Blog

  • Byagenze bite ngo APR FC ntiyambare umwambaro w’amateka yakinanye 1996 nk’uko yari yabitangaje? #rwanda #RwOT

    APR FC ivuga ko abantu batumvise neza ubutumwa yatanze kuko bavuze ko bazaba bambaye umwambaro usa n’uwo bambaye mu 1996 ni mu gihe bavuga ko atari wo uw’icyo bazagarura.

    Tariki ya 26 Ukwakira 2023 nibwo APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yavuze ko ku mukino wa Rayon Sports waraye ubaye izakinana umwambaro w’amateka yakinanye 1996 mu mukino wa nyuma w’igikombe cya Gisirikare.

    Ubwo butumwa bwagiraga buti 'Kuri Derby, ikipe izambara umwenda ufite amateka akomeye kuko wambawe kuri final ya Osma (igikombe cya Gisirikare) mu 1996 kuri Stade Amahoro.'

    Abantu benshi bakibona ubu butumwa bahise bumva ko uyu mukino bazawuserukanamo umwambaro unakoze kimwe n’uyu bakinanye mu 1996.

    Abantu batunguwe no kubona APR FC iserukanye imyambaro ya Jako isanzwe ikinana, icyo bakoze ni ukubusanya aho hari bambaye amakabutura y’umukara n’imipira y’umweru.

    Team Manager wa APR FC, Rtd Cpt Eric Ntazinda yabwiye ISIMBI ko abantu babyumvise nabi batigeze bavuga ko uwo mwambaro ari wo bazambara kuko utanaboneka ari uwa kera cyane ahubwo bavuze ko baza bambaye ibisa n’iyo myambaro.

    Ati 'Abantu banyumvise nabi, twavuze ko tuzaba twambaye nk’uko twari twambaye 1996, ntabwo twavuze ko ari imyenda imwe tuza twambaye, amabara niyo yagombaga kuba ari amwe. Iriya myenda ntabwo ikibaho twebwe icyo twashakaga kwerekana ni ikimenyetso cy’uwo munsi, wabonye ko twari twambaye hejuru umweru hasi umukara, ni cyo twavugaga nta kindi.'

    Wari umukino w’umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona ya 2023-24 aho APR FC ari nayo yari wakariye kuri Kigali Pele Stadium warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Umwambaro byari byitezwe ko baserukana

    Uyu ni wo mwambaro baserukanye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-bite-ngo-apr-fc-ntiyambare-umwambaro-w-amateka-yakinanye-1996-nk-uko-yari-yabitangaje

  • La Benevolencija bamuritse umusaruro wumushi… – #rwanda #RwOT

    La Benevolencija ni umuryango utegamiye kuri Leta, ukora ibikorwa byo kubaka amahoro mu Karere k'Ibiyaga bigari. Uyu muryango, umaze imyaka isaga ine (2019-2023), ukora umushinga bise 'Media for Dialogue,' ukubiyemo ibiganiro byifashisha itangazamakuru bigamije kubanisha neza mu mahoro abatuye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no muri Congo, cyane cyane abatuye mu turere duturiye imipaka.

    King Ngoma, umukozi w'umuryango La Benevolencija ari nawe wayoboye iki gikorwa, yatangarije itangazamakuru ko ikiciro cya kabiri cy'uyu mushinga cyatangiye muri 2019 kikaba cyasojwe ku mugaragaro uyu munsi. 

    Asobanura imvano y'uyu mushinga, King Ngoma yagize ati: 'Dutangira uyu mushinga hari ibibazo bishingiye ku makimbirane ashamikiye kuri bya politiki muri kano Karere k'ibiyaga bigari ndetse yagiye akurikirana n'ihohoterwa cyangwa ubugizi bwa nabi tuzi. 

    Ibyo bisigira ibikomere byo mu mutima abaturage bo muri kano Karere by'umwihariko bino bihugu bitatu, ndetse bigira n'ingaruka ku mibanire yabo.' 

    Uyu muyobozi, yakomeje avuga ko ibyo bibazo iyo byongeweho ibindi bisanzwe bya politiki byaragiye bigira ingaruka zihariye cyane cyane ku baturiye imipaka kuko ahanini ubuzima bwabo bushingiye ku buhahirane. Avuga ko iyo badashoboye guhahirana ngo babane neza, ubuzima bwabo buba buri mu kaga.  

    Mu rwego rwo kugira umusaruro bageraho bagiye bakorana n’abantu bakunze guhura byoroshye nk’abacuruzi bambukiranya imipaka, bashyiraho za komite zihuriyemo abarundi, abanyarwanda n’abakongomani kugira bajye baganira ku bibazo bihari bafatanye no kubishakira ibisubizo. 

    King yasobanuye ko bifashishije ubu buryo mu rwego rwo gufasha n’abanyapolitiki, aho buri wese agaragaza uruhare rwe mu guhangana n’ibibazo byugarije Akarere k’ibiyaga bigari. 

    Yavuze izo komite zakoze akazi gakomeye ko kwegerana bagashakira umuti ibibazo bahuraga nabyo hanyuma bagakomeza gukorana nta nkomyi. 

    King yongeyeho ko n’urubyiruko rutasigaye kuko rwabashije kwihuriza hamwe rugahangana n’ikibazo cy’urubyiruko rugenzi rwabo rukomeje gukoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba, ubugizi bwa nabi, mu mitwe yitwaje intwari, intambara n’imvururu zishingiye ku bibazo bya politiki. 

    Aha, niho bahise bafata ingamba zigamije gukumira ibyo bikorwa, ndetse batera intamwe batangira kugira ibikorwa bibahuza bakorana.

    Mu gihe uyu mushinga wakorwaga, La Benevolecija batangaje ko bagerageje gutangiza urubuga rw’ibiganiro bihuza abaturage bo mu Karere n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo baganire ku bisanzwe bibabangamiye. 

