Blog

  • Impamvu Chorale Christus Regnat yahisemo kwit… – #rwanda #RwOT

    Iyi korali yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Kuzwa Iteka', 'Twarakuyobotse', 'Igipimo cy'Urukundo', 'Mama Shenge' n'izindi igiye gukora iki gitaramo nyuma y'ibindi bitaramo bagiye bakora byahurije hamwe abakristu mu ngeri zinyuranye.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu gice cya VIP, 20,000 Frw mu gice cya VVIP ni mu gihe ku meza y'abantu batandatu 'table' ari ukwishyura 100.000 Fw. Amatike ari kuboneka kuri www.christusregnat.rw

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya tekiniki n'imyitwarire, Bizimana Jérémie, yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo bacyise 'I Bweranganzo' kubera ko ari izina ribumbye andi mazina yose wakwita ibitaramo.

    Yavuze ko iri zina ari igisobanura cy'uko 'ko ibyo twakoze n’ibyo tuzakora mu gihe kizaza bibumbwe n’iri zina “I Bweranganzo.'

    Akomeza ati 'Muri make rero i Bweranganzo ni aho ingazo yeze, ikarumbuka ku buryo buri wese yabonaho umugabane we.'

    Bahitamo iri zina bashakaga guha rugari n'abandi ko badahejwe mu kurikoresha kuko bisangamo.

    Bizimana Jérémie akomeza ati 'Burya aho abahanzi n’abasizi bataramiye nta rungu rihaba bivuze ko mu gihe kiri imbere hazarebwa uburyo byagurwa bikaba byagera ku rwego rw’iserukiramuco-nganzo (Festival).'

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko ashingiye ku myiteguro bari gukora bitanga ishusho y'uburyo iki gitaramo cyabo kizagenda neza.

    Avuga ko abantu bakwiye kwitega muzika inoze kandi itagendera ku byiciro by'imyaka. Yavuze ati 'Ni ukuvuga ko buri wese azinsanga muri iki gitaramo yaba abato, abari mu myaka yo hagati, abakuru ndetse n’abasaza.'

    Ni igitaramo kandi abantu bakwiye kwitegamo urusobe rw’amajwi aryoshye kandi agera ku mutima, indirimbo zo mu indimi zitandukanye, indirimbo zikumbuza abantu ibihe n’amateka, kubahiriza igihe n’imitegurire inoze ndetse n'bindi byinshi byunganira amajwi harimo ibicurangisho binyuranye, umudiho n’ibindi byinshi.

    Christus Regnat Choir igiye gukora iki gitaramo yatangiye umurimo w'Imana mu 2005, itangijwe n’abantu bacye barimo abari basanzwe ari abaririmbyi n'abandi 2 kwiga kuririmba kandi neza.

    Iyi korali yavukiye muri Christus Center. Byarakomeje biva ku kuririmba indirimbo zo mu gitabo zitanditse ku manota, bagenda babigisha n’izifite amanota bakuraga hirya no hino mu y'andi makorali cyane cyane ayaririmbaga mu rurimi rw’igifaransa.

    Abaririmbyi batari bacye bakomeje kugenda bagana Chorale Christus Regnat bakurikiranye kuririmba neza baririmbira Imana, ndetse bamwe mu bageragezaga guca intege abaririmbyi muri icyo gikorwa cyo gutangiza korali ifite ingufu n’icyerecyezo gihamye, bagiye buririra ku mubare w’abayiganaga, cyane cyane urubyiruko.

    Muri iki gihe, Chorale Christus Regnat irizihiza imyaka 17 ishize ishinzwe, bakaba bafite imishinga itandukanye mu rwego rwo kwishimira ibyo Imana yabashoboje kugeraho muri iyi myaka bamaze basingiza Imana binyuze mu ndirimbo.

    Muri ibyo bikorwa twavugamo Album 5 z'amajwi ndetse n'iya 6 iri hafi gusohoka, ibitaramo binyuranye birimo n'icyo batumiyemo umuririmbyi w'umufaransa Jean Claude Gianadda cyabaye mu 2019, n'ibindi bikorwa byinshi by'indashyikirwa birimo ibikorwa byo gufasha.


    Chorale Christus Regnat yatangaje ko yahisemo kwita igitaramo cyayo 'I Bweranganzo' mu rwego rwo kumvikanisha inganzo yeze 

    Ku wa 19 Ukuboza 2023, Chorale Christus Regnat izataramira muri Camp Kigali mu gitaramo bazahuriramo na Josh Ishimwe

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGIPIMO CY’URUKUNDO' YA CHORALE CHRISTUS REGNAT

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135987/impamvu-chorale-christus-regnat-yahisemo-kwita-igitaramo-cyayo-i-bweranganzo-nibintu-5-kwi-135987.html

  • Boyz II Men yacyuye Miliyoni hafi 400 Frw mu… – #rwanda #RwOT

    Bari bambaye inkweto zoroheje ariko zihagazeho. Iri tsinda rifite uruganda rwita ku myambaro yabo ku buryo 503,000 Frw ari agaciro k'inkweto bari bambaye ku rubyiniro. Igitaramo cyabo mu Rwanda cyabaye kuwa Gatandatu tariki 28 Ukwakira muri BK Arena.

    Ahagana saa Mbili n'igice z'umugoroba ni bwo umushyushyarugamba Regis Isheja yahamagaye umuhanzi Andy Bumuntu wakiranywe urugwiro mu ndirimbo zinyuranye ze zirimo 'Snack', 'On Fire', 'Mine' n'izindi. Yageze ku ndirimbo 'Igitego' aseruka gitore mu mugara n'umuhamirizo, abari muri iki gitaramo barizihirwa biratinda.

    Nyuma ya Andy Bumuntu, ibintu byahinduye isura muri BK Arena abari bakiri hanze barinjira, ubundi umwanya wo kwicara urabura, Abanyakigali baririmbana n'iri tsinda rya Boyz II Men ryari ritegerejwe na benshi.

    Abari baritegereje biganjemo abakuze bakunze indirimbo zabo zo hambere nka 'End of The Road'. Aba baririmbyi baririmbanye n'abakunzi babo ijambo ku rindi, indirimbo nka 'I'll make love to you' batunguje abakunzi babo indabo z'amaroza n'izindi.

    Itsinda rya Boyz II Men ryashinzwe mu mwaka wa 1985 muri Philadelphia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

    Iri tsinda ryakunzwe cyane ku bw'amajwi yabo meza azira amakaraza, rikaba rigizwe na Nathan Morris, Shawn Stockman hamwe na Wanyá Morris n'abandi babiri batabashije gukomezanya ari bo Micheal McCary waririmbaga ijwi rya Bass akaza guhura n'ikibazo cy'uburwayi, hamwe na Marc Nelson.

