Blog

  • Birengagije amafaranga batunze bigira abafana… – #rwanda #RwOT

    Ufite telefoni ari kurwana no gucyura urwibutso ari na ko barusha kuririmba Boyz II Men kuko bisa nk’aho turi mu giterane hamwe buri mukristu aba azi indirimbo zo mu gitabo. Igitaramo cy’abakunda Boyz II Men kirarimbanyije. Cyabreye muri BK Arena kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023.

    Nibura umuntu ufite imyaka iri munsi ya 30 byagorana kwisanga yaryohewe kuko uhereye ku meza y’abajejetafaranga ari imbere y’urubyiniro agura Miliyoni 5 Frw kugeza ku myanya byitwa ko isanzwe itike yaho iragura 50,000 Frw mu gihe waba ukoresha ikarita ya BK Arena Prepaid wishyura 35,000 Frw. 

    Urebye abateraniye muri BK Arena ni abantu bakuze kandi batunze amafaranga afatika kuko rwa rubyiruko rwajyaga rwitabira ibitaramo bya ba bahanzi b’ubu ntabwo babasha kwigondera itike, nubwo bayigondera nta byishimo babona kuko umwuka uhari ni ukubyina uwa babiri (ingwatira) bitandukanye na bimwe tumenyereye byo kwikoza mu bicu no gusimbagurika. 

    Andy Bumuntu yuriye urubyiniro ahamagawe na Isheja Regis uyoboye iki gitaramo cy’amateka ku bariho muri za 1985. Ku rubyiniro yazanye ababyinnyi bamufashije gutarama. Yamaze iminota 50 ku rubyiniro ashimisha abantu batari binjira neza mu gitaramo kuko hanze baracyaza.

    Saa tatu zishyira saa yine z’ijoro, abantu baracyinjira. Ku itapi itukura baracyahanyura, abakeneye amafoto y’urwibutso ndetse aho bafatira ibyo kunywa naho haruzuye dore ko udafite ikintu mu ntoki kumuca iryera bigoye. 

    Ni igitaramo ubona ko umutekano wakajijwe bitandukanye n’uko bisanzwe. Hari aho umunyamakuru atemerewe kugera ndetse bamwe mu banyacyubahiro bamaze kugera muri BK Arena aho baje kureba Boyz II Men itajya ikora ibitaramo bihendutse. 

    Minisititi wa Siporo, Madamu Aurore Munyangaju Mimosa yakurikiye uko Andy Bumuntu yaririmbye. Si we gusa kuko yicaranye n’abandi banyacyubahiro. Andy Bumuntu ageze ku ndirimbo ‘Igitego”, yazanye itorero bacinya umudiho. 

    Ni umuhanzi ubona ko yateguye neza urubyiniro ku buryo ibyo tujya tubona abahanzi bo hakurya y’inyanja bakora ku rubyiniro yabikoze ndetse ubona ko abandi bahanzi bo mu Rwanda bakwiriye kumwegera akajya abafasha gutegura urubyiniro “stage preparation and performance”. 

    Yamaze iminota 50 yatangiye saa mbili kugeza saa 20:50, asoza ubona agishaka gutarama bitandukanye n’abahanzi baririmba iminota 10 bakahagira bitewe no kudakora imyitozo ngororamubiri no kutita ku majwi yabo.

    Urubyiniro rwubatse ku buryo bigoye ko umuhanzi yakora mu ntoki abafana keretse amanutse akabasanga. Ariko amajwi ameze neza nta makaraza ‘noise’ yumvikana. 

    Urabona ko ubuyobozi bwa East African Promoters bwateguye neza ibjjyanye n’amajwi, amatara ku rubyiniro, abantu bereka abafana aho bicara, hateguwe aho kugurira ibyo kunywa henshi ku buryo bigoye kwitwaza ko wabuze icyo kunywa. 

    21:24 Boyz II Men yuriye urubyiniro abaguze imeza ya Miliyoni 5 Frw bashyize hasi icyubahiro cyabo bahaguruka nta muntu ubibasabye. Abanyacyubahiro bibwirije barahaguruka kuko abahanzi bakunda bari bageze ku rubyiniro. 

    Ni abagabo bahuza ku majwi meza ku buryo baririmba ukagira ngo ni korali. Nararanganyije amaso muri BK Arena mbura umuntu wicaye. Bitandukanye n’ibyo nsanzwe mbona aho umuhanzi aba ari kuririmba abafana bibereye muri telefoni cyangwa barangaye. 

    Indirimbo za Boyz II Men abantu bari muri K  Arena barazibarusha. Ntabwo wamenya ko ari abafana wagira ngo bakoranye imyitozo yo kuziririmba. Boyz II Men bamaze imyaka 38 mu muziki. Ni itsinda rishimirwa guteza imbere R&B kandi bakaba barashyiriweho inyenyeri i Hollywood Walk of Fame.

    Ni ikimenyetso cyerekana ko icyamamare cyakoze ibikorwa by’indashyikirwa. Nta gihembo cyatanzwe mu bihe byabo badafite mu kabati. Bakoze album 15 baca uduhido two gucuruza ibihangano kuri miliyoni zirenga 60 ku isi hose. 

    Amatike yo kubareba akunze gushira mbere bitewe nuko n’ubundi urungano rwabo ari rwo rufite amafaranga menshi mu nguni zose z’isi. Imbere muri BK Arena biragoye kubona abantu bagendagenda kuko wagira ngo bakurikiye igiterane kiza kuberamo ibitangaza. 

    Boyz II Men ni urugero rwiza ku bahanzi bo muri iki kiragano bifuza gukora umuziki udasaza. Mbese ushaka kubaka ahazaza he yakwibanda ku muziki w’abanyamafaranga. 