    Muri urwo rugendo rw’imyaka ine, bavuze ko bifashishije cyane umuyoboro w’itangazamakuru, kugira ngo ibyo biganiro bishobore guhuza abatuye muri ibyo bihugu bitatu.

     Basobanuye ko itangazamakuru ryabafashije cyane kugera ku musaruro mwiza wo gutinyura abantu no gukuraho ‘za mbogamizi z’imyumvire yatumaga abantu batiyumvamo abandi.’ 

    King Ngoma yavuze ko nubwo mu gihe abantu bakibana batazabura kugirana amakimbirane, ariko ko ikiba kigambiriwe ari ukugira ‘bwa bushobozi bwo gukemura ya makimbirane avuka.’ 

    Yagize ati: “Icyo dukora ni uguha ubushobozi wa muturage wo mu Karere gaturiye imipaka kugira ngo amakimbirane naramuka avutse, ashobore guhita ayakemura aho kuyuririraho no kuyaremereza.”

    Baranyizigiye Jean D’arc, umuyobozi ushinzwe imfashanyigisho n’integanyanyigisho muri REB yatangaje ko mu rwego rwo kurema igisekuru gishya kizira imvururu n’amakimbirane, guhera mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza abana bigishwa amateka y’igihugu hakurikijwe ikigero bagezeho. 

    Yongeyeho ko iyo abana bageze mu mashuri yisumbuye bakomeza kwigishwa ayo mateka ariko kuko baba bamaze gukuramo gato, mu mfashanyigisho n’integanyanyigisho zabo hongerwamo n’amateka y’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo ku yindi migabane. 

    La Benevolecija batangarije itangazamakuru umusaruro bakuye mu mushinga wa M4D bamazemo imyaka ine

    Iki gikorwa kitabiriwe n’abaje bahagarariye Congo, u Rwanda n’u Burundi

    Bishimiye umusaruro ushimishije bagezeho mu bijyanye n’ibiganiro biharanira amahoro mu Karere k’ibiyaga bigari 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135937/la-benevolencija-bamuritse-umusaruro-wumushinga-bamazemo-imyaka-4-135937.html

  • Manzi Thierry yaratsinze! Uko Abakinnyi b’Aba… – #rwanda #RwOT

    Duhereye muri Kenya, ikipe ya Gormahia FC kuwa Gatandatu yanganyije na Bidco United 0-0. Sibomana Patrick na Emery Bayisenge bakina muri iyi kipe babanje mu kibuga muri uyu mukino. Gormahia FC iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Gatatu ikina na Shabana.

    Naho muri Tanzania ho ikipe ya Singida Fountain Gate ikinamo rutahizamu w’umunyarwanda, Kagere Meddie kuwa Gatanu yatsinzwe na Yanga SC ibitego 2-0. Uyu mukinnyi w’Amavubi ntabwo yabanje mu kibuga, gusa yinjiyemo asimbuye mu gice cya kabiri. 

    Kuri ubu iyi kipe ya Singida Fountains Gate iri ku mwanya wa 10 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Gatatu w’iki cyumweru ikina na Ihefu.

    Muri Morocco ikipe ya AS Far Rabat ikinamo myugariro w’Amavubi, Imanishimwe Emmanuel Manguende ku munsi w’ejo yatsinze IR Tanger igitego 1-0 muri shampiyona. Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda ntabwo yaherukaga kubanza mu kibuga, ariko yabanjemo anarangiza umukino.

    AS Far Rabat iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Morocco ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na CA Youssoufia Berrechid.

    Dukomereje muri Lybia mu ikipe ya Al Ahli Tripoli, kuwa Gatanu yatsindaga Al Malaab El Libby igitego 1-0 cyatsinzwe n’umukinnyi w’umunyarwanda ukina muri iyi kipe Manzi Thierry ku munota wa 17. Al Ahli Tripoli iri ku mwanya wa 3 mu itsinda irimo rya shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga.

    Kuwa Gatandatu muri Algeria ikipe ikinamo Umunyarwanda Manishimwe Djabel ya USM Klenchela yatsinze US Tebassa ibitego 4-1 mu mukino wa gicuti. Manishimwe Djabel niwe watsinze igitego cya 1 anatanga umupira wavuyemo igitego. Shampiyona yabaye ihagaze ikazagaruka taliki 11 z’uku kwezi.

    Tuvuye muri African tukerekeza ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cya Sweden muri shampiyona y’icyiciro cya 3, ikipe ya Sandkven IF kuwa Gatanu yanyagiye ikipe yitwa Motala ibitego 6-0. 

    Mukunzi Yannick yabanje mu kibuga avamo ku munota wa 81 naho Byiringiro Lague we yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 60. Kuri ubu Sandkven IF iri ku mwanya wa 1 ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na FC Stockholm Internazionale.

    Muri Norway ikipe ya FK Jerv ikinamo Mutsinzi Ange, kuwa Gatandatu yatsinze Skeid Fotball igitego 1-0. Uyu myugariro w’Amavubi yabanje mu kibuga anarangiza umukino. FK Jerv iri ku mwanya wa 14 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga ku cyumweru ikina na Asane.

    Mu gihugu cy’u Bubiligi mu ikipe y’abana batarengeje imyaka 21 ya SL16 Football ikina icyiciro cya kabiri, ku munsi w’ejo yatsindaga Deinze ibitego 2-1.

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukina muri iyi kipe, Hakim Sahabo yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino. Kuri ubu iyi kipe ya SL16 Football iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na Royal Francs Borains.

    Dusoreje muri Arabia Saudite mu cyiciro cya kabiri, ikipe ya Al-Kawkab ikinamo Kwizera Olivier kuwa Gatandatu yatsinzwe na Örebro Al-Washm ibitego 3-0.

