Blog

  • Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu #rwanda #RwOT

    Byari bimenyerewe mu basirikari b'amapeti adakanganye muri FARDC, binubira uburyo igisirikari cyabo kitagira icyerekezo, bigatuma bitwara nk'amabandi cyangwa abagize umutwe w'iterabwoba.

    Ubu noneho byatangiye no kumvikana mu ba jenerali, basanga imiyoborere ya Kongo nta handi iganisha uretse koreka igihugu.

    Urugero rwa hafi ni urwa Gen. Gabriel Amisi uzwi ku izina rya 'Tango Four', akaba yeruye avuga ko urebye imyitwarire ya FARDC, haba ku rugamba, haba no mu mibanire yayo n'abaturage, ngo aterwa ipfunwe no kwitwa umusirikari wa Kongo.

    Ubwo kuri uyu wa gatanu, tariki 27/10/2023 yari mu nama n'abandi basirikari bakuru mu mujyi wa Lubumbashi, Gen. Tango Four yagize ati:'Mwe mwumva mudafite ikimwaro cyo kuba abasirikari b'iki gihugu? Njyewe iyo ndi i Kinshasa sinkirirwa nambara uniform kuko bintera ipfunwe'.

    Gen. Gabriel Amisi'Tango Four' ni umwe mu basirikari bafite ibigwi muri FARDC, kuko yagiye agira imyanya ikomeye mu ngabo za Kongo, harimo no kuyobora uduce tw'imirwano mu ntambara zinyuranye. Ubu ni Umugenzuzi Mukuru wa FARDC, (Inspector General). Abazi neza Gen Tango Four bahamya ko atishimiye itonesha mu gisirikari cya Kongo, aho Perezida Tshisekedi ngo azamura mu ntera abo ashaka, agapyinagaza abo ashaka, agendeye ku cyenewabo, irondakoko n'irondakarere.

    Urugero ruvugwa ni urwa Gen. Christian Tchiwewe wahawe amapeti 3 akomeye cyane mu gihe cy'imyaka 3 gusa, kandi ngo nta gikorwa na mba cy'ubutwari yagaragaje.

    Ikindi bivugwa ko cyarakaje abajenerali benshi, cyane cyane abakoranye na Perezida Joseph Kabila, ni uburyo Tshisekedi yafunguye Col. Eddy Kapend wari warakatiwe gufungwa burundu kubera iruhare rwe mu iyicwa rya Laurent Désiré Kabila, ndetse Tshisekedi akamugira'Jenerali' uyobora ingabo mu gace Kabila akomokamo!

    Uwitwa Gen. John Numbi (bitazwi neza aho aherereye), nawe aherutse guha gasopo Tshisekedi, amubwira ko natareba neza imikorere ye izamushyira mu y'abagabo.

    Nyuma y'amagambo ya Gen Numbi , Perezida Tshisekedi yaranzwe no guhuzagurika, azamura mu ntera bamwe mu basirikari bakuru, ari nko kubagusha neza kuko akeka ko bashobora kumuhirika ku butegetsi.

    The post Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bamwe-mu-bajenerali-muri-kongo-batangiye-kwerurira-tshisekedi-ko-barambiwe-imiyoborere-ye-igihe-kurimbura-igihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bamwe-mu-bajenerali-muri-kongo-batangiye-kwerurira-tshisekedi-ko-barambiwe-imiyoborere-ye-igihe-kurimbura-igihugu

  • Niyibizi Ramadhan ashobora kudakina umukino wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa APR FC, Niyibizi Ramadhan ashobora kudakina umukino wa Rayon Sports kubera uburwayi.

    Niyibizi Ramadhan ukina inyuma ya ba rutahizamu ntabwo yakoze imyitozo yo ku wa Kane ndetse n’ejo hashize ku wa Gatanu.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi atanari kumwe n’abandi mu mwiherero utegura uyu mukino watangiye ejo ku wa Gatanu aho urimo kubera i Shyorongi.

    Ni nyuma y’uko agize ikibazo ku kuboko mu myitozo yo ku wa Gatatu, bivugwa ko yabanje kumva byoroshye akomeza kugenda akomerezwa kugeza ubwo ejo hashize yajyaga kwa muganga.

    Ibi bivuze ko uyu mukinnyi wari umwe mu bakinnyi umutoza Thierry Froger amaze iminsi yifashisha ntawuhari ku mukino w’abakeba.

    Ni umukino uzaba ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00′.