    Hasohotse inkuru z’uko amatike ya 100,000 Frw yashize, abantu bagirango ni urwenya ariko intebe zigenewe abaguze amatike ya 100,000 Frw, itike za 70,000 Frw hari ababuze aho bicara kandi batari bujye kwicara ahasanzwe. Bahisemo guhagarara. 

    Nabanje kwicara mu myanya 70,000Frw mbona abantu inyuma yanjye babuze aho bicara. Ndebye ahandi mbona abahagaze bararuta abicaye. Boyz II Men yavuze ko “u Rwanda ni rwiza, turabashimira ko mwaje muri benshi”. 

    Ntabwo Boyz II Men iri kuvuga ngo abafana bumve kuko ni urusaku gusa rw’ibyishimo. Icyakora abakiri mu myaka y’ubuto byabacanze kuko abakuru baguye ahashashe. Mbese bari kuririmba za ndirimbo zabafashije kubyiruka zirimo The End of the road, A Song For Mama, n’izindi. 

    Ubundi byakugora kumva ko abantu bakuze bafana bavuza akaruru k’ibyishimo ariko ni byo biri kubera muri BK Arena. Boyz II Men barahenze kubatumira ku buryo u Rwanda ari igihugu cya 4 bajemo muri Afurika nyuma yo gutaramira muri Kenya, Uganda na South Africa. 

    Andy Bumuntu yatanze isomo ku bahanzi nyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135940/birengagije-amafaranga-batunze-bigira-abafana-basanzwe-ibiri-kubera-muri-bk-arena-bizavugw-135940.html

  • Umufana ukomeye wa APR FC n’Amavubi yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umudage, Mike Feller benshi bazi nka “La Galette” wari umukunzi ukomeye cyane wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, yitabye Imana azize uburwayi.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023 nibwo iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye ko uyu mugabo nyiri “La Galette” ari nayo yitiriwe yitabye Imana.

    Amakuru ISIMBI yakuye mu bantu b’inshuti za hafi z’uyu mugabo ni uko yari amaze igihe ajya kwivuza iwabo mu Budage, gusa akaba yitabye Imana ari mu Rwanda.

    La Galette akaba yazize Kanseri yo mu muhogo yari amaze iminsi arwaye aho buri mezi 3 yajyaga mu Budage kwivuza.

    Ni inkuru yababaje benshi mu bakunzi ba Siporo mu Rwanda kuko ni umwe mu bagabo bagaragaje ko bakunda ikipe y’igihugu Amavubi cyane, byari bigoye kuba Amavubi yakina ntarebe umukino wayo yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yayiherekezaga.

    Yari kandi n’umukunzi ukomeye w’ikipe ya APR FC nayo yarebaga imikino yayo myinshi.

    La Galette yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umufana-ukomeye-wa-apr-fc-n-amavubi-yitabye-imana

  • Etoile del’Est yirukanye abatoza bayo babiri #rwanda #RwOT

    Komite Nyobozi y’ikipe ya Étoile de l’Est FC yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera abari abatoza bayo babiri, Nshimiyimana Maurice Maso ndetse na Karim Kamanzi kubera umusaruro muke.

    Mu itangazo iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, yavuze ko impande zombi zicaranye zigasanga ibyiza ari ugutandukana.

    Bagize bati “Turatangariza abakunzi ba Etoile de l’Est ko ku bwumvikane bw’impande zombi tumaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru Nshimiyimana Maurice 'Maso’ n’uwari umwungirije Karim Kamanzi.'

    Basize iyi kipe ku mwanya wa 14 mu makipe 16 n’amanota 7 mu mikino 9 bari bamaze gutoza aho batsinze 2, banganya umwe batsindwa 6.

    Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo bari bagizwe abatoza ba Étoile del’Est. Bagiye bakurikira Yamen Zelfani watozaga Rayon Sports na Muhire Hassan watozaga Sunrise FC bamaze kwirukanwa.

    Maso wari umutoza wa Étoile del’Est yirukanywe

    Karim Kamanzi na we yirukanywe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/etoile-del-est-yirukanye-abatoza-bayo-babiri

  • Jude Bellingham yafashije Real Madrid guhambi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’iminota 15 ni bwo hari hategerejwe umukino ufatwa nk’uwa mbere ku Isi wa El Clasico uhuza FC Barcelona na Real Madrid. FC Barcelona niyo yari yakiriye kuri Estadio Olimpico Lluis companys .

    Uko wagenze muri make 

    Abakinnyi 11 ba FC Barcelona babanje mu kibuga: Ter Stegen, Araújo, Christensen, Iñigo Martínez, Balde, Cancelo, Gundogan, Fermín López, Gavi, Ferran Torres na Joao Félix.

    Abakinnyi 11 ba Real Madrid babanje mu kibuga: Kepa, Carvajal, Rüdiger, Alaba, Mendy, Valverde, Tchouaméni, Kroos, Rodrygo, Bellingham na Vinicius.

    Umukino watangiye ukinirwa mu kibuga hagati ariko ku munota wa 2 Jude Bellingham yari abonye amahirwe azamukana umupira yinjira mu rubuga rw’mahina, ariko umusifuzi asifura ko yakoze amakosa. 

    Ku munota wa 6 abakinnyi ba Real Madrid bakoze amakosa, Aurelien Tchoumeni yihera umupira Ilkay Gundogan, David Alaba agerageza kuwukuraho ariko biranga, bituma uyu mudage akomeza yinjira mu rubuga rw’mahina aba atsinze igitego cya 1.

    Nyuma yo gutsinda igitego, ikipe ya FC Barcelona yakomeje kwiharira umupira kurusha Real Madrid ndetse hari n’aho yari ibonye igitego cya 2 habura gato aho Toni Kross yihereye umupira Fermin Lopez arekura ishoti ariko rikubita igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 22 Real Madrid yagerageje uburyo bwa mbere imbere y’izamu, Antonio Rudiger arekura ishoti riremeye ahagaze mu kibuga hagati ariko rinyura impande y’izamu gato cyane.