    Ku bakinnyi batakandagiye mu kibuga amakipe yabo yakinnye ni Ntwari Fiacre ubwo ku cyumweru ikipe ye ya TS Galaxy yatsindaga Sekhukhune United F.C ibitego 2-0; Rafael York ikipe ye ya Gefle IF inganya na Landskrona ibitego 3-3 ndetse na Bizimana Djihad ubwo ikipe ye ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yatsindaga Dnipro-1 ariko we ni ukubera ko yari yujuje amakarita 3 y’umuhondo.

    Manzi Thierry yafashije ikipe ye kubona intsinzi atsinda igitego 1 rukumbi cyabonetse muri uwo mukino 

    Manishimwe Djabel yatsinze igiteko ndetse anatanga umupira wavuyemo igitego 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135961/manzi-thierry-yaratsinze-uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-cyumweru-gish-135961.html

  • Abarimo Doctall Kingsley na Josh2Funny bizihi… – #rwanda #RwOT

    “The Comedy Show Upcoming Diaspora” ni igitaramo Japhet Mazimpaka yateguye nyuma y'ikindi gito yise 'Stupid Experience' yakoze wenyine cyakurikiwe n'ibindi yakoreye hirya no hino muri kaminuza zo mu Rwanda bigamije gufasha abanyarwenya bakiri bato.

    Kuya 29 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali ni bwo habaye igitaramo cy’abanyarwenya biganjemo abanyamahanga, bafatanya n’abanyarwanda kwishima no gusetsa benshi bitabiriye.

    Ni igitaramo cyatangijwe n’abanyarwenya batatu bavuye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare aho Japhet aherutse gukorera igitaramo kiri muri bitatu yakoreye muri Kaminuza zitandukanye.

    Sundiata, umunyarwenya waturutse muri Uganda wari utegerejwe na benshi, yishimiye gutaramira bwa mbere mu Rwanda atangaza ko byari mu nzozi ze kwagura urwenya rwe.

    Umunyarwenya Sundiata yatangiye urwenya muri 2020

    Yagize ati 'Nageze i Kigali sinabona abazunguzayi nk’abo mbona Kampala hari hatuje cyane ibaze ko numvaga umugabo washwanye n’umugore we i Kanombe kandi ndi Kicukiro, muratangaje cyane.”

    Yakurikiwe n'umunyarwenya Kamirindi Joshua wagarutse ku dushya twaranze ibirori bya Trace Awards, yigana uburyo abagize Kigali Boss Babies bavuze icyongereza.

    Joshua umunyarwenya w’umunyarwanda umenyerewe muri uyu mwuga yatanze ibyishimo

    Babou Joe umwe mu banyarwenya bakunzwe na benshi nawe yanyuze imitima y’abafana be. Babou yagarutse ku bakora ibiganiro kuri YouTube, n’uburyo bahora bafite ibitekerezo kuri buri kintu cyose cyabaye mu Rwanda abishingiraho asetsa abantu.

    Babou yasereje abakobwa ko bagabanyije ingendo zo gusura abahungu bitewe n'inkuru ya Kazungu yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ashinjwa kwica abakobwa bamusuraga muri Ghetto.

    Iki gitaramo cyakomeje kuryoshywa na Phronesis. Uyu munyarwenya waturutse muri Kenya yasekeje abitabiriye ashimira ibikorwaremezo byo mu Rwanda. Ati: “Mu Rwanda mufite imihanda myiza ni ukuri! iwacu uba uri mu modoka utwaye ukajya kumva ukumva shene ya radiyo irahindutse kubera imihanda mibi.”

    Phronesis ukomoka muri Kenya yavuye ku rubyiniro benshi batabyifuza

    Micheal Sengazi umwe mu banyarwenya bamaze kubaka izina mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda n’u Burundi yitabiriye iki gitaramo cyari ku rwego mpuzamahanga. Uyu munyarwenya waserutse ku rubyiniro yambaye Made in Rwanda, yashimishije benshi.

    Michael Sengazi umunyarwenya ukomoka ku mubyeyi w’umunyarwanda n’umurundi yatembagaje abitabiriye

    MCA Tricky umunyarwenya waturutse mu Kenya yakiriwe ku rubyiniro avuga ko kuba umunyakenya bitamubuza kuba i Nyamirambo iyo yaje mu mujyi wa Kigali. Yasekeje abantu agira ati 'Buriya abakene tuzi kubaho. Iyo ugeze i Kigali ujya kuba i Nyamirambo, niho ubasha kugura umwenda wa caguwa utagukwiye ukajya kuwugabanyisha, gusa ikibazo kibaho ni uko umufuka usanga wimukiye mu mugongo.”

    MCA Tricky ku rubyiniro yatembagaje abantu

    Josh4Funny umunyarwenya w'umunyanijeriya ukomoka mu bwoko bwa 'Igbo' bukunda gucuruza cyane, yatembagaje benshi asobanura uburyo bakunda amafaranga ku buryo bayatakaza ku bifite agaciro gusa.

    Yagize ati 'Buriya twanakugurisha amabuye kandi ukayagura, dukunda amafranga kandi ntitujya tuyatakaza ku bintu bidafite agaciro”. 

    Uyu munyarwenya Josh4Funny yashimiye Japhet watumye ahura n’abanyarwanda ku nshuro ya mbere ndetse amushimira ku ntego agezeho zo gutegura igitaramo kiri ku rwego nk’uru.

    Josh4Funny yakoze ku mitima ya benshi buzura ibyishimo

    Japhet Mazimpaka akaba na nyiri igitaramo wamenyekanye muri Bigomba Guhinduka, yagarutse ku ngendo yakoreye mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Nigeria na Kenya.

    Uyu musore umaze gutera intambwe yo gutegura ibitaramo bizamura n'impano z'abakiri bato mu mwuga w'urwenya, yashimiye benshi bitabiriye bakaza kumushyigikira no kwakira abanyarwenya bagenzi be by'umwihariko abaturutse hanze y'u Rwanda.