    Niyibizi Ramadhan ntazakina umukino wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/niyibizi-ramadhan-ashobora-kudakina-umukino-wa-rayon-sports

  • Rukoma: Ukekwaho kwica Mukarusi Rozariya w'imyaka 69 yarashwe mu kico mu rukerera #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023, mu Muduguru wa Kigarama, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, Polisi yarashe umusore w'imyaka 28 y'amavuko ahita apfa. Yitwa Ndahimana Alexis akaba ariwe ukekwaho kwica anize umukecuru Mukarusi Rozariya.

    Amakuru yizewe intyoza.com ihawe n'abaturage ba Rukoma aharasiwe uyu musore, bavuga ko yazanywe n'inzego z'Umutekano aho bikekwa ko yakoreye icyaha. Bavuga ko babwiwe ko yashatse gucika Polisi, irasa mu kirere nti yahagarara, aho kumureka ngo acike batazi ibindi yakora bamurasa mu kico arapfa.

    Aya makuru kandi y'iraswa ry'uyu musore, yemezwa na Mandera Innocent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma wabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko uwarashwe yitwa Ndahimana Alexis akaba yarigeze gukora mu rugo rwa Nyakwigendera Rozariya, akaba kandi ariwe wakekwagaho kumwica.

    Gitifu Mandera, avuga ko nyuma y'urupfu rwa Mukarusi Rozariya inzego z'umutekano zakomeje gukora iperereza zishakisha abagize uruhare mu ku mwica. Mu bafashwe harimo uyu Ndahimana Alexis wigeze gukorera Rozariya nk'umukozi wo mu rugo, akaba kandi ngo yanemeraga ko ari we wamwishe.

    Mu kwica Mukarusi Rozariya, ngo yamutwaye amafaranga ibihumbi magana abiri y'u Rwanda(200,000Frws) ndetse aniba ibishyimbo ari byo yari yazanywe ngo yerekane aho yabihishe nyuma yo kubikura mu rugo rwa Nyakwigendera yari amaze kwica(nk'uko bivugwa).

    Uyu Ndahimana Alexis warashwe agapfa, akomoka mu Kagari ka Bitare, Umudugudu wa Kokobe, Umurenge wa Karama ho mu Karere ka Kamonyi.

    Nyuma y'iraswa rya Ndahimana Alexis, muri iki gitondo ubuyobozi bwakoranye inama n'abaturage. Aho yarasiwe ni hafi y'aho akekwa kwicira Mukarusi Rozariya. Abaturage basabwe kwirinda ibyaha, kwirinda ubuhemu ubwo aribwo bwose byaba kwica cyangwa se ubundi bwose kuko ntawe bihira kabone n'iyo uwabikoze yatinda gufatwa.

    Bibukijwe ko inzego z'umutekano ziri maso kandi ziteguye gushakisha uwo ariwe wese wakora icyaha zikamufata. Abaturage kandi babwiwe ko gutanga amakuru hakiri kare bifasha gukumira no kurwanya ibyaha. Babwiwe ko uwibwira ko azakora ibyaha akihisha bitazamuhira, ko amaherezo azafatwa akaryozwa ibyo yakoze.

    Soma hano inkuru yabanje y'urupfu rwa Mukarusi Rozariya;Kamonyi-Rukoma: Umukecuru w'imyaka 69 yishwe, DASSO ategwa n'amabandi aramukomeretsa

    Umurambo wa Nyakwigendera Ndahimana Alexis wajyanywe mu buruhukiro bw'ibitaro bya Remera Rukoma, aho utegerejwe gupimwa.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/10/28/rukoma-ukekwaho-kwica-mukarusi-rozariya-wimyaka-69-yarashwe-mu-kico-mu-rukerera/

  • Josh2funny wamenyekanye muri Americas Got Ta… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere uyu musore agiye gutaramira mu Mujyi wa Kigali. Yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023, yizeza igitaramo gikomeye nyuma yo guca ibintu mu irushanwa ryamamaye ku Isi nka America's Got Talent.

    Uyu munyarwenya yaramamaye muri ririya rushanwa, ku buryo abari bagize Akanama Nkemurampaka batunguwe n'umuhate yari afite mu guhatana ariko impano agaragaza zirimo gusoma ibitabo yihuta zishidikanwaho- bamwe barasetse birihika.

    Josh2funny yifashishije konti ye ya Instagram ku wa Kane tariki 12 Ukwakira 2023 yagaragaje ko yiteguye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere. Aherutse kongera guhatana ku nshuro ya kane muri America's Got Talent.

