwite umwe mu bagize iri tsinda Bless Bwite, yatangaje ko igitekerezo cy'iyi ndirimbo cyavuye ku myitwarire isigaye iranga urubyiruko rwabaswe n'iraha. 

    Yavuze ko benshi mu rubyiruko basigaye bakunda guhora mu birori, ugasanga birabatera guhora mu madeni bitewe n'uko batagikunda no gukora, abandi ugasanga barishora mu busambanyi kugira ngo babone amafaranga bashora muri iryo raha ibyo basigaye bita 'Gutwika.'

    Agaruka ku butumwa bashakaga gutanga muri iyi ndirimbo, Bless Bwite yagize ati: 'Twashakaga gukangurira urubyiruko kwirinda kurya amadeni menshi kubera iraha, bakirinda guhora mu tubari n'ibirori bya buri munsi, bagakura amaboko mu mifuka bagakora.'

    Iri tsinda rya Flexin Paka rimaze gushyira hanze indirimbo eshsnu ziganjemo iz'ibirori  nka Hasi, In Case bakoranye na Yvan Mpano, Maybe n'izindi. Bavuga ko mu rugendo rwabo muzika bashyize imbere gukora ibihangano byiza kandi byinshi mu rwego rwo kurushaho kwiyegurira imitima y'abakunzi bamaze kunguka.

    Indirimbo yabo nshya 'Generation' imaze amasaha make isohotse, mu buryo bw'amajwi yatunganijwe na Winner Beatz, naho amashusho agatunganwa na Bless World Music. 


    Bless Bwite ubarizwa mu itsinda rya Flexin Paka

    Rukumbi, uhuriye mu itsinda rimwe na Bless Bwite

    Flexin Paka, itsinda rifite intego yo gutza imbere umuziki nyarwanda

    Reba indirimbo nshya ya Flexin Paka bise ‘Generation’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135875/flexin-paka-bahishuye-ububi-bwiraha-mu-ndirimbo-yabo-nshya-generation-video-135875.html

  • Kung-Fu Wushu: Hasojwe amahugurwa yafashije a… – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yabaye mu byiciro bibiri; ay'icya mbere “Taiji Boxing of Chen Style” yatanzwe na Chen Haijun naho ay'icyiciro cya kabiri “Shaolin Martial Arts” atangwa na Zao Changan kuva tariki ya 6 Nzeri kugeza ku wa 25 Ukwakira 2023, mu nzu y'imikino ya Tsen Sport Kung-Fu Organization ku Kimihurura mu Rugando.

    Igikorwa cyo kuyasoza cyitabiriwe n'abarimo Chargé d'Affaires wa Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Lin Hang; Umuyobozi Mukuru ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Butoyi Jean wari uhagarariye Komite Olempike y'u Rwanda ndetse na Uwiragiye Marc uyobora Ishyirahamwe ry'Umukino wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda.

    Chargé d'Affaires wa Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Lin Hang, yashimye imikoranire iri hagati y'iyi ambasade n'Ishyirahamwe nyarwanda ry'Umukino wa Kung-Fu, avuga ko aya mahugurwa agamije kurema abakinnyi beza b'ejo hazaza.

    Ati 'Twizera ko bazavamo ba Bruce Lee na Jackie Chan b'ejo hazaza kandi bakazaba ba ambasaderi b'ejo hazaza b'ubucuti n'umubano mwiza hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa. Uretse ubuhanga bw'umukino no kugira ubuzima bwiza, ni ugusangira umuco n'indangagaciro z'ibihugu byombi.'

    Uwiragiye Marc uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Kung-Fu Wushu, yavuze ko ari amahirwe bagize kuba aya mahugurwa yarabereye mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere muri Afurika yose.

    Ati 'Ni ubwa mbere aya mahugurwa abereye muri Afurika, kuba ku ikubitiro yabereye mu Rwanda bivuze ko hari uko barubona mu bijyanye n'imikorere n'umubano u Rwanda rugirana n'amahanga.'

    Yakomeje agira ati 'Bifite icyo bitumariye cyane kuko abari bayarimo ni urubyiruko, rugira ubumenyi rugira, bugatuma rugera ahantu heza. Tukaba dutekereza ko uko tuzajya dutera imbere, tuzagera no kuba twaba abanyamwuga.'