    Umukino wakomeje ikipe ya FC Barcelona irusha Real Madrid cyane ndetse abakinnyi barimo Joao Felix bakabona uburyo imbere y’izamu, ariko ntibabubyaze umusaruro.

    Igice cya mbere kigiye kurangira, Rudiger yakuyeho umupira washoboraga kuvamo igitego, igice cya mbere gihita kinarangira FC Barcelona ikiyoboye n’igitego 1-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye Real Madrid ishaka uburyo yakwishyuramo ndetse ihita inabona uburyo Rodrigo azamukana umupira yiruka ariko ageze imbere y’izamu arekura ishoti rinyura hejuru.

    Ku munota wa 50, FC Barcelona yarase igitego ku mupira watanzwe na Fermin Lopez, Martinez awushyira ku mutwe uragenda ukubita ku giti cy’izamu usanga Araujo nawe arekura ishoti ariko umuzamu wa Real Madrid ahita awukuramo.

    Kuwa 60 FC Barcelona yakoze impinduka mu kibuga havamo Ferran Torres, hajyamo Roberto Lewandowski na Real Madrid ikuramo Rodrygo na Ton Kross hajyamo Luka Modric na Joselu.

    Nyuma yo gukora impinduka mu kibuga, Real Madrid yasatiriye cyane maze kuwa 67 Jude Bellingham arekura ishoti ripima amatoni riragenda rijya mu izamu igitego cya 1 kiba kirabonetse.

    Real Madrid ikimara kwishyura yabaye nk’iriye Amavubi ikomeza gusatira cyane. Mu minota 84 FC Barcelona yongeye gusatira cyane abakinnyi nka Raphinha winjiye mu kibuga asimbuye bakabona imipira cyane imbere y’izamu ariko Eduardo Camavinga agakora akazi gakomeye ayikuraho.

    Ku munota wa 92 Jude Bellingham yatsinze igitego cya 2 ku mupira mwiza wari uzamuwe na Calavjal ukorwaho gake na Luka Modric. Umukino warangiye Real Madrid itsinze ibitego 2-1 cya FC Barcelona.

    Jude Bellingham yafashije Real Madrid gutsinda FC Barcelona 

    Umukino warangiye Real Madrid itsinze FC Barcelona ibitego 2-1

    Real Madrid yatsinze Barcelona mu mukino ufatwa nk’uwa mbere ku isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135939/jude-bellingham-yafashije-real-madrid-guhambira-fc-barcelona-135939.html

  • MTN yatangije Green Rwanda igamije guhangan… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023, Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda yatangije ku mugaragaro gahunda ya 'Green Rwanda' igamije guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

    Iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Bugesera, mu murenge wa Gashora aho abayobozi n'abakorera iki kigo gihetse ibindi mu gutanga serivisi z'itumanaho zigera kure, bateye ibiti bya mbere.

    Mu kiganiro na InyaRwanda Bwana Alain Numa yavuze ko iyi gahunda ya 'Green Rwanda' bayitangije mu rwego rwo guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe.

    Yagize ati ' MTN Rwanda yatangije gahunda ya 'Green Rwanda' igamije kwinjira mu rugamba rwo kurwanya ihindagurika ry'ibihe ku isi.'

    Alain asanga ari urugamba buri munyarwanda yagira urwe, yongeraho ko MTN Rwanda nk'ikigo giharanira inyungu kandi gifite abakiriya benshi, kigomba gutera iya mbere mu kubashishikariza kwitabira guhangana n'ibibazo biterwa n'ihindagurika ry'ibihe.

    Ati' Numva ari urugamba rwa buri munyarwanda wese, twe nka MTN Rwanda by'umwihariko nk'ikigo cy'Ubucuruzi giharanira inyungu, dufite abakiliya basaga miliyoni 7 abo nabo tuba tugomba kubitaho, twitabira gahunda zo kurwanya ibibazo biterwa n'ihindagurika ry'ibihe.'

    Iyi gahunda ya 'Green Rwanda' yahuriranye n'Umunsi w'Umuganda ndetse n'ubukangurambaga bwa Minisiteri y'Ibidukikije bwo gutangiza 'Igihembwe cyo gutera ibiti n'amashyamba 2023-24' bufite insanganyamatsiko igira iti 'Amashyamba yitaweho, isi nzima'

    Ni ubukangurambaga bwatangirijwe muri aka Karere ka Bugesera, bwitabirwa n'abayobozi mu nzego nkuru za Leta barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Bwana Musabyimana Jean Claude ndetse n'abandi baturutse muri za Ambasade zirimo Ethiopia, Ubudage ndetse n'Umuryango w'Ubumwe z'Uburayi.

    Umuyobozi w'Aka Karere Bwana Mutabazi Richard yavuze ko bishimiye kuba iyi gahunda itangirije muri Bugesera kuko aka Karere, kari mu Turere twigeze guhura n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe.

    Yavuze ko aka Karere mu mwaka wa 2000 hari ababonaga kagiye guhinduka Ubutayu ariko ko gahunda yo gutera ibiti byinshi, yagafashije kwigobotora ibi bibazo byumutsaga ubutaka.

    Minisitiri Musabyimana Jean Claude wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa, yatangaje ko iyi gahunda yo gutera ibiti n'Amashyamba izasiga hatewe ibiti bisaga miliyoni 63.

    Yavuze ko kandi bishimira ko Leta imaze kugera ku ntego zo gutera amashyamba kuri 30% by'ubuso bw'igihugu, ku buryo bizeye ko bageze kure urugamba rwo guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe.

