Blog

  • Muhire Kevin, intandaro y’ibura ry’Intsinzi y… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba watambutse, umutoza wa Rayon Sports Muhamed yisenyeye akinisha Muhire Kevin wari hasi biha icyuho APR FC yatakaje Ismael hakiri kare. Kuri iki cyumweru twasoje ni bwo hakinwaga umunsi wa 9 muri shampiyona y’u Rwanda aho wari umukino w’umunsi wahuje APR FC na Rayon Sports. Ni umukino warangiye nta kipe n’imwe ibashije gutera mu izamu.

    Ku ruhande rwa Rayon Sports bashakatsa intsinzi ya Kane yikurikiranya, mu gihe APR FC yashakaga guhagarika amateka mabi imazemo iminsi imbere ya Rayon Sports. Rayon Sports byaje gutungurana mu bakinnyi ibanje mu kibuga harimo Muhire Kevin wari umaze hafi amezi 7 adakina.

    Muhire Kevin yari mu bakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga 

    Abenshi ntabwo babyitayeho cyane kuko iyo wakubitaga icyumvirizo mu bafana ba Rayon Sports wumvaga ntacyo bibataye kuko bemezaga ko ngo ari umukinnyi umenyereye shampiyona y’u Rwanda uzi ikipe ya APR FC, ndetse ngo akaba arusha abahari. Muhire Kevin yakinanaga imbere na Luvumbu Hertier Musa Esenu na Ojera Joackiam.

    Muhire Kevin yibuze mu kibuga rugikubita

    Umukino ugitangira Muhire Kevin bari bamunyujije ku ruhande rw’ibumoso, aho inyuma ye hakinaga Bugingo Hakim. Muhire Kevin yagaragaje kwibura ndetse bigaragara ko umuvuduko umukino uri kugenderaho atawiteguye bigendanye n’igihaha afite muri iyi minsi.

    Muhire Kevin bamugoragoje nabwo biranga

    Mu gihe ku ruhande rw’ibumoso byari bimaze kwanga, Kevin yaje kwigira mu kibuga hagati nabwo akomezereza ku ruhande rw’iburyo agurana na Ojera Joackiam ariko biba iby’ubusa biranga. Igice cya mbere cyaje kurangira Kevin Muhire ari we ufite amanota macye muri Rayon Sports, ariko umutoza akomeza kumutsimbararaho.

    Akenshi Muhire yasanganiraga imipira yamaze gucakirwa n’uwo bahanganye, bigashyira icyuho ku bakinnyi b’inyuma 

    Mu gihe ibi byose barimo kuba, APR FC yari yamaze gutakaza Nshimiyimana Ismael wagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Niyomugabo Claude usanzwe ukina inyuma ibumoso. Mu gice cya kabiri umutoza wa Rayon Sports Muhamed Wade yaje gukora ikosa ry’umukino akura mu kibuga Kalisa Rashid yinjizamo rutahizamu Bbaale.

    Impamvu umuntu yabyita ikosa ry’umukino, ni uko Muhire Kevin yagombaga kuvamo mbere ya Kalisa, ubundi ikipe ikagumana abakinnyi yari isanzwe ikoresha.

    Muhire Kevin amaze kujya mu kibuga hagati yabyishe byose

    Muhire Kevin yahise ava mu mpande atangira gukina nka nimero Umunani, wakira imikino ivuye muri ba myugariro. Aruna Musa Madjaliwa yatangiye gukina nk’uko asanzwe akinana na Kalisa Rashid gusa ntibyamuhiriye kuko yabanje kwibeshya kuri Muhire amutaba mu nama inshuro ebyiri.

    Rwatubya Abdul wari umaze iminsi aterwa imijugujugu, yakinnye umupira mwiza ndetse afata Mbaoma iminota 90 

    Muhire Kevin yari ku rwego rwo hasi mu gusaba imipira ivuye inyuma, kuko akenshi yabaga ari inyuma y’umukinnyi wa APR FC bigatuma Aruna atangana umupira igihunga. Ibi byabaye iminota 45 y’umukino, umutoza atarabona ko yakoze ikosa, cyangwa akaba yabibonye ariko nta yandi mahitamo asigaje.