    Aya mahugurwa yitabiriwe n'abakinnyi 50 baturutse mu makipe anyuranye mu gihugu, ndetse byitezwe ko bazageza ubumenyi bungutse ku bandi batabashije kwitabira nk'uko Uwiragiye yakomeje abigarukaho.

    Ati 'Tugiye kunoza umubano n'aba bavandimwe kugira ngo dukomeze kuzamura urwego rwacu, ibyo twize uyu munsi, ubutaha tukazongereho ibindi. Hari gahunda ishoboka turi kuganiraho, ko hari Abanyarwanda bashobora kujyayo umwaka umwe, noneho undi ukurikiyeho, abandi bakaza inaha.'

    Umwe mu bahuguwe, Havugimana Emmanuel, yashimangiye ko hari byinshi bungutse birimo no kumenya Kung-Fu gakondo bo batari basanzwe bakina kandi bizeye ko ibyo bize bizabafasha kwitwara neza mu marushanwa ari imbere.

    Ati 'Twungukiyemo byinshi harimo nka Tai chi iyo bita 'Chinese style', ni ubwa mbere yari igeze mu Rwanda, ikindi twigiyemo ni Kung-Fu gakondo ari yo bita 'Shaolin Chen'. Ubundi twagiraga irushanwa rimwe rigezweho ariko ubu tugiye kwinjira no mu rindi rya gakondo.'

    Yakomeje agira ati 'Byadufashije ikintu kinini, cyane ko dufite ikipe igiye kujya mu Gikombe cy'Isi, twagize umwanya mwiza ndetse tubona n'abarimu bagezweho baradukosora, twizeye ko mu marushanwa tuzajyamo, tuzitwara neza.'

    Nyuma yo gusoza aya mahugurwa, biteganyijwe ko hari abakinnyi babiri bazahagararira u Rwanda mu Gikombe cy'Isi kizabera muri Dallas tariki ya 14-22 Ugushyingo 2023.

    Abo ni Mutuyimana Emmanuel na Iregana Steven bazajyana n'Umutoza Simparikubwaho Godefroy mu gihe Uwiragiye Marc uyobora Federasiyo azitabira Inama Rusange y'Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Kung-Fu Wushu. Imbere mu gihugu, hari kuba Shampiyona y'Igihugu aho izakinirwa mu bice birimo i Nyagatare, Gicumbi n'i Kigali.




    Hasojwe amahugurwa ategura igikombe cy’Isi muri Kung-Fu Wushu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135871/kung-fu-wushu-hasojwe-amahugurwa-yafashije-abakinnyi-bu-rwanda-kwitegura-igikombe-cyisi-am-135871.html

  • Aptre Yongwe yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo… – #rwanda #RwOT

    Isomwa y’urubanza Ubushinjacyaha buregamo Joseph Harerimana kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ryabaye ku mugoroba w’uyu wa Kane tarik 26 Ukwakira 2023.

    Uko isomwa ryagenze:

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Apôtre Yongwe yatekeye abantu imitwe ko abasengera bagasubizwa kandi ari imitwe. Yabivugiye kuri shene za YouTube hakaba hari amajwi n’amashusho. Ubushinjacyaha bwavuze ko hari abo yijeje Visa no kuzamurirwa imishahara mu kazi

    Ubushinjacyaha busanga ibyo bikorwa byakozwe na Apôtre Yongwe bigize icyaha. Yongwe yireguye ko kuva mu 2013 yimitswe akaba atunzwe n’amaturo. Yaburanye avuga ko amaturo yagombaga gutangwa kugira ngo abasengere kandi ngo yabaga akeneye ibitunga umuryango.

    Ubushinjacyaha bwashingiye ku mpamvu zikomeye harimo ibirego by’abantu batandukanye bamuhaye amafaranga ariko ibyifuzo byabo ntabwo byashubijwe. Ubushinjacyaha buvuga ko hari amafaranga menshi yanyuze kuri telefoni ya Apôtre Yongwe kandi mu buryo bw’uburiganya. 

    Indi mpamvu ubushinjacyaha bwavuze ko akoresha amayeri y’ubwambuzi kandi yifashisha abandi bahungu 3 basengana. Ubushinjacyaha busaba ko izi mpamvu zikomeye zituma akekwaho iki cyaha. Bwasabye ko afungwa kuko hagikorwa iperereza. 