    Yashyize integuza (Cover) ku mbuga ze agaragaza ko azahurira ku rubyiniro n'abandi banyarwenya bo mu Rwanda, Uganda na Nigeria mu gitaramo 'The Upcoming Diaspora Show'.

    Mu bice bitatu byabanje, Josh2funny yahatanye yahinduye imyambaro inshuro eshatu, agaragaza impano mu gutera urwenya, umuraperi no gusoma ibitabo wihuta.

    Abagize akanama nkemurampaka ntibigeze bemera impano ze, ndetse Simon Cowell yamuhaye ‘Yes’ enye abandi barabyanga.

    Japhet Mazimpaka yabwiye InyaRwanda ko yamutumiye muri iki gitaramo ashingiye ku bushuti bafitanye no kuba ari umuhanga mu bijyanye no gusetsa abantu.

    Cyo kimwe na Michael Sengazi uzagaragara muri iki gitaramo. Ati 'Bose ni abanyarwenya bafite byinshi byo kuganiriza abantu. Nizere ko abazaza muri iki gitaramo bazanogerwa.'

    Muri Gicurasi 2023, Josh2funny yatangaje ko we n'umugore we Bina Alfred bibarutse imfura y'abo y'umuhungu. Yanditse kuri konti ye ya Instagram, asaba bantu gufatanya nawe kwishimira iyaguka ry'umuryango we, atangaza ko umwana w'abo bamwise Optununuan Eden Alfred.

    Mu Ukuboza 2020, nibwo Josh2funny yarushize n'umukunzi we Bina mu birori byari binogeye ijisho byabereye mu Mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria. Bombi bari bamaze imyaka ibiri bacuditse mu rukundo rwagiye kwigaragaza ahantu hanyuranye babaga bahuriye.

    Hari amakuru yagiye ahanze, avuga ko aba bombi bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, umubano w’abo ugenda waguka kugeza barushinze nk'umugabo n'umugore.

    Bina Alfred yagiye agaragara mu bitaramo binyuranye Josh2funny yagiye akorera ahantu hanyuranye mu rwego rwo kumushyigikira. 

    Josh2funny yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye igitaramo cy'urwenya 'Upcoming Diaspora Comedy Show' 

    N’ubwo atabashije gukomeza muri America’s Got Talent, Josh2funny ashima Imana yamuteresheje intambwe akabasha kuhagera 

    Josh Alfred [Josh2Funny] yavutse ku wa 18 Ukuboza 1990. Ubwo yari agejeje imyaka umunani we n’umuryango we bimukiye mu Mujyi wa Lagos 

    Josh2funny yakiriwe n’abakobwa bo muri Kigali Protocol 

    Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali

    Japhet Mazimpaka wateguye iki gitaramo ari kumwe na Josh2funny

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Josh2funny yageraga i Kigali

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135921/josh2funny-wamenyekanye-muri-americas-got-talent-yageze-i-kigali-amafoto-135921.html

  • FERWAFA yashyize ukuri ku kibazo cy’umutoza w… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira mu cyumba cy’inama cya Grand Legacy Hotel, FERWAFA yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye ndetse baza kugaruka no ku kibazo cy’irerero rya Bayern Munich kimaze iminsi kivugwa mu itangazamakuru.

    Visi Perezida wa kabiri wa FERWAFA Richard wasobanuye iki kibazo, yavuze ko ko mu bana 30 babashije kujya mu ishuri rya Bayern Munich aribo bari bafite ibyangombwa byuzuye nk’uko Bayern Munich yari yabisabye.

    Yakomeje avuga ko nyuma y’umwaka hazajya hakorwa irindi genzurwa, harebwe abakinnyi bagaragaje ubushobozi bucye basezererwe, ndetse nihagira undi umwana uboneka mu marushanwa atandukanye abe yakongerwamo.

    FERWAFA kandi yagarutse ku masezerano iherutse kugirana n’uruganda rwa Masta, aho bemeje ko bagiranye amasezerano y’imyaka ine, ndetse ikazajya yambika amakipe yose y’igihugu mu mupira w’amaguru.

    Ku bijyanye n’umutoza w’ikipe y’igihugu “Amavubi”, Munyantwali uyobora FERWAFA, yemeje ko bari mu biganiro bya nyuma, ndetse nibura mu ntangiriro z’ukwezi ku Ugushyingo azaba yamaze gutangazwa.