    Mazimpaka Japhet ageze ku rwego rwiza mu gutegura ibitaramo

    Yasekeje benshi ubwo yagarukaga ku myitwarire y'abantu bakomoka muri Nigeria n'uburyo bakunda urwenya bidasanzwe. Ati 'Nigeria bakunda Comedy ku buryo bakwakira nk’icyamamare aho waba uvuye hose bagukomera amashyi bakwishimiye”

    Doctall Kingsaly umunyarwenya wamenyekanye ku ijambo 'This life no balance', yasoje igitaramo mu bitwenge byinshi ku bitabiriye.

    “This life no balance” ijambo ryatumye ahinduka ikimenyabose yarisubiyemo kenshi asetsa abantu

    Uyu musore ukomoka muri Nigeria yasekeje abantu ashingiye ku nkuru y'abakobwa banga abasore bakishakira gukunda abagabo bubatse. Yanagarutse ku muco uranga abari baho, abiteramo urwenya.

    Yagize ati 'Muratangaje! Nakunze ukuntu abagore n'abakobwa bo mu Rwanda biyubaha, uramusuhuza akagusubiza, ibaze ko bagira amazina atatu! Nitwa Jennifer, inshuti zanjye zinyita Jenny, ariko ushatse wanyita Precious. This Life no Balance!”.


    U Rwanda rumaze gutera intambwe mu kugira imikoranire n’abanyamahanga


    Ku ikubitiro abanyarwenya batatu bakizamuka bahawe rugari bagaragaza impano zabo


    Umunyarwenya Japhet yashimiwe intambwe agezeho yo kuzamura impano za benshi no gushimisha abanyarwanda


    Nubwo Muyoboke Alex atasetse ariko abanyarwenya bizihiye imbaga yitabiriye


    Ibishimo birahenda ni ko King James yaririmbye! Benshi bishyuye ayabo bajya kwishima binyuze mu rwenya


    Abanyamakuru n’abahanzi ntibatanzwe, bari babukereye mu gitaramo cy’urwenya


    Abanyarwenya batanze ibyishimo bitazibagirana mu mujyi wa Kigali


    The Comedy Show Upcoming Diaspora yasize amateka ku banyarwanda

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI YAFATIWE MURI “THE COMEDY SHOW UPCOMING DIASPORA”

    PHOTOGRAPHER: RWIGEMA Freddy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135963/doctall-kingsley-na-josh2funny-bizihiye-abanya-kigali-mu-gitaramo-cya-japhet-mazimpaka-ama-135963.html

  • Agaciro kimwe mu myambaro yaserukanywe mu it… – #rwanda #RwOT

    Muri Trace Awards 2023 yabereye mu Rwanda tariki 21 Ukwakira 2023, ibyamamare bitandukanye byatambutse ku itapi itukura mu myambaro y'agaciro ku buryo bikwiriye kubera urugero abifuza kwambara neza igihe bagiye ahabereye ibirori bidasanzwe.

    Kwambara neza ntibisaba amafaranga menshi ariko nanone bisaba umuntu umenyereye kwambika ibyamamare akaba yakugira inama y'ibyo wambara bitewe n'aho ugiye n'abo muri buhure n'uburemere bw'icyo gikorwa. 

    Umunyamideri Mucyo Sandrine yatambukanye ikanzu iruta izo tujya tubona ibyamamare byo muri Amerika bitambukana mu ijoro ngarukamwaka ribera mu mujyi wa New York mu kitwa 'Met Gala' ihuriza hamwe abafite amazina mu myidagaduro yo muri Amerika. 

    Ku bw’ibyo uyu munyamideri akwiriye kubera abahanzi urugero rwo kurimba igihe bagiye gutambuka ku itapi itukura kuko uwambaye neza agaragara neza.

    REBA HANO IMYAMBARO YA BA RIHANA MURI MET GALA YO MURI GICURASI 2023 URASANGA IRUTWA N’IKANZU YAMBAWE NA MUCYO SANDRINE

    Abanyamideri bakunze kwambara neza kurusha abahanzi ku buryo ku itapi itukura umubona ukaba wamwibwira. Ariko rero birumvikana ko aba ari mu buzima bwe kwerekana no kumurika imideri ahantu hatandukanye. 

    Mu isi iteye imbere ubundi umuhanzi, icyamamare aba afite umuhangamideri umuba hafi uhora amwibutsa ko igihe agiye gutambuka ku itapi itukura agomba kwitwararika kuko aba agomba gukora inkuru, agasiga amafoto azahora agarukwaho ari nako yiyereka abafana.

    Umunyamideri Mucyo Sandrine yatambutse yambaye ikanzu byasabaga kugenda bayifashe. Yari ikanzu ndende igenda ikubura aho aciye ku itapi itukura atambuka bafotora. Mucyo Sandrine ni we nyiri The Stage itegura amarushanwa yo kumurika imideri ikaba inatanga amahagurwa ku bijyanye no kumurika imideri. 

    Mucyo Sandrine yabwiye InyaRwanda ko iriya kanzu yatambukanye ku itapi itukura igura miliyoni 2 Frw ariko Matheo Design yayikoze yamugabanyirije ikayimuhera 1,500,000 Frw. Ni ikanzu ikoranye ubuhanga mu bijyanye no guhanga imyambaro. 

    Ubaye ukurikiranira hafi ibijyanye n'ibirori by'ibyamamare by'umwihariko nka Met Gala ifatwa nk'ibirori bya mbere ku isi bihuriza hamwe ibyamamare bigaca ku itapi mu myambaro idasanzwe. Bibera i New York buri mwaka. Met Gala ifatwa nk'ijoro ry'imideri rihuriza hamwe abahanzi/kazi, abavuga rikijyana, abanyamideri, n'abandi baba mu ruganda rw'imyidagaduro. 

    Urebye amakanzu ba Selena Gomez, Kim Kardashian, Beyonce n'abandi baherutse gutambukana ntabwo arusha ubwiza ikanzu Mucyo Sandrine yatambukanye ku itapi itukura mu itangwa rya Trace Award yabereye muri Bk Arena i Kigali mu ijoro ryo ku itariki 21 Ukwakira 2023.