    Ubushinjacyaha buvuga ko hari abantu benshi bakiza kurega. Ubushinjacyaha buvuga ko Apôtre Yongwe afunzwe iki cyaha cyahagarara kuko byanabera isomo abandi.

    Soma inkuru y’igihe Apotre Yongwe yaburanaga

    Apôtre Yongwe utari mu rukiko hasomwe uko yaburanye. Yavuze ko adatewe isoni no kurya amaturo. Yanavuze ko kuba yasaba ituro ru’ishimwe nta kibazo abifiteho kuko abikomora ku ijambo ry’Imana. Yatanze urugero kuri Abraham watanze umuhungu we Isaka nk’ituro. 

    Apôtre Yongwe yavuze ko nta muntu yambuye. Abenshi baramwihamagariraga nyuma yo kumva ibyo abwiriza. Yabwiye urukiko ko amafaranga yabanzaga kuyemeranyaho n’abazaga bamusanga.

    Apôtre Yongwe yabwiye urukiko ko niba hari abifuza gusubizwa ariya maturo yayashaka akayabaha. Yongeyeho ko yari amaze imyaka 2 akora ubucuruzi ku buryo amafaranga yanyuze kuri telefoni nta kibazo abibonamo. 

    Kuba yarabonaga amafaranga menshi anyuze kuri Western Union na Mobile Money asanga ari umugisha yagize kubera igikundiro. Yasabye kurekurwa akaba yakwigisha abandi bishora muri biriya bikorwa. Maitre Francis wunganira Apôtre Yongwe yasabye ko uwo yunganira afungurwa agakurikirwa adafunzwe.

    Urukiko rwanzuye ko hari ibyagezweho bihagije mu iperereza kugirango ukirikiranyweho afungwe iminsi 30 y’agateganyo. Umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo wemeje ko Apôtre Yongwe afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Uyu mwanzuro wagizwe itegeko akaba ari buhite ajyanwa gufungirwa i Mageragere. 

    Afite iminsi 5 yo kujuririra iki cyemezo. Umwanzuro wasomewe mu cyumba kiberamo imanza gifite nimero 2. Salle yari yuzuye abanyamakuru, abo mu muryango wa Yongwe ndetse n’abakozi ba Yongwe Tv. Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

    Urukiko kandi rwasanze hari amashusho n’amajwi aho yasabaga abantu gutanga ituro kuko ategeka bikaba. Urukiko kandi rwavuze ko ubwo yabazwaga mu iperereza yemeye ko habayemo amakosa kandi ko yiteguye kubihindura. 

    Urukiko rusanga Apôtre Yongwe yemera ko yagiye yemera ko yagiye yakira amafaranga y’abantu benshi bamusabaga kubasengera. Mbere yo gusenga yabanzaga kubasaba ituro. Abo yasengeye ntibigeze bemera ko babaga babyumvikanye. 

    Apôtre Yongwe yavuze ko yajyaga mu butayu kandi nta kibigaragaza. Urukiko rero rusanga kuba abantu barasengewe ntibasubizwe bihagije kuba akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya. Harerimana Joseph rero atakurikiranwa afunzwe mu gihe y’iminsi 30.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ari ukumurindira umutekano, Kwirinda ko abangamira iperereza ndetse no kuba hari abantu benshi bakomeje kuza kumurega. Iki cyaha kuba aramutswe agihamijwe yahabwa igihano cy’imyaka 2 ariyo mpamvu agomba gukurikiranwa afunze. 

    Apôtre Yongwe yasabye ko yakurikiranwa ari hanze kuko afite abana 7, ikigo y’itangazamakuru kandi ntiyigeze agora iperereza. Maitre Francis yavuze ko uwo yunganira ibyo yakoze ntabwo bigize icyaha.

    Urukiko rwashingiye ku ngingo zitandukanye, rusanga icyaha akekwaho gihanishwa igifungo cy’imyaka 3-5 kandi hari impamvu zikomeye. Rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo. 

    Uyu mwanzuro rero ufashwe kugira ngo Apôtre Yongwe atabangamira iperereza. Ni umwanzuro ufashwe none tariki 26 Ukwakira 2023 saa kumi na 40′.