    Mapula Bodibe umuyobozi wa MTN Rwanda, atera ibiti mu gutangiza gahunda ya Green Rwanda

    Abayobozi batandukanye muri MTN Rwanda, batera ibiti

    Abakozi ba MTN Rwanda bitabiriye gahunda ya Green Rwanda

    Mutabazi Richard umuyobozi w'Akarere ka Bugesera ubwo yahaga ikaze abitabiriye ubukangurambaga bwo gutangiza Igihembwe cyo gutera ibiti n'Amashyamba

    Mutabazi Richard yatangaje ko Bugesera habuze gato ngo ibe ubutayu

    Minisitiri Musabyimana Jean Claude yatangaje ko iyi gahunda izasiga hatewe ibiti miliyoni 63

    Abaturage bari bitabiriye ku bwinshi, ubukangurambaga bwo gutangiza Igihembwe cyo gutera ibiti n'Amashyamba



    Andi mafoto yaranze igikorwa 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135936/mtn-yatangije-green-rwanda-igamije-guhangana-nihindagurika-ryibihe-135936.html

  • Ubunyamujyi? Ni iki kihishe y’izima rya hato na hato rya Kigali Pelé Stadium ku mukino wa Kiyovu Sports na Etoile del’Est? #rwanda #RwOT

    Abaraye bakurikiranye umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona wo Kiyovu Sports yaraye inyagiyemo Etoile del’Est 6-1, binubiye cyane uburyo umuriro waburaga bya hato na hato umukino ugahagarara.

    Ni umukino wabaye ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023 ubera muri Kigali Pelé Stadium saa 18h00′.

    Etoile del’Est niyo yatsinze igitego mbere cyaje kwishyurwa ku munota wa 17 ni mu gihe ku munota wa 25 batsinze icya kabiri ari nabwo umuriro waburaga bwa mbere, ku munota wa 34 yatsinze icya 3 nabwo umuriro wongera kubura ku nshuro ya 2. Umukino watakayeho iminota 15 kuko ari nayo nyongera yongereweho mu gice cya mbere. Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yatsinze ibindi 3 maze umukino urangira ari 6-1.

    Zimwe mu nkuru zagarutsweho cyane n’iri bura ry’umuriro rya hato ha hato.

    Amakuru ISIMBI yagerageje gushaka ndetse ni uko ubundi itegeko rivuga ko ikipe yakiriye ishaka gukina saa 18h00′ kuri Kigali Pelé Stadium igomba kugura litiro 300 za Mazutu zikoreshwa amasaha 3 kuva amakipe atangiye kwishyushya kugeza umukino urangiye, bivugwa ko Kiyovu nta mazutu yaguze.

    Amakuru avuga ko Kiyovu Sports bitewe n’ibihe irimo by’amikoro make yashatse uburyo aya mafaranga ya Mazutu bayabika akazabafasha mu bindi.

    Aha nibwo bivugwa ko bumvikanye n’umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Stade Kigali, Kibombo akaba n’umufana wa Kiyovu Sports yemera ko bakinira ku muriro wa REG nta mazutu.

    Byaje kuba bibi ubwo umuriro waburaga muri aka gace ka Nyakabanda muri Nyamirambo aho iyi Stade iherereye kuko no kuri Stade wabuze bituma umukino ugenda uhagarara.

    Umuriro wagiye ubura bya hato na hato

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubunyamujyi-ni-iki-kihishe-y-izima-rya-hato-na-hato-rya-kigali-pele-stadium-ku-mukino-wa-kiyovu-sports-na-etoile-del-est

  • Basabwe kuzibukira! Amakimbirane mu bahanzi N… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023 mu kiganiro yagiranye na Kiss Fm cyibanze kuri gahunda iteganyijwe ya Unity Club Intwararumuri izaba ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, inama ku rubyiniro, imyitwarire y'abahanzi muri iki gihe, amahirwe urubyiruko rw'u Rwanda rufite n'ibindi.

    Minisitiri Utumatwishima yabwiye urubyiruko gushishoza mu buzima bwa buri munsi, kuko buri wese urajwe ishinga no kubafasha ashobora kuba afite ikindi agambiriye.

    Uyu muyobozi asobanura urubyiruko ko atari imyaka, ariko kandi itegeko rihari rigaragaza ko urubyiruko ari umuntu uri hagati y’imyaka 16 na 30 y’amavuko.

    Asaba buri wese kwiyumva nk’urubyiruko, kuko ari bwo ukomeza gukora ku mishinga yawe, ari nako utegura ubuzima bw’ejo hazaza.

    Ati “Iyo uri muto mu mutwe, uri umuntu wiyumva ko ukiri urubyiruko mu bitekerezo mu mikorere, mu biganiro […] Njyewe ntekereza ko mu itegeko ni imyaka 16 kugera kuri 30 ariko mu mikorere, mu mitekerereze, mu byiyumviro n’uko umuntu yiyumva umuntu wese ashaka yakomeza kuba urubyiruko.”

    Mu 2009 nibwo Utumatwishima yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza [Bachelor’s]. Yavuze ko yiga muri Kaminuza byari ibihe bidasanzwe cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga, agasaba urubyiruko rw’iki gihe gukoresha amahirwe Igihugu cyatanze yaba mu burezi, mu ikoranabuhanga, ubuzima n’ibindi.

    Yavuze ko muri iriya myaka habagaho Kaminuza imwe mu gihugu, ariko ko muri iki gihe hari Kaminuza nyinshi urubyiruko rukwiye kugana rukiga. Ati “Urubyiruko rw’iki gihe rufite amahirwe menshi cyane […] 

    Gusa nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabitubwiye amahirwe ni nk’umuryango, ntabwo yifungura, urayafungura, urakomanga, hari n’abavuze ngo iyo umuryango udahari urawuhimba…. Umuntu wicaye aziko amahirwe azamusanga biragoye.”

    Utumatwishima yavuze ko isi y’ikoranabuhanga ijyana n’ibyiza n’ibibi, asaba urubyiruko kwitwararika cyane muri iki gihe cy’aho internet yahaye ijambo buri umwe.