    Barahenze kandi ntibakunze gutaramira muri Afurika

    Mu myaka 38 bamaze mu muziki bamaze kuza mu bihugu 4 aribyo Kenya, Uganda, South Africa n'u Rwanda. ibiciro byo guhagurutsa Boyz II Men bihagaze hagati ya $150,000-$299,000. 

    Hanze y'Amerika ntibajya munsi ya $299,000 asaga miliyoni 376 Frw utabariyemo itike y'abanyacyubahiro mu ndege 'Business class', gutegera abacuranzi babo n'abandi baba bari bugendane. Ubishyurira hoteli itari munsi y'inyenyeri 5 kandi ukabamenyera imodoka z'abanyacyubahiro.

    Urebye muri BK Arena itike z'abanyamafaranga zari zashize kuko hari abo nabonye bahagaze nyamara bafite itike ya 100,000 Frw n'itike za 70,000 Frw wabonaga ko abaziguze babuze aho bicara. 

    Ugeze ku meza y'abantu 8 yari ahagaze miliyoni 5 Frw wabonaga ko nayo yashize. Urebye rero aya matike wabona ko iri tsinda ricuruza ntirihombya abashoramari baba babatumiye.

    Imyenda bari bambaye irasanzwe ariko irahenze

    Iri tsinda ryari ryambaye inkweto zo mu bwoko bwa Adidas Alphaboost V1 ihagaze $400 akaba asaga 503,000 Frw. Bafite imikoranire n'uruganda rwa Adidas rubambika.

    Boyz II Men barahenze cyane. Bubu wa Easter African Promoters (EAP) wabatumiye akwirye igihembo. Amakuru inyaRwanda yamenye ni uko Boyz II Men kugira ngo baze gutaramira mu Rwanda bishyuwe agera kuri 376,441,000 Frw (ni hafi Miliyoni 400 Frw).

    REBA IKIGANIRO KIGARUKA KU GITARAMO


    Izi nkweto zihagaze $400

    Bafite uruganda rubambika. Izi nkweto zitwa Adidas Alphaboost V1

    Iri tsinda rihenze kuritumira

    Bageze ku ndirimbo “I will make love to you” batanga indabo

    Abafana bahawe indabo z’iroza

    BK Arena yarimo abantu bakuze

    Abafana bishyuye aho kwicara ntabwo bahikojeje kubera guhaguruka bagafana

    Bafite ibitaramo kugeza muri Gashyantare ya 2024

    Abafana bari abakuze

    Miss Muheto yari ku meza y’abantu 8 yariho na Miss Naomie. Imeza yari Miliyoni 5 Frw

    Miss Naomie yari ku meza yegereye urubyiniro

    Indabyo zaratanzwe nk’ikimenyetso cy’urukundo

    Bamaze imyaka 38 bakora umuziki w’urukundo

    Igitaramo kitabiriwe n’abatunze amafaranga

    Uyu mubyeyi wari mu myanya ya 100,000 Frw yaje gusaba ururabo

    Abafana batandukanye batahanye urwibutso

    Indirimbo nka ‘I will Make love to you’ yarijije abo yafashije mu buto bwabo

    Abari bicaye imbere ku meza ya miliyoni 5 Frw barahagurutse begera urubyiniro

    Abafana baribwirije barahaguruka kugeza igitaramo kirangiye

    Yasigaranye amashusho azahora yibuka

    Abafana bishyuye miliyoni 5 Frw ntabwo bazicayeho barahagaze kugeza igitaramo kirangiye

    Andy Bumuntu yatanze ibyishimo

    Andy Bumuntu yahinduye ababyinnyi inshuro 3

    Andy Bumuntu mu myaka iri imbere azaba yandika amateka

    Andy Bumuntu azi gutegura urubyiniro

    Abafana bakiri urubyiruko baranezerewe

    Miss Naomie na Miss Muheto bari bicaye ku meza ya miliyoni 5 Frw

    AMAFOTO INYARWANDA: FREDDY RWIGEMA

    VIDEO: DIEUDONNE MURENZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135986/boyz-ii-men-yacyuye-miliyoni-hafi-400-frw-mu-gitaramo-yakoreye-i-kigali-amafotovideo-135986.html

  • Muri Congo Kinshasa hakoreshejwe Miliyoni 324 z'Amadorali y'Amerika mu mikino ya Francophonie mu gihe hari hateganyijwe Miliyoni 48$ #rwanda #RwOT

    Mu b'Abanye-Congo umwuka simwiza nyuma yaho hatangarijwe ko hanyerejwe akayabo k'Amadorali y'Amerika asaga Miliyoni 300 ubwo muri icyo gihugu haberaga imikino ihuza ibihugu bivuga uririmi rw'Igifaransa.

    Nk'uko byatangajwe na Minisitiri w'Imari muri Congo Kinshasa, Nicolas Kazadi ngo iyi mikino yatwaye Miliyoni 324 z'Amadorali y'Amerika mu gihe hari hateganyijwe ko iyi mikino byibuza izatwara angana na Miliyoni 48 z'Amadorali y'Amerika .

    Nk'uko ikinyamakuru cy'Abafaransa, RFI cyabitangaje ngo ndetse na Radio Okapi, inyerezwa ry'aya amafaranga yari agenewe imikino ya Francophonie yazamuye uburakari mu baturage.

    Aba baturage ngo ntabwo bumva uburyo umutungo wa Leta wapfushijwe ubusa mu gihe ubuzima mu gihugu bukomeje guhenda n'umutekano ukaba ari ingume mu bice byinshi by'igihugu kubera amikoro make y'inzego z'umutekano.

    Ikinyamakuru alaunerdc, cyanditse ko Leta ngo yashutswe kuko bari bizeye intsinzi muri iyi mikino babinyuza mu kuyitegura aho ayo mafaranga ngo bavugaga ko yagiye mu kwerekana imikino.

    Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ariko byakozwe hagamijwe inyungu z'abanyapolitiki, abakozi ba Leta ndetse n'abandi batanga serivisi bakabikora bazamura imibare y'amafaranga agenewe ibikorwa bimwe na bimwe byo kuri iyi mikino.

    Depite Claudel-André Lubaya yatangaje ko nta bisobanuro na bike Leta ifite kuri iryo koreshwa nabi ry'amafaranga ya Leta, kuko ariyo yari ishinzwe kubikurikirana.

    Yavuze ko muri Leta harimo abantu bameze nk'abasinze amafaranga y'igihugu, bumva bakora ibyo bishakiye bikarangira gutyo gusa.

    Yagaragaje kandi ko ibyakozwe byose bikwiriye kubazwa Perezida Félix Tshisekedi kuko abateguraga iyo mikino, bavugaga ko ari ukumufasha kugera ku byo yemereye abaturage.

    Ni imikino yatangiye guhera ku itari ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 6 Kanama 2023 i Kinshasa, iyi mikino ikaba yarahuje ibihugu birenga mirongo itatu.

