Blog

  • Ndayisaba Dieudonne ukinira Amavubi ya Basket… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023 ni bwo Visi Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball Ndizeye Ndayisaba Dieudonne bakunze kwita Gaston usanzwe unakinira ikipe ya Patriots BBC, yasezeranye n’umukunzi we Karekezi Ruzindana Liliane imbere y’amategeko, mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura.

    Kuya 20 Kanama uyu mwaka ni bwo uyu mukinnyi wa Patriots BBC yasabye umukunzi we Karekezi Ruzindana Liliane ko yamubera umufasha, atazuyaje uyu mwari yaje kubimwemerera.

    Benshi mu bakurikira aba bombi bavuga ko uru kukundo rwabo ari urwa kera kuko bamaranye igihe ku buryo batatunguwe no kubona uyu mwari yemerera Gaston kumubera umufasha.

    Ndizeye Ndayisaba Dieudonne ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe mu kibuga ari ngenderwaho mu ikipe ye ya Patriots BBC ndetse n’ikipe y’igihugu ya Basketbal, aho afite umwihariko wo gutsinda amanota 3.

    Ndayisaba ati ‘njye ndabyeme’

    Karekezi Ruzindana nawe ati ‘ndabyemeye’ 

    Basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135902/ndayisaba-dieudonne-ukinira-amavubi-ya-basketball-yasezeranye-na-ruzindana-kubana-akaramat-135902.html

  • BRD yatangiye gucuruza ku isoko ryimari nim… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023, ni bwo ubuyobozi bw'iyi Banki bwashyize ku isoko ry'imari n'imigabane izi mpapuro mpeshamwenda mu muhango wabereye nyubako ya Kigali City Tower aho Ikigo cy’Imari n'Imigabane mu Rwanda (Rwanda Stock Exchange (RSE) gikorera.

    Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi banyuranye barimo Umuyobozi Mukuru wa Banki y'Igihugu Itsura Amajyambere (BRD), Kampeta Pitchette Sayinzoga; Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Richard Tusabe;

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, abayobozi muri Banki y'Isi mu Rwanda; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imari n’Imigabane mu Rwanda (Rwanda Stock Exchange (RSE), Rwabukumba Pierre Célestin n'abandi.

    BRD yatangiye gucuruza izi mpapuro mpeshamwenda nyuma y'uko ku wa 29 Nzeri 2023 bazishyize ku isiko zigatangira kugurishwa zikagurwa neza.

    Bityo bakaba barasanze ari byiza ko bazishyira ku isoko ry'imibare n'imigabane (Rwanda Stock Exchange) aho umusaruro ukomeza kuva muri izi mpapuro mvunjafaranga uzakomeza gukoreshwa mu guha abakiriya bayo serivisi z'iterambere.

    Imyaka 56 irashize BRD itangiye ibikorwa byayo mu Rwanda. Ni urugendo rwaherekejwe no gufata inguzanyo y'amafaranga ikoresha bayahabwa n'abafatanyabikorwa batandukanye barangajwe imbere na Banki y'Isi.

    Ni inguzanyo bafataga mu madevize akaza mu gihugu. Mu myaka ishize nibwo bagize igitekerezo cy'abahanga cyo kureba uko nka Banki y'Iterambere bateza imbere abanyarwanda, bikarenga ku kuba basanzwe bizigamira muri Banki banafata inguzanyo zinyuranye cyangwa se binyuze ku isoko ry'imari n'imigabane.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki y'Igihugu Itsura Amajyambere (BRD), Kampeta Pitchette Sayinzoga, yumvikanishije ko izi mpapuro mpeshamwenda zashyizwe ku isoko hagamijwe kubona amafaranga azifashishwa mu bikorwa birimo gufasha ibigo bibungabunga ibidukikije, gufasha Abanyarwanda kubona inguzanyo byoroshye, kubafasha kubona inzu zihendutse; no guteza imbere imishinga y'abari n'abategarugori.

    Iyo waguze izo mpapuro ku isoko ry'ibanze uba ufite uburenganzira bwo kuzigurisha nawe uciye ku isoko ryo ku rwego rwa kabiri riri ku isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (RSE).

    Uwari warashoye muri izo mpapuro yegera abahuza ku isoko ry'imigabane n'imigabane (brockers) akababwira umubare w'izo ashaka kugurisha, bakamufasha gushaka undi muntu wifuza kugura izo mpapuro.