    Apotre Yongwe yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

    Apotre Yongwe yaburanye ahakana icyaha akurikranyweho

    UKO BYARI BIMEZE UBWO APOTRE YONGWE YABURANAGA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135873/apotre-yongwe-yakatiwe-iminsi-30-yagateganyo-ahita-ajyanwa-i-mageragere-135873.html

  • Sadio Man yaguze ikipe y’i Burayi – #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi w’imyaka 31 y’amavuko, ikipe yaguze yitwa Bourges Foot 18, ikaba yari isanzwe ikina icyiciro cya Kane mu Bufaransa. 

    Sadio Mane yakoze iki gikorwa nyuma yo kumara igihe kinini abitekerezaho ndetse akaba yari asanzwe iri n’inshuti na Perezida w’iyi kipe, Cheikh Sylla, bikaba binateganyijwe ko ariwe uzakomeza kuyiyobora. 

    Nk’uko ikinyamakuru ESPN kibyandika, mu mpeshyi y’uyu mwaka ubwo Isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi ryari rifunguye, uyu munya-Senegal yagize uruhare mu bakinnyi binjiye muri iyi kipe ya Bourges Foot 18, atanga amafaranga ariko ejo kuwa Gatatu ni bwo byemejwe ko yayiguze mu buryo bw’amategeko.

    Iyi kipe ya Bourges Foot 18 iherereye mu birometero 250 uvuye mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, kure yageze ni mu cyiciro cya kabiri ariko kuri ubu niyo iri ku mwanya wa nyuma aho iri mu itsinda B muri shampiyona y’icyiciro cya 4.

    Sadio Mane aguze iyi kipe nyuma y’uko mu mpeshyi yerekeje muri Al Nassr yo muri Arabia Saudite avuye muri FC Bayern Munich aho ibintu bitari bimeze neza. 

    Uyu mukinnyi amaze gutwara ibikombe 6 mu makipe yanyuzemo birimo icya Champions League yatwaranye na Liverpool muri 2019 ndetse n’icya Premier League muri 2020.

    Sadio Mane yaguze ikipe ikina shampiyona y’icyiciro cya 4 mu Bufaransa

    Bourges Foot 18 yaguzwe na Sadio Mane 

    Sadio Mane yashoye imari muri ruhago

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135867/sadio-mane-yaguze-ikipe-yi-burayi-135867.html

  • Ntagihindutse uwahoze atoza Rayon Sports asho… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura umunsi umwe ngo FERWAFA yerekane umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, aka kazi gakomeje guhabwa umufaransa Didier Gomez Da Rosa w’imyaka 54 y’amavuko.

    Didier Gomes Da Rosa kuva 2008 umaze gutoza amakipe 17, ni umwe mu bagabo bazi umupira wa Afurika ndetse akaba yaratoje ikipe y’igihugu ya Mauritania mu 2021-2022.

    Didier Gomes Da Rosa, yageze muri Afurika bwa mbere ubwo yari aje gutoza ikipe ya Rayon Sports mu 2013, ndetse ayihesha igikombe cya shampiyona. 

    Yaje kuva muri iyi kipe atangira kuzenguruka Afurika, aho yatoje amakipe arimo Coton Sports, Horoya AC, Al-Merrikh, ndetse akaba yaranatoje ikipe ya Simba mu 2021.

    Biteganyijwe ko mu kiganiro n’itangazamakuru kizaba kuri uyu wa Gatanu ku isaha ya saa 15:00 PM aribwo FERWAFA izatangaza umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu “Amavubi”, uzahita atangira gutegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

    Didier Gomez asanzwe azi umupira wo muri Afrika bigendanye n’igihe ahamaze 

    Yahesheje igikombe cya shampiyona ikipe ya Rayon Sports 

    Gomez yari amaze iminsi mu barabu atoza amakipe yaho atandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135865/nta-gihindutse-uwahoze-atoza-rayon-sports-ashobora-kuba-umutoza-wa-amavubi-135865.html

  • Nyagatare: Umusaza uvuga ko asembera kandi ub… – #rwanda #RwOT

    Nsangiyenabo ucumbitse mu Murenge wa Gishari, mu karere ka Rwamagana, avuga ko abayeho mu buzima bubi kandi imitungo ye iri mu karere ka Nyagatare yarigabijwe n’abaturage barimo na koperative ihakorera ibikorwa by’ubuhinzi. 

    Uyu musaza w’imyaka 67 avuga ko amaze imyaka 29 yose asembera kubera imitungo ye yigabijwe n’abantu 9 batari ba nyirayo na koperative ndetse akaba abayeho nabi.