    Mucyo Sandrine yambaye ikanzu ya miliyoni 2 Frw yakozwe na Matheo Design

    Mucyo Sandrine ni we ufatwa nk’umunyamideri wa mbere mu Rwanda wambara neza akaberwa


    Rutshelle Guillaume wo muri Haiti yaserutse yambaye neza mu ikanzu ishashagirana. Iwabo bamushimiye ko yabahesheje ishema agatwara igihembo kandi akaba yari yaserutse neza. Yatwaye igihembo cya Best Carribean Artist 2023


    Alliah Cool yita cyane ku myambaro



    Alliah Cool yaserutse yambaye ikanzu y’igiciro cyinshi. Yanatanze igihembo cya Best Artist cyatwawe na Davido


    Yambaye imyambaro igaragaza umuco wo mu Burengerazuba bw’Afurika. Ni imyambaro ihenze dore ko abahanga mu kudoda bayibarira muri miliyoni 5 Frw.


    Ku rubyiniro yari yambaye imyambaro iri hejuru ya miliyoni utabariyemo imikufi y’igiciro gihanitse

    Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yaserutse mu ikanzu yadozwe na Buphora. Ihagaze 500,000 Frw

    Davido yari yambaye imyambaro irengeje Miliyoni 20 Frw utabariyemo imikufi ya miliyoni 600 Frw

    Kwambara ni ikintu bitayeho kurusha ibindi byose

    Bruce Melodie yari yadodesheje ibitandukanye n’ibyo asanzwe aserukana

    Terrel Elymoor wo muri Mayotte yambitswe na Moshions. Iyi shati yitwa Neroca igura 453,000 Frw

    Ipantalo yitwa Tomato Pleasted igura 302,000 Frw

    Kwambare ibidasanzwe babyitayeho

    Iyi kanzu ikubura hari iri mu myambaro y’agaciro ikwiriye kubera isomo abahanzi b’i Kigali mu gihe bagiye ku rubyiniro

    Did B yambitswe na Tanga Design

    Did B yatwaye igihembo cy’umuhanzi wo mu bihugu bivuga igifaransa. Yambitswe na Tanga Design

    Yemi Alade yari yambaye imyambaro myiza

    Musa Keys ari mu bahanzi bari bambaye neza

    Musa Keys yari yambaye imyambaro ica impaka

    Mr Eazi yambitswe na Moshions. Ikote ryitwa Injagi Jacket rigura 667,000 Frw

    Ipantalo yitwa Isa Pant igura 363,500 Frw

    Nomcebo yambitswe n’umunyamideri w’ibabo. Iyi kanzu ihagaze miliyoni 5 Frw

    Yabwiye InyaRwanda ko afite umwambika aho agiye hose kandi baragendana. Bari bazanye muri Trace Awards

    Inkweto za Diamond Platnumz zihagaze 500,000 Frw

    Goulam yatwaye igihembo cya Best Artist UK ni Alyn Sano wakimuhaye. Yari yambaye Mucyo Printed Shirt yakozwe na Moshions. Igura 240,000 Frw. Ikote ryitwa Ingabo Jason rigura 478,000 Frw

    Luckman wa RBA yambitswe na Moshions, Cyuzuzo wa Kiss Fm yambikwa Odileila Designs

    REBA AMAFOTO: FREDDY RWIGEMA

    VIDEO: DIEUDONNE MURENZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135967/agaciro-kimwe-mu-myambaro-yaserukanywe-mu-itangwa-ryibihembo-bya-trace-amafoto-135967.html

  • Ukuri ku myenda y’abafana ba APR FC yateje ururondogoro #rwanda #RwOT

    Mbere y’amasaha make ngo APR FC icakirane na Rayon Sports, nibwo hasohotse imyenda y’abafana ba APR FC, ni imyambaro itarakiriwe neza na bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bitewe n’uburyo ikozwemo.

    Iyo myambaro harimo imipira y’amakora “Lacoste” y’umukara ifite imirongo y’umweru mu gatuza no ku maboko ndetse n’iy’umweru ifite imirongo y’umukara mu gatuza no ku maboko.

    Hari kandi n’indi mipira isanzwe ifite amaboko y’umukara ahandi harimo amabara y’umweru n’umukara avangavanze.

    Iyi myambaro ntabwo bamwe mu bakunzi ba APR FC bayakiriye neza ndetse n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bagenda bagiye basa nabayinnyega bayigereranya n’imyambaro y’abafaba ba mukeba Rayon Sports.

    Amakuru ISIMBI yabashije kumenya ni uko iyi myambaro ari bamwe mu bantu (bivugwa ko ari abafana ba APR FC) bishyize hamwe basaba ubuyobozi bwa APR FC kuzana iyi myambaro bakayigurisha abafana.

    Ntaho APR FC nk’ikipe ihuriye n’iyi myambaro ni abafana bayikoresheje bayigurisha ku giti cyabo, amakuru avuga ko APR FC yanze kubyivangamo ari nayo mpamvu uretse ikirango cy’ikipe nta n’ibirango by’abaterankunga biriho, icyo yakoze ari ukumenyesha abakunzi bayo binyuze ku mbuga nkoranyambaga ko iyi myambaro ihari n’aho bayikura.

    Jerseys are now available.. Visit Hopeline Sport or Kigali Vision Sport and get yours.
    .
    .
    .
    Umwambaro wa APR kuri ubu uraboneka muri Kigali Vision Sport cyangwa Hopeline Sport. pic.twitter.com/w5K3EjmKoq

    — APR F.C OFFICIAL ACCOUNT (@aprfcofficial) October 28, 2023

    Ese mujya mwumva umugabo ba Sheikh na @imfuraluc01 bakunda kuvuga kuri @bbfmumwezi ufana real Madrid cyane akaba akora nimihanda 😂😂

    Bamwita engineer Jo 😂 ubanza ariwe wakoreye APR iyi design 😂😂😂😂 @jadocastar pic.twitter.com/q1bty1BHoH

    — SANITIZER🇷🇼 (@Allicyuzuzo5) October 29, 2023

    Ubu ngo bashakaga gukora aka Lacoste nk’aka ariko?😂😂😂😂😂 pic.twitter.com/Xi75hyptzx

    — BOMBE YA KAYONZA🚀💣 (@BoscoManirabona) October 29, 2023

    Oya !