    Banki Nkuru y'Igihugu (BNR) isobanura ko ugurisha afata igiciro asanze ku isoko, iyo amaze kumvikana n'umuguzi babifashijwemo n'abahuza (RSE brokers), ahabwa ikiguzi cyazo hanyuma izo mpapuro zikandikwa ku waziguze.

    Umuyobozi Ushinzwe kurebera intumbero za Banki ya BRD, Kamanzi Ferdinard yabwiye InyaRwanda ko aha ariho bahereye bafata icyemezo cyo gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda za Miliyari 30 Frw mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda mu bikorwa by'iterambere n'ishoramari rirambye.

    Ati 'Twaravuze tuti uwahindura tukaza no ku isoko ryacu tukaba twaza mu banyarwanda bakaduha amafaranga y'amanyarwanda ntibaduhe amafaranga y'amadevize, bakaduha amafaranga y'abanyarwanda, tukayashyira mu mishinga y'abanyarwanda, tugateza imbere n'igihugu cyacu. Niyo mpinduka! Twaje ku isoko dushyiraho impapuro mpeshwamwenda.'

    Iyi gahunda y'imyaka irindwi batangiye yo gucuruza izi mpapuro mpeshamwenda ku isoko ry'Imari n'Imigabane zifite agaciro ka miliyari 30 Frw, bayitezeho kubageza kuri Miliyari 150 Frw.

    Uwaguza izi mpapuro azahabwa inyungu ya 12,85% buri mwaka. Ni mu gihe ½ cy'inyungu azajya agihabwa buri mezi atandatu mu gihe cy'imyaka irindwi.

    BRD igaragaza ko inyungu izava muri izi mpapuro mpeshamwenda izabafasha gukomeza gucuruza n'izindi mpapuro mpeshamwenda ku isoko ry'imari n'imigabane nyuma y'imyaka irindwi.

    Iyi banki isanzwe ifite igipimo cya B+ cyerekana ko bizewe na Leta, bibaha uburenganzira bwo kuba bashobora imari mu bikorwa by'iterambere no kujya isoko ry'Imari n'Imigabane.

    BRD yatangiye gucuruza izi mpapuro mpeshamwenda bigizwemo uruhare na Banki y'Isi yabahaye Miliyari 10 z'amadorali nk'ingwate kuri izi Miliyari 30 Frw bashyize ku isoko.

    Kamanzi Ferdinard ati 'Kuri buri munyarwanda wese wamaze gushyira amafaranga ye muri izi mpapuro mpeshamwenda za Miliyari 30 Frw n'abazazigura ku isoko ry'Imari n'Imigabane nk'uko twazishyizeho uyu munsi bafite icyizere y'uko 33% y'aya mafaranga igihe BRD yazaba yagize ikibazo bazishyuza, Banki y'Isi izabishyigikira ibyishyure. Ni akandi kantu navuga k'icyizere kiyongeraho.'

    Aya mafaranga Banki y'Isi yahaye BRD yanyujijwe muri iyi Banki, niyo igomba kuyafata nk'ingwatwe kugeza ubwo imyaka irindwi izaba irangiye.

    Kamanzi Ferdinard yavuze ko izi mpapuro mpeshamwenda bashyize ku isoko zidasanzwe, kuko izi zita cyane ku mikorere myiza n'imibereho myiza y'abaturage.

    BRD yiyemeje ko bazajya batanga inguzanyo bitaye cyane ku mishinga ikora ku bidukikije kandi biha ubuzima bwiza abanyarwanda.

    43% by'inguzanyo iyi Banki yatanze zahawe ibigo by'Imari mu myaka ishize. Hamwe n'izi mpapuro mpeshamwenda barifuza ko inguzanyo zihabwa abari n'abategarugori zizamuka zikava kuri 15% zikagera kuri 33%.

    Banafite gahunda yo gutanga inguzanyo zizagera ku bihumbi 13 muri 2028 zizahabwa abafatanyabikorwa bazashobora gutunga amacumbi aciriritse.

    Igiciro cy'izi mpapuro mpeshamwenda gihindagurika bitewe n'abaguzi n'abacuruzi. Bagifungura iri soko, hahise hagurwa impapuro zifite agaciro ka Miliyoni 397 Frw zamaze kugurwa, hariho igiciro cy'amafaranga 100,7 Frw ku mugabane umwe.

