Blog

  • Ibyiza 5 abantu bakwigira ku byamamare bakund… – #rwanda #RwOT

    Icyamamare ni umuntu wageze ku bintu runaka ku buryo abantu benshi bamumenya, mu mpande nyinshi z'ubuzima haba muri Politiki, ubuvumbuzi, umuziki, Sinema, imikino, n'ibindi. 

    Akenshi imico, imigenzereze, n'ubuzima bw'ibyamamare bikunze kuba akarorero ku bantu benshi, ndetse muri iki gihe abantu benshi bashinja ibyamamare kuba byarahinduye Isi mu nzira mbi bitewe n'ibikorwa bibi bakora bikihuta kwiganwa n'abantu benshi babakunda.

    Ariko kandi uretse ibikorwa bibi, ibyamamare hari ibintu byinshi byiza byakagombye kutwigisha kandi bigatuma buri wese abaho neza aho guhora umuntu yigana imico mibi akuye ku cyamamare runaka akunda. Akenshi abaririmbyi, abakinnyi ba filime n'abakinnyi b'imikino inyuranye nibo bashinjwa n'abantu benshi mu kuyobya abantu.

    Dore ibintu 5 byiza by'ingenzi abantu bagakwiye kwigira ku byamamare bakunda:

    1.Guhorana icyizere ko ejo hawe ari heza

    Iyo umuntu asomye amateka y'ibyamamare byinshi, ukareba aho aturuka akenshi wibaza niba ari umuntu ubona ako kanya waciye mu buzima uba wumva. Ibyamamare byinshi haba mu muziki, muri sinema, mu mikino n'ahandi iyo usomye amateka yabo abenshi baba baravukiye mu miryango ikennye cyane ku buryo benshi baba batarabonye amahirwe yo kugera mu ishuri cyangwa kubaho ubuzima bwiza bakiri bato.

    Ayo mateka y'umuntu uba yarabaye ku muhanda nta n'igiceri cy'ifaranga afite mu mufuka ariko ukaba umwumva, waramumenye afite amafaranga menshi n'ubuzima bwiza kubera icyo yakoze kikamugira uwo ariwe wamenye, byagakwiye kukubera urugero ko icyizere kiruta byose mu buzima.

    Ntuhangayikishwe n'uko ubayeho mu bukene cyangwa mu buzima bubi uyu munsi, ahubwo ugahanga amaso imbere kuko ni heza cyane. Ibi ariko ntabwo uzabishobozwa no kureba imbere gusa, ahubwo ugomba gukora kugira ngo uhagere.

    2. Kubyaza umusaruro impano wiyumvamo

    Impamvu tumenya ibyamamare ni uko baba bariyumvisemo impano maze bagaharanira kuyizamura no kuyibyaza umusaruro. Impano ni ikintu gikomeye, gishobora kukugeza kure haba mu buzima ndetse no mu gutanga urugero ku bandi bantu. Iyo upfukiranye impano wiyumvamo, uba wiyimye amahirwe yo kubaho neza ejo hazaza ndetse wimye amahirwe abantu benshi yo kukwigiraho byinshi.

    3. Kugira umutima utabara

    Ni kenshi twumva ibyamamare byakoze igikorwa cyo gufasha. Si uko baba bayobewe ko ayo mafaranga batanze abavuye mu mufuka baba bashobora kuyakoresha ibindi bintu byabagirira akamaro ku giti cyabo. Nk'iyo abahanzi bifatanyije bagakorera hamwe indirimbo cyangwa igitaramo cyitiriwe ibikorwa runaka byo gufasha, kiba ari igikorwa cy'inyamibwa kandi Imana n'abantu barabashimira.

    Ni ikintu cyiza cyo kwigira ku byamamare, nawe waba ufite ubushobozi runaka ukaba wafasha abantu uzi bababaye gusa kuko wabyigiye kuri wa muntu wakunze, ariko kandi ni nako imigisha iba iri kwinjira.

    4. Kwigirira icyizere by'umwihariko igitsina-gore

    Abantu b'igitsina-gore ni abantu bagiye bahezwa inyuma n'amateka y'ibihugu binyuranye ku Isi bitewe n'imico na kirazira byagiye biranga imico y'ibihugu. Ariko kandi ku bantu b'igitsinagore bagakwiye gufatira urugero ku bagore bagenzi babo bagiye bamenyekana nabo bagahaguruka bakabigiraho gukora bakiteza imbere cyane ko ibyo byamamare biba byarahagurukiye ku mpano byiyumvagamo, rimwe na rimwe ugasanga nta n'ikintu bafite baheraho mu buryo bw'ubukungu.