    Muhire Kevin yakinishije nabi Luvumbu

    Luvumbu Nzinga yari amaze kwiyakira ko agomba guheka Rayon Sports ku mugongo, ariko bamuzaniraho ikubagaho umusore w’amashagaga n’igitinyiro mu ikipe, gusa udafite imbaraga zo gukina muri ibi bihe. 

    Mu kibuga, hari igihe Luvumbu yaburaga aho ahagarara kuko Kevin yabaga ahagaze mu mwanya utari uwe, ndetse kwihutisha umukino bikanga kuko Luvumbu yasabiraga kure.

    Ku munota wa 38, Muhire Kevin yaje gukandagira Ismael bituma adakomeza umukino 

    Ntabwo ari Luvumbu gusa kuko na Ojera Joackiam hari aho gukina byamucangaga yibwira ko Muhire Kevin ari mu mwanya mwiza, gusa ntibibuke ko imikino ari micye mu maguru.

    Byari kuba byiza iyo Rayon Sports ikoresha ikipe yari imaze iminsi ikina, ahubwo Muhamed Wade akazajya azana Muhire Kevin mu yindi mikino itari umukino karundura wa APR FC yamuzanyeho.

    Muhire Kevin amaze igihe kigera ku myaka nk’itanu (5) akina ibintu bimwe, umuntu yavuga ko nawe akwiiye kuzamura urwego, akareka kuguma mu gicucu cya 2017 ari na cyo akangisha Aba-Rayon bagahora bumva ko batabaho batamufite. 

    Wade umutoza w’umusigire wa Rayon Sports, twavuga ko ku mukino wabaye ku mugoroba ari we wigambaniye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135964/muhire-kevin-intandaro-yibura-ryintsinzi-ya-rayon-sports-135964.html

  • “When She Is Around” ya Bruce Melodie na Shag… – #rwanda #RwOT

    “When She Is Around” ni indirimbo yagiye hanze tariki ya 27 Ukwakira 2023, nyuma y’uko yari itegerejwe n’imbaga aho bose bari bategereje kumva indirimbo yahuriyemo n’ibyamamare bibiri bikomeye mpuzamahanga nka Melodie na Shaggy.

    “Funga Macho” ya Bruce Melodie isubiyemo (Remix), ikaba icuranze mu njyana itamenyerewe cyane hano mu Rwanda ya ‘Dancehall’. Shaggy avuga ko yakunze cyane iyi ndirimbo, bihuje n’ijwi rya Melodie, bihumira ku mirari ahita ashaka uyu muhanzi ngo bayisubiranemo.

    Nyuma y’uko iyi ndirimbo isohotse ndetse ikishimirwa cyane byaje no kugera aho ibitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye ku isi birimo ibyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nabyo bisanga iyi ndirimbo irenze, bahita bayandikaho bagaragaza ko yabakosoye.

    Kimwe muri ibyo bitangazamakuru ni kimwe gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwi nka ‘Rap Tv’. Ni igitangazamakuru gikomeye gikorana n’ibyamamare byo muri Amerika birimo ba Jay-z, Rihanna, Drake, Tory Lanez n’abandi mpuzamahanga.

    Kugira ngo wumve urwego rw’iki gitangazamakuru, gikurikirwa n’abarenga Miliyoni 17 ku rukuta rwa Instagram. Cyanditse ngo “Shaggy ndetse n’umuhanzi rukumbi wa mbere mu Rwanda Bruce Melodie, bashyize hanze indirimbo ‘When She’s Around (Funga Macho)”, (barenzaho akamenyetso k’umuriro”. 

    Ibitekerezo byinshi biri gutangwa kuri iyi post, uri gusangamo iby’abatura Rwanda, ndetse n’abandi bo muri Afurika ariko bazi neza imikorere n’umurava bya Bruce Melodie. Bose bari gushyiraho utumenyetso tw’umuriro, n’imitima myinshi.

    Bruce Melodie aherutse kuvuga ko arangamiye gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga. Kuri ubu we n’ikipe ye ya 1:55AM bari kubarizwa muri Uganda mu bikorwa byo kumenyekanisha ibihangano byabo bya Muzika. Mu masaha yashize bumvikanye bari kuri City Radio ikorera muri Uganda.