    The post Muri Congo Kinshasa hakoreshejwe Miliyoni 324 z'Amadorali y'Amerika mu mikino ya Francophonie mu gihe hari hateganyijwe Miliyoni 48$ appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/muri-congo-kinshasa-hakoreshejwe-miliyoni-324-zamadorali-yamerika-mu-mikino-ya-francophonie-mu-gihe-hari-hateganyijwe-miliyoni-48/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=muri-congo-kinshasa-hakoreshejwe-miliyoni-324-zamadorali-yamerika-mu-mikino-ya-francophonie-mu-gihe-hari-hateganyijwe-miliyoni-48

  • Ukuri ku mafoto agaragaza Bahali Ruth yabyar… – #rwanda #RwOT

    Byatangiye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, saa kumi n'ebyiri n'iminota 2', Rumaga ashyira ku rubuga rwe rwa Twitter ifoto igaragaza Bahali Ruth witabiriye Miss Rwanda 2022 ameze nk'ukuriwe yitegura kwibaruka imfura ye.

    Yakoresheje amagambo yatumye benshi babifuriza kubyara hungu na kobwa no kurushinga rugakomera. Ariko kandi hari abashidikanyije ku ivuka ry'uyu mwana. Rumaga we ati 'Iyo Amahitamo ari amwe, burya umwanzuro ntuba ukikugoye.'

    Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, Bahali Ruth nawe yasohoye ubutumwa bugaragaza ko yamaze kwibaruka, yumvikanisha ko bamaze kuba umuryango ugizwe n'abantu batatu ashima cyane Rumaga [Yakoresheje ijambo 'umugabo wanjye’].

    Bahali yavuze ko batangiye urugendo batazi uko ruzarangira ariko 'Gihanga Imana y'i Rwanda izadukomeza.'

    Ukoresha izina rya Qrista we yanditse kuri Instagram agaragaza ko yamaze kuba 'Aunt' w'umwana wa Bahali na Rumaga. Yavuze ko ari umuhamya w'urugendo rw'urukundo rw'aba bombi, kandi abifuriza ishya n'ihirwe mu rugendo rushya batangiye.

    Ku wa 3 Nyakanga 2023, Bahali Ruth yisunze konti ye ya Instagram yandikiye Rumaga amubwira ko ari impano n'umugisha Imana yashyize mu buzima bwe, amwifuriza kuramba no guhirwa n'ubuzima.

    Yavuze ati 'Uri icyifuzo, uri impano, uri umugisha, uri bazanjya yanjye, baho kandi ubeho neza rudahinyuka, ndagukunda birenze.'

    Mu kumusubiza, Rumaga yumvikanishije ko yasaye mu nyanya y'urukundo kandi ko bombi urugendo batangiye rudateza gusubira inyuma.

    Akomeza ati 'Rukundo! Nudahinyuka kunkunda uko ubikora, ngo ejo wumve ko wansindiye, ntagisibya wanyigaruriye, nanjye nzamenya urwo rukundo, nudahinyuka uri urwanjye, kandi nudahinyuka ndi uwawe.' Bahali yasubije Rumaga amubwira ko amukunda kandi ntadahinyuka bazabana.

    Ku wa 24 Kanama 2021, Rumaga yasohoye igisigo yise 'Mawe' yakoranye na Bahali Ruth, kimaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 574.

    Bwari ubwa mbere aba bombi bahuriye mu gisigo, kandi cyarakunzwe bitewe n'ubutumwa bukubiyemo. Ni kimwe mu gisigo kizigize Album 'Mawe' Rumaga aherutse gushyira ku isoko.

    Ubwo yashyiraga hanze kiriya gisigo, Rumaga yabwiye InyaRwanda ko yagikoze agamije guca umuco w'abasore biharaje kurya ubukwe mbere.

    Ati 'Nanditse iki gisigo kugira ngo nce ibi bintu bya 'mbonja' byateye mu bahungu, bituma barya ubukwe hakiri kare. Nicyo kintu nyamukuru nashakaga gukora. Nashakaga kugarura umwimerere w'uko ubukwe bushingira ku kuko umuntu yarezwe. Urabona y'uko twari tugeze mu bihe byaho nyine 'mbonja' yari imaze gufata urundi rwego, kuryamana mbere y'ubukwe byarafashe indi ntera.'

    Bahali Ruth yifashishije, ni umukobwa umenyerewe mu mikino myinshi ya Mashirika, akaba n'umusizi nawe ubusanzwe ukora mu rurimi rw'Icyongereza.

    Muri iki gisigo, Rumaga yakoresheje amagambo aryoheye amatwi aba abwira Bahali Ruth, amusaba ko barya ubukwe.

    INYARWANDA ifite amakuru yizewe avuga ko ariya mafoto yagiye hanze agaragaza Bahali ameze nk'ukuriwe yitegura kwibaruka ari bimwe mu bizagaragara mu gisigo gishya yakoranye na Rumaga bazashyira hanze mu minsi iri imbere.

    Hari n'amafoto basohoye bari kumwe bafatiye mu Karere ka Musanze, biri mu bizagaragara muri aya mashusho y'iki gisigo bombi bagiye kongera guhuriramo.

    Junior Rumaga wa Nsekanabo ni umwe mu basore bamaze kuba kimenyabose mu busizi Nyarwanda muri iki gihe bitewe n'uburyo budasanzwe akoramo ubusizi bwe akiri muto.

    Ubuhanga bwe abugaragariza mu myandikire ye, ijwi rye riremereye rituma abamukunda batavayo, ndetse n'uburyo akoramo amashusho y'ibisigo nk'ikintu kitari cyimenyerewe mu buhanzi bw'ubusizi Nyarwanda bituma abantu bamukunda cyane, yewe hari n'abavuga ko bakunze ubusizi kubera we.

     

    Rumaga yashyize abantu mu rujijo nyuma yo gusohora amafoto agaragaza Bahali Ruth ameze nk'ukuriwe


    Rumaga na Bahali bamaze iminsi bafata amashusho y'igisigo bahuriyemo kizagaragaramo bimwe mu bice bifitanye isano n'aya mafoto basohoye 

    Bahali aherutse kugira uruhare mu ikorwa ry'indirimbo 'Fou de Toi' yatwaye arenga Miliyoni 15 Frw 

    Rumaga asanzwe ari inshuti y'igihe kirekire ya Bahali- Yamwamamaje cyane mu gihe cya Miss Rwanda ya 2022

     

    Ubutumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga z'abo zatumye benshi babacyeka amababa


     

    KANDA HANO UREBE IGISIGO 'AYABASORE' RUMAGA YAKORANYE NA BAHALI RUTH


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135989/ukuri-ku-mafoto-agaragaza-bahali-ruth-yabyariye-rumaga-135989.html

  • Bamwe babifata nk’ukuri: Bimwe mu binyoma bib… – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibinyoma 5 uru rubuga rwa Women Resources rwakusanyije abakobwa babeshywa mu gutwara inda: 

    1. Ntiwatwara inda ukoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere

    Ni ikinyoma! Ntibisaba inshuro runaka kugira ngo umugore atwite. Inshuro ya mbere, iya 2,.. inshuro y'igihumbi, amahirwe arangana mu gihe mukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi uri mu myaka yo gutwita ni ukuvuga mu gihe wamaze kubona imihango ya mbere.