    BRD yaciye agahigo kuko ariyo Banki ya mbere ku Isi itsura amajyambere yabashize gushyira ku isoko ry'imari n'imigabane impapuro mpeshamwenda. Ni nabwo bwa mbere bikozwe kuri iri soko ryo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

    Kuri Kamanzi 'Ni ishema dufite nk'Abanyarwanda, ni ishema dufite ryo gukomeza guteza imbere ibikorwa n'imishinga y'abanyarwanda itera imbere.'

    Kugeza ubu, iri soko ry'imari n'imigabane ripima Miliyari 3.8 z'amadorali y'Amerika. Ni mu gihe abamaze kugana iri soko bageze ku bihumbi 20.

    Iri soko risanzwe ririho imigabane y’ibigo birimo nka KCB, MTN Rwanda, Equity Bank, Banki ya Kigali, CMR (Cimerwa Cement Limited), USL (Uchumi Supermarkets), CTL (Cyrstal Telecom Rwanda), IMR (I&M Bank Rwanda Limited), NMG (Itsinda ry’Igitangazamakuru ry’Igihugu) n’abandi.

    Isoko ry'imigabane mu Rwanda ryasimbuye Rwanda Over the Counter Exchange kuva muri Mutarama 2008,

    Impapuro mpeshamwenda ni impapuro zishyirwa ku isoko na Leta y'igihugu runaka cyangwa ibigo by'imari bishaka kugurizwa amafaranga, abashoramari babyifuza bakagura izo mpapuro, bityo bakaba bagurije Leta/ibigo by'imari, bakajya babona inyungu kugeza igihe izo mpapuro zizavira ku isoko.

    Impapuro mpeshamwenda ni uburyo bwiza bwo kwizigamira no guteganyiriza ejo hazaza nk'amashuri y'abana, izabukuru, n'ibindi.

    Ni ishoramari ryizewe kuko uryitabiriye aba yizeye guhabwa inyungu ku gihe, ndetse akazasubizwa amafaranga ye yashoye iyo igihe cyagenewe izo mpapuro mpeshamwenda kirangiye.

    Izo mpapuro ubundi zinitwa 'Mvunjwafaranga' kuko uwazishoyemo aba ashobora kuzigurisha anyuze ku isoko ry'Imari n'Imigabane ry' u Rwanda (RSE) mu gihe ashatse amafaranga mbere y'igihe zateganyirijwe kuvira ku isoko.

    Uwashoye muri izi mpapuro mpeshamwenda ashobora kuzitangaho ingwate akabona inguzanyo mu bigo by'imari.

    Ushaka kugura impapuro mpeshamwenda asabwa kuba afite byibura amafranga y'u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) kuri konti muri banki cyangwa ibihumbi bitanu (FRW 5,000) kuri telephone ngendanwa kuko ni cyo giciro fatizo cy'urupapuro rumwe.

    Banki y'Igihugu Itsura Amajyambere (BRD) yashyize ku isoko ry'Imari n'imigabane impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka Miliyari 30 Frw
       

    Umuyobozi Mukuru wa Banki y'Igihugu Itsura Amajyambere (BRD), Kampeta Pitchette Sayinzoga, yashimye Banki y'Isi yabateye inkunga bakabasha gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda za Miliyari 30 Frw, avuga ko babyitezeho guteza imbere Abanyarwanda

     

    Umuyobozi w’Isoko ry’Imari mu Rwanda, Rwabukumba Pierre Celestin, yagaragaje ko uko iri soko ry'imari n'imigabane rigenda ryaguka ari nako n'umubare w'Abanyarwanda barigana wiyongera


    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Richard Tusabe

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi [Ubanza iburyo]

    Umuyobozi Ushinzwe kurebera intumbero za Banki ya BRD, Kamanzi Ferdinard yavuze ko binyuze muri izi mpapuro mpeshamwenda bashaka kuzamura urwego rw'inguzanyo batangaga ku bari n'abategarugori n'indi mishinga y'iterambere rirambye

    Abayobozi muri Banki y'Isi mu Rwanda bitabiriye uyu muhango 

    Abamaze kugura impapuro mpeshamwenda za BRD bahawe rugari batangira kuzigurisha ku isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda












    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo BRD yashyiraga ku isoko impapuro mpeshamwenda

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135904/brd-yatangiye-gucuruza-ku-isoko-ryimari-nimigabane-impapuro-mpeshamwenda-za-miliyari-30-fr-135904.html

  • Ubutumwa bwa rutahizamu wa APR FC, Victor Mbaoma mbere yo gucakirana na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Umunya-Nigeria Victor Mbaoma Chukwuemeka yabwiye abakunzi b’iyi kipe kugumya kubatera imbaraga, bakababa inyuma ko nabo bazakora ibishoboka byose bakabaha ibyishimo kugeza ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

    Ni amagambo yatangaje mbere y’amasaha make ngo APR FC icakirane na Rayon Sports mu mukino w’abakeba uzaba tariki ya 29 Ukwakira 2023 ukaba ari uw’umunsi wa 9 wa shampiyona ya 2023-24.