    Nsangiyenabo Augustin yabwiye InyaRwanda.com ko yambuwe isambu ntiyahabwa ingurane yari yemerewe n’Akarere ka Nyagatare kandi abaturage bagaragarije mu nteko rusange y’abaturage bo mu kagari ka Rukomo ya Kabiri mu Murenge wa Rukomo ko isambu ye iri muri ako gace ituyemo.

    Avuga ko abaturage 8 bagurishijwe iyo sambu n’abambuye uwo musaza ubutaka bwe. Umunyamakuru wa inyaRwanda yagiye mu tugari twa twa Rukomo ya Kabiri ndetse na Rurenge ahari isambu ingana Hegitari 6 z’ubutaka bw’uyu musaza.

    Abaturage batuye mu kagari Rukomo bitabiriye inteko rusange y’abaturage yemerejwemo ko Nsangiyenabo agomba guhabwa ingurane ingana n’ubutaka bwe, bavuga ko batunguwe no kuba Akarere ka Nyagatare katarashyize mu bikorwa ibyemerejwe mu nteko y’abaturage.

    Umwe mu baturage wemeza ko abatuye mu masambu ya Nsangiyenabo Augustin bayaguze n’ayabayamuhuguje, ahakana ibyavuzwe n’ubuyobozi ko abatuyemo bahatujwe mu mudugudu akavuga ko bayaguze n’abantu bari bayagiyemo bahungutse.

    Yagize ati: “Haje intumwa z’akarere mu nteko y’abaturage, mu nama hemejwe ko ubutaka bwe buhari ariko butuyemo abantu. Icyo gihe abayobozi bavuze ko azahabwa ingurane ingana n’ubutaka bwe n’inzu yarimo ariko dutunguwe nuko batamukemuriye ikibazo kandi bari babyemereye imbere y’abaturage.”

    Uwo muturage yakomeje avuga ko nta mudugudu washyizwe mu masambu ya Nsangiyenabo Augustin nk’uko bivugwa. Agira ati “Nta mudugudu wigeze ushyirwa ahangaha kuko abarimo bose bariguriye .”

    Umuturage waganiriye na InyaRwanda.com, yasabye ubuyobozi gukemura ikibazo cya Nsangiyenabo Augustin akava mu busembere.

    Yagize ati: “Twari tuzi ko icyo kibazo cyarangiye ariko ubwo kigihari abayobozi bakwiye kugikemura nk’uko babyemereye kuko aho yari atuye harahari kandi bikaba bigaragara ko agiye gusaza nabi kandi imitungo ye irimo abandi bantu.”

    Nsangiyenabo Augustin aganira InyaRwanda.com, yavuze ko ingurane yari yemerewe atayihawe nk’uko byari byemejwe n’abaturage mu nteko y’abaturage.

    Yagize ati: “Isambu yanjye iri mu kagari ka Rukomo ya Kabiri ituyemo abantu umunani banayikoreramo ibikorwa byabo indi sambu ya kabiri iri mu kagari ka Rurenge mu mudugudu wa Biryogo ituyemo umusirikare ndetse harimo na koperative ikoreramo ubuhinzi.

    Nkaba nsaba kurenganurwa nkasubizwa imitungo yanjye cyangwa nkahabwa ingurane ingana n’imitungo yanjye kuko ubutaka bwanjye bwose bungana na hetari esheshatu kandi burimo n’amazu ariko ubu njye ndimo gusembera mu karere ka Rwamagana.”

    Nsangiyenabo Augustin yakomeje avuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ariwe wamwohereje mu karere ka Nyagatare nyuma y’ibaruwa yamwandikiye mu mwaka wa 2018.

    Yagize ati “Ikibazo cyanjye nakigejeje kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu ibaruwa namwandikiye ndetse aranansubiza kuko yampamagaye kuri telefoni ambwira ko ngomba kwandikira Akarere ka Nyagatare kakankemurira ikibazo.

    Nahise nandikira Akarere ka Nyagatare ndetse bajya gushaka uko amakuru basanga ubutaka ari ubwanjye banemeza ko bazampa ingurane ikwiye. “

    Nsangiyenabo Augustin akomeza asaba ubuyobozi kumurenganura agahabwa ingurane ikwiye y’ubutaka ndetse agahabwa inzu yo kubamo.