    Nti byaba ari ibintu byiza nko kuba nk'umugore wasoma amateka ya Oprah Winfrey ukayasiga aho. Nyamara yakabaye urugero rwo guhaguruka nawe ukagera ikirenge cyawe mu cye ukiteza imbere ndetse ukanateza igihugu n'isi muri rusange imbere.

    5. Kwiga kuvugira mu ruhame

    Ibyamamare ni abantu bakunze kugaragara mu ruhame rw'abantu benshi cyane, aho baba bageza ku bantu ibibarimo bahabwa n'impano zabo. Kuba umuririmbyi aririmbira imbaga y'abafana, umukinnyi mu mukino runaka agakirinira muri sitade yuzuye abafana ibihumbi n'ibihumbagiza, umunyapolitiki agahagarara imbere y'imbaga y'abantu agatanga ibitekerezo bye, ni ikintu cyagakwiye kudusigaramo natwe tukakiga.

    Kuvugira mu ruhame si abantu bose babishobora bitewe n'isoni umuntu ashobora kugira ariko iyo ufatiye urugero ku muntu w'icyamamare ukunda, wabigeraho kuko ibyo ukora byose uba ugerageza kumugenderaho.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135892/ibyiza-5-abantu-bakwigira-ku-byamamare-bakunda-135892.html

  • The Voice yabaye imbarutso yindirimbo Platin… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ubarizwa muri Label ya 'One Percent Entertainment' yatangaje ibi nyuma y'uko ashyize hanze iyi ndirimbo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023.

    Platini yabwiye InyaRwanda ko mu minsi ishize ubwo yari ku rubuga rwa Youtube areba ibikorwa binyuranye, yabonye amashusho agaragaza Linda Montez ahatanye mu irushanwa The Voice, yumva ni umukobwa ufite impano yo guhanga ijisho.

    Yavuze ati 'Linda ni umukobwa numvise muri The Voice, numva ni umuhanga ariko byaje kunshimisha numvise ari umunyarwandakazi ni uko nguko nyine namuhisemo.'

    Platini avuga ko uwo munsi ari bwo yiyemeje gukorana indirimbo na Linda Montez, kandi avuga ko yarebye mu ndirimbo yari asanzwe afite aba ariyo bakorana. Akomeza ati 'Namwumvise muri The Voice, numva aririmba neza, numva afite ijwi ryiza.'

    Uyu muhanzi avuga ko ubwo yakoraga indirimbo 'Mbega Byiza', yatumiye muri studio Linda Montez kugirango yumve uko imeze, maze amufasha mu majwi bigera n'aho bakorana iyi ndirimbo 'Same as me' basohoye mu ijoro ry'uyu wa Kane.

    Platini avuga ko muri iki gihe nk'umunyamuziki afite byinshi ahugiyemo, birimo nko gutekereza uko yakora igitaramo cye bwite ndetse na Album ye muri rusange.

    Uyu muhanzi anavuga ko atekereza ku kuba yakora ibitaramo bitandukanye bizenguruka u Rwanda, nyuma y'ibitaramo aherutse gukorera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

    Ati 'Nagize amahirwe yo gukora ibitaramo hanze, ariko sindabikora mu Rwanda, sindakora album, sindakora igitaramo cyanjye bwite, ibyo byose ni imishinga, ariko sinavuga umunsi n'isaha, ni ibintu Imana izamfashamo. Nibigera igihe cyo kubimurikira abantu, nzabibwira abantu.'

    Platini yaherukaga gusohora indirimbo 'Icupa', 'Ijana ku ijana', 'Slay Mama' n'izindi ziri kuri Extended Play (EP) ye ya mbere. Ni mu gihe Linda Montez yaherukaga kumvikana mu ndirimbo 'Slown Down' na Uncle Austin, 'Kure', 'Naje' n'izindi.     