    2. Ntiwatwara inda mu gihe uwo muryamanye yakwiyatse

    Ni ikinyoma! Birashoboka. Kwiyakana bivuga ko umusore/umugabo akura igitsina cye mu cy'umugore mbere y'uko amasohoro aza. Bikorwa mu kwirinda ko ayo masohoro yinjira mu gitsina cy'umugore bityo akaba yatwara inda itateganyijwe. Kwiyakana ntibitanga icyizere 100% ko utasama. 

    Amahirwe aba ari hagati ya 70-85% mu kwirinda gutera cyangwa guterwa inda. N'ubwo umusore/umugabo yakwiyaka umukobwa/umugore, amahirwe menshi ni ay'uko habaho gutwara inda ku mugore. 

    Ibuka ko mu gutegurana, ururenda ruza ku gitsina cy'umugabo ruba rurimo amasohoro ashobora gutera inda. Gutekereza ko umugore azatwara inda ari uko umugabo yasohoye ni ukwibeshya.

    3.Ntiwatwara inda mu gihe uhise wihanagura

    Hari abantu bagifite iyi myumvire. Kumva ko mu gihe murangije imibobano mpuzabitsina umugore agahita yihanagura mu gitsina amasohoro cyangwa agahita akaraba byamurinda gutwara inda? Ni ukwibeshya! Igihe amara ashaka icyo yihanaguza, umwanya amara agana aho yiyuhagirira, intanga ngabo iba yinjiye kare.

    Intangangabo ziriruka cyane ku muvuduko w'ibirometero 120 ku isaha (120km/h), ku buryo mukanya nk'ako guhumbya iba yageze kare ku ntangangore ngo bikore igi. Hari n'abakoresha Coca Cola cyangwa vinaigre mu rwego rwo kwica intangangabo. Ni ukwibeshya no kurushywa n'ubusa.

    4. Ngo hari uburyo (pozisiyo) bushobora gutuma udatwara inda

    Birazwi ko intangangabo ifite umuvuduko ukabije ku buryo pozisiyo yose mwaba muri gukoresha mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina bitayibuza kwinjira. Uburyo ubwo ari bwo bwose mwakoresha umugore yatwara inda. Igitsina cy'umugabo gipfa kuba cyinjiye mu cy’umugore.

    5.Ntushobora gutwara inda ari mu gihe cy'imihango?

    Ibi nabyo abantu benshi babyibeshyaho. Mu gihe umukobwa/umugore afite ukwezi guhindagurika cyangwa kugufi cyane ashobora gusama igihe atabiteganyaga. Ikindi intangangabo ishobora kumara iminsi 3 itegereje intanga ngore. Bijya bibaho ko umugore yagira ikibazo mu mura akava amaraso bigahuza n’igihe cy'imihango akabyitiranya.

    Ibi ni bimwe mu binyoma abakobwa cyangwa n'abagore babeshywa ku bijyanye no gutwara inda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135983/bamwe-babifata-nkukuri-bimwe-mu-binyoma-bibeshywa-abakobwa-ku-gutwara-inda-135983.html

  • Luis Rubiales yahagaritswe imyaka 3 mu bikorw… – #rwanda #RwOT

    Mu kwezi kwa 07 muri uyu mwaka ni bwo hakinwaga igikombe cy’Isi cy’abagore cyaberaga muri New Zealand ndetse na Australia. Byarangiye cyegukanywe na Espagne batsinze ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ku mukino wa nyuma.

    Ubwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Espagne bahabwaga imidari, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne, Luis Rubiales yaratunguranye aba asomye umukinnyi wari watsinze igitego cyabahesheje itsinzi ari we Jeni Hermoso.

    Nyuma yuko iki gikorwa kibaye, Luis Rubiales yisobanuye avuga ko byari ibyishimo ndetse bakaba bari banabyumvikanyeho ariko umukinnyi we akabihakana avuga ko nta burenganzira yari yamuhaye.

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne ryaje kumuhagarika ku nshingano maze Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA nayo ifata umwanzuro wo kuba ahagaritswe mu bikorwa bya ruhago mu gihe kingana n’iminsi 90 kugira ngo hakorwe iperereza.

    Nyuma y’uko hakozwe iperereza, kuri uyu wa Mbere FIFA yafashe umwanzuro yuko imuhagaritse mu bikorwa bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru my gihe kingana n’imyaka 3. 

    Mu itangazo bashyize hanze bagize bati “Komite ishinzwe imyitwarire muri FIFA yahagaritse Luis Rubiales wahoze ari Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Espagne (RFEF), imyaka itatu mu bikorwa byose bijyanye n'umupira wamaguru haba ku rwego rw’igihugu ndetse na mpuzamahanga nyuma yo kubona ko ibyo yakoze binyuranye n'ingingo ya 13 y'imyitwarire ya FIFA”.

    Luis Rubiales afatiwe ibi bihano mu gihe abakinnyi bamwe b’ikipe y’igihugu ya Espagne y’Abagore bari baragiye bamusabira guhanwa ndetse hari n’abavuze ko batazongera kuyikinira.

    Luis Rubiales yahagaritswe imyaka 3 mu bikorwa by’umupira w’amaguru azize gusomana 

    FIFA yatangaje ko Luis Rubiales ahagaritswe imyaka 3 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135982/luis-rubiales-yahagaritswe-imyaka-3-mu-bikorwa-bya-ruhago-azize-gusomana-135982.html

  • Kigali Boss Babes yagarutsweho! Ibintu 5 byar… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, Japhet yakoreye igitaramo muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali yahuriyemo n'abanyarwenya barimo Doctall Kingsley, Michael Sengazi, Joshua, Babou Joe, Josh2funny, abanyeshuri batatu bo muri Kaminuza, Phronesis na Sundiata.

    Yari amaze amezi arenga atatu yamamaza iki gitaramo, kandi yumvikanisha ko yaruhutse nyuma y'uko ashyize akadomo kuri iki gitaramo cyahuje imbaga.

    Yabwiye InyaRwanda ati 'Ndishimye mu mutima wanjye! Ndumva meze nk'umuntu utuye umutwaro. Ndishimye kubera y'uko iyi 'Upcoming Diaspora' ni igitaramo nateguye igihe kinini kandi ngiha umwanya wanjye wose, rero ndishimye ko abantu baje. Mu by'ukuri ndishimye kubera ko haje abantu benshi ntatekerezaga.'

    Hafi 80% by'abanyarwenya bitabiriye iki gitaramo bakoresheje ururimi rw'icyongereza, kandi buri munyarwenya wese watumiwe yahabontse. Ni igitaramo kitabiriwe n'abantu bo mu bihugu cyane cyane abo muri Nigeria, mu Bubiligi, mu Budage n'ahandi.