    Reba ‘When She’s Around’ ya Bruce Melodie na Shaggy itangiye kwandika amateka hakiri kare

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135942/when-she-is-around-ya-bruce-melodie-na-shaggy-yatangiye-kwandikwa-nibitangazamakuru-byo-mu-135942.html

  • Tumaini Byinshi yahuje imbaraga na Aime Frank… – #rwanda #RwOT

    “Humura” ni indirimbo yanditswe mu mwaka wa 2019. Amajwi yayo (Audio) yakozwe na Dayton pro, naho amashusho (Video) akorwa na 1SHOT ya Licky Licky. Baririmbamo ko Umwami Imana ahindura amateka akayagira meza, ndetse bakaba ari abagabo bo kubihamya.

    Ni indirimbo irimo amagambo y'ubuhamya n'ihumure inibutsa abantu ko niba baravutse ubwa kabiri, ubuzima bwabo bakabuha Imana ntibazaterwe ubwoba n’ibihe kuko ubarimo arusho byose imbaraga kandi ni nawe ubihindura nk’uko bitangazwa n’aba baramyi.

    Tumaini yabwiye inyaRwanda ko nubwo yari maze igihe adashyira hanze indirimbo nshya ariko “ni uburyo bwiza bwo gutegura no kubisengera”. Avuga ko umushinga w’iyi ndirimbo “Humura” umaze hafi amezi atatu awutegura kandi “turashima Imana ko byose byagenze neza”. 

    Yunzemo ati “Dukomeje gushima Imana ko ikomeje kudukoresha dufite indirimbo nyinshi kandi nziza turi gutegura twizeye ko zizahembura imitima. Dufite ibikorwa byinshi Yesu aduhagurukije gukora turabibagezaho vuba mudukurikire kuri platforms zacu bizabageraho mu buryo bworoshye”.

    Tumaini Byinshi na Aime Frank bombi batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tumaini akunzwe mu ndirimbo yise “Abafite Ikimenyetso” yarebwe n’abarenga Miliyoni 5. Aime Frank nawe si agafu k’imvugwarimwe mu muziki kuko indirimbo ye “Ubuhamya” imaze kurebwa na Miliyoni 1.6.

    Tumaini Byinshi na Aime Frank baririmbye ko ari abagabo bo guhamya ko Imana ihindura amateka

    Tumaini Byinshi yateguje izindi ndirimbo zinyuranye nyuma yo gukorana indirimbo na Aime Frank

    REBA INDIRIMBO “HUMURA” YA TUMAINI BYINSHI FT AIME FRANK

    REB INDIRIMBO “BFITE IKIMENYETSO” YA TUMAINI BYINSHI 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135953/tumaini-byinshi-yahuje-imbaraga-na-aime-frank-baratira-amahanga-imana-ihindura-amateka-vid-135953.html

  • Premier League: Manchester City yikoreye Manc… – #rwanda #RwOT

    Uyu ni umukino wabaye kuri iki cyumweru saa kumi n’imwe n’iminota 30 ku kibuga cya Manchester United Old Trafford.

    Abakinnyi 11 ba Manchester United babanje mu kibuga: Onana; Dalot, Evans, Maguire, Lindelöf; Amrabat, McTominay, Eriksen; Bruno Fernandes, Rashford na Hojlund.

    Abakinnyi 11 Manchester City babanje mu kibuga: Ederson; Walker, Stones, Rúben Dias, Gvardiol; Foden, Rodri, Bernardo Silva; Julián Álvarez, Haaland na Grealish.

    Uko umukino wagenze muri make

    Ikipe ya Manchester City yatangiye umukino iri hejuru cyane ugereranyije na Manchester United ndetse ku munota wa 7 yashoboraga gufungura amazamu aho Kayle Walker yahinduye umupira usanga Phil Foden ashyira ku mutwe maze Onana akozaho intoki umupira urongera usanga Haaland ariko Harry Maguire aratabara umupira awukuramo.

    Umukino wakomeje n’ubundi Manchester City ikomeza kwiharira umukino ariko Manchester United yo igategereza amahirwe ngo uwirukankane.