    Mbaoma uzaba ugiye gukina uyu mukino ku nshuro ya kabiri kuko uheruka ari na we wa mbere yakinnye, Rayon Sports yabatsinze ibitego 3-0, yavuze ko abizi neza abafana baba bahari ku bwabo ndetse ko bakomeza kubashyigikira nabo bazatanga ibyo bafite byose.

    Ati 'Buri gihe baba bahari ku bwacu, ndashaka kubashimira cyane ndashaka no kubabwira ko bitararangira, turacyafite akazi ko gukora kandi turacyabakeneye, turifuza kubana nabo kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino kandi Imana nidufasha tuzajya buri munsi tubashimisha kuko turabizi ko icyo baba bashaka ari uko tubashimisha dutsinda tuzagerageza kubikora.'

    Nta gihindutse uyu rutahizamu umaze gutsinda ibitego 5 mu mikino 4 ya shampiyona iheruka, ni we uzaba uyoboye ubusatirizi bwa APR FC ayishakira ibitego.

    Mbaoma yasabye abafana kuza kubashyigikira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-rutahizamu-wa-apr-fc-victor-mbaoma-mbere-yo-gucakirana-na-rayon-sports

  • Police Volleyball Club yatangaje ko Musoni Fred ariwe mutoza mukuru wayo mu gihe cy'imyaka ibiri, azungirizwa na Munyinya Justin #rwanda #RwOT

    ­­­Ubuyobozi bw'ikipe ya Police Volleyball Club y'abagabo bwatangaje ko Musoni Fred ariwe mutoza wayo mu gihe cy'imyaka ibiri iiri imbere, akazungirizwa na Munyinya Justin wari usanzwe ari umutoza mukuru wa Kirehe VC.

    Ibi byatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023 binyuze ku rubuga rwa X, rusanzwe ruzwi nka Twitter.

    Mu ifoto ndetse n'amagambo ubuyobozi bwashyize hanze bwagize buti 'Tunejejwe no kubamenyesha ko Musoni Fred ariwe mutoza mukuru w'ikipe ya Police y'abagabo mu gihe cy'imyaka ibiri, azungizwa na Munyinya Justin'.

    Musoni Fred agizwe umutoza mukuru asimbuye Umutoza Mbanza Sylvester we wakomereje imirimo mu gihugu cya Benin, kuba mu ntangiriro za Nzeri akigenda Musoni akaba aribwo yahise afata iyi kipe by'abateganyo.

    Kwitwara neza kwe harimo gutsinda amakipe atandukanye ya hano muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo muri Volleyball bikaba ari bimwe mu byahesheje uyu musore w'imyaka 30 akazi ko kuba umutoza mukuru.

    Mu makipe yatsinze harimo nk'imikino itatu itandukanye amaze gutsinda APR VC, yatwaye igikombe cya Kirehe Open Tournament, harimo no gutwara igikombe cyahuje amakipe yo mu karere cyabereye mu gihugu cya Uganda ndetse anasoza ku mwanya wa gatatu mu irushanwa rya Nyerere International Tournament 2023 ryabereye muri Tanzania.

    Musoni Fred si mushya mu mukino wa Volleyball kuko yakiniye amakipe akomeye ya hano mu Rwanda arimo APR VC, UTB VC na Rayon Sports VC, ku rwego mpuzamahanga yakiniye amakipe arimo Liiga Riento na Karelian Hurmos zo muri Finland.

    Police VC kandi yatangaje ko umutoza Munyinya Justin wari usanzwe ari mu ikipe ya Kirehe VC nk'umutoza mukuru we yamaze kugirwa umutoza wunguirije muri iyi kipe ifashwa na Police.