    Ngaho tubwore Abafana bambaye neza !

    1. APR FC ▫️◾️
    2. Rayon Sports 🔵⚪️ pic.twitter.com/zwkFFeFEEv

    — Lorenzo MUSANGAMFURA (@ogalorenzo) October 29, 2023

    Imyambaro y’abafana yateje impaka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Ukuri-ku-myenda-y-abafana-ba-APR-FC-yateje-ururondogoro

  • Ukuri ku myenda y’abanfana ba APR FC yateje ururondogoro #rwanda #RwOT

    Mbere y’amasaha make ngo APR FC icakirane na Rayon Sports, nibwo hasohotse imyenda y’abafana ba APR FC, ni imyambaro itarakiriwe neza na bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bitewe n’uburyo ikozwemo.

    Iyo myambaro harimo imipira y’amakora “Lacoste” y’umukara ifite imirongo y’umweru mu gatuza no ku maboko ndetse n’iy’umweru ifite imirongo y’umukara mu gatuza no ku maboko.

    Hari kandi n’indi mipira isanzwe ifite amaboko y’umukara ahandi harimo amabara y’umweru n’umukara avangavanze.

    Iyi myambaro ntabwo bamwe mu bakunzi ba APR FC bayakiriye neza ndetse n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bagenda bagiye basa nabayinnyega bayigereranya n’imyambaro y’abafaba ba mukeba Rayon Sports.

    Amakuru ISIMBI yabashije kumenya ni uko iyi myambaro ari bamwe mu bafana ba APR FC bishyize hamwe basaba ubuyobozi bwa APR FC kuzana iyi myambaro bakayigurisha abafana.

    Ntaho APR FC nk’ikipe ihuriye n’iyi myambaro ni abafana bayikoresheje bayigurisha ku giti cyabo, amakuru avuga ko APR FC yanze kubyivangamo ari nayo mpamvu uretse ikirango cy’ikipe nta n’ibirango by’abaterankunga biriho, icyo yakoze ari ukumenyesha abakunzi bayo binyuze ku mbuga nkoranyambaga ko iyi myambaro ihari n’aho bayikura.

    Jerseys are now available.. Visit Hopeline Sport or Kigali Vision Sport and get yours.
    .
    .
    .
    Umwambaro wa APR kuri ubu uraboneka muri Kigali Vision Sport cyangwa Hopeline Sport. pic.twitter.com/w5K3EjmKoq

    — APR F.C OFFICIAL ACCOUNT (@aprfcofficial) October 28, 2023

    Ese mujya mwumva umugabo ba Sheikh na @imfuraluc01 bakunda kuvuga kuri @bbfmumwezi ufana real Madrid cyane akaba akora nimihanda 😂😂

    Bamwita engineer Jo 😂 ubanza ariwe wakoreye APR iyi design 😂😂😂😂 @jadocastar pic.twitter.com/q1bty1BHoH

    — SANITIZER🇷🇼 (@Allicyuzuzo5) October 29, 2023

    Ubu ngo bashakaga gukora aka Lacoste nk’aka ariko?😂😂😂😂😂 pic.twitter.com/Xi75hyptzx

    — BOMBE YA KAYONZA🚀💣 (@BoscoManirabona) October 29, 2023

    Oya !

    Ngaho tubwore Abafana bambaye neza !

    1. APR FC ▫️◾️
    2. Rayon Sports 🔵⚪️ pic.twitter.com/zwkFFeFEEv

    — Lorenzo MUSANGAMFURA (@ogalorenzo) October 29, 2023

    Imyambaro y’abafana yateje impaka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ukuri-ku-myenda-y-abanfana-ba-apr-fc-yateje-ururondogoro

  • Muyango wa Kimenyi yasabye Imana kumukomeza #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imvune y’umukunzi we Kimenyi Yves yaraye agize, Uwase Muyango Claudine yasabye Imana kumukomeza kuko ari umwana w’umuntu.

    Umunyezamu Kimenyi Yves usanzwe ufatira ikipe ya AS Kigali, yaraye agize imvune ikomeye aho igufwa ry’ukuguru rya ruseke cyangwa umurundi ryacitsemo kabiri ni mu gihe na ‘péroné’ yagize ikibazo.

    Hari ku munota wa 26 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona waraye ubaye aho Musanze FC yabatsinze 1-0.

    Yaje guhura na rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agbelov ari nabwo yahitaga avunika bikomeye akurwa mu kibuga atumva ajyanwa ku bitaro by’Akarere ka Musanze bamuha ubutabazi bw’ibanze ari nabwo bemezaga ko agomba kubagwa.

    Yahise azanwa i Kigali mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho agomba kubagirwa iyi mvune.

    Umukunzi we Uwase Muyango Claudine, nyuma y’iyi mvune akaba yagaragaje ko ari mu bihe bikomeye asaba Imana kumukomeza.

    Ni ubutumwa yatanze binyuze mu ndirimbo ya Zizou yafatanyije King James yitwa “Nkomeza”.

    Yabunyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 aho iyi ndirimbo yari iherekejwe n’akamenyetso k’umutima w’umweru, yashyizeho agace gato kagira kati “Nkomeza Mana, nkomeza Mana, nkomeza Mana ndi umwana w’umuntu, nkomeza Mana, nkomeza Mana, nkomeza Mana.”