    Platini yasohoye amashusho y'indirimbo 'Save Me' yakoranye na Linda Montez


    Platini yavuze ko The Voice ariyo yabaye imbarutso yo kuba yarakoranye indirimbo na Linda Montez


    Linda Montez amaze igihe ahatanye mu irushanwa The Voice rigamije gushyigikira impano zo muri Afurika


    Linda ari mu bagize uruhare mu ndirimbo 'Mbega byiza' ya Platini

    KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SAME AS ME' YA PLATINI P NA LINDA MONTEZ

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135887/the-voice-yabaye-imbarutso-yindirimbo-platini-yakoranye-na-linda-montez-video-135887.html

  • Hagiye kuba amatora yuzuza imyanya itarimo abayobozi mu nzego z'ibanze:Umudugudu uhabwe njyanama #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yavuze ko nyuma y'umuganda usoza ukwezi k'Ukwakira, hateganyijwe amatora yo kuzuza imyanya yaburagamo abayobozi mu nzego z'ibanze kuva ku rwego rw'umudugudu kugeza ku Karere.

    Aya matora azatangirira ku rwego rw'umudugudu kuwa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023. Kuri uru rwego hazanatorwa Biro y'Inama Njyanama y'Umudugudu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Charles Munyaneza mu kiganiro IKAZEMUNYARWANDA cya Radio Flash yavuze ko   imyanya izatorerwa mu nzego z'ibanze ari 13.165, gusa ngo imyanya 7000 nta bantu bari bayirimo.

    Imyanya ikaneye kuzuzwa ahanini iri muri komite nshingwabikorwa n'abajyanama kuva ku rwego rw'Akagari, Umurenge no ku Karere, hamwe n'abahagarariye abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga.

    Amatora y'Abayobozi n'Abajyanama kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw'umurenge azabera mu turere twose tw'Igihugu.

    Ni mu gihe amatora y'abayobozi ku rwego rw'Akarere azaba mu turere twa Burera, Rulindo, Musanze, Gakenke, Rubavu, Karongi, Rutsiro, Rwamagana na Nyamasheke.

    Munyaneza yahamije ko amatora y'abajyanama mu turere azasiga habonetse abayobozi b'uturere bashya mu turere icyenda, kuko amatora ya ba meya abanzirizwa n'aya Njyanama y'Akarere.

    Abayobozi b'uturere bazasimburwa harimo Ildephonse Kambogo wahoze ayobora akarere ka Rubavu. Uyu yeguye tariki ya 5 Gicurasi mu nama idasanzwe yahuje abajyanama b'Akarere ka Rubavu.

    Jeanne d'Arc Nyirabihogo wari Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Karere ka Rwamagana na we azasimbuzwa nyuma yo kwegura.

    Mu karere ka Rutsiro kandi hazatorwa komite nyobozi y'akarere yose, nyuma y'uko kuwa 28 Kamena 2023, abari abayobozi bose birukwanywe.

    Mu karere ka Musanze naho hazatorwa komite yose nyuma y'uko babiri birukanwe ku myanya yabo na ho Andrew Mpuhwe Rucyahana wari Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu akegura ku mirimo ye kuwa 24 Nyakaga 2023, nyuma yo kwitabira ibikorwa by'iyimikwa ry'umutware w'Abakono.

    Aya matora kandi azasiga hasimbuwe uwari meya w'Akarere ka Gakenke Jean Marie Vianney Nizeyimana na Marie Chantal Uwanyirigira wayoboraga akarere ka Burera bombi birukanwe mu myanya bari barimo.

    Mu karere ka Karongi ho Meya Mukarutesi Vestine yakuwe mu mwanya we n'inama idasanzwe ya Njyanama y'Akarere yamushinje kunanirwa kuzuza inshingano ze.

    Mu karere ka Nyamasheke kandi uwari Meya waho, Mukamasabo Appolonie na we yakuweho n'inama njyanama kuwa 28 Kanama 2023, imushinja imyitwarire idahwitse ndetse no kunanirwa kuzuza inshingano ze.

    Bwana Munyaneza yavuze ko urwego rw'umudugudu ruzatora abajyanama bazajya bahwitura komite nyobozi, aba bajyanama bakazaba ari abasanzwe mu myanya y'ubuyobozi:Abajyanama b'ubuzima,Abahagarariye abagore,Abajyanama b'ubuhinzi n'abandi.

    Ku badivantisti b'umunsi wa karindwi bataboneka ku isabato, NEC ivuga ko nk'uko bakoa umuganda ku cyumweru,aho bazwi biganje amatora bazayakora kuri uwo munsi.