    Japhet yavuze ko kuva yatangira gutera urwenya ni 'ubwa mbere mbonye abantu bitabiriye igitaramo bishimye kandi bavanze ku buryo buri wese yumva ibivugwa.'

    Uyu munyarwenya yavuze ko urugendo aherutse gukorera mu Nigeria rwabaye imbarutso yo kuba yarabashije gutumira abanyarwenya bo muri kiriya gihugu.

    Yavuze ko ibitekerezo yubakiyeho iki gitaramo yabikuye kuri aba banyarwenya. Ati 'Kujya muri Nigeria byampaye kwagura ibitekerezo ku kintu cyitwa 'Comedy'. Uyu munsi wanone nari nihanduje icumu, ariko byagenze neza.'

    Japhet anumvisha ko bwa mbere agitangira gutekereza gukora iki gitaramo yumvaga ko azagikora ari wenyine, ariko ko uko iminsi yicumaga yagiye agira ibitekerezo aganira n'abandi bigeze ku gutumira n'abandi.

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 5 byaranze iki gitaramo cya Japhet Mazimpaka

    1.Abanyeshuri batatu bo muri Kaminuza bagaragaje impano

    Kimwe mu byo Japhet Mazimpaka yashyizemo imbaraga mu gutegura igitaramo cye ni uguha umwanya abanyeshuri b'abanyarwenya biga mu mashami atandukanye ya Kaminuza y'u Rwanda.

    Ni ubwa mbere aba banyeshuri bari bataramiye imbaga y'abantu benshi. Ni abasore babiri n'umukobwa umwe! Japhet yabahisemo ashingiye ku bitwaye neza mu bitaramo yagiye akorera mu mashuri makuru na za Kaminuza zitandukanye.

    Aba basore babiri bitaye cyane ku rwenya rwagarutse ku buzima bw'abo, ni mu gihe Alice yitaye cyane ku kuvuga ukuntu umubyeyi we yamusengeye kugeza ubwo agarutse ku shuro eshatu yasibiye mu mwaka wa Gatatu w'amashuri abanza.

    Bitewe n'uko bwari ubwa mbere, aba basore babiri bagaragaje kutoroherwa no gutera urwenya imbere y'abantu benshi cyo kimwe n'uyu mukobwa, ariko bavuye ku rubyiniro bavuga ko bize imbere byinshi bazifashisha mu rugendo rw'abo.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Japhet Mazimpaka yavuze ko yahaye umwanya aba banyeshuri bo muri Kaminuza mu rwego rwo kurizikana uburyo nawe yaciriwe inzira muri 'Comedy'.

    Yavuze ko yabahisemo ashingiye ku kuntu bigaragaje mu bitaramo bahuriyemo cyane cyane uwitwa Alice. Ati 'Nk'uriya mukobwa witwa Alice, ni umwana w'i Musanze uzi urwenya rwose, ndi umufana we, rero washyiraho bariya basore bandi, ni abana ubona ko baje neza. Rero ni itangiriro kuri bo nk'uko nanjye natangiriye muri Arthur Nation.'


    2.Umunyarwenya Sundiata yemeje abanya-Kigali

    Ni ubwa mbere uyu munyarwenya wabiciye bigacika mu gihugu cya Uganda yari ataramiye i Kigali- Ariko yagaragaje kwihagararaho kugeza ubwo avuye ku rubyiniro abantu batabishaka, bituma asezeranya kuzagaruka.

    Uyu musore akigera ku rubyiniro, yavuze ko yiteguye gutembagaza abitabiriye iki gitaramo, kandi koko yabigezeho. Asanzwe akora ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye by'umujyi wa Uganda, mu bihe bitandukanye mu mwaka.

    Yinjiriye mu ndirimbo arabyina karahava. Ati 'Nitwa Sundiata, ni ubwa mbere ngeze muri iki gihugu cyiza (u Rwanda) mukome amashyi, mwarakoze gukomeza gushyigikira uruganda rwo gutera urwenya.'

    Sundiata yavuze ko mu 2020 ari bwo yatangiye gutera urwenya biturutse ku muhanzi Wizkid nyuma y'ibitaramo yari amaze kubona agenda ategura.

    Yavuze ko Wizkid yateguye igitaramo agurisha amatike yose hashize iminota 10, arongera ategura ikindi gitaramo amatike ashira hashize iminota 20.

    Sundiata avuga ko ashingiye ku byo yabonye byatumye nawe atekereza gutegura igitaramo cye bwite, ariko ko n'itike imwe yaguzwe hashize ukwezi nabwo iguzwe na Nyina utarabashije kwitabira igitaramo cye. Ati 'Mama ntiyaje yari yagiye mu gitaramo cya Fireboy. Ndasetsa, mwitegure ndabatembagaza.'

    Uyu munyarwenya yavuze ko hari gahunda nyinshi zibera mu Rwanda ahora yifuza ko zagera no muri Uganda.

    3.Joshua yisunze ibyavuzwe na Kigali Boss Babes abantu baraseka barihika

    Umunyarwenya Joshua Kamilindi yongeye kugaragaza ko ibijyanye no gutera urwenya yisunze ingero z'abantu banyuranye ari ibye.

    Uyu musore yavuze uburyo Diamond yafashe Kenny Sol na Okkama aziko ari abana be bahuriye mu gitaramo cyatangiwemo ibihembo bya Trace Awards.

    Yatembagaje abantu ubwo yari ageze ku cyongereza cyavuzwe n'abagize Kigali Boss Babes ubwo bajyaga gutangaza umwe mu batsinze muri Trace Awards.

    Yagiye asubiramo ijambo ku rindi, avuga ko aba bagore batahagarariye neza u Rwanda nk'uko byakagombwe, ariko ko baragerageje.

    Joshua yavuze ko iyo azaba kuba ari Shaddyboo yari kugaragaza ko yisanzuye neza mu Cyongereza. Uyu munyarwenya yagiriye inama abahanzi ababwira ko ari byiza kwiga ururimi, kuko rubafasha mu buzima bwa buri munsi.

    Joshua aherutse kubwira InyaRwanda ko igitaramo 'Diaspora Upcoming Comedy Show' ari cyo cya nyuma ateyemo urwenya kuko agiye kwerekeza muri Canada.

    Ni umwe mu banyarwenya bigaragaje mu bitaramo bitandukanye yakoreye ahantu hanyuranye, yagiye ahuriramo n'abandi barwenya bagenzi be. 

    4.Josh2funny yatunguwe n'uburyo yakiriwe

    Mbere y'uko agera ku rubyiniro, abari bitabiriye iki gitaramo bazimije amatara mu rwego rwo kumwakira, nawe ageze ku rubyiniro ahamya uburyo yakiriwe neza.