    Uyu muyobozi yabwiye urubyiruko gutekereza cyane mu bikorwa bakora, kandi bakazirikana ko ‘turi mu gihugu abantu ubona bishakisha no gushakisha ubuzima bafite amateka akomoka kuri y’amateka y’iki gihugu.”

    Yavuze ko mu minsi ishize yagiranye ibiganiro n’abahanzi babiri bakomeye mu Rwanda, ababaza uko biyumva iyo ‘babona abantu bakoresha amazina y’abo bashwana’.

    N’ubwo atavuze mu izina aba bahanzi, ariko kuri murandasi hamaze iminsi hari inkuru z’abafana ba The Ben na Bruce Melodie, bahanganye buri umwe avuga neza umuhanzi akunda, kandi akagaragaza n’ibikorwa byawe yifashishe amagambo yibasira undi.

    Yakomeje ati “Umuntu nakwishyura ngo uvuge nabi mugenzi wawe ujye guhiga amateka ye ujye kumubabariza umutima, umuteshe umutwe, ubuzima bwe bwo mu mutwe bwangirike, jya umenya ko urimo guhemuka, urimo kwihemukira nawe ubwawe, urimo guhemukira iki gihugu…”

    Yumvikanishije ko kwibasira abantu bidakumiriwe byazarangira bihindutse ikintu kibi, ku buryo byavamo amacakaburi, inzangano n’ibindi.

    Utumatwishima yavuze ko amacakubiri ajya kwaduka mu Rwanda, yazamuwe n’abantu babikoraga mu buryo bwibasira abandi, abantu bakabikunda, ariko ntihagire umuntu ubabuza.

    Yabwiye abakoresha urubuga rwa Youtube kwitondera cyane ibyo batambutsa ku mbuga zabo, bagakora akazi kabo nk’uko bikwiye hatajemo kwikunda no gushyira imbere amafaranga.

    Utumatwishima avuga ko bariya bahanzi baganiriye, buri umwe amubwira ikibazo cye yumva ko 'ibintu bishobora gutangira abantu babyita Showbiz bikarangira bivuyemo inzangano, bivuyemo ko abantu bagirirana nabi’.

    Yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo kugira uruhande umuntu yegamiraho bitangira ari ibintu abantu bafata nk’ibyoroshye, nyuma bikazarangira bigeze ku kigero cy’aho abantu badashobora kwikuramo.

    Utumatwishima yabwiye urubyiruko gushishoza ku mbuga nkoranyambaga, kuko ibyo wandika uyu munsi bishobora ku kugiraho ingaruka mu gihe kizaza.

    Ni byiza kugira umurimo w’amaboko ukora:

    Ubushakashatsi bugaragaza ko benshi mu rubyiruko rwo mu Rwanda bayobotse ubuhinzi. Kandi imibare yerekana ko abafite munsi y’imyaka 35 y’amavuko mu Rwanda bangana na 65% ni mu gihe Abanyarwanda bafite munsi y’imyaka 30 ari 65.3%.

    Bivuze ko urubyiruko ari bo benshi mu Rwanda, igice gisigaye ni 35%. Urubyiruko rwinshi kandi rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga.

    Utumatwishima avuga ko nk’umuyobozi w’urubyiruko afata umwanya akaganira na bamwe mu bantu bazwi ku mbuga nkoranyambaga, rimwe na rimwe bakajya inama n’ibindi.

    Aha niho ahera ababwira ko hejuru y’ibyo bize mu mashuri bakwiye kuba hari n’umurimo w’amaboko bazi gukora.

    Yagarutse ku munya-Kenya uherutse kwandika kuri ‘social-media’ avuga ko abanyarwanda batishimye, amusubiza ko atari yo miterere y’abanyarwanda kuko bafite imyitwarire n’ubuzima basanzwe babayeho.

    Minisitiri Utumatwishima yanavuze ko nta muntu wakabaye ashidikanya ku cyemezo Guverinoma yafashe cyo gufungu utubari n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro saa saba z’ijoro.

    Kuko no mu bihugu byateye imbere bafashe icyemezo nk’iki mu rwego rwo gutegura ejo hazaza h'igihugu. Yavuze ko umuntu wa nyawe yakabaye asinzira saa yine z’ijoro, hanyuma akabyuka saa kumi n’imwe yitegura kujya ku kazi.

    Utumatwishima avuga ko nta rubyiruko rukwiye kuba rwicaye rufite inzozi zo kuzakora mu kabiri, ahubwo bakabaye bafite inzozi zirenze gukora mu kabari aho abasinzi bateranira. Yabwiye urubyiruko rukora mu kabari, gutekereza ibindi bakora byababyarira inyungu.


    Uhereye ibumoso: Rusine Patrick, Minisitiri Utumwatwishima ndetse na Sandrine Butera Isheja

    KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO KIRAMBUYE MINISITIRI UTUMATWISHIMA YAHAYE KISS FM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135915/basabwe-kuzibukira-amakimbirane-mu-bahanzi-nyarwanda-yashyira-habi-sosiyete-135915.html

  • Indege ntizima! Diamond asigaye agenda ibihug… – #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz asigaye ukoresha indege ye bwite 'private jet' ariko anakodesha kuko umutumiye asabwa kuyikodesha akabona kuyizamo. Bivuze ko udafite ubushobozi bwo kuyikodesha ntabwo umuhagurutsa mubyarana abo.

    Diamond Platnumz akigera ku kibuga mpuzamahanga cy'indege kitiriwe Jomo Kenyata mu mashusho, yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram 'story' yagize ati: 'Nairobi ndi hano Oktobafest. Diamond Platnumz mwese murabizi!'.