    Ku munota wa 24 umusifuzi yagiye kuri VAR kureba ikosa ryari ryabaye ku munota wa 14 aho Kayle Walker yarekuye kufura, Rasmus Hoejlund akurura Rodrigo agwa mu rubuga rw’amahina. Yavuyeyo atanga penariti, iterwa neza na Erling Haaland aba arayinjije igitego cya 1 kiba kirabonetse.

    Nyuma yo gutsindwa, Manchester United nayo yabonye uburyo buremereye bwashoboraga kuvamo igitego abo myugariro wa Manchester City yihereye umupira rutahizamu, Rasmus Hoejlund maze arawufata agenda yiruka yinjira mu rubuga acenga umuzamu agiye gutereka mu nshundura biranga.

    Igice cya mbere kigiye kurangira Onana yakuyemo igitego cyabazwe ku mutwe uremereye wari urekuwe na Erling Haaland bituma bajya mu kiruhuko Manchester City igifite 1-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye Manchester United ikora impinduka mu kibuga havamo Sofian Amrabat hajyamo Mason Mount ngo ishake uko yakwishyura ariko biba iby’ubusa, ku munota wa 49 ihita itsindwa igitego cya 2 gitsinzwe na Erling Haaland akoresheje umutwe ku mupira yahawe na Bernardo Silva.

    Umukino wakomeje Manchester City yiharira umukino cyane ari nako abakinnyi nka Jack Grealish babona uburyo imbere y’izamu bwo gutsinda igitego cya 3 ariko ntibabubyaze umusaruro.

    Ku munota wa 70 Marcus Rashford yarase igitego aho yabonye umupira ari mu rubuga rw’amahina rwa Manchester City wenyine ariko arekuye ishoti rinyura hepfo y’izamu gato.

    Ku wa 77 Manchester City yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Phil Foden ku mupira mwiza yahawe na Erling Haaland. Umukino warangiye Manchester United ikubitiwe imbere y’abafana bayo ibitego 3-0.

    Umwe mu mipira iremereye Onana yakuyemo 

    Umukino warangiye Manchester United ikubiswe ibitego 3-0 na Manchester City

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135952/premier-league-manchester-city-yikoreye-manchester-united-irekurira-mu-kinogo-135952.html

  • Kimenyi Yves yagize imvune ikomeye akurwa mu kibuga atumva #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves yagiriye imvune ikomeye ku mukino wa Musanze FC aho yakuwe mu kibuga atumva.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona wo Musanze FC yakiriyemo inatsinda AS Kigali 1-0.

    Nyuma y’igitego cyagiyemo ku munota wa 12, ku munota wa 26, umunyezamu Kimenyi Yves yagonganye na rutahizamu Peter Agbelov ari nabwo yahitaga avunika igufwa ry’ukuguru “Tibia”.

    Uyu mukinnyi yahise yihutanwa mu bitaro by’Akarere ka Musanze aho yagize ikibazo cya “Tibia na Pelon”.

    Kimenyi Yves akaba yahise azanwa i Kigali aho agomba kubagirwa ku munsi w’ejo mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

    Kimenyi Yves yakuwe mu kibuga atumva

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kimenyi-yves-yagize-imvune-ikomeye-akurwa-mu-kibuga-atumva

  • APR FC na Rayon Sports zaguye miswi ya 0-0 mu mukino w'umunsi wa 9 – Uko imikino yose yarangiye #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga imikino y'umunsi wa 9 wa shampiyona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo, ikipe ya APR FC yari yakiriye Rayon Sports umukino urangira amakipe yombi anganya 0-0.

    Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye, aya makipe yombi akaba yari ategerejwe n'abatari bake bakunda ruhaho Nyarwanda.

    Uyu mukino wagiye kuba amakipe APR FC ihagaze neza kuko yari ku mwanya wa kabiri naho Rayon Sport yo yari ku mwanya gatandatu.

    Uyu mukino ukaba wakiniwe hagati cyane kuko ntakipe n'imwe yagize amahirwe yo kureba mu izamu kenshi ngo bibe byatanga igitego.