    Yavuze ko yakozwe ku mutima n'uburyo yakiriwe i Kigali, kandi avuga ko azi neza ko afite abantu bakunda ibyo akora.

    Uyu musore wamamaye muri 'America's Got Talent' yagize ati 'Nanjye ndabakunda. Ni ubwa mbere ngeze i Kigali, nitwa Josh3funny, ni njye muraperi wa mbere ku Isi, ninjye muntu wa mbere uzi gusoma cyane nihuta, ni njye mutetsi wa mbere ku isi, mbese ndi uwa mbere muri byose.'

    Josh2funny yavuze ko azi kubyina, ariko ko Japhet yamwishyuye kugirango atere urwenya gusa abanya-Kigali 'kubyina bitarimo'.

    Yitaye ku gukoresha cyane indimi zo muri Nigeria, ndetse avuga ururimi akunze gukoresha rw'abantu bari mu cyiciro cy'abatunzi. Anagaruka ku ruganda rw'imyambaro ruzwi cyane muri kiriya gihugu rwambika abantu benshi.

    Uyu musore yanavuze ukuntu aherutse kumva umunyarwenya Trevor Noah ari mu kiganiro avuga ukuntu ubukerarugendo bw'u Rwanda bwinjiza 25%.

    Yahamije ko ashingiye kubyo yabonye, u Rwanda rwashyize imbere guteza imbere ubukerarugendo.

    5.Doctall Kingsley, umunyarwenya w'umunsi

    Ni umwe mu banyarwenya bari bamaze igihe bategerejwe n'abantu benshi ahanini biturutse ku kuba yaraciye ibintu ku rubuga rwa Tiktok rwazamuye izina rye.

    Yaserutse mu myambaro asanzwe akoresha mu bihangano bye, ubundi abanza kuririmbira abitabiriye iki gitaramo yisunze indirimbo za bamwe mu bahanzi bo muri Kenya.

    Doctall yahereye ku kuvuga ko telephone iPhone 16 igiye kujya ku isoko, abaza abakobwa igice cy'umubiri biteguye gutanga kugirango bazagurirwe iyi telefoni. Yamamaye cyane mu guherekeza ibihangano bye yifashishije ijambo 'This Life no Balance.'

    Yumvikanishije ko ku nshuro ye ya mbere ataramiye i Kigali yahagiriye ibihe byiza, kandi yatunguwe n'uburyo ibihangano bye byacengeye bigera i Kigali.


     

    Japhet yakomoje ku rugendo rwe yinjira muri RBA nyuma y’igitaramo cye cya mbere

     

    Japhet Mazimpaka yatangaje ko umutima we unezerewe nyuma yo gukora iki gitaramo



    Japhet imbere y’abitabiriye igitaramo cye muri Camp Kigali- Yitaye ku nkuru z’imibereho y’abanya-Nigeria n’abanya-Kenya


     

    Japhet yavuze ko amezi arenze atanu yitegura iki gitaramo

    Doctall Kingsley, umunyarenya wabiciye bigacika muri Kaminuza yataramiye i Kigali ku nshuro ya mbere 







    Doctall wamamaye kuri Tiktok yashimye Japhet wamufashije gutaramira i Kigali nyuma yo guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga


    Umunyarwenya ‘Rufendeke’ wo muri Giti Business Group
     

    Umuhanzikazi Bwiza ari mu bitabiriye iki gitaramo cy’urwenya cyabereye muri Camp Kigali

    Uhujimfura Claude, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Kikac Music Label 

    Umushyushyarugamba akaba n’umunyarwenya Nkusi Arthur witabiriye igitaramo cya Japhet yashyigikiye kuva ku munsi wa mbere

     

    Alice, umunyarwenya w’umukobwa ubarizwa i Musanze yagaragaje impano ye muri iki gitaramo


    Umunyarwenya Sundiata yagaragaje ko hari ibyo Uganda yakabaye yigira k’u Rwanda 

    Sundiata yavuze uburyo yinjiye muri ‘Comedy’ yigana Wizkid 

    Akaliza Hope witabiriye Miss Rwanda 2019, 2020 na 2021 yitabiriye iki gitaramo 

    Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi banyuranye mu Rwanda 

    Joshua yagarutse ku ndirimbo abahanzi bashyira hanze zitavugwaho

    Umunyarwenya Michael Sengazi yongeye gutembagaza abantu yisunze ururimi rw’Igifaransa

     

    Umunyarwenya Babou Joe yitaye cyane ku rwenya rwinisha n’abasomye ku mutobe


     

    Umunyarwenya Phronesis yavuze ko gutaramira i Kigali ari kimwe mu byo yifuzaga mu buzima bwe 

    Umunyamakuru Khamiss Sango wa Radio/Tv10 ari kumwe n’umuhanzi Victor Rukotana 

    Umuhanzi Da Rest uherutse gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere 

    Abakinnyi ba filime bagezweho muri iki gihe, Dr Nsabi, Nyambo ndetse na Lynda wahatanye muri Miss Rwanda 2022 




    Umunyarwenya Joshua yagarutse ku cyongereza Kigali Boss Babes yakoresheje mu itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards 

    Umunya-Kenya MCA Tricky yemeje abanya-Kigali yisunze inkuru nyinshi bigera n’ubwo aza umugabo wo mu Budage




     

    Josh2funny yagiye aramukanya n’abanya-Nigeria buri uko yateraga urwenya 


    Itsinda ry’abagize umuryango mugari wa Magic FM bashyigikiye Japhet mu gitaramo cye    

    Umwe mu basore wo muri Kaminuza wagaragaje impano ye mu gutera urwenya muri iki gitaramo 

    Uyu musore wo muri Kaminuza yagarutse ku buzima bwe n’umubyeyi we n’ibindi









    Japhet ari kumwe na mugenzi we 5K Etienne bahuriye muri “Bigomba Guhinduka” 




    Doctall yaserutse mu myambaro akunze kwambara ndetse n’igikapu akunze kwitwaza






    Umushyushyarugamba Nario wayoboye iki gitaramo cy’urwenya

    AKARI KU MUTIMA WA JAPHET NYUMA Y’IGITARAMO GIKOMEYE YAKOZE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi y’igitaramo “Diaspora Upcoming Comedy Show” cya Japhet

    AMAFOTO: Rwigema Freddy-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135975/kigali-boss-babes-yagarutsweho-abo-muri-kaminuza-barigaragaza-ibintu-5-byaranze-igitaramo–135975.html

  • Uko mbibona: Impamvu umusifuzi Twagirumukiza… – #rwanda #RwOT

    Kugira ngo tugendane neza, ibuka ko iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo byanjye bwite.

    Kuri iki cyumweru twasoje tariki 29 Ukwakira ni bwo mu Rwanda habaye umukino uruta iyindi, wahuje ikipe ya APR FC yari yakiriye Rayon Sports ku munsi wa 9 wa shampiyona. Aya makipe yombi yavuye mu kibuga nta kipe irebye mu izamu, ariko abafana batashye nta n’umwe wifatiye ku gahanga imisifurire, cyareka bamwe ba nta munoza.