    The post Hagiye kuba amatora yuzuza imyanya itarimo abayobozi mu nzego z'ibanze:Umudugudu uhabwe njyanama appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/27/hagiye-kuba-amatora-yuzuza-imyanya-itarimo-abayobozi-mu-nzego-zibanzeumudugudu-uhabwe-njyanama/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagiye-kuba-amatora-yuzuza-imyanya-itarimo-abayobozi-mu-nzego-zibanzeumudugudu-uhabwe-njyanama

  • Kubera umukino wa APR FC na Rayon Sports, rutahizamu Bonfils Caleb yaje agendera ku mbago #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa kera wa Rayon Sports, Bimenyimana Bonfils Caleb yageze mu Rwanda agendera ku mbago aho aje kureba umukino uzahuza iyi kipe yahoze akinira na APR FC.

    Ni umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona wo APR FC izakiramo Rayon Sports ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 kuri Kigali Pele Stadium saa 18h00′.

    Uyu mukino w’abakeba uba wahuruje n’iyonka ari nayo mpamvu na Caleb wa Al Ahli Benghazi yo muri Libya utarimo gukina kubera imvune yageze mu Rwanda agendera ku mbago.

    Caleb Bimenyimana yagize imvune muri Nzeri 2023 ubwo ikipe y’igihugu y’u Burundi yakinaga umukino usoza itsinda wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika batsinzwemo na Cameroon 3-0.

    Uyu mukinnyi yaje kubagwa iyi mvune yo mu ivi ubu akaba agendera ku mbago ari nazo yageze ku kibuga kibuga cy’Indege i Kanombe agenderaho.

    Ntabwo yaje wenyine ahubwo yari kumwe n’itsinda ry’abantu bagera muri batanu barimo na Haringingo Francis watozaga Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino.

    Bimenyimana Bonflis Caleb yakiniye Rayon Sports kuva 2017-19 ubwo yari avuye mu ikipe y’iwabo i Burundi, Vital’O.

    Caleb yaje agendera ku mbago

    Na Haringingo Francis na we yaje kureba uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Kubera-umukino-wa-APR-FC-na-Rayon-Sports-rutahizamu-Bonfils-Caleb-yaje-agendera-ku-mbago

  • Uko Element na Christopher bagize uruhare ku… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, ni bwo Shaffy yasohoye iyi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube mu buryo bw'amashusho, ni nyuma y'amashusho yayo y'integuza yari amaze igihe aca ibintu bitewe n'uko ari indirimbo ibyinitse kandi y'ibyishimo.

    Ni indirimbo kandi yari imaze iminsi itari micye ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Ibaye indirimbo ya mbere aba bahanzi bombi bakoranye.

    Shaffy yabwiye InyaRwanda ko yanzuye gukorana na Chriss Eazy nyuma y'ibiganiro byamuhuje na Producer Element na Christopher.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Akabanga', avuga ko yari amaze igihe akora kuri iyi ndirimbo, bitewe n'uko itandukanye n'izindi yakoze yumva akeneye undi muntu bahuza kandi usanzwe ukora umuziki mu buryo bwihariye.

    Yavuze ati 'Twashatse gukorana n'undi muntu nawe ufite ibindi bintu akora ariko byihariye. Babona (Element na Christopher) Chriss Eazy ariwe muntu rero byakundira. Ndamushimira cyane cyane n'umujyanama we Junior Giti, kuko ni abantu boroheje akazi, ntabwo bigeze babura, aho nabaga njyewe mbakeneye cyangwa hari igikenewe gukorwa ku ndirimbo babaga bahari cyane. Ni ikintu cyiza mu ruganda rwacu rw'umuziki.'

    Shaffy yavuze ko we na Chriss Eazzy batafashe igihe kinini cyo kwandika iyi ndirimbo, kuko bagiye mu nganzo y'ibyishimo. Ati 'Nta butumwa twari tugambiriye, ahubwo twari tugambiriye indirimbo y'ibyishimo (Vibes). Ntabwo twibanze ku butumwa, (ahubwo) twibanze ku nganzo yanjye iratuyobora, ntabwo twigeze, twandika, twibanze ku magambo y'ibyishimo n'urukundo.'