    Agize imvune ikomeye mu gihe aba bombi bari bafite ubukwe mu kwezi k’Ukuboza, andi makuru akavuga ko uyu munsi ari bwo bari gusezerana imbere y’amategeko.

    Kimenyi Yves na Muyango bari mu bihe bigoye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/muyango-yasabye-imana-kumukomeza

  • RPF Ntiyifuza ko hari umunyarwanda wabura igihugu:Ubuhamya bwa minisitiri Kabarebe watijwe umubyeyi ngo abashe kwiga kubera ubuhunzi #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga (MINAFFET), Gen (Rtd) James Kabarebe yagaragaje ko agahinda abagize FPR — Inkotanyi bagize kubera ubuhunzi ariko kashibutsemo ubushake bwo kwifuriza Abanyarwanda bose kugira igihugu bibonamo kuko aribwo burenganzira buruta ubundi.

    Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko umubare munini w'ababohoye igihugu bari baravukijwe igihugu, ariko bo ntibifuza ko ubuzima banyuzemo abandi Banyarwanda babubamo.

    Ni ingingo yagarutseho mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Ihuriro rya 16 rya Unity Club — Intwararumuri.

    Ati 'Uzi kumara imyaka yose nta gihugu ufite? Iyo ukibonye rero ukabona n'Abanyarwanda uba wumva wabifuriza igihugu. Buriya kujya gucyura impunzi muri Congo zigeze muri miliyoni eshatu, Loni yarananiwe iri aho ibeshya ahubwo ishaka ngo bagumeyo kuko babacuruza mu bijyanye n'imfashanyo, nta kindi FPR yabikoreye ni uko bumvaga nta muntu ukwiriye kubura gihugu.'

    Aheruye ku buzima bwe bwite, Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko mu buhunzi yabayeho mu buzima bukomeye kugeza n'aho Se aha undi mugabo inka kugira ngo yemere kwitwa umubyeyi we abone uko yiga kaminuza.

    Ati 'Bamwe muri twe twabaye impunzi inshuro nyinshi cyane, uzi kuba impunzi inshuro nyinshi? Njyewe navutse ndi impunzi, mvukira mu buhunzi nitwa impunzi, nagiye kujya muri kaminuza data atanga inka ku mugabo witwaga Bijongombwa w'Umuhima kugira ngo ansinyire ko ariwe data, njya muri kaminuza.'

    Yagaragaje kandi ko nk'impunzi we n'abandi bakomeje gusiragizwa kugeza ubwo mu 1982 batashye mu Rwandana ariko Perezida Habyarimana abakira avuga ko ari impunzi z'Abanya-Uganda.

    Ati 'Mu 1982 Uganda iratwirukana ngo turi impunzi tuza mu Rwanda, tugeze mu Rwanda, Habyarimana aradufata adushyira hariya Kibondo ngo turi impunzi z'Abagande, nyuma Museveni afashe Uganda abantu bacu basubira muri Uganda nk'impunzi z'Abanyarwanda, FPR ifashe ubutegetsi mu 1994 bava muri Uganda nk'impunzi zitahutse.'

    Gen Kabarebe yagaragaje ko uko imyaka igenda ishira ubukana bw'ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi bugenda bushira ariko hasigaye hari abantu bitwikira ibijyanye n'uburenganzira bwa muntu nyamara bashaka gucamo Abanyarwanda ibice.

    Ati 'Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ni urugendo ruzagumaho, kubaka Ubunyarwanda ni urugendo ruzagumaho, Madamu Jeannette Kagame yabivuze ngo tugomba kubishyira muri ADN yacu ni ukubishyira mu maraso no mu musokoro tukajya tubihererekanya.'

    Yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kumenya ubwenge bakirinda aba bantu cyane ko nta yandi mahitamo bafite uretse kubana.

    Ati 'Abanyarwanda erega nta n'amahitamo mufite, muri igihugu gito cyane kizengurutswe n'ibihugu byinshi, umutungo kamere dufite ntabwo ari mwinshi cyane ni muke. Ikindi turi benshi miliyoni 13, turi igihugu cya kane ku Isi mu kugira ubucucike buri hejuru.'

    'Ikindi amateka yacu ntabwo ari meza. Mu karere buri muntu wese hano utarahunze afite umuvandimwe we wahunze, utarahunze mu 1959, yahunze mu 1994, ku bw'ibyo Akarere twarakayogoje, twagateye akajagari, baraturambiwe, ni ukuvuga ko turyanye hagati yacu ntitugifite n'aho kwihindira, bivuze ko tugomba kubana uko byagenda kose.'

    'Nta handi dufite ho kujya, ubu ni nde wakongera guhungira muri Uganda, bamwakira gute? Ni nde wakongera guhungira i Burundi, wakwakirwa na nde? Ni nde wahungira muri Congo? Murebe ibiriyo, ni ukuvuga ko tugomba kuba hano. Niba tugomba kuba hano tugomba kubana neza, nta mahitamo na make dufite.'

    Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko nta gikwiriye kuba gitandukanye Abanyarwanda kuko bafite byinshi basangiye birimo n'ururimi.

    The post RPF Ntiyifuza ko hari umunyarwanda wabura igihugu:Ubuhamya bwa minisitiri Kabarebe watijwe umubyeyi ngo abashe kwiga kubera ubuhunzi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/30/rpf-ntiyifuza-ko-hari-umunyarwanda-wabura-igihuguubuhamya-bwa-minisitiri-kabarebe-watijwe-umubyeyi-ngo-abashe-kwiga-kubera-ubuhunzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rpf-ntiyifuza-ko-hari-umunyarwanda-wabura-igihuguubuhamya-bwa-minisitiri-kabarebe-watijwe-umubyeyi-ngo-abashe-kwiga-kubera-ubuhunzi

  • Igico cyibasira Abanya-Israel cyiraye mu kibuga cy'indege cyo mu Burusiya #rwanda #RwOT

    Israel yashishikarije Uburusiya kurinda 'abaturage bayo bose n'Abayahudi bose' nyuma yuko igico kinini cy'abantu, banyuzagamo bagatera hejuru mu ntero z'urwango ku Bayahudi, biraye mu kibuga cy'indege cy'i Dagestan.