    Mbereho iminsi 4 ngo uyu mukino ube, FERWAFA yatangaje ko Twagirumukiza Abdulkarim ari we uzaba ari umusifuzi mukuru, afatanyije na Ishimwe Didier, Mugabo Eric ndetse na Rulisa Patience umusifuzi wa kane.

    Abasifuzi bose bane bari bikwije udukoresho twikoranabuhanga 

    Amakuru akijya hanze abafana ba Rayon Sports baratarutse bavuga ko kababayeho, ndetse bamwe batangira gupimuza amatike yabo bavuga ko batajya kureba umukino bahuyemo na APR FC uribusifurwe na Twagirumukiza Abdulkarim. Ibi babivugaga bagendeye ku mikino yabahuje Twagirumukiza Abdulkarim yayisifuye kuko imyinshi yarangiraga batanyuzwe.

    Muri iyo mikino twavuga nk’umukino wabahuje na APR FC i Bugesera FC aho abafana ba Rayon Sports bavugaga ko yabibye penariti ya Luvumbu. Hari n’umukino wahuje aya makipe Issa Bigirimana wakiniraga APR FC atsinda igitego, abafana bavuga ko yagitsindishije ukuboko Twagirumukiza akanga kubisifura.

    Abafana ba Rayon Sports kandi bavugaga ko uyu musifuzi ari umukunzi wa APR FC w’akadasohoka kuko ngo yari aherutse kwanga igitego Police FC yatsinze akacyanga avuga ko habayeho kurarira, mu gihe umusifuzi wo ku ruhande atari yamanitse igitambaro.

    Kuki uyu mukino w’ihangana wahawe Twagirumukiza Abdulkarim utavugwaho rumwe?

    Twagirumukiza Abdulkarim ashobora kuba yarisabiye uyu mukino. Mu buryo bwo gusubiza ibintu ku murongo no kwereka abantu ko Twagirumukiza Abdulkarim atakiri wa wundi, birashoboka ko yaba ariwe wisabiye uyu mukino ndetse akerekana na zimwe mu mpamvu zatuma awusifura neza.

    Ikinyamakuru Rwanda Magazine kivuga ko Twagirumukiza Abdulkarim yasifuye uyu mukino akoresheje itumanaho rihagaze Miliyoni 3 z’amanyarwanda. Iri tumanaho nk’uko rigaragara mu mafoto, ni ibikoresho bishya kandi nibura biri ku rwego rwa shampiyona y’u Rwanda. 

    Iki ni kimwe mu byo umuntu yavuga ko Twagirumukiza Abdulkarim yasabye uyu mukino kandi yiteguye gukora ibishoboka byose ukagenda neza.

    Mbere y’umukino, abasifuzi bari berekanye ko ari urugamba mu rundi 

    Birashoboka ko umusifuzi yasaba FERWAFA ati: “Murabona ko hari abafana b’ikipe runaka tutabanye neza, ngo kubera ukuntu mbasifururira. None ko igihe kigeze ngo buri umwe mwereke imisifurire numva yanyura buri umwe, mwampaye uyu mukino ukansubiza icyizere?'

    Birashoboka kuba FERWAFA yaramuhaye uyu mukino nko kumuha andi mahirwe. Ku rundi ruhande bishoboka ko FERWAFA yaba yarahisemo gucyemura ikibazo cy’imisifurire yari imaze igihe ivugwa mu Rwanda, aho usanga ikipe imwe ivuga ngo runaka aratwanga ntiyadusifurira, cyangwa se iyo adusifuriye turabizi turatsindwa. 

    Mu buryo rero bwo guca iyi mivugire, birashoboka ko FERWAFA iri guha imikino abasifuzi bari barashyize mu mukara n’amakipe amwe kugira ngo basubize ibintu ku murongo. Mwibutse neza, umukino wahuje APR FC na Mukura muri uyu mwaka w’imikino, uyu mukino wasifuwe na Umutoni Aline.

    Bikimenyekana ko Aline ariwe uzayobora umukino, abantu bariyakiriye bavuga ko ari umufana wayo mukuru, ndetse yambaye n’imyenda yayo, ariko mu kibuga asifura ku buryo buhabanye n’ibyo yari yitezweho.

    Bishoboka ko FERWAFA ishobora kubwira umusifuzi iti: “Urabona iriya kipe ntabwo mubanye neza, bahora bavuga ko wafashe uruhande kandi ntabwo dushaka imisifurire iteye uko.” 

    “Tugiye kuguha uyu mukino nushimangira ibyo bavuga ukabogama ubwo uraba werekana uwo uriwe ku mugaragaro, ariko niba hakiri amahirwe yo gusubiza ibintu ku murongo wayakoresha.” 

    Udukoresho tw’itumanaho abasifuzi bari bafite twari duhagaze asaga Miliyoni 3 z’amanyarwanda 

    Umukino urangiye udukoresho abasifuzi baratwururukije basoma ku mazi 

    Twagirumukiza yagendaga ku mukino nk’umuntu ushaka gusubiza ibintu ku murongo 

    Umutoni Aline niwe wasifuye umukino wa APR FC na Mukura n’ubwo mbere y’umukino abantu bari bihebye ukuyemo aba APR FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135981/uko-mbibona-impamvu-umusifuzi-twagirumukiza-abdulkarim-yahawe-umukino-wa-apr-fc-na-rayon-s-135981.html

  • Iby’imvune ya Picthou n’impamvu Shiboub adakina #rwanda #RwOT

    APR FC yemeje ko imvune ya Nshimirimana Ismail Pitchou yaraye agize idakaze ndetse azatangira imyitozo ejo n’aho Shiboub we ameze neza ari ikibazo cy’umutoza utamukinisha.

    Ku munsi w’ejo mu mukino wa shampiyona APR FC yanganyijemo na Rayon Sports, Pitchou yavuye mu kibuga acumbagira asimbuizwa Niyomugabo Club nyuma yo gukandagirwa na Muhire Kevin ku kagombambari.

    Rtd Cpt ushinzwe ubuzima bwa buri munsi mu ikipe ya APR FC, yavuze ko Pitchou nubwo yari yababaye ubu ameze neza ndetse ejo azatangira imyitozo n’abandi.

    Ati 'Picthou uwamukandagiye yarabishakaga aramukomeretsa ku kagombambari ariko ntabwo bikomeye ndetse ku munsi w’ejo azatangira imyitozo. '

    Agaruka ku kibazo cy’umukinnyi w’Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman yavuze ko ameze neza 100% ari ikibazo cy’umutoza utamuhitamo n’aho ubundi yakize neza.

    Ati 'Kuri Shiboub ikibazo ni umutoza, ameze neza 100% nta mvune afite, yarwaye malaria kuva umukino wa Pyramids urangiye, yarakize ameze neza nta kibazo afite, kuba atarakinnye ni amahitamo y’umutoza nta kindi.'