    Kanda hano ukurikire ikiganiro FERWAFA yagiranye n’abanyamakuru


    Munyantwali Alphonse uyoboye FERWAFA yanze kwerura ngo avuge igihe Amavubi azabonera umutoza 




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135927/ferwafa-yashyize-ukuri-ku-kibazo-cyumutoza-wamavubi-ndetse-nabana-ba-bayern-munich-video-135927.html

  • Clarisse Karasira yazirikanye abarwayi mu ndi… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize Album ya Gatatu ya Clarisse Karasira yise “Bakundwa.” Ndetse, avuga ko amashusho ya zimwe mu ndirimbo zikubiye kuri iyi album yamaze kuyakoraho igisigaye ari ukugenda azishyira hanze.

    Yabwiye InyaRwanda ko yahimbye iyi ndirimbo nyuma y’uko mu minsi ishize asuye umwe mu nshuti ze wafashwe n’uburwayi bukomeye bwamuhejeje mu bitaro.

    Clarisse avuga ko iriya nshuti ye yamuganirije uko yafashwe n’uburwayi kugeza ubwo bumuzahaje. Uyu muhanzikazi avuga ko muri we yahise yiyumvamo gukora indirimbo ihumuriza abantu bose barwaye, ariko ko atari azi igihe izagira hanze.

    Hari mu mpera z’umwaka wa 2022. Kuva icyo gihe atangira kwandika iyi ndirimbo ‘Gira Ubuzima’ kugeza ubwo yayishyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023.

    Ati “Ni indirimbo yankoze ku mutima nk’izindi mfite kuri album. Ariko cyane cyane atari n’uwo murwayi gusa, ahubwo no gutekereza n’abandi barwayi mbanarahuye nabo mu buzima butandukanye yaba mu Rwanda, abo mu muryango wacu n’abandi. Turi abantu, tuba tuzengurutswe n’abantu benshi.”

    Clarisse avuga ko ahimba iyi ndirimbo yatekereje ko yafasha abantu barwaye n’abarwaje. Yavuze ko mu 2006 yigeze gufatwa nk’uburwayi bukomeye, kandi ko muri icyo gihe kimwe mu byamukomeje harimo kumva indirimbo z’abahanzi.

    Ati “Cyera ndi umwana mutoya mu 2006 narwaye ariko hari indirimbo nakundaga kumva n’ubwo ntabaga nzi ibyo ari byo. Nifuza ko iyi ndirimbo yafasha abarwayi, abarembye, cyane n’abarwayi gahora ikabongera icyizere.”

    Uyu muhanzikazi asobanura ko iyi ndirimbo ye idasanzwe yaba mu butumwa n’uburyo ihimbitse, anashingiye ku kuba ariyo ya mbere kuri album ye yise ‘Bakundwa’.

    Yumvikanisha ko adakora umuziki ugamije ubucuruzi, ahubwo arajwe ishinga n’umuziki “w’inganzo y’imitima, womora imitima, wo gufasha abantu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

    Iyi album 'Bakundwa' ya Clarisse Karasira iriho indirimbo nka ‘Icyampa’, ‘Icyimbo’, ‘Imbere’, ‘Ibarabara’, ‘Gira ubuzima’, ‘RuhinyuzImana; ‘Mu nsi y’izuba’, ‘Uwo mwana’, ‘Roho’ ndetse na ‘Ntukababare’. Zitsa ku rukundo, icyizere, ubudaheranwa n'ibindi. Yubakiye ku muziki w'umurage wa Kinyafurika uhujwe n'umuziki ugezweho.

    Clarisse avuga ko muri rusange iyi album igamije kwishimira ikiremwamuntu, ikibutsa ko buri muntu ari nk'undi, kandi ko umuziki ari ururimi rumwe.

    Yumvikanisha ko ari album izumvikanisha imbaraga z'umuziki mu gukira ibikomere, gutera imbaraga abantu, guhuza imbaraga no gukorera hamwe.

    Clarisse avuga ko indirimbo 10 ziri kuri iyi album nta wundi muhanzi bazikoranyeho, kandi muri iki gitaramo azafitanye n'abandi bahanzi basanzwe babarizwa muri Amerika bazamufasha mu kumurika iyi album.

    Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo 'Gira Ubuzima' yakozwe na Jimmy Pro n'aho amashusho (Video) yakozwe na Kibonge Eric.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135918/clarisse-karasira-yazirikanye-abarwayi-mu-ndirimbo-yakomoye-ku-nshuti-ye-video-135918.html

  • Minisitiri Utumatwishima yashyize Israel Mbon… – #rwanda #RwOT

    Dr. Utumatwishima avuga ko nk'abandi bose yakuze yumva ibihangano by'abarimo umuraperi Jay Polly, Tom Close, The Ben, Meddy, indirimbo z'ubukwe [z'abarimo Kagambage Alexandre] n'abandi yakunze cyane.

    Ubwo yari mu kiganiro na Kiss Fm, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023, Utumatwishima yavuze ko muri iyi minsi akunze ibihangano by'abahanzi baherutse guhura barimo na Bwiza, Ish Kevin, Kivumbi King ndetse na Bruce Melodie. Avuga ko aba ari abahanzi bagezweho.

    Uyu muyobozi yavuze ko n'ubwo ari umuyoboke w'Idini ya Islam ari umufana w'ibihangano bya Israel Mbonyi. Ati 'Numva Israel Mbonyi cyane kuruta abandi bahanzi! Ashobora kuba afite imiziki iruhura umutima. Rero nkunda Israel Mbonyi ku mwanya w'imbere abandi bagakurikiraho.'

    Dr. Utumatwishima avuga ko asanzwe akora siporo, kandi ko mu buryo bushobora gusetsa buri wese ari umufana w'ikipe y'umupira w'amaguru y'uruganda rw'icyayi rwa Sorwathe. Ati 'Twari abafana bakomeye.' Anavuga ko kuva cyera ari umufana w'imbere w'ikipe ya Arsenal.

    Yavuze ko n'ubwo ari umukunzi wa Arsenal ariko asangiye n'abandi ibyifuzo byo gutegereza, kuko iyi kipe idakunze gutsinda cyane. Ati 'Ntabwo ijya ikunda gutsinda kenshi. Kuko bisaba ko tubona ikinini cyo kwihangana igihe kimwe.'

    Israel Mbonyi ari kwitegura gukora igitaramo cye bwite ku wa 25 Ukuboza 2023 muri BK Arena. Ni mu gihe kuri Pasika ya 2024 azataramira muri Uganda.

    Umuhamagaro wa Israel Mbonyi

    Israel Mbonyi yahamagawe n'Imana ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, kuva ubwo atangira kuyikorera mu mashyi no mu mudiho. Icyo gihe cyabaye intangiriro ye yo guhanga indirimbo zihimbaza kandi zigaha ikuzo Imana.

    Uyu musore w'imyaka 31 y'amavuko, yari asanzwe ari umukinnyi wa Karate, kandi yabonaga ariho impano ye izerekeza ariko yaje kwegurira ubuzima bwe Kristu.

    Israel Mbonyi asobanura 'umuhamagaro w'Imana' nk'ikintu Imana igushyira ku mutima' kandi waba utaragikora ukajya wumva ari nk'umutwaro wikoreye.

    Yari asanzwe yandika indirimbo akaziha korali. Ariko akimara guhamagarwa n'Imana, yanamuhaye indirimbo yitwa 'Yankuyeho urubanza' ari nayo yabaye iya mbere yahereyeho.

    Kuva yahamagarwa n'Imana yahise yumva urukundo rudasanzwe rw'umuziki no gucuranga muri we.

    Icyo gihe yari umukinnyi wa Karate, ariko ibyo byose yabishyize ku ruhande. Ati 'Numva nsigaranye gusa umutima wo kuririmba.'

    Israel Mbonyi avuga ko yakundaga gukina karate, ariko kuva yatangira kuririmbira Imana yabiburiye umwanya, igice kinini gitwarwa n'umuziki gusa.

    Asobanura ko imbuga zicuririzwaho umuziki zabaye urubuga rwiza rwo gushyigikira umurimo w'Imana, kandi umuntu akabikora yibwirije.

    Ati 'Numva ari uburyo bwiza Imana yadukoreye bwo gusangiza abantu ibihangano byacu, kandi natwe bikatugirira umumaro.'

    Israel aherutse kubwira BBC ko hari inyungu ziva mu bihangano umuhanzi ashyira ku mbuga zinyuranye zicururizwaho umuziki, bityo bigafasha umuhanzi gukomeza gukora.

    Aherutse gukorera ibitaramo ku Mugabane w'u Burayi:

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo 'Umukunzi' aherutse gukorera ibitaramo ku Mugabane w'u Burayi. Yataramiye mu Bubiligi, mu Bufaransa, Denmark ndetse na Suède.