    Kuri ubu mu gihe habura umunsi umwe wa shampiyona ngo imikino yo kwishyura mu kiciro cya mbere mu bagabo, ikipe ya Police VC iri ku mwanya wa Kane aho iri iyuma ya APR VC, Gisagara VC na REG VC.

    The post Police Volleyball Club yatangaje ko Musoni Fred ariwe mutoza mukuru wayo mu gihe cy'imyaka ibiri, azungirizwa na Munyinya Justin appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/police-volleyball-club-yatangaje-ko-musoni-fred-ariwe-mutoza-mukuru-wayo-mu-gihe-cyimyaka-ibiri-azungirizwa-na-munyinya-justin/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=police-volleyball-club-yatangaje-ko-musoni-fred-ariwe-mutoza-mukuru-wayo-mu-gihe-cyimyaka-ibiri-azungirizwa-na-munyinya-justin

  • Umukino wa Rayon Sports, APR FC izawukinana umwambaro w’amateka #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze kwemeza ko umukino wa Rayon Sports izawukinana umwambaro w’amateka akomeye yaherukaga gukinana mu 1996.

    Nk’uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yabishyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko uyu mwambaro ari wo yakinanye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Gisirikare (Osma) mu 1996 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, ikaba izawugarura ku mukino w’umukeba, Rayon Sports.

    Ni umwambaro w’umukara n’umweru nk’ibara iyi kipe isabzwe yambara ariko ukozwe mu buryo butandukanye n’imyambaro iyi kipe isanzwe ikinisha.

    Uyu mukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 ubere kuri Kigali Pele Stadium saa 18h00′, uzaba ari umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

    Ni umukino APR FC izakira iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 17 inganya na Musanze FC ya mbere ni mu gihe Rayon Sports ari iya 5 n’amanota 12.

    Imikino 3 iheruka guhuza aya makipe yomba ikaba yaratsinzwe yose na Rayon Sports aho umukino uheruka wari uwa Super Cup yawutsinze ibitego 3-0.

    Uyu ni wo mwambaro APR FC izakinisha ku Cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-rayon-sports-apr-fc-izawukinana-umwambaro-w-amateka

  • Visi Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu yasezeranye imbere y’amategeko #rwanda #RwOT

    Visi Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu mu mukino wa Basketball, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne [Gaston] yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Uwase Liliane [Bebe].

    Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 26 Ukwakira 2023 ubera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura.

    Nyuma yo kwemeranya kubana akaramata, biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe izaba tariki ya 4 Ugushyingo 2023.

    Basezeranye nyuma y’uko tariki ya 20 Kanama 2023 mu birori byabereye muri Treasures of Ikoro mu Mujyi wa Kigali yasabye Ruzindana Liliane ko yazamubera umugore undi arabyemera maze amuha urutoki rwa mukubita rukoko rw’ukuboko kw’ibumoso bamwambika impeta.

    Gaston usanzwe ukinira Patriots BBC, aheruka kubwira ISIMBI ko icyatumye amuhitamo mu bandi bakobwa ngo azamubere mama w’abana be ari uko bahuje ibintu byinshi.

    Ati 'impamvu namuhisemo ni imico ye. Ni umukobwa nasanze njye na we hari ibintu byinshi duhuje, niyo mpamvu nahisemo ko yazambera mama w’abana banjye.'

    Ndizeye Dieudonne Gaston na Uwase Liliane bagiye gukora ubukwe nyuma y’umwaka urenga bari mu buryohe bw’urukundo.

    Gaston yasezeranye na Bebe imbere y’amategeko

    Ubwo bari bategereje gusezerana gusezerana imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/visi-kapiteni-w-ikipe-y-igihugu-yasezeranye-imbere-y-amategeko

  • Uzaba ari umukino wa 255! Ibyo wamenya mbere… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FC Barcelona izaba yakiriye Real Madrid kuri Estadio Olimpico Lluis companys saa kumi n’iminota 15. Uzaba ari umukino wa 255 aba bombi bahura. Real Madrid niyo iyoboye mu gutsinda kenshi kuko yatsinze inshuro 102 naho FC Barcelona yo itsinda inshuro 100, banganya inshuro 52.

    Real Madrid igiye gukina uyu umukino ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona ndetse ni nayo yihariye intsinzi mu mikino iheruka kubahuza na FC Barcelona kuko mu mikino 4 yatsinzemo 3, uheruka yayitsinze ibitego 4-1 mu mikino ya 1/2 y’igikombe cya Copa del Rey. 