    Wari umukino ugiye kuba ikipe ya APR FC iheruka gutsindwa na Rayon Sports mu mikino itatu iheruka kubahuza.

    Uyu mukino warangiye ari ubusa ku busa, wagaragayemo abakinnyi b'anyamahanga ku ruhande rw'ikipe y'ingabo z'igihugu akaba aribwo bwa mbere mu myaka isaga 11 iyi kipe idakoresha abanyamahanga.

    Usibye uyu mukino wabaye uyu munsi, dore uko indi yakinwe ku munsi wa 9 yagenze:

    Gorilla FC 2-3 Marine FC

    Kiyovu SC 6-1 Etoile de l'Est

    Police FC 1-0 Gasogi United

    Mukura VS 2-1 Etincelles FC

    Bugesera FC 2-2 Amagaju FC

    APR FC 0-0 Rayon Sports

    Sunrise FC 0-1 Muhazi United

    Musanze FC 1-0 AS Kigali

    The post APR FC na Rayon Sports zaguye miswi ya 0-0 mu mukino w'umunsi wa 9 — Uko imikino yose yarangiye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-na-rayon-sports-zaguye-miswi-ya-0-0-mu-mukino-wumunsi-wa-9-uko-imikino-yose-yarangiye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-na-rayon-sports-zaguye-miswi-ya-0-0-mu-mukino-wumunsi-wa-9-uko-imikino-yose-yarangiye

  • APR FC yaguye miswi na Rayon Sports mu mukino hibutswe La Galette (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yaguye miswi y’ubusa ku busa na Rayon Sports mu mukino wa shampiyona hibutswe n’umufana wa APR FC waraye yitabye Imana.

    Wari umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24, APR FC yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira.

    Ni umukino APR FC itari ifite Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman ukirutse Malaria ndetse na Niyibizi Ramadhan ufite ikibazo cy’imvune .

    Rayon Sports nayo ntabwo yari ifite Nsabimana Aimable umaze iminsi ufite ikibazo cy’imvune.

    Imikino 3 yaherukaga guhuza amakipe yombi yose Rayon Sports yarayitsinze.

    Ni umukino APR FC yagiye gukina mu ijoro ryakeye yapfushije umwe mu bakunzi bayo bakomeye, Mike Feller uzwi nka La Galette wazize Kanseri yo mu muhogo, abakinnyi ba APR FC basohotse bambaye imipira iriho ifoto ye ndetse n’umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim mbere yo gutangiza umukino hafashwe umunota wo kumwibuka.

    Rayon Sports yatangiye igice cya mbere ishyira igitutu kuri APR FC ndetse mu minota 2 yari imaze kubona koruneri 2 n’igitego cyatsinzwe na Esenu ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

    Ku munota wa 5 Luvumbu yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko habura ushyira mu izamu, abakinnyi ba APR FC bawohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ojera yagerageje ishoti ku munota wa 7 ariko umunyezamu Pavelh Ndzila arawufata.

    Pavelh Ndzila yarokoye APR FC ubwo Madjaliwa yatangaga umupira Esenu agasigara arebana na Ndzila ariko yatera mu izamu akawukuramo.

    Niyigena Clement yakuye umupira ku kirenge Esenu ubwo yiteguraga gutera mu izamu ku munota wa 13.

    Kubera guhagarara nabi ku bwugarizi bwa Rayon Sports, ku munota wa 23 Mugisha Gilbert yacomekewe umupira mwiza yisanga asigaranye na Tamale, awuteye awukuramo Pitchou asubijemo unyura hanze y’izamu.

    Ku munota wa 25, APR FC yabonye andi mahirwe aho Tamale yashotse Mbaoma umupira ugenda ugana mu izamu ariko ku bw’amahirwe make unyura iruhande rw’izamu.

    APR FC wabonaga isatira, Ruboneka Bosco yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 27 ariko Simon Tamale awukuramo.

    Ruboneka Bosco yongeye kugerageza ishoti rikomeye ku munota wa 31 ariko unyura hanze gato y’izamu.