    Kuva tariki ya 29 Nzeri 2023 mu mukino wa CAF Champions League APR FC yatsinzwemo na Pyramids FC 6-1, Shiboub yahise afatwa na malaria n’aho akiriye ntiyahita akina aho umutoza we avuga ko atameze neza, yatakaje ibiro byinshi.

    Ikosa Muhire Kevin yakoreye Pitchou

    Ni uku Pitchou yasohowe mu kibuga

    Shiboub ameze neza nta kibazo afite umutoza ni we utamukinisha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/iby-imvune-ya-picthou-n-impamvu-shiboub-adakina

  • Urukuta rutandukanya Tshisekedi n'U Rwanda akwiye kurusimbuza Ikiraro kimubanisha n'Abaturanyi bose bavuga Ikinyarwanda #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumwerugishize, Perezida wa Repubuliha Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ubwo yari yitabiriye inama y'ibihugu bitatu bifite ibibaya binini by'amashyamba i Brazzaville. yatangaje ko hari umugambi mubisha wo kubaka urukuta rutandukanya DRC n'u Rwanda.

    ni Inama yabaye guhera kuwa 26 kugeza 28 Ukwakira, iyoborwa na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso n'uwa Brésil, Lula Da Silva.

    Ibyo byose Tshisekedi yabitangaje mu gihe imirwano hagati ya M23 n'ingabo za leta, Interhamwe-Wazalendo n'abacanshuro yongeye gukaza umurego mu Burasirazuba bw'igihugu, by'umwihariko mu gace gakungahaye ku mabuye y'agaciro.

    Yagize ati 'Ndashaka kuvuga ko niseguye nka Perezida wa RDC, ko kuba ndi mu bibazo nk'ibi ntashishikajwe no kubaka ibiraro ahubwo ni inkuta zo kurinda abaturage bacu.'

    Umupaka uhuza Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo n'u Rwanda uva mu majyaruguru ukagera mu majyepfo ku burebure bw'Ikiyaga cya Kivu. Ufite nibura kilometero 222 uvuye hafi ya Uganda ukagera mu majyepfo ku Burundi.

    Tshisekedi, amaze igihe ashinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23 zihungabanya umutekano w'igihugu no gusahura umutungo kamere mu Burasirazuba bwacyo.

    U Rwanda ruhakana ibirego rukavuga ko Tshisekedi yikuraho inshingano ze zo gukemura ikibazo cya M23 ndetse agashyigikira FDLR, umutwe w'iterabwoba urimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Inkuru dukesha Chimpreports ivuga ko muri iyo nama Tshisekedi yamaganye ibikorwa byangiza Pariki ya Virunga aho ingabo z'igihugu cye zirwanira n'inyeshyamba za M23.

    Ati 'Muri Pariki ya Virunga, imwe mu byanya by'ingirakamaro ku isi, hari ibikorwa bya gisirikare biri kwangiza urusobe rw'ibinyabuzima. Iki cyemezo ntabwo cyafatiwe i Washington cyangwa i Paris ahubwo ni muri Afurika ndetse i Kigali.'

    Ingabo za Congo mu mpera z'iki cyumweru zakoresheje indege mu kurasa ku birindiro bya M23 muri Pariki ya Virunga, imwe mu zicumbikiye ingagi zo mu misozi zitakiboneka henshi ku isi.

    Intumwa yihariye y'Umuryango w'Abibumbye mu Karere k'Ibiyaga Bigari, Huang Xia, imbere y'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi, aherutse guhamagarira umuryango mpuzamahanga kongera ubufasha bwo gukemura ikibazo cy'umutekano muke mu BUrasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere muri rusange.

    Yavuze ko biteye impungenge kuba amakimbirane hagati y'u Rwanda na RDC, ibihugu bishinjanya gushyigikira imitwe yitwaje intwaro kuri buri ruhande, ko ari ingenzi gusubira ku masezerano ya 2013 yashyiriweho umukono i Addis Ababa afata nk'ishingiro ry'amahoro n'umutekano mu karere.

    Yanasabye imitwe yose yitwaje intwaro kuzirambika hasi zikubahiriza porogaramu yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

    Ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa babusamiye hejuru aho bamwe bavuze ko hagakwiye kubakwa ikiraro aho kubakwa ikigutandukanya, Munyakazi Sadate ni Umutaripfana aho yagize ati 'Nyuma yo kumva ibyo #Tshisekedi yatangaje ko ashaka kubaka urukuta ru mutandukanya n'u Rwanda aho kubaka Ibiraro bimuhuza narwo, nanjye hari Inama numva na muha: 1. Aho kurwana no kubaka urwo rukuta rushobora wenda no gusenyuka, na mugira Inama agatanga ubutaka bwegereye u Rwanda bukavukamo Igihugu gishya ( KIVU REPUBLIC) bityo icyo gihugu kikamutandukanya burundu n'u Rwanda. 2. Niba adashaka kubaka Ibiraro bimuhuza n'u Rwanda na mugira Inama akubaka ibiraro bimuhuza n'ikuzimu bikazamufasha kugerayo vuba kuko mbona aribwo buturo bumukwiriye Nguko uko mbyumva uwagira indi nama yamumpera muhaye rugari.' 

    <blockquote class='twitter-tweet'><p lang='in' dir='ltr'><a href='https://t.co/4HzesvzGM9″>https://t.co/4HzesvzGM9</a><br><br>Nyuma yo kumva ibyo <a href='https://twitter.com/hashtag/Tshisekedi?src=hash&amp;ref_src=twsrc%5Etfw'>#Tshisekedi</a> yatangaje ko ashaka kubaka urukuta ru mutandukanya n&#39;u Rwanda aho kubaka Ibiraro bimuhuza narwo, nanjye hari Inama numva na muha:<br><br>1. Aho kurwana no kubaka urwo rukuta rushobora wenda no gusenyuka, na mugira Inama agatanga…</p>&mdash; Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) <a href='https://twitter.com/SadateMunyakazi/status/1718959014388674876?ref_src=twsrc%5Etfw'>October 30, 2023</a></blockquote> <script async src='https://platform.twitter.com/widgets.js' charset='utf-8″></script>

    Ujya kwikenya Ntiyumva ihoni koko

    The post Urukuta rutandukanya Tshisekedi n'U Rwanda akwiye kurusimbuza Ikiraro kimubanisha n'Abaturanyi bose bavuga Ikinyarwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/urukuta-rutandukanya-tshisekedi-nu-rwanda-akwiye-kurusimbuza-ikiraro-kimubanisha-nabaturanyi-bose-bavuga-ikinyarwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urukuta-rutandukanya-tshisekedi-nu-rwanda-akwiye-kurusimbuza-ikiraro-kimubanisha-nabaturanyi-bose-bavuga-ikinyarwanda