    Asobanura 'Bana' nk'indirimbo y'inganzo yubakiye ku byishimo, kandi ayitezeho kuzafasha benshi cyane cyane abanyabirori.

    Mu banditse b'iyi ndirimbo hagaragaramo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka ndetse na Christopher.

    Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe na Telephone ya iPhone 14 na iPhone 13 yaba ku gice cya Shaffy ndetse no ku gice cya Chriss Eazy, hanyuma arahuzwa.

    Shaffy yaherukaga gusohora indirimbo zirimo 'Icyo wampaye', 'Faithful', 'Naruguyemo' n'izindi, ni mu gihe Chriss Eazy yaherukaga gusohora indirimbo zirimo 'Inana', 'Stop', 'Edeni' n'izindi.


    Shaffy yatangaje ko yakoranye indirimbo na Chriss Eazy biturutse ku nama yahawe na Christopher na Element


    Shaffy ashima ubwitange na Chriss Eazy na Junior Giti mu ikorwa ry'iyi ndirimbo


    Chriss Eazy yakoranye 'bwa mbere' indirimbo na Shaffy nyuma y'imyaka itatu ishize ari mu muziki

    KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BANA' YA SHAFFY NA CHRISS EAZY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135886/uko-element-na-christopher-bagize-uruhare-ku-ndirimbo-ya-shaffy-na-chriss-eazy-video-135886.html

  • Johnny Drille ababajwe n’abatubaha Rema – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Johnny Drille ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko ababazwa n’abantu badaha agaciro gahagije Rema ugereranyije n’ibikorwa by’indashyikirwa uyu muhanzi ukiri muto amaze kugeraho mu muziki.

    Mu kiganiro Johnny Drille ukunzwe cyane n’abiganjemo igitsina gore yagiranye na Radiyo Beat 99.9 FM, yagaragaje ko ibikorwa bya Rema bidahabwa agaciro kabyo nk’umuntu urimo ukora ibitangaza.

    Mu magambo ye ati “Ntabwo ari ibintu byo kujyaho impaka, kuko Rema ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria, ku buryo buri wese aho ari yagakwiye kuba ahumeka izina rye. Ku myake ye amaze gukora ibintu bihambaye cyane. Si ntekereza ko ahabwa icyubahiro akwiye.”

    Yunzemo ati “Muri Afurika yose ndetse no mu isi yose, ni we ufite indirimbo yakoze amateka (Calm down) akomeye. Iyi ndirimbo yamaze umwaka wose mu ndirimbo 10 zikunzwe kuri Billboard ndetse iba n’indirimbo ya mbere yo muri Afurika ibikoze, kandi yaracuruje mu isi hose.”

    Johnny Drille asanzwe akorera umuziki we mu nzu imwe itunganya umuziki na Rema ya Mavin Records. N’ubwo basanzwe bakorana, Johnny Drille we akomeje gusabira icyubahiro Rema wakoze ibitangaza byinshi.

    Johnny Drille asanzwe akorera umuziki we muri Mavin Records ya Don Jazz


    Johnny Drille asanzwe akorera umuziki we muri Mavin Records isanzwe ikoreramo Rema


    Johnny Drille yatangaje ko Rema adahabwa agaciro akwiye

    Rema ni umwe mu bahanzi barimo batanga icyizere mu muziki w’ejo hazaza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135864/johnny-drille-ababajwe-nabatubaha-rema-135864.html

  • Europa League: Liverpool yanyagiye ikipe ikin… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko hakinwe imikino ya UEFA Champions League kuwa Kabiri ndetse no kuwa Gatatu, kuri uyu wa Kane hari hatahiwe murumuna wayo UEFA Europa League.

    Umwe mu mikino yabaye ikomeye, saa tatu z’ijoro kuri Anfield ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yahatsindiraga ibitego 5-2 Toulouse yo mu Bufaransa bari kumwe mu itsinda E.

    Ibitego bya Liverpool byatsinzwe na Diogo Jota ku munota wa 9, Endo kuwa 31, Darwin Nunez kuwa 34, Gravenberch kuwa 65 ndetse na Mohammed Salah wari winjiye mu kibuga asimbuye atsinda kuwa 90+3 naho ku ruhande rwa Touluse gitsindwa na Dalinga ku munota wa 16.