    Avuga ko guhitamo ibihugu byo mu mahanga ajya gutaramiramo, ashingira ku bibarizwamo abantu bakomoka mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, cyangwa se agashingira ku butumire aba yahawe n'insengero zinyuranye.

    Nko mu Bubiligi yataramiye abantu barenga ibihumbi bitatu, mu Bufaransa ataramira abarenga 400, cyo kimwe no muri Denmark na Suède.

    Israel Mbonyi asobanura umuziki nk'ururimi mpuzamahanga, kandi abitabira ibitaramo bye haba harimo abantu banyuranye bo mu madini anyuranye. Kuri we, intego ni ukuvuga ubutumwa bwiza bw'Imana bukagera mu nguni zose z'Isi.

    Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko Israel Mbonyi ari nimero ya mbere mu bahanzi akunda 

    Utumatwishima yavuze ko abahanzi barimo Bruce Melodie na Bwiza bafite indirimbo ziganje kuri 'Playlist' y'izo yumva cyane

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NINA SIRI' YA ISRAEL MBONYI IRI KU MWANYA WA MBERE MURI KENYA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135916/minisitiri-utumatwishima-yashyize-israel-mbonyi-ku-mwanya-wa-mbere-mu-bahanzi-yihebeye-135916.html

  • Boyz II Men izarebwa n’abikora ku munwa gatat… – #rwanda #RwOT

    Ni itsinda rihenze kuritumira ariko kandi rikinjiriza abaritumiye kuko amatike ashira mbere. Urebye ibitaramo baheruka gukorera i Nairobi na Kampala amatike yari ahanitse ariko yarashize. 

    I Nairobi itike yari ku $108 (Kshs15,000) ni 135,000 Frw muri Vip naho ahasanzwe itike yaguraga $58 (Kshs,8000) ni 73,000 Frws. I Kampala itike yari ku $79 muri Vip na $53 ahasanzwe. 

    Abakunze gutumira iri tsinda baba bafite gahunda yo guha ibyishimo abari hejuru y'imyaka 35 kuko nibura nibo bavutse iri tsinda rimaze imyaka 3 rishinzwe. Bivuze ko bazi neza ibihangano byaho kuko byamamaye mu 1991, muri za 2000 gutyo.

    Amatike ashira ku isoko kare

    Igitaramo cy'imbaturamugabo kiri mu bihenze cyane mu Rwanda cya Boyz II Men giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 28 Ukwakira 2023, amatike y'ibihumbi 100 Frw yamaze gushira ku isoko. 

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cy'amateka yashyizwe mu byiciro bitatu, aho Silver ari ya make ku bihumbi 50 Frw mu gihe iya Gold igura ibihumbi 75 Frw naho iza Diamond z'ibihumbi 100 zikaba zarashize ku isoko.

    Binyuze ku rubuga rwa X, BK Arena yatangaje ko kugeza ubu abifuza kugura amatike yo mu byiciro bibiri bisigaye, ni ukuvuga Gold na Silver, bakoresheje ikarita ya 'BK Arena Prepaid Card' bashyiriweho igabanyirizwa rya 30%.

    Uwifuza kugura itike ya Gold akoresheje iyi karita, arishyura ibihumbi 52.5 Frw aho kuba ibihumbi 75 Frw, naho ugura itike ya Silver yishyure ibihumbi 35 Frw aho kuba ibihumbi 50 Frw.

    Boys II Men, ni itsinda rikomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryubatse ibigwi bihambaye muri muzika. Bamamaye mu ndirimbo nka 'End of the road', 'I will make love to you', 'On bended knee', 'A Song for Mama' n'izindi nyinshi ziri ku mizingo 15 bakoze mu myaka 38 bamaze mu muziki.

    Iri tsinda rifite ibihembo bine bya Grammy Awards, birindwi bya Soul Train Music Awards, icumi bya American Music Awards n'ibindi byinshi. Bakigera I Kanombe ku kibuga cy'indege babwiye Inyarwanda ko: 'Twujeje abazaza igitaramo kiza kandi tuzabakumbuza bya bihe. Mugure amatike muzaze muri benshi ntabwo muzabihirwa'.

    Iri tsinda ryaboneyeho umwanya wo kuvuga ko rizafata igihe gihagije rikiga amateka y’u Rwanda dore ko ari ubwa mbere bahageze. Ukurikije uburyo urubyiruko rukunda rwo mu Rwanda rutaka ubukene, inzara no kubura akazi biragoye ko bazigondera amatike yo kureba iri tsinda. 