    Videwo yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye imbaga y'abantu barakaye biruka mu kibuga cy'indege cyo mu mujyi wa Makhachkala, amakuru avuga ko bashakaga abantu bahageze bavuye i Tel Aviv muri Israel.

    Bamwe muri iyo mbaga birukiye ku nzira inyuramo indege, bazenguruka indege.

    Ikigo Rosaviatsia cy'Uburusiya gishinzwe ingendo zo mu ndege cyavuze ko ibintu byasubiye mu buryo nyuma yuko abategetsi bageze aho hantu byabereye.

    Ikigo Rosaviatsia cyongeyeho ko icyo kibuga cy'indege 'kiba gifunzwe by'agateganyo' kugeza ku itariki ya 6 Ugushyingo (11).

    Za videwo zerekanye abantu babarirwa mu magana birara mu muryango w'ikibuga cy'indege, bamwe bazunguza amabendera ya Palestine ndetse batera hejuru ngo 'Allahu Akbar', amagambo y'Icyarabu avuze ngo 'Imana ni yo nkuru'.

    Mbere yaho, ibitangazamakuru byaho byatangaje ko bamwe mu bigaragambya bari barimo bahagarika imodoka hanze y'ikibuga cy'indege cya Makhachkala, basaba abazirimo kubereka ibyangombwa, mu ishakisha ririmo akajagari ry'abafite inzandiko z'inzira (passports) za Israel.

    Minisiteri y'ubuzima ya Dagestan yavuze ko abantu 20 bakomeretse, barimo n'abapolisi. Bamwe muri bo bakomeretse cyane ndetse babiri ni indembe.

    Ibiro bya minisitiri w'intebe wa Israel byavuze ko Uburusiya bugomba gufata icyemezo gihamye cyo kurwanya gushishikariza abantu urugomo rwibasira Abayahudi n'Abanya-Israel.

    Dagestan ni repubulika yo mu Burusiya ahanini ituwe n'abayisilamu iri mu karere ka Caucase y'amajyaruguru, ituwe n'abantu miliyoni 3.1 ku mpera y'uburengerazuba bw'inyanja izwi nka Caspian Sea. Guverinoma yaho yavuze ko hatangijwe dosiye yo mu rwego mpanabyaha ijyanye n'imvururu z'abaturage.

    Mu butumwa bwo ku rubuga X, Adrienne Watson, umuvugizi w'akanama k'umutekano w'igihugu mu biro bya Perezida w'Amerika, yavuze ko 'Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika] zamaganye bikomeye imyigaragambyo y'urwango ku Bayahudi y'i Dagestan'.

    Yagize ati: 'Amerika yifatanyije mu buryo budasubirwaho n'Abayahudi bose muri iki gihe turimo kubona ukwiyongera kwinshi ku isi kw'urwango rwibasira Abayahudi. Nta rwitwazo na rumwe cyangwa igisobanuro cy'urwango rwibasira Abayahudi.'

    Guverinoma ya Dagestan yashyigikiye Gaza, ariko isaba abaturage gukomeza gutuza no kutitabira imyigaragambyo nk'iyo. Henshi mu mahanga habaye imyigaragambyo yo kwamagana imisha ry'ibisasu rya Israel muri Gaza.

    Mu butumwa bwo ku rubuga Telegram, Sergei Melikov, Guverineri wa Dagestan, yamaganye icyo gitero cyakozwe n'igico cy'abantu ku kibuga cy'indege.

    Yanditse ati: 'Nta cyubahiro kiri mu guhohotera abanyamahanga, usaka imifuka yabo ushakishamo inzandiko z'inzira!' Yamaganye 'ibitero ku bagore bafite abana'.

    Yavuze ko ibikorwa by'icyo gico, ari 'ugusogota mu mugongo' Abanya-Dagestan bakunda igihugu, barimo n'abari kurwana muri Ukraine mu ngabo z'Uburusiya.

    Yanditse ati: 'Ibyabereye ku kibuga cy'indege cyacu biteye uburakari bwinshi kandi bikwiye gusuzumwa mu buryo bukwiye n'inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko. Ibi bizakorwa.'

    Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Israel yavuze ko ambasaderi ya Israel i Moscow (Moscou) arimo gukorana n'abategetsi b'Uburusiya, yongeraho ko Israel 'ifata mu buryo bukomeye amagerageza yo kugirira nabi abaturage ba Israel n'Abayahudi aho bari hose'.

    Mu itangazo, iyo minisiteri y'ububanyi n'amahanga yagize iti: 'Israel yiteze ko abategetsi b'Uburusiya bashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko babungabunga Abanya-Israel bose n'Abayahudi, abo ari bo bose, no gukora igikorwa gikomeye ku bateje imvururu no kwibasira kutagenzuwe kurimo gukorerwa Abayahudi n'Abanya-Israel.'

    Ku wa gatandatu, imbaga y'abantu mu mujyi wa Khasavyurt muri Dagestan bateraniye hanze ya hoteli aho bacyekaga ko hari Abanya-Israel bahari, nkuko byatangajwe n'urubuga rw'amakuru rwaho, ChP Dagestan.

    Nyuma yaho, amakuru avuga ko polisi yaretse bamwe muri bo binjira muri iyo hoteli kugira ngo bashobore kwibonera ubwabo ko nta Banya-Israel bari bahari.

    BBC

    The post Igico cyibasira Abanya-Israel cyiraye mu kibuga cy'indege cyo mu Burusiya appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/30/igico-cyibasira-abanya-israel-cyiraye-mu-kibuga-cyindege-cyo-mu-burusiya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igico-cyibasira-abanya-israel-cyiraye-mu-kibuga-cyindege-cyo-mu-burusiya