    Ubwo bivuze ko ikipe ya FC Barcelona mu mpera z’iki cyumweru igomba kuza ishaka uko itsinda kugira ngo igerageze kugabanya iki kinyuranyo cyo gutsindwa cyane.

    Ni izihe mpinduka zabayeho ku makipe yombi kuva hakinwa El Clasico y’umwaka ushize?

    Duhereye ku ikipe ya Real Madrid izakina idafite rutahizamu wayo Karim Benzema werekeje muri Arabia Saudite none kuri ubu iri kugerageza gushakira ibitego kuri Jude Bellingham baguze muri iyi mpeshyi ndetse no kuri Vinicius Junior. 

    Iyi kipe kandi izakina uyu mukino mu izamu ryayo harimo Keppa Arrizabalaga waje nawe mu mpeshyi nyuma yuko Thibaut Courtois avunitse ndetse ntabwo izaba ifite na myugariro wayo Eder Miltao wavunitse igihe kirekire. 

    Izindi mpinduka ni uko Real Madrid hari n’abandi bakinnyi bashya yinjijemo barimo Fran Garcia na Joselu ndetse n’umutoza Carlo Ancelotti akaba atakigendera kuri Luka Modric mu kibuga hagati.

    Ku ruhande rwa FC Barcelona impinduka zimaze kubaho, iyi kipe yaguze abakinnyi barimo Ilkay Gundogan, Joao Felix, Joao Cancelo, Oriol Romeu ndetse na Iñigo Martíne naho abakinnyi nka Sergio Busquets, Jordi Alba and Ousmane Dembélé baragenda.

    Uko amakipe yose ahagaze kugeza ubu

    Real Madrid igiye kujya muri El Clasico ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona mu mikino 10 bamaze gukina, yatsinzemo imikino imikino 8, inganya uheruka wa Sevilla igitego 1-1 naho itsindwa uwa Atletico Madrid ibitego 3-1. 

    Muri shampiyona niyo kipe imaze kwinjizwa ibitego bicye bigera kuri 7 ariko nayo ubusatirizi bwayo buri hasi ugereranyije n’andi makipe arimo Atletico Madrid, FC Barcelona na Girona. Real Madrid imaze kwinjiza ibitego 21 gusa.

    Abakinnyi igenderaho mu gutsinda ibitego kugeza ubu muri shampiyona ni Jude Bellingham ufite ibitego 8, Joselu ufite 5, Vinícius Júnior ufite 2 na Rodrygo Goes ufite 1.

    Jude Bellingham niwe mukinnyi umaze kwerekana ubudasa muri Real Madrid ndetse no muri Espagne muri rusange kuko kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 8 byavuye mu mashoti 22 yagerageje muri shampiyona.

    Ku ruhande rwa FC Barcelona, iyi kipe igiye gukina uyu umukino itaratsindwa kuva uyu mwaka w’imikino watangira ariko nayo hari aho yabonye umusaruro udakwiye kuko imaze kunganya inshuro 3, yanganyije 0-0 ku mukino wa Getafe, 2-2 ku wa Mallorca ndetse na 2-2 kuwa Granada.

    Mu mikino 7 ya shampiyona, FC Barcelona yatsinze kuva uyu mwaka w’imikino watangira, 5 muriyo yabaga yabanjwe igitego harimo n’ibiri iheruka.

    Ku bijyanye n’imvune

    Nu bakinnyi bakomeye bose ikipe ya Real Madrid iri kugenderaho muri iyi minsi biteganyijwe ko bazaba bahari usibye Courtois na Eder Miltao bo bavunitse by’igihe kirekire. Na Jude Bellingham wari wagize akabazo gato ku munsi w’ejo yitangarije ko ameze neza.

    Ku ruhande rwa FC Barcelona, imaze iminsi ikina hari abakinnyi bayo ba mwamba idafite barimo Lewandowski, Raphinha, Pedri, Jules Kounde na Frenkie de Jong,  ariko biteganyijwe ko Lewandowski na Frenkie de Jong bo bazaba bagarutse ndetse no ku munsi w’ejo bakoze imyitozo.

    Ku bijyanye no ku ikipe izatsinda uyu mukino, ikipe ya Real Madrid niyo iri guhabwa amahirwe menshi yo gutsinda ibitego 2-1 cya FC Barcelona.