    Niba tujya tubona ibitaramo bisaba kwishyura 10,000 Frw bigorana kubona ababyitabira nta gushidikanya ko umukunzi w’iri tsinda usabwa kwigomwa 35,000 Frw bizamworohera kandi kwikora ku munwa bisanzwe bimugora. Iki ni igitaramo kizitabirwa n’abantu bakuze, bafite amafaranga menshi kandi babayeho mbere ya za 1991. 

    Imibare yerekana ko abarenga miliyoni 9 mu Rwanda ari urubyiruko ruri mu nsi y’imyaka 30 kandi rudafite akazi. Imibare yo mu 2022 yakozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda yerekana ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 bafite ubushomeri ku kigero cya 29.7%.

    Iri tsinda rirebwa n’abafite amafaranga atubutse

    Mu 2012 bashyiriweho inyenyeri i Hollywood Walk of Fame nk’abanyabigwi mu mateka ya muzika. Iyi nyenyeri ishyirirwaho abanditse amateka

    Bakiriwe na Mushyoma Joseph ‘Boubou’ n’inkumi za Kigali Protocal

    Mu 1992 baririmbye muri Super Bowl Halftime show

    Bamamaye benshi bariho mu Rwanda bataravuka. Indirimbo zabo zakoreshejwe muri filime zitandukanye zakunzwe

    Igitaramo kizabera muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023. Bafite indirimbo zikoreshwa cyane mu bihe bya Noheli

    Amatike ya 100,000 Frw yarashize. Boyz II Men bafite igihembo cy’ikinyacumi bahawe na Billboard

    Bazakumbuza abafana babo bya bihe, bagize uruhare mu guteza imbere R&B

    Bageze mu Rwanda bwa mbere. Bafite abafana ku isi hose bakaba bararirimbye muri buri gitaramo gikomeye ku isi

    REBA AMAFOTO:DOX VISUAL

    VIDEO: FREDDY RWIGEMA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135901/boyz-ii-men-izarebwa-nabikora-ku-munwa-gatatu-ku-munsi-amafotovideo-135901.html

  • FERWAFA yihaye igihe ntarengwa cyo kuba yamaze kubona umutoza w’Ikipe y’Igihugu #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) yavuze ko byibuze mbere y’iminsi 10 ngo u Rwanda rukine na Zimbabwe bazaba bamaze gutangaza umutoza mushya w’Amavubi.

    Amatsiko ni menshi ku bakunzi b’Ibikipe y’Igihugu Amavubi igihe umutoza azabonekera cyane ko izatangira ijonjora ry’Igikombe cy’Isi mu kwezi gutaha.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi, perezida wa FERWAFA yavuze ko babizi ko bakererewe ariko byibuze mbere y’iminsi 10 ngo batangire iri jonjora azaba yabonetse.

    Ati “Mumaze iminsi mubitwibutsa ko nta mutoza uhari, ko nta mikino ya gicuti, umutoza we azaba yabonetse kandi mu gihe gishoboka nk’iminsi nk’icumi azaba yabonetse, ariko imikino ya gicuti yo naba mbabeshye.”

    Yakomeje avuga ko nubwo batinze ariko hari uwo bari mu biganiro ndetse bigenze neza yanatangazwa mbere y’igihe.

    Ati” Ibintu byo kurambagiza ntibyoroshye, niyo umaze kumubona ntibyoroshye kuganira na we ngo muhuze, byaratinze biragaragara.”

    “Hari uwo turimo tuganira, ntabwo bikiri mu kirere bigenze neza ni vuba n’iyo minsi twavugaga ishobora kutagera.”

    Bivugwa ko Umudage, Torsten Frank Spittler ari we uri mu biganiro na FERWAFA ngo abe umutoza w’Amavubi ndetse bikanavugwa ko amaze igihe mu Rwanda.

    U Rwanda ruzatangira ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 tariki ya 15 Ugushyingo 2023 izakira Zimbabwe n’aho tariki ya 21 Ugushyingo akakira Afurika y’Epfo.

    Amavubi y’u Rwanda akaba nta mutoza afite kuva nyuma y’uko muri Kanama 2023 uwari umutoza mukuru, Carlos Alos yeguye maze hagashyirwaho umutoza w’agateganyo.

    Hahise hashyirwaho Gerard Buschier usanzwe ari DTN wa FERWAFA nk’umutoza mukuru w’agateganyo yungirijwe na Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bahabwa gutoza umukino umwe wasozaga itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2023 aho banganyirije mu Rwanda 1-1.