    Umukinnyi ufite ababyeyi be b’Abanyarwanda ariko akaba yaravukiye muri Norway ukinira Toulouse, Warren Kamanzi yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 7. 

    Muri uyu mukino kandi iki gitego Mohammed Salah yatsinze cyahise gituma ashyiraho agahigo ko kuba umukinnyi wo muri Premier League utsinze ibitego byinshi mu marushanwa yo ku mugabane w’Iburayi, yujuje 43 ahita anyura kuri Thierry Henry wari ufite aka gahigo ku bitego 42.

    Mu yindi mikino y’amakipe akomeye yakinwaga muri Europa League, AS Roma yatsinze Slavia Prague ibitego 2-0, Bayer Leverkusen itsinda Qarabag FK ibitego 5-1, Brighton itsinda Ajax igitego 1-0 naho Olympiacos itsinda West Ham United ibitego 2-0.

    Igitego cya 2 Endo yatsinze akoresheje umutwe 

    Darwin Nunez watsinze igitego cya 3

    Mohammed Salah yashyizeho agahigo ko kuba umukinnyi ukinira ikipe yo muri Premier League utsinze ibitego byinshi mu marushanwa y’umugabane w’Iburayi 

    Liverpool yitwaye neza mu mikino ya Europa League 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135883/europa-league-liverpool-yanyagiye-ikipe-ikinamo-umunyarwanda-mohammed-salah-ashyiraho-gahi-135883.html

  • Al Pacino wimyaka 83 na Noor Alfallah wa 29… – #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime w’umunyamerika Al Pacino w'imyaka 83 ukundana na Producer Noor Alfallah w’imyaka 29, yakuyeho urujijo ku bihuha byavugwaga ku rukundo rwabo ko bari mu nzira zo gusesa umubano.

    Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umukinnyi wa filime Al Pacino na Noor Alfallah basohokanye muri Resitora iherereye mu Butariyani, bishimiye umunyenga w'urukundo barimo.

    Ibihuha byo gutandukana kwabo byakwirakwijwe nyuma y’uko Noor Afallah agaragaye yasohokanye na Prince Alexander Von Fürstenberg ushinzwe ishoramari rya Ranger Global Advisors. Gusohoka kwabo kwateje ibihuha bivuga ko Noor yaba agiye gutandukana na Al Pacino.

    Aba bombi bibarutse umwana tariki ya 6 Kamena 2023 bamwita Roman Alfallah Pacino, gusa bitangazwa ko Al Pacino yihutiye gukoresha ikizamini cya ADN kugira ngo amenye niba umwana ari uwe by'ukuri.

    Bitewe nuko Al Pacino atifuzaga kubyara, byatumye Noor amuhisha ko yasamye inda ye, abishyira ahagaragara nyuma y'ibyumweru 11. Umubano wabo wavuzweho byinshi birimo no kuba Al Pacino arusha Noor imyaka myinshi 54.

    Al Pacino afite umukobwa wujuje imyaka 30 yabyaranye na Coach Jan Tarrant n'abana b'impanga bafite imyaka 18 yabyaranye na Beverly D'Angelo. Yavuzwe ko ari mu rukundo n’umugore ungana n’abana abyaye ariwe Noor w’imyaka 29.

    Al Pacino na Noor binjiye mu rukundo muri 2020 igihe cya Covid19 muri Lockdown. Nyuma yo gusohokana bakagaragaza amashusho y'urukundo rwabo, bakuyeho urujijo ku byavuzwe byose, bahamya ko bagikundanye kandi ko ibihuha byabavuzweho bidateze guhungabanya umubano wabo nk’uko bitangzwa n’ibinyamakuru birimo Hindustan Times.

    Al Pacino na Noor Alfallah bibarutse umwana nyuma yo kuvugwa ko badakwiranye mu rukundo kubera imyaka

    Al Pacino yihebeye Noor Alfallah ungana n’abana abyaye

    Al Pacino yakoresheje ikizamini cya DNA kugirango yemeze ko umwana wa Noor ari uwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135870/al-pacino-na-noor-alfallah-bacecekesheje-abagera-amajanja-urukundo-rwabo-135870.html

  • Boyz II Men imaze imyaka 38 mu muziki yageze… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyateguwe na East African Promoters ya Mushyoma Joseph, gitegerejwe ku wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023 muri BK Arena. Ni igitaramo gihenze kuko kwinjira ni ukuba ufite itike ya 50,000Frw, 75,000 Frw na 100,000 Frw.