    Ikipe ya Real Madrid iyoboye urutonde rwa shampiyona izaba icakirana na FC Barcelona yo iri ku mwanya wa 2 ikaba iyirusha inota rimwe

    FC Barcelona irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo Real Madrid ireke kugumya kuyisiga


    Umukino wa Real Madrid na Barcelona urakurikirwa cyane ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135890/uzaba-ari-umukino-wa-255-ibyo-wamenya-mbere-yuko-fc-barcelona-icakirana-na-real-madrid-135890.html

  • Myugariro wa Rayon Sports aracyafite ibyumweru 3 hanze y’ikibuga #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Rayon Sports, Nsabimana Aimable aracyafite hafi ibyumweru 3 hanze y’ikibuga kubera imvune y’ino.

    Uyu mukinnyi aheruka mu kibuga tariki 30 Nzeri 2023 ubwo Rayon Sports yasezererwaga na Al Hilal Benghazi muri CAF Confederation Cup.

    Nsabimana Aimable yagiriyemo ikibazo cy’imvune y’ino yatumye atongera kugaruka mu kibuga, nta n’umwitozo n’umwe arakora bivuze ko n’umukino wo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 wa APR FC azaba adahari.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Nsabimana Aimable agifite ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga ari bwo abakunzi ba Rayon Sports bazongera kumubona mu kibuga.

    Nsabimana Aimable yinjiye muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023 aho yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe.

    Ni umukinnyi wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo APR FC, Police FC ndetse na Kiyovu Sports yavuyemo yerekeza muri Rayon Sports.

    Nsabimana Aimable aracyafite ibyumweru 3 hanze y’ikibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-rayon-sports-aracyafite-ibyumweru-3-hanze-y-ikibuga

  • Tanzania:Ahmed Chipita w'imyaka 115 yatunguye abantu bamenye ko yaguze ibizakoresha ashyingurwa #rwanda #RwOT

    Umusaza w'imyaka 115 mu ntara ya Lindi yatunguye abantu ubwo byamenyekanaga ko yamaze kwitegurira ibizamugendaho baushyingura yapfuye.

    Ikinyamakuru Mwananchi cyanditse ko Ahmed Chipita yaguze ibijyana n'imihango yo gushyingura byose ngo atazarushya abantu apfuye badafite amikoro yo kumuherekeza.

    Muri Tanzania ngo uyu muco wo kugura isanduku, ikiringiti, amasuka bazakoresha bacukura ndetse n'ibyo bazanywa muri uyu muhano wo guherekeza usezeye ubuzima umaze kuba kimomo mu mantu bakuze.

    Iki kinyamakuru kivuga ko mu ntara za Kilimandjaro na Arusha naho hari abageze mu zabukuru bamaze gucukura imva zabo bazahambwamo bapfuye.

    Aganira n'iki kinyamakuru Ahmed Chipita yavuze ko urupfu uko byagenda kose ruriho kandi azapfa, ntampamvu yo kuzapfa abana be bagasigara basenye ingo zabo bamushyingura, kuko ntacyo yaba yaramaze kandi yarabayeho abizi neza ko azapfa.

    Uyu musaza w'abana  5, abuzukuru 30 n'abuzukuruza 40 avuga ko abona abantu batabyumva ariko bashatse bakoroshya umutwe bakabyumva kuko atari we wenyine witegura urupfu kuko buri wese bazahura.

    Abana b'uyu musaza w'imyaka 115 bavuga ko batunguwe no kubona ajya ku isoko akagura isanduku, ibiringiti bazamupfunyikao ndetse n'ishoka bazatemesha ibiti biri ahantu ashaka ko bazamushyingura.

    Ahmed Chipita wahoze acuruza inzoga muri aka gace atuyemo ngo amafranga yacuruje ayasigaye niyo yaguze ibyangombwa bazakoresha bamushyingura.

    Uyu musaza ngo uzi no kuzigama hari amafranga make yagiye shyira mu bimina akavuga ko bazayakoresha muri uyu muhango atazi igihe uzabera ariko ngo uzaba uko byagenda hose. Muri Tanzania havugwa n'abantu baba bageze mu zabukuru bagatangira gucukura imva bazajyamo ariko ngo uko babitegura ni ako kuzapfa bikunze gutinda.