    Ikarita ya mbere y’umuhondo yatanzwe muri uyu mukino yatanzwe ku munota wa 35 yahawe Muhire Kevin ku ikosa yakoreye Pitchou wahise unavunika ava mu kibuka asimburwa na Niyomugabo Claude. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Kalisa Rashid aha umwanya Charles Baale.

    Kwitinda Alain Bacca yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina ku munota wa 48 ariko ateye mu izamu Tamale awukuramo.

    Ku munota wa 57, Ojera yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Esenu ashyizemo umutwe unyura hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 79 APR FC yakoze impinduka 2, Niyigena Clement wagize imvune na Mugisha Gilbert basimbuwe na Salomon Banga Bindjeme Charles na Apam Assongue

    Ku munota wa 83, Rayon Sports yakoze izindi mpinduka Musa Esenu aha umwanya Iraguha Hadji ni nako ku munota wa nyuma Prince yasimbuye Charles Baale. Umukino warangiye ari 0-0.

    Uko umunsi wa 9 wagenze

    Ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023

    Gorilla FC 2-3 Marines FC
    Kiyovu Sports 6-1 Etoile del’Est

    Ku wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023

    Bugesera FC 2-2 Amagaju FC
    Mukura VS 1-0 Etincelles FC
    Gasogi United 0-1 Police FC

    Ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023

    APR FC 0-0 Rayon Sports
    Sunrise FC 1-2 Muhazi United
    Musanze FC 1-0 AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaguye-miswi-na-rayon-sports-mu-mukino-hibutswe-la-galette-amafoto

  • Umunyamakuru wa Siporo yatangiye akazi k’ubutoza #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino, Habimana Sadi yatangiye akazi k’ubutoza mu ikipe y’abato ya AS Kigali.

    Uyu munyamakuru yatangiye urugendo rw’ubutoza nyuma yo kubona License D y’ubutoza ya FERWAFA.

    Habimana Sadi akaba ari umutoza wungirije mu ikipe y’abato y’Umujyi wa Kigali ari yo AS Kigali.

    Umukino we wa mbere akaba ari buwutoze kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 kuri Tapis Rouge aho bari bube bakina na Impeesa FC.

    Habimana Sadi ni umunyamakuru w’imikino wandikira Umuseke.rw, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka Isango Star, Voice of Africa, Funclub, Igihe n’ibindi.

    Sadi Habimana yinjiye mu kazi k’ubutoza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-wa-siporo-yatangiye-akazi-k-ubutoza

  • Ingabire Diane yegukanye Tour du Burundi, u R… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu mu gihugu cy’u Burundi mu mujyi wa Bujumbura, nibwo hasojwe isiganwa ngarukamwaka rya Tour du Burundi aho abanyarwanda biyeretse amahanga bihagije.

    Iri siganwa ryabaya ku nshuro ya gatatu, ryari rimaze hafi icyumweru abakinnyi bazenguruka ibice bitandukanye by’u Burundi. 

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hakinwe agace ka nyuma kazengurukaga umujyi wa Bujumbura, aho abakinnyi baciye ahazwi nko kwa Ndadaye, baca imbere ya Hotel Source du Lac Tanganyika, bakanyura kuri Cercle hippique bakagera kuri Asiatique. Utu duce batuzengurutse inshuro 30 zingana n’ibirometero 75.

    Ku mwanya wa mbere haje Ingabire Diane, Nirere Xaveline aza ku mwanya wa kabiri, Zayed Ahmed ukomoka mu Misiri aza ku mwanya wa 3, Nzayisenga Valentine aza ku mwanya wa kane, naho Ndayishimiye Violette aza ku mwanya wa 5.

    Ku rutonde rusange, Ingabire Diane yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 7 iminota 55 n’amasegonda 30, Mukashema Josiane yabaye uwa kabiri arushwa amasegonda 13 n’uwa mbere, Nirere Xaveline aza ku mwanya wa gatatu arushwa umunota n’amasegonda 17 n’uwa mbere. 

    Ku ruhande rw’ibihugu, u Rwanda ni rwo rwabaye urwa mbere, Benin iba iya kabiri, u Burundi buba ubwa gatatu, Misiri iba iya kane, DR Congo iba iya gatanu naho Cameroon iba iya gatandatu. 