    Yavuze ko umutoza w’ikipe y’igihugu azaboneka vuba

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yihaye-igihe-ntarengwa-cyo-kuba-yamaze-kubona-umutoza-w-ikipe-y-igihugu

  • Yatumweho n’abicanyi bamusiga iheruheru: Ibyo… – #rwanda #RwOT

    Doctall Kingsley uri kubarizwa mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo cy’urwenya yatumiwemo, ni umunyarwenya ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga aho abakurikiranira hafi iby'urwenya bazi imvugo ye yamamaye igira iti: 'This life has no balance'. Ubu buzima ntabwo bungana.

    Doctall Kingsley yasimbutse urupfu

    Mu Ukwakira kwa 2022 yatewe n'abajura bitwaje intwaro. Yagiye kuri Instagram ye yifata amashusho asangiza abamukurikira ibyago yahuye nabyo. Yagize ati: 'Mu gicuku cy'ijoro ryakeye amabandi yitwaje intwaro yinjiye iwanjye. Babanje kureba neza inzu yanjye.

    Bambwiye ngo mbahe umubare w'ibanga wa banki mbikamo amafaranga. Bahise bayiyoherereza yose, batwara ibintu byose naruhiye mu buzima bwanjye bwose. Icyakora basize imodoka nari mperutse kugura banasiga ikote nakoreshaga mu gutera urwenya.

    Njyewe n'umugore wanjye twataye umutwe. Ariko ayo mabandi yambwiye ko bayohereje ngo anyice gusa birinze kumbwira uwabatumye. Njyewe ndi umunyamahoro nta muntu dufitanye ibibazo. Sinzi rero ushaka kunyica.'

    Doctall Kingsley Ageze i Kigali yijeje igitaramo kiza

    Uyu munyarwenya wageze I Kigali mu ma saa yine n'igice z'ijoro yabwiye InyaRwanda ko abantu bose bakunda urwenya rwe bazataha basetse imbavu zabariye. Yagize ati: 'Mubabwire bagure itike hakiri kare kuko ku Cyumweru muri Camp Kigali utazahaza azaba ahombye byinshi'.

    Akigera i Kanombe ku kibuga mpuzamahanga cy'indege yakiriwe na Japhet Mazimpaka uri gutegura igitaramo yise'The Upcoming Diaspora' gitegerejwe kubera muri Camp Kigali.

    Yahawe indabo n'abakobwa bo muri Kigali Protocal ndetse yanakiriwe na Muyoboke Alex wahirimbaniye iterambere ry'imyidagaduro mu Rwanda. Uyu munyarwenya yatwawe mu modoka ziriho ibirango bya Savvy Tours And Travel Agency.

    Iki gitaramo cyo ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023 itike yo kwinjira ahasanzwe ni 10,000 Frw, ahisumbuye ni 20,000 Frw mu gihe imeza y'abantu 6 iri kugura 200,000 Frw.

    Ni igitaramo kizahuriramo abanyarwenya nka Japhet Mazimpaka, MC Tricky, Michael Sengazi, Babo Joe, Joshua Comedian n'umunyarwenya wo muri Nigeria witwa Chibuike Josh Alfred [Josh2Funny] wamamaye muri America's Got Talent 2023.

    Doctall Kingslay yakiriwe n’inkumi zo muri Kigali Protocal na Japhet Mazimpaka

    Yageze i Kanombe mu ijoro ryakeye

    Doctall Kingslay ageze mu Rwanda bwa mbere

    Arakunzwe cyane muri Nigeria

    Ajya atera urwenya ku mabuno y’abakobwa

    Yijeje gusetsa abaturarwanda bazitabira iki gitaramo

    Japhet Mazimpaka, inkumi za Kigali Protocal na Doctall Kingsley wo muri Nigeria

    Yatwawe muri Range Rover ya Savvy Tours and Travel Agency

    Yakiriwe mu cyubahiro nk’umunyarwenya ufite izina

    Manager Muyoboke Alex

    Sosiyete iri gutwara abanyarwenya bazasusurutsa abazitabira ‘The Upcoming Diaspora’

    Japhet Mazimpaka amaze iminsi ategura ibitaramo by’urwenya

    AMAFOTO: DOX VISUAL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135898/yatumweho-nabicanyi-bamusiga-iheruheru-ibyo-wamenya-ku-munyarwenya-doctall-kingsley-uri-i–135898.html