    Yasanze abanyamakuru bamutegereje ari benshi. Witegereje ubwinshi bw'Abanyamakuru baje kumwakira bigaragara ko abatari bamwegereye byabagoye gutahana ikiganiro bitewe n'ubwinshi bw'abari bahari. Yaherukaga muri Kenya ku itariki 6 Kanama 2022 aho yari yitabiriye ibikorwa byo gusoza ukwiyamamaza kwa Raila Odinga wari uhatanye na Uhuru Kenya wanamutsinze mu matora y'umukuru w'igihugu. 

    Kiriya gihe Diamond Platnumz yari yishyuwe miliyoni 230 z'amashilingi ya Kenya akaba asaga miliyali 1,900, 300,867 Frw. Yaririmbye iminota 10 yonyine ahita yatsa indege arataha. Ni ibikorwa byari byasorejwe Kasarani Sports Stadium aho abari bashyigikiye Raila Odinga bari bakubise buzuye.

    Diamond Platnumz imbere y'abanyamakuru yababwiye ko abazitabira bakwitega igitaramo kiryoshye. Abajijwe ikintu ahora atekereza iyo ageze muri Kenya yagize ati:'Umwana wanjye'.

    Bigararaga ko hashize amasaha 13 ageze I Nairobi akaba ategerejwe kuza gutanga ibyishimo bidacagase nk'uko amaze imyaka isaga 9 yigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.Oktobafest irabera Ngong Racecourse mu murwa hagati i Nairobi. Araza guhurira ku rubyiniro na Nyashinski wo muri Kenya na John Frog wo muri Sudani y'Epfo 'South Sudan'.

    Uyu John Frog afitanye indirimbo na Bruce Melodie yitwa Konjo isubiyemo'remix'ikaba imaze amezi 5 igiye hanze. Oktobafest imaze ukwezi izenguruka ibihugu byo mu karere. Yabereye muri Uganda ku itariki 22 Ukwakira 2023. Haririmbye abahanzi; Nyashinski, Harmonize na Azawi. 

    Ku munsi wari wabanje iri serukiramuco ryabereye muri Sudan y'epfo ku itariki 21 Ukwakira 2023 I Juba. Abahanzi nka; Harmonize, John Frog na Ndovu Kuu usanzwe yamamaza ibicuruzwa bya Tusker, uruganda rwenga ibinyobwa. Kuri uyu munsi kandi I Dar-es-Salaam habereye iri serukiramuco aho abahanzi nka; Jose Chameleone, Ali Kiba, na Nyashinski. 

    Ni mu gihe iminsi 3 isoza iri serukiramuco yahereye ku wa gatanu tariki 27 Ukwakira ikazasozwa ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023. Ni iserukiramuco ryazengurutse muri Sudan y'epfo, Tanzania, Uganda na Kenya rikaba ryarirengagije u Rwanda n'u Burundi nk'ibihugu nabyo bibarizwa muri aka karere.

    Diamond Platnumz isoko rye rinini arifite mu karere

    Kuva ku itariki 06 Mutarama 2014 Diamond Platnumz yasubiranamo na Davido iyo bise'Number One' yahise aba umuhanzi uhora azenguruka ibihugu byo mu karere as arura amafaranga akayajyana iwabo gushora mu bikorwa by'umuziki byaje kumugira umujejetafaranga. 

    Urebye uhereye muri uriya mwaka ni nabwo yahise abona igitaramo hano I Kigali aza atumiwe na Mushyoma Joseph'Boubou' ubyibuka nk'ibyabaye ejo. Mushyoma Joseph aherutse gutera urwenya n'umunyamakuru wa Inyarwanda avuga ati: 'Iyo ndebye ukuntu najyaga kumwakira ari umwana none akaba asigaye aza mu ndege yihariye yaciye igikuba nshima Imana ko nta kidashoboka'.

    Urebye isoko rinini rya Diamond Platnumz arifite iwabo muri Tanzania ariko usibye ibitaramo bikubiye mu iserukiramuco yatangije yise Wasafi Festival ubundi muri Kenya niho as arura agatubutse. Byageze ubwo abahanzi bo muri Uganda bamwinuba kubera ko yishyurwa menshi kubarusha kandi yarakuze abafana. Ndavuga ba Jose Chameleone. 

    Ariko usibye ko nta gishya baba bafite cyo guha abafana bitandukanye na Diamond Platnumz uhora ari mushya ku rubyiniro. Yaherukaga muri Kenya mu 2022 ubwo yahabwaga Ksh miliyoni 230 mu minota 10. Mu 2021 yariyo mu bikorwa by'ishoramari ry'imikino y'amahirwe. Ku itariki 18 Gashyantare 2020 yari we muhanzi mukuru wasoje Koroga Festival yabereye I Naivasha ahitwa Hell Gate Park.

    Muri Nyakanga ya 2023 Diamond Platnumz yari i Kampala mu gitaramo yatumiwemo cy'urwenya. Iki gihugu yagikandagiyemo bwa mbere mu 2014 nyuma yo gukora Number One isubiyemo, agisubiramo mu 2017 yongera mu 2019. Ku itariki 14 Kanama 2023 yasoje iserukiramuco ryiswe Giants Of Africa ryabereye muri Kigali Arena. 

    Bivugwa ko yishyuwe miliyni 150 Frw utabariyemo ayagiye ku babyinnyi, n'ikipe yose imugenda ku mukandara ndetse no gukodesha iriya ndege yihariye yari akandagije I Kigali bwa mbere. Ni indege yaguze miliyali zisaga 5 Frws. 

    Mbere yo kuyigura yavuze ko 'Urebye amafaranga ntanga mu ndege ku itike uyateranyije yagura indege. Rero ngomba kugura indege yanjye yihariye, Kugura indege si ukwiyemera ahubwo ni ngombwa. Nawe reba ibitaramo mfite ubuse nzahora ntega indege? 