    Mu 1990, Boyz II Men bakoze indirimbo zabaye ikimenyabose ku bariho ari bakuru muri iriya myaka.  Zimwe muri izo ndirimbo ni; One Sweet Day, On Bended Knee, End of the Road, I'll Make Love to You, Water Runs Dry, Power of Love, A Song for Mama n’izindi nyinshi dore ko bafite imizingo isaga 15 (albums). 

    Mu 1992 bakoze iyitwa End of the Road yamamaye ku isi hose. Ni indirimbo yamaze ibyumweru 13 kuri Billboard Hot 100. Mu 1995 bakoranye na Mariah Carey iyitwa One Sweet Day. 

    Iyi ndirimbo yabaye iya mbere kuri Billboard Hot 100 mu gihe cy’ibyumweru 14. Iyi ndirimbo yaje kuri album yabo ya 5. Bongeye gukora ibihangano byamamara ku isi yose mu 2000.

    Boyz II Men bafite ibihembo bya Grammy bisaga 4. Batsindiye kandi ibihembo 9 bya American Music Awards, batsindiye kandi ibihembo 3 bya Billboard Awards, bafite ibihembo 9 bya Soul Train Awards. 

    Bazwiho gukora ibitaramo bihenze kandi amatike agashira mbere y’igitaramo. Ntabwo bakunze gutaramira ku mugabane w’Afurika. Ibihugu nka Uganda na Kenya babikoreyemo ibitaramo bihenze mu mpeshyi ishize. Ni ibitaramo byabaye ku matariki 10-11 Kamena 2023.  

    Boyz II Men bakigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, bijeje kuzatanga ibyishimo bisendereye kandi basaba abafana babo kuzaza ari benshi. I Kanombe haje babiri aribo Wanya Morris na Shown Stockman mu gihe Nathan Morris araza mu gitondo cyo ku itariki 27 Ukwakira 2023.

    Boys II Men bari kubarizwa mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135879/boyz-ii-men-imaze-imyaka-38-mu-muziki-yageze-i-kigali-135879.html

  • Producer Chrisy Neat yahishuye icyamutinyuye… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba na Producer Chrisy Neat, ubusanzwe yitwa Kanoheli Christmas Ruth, ni umukobwa witinyutse akiyemeza gufatanya iyo myuga yombi mu rwego rwo gutinyura abandi bakobwa bagenzi be. Chrisy Neat wamaze no gushyira hanze indirimbo nshya yasubiyemo yitwa 'Urungano', kuri ubu ni producer muri studio 'Ibisumizi' y'umuraperi ukomeye hano mu Rwanda, Riderman.

    Mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda, Producer Chrisy Neat yatangaje ko yabyirutse yiyumvamo umuziki kuko yatangiye kuririmba akiri umwana muto ndetse mu 2016 aza gufata icyemezo cyo kujya kuwiga mu ishuri ry'umuziki ryahoze ku Nyundo.

    Chrisy Neat yavuze ko kuririmba no gutunganya indirimbo yabitangiye muri 2020 nyuma yo kuva ku Nyundo muri 2018, atangira atunganya indirimbo ze gusa kuko atari yakabonye aho akorera, ubundi akazibika ukeneye kuzumva akazimwumvisha.

    Imwe mu mbogamizi yauye nayo ni uko abantu byabagoye kumva ibyo ashaka gukora, kuri we umwaka wa 2020-2021 wari umwaka ugoye kuko cyari igihe cyo kwigaragaza no gusobanura neza icyo ashoboye.

    Yagize ati: 'Namaze igihe gisaga imyaka ibiri ngerageza kumvisha abantu ko n'ibyo mbereka ari njyewe ubikora, iyo niyo yambereye imbogamizi ikomeye. Iyo nza kuba ndi umuhungu, ntekereza ko ntari kumara iyo myaka ntarafatisha. Ariko njyewe namaze igihe nisobanura, nabereka ibyo nakoze bakampakanya kuko ndi umukobwa.'

    Nta mvura idahita! Mu mpera za 2021 Chrisy Neat yatangiye kubona abantu bamwumva, hanyuma muri 2022 atangira gukorana na Riderman, ahera ku ndirimbo yitwa 'Inyegamo ya Nyagasani,' nyuma akorana na Alpha Rwirangira indirimbo eshanu ziri kuri album ye nshya yitwa 'Wow,' harimo niyo aheruka gusohora muri uyu mwaka yise 'Victorious.' 