    Tour du Burundi yatangiye hakinwa gusiganwa n’ibihe ariko ku ruhande rw’ibihugu  

    Mu gace ka nyuma nibwo umukinnyi utari umunyarwanda yabashije guhagarara ahahemberwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135948/ingabire-diane-yegukanye-tour-du-burundi-u-rwanda-rufata-umwanya-wa-mbere-rusange-135948.html

  • Bwiza yahishuye ko yaraye adakarabye intoki n… – #rwanda #RwOT

    Bwiza Emerance ni we wavuze ijambo ahagarariye abahanzi nyarwanda bahuye na Perezida Paul Kagame ku itariki 22 Ukwakira 2023 nyuma y’itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards 2023. Avuga ko abari bashinzwe gahunda ari we batoranyije ngo avuge ijambo. 

    Ariko rero yari yarigeze kubona Perezida Kagame mu gihe cy'amatora yo mu 2017. Ati: 'Nigeze kumubona mu matora mu Birambo yaje i Karongi ariko yari kure cyane ntabwo nabashije kumubona neza'.

    Akomeza avuga ko bwari ubwa mbere amubonye neza n'amaso ye begeranye. Ni amashusho yacaracaye cyane aho Bwiza yabwiye Perezida Kagame ko 'Twebwe abahanzi tuzaguhesha ishema'. 

    Bwiza yabwiye umunyamakuru Irene Murindahabi ko akimenya ko agiye guhura na Perezida Kagame, yabuze icyo yambara. Ati: 'Nafataga imyenda nkafata indi, Manager wanjye yanzaniye imyenda ariko byari byiza, ni ibintu nakwifuriza buri muntu wese'.

    Bwiza wamamaye mu ndirimbo “Ready” imaze kurebwa n’abakabakaba Miliyoni 3, avuga ko se byamushimishije kuba umukobwa we yarahuye na Perezida Kagame. Ati: 'Papa yarambwiye ngo ntewe ishema nawe'.

    Bwiza avuga ko kuba ari gukora ibidasanzwe mu muziki mu gihe cy'imyaka ibiri awumazemo,'Iyo igihe kigeze Imana irabikora'. Akomeza avuga ko kuva yabaho ari ubwa mbere yari yishimye bidasanzwe. 

    Avuga ko gusuhuza Perezida Kagame byamushimishije cyane ndetse ngo yatashye ku munsi ukurikiyeho yanga koga. Ati: 'Noze umunsi ukurikiyeho, izi ntoki zari zakoze ku mugisha'. Asoza avuga ko amahirwe yose afite ayakesha abafana. 

    Bwiza yari mu bahanzi bahataniye igihembo cy'umuhanzi wahize abandi mu Rwanda muri Trace Award 2023. Afite umuzingo yise My Dream uriho indirimbo 14. Amaze igihe azenguruka mu bitaramo by'iserukiramuco MTN Iwacu Muzika Festival byageze mu ntara 4 z'igihugu.

    Bwiza, Olivier Laouchez nyiri Trace na Rema

    Ijoro asuhuzamo Perezida Kagame ntabwo yikojeje amazi kubera “Umugisha” yakuye mu biganza bye

    Bwiza yarotoye inzozi asuhuza Perezida Kagame, ni bwo yari agize ibyishimo mu buzima bwe kuva yavuka

    Bwiza yijeje Perezida Kagame ko abahanzi bazahagararira neza u Rwanda bakaruhesha ishema i mahanga

    Ish Kevin yagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame

    Abahanzi nyarwanda bari kugenda berekana ko umuziki ari umwuga ukwiriye kubahwa

    Kivumbi King yahuye na Perezida Kagame


    Bwiza ari kugenda asohora amashusho y’indirimbo zigize Album ye

    INKURU WASOMA: Perezida Kagame yahawe igikombe yakira abitabiriye Trace Awards-AMAFOTO 150

    REBA HANO NO BODY YA BWIZA NA DOUBLE JAY

    REBA “READY” YATUMYE BWIZA YAMAMARA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135935/bwiza-yahishuye-ko-yaraye-adakarabye-intoki-nyuma-yo-gusuhuza-perezida-kagame-135935.html