    None se nk'ubu ko nsabwa kujya mu bihugu bitatu icya rimwe nzajya mbona indege ibijyamo? Urebye rero abantu tujyana iyo ngiye mu bitaramo, ukareba amafaranga abagendaho y'itike usanga ari menshi ku buryo nguze indege yanjye naba ndokoye akayabo!'

    Diamond Platnumz azwiho kwambara ibihenze. Mu 2021 yaguze umukufi wanditseho amazina ye 'Simba' ufite agaciro ka miliyoni 60 Frws. Atunze amazu muri South Africa, Tanzania na Kenya. Ni we muhanzi uhenze muri aka karere akaba agoye gukorana indirimbo n'undi wese wo muri ibi bihugu kugirango atimaraho igikundiro cyangwa se ubukaka bwe bukagenda buyoyoka usibye ko afite indirimbo na Spice Diana nubwo zitarasohoka.

    Abo batangiranye yabaciye basigaye bamureba ku mashusho kuko agenda azamura ubutunzi buri mwaka ku buryo kumugeraho bigoye. Kenya niho afite abafana benshi bareba indirimbo ze kuri shene ya Youtube akaba ari naho akunze gukura menshi mu bitaramo byaho. Uganda asa nk'uwahagize mu rugo kuko ari iwabo wa Zari ndetse na se niho avuka. 

    Mu Rwanda arisanga nubwo abafana bagenda bamushiraho ku bwo gukunda indirimbo zo muri Nigeria ariko mu tubyiniro usanga indirimbo ze zicurangwa cyane. I Burundi ahafite isoko ryihariye. Iriya ndege ijya imufasha gukora ingendo za hato na hato. 

    Ubwo yari i Kigali mu iserukiramuco rya Giants Of Africa yasubiye igitaraganya muri Tanzania mu bikorwa byo gutangiza Wasafi Festival aho bivugwa ko yishyuwe akayabo n'ishyaka riri ku butegetsi kugirango riburizemo inama yari yateganyijwe na Chadema, ishyaka ritavuga rumwe na Leta. 

    Muri Kenya aho ari ubu arahava yerekeza i Kahama, ni umujyi uri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania. Araba agiye gukomeza ibitaramo by'iserukiramuco rya Wasafi riri kuzenguruka igihugu kuva ku itariki 13 Kanama 2023.

    Akubutse muri Trace Awards yarimo ibyiciro 26 ikaba yarahatanyemo abahanzi basaga 50 mu bihugu 30

    The Ben niwe ushobora kuzamutwara isoko ryo muri Uganda, igihe yamenya ubwenge akarifata bugwate. Ibuka ko The Ben ari we muhanzi wahakoreye igitaramo gihenze mu mateka y’umuziki w’Abagande. Kwinjira byari miliyoni y’amashilingi, akaba hafi 300,000 Frws.

    Nyuma y’inkuru z’urukundo ubu ari gukora amakuru akoresheje abana

    Nyuma ya Mico The Best wakoranye indirimbo na Diamond Platnumz mu 2008 bose bakishakisha, The Ben niwe waciye akagozi akora amateka

    Diamond Pltanumz amaze imyaka 9 ajagajaga ibihugu byo muri Afurika akabisaruramo agatubutse akayajyana kuyagura amazu, imodoka, indege n’ibindi

    Yambara umukufi wa miliyoni 60 Frw

    Guhera mu 2014 kugeza ubu ntajya arambirana ku rubyiniro. Uko wamurebye muri Kanama ya 2023 yagarutse mu Ukwakira yahinduye ibintu. Ni we muhanzi muri Afurika uzi agaciro ko kwiyitaho, guhemba neza, kubaha abo bakorana ndetse no guhora ahanga udushya

    Koroga Festival 2020 muri Kenya, ayo wamwishyuye arayagaruza

    Nyashinski barahurira ku rubyiniro

    Yavuye mu buzunguzayi none asigaye abayeho ubuzima bw’inzozi za benshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135932/indege-ntizima-diamond-asigaye-agenda-ibihugu-byo-muri-afurika-nkugenda-mu-nzu-yicyumba-na-135932.html

  • Bruce Melodie ari mu birere nyuma yo gukorana… – #rwanda #RwOT

    “When she Is Around” ni indirimbo yari itegererejwe n’imbaga. Ni ‘Funga Macho’ ya Bruce Melodie basubiyemo. 1:55AM ifasha Bruce Melodie mu muziki, ikimara gutangaza ko igiye gushyira hanze indirimbo uyu muhanzi yakoranye na Shaggy, hari abavuze ko izabahombera.

    Bamwe bavugaga ko kuba isubiyemo (Remix), bizagorana ko yakundwa, kandi ko gukorana indirimbo na Shaggy watangiye umuziki mu myaka 30 ishize, ukunzwe cyane n’abantu bakuze, mu gihe Bruce Melodie akorera abakiri bato, nabyo bishobora kuzasubiza indirimbo hasi.

    Abandi bvuze ko kuba iyi ndirimbo ikoze mu njyana ya Dancehall itamenyerewe cyane mu Rwanda, nabyo biri mu bizagorana ko yakundwa cyane mu Rwanda. Gusa Melodie we yamye avuga ko ubu urwego agezeho ari mpuzamahanga aho ari gushaka isoko ry’isi yose.

    Mu kiganiro Bruce Melodie yagiraye na Shaggy kuri Youtube ya Bruce Melodie ‘Live’, yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba yarakoranye n’umuhanzi w’umunyabigwi nka Shaggy yakuze afana. Shaggy yavuze ko yakunze ijwi rya Bruce Melodie, hanyuma amusaba ko basubiranamo indirimbo.

    Melodie yagize ati: “Ndumva nishimye bimwe birenze cyane gukorana n’umuhanzi nkawe ufite ibigwi mu muziki wo ku isi, ndagushimiye cyane kuba warabyemeye, icyo navuga ni kimwe cyo kugushimira naho ibindi ntabwo napfa kubona ibyo mvuga”.