    Producer Chrisy kandi niwe wakoze indirimbo nshya ya Yago yitwa 'My Love', mu gihe ari nawe witunganiriza indirimbo ze zose.


    Producer Chrisy Neat yishimira intambwe amaze gutera, kandi agashishikariza na bagenzi be babikunda kandi babishoboye gutangira kubikora

    Kuri ubu, yishimira ko nibura afite ibikorwa bifatika yereka abantu, nubwo n'ubundi hatabura abamuca intege, bakamusuzugura bumva ko adashoboye bitwaje ko ari igitsina-gore.

    Avuga ko impamvu nyamukuru yamuteye kwiga ibijyanye no gutunganya umuziki, ntakomeze ibyo kuririmba gusa nubwo nabyo abifitemo impano kandi yari asanzwe anabikora mbere, ari uko yabonye ko abahanzi b'abanyempano bamaze kuba benshi ku isoko, akumva nta kintu cy'umwihariko afite sosiyete nyarwanda ikeneye.

    Yakomeje avuga ko icyo gihe yahise atangira kwiga ibijyanye no gutunganya umuziki cyane ko nta mukobwa yabonaga abikora. Yongeyeho ko atangira kubyiga yumvaga imbogamizi nyinshi abakobwa bahurira na zo muri studio, ariko ntibyamuciye intege ahubwo yakomeje kubyiga afite intego yo kuzabikora nk'umwuga.

    Yavuze ko kuba akora uyu mwuga ukunze gukorwa n'ab'igitsina-gabo, yizeye ko hari benshi mu b'igitsina-gore bizagenda bitinyura mu Rwanda hakaboneka abagore n'abakobwa benshi batunganya imiziki.

    Chrisy Neat afite indirimbo ze bwite zirimo “Ikibondo” na “Ndakwihaye”, mu gihe kandi akunze gusubiramo indirimbo gakondo zirimo, “Urukundo” na “Urungano” zahimbwe na Rugamba Cyprien, n'izindi.

    Kuri ubu, Producer Chrisy Neat ni umubyeyi w'abana babiri b'abakobwa. Abajijwe niba yabashyigikira baramutse bakuze bakifuza gukora umwuga nk'uyu, yasubije ko babikunda kandi babishoboye yabashyigikira.

    Ati: 'Umwana wanjye abaye abikunda anabishoboye nabimushyigikiramo cyane. Kuko hari igihe umuntu akunda ikintu ariko atagishoboye cyangwa se akaba agishoboye ariko atagikunda. 

    Abaye abikunda namureka akabigerageza, ariko nabona atabishoboye nkamufasha kubona ikindi akunda ariko agishoboye. Abifitemo impano, namureka akabikora ahubwo nkanamushyigikira cyane.'


    Avuga ko nubwo byari bigoye, yeretse abantu ko abishoboye nubwo urugendo rutararangira cyane ko ari we mugore ukora uyu mwuga wenyine mu Rwanda

    Chris Neat yasoje agira inama abakobwa n'abagore bifuza kwinjira muri uyu mwuga, avuga ko ababikunda byaba byiza bababje gushaka ubushobozi bagashaka ibikoresho by'ibanze kandi bakaba bafite ubumenyi ku muziki. Indi nama yabagiriye ni ukumva ko nabo bashoboye bakishakamo imbaraga kuko abiteguye kubaca intege baba ari benshi. 

    Yongeyeho ko n'ubwo babaca intege gutem bakwiye gukomeza kwita kucyo bifuza kugeraho, kandi bagakora bashyizeho umwete kuko ari gutunganya umuziki (Music production) ari umwuga utarangwamo ubunebwe. 

    Yababwiye kandi ko bakwiye guhaguruka bagatangira ubu, bakiga gukoresha igihe neza kandi bakitegura guhangana n'ibica ntege bazahura nabyo.   

    Reba hano indirimbo nshya ‘Urungano’ ya Chrisy Neat yanitunganirije

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135869/producer-chrisy-neat-yahishuye-icyamutinyuye-uyu-mwuga-anagira-inama-abakobwa-bifuza-kuwuk-135869.html