    Agira ati: “Ndasaba ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ko bwasuzuma neza ikibazo cyanjye kuko ibyo nemerewe ntabwo nabihawe cyangwa ubuyobozi bukampesha imitungo yanjye yatwawe na koperative n’abaturage bayikoreramo kubera ko ubuzima bungoye.

    Ndasaba kandi umubyeyi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuntabara nk’uko arenganura abanyarwanda nanjye akandenganura kuko imitungo yanjye namusabye kundenganuraho kugeza ubu ntayo ndabona kuko abo yanyoherejeho ntibakemuye ikibazo cyanjye uko bikwiye.”

    Mu mwaka wa 2018 Nsangiyenabo Augustin yandikiye Umukuru w’Igihugu amusaba kurenganurwa

    Umunyamakuru wa InyaRwanda.com yagerageje kubaza iki kibazo mu buyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, buvuga ko bugiye kugikurirana. 

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yagize ati: “Twakira ibibazo byinshi by’ubutaka ku buryo icya Nsangiyenabo ntakibuka mu mutwe ariko mu buryo bwo gukemura ibibazo nk’ibyo twashyizeho Itsinda ry’abakozi rishinzwe gukemura ibyo bibazo. Icyo cya Nsangiyenabo nawe ibyo avuga [abaye] ari ukuri yarenganurwa kuko nta muntu warengana kandi umutungo ariwe.”

    Mu nyandiko InyaRwanda.com ifitiye kopi yanditswe n’Intara y’Iburasirazuba yagaragazaga ko ubutaka bwa Nsangiyenabo buri mu mudugudu wa Isangano mu kagari ka Rukomo ya Kabiri ndetse n’uburi mu mudugudu wa Biryogo mu kagari ka Rurenge ivuga ko yatujwemo imidugudu ntahabwe ingurane.

    Nyamara amakuru avuga isambu imwe ikoreramo koperative, ikindi gice kikaba gituyemo umugabo bivugwa ko ari umusirikare. Ni mu gihe mu isambu ya Kabiri abayituyemo bemeza ko bahaguze n’uwaguze n’uwitwa Makuza na Rutungura.

    Nsangiyenabo Augustin yandikiye Intara n’Akarere ka Nyagatare abamenyesha ko atahawe ingurane kuko iyo yahawe ntacyo yamumarira ndetse ko bari bumvikanye ko azahabwa ingurane ikwiye ndetse akanafashwa kubona inzu yo kubamo. 

    Avuga ko ikibazo cye uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG (Rtd) Gasana Emmanuel yashatse kukimugezaho ariko ntabyemererwe ndetse ko uwari Guverineri yasimbuwe Mufulkye Fred yari yaramusabye ko bamuha hegitari eshatu akanabyemera ariko nazo ntazihabwe.

    Ibarura Nsangiyenabo yandikiye ubuyobozi abusaba kumurenganura agahabwa ingurane ikwiye nk’uko bwabyemereje mu nteko y’abaturage 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135850/nyagatare-umusaza-uvuga-ko-asembera-kandi-ubutaka-bwe-bwarigabijwe-nabarimo-koperative-ara-135850.html

  • Trace Awards 2023: Kubera iki The Ben atatanz… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku itariki 21 Ukwakira muri Bk Arena habereye ibirori byo gutanga Trace Awards. Byari ubwa mbere bitanzwe kuva iyo nsakamazashusho yashingwa mu 2003. Yanizihizaga imyaka 20 imaze iteza imbere umuziki w’Abanyafurika na Diaspora y’Afurika. 

    Abanyarwanda barimo The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamela bari gutanga igihembo cya mbere cyabimburiye ibindi. Ni indirimbo ifite amashusho meza kurusha izindi. Ni “Baddie” ya Yemi Alade wo muri Nigeria. 

    Yemi Alade yatangiye umuziki mu 2005 akaba afatwa nk’umuhanzikazi wahirimbaniye iterambere rya Afrobeats. Ahabwa akazina ka Mama Africa kubera ko umuziki we wasakaye henshi kuri uyu mugabane no hanze yawo. Aririmba mu ndimi zisaga 7 akaba ari umwe mu bahanzikazi bahenze bo muri Nigeria. 