    The post Tanzania:Ahmed Chipita w'imyaka 115 yatunguye abantu bamenye ko yaguze ibizakoresha ashyingurwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/27/tanzaniaahmed-chipita-wimyaka-115-yatunguye-abantu-bamenye-ko-yaguze-ibizakoresha-ashyingurwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tanzaniaahmed-chipita-wimyaka-115-yatunguye-abantu-bamenye-ko-yaguze-ibizakoresha-ashyingurwa

  • #rwanda #RwOT

    Amerika ivuga ko yagabye ibitero by'indege ku bubiko bubiri bw'intwaro n'amasasu mu burasirazuba bwa Syria, bukoreshwa n'umutwe wa Revolutionary Guards wo mu ngabo za Iran.

    Minisitiri w'ingabo w'Amerika Lloyd Austin yavuze ko ibyo bitero byabayeho mu gusubiza ku bitero biherutse kugabwa ku bigo bya gisirikare by'Amerika muri Iraq na Syria byakozwe n'imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Iran.

    Mu itangazo, yavuze ko ibyo bitero by'Amerika 'bitandukanye n'intambara ikomeje hagati ya Israel na Hamas'.

    Iran nta cyo yahise itangaza.

    Ibyo bitero byabaye kuri uyu wa gatanu saa kumi n'iminota 30 za mu gitondo (04:30) ku isaha yaho, hafi y'umujyi wa Abu Kamal, uri ku mupaka na Iraq.

    Ntibiramenyekana niba hari abapfuye cyangwa abakomeretse muri ibyo bitero.

    Muri iryo tangazo, Minisitiri Austin yagize ati: 'Ibi bitero biboneza [bihamya] byo kwirwanaho ni igisubizo ku rukurikirane rukomeje kubaho rw'ibitero ahanini bitagize icyo bigeraho byagabwe ku basirikare b'Amerika muri Iraq no muri Syria bikozwe n'imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Iran byatangiye ku itariki ya 17 Ukwakira [10].'

    Abasirikare b'Amerika n'abo mu rugaga rukorano na yo bagabweho ibitero inshuro nibura 12 muri Iraq n'inshuro enye muri Syria, kuva intambara yatangira hagati ya Israel na Hamas.

    Ibiro bikuru by'ingabo z'Amerika — Pentagon — bivuga ko abasirikare 21 bose hamwe b'Amerika bakomeretse mu buryo bworoheje muri ibyo bitero.

    Abategetsi bo muri Amerika begeka ibyo bitero ku mitwe yitwaje intwaro ikoreshwa na Iran ikorera muri ako karere. Iran ishyigikiye Hamas, itegeka Gaza, hamwe na Hezbollah, ikorera muri Liban (Lebanon). Iran iha iyo mitwe yombi intwaro n'amafaranga.

    Austin yagize ati: 'Ibi bitero bishyigikiwe na Iran bigabwa ku ngabo z'Amerika ntibyakwihanganirwa kandi bigomba guhagarara.

    'Niba ibitero ku ngabo z'Amerika by'imitwe ikoreshwa na Iran bikomeje, ntituzazuyaza mu gufata izindi ngamba za ngombwa mu kurinda abantu bacu.'

    Ku wa kane, ibiro bya Perezida w'Amerika — White House — byavuze ko Perezida Joe Biden yaburiye Iran kwirinda kurasa ku basirikare b'Amerika mu karere k'Uburasirazuba bwo Hagati, mu butumwa bw'imbonekarimwe yageneye umutegetsi w'ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei.

    Nanone ku wa kane mu nama y'inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye i New York, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Iran Hossein Amirabdollahian yaburiye Amerika ko itarokoka umuriro wagurumana mu karere niba urugomo muri Gaza rukomeje.

    Mu byumweru bya vuba aha bishize, Amerika yohereje amato y'intambara n'indege z'intambara muri ako karere. Ku wa kane, umutegetsi wo muri Amerika yavuze ko abasirikare 900 b'Amerika na bo barimo kujyanwa muri ako karere.

    Ibigo bya gisirikare by'Amerika mu karere k'Uburasirazuba bwo Hagati mbere byarashweho, Amerika isubiza igaba ibitero byo kwihorera.

    Muri Werurwe (3) uyu mwaka, Amerika yagabye ibitero byinshi by'indege mu burasirazuba bwa Syria ku mitwe ifitanye imikoranire na Iran, nyuma yuko igitero cy'indege nto y'intambara itarimo umupilote (drone) cyishe umukozi wo mu gisirikare cy'Amerika.

    Inkuru ya BBC

    The post appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/27/21447/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=21447