    Shaggy uvuga ko akunda gufasha abahanzi bafite impano zidasanzwe cyane cyane abakizamuka mu muziki, nawe yahise yungamo agira ati: “Mbere na mbere nagira ngo ngushimire kuri uriya mushinga tumaze gukora kuko urarenze cyane”. 

    “Ubundi njyewe nahoze nshaka abahanzi bafite ijwi ridasanzwe, mbese bafite umwihariko n’ubudasa mu miririmbire yabo, rero nawe nagusanze muri abo bahanzi bafite amajwi adasanzwe. Numvise ijwi ryawe, numva indirimbo yawe hanyuma numva ndabyishimiye, numva birankosoye kuko numvaga bifite injyana, nibwo nahisemo ko twasubiranamo iyo ndirimbo yawe ‘Funga Macho’”.

    Mu bandi bahanzi bakiri bato ariko bafite impano zidasanzwe Shaggy avuga yishimiye bagahita bakorana indirimbo, harimo Spice bakoranye indirimbo ‘Go Down Deh’ bari kumwe na Sean Paul.

    Ku ruhande rwa Bruce Melodie, avuga ko indirimbo ‘Funga Macho’ basubiranyemo, ariyo ndirimbo yamworoheye kuyandika kuko yagiye muri Studio we na Producer bihita byikora. Yibaza impamvu iyi ariyo ndirimbo Shaggy yahisemo ko basubiranamo mu gihe yakoze indirimbo nyinshi cyane.

    Shaggy we yamubwiye ko adakwiriye kwibaza kuri ibyo cyane kuko we iyo yumvise umuhanzi, akumva aramukosoye mu miririmbire, ahita agerageza uburyo ki bahuza hanyuma bagakomeza kuzamura umuziki ku rundi rwego.

    Shaggy yongeye kwibutsa Bruce Melodie ko abatura-Jamaica biteguye kwakira neza iyi ndirimbo bakoranye kuko yamaze kuyibateguza neza, ndetse akaba anizeye ko bizagenda neza kuko ari umushinga munini kandi indirimbo ubwayo ikaba ari nziza cyane.

    Bruce Melodie abajije Shaggy niba azaza muri Afurika y’iburasirazuba bakayiririmbira abantu amaso ku maso mu majwi yabo y’umwimerere adasanzwe, Shaggy yamwemereye yiruka avuga ko umunsi bamutumiye azaza byihuse bakayiririmbira abanya-Afurika harimo n’Abanyarwanda.

    ‘When She’s Around’ niyo ndirimbo Bruce Melodie yaririmbye muri Trace Awards 2023 mu birori byabaye tariki ya 21/10/2023 muri BK Arena, ayiririmbana na Shaggy mu buryo bw’ikoranabuhanga. Shaggy yavuze ko ibi birori byari iby’akataraboneka, akaba yarasanze biri ku rwego rw’Isi.

    Urebye neza mu mashusho y’iyi ndirimbo, ubona ko uburyo yakozwemo aba bahanzi batigeze bahura, ahubwo buri wese yafatwaga amashusho ukwe n’undi ukwe hanyuma akaza guhuzwa ariko abahanzi batigeze bahura.

    Reba indirimbo ‘When She Is Around’ ya Bruce Melodie na Shaggy

    Reba indirimbo ya Spice yakoranye na Shaggy na Sean Paul. Bayikoranye nyuma yuko Shaggy yumvise Spice afite ubudasa mu miririmbire

    When She Is Around yari itegerejwe n’imbaga yamaze kugera hanze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135923/bruce-melodie-ari-mu-birere-nyuma-yo-gukorana-indirimbo-numunyabigwi-shaggy-video-135923.html

  • Itorero Inyamibwa na Rumaga bagiye guhurira… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cy'umuco kizajya kiba buri kwezi gishingiye ku mateka by'umwihariko imbyino, ibisigo n'indirimbo muri rusange. Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Iki gitaramo kizajya kiba kigizwe kandi n'imikino rusange kuko cyateguriwe abantu benshi batagiye bamenya inkomoko ya bimwe mu bigize umuco w'u Rwanda.

    Hazaba harimo ibyo kunywa, inteko (guteka) bya Kinyarwanda n'ibindi. Habineza Olivier wo muri sosiyete ya Maafrica iri gutegura iki gitaramo yabwiye InyaRwanda ati 'Guhera isaha yose umuntu azazira mbere y'igitaramo azaza ntarungu kuko byose bizaba biba bihari kuri buri wese.'

    Mu bandi batumiwe muri iki gitaramo harimo umuhanzi Ruti Joel ndetse n'itsinda rya Shauku Band.

    Ruti yatumiwe nk'umuntu ufite album nshya aherutse gushyira ku isoko yise 'Musomandera' azasogongeza abantu, hari kandi Itorero Inyamibwa rikunzwe cyane mu mbyino z'umuco, Rumaga-umusizi umaze gushinga imiziki ndetse na Shauku Band, itsidna ry'umuziki ryibanda cyane ku njyana zirimo Afro-Fusion. 


    Iki gitaramo kizaba ku wa 24 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali


    Itorero Inyamibwa ryashinze imizi mu muco gakondo ryatumiwe mu gitaramo kizaba ku wa 24 Ugushyingo 2023


    Umuhanzi Ruti Joel azamurikira abazitabira iki gitaramo Album ye yise 'Musomandera'


    Umusizi Rumaga uherutse gukora igitaramo cye cya mbere yatumiwe muri 'Kigali Kulture Konnect'


    Shauku Band izwi mu bitaramo bitandukanye itegerejwe muri iki gitaramo yubakiye kuri njyana zinyuranye

    KANDA HANO UREBE IGISIGO 'IGISABISHO'YA JUNIOR RUMAGA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135929/itorero-inyamibwa-na-rumaga-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-cyumuco-135929.html