    The Ben rero na Pamela bagomba guha igihembo uyu mugore w’imyaka 34 y’amavuko. Ni igihembo cyabimburiye ibindi kuko nicyo cyatanzwe bwa mbere. Ubwo cyarimo gitangwa hari ibyamamare bari bataragera muri Bk Arena nka The Ben na Pamela, Diamond Platnumz, Zuchu, Jux, Davido, n’abandi batandukanye. 

    Akavuyo k’imodoka kabujije The Ben na Pamela gutanga ibihembo 

    Nyuma y’uko abari bahawe ubutumire, abari bahatanye n’abari gutanga ibihembo batambutse ku itapi itukura hakurikiyeho kujya muri salle gukomeza Umuhango nyirizina wo gutanga ibihembo. The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamela bari ku rutonde rw’abari mu gutanga ibihembo bafashwe n’akavuyo k’imodoka ‘Traffic jam, embouteillage’ kuva kuri Marriott Hoteli aherekejwe na Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda. 

    The Ben yabwiye InyaRwanda.com ko Polisi yagerageje gushaka inzira bikanga kuko uriya mugoroba mu muhanda harimo ibinyabiziga byinshi. Ati: “Yego kuba ntaratanze igihembo byatewe no gukererwa kugera kuri BK Arena kandi byaturutse ku kuba mu muhanda harimo imodoka nyinshi”. 

    The Ben na Pamela bari gushyikiriza igihembo uwahize abandi ku ndirimbo ifite amashusho meza “Best Video of the year”. Ni igihembo cyatwawe na Yemi Alade abikesha indirimbo yise’Baddie’. Yagishyikirijwe na Olivier Laouchez washinze Trace. 

    Kuri gahunda y’umunsi muri Trace Awards, The Ben na Pamella bari gutanga igihembo ku ndirimbo nziza y’amashusho

    The Ben na Diamond banyeganyeje BK Arena ubwo baririmbanaga indirimbo “Why” bakoranye

    The Ben na Pamella baserutse mu myenda yiganjemo ibara ry’umweru muri Trace Awards

    REBA “BADDIE” YABAYE INDIRIMBO NZIZA Y’AMASHUSHO MURI TRACE AWARDS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135862/trace-awards-2023-kubera-iki-the-ben-atatanze-igihembo-135862.html

  • Ba Perezida Kagame na Tshisekedi batumiwe mu nama i Brazaville #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo batumiwe na mugenzi wabo   wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, mu nama ibera mu mujyi wa Brazaville, yiga  kurusobe rw'ibinyabuzima n'amashyamba.

    Iyo nama irabera mu kigo cy'Inama Mpuzamahanga cya Kintélé guhera kuri uyu wa 26 kugeza ku wa 28 Ukwakira 2023.

    Iritabirwa kandi na Perezida wa Gabon Brice Oligui Nguema, abandi Bakuru b'Ibihugu 10, abavuga rikumvikana ku rwego mpuzamahanga ndetse n'abandi barenga ibihumbi 3000.

    Aba ba perezida batumiwe mu gihe hamaze iminsi hari umwuka mubi hagati y'ibihugu byombi,ndetse intumwa ya Loni muri aka karere yavuze ko hashobora kuba intambara niba nta gikozwe.

    Perezida Kagame na Tshisekedi bahuye mu gihe perezida wa Angola wari umuhuza mu bibazo bihanganishije ibi bihugu aherutse gutangaza ko nta musaruro bishobora gutanga.

    U Rwanda rushinja Kongo Kinshasa gufasha umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Kinshasa nayo igashinja Kigali gufasha umutwe wa M23, impande zombi zihakana gutanga bene ubu bufasha.

    Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko muri iyi nama yiga ku rusobe rw'ibinyabuzima n'amashyamba hazanabaho gushyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa ikigo cyo kubungabunga uruzi rwa Amazon (Amerika), uruzi rwa Congo (Afurika), n'urwa Borneo Mekong (Asia), ahabarizwa urusobe rw'ibinyabuzima hafi ku kigero cya 80% ku Isi muri gahunda yo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

    The post Ba Perezida Kagame na Tshisekedi batumiwe mu nama i Brazaville appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/26/ba-perezida-kagame-na-tshisekedi-batumiwe-mu-nama-i-brazaville/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ba-perezida-kagame-na-tshisekedi-batumiwe-mu-nama-i-brazaville